Blog

  • Pep Guardiola yizeye impinduka muri Derby #rwanda #RwOT

    Pep Guardiola, umutoza wa Manchester City, yashimangiye ko umwuka mwiza mu ikipe ari ingenzi cyane muri iki gihe bagihura n'ibibazo byinshi by'imvune mu bakinnyi.

    Guardiola yavuze ko, nubwo bari bamaze imikino irindwi badatsinda, gutsinda Nottingham Forest 3-0 byatanze icyizere cyo kuzahura ikipe.

    Yongeyeho ko gahunda y'imikino y'umwaka ari umuzigo ukomeye ku bakinnyi, ariko yizeye ko umwuka mwiza n'ubufatanye bizafasha Manchester City gukomeza gutsinda​.

    Source : https://kasukumedia.com/pep-guardiola-yizeye-impinduka-muri-derby/

  • Kylian Mbappé kubera imvune yagize ku guru, ntaribukine umukino wuyu munsi #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'umufaransa, Kylian Mbappé, ntazakina Real Madrid umukino muri shampiyona ya Espagne kubera imvune afite ku kuguru. Gusa umutoza w'iyi kipe, Carlo Ancelotti, arizeza abafana ko uyu mukinnyi wabo ashobora gukira vuba akagaruka bidatinze.

    Ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza, Ancelotti yatangaje ko iyi mvune Mbappé yagize muri iki cyumweru izatuma adakina umukino wa La Liga uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu, aho Real Madrid izaba yakirwa n'ikipe ya Rayo Vallecano.

    Nubwo bimeze bityo, umutoza Ancelotti yatangaje ko Mbappé azerekeza muri Qatar hamwe na bagenzi be mu mukino wa nyuma w'igikombe cya Intercontinental kizaba ku wa 18 Ukuboza.

    Icyo gihe, Real Madrid izacakirana na Pachuca cyangwa Al Ahly, bitewe n'uwo bazahura mu mikino izabanziriza uwo wa nyuma.

    Ancelotti yagize ati: 'Tuzareba niba ashobora gukina nta ngaruka z'imvune. Azagenda kuko twibwira ko ashobora gukira imvune mu gihe gito ari byo byiza.'

    Mbappé yakomeretse ku wa Kabiri w'iki cyumweru mu mukino wa Champions League, aho Real Madrid yatsinze Atalanta ibitego 3-2. Uyu mukinnyi yatsinze kimwe muri ibyo bitego ariko nyuma aza gusimburwa kubera ikibazo cy'imvune yagize ku kuguru.

    Abafana ba Real Madrid barategereje kureba niba Mbappé azakira ku buryo yagaruka mu kibuga igihe gikwiye, cyane cyane mu mikino ikomeye igiye gukurikira. Gusa Ancelotti yagaragaje icyizere cyinshi ku bushobozi bwo gukira vuba kwa rutahizamu we.

    Source : https://kasukumedia.com/kylian-mbappe-kubera-imvune-yagize-ku-guru-ntaribukine-umukino-wuyu-munsi/

  • COPEDU PLC yahuguye ba rwiyemezamirimo b'abagore ku kwigira – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

    Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC, Muyango Raissa yasabye abagore bitabiriye iyi gahunda gutinyuka kwihangira imirimo bakabagana, bikaborohera kubona inguzanyo zizamura ibikorwa byabo.

    Ati 'Mwihangire imirimo, hanyuma mutugane tubahe inguzanyo zishyigira ibitekerezo byanyu mu kwikorera, mugere ku nzozi zanyu'.

    Umuyobozi muri Banki Nkuru y'u Rwanda mu ishami rishinzwe guteza imbere serivisi z'imari zidaheza, Ndayisenga Simon, yagarutse ku mpamvu ishoramari ryahagurukiwe, hagatekerezwa no ku bagore nka ba mutima w'urugo.

    Yasobanuye cyane agaciro k'umugore n'uruhare rwe mu kubaka umuryango nyarwanda. Bimwe mu byashingiweho bahugurwa harimo uburinganire mu by'imari, guteza imbere imibereho myiza no kugabanya ubukene.

    Ati 'Iyo wigishije umugore uba wigishije igihugu. Hakenewe uburinganire mu buryo bw'imari. Ya mategeko yabahezaga akazamura abagabo gusa, yibagirane'.

    Ndayisaba yabibukije ko igihe basabye inguzanyo, bakwiriye kuyikoresha icyo bayisabiye, bakirengagiza ibindi bibazo bibugarije bikeneye amafaranga.

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU PLC Uwingabire Solange, yagaragaje ko iki kigo kimaze imyaka irenga 27 gitanga servise z'imari zirimo kubitsa, kubikuza ndetse no gutanga inguzanyo, asaba abagore kurushaho kukiyoboka.

    Ubuyobozi bwa COPEDU n'abakozi b'amashami atandukanye bigishije aba bagore uburyo bwo guhitamo umushinga mwiza, kumenya kuwukora mu buryo bukurikije amategeko ndetse n'igihe bahawe inguzanyo kuyikoresha ibyo bayisabiye bibarinda kujya mu gihombo.

    COPEDU PLC yahuguye ba rwiyemezamirimo b'abagore ku kwigira

    Umuyobozi Mukuru wa COPEDU PLC, Muyango Raissa yasabye abagore gutinyuka guhanga imirimo

    Umuyobozi Ushinzwe Ubucuruzi muri COPEDU PLC, Uwingabire Solange yasabye abandi bagore kugana iki kigo bagahabwa inguzanyo zibazamura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/copedu-plc-yahuguye-ba-rwiyemezamirimo-b-abagore-ku-kwigira

  • Bucura bwa Perezida Kagame yasoje amasomo ya… – #rwanda #RwOT

    Nk’uko byatangajwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston , uyu muhungu wa Perezida Kagame yasoje aya masomo mu muhango wabaye kuri uyu Wa Gatanu tariki ya 13 Ukuboza 2024.

    Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame n'abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame.

    Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame kuri ubu ubarizwa mu Ngabo z'u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b'igihugu.

    Ishuri rya Sandhurst Military Academy riherereye mu gihugu cy’u Bwongereza ni naryo Ian Kagame yasorejemo amasomo ya Gisirakare mu 2022.

    Iri shuri ryashinzwe mu 1947, rifite ibigwi bikomeye mu gutoza abasirikare bakuru bo mu gihugu cy'u Bwongereza, by'umwihariko ingabo z'i Bwami, aho bongererwa ubumenyi mu kuyobora ingabo.

    Brian Kagame wasoje amasomo ya Gisirakare 

    Madamu Jeannette Kagame, n'abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame bitabiriye uyu muhango 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149586/bucura-bwa-perezida-kagame-yasoje-amasomo-ya-gisirikare-mu-bwongereza-149586.html

  • Kuki Bruce Melodie atashyize indirimbo ye na… – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu kiganiro n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki 14 Ukuboza 2024, cyabereye muri Kigali Universe. 

    Asubiza Umunyamakuru wa InyaRwanda, Bruce Melodie yavuze ko indirimbo ye na Meddy yakozwe, ariko ko itagaragara kuri Album ye kubera ko habayeho kudahuza umwanya na Meddy.

    Ati “Indirimbo yanjye na Meddy, umushinga twarawutangiye ariko ni umuhanzi Mukuru, uhuze ufite ibindi arimo, uwo mushinga rero twawugezeho Album igeze kure. Uwo mushinga ntaho uhuriye na Album yanjye, ariko uwo mushinga urahari. Tubonye umwanya, hamwe n’umwanya wanjye, tuzawugeraho.”

    Bruce Melodie yavuze ko hari indirimbo yakoranye n’abahanzi banyuranye, zitari kuri iyi Album ‘ariko ntibivuze ko zitazasohoka.” 

    Yumvikanishije ko iyi Album ayikozeho igihe kinini, byatumye yitabaza abantu benshi mu guhitamo indirimbo zagombaga kujya kuri iyi Element.

    Ni Album avuga ko yakozweho na ba Producer barimo Prince Kiiiz, Element ndetse na Made Beats. Ni Album azamurikira abakunzi be b’intoranywa tariki 21 Ukuboza 2024, ni mu gihe Album izajya ku isoko tariki 1 Mutarama 2025.      

       

    Bruce Melodie yavuze ko yakoranye indirimbo na Meddy ariko itabashije kujya kuri Album ye kubera umwanya yakozwemo  

    Bruce Melodie yavuze ko hari indirimbo nyinshi, yakoranye n’abahanzi zitarasohoka ziza mu gihe kiri imbere 


    Ku wa 3 Ukuboza 2023, nibwo Bruce Melodie yahuye na Meddy bahuriye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika- Aha bari kumwe na Coach Gael

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149588/kuki-bruce-melodie-atashyize-indirimbo-ye-na-meddy-kuri-album-149588.html

  • MTN Rwanda na UNICEF byinjiye mu bufatanye bugamije guteza imbere uburenganzira bw'abana – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano yasinywe kuri uyu wa 12 ukuboza 2024. Intego za Unicef Rwanda harimo kurengera uburenganzi bw'abana, ndetse ubu iri gukora ubushakashatsi ku buryo abana bakoresha internet ngo imenye ibyo bayikoreraho, ihohoterwa bakorerwa n'uburyo bwo kuribarinda.

    Mu gushyigikira iki gikorwa, MTN Rwanda yatanze miliyoni 34.6 Frw mu masezerano y'ubufanye na UNICEF, aho izanafasha abo bana gukoresha urubuga rwigirwaho rw'Urwego rw'Igihugu rushinzwe Uburezi bw'Ibanze, REB, ruzwi nka E—Learning n'iza UNICEF, Itetero n'Ingazi gukoreshwa ku buntu.

    MTN izafatanya na UNICEF muri gahunda yo kurwanya imirire mibi binyuze mu gikorwa cyo gutanga igi ku mwana buri munsi mu karere ka Gicumbi. Iyi gahunda izafasha kuzamura imirire y'abana barenga 1000 ndetse binagabanye imibare y'abana bagwingira muri ako karere.

    Umuyobozi Uhagarariye UNICEF mu Rwanda, Julianna Lindsey yavuze ko ubufatanye na MTN mu kumenyekanisha gahunda yo gutanga igi rimwe kuri buri mwana buri munsi izatanga umusaruro mu kugabanya igwingira ry'abana mu Rwanda kandi bizagera ku babyeyi benshi.

    Yagize ati 'twagiye tubona impinduka muri iki gikorwa cyo gutanga igi ku mwana ariko ntituragera aho dushaka kugera, twizera ko ubu bufatanye na MTN Rwanda n'uburyo izwi mu gihugu bzautuma buri muryango uha abana amagi inshuro nyinshi mu cyumweru kandi ibyo bizagira akamaro cyane mu kugabanya igwingira ry'abana mu Rwanda'

    Muri ubu bufatanye, MTN izajya yamamaza ibikorwa bya UNICEF ku mbuga nkoranyambaga zayo no mu bikorwa byayo by'ubukangurambaga kugira ngo bongerere abantu ubumenyi ku bijyanye n'uburenganzira bw'abana no kurwanya imirire mibi.

    Umuyobozi mukuru wa MTN, Mapula Bodibe, yavuze ko ubu bufatanye bujyana n'ikindi gikorwa bari bafite cyatangiye mu 2022 cyo gufasha abana kuba abana (help children be children campain), ahamya ko abana bashobora guhurira n'ihohoterwa kuri internet ari yo mpamvu bari bakeneye gukorana n'ikigo gifite ubumenyi buhagije ku bibazo abana bahura na byo n'uburyo babirwanya.

    Yagize ati 'tunejejwe cyane n'ubu bufatanye kuko tuzi ko duteye intambwe mu kubaka u Rwanda, aho umwana ashobora kwiga, kugira inzozi, no kugera kure hashoboka'

    Ubu bufatanye ni intambwe mu kuzamura imibereho y'abana, binyuze mu gukemura ibibazo by'imirire mibi, ihohoterwa rikorerwa abana kuri internet, no kubaha uburezi binyuze mu ikoranabuhanga mu buryo bworoshye.

    Abayobozi ba MTN Rwanda na Unicef Rwanda basinya amasezerano

    Amasezerano yashyizweho umukono azatuma impande zombi zifatanya mu guteza imbere uburenganzira bw’umwana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mtn-rwanda-na-unicef-byinjiye-mu-bufatanye-bugamije-guteza-imbere-uburenganzira

  • Brian Kagame, umuhungu wa Perezida Kagame yasoje amasomo ya gisirikare – #rwanda #RwOT

    Brian Kagame ni umwe mu basirikare basoje amasomo muri iri shuri, mu muhango wabaye kuri uyu wa Gatanu, nk'uko byatangajwe na Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwongereza, Busingye Johnston.

    Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, n'abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame.

    Brian Kagame yinjiye mu gisirikare asangamo mukuru we, Ian Kagame kuri ubu ubarizwa no mu Ngabo z'u Rwanda, mu mutwe urinda abayobozi bakuru b'igihugu.

    Ni umuhango witabiriwe na Madamu Jeannette Kagame, n'abavandimwe ba Brian Kagame: Ivan Cyomoro Kagame na Ian Kagame

    Brian Kagame n'umubyeyi we, Madamu Jeannette Kagame

    Brian Kagame yashyigikiwe n’abavandimwe n’inshuti

    Brian Kagame ni umwe mu basirikare basoje amasomo muri Sandhurst Military Academy mu Bwongereza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/brian-kagame-umuhungu-wa-perezida-kagame-yasoje-amasomo-ya-gisirikare

  • Ndorimana Jean Franois Rgis yasabiye ubuyob… – #rwanda #RwOT

    Ibi ni ibyo yagarutseho ubwo yaganiraga na FINE FM mu kiganiro cy’imikino ‘Urukiko rw’Ubujurire’ kuri uyu wa Gatanu taliki ya 13 Ukuboza 2024.

    Ndorimana Jean François Régis bakunze kwita General yavuze ko ibibazo kuri iy’Isi nta ho bitaba ndetse ko kunanirwa n’ibintu mu mupira w’amaguru ari ibisanzwe, ariko anavuga ko abayobozi ba Kiyovu Sports kuri ubu bashaka bakwegura mu kinyabupfura.

    Ati: “Ibibazo bibaho nta nubwo byashira turi ku Isi. Kugira ngo Kiyovu Sports ive aho iri ubungubu tuvugana nonaha birakenewe ngo ukuri kujye ahagaragara. 

    Kunanirwa ni ibintu bisanzwe mu mupira w’amaguru bibaho ndetse ni n’ibintu bizakomeza kubaho, ariko ubu tuvugana nonaha abayobozi bayoboye Kiyovu Sports ubu nonaha bashaka bakwegura mu kinyabupfura”.

    Yavuze ko abayoboye Kiyovu Sports bagomba kwegura ubundi iyi kipe igashaka ubundi buryo ikomeza kubaho dore ko ari ubwa mbere abonye igeze aho iri.

    Yagize ati “Abantu bayoboye Kiyovu Sports nibegure bayirekere yo ishake ubundi buryo ikomeza kubaho kuko ni ubwa mbere mbonye Kiyovu Sports igeze aho iri ubungubu. Kandi noneho aho bigeze ubungubu ntabwo turi kwinginga nta nubwo tunasaba ntitunahendahenda noneho. 

    Ubwo bibaye byiza rero nibabireke, bayirekurira ba nyirabyo bice aho byagaciye ariko bareke Kiyovu Sports ibeho ubundi buzima butari ubwabo bayifite”.

    Ndorimana yahakanye ibyo kuba ari we weguje Mvukiyehe Juvenal avuga ko ahubwo yananiwe akagenda nk’uko byagenda ku wundi wese. Yavuze ko abayoboye Kiyovu Sports kuri ubu batagira isoni kubona ikipe iri ku mwanya wa nyuma none bakaba bagishaka kwitwa abayobozi bayo.

    Ati: “Ni ubwa mbere mbonye Kiyovu Sports igeze aho igeze ubungubu nonaha ariko noneho hari n’abantu batagira isoni kubona aho ikipe igeze nonaha ukaba unagikomeza gushaka kwitwa umuyobozi wayo iri aho igeze nonaha ntabwo mbyumva. 

    Ikipe irimo iragenda tureba kandi ntabwo twabyemera kuko mfana Kiyovu Sports ntaho nabihungira. Ku neza cyangwa ku nabi hari ikigomba gukorwa”.

    Kugeza ubu Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona aho ifite amanota 7 gusa. Mu mikino 12 imaze gukina yatsinzemo imikino ibiri gusa, inganya umwe naho itsindwa imikino 9.

    Biteganyijwe ko ku Cyumweru, Kiyovu Sports izakirwa na Gorilla FC kuri Kigali Pelé Stadium mu mikino yo ku munsi wa 13 wa shampiyona.

    Ubuyobozi bwa Kiyovu Sports burangajwe imbere na Nkurunziza David bwasabiwe kwegura

    Ndorimana Jean François Régis yavuze ko ubuyobozi bwa Kiyovu Sports bukwiye kwegura mu kinyabupfura 

    Kiyovu Sports ikomeje kugana ahabi dore ko iri ku mwanya wa nyuma  

    Kiyovu Sports iri ku mwanya wa nyuma ku rutonde rwa shampiyona 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149576/ndorimana-jean-francois-regis-yasabiye-ubuyobozi-bwa-kiyovu-sports-kwegura-mu-kinyabupfura-149576.html

  • Umunyarwenya Mazimpaka Japhet yahawe Master’… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, ni bwo Kaminuza ya ULK yakoze umuhango wo gushyikiriza impamyabumenyi abanyeshuri basoje amasomo yabo mu byiciro bitandukanye. 

    Ni ku nshuro ya 21 iyi Kaminuza ishyize ku isoko ry'umurimo abanyeshuri. Abahawe impamyabumenyi barimo abanyenshuri 707 basoje amasomo y’Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza na 248 basoje amasomo y’Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza.

    Umunyarwenya Mazimpaka Japhet usanzwe ari n'umunyamakuru wa Magic FM y’Urwego rw’Igihugu rw’Itangazamakuru (RBA), ari muri 248 basoje amasomo ya Master’s muri iyi Kaminuza.

    Uyu musore yari asanzwe afite 'Master's of Development Studies (Ubushakashatsi n'Iterambere) yahawe mu Ukuboza 2023. Kuri iyi nshuro yahawe Master's mu miyoborere (Master's of Governance).

    Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko ari intambwe nziza yateye mu buzima bwe, kandi ko azaharanira gukoresha ubumenyi yavanye muri iyi Kaminuza.

    Ati 'Urumva ko ku bumenyi hiyongereyeho irindi tafari kandi ndajwe ishinga no kubukoresha mu kugira uruhare rugaragara mu iterambere ry'Igihugu cyanjye. '

    'Nzi ko urugendo rukiri rurerure, ariko intego ni ugukomeza kongera ubumenyi no kubukoresha neza mu kubaka ejo hazaza heza kuri twese, kandi nizera cyane ko bishoboka.'

    Japhet yamenyekanye cyane mu itsinda rya “Bigomba Guhinduka” no mu bindi bitaramo yagiye ategura byabereye hirya no hino mu gihugu.


    Ibyishimo ni byose kuri Japhet nyuma y'uko asoje amasomo y'icyiciro cya Kabiri mu bijyanye na 'Governance'


    Japhet Mazimpaka yavuze ko azahanira gukoresha neza ubumenyi yakuye muri ULK

    Mu 2023, ni bwo Japhet Mazimpaka yahawe Master's ya mbere mu bijyanye na 'Development Studies'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149577/umunyarwenya-mazimpaka-japhet-yahawe-masters-ya-kabiri-149577.html

  • Ryoherwa na Weekend ubifashijwemo nabarimo D… – #rwanda #RwOT

    Nk'uko bisanzwe bigenda mu mpera za buri Cyumweru, InyaRwanda ibagezaho urutonde rw'indirimbo nshya z'abahanzi barimo abamaze kugera ku rwego rukomeye n'abakizamuka.

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda bakora umuziki w'ingeri zose bakoze mu nganzo, harimo n'abatari baherutse kumvikana.

    Mu bahanzi bakoze mu nganzo harimo Diplomat wahuje imbaraga na Ariel Wayz, Mico The Best wahurije abahanzi batandukanye mu ndirimbo yise 'Twivuyange,' Okkama wifashishije umwana we mu ndirimbbo nshya, Shaffy, Shemi, QD wiyambaje Zeo Trap, Da Rest n'abandi.

    Imwe mu ndirimbo zasohotse muri iki Cyumweru zari zitegerejwe na benshi, harimo iyitwa 'Sapiokseksho' y'umuhanzi Diplomat yakoranye na Ariel Wayz.

    Kuva mu mezi atanu ashize, uyu muraperi yari yavuze ko ari mu myiteguro yo gusohora iyi ndirimbo yise 'Sapioseksho', ariko yagiye akomwa mu nkokora n'uko aba Producer bagiye bayitinza, kugeza ubwo yanifashishijwe muri filime 'Dayana' ya Bad Rama mu buryo atigeze amenya.

    Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Producer Element, ni mu gihe amashusho yakozwe na 1Shot yunganiwe na Tego, K Bro n'abandi.

    Diplomate yamamaye cyane mu myaka 10 ishize; ndetse yagiye akorana n'abahanzi banyuranye indirimbo zakomeje izina rye. Mu kiganiro na InyaRwanda, yavuze ko kwifashisha Ariel Wayz, biri mu murongo w'uburyo yagiye akorana n'abahanzi.

    Yavuze ati 'Gukorana na Ariel Wazy ni nk'uko nsanzwe nkorana n'abandi bahanzi bagiye batandukanye. Ni nk'uko nshobora kwicara nkavuga nti mfite indirimbo, kandi ndumva nayikorana na ntuza bikavamo neza, nicyo ngicyo navuga. 

    Kandi mpamya y'uko ni umuhanzikazi mwiza, ufite impano, nabonye ko byaba ari byiza dukoranye. Nta kindi kinini cyashingiweho ahanini, nicyo ngicyo.'

    Dore indirimbo 10 zagufasha kuryoherwa n'impera z'icyumweru:

    1.     Sapiokseksho — Diplomat ft Ariel Wayz

    “>

    2.     Twivuyange — Mico The Best ft Uncle Austin, Afrique, Marina & Bushali

    “>

    3.     Ehe! Mbembe — Okkama ft Cute

    “>

    4.     Jumbe – Shaffy

    “>

    5.     Apana — QD ft Zeo Trap

    “>

    6.     Ngo — Yampano ft Papa Cyangwe

    “>

    7.     Mamacita — Dice The Prince ft Kivumbi King, Nillan & Ella Rings

    “>

    8.     Uzambwire — Shemi

    “>

    9.     Ndambiwe — Lion B ft Bulldogg

    “>

    10.  Location — Da Rest

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149579/ryoherwa-na-weekend-ubifashijwemo-nabarimo-diplomat-okkama-shaffy-na-shemi-video-149579.html