Blog

  • Byinshi kuri Alarm Ministries itegerejwe mu g… – #rwanda #RwOT

    Alarm Ministries iri mu matsinda yashinzwe bwa mbere mu Rwanda, dore ko yashinzwe mu 1999. Yakoze kandi ishyira ahagaragara indirimbo nyinshi ziri ku mitima ya benshi nka 'Turakomeye', 'Songa Mbele', 'Hashimwe', 'Jehovah ushyizwe hejuru' n'izindi nyinshi.

    Mu Rwanda hari amatsinda atandukanye akunzwe mu muziki usingiza Imana aho twavugamo Gisubizo Ministries, Kingdom of God Ministries, True Promises Ministry, USEI Ministries, n’andi, gusa iyo uvuze Alarm Ministries, benshi babyumva kabiri dore ko yaboneye izuba amatsinda atari macye ya hano mu Rwanda ukongeraho kuba yarakoze indirimbo zinyuranye zahembuye benshi. 

    Ikindi ni uko abaririmbyi ba Alarm Ministries batanze umusanzu ukomeye mu yandi matsinda yaba mu kubagira inama no mu kubabera urugero rwiza mu miririmbire.

    Kugeza ubu, iri tsinda rigizwe n'abanyamuryango basaga 100 barimo abaririmbyi n'abandi bakora imirimo inyuranye mu murongo w'ivugabutumwa.

    Mu 2019, iri tsinda ryakoze igitaramo bise '20 Years Anniversary Celebration Live Concert' bizihiza imyaka 20 yari ishize babonye izuba. Cyabereye mu ihema rya Kigali Cultural and Exhibition Village [KCEV] hahoze hitwa Camp Kigali.

    Ku wa 2 Ukwakira 2022 nabwo Alarm Ministries bakoreye igitaramo bise ‘Alarm Sound Season 1’ muri Camp Kigali, mu rwego rwo guhimbaza Imana bataramana n’abakunzi babo nyuma y’imyaka ibiri yari ishize y’icyorezo cya Covid-19 batabasha gutaramana nabo kubera ingamba zagiye zikazwa hagamijwe kwirinda.

    Mu mwaka ushize, umuramyi Josh Ishimwe wamamaye mu ndirimbo nka 'Yezu wanjye' n'izindi zihimbaza Imana yagiye asubiramo,  yiyambaje iri tsinda mu gitaramo cye cy mbere yise 'Ibisingizo bya Nyiribiremwa,' cyabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali ku wa 20 Kanama 2023.

    Alarm Ministries batumbagirijwe izina binanyuze mu ndirimbo zitandukanye zirimo nka Songa Mbele, Hariho impamvu, Hejuru y’Amajuru, Nzakomeza Nkwizere, Hashimwe, Goligota, Hahiriwe Umuntu n’izindi zitandukanye.

    Muri Kanama uyu mwaka, iri tsinda ryizihije isabukuru y'imyaka 25 rimaze ritangiye umurimo w'ivugabutumwa mu buryo bw'indirimbo, ryishimira ibyagezweho muri icyo gihe.

    Ubwo bizihizaga iyi sabukuru, Umunyamabanga wa Alarm Ministries, Gakunzi David yatangaje ko bashima Imana yabanye na bo kuko bitari byoroshye bitewe n'imbogamizi zitandukanye bahuye na zo muri urwo rugendo.

    Ati 'Umusaruro ni mwinshi cyane twaragutse mu buryo bwose, abanyamuryango bariyongereye cyane kuko twatangiye turi icyenda none ubu turi 168 ndetse Imana yaduhaye ubushobozi budufasha kugera ku ntego zacu twari dufite zirimo n'ibikorwa tubasha kugenda dutegura.'

    Gakunzi yagaragaje ko imbogamizi nyinshi bahuraga nazo zishingiye ku babacaga intege bagitangira ariko ko babashije guhangana na zo ndetse kuri ubu bakaba bahagaze neza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda.

    Yagaragaje ko nyuma y'imyaka 25 bagiha ikaze abifuza gufatanya na bo umurimo w'Ivugabutumwa cyane ko bakira buri wese uturutse mu idini iryo ari ryo ryose kuko ari itsinda ritegamiye ku idini runaka.

    Yahishuye ko bashyize imbere ibikorwa bitandukanye bigamije kwagura Ivugabutumwa rya bo birimo no gutangiza Umuryango wa Alarm Ministries muri Amerika.

    Ku wa 31 Werurwe 2024, Alarm Ministries batanze ibyishimo bisendereye gitaramo cyo kwizihiza Pasika cyiswe 'Ewangelia Easter Celebration Concert', cyateguwe n'Umuryango wa Bibiliya mu Rwanda (BSR), hagamijwe gusoza ubukangurambaga bwiswe 'Shyigikira Bibiliya' bwatangijwe mu 2023.

    Iki gitaramo cyatumiwemo abahanzi batandukanye bakunzwe mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana n'amakorali yo mu madini n'amatorero atandukanye; barimo Israel Mbonyi, Zoravo ukomoka muri Tanzania, James na Daniella, Jehovah Jireh,  Shalom Choir ikorera umurimo w'ivugabutumwa mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge n'abandi.  

    Iri tsinda, rigiye gutarama mu gitaramo cyiswe 'Joyous Celebration Live in Kigali' itsinda 'Joyous Celebration' rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y'Epfo ryatumiwe i Kigali mu gitaramo bagiye gukorera muri BK Arena ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Joyous Celebration ni itsinda ry'abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y'uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

    Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi rigizwe n'abaririmbyi barenga 45.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa ‘Bekani Ithemba,’ ‘Alikho Lelifana,’ ‘Awesome is your name,’ ”I Am the winner,’ ‘Who Am I,’ ‘Wenzile,’ ‘Wakhazimula,’ ‘Tambira Jehova,’ ‘Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

    Joyous Celebration itegerejwe mu Rwanda mu gitaramo cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali”. Iki gitaramo cyateguwe na Sion Communication na Zaburi Nshya Events, kizaba tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena. Alarm Ministries iri mu bazaririmba muri iki gitaramo.

    Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise “Joyous Celebration 28 Summer Tour” bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

    Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y’Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

    Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; tariki 29 Ukuboza bataramire mu Rwanda mu Mujyi wa Kigali muri BK Arena, naho tariki 31 Ukuboza bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC.


    Alarm Ministries bagiye kongera gutaramira muri BK Arena ku nshuro ya kabiri muri uyu mwaka


    Bagiye gutaramana na Joyous Celebration mu gihe bizihiza imyaka 25 bamaze mu ivugabutumwa


    Baherukaga muri BK Arena bafasha abakristo kwizihiza Pasika


    Alarm Ministries bategerejwe mu gitaramo kizafasha Abanyarwanda by’umwihariko abemera Imana gusoza neza umwaka wa 2024


    Gentil Misigaro w’izina rikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana na we agiye kugaruka mu Rwanda ku bwa ‘Joyous Celebration Live in Kigali’

    Iki gitaramo cyitezweho gushyira Gospel Nyarwanda ku rwego rutangaje 


    REBA INDIRIMBO “SONGA MBERE” YA ALARM MINISTRIES


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149782/byinshi-kuri-alarm-ministries-itegerejwe-mu-gitaramo-cyamateka-joyous-celebration-live-in–149782.html

  • Kamonyi-Nyamigaya: Umugabo yishwe nabi #rwanda #RwOT

    Nta rupfu rwiza rubaho ariko kandi hari uruza ukarubona mu isura mbi kurusha izindi. Ahagana ku i saa moya z'uyu wa Gatatu tariki 18 Ukuboza 2024, mu Mudugudu wa Rwezamenyo, Akagari ka Kidahwe, Umurenge wa Nyamiyaga, umugabo witwa Mutarambirwa Théoneste w'imyaka 70 y'amavuko, wari Umujyanama w'Ubuhinzi yishwe na Nizeyimana Saveri w'imyaka 42 y'amavuko, akoresheje icyuma n'amabuye.

    Bamwe mu baturage b'aho ibi byabereye, babwiye intyoza.com ko uwishwe yatewe icyuma, atemwa mu muhogo, anahondeshwa amabuye mu mutwe no mu musaya ku buryo wagira ngo ni imodoka yamuciyeho( Ifoto irahari ariko si iyo kwerekanwa). Biranavugwa ko no kubugabo yahageze.

    Hari abavuga ko uyu wishe Nyakwigendera yaba afite ubumuga(uburwayi) bwo mu mutwe, ariko abandi bakabihakana bivuye inyuma bavuga ko ibyo ari amatakirangoyi yazanywe nyuma yo gutabwa muri yombi kuko uyu ari umuntu usanzwe akoresha abakozi akabahemba, akaba kandi ari n'umuntu usanzwe ucuruza kandi agatanga Serivise mu buryo bugaragarira buri wese ko nta kibazo afite.

    Uwamwishe, yamaze gutabwa muri yombi ndetse n'ibimuranga intyoza.com twabashije kubibona ariko kugeza ubwo twakoraga iyi nkuru nta muyobozi mu nzego z'ibanze muri aka gace twabashije kubona ngo agire icyo atubwira, yemwe n'uwo twavuganye wasangaga adashaka kugira icyo abivugaho ariko akavuga ko biteye ubwoba.

    Amakuru intyoza.com dufite agaragaza ko Irangamuntu yasanganywe uyu ukekwaho kwica nyakwigendera, imyirondoro iriho idahuye n'imyirondoro yatanzwe. Gusa na none, amakuru ni uko uwishwe n'uwamwishe bivugwa ko bari abaturanyi nubwo imvano y'uru rupfu cyangwa icyo bapfuye bitaramenyekana.

    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/18/kamonyi-nyamigaya-umugabo-yishwe-nabi/

  • Knowless agiye gutaramira urubyiruko rwa Kiga… – #rwanda #RwOT

    Ibi bitaramo bisanzwe biba kabiri mu kwezi. Ndetse, bihuriza hamwe abanyarwenya bakomeye mu Rwanda ndetse n'abo mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. 

    Muri uyu mwaka, abanyarwenya bakomeye basusurukije abantu, ndetse ni na bwo habayemo igitaramo cyo kwizihiza imyaka ibiri ishize bitegurwa.

    Bisanzwe bibera muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, ari naho Knowless azatamira abakunzi be tariki 26 Ukuboza 2024.

    Azatanga ikiganiro mu gace ko kuganira n'umutumirwa kazwi nka 'Meet me Tonight', ndetse azahabwa n'umwanya wo gutaramira abakunzi be.

    Azabataramira nyuma y'iminsi micye ishize avuye i Kampala muri Uganda, aho yataramiye amagana y'abantu mu gitaramo yahuriyemo na Vampino bakoranye indirimbo 'Byemere' imaze imyaka 13 isohotse.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Knowless yavuze ko azagaruka cyane ku rugendo rwe rwo gukora umuziki, ibicantege yahuye nabyo, ndetse agire inama urubyiruko uburyo bakwiye kwitwara mu buzima, no gusoza neza umwaka.

    Yavuze ko yiteguye kubataramira, ndetse no kubaganiriza. Ati 'Ibintu bizabera hariya ni agaseke gapfundikiye. Icyo nzicyo ni uko nishimiye kuzaba ndi mu gitaramo cy'abashimye, kuri uriya munsi, ariko ibintu byose birashoboka, yaba ari ukubaririmbira, kubaganiriza n'ibindi.'

    Muri uyu mwaka, Gen-z Comedy yahaye cyane urubuga rw'abanyarwenya bo mu Rwanda barigaragaza barimo 'Pilate', 'Umushumba', Rusine Patrick, Kadudu, Kampire na Manzere, Eric w'i Rutsiro n'abandi. 

    Ariko kandi banatumiye abanyarwenya mpuzamahanga nka Kigingi wo mu Burundi, Dr Okello wo muri Uganda n'abandi banyuranye.

    Butera Knowless yatumiwe muri Gen-Z Comedy, nk'umutumirwa uzaba uherekeje 2024 y'ibi bitaramo

    Knowless yatangaje ko yiteguye kuganiriza no gutaramira urubyiruko rwitabira ibi bitaramo 

    Iki gitaramo kizaba ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024 muri Camp Kigali, ari nacyo cya nyuma muri uyu mwaka 


    Knowless yaherukaga i Kampala mu gitaramo yakoreye nyuma y’imyaka irindwi ishize 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OYA SHAN’ YA BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149779/knowless-agiye-gutaramira-urubyiruko-rwa-kigali-mu-gusoza-2024-149779.html

  • Jimmy Mulisa yavuze ku gusezererwa kw’abakinn… – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu kiganiro n’itangazamakuru cyabaye kuri uyu Wa Gatatu taliki ya 18 Ugushingo 2024.

    Jimmy Mulisa usanzwe ari umutoza w’ungirije mu Mavubi ariko kuri ubu akaba ari umutoza mukuru bitewe nuko Torsten Frank Spittler yagiye mu kiruhuko,yavuze ko bagabanyije abakinnyi mu Mavubi nyuma y’uko babisabwe ndetse ko abo basigaranye aribo babonye bazabafasha.

    Ati” Tugitangira umwiherero hari ubutumwa nahaye abakinnyi ko iyo ugeze mu ikipe y’Igihugu hari indangagaciro z’umukinnyi w’ikipe y’igihugu uba ugomba gukurikiza ,mbibutsa nyine ko hari ibyo bagomba gukurikiza harimo ikinyabupfura, imbaraga berekana mu kibuga n’ibindi bitandukanye 

    Rero twabahamagaye nyine twizera ko bafite ibintu bitandukanye,bakwiye kuba barahamagawe ariko twabisabwe n’abayobozi ko tugomba kugabanya abakinnyi. 

    Urareba abakinnyi batandukanye,abazagufasha,abo twakuyemo ngira ngo twabonye ko abasigaye aribo bashobora kudufasha muri uyu mukino tuzakina na Sudani y’Epfo”.

    Yaguritse ku kibazo cye na Yves Rwasamanzi bivugwa ko yanze kuba umwungiriza we, avuga ko nawe yabonye yandika ku rubuga rwa Whatsapp ko atazaboneka.

    Yagize ati ” Umutoza Mukuru ntabwo yari ahari hari ibyo twaganiriye ngira ngo na Yves Rwasamanzi yari arimo,mu byo twaganiriye harimo kugira ngo dutegure n’uyu mukino. Ajya kugenda yaratuganirije atubwira ukuntu tuzakurikirana uyu mukino. 

    Bigeze mu mwiherero byabaye ngombwa ko ntanga gahunda y’uko tuzategura uyu mukino gusa nyuma ntungurwa no kubona ubutumwa ku rubuga rwa Whatsapp avuga ko atazaboneka ndetse atubwira ngo tugerageze turebe ukuntu dutsinda umukino ni ibyo”.

    Jimmy Mulisa yasabye Abanyarwanda ko bazabashyigikira ndetse anavuga ko afite icyizere ko Amavubi azitwara neza bijyanye n’uko amaze iminsi yitwara.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere y’uko ku munsi w’ejo ku wa Kane tariki 19  yerekeza muri Sudani y’Epfo.

     Amavubi azakina na Sudani y’Epfo tariki ya 22 mu ijonjora rya nyuma ry’imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024).

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149788/jimmy-mulisa-yavuze-ku-gusezererwa-kwabakinnyi-mu-mavubi-no-ku-kibazo-cye-na-rwasamanzi-vi-149788.html

  • Chur International igeze kure imyiteguro yi… – #rwanda #RwOT

    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali ni korali igizwe n'abaririmbyi b'ingeri zinyuranye bakora umurimo wo kuririmba indirimbo cyane cyane zizwi nka 'Classic', 'Opera' ndetse n'izindi zitandukanye ziririmbwa muri muzika inogeye amatwi mu ndwunge rw'amajwi atandukanye. 

    Iyi korali itegura buri mwaka igitaramo kimenyerewe ku izina rya 'Christmas Carols Concert 2025. Icy'uyu mwaka kizaba ku wa Gatandatu tariki 22 Ukuboza muri Kigali Marriot Hotel guhera saa kumi n'ebyiri z'umugoroba.

    Ibiciro by'iki gitaramo byashyizwe mu byiciro bitandukanye gusa binogeye buri wese, aho ukoresheje ikoranabuhanga ushobora kugura itike (ticket) unyuze kuri kuri www: https://erg.t-g.cc/p/5466 kandi ku munsi w'igitaramo ny'irizina abazitabira bazabasha kubona itike mu buryo bworoshye.

    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali kandi ni Umuryango utegamiye kuri Leta kandi udaharanira inyungu ufite intego zo kuzamura impano zitandukanye muri muzika yanditse ku manota mu Rwanda.

    Muri izo mpano aha twavuga nko: Guha urubuga Abahanzi bato b'umuziki wanditse bakagaragaza impano zabo, kuzamura impano z'abacuranzi b'umuziki wanditse, kwigisha no gutoza amajwi agororotse yihariye y'injyana izwi nka 'Classic' ndetse na 'Opera' n'izindi nyinshi (Vocal trainings), kuzamura impano z'abayobozi b'indirimbo ndetse n'izindi nyinshi zitandukanye n'ibindi.

    Usibye igitaramo 'Christmas Carols Concert' bari kwitegurwa ubu, Chœur International de Kigali imenyereweho umwihariko wo gutegura igitaramo ngarukamwaka cya 'Sait Valentin' nacyo gikundwa cyane.

    Mu bindi byihariye wamenya kuri Chœur International de Kigali muri make ni uko izwiho ubuhanga bwo gusubiramo zimwe mu ndirimbo zisanzwe zikunzwe ariko zigakorwa ku buryo bwa Classic cyangwa opera.

    Baherutse gukora igitaramo gikomeye baririmba basubiramo indirimbo zirimo nka 'Bana' ya Chriss Eazy na Shafy, 'Fou de Toi' ya Element, Bruce Melodie na Ross Kana, 'Formidable' ya Stromae, 'Byanze ya Chistopher n'izindi nyinshi.

    Chœur International de Kigali kandi iherutse kwegukana umwanya wa Mbere muri Africa mu cyiciro cya 'Mass Choir Competition' aho yahigitse korali zitandukanye zari zihanganye muri zo twavuga nka Symphoneous Chorale Acra (Ghana), Chorale de Kigali (Rwanda), n'izindi, aho hari mu marushanwa nyafrica yabereye i Kigali muri 2022 yari yiswe 'Africa Choir and Gospel Championship' yabereye mu Intare Conference, babasha kwegukana umwanya wa Kabiri.


    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali yatangaje ko igeze kure imyiteguro y'igitaramo cyayo tariki 22 Ukuboza 2024


    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali bavuze ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli
     

    Chœur International et Ensemble Instrumental de Kigali yavuze ko mu gitaramo nk'iki ngaruka mwaka, bita cyane ku muziki wa Classic na Opera

        

    Mu bihe bitandukanye, iyi korali yagiye itegura ibitaramo nk'ibi, ndetse n'ibyo kwizihiza Saint Valentin 

    Mu 2023, iyi korali yakoze igitaramo cya Saint Valentin, iririmba nyinshi mu ndirimbo z'abahanzi bagezweho

         

    Choeur International yahize izindi yegukana umwanya wa mbere mu irushanwa rikomeye  ryabereye mu Intare Conference Arena

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ZIGIZE ALBUM YA CHOEUR INTERNATIONAL

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149787/choeur-international-igeze-kure-imyiteguro-yigitaramo-cya-noheli-mu-gihe-habura-iminsi-mba-149787.html

  • Amavubi afite icyizere yakoze imyitozo ya nyu… – #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatatu taliki ya 18 Ukuboza ni bwo Amavubi yakoze iyi myitozo ya nyuma kuri Kigali Pelé Stadium.

    Biteganyijwe ko ko ikipe y’igihugu izahaguruka ku kibuga cy’indege i Kanombe ejo Saa yine za mu gitondo ikazagera muri Sudani y’Epfo saa cyenda z’umugoroba aho izahita inakora imyitozo kuri uyu munsi.

    Amavubi azakina n’ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo tariki ya 22 mu mukino ubanza w’ijonjora rya nyuma ry’imikino ya Shampiyona Nyafurika ihuza abakina mu bihugu byabo imbere (CHAN 2024). Ni mu gihe umukino wo kwishyura wo uzakinwa tariki ya 29 Ukuboza 2024 muri Stade Amahoro.

    Jimmy Mulisa uri gukora nk’umutoza mukuru w’Amavubi kuri ubu yavuze ko biteguye kubona intsinzi muri Sudani y’Epfo bijyanye nuko ikipe y’igihugu imaze iminsi yitwara.

    Kapiteni Muhire Kevin nawe yavuze ko biteguye neza ndetse ko icyo bashyize imbere ari ukwitwara neza mu mikino ibiri bagiye gukina.

    Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma mbere yuko yerekeza muri Sudani y’Epfo 

    Ushaka kureba amafoto menshi yaranze imyitozo ya nyuma y’Amavubi mbere yuko yerekeza muri Sudani y’Epfo nyura hano

    AMAFOTO: Serge Ngabo-InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149797/amavubi-afite-icyizere-yakoze-imyitozo-ya-nyuma-mbere-yuko-yerekeza-muri-sudani-yepfo-amaf-149797.html

  • Polisi yafashe abantu 16 bakekwaho kuba inyuma y'ubujura bw'inka bwayogoje abaturage – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwereka itangazamakuru aba bagizi ba nabi, cyabaye ku wa Gatatu, tariki ya 18 Ukuboza 2024 kuri sitasiyo ya Polisi i Remera.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface wari uyoboye iki gikorwa yavuze ko aba bajura batangiye gukurikiranwa muri Nzeri 2024.

    Muri 16 berekanywe, barimo uwitwa Uwizeyimana Eugène uzwi nka Sekompa wari ubahagarariye ari nawe wateguraga ibikorwa byose.

    Uyu mugabo yabagaga inka, aho yari amaze kugeza mu 100 yabaga yibye muri Gasabo na Gakenke. Yakoranaga n'abamurangiraga ingo zoroye inka bazwi ku izina ry'abatenezi cyangwa abasheretsi.

    Nyuma yo kurangirwa, yajyaga kwiba inka mu ijoro aherekejwe n'abasore bato yakuye Nyabugongo basanzwe bikorera imizigo. Iyo bibye bayijyanaga mu ishyamba akayibaga ayiziritse ku giti, aho yakuragaho inyama ashoboye ikindi gice akagisiga mu ishyamba.

    Nyuma yashyiraga izo nyama mu mufuka, wa musore akazikorera akazigeza ku muhanda, aho yasangaga umumotari (bakorana) akazishyira undi ucuruza inyama (boucherie) nawe akazigemura muri restaurant n'utubari dutandukanye.

    Uyu mugabo yafashwe nyuma y'aho uwamutwazaga inyama yabaga amaze kubaga witwa Iradukunda, igitondo kimwe yahuraga n'abaturage yuzuye amaraso ndetse ahumura inyama, bamubajije aho avuye arya iminwa bityo bahamagara inzego z'umutekano.

    Si ubwa mbere Sekompa ahaniwe ubujura kuko yigeze kugororerwa Iwawa, aho yamaze umwaka ndetse yanafunzwe imyaka ibiri mu igororero rya Mageragere.

    Umuvugizi wa Polisi y'Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yatangaje ko atari aba 16 gusa bari muri ubu bugizi bwa nabi kuko hari n'undi ruharwa ukomeje gushakishwa witwa Uwitonze Jean Paul nawe wiba inka, akazibagira munsi y'urugo rwe mu rutoki.

    ACP Rutikanga yaburiye kandi abagikomeje ubu bugizi bwa nabi by'umwihariko mu Ntara y'Amajyepfo ndetse n'ahandi mu gihugu.

    Yanasabye kandi abaturage kugura inyama zuzuje ubuziranenge ndetse no gutinyuka bagatanga amakuru, yewe n'abayobozi b'inzego z'ibanze bakaba inyangamugayo kugira ngo ubu bujura bucike burundu.

    Ingingo ya 224 y'itegeko riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange, ivuga ko uhamwe n'icyaha cyo gushyiraho umutwe w'abagizi ba nabi cyangwa kuwujyamo, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10.

    Naho ingingo ya 166 y'iri tegeko ivuga ko uhamwe n'icyaha cy'ubujura we ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka ibiri, n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva kuri miliyoni 1 Frw ariko atarenze miliyoni 2 Frw, imirimo y'inyungu rusange mu gihe cy'amezi atandatu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Ni mu gihe ingingo ya 190 y'iri tegeko ivuga ko uhamwe n'icyaha cyo gufata nabi amatungo yororerwa mu rugo, kuyakomeretse cyangwa kuyica, ahanishwa igifungo kitari munsi y'amezi atandatu ariko kitarenze umwaka umwe n'ihazabu y'ibihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Polisi y’Igihugu yerekanye abajura 16 bakekwaho kwiba inka z’abaturage

    Aba bakekwaho gukorera ubu bujura mu turere twa Gakenke, Gasabo, Gicumbi na Nyarugenge

    Umuvugizi wa Polisi y’Igihugu, ACP Rutikanga Boniface yasabye abaturage gutanga amakuru ndetse no kugura inyama zujuje ubuzirantenge kugira ngo ubu bujura bucike


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yerekanye-16-bakekwaho-kuba-inyuma-y-ubujura-bw-inka-bumaze-igihe

  • U Rwanda rwiyemeje guhangana n'ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga – #rwanda #RwOT

    Abakoresha ikoranabuhaga by'umwihariko imbuga nkoranyambaga bariyongera umunsi ku wundi., bikajyana n'uko ihohoterwa rikorerwa abantu binyuze ku ikoranabuhanga ryiyongera uko bukeye n'uko bwije.

    Ihohoterwa rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga rikunda kwibasira abagore n'abakobwa. Ubushakashatsi bwakozwe n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Mibereho Myiza y'Abaturage (UNFPA) bwagaragaje ko 33% by'abagore bahuye n'ihohoterwa rikorerwa ku mbuga nkoranyambaga mu 2023.

    Ubukangurambaga bwatangijwe ku wa 16 Ukuboza 2024, bwiswe 'My Digital Space Should Be Safe' bugaragaza umuhate u Rwanda rufite wo kurwanya iri hohoterwa mu buryo bwimbitse.

    Umuyobozi uhagarariye UNFPA mu Rwanda, Dr. Olugbemiga Adelakin, yavuze ko ikoranabuhanga rigomba gukoreshwa mu bikorwa biganisha abaturage ku iterambere, rikareka kugirwa igikoresho cyo guharabika no gukomeretsa.

    Ati 'Twese tugomba gufatanya kugira ngo duharanire umutekano w'ikoranabuhanga by'umwihariko imbuga nkoranyambaga, kuko urubuga rutekanye rwubaka umuryango utekanye.'

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Mireille Batamuliza, yashimangiye ko uburenganzira bwa muntu ku mbuga nkoranyambaga ari ntayegayezwa kandi bugomba kubahirizwa kuko bitagenze uko byagiza byinshi.

    Ati 'Ihohoterwa ryo kuri murandasi rinyuranyije n'uburenganzira bwa muntu kandi rigira ingaruka zikomeye ku buzima bw'abakiri bato, bikanatuma bamwe bahura n'agahinda gakabije cyangwa bamwe bakiyahura.'

    Umuyobozi muri RURA, Charles Gahungu, yavuze ko hari kuvugururwa amategeko kugira ngo ibikorerwa kuri murandasi bigenzurwe neza, abakora ihohotera bakumirwe ku buryo batazongera kubona urwaho rwo kubangamira abandi.

    Umuyobozi Ushinzwe Uburinganire n'Uburenganzira bwa Muntu muri UNFPA Rwanda,Thérèse Karugwiza, yari mubitabiriye iki gikorwa cyo gutangiza ubu bakangurambaga

    Umunyamabanga Uhoraho muri MIGEPROF, Mireille Batamuliza, yashimangiye ko uburenganzira bwa muntu ku mbuga nkoranyambaga bugomba kubahirizwa

    Abatanze ibiganiro bose bagaragaje ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza zakubaka aho gusenya

    Dr. Olugbemiga Adelakin, uhagarariye UNFPA mu Rwanda yavuze ko ikoranabuhanga atari iryo guharabikana ahubwo ryagakwiye kudufasha mu iterambere

    Habayeho n’ibiganiro nyungurabitekerezo birebera hamwe uburyo bwo guhashya ihohoterwa

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abantu bo mu nzegi zinyuranye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwiyemeje-guhangana-n-ihohoterwa-rikorerwa-ku-mbuga-nkoranyambaga

  • Igitaramo cya Fireman i Dubai cyasubitswe hab… – #rwanda #RwOT

    Uyu muraperi yari agiye gutaramira muri uriya Mujyi ku nshuro ye ya mbere. Abisikana n'abandi baraperi bagiye bahataramira mu bihe bitandukanye, ahanini biturutse ku busabe bw'abanyarwanda n'abandi bahatuye. 

    Ni igitaramo yagombaga kuririmbamo tariki 28 Ukuboza 2024, kikabera mu kabyiniro ka Matrix Club, ari naho hasanzwe habera ibitaramo bitumirwa cyane cyane abaraperi bo mu Rwanda, nk'imwe mu ntego abahakorera bihaye.

    Batman utegura ibi bitaramo, yabwiye InyaRwanda ko igitaramo cya Fireman kitazaba muri uyu mwaka, kuko hari ibyo bakiri gutegura, bakaba barahisemo ko kizaba mu 2025.

    Yavuze ati 'Igitaramo cya Fireman cyasubitswe. Twahisemo kukimurira umwaka utaha, ari nabwo tuzatangaza amatariki y'igihe kizabera. Kizaba umwaka utaha, tukaba rero twiseguye ku bakunzi bacu, ndetse na ba Firema bose. Ariko umwaka utaha bakaba bahishiwe byinshi kandi byiza. Turabifuriza umwaka Mushya Muhire.'

    Itariki y'iki gitaramo, yari yahuriranye n'igihe cy'aho abantu bamwe bava mu bihugu babarizwamo bakajya iwabo, ibyari gutuma Firema atabona abantu benshi, bityo hatekerezwa ko cyashyirwa ku itariki y'igihe abantu bazaba bagarutse mu Mujyi wa Dubai.

    Bitangajwe ko gisubitswe, mu gihe haburaga iminsi 13. Ariko kandi uyu muraperi anategerejwe mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' kizaba ku wa 27 Ukuboza 2024 kuri Canal Olympia.

    Fireman aherutse gushyira ku isoko Extended Play (EP) ye ya mbere yise 'Bucyanayandi', nyuma y'indirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, yaba iyo yaririmbyeho ari wenyine, ndetse n'izo yahuriyemo n'abandi.

    Ushingiye ku baraperi babarizwa muri Tuff Gang, Fireman yariwe muraperi utari wagataramiye i Dubai, kuko yaba Green P, P-Fla na Bull Dogg bose bataramiye i Dubai.

    Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba inyana ya Rn'B aho yitwaga izina rya Gintwd.

    Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

    Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

    Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n'uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

    Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni 'Ibyanjye ndabizi' aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka 'Nyita tuff', 'impande zanjye ni umwanda', 'Ndabura', 'Bana bato' n'izindi.

    Fireman yakoranye n'abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka 'Inkovu z'amateka' ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n'abandi.

    Fireman wagombaga gutaramira mu Mujyi wa Dubai yamenyeshejwe ko igitaramo cye kimuriwe mu 2025

    Igitaramo cya Fireman cyasubitswe ahanini biturutse mu kuba, hari ibikiri gutegurwa no kuba hari bamwe mu bantu b'i Dubai bagiye mu biruhuko
    Fireman ni we muraperi wenyine usigaye atarakorera igitaramo mu Mujyi wa Dubai 

    Igitaramo cya Fireman cyasubitswe habura iminsi 13, ngo ataramire abakunzi be 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA EP ‘BUCYANAYANDI’ Y'UMURAPERI FIREMAN


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149780/igitaramo-cya-fireman-i-dubai-cyasubitswe-habura-iminsi-13-149780.html

  • Israel Mbonyi, Chryso Ndasingwa, Tonzi na Med… – #rwanda #RwOT

    U Rwanda, rufite abahanzi bafite umuhamagaro n'impano byo guhanga ibihimbano by'umwuka bagafasha abakristo kurushaho kwegerana n'Imana no gukuza ubusabane bwabo na yo kuko buriya abahanzi ni bo bantu babasha kuvuga amarangamutima y'abantu muri rusange kandi mu buryo bunoze.

    Mu bahanzi bamaze kwamamara mu kuririmba indirimbo zaririmbiwe Imana, harimo abafatwa nk'abahanzi beza cyane kurusha abandi bijyanye n'ibyo bamaze gushyira hanze muri uyu mwaka, ibitaramo bakoze cyangwa ibindi bikorwa byose biteza imbere umuziki bakora.

    N'ubwo ubaruye umubare wabo bose ushobora gusanga ari munini cyane, uyu munsi InyaRwanda yaguteguriye 10 muri bo ndetse na bimwe mu bikorwa bakoze muri uyu mwaka.

    1.     Israel Mbonyi

    “>

    Uwavuga ko uyu mwaka wabaye uw'amata n'ubuki ku muramyi Israel Mbonyi ntiyaba abeshye. Muri uyu mwaka wa 2024, uyu muramyi yakoze ibitaramo bitandukanye byitabiriwe ku rwego rwo hejuru haba ibyo yatumiwemo mu Rwanda n'ibyo yakoreye mu mahanga.

    Nko ku wa 3 Ugushyingo 2024, Israel Mbonyi wari umaze iminsi mu gihugu cya Tanzania aho yakoreye ibitaramo bibiri, yabisoreje ku cyo yakoreye ahitwa 'Leaders club' ahari hakoraniye abarenga ibihumbi 10.

    Israel Mbonyi yataramiye muri Tanzania nyuma yo kuzenguruka ibihugu birimo u Burundi, Kenya na Uganda.

    Kuri ubu, uyu muramyi ukunzwe cyane mu Rwanda no mu Karere ndetse ku Isi hose muri rusange, ari gutegurira abakunzi b'umuziki we mu Rwanda igitaramo giteganyijwe kubera muri BK Arena ku wa 25 Ukuboza 2024.

    2.     Chryso Ndasingwa

    “>

    Amashimwe ni yose kuri Chryso Ndasingwa nyuma yo gukorera igitaramo cy'amateka muri BK Arena, inyubako ubusanzwe yubahwa na buri muhanzi bitewe n'uko ijyamo umubare munini w'abakunzi b'umuziki.

    Chryso Ndasingwa uri mu bahanzi bashya mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, igitaramo cye cya mbere yanakimurikiyemo album ye ya mbere yise 'Wahozeho'.

    Ni igitaramo cyitabiriwe cyane, BK Arena izura, bitunga abantu benshi na cyane ko bwari bwa mbere yari akoze igitaramo. Aya mateka Chryso Ndasingwa yayakoreye imbere y'umubyeyi we n'abavandimwe be.

    Usibye aka gahigo yaciye, Chryso yakoze indirimbo zakunzwe cyane muri uyu mwaka, ndetse ataramira no mu gihugu cy'u Burundi ku nshuro ya mbere aho yavuye yiyemeje kuhategura igitaramo cye bwite.

    3.     Meddy

    “>

    Meddy uri mu bahanzi bashya muri Gospel ariko bagaragaza umuhate udasanzwe mu kwagura Ubwami bw’Imana, yakoreye igitaramo cye cya mbere muri Canada mu ruhererekane rw'ibyo azahakorera.

    Iki gitaramo cyabereye mu Mujyi wa Montreal ku wa 14 Ukuboza 2024. Ni igitaramo yakoze kiri mu byo amaze iminsi akora nyuma yo gutangaza urugendo rwe rushya mu muziki, aho yiyeguriye Imana.

    Biteganyijwe ko kandi kuri uyu wa 15 Ukuboza bikomereza mu Mujyi wa Toronto, naho ku wa 22 Ukuboza 2024 bikazakomereza mu Mujyi wa Ottawa. Ni mu gihe ibindi bitaramo biteganyijwe kubera mu mijyi nka Vancouver na Edmonton.

    Ibi bitaramo Meddy ari gukorera muri Canada, biri mu mujyo w'ibyo amazemo iminsi muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, aho ari kuririmba indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana anatanga ubuhamya ku rugendo rwe rwo gukizwa.

    Meddy yaherukaga gukorera igitaramo nk'iki muri Leta ya Maine mu Mujyi wa Portland mu mpera za Nzeri 2024.

    4.     Prosper Nkomezi

    “>

    Umuramyi Prosper Nkomezi uri mu bagezweho muri iki gihe mu Rwanda mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, yashyize hanze album ebyiri icyarimwe.

    Ni mu gitaramo cyabaye kuri iki Cyumweru tariki 12 Gicurasi 2024. Yahuriyemo n'abandi bahanzi batandukanye barimo Serge Rugamba wabimburiye abandi, Gaby Kamanzi, Bosco Nshuti ndetse na Adrien Misigaro.

    Iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali yagikoze nyuma y'imyaka itanu, cyane ko yaherukaga gutegura ikindi nk'iki mu 2019 ubwo yamurika album yise 'Sinzahwema'.

    'Nzakingura' na 'Nyigisha' ni album ebyiri yamurikiye icyarimwe. 'Nzakingura' ni iya kabiri Prosper Nkomezi yakoze mu 2021 gusa ntiyagira amahirwe yo kuyimurika bitewe n'ibihe bya Covid-19 byari byarugarije Isi.

    Prosper Nkomezi aherutse kuvuga ko yanyuzwe bikomeye n'uburyo igitaramo yakoreye i Kampala muri Uganda cyagenze yaba mu bwitabire ndetse n'uko abakunzi b'umuziki we bamweretse urukundo, anaboneraho gushimira bagenzi be bo muri iki gihugu bitabiriye.

    Ni igitaramo cyabereye ahitwa 'The Plaza Auditorium' iherereye ku muhanda werekeza i Jinja ku wa 7 Nyakanga 2024.

    5.     Tonzi

    “>

    Nyuma y'imyaka 10 badahurira ku rubyiniro rumwe abahanzikazi Aline Gahongayire, Uwitonze Clementine uzwi nka Tonzi, Gaby Kamanzi na Phanny Wibabara bagize itsinda The Sisters bahuje imbaraga na Liliane Kabanza bataramira abakirisito b'amadini atandukanye bizihije Pasika hamurikirwa album nshya ya Tonzi yise 'Respect'.

    Ni mu gitaramo cyanyuze benshi bari bahuriye muri Crown Conference Hall iri i Nyarutarama mu ijoro ryo ku wa 31 Werurwe 2024.

    Tonzi n'abahanzi 15 bakoranye indirimbo zigize iyi album bakase umutsima ushushanyijeho indirimbo 15 ziyigize n'amagambo 'Respect' izina yayitiriye.

    6.     Ben & Chance

    “>

    Muri uyu mwaka, abaramyi Ben na Chance bakunzwe bihebuje muri iyi minsi mu ndirimbo bise “Zaburi Yanjye” bakoreye igitaramo gikomeye muri Canada, berekwa urukundo urukundo rwinshi dore ko amatike yose yacurujwe agashira.

    Aba baramyi bazwiho kwandika indirimbo zishingiye ku buhamya bw’ibyo babonesheje amaso yabo dore ko banyuze mu bikomeye birimo kubona urubyaro nyuma y’igihe kinini bategereje, ni ubwa mbere bataramiye muri Canada nyuma y’imyaka 7 bamaze mu muziki nka Couple. Bataramiye muri Canada bigizwemo uruhare na Ev. Willy Gakunzi wabatumiye.

    Iki gitaramo cyiswe “Let’s Worship Together with Ben and Chance” cyabereye muri Ottawa tariki 27 Mata 2024. Cyateguwe na Willy Gakunzi abinyujije mu muryango we w’ivugabutumwa witwa Heart of Worship In Action Foundation. Cyabimburiye ibindi byinshi aba baramyi bakoreye muri iki gihugu mu byiswe ‘Canada Tour’. 

    7.     Papi Clever & Dorcas

    “>

    Papi Clever n'umugore we Dorcas Ingabire bakoze igitaramo gikomeye bise ‘Made in Heaven’ cyitabiriwe ku bwinshi, Papi Clever atangarizamo ko ibitaramo byabo byose bizajya biba ari ubuntu.

    Ku mugoroba wo ku Cyumweru, tariki ya 10 Ugushyingo 2024 ni bwo abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana bahuriye i Rusororo ku Intare Conference Arena mu gitaramo cya Papi Clever na Dorcas cyiswe “Made in Heaven Live Concert”.

    Iki gitaramo cyaranzwe n’ubwitabire bwo ku rwego rwo hejuru na cyane ko kwinjira byari ubuntu. Abitabiriye, babashije kwiyumvira ubuhanga bwa Papi Clever na Dorcas bakunzwe cyane mu ndirimbo zitandukanye ziganjemo izo mu gitabo basubiranamo ubuhanga.

    Ni igitaramo cyabaye n'ubundi aba baramyi bamaze iminsi mu mashimwe abyibushye yo kwibaruka umwana wa gatatu. Bakoze iki gitaramo nyuma y’iminsi micye bavuye gutaramira muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Tuyizere Pierre Claver [Papi Clever] aririmbana n’umugore we Ingabire Dorcas mu itsinda bise Papi Clever & Dorcas rikunzwe bikomeye mu Rwanda ndetse no mu Karere ka Afrika y’Uburasirazuba. Aba bombi bamaranye imyaka 5 babana kuko barushinze mu 2019. Nyuma y’ubukwe bwabo ni bwo batangiye kuririmbana nk’umugabo n’umugore.

    Papi & Clever na Dorcas bafite umwihariko wo kuririmba indirimbo zo mu gitabo mu buryo bwihariye ndetse bagakora n’izabo bwite, bafite igikundiro cyinshi mu muziki. Bigaragazwa n’ukuntu indirimbo zabo zikunzwe cyane ndetse n’ibitaramo batumirwamo. Bakubutse mu ivugabutumwa muri Amerika, akaba ari nyuma y’amezi macye bataramiye Burayi.

    8.     Bosco Nshuti

    “>

    Bosco Nshuti ukunzwe mu ndirimbo zinyuranye zirangajwe imbere na “Ibyo Ntunze”, yashyize mu bikorwa ibyo yasezeranyije Abanyarwanda,  aho yavuze ko mu mwaka wa 2024 nta gahunda afite yo kwicisha irungu abakunzi be kuko ateganya kubaha indirimbo ku bwinshi. Aragira ati “Hanyuma, 2024 harimo byinshi bitandukanye ariko cyane cyane kubaha indirimbo nshya kandi nyinshi”.

    Bosco Nshuti yatangiye kuririmba cyera akiri muto, ahera mu makorali ariko by'umwihariko atangira kuririmba ku giti cye mu 2015. Akunzwe mu ndirimbo zirimo “Ibyo Ntunze”, “Umutima”, “Utuma nishima”, “Ngoswe n’ingabo”, “Uranyumva”, “Ntacyantandukanya”, “Nzamuzura”, “Ni wowe”, “Dushimire”, “Isaha y’Imana” na “Ni muri Yesu” n’izindi.

    9.     Jado Sinza

    “>

    Muri uyu mwaka, nibwo umuramyi akaba n’umukinnyi wa Filime za Gikristo, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu uzwi nka Jado Sinza, yasezeranye kubana akaramata n’umukunzi we Esther Umulisa bamaze imyaka 8 bakundana.

    Ku wa Kane tariki 05 Nzeri 2024, ni bwo Jado Sinza na Esther Umulisa bemerewe n’amategeko ya Leta y’u Rwanda kubana nk’umugabo n’umugore mu muhango wabereye mu Murenge wa Kimironko mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, aba bombi bari bagaragiwe n’abarimo Bosco Nshuti, Josue Shimwa na Neema Marie Jeanne mukuru wa Esther Umulisa.

    Nk’uko byari muri gahunda yabo, kuri uyu wa 21 Nzeri 2024 bakoze ubukwe bwo gusaba no gukwa ndetse banasezerana imbere y’Imana mu rusengero rwa ADEPR Remera.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka kandi, nibwo Jado Sinza akoze igitaramo gikomeye yise “Redemption Live Concert” cyabereye muri Camp Kigali kuwa 17 Werurwe 2024. Ni igitaramo yari yatumiyemo umuramyi witwa Zoravo ukomoka muri Tanzania.

    Nyuma y’ibitaramo bibiri amaze gukorera muri Dove Hotel, umuramyi Jado Sinza yateye intambwe ikomeye akorera igitaramo muri Camp Kigali cyitabiriwe n’ibyamamare bitandukanye by’umwihariko abamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana hano mu Rwanda harimo Aline Gahongayire, Tonzi, Gaby Kamanzi n’abandi.

    Ni igitaramo Jado Sinza yakoze nyuma y’iminsi myinshi acyitegura ndetse anafatiramo amwe mu mashusho y’indirimbo ze ateganya gusohora mu minsi ya vuba aha. Muri iki gitaramo, Jado Sinza yagaragaje album ye yise “Inkuru y’agakiza” ndetse Umushumba Mukuru w’itorero rya ADEPR, Rev Isaie Nayizeye, ayiha umugisha.

    10. Vestine na dorcas

    “>

    Muri uyu mwaka, itsinda ry'abahanzikazi b'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Vestine na Dorcas basohoye amashusho y'indirimbo yabo bise 'Neema' iri mu giswahili. Yabaye iya mbere iri muri uru rurimi bakoze nyuma y'imyaka itatu ishize bari mu muziki.

    Muri iki gihe abahanzi b'indirimbo zisubiza intege mu bugingo, bashyize imbere gukora ibihangano byubakiye ku rurimi rw'Igiswahili ahanini bitewe n'uko ari ururimi ruvugwa n'umubare munini w'abatuye Isi, kandi biganje cyane mu bihugu byo mu Karere k'Afurika y'Iburasizuba.

    Usibye 'Neema,' aba bahanzikazi bashyize hanze izindi nzirimbo zirimo iyo bise 'Ihema' ndetse n'iyitwa 'Iriba.'

    Vestine na Dorcas bamenyekanye cyane binyuze mu ndirimbo ziri kuri Album yabo ya mbere bise 'Nahawe Ijambo' zanditswe na Niyo Bosco bakoranye igihe kinini akibarizwa muri MIE. Iriho indirimbo nka 'Si Bayali', 'Ibuye', 'Arakize', 'Simpagarara', 'Adonai', 'Papa', 'Nzakomora' n'izindi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149774/israel-mbonyi-chryso-ndasingwa-tonzi-na-meddy-mu-baramyi-baryohewe-numwaka-wa-2024-video-149774.html