Blog

  • Abakozi ba Amazon bateguje imyigaragambyo ikaze – #rwanda #RwOT

    Ni imyigaragambyo abo bakozi bateguye nyuma y'uko ubuyobozi bw'Umuryango uharanira uburenganzira bw'abakozi uzwi nka 'International Brotherhood of Teamsters:IBT' utangaje ko iki kigo cyashinzwe n'Umunyemari Jeff Bezos cyanze kuganira n'abakozi bacyo ku bijyanye no kunoza amasezerano y'akazi, gutanga imishahara myiza no kunoza uburyo bakora.

    IBT yatangaje ko abakozi ba Amazon bo mu mijyi nka New York, Skokie muri Leta ya Illinois, Atlanta, San Francisco na Southern California biteguye kujya mu myigaragambyo.

    Iryo huriro rivuga ko rizaba rihagarariye abakozi ibihumbi 10 bamwe bafatwa nka ba nyakabyizi, bo mu maduka atandukanye ya Amazon muri Amerika ndetse n'abandi bafite amasezerano yemewe y'umurimo bose bazitabira imyigaragambyo.

    Icyakora ni ibirego Amazon ihakana, umuvugizi wayo, Kelly Nantel yavuze ko ari uguharabika ikigo, ibintu yise ko bidakwiriye.

    Ati 'Ukuri ni uko IBT iri gukoresha uburyo butanyuze mu mucyo. Iryo huriro ryakomeje kuyobya no gutera ubwoba abakozi ba Amazon kugira ngo baryiyungeho.'

    IBT yahaye Amazon ku wa 22 Ukuboza 2024 nk'umunsi ntarengwa wo gutangira ibiganiro bijyanye no kunoza amasezerano y'akazi, bitaba ibyo imyigaragambyo igatangira.

    Inzobere mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'amategeko agenge umurimo zigaragaza ko amahirwe menshi ni uko Amazon itazigera iganira ku bijyanye n'ibyo IBT iri gusaba, bakagaragaza impungenge ko bizabyutsa n'indi miryango ireberera abakozi.

    Iki kigo gifatwa nk'isoko ryo kuri internet cyakunze kugaragaza ko gishyize imbere ibyo kubaka umubano n'abakozi ku giti cyabo, aho gukorera mu mahuriro, ibintu abakozi na bo batumva.

    Amazon nk'ikigo cya kabiri mu byigenga bitanga akazi ku bantu benshi ku Isi, igaragaza ko ihemba imishakara iri hejuru y'ibindi bigo bikora ibintu bimwe, ndetse iherutse gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga mu buryo bwo kugabanya imirimo yisubiramo yagoraga abakozi.

    Icyakora abakozi ntibabyumva kuko bashinja iki kigo gukorera ku muvuduko uri hejuru no kunoza cyane ibyo gikora, igitambo cy'ibyo kikaba abakozi bakomerekera muri iyo mirimo kandi ntibitabweho neza.

    Muri uyu mwaka Amazon yagaragaje ko izashora miliyari 2,1$ mu kongera imishahara y'abakozi bo muri Amerika, ababona igihembo kiri hasi bakazajya bakorera 1,5$ ku isaha, mu gihe ababona ikigereranyije bazajya babona 22$, ibingana n'inyongera ya 7%.

    Abakozi ba Amazon bateguje imyigaragambyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-amazon-bateguje-imyigaragambyo-ku-bwo-kudafatwa-neza

  • RIB yihanangirije abakodesha urubyiruko inzu zo gukoreramo 'House Party' – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwagarutsweho n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.

    Ni nyuma y'uko mu minsi ishize hagaragaye amashusho y'umusore w'umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali, wakubiswe bikabije na bagenzi be, bikavugwa ko bashobora kuba bari bamumaranye iminsi umunani bamutoteza. Bamushinjaga kubiba telefone.

    Amakuru yashyizwe hanze na RIB ashimangira ko iki cyaha cyabereye mu nzu yari yakodeshejwe n'ababikoze iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w'Akindege.

    Ku bufatanye bwa RIB na Polisi, inzego zahise zihagoboka, hafatwa abasore n'inkumi bari mu kigero cy'imyaka 19-24. Bafashwe tariki ya 13 n'iya 14 Ukuboza 2024.

    Ku ikubitiro hafashwe abakekwa 10, hanyuma hakorwa isesengura ry'uruhare buri wese yagize muri ibi bikorwa bigize ibyaha, Iperereza riza kugaragaza ko umunani ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha. Hari abandi bagishakishwa.

    Nyuma yo kubona ibyahaye, Umuvugizi wa RIB, yasabye abakodesha inzu n'abashaka kuzikoreramo 'house party', kwigengesera kuko usanga zikorerwamo ibyaha.

    Ati “Muri iyi minsi twegereje iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani ba nyir'inzu rero barasabwa kwitondera no guhagarika gukodesha urubyiruko inzu ngo bakoreramo ibirori bimwe bizwi nka 'house party', kuko usanga bitiza umurindi imikorere y'ibyaha, birimo gusambanya abana, kunywa ibiyobyabwenge, guha ibisindisha abakobwa n'abahungu barangiza bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura n'ibindi bikorwa by'ubwomanzi no kubangamira ituze rusange rya rubanda.”

    Yakomeje asaba abo bireba gufata ubu butumwa nk'ubwabo, nibitaba ibyo bishobora kubaviramo ibyaha, birimo kuba icyitso cyangwa guhishira ibyaha.

    Ati 'Ba nyir'inzu zikodeshwa bafite inshingano ku gihugu zo kurinda urubyiruko no kwirinda kubatiza umurindi wo gukora ibyaha biciye mu kubatiza cyangwa kubakodesha inzu.'

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yihanangirije abakodesha urubyiruko inzu zo gukoreramo 'House Party'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yihanangirije-abakodesha-urubyiruko-inzu-zo-gukoreramo-house-party

  • Perezida wa Rayon Sports yashwishwiburije Mun… – #rwanda #RwOT

    Twagirayezu Thaddée yabitangaje ubwo yaganiraga na Radio & TV 10 mu kiganiro cy’imikino ‘Urukiko rw’Ubujurire’. Yavuze ko batanze ibiganiro na Munyakazi Sadate bijyanye nuko asanzwe ari n’umuyobozi muri Rayon Sports ahubwo ko bamubwiye ko bataganira ku bijyanye n’amasezerano avuga ko atubahirijwe ndetse n’amadeni avuga afitiwe n’iyi kipe bitewe nuko basuzumye bagasanga nta bimenyetso bihari.

    Yagize ati “Ntabwo twanze ibiganiro nawe kuko Sadate ni umunyamuryango wa Rayon Sports ndetse ari no mu Rwego rw’ikirenga, ubwose urumva tutaganira gute ahubwo icyo namwandikiye namubwiye ngo maze gusuzuma ibaruwa wanditse n’amasezerano ni byo twagiye tubona birimo amahererekanyabubasha dusanga nta mpamvu yo kuganira kuri ibyo bintu kuko nta kintu kirimo”.

    Yakomeje agira ati: “Rero turamubwira ngo dukurikije ibyo waduhaye kugira ngo tuganireho nta mpamvu yo gutakaza umwanya kuko nta kintu kirimo gituma tuganira. Nta mpamvu yo kuganira ku mwenda, nta mpamvu yo kuganira kuri ayo masezerano kubera ko nta kimenyetso na kimwe kigaragaza ko hari amasezerano yagiranye na Rayon Sports nta n’ikimenyetso kigaragaza ko tumufitiye umwenda”.

    Thaddée yavuze ko ubwo Sadate yari akiri Perezida wa Rayon Sports nawe ayo masezerano avuga yagiranye n’iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru atigeze ayashyira mu bikorwa. Yagize ati “Sadate ni we wagombaga kubona inyungu kuri ibyo bintu (Amasezerano) ari nawe muyobozi wa Rayon Sports? Ntabwo ari umuyobozi yigeze atwereka uburyo ayo masezerano yayashyize mu bikorwa nawe.”

    Munyakazi Sadate yandikiye Rayon Sports ayibwira ko akeneye ibiganiro ku masezerano kompanyi ahagarariye zifitanye n'Umuryango wa Rayon Sports hamwe n'umwenda uyu muryango umufitiye.

    Yagaragaje ko ku wa 17 Mutarama 2018, kompanyi ye ya MK Sky Vision Ltd yagiranye n'Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gushakira Ikipe ya Rayon Sports abafatanyabikorwa mu by'ubucuruzi.

    Ni mu gihe tariki ya 16 Werurwe 2019, indi kompanyi ye yitwa Three Brothers Marketing Group Ltd yagiranye n'Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gucuruza ibintu byose biriho ibirango by'Umuryango wa Rayon Sports ndetse ibyo byatangiye kubahirizwa ubwo iyi kipe yatwaraga Shampiyona ya 2018/19.

    Munyakazi Sadate kandi yagaragaje ko mu bihe binyuranye yagurije Umuryango wa Rayon Sports amafaranga yo kuyifasha mu bikorwa byayo bya buri munsi agera kuri Miliyoni 85 [85.389.000 Frw] hatabariwemo ayo bahaye Umuryango nk'umusogongero w'ibyo bari bagiye gukorana ndetse n'amafaranga batanze mbere ya Nyakanga 2019.

    Yavuze ko Umuryango wa Rayon Sports warenze kuri ayo masezerano uha abandi bantu gukora ibyo basezeranye kandi byari bibujijwe none umwenda bamufitiye bakaba bataramwishyura kugeza ubu, akaba ari yo mpamvu yabandikiye iyi baruwa abasaba ko bahura bakaganira kuri ibyo bibazo byose ngo babishakire ibisubizo mu bwumvikane.

    Perezida wa Rayon Sports yavuze ko batakwirirwa batakaza umwanya bajya mu biganiro na Sadate bitewe nuko amasezerano avuga yagiranye n’ikipe n’amafaranga avuga aberewemo nta bimenyetso bifite

    Munyakazi Sadate avuga ko Rayon Sports imufitiye umwenda w’amafaranga arenga Miliyoni 85 

    Perezida wa Rayon Sports yakuriye Munyakazi Sadate inzira ku murima

    Munyakazi Sadate ushaka ibiganiro na Rayon Sports ari mu buyobozi bwayo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149833/perezida-wa-rayon-sports-yashwishwiburije-munyakazi-sadate-ushaka-ibiganiro-ku-ideni-abere-149833.html

  • Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Mu 2022, DJ Dizzo yahuye n'ubuzima butoroshye ubwo yamenyeshwaga n'abaganga ko uburwayi bwa kanseri yaramuzahaje ku buryo atari kuzarenza amezi atatu.

    Mu gihe inkuru y'ubu burwayi yari ikiri nshya, inshuti, abavandimwe, ndetse n'abantu batandukanye bafite umutima w'impuhwe, bafatanyije kwegeranya inkunga yo kumufasha.Hafi miliyoni 9 z'amafaranga y'u Rwanda zarakusanyijwe, kugira ngo DJ Dizzo ave mu Bwongereza aho yari amaze igihe atuye, abashe gusubira mu Rwanda, aho yifuzaga kurangiriza ubuzima bwe ari kumwe n'abe.

    Gusa, nubwo abaganga bari baratangaje ko igihe cyari gito, DJ Dizzo yakomeje kubaho, bigaragara ko umugambi w'Imana ku buzima bwe wari utandukanye n'uw'abantu.

    Muri icyo gihe y'inyongera, yakomeje kugaragaza ubushake bwo kubaho, ndetse yahuye n'abantu benshi bagize uruhare mu gushyigikira ubuzima bwe haba mu masengesho, ubutumwa bw'ihumure, cyangwa ubufasha bw'amoko atandukanye.

    Mu buzima bwe bw'imyaka ibiri nyuma y'ubwo bumenyesho, DJ Dizzo yagaragaje urugero rw'ubutwari n'icyizere mu buryo yakiraga ibimugeraho.

    Yaranzwe no gushimira cyane abamufashije, avuga ko kumenya ko abantu b'ingeri zose bamwitayeho byamuteye ibyishimo ndetse bikamuha amahoro yo mu mutima.

    Dizzo yanagize umwanya wo gusangiza abantu ubutumwa bw'urukundo no kwihangana, ndetse benshi mu bamumenye bavuze ko mu bihe by'imibabaro ye yakomeje guhamya ko urukundo rw'Imana rurenze ibibabazo byose. Yagaragaje kandi ko kuba agihumeka ari impamvu yo gushimira no kubaho neza.

    Abari hafi ye bavuga ko n'ubwo yari arembejwe n'uburwayi, yagumye mu buzima bw'amasengesho no gushimira. Ibi byagaragaye mu minsi ye ya nyuma, ubwo yakundaga gusaba abamusura ko basenga, ndetse agatanga ubutumwa bwo guharanira kubaho neza, kwita ku muryango, no guca bugufi imbere y'Imana.

    Mu ijoro ryo ku wa 18 Ukuboza 2024, nibwo inkuru y'akababaro yamenyekanye. Mutambuka Derrick uzwi nka DJ Dizzo yashizemo umwuka, asiga urwibutso rukomeye ku bantu bose bamumenye. Umuryango we, inshuti, ndetse n'abakunzi b'umuziki we, bose bakiriye iyi nkuru y'incamugongo barira, ariko banashimira Imana ku bw'igihe cy'inyongera yamuhaye.

    Benshi mu bamuzi bavuze ko yari umuntu w'urugero mu bijyanye no kwakira ibigeragezo no gushimira Imana mu bihe byose.

    Hari benshi batangiye kumwandikaho ubutumwa bwuzuye amarangamutima, bamusabira amahoro y'iteka ndetse banavuga ko urugendo rwe rw'ubuzima ari ikimenyetso cy'uburyo ukwihangana n'ibyiringiro bishobora guhindura byinshi.

    Mu muryango we, inshuti ze, ndetse no mu bindi byiciro by'abantu bamukundaga, ubu hatangiye gutegurwa umuhango wo kumusezeraho bwa nyuma.

    Mu butumwa bwabo, bagaruka ku buryo yibukirwa nk'umuntu w'umutima mwiza, wakundaga abantu kandi ukunda igihugu cye.

    Bavuga kandi ko ubuzima bwe bw'imyaka ibiri yakomeje kubaho nyuma yo guhabwa umwanzuro w'abaganga ari nk'igisobanuro cy'uko ubuzima bugenzurwa n'Imana gusa.

    Ubu, abatari bake bakomeje gusenga no gusabira umuryango we imbaraga muri ibi bihe bikomeye. Inkuru ya DJ Dizzo yibutsa abantu ko urukundo, ubushake bwo gufasha, n'amasengesho by'abantu benshi bishobora kugira uruhare rukomeye mu guhindura imibereho y'umuntu. Kandi burya koko, umugambi w'Imana ntushobora gupfa gusobanurwa n'ubushobozi bw'abantu.

    Urugendo rwa DJ Dizzo rw'ubuzima rusigiye benshi isomo rikomeye: gukunda ubuzima, kwishimira buri munsi, no kubabarirana.

    Ibyo yanyuzemo, ibyiringiro bye, ndetse n'ubutwari bwe bizahora ari urwibutso rutazibagirana ku muntu wese wamumenye. Imana imuhe iruhuko ridashira.

    Source : https://kasukumedia.com/mutambuka-derrick-uzwi-nka-dj-dizzo-yitabye-imana/

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Umuyobozi w'Ikigo cy'amashuri yatawe muri yombi #rwanda #RwOT

    Misago Ildephonse w'imyaka 42 y'amavuko wari Umuyobozi w'ikigo cy'ishuri ribanza rya Munyinya riherereye mu kagari ka Ngoma hafi n'ahazwi nko ku Nkambi mu Murenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi yatawe muri yombi mu gitondo cyo kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024. Arakekwaho kunyereza umutungo w'ikigo.

    Amakuru bamwe mu baturage ba Nyamiyaga ndetse na bamwe mu barimu kuri iki kigo bahaye intyoza.com, ni uko uyu Misago yari amaze igihe ataboneka mu kigo ndetse ngo n'ibiro akaba yari yarabifunze agatwara imfunguzo.

    Yafashwe m'umukwabu-Operasiyo ya Polisi ya Mugina ari nayo ishinzwe Umurenge wa Nyamiyaga ifatanije na DASSO ba Nyamiyaga ku makuru yatanzwe n'abaturage. Akimara gutabwa muri yombi yahise ajyanwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina ari naho habarizwa Sitasiyo ya RIB.

    Kayijuka Diogene, Umuyobozi w'Uburezi mu karere ka Kamonyi yabwiye umunyamakuru ko amakuru y'itabwa muri yombi ry'uyu muyobozi ari impamo, ko bayamenye ariko bataramenya ngo ibyo akurikiranyweho nyirizina ni ibiki. Ati' Yafashwe rwose, babitubwiye'.

    Amakuru agera ku intyoza.com kandi ni ay'uko uyu muyobozi w'iki kigo atari ubwa mbere ata ikigo ayoboye ndetse akanakuraho itumanaho rye(Terefone) ku buryo no kumushaka ngo umubone ukoresheje terefone ngendanwa bitakundaga.

    Umuyobozi watawe muri yombi.
    Umuyobozi watawe muri yombi ari kuri Sitasiyo ya Polisi na RIB ku Mugina.

    Kubijyanye n'inyerezwa ry'Umutungo w'ikigo akurikiranyweho, amakuru agera ku intyoza.com ni ay'uko muri ibyo birebana n'imitungo harimo imashini( Mudasobwa-laptop) yaba yaragurishije, zitari gusa iz'iki kigo, ahubwo ngo n'izindi z'aho yabanje kuyobora mbere y'uko azanwa aha i Munyinya.
    Intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/19/kamonyi-nyamiyaga-umuyobozi-wikigo-cyamashuri-yatawe-muri-yombi/

  • Rayon Sports yanze kuganira na Munyakazi Sad… – #rwanda #RwOT

    Taliki ya 11 Ukuboza 2024 ni bwo Munyakazi Sadate yandikiye Umuyobozi w'Umuryango Rayon Sports amusaba ko baganira ku masezerano kompanyi ahagarariye zifitanye n'Umuryango wa Rayon Sports hamwe n'umwenda uyu muryango umufitiye.

    Yagaragaje ko ku wa 17 Mutarama 2018, kompanyi ye ya MK Sky Vision Ltd yagiranye n'Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gushakira Ikipe ya Rayon Sports abafatanyabikorwa mu by'ubucuruzi.

    Ni mu gihe tariki ya 16 Werurwe 2019, indi kompanyi ye yitwa Three Brothers Marketing Group Ltd yagiranye n'Umuryango wa Rayon Sports amasezerano yo gucuruza ibintu byose biriho ibirango by'Umuryango wa Rayon Sports ndetse ibyo byatangiye kubahirizwa ubwo iyi kipe yatwaraga Shampiyona ya 2018/19.

    Munyakazi Sadate kandi yagaragaje ko mu bihe binyuranye yagurije Umuryango wa Rayon Sports amafaranga yo kuyifasha mu bikorwa byayo bya buri munsi agera kuri Miliyoni 85 [85.389.000 Frw] hatabariwemo ayo bahaye Umuryango nk'umusogongero w'ibyo bari bagiye gukorana ndetse n'amafaranga batanze mbere ya Nyakanga 2019.'

    Yavuze ko Umuryango wa Rayon Sports warenze kuri ayo masezerano uha abandi bantu gukora ibyo basezeranye kandi byari bibujijwe none umwenda bamufitiye bakaba bataramwishyura kugeza ubu, akaba ari yo mpamvu yabandikiye iyi baruwa abasaba ko bahura bakaganira kuri ibyo bibazo byose ngo babishakire ibisubizo mu bwumvikane.

    Nubwo Munyakazi Sadate yandikiye ubuyobozi bw’iyi kipe abusaba ibihano ariko bwanze ko byabaho nk’uko yabitangaje abinyujije ku rukuta rwe rwa X.

    Munyakazi Sadate yayoboye Rayon Sports hagati ya Nyakanga 2019 kugeza muri Nzeri 2020.

    Ibaruwa Munyakazi Sadate yandikiye umuryango wa Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149816/rayon-sports-yanze-kuganira-na-munyakazi-sadate-ku-bibazo-bafitanye-birimo-nibirebana-nama-149816.html

  • 2024 isize Senderi Hit yikomanga mu gatuza-… – #rwanda #RwOT

    Senderi yikomanga ku gatuza ashingiye ku kuba muri uyu mwaka atarigeze ahamwema kugaragara mu bikorwa bikomeye byabaye, birangajwe imbere no kuba yari mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Perezida Paul Kagame byabereye mu Ntara zitandukanye z'Igihugu. 

    Ikirenze kuri ibyo, uyu muririmbyi yaririmbye mu irahira ry'Umukuru w'Igihugu, ryabereye muri Sitade Amahoro, ku wa 20 Kanama 2024 ryitabiriwe n'Abakuru b'Igihuhu na za Guverinoma, barenga 20. 

    Wari umunsi udasanzwe kuri uyu muhanzi; kandi biri mu byanyuze umutima we, kuko 2024 awufata nk'umwaka wahinduye ubuzima.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Senderi Hit ashimangira ko ari we muhanzi wa mbere waririmbiye abaturage benshi muri uyu mwaka, kuko yagaragaye mu bikorwa byinshi cyane byahuje cyane abaturage, kurusha abandi.

    Yavuze ati 'Uyu mwaka wa 2024 wabaye uwo kwaguka no gukomeza kugera ku baturage nk'uko nabyiyemeje. Ni umwaka waranzwe no guhatana cyane, ariko nanjye nari mu b'imbere. Nahamya ntashidikanya ko ari njye muhanzi wa mbere wataramiye abaturage benshi mu Rwanda, kandi mfite n'ibimenyetso bibyemeza.”  

    Senderi Hit ashingira kuki avuga ko 2024 ariwe muhanzi wa mbere wataramiye abaturage benshi?

    Senderi ari ku rutonde rw'abahanzi baririmbye mu bitaramo byaherekeje isiganwa rya Tour du Rwanda, ryabaye tariki 18 kugeza ku ya 25 Gashyantare 2024. Ni ku nshuro ya 16, iri rushanwa ryari ribaye kuva ryaba mpuzamahanga.

    Ati 'Aha hose twahanyuze dutaramira abaturage! Byari ibihe bidasanzwe kuri njye na bagenzi banjye. Ariko, kandi nagendaga nisanga, kuko uturere twinshi nari nsanzwe mbazi, nziranyi n'abaturage.'

    Muri Mata 2024, uyu muhanzi yifatanyije n'Abanyarwanda hirya no hino mu gihugu, aririmba mu bikorwa byo Kwibuka ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Hamwe n'indirimbo nahimbye zo Kwibuka, nagiye ndirimbira hirya no hino mu gihugu, nifatanya n'abanyarwanda kwibuka.' 

    Hagati ya Nyakanga na Kanama 2024, Senderi avuga ko umutima we wanyuzwe nyuma y'uko ashyizwe mu bahanzi baririmbye mu bikorwa byo kwamamaza umukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, Perezida Paul Kagame.

    Ibi bikorwa byageze hirya no hino mu gihugu, ndetse byahaye akazi abahanzi banyuranye barimo na Senderi Hit.

    Imibare ya hafi igaragaza ko Akarere ka Kicukiro ho mu Mujyi wa Kigali kabaye aka mbere mu kugira umubare munini w'abantu bitabiriye ibikorwa byo kwiyamamaza ku mukandida w'umuryango FPR-Inkotanyi, Chairman Paul Kagame, aho abitabiriye barengaga ibihumbi Magana ane (400,000).

    Ibikorwa byo kwiyamamaza  kuri Perezida Kagame byamaze ibyumweru bitatu, byasojwe ku wa Gatandatu tariki 13 Nyakanga 2024 kuri Site ya Gahanga mu Karere ka Kicukiro.

    Ni ibikorwa byatangiye ku wa 22 Kamena 2024, bigera kuri Site 18 hirya no niho mu gihugu, aho ibihumbi by'abanyamuryango bari bacyereye kumwakira.

    Umuryango FPR-Inkotanyi wagiye utangaza imibare y'abanyamuryango babaga bitabiriye kuri buri Site Perezida  Kagame yiyamamarijeho. Urugero, Musanze bavuze ko abari bahateraniye barenga ibihumbi 350, ari nayo mpamvu mu gukora igiteranyo cy'abitabiriye, habayeho kugaragaza ko uwo mubare urenga.

    Ibikorwa byo kwiyamamaza  kuri  Perezida Kagame byatambukaga imbonankubone ku muyoboro wa Youtube wa FPR-Inkotanyi. Byatangiye iyi shene ifite abantu barenga ibihumbi icyenda (9,000) bayikurikira (Subscribers), ariko basoje bageze ku bantu barenga ibihumbi 56.

    Senderi Hit kandi yaririmbye mu birori byo kwizihiza Umusni w'Intwari byabereye muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali. Muri Kanama 2024, Senderi Hit yaririmbye mu birori by'umuganura, byabereye mu Karere ka Kayonza.

    Ni ibirori byitabiriwe n'abayobozi mu nzego Nkuru z'Igihugu, barimo Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Ishingano Mboneragihugu wari umushyitsi Mukuru.

    Umuganura wabaye inkingi ikomeye mu mibereho y'Abanyarwanda kuva mu myaka ya kera cyane kugeza ubu. Akamaro n'agaciro byawo byatumye abasokuruza bagenda bawuhererekanya, u Rwanda rukaba rukiwubahiriza na n’ubu.

    Ibirori byo kuwizihiza ku rwego rw’Igihugu byabereye muri Kayonza, ariko wanizihijwe ku rwego rwa buri Karere, umudugudu no mu miryango.

    Inteko y'Umuco ivuga ko 'Umuganura w'Abanyarwanda si ugusangira umutsima gusa, ni umwanya wo kuzirikana umutima w'Abanyarwanda urangwa no gukunda Igihugu, guharanira ubumwe no kwigira.'

    Kwizihiza Umuganura, bishimangira urugendo Abanyarwanda barimo rwo kwigira hifashishwa umuco, hashakwa ibisubizo bihamye by'ibibazo bahura na byo, mu bushobozi bafite, bashingiye ku muco w’Abanyarwanda urangwa n'ubuntu, ubufatanye, gutabarana no gusangira.

    Kuri iyi umunsi w'umuganura wizihijwe ku nsanganyamatsiko igira iti 'Umuganura, isoko y'ubumwe n'ishingiro ryo kwigira. Tuganure dushyigikira gahunda yo kugaburira abana ku ishuri'.

    Muri uyu mwaka kandi, Senderi yaririmbye muri 'Expo' itegurwa n'Intara y'Uburasirazuba; ndetse niwe muhanzi wa mbere wafunguye Sitade Amahoro, ubwo yaririmbaga mu birori byo Kwibohora.

    Ati 'Uriya munsi ndirimba muri Sitade Amahoro, natashye ku mazina yanjye nongeyeho 'Rubanzirizahanzi'.

    Senderi kandi yanaririmbye mu birori byo kurahira kwa Nyakuhabwa Perezida Paul Kagame, byabaye ku wa 11 Kanama 2024, byitabiriwe na ba Perezida barenga 20.      

    Nyuma yo kurahirira manda ya Kane, Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame yashimiye Abanyarwanda icyizere bongeye kumugirira, abizeza ko ibyo bifuza byose 'tuzabigeraho'.

    Mu muhango waranzwe n'akarasisi gakomeye ka gisirikare, imbere y'Abanyarwanda ibihumbi za mirongo bari buzuye stade Amahoro, n'abakuru b'ibihugu bya Afurika barenga 20, Paul Kagame yavuze ko 'hari igisobanuro kimbitse mu mibare' yagaragaye mu bihe byo kwiyamamaza n'ibyavuye mu matora.

    Senderi avuga ko 2024, wanamubereye umwaka mwiza, kuko ari bwo yakoranye indirimbo n'abahanzi barimo Bwiza; kandi ni nabwo yasuye abaturage barenga ibihumbi 8 mu karere ka Ruhango, anabashyikiriza udukingirizo.

    Uyu muhanzi anavuga ko uyu mwaka warushijeho kuba mwiza, ahanini binanyuze mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC yaririmbyemo.

    Ati 'Uriya mukino ntiwari usanzwe kuri njye. Kuko naririmbiye amakipe yombi nakoreye indirimbo. Wibuke ko iyi Sitade ijyamo abantu barenga ibihumbi 45.'

    Mu bikorwa bya hafi kandi bisoza uyu mwaka, Senderi Hit yaririmbye mu birori by'Umunsi Mukuru wa Mwalimu byabereye mu Intare Arena, ku rwego rw’Igihugu.

    Akomeza ati '2024 ndashimira Imana. Ndashimira cyane abakunzi banjye. Ntibyari byoroshye nagato. Ubu rero 2025 Imihigo irakomeje nzashyiramo ingufu zidasanzwe. Ndashimira 'aba-Boss' bose bangiriye icyizere, bakampa akazi kandi nkagakora neza.'

    Ku rubyiniro, Senderi Hit yari kumwe na Intore Tuyisenge. Ndetse mu butumwa bwe, yashimiye abateguye uyu munsi kuba bamuhaye amahirwe yo gutaramana n’abagize uruhare rwo kumugiro uwo ariwe magingo aya.

    Ubwo ku wa 16 Nyakanga 2024, Senderi Hit yari mu birori byo kwishimira Intsinzi ya Perezida Paul Kagame byabereye mu Imbuga y'Intare Conference Arena i Rusororo

    Tariki 21 Nyakanga 2024, yabaye itariki idasanzwe mu rugendo rwa Senderi Hit ubwo yaramukanyaga na Perezida Kagame mu musangiro Umukuru w'Igihugu yashimiyemo abantu bose bagize uruhare mu kwiyamamaza kwe

    Ubwo ku wa Gatatu tariki 3 Kanama 2024, Senderi Hit yataramiraga abaturage ahizihirijwe ibirori by'Umuganura ku rwego rw’Igihugu. Ni ibirori yahuriyemo n'Itorero ry'Igihugu Urukerereza, bibera muri Kayonza

    Ubwo Senderi Hit yaririmbaga mu birori byo kwizihiza Umunsi w'Intwari; aha ku rubyiniro yari kumwe na Minisitiri w’Ubumwe bw’Abanyarwanda n’Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène


    Senderi yataramiye ibihumbi by'abantu mu gikorwa cyo kugeza Telefoni za 'Smartphone' ku baturage  

      

    Senderi yazengurutse igihugu aririmba mu bikorwa by'ibitaramo bya Tour du Rwanda


     

    Senderi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere waririmbye mu birori byo kwizihiza Kwibohora


    Senderi yataramiye abafana be mu mukino wahuje Rayon Sports na APR FC 

    Senderi yataramiye ibihumbi by’abantu hirya no hino mu gihugu mu bikorwa byo kwamamaza Perezida Paul Kagame 


    Ubwo Senderi Hit yifatanyaga n’abaturage hirya no hino mu gihugu, mu bikorwa byo kwibuka ku nshuro ya 30


    Ubwo Senderi yataramiraga mu Karere ka Ruhango, agatanga udukingirizo ku baturage barenga ibihumbi umunani

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘MURI HEHE’ YA SENDERI HIT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149815/umwaka-wa-2024-usize-senderi-hit-yikomanga-mu-gatuza-amafoto-149815.html

  • Polisi y’u Rwanda yijeje Abanyarwanda umuteka… – #rwanda #RwOT

    Mu gihe habura iminsi mbarwa ngo Abanyarwanda bizihize iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunane, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yamaze impungenge Abanyarwanda, ashimangira ko iminsi mikuru izagenda neza nk’ibisanzwe.

    Ati: 'Twiteguye neza kandi turizera ko iminsi mikuru izagenda neza nk'uko bisanzwe.'

    Yagaragaje ko uko imyaka itambuka ari ko bagenda biga amasomo y’uko bafasha abantu kurushaho kwizihiza iminsi mikuru batekanye, agaruka kuri gahunda nshya yashyizweho yo korohereza abashaka kujya gusangira Noheli n’Ubunane n’imiryango yabo ituye mu Ntara zinyuranye z’Igihugu.

    Ati: “Uburyo biteguye uyu munsi bitandukanye n’umwaka ushize. Uribuka ko umwaka ushize twibeshye tukagira abantu benshi muri gare, bigatezamo ikibazo cy’umuvundo. Uyu mwaka rero twiteguye neza kandi burya iyo habayeho kwitegura kwiza, no gushyira mu bikorwa ibyateganyijwe bigenda neza.”

    ACP Rutikanga yumvikanishije ko nka Polisi y’u Rwanda biteguye gufasha abantu kuryoherwa n’impera z’umwaka, harimo no gufasha abazitabira ibitaramo bitandukanye, mu materaniro atandukanye, ndetse n’ibindi birori biteganijwe muri Kigali ndetse no hanze yayo.

    Yakomeje agira ati: “Ubungubu ngira ngo mwatangiye kubona Abapolisi hirya no hino mutari mukunze kujya mubona, ni mu rwego rwo kwitegura kuko ‘mood’ y’iminsi mikuru yaratangiye.”

    Ibi Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda abitangaje nyuma y’uko Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) rushyizeho uburyo bushya buzafasha abagenzi kubona imodoka no kugabanya umuvundo muri Gare ya Nyabugogo, mu bihe by'iminsi mikuru isoza umwaka.

    RURA yatangaje ko ku wa 23-24 Ukuboza 2024 no kuva ku wa 30-31 Ukuboza 2024, abagenzi bazajya bategera imodoka mu bice bitandukanye byateganyijwe byiyongera kuri gare ya Nyabugogo.

    Nk'abakoresha umuhora w'Amajyepfo mu turere twa Kamonyi, Muhanga, Ruhango, Nyanza, Huye, Nyamasheke, Karongi, Ngororero, Gisagara, Rusizi, Rutsiro na Nyaruguru, bazategera imodoka i Nyamirambo kuri Pele Stadium.

    Abakoresha umuhora w'Iburasirazuba bajya i Rwamagana, Kayonza, Gatsibo, Nyagatare, Ngoma na Kirehe bazategera imodoka muri Gare ya Kabuga.

    Ni mu gihe abakoresha umuhora w'Amajyaruguru, mu turere twa Gicumbi, abajya i Nyagatare banyuze Gicumbi, Rulindo, Musanze, Rubavu, Burera, Gakenke na Nyabihu bazategera imodoka muri Gare ya Nyabugogo.

    Mu itangazo RURA yashyize hanze yakomeje igira iti 'Abagenzi bajya i Bugesera, bazategera muri Gare ya Nyanza ya Kicukiro. Abateganya gukora ingendo baragirwa inama yo gutegura ingendo zabo bagura amatike hakiri kare, mu rwego rwo kwirinda umuvundo.'

    Uru rwego rwakomeje ruvuga ko abakozi barwo ab'Umujyi wa Kigali, n'izindi nzego bireba bazaba bahari mu rwego rwo gufasha abagenzi gukora ingendo zabo.

    Ni nyuma y'uko Leta y'u Rwanda yemereye hoteli, utubari, restaurants n'utubyiniro gukora kugeza Saa Munani zo mu rukerera, kuva ku wa Mbere kugeza ku wa Kane, na ho kuva ku wa Gatanu kugera ku Cyumweru, bikaba byakora bigakesha.

    Mu itangazo RDB yashyize hanze, yavuze ko iki cyemezo gitangira gukurikizwa kuva ku wa 10 Ukuboza 2024, kugeza tariki 5 Mutarama 2025. Yavuze ko kiri mu murongo wo gufasha abaturarwanda kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka.


    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yijeje Abanyarwanda umutekano usesuye mu minsi mikuru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149817/polisi-yu-rwanda-yijeje-abanyarwanda-umutekano-usesuye-mu-minsi-mikuru-yimpera-zumwaka-149817.html

  • Amakuru atugeraho nonaha nuko Kidumu kibido atejyerejwe CANADA nka mesiya #rwanda #RwOT

    Abatuye igihugu cya CANADA bakiranye yombi kuza kwa KIDUMU muri CANADA mu bitaramo byo kuzenguruka iki gihugu dore ko bamwe babifata nko kugaruka kwa Mesiya.

    Mu makuru dukura mu bateguye iki gitaramo nuko KIDUMU impamvu ari nawe muhanzi bahisemo kuzana gutaramira abatuye CANADA nuko ariwe byagaragaye ko akunzwe n'abatari bake mu bavuga indimi za EAC batuye muri kiriya gihugu.

    Twageragere gutohoza amakuru y'imbitse niba koko babona ko yabona abafana mu gitaramo yateguriwe na PCK ENTERTAINMENT 99% bose bemeza ko ntakabuza uyu muhanzi ari inararibonye kandi akunzwe ku kigero ntagereranywa.

    Abasore n'inkumi basubiye mu masoko acuruza imyenda n'imirimbo ngo bazakirane KIDUMU ubusirimu bwinshi.

    Uwiyita DUMBA usanzwe akorera kuri murandasi ni umwe mu bantu bakomeje kwerekana ko ategereje kubona uyu muhanzi kurusha uko ategereje imperuka…

    Uburyo bworoshye waguramo TICKET ni uguca kuri iyi link bitewe naho utuye.

    https://app.tixian.ca/?tab=event&event=jhrpkf1e

    Source : https://kasukumedia.com/amakuru-atugeraho-nonaha-nuko-kidumu-kibido-atejyerejwe-canada-nka-mesiya/

  • Abantu 25 bapfuye bazize impanuka y'Ubwato muri RDC, abandi benshi baburirwa irengero #rwanda #RwOT

    Ku wa Kabiri, tariki ya 17 Ukuboza 2024, habaye impanuka y'ubwato mu ruzi rwa Fimi, ruherereye mu gice cyo hagati muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC), ihitana abantu 25, barimo n'abana.

    Ubwato bwari butwaye abagenzi barenga 100, bavuye mu mujyi wa Inongo berekeza ahandi, ariko buzama bukimara guhaguruka.

    Abategetsi batangaje ko ubwato bwari bwarengeje umubare w'abagenzi bwagenewe gutwara, kandi bwari bwikoreye n'ibicuruzwa byinshi.

    Igikorwa cyo gushakisha abataraboneka kirakomeje, kandi hari impungenge ko umubare w'abapfuye ushobora kwiyongera.

    Mu bindi bihe byashize, impanuka z'ubwato zagiye zibera muri RDC, ziterwa ahanini no gupakira abantu n'ibintu birenze ubushobozi bw'ubwato, kutubahiriza amategeko y'umutekano mu mazi, ndetse n'ikibazo cy'ibikoresho bidakwiye.

    Abaturage basaba ko hashyirwaho ingamba zikomeye zo gukumira izi mpanuka, harimo no kunoza imikorere y'ubwikorezi bwo mu mazi.

    Izi mpanuka z'ubwato zikunze kuba ikibazo gikomeye muri RDC, bitewe n'uko abaturage benshi bakoresha inzira z'amazi mu ngendo zabo za buri munsi, kubera ibura ry'imihanda ihagije mu bice bimwe na bimwe by'igihugu.

    Gukoresha ubwato butujuje ibyangombwa, gupakira birenze urugero, no kutubahiriza amategeko y'umutekano mu mazi, ni zimwe mu mpamvu zitera izi mpanuka z'ubwato.

    Abategetsi barasabwa gufata ingamba zikomeye zo gukumira izi mpanuka, harimo kugenzura neza ubwikorezi bwo mu mazi, kwigisha abaturage ku byerekeye umutekano mu mazi, no kunoza ibikorwaremezo by'imihanda kugira ngo bagabanye gukoresha inzira z'amazi mu ngendo zabo za buri munsi.

    Source : https://kasukumedia.com/abantu-25-bapfuye-bazize-impanuka-yubwato-muri-rdc-abandi-benshi-baburirwa-irengero/