Blog

  • Amasaha icyenda y'ubwumvikane buke; Intandaro y'isubikwa ry'urugendo rwa Perezida Kagame i Luanda – #rwanda #RwOT

    Ahagana saa 16h00 z'umugoroba z'iyi tariki 14 Ukuboza 2024, Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Olivier Nduhungirehe uwa RDC, Thérèse Kayikwamba Wagner na mugenzi wabo wa Angola nk'umuhuza, Tete António, binjiye mu cyumba cy'inama.

    Ni inama yari ikomeye kuko yari igamije gushyira ku murongo ibigomba kuba bikubiye mu masezerano kugira ngo abakuru b'ibihugu bagere i Luanda, bayashyiraho umukono gusa.

    Mu buryo bwihuse impande zombi zemeranyije ku ngingo zari zaraganiriyeho mbere zirimo uburyo bwo gusenya FDLR, no gukuraho ubwirinzi bw'u Rwanda, ariko bigeze hagati ibintu bisubira irudubi.

    Iyi nama ya ba Minisitiri b'ububanyi n'amahanga b'u Rwanda, RDC na Angola yateranye habura umunsi umwe ngo Perezida Kagame na mugenzi we wa RDC, Felix Tshisekedi bahurire i Luanda, mu muhango wo gushyira umukono ku masezerano yari yitezweho guhosha umwuka mubi umaze igihe hagati y'impande zombi.

    Ubwumvikane buke hagati y'intumwa za RDC n'u Rwanda bwavutse ubwo hari hagezweho ingingo ya M23, RDC irahira yivuye inyuma ko idashobora kuganira n'uyu mutwe kandi mbere yari yabyemeye.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko uruhande rw'u Rwanda ndetse na Angola yari muri iyi nama nk'umuhuza baguye mu kantu, bitewe n'uku kwisubiraho gutunguranye kwa RDC.

    Ni impaka zamaze hafi amasaha icyenda, kuko byageze saa Saba z'Igicuku impande zombi zikiganira ariko biranga biba iby'ubusa.

    Nyuma yo kubona ko ibi biganiro nta musaruro bitanze, intumwa z'u Rwanda zamenyesheje Umukuru w'Igihugu uko byagenze, hafatwa umwanzuro wo gusubika urugendo.

    Uyu mwanzuro wafashwe kuko nta kindi abakuru b'ibihugu bari kuba bagiye gukora i Luanda, uretse gushyira umukono kuri aya masezerano, atari agishoboye gusinywa.

    Intumwa za RDC na zo zamenyesheje Félix Antoine Tshisekedi uko byagenze, ndetse yerurirwa ko nta masezerano ari businywe kuko atumvikanyweho nk'uko biherutse kwemezwa na Kayikwamba.

    Bitunguranye, ku Cyumweru tariki 15 Ukuboza, Tshisekedi we yahisemo gufata urugendo rujya Angola, ibintu benshi mu bakurikiranira hafi politiki y'Akarere bemeza ko byari bigamije kuza kwegeka ibibazo byose ku Rwanda, kandi koko ntibyatinze kuko RDC yatangiye kuvuga ko kutitabira kwa Perezida Kagame bigaragaza ubushake buke bw'u Rwanda mu gukemura ikibazo.

    Ibiro bya Tshisekedi na Guverinoma ya RDC byasohoye amatangazo, bigerageza kwerekana ko yamenye ko atagihuye na Kagame ubwo yari yamaze kugera i Luanda, ariko ibi nta kuri kurimo.

    RDC yahwitse amahanga?

    Mu butumwa RDC yashyize hanze, yavuze ko itemeye ibikubiye mu masezerano, kuko intumwa zayo zageze i Luanda, u Rwanda ruhita ruzana ingingo y'uko iki gihugu kigomba kuganira na M23.

    Minisitiri Kayikwamba yavuze ko badashobora kuganira na M23 kuko ari umutwe w'iterabwoba.

    Ati 'Ntabwo tuzaganira n'umutwe w'iterabwoba nka M23. RDC yavuye kure. Byageze aho igihugu kiganira n'imitwe yifashisha urugomo n'imbaraga mu kubona umwanya muri politiki, kugira ngo igire ijambo muri politiki cyangwa igere ku mitungo, [ariko ubu] iyi paji yarafunzwe. Ni yo mpamvu bidakwiye.'

    Uruhande rw'u Rwanda rwagaragaje ko ibivugwa na RDC ari ikinyoma cyambaye ubusa, kuko ibijyanye no kuganira na M23 iki gihugu cyari gisanzwe kibizi, ndetse abayobozi ba Congo bari bamaze kwemerera Angola ko biteguye kuganira na M23, ari nabyo byashingiweho hategurwa kubonana kwa Kagame na Tshisekedi.

    Kuba RDC ikwiriye kuganira na M23 ni igitekerezo cyazanywe na Perezida wa Angola, João Manuel Gonçalves Lourenço nk'umuhuza.

    Nyuma yo kuzanwa na Perezida Lourenço, u Rwanda rwacyakiranye yombi cyane ko rushimangira ko nta buryo rwabana neza na RDC iki kibazo kitabanje gukemurwa.

    Rwagaragaje ko igihe cyose M23 izajya ibyuka, umubano warwo na RDC uzajya wongera kuzamba, ruhitamo ko impande zombi ziganira kugira ngo bitazongera guteza agatotsi mu mubano w'ibihugu byombi.

    Uruhande rwa RDC rwemeye ko koko ruzaganira na M23, ndetse amakuru IGIHE ifite ni uko Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga wa Angola, yahamagaye Perezida Tshisekedi amubwira iby'iyi ngingo undi arabyemera.

    Nyuma yo kubona ko impande zombi zibyemeranyaho, Angola yateguye amasezerano y'agateganyo, ku wa 11 Kanama 2024, ubwo Perezida Lourenço yitabiraga umuhango wo kurahira kwa Perezida Kagame, arayamushyikiriza, bucya anayaha mugenzi we wa RDC.

    Kuva ku wa 31 Kanama kugeza ku wa 3 Nzeri 2024, Angola yakiriye abahagarariye M23, bari bayobowe n'Umunyamabanga Mukuru wayo, Benjamin Mbonimpa, bagaragaza ibyo bifuza.

    Amakuru yizewe IGIHE ifite ni uko Angola yashimangiye ko 'ibyo M23 ishaka ari ibintu byoroshye'.

    Iki kibazo cya M23 cyongeye kuganirwaho ku wa 26 Ugushyingo 2024 mu nama yabaye hifashishijwe Ikoranabuhanga. Yahuje Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda na bagenzi be ba RDC na Angola.

    Icyo gihe u Rwanda rwasabwe kohereza inyandiko igaragaza uko rwifuza ko iki kibazo cyakemurwa.

    Ku wa 27 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwohereje inyandiko igaragaza ko mu masezerano hagomba kuba harimo ingingo ivuga ko 'Guverinoma ya RDC yemeye kugirana ibiganiro bya politiki na M23 hagamijwe gushaka igisubizo kirambye cy'amakimbirane, binyuze mu gukemura impamvu-muzi'.

    Ku wa 28 Ugushyingo, Perezida wa Angola yashimangiye koko ko iyi ngingo ari ingenzi ku buryo ikwiriye kuguma mu masezerano. Yabimenyesheje u Rwanda na RDC.

    Umunsi wakurikiyeho, tariki ya 29 Ugushyingo 2024, u Rwanda rwandikiye Angola ruyimenyesha ko iyi ngingo niba itari mu masezerano rutazayasinya.

    Bukeye bwaho Angola yamenyesheje u Rwanda ko RDC yemeye kuganira na M23, ariko binyuze mu murongo w'ibiganiro bya Nairobi, ihita inatumira u Rwanda mu muhango wo gusinya amasezerano wari utegerejwe ku wa 15 Ukuboza 2024, ariko birangira RDC yisubiyeho.

    Uku kwivuguruza kwa Leta ya RDC kongeye gushimangira ubushake buke bwayo mu gukemura ikibazo cy'umutekano muke kimaze igihe mu Burasirazuba, ndetse byongera gushyira mu rwijiji ahazaza h'umubano wayo n'u Rwanda.

    Ku munota wa nyuma, intumwa z'u Rwanda n'iza RDC zananiwe kumvikana ku ngingo yo kuganira na M23


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amasaha-icyenda-y-ubwumvikane-buke-intandaro-y-isubikwa-ry-urugendo-rwa

  • Ubushinwa bwashyize mu bikorwa igihano cyo kwica umuyobozi wahamijwe n'ibyaha bya ruswa #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, Ibitangazamakuru bya Leta byatangaje ko Ubushinwa bwashyize mu bikorwa igihano cyo kwica uwahoze ari umuyobozi w'imyaka 64, Li Jianping, nyuma yo kumuhamya ibyaha bya ruswa.

    Li, wari umunyamabanga wa komite y'ishyaka rya gikomunisiti mu karere k'iterambere ry'ubukungu n'ikoranabuhanga rya Hohhot, yahamijwe ibyaha birimo kwakira ruswa, kunyereza umutungo wa Leta, no gufatanya n'umutwe w'abagizi ba nabi.

    Uyu muyobozi yakatiwe igihano cyo kwicwa muri Nzeri 2022, icyemezo cyemejwe muri Kanama 2024. Raporo ivuga ko Li yari yagize uruhare mu bikorwa bya ruswa bifite agaciro ka miliyoni 421 z'amadolari ya Amerika.

    Ibi bikorwa bije mu gihe Perezida Xi Jinping akomeje gushyira imbaraga mu rugamba rwo kurwanya ruswa, aho iperereza ryagutse rigera no ku bayobozi bakuru.

    Mu ijambo rye ryatanzwe muri Mutarama ariko rigashyirwa ahagaragara ku cyumweru, Xi yasabye abayoboke b'ishyaka gukomeza guhangana n'ibibazo bya ruswa, avuga ko iki kibazo gishobora guhungabanya ishyaka rya gikomunisiti mu Bushinwa mu gihe rititaweho.

    Xi yagize ati: 'Niba tutirinze kunengwa kandi ntitukagabanye amakosa, dushobora guhura n'ibibazo bikomeye by'amatsinda ashishikajwe n'inyungu zabo. Ni ngombwa gukemura ibibazo hakiri kare kugira ngo turwanye ruswa neza.' Aya magambo yayavugiye mu nama ya Komisiyo Nkuru ishinzwe kugenzura imyitwarire, urwego rukuru rwo kurwanya ruswa mu Bushinwa.

    Perezida Xi, w'imyaka 71, yibukije abayobozi ko urugamba rwo kurwanya ruswa rugomba gukorwa 'bikomeye kandi nta mbabazi zigaragajwe' kugira ngo ikibazo cy'ibikorwa bibi mu miyoborere gikemuke.

    Ubushinwa bwashyize mu bikorwa igihano cyo kwica Li Jianping, nyuma yo guhamwa n'ibyaha bya ruswa.

    Source : https://kasukumedia.com/ubushinwa-bwashyize-mu-bikorwa-igihano-cyo-kwica-umuyobozi-wahamijwe-nibyaha-bya-ruswa/

  • Minisitiri w'Intebe Dr. Ngirente yaganiriye n'abahanga mu by'ingufu za nucléaire bari mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruri mu bihugu bike bifite ubukungu butera imbere ku muvuduko wo hejuru, hakiyongeraho iterambere ry'inganda zirimo n'izikomeye zamaze gushinga imizi mu rw'imisozi igihumbi.

    Ibi bituma hakenerwa amashanyarazi afite ingufu ku buryo inganda zibasha gutunganya imirimo yazo n'ibindi bikorwa bigakomeza ku muvuduko wifuzwa.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi y'Ikigo Gishinzwe Ingufu za Atomike mu Rwanda (RAEB), akaba Umujyanama mu by'ingufu ndetse n'umunyamuryango w'akanama gashinzwe ingamba na gahunda muri Perezidansi ya Repubulika, Dr. Lassina Zerbo yagaragaje ko u Rwanda na Afurika bikeneye ingufu zihutisha iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza.

    Ati 'Tuvuga amashanyarazi ariko hano icyo dukeneye cyane ni ingufu zihutisha iterambere ry'ubukungu n'imibereho myiza muri iki gihugu kandi ni byo Perezida Kagame yifuriza u Rwanda n'umugabane ku buryo u Rwanda rwaba icyitegererezo kuri iyi ngingo ku Mugabane wa Afurika.'

    Dr. Zerbo yahamije ko igihugu kidafite amashanyarazi bisobanuye ko nta nganda zahaboneka, n'iterambere rikarushaho kudindira.

    Ati 'Urebye ibigo by'ubucuruzi biri kuza gushora imari mu Rwanda uyu munsi bikenera ingufu z'amashanyarazi. Nta mashanyarazi nta nganda. Mu gihe ingufu zose mukoresha mu Rwanda ari iz'amashanyarazi, ntabwo haboneka ubushobozi bwo guha ingufu inganda. Tuzi ko mu myaka myinshi yashize hari sosiyete yashatse gushinga uruganda rw'ibirahuri kuko hano mufite ibikoresho by'ibanze ariko ntihari hari ingufu zo kuruhaza.'

    Yongeyeho ati 'Icyo mukeneye ubu ni ukugira ikoranabuhanga rizana ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire mu buryo butekanye ku bihugu byacu ku buryo byakorwa neza mu bihugu byacu.'

    Minisitiri w'Ibikorwa remezo, Dr. Gasore Jimmy, yagaragaje ko mu biganiro by'iminsi ibiri barimo baganiriye ku hashobora kuva ishoramari ryatuma ingufu za nucléaire zibyazwa umusaruro mu bihugu bya Afurika.

    Ati 'Twaganiriye ku mbogamizi zituma ibigo by'imari bititabira gutera inkunga imishinga y'ingufu za nucléaire, ese nk'Abanyafurika twakora iki ngo izo mbogamizi ziveho, cyane cyane ko ingufu za nucléaire ari ingufu zisukuye zidahumanya ikirere?”

    Yongeyeho ati “Muri iki gihe rero turi kureba n'ihindagurika ry'ibihe, [izi ngunfu za nucléaire] zizadufasha cyane kubera ko mu myaka 25 iri imbere tuzaba dukeneye umuriro urenze inshuro 10 uwo dufite uyu munsi kandi tuzi imigezi dufite, tuzi ahandi twavana umuriro ko hadahagije ngo tubone uwo muriro, tukabona ko rero ingufu za nucléaire ari zimwe mu zizadufasha kwihaza mu ngufu mu myaka iri imbere.'

    Yashimangiye ko igihugu cyifuza kuzaba gifite amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire mu myaka 10 iri imbere ariko byose bikajyana n'iterambere ry'ikoranabuhanga.

    Ati 'Twifuza ko twaba tuzifite no mu myaka itarenze 10 iri imbere, ni yo ntego ariko harimo ibindi abantu bareba, ikoranabuhanga rigeze he? Kuko nk'inganda za nucléaire tubona zikwiriye igihugu ni inganda ntoya (small and medium reactor) hari izamaze kugera ku isoko mu rwego rw'ubucuruzi hari n'izikiri mu bushakashatsi ku buryo utakwizera ngo zizaba zabonetse ariko intego ni iy'uko mu myaka 10 iri imbere twaba tuzifite.'

    Inganda zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire zikora mu bihugu 32, zigatanga amashanyarazi arenga 10% by'amashanyarazi yose atunganywa mu Isi.

    Nka Afurika y'Epfo itunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire angana na gigawatt 8.154 mu isaha (GWh), Koreya y'Epfo itunganya 171.640 GWh, na ho Amerika itunganya 779.186 GWh kandi izi ngufu ziri mu byabafashije kwihuta mu iterambere.

    Bamugaragarije ibiri gukorwa ngo Afurika ibashe kwihaza mu ngufu zizafasha mu iterambere ryihuse

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente yagaragarije abahanga mu by’ingufu za nucléaire ibyo Rwanda ruzikeneyeho

    Dr Lassina Zerbo yagaragaje ko u Rwanda rukeneye ingufu zikomeye zituma inganda zikora ku bwinshi

    Minisitiri Dr Jimmy Gasore yavuze ko ingufu za nucléaire zizafasha u Rwanda kubona amashanyarazi ruzakenera mu myaka 25 iri imbere

    Minisitiri w’Intebe Dr Ngirente aganira na Dr. Lassina Zerbo

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-w-intebe-dr-ngirente-yaganiriye-n-abahanga-mu-by-ingufu-za-nucleaire

  • RIB yasubije telefoni 280 zifite agaciro ka miliyoni 62,5 Frw zari zibwe – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 17 Ukoboza 2024, ku cyicaro gikuru cya RIB, Kimihurura.

    Mu gikorwa cyo gushakisha izi telefoni z'amoko atandukanye, RIB yafashe abantu bane bakekwaho kugira uruhare mu iyibwa ryazo harimo n'umugabo w'imyaka 70 y'amavuko wari ufite itsinda bakoranaga aho yajyaga mu maduka akajijisha abacuruzi, bagenzi be bakaza kwiba telefoni zabo. Ni mu gihe abandi bagishakishwa.

    Aba bose bakurikiranweho icyaha cy'ubujura.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakwiye gushishoza, cyane cyane abagura telephone zakoze kuko hari igihe ziba zibwe.

    Yagize ati 'Ubu twafashe telefoni 280, ubushize zari 190 na mbere yaho zari nk'izo, abantu bari bakwiye kugira amacyenga bakabika telefoni zabo neza tugahugira mu kurwanya ibindi byaha.'

    Yagarutse kandi ku mayeri akoreshwa n'aba bajura biba amatelefoni, ashimangira ko buri wese akwiye kugira amakenga mu buryo bwose kuko umujura atagira uko asa kandi ashobora kuba uwo ari we wese.

    Zimwe muri izi telefoni zagiye zibwa mu bukwe n'abajura bambaye neza, izindi zibirwa mu nsengero aho abenshi baba batekereza ko uhinjiye aba atunganye n'ahantu habera inama n'ibindi.

    Dr. Murangira B. Thierry yasoje aburira abantu, abasaba gushishoza no kugira amakenga cyane cyane mu bihe by'iminsi mikuru, bakanezerwa ariko bakumira kandi birinda ibyaha.

    Mu gikorwa cyo gushakisha izi telefoni z'amoko atandukanye, RIB, yataye muri yombi bane bakekwaho ubujura

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha (RIB), rwakoze igikorwa cyo gusubiza telefoni zari zibwe

    RIB yasubije n’amafaranga yari yibwe

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yavuze ko abantu bakwiye kuba maso

    Aba ni bamwe mu baturage bari bahamagajwe ngo basubizwe telefoni zabo zari zaribwe

    Amafoto: Nzayisingiza Fidel


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yasubije-telefoni-280-zifite-agaciro-ka-miliyoni-62-5-frw-zari-zibwe

  • Itike ya menshi iragura ibihumbi 135Frw! Ibin… – #rwanda #RwOT

    Amatike ari rubuga rwa www.ticqet.rw, agaragaza ko kwinjira muri iki gitaramo bizasaba kwishyura ibihumbi 30 Frw mu myanya ya ‘GA Lowerbowl’, mu myanya ya ‘Silver’ ni ukwishyura ibihumbi 70, mu myanya ya ‘Platinum’ ni ugutanga ibihumbi 135 Frw [Ni nayo tike ya menshi irimo]; harimo kandi itike yo mu myanya ya ‘Gold’ aho wishyura ibihumbi 100 Frw. 

    Izina rye nyakuri, yitwa John Roger Stephens, ariko akoresha izina rya “John Legend” nk’izina ry’ubuhanzi. Yabonye izuba ku wa 28 Ukuboza 1978, i Springfield mu Mujyi wa Ohio ho muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Ni umuririmbyi, umwanditsi w'indirimbo, umucuranzi wa piano, n'umukinnyi wa filime. Azwi cyane mu njyana ya R&B, soul, na pop.

    Indirimbo yamenyekaniyeho yitwa “All of Me” yasohotse mu 2013. Ni imwe mu ndirimbo ze zakunzwe cyane ku isi yose, igakundwa mu bukwe no mu rukundo.

    Mu rugendo rwe rw'umuziki yatsindiye kandi yegukanye ibihembo bikomeye bya muzika birimo Grammy Awards 12, Oscar Award, Golden Globe, na Tony Award.

    Yabaye umwe mu bantu bake begukanye ibihembo byose byizwi nka EGOT (Emmy Awards, Grammy Awards, Oscar Awards, na Tony Awards).

    Ni umuhanzi wageze ku ntebe y'ishuri, kuko yize muri Kaminuza ya Pennsylvania, aho yakuye Impamyabumenyi mu mategeko ya Gisivili (English & African-American Literature).

    John Legend yashakanye na Chrissy Teigen, icyamamare mu mideli n’itangazamakuru, barushinze muri 2013. Bafitanye abana batatu.

    Album ye ya mbere ye ya mbere yitwa Get Lifted, yasohotse mu 2004. Yamugejeje ku rwego mpuzamahanga, ndetse inamuhesha igihembo cya Grammy Award.

    Uretse kuririmba, ni umucuranzi w'umuhanga cyane ku piano, kandi akenshi yicurangira mu bihangano bye. Ndetse, yitabajwe na benshi mu bahanzi bakomeye ku Isi, mu ndirimbo zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

    John Legend ni umufatanyabikorwa w'ibikorwa byinshi by'ubugiraneza, cyane cyane bijyanye no guteza imbere uburezi, kurwanya ubukene, no gushyigikira uburenganzira bwa muntu.

    Ndetse mu butumwa bwe, yemeza gutaramira i Kigali, yavuze ko igitaramo cye kirenze gutanga ibyishimo, ahubwo harimo no gufasha urubyiruko kubona amahirwe y'akazi no guhanga udushya.

    Arenzaho ko Afurika kuva na cyera irajwe ishinga no guteza imbere umuco, ndetse yishimira kugira uruhare mu guha icyerekezo umuziki wa Afurika n'inganda ndangamuco muri rusange. Afite ku isoko ibihangano biryoshye birimo nka “Ordinary People,” “Green Light,” na “Love Me Now.”


    John Legend yagiye aririmba mu bitaramo bikomeye ku rwego mpuzamahanga.

    1. Live Earth (2007)

    John Legend yaririmbye muri iki gitaramo cyabereye i New Jersey, cyateguwe hagamijwe gukangurira abantu kubungabunga ibidukikije. Yari kimwe mu bitaramo bikomeye byahuje abahanzi b'icyubahiro.

    2. Super Bowl XLIX Halftime Show (2015)

    Nubwo atari umuhanzi nyamukuru w'iki gitaramo, John Legend yaririmbye mu birori byo gufungura umukino, aririmba indirimbo yubahiriza igihugu cya Amerika (National Anthem).

    3. Global Citizen Festival (2016 & 2021)

    John Legend yitabiriye iki gitaramo kigamije gushyigikira iterambere rirambye, gihuza abahanzi batandukanye. Mu 2021, yaririmbye i New York, ashyigikira ubufatanye mu guhangana n’ingaruka za Covid-19 no kurwanya ubukene.

    4. Obama Inaugural Celebration (2009)

    Yaririmbye mu birori byo kwizihiza itorwa rya Perezida Barack Obama. Iki gitaramo cyari gikomeye kuko cyahuje abaririmbyi n’abandi bahanzi bakomeye bashyigikiye impinduka muri Amerika.

    5. Tribute to Aretha Franklin (2019)

    Mu gitaramo cyo guha icyubahiro Aretha Franklin, umwamikazi wa Soul, John Legend yatanze umusanzu ukomeye mu ndirimbo no gucuranga piano, ashimangira umuco n'umurage w'uyu muhanzikazi.

    6. BBC Proms in the Park (2018)

    Yitabiriye iki gitaramo cyo muri London. Ni kimwe mu bikorwa bikomeye by'umuziki muri Leta Zunze Ubumwe z'u Bwongereza, aho yerekanye impano ye ku rwego rw'abakunzi b'umuziki wa 'Classic' n'uw’imbonekarimwe.

    7. Essence Festival (2015)

    Essence Festival ni kimwe mu bitaramo bikomeye mu njyana ya R&B na Soul. John Legend yaharirimbiye afasha guhimbaza umuziki w'abirabura no gushyigikira uburenganzira bwabo.

    8. Nobel Peace Prize Concert (2006)

    Yaririmbye mu birori byo guha icyubahiro abahawe igihembo cy'amahoro cyitiriwe Nobel. John Legend yagaragaje indirimbo zifite ubutumwa bw'amahoro n'ubumwe.

    9. Coachella Valley Music and Arts Festival (2017)

    Coachella ni kimwe mu bitaramo bikomeye by'umuco n'umuziki muri Amerika. Aha, John Legend yagaragaje umwihariko we mu ndirimbo ziri mu njyana ya Soul na Pop.

    10. Verveine Festival – Paris (2014)

    Iki gitaramo cyabereye mu Bufaransa cyibanze ku kuzamura urukundo rw'umuziki wa Soul na R&B ku rwego mpuzamahanga, aho Legend yaririmbye indirimbo nka 'All of Me' na 'Ordinary People.'

    Uyu muhanzi akunze kugaragara no mu bitaramo bifasha abantu mu bikorwa by'ubugiraneza. Ubwitabire bwe mu bitaramo bikomeye bushimangira ubuhanga n'icyubahiro afite mu ruganda rwa muzika.


    Indirimbo 10 za John Legend zakunzwe cyane ku rwego rw'isi:

    1. All of Me (2013)

    Iyi ni imwe mu ndirimbo zikunzwe cyane z'ibihe byose. Yegukanye ibihembo byinshi kandi yakunzwe mu bukwe n'ahandi hantu hahuza abakundana. Yahariwe umugore we Chrissy Teigen.

    2. Ordinary People (2004)

    Iyi ndirimbo iri kuri album ye ya mbere Get Lifted yamuzamuriye izina. Iravuga ku mibanire y'abantu n'urukundo rutari rwuzuye ubushobozi bwo kuba ruzira amakemwa.

    3. Green Light (2008)

    Ni indirimbo ifite umudiho yafatanyije n'umuhanzi Andre 3000. Yagaragaje John Legend mu buryo budasanzwe bw'imyidagaduro.

    4. Love Me Now (2016)

    Iyi ndirimbo ivuga ku gukunda umuntu nta buryarya kandi nta gutegereza. Yakunzwe cyane mu rukundo ahantu hatandukanye ku isi.

    5. You & I (Nobody in the World) (2014)

    Ni indirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo gukunda umuntu uko ari, by’umwihariko mu bijyanye no kongera icyizere ku mubiri no mu mutima.

    6. Used to Love U (2004) 

    Iri mu bihangano bye bya mbere byagaragaje impano ye ku rwego mpuzamahanga. Ni indirimbo irimo amagambo ashingiye ku rukundo rwashize.

    7. Tonight (Best You Ever Had) (2012)

    Iyi ndirimbo yahuriyemo na Ludacris, ikaba yarakoreshejwe muri filime 'Think Like a Man'. Yakunzwe cyane mu bitaramo no mu rubyiruko.

    8. Save Room (2006)

    Ni indirimbo ifite umudiho wa Soul ishimishije kandi ivuga ku rukundo. Yakunzwe cyane ku maradiyo ndetse igaragaza ubuhanga bwe mu gutunganya injyana za Soul na R&B. 

    9. Preach (2019)

    Iyi ndirimbo ifite ubutumwa bwimbitse bwo guharanira impinduka nziza mu muryango, cyane cyane mu rwego rw'ubutabera n'uburenganzira bwa muntu.

    10. So High (2004) 

    Ni indirimbo ifite amagambo yoroshye kandi yuje urukundo, ikaba yarakunzwe cyane mu bukwe no mu bihe by'umunezero. 

    Izi ndirimbo zigaragaza umwihariko wa John Legend mu njyana za R&B, Soul, n'izo gukundwa cyane zishingiye ku rukundo.

    Kanda hano ubashe kugura itike yo kwinjira mu gitaramo cya John Legend i Kigali

    Amafoto ya John Legend mu bihe bitandukanye by’ubuzima bwe

    KANDA HANO UBASHE KUREBA BIMWE MU BIHANGANO BYA JOHN LEGEND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149761/itike-ya-menshi-iragura-ibihumbi-135frw-ibintu-10-wamenya-kuri-john-legend-utegerejwe-i-ki-149761.html

  • Umunsi w'Amateka mu Ruhando rwa Ruhago y'Imyidagaduro #rwanda #RwOT

    Kuva u Rwanda rwabaho muri ruhago, ni ubwa mbere ikipe itsindwa ibitego byinshi nk'ibi. Umunsi wa none uzahora ari amateka mu mupira w'amaguru ukinirwa mu Rwanda, dore ko abashinzwe gutegura ibitaramo, barimo n'abateguye icyiswe 'Icyumba cya Rap', bakoze amateka yo gutegura umukino udasanzwe wahuje abanyamakuru n'abahanzi.

    Uyu mukino wagaragaje ishusho nshya y'uko ibirori n'imyidagaduro bihuza imbaraga zose. Gahunda yo gutegura uyu mukino yari igamije gukomeza umubano w'abahanzi n'abanyamakuru ndetse no guha abakunzi b'imyidagaduro akanya ko kwishima.

    Mu kibuga, ibintu byabaye nk'inzozi ku ruhande rw'abahanzi. Nubwo bari bafite icyizere cyo gutsinda, bakaba baranagaragaje ko bafite abakinnyi bafite impano, ikipe y'abanyamakuru yaberekanye ko ibyo bakora ku nkuru z'itangazamakuru no ku mikino bifite aho bihuriye n'imbaraga bakoresha mu kibuga.

    Nyuma y'iminota 90 yuzuye y'umukino, ikipe y'abahanzi yatsinzwe ibitego byinshi birenze urugero, ibarwa nk’'akavangari k'ibitego' mu mvugo isanzwe ikoreshwa mu Rwanda.

    Ikipe y'abanyamakuru yagaragaje imbaraga zidasanzwe n'ubuhanga bw'abakinnyi bayo. Mu buryo budasanzwe, baje mu kibuga bagaragaza umuvuduko, ubufatanye ndetse n'ikinyabupfura cy'umukino. Uburyo bakinnye bwatumye benshi bemeza ko abanyamakuru bashobora gukora byose: gutara inkuru ndetse no gusatira izamu n'umuvuduko utangaje.

    Mu gihe abafana bari buzuye stade bishimiye ibyabereye mu kibuga, hari isomo ryatanzwe n'uyu mukino. Mu myidagaduro no mu bindi bikorwa, ubufatanye ni ingenzi. N'abahanzi nubwo batsinzwe bagaragaje urugero rwiza rwo kwihangana no kwakira ibihe nk'ibi nk'isomo rizabagirira akamaro mu bindi bikorwa byabo bya buri munsi.

    Umukino warangiye abanyamakuru batsinze abahanzi ibitego byinshi, umubare utigeze ushyirwa ahagaragara ariko ushobora kwitwa akavangari. Iki gikorwa cyasize amateka mu ruhando rw'imikino y'imyidagaduro mu Rwanda, kikaba n'uburyo bwiza bwo kunga ubumwe hagati y'abahanzi n'abanyamakuru.

    Mu gusoza, uyu munsi wihariye wagize icyo uvuze mu mateka y'imikino n'imyidagaduro mu Rwanda. Ni umunsi werekanye ko imikino idasanzwe ishobora guhuza abantu mu buryo bwiza, ikanatanga ibyishimo n'ubusabane ku bakunzi b'imyidagaduro muri rusange.

    Source : https://kasukumedia.com/umunsi-wamateka-mu-ruhando-rwa-ruhago-yimyidagaduro/

  • Kuki 'KASONGO' yaririmbwe? #rwanda #RwOT

    Amazina ye nyayo yari Kasongo wa Kanema. Yapfuye hashize imyaka ibiri, ashyingurwa mu irimbi rya Lang'ata muri Nairobi. Nyamara, izina rye riracyavugwa mu buryo budasanzwe, ahanini bitewe n'indirimbo imwibutsa.

    Indirimbo 'Kasongo' yakozwe n'itsinda Super Mazembe, n'itsinda ry'Abanyekongo ryimukiye muri Kenya mu mwaka wa 1974. Mu mateka y'umuziki w'Afurika y'Iburasirazuba, Super Mazembe ryabaye ikimenyetso gikomeye cy'ubuhanga mu gucuranga no gutanga ubutumwa binyuze mu muziki.

    Inkuru ya Kasongo yatangiye ubwo abagize iri tsinda bari bagiye gusura inshuti yabo, Kasongo, mu gace ka Eastleigh i Nairobi. Bageze iwe, bahasanga umugore we. Mu kubasuhuza, yababwiye ko amaze iminsi atabona Kasongo kandi ko amuhangayikiye cyane.

    Muri icyo gihe, nta interineti yari ihari kandi kubona umuntu ufite telefone byari ibintu bidasanzwe. Uburyo bwo gutumanaho bwari bucye cyane, ku buryo iyo umuntu yaburaga, kumumenyesha ubutumwa bwihutirwa byari ingorabahizi. Abagize Super Mazembe bahisemo gukoresha impano yabo idasanzwe yo guhanga indirimbo kugira ngo ubutumwa bugere kuri Kasongo.

    Bafashe icyumba cya Kasongo gihinduka aho bahimbira indirimbo, bayiririmbamo ubutumwa bugira buti: Kasongo, hindukira utahire kuko umugore wawe aragushakisha kandi afite impungenge zawe. Babikoze bizera ko aho Kasongo yaba ari hose, ubutumwa buzatambuka kandi bukamugeraho.

    Iyi ndirimbo yari yuzuyemo amarangamutima n'ubuhanga yaje guhita iba icyimenyahose mu gihe gito. Yarakunzwe cyane, cyane cyane muri Kenya no muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo.

    Kasongo ntiyabaye indirimbo isanzwe, ahubwo yabaye igihangano kivuga ku rukundo, umuryango n'uburyo umuziki ushobora kuba urwego rwo gutanga ubutumwa bukomeye.

    Indirimbo Kasongo yahise iba igihango hagati y'umugore wa Kasongo, abagize Super Mazembe ndetse n'abafana b'umuziki muri Afurika. Yerekanye ko umuziki ufite imbaraga zidasanzwe mu guhuza abantu, gukemura ibibazo no kuramira imiryango.

    Uretse kuba yarabaye ubutumwa bwa nyirizina, yabaye n'icyibutswa kidatezuka cy'amateka y'ubuzima bwa Kasongo n'ubucuti bwe n'itsinda rya Super Mazembe.

    Kugeza magingo aya, indirimbo Kasongo iracyumvikana mu mitima y'abakunzi ba muziki, nk'icyitegererezo cy'uburyo ubutumwa bushobora gucibwa mu ndirimbo kandi bukagera kure. Amateka y'iyi ndirimbo yabaye nk'ibendera riranga umuco w'urukundo no kwita ku muryango.

    Niyo mpamvu Kasongo yaririmbiwe: kugira ngo ubutumwa bumugerereho kandi abeho mu mateka y'indirimbo yahinduye ubuzima bwa benshi. Kasongo wa Kanema nubwo yagiye, izina rye rizahora mu mateka mashya y'umuziki wa Afurika.

    Inkuru y'urukumbuzi n'ubucuti yahindutse amateka mu muziki.

     

    Source : https://kasukumedia.com/kuki-kasongo-yaririmbwe/

  • Hashyizweho uburyo bushya buzafasha abakora ingendo mu minsi mikuru – #rwanda #RwOT

    RURA yatangaje ko guhera ku wa 23-24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30-31 Ukuboza 2024, abagenzi bazajya bategera imodoka mu bice bitandukanye byateganyijwe byiyongera kuri gare ya Nyabugogo.

    Nk'abakoresha umuhora w'Amajyepfo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru, bazategera imodoka i Nyamirambo kuri Pele Stadium.

    Abakoresha umuhora w'Iburasirazuba bajya i Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe bazategera imodoka muri Gare ya Kabuga.

    Ni mu gihe abakoresha umuhora w'Amajyaruguru, mu turere twa Gicumbi, abajya i Nyagatare banyuze Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu bazategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo.

    Mu itangazo RURA yashyize hanze yakomeje igira iti 'Abagenzi bajya i Bugesera, bazategera muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro. Abateganya gukora ingendo baragirwa inama yo gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.'

    Uru rwego rwakomeje ruvuga ko abakozi barwo ab'Umujyi wa Kigali, n'izindi nzego bireba bazaba bahari mu rwego rwo gufasha abagenzi gukora ingendo zabo.

    Rusaba abakora ingendo muri ibi bihe by'iminsi mikuru kwihanganira imbogamizi bashobora guhura nazo.

    RURA yashyizeho uburyo bushya buzafasha abagenzi kugabanya umuvundo mu minsi isoza umwaka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hashyizweho-uburyo-bushya-buzafasha-abakora-ingendo-mu-minsi-mikuru

  • John Legend ategerejwe i Kigali mu gitaramo c… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Kabiri tariki 16 Ukuboza 2024 n'umuryango Global Citizen usanzwe utegura ibi bitaramo hirya no hino ku Isi.

    Ni ku nshuro ya Kabiri ibi bitaramo bigiye kubera mu Rwanda. Byaherukaga kubera i Kigali mu 2023, nyuma y'aho byakomereje mu gihugu cya Ghana.

    Ibi bitaramo bitumira cyane abahanzi bamamaye mu bihangano binyuranye, kandi basanzwe banakora ibikorwa by'urukundo 

    Global Citizen yatangaje ko mu 2025, ibi bitaramo bizagera cyane mu bihugu byo mu Burasirazuba bw'Afurika ndetse no mu Burengerazuba, aho bizabera mu Rwanda nyuma bikomereze muri Nigeria.

    Bagaragaza ko John Legend azataramira i Kigali muri BK Arena, ku wa 21 Gashyantare 2025, akomereze mu Mujyi wa Lagos, ku wa 25 Gashyantare 2025.

    Uyu mugabo yamamaye cyane binyuze mu ndirimbo ze ziri kuri Album nka: Get Lifted (2004), Once Again (2006), Evolver (2008), Wake Up! (with the Roots) (2010), Love in the Future (2013), Darkness and Light (2016), A Legendary Christmas (2018), Bigger Love (2020) Legend (2022) ndetse na My Favorite Dream (2024). 

    Mu butumwa bwe, John Legend yagaragaje ko yishimiye kuba agie gutaramira i Kigali mu Rwanda, ndetse na Lagos muri Nigeria. Yavuze ko iki gitaramo kirenze gutaramira abantu, ahubwo “Ni urubuga rwo guhanga imirimo, amahirwe y’akazi, no gushyigikira urubyiruko, binyuze mu guteza imbere Inganda Ndangamuco.” 

    Yavuze ko Afurika ari umugabane ukomeye ku muco kandi “Nishimye kuba umwe mu bagira uruhare mu kugena ahazaza h’umuziki wa Afurika.”

    Mu 2023, ibi bitaramo byaririmbyemo umuraperi w'umunyamerika Kendrick Lamar. Icyo gihe mu ijambo rye, Perezida Kagame yavuze ko ibitaramo bya Move Afrika mu Kuboza 2023 byasize urwibutso rudasaza, bishimangirwa n'igitaramo umuraperi ukomeye ku Isi, Kendrick Lamar yakoreye i Kigali mu Rwanda ku bufatanye na Global Citizen.

    Umukuru w'Igihugu, yavuze ko Kendrick Lamar yisunze ubuhanga bwe n'umuziki yasigiye abanya-Kigali n'abandi ibyishimo by'urwibutso.

    Yanashimye Kendrick Lamar ku bwo kwifatanya n'abahanzi barimo Zuchu, Bruce Melodie, DJ TOXXYK, Sherrie Silver, Ariel Wayz, Kivumbi King ndetse na Bruce The 1st

    Akomeza ati 'Twishimiye ko yafashe umwanya wo kwifatanya n'abahanzi baho. Afurika ifite impano. Kenshi na kenshi, icyo babuze ni inama hamwe n’inkunga.' 

    Move Afrika ni umushinga ugizwe n'ubukangurambaga buyobowe n’abaturage bugamije gukangurira abayobozi gufata ingamba ku bibazo bikomeye bikigaragara ku Mugabane wa Afurika. Bimwe mu bibazo by’ingenzi birimo:

    Kongera inkunga mu kigega cyita ku buzima, hibandwa cyane cyane ku bagore n'abakobwa, gukemura ikibazo cyo kwangiza ibidukikije n’ingaruka zabyo ku kwihaza mu biribwa, gukemura ikibazo cyo kutabona amahirwe y’ubukungu ku bisekuruza bizaza no gushishikariza abaturage kugira uruhare mu bibakorerwa.

    Move Africa yubakiye ku bukangurambaga n'ibikorwa bya Global Citizen byayibanjirije ku Mugabane wa Afurika birimo: Global Citizen: Mandela 100, yazanye Beyoncé, Jay-Z, Ed Sheeran, Usher, Eddie Vedder na Chris Martin wo muri Coldplay i Johannesburg, South Africa mu 2018; Global Citizen Live: Lagos yagaragayemo Davido, Femi Kuti, na Tiwa Savage muri Fela Kuti's New Africa Shrine mu 2021 n’Iserukiramuco Global Citizen Festival: Accra, ryazanye Usher, SZA, Stormzy, na TEMS muri Black Star Square mu 2022.

    Buri mwaka, ibindi bihugu bizajya byiyongera ku ngengabihe y'aho Move Afrika izajya ibera, hagamijwe kwagura ibikorwa bikagera mu bihugu bitanu bitarenze umwaka wa 2025. 

    Mu kugeza ubunararibonye budasanzwe ku bafana n'abahanzi, Move Afrika izashyiraho ibikorwa bishya by'imyidagaduro bigera ahantu hatandukanye, yongere abahanzi mpuzamahanga n'abo mu karere bashaka kuzenguruka mu bihugu bitandukanye byo mu karere, kandi hubakwe ubushobozi mu mijyi itandukanye yo ku Mugabane wa Afurika aho ibi bitaramo bizajya bibera. 


    John Legend wamamaye mu ndirimbo nka ‘All of Me’ agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere 


    John Legend yataramanye igihe kinini n’abarimo Jay-Z, Alicia Keys n’abandi 


    Legend ni umucuranzi wa Piano, umuhanga mu myandikire y’indirimbo n’ibindi, kandi yegukanye ibihembo bikomeye mu muziki


    John Legend yatwaye ibihembo bikomeye ku Isi, ndetse yanyuze imitima y’ibihumbi by’abantu yagiye ataramira mu bihe bitandukanye

    John Legend azataramira i Kigali ku wa 21 Gashyantare 2025, muri BK Arena, akomereze mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria, ku wa 25 Gashyantare 2025 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YOU DESERVE IT ALL’ YA JOHN LEGEND

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘ALL OF ME’ YA JOHN LEGEND

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149750/john-legend-ategerejwe-i-kigali-mu-bitaramo-bya-move-africa-149750.html

  • Ni ibintu bagendamo bitonze – Minisitiri Dr. Gasore ku mushinga uzatunganya amashanyarazi mu ngufu za nucléaire – #rwanda #RwOT

    U Rwanda ni kimwe mu bihugu bihanze amaso ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire mu nzira zigamije amahoro, ndetse kuva mu 2019 rwasinye amasezerano n'u Burusiya yo kubaka mu Rwanda Ikigo cy'Ubushakashatsi ku ikoreshwa ry'ingufu za nucléaire.

    Inganda zitunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire zikora mu bihugu 32, zigatanga amashanyarazi arenga 10% cy'amashanyarazi yose atunganywa mu Isi.

    Nka Afurika y'Epfo itunganya amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire angana na gigawatt 8.154 mu isaha (GWh), Koreya y'Epfo itunganya 171.640 GWh, na ho Amerika itunganya 779.186 GWh.

    Kuri uyu wa 16 Ukuboza 2024 ubwo u Rwanda rwaganiraga n'inzobere mu byo kubyaza amashanyarazi ingufu za nucléaire, Minisitiri Dr. Jimmy Gasore yagaragaje ko ibihugu byateye imbere byinshi byanyuze inzira yo gukoresha izi ngufu.

    Yashimangiye ko ibiganiro hagati y'u Rwanda n'u Burusiya bigikomeje ariko ibyo gutunganya ingufu za nucléaire bisaba kubyitondera.

    Ati 'Umushinga warakomeje turaganira ariko ingufu za nucléaire bisaba ko igihugu kibigendamo cyitonze, cyane ko biba ari ubwa mbere tubigiyemo nk'igihugu. Imishinga irakomeje, tukizera ko igihe nikigera tuzafata icyemezo tukaba twatangira gushyira mu bikorwa iyo mishinga.'

    Yagaragaje ko mbere y'uko u Rwanda rugera ku ntambwe yo kubaka uruganda rw'amashanyarazi ya nucléaire, ari ngombwa kubanza kuganira n'abandi bafite izo nganda tukamenya ubunararibonye bwabyo, ibyo bize, 'amasomo bavanyemo n'uburyo twakwitwararika.'

    Dr. Gasore yasobanuye ko imishinga y'ingufu za nucléaire ari iy'igihe kirekire.

    Ati 'Ntabwo ari mu gihe cya vuba ni mu gihe kiringaniye kenshi kiba kirenze imyaka itanu] Iyo wubatse uruganda ruba ruzamara nk'imyaka 60. Iyo urebye rero kurushyira mu bikorwa bifata hagati y'imyaka itanu na 10. Ni ibintu abantu bagendamo bitonze kubera ko murabizi ko iyo habaye impanuka ziza ziremereye ariko bifite n'amategeko n'amabwiriza mpuzamahanga akaze bigomba gukurikiza ku buryo kubyihutisha cyane bisa nk'aho bidakunda.'

    Ambasaderi w'u Burusiya mu Rwanda, Alexander Polyakov, muri Kanama yatangaje ko inzobere zo mu Kigo cy'u Burusiya gishinzwe Ingufu, Rosatom, zizagera mu Rwanda zigaragaze mu buryo burambuye uko imishinga ikubiye mu masezerano yashyirwa mu bikorwa.

    Ingufu za Nucléaire zishobora kwifashishwa mu bintu byinshi nko mu gutanga amashanyarazi, mu buvuzi cyane ubw'indwara zikomeye nka kanseri kuko imirasire yazo ari yo yifashishwa mu kuyishiririza, mu bijyanye n'umutekano kuko nko mu byuma bisaka ari zo zikoreshwa cyangwa se mu gukora intwaro.

    Kugira ngo ingufu za nucléaire zitange amashanyarazi, hakoreshwa ubutare bwa Uranium. Ni ubutare ubusanzwe bunakoreshwa mu ikorwa ry'intwaro za kirimbuzi ari na yo mpamvu ahanini iyo umuntu yumvise ingufu za nucléaire abanza gutekereza ko zaba zigamije gukora intwaro.

    Minisitiri Dr Jimmy Gasore yagaragaje ko kubaka uruganda rw’amashanyarazi akomoka ku ngufu za nucléaire bisaba kwitonda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-ibintu-bagendamo-bitonze-minisitiri-dr-gasore-ku-mushinga-w-u-rwanda