Blog

  • U Rwanda na Afurika mu mishinga yo kwihaza ku mashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire – #rwanda #RwOT

    Mu bihugu bimwe na bimwe byateye imbere, ingufu z'amashanyarazi zingana na 20% ni izikomoka ku nganda za nucléaire, mu gihe izisigaye zikomoka ku ngomero zifatiye ku mazi n'ubundi buryo bubyara amashanyarazi.

    Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 abaminisitiri b'ibihugu bitandukanye bashinzwe ingufu bateraniye mu Rwanda, bigira hamwe icyo ibihugu bya Afurika bisabwa ngo byihaze ku mashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

    Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Dr. Jimmy Gasore yatangaje ko Afurika ifite intego yo kwihuta mu iterambere hifashishijwe amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire, bigasaba ishoramari riturutse mu bafatanyabikorwa n'amabanki.

    Ati 'Ibihugu byinshi kugira ngo bitere imbere byakoresheje ingufu za nucléaire, natwe rero turi kuganira nk'Abanyafurika, tukaganira n'inzobere za Afurika y'Epfo zisanzwe zikoresha izo ngufu tuvuga ngo bisaba iki? Ese ingaruka ni izihe? Twazirinda gute? Ariko by'umwihariko tukanareba cyane ubushobozi bwo gukoresha izo mbaraga za nucléaire bwo buzaboneka gute?'

    Minisitiri Dr. Gasore yahamije ko hari kwigwa uburyo mu myaka 30 iri imbere Afurika yazaba ifite amashanyarazi ahagije yafasha mu iterambere.

    Yasobanuye ko kugira ngo bigerweho bisaba gutinyuka ukavuga ngo 'ibindi bihugu byateye imbere byinshi byakoresheje izi mbaraga za nucléaire, twebwe ntitwazikoresha tugatera imbere?'

    Kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire kandi bisaba ishoramari rifatika.

    Ati 'Turi kwibaza ngo ese iyi miryango dufatanya mu iterambere, amabanki n'abandi bashobora gufasha muri urwo rugendo rwo guteza imbere Afurika dukoresheje ingufu za nucléaire?'

    Mu bindi bisabwa harimo ubumenyi bwisumbuye ku baturage ba Afurika n'Abanyarwanda ariko bwo ahamya ko bushobora kuboneka kuko hari n'ibindi bihugu bya Afurika bisanzwe bikoresha ingufu z'amashanyarazi nk'izi birimo Misiri na Afurika y'Epfo.

    Mu myaka yashize u Rwanda rwasinye amasezerano n'u Burusiya ajyanye no gutunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire.

    Minisitiri Dr. Gasore yasobanuye ko ibiganiro bigikomeje, kuko uyu ari umushinga w'igihe kirekire.

    Kugeza ubu u Rwanda ruvuga ko rwihagije ku mashanyarazi akoreshwa mu gihugu ariko hahora hakenewe gukorwa andi kuko ubukungu bwiyongera umunsi ku wundi ari na ko ibiyakenera byiyongera.

    Minisitiri w’Imari n’Igenamigambi Yusuf Murangwa ari mu batanze ibiganiro

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula na we ari mu batanze ibiganiro

    Ibihugu biri kwigira kuri Afurika y’Epfo yatangiye gukoresha amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire

    Amb. Gatete Claver uyobora UNECA yatanze ibiganiro ku ngingo zitandukanye

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-na-afurika-mu-mishinga-yo-kwihaza-ku-mashanyarazi-akomoka-ku-ngufu-za

  • U Rwanda rushobora kohereza abofisiye bahawe kugenzura iyubahirizwa ry'agahenge muri RDC – #rwanda #RwOT

    Aba Bofisiye bagomba kujya ku cyicaro cy'uru rwego giherereye mu mujyi wa Goma.

    Abofisiye b'u Rwanda bagombaga kujya i Goma muri RDC mu gitondo cyo ku wa 9 Ukuboza 2024 kugira ngo batangire imirimo yabo, ariko umuyobozi w'uru rwego abasaba kuba baretse.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ashimangira ko aba basirikare b'u Rwanda basabwe kuba baretse kujya muri RDC kubera impungenge ku mutekano wabo, bigendanye n'umwuka mubi uri hagati y'iki gihugu n'u Rwanda.

    Kugeza ubu, amakuru ahari ni uko u Rwanda rwamaze kwandikirwa rwizezwa umutekano w'aba basirikare ku buryo mu minsi ya vuba bazoherezwa i Goma.

    Uru rwego ruvuguruye rwatangijwe ku mugaragaro n'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga ba Angola, u Rwanda na RDC tariki ya 5 Ugushyingo 2024. Rugizwe n'abofisiye 18 bo muri Angola, batatu b'Abanyarwanda na batatu b'Abanye-Congo.

    Uru rwego rwatangijwe ku mugaragaro n'abaminisitiri b'ububanyi n'amahanga ba Angola, u Rwanda na RDC


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kera-kabaye-abofisiye-b-u-rwanda-bahawe-kugenzura-iyubahirizwa-ry-agahenge-muri

  • Kamonyi-Rukoma: Ushinjwa kwica umugore we yaburaniye ahakorewe icyaha asabirwa burundu #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024, ahagana ku i saa munani n'igice(14h30), Ubushinjacyaha ku rwego rwisumbuye rwa Muhanga, mu rubanza buregamo umugabo witwa Nshimiyimana Damiyani uzwi ku izina rya Danyeri w'imyaka 26 y'amavuko, ushinjwa kwica umugore we babanaga muri 2023 akoresheje isuka, yasabiwe igihano cy'igifungo cya burundu. Guhuzagurika kwe mu kwisobanura asobanya imvugo byateje urujijo, Ubushinjacyaha busaba ko kwemera icyaha kwe bitaba impamvu nyoroshya cyaha.

    Avuga impamvu urukiko rwisumbuye rwa Muhanga rwaje kuburanishiriza uru rubanza ahabereye icyaha, Umucamanza yavuze ko ari mu rwego rwo gutanga amasomo no kumenyekanisha ko hari inzego z'Ubutabera, ko kandi igihe ukoze icyaha ugomba kugikurikiranwaho mu rwego rw'Amategeko ndetse bikaba impamvu yo kugira ngo n'abandi bashobora kwishora mu byaha bamenya ko icyaha kidakinishwa.

    Imbaga y'abaturage yari yaje kumva iby'uru rubanza rw'uwo basanzwe bazi. Bishimiye ko urukiko rwabegereye.

    Yagize ati' Leta y'u Rwanda ifite urwego rw'Ubutabera rukora kandi rurenganura abarengana, kandi uko kurenganura harimo no guhana abakoze ibyaha'. Yakomeje asaba abaje kumva uru rubanza kugira ituze kuko ari urubanza rushobora kuzanamo amarangamutima, bityo ko nta wemerewe kugira icyo avuga urukiko rutamuhaye ijambo.

    Perezida(Perezidante) w'Iburanisha, yabwiye abari aho ko nubwo urukiko rwaje kuburanishiriza aho icyaha cyakorewe, bidakuraho ko aho bari habaye mu rukiko nubwo ari ku karubanda, ku musozi aho abaturage batuye, ahakorewe icyaha.

    Yababwiye ko aho urukiko ruri gukorera imirimo hose haba habaye mu rukiko bityo ko uwanyuranya n'amahame n'amabwiriza bigenga abari mu rukiko, Urukiko rutazuyaza mu kumufatira ibihano, kumucira urubanza rw'ibyo yaba akoze binyuranye n'ibiteganywa n'amategeko. Ati' Aha hafatwa nk'icyumba cy'iburanisha igihe duhari, turi kuhaburanishiriza cyangwa turi kuhakorera imirimo irebana n'urukiko'.
    Ubushinjacyaha bwahawe ijambo kugira ngo busobanure ikirego burega Nshimiyimana Damiyani bakunda kwita Danyeri, buvuga ko bumurega icyaha cy'Ubwicanyi, giteganywa n'ingingo y'i 107 yo mu itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyo ngingo ivuga ko; Umuntu wese wishe undi abishaka aba akoze icyaha. Ubushinjacyaha, bukomeza buvuga ko uwo burega, ku itariki ya 18 Nzeri 2023 ubwo yari mu Mudugudu wa Nyakabande, Akagari ka Buguri, Umurenge wa Rukoma ho mu Karere ka Kamonyi, abishaka kandi yabanje kubitegura yishe umugore babanaga witwaga Jacqueline Uwimanifashije wari mu kigero cy'imyaka 19 y'amavuko kuko yavutse muri 2004, babanaga nk'umugabo n'Umugore mu buryo butemewe n'amategeko, bamaranye igihe kitarenze umwaka.

    Bwakomeje buvuga ko kujya kumwica byari byahereye mu gitondo baserera, nyuma uyu Nshimiyimana akaza gufata isuka ayikubita umugore we mu mugongo ubwo yari yunamye yoga yitura hasi, arongera ubwa kabiri ayimukubita mu mutwe( Muri nyiramivumbi), ahita ashiramo umwuka(arapfa).

    Umushinjacyaha, yakomeje abwira urukiko ko ari uko Nshimiyimana Damiyani uzwi ku izina rya Danyeri yishe urupfu rubabaje umugore babanaga bamaranye igihe gito nk'umugabo n'umugore.
    Ahawe ijambo ngo agire icyo avuga ku byo Ubushinjacyaha bwari bumaze kumushinja, Nshimiyimana wiburaniraga, yatangiye avuga ko asaba imbabazi z'ibyo yakoze, avuga ko atashakaga kwica umugore we, ko kandi isuka yamukubise atamuhengereye yunamye akaraba, ko ahubwo barebanaga bombi bahagaze bacyocyorana, ndetse ko intandaro yari uko yari afite amakuru ko umugore we amuca inyuma( asambana).

    Mukwiregura kwe, yagiye abusanya imvugo ku byo yagiye avuga haba mu ibazwa rye rya mbere agifatwa ubwo yari mu bugenzacyaha ndetse no mu gushinjacyaha. Nyuma yo kugaragaza ihuzagurika imbere y'imbaga y'abaturage bacishagamo bakagaragaza ukutanyurwa n'ibyo avuga, yaje kwerura yemera icyaha, asaba imbabazi.

    Nyuma yo guhatwa ibibazo n'umucamanza, yageze aho arerura avuga ko ibyavuzwe n'ubushinjacyaha ndetse n'abatangabuhamya urukiko rwavuze babonye ibyabaye ubwo yicaga umugore we, yemeye ko byose ari ukuri, asaba urukiko guca inkoni izamba bukamuhana ariko kandi bukanagerageza kumugabanyiriza igihano ndetse bukaba bwanamuha igisubitse.
    Ubushinjacyaha, bwasabye ijambo buvuga ko kwiregura kwe ari ukwa nyirarureshwa, ko kabone nubwo umugore we yari kuba amuca inyuma cyangwa se asambana, nta mpamvu nimwe yari ikwiye yo kumubuza kubaho, kumwica kuko itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda ryo muri 2003 mu ngingo ya 11 rivuga ko umuntu wese afite uburenganzira bwo kubaho, ndetse iya 13 ikavuga ko umuntu ari umunyagitinyiro kandi ari indahungabanywa, ko bityo habaye hari n'ibyo yamukekagaho yagombaga kubishyikiriza inzego zibishinzwe, akabibwira n'Ubuyobozi bukamufasha.

    Ubushinjacyaha, bwasoje busaba urukiko kwakira ikirego rukemeza ko gifite ishingiro, rukemeza kandi ko ushinjwa yakoze icyaha cyo kwica umugore babanaga kandi akabikorana ubugome bukabije. Bwasabye ko abihanirwa kuko yaciye inyuma y'ibyo amategeko ateganya ko umuntu afite uburenganzira bwo kubaho, ntawe ufite uburenganzira bwo kuvutsa undi ubuzima.
    Ubushinjacyaha, bwavuze ko imyiregurire ya Nshimiyimana Damiyani uzwi ku izina rya Danyeri nubwo avuga ko yemera icyaha, butemeranywa nawe kuko busanga ukwemera icyaha kwe gushidikanywa ho, ari ibya nyirarureshwa, ko ndetse nta kwicuza icyaha bumubonamo, ko ndetse atanagaragaza uko yagikoze haba mu mvugo ze mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha ndetse n'imbere y'urukiko.

    Aha, niho Ubushinjacyaha bwashingiye, busaba urukiko ko ukwemera icyaha kwa Nshimiyimana Damiyani uzwi ku izina rya Danyeri bimubera ikimenyetso kimushinja, kimuhamya icyaha ariko bitamubera impamvu nyoroshyacyaha, ndetse ko bityo busaba ko Urukiko rumuhamya icyaha ndetse rukamuhanisha Igihano cy'Igifungo cya Burundu hagamijwe ko we ubwe yumva kandi akamenya ububi bw'icyaha yakoze ariko kandi bikanabera abandi isomo rikumira icyaha.

    Nyuma yo kumva impande zombi, haba uregwa ndetse n'uhande rw'Ubushinjacyaha, urukiko rwavuze ko tariki ya 10 Mutarama 2025 ku i saa cyenda aribwo ruzaza aho urubanza rwabereye gutangaza imyanzuro y'urukiko.

    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere nyuma y'urubanza yaganirije abaturage abasaba kuva mu byaha n'ibisa nabyo, abasaba kwirinda icyatuma hari uvutsa undi ubuzima.
    DPC Furaha, yashimiye ubutabera, asaba abaturage kuba umwe no kwirinda akarengane, bagaharanira ko buri wese abaho mu burenganzira bwe busesuye, bakamenya gutanga amakuru neza kandi ku gihe baharanira gukumira icyaha kitaraba.
    Umushinjacyaha nyuma yo kwiyambura imyenda y'akazi urubanza rusojwe, yaganirije abaturage abasaba kwirinda ibyaha.

    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/17/kamonyi-rukoma-ushinjwa-kwica-umugore-we-yaburaniye-ahakorewe-icyaha-asabirwa-burundu/

  • Abarasita basabye kwigaragambya bamagana Apt… – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w’uyu muryango, Steven Gakiga yabwiye InyaRwanda ko “Dukeneye ko Apôtre Gitwaza adusaba imbabazi cyangwa se agahindura imvugo.”  

    Yavuze ko basabye kwigaragambya kugira ngo bagaragaze ukuri ku ‘mibereho n’imyemerere y’abarasita.”

    Gakiga yavuze ko bandikiye ubuyobozi bw’Akarere ka Rubavu, ndetse bamenyesheje Polisi ikorera muri kariya Karere ariko ‘dutegereje ko tuzahabwa uburenganzira’.

    Uyu muyobozi yavuze ko iyi Baruwa bayanditse kuri uyu wa Mbere tariki 16 Ukuboza 2024, aho bategereje igisubizo mu gihe kiri imbere.

    Steven Gakiga yavuze ko Apôtre Gitwaza yibeshye cyane ku myemerere ya Rastafarian kandi ‘yari kuvuga ibyo mu idini rye gusa akareka ibijyanye na Rastafarian.’

    Tariki 7 Ukuboza 2024, Intumwa y’Imana Gitwaza ari mu mujyi wa Queensland mu gihugu cya Australia, yavuze ko Rasitafari ari idini rya Satani.

    Ni mu ruhererekane rw'ivugabutumwa yise 'Divine Provision'. Ni ibiterane byitabiriwe n'umubare munini w'urubyiruko, abayobozi b'amatorero anyuranye, abapasiteri, ba Bishop n'abandi bari banyotewe no kumva inyigisho z'Intumwa y'Imana. 

    Mu gihe cy’amasaha abiri n’iminota 50′, Gitwaza yibanze cyane ku kubwira abashumba b’amatorero imyitwarire ikwiriye kubaranga; ndetse n’uburyo bakwiye gufasha Abakristu gusabana n’Imana binyuze mu bikorwa bitandukanye.

    Ku munota wa 30′, atangira yumvikanisha ko bidakwiriye ko umukobwa wambaye ipantalo ahagaragara ku rubyiniro abwiriza cyangwa se aririmba; ni mu gihe ku munota wa 32′ ho yitsa cyane ku kuvuga ko nta mwana w’umuhungu wemerewe kujya ku ruhimbi afite amaherena, ndetse n’imisatsi y’amarasita ku mutwe.

    Arakomeza ati “Nta mwana w’umuhungu wemerewe kuza aririmba aha afite amarasita, ya misatsi y’amarasita, Oya!”

    Yavuze ko “Ariya marasita ni idini ryitwa Rasitafari. Rasitafari ni idini rya Sitani. Rero abana barabyambara batazi ibyo ari byo. Genda wiyogosheshe ugire umusatsi mwiza.”

    Apotre Gitwaza yabwiye urubyiruko n’abandi bari mu materaniro ye bafite imisatsi y’amarasita kuyihindura hakiri kare ‘kuko ni ko umuco wanyu umeze’. Ati “Ni na ko Bibiliya idusaba.”

    Akomeza agira ati “Ibi mbabwira mbivuga hose, kuko njye nzi ukuri kwabyo, nzi n’ibibyihishemo. Umwuka w’urumogi n’ubutinganyi bihera mu musatsi. N’iyo Imana igiye ku gukoresha ihera mu musatsi.”

    Ibaruwa yanditswe y’abarasita b’i Rubavu basaba uburenganzira bwo kwigaragambya mu mahoro 

    Apôtre Gitwaza aherutse gutangaza akomeje ko Rasitafarian ari idini rya Satani

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149711/abarasita-basabye-kwigaragambya-bamagana-apotre-gitwaza-wavuze-ko-rastafarian-ari-idini-ry-149711.html

  • Ademola Lookman yegukanye igihembo cy’umukinn… – #rwanda #RwOT

    Mu mugoroba wo kuri uyu wa Mbere taliki 16 Ukuboza 2024 mu gihugu cya Morocco, mu nyubako ya Palais des Congrès iherereye mu gace ka Marrakech, hatangiwe ibihembo by’abakinnyi b’Abanyafurika, abatoza n’amakipe bitwaye neza mu mwaka wa 2024.

    Mu bakinnyi bakiri bato, Lamine Camara ukinira AS Monaco n’ikipe y’igihugu ya Senegal ni we wegukanye igihembo, ikipe y’igihugu nziza mu bagabo iba Cote d’Ivoire naho mu bagore iba Nigeria.

    Ikipe nziza mu bagabo yabaye Al Ahly FC, mu bagore iba TP Mazembe, Ronwen Williams ukinira ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo na Mamelodi Sundowns aba umunyezamu mwiza ndetse anaba umukinnyi mwiza ukina ku mugabane w’Afurika.

    Umutoza mwiza kurusha abandi yagizwe Emerse Faé wafashije ikipe y’igihugu ya Cote d’Ivoire gutwara igikombe cy’Afurika ahigitse Hugo Broos utoza ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo na Sébastien Desabre utoza DR Congo.

    Uwegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza mu bagore ni Barbra Banda ukinira ikipe y’igihugu ya Zambia na Orlando Pride ahigitse Sanaâ Mssoudy ukinita ikipe y’igihugu na AS Far Rabat ndetse na Chiamaka Nnadozie ukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria.

    Mu bagabo uwegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza ni Ademola Lookman ukinira ikipe y’igihugu ya Nigeria na Atlanta yo mu Butaliyani yakoreyemo amateka yo gutsinda ibitego 3 ku mukino wa nyuma wa Europa League ahigitse Simon Adingra ukinira ikipe y’igihugu ya Cote D’Ivoire na Brighton,

    Serhou Guirassy ukinira Guinea na Borussia Dortmund, Achraf Hakimi ukinira ikipe y’igihugu ya Morocco na Paris Saint-Germain na Ronwen Williams ukinira ikipe y’igihugu ya Afurika y’Epfo na Mamelodi Sundowns.

    Samuel Eto'o na Yaya Touré ni bo bafite agahigo ko gutwara ibikombe byinshi by’umukinnyi mwiza w’Umunyafurika mu bagabo aho buri umwe yagitwaye inshuro enye mu gihe mu bagore ho gifitwe na Asisat Oshoala wagitwaye inshuro 6.

    Ibirori byo gutanga ibihembo ku bakinnyi b’Abanyafurika, abatoza n’amakipe yitwaye neza byitibariwe n’abantu batandakanye barimo Perezida wa FIFA, Gianni Infantino, abakinnyi b’Abanyafurika bakanyujijeho barimo Victor Wanyama (Kenya), Mohamed Zidan (Egypt), Portia Modise (South Africa), Seydou Keita (Mali) na Obafemi Martins (Nigeria).

    Ademola Lookman ni we wegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza muri Afurika 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149714/ademola-lookman-yegukanye-igihembo-cyumukinnyi-mwiza-muri-afurika-149714.html

  • U Rwanda rugiye kuyobora umutwe w'ingabo zihora ziteguye gutabara aho rukomeye mu Karere – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024, mu nama ya 33 ya EASF izwi nka 'Policy Organs Meeting', igiye kumara icyumweru ibera mu Rwanda.

    Izagaragarizwamo uko ibyari byemejwe kuzakorwa mu ngengo y'imari ya 2024 byagenze no kwemeza ibiteganyijwe kuzakorwa mu 2025.

    EASF yatangiye mu 2004, iri mu bice bitatu birimo icy'ingabo, polisi n'abasivili buri gice kigahabwa amahugurwa bijyanye n'uruhare rwacyo mu kubungabunga umutekano.

    Ni umwe mu mitwe itanu igize Ingabo za Afurika zihora ziteguye (African Standby Force/ASF) zigizwe n'abasirikare n'abapolisi n'abasivile.

    Ibi byiciro byose bihora byiteguye kugira ngo bitabare byihuse mu gihe gikwiye, hagendewe ku mabwiriza agena gutabara aho rukomeye mu bikorwa byo gushyigikira amahoro mu karere.

    Ibihugu binyamuryango bya EASF birimo u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

    EASF igira inzego zitandukanye, aho Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru rugizwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma. Iyo Nteko Rusange igira Umuyobozi Mukuru uba ari Umukuru w'Igihugu kinyamuryango. Mu 2025 uwo muyobozi azaba aru Perezida Kagame.

    Inteko rusange ikurikirwa n'Inama y'Abaminisitiri b'ingabo muri ibyo bihugu, na yo igakurikirwa na komite y'abagaba b'ingabo b'ibyo bihugu, urwego rwa kane rukaba ubunyamabanga bugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bya EASF.

    Umuyobozi Mukuru wa EASF, Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, ati 'U Rwanda ni rwo rugiye kuyobora EASF mu mwaka utaha. Chairman w'Inteko Rusange mu mwaka utaha ni Perezida Paul Kagame, no mu zindi nzego zose ni u Rwanda ruzaba ruziyoboye.'

    Mu 2014 ni bwo EASF yabonye ubushobozi bwose butuma ijya gutanga umusanzu wose usabwa aho ikenewe mu buryo bwa nyabwo.

    Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njema, ashimira ibihugu binyamuryango bikomeje gutanga umusanzu mu kuwubaka, by'umwihariko u Rwanda.

    Ati 'U Rwanda rwakomeje kuba inkingi ya mwamba mu iterambere rya EASF. Rwishyuye byose rusabwa kuko muri uyu muryango ubaho bigizwemo uruhare n'umusanzu wa buri gihugu utangwa buri mwaka. Nshimishijwe no kuvuga u Rwandako rutanga uwarwo neza, kuko kugeza ubu rwamaze kwishyura byose rusabwa. Ndashimira n'ibindi bihugu byabikoze, ngashishikariza ibitaratanga umusanzu wabyo kuwutanga.'

    EASF kuva mu 2021 yahaye amahugurwa abasivile 455 n'abapolisi 888 bo muri ibyo bihugu.

    Hahuguwe kandi abasilikare 788 mu buryo bwo kubaka igisirikare gishoboye ndetse gishobora gutabara aho rukomeye mu bihe bibaye ngombwa.

    Brig Gen (Rtd) Paul Kahuria Njemaa ati 'Muri buri gihugu dufite abantu bashobora kudufasha gutabara. Uyu munsi dufite ingabo zirenga 8000 ziteguye gutanga umusanzu mu kugarura umutekano aho bishoboka.'

    Uyu muyobozi yagaragaje ko uwo muryango ukomeje gutanga ubufasha bukenewe mu guhosha amakimbirane ari mu bihugu binyamuryango, agaruka cyane ku ntambara iri kubera muri Sudani aho bamaze gukora ibyo basabwa.

    Umuvugizi Wungirije w'Ingabo z'u Rwanda, RDF, Lt Col Simon Kabera, yavuze ko mu myaka 20 ishize ingabo za EASF zubakiwe ubushobozi buzifasha gutabara aho zakwitabazwa.

    Ati 'Ni imyitozo inafasha ingabo guhuza imikorere kuko ziba ziva mu bihugu bifite amahame atandukanye. Icyiza ni uko u Rwanda ruri muri EASF, tukaba twakwigira ku bindi bihugu ariko na byo bikatwigiraho kuko tugira uruhare mu kugarura amahoro mu bice bitandukanye. Kuba tugiye kuyobora EASF ni andi mahirwe yo kugaragaza ubushobozi bwacu mu gushyira mu bikorwa gahunda z'uwo muryango.'

    EASF kandi igira uruhare mu gufasha urubyiruko kunguka ubumenyi bujyanye no kwimakaza amahoro aho kugeza ubu abarenga 1400 bo mu bihugu 10 binyamuryango bahawe ubwo bumenyi.

    Inama ihuje abo muri EASF iri kubera mu Rwanda izamara icyumweru

    Mu Rwanda hateraniye inama y’abagize Umutwe w'Ingabo za wa Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force: EASF)

    Inama ihuje abo muri EASF iri kubera mu Rwanda izamara icyumweru

    Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ingabo z'u Rwanda, Brig Gen Célestin Kanyamahanga, yagaragaje uburyo EASF ari ingenzi mu mutekano w’Akarere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kuyobora-umutwe-w-ingabo-zihora-ziteguye-gutabara-aho-rukomeye

  • Miss Aurore, Muyango na Killaman mu byamamare… – #rwanda #RwOT

    Hari benshi mu byamamare bafite amazina ahambaye mu myidagaduro y'u Rwanda 2024 igiye gusiga batakiri ingaramakirambi.

    Ni umwaka wabereye bamwe uw'umugisha, usiga bahuye n'umunsi utazibagirana mu mateka yabo, bakora ibirori byasize bahanye isezerano n'abo bakunda bemeranya kubana akaramata.

    InyaRwanda yakusanyije urutonde rw'ibyamamare uyu mwaka ugiye gusiga bitakiri mu ngaragu. Ni ibyamamare mu ngeri zitandukanye yaba sinema, amarushanwa y'ubwiza, umuziki, itangazamakuru n'izindi.

    1.     Kimenyi na Muyango


    Umukinnyi w'umupira w'amaguru wabigize umwuga, Kimenyi Yves, yasezeranye na Uwase Muyango Claudine wegukanye ikamba ry'umukobwa uberwa n'amafoto muri Miss Rwanda ya 2019, ku wa 6 Mutarama 2024.

    Umuhango wo gusaba no gukwa wabereye mu Karere ka Gasabo mu Murenge Gisozi ahazwi nka Romantic Garden, waranzwe n'ubwitabire bw'abafite amazina azwi muri siporo no mu myidagaduro y'u Rwanda. Barimo Nimwiza Meghan wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu 2019, Mariya Yahani wasohoye umugeni, Victor Rukotana uririmba gakondo ndetse na Jado Kabanda wabaye umujyanama wa Bruce Melodie akaba n'Umuyobozi mukuru wa Isibo TV Muyango Claudine akorera.

    Umukundwa Cadette witabiriye Miss Rwanda ya 2019 ari mu bambariye Muyango Claudine. Umuhanzi Nkurunziza waririmbye indirimbo irata ubutwari bw'ingabo z'u Rwanda, Nkurunziza ni we wari umusaza wasabiye Kimenyi Yves.

    Kimenyi Yves yaherekejwe n'abasore barimo abakinnyi nka Biramahire Abed ukina muri Mozambique, Nshuti Innocent wa APR FC, Nkinzingabo Fiston wa Mukura FC, Mugunga Yves ukinira Kiyovu FC na Zaba Missed Call w'umunyarwenya.

    Muyango Claudine na Kimenyi Yves basezeranye imbere y'Imana mu muhango wabereye mu Busitani bwa Center Piece buri ku Gisozi mu ntera ngufi uvuye kuri Romantic Garden ahabereye uwo gusaba no gukwa. Basezeranyijwe na Bishop Karemera Emmanuel wo mu Itorero Living God Church, abasaba kubaka urugo rwiza rushingiye ku ijambo ry'Imana.

    Kimenyi Yves yasezeranyije Muyango kuzamukunda iteka ryose naho Muyango Claudine amusezeranya kumubera umugore umwubaha.Bakimara gusezerana bakiriye abatumirwa mu Busitani bwa Romantic Garden.

    2.     Killaman na Shemsa


    Ku itariki 2 Werurwe 2024 muri Romantic Garden, Killaman yasabye anakwa Umuhoza Shemsa. Uhereye ku musatsi kugeza ku mano, abambariye Killaman na Umuhoza Shemsa bari bakoresheje imyambaro ihenze, isa neza kandi ibereye amafoto nk'uko n'ubundi ari ibyamamare.

    Si ukwambara gusa, uninjiye imbere mu nyubako yabereyemo buriya bukwe yari yarimbishijwe n'imitako y'igiciro.

    Umuhango wo gusaba no gukwa witabiriwe n'abasaga 1000 ku buryo imibare yose yari yakozwe bagendeye kuri uwo mubare nubwo barenze bitewe nuko ku mugoroba ubwo hari hagezweho kwiyakira no gutanga impano, imyanya yo kwicaramo yabaye mike bamwe bakurikira ibirori bahagaze.

    Ni umuhango waranzwe n'ubwitabire ku bakinnyi ba filime bashyigikiye Killaman. Killaman yabwiye itangazamakuru ko ubu bukwe bwamusizemo imvune, aho yagize ati: 'Ubukwe bwose n'imyiteguro yabwo yantwaye miliyoni 60 Frw.'

    Abamwambariye barimo Bamenya, Rocky Kimomo, Shaffy, Mitsutsu, Dr Nsabi, Umunyamakuru Fuadi, Bahati Makaca n'abandi. Ku ruhande rw'abakobwa, Killaman yambariwe n'abarimo Lynda, Nyambo Jessica, Inkindi Aisha n'abandi bazwi muri Sinema nyarwanda. Umugeni yasohowe na Masamba Intore wanakomerejeho agataramira abitabiriye ubukwe kugeza batangiye gutanga impano.

    Ku itariki 8 Gashyantare 2024, Killaman yasezeranye mu mategeko na Umuhoza Shemsa mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali.

    Killaman azwiho kuzamura impano muri Sinema nyarwanda dore ko abarimo Nyambo Jesca, Dr Nsabi, Mitsutsu na Solobo bari mu bo yafashije.

    3.     Miss Aurore Kayibanda


    Miss Kayibanda Aurore wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yasezeranye imbere y'Imana na Gatera Jacques mu muhango wabereye Marie Auxiriatrice ku Kimihurura.

    Uyu muhango wabaye ku wa 15 Kanama 2024 wakurikiye uwo gusaba no gukwa wabaye mu cyumweru gishize, uyu ukaba ari umuhango na wo wakurikiye uwo gusezerana imbere y'amategeko wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gashyantare 2024.

    Ubukwe bwa Miss Kayibanda Aurore burasorezwa mu muhango wo kwakira abatumiwe uteganyijwe kubera mu Intare Arena ku mugoroba wo ku wa 15 Kanama 2024.

    Muri Mutarama 2023 ni bwo Gatera yafashe icyemezo yambika impeta Miss Kayibanda amusaba ko bazabana akaramata undi na we yemera atazuyaje.

    Miss Kayibanda na Gatera bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na ho basezeraniye imbere y'amategeko mbere y'uko bemeranya gukorera ubukwe mu Rwanda ari na ho bazatura.

    Miss Aurore Kayibanda yambitswe Ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015 aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri.

    4.     Kenny Sol


    Nyuma y'uko abantu babonye Kenny Sol asezerana mu Murenge n'umugore we Kunda Alliance Yvette, benshi bari bagihanze amaso ubukwe nyirizina bw'uyu muhanzi, icyakora amakuru ahari ahamya ko bwamaze kuba mu ibanga rikomeye.

    Amakuru InyaRwanda ifite ni uko ubwo abantu bari bahugiye mu nkuru z'amafoto y'uyu muhanzi asezerana n'umugore we mu Murenge, umuhango wabaye ku wa 5 Mutarama 2024, bwakeye asezerana imbere y'Imana.

    Kenny Sol yasezeraniye mu rusengero rwitiriwe Mutagatifu Kizito ruherereye mu Nyakabanda ku wa 6 Mutarama 2024.

    Ni umuhango Kenny Sol n'umugore we batumiyemo abantu batagera ku icumi biganjemo aba hafi mu miryango yabo, bemeranya ko ari amakuru atagomba kujya mu itangazamakuru cyangwa ku mbuga nkoranyambaga.

    Amakuru avuga ko uyu muhango wo gusezerana imbere y'Imana kimwe n'uwo gusaba no gukwa wari warabaye mu mpera z'umwaka wa 2023, Kenny Sol n'umugore we bari bahisemo kuyigira ibanga rikomeye cyane ko batifuje ko ivugwa mu itangazamakuru.

    Bitewe n'uko yifuzaga ko ubukwe bwe buba ubw'imiryango kuruta ubwo mu muziki, Kenny Sol n'umugore we bagerageje kubutegura mu ibanga bahera ku gutumira abantu bake nabo bagahabwa amabwiriza yo kubika ibanga.

    Ni umugambi bari banogeje icyakora biza kwanga ubwo bajyaga ku Murenge gusezerana imbere y'amategeko kuko bisanze bigomba kubera mu ruhame ibanga ryaho riragorana.

    Uretse kubigira ibanga, Kenny Sol n'umugore we ntibaranatangira gusohora amafoto y'ubukwe bwabo cyane ko ubwo twashakishaga irengero ryayo amakuru yadushyikiye ahamya ko yaba amafoto n'amashusho bikiri gutunganywa.

    5.     B-Threy


    Nyuma y'umwaka urenga B-Threy n'umugore we Keza Nailla bakoze ubukwe ndetse banibarutse imfura yabo, basezeraniye imbere y'amategeko mu Murenge wa Nyakabanda ku wa 7 Ugushyingo 2024.

    Amakuru InyaRwanda yabonye ni uko B-Threy n'umugore we bakoze ubukwe atarageza imyaka yo gusezerana imbere y'amategeko, bahitamo gukora indi mihango, bategereza ko ageza imyaka bakabona gukora iri sezerano.

    Nyuma y'uko yujuje imyaka 21 y'amavuko mu Ukwakira 2024, uyu muryango wafashe icyemezo cyo gusezerana imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyakabanda.

    Muri Werurwe 2023 nibwo Muheto Bertrand [B.Threy] yasabye anakwa Keza Nailla bari bamaze igihe bakundana.

    Imana yahise inaha umugisha uyu muryango wibarutse imfura yabo muri Nyakanga 2024, umwana wabo aba urubuto rw'urukundo bari bamaze igihe bakundana kugeza mu 2022 ubwo bafataga icyemezo cyo gutangira kugaragaza urwo bakundana.

    B Threy ni umwe mu baraperi bamaze igihe bagezweho mu muziki w'u Rwanda. Uyu musore wamamariye mu itsinda rya Kinyatrap ni umwe mu bikorana umuziki ku giti cye ariko unahagaze bwuma.

    Umwaka ushize ubwo yari amaze kwibaruka imfura ye, B Threy yakoze album ye nshya yise 'M2M' cyangwa 'Muheto 2 Mushya' ari nayo aherutse gusohora.

    6.     Miss Musana Teta Hense


    Miss Musana Teta Hense wegukanye Ikamba rya Nyampinga ufite umushinga urimo agashya muri Miss Rwanda 2021, yakoze ubukwe na Habimana Lewis bari bamaze igihe bakundana.

    Miss Musana yakoreye ubukwe ahitwa Kareb Garden ku i Rebero ku wa 27 Nzeri 2024. Mu gitondo cy'uyu munsi w'ibirori habaye umuhango wo gusaba no gukwa, ku gicamunsi cyaho hakurikiraho umuhango wo gusezerana imbere y'Imana mu gihe ku mugoroba hategerejwe ibirori byo kwakira abatumiwe no kwishimana n'abageni.

    Miss Musana afite inkuru yihariye kuko nyuma yo kwitabira irushanwa rya Miss Rwanda 2020 ntahirwe, yaje gufata icyemezo cyo gusubirayo kugira ngo arebe ko yabona amahirwe yo kwiga kaminuza kuko yari yabuze ubushobozi.

    Uyu mukobwa wahiriwe n'iri rushanwa yinjiye muri 20 bagiye mu mwiherero, ahabwa amahirwe yo kwiga muri University of Kigali, ndetse anahabwa ikamba ry'uhiga abandi mu kugira umushinga mwiza.

    Miss Musana wahize abandi mu kugira umushinga mwiza, yahawe igihembo cyo kuba 'Brand Ambassador' wa BK, akajya abihemberwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi, ndetse iyi banki yiyemeza kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

    Ku ikubitiro Banki ya Kigali yabanje gutegurira uyu mukobwa amahugurwa y'uburyo imishinga icungwa binyuze mu gikorwa iyi banki yise 'Urumuri'.

    Uretse amahugurwa yamaze amezi atandatu, Banki ya Kigali yageneye Miss Musana inkunga ya miliyoni 24 Frw zo gutangiza umushinga we. Aya mafaranga yarimo ayo kugura imashini ikora ibi bikombe, kugura impapuro zo kubikoramo, gukodesha aho akorera ndetse no kwishyura abakozi.

    7.     Miss Sangwa Odile 


    Miss Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, Nimwiza Meghan, ku wa 18 Kanama 2024 yakoze ubukwe na Shyaka Francis, usanzwe ari umuyobozi w'ikipe ya Tigers Basketball Club ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ubukwe bwa Uwase Sangwa Odile na Shyaka Francis bwabimburiwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Juru Park i Rebero ku wa 11 Kanama 2024.

    Ku wa 18 Kanama 2024 abageni basezeranye imbere y'Imana mu cyumba cy'amasengesho cyo kuri IFAK Kimihurura, mu gihe ibirori byabo bisozwa no kwakira abatumiwe bikabera ku Intare Arena.

    Aba bombi bamaze imyaka itari mike bakundana, amakuru yizewe InyaRwanda ifite agahamya ko Uwase yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda asanzwe akundana na Shyaka.

    Nubwo bari basanzwe bakundana ariko ibijyanye n'urukundo rwabo bakunze kubigira ibanga, kugeza muri Gashyantare 2024 ku munsi wahariwe abakundanye ubwo berekaga Isi yose ko bakundana binyuze ku mbuga nkoranyambaga.

    Mu mpera za Gashyantare 2024 nibwo Shyaka yafashe icyemezo yambika impeta uyu mukobwa amusaba ko yazamubera umugore undi abyemera atazuyaje bahita bafata icyemezo cyo kuzabana akaramata.

    8.     Dc Clement na Aliane


    Umunyamakuru Dc Clement ukora ku Isibo Fm yasabye, akwa, anasezerana imbere y'Imana na Manzi Aliane bagiye kubana nk'umugore n'umugabo.

    Umuhango wo gusaba, gukwa no kwakira abatumiwe yabereye umunsi umwe ku tariki ya 01 Nyakanga 2024 i Kanombe mu Karere ka Kicukiro. Ni mu gihe gusezerana imbere y'Imana byabereye mu itorero rya EPR Kanombe.

    ubu bukwe bwabaye nyuma y'uko ku gicamunsi cyo kuwa Kane tariki 27 Kamena 2024, aribwo hari habaye umuhango wo gusezerana mu mategeko hagati y'aba bombi. Wabereye mu Karere ka Gasabo, Umurenge wa Kimironko.

    Ubukwe bwa Dc Clement bwitabiriwe n'abafite amazina azwi mu myidagaduro yo mu Rwanda barimo abahanzi; Chriss Eazy, Juno Kizigenza na Shemi baririmbiye abageni mu gihe cyo kwiyakira.

    Mu bandi bitabiriye ubu bukwe, harimo Muyoboke Alex wabaye umujyanama w'abahanzi batandukanye, Jado Kabanda nyiri Isibo Fm na Isibo Tv na Isimbi Model uzwi ku mbuga nkoranyambaga, umuhanzi ubifatanya n'ishoramari ryo kugura no kugurisha amazu n'ibibanza Ujekuvuka Marchal, umuhanzikazi Bwiza, abanyamakuru nka Mutesi Scovia, Fatakumavuta bakorana mu kiganiro Isibo Radar na Fuadi uzwi mu itangazamakuru ry'imikino, umusizi Rumaga Junior, Bahavu Usanase Jeannette n'umugabo we, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, umunyarwenya Fally Merci wari no mu bamwambariye, ababyinnyi Jojo Breezy na Divine Uwa, ndetse n'abandi batandukanye.

    9.     Rusine na Iyrn


    Umunyarwenya Rusine Patrick ukora kuri Kiss FM, yasezeranye imbere y'amategeko n'umugore we banaherutse kubyarana imfura. Rusine n'umugore we Iyrn Uwase Nizra bamaze igihe banabana nk'uko amakuru InyaRwanda ifite abihamya. Basezeranye mu ibanga rikomeye mu gitondo cyo ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.

    Guhera mu ntangiriro z'uyu mwaka nibwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo rwabo, icyakora icyo gihe amakuru yavugaga ko bari bamaranye igihe ndetse bari basigaye banabana mbere y'uko bibaruka imfura yabo.

    Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata, umuhango wabanjirije uwo gusezerana imbere y'amategeko kuri uyu wa 12 Nzeri 2024.

    Rusine n'uyu mugore ni abantu batakunze ko inkuru z'urukundo rwabo zijya mu itangazamakuru, kugeza ubwo mu minsi ishize batangiye kujya bashyira hanze amwe mu makuru aberekeyeho.

    Rusine wamamaye nk'umunyarwenya ni n'umukinnyi wa sinema ufite izina ritoroshye mu Rwanda cyane ko ari umwe mu nkingi za mwamba muri filime yitwa 'Umuturanyi' iri mu zikunzwe bikomeye.

    Mu Ukwakira 2022 nibwo Rusine wari usanzwe ari umunyarwenya ukomeye mu Rwanda yinjiye kuri Kiss FM aho yabereye umunyamakuru w'ikimenyabose nyuma y'igihe atangiriye uyu mwuga kuri Power FM.

    10.  Jado Sinza na Esther


    Umuramyi akaba n’umukinnyi wa Filime za Gikristo, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka Jado Sinza, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Esther Umulisa bamaze imyaka 8 bakundana.

    Ku wa Kane tariki 05 Nzeri 2024, ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n’amategeko ya Leta y’u Rwanda kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali. 

    Icyo gihe, aba bombi bari bagaragiwe n’abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa Esther Umulisa.

    Nk’uko byari muri gahunda yabo, ku wa 21 Nzeri 2024 bakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse banasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera.

    Jado Sinza na Umulisa Esther bamaze imyaka 14 baziranye ndetse bakaba bakundanye mu gihe cy’imyaka 8 mbere y’uko bashyingiranwa kandi bagahurira ku mpano yo kuririmba.

    Jado Sinza yakunzwe mu ndirimbo zirimo Amateka, Itorero, Goligotta, Ndi Imana yawe, Yesu Warakoze, Inkuru y'agakiza n'izindi. Muri sinema, azwi muri filime ye bwiye yitwa “Ndategereje”, akaba yarayitiriye indirimbo ye yakunzwe cyane nyo yitwa “Ndategereje”.

    Mu bandi byitezwe ko bazasoza uyu mwaka batakiri ingaragu, harimo Nyampinga w'u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie uzarushinga ku ya 29 Ukuboza 2024, Miss Irasubiza Alliance wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda mu 2020, uzakora ubukwe ku wa 19 Ukuboza 2024 mu Mujyi wa Nampa ho muri Leta ya Idaho ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, n'abandi.

      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149659/miss-aurore-muyango-na-killaman-mu-byamamare-byakozwe-ubukwe-butazibagirana-mu-2024-amafot-149659.html

  • Hari ababyitiranya abandi bikabahombya! Mana… – #rwanda #RwOT

    'Manager' ni ijambo ryiyongereye cyane mu kibonezamvugo, ubwo Alex Muyoboke yatangiraga urugendo rwo gufasha abahanzi, kubyaza umusaruro impano zabo, bagatungwa n'ibyuya by'ibyo baba bakoze mu bihangano byabo. 

    Muyoboke yashyizeho umwitangirizwa mu gufasha abahanzi; ndetse urutonde ni rurerure rw'abahanzi bakomeye barimo nka Tom Close, Urban Boys, Dream Boys, Davis D, Charly&Nina, Marina; ndetse muri iki gihe ari gufasha The Ben gutegura igitaramo cyo kumurika Album ye kizaba ku wa 1 Mutarama 2025. 

    Uyu mugabo afatwa nk'inzu y'ibitabo, ku buryo benshi banyuze mu biganza bye bishimira intambwe yabateresheje.

    Iri jambo 'Manager' ryavuzwe igihe kinini; ndetse hari abagiye bibeshya ku gisobanuro cyaryo n'inshingano, ibikorwa byabo bikazamba.

    Manager ndetse n'umuhanzi buri wese afite inshingano zihariye bitewe n'icyo bakora, kandi akazi kabo kanyuzamo kugendana neza no gufatanya mu rwego rwo guteza imbere umuziki cyangwa impano z'umuhanzi.

    Inyandiko nyinshi ziri kuri Internet zigaragaza inshingano z'umujyanama (Manager).

    1. Kuyobora ibikorwa bya muzika by’umuhanzi: Asobanura neza icyerekezo cy'umuhanzi no gufasha mu igenamigambi ry'ibikorwa bye.

    2. Gushaka amahirwe: Kubaka umubano n'abategura ibitaramo, abanyamakuru, n'abaterankunga kugira ngo umuhanzi agire amahirwe yo kwigaragaza.

    3. Kugenzura amasezerano: Kubaka no gucunga amasezerano hagati y’umuhanzi n’abandi bafatanyabikorwa (abafasha mu muziki, abanyamuryango, abaterankunga, n’ibigo by'amajwi n'amashusho).

    4. Guteza imbere isura y’umuhanzi: Guharanira ko umuhanzi agaragara neza ku mbuga nkoranyambaga, mu itangazamakuru, no mu bikorwa byo kwamamaza.

    5. Kuyobora ibikorwa by’imari: Gufasha mu micungire y'amafaranga yinjizwa mu bitaramo, ibicuruzwa, no ku mafaranga aturuka ku ndirimbo zicuruzwa kuri murandasi.

    Manager acunga cyane 'Brand' cyangwa se izina ry'umuhanzi

    Humble Jizzo wakoranye igihe kinini na Muyoboke Alex mu bijyanye no kuba ariwe warebereraga inyungu za Urban Boys, yabwiye InyaRwanda ko abantu benshi bitiranya ibijyanye no kuba umujyanama cyangwa se 'Manager w'umuhanzi'.

    Yavuze ko mu busanzwe 'Manager' aba 'ashinzwe kuzamura izina ry'umuhanzi (Brand) bishingiye ku bikorwa bye.

    Avuga ko iyo ibikorwa byaje rero bisaba gushora imari (Investment), ibyo rero iyo bitangiye kubyara amafaranga, habamo no gukurikirana 'ressources' z'umuhanzi (Aha inyungu z'umuhanzi).

    Anavuga ko hejuru y'ibi byose 'Manager' aba afite ikipe ngari ayobora igizwe na 'Main Brand' ariwe muhanzi. Ati 'Ariko rimwe na rimwe uba wamuhaye akazi ngo aze agufashe, gushyiraho ingamba zatuma 'Business' ye cyangwa se izina rye nk'umuhanzi rizamuka.'

    Akomeza ati 'Iyo ananiwe akazi kaba kamunaniye, ariko akenshi aba ashinzwe guteza imbere 'Business' y'uwo muhanzi harimo n'ubujyanama, kureba ku isoko dukeneye iki? Ko twashoye amafaranga gutya aragaruka gute? Ese ko tugeze aha ngaha ni iki dukeneye kugirango tuve aha ngaha, izina ryacu turyongere ingufu. Muri rusange Manager aba ashinzwe guhuza 'Brand' y'umuhanzi na 'Business' ye muri rusange binyuze mu bihangano, no kureba ishoramari muri rusange.'

    Humble Jizzo uherutse gushyira ku isoko amashusho y'indirimbo 'Ubufindo', yanavuze ko kuba umujyanama w'umuhanzi rimwe na rimwe bisaba ko uba ubifiteho ubumenyi; ariko ko ku bahanzi bakuru rimwe na rimwe bahitamo kwishyura abajyama bakuru kugirango bakorane.

    Yavuze ko umuziki ari 'Business' bityo n'abawurimo bakwiye kuba bari muri uwo murongo. Avuga ati 'Umuhanzi ni 'Brand', umuhanzi ni 'Business' bibaye byiza umuntu akaba afite ubumenyi mu bijyanye na 'Management' byaba ari byiza cyane.'

    'Rimwe na rimwe usanga umuhanzi Mukuru ariwe ufite ubushobozi bwo kugira 'Manager' ufatika nk'uko ashobora gukurikirana kompanyi, akamenya ubuzima bwa kompanyi, akamenya ibyo agomba gukora, agakora 'Promotion Campaign', akamenya uburyo akorana n'umuhanzi ku buryo abona ibindi bikorwa bishamikiye ku muhanzi, ntayite gusa ku muhanzi, mbese akareba mu buryo bunini bwagutse. Mbese uburyo umuhanzi agomba kwinjiza, adagendeye ku bihangano gusa, ahubwo akinjiza nka 'Brand'.'

    Umuhanzi akora iki iyo afite umujyanama?

    1. Gutegura no gukora umuziki: Umuhanzi ashinzwe gukora no gutunganya ibihangano bye (indirimbo, amashusho, ibitaramo, n'ibindi).

    2. Gukorana n'abandi mu ruganda rw'imyidagaduro: Umuhanzi agomba gukorana n'abandi bahanzi, abatunganya umuziki, abamufasha mu mashusho, n’abandi bafite uruhare mu bikorwa bye.

    3. Guteza imbere impano ye: Kumva ko iterambere rye ari ingenzi kandi agaharanira gushyira ingufu mu gukora umuziki urenze ubwiza.

    4. Gushyira imbere umubano mwiza n'abafana: Kumenya kubana n’abafana neza, kubasubiza ku mbuga nkoranyambaga, no gukora ibikorwa byo kubegereza.

    5. Kwitabira ibikorwa byo kwamamaza: Gukora ibiganiro n’itangazamakuru, kujya mu bitaramo, no kwitabira ibikorwa byo kwamamaza ibihangano bye.

    Hari abitiranya amasezerano hagati ya Manager na Investor, bikarangira uruhande rumwe ruhombye!

    Umuhanzi na 'Manager' bagomba gukorana bya hafi kugira ngo buri wese akore neza inshingano ze, kuko ari ugufatanya mu guteza imbere impano n'ubuzima bw'umuhanzi.

    Hari abahanzi bakorera umuziki mu Rwanda usanga bafite 'Manager' ariko ku ruhande bakagira n'umuterankunga cyangwa se umushoramari (Investor).

    Hari n'abandi bahanzi usanzwe bafite abashinzwe gukurikirana imbuga nkoranyambaga zabo, abandi ugasanga bafite n'abita ku myambarire n'ibindi.

    Investor (umuterankunga) ni umuntu cyangwa ikigo gishora amafaranga mu bikorwa by'umuhanzi hagamijwe inyungu mu gihe kiri imbere.

    Ashobora gutanga inkunga yo gutunganya indirimbo, amashusho, ibitaramo, cyangwa ibikorwa byo kwamamaza.

    Inyungu ze zishingiye ku mafaranga azava ku bikorwa by'umuhanzi, akaba ayagaruza mu gihe cy'igihe runaka (hanyuma akunguka ku bwinshi bw'ibikorwa cyangwa ubwiyongere bw'indirimbo zikunzwe).

    Umubano wa Manager n'umuhanzi ushingira ku masezerano y'imikoranire y'igihe kirekire, kandi Manager akorera umuhanzi mu nyungu ze n'inyungu z'umuhanzi.

    Ni mu gihe umubano wa 'Investor' n'umuhanzi ushingira ku masezerano y'ubucuruzi, kandi uba ugamije inyungu z'amafaranga. Umubano ushobora kurangirana n’igihe cyashize amafaranga yashowe cyangwa inyungu zagaragaye.

    Inyungu zibarwa gute?

    Manager kenshi ahembwa ku nyungu umuhanzi abona, ibi byitwa “commission. Abahanzi benshi bo mu Rwanda bafite amasezerano, usanga baratanze 'commission' ya 30% kuri ba 'Manager' babo, ugasanga umuhanzi arafata 70% y'ibyinjijwe cyangwa ibyishyuwe.

    Ni mu gihe 'Investor' atwara inyungu zihwanye n'amafaranga yashoye hakiyongeraho inyungu zigenwa n'amasezerano (ashobora kuba angana cyangwa aruta ibyo yashoye).

    Ni gute ibyemezo bifatwa hagati ya Manager na Investor

    Manager afata ibyemezo bijyanye n’icyerekezo cy'umuhanzi (ategura gahunda z'ibikorwa, afasha mu gutoranya indirimbo, n'ibindi).

    'Investor' we afata ibyemezo bishingiye ku buryo amafaranga ye azakoreshwa, ariko ntabwo ajya mu byo kuyobora ibikorwa bya buri munsi by'umuhanzi.

    Hari ubushakashatsi bwagiye bukorwa kuri muzika, mu bihe bitandukanye, bugaragaza ko Manager ashobora gushaka cyangwa se guhitamo 'Investor' ngo amufashe gushaka amafaranga yo gushyigikira umuhanzi. Mu gihe ibyo bikorwa bigenda neza, bombi bakunguka.

    Muri make, Manager ni umuyobozi w’ibikorwa by’umuhanzi, naho 'Investor' ni umushoramari ushaka inyungu mu gihe cy'igihe kirekire cyangwa gito.


    Urubuga rwa Soundcharts. com rwo rugaragaza ko ‘Manager’ aba ariwe muvugizi w’umuhanzi, kurema no guhanga uburyo umuhanzi agaragara, no kumubera indorerwamu y’ahazaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149697/hari-ababyitiranya-abandi-bikabahombya-manager-wumuhanzi-ashinzwe-iki-149697.html

  • Amashirakinyoma ku impamvu y'isubikwa ry'inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi #rwanda #RwOT

    Abayobozi mu gihugu cya Congo bakomeje kuyobya uburari mu bitangazamakuru ku mpamvu nyamukuru yatumye inama yagombaga guhuza Perezida Tshisekedi na mugenzi we wa Congo Tshisekedi bahujwe na Perezida w'Angola. Ku wa 15 Ukuboza 2024, Perezida wa Congo Félix Antoine Tshisekedi akigera i Luanda, nta minota yashize ibiro bye bihita bitangaza ko inama yari kumuhuza na Perezida Kagame isubitswe.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yagaragaje ko ibyatangajwe n'iki gihugu ari ibinyoma byambaye ubusa kandi ukuri kwabyo kwigaragaza.

    Congo yagaragaje ko ingingo yo kuganira mu buryo butaziguye na M23 yazamuwe n'u Rwanda ku wa 14 Ukuboza 2024, habura umunsi umwe ngo abakuru b'ibihugu byombi bahure.

    Itangazo u Rwanda rwasohoye ku wa 15 Ukuboza risobanura neza ko iyo nama yarangiye nta mwanzuro ufatika ugezweho kuko RDC yanze ibiganiro na M23, bituma inama y'abakuru b'ibihugu isubikwa kuko nta masezerano y'amahoro yari kuba agisinywe.

    Minisitiri Nduhungirehe abinyujije kuri X yagaragaje ko ibyo itangazo rya Perezidansi ya RDC rivuga ari ikinyoma cyambaye ubusa kuko 'ikibazo cya M23 cyatangiye kuganirwaho mu biganiro bya Luanda kitazamuwe n'u Rwanda, ahubwo bitangijwe n'umuhuza [Angola] wari wateguye imbanzirizamushinga y'amasezerano y'amahoro akayagaragariza abakuru b'ibihugu by'u Rwanda na RDC ku wa 11 na 12 Kanama 2024.'

    Ibi byakurikiwe n'uko umuhuza muri ibi biganiro ari we Angola yatumiye itsinda ry'abo muri M23 hagati ya 31 Kanama na tariki 3 Nzeri 2024 i Luanda, ryitaba riyobowe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Benjamin Mbonimpa, asobanura mu buryo burambuye impamvu za politike zatumye begura intwaro.

    Ati 'Mu nama ya kane yo ku rwego rwa ba Minisitiri yabaye ku wa 14 Nzeri 2024 i Luanda, u Rwanda rwagaragaje ko rwifuza ko habaho ibiganiro bya politike hagati ya RDC n'umutwe wa M23, hagamijwe gushaka umuti urambye w'intambara, kandi icyo cyifuzo cyanditswe gutyo mu myanzuro y'iyo nama.'

    Mu nama yabaye hifashishijwe ikoranabuhanga ku wa 26 Ugushyingo 2024 ikibazo cy'ibiganiro hagati ya RDC na M23 cyongeye kuganirwaho hagati ya ba Minisitiri batatu b'Ububanyi n'Amahanga (u Rwanda, Angola, RDC); ku musozo umuhuza asaba itsinda ry'u Rwanda gutanga mu buryo bwanditse uko uwo mwanzuro waba umeze.

    Ku munsi wakurikiyeho, ku wa 27 Ugushyingo 2024 u Rwanda rwoherereje umuhuza inyandiko rwasabwe igira iti 'Guverinoma ikwiye kugirana ibiganiro bya politike bitaziguye na M23 hagamijwe gushaka gushaka igisubizo kirambye cy'intambara bakagikemura bagihereye mu mizi.'

    Ku wa 28 Ugushyingo 2024 umuhuza yabwiye ba Minisitiri b'u Rwanda na RDC ko 'na Perezida João Manuel Gonçalves Lourenço yahamije ko igika kivuga kuri M23 ari cyo kibazo gikomeye cyasigaye kigomba gukemurwa mu mbanzirizamushinga y'amasezerano y'amahoro.'

    Minisitiri Nduhungirehe asobanura ko igisubizo cya Guverinoma y'u Rwanda mu ibaruwa yo ku wa 29 Ugushyingo 2024 yandikiwe umuhuza kivuga ko 'u Rwanda ruhamije ibirindiro mu murongo w'uko igika kivuga kuri M23 mu mushinga w'amasezerano y'amahoro gisaba guverinoma ya Congo kugirana ibiganiro mu buryo butaziguye na M23 mu gihe kizwi kigumaho.'

    Yongeraho ko 'icyo gika kibaye kitarimo u Rwanda ntiruzigera rusinya kuri uwo mushinga w'amasezerano y'amahoro.'

    Yagaragaje ko mu ibaruwa yo ku wa 30 Ugushyingo, habura iminsi 15 gusa ngo inama y'abakuru b'ibihugu ibere i Luanda muri Angola, umuhuza yamenyesheje u Rwanda ko 'uruhande rwa RDC rwemeye kugirana ibiganiro na M23 mu murongo w'ibiganiro bya Nairobi.'

    Kuva ubwo RDC yatangiye kuzenguruka mu bitangazamakuru mpuzamahanga igaragaza ko yiteguye kuganira n'u Rwanda mu murongo wo gushakira amahoro u Burasirazuba bwayo, no guhosha umwuka mubi ugiye kumara imyaka itatu.

    RDC kandi yavugaga ko izafatanya n'u Rwanda gushakisha, gusenya no gucyura abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR ariko bitunguranye iba intandaro y'idindira ry'amasezerano y'amahoro yagombaga gushyirwaho umukono n'abakuru b'ibihugu.

    Umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva wubuye imirwano n'ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo mu mpera za 2021, ugaragaza ko wifuza ibiganiro bigamije gukemura ibibazo birimo itotezwa rikorerwa Abanye-Congo bo mu bwoko bw'Abatutsi.

    The post Amashirakinyoma ku impamvu y'isubikwa ry'inama ya Perezida Kagame na Tshisekedi appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/amashirakinyoma-ku-impamvu-yisubikwa-ryinama-ya-perezida-kagame-na-tshisekedi/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=amashirakinyoma-ku-impamvu-yisubikwa-ryinama-ya-perezida-kagame-na-tshisekedi

  • Amahirwe adasanzwe yo kwiga mu Bushinwa muri 2025: Buruse yuzuye ku Banyarwanda #rwanda #RwOT

    Kompanyi yitwa The Planet Scholarship Service iratangaza inkunga yihariye igenewe abarangije amashuri yisumbuye, bifuza gukomeza amasomo yabo mu Bushinwa. Iki gikorwa kidasanzwe kizanwe kugira ngo abafite intego zo kwiyungura ubumenyi mu bumenyi bwa siyansi, ikoranabuhanga, ubukungu n'ubundi bumenyi bushingiye ku Isi y'iterambere, babashe kugera ku nzozi zabo nta nkomyi.

    Iyo ugize amahirwe yo gutsindira iyi buruse, uzaba watsindiye kugera muri Kaminuza zikomeye z'u Bushinwa nta kiguzi cy'ishuri ndetse n'ubundi bufasha bujyanye no kubayo ku buntu mu gihe cyose uzaba uri mu masomo.

    Iyi gahunda ni igisubizo cy'abanyeshuri bafite ubushake bwo kwiga ariko bakabangamirwa n'amikoro. Ibyiciro by'amasomo atangwa byagabanyijwe mu buryo bukurikira:

    1. Gahunda y'Ubumenyi Rusange:

    Ku banyeshuri bifuza gukomeza amasomo mu nzego z'ikoranabuhanga n'ubumenyi bw'Isi, hateguwe gahunda zirimo:

    • Software Engineering
    • Computer Science
    • Artificial Intelligence
    • International Business
    • Robotic Engineering

    2. Bachelor Degree:

    Kubifuza kwiga icyiciro cya mbere cya Kaminuza (Bachelor), amasomo arimo:

    • English Civil
    • Civil Engineering
    • Applied Chemistry
    • International Economics and Trade
    • Computer Engineering

    3. PhD Programmes:

    Abifuza gukomeza amasomo ya Doctorat (PhD) na bo ntibibagiranywe! Hateganyijwe amasomo akurikira:

    • Environmental Engineering
    • Control Science Engineering
    • Mechanical Engineering
    • Biology

    Iby'ingenzi ugomba kwitaho:

    1. Ubuntu ku mafaranga y'ishuri: Ntuzishyura amafaranga y'ishuri cyangwa ibijyanye n'aho uba, byose bizatangwa na buruse.
    2. Itangira ry'amasomo: Amahirwe yo gutangira kwigayo ateganyijwe mu mwaka wa 2025.
    3. Itariki ntarengwa yo gutanga ubusabe: Gusaba kwitabira iyi gahunda bigomba gukorwa bitarenze tariki ya 15 Mutarama 2025.

    Aho wabariza cyangwa ubusobanuro burambuye:

    Ushobora gusura ibiro bya byitwa Jehova Jireh, biherereye muri etaje ya 2, icyumba cya 201, mu Karere ka Byumba.

    Nimero za telefone zo kuguhereza amakuru yihariye ni izi:

    • +8615507206074
    • +250787216292
    • +0781306944

    Kwiga mu Bushinwa ni umwanya udasanzwe wo kugera ku nzozi zawe. Ubushinwa buheruka kuba ku isonga mu by'ikoranabuhanga, ubukungu, n'ubumenyi bwibanda ku iterambere rirambye. Iki ni igihugu kizagutegurira uburyo bwo guhangana ku isoko mpuzamahanga ndetse n'amahirwe yo kunguka ubumenyi bwo ku rwego rwo hejuru bwemewe ku Isi yose.

    Ntuzacikwe n'ibi byiza! Iyi gahunda idasanzwe ni umusingi w'inzira nshya z'iterambere ryawe ry'umwuga n'ubuzima muri rusange. Kandi buruse y'ubuntu ikuraho inzitizi zose zishobora kubangamira urugendo rwawe mu kwiyungura ubumenyi.

    Ni amahirwe adasanzwe yo kwiga amasomo agezweho yifuzwa cyane ku isoko ry'umurimo n'Isi y'ikoranabuhanga. Umwaka wa 2025 ni uwawe, fata umwanzuro wo kwiyandikisha hakiri kare!

    Ntuzacikwe — Subiza inzozi zawe mu by'ukuri, ukore ubusabe bwawe noneho!

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/amahirwe-adasanzwe-yo-kwiga-mu-bushinwa-muri-2025-buruse-yuzuye-ku-banyarwanda/