Blog

  • Jose Chameleone yabwiwe ko asigaje imyaka ibi… – #rwanda #RwOT

    Uyu musore atangaje ibi mu gihe ku wa 12 Ukuboza 2024, Se yihutanwe mu bitaro bya Nakasero nyuma yo kuremba mu buryo bukomeye; ndetse benshi mu bafana be batangiye kugira impungege. 

    Uyu mugabo wamamaye mu muziki wo mu Karere k’Afurika y’Iburasirazuba, anategerejwe i Kigali mu gitaramo azakorera muri Kigali Universe, ku wa 3 Mutarama 2025. 

    Mu mashusho y’iminota 6 n’amasegonda 31′, Abba yavuze ko uburwayi butuma Se aryamye ku gitanda cyo kwa muganga muri iki gihe bushingiye ku ‘kunywa cyane inzoga’ buzwi nka 'Acute pancreatitis.' 

    Yavuze ko Se yakunze kurangwa no kunywa inzoga cyane, ku buryo imiryango yagerageje gukomakoma ariko bikanga. Ndetse ko yaba ababyeyi be n’abandi ntako batagize kugira ngo bamwumvishe ko ari kugirira nabi ubuzima bwe.

    Uyu musore yavuze ko mu buzima bwe bwose yabonye Se ahanganye n’icupa. Avuga ko n’ubwo Se ari umusitari, ariko yagiye arangwa n’ibihe byo guhangayika ‘birashoboka ko yahisemo kunywa inzoga nk’uburyo bwo kwirengagiza ibyo byose’.

    Yavuze ko adashimishijwe n’ibihe Se ari kunyuramo; ndetse ahora yibaza iherezo ry’ubuzima. Abba yanavuze ko afite ubwoba bw'ikizakurikiraho mu gihe cyose Se yaba yitabye Imana ‘kuko umuryango wa ba Mayanja ushobora kuzibagirana’.

    Yanavuze ko inshuti za Se zitamugira inama yo kureka inzoga, ahubwo zirajwe ishinga no kureba icyo azana ku meza.

    Abba anavuga ko ashingiye ku makuru bahawe n’abaganga bakurikirana ubuzima bwe, bavuze ko “Data nakomeza kunywa inzoga asigaje imyaka ibiri yo kubaho.” Ati “Uyu ni Data w’ubuzima bwanjye bwose.”

    Abba yavuze ko avukana n’abana bane, ku buryo yibaza uko bazabaho nyuma y’ubuzima bwa se. Yashimangiye ko abaganga bavuze ibi, basanzwe ari bo bakurikirana ubuzima bwe bwa buri munsi.

    Uyu musore yasabye buri wese, yaba ari umufana, abakunzi ibihangano bye mu bihe bitandukanye n’abandi kugira uruhare mu gutuma Se ava ku cyemezo yafashe cyo kunywa inzoga ubudasiba. Ati “Ni ku bw’ineza y’umuziki we, ni ku bw’ineza y’umuryango we.”

    Abba yavuze ko Se Jose Chameleone yatanze ibyishimo mu bihe bitandukanye ku bihumbi by'abantu, bityo ni aha buri wese kugirango agire icyo akora 'ubuzima ntibumucike'.

    Indwara ya 'Acute pancreatitis' yafasha Jose Chameleone, ifata cyane ku rwagashya runini ruri mu nda 'Pancreas', rugira uruhare mu gukora amasoko atuma ibiryo bishwanyurwa, ndetse no gukora 'insulin' igenzura isukari mu maraso.

    Iyi ndwara igira ibimenyetso birimo ubukomeye mu nda, akenshi mu gice cyo hejuru cyangwa hagati, bukura bikagera mu mugongo.

    Irangwa no kugira isesemi no kuruka, kubura ubushake bwo kurya, guhinda umuriro, kubura imbaraga no gucika intege.'

    Impamvu nyamukuru y'ubu burwayi ni ukunywa inzoga nyinshi. Kuyinywa igihe kirekire cyangwa mu bwinshi bushobora kwangiza urwagashya. Hari kandi ibiyobyabwenge byinshi n'imiti:

    Abaganga bagaragaza ko mu kuvura iyi ndwara, kenshi uyirwaye asabwa kureka inzoga. Harimo kandi kurya indyo ifite intungamubiri nziza, ikungahaye ku mbuto, imboga, n'ibinyampeke.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149668/jose-chameleone-yabwiwe-ko-asigaje-imyaka-ibiri-yo-kubaho-nakomeza-kunywa-inzoga-149668.html

  • Riderman yahaye gasopo Neg G the General wamw… – #rwanda #RwOT

    Riderman yakunze kumvikanisha ko yarenze umuziki w’ihangana, ahubwo yimika inganzo yoza roho. Ariko ntibyabujije ko bamwe mu baraperi bagiye bagerageza kuzamukira ku izina rye, bakamwibasira mu ndirimbo. 

    Ngenzi Serge wamenyekanye nka Neg G the General ari ku rutonde rw’abaraperi banze kuvirira ku buryo ajya anyuzamo akatsa umuriro kuri Riderman.

    Iyo wumvise indirimbo yanyujijwe ku muyoboro wa Youtube 'UpTrendtvShow', Neg G The General yahuriyemo n’abandi baraperi, hari aho aririmba agira ati “[…] Ubutumwa buratangwa tunezeza abanyarwanda, inkwano barazirya, maze ubwo turanabana, nyuma twibaruka umwana, imfura yacu nyita Riderman. Impundu ziravuga […]'

    Neg G the General anakomoza ku bihe yagiranye na Riderman ubwo bari bagikorana, ariko byaje kuzambywa n'amahitamo ya buri umwe.

    Ni amagambo atakiriwe neza na Riderman, kuko mu butumwa bwe bwo kuri Instagram, yagaragaje ko yatunguwe n’ibyakozwe na mugenzi we.

    Yabajije impamvu buri gihe Neg The General ashaka kuzamukira ku bikorwa bye. Yamwise umuvandimwe. Ati “Ariko uyu muvandimwe iyo adatutse, asebye cyangwa ngo avuge kuri Riderman ntabwo arya?” Yungamo ati “Ntiyahinga ngo yeze? Ntayahiga ngo aronke?”

    Riderman yanavuze ko yatunguwe n’imyitwarire y'abafana, mu gihe yaba yitabaje Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ugasanga barasabira imbabazi Neg G The General.

    Ati “Kandi ubu twitwabaje RIB mwatangira kumusabira imbabazi nyamara yirirwa adutuka mugaceceka”.

    Gatsinzi Emery [Riderman] yabwiye mugenzi we ko imyaka 10 ishize ari mu muziki amugerageza, ntamusubize yakabaye imuha isomo. Ati “Nshyira hasi rwose.”

    Neg G The General yagize izina rikomeye mu 2004, ubwo yari mu itsinda rya UTP Soldies, ahuriyemo na Riderman. Igihe cyarageze atangira umuziki nk'umuhanzi wigenga, aza gushwana na Riderman mu 2006 

    Kuva icyo gihe intambara y'amagambo yaradutse, uyu muraperi akumvikanisha umujinya w'umuranduranzuzi afitiye mugenzi we.

    Riderman yabwiye Neg G The General ko kuva mu myaka 10 ishize amwibasira, yahisemo guceceka, ariko ko aho ibintu bigeze abona byararambiranye
    Neg G The General yakunze kumvikanisha ko afite igingimira ku mibanire ye na Riderman
     

    Ubutumwa Riderman yanyujije ku rubuga rwe rwa Instragam, kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024

    REBA UHEREYE KU MUNOTA WA 2', AHO NEG YIBASIRA RIDERMAN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149674/riderman-yahaye-gasopo-neg-g-the-general-wamwibasiye-mu-ndirimbo-149674.html

  • Bwari ubwa mbere nikoranye kuri Stage! Chri… – #rwanda #RwOT

    Yabwiye InyaRwanda ati 'Ni igitaramo cyampaye icyizere. Kuko nicyo gitaramo cya mbere nari nkoze ndi njyenyine, nta wundi muhanzi turi kumwe uri buririmbe kuri 'stage' imwe nanjye.' 

    Uyu muhanzi ugezweho muri iki gihe binyuze mu ndirimbo zirimo 'Sambolera', yanavuze ko igitaramo yakoreye mu nyubako y'imyidagaduro ya 'Blu Brussels' mu Mujyi wa Brussels mu Bubiligi, cyanamuhaye ishusho y'uko umuziki we wagutse, ukagera no ku banyarwanda bahatuye.

    Ati 'Nabonye ko mfite umubare munini cyane, yaba abanyarwanda, abarundi n'inshuti z'abo bumva ikinyarwanda, ndetse n'abakunzi ba muzika yanjye.'

    Chriss Eazy anavuga ko 'Nabonye ko imiziki nkora ikunzwe, ibintu nakoze, ibyo navunikiye bifite abantu babikunda. Urumva bwari ubwa mbere ngeze i Burayi, ariko inyubako y'imyidagaduro ya 'Blue Brussels' nataramiyemo yanyuzemo abahanzi benshi, ni naho Bruce Melodie yakoreye, n'abafaransa benshi bajya bahakorera, haruzuye amatike yose arashira, haruzura na VIP hose, abantu babura aho kwicara, ndetse na 'Parking' y'aho yari yuzuye.'

    Uyu muhanzi yavuze ko yakoze iki gitaramo agifiteho ibiterezo byinshi, ariko ko nyuma yacyo 'nabonye ko byose bishoboka'.

    Yanumvikanishije ko yasanze abanya-Burayi ari abantu bakunda gutembera cyane kuko 'Ni abantu baza mu gitaramo mu rukerera'.

    Ati 'Usanga ahantu hari bubere igitaramo nka Saa Yine z'ijoro nta muntu n'umwe uhari, bikagera nka Saa Tanu ubona nta bantu, bijya kugera Saa Sita z'ijoro 'Salle' yose yakubise yuzuye.'

    Chriss Eazy anavuga ko mu gihe amaze mu Bubiligi yabonye ko Abanyarwanda bahatuye bazi ibihangano bye kuko.Ati 'Ubwo nabiririmbaga mu gitaramo cyanjye mpereye kuri za ndirimbo za mbere, hose twarafatanyaga, mbese bafite amakuru ya mbere.'

    Yungamo ati 'Nabonye ko hari n'ukuntu amakuru aba atambuka ku mbuga, ugasanga umuntu uri hano mu Bubiligi ayazi kurusha umuntu uri i Kigali. Ni abantu baba mu mahanga, ariko umutima wabo n'intekerezo zabo byose biri mu Rwanda.'

    Uyu muhanzi anavuga ko igitaramo cye cyitabiriwe n'abantu basa neza, bambaye neza kandi yabonye ko ari 'Abantu bizihirwa.'

    Ati 'Ntabwo bifata nk'abanya-Kigali, iyo indirimbo igiyemo ayikunda murabyinana. Nta muntu n'umwe hano wigeze yifata. Ni abantu bizihirwa, kandi banezerwa.'

    Chriss Eazy yatangaje ko bwari ubwa mbere ataramiye abakunzi be ariwe wa mbere ku rubyiniro

    Chriss Eazy yasobanuye ko iki gitaramo cyamuhaye icyizere mu rugendo rwe rw'umuziki

    Umunyamakuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Itangazamakuru (RBA), Luckman Nzeyimana niwe wayoboye iki gitaramo


    Junior Giti yatangaje ko iki gitaramo cyabanjirije ibindi bazakorera i Burayi 

    Chriss Eazy yavuze ko yaririmbye indirimbo ze hafi ya zose muri iki gitaramo, kandi yabonye ko abanya-Burayo bumva neza ibihangano bye












    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SAMBOLERA’ YA CHRISS EAZY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149656/bwari-ubwa-mbere-nikoranye-kuri-stage-chriss-eazy-yavuze-ibintu-5-byaranze-igitaramo-cye-i-149656.html

  • Hattout: Iduka rya mbere i Kigali ricuruza ib… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe witegura gusoza umwaka 2024, wizihiza iminsi mikuru ya Noheli n’Ubunane, ni ngombwa ko utekereza uko wagura ibikoresho byiza byo mu nzu bijyanye n’igihe, bibereye ijisho kandi biramba.

    Mu bikoresho bidasanzwe iduka rya Hattout rigufitiye by'umwihariko muri izi mpera z'umwaka, harimo imashini benshi bifashisha batunganya umutobe zizwi nka 'blender' z'amoko menshi, firigo zikomeye kandi zijyanye n'igihe, imashini za Air Flyer, imashini zifashishwa mu kumesa imyenda zizwi nka 'Washing Machine,' freezer, Gas Cooker zo mu bwoko n'ingano zose n'ibindi.

    Nubwo bafite umwihariko w'ibikoresho byo mu gikoni, muri Hattout bagufitiye na televiziyo za rutura kandi ku giciro cyiza, ipasi zikomeye, ibitambaro bya 'Sofa cover,' blender zitameneka kandi zidakangwa n'amazi, intebe zo hanze n'ibindi byinshi kandi byiza.

    Agashya Hattout igufitiye, ni uko bitewe n'ubushobozi ndetse n'ibyifuzo byawe, ushobora guhaha ugahita wishyura amafaranga yose ako kanya cyangwa se ukoroherezwa ukishyura macye (avance) ukigura igikoresho, maze asigaye ukayishyura mu byiciro mu gihe cy'amezi atatu.

    Umuyobozi wa Hattout Company, Mustapha Ibrahim akomoza ku byiza bafitiye abakiliya babo yagize ati: 'Ibikoresho byacu ni umwimerere kuko biva mu gihugu cya Egypt no muri Turkiya. Tuguha garanti kuri buri gikoresho cyose utwaye.'

    Yahamagariye Abaturarwanda bose kwihutira guhahira muri Hattout by'umwihariko muri iki gihe cy'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunane, kubera ko bagufitiye ibyiza byinshi kandi n'ibiciro bikaba ari nk'ubuntu.

    Hattout ni iduka riherereye mu Mujyi wa Kigali, mu nyubako ya CHIC mu muryango wa -3. Kugira ngo uhagere byoroshye, winjiririra ku muryango wa 5 (G5).


    Iduka rya Hattout rigufitiye ibikoresho byizewe by’ikoranabuhanga

    Bagufitiye ibikoresho byose ukeneye mu nzu yawe

    Muri Hattout hari firigo z’ubwoko bwose kandi zikomeye

    Hari na Gas Cooker ziteka neza cyane

    Uhitamo iyo ushaka bitewe n’amahitamo ndetse n’ubushobozi bwawe

    Bagufitiye ibikoresho byo mu gikoni bijyanye n’igihe

    Hari za blender zihariye zirimo n’izihangana n’amazi

    Abakunda kwikorera imitobe mu rugo na bo batekerejweho

    Hari na za blender za ‘6 in 1’

    Hari n’imashini zikata ibiribwa mu ngano yose wifuza

    Air flyer na zo zirahari ku giciro cyiza

    Imashini zifura imyenda

    Televiziyo zigezweho kandi mu bwoko wifuza

    Ipasi zikomeye

    Ibikoresho byose byo mu nzu wifuza muri iki gihe cy’iminsi mikuru muri Hattaout babikuzaniye

    Byose bitumizwa muri Egypt no muri Turukiya

    Umuyobozi Mukuru wa Hattout, Mustapha Ibrahim ahamya ko ibikoresho byose bacuruza bifite umwimerere kandi bidahenze

    Kanda hano urebe amafoto menshi y’ibikoresho byihariye by’ikoranabuhanga Hattout igufitiye

    AMAFOTO: Doxvisual

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149653/hattout-iduka-rya-mbere-i-kigali-ricuruza-ibikoresho-byikoranabuhanga-byizewe-ukeneye-mu-n-149653.html

  • Ibyo wamenya kuri Naomi Schiff wahaye ikiganiro Perezida Kagame mu birori bya FIA – #rwanda #RwOT

    Benshi mu babonye uyu mugore ntabwo bamenye uwo ari we, ibyatumye muri iyi nkuru twifuza kubasobanurira byinshi kuri uyu Munyarwandakazi umaze kuba ikimenyabose mu itangazamakuru ryibanda ku mukino wo gutwara imodoka yanakinnye.

    Naomi Schiff ni Umunyarwandakazi ufite ubwenegihugu bubiri, ubw'u Rwanda n'ubw'u Bubiligi. Yavukiye mu Bubiligi, akurira muri Afurika y'Epfo ariko ubu aba mu Bwongereza.

    Naomi wavutse tariki 18 Gicurasi 1994, amaze kwandika amateka mu mukino wo gusiganwa ku modoka kuva mu mwaka wa 2010.

    Yakinnye mu marushanwa ya Southern African Formula Volkswagen, akina muri Clio Cup China Series, KTM X-Bow GT4 ndetse kuva mu mwaka wa 2019 ari gukina muri W Series.

    Mu mwaka wa 2020 yagizwe umwe mu bashinzwe imenyekanishabikorwa mu isiganwa ry'abagore ry'utumodoka duto dutwarwa n'umuntu umwe 'single-seater racing' ryitwa 'W-Series'.

    Mu 2022 uyu mugore yatangiye gukina umukino wo gusiganwa ku modoka awufatanya no gukora itangazamakuru yatangiriye muri Sky Sports.

    Nyuma y'umwaka umwe gusa, Naomi Schiff yaje guhabwa akazi muri Canal+.

    Muri Nzeri 2024, nibwo Naomi Schiff yarushinze na Alexandre Dedieu bari bamaze igihe bakundana.

    Naomi Schiff wahaye ikiganiro Perezida Kagame ni umunyarwandakazi wavukiye mu Bubiligi icyakora aza gukurira muri Afurika y’Epfo

    Uretse kuba Umunyamakuru, Naomi Schiff yanabaye umukinnyi wo gusiganwa ku modoka

    Naomi Schiff ni umwe mu bagore bubashywe mu mukino wo gutwara imodoka

    Aha Naomi Schiff yaganiraga na Steve Harvey nawe wari witabiriye ibirori bya FIA

    Naomi Schiff yafatanye ifoto na Kalimpinya Queen uri kugerageza gutera ikirenga mu cye

    Naomi Schiff azwi cyane nk’umunyamakuru wa SKY Sports

    Kuva mu 2023, Naomi Schiff yinjiye muri Canal+ nk’umunyamakuru wibanda ku mukino wo gutwara imodoka

    Aha Naomi Schiff yarimo aganira na Lewis Hamilton

    Naomi Schiff yakinnye umukino wo gutwara imodoka mbere y’uko yinjira mu itangazamakuru ryo kuwusesengura

    Mu 2022, Naomi Schiff yatumiwe mu muhango wo Kwita izina abana b’ingagi

    Naomi Schiff yatangiye umukino wo gutwara imodoka akiri umwana muto

    Mu 2024, Naomi Schiff yakoze ubukwe na Alexandre Dedieu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyarwandakazi-wakinnye-formula-1-ibyo-wamenya-kuri-naomi-schiff-wahaye

  • IGP Namuhoranye ari mu ruzinduko muri Ethiopia – #rwanda #RwOT

    CG Namuhoranye hamwe na mugenzi we, CG Demelash Gebre Michael Weldeyes, bashyize umukono ku masezerano y'ubufatanye (MoU) hagati ya Polisi y'u Rwanda na Polisi y'Igihugu ya Ethiopia, kuri uyu wa Mbere.

    Aya masezerano agamije guteza imbere ubufatanye mu gukomeza kubaka amahoro, umutekano n'iterambere, ndetse no gukumira ibibazo bihungabanya umutekano rusange no kubaka ubushobozi bw'inzego za polisi zombi.

    Uru ruzinduko rubayeho nyuma yuko muri Nzeri 2024 CG Felix Namuhoranye, yakiriye Umuyobozi Mukuru wungirije wa Polisi ya Ethiopia, DCG Workneh Dagne Nebiyou, baganira ku gushimangira ubufatanye busanzwe hagati ya Polisi z'ibihugu byombi.

    Usibye ubufatanye hagati ya Polisi z'ibi bihugu, bisanzwe bikorana cyane mu kungurana ibitekerezo n'imyitozo ya gisirikare.

    Muri uyu mwaka wa 2024 kandi u Rwanda na Ethiopia basinyanye amasezerano y'ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye mu bya politiki n'ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n'ubufatanye mu ishoramari.

    Si ibyo gusa kuko ibihugu byombi bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n'amasezerano y'ubufatanye kuri serivisi z'ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.

    Today,

    The Inspector General of Police, CG Felix Namuhoranye, is in Ethiopia for an official visit aimed at enhancing the relationship between the police institutions of both countries. CG Namuhoranye and his counterpart, CG Demelash Gebre Michael Weldeyes, signed a Memorandum… pic.twitter.com/3LxhyT5hln

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 16, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/igp-namuhoranye-ari-mu-ruzinduko-muri-ethiopia

  • Leta yigomwe miliyari 127.5 Frw yari kwinjiza mu misoro mu 2023/24 – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru RRA yatangaje binyuze muri raporo yayo ngarukamwaka igaragaza ibikorwa byayo.

    Iyi raporo igaragaza ko mu 2023/2024 Ikigo cy'Igihugu cy'Imisoro n'Amahoro cyitwaye neza bijyanye n'inshingano gifite. Muri uwo mwaka cyabashije gukusanya imisoro ingana na miliyari 2,639.0 Frw, ingana na 14% by'Umusaruro Mbumbe w'Igihugu, ndetse na 53.3% by'Ingengo y'Imari.

    Mu 2023/24 amafaranga RRA yakusanyije nk'umusoro ku mushahara ni miliyari 570.4Frw, mu gihe yari yihaye intego ya miliyari 582.1Frw. Ayo yakuye mu misoro ku nyungu, angana na miliyari 585Frw. Ayavuye muri TVA ni miliyari 792Frw. Ni mu gihe ayo yakuye ku bicuruzwa byinjira mu gihugu yo angana na miliyari 159.2Frw.

    Igaragaza kandi ko bitewe n'ingamba Leta yafashe hagamijwe korohereza abasora yigomwe imisoro ya miliyari 127.5 Frw. Muri izi ngamba harimo gukuraho imisoro ku modoka zikoresha amashanyarazi cyangwa izikoresha amashanyarazi na lisansi (hybrid) ndetse n'ibikoresho byazo, gusonera umusoro ibikoresho by'ubwubatsi, binyuze muri gahunda ya Manufacture and Build to Recover Program (MBRP), ndetse n'ingano y'amafaranga RRA ishyira ku ruhande kugira ngo azakoreshwe mu kwishyura abacuruzi amafaranga akomoka kuri TVA. aya mafaranga yavuye kuri 12% agera kuri 15%.

    Iyi raporo igaragaza ko amafaranga Leta yigomwe bitewe n'ayo RRA ishyira ku ruhande kugira ngo azakoreshwe mu kwishyura abacuruzi amafaranga akomoka kuri TVA angana na miliyari 27.5Frw. Imisoro yakuriweho umuceri n'ibigori yo yatumye leta yigomwa miliyari 38.2Frw. Ayo yigomwe kubera gusonera umusoro ibikoresho by'ubwubatsi ni miliyari 19.8Frw.

    Ku modoka leta yigomwe miliyari 38.3Frw

    Guverinoma yafashe icyemezo cyo kongera igihe ubworoherezwe ku batumiza imodoka imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, kugira ngo bikomeze kwishyura amahoro amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu ku gipimo cya zeru.

    Ni icyemezo cyafashwe hagamijwe kwihutisha gahunda yo gukoresha imodoka zikoresha amashanyarazi no kugabanya imyuka ihumanya ituruka mu binyabiziga. Iki cyemezo kikaba gisuzumwa buri mwaka.

    Iyi raporo igaragaza ko mu 2023/24 amafaranga leta yigomwe bitewe n'imisoro yakuyeho ku modoka z'amashanyarazi ndetse n'ibikoresho byazo angana na miliyari 40.3Frw.

    Mu 2023/24 mu Rwanda hinjiye imodoka z'amashanyarazi n'iza Hbrid 3687, zatumye Leta yigomwa imosoro ingana na miliyari 38.3Frw.

    Hinjiye kandi moto z'amashanyarazi 8665, zatumye leta yigomwa imisoro ya miliyari 1.9Frw. Ni mu gihe amafaranga yigomwe kubera ibicuruzwa by'ibi binyabiziga ari miliyari 0.1Frw.

    Ku rundi ruhande, imodoka zatumijwe mu mahanga zizishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu Gihugu angana na 25% hamwe n'imisoro yose kugera ku gaciro k'ibikoresho, ubwishingizi n'ubwikorezi (CIF) bifite agaciro kagera ku USD 60,000. Iziirengeje USD 60,000 zo ntizirebwa n'iyi ngingo.

    Uko imyaka iza amafaranga yinjizwa na RRA biturutse mu misoro agenda arushaho kuzamuka kuko mu 2018/19 yari yinjije miliyari 1422.9Frw, mu 2019/20 agera kuri miliyari 1516.3Frw, mu 2020/21 agera kuri miliyari 1654.5Frw.

    Mu 2021/22 RRA yinjije miliyari 1910.2Frw, mu 202/23 yinjiza miliyari 2332.6Frw.

    Ubukungu bw'u Rwanda bukomeje gutera imbere butuma imisoro ikusanywa na RRA irushaho kuzamuka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/leta-yigomwe-miliyari-127-5-frw-yari-kwinjiza-mu-misoro-mu-2023-24

  • Archbishop Stephen Cottrell ari gushinjwa kwirengagiza ibirego 11 by'ubugizi bwa nabi n'ihohoterwa mu Itorero #rwanda #RwOT

    Archbishop Stephen Cottrell, umuyobozi wa kabiri ukomeye mu Itorero ry'u Bwongereza, ari mu kibazo gikomeye gikururwa n'ibirego byo kwirengagiza ibirego 11 by'ubugizi bwa nabi n'ihohoterwa mu Itorero.

    Ibi birego bimwe bivuga ku bakozi bakuru b'Itorero, barimo n'abepisikopi. Nyuma yo kugereranya ibyaha bishinjwa abepisikopi bakuru, yasabwe kwegura kugira ngo agaragaze icyubahiro no guharanira ubutabera ku barokotse ihohoterwa.

    Abashinzwe ubushakashatsi, barimo Dame Jasvinder Sanghera, batangaje ko ibibazo byo kurengera abahohotewe byagaragaye hagati y'imyaka ya 1980 na 2000 byirengagijwe kenshi, ndetse nta cyo byakozweho n'abayobozi bakuru barimo Archbishop Cottrell n'umusimbura we mu rwego rwo hejuru, Justin Welby, uherutse kwegura kubera izindi mpamvu zirebana n'ihohoterwa ryabayeho muri Kiliziya.

     

    Stephen Cottrell yasabwe gusubiza ubuyobozi kugira ngo Itorero rigarure icyizere cy'abakirisitu n'abarokotse ihohoterwa, bakomeje gusaba ko habaho impinduka mu miyoborere n'itangwa ry'ubutabera kuri aba bantu.

    Source : https://kasukumedia.com/archbishop-stephen-cottrell-ari-gushinjwa-kwirengagiza-ibirego-11-byubugizi-bwa-nabi-nihohoterwa-mu-itorero/

  • 'Imbaraga z'umuziki n'ubuhamya: Meddy yageze mu mitima y'abakristu i Montreal' #rwanda #RwOT

    Meddy, umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, yakoreye igitaramo gikomeye mu Mujyi wa Montreal, muri Canada, ku nshuro ye ya mbere.

    Iki gitaramo cyabaye igikorwa cy'amashimwe ku bakristo, aho benshi bari baje kumva umuziki wa Meddy ariko bagahabwa n'uburyo bwo gusobanukirwa urukundo rwa Kristo.

    Meddy yavuze ko igitaramo cyari cyihariye, kandi cyuzuye imbaraga z'umwuka w'Imana. Yashimangiye ko abakristo 54 basubiye ku Mana bakiriye agakiza nyuma yo kumva ubuhamya bwe ku rugendo rwe rwo kwakira Kristo.

    Ubuhamya bwe bwari bwihariye, aho yavuze uburyo Imana yamuhinduye ku buryo budasubirwaho, ndetse n'uburyo yaje gukizwa mu bihe bikomeye byo mu buzima bwe.

    Iyi nkuru y'ukwemera kw'urukundo rwa Kristo yakoze ku bantu benshi, kandi byagaragaje uburyo umuririmbyi Meddy adakorera gusa ku njyana y'umuziki, ahubwo ko afite ubushobozi bwo kugera ku mitima y'abantu, abaha inyigisho z'ubuzima bwo mu mwuka.

    Abari mu gitaramo bagaragaje ibyishimo byinshi kubera iyo ngingo y'ubuzima bwe yatumye benshi batangira gusubira imbere mu nzira z'Imana.

    Meddy yavuze ko atari mu rugendo rwo gukiza abantu ahubwo ari mu rugendo rwo kugeza ubutumwa bwiza kuri bose.

    Iki gitaramo cyerekanye ukuntu Meddy afite impano idasanzwe yo gutanga ubutumwa bwiza mu buryo bw'umuziki n'ubuhamya, kandi bikaba byabaye igihe kidasanzwe mu Mujyi wa Montreal.

    Abakristu benshi bakiriye neza ubutumwa bwa Meddy kandi basobanukiwe neza ko umuziki w'ivugabutumwa ari uburyo bwiza bwo gukomeza gukura mu kwemera no kwagura ubwenge. Iki gitaramo cyabaye umuhango wo gusaba ubuzima bushya no kubona agakiza, kandi cyagaragaje uburyo umukiristo afashwa no gusabana n'Imana mu buryo butandukanye.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/imbaraga-zumuziki-nubuhamya-meddy-yageze-mu-mitima-yabakristu-i-montreal/

  • Amad Diallo aherutse kwitwara neza cyane mu mikino ya Europa League #rwanda #RwOT

    Amad Diallo, umukinnyi w'Umunya-Côte d'Ivoire ukina muri Manchester United, aherutse kwitwara neza cyane mu mikino ya Europa League.

    Mu mukino batsinzemo PAOK ibitego 2-0, Amad yatsinze ibitego byombi, harimo igitego cya mbere yatsinze akoresheje umutwe ku mupira yahawe na Bruno Fernandes. Igitego cya kabiri
    cyaranzwe n'ubuhanga bwe, aho yatsinze ashoti rikomeye ryanyuze ku ruhande rw'umunyezamu.

    Amad yashimwe cyane na Ruud van Nistelrooy, umutoza w'agateganyo, kubera imyitwarire ye yo
    gukora cyane no guhora ashaka kunoza ubumenyi mu kibuga.

    Byongeye kandi, yahise yerekana ibyishimo byo gukorana n'umutoza mushya Ruben Amorim, bateganya gufatanya kuzamura ikipe mu mikino iri imbere​.

    Mu yindi nkuru, mu mukino wa Community Shield 2024, Amad yagerageje gutanga umusanzu ariko ikipe ya Manchester United yatsinzwe na Manchester City kuri penaliti nyuma yo kunganya igitego 1-1 mu minota isanzwe​.

    Source : https://kasukumedia.com/amad-diallo-aherutse-kwitwara-neza-cyane-mu-mikino-ya-europa-league/