Blog

  • Ishimwe rya Musenyeri Mbanda wiyambuye icyubahiro cy'Isi, akubaka Itorero Angilikani ry'u Rwanda rihamye – #rwanda #RwOT

    Iyo uganiriye na Musenyeri Laurent Mbanda usanzwe ari Arikiyepisikopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda akumvisha neza iyi ngingo yifashishije ubuzima butoroshye yanyuzemo mu bwana bwe, ariko ubu akaba umwe mu bantu bavuga rikumvikana mu Rwanda no mu Isi muri rusange.

    Ku myaka itanu yari impunzi mu Burundi ku bw'amateka mabi yaranze u Rwanda aho Abatutsi bameneshwaga bagatwikirwa ndetse bakanicwa mu 1959.

    Musenyeri Mbanda wavutse mu 1954 yari muto cyane, ariko akarangwa n'umurava, imirimo ye yose akayiragiza Imana na yo iramwiyereka mu nzira zigoye yanyuzemo.

    Yigeza kuva i Burundi ajya muri Kenya gushaka amaramuko, urugendo rwamutwaye amezi atandatu ariko ku bwo gusenga ntiyacika intege, biramuhira akura mu myaka no mu iterambere, ku buryo mu 1994 ubwo Jenoside yakorewe Abatutsi yari irimbanyije yari ayoboye Umuryango wa Compassion Internationale, yifashishije mu gutabara Abanyarwanda.

    Mu 1969 nibwo yafashe umwanzuro wo kwakira Yesu nk'Umukiza. Nubwo yamaze imyaka itari mike mu guteza imbere imiryango itari iya leta, nk'imyaka 19 yamaze muri Compassion Internationale, yari yaragiye mu byo kwiha Imana kare.

    Mu kiganiro The Long Form, Musenyeri Mbanda yavuze ko yahawe ubupasiteri mu Itorero Angilikani mu 1988, mu 1989 agirwa umudiyakoni, nyuma bijyanye n'imirimo iteza imbere itorero yakoze mu Burundi, byatumye agirwa umwe mu bahagarariye Itorero Angilikani muri Amerika y'Amajyaruguru.

    Ati 'Nubwo nakoze muri iyo miryango nari nsanzwe ndi pasiteri nkora imirimo itandukanye yo guteza imbere umurimo w'Imana.'

    Bijyanye n'uko babaga mu mahanga kubera imirimo yari afite, mu 2003 Musenyeri Mbanda n'umuryango we baje mu Rwanda gutembera barahakunda, bituma afata icyemezo cyo gusezera muri Compassion Internationale yarimo nk'umuyobozi, akaza kuba mu Rwanda.

    Ku bwo kwanga kumurekura burundu bongeye kumuha akazi muri Kenya hafi y'u Rwanda agira uruhare mu mavugurura y'uwo muryango ku Isi yose.

    Musenyeri Laurent Mbanda ni umwe mu bakoze uko bashoboye ngo Itorero Angilikani ry’u Rwanda rishinge imizi

    Mu gukomeza guharanira iterambere ry'u Rwanda, Musenyeri Mbanda yagize uruhare mu bushakashatsi bwarebaga ahashyirwa icyicaro cya Compassion Internationale muri Afurika, Mbanda aharanira ko babona u Rwanda nk'ahantu ha mbere.

    Ati 'Byarakunze gishyirwa mu Rwanda, duhita dutura mu nzu ya Tele10 ahari inyubako igezweho. Nakoze imyaka itanu nk'Umuyobozi wa Compassion Internationale muri Afurika mfite inshingano zo kuyizamura kuri uyu Mugabane.'

    Byarakunze, uwo muryango arawagura koko, ari bwo yafunguye amashami muri Ghana, Togo, Burkina Faso n'ahandi henshi.

    Byageze mu 2010 umwe mu bantu aza kumusaba ko yava mu byo yarimo, akemera gukora umurimo w'Imana nk'akazi ke ka buri munsi nta kindi abibangikanya.

    Wari umwanzuro ukomeye kwakira bijyanye n'uko kazi yarimo ari ko kari kamutungiye umuryango, bivuze ko kugasiga agakora umurimo w'Imana nta kindi kimwinjiriza akibangikanya na wo byari ibintu bikomeye.

    Ati 'Byari ibihe bigoye kuko nari mfite abana babiri bigaga muri Amerika. Nawe uzi uburyo bihenda kwigisha umwana muri kaminuza yo muri Amerika, mfite undi mu Budage ngomba kubishyurira bose.'

    Icyo gihe byabatwaraga byibuze ibihumbi 100$ ku mwaka, kugira ngo abana babone ibyangombwa nkenerwa by'ibanze nk'amafaranga y'ishuri.

    Musenyeri Mbanda yibutse ubuzima yakuriyemo yibutsa umugore we uko kera Imana yigaragaje mu bihe bikomeye barimo ndetse amwizera ko izanigaragaza mu gihe yaretse akazi.

    Ntibyatinze akazi yarakaretse yemera umuhamagaro, atorerwa kuyobora Diyoseze ya Shyira mu Itorero Angilikani.

    Ati 'Ntangira gutekereza abana n'ibindi ariko hari ikintu kimwe cyanyeretse ko wari umugambi w'Imana. Icyo gihe nari mfite inzu i Nyarutarama mu Mujyi wa Kigali […] tubona Ambasade y'u Buyapani mu Rwanda ije kuyikodesha. Bayikodesheje imyaka 15. Iyo yari impano y'Imana ku muryango.'

    Ubwo umuryango we wahise ujya kuri Shyira aho yari yatorewe kuyobora, akagaragaza ko ari na bwo yabonye amahirwe yo kwitekerezaho bikomeye, akava mu myanya yari ikomeye agacishwa bugufi kugira ngo agire icyo akora ku murimo w'Imana.

    East African Christian College yashinzwe n’Itorero Angilikani ry’u Rwanda ikomeje gufasha u Rwanda mu kwimakaza ireme ry’uburezi

    Yahakoze umurimo ukomeye, atangiza gahunda yo gufasha abana bakiri bato, hashyirwaho ibigo bibitaho bigera kuri 200, hubakwa ishuri rikuru ry'imyuga rya Hanika Anglican Integrated Polytechnic, imwe mu zikomeye mu Rwanda, hubakwa inzu yakira abacumbika, inzu y'ubucuruzi n'ibindi.

    Ati 'Imana yaradufashije gutera imbere cyane turakura ku buryo numvise ko cyari igihe aho nagombaga kujya mu za bukuru mbere y'umwaka n'amezi ane kuko twari tumaze kubona uzansimbura kuri Shyira.'

    Icyo gihe Musenyeri Mbanda yari n'Umuyobozi Mukuru Wungirije w'Inama y'Ubutegetsi ya Compassion Internationale, bongera kumuha akazi, biba ngombwa ko na none yagombaga gusubira muri Amerika.

    Kuko yari yaramaze kubona uzamusimbura i Shyira yiteguye gusubira muri Amerika, yagurishije ibye byose yiteguye kugenda, ariko yongera kwitaba telefone imuha akazi.

    Abamuhamagaye bamubwiye ko Itorero Angilikani mu Rwanda rigiye gukenera Arikiyepisikopi, ariko yakwibuka ko yari yamaze kugurisha ibye byose bikamushobera.

    Icyo gihe hari mu 2017. Ku bw'umutima wo gukorera Imana no kutikomeza mu biganiro, mu 2018 yatorewe kuba Arikiyepisikopi w'Itorero Angilikani ry'u Rwanda, imirimo yagombaga gukora umwaka n'igice, ariko nyuma Inama y'abasenyeri imwongerera imyaka itanu, bongera kuyongeza aho agomba gusoza mu 2026.

    Ati 'Ni ibintu ntigeze mparanira byumvikane neza ndetse sinanabisabye. Nshimira Imana uburyo yaciye inzira, ikamfasha gukora, mbese mu kazi nabonye Imana.'

    Mu byo bakoze kandi harimo no gutangiza East African Christian College mu 2021 nyuma yo kwemezwa n'Inama y'Abaminisitiri yateranye mu 2020, ifite icyicaro i Masaka mu Karere ka Kicukiro.

    Uyu munsi ifite abanyeshuri 1700, biga mu mashami ane arimo, Uburezi, Iyobokamana, Ubuvuzi n'Ubucuruzi.

    Musenyeri Mbanda agaragaza ko hanubatswe ibikorwaremezo bitandukanye bifasha Itorero Angilikani ry'u Rwanda gukora umurimo w'Imana.

    Bateje imbere gahunda y'ingo mbobezamikurire aho mu gihugu hose, bafite izirenga 600 buri rumwe rurererwamo abari hagati ya 70 na 100.

    Ati 'Ibintu nasabye Imana ibyo nagizemo uruhare ruto nkabikorera mu gihugu, nkabibona nkabikoraho aho kuba raporo nagombaga guhabwa ndi mu bushorishori bwa ya miryango itari iya leta, narabibonye biba kandi mbishimira Imana kuba yarabinyemereye.'

    Anagaragaza ko uyu munsi urubyiruko rw'u Rwanda ruri guhura n'imbogamizi zitandukanye zituma rutagera ku ntego rwihaye.

    Zirimo iz'ubuzima bwo mu mutwe butameze neza, kwigana imico y'abanyamahanga, ikoranabuhanga, kutubaka umubano uhamye n'ibindi, ariko akavuga ko Ijambo ry'Imana ari cyo gisubizo cy'izo mbogamizi zose, bikajyana n'indangagaciro za Kinyarwanda.

    Kaminuza y'Itorero Angilikani ry'u Rwanda ya Hanika Anglican Integrated Polytechnic, iherereye i Hanika mu Karere ka Nyanza ni imwe mu zikomeje guteza imbere ubumenyingiro mu Rwanda

    Musenyeri Laurent Mbanda ayoboye Itorero Angilikani ry’u Rwanda kugeza mu 2026


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishimwe-rya-musenyeri-mbanda-wiyambuye-icyubahiro-cy-isi-akubaka-itorero

  • RIB yerekanye abandi bafatiwe mu cyuho bagiye kugurisha ubutaka butari ubwabo – #rwanda #RwOT

    Nyuma, uru rwego rwakomeje gukora iperereza, ruza kumenya ko hari abandi bantu babiri bari gushaka gukora ihererekanya ry'ubutaka ariko mu by'ukuri butari ubwabo, bahita bafatirwa mu cyuho.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki ya 17 Ukuboza 2024, RIB, yerekanye abo babiri bafashwe, inerekana n'abandi babiri barimo umwe wibye amafaranga umukoresha we n'umufatanyacyaha we ndetse n'abandi bane bakekwaho ubujura bwa telefoni.

    Muri aba bakekwaho gushaka kugurisha ubutaka butari ubwabo, harimo umugabo w'imyaka 54 y'amavuko n'undi mugore wavugaga ko ari umugore we.

    Ubutaka bwari bugiye kugurishwa ni ubw'uwo mugabo afatanyije n'umugore we w'isezerano uba hanze y'u Rwanda.

    Nyuma yo kubona ko atari kubasha kugurisha umutungo asangiye n'umugore we, yahise azana undi mugore bafata indangamuntu y'umugore we w'isezerano bahindura ifoto, hanyuma bashyiraho iy'uyu wamwiyitiriye kugira ngo babashe kugurisha ubutaka.

    RIB yamenye iby'aya makuru nyuma y'aho uwari ugiye kugura ubu butaka yagize amakenya akayiyambaza, ariko abikora hari amafaranga yamaze gutanga.

    Yari yaciwe miliyoni 24 Frw, hakaba haragarujwe miliyoni 9,8 Frw.

    Bombi bakurikiranyweho ibyaha bitatu birimo gukoresha inyandiko mpimbano, gukoresha umutungo w'urugo mu buryo bw'uburiganya no kwihesha ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ba noteri bakwiye kujya bagira amakenga mu gihe cyose bagiye gukora akazi bashinzwe kuko akenshi usanga harimo uburiganya bukabije.

    Ati 'Harimo amanyanga menshi aho nk'aha Kayirebwa yiyise umugore wa Kayiranga kandi ari ibinyoma, ahubwo baciye inyuma umugore w'isezerano kugira ngo bagurishe ubutaka. Ni ukwitonda aho bagize ikibazo bagasubira inyuma bakabanza bakagenzura ibyangombwa cyane iby'abagurisha,”

    'Abagura nabo turabasaba kujya babanza gushishoza mbere yo kugura. Amafaranga aravuna ntabwo yari akwiriye kujya agenda gutyo. Uba ugomba kuyatanga ku kintu nawe ubwawe ubona ko kizakugirira akamaro.'

    Mu bakekwaho gukora ibyaha bitandukanye bamurikiwe itangazamakuru, harimo n'undi mugore wari ufite umukoresha w'umunyamahanga, akaza kumwiba ibihumbi bine by'amadorali ya Amerika [5,572,440 Frw] n'Ama-Rupee y'u Buhinde ibihumbi 3,3, amwe muri yo ajya kuyahisha ku mugabo babana ariko batasezeranye.

    Nyuma yo kuyiba, yahise ashyira uyu mugabo ibihumbi 2,9$ andi arayagumana, yose agaruzwa na RIB.

    Nyiri mafaranga yavuze ko ngo yari ayafite mu ikofi yibagirwa gusiga afunze icyumba umukozi we aba ari ho ayakura.

    Akimara kuyiba, uyu mugabo yahaye make muri yo yamugiriye inama yo guhunga akajya iwabo muri Ngoma aba ari naho aza gufatirwa.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kubika amafaranga menshi mu rugo bidakwiye kuko ari byo bikurura ibibazo byinshi, agira inama abantu yo kwiyambaza amabanki cyangwa ubundi buryo butari ukuyagumana mu rugo.

    Ati 'Tugira za banki, ni byiza ko amafaranga yacu aba ari ho tuyabika kugira ngo twirinde ibyago byinshi byo kuyiba. Kuyabika ahantu agaragarira buri wese ni no gushyira ibishuko ku muntu runaka n'ubwo kugushyira amafaranga imbere bitavuze kuyiba.'

    Aba bombi nabo bakurikiranyweho icyaha cyo kwiba ndetse n'icyo guhisha ibintu bikomoka ku cyaha.

    Hanagaragajwe bane bakekwaho ubujura bwa telefoni bakoresha amayeri atandukanye. RIB kandi yasubije telefoni 280 zibwe n'abantu batandukanye barimo n'abagishakishwa. Izi zasubijwe ba nyirazo zifite agaciro ka miliyoni 62.5 Frw.

    Uyu mugabo w'imyaka 54 y'amavuko [iburyo] n’uyu mugore wari wigize umugore we [ibumoso] batawe muri yombi na RIB

    Uyu mugore [ibumoso] wari ufite umukoresha w'umunyamahanga, yamwibye ibihumbi bine by'amadorali ya Amerika [5,572,440 Frw], amwe muri yo ayabitsa umugabo babanaga

    Muri aba bakekwaho ubujura bwa telefoni, harimo umugabo w’imyaka 70 wajyaga ajijisha abacuruzi mu maduka bagenzi be bakiba telefoni zabo

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko ba noteri bakwiye kujya bagira amakenga mu gihe cyose bagiye gukora akazi bashinzwe

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko kubika amafaranga menshi mu rugo bidakwiye kuko ari byo bikurura ibibazo byinshi

    Amwe mu mafaranga yari yibwe yasubijwe ba nyirayo

    RIB yasubije telefoni 280 zibwe n'abantu batandukanye zifite agaciro ka miliyoni 62.5 Frw

    Ubwo RIB yamurikiraga itangazamakuru abakekwaho ibyaha bitandukanye, yari yahamagaje ba nyiri telefoni zibwe ngo bazisubizwe

    Amafoto: Nzayisingiza Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yerekanye-abandi-bafatiiwe-mu-cyuho-bagiye-kugurisha-ubutaka-butari-ubwabo

  • Jenerali Igor Kirillov, umuyobozi w'Ingabo z'Uburusiya yishwe #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 17 Ukuboza 2024, Liyetona Jenerali Igor Kirillov, umuyobozi w'Ingabo z'Uburusiya zishinzwe kurinda ibirwanisho bya nikleyeri, ibirwanisho by'ubumara, n'ibindi byangiza, yishwe n'igisasu cyaturikiye hafi y'aho atuye i Moscou.

    Igisasu cyari cyashyizwe mu kamodoka k'amapine abiri gakoresha amashanyarazi (scooter) kandi cyaturikiye hakoreshejwe uburyo bwa télécommande.

    Uburusiya bwatangaje ko iki gikorwa ari igitero cy'iterabwoba, naho Ukraine ikavuga ko ari igikorwa cyo kwihorera ku bikorwa by'ubwicanyi byakozwe n'uwo muyobozi.

    Igor Kirillov yari amaze imyaka itatu ku buyobozi bw'Ingabo z'Uburusiya zishinzwe kurinda ibirwanisho byangiza, kandi yari yarafatiwe ibihano n'ibihugu bitandukanye kubera uruhare rwe mu bikorwa by'ubwicanyi muri Ukraine.

    Urupfu rwe rwateje impaka zikomeye hagati y'impande zombi, aho buri ruhande rwiyita ko rwihorerewe ku bikorwa by'ubwicanyi byakozwe n'undi.

    Source : https://kasukumedia.com/liyetena-jenerali-igor-kirillov-umuyobozi-wingabo-zuburusiya-yishwe/

  • Ranga Chivaviro yacunguye ikipe ye ya Kaizer Chiefs mu minota ya nyuma #rwanda #RwOT

    Ranga Chivaviro, umukinnyi w'ikipe ya Kaizer Chiefs, yagaragaje ubuhanga mu mukino wabaye ejo, aho yatsinze igitego cy'ingenzi mu minota ya nyuma. Iki gitego cyatumye ikipe ye inganya na TS Galaxy, bigatuma umukino urangira ari 1-1.

    Chivaviro, wavutse ku wa 21 Ugushyingo 1992 muri Limpopo, Afurika y'Epfo, yagiye akina mu
    makipe atandukanye mbere yo kwinjira muri Kaizer Chiefs mu mwaka wa 2023.

    Uyu mukino w'ejo waranzwe n'ubushake bwa Chivaviro bwo gufasha ikipe ye, ndetse n'ubushobozi bwo gutsinda igitego mu gihe cy'inyongera, bigaragaza umuhate n'ubushobozi bwe mu kibuga.

    Ku bijyanye n'ubuzima bwe bwite, Chivaviro akunze gusangiza abakunzi be amafoto n'amakuru ku mbuga nkoranyambaga, aho afite konti ya Instagram yitwa @chivaviro_ranga_10.

    Mu gihe ikipe ya Kaizer Chiefs ikomeje urugendo rwayo mu marushanwa, abakunzi b'umupira w'amaguru bakomeje gukurikirana imikinire ya Chivaviro, biteze ko azakomeza kugaragaza ubuhanga bwe mu mikino iri imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/ranga-chivaviro-yacunguye-ikipe-ye-ya-kaizer-chiefs-mu-minota-ya-nyuma/

  • Andre Onana: Uruhare rwe mu gutsinda no guhesha Manchester United icyizere gishya #rwanda #RwOT

    Mu minsi ishize, André Onana, umunyezamu wa Manchester United, yagarutsweho cyane kubera imikinire ye.

    Mu mukino wa Europa League wabaye ku wa Kane ushize, Manchester United yatsinze Viktoria Plzeň, ariko Onana yakoze ikosa ryatumye iyi kipe itsindwa igitego cya mbere.

    Nyuma y'uwo mukino, umutoza Ruben Amorim yagaragaje ko akizera ubushobozi bwa Onana, nubwo hari amakosa amugaragaraho.

    Mu mukino wa vuba aha wahuje Manchester United na Manchester City, Onana yitwaye neza, afasha ikipe ye gutsinda nyuma yo gutsindwa igitego cya mbere. Nyuma y'umukino, yifatanyije n'abandi bakinnyi mu byishimo byo mu rwambariro, aho banabyinanye n'umutoza wabo.

     

    Nubwo hari ibihe by'ibibazo, Onana akomeje kugaragaza ko ari umunyezamu ufite ubushobozi, kandi abafana ba Manchester United bafite icyizere ko azakomeza kwitwara neza mu mikino iri  imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/andre-onana-uruhare-rwe-mu-gutsinda-no-guhesha-manchester-united-icyizere-gishya/

  • Rubavu: Aba-Rasta basabye uburenganzira bwo gukora urugendo rwamagana amagambo ya Apôtre Gitwaza – #rwanda #RwOT

    Bavuze ko ku Cyumweru tariki ya 08 Ukuboza 2024, ari bwo ngo Apôtre Dr. Gitwaza yavuze ko 'Rastafari ni idini rya Satani, Rastafari ni Satanism'.

    Icyo gihe yatangaga icyigisho ari muri Queensland muri Australia, mu biterane by'ivugabutumwa yise 'Divine Provision'.

    Aba ba-rasta bagaragaje ko aya magambo ari no mu mashusho agaragara ku muyoboro wa Youtube wa Imbabazi Tv3 n'uwa Voice of God D.S.

    Bavuze ko bahisemo gukora urugendo rwamagana aya magambo kuko basanze ari inshingano zabo, dore ko uwayavuze akorera ndetse akaba mu gihugu cy'u Rwanda nabo babarizwamo.

    Ibaruwa bandikiye ubuyobozi bw'Akarere ka Rubavu iragira iti 'Twebwe aba-rasta b'i Rubavu twifuza gukora urugendo rw'amahoro tugaragaza akababaro katurutse ku magambo adusebya, tugaragaza abo turi bo nk'aba-rasta bitandukanye n'ibi byatuvuzweho, tukanashaka ko asaba imbabazi aba-rasta bose muri rusange.'

    Iyi baruwa yashyizweho umukono n'Umuyobozi w'Aba-rasta mu Karere ka Rubavu, Gakiga Steven, ikomeza igira iti 'Amagambo Gitwaza yavuze ni ingengabitekerezo yo kwangisha abantu aba-rasta, bikagaragara ko byatugiraho ingaruka z'uko abantu muri rusange badutinya ntibongere kutwisanzuraho nk'uko bisanzwe. Niyo mpamvu dushaka ko abantu bamenya ukuri kwacu, ko turi abakozi b'Imana tutari abakozi ba Satani binyuze muri uru rugendo.'

    Aba ba-rasta bavuze ko bifuza gukora uru rugendo ku wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024 bazenguruka Umujyi wa Gisenyi, guhera saa yine z'igitondo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-aba-rasta-basabye-uburenganzira-bwo-gukora-urugendo-rwamagana-amagambo

  • Amashuri afite internet mu Rwanda azagera kuri 80% mu 2025 – #rwanda #RwOT

    Ikoranabuhanga ni imwe mu ntwaro zoroheje akazi mu nzego zitandukanye z'igihugu ndetse no mu burezi, kuva mu mashuri abanza kugeza muri kaminuza bakoresha uburyo bwo gutegura amasomo yakwigishwa hifashishijwe ikoranabuhanga harimo n'ibitabo biri mu buryo bw'amashusho.

    Gusa abayobozi b'ibigo by'amashuri bidafite amashanyarazi na internet mu bihe bitandukanye bagiye bagaragaza imbogamizi haba mu kwigisha no kuzuza raporo bisaba ko zoherezwa hakoreshejwe ikoranabuhanga.

    Umwaka w'amashuri wa 2022/2023 warangiye mu Rwanda habarurwa ibigo by'amashuri 4,923, birimo ibya Leta 1,568, ibifashwa na Leta ku bw'amasezerano 2,065 n'ibyigenga 1,290. Hejuru ya 80% byari bifite amashanyarazi.

    Minisitiri w'Uburezi, Joseph Nsengimana mu mpera z'icyumweru gishize yatangaje ko hari amashuri arenga 500 mu gihugu hose adafite amashanyarazi ariko hari kurebwa uburyo na yo yazagezwayo bidatinze.

    Ati 'Amenshi usanga ari kure y'umuyoboro w'amashanyarazi ugasanga turimo kureba ubundi buryo byakorwa kugira ngo agerweho.'

    Yashimangiye ko internet mu mashuri ikiri kuri 62% ariko hari gukorwa ibishoboka kugira ngo mu mwaka w'amashuri utaha ibigo bigerwaho na internet biziyongere.

    Ati 'Urebye amashuri menshi amaze kubona amashanyarazi ndetse 62% afite internet ayandi 21% azongerwa internet mu gihembwe cya mbere cy'umwaka utaha [2025/2026] ubwo rero urumva ko bigikomeje.'

    Minisitiri w'Intebe, Dr Edouard Ngirente ubwo yari mu munsi mpuzamahanga wa mwarimu yagaragaje ko kuba hari amashuri ataragerwaho n'amashanyarazi na internet ari ikibazo kigomba kwitabwaho n'inzego zitandukanye.

    Ati 'Twese duhuriza hamwe kugira ngo turebe ko amashuri yose yazagira internet n'amashanyarazi ndetse hari ikindi mwibagiwe n'amazi. Ubu hari gahunda y'uko nta shuri rikwiye kubaho ridafite amazi.'

    Imibare igaragaza ko mu mashuri ya TVET ahari internet ari 83,1%, mu mashuri yisumbuye y'uburezi rusange na mbonezamwuga internet iri ku kigero cya 75,3% na ho mu mashuri abanza biri ku kigero cya 56,5%.

    Amwe mu mashuri yahawe internet ya Starlink


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-afite-internet-azagera-kuri-80-mu-2025

  • Kaminuza y'u Rwanda yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bw'iteganyamusaruro imaze imyaka itatu ikora – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bwakozwe hifashishijwe ikoranabuhanga ripima ikirere n'ubutaka bwakorewe mu Karere ka Musanze mu mirima y'abaturage bibumbiye muri koperative Twizamure Cyuve, butanga umusaruro ku kigero kirenga 75% kandi Kaminuza iteganya gukomeza gufasha abahinzi kongera umusaruro ku buryo ibi bipimo buzagera kuri 90%.

    Umwarimu akaba n'umushakashatsi wo muri Kaminuza y'u Rwanda, Dr. Martin Kuradusenge wari ukuriye itsinda ryakoze ubu bushakashatsi, yavuze ko ubu bushakashatsi buzafasha abahinzi kumenya amakuru nyayo ku bihingwa byabo, bityo bijye bibafasha kumenya n'ingano y'umusaruro uzaboneka.

    Yagize ati “Twaje kugaragaza ibyavuye mu bushakashatsi tumaze imyaku itatu dukora ku bijyanye n'iteganyamusaruro dukoresheje ikoranabuhanga ripima uko ikirere giteye, ni ukuvuga ubushyuhe cyangwa ubukonje bwo mu kirere no mu butaka ku buryo umuhinzi ashobora kumenya uko umusaruro uzaba ungana mu gihembwe cy'ihinga, akaba yafata ingamba hakiri kare n'inzego z'ibanze zikabafasha kuko iyo umusaruro wagenze nabi niho haba hari ikibazo cyo kwitabwaho.”

    Yakomeje avuga ko ubu bushakashatsi buzakomeza gukorwa kugira ngo amakuru butanga azabe yizewe ku gipimo kisumbuyeho.

    Ati “Ntabwo byahura 100% kuko ni iteganyamusaruro ariko iyo ubushakashatsi butanze amakuru ari hejuru ya 70% buba bwaragenze neza, rero ibyo ikoranabuhanga ryatweretse na wa musaruro nyakuri watangaga amakuru ari hejuru ya 75% n'ubwo imibare ya buri gihembwe itanganaga, uko imyaka igenda ishira niko tugenda tuvugurura bitewe n'amakuru twabonye bikazagera hejuru ya 90% kuko ariyo ntego yacu.”

    Umuyobozi wa Koperative Twizamure Cyuve, Uwamahoro Therese, we avuga ko ubu bushakashatsi buzababera igisubizo kuko bigiye kujya bahinga neza bashingiye ku makuru imirima yabo iri gutanga bikazabafasha kutongera kugwa mu bihombo.

    Ati “Dufite amahirwe kuba dukorana n'abashakashatsi bo muri Kaminuza y'u Rwanda, bizadufasha kumenya amakuru y'ibihembwe by'izuba cyangwa imvura tumenye igihingwa tuzahinga kugira ngo umusaruro wacu wiyongere tugabanye ibihombo. Ubuhinzi ni umwuga kuko nabwo burimo ubucuruzi butanga inyungu tugatera imbere n'Igihugu kigatera imbere.”

    Umunyeshuri muri Kaminuza y'u Rwanda, Umuhoza Charlene, yemeza ko muri ubu bushakashatsi yahungukiye ubumenyi buzatuma mu bushakashatsi nabo bazajya bakora bazaharanira gusubiza bimwe mu bibazo bikibangamiye abahinzi.

    Ati “Hano mpungukiye byinshi kuko ikoranabuhanga mu buhinzi rizadufasha kumenya gukemura ibibazo abaturage bahuraga nabyo mu buhinzi, turebe ibyo tugomba kongeramo twifashishije ikoranabuhanga noneho umusaruro wiyongere bahaze amasoko.”

    Iri koranabuhanga ryakoreshejwe muri ubu bushakashatsi bwamaze imyaka itatu, ryifashisha agasanduko kaba kubakiyemo ikoranabuhanga gashyirwa mu mirima kakabasha gutanga amakuru yose agendanye n'ikirere, ubuhehere bwo mu butaka, bigatuma abahinzi bamenya uko bakora ubuhinzi bunoze bitewe n'igikenewe.

    Kaminuza y'u Rwanda yamuritse ibyavuye mu bushakashatsi bw'iteganyamusaruro imaze imyaka itatu ikora

    Ubushakashatsi bwatanze umusaruro hejuru ya 75%

    Iri koranabuhanga ryifashisha imirasire y’izuba

    Agasanduku kabikwamo amakuru y’imiterere y’ikirere, ubukonje, ubuhehere bw’ubutaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kaminuza-y-u-rwanda-yamuritse-ibyavuye-mu-bushakashatsi-bw-iteganyamusaruro

  • Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw'agateganyo #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 16 Ukuboza nibwo hasozwaga umunsi wa 13 wa shampiyona y'u Rwanda, ni umunsi wasize Rayon Sports iyoboye ku mwanya wa mbere.

    Umukino wasoje uyu munsi wahuje ikipe ya Vision FC yakinaga na Kiyovu Sports, ni umukino wabereye kuri Kigali Pele Stadium usiga amakipe yombi anganyije igitego kimwe kuri kimwe.

    Ku ruhande rwa Vision FC yari yakiriye uyu mukino yatsindiwe igitego cyayo na Iyamuremye Christian ubwo hari ku munota wa mbere, kiza kwishyurwa na Ismaila Molo ku munota wa 72.

    Gusoza uyu mukino kw'aya makipe banganya byatumye n'ubundi ku rutonde rwa shampiyona ntaguhindutse kuko aya ari nayo akomeje kuza mu myanya ya nyuma.

    Vision irimo gukina ikiciro cya mbere uyu mwaka iri ku mwanya wa 15 n'amanota icyenda igakurikirwa na Kiyovu SC ifite amanota umunani.

    Uko indi mikino y'umunsi wa 13 yagenze:

    Police FC 2-2 Bugesera FC

    APR FC 4-2 Mukura VS

    AS Kigali 1-3 Rayon Sports

    Amagaju FC 2-1 Marines FC

    Rutsiro FC 0-0 Musanze FC

    Muhazi FC 0-0 Gasogi United

    Gorilla FC 1-1 Kiyovu SC

    Uyu munsi urangiye ikipe ya Rayon Sports iyoboye urutonde rwa shampiyona rw'agateganyo aho ifite amanora 33, irakurikirwa na APR FC yo ifite amanota 25.

    Imikino y'umunsi wa 14 wa shampiyona y'u Rwanda urakomeza kuri uyu wa Gatanu no ku wa Gatandatu ku makipe adafite abakinnyi batarenze 2 mu ikipe y'igihugu, Amavubi yitegura guhura na Sudani y'Epfo.

    The post Umunsi wa 13 wa shampiyona usize hatsinzwe ibitego 21, Rayon Sports ikomeza kuyobora urutonde rw'agateganyo appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umunsi-wa-13-wa-shampiyona-usize-hatsinzwe-ibitego-21-rayon-sports-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwagateganyo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umunsi-wa-13-wa-shampiyona-usize-hatsinzwe-ibitego-21-rayon-sports-ikomeza-kuyobora-urutonde-rwagateganyo

  • Kigali: Abamotari 50 bafatiwe moto kubera kugendera mu nkengero z'umuhanda – #rwanda #RwOT

    Itegeko rya Perezida rishyiraho amabwiriza rusange agenga imihanda n'uburyo bwo kuyigendamo mu ngingo ya 48, rivuga ko Uretse iyo hari amategeko yihariye yerekanwa n'ibimenyetso, utuyira turi ku mpande z'umuhanda n'inkengero zigiye hejuru bihariwe abanyamaguru.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda, SP Emmanuel Kayigi, yavuze ko iyi ari gahunda y'ibikorwa bigamije kubungabunga umutekano wo mu muhanda no guca akajagari.

    Ati 'Tumaze igihe kirekire muri gahunda ya Gerayo Amahoro, dukangurira abatwara ibinyabiziga cyane cyane amapikipiki, kwirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y'impanuka no guteza akajagari mu muhanda.'

    'Usanga kenshi hari imyitwarire ibujijwe bamwe mu batwara moto bafata nk'aho ibyo bakora byemewe nko kunyura mu nzira z'abanyamaguru, mu nkengero z'umuhanda, kunyuraniraho iburyo, gusesera mu binyabiziga n'ibindi. Turabibutsa ko ibyo byose bitemewe kandi biri mu biteza impanuka.'

    SP Kayigi yihanangirije abakomeje gukoresha nabi umuhanda nkana ko batazihanganirwa, bityo ko ibi ari ibikorwa bizakomeza hirya no hino abazabifatirwamo bakabihanirwa.

    Eugene Sindikubwabo, uri mu bafatiwe moto, bamusanze agendera ku nkengero z'umuhanda, yavuze ko n'ubwo yabikoraga atari umuco mwiza asaba bagenzi be kwigenzura no kwisubiraho bagakosora amakosa abagaragaraho.

    Ati 'Kugendera mu nkengero z'umuhanda ni ibintu mbere nanjye numvaga atari ikosa rikomeye, twabikoraga kenshi dushaka kwihuta ariko bakimara kumfata byatumye ntekereza. Mu by'ukuri uretse no kuba bikurura akajagari mu muhanda kunyura mu nkengero zawo biteza n'impanuka ugasanga iyo utagonganye na mugenzi wawe utwaye moto, ugonga umunyamaguru.'

    Sindikubwabo yavuze ko nasubira mu muhanda azihatira kubahiriza amategeko y'umuhanda yirinda icyateza impanuka cyose, agira inama bagenzi be batarafatirwa muri iri kosa, kuricikaho kuko kwihutira kugera aho bajya byatuma batagerayo ntacyo bimaze.

    Abamotari 50 bakorera muri Kigali bafatiwe moto kubera kugendera mu nkengero z'umuhanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-abamotari-50-bafatiwe-moto-kubera-kugendera-mu-nkengero-z-umuhanda