Blog

  • Minisitiri wIntebe Dr. Ngirente yasabye abar… – #rwanda #RwOT

    Ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umwarimu uhawe agaciro bimwongerera imbaraga ashyira mu burezi', kuri  uyu wa Gatanu tariki 13 Ukuboza 2024, hizihijwe umunsi mpuzamahanga wahariwe umwarimu aho wabaye ku rwego rw'Akarere by’umwihariko ku rwego rw'Igihugu ubera ku Intare Arena i Rusororo.

    Abarimu barenga 2200 baturutse hirya no hino, bahuriye ku Intare Arena bahujwe no kwishimira ibyo bagezeho ndetse no kuganira bungurana ibitekerezo ku byakorwa kugira ngo bakomeze batange umusaruro mwiza mu ireme ry'uburezi.

    Abarimu bagaragaje ko kuba bari gutanga umusaruro, bifite imvano kuko Guverinoma yumva ibyifuzo byabo kandi bakagerageza kubishyira mu bikorwa. Aha harimo kubongerera umushahara, kubegereza no koroshya gahunda ya Umwalimu SACCO dore ko abayikoresheje neza uyu mwaka bashimiwe.

    Tuyishime Valens w'i Nyamasheke, Dusengimana Honorine uturuka i Burera, Ntegekurora Leonidas w'i Nyagatare na Mukangenera Berthilide wo muri Gasabo nibo bashimiwe ko bakoresheje neza Umwalimu SACCO muri uyu mwaka.

    Uwambaje Veronique wigisha mu rwunge rw'amashuri rwa Kimironko ya kabiri TSS, yavuze ko kuri uyu munsi banezerewe ndetse ko bashima agaciro Leta y'u Rwanda yahaye abarezi, gahunda nziza yashyizwe mu burezi harimo gushyiraho amashuri y'incuke, kongera ibyumba by'amashuri.

    Minisitiri w'Uburezi, Hon. Joseph Nsengimana yibukije abarimu bose ko aribo musingi wo kugira ngo Igihugu kigere ku ntego cyiyemeje kandi ko mu gihe bakomeza kwesa imihigo no gukorana umurava, nta kabuza u Rwanda rwahora ku isonga.

    Yagize ati 'Muri inkingi za mwamba, Igihugu cyacu cyubakiyeho kandi mufite uruhare runini mu gutuma Igihugu kigera ku ntego cyihaye yo kugira ubukungu bushingiye ku bumenyi. By’umwihariko kugera ku cyerekezo 2050, bisaba kongera umuhate n'umurava kugira ngo koko abanyeshuri bahabwe ubumenyi bukwiye kandi bukenewe ku isoko ry'umurimo. Ibi nimubikorana umurava nk'uko tubizeye, u Rwanda ruzagera ku byo rwiyemeje.'

    Ministiri w'Uburezi kandi yavuze ko Leta igiye kongera abayobozi mu bigo by'amashuri kugira ngo bakomeze guteza imbere ireme ry'uburezi. Bamwe mu bayobozi bazongerwa mu bigo by'amashuri, harimo umuforomo, uwungirije umuyobozi w'ikigo, umucunga mutungo, umujyanama mu myigire no mu mitekerereze.

    Minisitiri w'Intebe, Dr.Eduard Ngirente wahagarariye Perezida Kagame muri ibi birori byo kwizihiza umunsi wahariwe umwarimu, yabwiye abarimu ko Perezida Kagame yamutumye ngo ashimire abarimu bose ku bw’uruhare rwabo mu iterambere ry'Igihugu.

    Minisitiri w'Intebe yasabye abarezi bose kuba intangarugero mu baturage ku buryo ahatuye umwarimu hose hagomba kuba hatandukanye n'ahatari umwarimu.

    Ati 'Turashima uruhare mukomeza kugira mu majyambere y'Igihugu yandi atari ukwigisha gusa, ayo mugirira mu miryango. Akagari gatuyemo mwarimu cyangwa se umudugudu urimo mwarimu, ukwiye kudasa n'umudugudu utarimo mwarimu.

    Mwarimu yatanze amasomo ku ishuri, yareze abana b'Igihugu ariko n’aho atuye yakomeje kugenda atubera urugero kuko ubumenyi mufite mutabukoresha ku ishuri gusa ahubwo mubukoresha no hanze. Turagira ngo ubwo budashyikirwa bwa mwarimu bukomeze bwirange, aho umwarimu atuye abe ari ahantu h'intangarugero.

    Muri ibi birori byo kwishimira umunsi mpuzamahanga w'umwarimu, hashimiwe ibigo 21 mu gihugu hose byahize ibindi mu gutsindisha uyu mwaka w'amashuri wa 2023-2024.


    Minisitiri w’Intebe yashimiye abarimu ubwitange n’ishyaka ribaranga, abizeza ko Guverinoma izakomeza kubateza imbere, ku bw’uruhare rwabo mu iterambere ry’uburezi n’aho batuye


    Abarimu barenga 2,200 bavuye hirya no hino bahuriye mu Intare Arena kwishimira umunsi wabahariwe


    Ibigo 21 byahize ibindi mu gihugu byahembwe naho ibindi bitahana umukoro wo kuba aba mbere


    Kuri uyu munsi wo kwishimira umunsi mukuru w’umwarimu, abarimu bari bafite akanyamuneza batewe no kuba Leta ibitayeho

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149582/minisitiri-wintebe-dr-ngirente-yasabye-abarimu-kuba-urumuri-rwaho-batuye-149582.html

  • Bugesera: Haracyakenewe imbaraga mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere – #rwanda #RwOT

    Ibi byabigarutseho mu nama y'umuryango nyarwanda uharanira iterambere ry'umwana, urubyiruko n'umugore, Save Generations Organization ku bufatanye na Plan International Rwanda, akarere ka Bugesera n'abandi bafatanyabikorwa.

    Ni inama yari igamije kongerera abangavu n'ingimbi ubumenyi n'ubushobozi bibafasha kwifatira ibyemezo ku mibiri yabo no gukumira icyakwangiza ubuzima bwabo kubera kutagira amakuru y'ukuri kandi ahagije ku buzima bw'imyororokere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Bugesera, Richard Mutabazi, yasabye abitabiriye iyi nama, gufata iya mbere mu kugeza ubumenyi bungutse ku bandi.

    Ati 'Ndasaba mwe mwese mwitabiriye kurushaho kugira uruhare mu kwigisha urubyiruko ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere. Tugomba guharanira ko urubyiruko rugira ubuzima bwiza tubarinda ibyatuma bacikiriza amashuri cyangwa bagatwara inda bakiri bato, ndetse n'ibindi byose byatuma ubuzima bwabo buzamo igitotsi.'

    Umwe mu bitabiriye iyi nama aturutse mu Murenge wa Kamabuye ugize ako karere, yavuze ko hakwiye kongerwa imbaraga mu bigo by'urubyiruko kuko ubwitabire bw'ababigana usanga ari bwinshi kuruta ubushobozi bifite, kandi bikaba bigira uruhare mu kwigisha urubyiruko ibirimo ubuzima bw'imyororokere.

    Ati “Usanga ubwitabire buba bwinshi ku bigo by'urubyiruko, kuko ari ho urubyiruko rubasha kwisanzura. Hari n'abaza bashaka kumenya ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, abandi bakaza bifuza kubona udukingirizo n'ibindi byabarinda mu gihe cy'imibonano mpuzabitsina, kenshi bakishimira kubona izo serivisi ku bigo by'urubyiruko ari kujya kwa muganga. Niyo mpamvu bakwiriye kongera imbaraga ku bumenyi bw'imyororokere butangirwa mu bigo by'urubyiruko.”

    Mu bindi bibazo byagaragajwe bigomba gushakirwa umuti harimo ikijyanye n'ababyeyi batekereza ko kuganiriza abana babo ku bijyanye n'ubuzima bw'imyororokere ari uguta umuco, bityo abana bagakura nta bumenyi bafite.

    Hari kandi urubyiruko rukura amakuru muri bagenzi babo, kenshi ugasanga ayo makuru arimo ibihuha, nyamara rukayamira bunguri rimwe na rimwe rukanayagenderaho, bikazarangira rugize ibyago birimo gutwara inda zitateguwe cyangwa kuzitera, n'ibindi byago byinshi.

    Shilla Ndegeya wari uhagarariye 'Save Generations Organization' yavuze ko hari intambwe imaze guterwa mu gufasha umwana w'umukobwa, icyakora hari byinshi bikwiriye gukomeza gushyirwamo imbaraga.

    Ati “Hari byinshi byo kwishimira tumaze kugeraho, ariko ntabwo bihagije. Ubuzima bw'abana bacu, urubyiruko rwacu twese buratureba, kandi bwangizwa no kutagira amakuru ahagije ku buzima bw'imyororokere. Niyo mpamvu twahisemo kwibanda ku gushaka ibisubizo bifasha urubyiruko rwacu, kugira ngo tubahe ubumenyi buzatuma bagira ejo heza kandi bafite ubuzima bwiza.”

    Uyu muryango umaze kugera ku banyeshuri 400 bafite imyaka iri hagati ya 10 na 18 ndetse n'urubyiruko 250 rw'abari hanze y'ishuri, bari hagati y'imyaka 19 na 24. Ababyeyi 80, abafashamyumvire 40, abajyanama b'ubuzima 308 n'abarimu 48 nabo barahuguwe.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bugesera-ubuyobozi-bwagaragaje-ko-hakenewe-imbaraga-mu-kwigisha-ubuzima-bw

  • U Rwanda ufite mu mutima n'urwo utuyemo ni bimwe? – Senateri Uwizeyimana muri ILPD – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho ku wa 10 Ukuboza 2024, mu kiganiro yagejeje ku banyeshuri n'abakozi ba ILPD, cyateguwe na Unity Club Intwararumuri.

    Senateri Uwizeyimana yavuze ko nyuma y'imyaka irenga 60 u Rwanda rumaze rubonye ubwigenge, Abanyarwanda badakwiye kuba bagitwerera amacakubiri y'igihugu abakoloni bayateje, kuko ikibi cyavuyemo bakimenye.

    Ati 'Ibi ntibyari bikiri ngombwa kuko ababidukongejemo barapfuye.''

    Yakomeje agira ati “Nyuma y'imyaka 60, Jean Paul Harois, Colonel Rogiste na André Perraudin ntabahari barapfuye, ariko uyu munsi turacyareba amazuru, Abakiga, Abanyenduga, turacyareba Abasajya, kuko umuntu ushaka amacakubiri ntashobora kubibura, ushobora gukuraho Ubuhutu n'Ubututsi, we akareba ibindi''

    Yasabye umuryango mugari wa ILPD by'umwihariko abanyeshuri, kugira umuco mwiza w'ubutwari no gukunda igihugu bafatiye urugero ku ngabo zari iza RPA Inkotanyi zarwanye urugamba ziganjemo urubyiruko.

    Ati'' Aba bose barwanye urugamba bari bato batari gito, bangana na mwe no munsi yaho, kuko ubutwari budasaba kuba uri mukuru cyane w'imvi, kuko n'abadafite ubwenge barasaza.''

    Senateri Uwizeyimana yabajije abitabiriye niba u Rwanda batuyemo rusa n'ururi ku mutima wabo.

    Ati “Buri wese uri hano niyitekerezeho; u Rwanda ruri mu mutima wawe n'u Rwanda utuyemo ni bimwe? Impamvu mbibabwiye ni uko u Rwanda rwa mbere ya Jenoside, rw'amahiri n'imipanga, rw'Abakiga, rw'Abahutu, Abatutsi n'Abatwa, ntacyo bimaze.''

    Yifurije aba banyeshuri n'abandi bitabiriye guharanira kugira u Rwanda rwiza rurimo amahoro, bibuka ko Ndi Umunyarwanda ari ubuzima bwa buri munsi.

    Abanyeshuri n'abakozi ba ILPD bari bitabiriye iki kiganiro, bavuze ko banyuzwe nacyo ndetse ko cyababereye umuyoboro wo kurushaho kunga ubumwe birinda ibibatanya.

    Munyabuhoro Olivier wiga muri ILPD, yavuze ko yungukiye byinshi muri iki kiganiro.

    Ati “Twabwiwe ko igihe kigeze ngo tuve mu ndimi ebyiri, ibyo tuvuga mu ruhame bibe ari na byo dukora igihe cyose n'ahiherereye, u Rwanda tubamo ruzira ivangura rube ari na rwo ruba mu mitima yacu.''

    Nguetna Christian ukomoka muri Cameroun, na we yabwiye IGIHE ko yumvise ubuhamya bw'uwarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi n'akaga yahuye na ko ndetse n'uwarokoye abantu muri Jenoside bikamugira umurinzi w'igihango.

    Yakomeje avuga ko izo nkuru zombi zamukoze ku mutima zikamwereka ububi bwa Jenoside ndetse bikanamwibutsa ko no mu makuba akomeye, hajya hagaragaramo intwari, ashingiye ku butwari bwa Dufitumukiza Anaclet wabaye umurinzi w'igihango.

    Yakomeje avuga ko abantu b'izo nkuru ebyiri batabura muri sosiyete, ariko agahamya ko bizagenda bishira bishingiye kuri iyi gahunda nziza ya Ndi Umunyarwanda n'ubudaheranwa.

    Ibiganiro nk'ibi biri gukorwa na Unity Club Intwararumuri ifatanyije n'abafatanyabikorwa, bikaba biri gutangwa muri kaminuza n'amashuri makuru 32.

    Ubushakashatsi bwa Unity Club bwakozwe mu 2023 bwagaragaje ko ibiganiro bya Ndi Umunyarwanda bifasha mu komora ibikomere by'urubyiruko.

    Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Aime Muyoboke Karimunda yibukije ko nta cyiza nko kugira ubumwe

    Abayobozi barimo n’Umuyobozi Mukuru wa ILPD, Dr. Aime Muyoboke Karimunda bari bitabiriye iki kiganiro

    Senateri Evode Uwizeyimana yasabye abitabiriye iki kiganiro kurenga amacakubiri yose iyo ava akagera

    Abitabiriye iki kiganiro bose bongeye kwibutswa ko Ndi Umunyarwanda ari wo murunga uhuje abatuye igihugu

    Nyuma y’ikiganiro, umuryango mugari wa ILPD wafashe ifoto y’urwibutso uri kumwe n’abashyitsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-ufite-mu-mutima-n-urwo-utuyemo-ni-bimwe-senateri-uwizeyimana-muri-ilpd

  • Umukozi w'Akarere ka Rutsiro yafunzwe akekwaho ruswa mu bucukuzi bw'umucanga – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yatawe muri yombi ku wa Kane tariki 12 Ukuboza 2024.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yabwiye IGIHE ko 'Kamayirese yafashwe nyuma y'iperereza ryari rimaze iminsi rikorwa ku mitangire y'ibyangombwa byo gucukura umucanga n'amabuye mu Karere ka Rutsiro.'

    Yakomeje avuga ko 'akurikiranyweho icyaha cyo gusaba no kwakira indonke ku bantu batandukanye kugira ngo abafashe kubona ibyangombwa byo gucukura amabuye n'umucanga muri ako Karere.'

    Uwafashwe afungiye kuri RIB, Sitasiyo ya Gihango mu Karere ka Rutsiro mu gihe dosiye igitunganwa kugira ngo izohererezwe Ubushinjacyaha.

    Dr Murangira yavuze ko mu gukora ibi byaha, uyu mugabo yifashishije amayeri atandukanye.

    Ati 'Kamayirese Innocent, arakekwa kuba mu bihe bitandukanye no ku bantu batandukanye, yaragiye yifashisha umwanya arimo w'akazi w'ushinzwe kurengera ibidukikije ku rwego rw'Akarere, akaka abantu amafaranga kugira ngo akore raporo y'isuzuma bakorerwa mbere yo guhabwa ibyangombwa, ize igaragaza ko aho bashaka gucukura amabuye n'umucanga hubahirije amabwira agenga ibidukikije. Yafashwe amaze kwakira arenga 3,000,000 Frw.'

    Uyu mugabo akurikiranyweho gusaba, kwakira cyangwa gutanga indonke, icyaha giteganwa n'ingingo ya 4 y'itegeko ryerekeye kurwanya ruswa.

    Aramutse ahamwe n'iki cyaha yahanishwa igifungo kirenze imyaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda yikubye inshuro kuva kuri eshatu kugeza kuri eshanu z'agaciro k'indonke yatse cyangwa yakiriye.

    Dr. Murangira yavuze ko 'RIB irashimira abaturage bakomeje kugaragaza ubushake bwo kwanga gutanga ruswa ahubwo bagatanga amakuru kuri yo. RIB iributsa kandi ko ruswa ari icyaha kidasaza, inaburira abakoresha ububasha bahabwa n'amategeko mu nyungu zabo bwite kubihagarika kuko ari ibikorwa bihanwa n'amategeko.'

    Yagize ati 'RIB na none irashishikariza abaturage gutanga amakuru ku cyaha kitaraba kugira ngo gikumirwe, ndetse inibutsa abantu ko gutanga ruswa kugira ngo ubone serivisi mu buryo budakurikije amategeko ari icyaha, uzafatwa azahanwa nk'uko amategeko abiteganya.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umukozi-w-akarere-ka-rutsiro-yafunzwe-akekwaho-ruswa-mu-bucukuzi-bw-umucanga

  • Pilate yiyemeje kureka gutera urwenya ku myemerere ya Kiliziya Gatorika #rwanda #RwOT

    Ku wa kane wejo hashize, umunyarwenya Pilate yatangaje ko atazongera gutera urwenya ruvuga ku myemerere n'imigenzo ya Kiliziya Gatorika mu bitaramo bye by'urwenya, by'umwihariko muri Gen-Z Comedy Show. Icyemezo cye cyaje nyuma y'amagambo yatangajwe na Musenyeri Smaragde Mbonyintege, avuga ko ari ngombwa kubaha imigenzo n'ukwemera kwa Kiliziya, aho gukoresha ibintu bifitanye isano na byo mu buryo bubangamira abayoboke bayo.

    Mu minsi yashize, bamwe mu bakurikirana ibitaramo bya Pilate bari bagaragaje ko hari urwenya rwe rushobora gufatwa nk'ubushotoranyi cyangwa gukoza isoni imyemerere ya Kiliziya.

    Mu gusubiza, Musenyeri Mbonyintege yabwiye itangazamakuru ko 'iby'ukwemera bikwiriye kubahwa kuko ari ishingiro ry'ubuzima bwa benshi.

    Gukoresha ibyo Kiliziya yemera cyangwa imigenzo yayo mu buryo bw'urwenya budashyira mu gaciro ni ukwibagirwa ko aba bakristu bacu bafite uburenganzira bwo kutabangamirwa mu kwemera kwabo.'

    Aya magambo ya Musenyeri yakwirakwiye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje ko bumva impungenge zagaragajwe kandi bifuza ko urwenya rwazajya rwubahiriza imipaka igenga imyitwarire n'umuco.

    Ku rundi ruhande, hari abagaragaje ko urwenya rudakwiriye gucibwa intege kuko rushobora gukoreshwa mu gusobanura no kuganira ku bibazo bifitanye isano n'ukwemera mu buryo bwo kuganira ku buzima busanzwe.

    Nyuma yo kubona izi mpaka, Pilate yemeje ko afata icyemezo cyo kureka gukoresha imigenzo ya Kiliziya Gatorika mu buryo bushobora kubangamira abayoboke bayo. Yagize ati: 'Nka rwiyemezamirimo mu rwego rw'urwenya, intego yanjye ni ugushimisha abantu, ntabwo ari ukubabaza cyangwa kubangamira ukwemera kwabo.

    Nyuma y'ibitekerezo bitandukanye nashyikirijwe, nemeje ko mfashe icyemezo cyo kujya ntoranya neza ibyo mvuga, cyane cyane ibifitanye isano n'imyemerere ya Kiliziya Gatorika.'

    Uyu mwanzuro wa Pilate wakiriwe neza n'abakurikira ibikorwa bye ndetse n'abakristu Gatorika, babona ko ari icyitegererezo cy'ubworoherane no kubahana hagati y'abanyamuryango b'imiryango itandukanye y'imyemerere.

    Ibi byagaragaye mu butumwa bwinshi bwo gushima bwagiye buhererekanywa ku mbuga nkoranyambaga, bwashimangiye ko urwenya rukwiye gutera ishema no guhuza abantu, aho kubatera urwango cyangwa uburakari.

    Ibi byagaragaje ko hari uburyo urwenya rushobora gutera imbere, ariko rukubahiriza umuco n'imyemerere ya buri wese. Ibyatangajwe na Pilate byatumye benshi bibaza ku murongo ukwiye gushyirwaho hagati y'ubwisanzure bw'abanyarwenya n'icyubahiro kigomba gushyirwa ku ndangagaciro z'imyemerere y'abantu.

    Source : https://kasukumedia.com/pilate-yiyemeje-kureka-gutera-urwenya-ku-myemerere-ya-kiliziya-gatorika/

  • Diddy araregwa gufata ku ngufu abagabo batatu… – #rwanda #RwOT

    TMZ yabonye kopi z'ibi birego bishya byose byashyikirijwe urukiko n'umwunganizi mu mategeko wo mu mujyi wa New York. Abarega bose bavuga ko Diddy yabahaye ibiyobyabwenge maze akabafata ku ngufu aho ikirego cya mbere kigaragaza ko ibyo byabaye kuva mu mwaka wa 2019.

    Nubwo buri kirego gifite umwihariko wacyo, byose bifite ibintu bisanzwe bihuriyeho abashinja bavuga ko bagiye mu birori hamwe na Puffy (Diddy) n'itsinda rye, babiri muri bo bakavuga ko bajyanye na we muri hoteli, mu gihe undi avuga ko yafatiwe ku ngufu iwe mu rugo i Hamptons.

    Bose uko ari batatu bavuga ko banyoye inzoga bahawe na Diddy, nyuma bagatangira kugira isereri bagahita batakaza ubwenge. Bivugwa ko bakangutse basanga Diddy ari kubafata ku ngufu. Umwe muri bo avuga ko icyo gikorwa cyafashwe amashusho n'inshuti za Diddy, maze ahabwa $2,500 nk'uko bivugwa muri dosiye. Abandi babiri ntibigeze bahabwa amafaranga.

    Aya madosiye mashya yongera kuri byinshi Diddy asanzwe aregwa, nubwo bigaragara ko ibi byaha bishya bishinjwa byabaye mu myaka ya vuba mu gihe ibya mbere bivugwa byagiye bibaho guhera mu myaka ya za 1990.

    Abanyamategeko ba P Diddy babwiye TMZ ati: 'Ibi birego byose ni ibinyoma Tuzerekana ko atari byo kandi dusabe ibihano bikomeye ku banyamategeko bose bashyikirije urukiko ibirego bihimbano'.

    Kuri ubu, Diddy Combs afungiye muri gereza ya MDC Brooklyn, aho ashinjwa ibyaha birimo ubugambanyi, icuruzwa ry'abantu, no gutwara abandi kugira ngo bakore uburaya.

    Abagabo batatu barashinja Diddy kubafata ku ngufu no kubasindisha

    Jay-Z aherutse gushinjwa gufatanya na Diddy gufata ku ngufu umwana w’imyaka 13

    Umwanditsi: Aline Rangira Mwihoreze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149564/diddy-araregwa-gufata-ku-ngufu-abagabo-batatu-no-kubasindisha-mu-myaka-itanu-ishize-149564.html

  • Pilate yasabye imbabazi, yiyemeza kutongera g… – #rwanda #RwOT

    Musenyeri Smaragde Mbonyintege yahoze ari Umwepisikopi wa Kabgayi. Muri iki gihe ari mu kiruhuko cy'izabukuru. 

    Mu kiganiro aherutse kugirana na IGIHE, Musenyeri Mbonyintege yamaganye akomeje abanyarwenya batera urwenya bigize abapadiri n'abasenyeri, asaba Leta kugira icyo ikora mu maguru mashya.

    Yavuze ko ibyo bateraho urwenya usanga kenshi bikwirakwiza cyane ku mbuga nkoranyambaga, kandi bigaragara nk'ibisebya iri dini.

    Ati 'Biriya bintu, tugomba kubivugana na Leta[…] rero niba dukorana, ikidusenya ni bo kizagiraho ingaruka bwa mbere. Mu myitwarire rusange y'ahazaza. Ibyo bintu rero bareka ngo bitambuke mu izina ryo kwishyira ukizana, ni byo ariko habaho no gukumira uburenganzira bw'abantu.”

    Yavuze ko ingaruka z'ibikorwa na bariya banyarwenya bigera kuri Leta no ku idini, mu buryo bumwe cyangwa ubundi. 

    Ati 'Nibatabikora ntibizatubuza gukomeza gukora ibyo dukora, ariko iteka tuzi ko ingaruka zabyo abo zigwaho ni Leta, ntabwo ari twebwe. Natwe bitugiraho ingaruka iyo tubona abantu bitwaye gutyo, ariko rero ubona ari ububasha abantu biha budafite aho bugarukira ngo ni ho Isi igeze, noneho bikagira ikindi kintu kiri inyuma yabyo, ngo ni byo bizana amafaranga vuba. Ukabona rero urimo kugura igihugu amafaranga. Kutabyumva ngo ubitekereze, unatekereze aho bibera usanga ari uguta igihe.'

    Musenyeri Smaragde Mbonyintege wahoze ari Umwepisikopi wa Diyosezi Gatolika ya Kabgayi, yavuze ibi mu gihe amashusho y'umunyarwenya Pilate yisanisha n'abapadiri yari amaze iminsi aca ibintu ku mbuga nkoranyambaga; aho agaragara abatiza umuraperi Ish Kevin ndetse n'umunyamakuru wa Isibo Tv, uzwi nka Babou.

    Mu kiganiro yagiranye na InyaRwanda, Pilate yavuze ko mu busanzwe atakoraga urwenya ku migenzo ya Kiliziya Gatolika, ko amashusho ye yasakaye “mu gihe ari bwo bwa mbere nari nkoze urwenya ku ba Padiri”.

    Yavuze ko ibyo yakoze yari yabikoze nk’ubuhanzi ashaka ko ibintu bye akora bimenyekana. Ati “Naravuze nti nk’uko nsanzwe mfite urwenya ruzwi nka ‘Pilate’ nti reka noneho uyu munsi nze nabaye Padiri, ndacyeka nta n’ubwo nari Padiri, nari nabaye Musenyeri kuko nari nambaye ingofero. Ndangije ndavuga nti reka nigire Padiri, noneho bibe Umuyoboro w’ibitekerezo byanjye kugira ngo nsetse abantu.”

    ‘Pilate’ yavuze ko atateye urwenya “ngamije gusebya Kiliziya Gatolika, nabikoze ngirango nshimishe abantu’ kandi ‘ntabwo nsanzwe mbikora”.

    Yavuze ko nyuma y’iriya Missa, yakoze urwenya yisanishe n’abasirikare, nyuma anagaragara mu bindi bikorwa. 

    Uyu musore yavuze ko ibyavuzwe na Musenyiri Mbonyintege abyumva neza, kandi ko yahise afata icyemezo cyo kubireka burundu.

    Yanavuze ko hari indi Missa yari yateguye yari kuzerekana muri Gen-Z Comedy aho ‘nari kuzasengera aba- Padiri ba Pilate’. 

    Yungamo ati “Ndi umuhanga nkora ibindi byinshi, ariko ntabwo nzongera gukora kuri Kiliziya Gatolika n’ibintu byerekeye Iyobokamana ntabwo nzongera kubikora ukundi.”

    Pilate yasabye imbabazi Musenyeri Mbonyintege na Kiliziya Gatolika yose muri rusange. Ati “Ndasaba imbabazi Musenyeri unyihanganire, nasetsaga abantu gusa. Abayoboke ba Kiliziya Gatolika mu Rwanda n’abandi bose naba narakomereje bambabarire ntabwo bizongera.” 

    Uyu musore yavuze ko mu busanzwe asengera mu Itorero ADEPR ariko “nakuriye muri Kiliziya Gatolika ndetse nize mu bigo byabo”.


    Umunyarwenya Pilate yatangaje ko atazongera gutera urwenya kuri Kiliziya Gatolika ndetse n’indi myemerere yose    

    Pilate yavuze ko ubwo yateraga urwenya kuri Missa ya Kiliziya Gatolika, yabonye ibitekerezo birenga 1000 mu gihe cy’iminsi ine, bashima ibyo yakoze, ariko kandi harimo n’abandi batabyishimiye 

    Pilate yasobanuye ko yize mu mashuri ya Kiliziya Gatolika, ariko ni umukristu muri ADEPR 

    KANDA HANO UBASHE KUREBA IKIGANIRO TWAGIRANYE N’UMUNYARWENYA PILATE


    UBWO PIRATE YATERAGA URWENYA YIGIZE MUSENYERI MURI GEN Z COMEDY

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149566/pilate-yasabye-imbabazi-yiyemeza-kutongera-gutera-urwenya-kuri-kiliziya-gatolika-video-149566.html

  • Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga #rwanda #RwOT

    Iyo urebye ubugome ndengakamere Jenoside yakorewe Abatutsi yakoranywe, bigora benshi kumva ukuntu abayigizemo uruhare ubu bidegembya, ndetse ukaba wagirango bafite ikindi gitinyiro.

    Abateguye uyu mugambi wa Jenoside bari barashoboye kumvisha abazawushyira mu bikorwa ko ntawe uzabahanira kwica Umututsi, kuko ari ugukiza igihugu 'umwanzi'. Ikindi bumvaga ntawahanisha 'rubanda nyamwinshi' urwo kwicwa, cyangwa ngo ubone gereza ubakwizamo. Aha rwose baratsinze kuko kubahana byabereye igihugu ihurizo, bisaba ubushishozi no kwihangana bidakunze kuboneka henshi muri iyi si.

    Nyuma yo guhagarika iyo Jenoside yakorewe Abatutsi, ubuyobozi bushya bwanze ko habaho kwihorera. Bwahisemo 'ubutabera bwunga', bisobanuye guhana yego, ariko ukagira n'ibyo wirengagiza, ugamije gusubiranya umuryango nyarwanda. Nguko uko abicanyi bashishikarijwe kwemera ibyaha no kubisabira imbabazi, abacitse ku icumu nabo basabwa gushinyiriza no gutanga imbabazi.

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bitabiriye kubabarira no kubana n'ababagize imfubyi, abapfakazi n'incike. Uretse ko nta n'andi mahitamo bari bafite, ariko bumvise bwangu inama z'ubuyobozi( bwabarokoye), mu yungu zo kubaka igihugu gishya cyiza. Icyo abarokotse basabaga gusa, n'ubu basaba, ni uko amategeko yabarinda, ubuzima bwabo nabwo bukagira igitinyiro.

    Perezida Kagame ntahwema kuvuga ko abarokotse ari intwari, kuko basabwe kandi bemera gukora ibitashoborwa na benshi.

    Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi bo basabye imbabazi bya nyirarureshwa, bahabwa ibihano mu by'ukuri bitajyanye n'uburemere bw'ubunyamanswa bakoze. Imbabazi bahawe bazifashe nko kubatinya cyangwa kubingingira kubana n'Abatutsi. Abo bigumaniye ingengabitekerezo yo gutsemba icyitwa Umututsi. Nibo mwumva bica buri munsi abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi hirya no hino mu Rwanda, bakabatemera amatungo, bakabangiriza imyaka, n'ubundi bugome bwaranze kuva kera abajenosideri.

     

    Imibare itangwa n'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, yerekana ko magingo aya hejuru ya 70% by'ibyaha urwo rewego rukurikirana, bifitanye isano no guhohotera abacitse ku icumu ndetse n'ingengabitekerezo ya jenoside!

     

    Abanyamakuru bakurikiranira hafi ubu bugizi bwa nabi, bagaragaza ko ababukora n'ubundi ari ba bandi bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi ( cyangwa ababakomokaho) , bafunzwe igihe gito, bagasohoka muri gereza bumva no kuba barafunzwe ubwabyo hari abarokotse bagomba kubyishyura.

     

    Mu gihe kiri imbere hari abajenosideri bazafungurwa igihiriri, doreko n'abakatiwe imyaka 30 izaba irangiye. Hari impungenge rero ko ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi bwazarushaho kwiyongera, mu gihe hatafatwa izindi ngamba, zituma abo bajenosideri bahurwa burundu ingeso y'ubwicanyi.

     

    Icyakora, ijambo Perezida wa Repubulika Paul Kagame yavugiye mu muhango w'irahira rya Perezida na Visi-Perezida b'Urukiko rw'Ikirenga, bakaba n'abayobozi b'urwego rw'ubutabera bw'uRwanda muri rusange, ryagaruriye icyizere abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi. Perezida Kagame yagize ati: Ubutabera bugomba gufasha kurangiza ikibazo cy'ubugizi bwa nabi bukorerwa abarokotse, basangwa mu ngo zabo bakicwa. Ubutabera nibutabikora izindi nzego zizabikora. Mbabwije ukuri, ndabyatuye, mubyumve neza'.

     

    Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi basanzwe bizera bikomeye ubuyobozi, kandi koko indashima niyo yakwirengagiza uburyo Leta ikora uko ishoboye ngo ubuzima bw'abarokotse bube bwiza. Haba mu kubavuza, kubafasha kwiga, kubabonera amacumbi n'ibindi byinshi kandi byiza.

     

    By'umwihariko kandi, abarokotse bafitanye igihango n'inzego z'umutekano. Aha rero ni naho bashingira bizera ko n'ubwo izindi nzego zabigiramo intege nkeya, ingabo zabarokoye, zo n'ubundi zizakomeza kubarindira umutekano, ku kiguzi byasaba cyose.

     

    Nk'iyo hari umugizi wa nabi urasiwe mu cyuho, usanga hari abavuza induru ngo uburenganzira bwa muntu ntibwubahirijwe. Iyo hari uwatawe muri yombi kubera guhakana no gupfobya Jenoside yakorewe Abatutsi, ibintu biradogera ku maradiyo mpuzamahanga. Ni byiza rwose ko habaho ubushishozi kugirango hatagira urenganywa.

     

    Ariko se, iyo hari uwacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi wishwe, kuki tutajya twumva za Amnesty International, Human Rights Watch n'izindi 'mpirimbanyi' z'uburenganzira bwa muntu zitabaza? Ese hari amaraso arusha ayandi agaciro?

     

    Igihe rero kirageze ko, nk'uko uRwanda rusanzwe ruzwiho kwishakira ibisubizo, n'ikibazo cy'ihohoterwa ry'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kibonerwa umuti ukwiye kandi urambye, uko waba usharira kose, hatitawe ku nduru z'abatatwifuriza igihugu buri wese atewe ishema no kubamo.

     

    Ubundi byakabaye byiza cyane Abanyarwanda tubanye mu bumwe, mu rukundo rwa kivandimwe. Ariko niba hari abakibwira ko uru Rwanda barufiteho uburenganzira kurusha abandi, abo tugomba kurubanamo ku bwo kubaha itegeko.

    The post Bamwe mu bagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi baradohorewe, bo babifata nko kubatinya cyangwa kubinginga appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/bamwe-mu-bagize-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-baradohorewe-bo-babifata-nko-kubatinya-cyangwa-kubinginga/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=bamwe-mu-bagize-uruhare-muri-jenoside-yakorewe-abatutsi-baradohorewe-bo-babifata-nko-kubatinya-cyangwa-kubinginga

  • Abofisiye bato 635 basoje amahugurwa i Gishari, bahabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police #rwanda #RwOT

    Polisi y'u Rwanda ikomeje gushimangira iterambere ry'imyigishirize n'imyitozo ihabwa abapolisi, aho kuri iyi nshuro abofisiye bato 635 bahawe ipeti rya Assistant Inspector of Police (AIP) nyuma yo gusoza amahugurwa i Gishari mu Karere ka Rwamagana.

    Aya mahugurwa, yari agamije kongerera abapolisi ubushobozi bwo gukomeza kuzuza inshingano zabo neza, yagaragaje umuhate wa Polisi y'u Rwanda mu guteza imbere ubunyamwuga n'ubushobozi bw'abakozi bayo.

    Ibirori byo gutanga ibi peti byabereye mu Ishuri rya Polisi rya Gishari, bikaba byitabiriwe n'abayobozi bakuru muri Polisi y'igihugu n'abandi bayobozi batandukanye.

    Uyu muhango war'umwanya wo gushimira aba polisi ku musanzu ukomeye bagiye gukomeza gutanga mu kurinda umutekano w'abaturage, kubahiriza amategeko, no gukomeza guteza imbere igihugu.

    Mu ijambo rye, Umuyobozi Mukuru wa Polisi y'u Rwanda yashimye intambwe aba bofisiye bagezeho, abibutsa ko guhabwa ipeti biherekejwe no kugira inshingano zikomeye mu gukomeza gukorera igihugu kinyamwuga no kugikorera neza. Yagize ati, 'Iki ni ikimenyetso cy'uko mushoboye kandi ko mufite ubushobozi bwo kuzuza inshingano zanyu. Mukwiye gukomeza kwiyubaka mu buryo bw'umwuga kugira ngo mube icyitegererezo mu kubungabunga amahoro n'umutekano.'

    Aba bofisiye bato bahawe ubumenyi bushingiye ku masomo atandukanye harimo ibijyanye no gucunga umutekano, ubugenzacyaha, kurwanya ibyaha bikoresha ikoranabuhanga, no kubungabunga umutekano w'abantu n'ibintu mu buryo bunoze.

    By'umwihariko, amasomo yabo yibanze ku gushyira imbere ubufatanye bw'inzego zitandukanye hagamijwe kubaka umuryango Nyarwanda utekanye kandi ushoboye guhangana n'ibibazo by'umutekano byugarije Isi muri iki gihe.

    Bamwe mu bahawe ipeti batangaje ko aya mahugurwa yabafashije mu buryo bw'imitekerereze, imyitwarire, n'ubumenyi bw'umwuga, kandi biyemeje gukoresha ubu bumenyi mu mirimo yabo ya buri munsi.

    Umwe muri bo yagize ati, 'Twiteguye gushyira mu bikorwa ibyo twize, dukorera abaturage bacu neza, kandi tukabikora dushingiye ku ndangagaciro za Polisi y'u Rwanda.'

    Iri shuri rya Polisi rya Gishari rifite amateka yo gutegura abapolisi babereye u Rwanda, rikabongerera ubushobozi kugira ngo bakomeze gutanga serivisi zinoze ku baturage.

    Gusoza aya mahugurwa no guhabwa ipeti rya Assistant Inspector of Police ni icyerekana ko Polisi y'u Rwanda idahwema gushyira imbere iterambere ry'abakozi bayo no gukomeza gutanga umusaruro ku gihugu.

    Uyu muhango wo guha ipeti abofisiye bato ni ikimenyetso cy'ubushake bwa Polisi y'u Rwanda bwo kubaka umutekano urambye no gutanga serivisi zinoze zishingiye ku bunyamwuga, indangagaciro, n'ubutwari. Ni urugendo rwerekeza ku Rwanda rufite umutekano usesuye, aho buri wese agira uruhare mu guteza imbere igihugu.

    Source : https://kasukumedia.com/abofisiye-bato-635-basoje-amahugurwa-i-gishari-bahabwa-ipeti-rya-assistant-inspector-of-police/

  • Perezida Kagame yatanze kandidatire y'u Rwanda yo kwakira Formula One – #rwanda #RwOT

    Ubwo yitabiraga ifungurwa ryayo, Perezida Kagame yagize ati 'Nishimiye gutangaza ku mugaragaro ko u Rwanda ruri gusaba kugarura isiganwa ridasanzwe ku Mugabane wa Afurika binyuze mu kwakira Grand Prix ya Formula One. Ndashimira Stefano Dominicale n'ikipe yose ya Formula One ku nzira nziza ibiganiro byacu birimo kugeza ubu.'

    Yijeje FIA ko u Rwanda rushyize umutima kuri iyi gahunda, ku buryo mu gihe rwahabwa ayo mahirwe, bizatera ishema benshi.

    Ati 'Ndabizeza ko turi kujya muri uyu murongo tubishyizeho umutima bikwiye. Twese hamwe tuzubaka ikintu tuzaterwa ishema na cyo.'

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko u Rwanda rwashyize ishoramari rifatika mu bikorwaremezo bya Siporo. Yatanze urugero kuri BK Arena yakira imikino ikomeye ya Basketball, Stade Amahoro ivuguruye yakira abafana ibihumbi 45 n'ibindi bikorwaremezo biri kubakwa nka Zaria Court.

    Perezida Kagame yavuze ko rimwe na rimwe iyo igihugu kidasanzwe kimenyerewe gihawe kwakira amarushanwa akomeye, itangazamakuru ritangira kucyibasira nk'aho 'twakoze ikintu kibi', avuga ko iyo myumvire ikwiriye gusigara inyuma.

    Mu ntangiriro za Kanama uyu mwaka ni bwo hatangiye kuvugwa amakuru y'uko u Rwanda ruri gusaba kwakira Grand Prix ya Formula One ndetse biza kwemezwa n'Umuyobozi Mukuru wa Formula One, Stefano Domenicale, wavuze ko hari ibindi biganiro bizabaho muri Nzeri.

    Hashize imyaka 31 nta siganwa rya Formula One ribera muri Afurika kuko iriheruka ari iryo mu 1993 ubwo ryakirwaga na Afurika y'Epfo.

    Uko bigaragara ubu, u Rwanda ruramutse rwemerewe kwakira isiganwa rya Formula One, ntibyaba mbere ya 2028 kuko imijyi izakira andi masiganwa yose kugeza mu 2027 yamaze gutangazwa.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yatanze-kandidatire-y-u-rwanda-yo-kwakira-formula-one