Blog

  • Amateka ya Florentino Perez ufatwa nka Perezi… – #rwanda #RwOT

    Florentino Perez Rodriguez yavutse mu kwezi kwa 3 ku itariki 8 mu 1947, avukira muri Espagne. Uyu mugabo yize muri kaminuza yitwa Polytechnic Madrid ndetse ni n’umushoramari ukomeye muri Espagne.

    Perez yatorewe bwa mbere kuba umuyobozi wa Real Madrid muri 2000 atsinze mu matora uwari usanzwe ayiyobora witwa Lorenzo Sanz wari waratwaye igikombe cya Champions League mu 1998.

    Icyo gihe hari n'icyizere ko yanabahesha icyo muri 2000, ariko Perez we yavugaga ko Real Madrid ifite ibibazo by'amafanga azabikemura akanazana n'abakinnyi bakomeye barimo Luis Figo yahise akura muri Fc Barcelona bituma amutsinda mu matora, aba umuyobozi mushya wa Real Madrid.

    Guhera ubwo uyu mugabo yatangiye urugendo rukomeye rwinjiza abakinnyi bakomeye muri Real Madrid kuko mu 2001 yahise agura Zidane amakuye muri Juventus kuri Miliyoni 77.5 z'amayero, mu 2002 agura Ronaldo, mu 2003 agura David Beckham, mu 2004 agura Michael Owen. 

    Guhera ubwo Real Madrid yari yinjiye mu gice cyo gutwara ibikombe bikomeye kubera ko yahise atwara ibikombe bibiri bya shampiyona ya Espagne anatwara igikombe 1 cya Champions League mu myaka 8 gusa.

    Imyaka Florentino Perez yari yaratorewe kuyobora Real Madrid yarangiye mu 2009 ariko yahise yongera ariyamamaza aba ari na we unatorwa kubera ko ni we wenyine wari witeguye gutanga arenga Miliyoni 57 z'amayero azajya mu ikipe.

    Akimara gutorwa, yahise yongera kugura abandi bakinnyi bakomeye barimo: Kaka yakuye muri Milan, Cristiano Ronaldo yakuye muri Manchester United kuri Miliyoni 80 z'amapawundi, Valencia, Karim Benzema yakuye muri Olympique Lyonnais kuri miliyoni 30 z'amayero, Xabi Alonso yavanye muri Liverpool kuri miliyoni 30 z'amayero ndetse anagura umutoza ukomeye Jose Mourinho mu mwaka wa 2010.

    Nyuma y'imyaka itatu Mourinho amaze gutwara igikombe cya shampiona ya Espagne afite amanota 100 akanagera muri kimwe cya kabiri cya Champions League, yahise yirukanwa asimbuzwa Carlo Anchelotti ndetse banashaka abandi bakinnyi bakomeye barimo Gareth Bale wavuye muri Tottenham, bahita batwara Champions League ya 10 muri 2013.

    Mu bakinnyi Florentino Perez yaguze harimo Cristiano Ronaldo 

    Muri 2014 Perez yahise agura abandi bakinnyi bari bigaragarije mu gikombe cy'isi barimo James Rodriguez, Toni Kroos na Keylor Navas. Perez abonye Anchelotti bitari kuvamo neza, yahise agura uwari waramubereye umukinnyi Zidane amugira umutoza maze atwara ibikombe 3 bya Champions League mu myaka 3 yikurikiranya, 2016, 2017 na 2018.

    Mu mwaka ushize w'imikino Perez yatwaye igikombe cya shampiyona ndetse n'igikombe cya Champions League. Mu bikombe bikomeye Perez amaze gutwarana na Real Madrid ari umuyobozi harimo 7 bya Champions League na 7 bya shampiyona ya Espagne (La Liga).

    Uyu mugabo azwiho kwizeza abakinnyi gutwara Ballon d'Or bikarangira bazitwaye. Bamwe mu bakinnyi bamaze gutwarana Ballon d'Or nawe harimo: Luis Figo mu 2001, Ronaldo mu 2002, Fabio Cannavaro mu 2006, Luka Modric mu 2018, Karim Benzema mu 2022 ndetse na Cristiano Ronaldo watwaye Ballon d'Or 4 bari kumwe.

    Florentino Perez afatwa nka Perezida wa mbere ku Isi mu makipe 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149073/amateka-ya-florentino-perez-ufatwa-nka-perezida-wa-mbere-ku-isi-mu-makipe-149073.html

  • Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo? #rwanda #RwOT

    Ubwo yari mu Nteko Nshingamategeko y'igihugu cye, tariki 11/12/2024, Perezida Félix Tshisekedi wa Kongo-Kinshasa ntiyagize isoni zo kurega u Rwanda ibintu bitanashoboka, ndetse abasesenguzi bafata nk'ibitakaragasi bigamije kurushaho gushyamiranya ibihugu byombi.

    Imbere y'abadepite n'abasenateri, ndetse na camera z'isi yose, Perezida Tshisekedi yavuze ko ngo 'u Rwanda rwatangiye gutuza abaturage barwo mu bice Abankongomani bavuyemo kubera intambara.'

    Ibi nibyo Tshisekedi yise'plan de dépeuplement et de repeuplement' mu gifaransa, ni ukuvuga umugambi w'u Rwanda wo kwirukana mu byabo abenegihugu ba Kongo, rukahatuza Abanyarwanda!

    Iki kinyoma cya Tshisekedi kije mu gihe nyamara imiryango mpuzamahanga, irimo na Loni, yo imaze gusohora ibyegeranyo byinshi byerekana ko Abakongomani babarirwa muri miliyoni n'igice bari baravuye mu byabo kubera intambara, batahutse, cyane cyane abasubiye mu ngo zabo bakaba ari abo muri Kivu y'Amajyaruguru. Nta muryango n'umwe uravuga ko hari umunyamahanga, by'umwihariko Umunyarwanda, waba yaratujwe mu isambu y'Umukongomani wahunze.

    Abasesenguzi bahaye urw'amenyo Tshisekedi, kuko bitumvikana ukuntu Umunyarwanda yasiga igihugu cye gitekanye cyane, akajya mu muriro utazima mu burasirazuba bwa Kongo, mu isibaniro ry'imitwe yitwaje intwaro isaga 260!

    Abo basesenguzi barasanga ibi bihuha bigamije kongera ubushyamirane busanzwe hagati y'uRwanda na Kongo, doreko Tshisekedi agaragara nka rusahuriramunduru utifuza ko intambara irangira, kuko ayikoresha mu nyungu ze za politiki.

    Mu gihe kuri iki cyumweru tariki 15/12/2024, Tshisekedi agomba guhurira na Perezida Kagame i Luanda muri Angola mu rwego rwo guhosha amakimbirane hagati y'ibihugu byombi, impungenge ni zose ko ibi bihimbano bishya bishobora gukoma mu nkokora ubushake n'imbaraga birimo gushyirwa mu gushakira amahoro Kongo n'akarere kose muri rusange.

    Biragaragarira buri wese ko Tshisekedi ashakisha impamvu yose yadindiza ibiganiro bya Luanda, kugirango atubahiriza ibyo asabwa, birimo gusenya umutwe w'abajenosideri wa FDLR, kandi atatinyuka kurwanya abafatanyabikorwa be.

    Mu nama ye na Perezida Kagame kandi, nta kabuza ko azasabwa kugirana ibiganiro na M23, mu gihe yarahiye ko atazigera ashyikirana n'abo yita 'umutwe w'iterabwoba'.

    Ibi binyoma bishya rero bishinja uRwanda kujya gutuza abaturage barwo mu mitungo y'Abakongomani, nta kindi bigamije uretse kugerageza gushyira ibihato muri iyo nzira y'amahoro, we n'abamushyigikiye batahwemye kurwanya.

    The post Kuki Umunyarwanda yava mu gihugu cye gitekanye, akajya gutuzwa mu muriro utazima wo mu Burasirazuba bwa Kongo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuki-umunyarwanda-yava-mu-gihugu-cye-gitekanye-akajya-gutuzwa-mu-muriro-utazima-wo-mu-burasirazuba-bwa-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuki-umunyarwanda-yava-mu-gihugu-cye-gitekanye-akajya-gutuzwa-mu-muriro-utazima-wo-mu-burasirazuba-bwa-kongo

  • BK Foundation yatanze amashanyarazi akomoka ku mirasire y'izuba n'imbabura zirondereza ibicanwa – #rwanda #RwOT

    Ibi bikoresho byatanzwe ku wa Gatanu, tariki ya 13 Ukuboza 2024, mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Muyira mu Kagari ka Gati.

    Ni igikorwa cyari kigamije kunganira Leta mu kugeza amashanyarazi ku baturage no guteza imbere ikoreshwa ry'imbabura zifasha kugabanya ibicanwa ndetse n'ingaruka z'imyotsi ku buzima.

    Umuhango wo gushyikiriza abaturage ibi bikoresho witabiriwe n'inzego zitandukanye zirimo Minisiteri y'Ibikorwaremezo (MININFRA), Ubuyobozi bw'Akarere ka Nyanza, Energy Private Developers (EPD) ndetse n'abaturage b'uturere twagenewe iyi nkunga.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, yavuze ko iyi nkunga igamije gufasha abaturage kubona umucyo mu ngo zabo, abana bakiga neza, kandi haterwa intambwe yo kurengera ibidukikije.

    Yagize ati “Ibi twabitekereje tugamije kugira ngo mugire umucyo mu rugo, abana babashe kwiga, mucane neza kandi mudahenzwe, ariko munarengera ibidukikije. Tuzi ko mugicana inkwi ariko kandi mugomba kurengera ibidukikije, ni yo mpamvu twabahaye aya mashyiga ngo mubashe gucana ariko murengera ibidukikije.”

    Energy Private Developers na MININFRA bashima ubufatanye bwa BK Foundation

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa EPD, Uwizeye Jean Claude, yavuze ko ihuriro ryabo rigizwe na kompanyi zigera kuri 200 zikora mu bijyanye n'ingufu zirimo izikomoka ku zuba, ku mazi, ibicanwa, n'abashakashatsi muri urwo rwego; aho bose barajwe ishinga n'iterambere ry'Abanyarwanda mu by'ingufu.

    Yavuze ko biyumvamo umuhate wo gushyigikira gahunda ya Leta yo kugeza amashanyarazi kuri bose, ari nayo mpamvu batekereje kwihuza na BK Foundation kugira ngo batange umusanzu wabo kuri icyo kibazo.

    Ati 'Twashatse uburyo bwo kugira ngo namwe mutaragerwaho n'amashanyazi, muzinjire mu minsi mikuru mucaniwe, mufite urumiri.''

    Yakomeje ashima BK Foundation yabateye ingabo mu bitugu kugira ngo iki gikorwa kigerweho, aho bo batanze 30% naho BK Foundation igatanga 70% by'igiciro cy'igikorwa cyose.

    Ati 'Mu bihe bishize twakoraga bitugoye, aho byadusabaga kwisunga abaterankunga bo hanze, ariko ubu BK Foundation iradufashije kandi turayishima cyane, bizatuma dufatanya na Leta kugera kuri NST2 ndetse tunagere kure muri 2050.''

    'Turahamagarira n'abandi bikorera, kugera ikirenge mu cya BK Foundation bagafasha mu kurengera ibidukikije.''

    Umuhuzabikorwa w'ishami rishinzwe ingufu muri Minisiteri y'Ibikorwaremezo, Nirere Marion, yavuze ko ibikorwaremezo by'ingufu ari ikintu gikomeye cyane kandi gihozwaho ijisho n'igihugu, ndetse ko urwego rwose rutanzemo umusanzu ruba rukoze ikintu cyiza kandi kizana impinduka.

    Ati 'NST1 twayisoje tutageze ku ntego, kuko turi kuri 77%, ariko turifuza ko nibura mu 2029, Abanyarwanda bose bazaba bacana kuko tuzi ko aho umuriro wageze impinduka zigaragara.''

    Yongeyeho ati 'Turifuza kugera kure hashoboka, ni nayo mpamvu dusaba ko n'abandi bikorera barebera kuri BK Foundation tugakameza gutera imbere.''

    Bamwe mu baturage batangiye gusogongera ku byiza by'ibi bikoresho, babwiye IGIHE ko byamaze guhindura ubuzima bwabo, bashima abafatanyabikorwa babibagejejeho barangajwe imbere na BK Foundation.

    Nkundakozera Felix, umwe muri bo, ati 'Nari nituriye ku gishanga muri 'Gahuru' none umucyo waransanze, iwacu harabona, kandi ni ubuntu kuko bambwiye ko ncana umuriro w'izuba. Uretse icyo, twajyaga tugura inkwi za 1500 Frw tukazicana iminsi itatu gusa, none twahawe imbabura irondereza bikatwungura, ubu izo tuzicana hafi ibyumweru bibiri.''

    Mugenzi we witwa Twagirimana Anne Marie, nawe yavuze ko umurasire yahawe watumye abana be biga, ubu bari kwigira ahantu habona dore ko bari no mu bizamini, yongeraho ko n'imbabura yahawe igiye kubakiza indwara z'ubumekero ziterwa n'imyotsi kuko batandukanye nayo.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kajyambere Patrick, yasabye abaturage kuzafata neza ibikoresho bahawe kugira ngo indi nkunga izaboneka ntizaze ije gusubira ku bahawe mbere, ahubwo izajye ku bandi bataragerwaho.

    Kugeza ubu, imibare itangwa na Minisiteri y'Ibikorwaremezo igaragaza ko gahunda ya NST1 yarangiye abagerwaho n'amashanyarazi ari 77%, intego ikaba ari uko mu 2029 bazagera ari 100%, aho abazaba bagerwaho n'umuyoboro mugari (on grid) bazaba 75%, naho abazaba bacana bakoresheje izindi ngufu bakazaba ari 25%.

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Ingrid Karangwayire, yavuze ko inshingano zabo ari ukuzamura imibereho myiza y'Abanyarwanda

    Umukozi ushinzwe ingufu muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Nirere Marion, yashimye ubwitange bwa BK Foundation, asaba ko n’ibindi bigo byabareberaho mu kunganira Leta

    Umuyobozi Mukuru wa EPD, Muhizi Serge Wilson yashimye BK Foundation yabashyigikiye mu kugeza amashanyarazi n’imbabura zirondereza ibicanwa ku baturage ba Nyanza na Ruhango

    Umuyobozi Nshingwabikorwa wa BK Foundation, Karangwayire Ingrid, ashyikiriza umwe mu baturage imbabura

    Twagirimana Anne Marie wo mu Karere ka Nyanza, yabwiye abayobozi ko yatandukanye n’umwijima

    Twagirimana Anne Marie, ubwo yerekaga abashyitsi uko acana amashanyarazi yahawe ku buntu na BK Foundation ifatanije na Enery Private Developpers(EPD)

    Akazi ko kubagezaho amashanyarazi akomoka ku zuba katangiye

    Iyi mbabura izwiho kurondereza ibicanwa cyane, bityo bigatuma irengera ibidukikije

    Iki gikorwa cyatangijwe ku mugaragaro, kizasiga ingo 141 zihawe imirasire n’imbabura zirondereza inkwi 141, byose bikazatwara arenga miliyon 40 Frw

    Aba mbere batangiye guhabwa izo mbabura zirondereza ibicanwa

    Izi mbabura zatanzwe zirondereza ibicanwa inshuro nyinshi ugereranyije n’andi mashyiga asanzwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bk-foundation-yahaye-abaturage-amashanyarazi-akomoka-ku-mirasire-y-izuba-n

  • Rusizi: Urubyiruko rwahawe ibikoresho by'asaga miliyoni 100 Frw bizarufasha kwihangira imirimo – #rwanda #RwOT

    Uru rubyiruko rwari rumaze amezi atandatu rwigishwa imyuga ijyanye n'ubwubatsi ndetse no gukora ibijyanye n'amashanyarazi. Bigishwaga n'Umuryango BRAC International, binyuze mu mushinga wayo ugamije guteza imbere urubyiruko witwa 'Youth Empowerment Accelerator for Health.'

    Uru rubyiruko ruvuga ko rwiteze impinduka mu mibereho yarwo kuko abenshi bari bugarijwe n'ubushomeri.

    Si urwo rubyiruko gusa rwahawe ibikoresho kuko n'amakoperative atanu akora umwuga w'uburobyi mu Kiyaga cya Kivu yahawe ibikoresho byo kwifashisha muri ako kazi.

    Umuyobozi uhagarariye aya makoperative, Sibomana Darius, avuga ko ibi bije kubafasha gukemura ikibazo cy'ibikoresho bari bafite. Yagize ati 'Hari ibikoresho tutari dufite ariko tugize amahirwe BRAC itwongereye ibikoresho, ni na ko n'abanyamuryango batari babifite bagiye kubihabwa kugira ngo bakomeze bateze imbere imibereho yabo.'

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwimana Monique, yasabye abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro.

    Yagize ati “Icyo tutifuza kubona ni uko ibi bikoresho twabisanga ku isoko babigurisha kuko twabibahaye kugira ngo bigire aho bibakura bigire ahandi bibageza.”

    Cicely Holland uyoboye uyu mushinga wo gufasha urubyiruko yavuze ko gufasha urubyiruko biri mu murongo wo kuzamura ubukungu kuri bose ndetse no kuhazaza h'igihugu, cyane ko urubyiruko rugize igice kinini cy'Abanyarwanda.

    Ati “Turizera tudashidikanya ko aya masomo ndetse n'ibikoresho bahawe bazabyifashisha mu kubinjiriza amafaranga bakazamura imibereho yabo, iy'imiryango yabo ndetse n'umuryango nyarwanda muri rusange.'

    Umuryango BRAC International usanzwe ukorera mu turere twa Rusizi na Huye aho ufasha urubyiruko rwabyariye iwabo ndetse n'urwacikirije amashuri.

    Umuyobozi w'Agateganyo w'Akarere ka Rusizi ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Uwimana Monique, yasabye abahawe ibikoresho kubibyaza umusaruro

    Cicely Holland yavuze ko ibi bikoresho byatanzwe mu rwego rwo gufasha urubyiruko kwiteza imbere

    Urubyiruko rukora uburobyi mu Kiyaga cya Kivu ruri mu rwafashijwe kubona ibikoresho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rusizi-urubyiruko-rwahawe-ibikoresho-by-asaga-miliyoni-100-frw-bizarufasha



  • 29′ Koruneli ya Rayon Sports nyuma y’umupira wari uzamuwe na Prince Elenga abakinnyi ba AS Kigali Bakawurenza. Koruneli yatewe neza na Kevin nuko Nkubana Marc aratabara.

    23′ Koruneli ya AS Kigali yari itewe na Onyeabor Franklin, Umupira Khadime Ndiaye awukuramo neza cyane.

    17′ Iyabivuze Isse yari atanze umupira kwa Chabalala wateye umupira agaramye, ukanyura ku ruhande.

    12′ Kufura itewe na Muhire Kevin igaruwe na Franklin Onyenka’

    11′ Kufura ya Rayon Sports nyuma y’ikosa rikorewe Bugingo Hakim ubwo yashakaga gushota’

    4' AS Kigali itangiye umukino ikinira inyuma, iri guha amahirwe abakinnyi ba Rayon sports kuko Fall Ngagne ateye umutwe ujya ku ruhande rw'izamu rtya Hakizimana Adolphe'

    1′ Adama Bagayogo yari atunguye AS Kigali ateye ishotiu umuzamu Hakizimana Adolpher awukuramo

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa AS Kigali ni Hakizimana Adolphe, Nkubana Marc, Akayezu Jean Bosco, Tharicisse, Rucogoza Aimable, Flanklin Onyenka, Iyabivuze Osee, Ntiruhwa Aime, Buregeya Prince, Armel Gislain na Shaban Hussein.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa rayon Sports ni Khadime, Serumogo, Bugingo, Aimable, Yousou, Richald, Roger, Kevin, Fall ngagne, Adama, Elenga Kanga.

    Abakunzi ba rayon sports uko bagiye bageera kuri Kigali Pele Stadium

    Abakinnyi ba AS Kigali  bari kwishyushya mbere y’uko umukino utangira

    Abakinnyi ba Rayon Sports bari kwishyushya mbere y’umukino

    Uko abakinnyi ba AS Kigali bageze kuri Kigali Pele Stadium

    Uko abakinnyi ba Rayon sports bageze kuri Kigali Pele Stadium

    Kuri uyu wa Gatandatu itariki 14 Ukuboza 2024-25, AS Kigali yakiriye Rayon sports mu mukino w'umunsi wa 13 wa shamoiyona y'u Rwanda Rwanda Premier League 2024-25.

    Ni umukino ukomeye cyane uguye guhuza amakipe amze iminsi ayoboye shampiyona y'u Rwanda, kuko AS Kigali ni iya kabiri naho Rayon Sports yo ni iya Gatatu. Mu ggihe AS Kigali yatakaza uyu mukino, APR FC yamaze gutsinda Mukura niyo yaguma ku mwanya wa kabiri.

    Ni umukino Rayon Sports ishaka gutsinda kugira nmgo ikomeze kuyobora shampiyona y'u Rwanda, cyane ko mukeba bawo APR FC iri kuyirya isataburenge, kuko yamaze kugira amanita 25.

     

    AMAFOTO: Ngabo Serge  Inyarwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149610/live-as-kigali-yakiriye-rayon-sports-amafoto-149610.html

  • Turacyafite ibitekerezo by’Abakoloni – Impamv… – #rwanda #RwOT

    Mu bigaragara, Umuryango wa EAC wateje imbere ubukungu bwawo, ugeza ku muvuduko mwinshi w'umusaruro mbumbe GDP (Gross Domestic Product). Mu mwaka wa 2024, EAC irateganya kwaguka ku gipimo cya 5.3% kugeza kuri 5.8%, bikaba bisumba impuzandengo ya 3.4% y'Afurika yose.

    By’umwihariko, ibihugu nk'u Rwanda, Tanzania na Uganda biri imbere mu muvuduko w'ubukungu​. Iterambere ry'inganda na serivisi rikomeje kwiyongera aho Urwego rwa serivisi nk'ubukerarugendo, ubucuruzi n'inganda byateye imbere cyane, bikaba bifasha mu kwihutisha iterambere ry'ubukungu mu Karere.

    Nubwo hari ibyishimirwa byagezweho ariko, kugeza ubu kubona igihugu kinyamuryango muri EAC kigaragara ku rutonde mpuzamahanga rw’ibihugu byazamuye iterambere ryabyo mu bukungu ku Isi, biracyari ingorabahizi.

    Mu gushaka gusobanukirwa igitsikamira iterambere ry’ibi bihugu, InyaRwanda yaganiriye na Dr Bihira Canisius, inzobere mu by’ubukungu maze agaragaza ko kuba hari imyumvire ya gikoloni ikirangwa mu mitwe y’Abanyafurika, ari imwe mu nzitizi zikomeye zikibangamiye ubukungu.

    Ati: “Ingorane ya mbere ni uko tugifite ibitekerezo by’abakoloni badukolonije kera, bakadusigira ibitekerezo ko ibintu byiza ari ibivuye hanze. Ibyo rero ni ibintu bikiri mu mitwe y’abatuye Afurika. Ntabwo ari EAC yonyine, ni abatuye Afurika yose uretse nka Afurika y’Epfo kuko yo yari irimo abo bakoloni ba gashakabuhake barayigize igihugu cyabo.”

    Yatanze urugero ku Rwanda, avuga ko rushobora kweza umuceri ukubye inshuro icumi uwo muri Pakistan n’uwo mu Buhinde, ariko kugeza ubu uhingwa mu Rwanda ni 1/4 cy’uturuka mu mahanga kuko hari imyumvire y’uko umuceri uryoshye ari uturuka hanze.

    Ati: “Uwacu (umuceri) nawo iyo bagiye kuwucuruza bashyiraho ibyapa ngo waturutse Tanzania, mu Buhinde, Pakistan,… Nta muceri wo mu Rwanda wabona mu iduka kandi ari nawo uba uhendutse baranguye kuri macye ariko bakawugurisha hejuru y’igihumbi. Urumva rero harimo  bya bindi twita kwisuzugura ariko hakazamo n’ibyo bise ubukebebe (gushaka kwikubira).”

    Yavuze ko ibihugu bya EAC bikwiye kwigira ku bihugu byateye imbere nka Leta zunze ubumwe za Amerika, bigashyira imbaraga mu kumenyekanisha ubukungu kamere bifite.

    Dr Bihira kandi, abona ubukungu bw’ibi bihugu bwarushaho kuzamuka inzego z’abikorera zirushijeho gukorana bya hafi n’iza Leta kugira ngo hongerwe umusaruro.

    Ati: “Njyewe rero nkabona igisubizo mu kugira ngo dutere imbere neza mu bukungu tuzamuke tumere nk’ibihugu byo hanze, ni uko Leta ifatanya natwe abikorera, tugatanga akazi, tugafatanya tugakora iyo mirimo izamura igihugu.”

    Mu bindi byishimirwa EAC yabashije kugeraho mu myaka 25 ishize, harimo gushyira hamwe kw'isoko mu mwaka wa 2010, aho hashyizweho Isoko Rusange rya EAC, rigamije koroshya ubucuruzi no gufasha mu ishoramari hagati y'ibihugu. Ibi byatumye ubucuruzi bwambukiranya imipaka bwiyongera cyane, haba mu byoherezwa mu mahanga ndetse n'ibicuruzwa hagati mu bihugu.

    Naho mu bikorwa remezo bihuriweho,Umuryango wa EAC wagiye ushyira imbere imishinga yo kwihuza mu bikorwa remezo, harimo kubaka imihanda, imiyoboro y'amashanyarazi no kwagura ibikorwa remezo by'ubwikorezi. Ibi byatumye ishoramari ryiyongera cyane cyane mu bihugu nka: Kenya (ikigo cy'ubucuruzi cya Nairobi) na Tanzania (icyambu cya Dar es Salaam).

    Ubuhinzi, cyane cyane muri Tanzania n'u Rwanda bwagize uruhare runini mu kugabanya ubukene. Mu myaka yashize, EAC yagiye ishyiraho gahunda z'iterambere ry'ubuhinzi nka gahunda y'ubuhinzi bugamije kwihaza mu biribwa,mu myaka 25 ishize, ubuhahirane hagati y'ibihugu bwarushijeho gukomera ku buryo ibihugu nka Uganda na Kenya byungukiramo cyane.

    Mu rwego rwo kwishyira hamwe mu by'ubukungu, hashyizweho gahunda y'ifaranga rimwe, nubwo itaragerwaho, aho EAC igenda ikora amavugurura mu rwego rw'imari no kugabanya ibiciro by'ivunjisha hagati y'ibihugu by'ibinyamuryango​.

    Mu myaka 25 ishize, Umuryango wa Afurika y’Iburasirazuba wabaye icyitegererezo cy'ubufatanye mu bukungu no mu mibereho myiza ku Mugabane wa Afurika, kandi ukomeje gushimangira icyerekezo cyawo cyo kuzana iterambere rirambye no kwishyira hamwe kw'ibihugu biri mu muryango umwe.

    Ubucuruzi hagati y'ibihugu bigize EAC bwazamutse na 445%, bigaterwa no gukuraho imisoro hagati y'ibihugu no gushyiraho uburyo bw’ubucuruzi bworoshye.

    Ibyoherezwa mu mahanga byiyongereye ni 340%  bishingiye ku byo  igihugu kimwe gishobora koroherezwa ku isoko ry'akarere kubera amasezerano y'ubucuruzi n'imikoranire ya EAC.

    Mu myaka 25 ishize, EAC yagutse mu buryo bugaragara kuko abanyamuryango bayo (ibihugu) bavuye kuri batatu yatangiranye muri Nyakanga 1999, bagera ku munani. Ifite intego yo kwishyira hamwe mu bya politiki, ariko bigaragara ko iyi ntego ikibangamirwa n'ibibazo bikomeye birimo amakimbirane hagati y'ibihugu biyigize.

    Inzobere mu by’ubukungu zibona ibitekerezo bya gikoloni biri mu bikibangamiye iterambere ry’ubukungu bwa EAC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149457/turacyafite-ibitekerezo-byabakoloni-impamvu-ubukungu-bwibihugu-bya-eac-bucumbagira-mu-mbon-149457.html

  • Bagwije ibigwi mu myaka 58 ishize! Byinshi ku… – #rwanda #RwOT

    Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n'imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo. 

    Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk'iki. Imibare igaragaza abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga. 

    Turavuga ibi mu gihe iyi korali iri kwitegura gukora ku nshuro ya 11, uruhererekane rw'ibi bitaramo 'Christmas Carols Concert' mu gitaramo kizaba ku wa 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena.

    Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

    Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yigeze kuvuga ko imyiteguro y'iki gitaramo ihambaye, kuko bongeraho n'amasengesho.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, tariki ya 7 Ukuboza 2024, Bwana Hodari yagize ati 'Ntabwo twitegura ngo dukaze amajwi gusa n'amasengesho turayakora […] Iyo ushaka gukora ikintu rwose gifite imigisha cyasengewe burya hari isengesho ryitwa 'Noveni' hari iminsi icyenda abantu bafata bagasengera igikorwa barimo.'

    'Twaragitangiye. Twabaze iminsi icyenda uhereye ku itariki ya 8 Ukuboza, twatangiye amasengesho, turi mu masengesho ya buri munsi yitwa Noveni yo gusabira igitaramo, ngo kizagende neza, muzishime natwe twishime…'

    Bwana Hodari avuga ko iki gitaramo cyamaze kugera ku rwego rwiza, kuko buri mwaka bakira ubusabe bw'abantu babaza igihe kizabera, ibi bikabaha umukoro wo kudasiba buri mwaka.

    Ati 'Igitaramo cyabaye mpuzamahanga, cyabaye icy'u Rwanda rwose, ntikikiri mu bubasha bwa Chorale de Kigali yonyine, ari nayo mpamvu tujya dusaba abantu ngo badutere inkunga kitazasiba, kandi koko ntikizasiba.'

    Ni igitaramo kirangwa cyane n'umuziki wa Classic wubakiye ku ndirimbo z'abahanga bakomeye ku Isi, indirimbo zitsa ku guhimbaza Imana, indirimbo zamamaye mu ndimi zinyuranye, indirimbo z'urukundo n'ibindi.

    Bwana Hodari Jean Claude anavuga ko amafaranga bakoresha mu gutegura iki gitaramo ahindagurika ahanini bitewe n'aho igitaramo cyabereye, ibyuma bakoresheje, imitako n'ibindi.

    Ariko kandi avuga ko imibare ya hafi, igaragaza ko nibura mu gutegura bakoresha Miliyoni 60 Frw. Ati 'Biragoye kuvuga ngo ni angahe, ariko ni amafaranga atari munsi ya Miliyoni nka 60 Frw iyo ubaze neza. 

    Twakifuza byinshi birenga ibyo, kuko hari ibyo tugenda tureka kugira ngo bitaba menshi, ariko gutegura igitaramo byonyine bidutwara amafaranga arenze ayo ngayo…'


    Imyaka 58 irashize Chorale de Kigali ishikamye

    U Rwanda rwagize amatsinda akomeye mu muziki yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye aho yiyambajwe, ariko ntiyateye kabiri yaratandukanye.

    Si amatsinda y'umuziki aririmba indirimbo zisanzwe gusa zizwi nka 'Secular', kuko n'abaririmba indirimbo zihimbaza Imana bagiye batandukana.

    Bose bahuriza ku kuvuga ko hari ibyo uruhande rumwe rutumvise kimwe n'urundi. Hari n'amatsinda azwi yatandukanye, kubera ko umwe muri bo yumvise cyangwa se yabwiwe n'abandi ko ari we nkingi ya mwamba ku buryo atarimo batatera kabiri.

    Yarabikoze koko ava mu itsinda, none iryo tsinda ryavuye mu muziki burundu. Ni ibintu byagize ingaruka kuri bagenzi be n'abandi, uruganda rw'umuziki rurahomba!

    Imyaka 57 irashize Chorale de Kigali iri mu muziki. Hari abatangiranye nayo bakiyirimo n'abandi bayivuyemo kubera impamvu z'ubuzima.


    Ibyo wamenya kuri Chorale de Kigali iri gutegura igitaramo 'Christmas Carols Concert' ya 2024:

    Chorale de Kigali ni umuryango utari uwa Leta, watangiye mu 1966, ubona ubuzima gatozi mu 1987 bwavuguruwe mu 2011.

    Ni umuryango watangijwe n'abahanga muri muzika bari barabyize mu mashuri ya Seminari n'ahandi.

    Ab'ikubitiro ni Leon Mbarushimana, Claver Karangwa, Callixte Kalisa, Professeur Paulin Muswahili, Saulve Iyamuremye n'abandi.

    Chorale de Kigali, ni imwe muri korali zizwi mu zabayeho mu Rwanda. Yakoze amateka muri muzika ihimbanywe ikanaririmbanwa ubuhanga.

    Mu ntangiriro Chorale de Kigali yari igizwe n'abagabo gusa, kugeza mu 1978, ari bwo abari n'abategarugori ba mbere binjiragamo.


    Chorale de Kigali ya None:

    Imyaka 57 irashize ibayeho. Ubu igizwe n'abanyamuryango bagera ku 150, bari mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 18-70. Abagera kuri 60% ni urubyiruko.

    Muri bo abagera kuri 55% ni abagore. Ubu ibarizwa kuri Katederali Saint Michel ikaba ikorera muri Centre Saint Paul.

    Ibihangano byayo byinshi ubisanga kuri shene ya Youtube yayo, aho imaze kugira abayikurikira (Subscribers) barenga ibihumbi 243.

    Ifite kandi ‘views’ (abamaze kureba ibihangano) bagera 33,130,366. Uretse Youtube kandi, Chorale de Kigali ifite imbuga nkoranyambaga nka Instagram, Twitter na Facebook.

    Chorale de Kigali ubu ifite gahunda igenderaho y'imyaka itanu, ari yo iherwaho hakorwa gahunda y'ibikorwa byari buri mwaka.


    Uyu mwaka ntibisanzwe!

    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Jean Claude Hodari, yabwiye InyaRwanda ko kuri iyi nshuro ya 11 biteguye kuzatanga ibyishimo bisendereye mu gitaramo cyabo, ahanini binyuze mu ndirimbo zubakiye ku mwimerere, bashingiye ku kuba mu 2023 hari abagaragaje ko batanyuzwe.

    Yagize ati 'Kuri iyi nshuro iki gitaramo kirimo ubushyuhe bwinshi kuruta ubushize kuko ubushize hari abatarishimiye umwanya munini twageneye igihangano cya 'Haendel' cyari 'Classic Music'. N'ubundi 'Classical Music' izazamo, ariko n'indirimbo zihimbaza mu mico inyuranye no mu ndirimbo abantu bazi zizaba nyinshi.'

    Hodari Jean Claude yasobanuye ko mu gutegura iki gitaramo kuri iyi nshuro na none bubakiye ku bitekerezo by'abantu, bagamije kujyanisha n'ibyifuzo byabo kandi barabyubahirije. 

    Arakomeza ati 'Igitaramo muri rusange kandi cyubakiye ku bitekerezo no ku ndirimbo twahawe n'abakunzi bacu binyuze ku mbuga nkoranyambaga dukoresha. Ari amazina y'indirimbo, ari n'uburyo bwo kuryoshya igitaramo, barabitubwiye kandi twarabyemeje.'







    Chorale de Kigali igiye gukora igitaramo gikomeye mu kwinjiza abantu muri Noheli

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149600/bagwije-ibigwi-mu-myaka-58-ishize-byinshi-kuri-chorale-de-kigali-yitegura-igitaramo-christ-149600.html

  • Ikoranabuhanga ryongereye 95% by'umusoro ku nyungu ukusanywa – #rwanda #RwOT

    Ibi byatangarijwe i Kigali kuri uyu wa 13 Ukuboza 2024 ubwo hasozwaga inama mpuzamahanga y'iminsi itatu yigaga ku hazaza h'imisoro iri kujyanishwa n'ikoranabuhanga.

    Banavuze ko kandi ikoranabuhanga ryazamuye amafaranga RRA yinjiza mu isanduku ya Leta aho umusoro ku nyongeragaciro wonyine wongeye 5.4% ku musaruro mbumbe w'Igihugu (GDP).

    Ni inama yahurije hamwe inzego zitandukanye zifite aho zihuriye n'imisoro haba iza Leta n'iz'abikorera zo mu bihugu birenga 30 byo muri Afurika n'ahandi. Yateguwe na RRA ifatanyije n'Ikigo Mpuzamahanga gikora Ubushakashatsi ku misoro n'imikoreshereza yayo (ICTD) gikorana n'ibihugu birimo n'u Rwanda.

    Ni ikigo kimaze imyaka 10 gikorana n'u Rwanda aho cyafashije RRA gukora inyigo zitandukanye n'ubushakashatsi mu kwishyura imisoro, by'umwihariko gukoresha ikoranabuhanga ndetse no gukorana neza n'abasora.

    Komiseri Mukuru wa RRA, Niwenshuti Ronald, yavuze ko kuva u Rwanda rwatangira gukoresha ikoranabuhanga mu gukusanya no gutanga serivisi z'imisoro, rumaze gutera intambwe ishimishije mu kwinjiza imisoro myinshi.

    Yagize ati “Hagati ya 2017 na 2022 amafaranga y'umusoro ku nyongeragaciro yakusanyijwe yiyongeyeho 61% n'umusoro ku nyungu uzamuka ku kigero cya 95%. Ibyo byatumye mu 2021 umusoro ku nyungu uba uwa kabiri mu misoro myinshi yinjira mu isanduku ya Leta. Izi mpinduka zose zabayeho kubera ikoreshwa rya EBM muri gahunda zose zo gukusanya imisoro kuva mu 2020.”

    Komiseri Niwenshuti yakomeje agaragaza ko gukoresha ikoranabuhanga muri serivisi z'imisoro byatumye umusoro ku nyongeragaciro wongera 5.4% ku musaruro mbumbe w'Igihugu (GDP) ndetse na EBM ivuguruye ituma hiyongera 12% by'umusoro ku nyongeragaciro icyo kigo cyakusanyaga.

    Umuyobozi Mukuru wa ICTD, Dr. Giulia Mascagni, yavuze ko mu myaka 10 ishize ubwo batangiraga gukorera muri Afuruka, byari ikibazo no kubasha kugera ku makuru ajyanye n'imisoro kuko amenshi atabonekaga mu buryo bw'ikoranabuhanga.

    Yagize ati 'Mu myaka 10 ishize dutangira gukorana na RRA, bwinshi bushakashatsi turi kuvuga muri iyi nama uyu munsi ntabwo bwabagaho muri Afurika. Ibyo byaterwaga n'uko ibigo byinshi by'imisoro n'amahoro bitatangaga amakuru ngo akoreshwe mu bushakashatsi kandi ntiyari ari no mu buryo bw'ikoranabuhanga.”

    Yakomeje avuga ko ubu ayo makuru asigaye aboneka ndetse ko ari na yo ashingirwaho inyigo zose zijyanye n'imisoro bigafasha mu kuyikusanya no kuyikoresha mu nyigo z'iterambere ry'Igihugu.

    Dr. Giulia yashimye kandi uburyo u Rwanda ruhagaze neza mu kwimakaza ikoranabuhanga mu misoro muri Afurika kuko bizamura cyane Igihugu mu gukora igenamigambi riyishingiyeho bikazamura ubukungu bwacyo.

    Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro mu mwaka w'isoresha wa 2023/2024 cyakusanyije imisoro irenga miliyari 2619,2 Frw.

    Ayo mafaranga yakusanyijwe yiyongereyeho 12,3% ugereranyije n'ayakusanyijwe mu mwaka wa 2022/2023 kandi hateganyijwe ko muri uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025, hazakusanywa miliyari 3061,2 Frw anagana na 54% by'ingengo y'imari y'Igihugu.

    Ni inama yahuje abafite aho bahuriye n’imisoro mu bihugu byinshi bya Afurika

    Haganiriwe ku ruhare rw’ikoranabuhanga mu gufasha ibigo bikusanya imisoro gukora akazi kabyo neza

    Umuyobozi Mukuru wa ICTD, Dr. Giulia Mascagni, yavuze ko mu myaka 10 ishize ubwo batangiraga gukorera muri Afuruka, byari ikibazo no kubasha kugera ku makuru ajyanye n'imisoro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ikoranabuhanga-ryongereye-95-by-umusoro-ku-nyungu-ukusanywa

  • Liaison Group yasabanye n'abakiliya bayo, ibizeza kurushaho kunoza serivisi ibaha – #rwanda #RwOT

    Ni ibyo yagarutseho ku wa 12 Ukuboa 2024 ubwo Liaison Group yasabanaga n'abakiliya bayo mu rwego rwo kubinjiza mu minsi mikuru ndetse no kubasobanurira serivisi batanga, banabereka izindi babateganyiriza.

    Mhiribidi yavuze ko abakiliya babo atari abahabwa serivisi gusa ahubwo ari imbarutso y'ibikorwa byose bakora.

    Yagize ati 'Abakiliya bacu nibo mbarutso y'ibikorwa byose dukora. Kuva twatangira, twubakiye ku cyizere, guhanga udushya n'ibitekerezo bifatika byabo. Mu gihe tureba imbere, gukomeza uwo mubano bizakomeza kuba ku isonga y'ibyo dukora byose.'

    Yakomeje avuga ko kugirana ubufatanye n'abakiliya bisobanuye gusobanukirwa ibikenewe no gukora ibirenze ibyari bihari.

    Ati 'Ubufatanye ku bakiliya ntabwo bibazanira ibyishimo gusa ahubwo binateza imbere umubano mwiza hagati yabo n'ikigo bikanatuma nacyo gitera imbere.'

    Mhiribidi kandi yavuze ko ibikorwa byo gushora mu ikoranabuhanga rigezweho, amahugurwa y'abakozi, no kunoza serivisi zihabwa abakiliya, byatumye ikigo kigera kuri byinshi, ndetse avuga ko biteguye gukomerezaho mu bihe biri imbere.

    Yagize ati 'Binyuze mu kuganira no guhozaho, tuzakomeza kuba abafatanyabikorwa bizerwa b'abakiliya bacu, tubafasha guhangana n'ibibazo no gukoresha amahirwe bafite.'

    Liaison Group yashinzwe mu 1981, ni ikigo gitanga serivisi zitandukanye zirimo izijyanye n'imari, ubwishingizi, ubuzima ndetse n'ubujyanama mu by'ishoramari.

    Kugeza ubu Liaison Group ikorera mu bihugu bitanu birimo u Rwanda, Tanzania, Uganda, Sudani y'Epfo na Kenya yashingiwemo.

    Abakiliya ba Liaison Group bahawe impano z’iminsi mikuru

    Abakiliya beretswe ko ubufatanye bagirana na Liaison Group ari ingenzi mu iterambere ry’impande zombi

    Abakiliya bifurijwe Noheli nziza n’umwaka mushya muhire, aho bari bafite akanyamuneza

    Liaison Group ikomeje kwiyegereza abakiliya bayo mu rwego rwo kumenya ibyifuzo byabo no kubashimira


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/liaison-group-yasabanye-n-abakiliya-bayo-ibizeza-kurushaho-kunoza-serivisi

  • Carcarbaba yamuritse sosiyete nshya 'Go 7' y'imodoka zitwara abagenzi – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 14 Ukuboza 2024 ku biro by'iki kigo biherereye i Kigali ahazwi nko mu Kanogo.

    Iyi sosiyete nshya 'Go 7' yatangiranye imodoka 15 za 'taxi voiture' zikoresha amashanyarazi 100%.

    Umuyobozi wa Go 7, Ingabire Ritha, yavuze ko impamvu bahisemo kujya no muri serivisi zo gutwara abantu, ari uko bifuzaga kuziba icyuho ndetse bakaba bafite n'umwihariko bazanye ku isoko.

    Yagize ati “Twabonaga hari icyuho muri izi serivisi kubera abashyitsi benshi u Rwanda rusigaye rugira bityo tukifuza kuziba icyuho. Umwihariko wacu ni uko ari imodoka nshya za 2024, abashoferi bacu baratojwe kandi zikoresha amashanyarazi 100% kandi n'igiciro ni cyiza.'

    Ubuyobozi bw'iyi sosiyete bunatangaza ko kugeza ubu, abifuza serivisi zabo bakwifashisha uburyo bwa Yego Cabs bahamagara 9191 bagasaba imodoka za 'Go 7'.

    Izi serivisi zatangiriye mu Mujyi wa Kigali ariko Go 7 irateganya kuzagura ibikorwa byayo bikagera no mu ntara zose z'igihugu.

    Go 7 yatangiranye izi serivisi imodoka 15

    Carcarbaba yamuritse sosiyete nshya 'Go 7' y'imodoka zitwara abagenzi

    Abifuza izi modoka bahamagara Yego Cabs kuri 9191


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/carcarbaba-yamuritse-sosiyete-nshya-go-7-y-imodoka-zitwara-abagenzi