Blog

  • Premier League: Amad Diallo yafashije Manches… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wakinwe kuri iki Cyumweru Saa kumi nebyiri n’iminota 30 kuri Etihad Stadium.

    Ikipe ya Manchester United itari ifite Marcus Rashford na Alejandro Garnacho kubera amahitamo y’umutoza ,yatangiye umukino ariyo ihererekanya neza gusa kugera mu rubuga rw’amahina rwa Manchester City bikaba ikibazo. 

    Iyi kipe y’amashitani atukura yaje guhura n’ibibazo ku munota wa 14 umukinnyi wayo Mason Mount agira ikibazo cy’imvune ahita asimburwa na Kobbie Maino.

    Ku munota wa 20 Manchester City yagerageje uburyo bwa mbere imbere y’izamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Phil Foden ariko rinyura impande y’izamu gato cyane.

    Manchester United yakomeje gusatira ishaka igitego binashoboka ko yakibona nkaho Amad Diallo yarekuye ishoti gusa rikanyura impande y’izamu gato.

    Ku munota wa 36 Manchester yatsinze igitego cya mbere gitsinzwe na Jusko Gvardiol akoresheje umutwe ku mupira waruzamuwe na Kevin De Bruyne.

    Mbere yuko igice cya mbere kirangira Manchester City yarase igitego cyabazwe aho Phil Foden yacenze ba myugariro ba Manchester United yinjira mu rubuga rw’amahina arekura ishoti gusa Harry Maguire aratabara ashyira umupira muri koroneri.

    Mu gice cya kabiri ikipe ya Manchester United yaje igerageza ishaka uko yakwishyura ariko ba myugariro ba Manchester City bakayibera ibamba.

    Ku munota wa 61 Amad Diallo yari atsinze igitego ku mupira waruzamuwe na Bruno Fernandes ashyiraho umutwe gusa Ederson aratabara.

    Bruno Fernandes hari aho yarase igitego ku mupira mwiza yarahawe na Rasmus Hojlund asigaranye n’umunyezamu gusa awumurengeje uragenda urarenga.

    Ku munota wa 88 Manchester United yabonye penariti ku ikosa Matheus Nunes yari akoreye Amad Diallo yinjizwa na Bruno Fernandes igitego cyo kwishyura kina kirabonetse.

    Nyuma y’iminota ibiri gusa ikipe y’amashitani atukura yabonye igitego cya kabiri gitsinzwe na Amad Diallo wari wakoze akazi gakomeye kuva kare ku mupira yarahawe na Lisandro Martinez.

    Umukino warangiye Manchester City itsinzwe ibitego 2-1 ijya kumwanya wa 5 n’amanota 27 naho Manchester United yo ijya kumwanya wa 12 n’amanota 22.

    Uko Amad Diallo yatsinze igitego cya kabiri 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149639/premier-league-amad-diallo-yafashije-manchester-united-gusonga-manchester-city-149639.html

  • ULK na ULK Polytechnic byashyize ku isoko ry'umurimo abarenga 1000 – #rwanda #RwOT

    Uyu muhango wo gutanga impamyabumenyi wabaye ku wa 13 Ukuboza 2024. Abazihawe ni abanyeshuri 707 basoje amasomo y'Icyiciro cya Kabiri cya Kaminuza, 248 basoje amasomo y'Icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza, na 232 basoje amasomo muri ULK Polytechnic Insitute.

    Umuyobozi wa Kaminuza yigenga ya Kigali, Dr. Cyprien Sikubwabo, yavuze ko abanyeshuri 955 biga muri ULK ishami rya Kigali bigishijwe ibirimo ubumenyi kuri mudasobwa (Computer Science), Amategeko, Development Studies, International Studies, Ubukungu, Ibaruramari n'andi.

    Mu barangije amasomo y'icyiciro cya kabiri, 588 bangana na 59.6% ni abagore n'abakobwa, mu gihe abandi 397 ari abagabo.

    Dr. Sikubwabo yavuze ko “Ibi byerekana ubushake bw'abagore mu burezi bwo ku rwego rwa kaminuza.”

    Yongeyeho ko iyi kaminuza iri gukurura abanyamahanga, avuga ko bishingiye ku mahoro n'umutekano biri mu Rwanda ndetse n'iterambere rifatika igihugu kimaze kugeraho.

    Ati “Tuzakomeza gutanga uburezi buhambaye buhindura Isi, kugira ngo dutume ULK imenyekana nka kaminuza nziza ku isoko mpuzamahanga.”

    Yanavuze ko ibikorwa byo kubaka amacumbi y'abanyeshuri byarangiye mu Ukwakira 2024.

    Ati “Ubu amacumbi ashobora kwakira abanyeshuri bagera kuri 1200. Aya macumbi ni intambwe ikomeye mu guteza imbere uburezi bufite ireme muri ULK, kuko atuma abanyeshuri batura ahantu heza, bikabafasha kwisanga muri kaminuza.”

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru ry'Imyuga n'Ubumenyingiro rya ULK Polytechnic Institute, Eng. Musabyimana Jean Pierre, yashimiye abanyeshuri basoje amasomo ku mbaraga n'ubwitange bakoresheje.

    Ati 'Uyu munsi turishimira intambwe y'ingenzi mu buzima ku banyeshuri basoje amasomo y'umwaka wa 2023/2024. Ibi ni ikimenyetso cy'imbaraga mwashyizemo n'uruhare rw'ababashyigikiye mu rugendo rwanyu.'

    Yanashimangiye ko ULK Polytechnic Institute ikomeje kwagura amahirwe y'abanyeshuri binyuze mu gushyiraho porogaramu nshya y'icyiciro cya kabiri cya kaminuza mu by'ikoranabuhanga (Bachelor of Technology) no gushora imari mu bikorwaremezo birimo laboratwari zigezweho.

    Prof. Dr Rwigamba Balinda washinze ULK na ULK Polytechnic Institute, yavuze ko iyi kaminuza imaze gushyira ku isoko abarenga 41,145 bize amasomo atandukanye, ashimangira ko ari intambwe nziza imaze guterwa.

    Yagiriye inama abarangije amasomo gukomeza gukarishya ubumenyi bwabo binyuze mu gusoma ibitabo n'ibindi.

    Ati “Mukomeze mukarishye ubumenyi bwanyu. Ndashaka abarangije mu cyiciro cya kabiri cya kaminuza, kugira ngo nimwifuza gukomereza mu cyiciro cya gatatu cya kaminuza, muzakomereze muri ULK.”

    Prof. Dr Rwigamba yavuze ko ari ingenzi kugira indangagaciro nziza kuko iyo ziyongereye ku bumenyi, bituma umuntu yigirira akamaro akanakagirira igihugu.

    Ati 'Mujye mwibaza muti ni iki nakora, kugira ngo mfashe abandi? Muzaba icyo muri kwitoza kuba uyu munsi.”

    Umuyobozi Mukuru w'Inama y'Igihugu y'Amashuri Makuru na Kaminuza, Dr Mukankomeje Rose, yashimye ubuyobozi bwa ULK bwabimburiye abandi mu gushinga kaminuza yigenga, ubu bakaba bari ku isonga mu kugira abanyamahanga benshi.

    Yasabye abarangije kwiga gukoresha neza ubumenyi n'ubushobozi bungukiye muri ULK, bagatanga umusanzu mu gukemura ibibazo byugarije sosiyete bagiyemo.

    Ababyeyi n’abandi bo mu miryango y’abarangije amasomo baje kwifatanya na bo muri ibyo byishimo

    Abarangije amasomo bari mu byiciro binyuranye

    Abo muri ULK Polytechnic bahawe impamyabushobozi ni abo mu cyiciro cya munani

    Prof Rwigamba Balinda washinze ULK yavuze ko imaze gushyira ku isoko abarenga ibihumbi 41, bari gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu

    Basabwe gukoresha ubumenyi bakuye muri iyi kaminuza bakemura ibibazo byugarije umuryango

    Dr Mukankomeje Rose yasabye abasoje amasomo gutanga umusanzu mu iterambere ry’igihugu

    ULK ni yo kaminuza yigamo abanyamahanga benshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ulk-na-ulk-polytechnic-byashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abarenga-1000

  • Ingabire Marie Immaculée ntiyemeranya n'uburyo 'féminisme' ikorwa mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi ku mbuga nkoranyambaga hacicikana amagambo arimo n'ibitutsi ku bemera ko ari aba-feministe bavuga ko baharanira uburenganzira bw'abagore mu gihe abarwanya iyo myumvire babibona nko guhangana n'abagabo.

    Umuyobozi wa TI Rwanda Ingabire Marie Immaculée yabwiye One Nation Radio ko we aharanira ko umugore adatsikamirwa n'umugabo haba mu mitungo cyangwa ubundi burengenzira bwo mu rugo.

    Ati 'Féminisme njyewe sinyemera, njyewe mparanira guteza imbere uburinganire. Ni ukuvuga ngo umukobwa cyangwa umugore wese ntabwo nzamufata nk'inzirakarengane na we ashobora kugira amakosa. Icyo ntazemera ni uko azarengana ntarenganurwe azize ko ari umugore. Icyo sinzacyemera na rimwe.'

    'Icyo ntazemera ni uko umugabo bashakanye bahahana ibintu mu rugo azamurusha uburenganzira mu rugo rwe. N'itegeko noneho ryarakosotse rivuga ko umutware w'urugo ni umugabo n'umugore. Ubundi arantwara anjyana he? Njyewe se namutwaye? Wenda nsange ndatwarwa n'umusinzi, umusambanyi n'umujura, uwo ni umutware wantwara? Umwana arabura amafaranga y'ishuri ngo se ni umutware?'

    Yahamije ko hari abakobwa babiri bishwe mu bihe byashize bamushengura umutima ariko n'uburyo aba-feministe babyitwayemo byamwongereye agahinda ku mutima.

    Ati 'Ndebye uko abo bantu bacu bitwara mu kibazo ndababara cyane kurushaho. Icya mbere wowe mukobwa uciye ubwenge banza ureke kujya guca urubanza mbere y'umucamanza. Ndakwinginze gira ibindi uburana birahari. Turacyafite abagore bakubitwa, reka mbahe ikibazo kidukomereye ntari numva aba-feministe bavugaho n'umunsi n'umwe, nirirwa ndwana na cyo njyenyine.'

    Mu bihe byashize aba bagore batandukanye n'abagabo babo urukiko rugategeka ibyo bagomba kujya bahabwa nk'indezo z'abana, iyo umugabo yangaga kubitanga bahamagaraga Polisi cyangwa RIB akayitanga ku ngufu ariko ubu ntibigishoboka.

    Ati 'None se ubu abagabo ko banze gutanga indezo abo bagore bakaba ari bo bahangayikanye n'abo bana bonyine? Ndahamagara abo ba-femiste, nimuze dukore ubwo bukangurambaga turengere abo bagore n'abana na ho kujya guca urubanza rukiri mu rukiko umucamanza ataratangaza icyemezo, uraruca witwaje iki?'

    Ingingo ya 345 y'Itegeko Rigenga Abantu n'Umuryango iteganya ko 'Umubyeyi afite inshingano yo kwita ku mwana we no kumurera. Ushinzwe kurera umwana wemewe n'amategeko na we afite nshingano zo kwita kuri uwo mwana.'

    Ingabire Marie Immaculée yatangaje ko aba-feministe bakwiye gushyira imbaraga mu kuvuganira abagore batandukanye n’abagabo bakabima indezo z’abana babasigiye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingabire-marie-immaculee-ntiyemeranya-n-uburyo-feminisme-ikorwa-mu-rwanda

  • U Bufaransa bwatoye Nyampinga wimyaka 34 y’a… – #rwanda #RwOT

    Angelique wabaye Miss France 2025, yegukanye iri kamba nyuma y’uko habayeho amavugurura abagore bashatse n’abafite abana bakemererwa guhatana muri iri rushanwa. Iri kamba yaryambitswe kuri uyu wa Gatandatu tariki 14 Ukuboza 2024, mu birori byabereye muri Futuroscope Arena mu Mujyi wa Vienne.

    Uyu Nyampinga watowe akaba akomoka mu Birwa bya Martinique biyoborwa n’u Bufaransa, bikaba biherereye muri Karayibe. Agitorwa, Miss Angelique yatangaje ko byari inzozi ze kuzegukana iri kamba, bityo ko ari ibintu bimunejeje cyane.

    Si ubwa mbere uyu mukobwa yinjiye mu marushanwa y’ubwiza, kuko yari asanganwe ikamba rya Miss Martinique 2024. Ni we mukobwa wa mbere wambitswe ikamba arengeje imyaka 30 y’amavuko.

    Angelique ubaye Nyampinga wa 95 w’u Bufaransa, yabonye izuba ku ya 9 Ukwakira 1990, avukira Fort-de-France muri Martinique. Mu buzima busanzwe, asanzwe akora ku kibuga k’indege cya Air France.

    Mu 2011 ubwo yari afite imyaka 21, yabaye Igisonga cya mbere cya Miss Martinique, nyuma y’imyaka 13 aba aribwo atorerwa kuba Miss Martinique ku ya 24 Nzeri 2024.

    Angelique Angarni-Filopon yambitswe ikamba na Eve Gilles w’imyaka 21 y’amavuko wari umaze umwaka aryambaye.


    Angelique w’imyaka 34 yambitswe ikamba rya Miss France 2025


    Ni bwo bwa mbere u Bufaransa butoye Nyampinga urengeje imyaka 30 y’amavuko


    Uyu mukobwa yari asanganwe ikamba rya Miss Martinique 2024




    Amaze imyaka myinshi akora ku kibuga cy’indege





    Yavuze ko kwegukana iri kamba zari inzozi ze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149626/u-bufaransa-bwatoye-nyampinga-wimyaka-34-yamavuko-amafoto-149626.html

  • Prime Insurance yemeye kwishyurira 'Master's' umunyeshuri wahize abandi muri ULK – #rwanda #RwOT

    Ni igihembo cyatanzwe ku wa 13 Ukuboza, ubwo Kaminuza yigenga ya Kigali yashyikirizaga impamyabumenyi abanyeshuri 955 bo mu byiciro bitandukanye.

    Guhemba abitwaye neza cyane cyane urubyiruko muri kaminuza zitandukanye ni kimwe mu byo Prime Insurance imaze kugira umuco, kuko muri Werurwe uyu mwaka yahembye umunyeshyuri w'umukobwa wari wahize abandi muri Kaminuza ya Kigali.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko ari umuco bimakaje wo gufasha abafatanyabikorwa babo mu bihe bitandukanye by'umwihariko mu mashuri.

    Ati 'Dukunze kugira umwihariko wo guhemba abahize abandi, ni umusanzu wacu dutanga rero ku rubyiruko kugira ngo tubafashe kwitegura ejo habo heza.'

    Byusa yavuze ko iyi gahunda yo guhemba uwahize abandi ukiri muto, ituma abana biga bashyizeho umwete, ibituma intego u Rwanda rwihaye yo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi igerwaho.

    Yavuze kandi ko nk'ikigo cy'ubwishingizi, kijyana na gahunda z'igihugu zo guteza imbere urubyiruko

    Byusa yavuze ko Prime Insurance ikomeje gahunda yo kwegereza abayigana uburyo bw'ikoranabuhanga, aho ushobora kugura ubwishingizi bw'ibinyabiziga no kureba igihe ubwishingizi buzarangirira.

    Ikoranabuhanga ryayo kandi rifasha mu kumenya aho ushobora kubona serivisi z'ubuvuzi hakwegereye ndetse vuba, ukaba ushobora no kumenyekanisha impanuka ukoresheje telefone yawe aho uri hose.

    Ni gahunda zirimo kugura ubwishingizi waba usanzwe uri umukiliya wa Prime Insurance, cyangwa ari ubwa mbere uyigannye, gufasha abantu kumenya igihe ubwishingizi buzarangirira, ushaka kubwongera agafashwa n'ibindi bitandukanye.

    Yavuze ko muri miliyari zirenga 20 Frw binjije mu 2023, arenga miliyari 4 Frw yishyuwe abantu bagize impanuka zitandukanye bafite ubwishingizi muri Prime Insurance cyangwa bangirijwe ibyabo n'abafite ubwishingizi muri Prime Insurance ndetse bigakorwa vuba bitabangamiye imirimo y'abantu.

    Ubu Prime Insurance, itanga ubwishingizi 43 butandukanye. Yarangije umwaka wa 2023 ku mwanya wa gatatu mu bigo binini ku isoko ry'ubwishingizi mu Rwanda akaba ari nayo ifite isoko rinini rw'ubwishingizi bw'ibinyabiziga imbere mu gihugu.

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, ashyikiriza Tuyisenge Marie Jeanne igihembo cye, gikubiyemo amafaranga y’ishuri azamufasha kwiga icyiciro cya gatatu cya kaminuza

    Umuyobozi ushinzwe Ubucuruzi muri Prime Insurance, Mike Byusa, yavuze ko ari umuco bimakaje wo gufasha abafatanyabikorwa babo mu bihe bitandukanye by'umwihariko mu mashuri

    Perezida wa ULK, ari nawe wayitangije, Prof. Dr. Rwigamba Balinda, yari yitabiriye iki gikorwa

    Byari ibyishimo ku banyeshuri basoje amasomo yabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/prime-insurance-yishyuriye-master-s-umunyeshuri-wahize-abandi-muri-kaminuza-ya-220397

  • Nyanza: Abahinzi b'imyumbati barataka kubura abaguzi – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Nyanza gafite igice cyitwa Amayaga mu mirenge ya Ntyazo, Muyira, Kibirizi, Kigoma na Busoro; yose izwiho kwera imyumbati nk'uko biri no mu Karere ka Ruhango bihana imbibi.

    Iyo utembera muri aka gace, ugenda ubona ubuso bunini buhinzeho imyumbati y'imbuto nshya iherutse gutuburwa igakwirakwizwa mu baturage, ndetse ukabona n'ibitanda binini byanitseho imyumbati yinuwe.

    Gusa ariko, bamwe mu bahinzi bayejeje ntibamwenyura nk'uko byakagombye, ahubwo barataka igihombo kuko ngo babuze isoko ry'umusaruro wabo.

    Niyomugabo Charles, umuhinzi w'imyumbati ufite hegiitari eshatu wo mu Karere ka Nyanza, Umurenge wa Kigoma, Akagari ka Butara, Umudugudu wa Kigufi, yabwiye IGIHE ko ubu imyumbati iri kubura isoko kandi bo barayihinze bahenzwe.

    Yavuze ko ikilo cyayo kitarenza 200Frw, ibyo we na bagenzi be bafata nk'igihombo.

    Ati 'Ubu ikilo amenshi ni 200Frw, kandi mu minsi yatambutse umuhinzi yahingaga yishyimye kuko byari 500 Frw no hejuru yayo, wahinga bikagira icyo bikumarira. Ubu twarahombye cyane, kuko tuvuge niba nari mfite nk'aho nakura nka miliyoni 3Frw ubu na miliyoni imwe kuvamo ni ikibazo, kandi twashoye amafaranga menshi.''

    Mutabazi Jean Baptiste, wo mu Mudugudu wa Buhaza, Akagari ka Gati, mu Murenge wa Muyira, muri Nyanza, nawe avuga ko imyumbati baheruka guhinga ku bwinshi ubu yabuze isoko.

    Ati 'Ubu iragurishwa 200 Frw, ariko iyaba nayo yabonekaga byibura, urayitindikira warabuze n'ukubaza!''

    Ni nako biri kandi kuri Sova Eric w'imyaka 20 nawe wo mu Murenge wa Muyira.

    Uyu avuga ko yari yarahinze imingoti ine y'imyumbati, yizeye kwiteza imbere nk'urubyiruko, ariko ubu ikaba iri kumuhombera iborera mu murima kuko nta soko yayibonera.

    Ati 'Nateganyaga gusarura nkakomeza kwagura ubuhinzi, nkongeramo n'ubworozi bw'inkoko, ariko ubu binsubije inyuma, kandi umuntu aba akishakisha.''

    Niyomugabo na bagenzi be, basaba ubuyobozi ko bwabavuganira bukabashakira abashoramari bayigura kuko ngo kugeza ubu uruganda rw'imyumbati rwa Kinazi narwo ruvuga ko rutabasha kugura umusaruro w'abahinzi bose.

    Ati 'Iyo ugiye ku ruganda gusaba ko bakugurira, nk'ubu (itariki twavuganiyeho) bakubwira ngo uzagerwaho muri Kamena umwaka utaha, ngo abandi babanje barangiye, kandi ubwo yaba iri gupfa ubusa.''

    Niyomugabo yavuze bigoye kwishakira isoko kuko bo bari baramenyereye abacuruzi bazaga kubahahira mu cyaro, ariko ubu bakaba batakiza.

    Mugenzi we, Mutabazi nawe ati 'Leta idushishikariza gukora, igashyiraho abafashamyumvire mu buhinzi, igashyiramo abagoronome, ariko byamara kwera, ibyo twashoye bigahomba, ingaruka zikaba ubukene ku muturage wo hasi.''

    'Twumva Leta yashyiraho ingamba zo kujya idufatira umusaruro ikawujyana no mu bihugu byo hanze, kuko uruganda rumwe mu Mayaga ntiruhagije ku myumbati ihera, mba numva n'abaruturiye barira ko babuze isoko.''

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyanza wungirije Ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kajyambere Patrick, yavuze ko ubusanzwe ibiciro byajyaga bihindagurika bitewe n'igihe runaka, ariko ko atari azi iby'iki kibazo kivugwa n'abahinzi, akabizeza ko bagiye kongera kuvugana n'uruganda rwa Kinazi ndetse n'abandi baguzi bo ku ruhande, mu gushaka isoko.

    Ati 'Tugiye kubikurikirana, dukorane n'uruganda, ariko tunemera ko twareba n'abandi baturutse ahandi, kugira ngo twuzuzanye dushake isoko.''

    Kugeza ubu, mu Karere ka Nyanza, imyumbati ihingwa ku buso busaga hegitari 7000, kikaba ari igihingwa ngandurarugo, ariko kizana n'amafaranga.

    Kanyarwanda Jonas wo mu Murenge wa Muyira, muri Nyanza, avuga ko nubwo batareka guhinga imyumbati, ariko ubu inyungu yayo muri iki gihe ari ntayo

    Imbuto y’imyumbati iherutse gutangwa mu turere two mu Ntara y’Amajyepfo, yatangiye gutanga umusaruro n’ubwo abayihinga bataka kutabona abaguzi iyo yeze

    Henshi uhasanga ibitanda byanitseho imyumbati yinuwe igiye kuma, ariko nta cyizere cy’isoko bene yo bafite

    Sova Eric, umusore ukiri muto wari waratangiye kwiyegurira ubuhinzi ubu ababajwe no kuba umusaruro w’imyumbati ye uri guhomba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyanza-abahinzi-b-imyumbati-barataka-kubura-abaguzi

  • PSF yashimye uruhare rwa MrRoof mu guteza imbere ubwubatsi – #rwanda #RwOT

    Iri murikabikorwa ry'iminsi ibiri ryasojwe ku itariki 13 Ukuboza 2024. Ryabereye i Kigali rihuriza hamwe ibigo bimurika ibyo bikora, biganira ku mahirwe ahari mu bijyanye n'ishoramari mu by'ubwubatsi, bisangira inaribonye ndetse n'imbogamizi zigihari.

    Mu muhango wo gusoza iryo murikabikorwa, Umuyobozi wungurije wa PSF, Kimenyi Aimable yavuze ko igitekerezo Mr Roof yagize cyo guhuriza hamwe abakora ubucuruzi mu by'ubwubatsi bose kuva ku bashushanya imbata z'inzu kugeza ku isakaro ari ikintu gikomeye cyane.

    Yagize ati 'U Rwanda ni Igihugu kiri gutera imbere cyane no mu rwego rw'ubwubatsi ariko usanga abahabwa serivise zabwo hari izo batabona neza kubera kudakorera hamwe. Umuntu ashobora gufungura 'quincaillerie' akabikora ku giti cye ntamenyane n'abakeneye ibyo acuruza ngo bakorane, uwubaka inzu, ushyiramo imitako cyangwa se n'ufite igitekerezo kijyanye n'ubwubatsi ntibahure nk'abari mu mwuga umwe ngo habeho imikoranire'.

    Yakomeje avuga ko 'Nka PSF dushyigikiye cyane iki gitekerezo cya 'Under one roof' kuko cyahuje abantu bose bari mu mwuga baraganira bituma uwabaka amenya aho ibikoresho biva, abakeneye inguzanyo bahura n'ibigo by'imari bizitanga mu bwubatsi kandi biborohereza iyo ari benshi n'indi mikoranire inyuranye. N'ibindi bihugu byateye imbere usanga hahabaho gukorana kw'abantu bari mu mwuga umwe bigatuma bakora ibikorwa binini'.

    Umuyobozi w'ibikowa by'ubucuruzi mu Kigo gishora Imari mu bijyanye n'Ubwubatsi cya UDL, Rubangura Claudette yavuze ko iryo murikabikorwa baryitezeho umusaruro ufatika mu bijyanye n'ubwubatsi.

    Ati 'Ntekereza ko imurikabikorwa nk'iri rizatanga umusaruro ukomeye mu rwego rw'ubwubatsi no ku gihugu muri rusange. Ibyo bizazamura ubukungu binyuze mu guhanga imirimo mishya no guteza imbere ubumenyi kuko by'umwihariko twanaganiriye ku cyuho mu bijyanye n'ubumenyi kigihari. Nashishikariza n'ibindi bigo gutegura imurikabikorwa nk'iri Mr Roof yakoze'.

    Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof, Fatima Soleman yavuze ko kimwe mu bintu by'ingenzi bikenewe mu bijyanye n'ubwubatsi ari uguhuza imbaraga abantu bakamenyana kandi ko iryo murikabikorwa ryafashije kubigeraho.

    Ati 'Twamenye ko abantu benshi bakora mu by'ubwubatsi bari bakeneye uru rubuga kugira ngo bungurane ubumenyi kandi banahure n'abandi bakora muri uyu mwuga bamaze kubaka izina ndetse n'ingaga z'abanyamwuga mu by'ubwubatsi. Twishimiye uburyo abakora muri izo nzego bose bahuriye muri iri murikabikorwa ariko by'umwihariko hari harimo n'abadakora mu by'ubwubatsi ariko batanga serivise abubatsi bakenera'.

    Fatima yongeyeho ko urwego rw'ubwubatsi mu Rwanda rurimo amahirwe y'ishoramari yo kubyaza umusaruro kuko rugize 10% by'Umusaruro Mbumbe w'Igihugu kandi rukaba ruri gukura cyane bijyanye n'iterambere ry'Igihugu.

    Iryo murikabikorwa mu by'ubwubatsi ryateguwe na Mr Roof ribaye ku nshuro ya mbere ari na ryo rya mbere ribaye muri urwo rwego Rwanda, rikaba rizajya riba buri mwaka.

    Abitabiriye iryo murikabikorwa bakora mu ngeri zinyuranye zihura n’ubwubatsi

    Umuyobozi wungurije wa PSF, Kimenyi Aimable ashimira Fatima Soleman ku bw’iryo murikabikorwa

    Umuyobozi Mukuru wa Mr Roof, Fatima Soleman yavuze ko kimwe mu bintu by'ingenzi bikenewe mu bijyanye n'ubwubatsi ari uguhuza imbaraga

    Rubangura Claudette yavuze ko iryo murikabikorwa ryitezweho kuzamura ubwubatsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/psf-yashimye-uruhare-rwa-mr-roof-mu-guteza-imbere-ubwubatsi

  • Chris Brown yatanze icyigwa mu gitaramo yakor… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 14 na 15 Ukuboza 2024, umuhanzi Christopher Maurice Brown wamamye nka Chris Brown ari gutaramira mu gihugu cya South Africa mu mujyi wa Johannesburg kuri sitade ya FNB.

    Abafana 94, 736 baguze amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Chris Brown mu gihe kitarenze isaha imwe n’iminota 38 kuko nyuma yaho amatike yari yamaze gushira ku isoko.

    Ubundi Chris Brown yari yarateguye igitaramo kimwe muri South Africa ariko nyuma yo kubona ko amatike arenga 94,000 abaye nk’igitonyanga mu nyanja, yahisemo kwiyongeza ikindi gitaramo kugira ngo ashimishe abafana be mu gihugu cya South Africa.

    Nyamara nubwo abantu benshi bari bamwishimiye, abarenga 30,000 baharanira uburenganzira bw’umugore muri Afurika y’Epfo, bagerageje gushaka uko bahagarika iki gitaramo kubera ibyaha Chris Brown yakoze by’ihohotera ku bagore byumwihriko ibyo yakoreye Rihanna ariko bifata ubusa.

    Kuri uyu wa 14 Ukuboza, umuhanzi Chris Brown yakoze igitaramo cy’akataraboneka muri FNB Stadium ahari abafana barenga 94,000 biganjemo inkumi bari baje kwirebera ibi birori biba gacye muri Africa.

    Chris Brown yaririmbye zimwe mu ndirimbo ze zikunzwe muri iki gihe harimo sensational, Angel Numbers,…

    Kuri uyu wa 15 Ukuboza, Chris Brown arongera akorere igitaramo cya Kabiri muri South Africa nkuko biteganyijwe.

    Chris Brown yaherukaga gutaramira muri Africa mu mwaka wa 2012 mu gihugu cya Nigeria ubwo yari yishyuwe Miliyoni y’amadorali, 2013 muri Ghana ntabwo yishyuwe Miliyoni y’amadorali, 2016 muri Kenya icyo gihe yari yishyuwe $887,000.


    FNB Stadium yuzuye abafana barenga 94,000 baje kureba Chris Brown 



    Abiganjemo inkumi zambaye imyenda iriho ibirango bya Chris Brown, baje gutaramana na Chris Brown 


    Buri nkumi yose muri South Africa yikozeho



    Akanyamuneza ni kose kuri Chris Brown uri gutaramira abafana be barenga 94,000

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149617/chris-brown-yatanze-icyigwa-mu-gitaramo-yakoreye-muri-afrika-yepfo-amafoto-149617.html

  • Waba umwarimu mwiza w'umukire – Ubuhamya bw'abarimu biteje imbere babikesha Umwalimu SACCO – #rwanda #RwOT

    Ntegekurora Léonidas wigisha amateka mu ishuri rya ES Rukomo SOPEM mu karere ka Nyagatare, yavuze ko yatse inguzanyo ya miliyoni 2 Frw mu Umwalimu SACCO, imubera imbarutso yo kwiteza imbere.

    Uyu mugabo yongeyeho make yari yarizigamiye aguramo hegitari imwe y'ubutaka, ayihingaho ibigoli, na byo biramukundira birera, kuko havuyemo toni 5.

    Ati 'Nahise ntekereza umushinga wo Korora inkoko, mfata imishwi 200 ndaza ndayorora, ndayikurikirana ku mezi ane ziba zatangiye gutera, inkoko zimpa amagi mbona ibintu bitangiye kugenda neza, ndatekereza nti nkeneye ifumbire ku isambu.'

    Ntegekurora yanatangiye umushinga wo korora ingurube zimuha ifumbire y'imborera, akayivanga n'imvaruganda bituma ubuhinzi bwe butera imbere.

    Ati 'Ubu mfite ingurube 16, ariko izibyara ni enye ubwo umuntu agenda agurisha bitewe n'ubushobozi bwo kuzigaburira.'

    Ntegekurora kandi ngo yamaze kubona yishyuye inguzanyo ya mbere afata indi ya miliyoni 10 Frw ashinga iduka mu Mujyi wa Nyagatare.

    Yakomeje avuga ko ubu yiteje imbere mu buryo bugaragara kandi ko nubwo akora indi mirimo y'ubucurizi bitabangamira akazi k'uburezi kuko ubu afite abakozi bita ku bikorwa bye by'ishoramari na we akigisha yumva atekanye.

    Ndikubwimana Ezechiel wigisha muri Nyanza TSS mu Karere ka Nyanza we yagaragaje ko yahawe inguzanyo ya miliyoni 2 Frw akaguramo isambu, asigaye ayaguramo imashini zibaza ku buryo ubu zimwinjiriza amafaranga atubutse.

    Kuva mu 2021 yashinze ibarizo ririmo imashini eshatu zigezweho, ndetse ubu yanashinze inzu icuruza ibikoresho by'ubwubatsi.

    Ati 'Ubu ndi umwarimu w'umubaje, ucuruza ibikoresho by'ubwubatsi.'

    Aba barimu bombi bagaragaza ko bazakomeza gukora neza umwuga wabo kuko ari wo bakesha ibindi bikorwa by'iterambere.

    Ubuyobozi bwa Umwalimu SACCO bugaragaza ko abarimu ba Leta bahabwa inguzanyo ku nyungu ya 11% mu gihe umwalimu wo mu mashuri yigenga ahabwa inguzanyo ku nyungu ya 13%.

    Minisitiri w'Intebe Dr. Edouard Ngirente yasabye abarimu bose gukoresha ubumenyi bafite barera abana b'u Rwanda ngo bazagirire igihugu akamaro, ariko bakanaba umusemburo w'impinduka mu bice batuyemo.

    Ati “Mwarimu yatanze amasomo ku ishuri, yareze umwana w'igihugu ariko n'aho atuye akagenda atubera urugero, akagenda abera urugero abandi Banyarwanda kuko ubumenyi mufite ntabwo bukora gusa ku ishuri.'

    Mwarimu Ntegekurora yiteje imbere abikesha inguzanyo ku mushahara yasabye mu Umwalimu SACCO

    Abarimu barenga 1200 bari bitabiriye umunsi mpuzamahanga wabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/waba-umwarimu-mwiza-w-umukire-ubuhamya-bw-abakoresheje-inguzanyo-neza-zibasiga

  • Hamuritswe Ihuriro ry'Abafatanyabikorwa mu by'Amazi ryitezweho gukemura ibibazo mu micungire y'amazi – #rwanda #RwOT

    Ni ihuriro ryamuritswe ku wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024.

    Iri huriro rishyirwaho n'iteka rya Minisitiri w'Intebe ryo ku wa 30 Ugushyingo 2022 rigenga Komite Ngishwanama mu by'Amazi ku rwego rw'Igihugu.

    Inshingano z'iri huriro zirimo gutanga inama ku ngingo zijyanye no kubungabunga amazi, kurwanya imyuzure, kugena ibikwa ry'amazi, kurwanya amapfa n'ibindi bijyanye n'umutungo kamere w'amazi no gutanga inama ku mishinga cyangwa ku mishinga y'amategeko yerekeye imicungire y'amazi ku rwego rw'Igihugu, akarere ndetse no ku rwego mpuzamahanga.

    Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda (RWB), Dr. Emmanuel Rukundo, yavuze ko iri huriro ryitezweho gutanga ibisubizo byugarije umutungo kamere w'amazi.

    Ati 'Iri huriro ni indi ntambwe itewe mu kubungabunga umutungo kamere w'amazi mu buryo burambye. Guhuriza hamwe abafatanyabikorwa batandukanye ni ukubaka umusingi w'ubufatanye mu guhanga udushya no gukemura ibibazo byugarije umutungo kamere w'amazi.'

    Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukijije, Cyiza Beatrice, yavuze ko ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu by'amazi rigaragaza ko hakenewe ubufatanye mu nzego zose.

    Ati 'Gushyiraho iri hururiro birashamangira ko gucunga umutungo kamere w'amazi mu buryo burambye bitareba gusa leta ahubwo ari inshingano zihuriweho na bose. Iri huriro rizatuma umutungo kamere w'amazi urindwa, ucungwa neza ndetse ukoreshwe mu guteza imbere ubukungu n'imibereho myiza.'

    Umuhango wo kumurika iri huriro wahujwe no gusinya amasezerano y'imikoranire hagati y'Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda (RWB), Rwanda Mountain Tea Ltd, ARCOS Network na IUCN Rwanda.

    Aya masezerano asinywe ku nshuro ya mbere mu Rwanda, agamije guhuriza hamwe imbaraga mu kubungabunga icyogogo cya Giciye mu karere ka Nyabihu.

    Iki cyogogo cyugarijwe n'ibibazo birimo isuri, imyuzure, bigira ingaruka ku ngomero z'amashanyarazi za Giciye za Rwanda Mountain Tea Ltd.

    Iri huriro rigizwe n'abayobozi b'ibigo bya Leta birimo Ikigo k'Igihugu gishinzwe umutungo kamere w'amazi mu Rwanda (RWB) arinacyo kiyoboye iri huriro, Ikigo Gishinzwe Isuku n'Isukura no gukwirakwiza amazi mu Rwanda (WASAC), Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ingufu REG, Ikigo gishinzwe imicungire y'ibidukikije mu Rwanda (REMA) n'Ikigo gishinzwe guteza imbere ubuhinzi n'ubworozi mu Rwanda (RAB).

    Rigizwe kandi n'Ikigo cy'igihugu gishinzwe Ubwikorezi(RTDA), Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe guteza imbere imiturire (RHA), Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Ubutaka (NLA), Ikigo gishinzwe Ubumenyi bw'Ikirere (RMA), Uhagarariye Minisiteri ishinzwe ibikorwa by'Ubutabazi (MINEMA), Umuyobozi w'ishyirahamwe ry'abikorera (PSF) n'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Ihuriro ry'imiryango itegamiye kuri Leta ku bidukikije (RENGONF).

    Ihuriro ry’abafatanyabikorwa ryitezweho gukemura ibibazo bigaragara mu micungira y’amazi

    Umunyabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibidukijije, Cyiza Beatrice, yavuze ko ihuriro ry'abafatanyabikorwa mu by'amazi rigaragaza ko hakenewe ubufatanye mu nzego zose.

    Umuyobozi wa RWB, Dr Emmanuel Rukundo yavuze ko iri huriro ryitezweho gutanga ibisubizo byugarije umutungo kamere w'amazi.

    Leta yasinyanye amasezerano n’abikorera n’imiryango itari iya leta mu gucunga icyogogo cya Giciye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hamuritswe-ihuriro-ry-abafatanyabikorwa-mu-by-amazi-ryitezweho-gukemura-ibibazo