Blog

  • Kiyovu Sports mu bibazo byatewe n'amakosa ya Mvukiyehe Juvenal – YEGOB #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye kuri uyu wa Kabiri, Perezida wa Kiyovu Sports, Nkurunziza David, yagaragaje impamvu iyi kipe ikomeje kugorwa n'ibibazo by'imiyoborere, avuga ko amanyanga yakozwe mu myaka ibiri ishize ari yo ntandaro y'ibihe bibi Kiyovu Sports irimo.

    Nkurunziza yasobanuye ko ikipe ifite ideni rya miliyoni 64 Frw yo mu 2022 yateje gufatirwa konti ya banki y'ikipe, ariko ubu bakaba bamaze kumvikana na hoteli bari babereyemo umwenda. Yavuze kandi ko hari amadeni y'abakinnyi batishyuye bayireze muri FIFA, bituma CAS (Urukiko Mpuzamahanga rwa Siporo) ibahana kutandikisha abakinnyi bashya.

    Abakinnyi nka John Manu na Cojiffa baguzwe ariko ntibakinire ikipe, ndetse hari umukinnyi washyizweho agaciro ka miliyoni 90 Frw, nyamara aguzwe miliyoni 3 Frw gusa. Nkurunziza yavuze ko bagiye gukora ibishoboka byose ngo basubize Kiyovu Sports ku murongo, by'umwihariko mu mukino ukomeye bagiye gucakirana na APR FC ku wa 10 Ukuboza 2024.

    Source : https://yegob.rw/kiyovu-sports-mu-bibazo-byatewe-namakosa-ya-mvukiyehe-juvenal/

  • Intwaro yafashije u Rwanda gutsinda burundu I… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, Minisiteri y'Ubuzima yatangaje ko u Rwanda rwatsinze burundu Icyorezo cya Marburg, igaragaza ko byagizwemo uruhare n'ubufatanye bwa buri wese.

    Minisitiri w'Ubuzima, Dr Nsanzimana Sabin, yagaragaje ishusho y'uko byari bimeze umunsi wa mbere cyageraga mu Rwanda n'uko urugamba rwo guhangana na cyo rwagenze bigizwemo uruhare n'inzego zitandukanye ndetse n'Abanyarwanda bose.

    Ni icyorezo yavuze ko cyari gihangayikishije Igihugu cyane ko cyanahereye mu bagize inzego z'ubuzima.

    Minisitiri w'Ubuzima Dr Nsanzimana Sabin wari mu kiganiro n'itangazamakuru, yavuze ko nubwo Icyorezo cya Marburg cyarangiye ariko urugamba rwo guhangana nacyo rugikomeje.

    Ati: 'Ubu icyorezo cya Marburg cyararangiye, ariko urugamba rwo guhangana nacyo ntabwo rwarangiye. Tuzakomeza kubaka ubushobozi, amakipe mashya na gahunda nshya mu gihe tujya imbere.'

    Ubwo yatangazaga ko Icyorezo cya Marburg cyarangiye burundu mu Rwanda, Minisitiri Dr Nsanzimana yagize ati: 'Rwari urugendo rurerure ariko ubu tugeze ku iherezo rya Marburg.”

    Yakomeje agira ati: “Mu ijoro ryakeye, Saa Sita z’Ijoro, wari umunsi wa 42 nta muntu n'umwe wandura Icyorezo cya Marburg. Rero dutangaje ko Marburg yarangiye mu Rwanda.'

    Umuyobozi w’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, mu Rwanda, Dr Brian Chirombo, yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Icyorezo cya Marburg.

    Ati: 'By'umwihariko ndashima ubuyobozi bwiza bw'Igihugu n'Abanyarwanda muri rusange kuko bashyize imbaraga mu guhashya iki cyorezo cyari kibangamiye urwego rw'ubuzima, twarakirwanyije kandi byagezweho. Iyi ntsinzi ariko ntabwo ari iherezo, urugamba rurakomeje.'

    Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko mu rugamba rwo guhangana n'Icyorezo cya Marburg hakozwe ibintu bitatu by'ingenzi. Birimo gukumira ko abacyanduye kitabahitana, aho abahitanywe nacyo mu Rwanda ari 22%. 

    Ikindi kwari ukugihagarika vuba kitarakwira ku bantu benshi, naho icya gatatu byari ukumenya aho icyorezo cyavuye, aho byaje gutahurwa ko cyakomotse ku murwanyi wa mbere wakoraga mu kirombe gicukurwamo amabuye y'agaciro.

    Ati: 'Ni icyorezo tutari twarigeze tubona mu Gihugu cyacu mu myaka yabanje. Cyari icyorezo gishya ndetse no ku barwayi byari bishya. Urugendo rero twarunyuzemo dushaka gukemura ibyo bibazo bitatu.'

    Tariki 27 Nzeri 2024, ni bwo Minisiteri y’Ubuzima yatangaje bwa mbere ko mu Rwanda hagaragaye abarwayi bake barwaye iyi ndwara y’umuriro mwinshi iterwa na virusi ya Marburg.

    Kuva icyo gihe, inzego zishinzwe ubuzima mu Gihugu, Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima, OMS, n'abandi bafatanyabikorwa bahise batangira urugamba rwo guhashya iki cyorezo.

    U Rwanda rutsinze iki cyorezo nyuma yo gutwara ubuzima bw'abagera kuri 15 biganjemo abakoraga mu nzego z'ubuvuzi, mu gihe abagera kuri 66 ari bo bemejwe ko bayanduye, muri bo 51 bagakira.

    Iri tangazo kandi rigiye hanze, nyuma y’iminsi 42 nta murwayi mushya wa Marburg ugaragara.

    Minisiteri y’Ubuzima yemeje ko u Rwanda rwatsinze burundu Icyorezo cya Marburg


    Minisitiri Nsanzimana yatangaje ko n’ubwo u Rwanda rwatsinze Marburg ariko urugamba rwo guhangana na yo rutarangiye

    Umuyobozi wa OMS mu Rwanda, Dr Brian Chirombo yashimye imbaraga u Rwanda rwashyize mu guhashya Marburg

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149851/intwaro-yafashije-u-rwanda-gutsinda-burundu-icyorezo-cya-marburg-149851.html

  • IYF Rwanda yinjije urubyiruko rwa Kigali mu m… – #rwanda #RwOT

    Ni ibirori byiswe “PowerUp Youth Camp,” byatangijwe kuri uyu wa Kane tariki 19 Ukuboza 2024, bikaba biraza gusozwa kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024. Biri kubera i Kimisagara kuri Maison de Jeunes, ahari guhurira urubyiruko rufite impano zitandukanye rwaturutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali.

    Ku ikubitiro, iki gikorwa cyatangijwe n’imikino inyuranye, urubyiruko rwose rwitabiriwe rwagabanijwe mu matsinda rugakina imikino irufasha kuruhuka mu mutwe.

    Abahanzi barimo ZoG, itsinda ry’ababyinnyi ryiyise ‘Kimisagara Students,’ mu mbyino zigezweho basusurukije abitabiriye ‘PowerUp Youth Camp,’ naho uwitwa Olivia yerekana impano ye yo kuvuza umwirongi yishimirwa n’abatari bacye.

    Ni mu gihe kandi hakinwe n’umukino w’amahirwe, aho iyo wagiraga amahirwe nimero baguhaye igahamagarwa, wahabwaga igihembo runaka. Mu bihembo byatanzwe harimo imipira ya IYF Rwanda, imikandara, ibitabo, ibikoresho binyuranye bikenerwa mu ishuri n’ibindi.

    Mu butumwa abayobozi bose bagarutseho, ni ubwibutsa urubyiruko ko ari rwo mbaraga z’igihugu, ndetse ko amahirwe ya mbere bafite ari ubuzima. Basabwe kubyaza umusaruro amahirwe nk’aya yo kwerekana impano bafite, barangwa n’ikinyabupfura kandi barushaho kwaguka mu bitekerezo.

    Umuryango wa International Youth Fellowship (IYF) umaze igihe kirekire ukorera mu Rwanda, aho ufasha urubyiruko kwivumburamo impano, ugatanga umusanzu mu bikorwa bifitiye sosiyete Nyarwanda akamaro birimo umuganda, kuremera abatishoboye, kwigisha urubyiruko amasomo atandukanye ku buntu n’ibindi byinshi.

    Hari kuba igikorwa cy’iminsi ibiri kigamije gufasha urubyiruko rw’i Kigali kwiga no kwidagadura barushaho kuryoherwa n’impera z’umwaka

    Ni igikorwa cyateguwe n’umuryango witwa IYF Rwanda kiri kubera kuri Maison des Jeunes Kimisagara

    Urubyiruko rwitabiriye ku bwinshi

    Ni igikorwa cyitabiriwe n’abakuru n’abato

    Urubyiruko rwakinnye, rurabyina, ruranasabana

    Abitabiriye bose bari bizihiwe

    Urubyiruko rubarizwa muri IYF Rwanda narwo rwamuritse impano rwibitseho

    Abifitemo impano yo kuririmba bahawe urubuga

    Umuyobozi wa IYF mu Rwanda, Benjamin KO yashimiye urubyiruko, arusaba kubyaza umusaruro imbaraga n’amahirwe bafite

    Tadeo ukuriye Kimisagara YEGO Center yashimiye IYF Rwanda yatekereje ku rubyiruko

    Ambasaderi wa Pakistan mu Rwanda, Naeem Khan yabwiye urubyiruko ko amahirwe ya mbere rufite ari ubuzima


    Yatanze ibihembo ku banyamahirwe

    Mu bihembo byatanzwe harimo n’ibikoresho by’ishuri birimo ibitabo n’ibindi

    Impano ku banyamahirwe bitabiriye ‘PowerUp Youth Camp’


    Abagize uruhare mu guhuriza hamwe urubyiruko mu gikorwa cya ‘PowerUp Youth Camp’

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze gutangiza ku mugaragaro ‘PowerUp Youth Camp’

    AMAFOTO: Doxvisual – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149843/iyf-rwanda-yinjije-urubyiruko-rwa-kigali-mu-minsi-mikuru-yimpera-zumwaka-ibagenera-nimpano-149843.html

  • Irembo yatangije ubukangurambaga bugamije gufasha aba-agent gukorera mu mucyo – #rwanda #RwOT

    Ntuyarenze igenewe by'umwkihariko aba-agent barenga 5000 ba Irembo, bayihagarariye mu gihugu hose.

    Aba-agent ba Irembo bafasha abaturage batabasha kwisabira serivisi za Leta ku rubuga rwa IremboGov bitewe n'impamvu zitandukanye.

    Harimo nko kuba hari bamwe mu Banyarwanda batagerwaho na internet ku kigero kiri hejuru, abatazi gusoma no kwandika, abafite ubumuga, n'abandi batandukanye.

    Muri ubu bukangurambaga kandi hakubiyemo no kumenyekanisha ibiciro byagenwe, hagamijwe ko usaba serivisi n'uyimuha bose bakorere mu mucyo.

    Ibiciro byagenwe na Irembo bigomba gukurikizwa ahatangirwa serivisi zayo hose ni 500 Frw yishyurwa n'usaba serivisi iherekezwa n'imigereka nka fotokopi y'indangamuntu, icyangombwa cy'amavuko n'ibindi.

    Icyo giciro ariko ntikiba gikubiyemo serivisi z'inyongera zishobora gukenerwa nko gufotoza impapuro, kugabanya ubunini bw'ifoto n'izindi; kuko ibyo bikorwa ku giciro umu-agent wa Irembo izo serivisi asanzwe azitangiraho.

    Ni mu gihe serivisi isabwe ariko idakenera umugereka uretse umwirondoro uyisaba abwira umu-agent wa Irembo, akabimukorera ku buntu.

    Ikindi giciro Irembo yagennye ni icyo gufotoza icyangombwa umuturage yasabye mu gihe cyamaze kuboneka, aho yishyura amafaranga 200 Frw, mu gihe inyamezabwishyu ya Irembo yo uyihawe yishyura amafaranga 100 Frw.

    Irembo kandi igaragaza ko aba-agent bayo baba bafite ibyangombwa bibaranga birimo amakarita y'akazi, bambaye amajaketi, kandi aho bakorera hari icyapa cyanditseho ibiciro bya serivisi za Irembo (Ntuyarenze Tariff) bigaragara neza ku buryo uwinjiye wese abasha gusoma ibiciro bimworoheye. Ibyo bituma abaturage boroherwa no kubamenya ku buryo bizera ko ubaha izo serivisi atari uwiyitirira Irembo koko.

    Umuyobozi ushinzwe kugeza serivisi ku baturage ndetse n'imikorere y'aba-agent ba Irembo, Kamugisha Tonny yashimangiye ko intego ya Ntuyarenze ari ukugeza serivisi inoze ku muturage kandi bigakorwa ku gihe.

    Ati 'Ntuyarenze ni intambwe y'ingenzi mu ntego yacu yo kugeza serivisi za Leta zitangirwa ku rubuga IremboGov kuri bose kandi binyuze mu mucyo. Ibyo bikubiyemo gushyiraho ibiciro binoze, gukoresha aba-agent babifitiye ubumenyi n'ubushobozi, no guha icyizere umuturage uje umugana ngo amafashe gusaba serivisi”.

    Ubu bukangurambaga buzakorerwa mu gihugu hose, mu mahuriro n'ibikorwa bitandukanye bihuriramo abaturage benshi, inama, umuganda, mu itangazamakuru ndetse no mu mahugurwa ahabwa aba-agent ba Irembo.

    Ubu bukangurambaga bwa 'Ntuyarenze' buje Irembo iri mu bundi bukangurambaga bwa 'Byikorere' bwigisha bukanashishikariza abaturage kwisabira serivisi za Leta ku rubuga IremboGov, bakoresheje telefone zigendanwa cyangwa mudasobwa.

    Ubwo bukangurambaga bwombi bwuzuzanya mu gufasha abaturage koroherezwa mu kubona serivisi zirenga 230 za Leta zitangirwa kuri urwo rubuga.

    Ahatangirwa serivise za Irembo haba hari icyapa kigaragaza ibiciro

    Ubu bukangurambaga bwa Irembo bugamije gufasha aba-agent gukorera mu mucyo

    Umuyobozi ushinzwe kugeza serivisi ku baturage ndetse n'imikorere y'aba-agent ba Irembo, Kamugisha Tonny yashimangiye ko intego ya Ntuyarenze ari ukugeza serivisi inoze ku muturage kandi bigakorwa ku gihe

    Aba-agent ba Irembo bazahugurwa kuri ‘Ntuyarenze’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/irembo-yatangije-ubukangurambaga-bugamije-gufasha-aba-agent-gukorera-mu-mucyo

  • Minisitiri Sebahizi yashyize umucyo ku kibazo cya parikingi y'amakamyo cyagaragajwe n'abacuruzi – #rwanda #RwOT

    Ibi yabigarutseho mu biganiro nyungurana bitekerezo byari bigamije kurebera hamwe uko hakurwaho inzitizi zidashingiye ku misoro, mu rwego rwo kwagura ubucuruzi mu Rwanda. Byateguwe n'Urugaga rw'Abikorera ku bufatanye na Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda.

    Umuyobozi w'ishyirahamwe rishinzwe ubwikorezi bw'ibintu, Mazimpaka Mohammed, yavuze ko 'Twari dufite ikibazo cy'uko nta makamyo ahagije yari ahari ,gusa aho tubikemuriye tukayabona nonone havutse ikindi kibazo cy'uko nta hantu ho guparika hahari kuko ahasanzwe Leta yarahadukuye itubwira ko bitemewe gukorera indi mirimo mu bishanga'.

    Minisitiri Prudence Sebahizi mu gusubiza, yavuze ko icyo atari ikibazo cyo guhagurutsa Leta ko ubwabo bagakwiye kugishakira umuti.

    Ati 'Igiciro cya parikingi gishobora kuba ari gito ugereranyije no kugura ikamyo imwe, rero abashoramari batanu bifatanyije bakegera ubuyobozi bakabagezaho igitekerezo bafite ntabwo Leta yabura ubutaka bwo kubaha bagakoramo parikingi y'amakamyo yabo'.

    Yavuze ko gukura amakamyo mu mujyi ari umwanzuro wari ukwiye kandi watanze igisubizo cyane cyane mu kugabanya impanuka mu muhanda ndetse n'akavuyo kagaragaraga bitewe n'imodoka za rukururana zabaga zuzuye mu mihanda.

    Yavuze ko kuba waba ufite iduka muri Matewusi bitavuzeko ikamyo ihetse kontineri izaza igapakururira mu mujyi, ko ahubwo igomba kujya guparika ahabugenewe hanyuma ibicuruzwa bikazanwa mu modoka nto idashobora guteza ibibazo mu mujyi.

    Yasoje avuga ko bazakorana n'Akarere ka Rwamagana mu kubashakira ubutaka buhagije bwo gukoramo parikingi.

    Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi, yashyize umucyo ku kibazo cya parikingi y'amakamyo cyagaragajwe n'abacuruzi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yashyize-umucyo-ku-kibazo-cya-parikingi-y-amakamyo

  • Nyamagabe: Abahinzi b'icyayi babangamiwe n'ibishorobwa – #rwanda #RwOT

    Iyi ndwara idasanzwe mu buhinzi bw'icyayi yatangiye kumenyekana mu myaka ibiri ishize, ariko abantu ntibahita bayisobanukwa, aho babonaga icyayi cyuma bitazwi icyabiteye.

    Nyuma byaje kugaragara ko biterwa n'udukoko tumeze nk'ibishorobwa, ndetse bimenyekana ko buturuka ku kuba ubutaka bufite ubusharire bwo hejuru.

    Umwe mu bahinzi b'icyayi ufite igice cya hegitari, waganiriye na IGIHE, yavuze ko iyo ndwara y'igishorobwa yabagoye kuko iyo yateye mu murima bitangira icyayi kipfunyika amababi, umusaruro ukabura, bikageza n'aho cyuma burundu bigasaba kukirandura.

    Ati 'Iyo bijemo icyayi kiripfunyika amababi, ndetse kikanuma. Iyo urimbuye igiti usanga harimo ibishorobwa mu mizi, ubu usanga turi kubitoragura. Twabuze imiti yakirwanya, ubona ko uwabitera nk'umuti wa DDT n'uko itakibaho, cyangwa se simikombe byapfa, ariko batubwiye ko bitaba ari byo kuko byakwangiza n'amababi yo gusarura.''

    Yakomeje avuga ko byabahombeje kuko byatubije umusaruro babonaga, ndetse hakabaho no kurandura ibiti byeraga, ibyo baheraho basaba ubuyobozi kubafasha gutera ikindi aho cyaranduwe.

    Umuyobozi wa KOBACYAMU, Mukanzirabatinyi Marthe, ibumbye hamwe abahinzi 6100 bo mu mirenge ya Uwinkingi na Kitabi bahinga icyayi kuri hegitari 800, nawe yavuze ko iyi ndwara yadutse mu cyayi cyabo babona kiba umuhondo, kigahunguka amababi, ndetse bikanuma, imirima igasigara ari ibitaru.

    Ngo nyuma hakozwe ubushakashatsi, babona ko ari ibishorobwa biza mu butaka bikarya imizi y'icyayi kikageza ubwo cyuma, aho hegitari 300 muri 800 zifitwe n'abaturage, zarwaye.

    Ati 'Twagiye mu mirima, ducukuye dusanga mu butaka byandagayemo, turabicukura, tunatekereza kubitera imiti yica udukoko, ariko abahanga mu buhinzi batubwira ko byakwica n'utundi dufite umumaro, twigira inama yo kujya tubitoragura.''

    Mukanzirabatinyi yakomeje avuga ko byaje kugaragara ko umuti urambye w'iki kibazo ari ukurwanya ubusharire bw'ubutaka haterwamo ishwagara, gusa ariko ikaba ihenze itapfa kugurwa mu bushobozi bwa koperative, aho ahera asaba ubufasha bw'akarere kugira ngo babe bayihabwa kuri nkunganire ya Leta, maze babashe kuyinyanyagiza ahari ibyo bishorobwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyamagabe wungirije ushinzwe ubukungu, Habimana Thaddée, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakimenye kandi bari gukorana n'inzego zibishinzwe kugira ngo zitange iyo shwagara ikenewe, ndetse ikazanaterwa mu mirima hisunzwe imiganda kugira ngo igikorwa cyihute.

    Ati 'Twasanze ari ikibazo giterwa n'ubutaka burimo ubusharire bwinshi. Tunamenya ko inshwagara yabikuraho, kandi turanayifite, tuzakora ku buryo iterwa vuba ku muganda ubuso bwose bwarwaye.''

    Ubusanzwe Akarere ka Nyamagabe karangwamo ubutaka busharira, aho byibura buri mwaka haterwa ishwagara isaga toni 4000 mu rwego rwo kuburwanya, ariko bikaba ari ubwa mbere igiye guterwa harwanywa ibyo bishorobwa.

    Ubwo hizihizwaga Umunsi Mukuru w'Umuhinzi w'Icyayi mu ruganda rw'icyayi rwa Kitabi, ku wa 19 Ukuboza 2024, hatangajwe ko umusaruro ari witezwe wagabanutseho 11% kuko ubu uri kuri 89%, aho mu byateye iryo gabanuka harimo n'icyonnyi cy'bishorobwa.

    Kugeza ubu ariko, Icyayi cyo mu ruganda rwa Kitabi gikomeje kwesa imihigo mu bwiza, kuko cyabaye icya mbere mu Karere k'Ibiyaga Bigari(EAC), gihize izindi zirenga 256.

    Uruganda rw'icyayi rwa Kitabi, rufite ubuso buhingwaho bungana na hegitari 1600, kimwe cya kabiri cyabwo ari icy'abaturage bari muri koperative.

    Uruhare w'icyayi mu iteramberery'igihugu rurigaragaza, dore ko mu mwaka wa 2023/2024 mu Rwanda hinjiye amadevize hafi miliyoni 115$ agikomokaho.

    Mu myaka itanu iri imbere(NST2) hari gahunda yo gukuba kabiri umusaruro w'icyayi, binyuze mu kongera ubuso gihingwaho no kongera uboneka kuri hegitari, aho hifuzwa ko hegitari imwe yakagombye kwerahp toni 12, mu gihe kugeza ubu hagisarurwaho toni ziri hagati y'eshatu n'esheshatu gusa.

    Icyayi cy’uruganda rwa Kitabi giherutse kuba icya mbere ku isoko rya Mombasa muri Kenya, gihize icy’izindi nganda 256 zo muri EAC

    Abahinzi babanje kujya bajya mu mirima yabo, bagatoramo ibishorobwa bakabita ku ruhande ariko bikanga ntibishiremo

    Abayobozi batandukanye barimo Kabeja Alain, Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Mountain Tea ibumbiye hamwe inganda icyenda z’icyayi mu Rwanda bari bitabiriye ibirori

    Kuri uyu Munsi Mukuru w’Umuhinzi w’icyayi, hagaragajwe uruhare rw’umuhinzi n’umusoromyi w’icyayi mu iterambere ry’ubwiza n’ubwinshi bw’icyayi kijya ku isoko mpuzamahanga

    Visi Meya ushinzwe ubukungu muri Nyamagabe, Habimana yavuze ko hagiye kwifashishwa imiganda, hagaterwa ishwagara ahageze ibishorobwa hose

    Umuyobozi wa KOBACYAMU igemura icyayi mu ruganda rwa Kitabi, Mukanzirabatinyi Marthe, yavuze ko uburwayi bw’icyayi bagize ari ubwa mbere bari babubonye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abahinzi-b-icyayi-babangamiwe-n-ibishorobwa

  • Rwanda Mountain Tea yizihije umunsi w'umuhinzi w'icyayi, imusaba gukuba kabiri umusaruro – #rwanda #RwOT

    Hari mu birori ngarukamwaka by'umunsi mukuru w'umuhinzi w'icyayi byabereye ku ruganda ku wa 19 Ukuboza 2024 ku nsanganyamatsiko igira iti 'Ubwiza n'ubwinshi bw'umusaruro w'icyayi, isoko y'imibereho myiza y'umuhinzi n'iterambere rirambye ry'ubukungu bw'igihugu cyacu'.

    Uruganda rw'Icyayi rwa Gatare rwatangiye mu 2017 ruza ari igisubizo ku bahinzi b'icyayi bo mu Karere ka Nyamasheke bagorwaga no kukijyana ku ruganda rwa Gisovu mu Karere ka Karongi.

    Eric Bugingo, uri mu bagize inama y'ubutegegetsi RMT, wanayihagarariye muri ibi birori by'umunsi mukuru w'umuhinzi w'icyayi i Nyamasheke yasabye abahinzi b'icyayi kucyongera mu bwiza no mu bwinshi kuko bizatuma n'amafaranga binjiza yiyongera.

    Ati 'Uyu mwaka Leta yahize ko ishaka kuzabona miliyoni 130$ zivuye muri toni z'icyayi ibihumbi 43. Umuyobozi w'icyayi yigeze kuvuga ko muhiga kuzabona toni 2000, ubwo ni 2000 bihumbi 43. Ese dukubye kabiri, nyakubahwa muyobozi wa COTHEGA tukabona miliyari 4Frw ntibyadushimisha? ku mishahara bavuze ko byageze kuri miliyari imwe uko bizikuba kabiri na yayandi azikuba kabiri'.

    Muberandinda Helson umaze imyaka irenga 10 ahinga icyayi yashimye iterambere bamaze kugeraho nk'abahinzi b'icyayi, avuga ko Uruganda rw'Icyayi rwa Gatare rutaraza icyayi bakigurishaga 70Frw ku kilo cy'amababi ariko ubu kikaba kigeze kuri 270Frw'.

    Ati 'Ubu ndi umuhinzi uza hano muri SACCO nkaka miliyoni n'igice nkayishyura neza. Inzu yanjye narayivuguruye nshiramo intebe nziza z'amadive ku buryo umuyobozi w'akarere ansuye ntabura aho mwicaza'.

    Umuyobozi w'Uruganda rw'Icyayi rwa Gatare, Gasarabwe Jean Damascene yavuze ko mu mezi 11 y'umwaka wa 2024, abaturage ba Nyamasheke binjije arenga miliyari 3,7Frw babikesha uru ruganda. Muri yo harimo arenga miliyari 2,4Frw yishyuwe amababi y'icyayi, miliyoni 946Frw yahembwe abakozi b'uruganda, miliyoni 163Frw yaguze ibikoresho biboneka mu karere na miliyoni 161Frw yahembwe abasoromyi b'icyayi.

    Abaturiye uruganda barushimira ko rwarabubakiye ivuriro, Urugo Mbonezamikurire basigamo abana igihe bagiye mu mirimo mu cyayi ndetse rukaba rwaranabegereje amazi meza mu rwego rwo guteza imbere isuku n'isukura.

    Gasarabwe yavuze ko ibi byose bitari gushoboka iyo hatabaho ubuyobozi bwiza burangajwe imbere na Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.

    Umuyobozi wa Koperative y'abahinzi b'icyayi ba Gatare, COTHEGA, Mukantagungira Jeannette yashimiye ubuyobozi bwa Rwanda Mountain Tea bwatekereje kubaka uruganda mu murenge wa Karambi ahari imisozi yambaye ibihuru.

    Ati 'Icyayi cyatubereye inka idateka, ubu buri kwezi twese tujya guhembwa nk'abakozi ba Leta'.

    Nubwo biri uko ariko uruganda rw'icyayi rwa Gatare rukoresha 50% by'ubushobozi bw'imashini rufite bitewe n'uko umusaruro w'amababi y'icyayi ukiri muke.

    Ku mpuzandengo umusaruro w'amababi y'icyayi uri hagati ya toni enye na toni eshanu kuri hegitari, mu gihe ababisobanukiwe bavuga ko iyo cyitaweho neza umusaruro kuri hegitari ushobora kugera kuri toni 12.

    Umujyanama wa Komite nyobozi y'Akarere ka Nyamasheke, Mutarugera Munanira Dieu Donne yavuze ko icyayi ari igihingwa gifitiye akamaro abaturage ba Nyamasheke, asaba abahinzi bacyo kucyongera.

    Ati 'Icyo dusaba abaturage ni uko icyayi gihari kigomba kwitabwaho hagashakwa ifumbire kugira ngo bwa buryohe bwiyongere ikindi ni ukongera ubuso bw'ahahingwa icyayi kugira ngo n'umusaruro urusheho kwiyongera'.

    Mu mwaka ushize w'ingengo y'imari icyayi cyinjirije u Rwanda miliyoni 114,8$. Uyu mwaka u Rwanda rwihaye intego yo kuyongera akagera kuri miliyoni 130$.

    Imisozi ya Nyamasheke yahozeho ibihuru byihishamo imibu yahinzweho ikawa

    Bamwe mu bakozi ba Rwanda Mountain Tea bari babukereye muri ibi birori

    Abasoromyi n’abahinzi b’icyayi bizihije umunsi w’umuhinzi w’icyayi banywa ku cyayi

    Umunsi w’umuhinzi w’icyayi witabiriwe n’abahinzi n’abasoromyi bacyo

    Nta muhinzi w’icyayi cyangwa umusoromyi wacyo wiciwe n’inyota n’icyaka muri ibi birori

    Umuyobozi wa COTHEGA, Mukantagungira Jeannette yashimangiye ko icyayi cyababereye inka idateka bakaba basigaye bahembwa buri kwezi

    Umuyobozi w’Uruganda rw’icyayi rwa Gatare yavuze ko iterambere bamaze kugeraho bafatanyije n’abahinzi b’icyayi barikesha ubuyobozi bwiza bw’igihugu

    Umujyanama wa Komite Nyobozi ya Nyamasheke, Mutarugera Munanira Dieu Donne yasabye abahinzi kongera ubuso buhinzeho icyayi

    Eric Bugingo yasabye yasabye abahinzi b’icyayi gukuba kabiri umusaruro kugira ngo bihute mu iterambere

    RMT yahaye Uruganda rw’Icyayi rwa Gatare icyemezo cy’ishimwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-mountain-tea-yizihije-umunsi-w-umuhinzi-w-icyayi-imusaba-gukuba-kabiri

  • Imbuga nkoranyambaga zagaragajwe nk'inkota y'amugi abiri mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje mu biganiro byahuje urubyiruko rwibumbiye mu muryango w'abaharanira amahoro n'urukundo, PLP rwareberaga hamwe uruhare rwagira mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigarara.

    Dr. Murangira yavuze ko muri ibi bihe bikunze kugaragara ko ibikorwa by'ihohoterwa byinshi bikigaragara, yemeza ko ubufatanye n'urubyiruko buzafasha mu kugira sosiyete izira ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Ati 'Imbaraga zabo, guhanga udushya n'ubumenyi mu by'ikoranabuhanga ni igikoresho gihambaye cyo guhindura sosiyete. Mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rero ntitwakwibagirwa uruhare rw'imbuga nkoranyambaga.'

    Yasabye urubyiruko kandi kuzitondera kuko ari inkota y'amugi abiri, bityo ko mu gihe zakoreshejwe nabi zishobora gutiza umurindi ibikorwa by'ihohoterwa.

    Ati 'Ku rundi ruhande imbuga nkoranyambaga zigira ingaruka, ni inkota y'amugi abiri ishobora gukoreshwa nabi mu gukora ibyaha birimo kuzomerwa (Cyber bullying), guharabika umuntu ku mbuga nkoranyambaga, gukwirakwiza ibihuha, gusebya umuntu ku bw'imiterere y'umubiri we n'ibindi.'

    Yarusabye kurwanya abakoresha imbuga nkoranyambaga mu buryo butari bwo bagakora ibyaha byibasira bagenzi babo birimo n'iby'ihohoterwa rishingiye ku gitsina.

    Yongeye kugaragaza ko hari imvugo zidakwiriye gukoreshwa mu Rwanda zirimo 'Men are trash' imaze iminsi ikoreshwa cyane ku mbuga nkoranyambaga, hagamijwe kugaragaza ko abagabo barangwa n'ibikorwa bibi by'ihohotera rishingiye ku gitsina.

    Yashimangiye ko kandi hari n'abandi usanga ijambo Feminist cyangwa se feminism, ryumvikanye nabi kuri bamwe, bakarifata nko guhangana n'abagabo.

    Yavuze ko abantu bose bakwiye kumva neza ko ihohoterwa iryo ari ryo ryose rishingiye ku gitsina ridakwiriye, uwo ryaba rikorewe wese.

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, yagaragaje ko kuganira n'urubyiruko ku birebana n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina bigamije kububakamo imbaraga zo kubirwanya no kurutinyura kuvuga no gutanga amakuru.

    Ati 'Icya mbere ni uko umubare munini w'Abanyarwanda ari urubyiruko. Ntekereza ko ikintu gikomeye bagomba kuzirikana ari uko bafite imbaraga muri bo. Kubigisha ni ukugira ngo dufatanye kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara.'

    Yavuze kandi ko urubyiruko rw'u Rwanda rwifitemo gukunda igihugu bityo ko icyo rwiyemeje rutabura ku kigeraho.

    Yemeje ko Ambasade ya Israel mu Rwanda ikomeje kugira uruhare mu bikorwa bigamije kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina birimo gutegura ibiganiro, kubakira urubyiruko ubushobozi no guteza imbere amatsinda y'abagore.

    Kabasinga Umunyana Beline, yemeje ko uruhare rw'urubyiruko mu kurwanya ihohoterwa ari ugutinyuka kuvuga mu gihe hari ihohoterwa rwakorewe ndetse no kwihagararaho.

    Ati 'Uko tutabivuga ni ko byica ubuzima bwacu. Uruhare rwacu rero ni ukwitinyuka. Niba hari umuntu runaka nisanzuraho nkamuganiriza ibyambayeho kuko nintabivuga nta muntu uzamenya ibyambayeho. Nimbikubwira rero uzamenya aho uhera umfasha ndetse tukanabishyikiriza inzego zibishinzwe zikabikurikirana.'

    Dan Shema yavuze ko nk'urubyiruko rwiteguye gukoresha imbuga nkoranyambaga mu nzira nziza no kwigisha urubyiruko ingaruka rushobora guhura nazo mu gihe rwaba rwishoye mu kuzikoresha nabi.

    Umuyobozi Mukuru wa Peace and Love Proclaimers, Israel Nuru Mupenzi, yatanze ijambo ry’ikaze

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yerekanye ko imbuga nkoranyambaga zikoreshejwe neza zishobora gutanga umusanzu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Amb. Einat Weiss yagaragaje ko urubyiruko rwigishwa ngo rutange umusanzu mu kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara

    Umukozi muri GIZ, Jean Jacques Iradukunda, yerekana uko urubyiruko rukwiye kubakirwa ubushobozi

    Hagaragajwe ko urubyiruko rudakwiye gusigara inyuma muri ibyo bikorwa byo kurwanya ihohoterwa

    Uwasangije bagenzi be umuvugo ugaruka ku kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Umukozi muri UNDP, Ushinzwe Imiyoborere idaheza, Kirenga Clement, yavuze ko ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikwiye guhagurukirwa kandi ko hari gufatwa ingamba zitandukanye zigamije kurirwanya

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w’Inaba y’Igihugu y’Abagore, Umubyeyi Marie Mediatrice, ari mu batanze ibiganiro

    Kabasinga Umunyana yagaragaje ko urubyiruko rukwiye gutinyuka kuvuga ihohoterwa ruhura naryo

    Urubyiruko ruvuga ko no mu kazi hakigaragara ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Urubyiruko rwagaragaje ko hari ibikorwa by’ihohoterwa rishingiye ku gitsina rikigaragara

    Buri tsinda ryahawe ingingo riganiraho

    Uru rubyiruko rwaganirijwe no mu matsinda

    Urubyiruko rwasabwe gutinyuka no gutanga amakuru ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina

    Urubyiruko rwasabwe kwirinda gukoresha nabi imbuga nkoranyambaga

    Ambasaderi wa Israel mu Rwanda, Einat Weiss, aganira n’urubyiruko

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imbuga-nkoranyambaga-zagaragajwe-nk-inkota-y-amugi-abiri-mu-kurwanya-ihohoterwa

  • Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n'ibiteganywa gukorwa kuri manda ye #rwanda #RwOT

    Mu mpera z'iki cyumweru, ku wa 21 Ukuboza 2024, hateganyijwe amatora ya Komite Nyobozi y'Ishyirahamwe Nyarwanda ry'Umukino wa Basketball (FERWABA).

    Ni amatora azabera muri Park Inn, aho abanyamuryango bazatora abakandida biyamamaje mu myanya irindwi itandukanye, ariko kuri buri mwanya hakaba hari umukandida rukumbi.

    Abagera kuri 70% by'abiyamamaje, bose bari basanzwe bari mu buyobozi bwa FERWABA aho umwanya ukomeye uzahinduka ari uwa Visi Perezida wa Kabiri ushinzwe Amarushanwa wahozemo Nyirishema Richard wagizwe Minisitiri wa Siporo muri Kanama.

    Mugwiza Désiré usanzwe uyobora FERWABA ndetse akaba yarongeye kwiyamamaza ku mwanya wa Perezida nk'umukandida rukumbi, yavuze ko hari ibyo bari bamaze kugeraho mu myaka ine ishize ndetse bifuza gukomerezaho hagamijwe kuzamura Basketball y'u Rwanda.

    Ati 'Iyi manda yaranzwe n'impinduka zifatika mu iterambere rya Basketball, haba mu rwego rw'imikinire ndetse no kwakira amarushanwa akomeye mpuzamahanga. Nko ku makipe y'igihugu, ubona ko habayeho gukora cyane bityo n'amakipe agenda azamuka ku rutonde rwa FIBA.'

    Yagaragaje ko Ikipe y'Igihugu y'Abagore nkuru yazamutse imyanya 12 ikagera ku mwanya wa 62 ku Isi n'uwa 10 muri Afurika ndetse akaba ari na yo kipe yazamutse imyanya myinshi ku Isi ugeraranyije n'izindi.

    Ikipe y'Abakobwa batarengeje imyaka 18 yazamutse imyanya 22, igera ku mwanya 45 ku Isi n'uwa 10 muri Afurika mu gihe iy'abagabo nkuru na yo yazamutse ikagera ku mwanya wa 90 ku Isi n'uwa 15 muri Afurika, ndetse iri mu makipe nibura abiri yazamutse neza muri Afurika.

    Kuzamuka kw'aya makipe bijyana n'umusaruro mwiza u Rwanda ruheruka kubona mu mikino Nyafurika y'abakina ari batatu aho rwegukanye umwanya wa kabiri nyuma yo gutsindirwa ku mukino wa nyuma na Madagascar yari mu rugo.

    Ibi byatumye iyi kipe igera ku mwanya wa kabiri muri Afurika n'amanota 108, mu gihe abakobwa bari ku mwanya wa gatanu n'amanota 46.

    Ni mu gihe mu marushanwa Nyafurika ahuza amakipe y'ibihugu ariko hifashishijwe abakinnyi bakina imbere mu gihugu (FIBA Afro-CAN 2023), Ikipe y'Igihugu y'Abagabo yabaye iya gatatu.

    Muri ibi byose ariko, nyuma yo gutegura neza FIBA AfroBasket y'Abagabo muri 2021 na FIBA AfroBasket y'Abagore mu 2023, FERWABA yakoze amateka yo kwakira amajonjora y'ibanze y'igikombe cy'Isi cy'Abagore kizaba mu 2026. Byari inshuro ya mbere aya marushanwa yari abereye ku Mugabane wa Afurika.

    Mugwiza ati 'Muri iri rushanwa, Ikipe y'Igihugu yacu [y'Abagore] yabashije kugera muri ½. Na byo biri mu byaduhaye imbaraga zo gukomeza gutegura abakinnyi.'

    Yavuze kandi ko gutegura amarushanwa akomeye nka FIBA AfroBasket n'imikino yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi cy'Abagore byatumye Abanyarwanda babona Basketball ku rwego rwo hejuru, ndetse byateje imbere umubare w'abitabira imikino, wiyongereyeho 49%.

    Ati 'Uretse imikino, twanashyizeho n'ibikorwa by'imyidagaduro harimo abahanzi bakomeye ndetse n'abakiri bato mu muziki, bituma imikino irushaho gushimisha no gukurura abantu benshi.'

    Ibikorwa bya FERWABA byagaragariye n'inzego ziyobora Basketball ku rwego mpuzamahanga

    Ubwo habaga Inama y'Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wa Basketball (FIBA) mu 2023, Perezida wa FERWABA, Mugwiza Désiré, yahawe igihembo cy'umuyobozi mwiza muri Afurika.

    Ku nshuro ya mbere mu mateka kandi, Umunyarwandakazi Mugwaneza Pascale yatowe nk'umwe mu bagize Inama y'Ubutegetsi ya FIBA, aba n'umugore wa mbere uri muri Komite Nyobozi ya FIBA Afrique.

    Agaruka kuri ibi, Mugwiza yagize ati 'Ibi byose ni intambwe ikomeye igaragaza ko u Rwanda ruhagaze neza muri siporo ku ruhando mpuzamahanga.'


    Hubatswe ibibuga bitandukanye mu kongera ahakinirwa Basketball

    Mugwiza Désiré yavuze ko kugira ibibuga bigezweho ari kimwe mu bifasha kuzamura umukino wa Basketball mu gihe abana n'abandi bakinnyi bitoreza ahantu habafasha kugaragaza impano zabo.

    Ati 'Iterambere ry'ibikorwaremezo ni kimwe mu byahawe agaciro. Mu bufatanye n'abafatanyabikorwa nka NBA Africa, Giants of Africa na Minisiteri ya Siporo, twubakiye hamwe ibibuga byiza kandi byujuje ibisabwa.'

    Yavuze kandi ko bongeye kuvugurura ikibuga cya Lycée de Kigali ku bufatanye na NBA Africa, ndetse bafatanyije na Giants of Africa bubaka ibibuga mu turere twa Huye, Rusizi na Rubavu.

    Yakomeje agira ati 'Hubatswe kandi ikibuga gishya muri Kimironko ku bufatanye na Imbuto Foundation, ubu gikoreshwa mu myitozo y'urubyiruko cyane cyane mu biruhuko.'

    FERWABA yashyizeho 'sytème' yo gusuzuma ikosa ribaye mu mukino hifashishijwe uburyo bw'ikoranabuhanga

    Imisifurire ni kimwe mu bigarukwaho kenshi muri siporo, cyane iyo habayeho amakosa mu gufata ibyemezo.

    Mu rwego rwo gushaka uburyo byanozwa, FERWABA yashyizeho uburyo bwa 'Instant Replay System (IRS)' bufasha abasifuzi kongera kureba amashusho mbere yo gufata icyemezo.

    Mugwiza yavuze ko gushyiraho ubu buryo 'byaturutse muri gahunda n'ubundi zacu zo guteza imbere umukino, no gukemura amakimbirane ashingiye ku byemezo by'abasifuzi. Byahaye abasifuzi ubushobozi bwo gusuzuma neza ibyemezo bikomeye, bityo bikuraho amakosa yashoboraga kwangiza isura y'umukino.'

    Yongeyeho ati 'Abafana babifashe neza kuko byatumye barushaho kwizera imisifurire. Byahaye kandi Shampiyona y'u Rwanda isura nziza mbese ikora kinyamwuga, ituma yubahwa ku ruhando mpuzamahanga.'

    Impano z'abakiri bato, kujyanisha umukino n'ikoranabuhanga ndetse no guhugura abatoza ntibyibagiranye

    Perezida wa FERWABA yavuze ko kimwe mu byaranze manda bari gusoza ari uguha umwanya abakiri bato, uhereye ku batarengeje imyaka 13, bagakurikiranwa n'abatoza mu gihe cy'ibiruhuko.

    Ati 'Ku bufatanye n'abafatanyabikorwa nka NBA Africa na Giants of Africa, twateguye amahugurwa yafashije abana barenga 500. Aya mahugurwa yibanze ku myitozo y'ibanze ya Basketball n'indangagaciro n'imyitwarire, gukorana n'abandi no kwihangana. Nubwo ibyo byagezweho mu bice byo mu mijyi, intego yacu ikurikiyeho ni ukugera no mu bice by'icyaro.'

    'Hari amahugurwa yatanzwe n'inzobere zaturutse muri NBA n'ishuri rya NBA Academy ndetse n'izindi nararibonye mpuzamahanga, byatumye abatoza babasha kumenya ubuhanga bugezweho mu gutoza, amayeri agezweho ndetse n'uburyo bwo guteza imbere abakinnyi.'

    Perezida wa FERWABA yavuze kandi ko hari ibikorwa byo guteza imbere urubyiruko n'ubumenyi bw'abatoza byagiye bikorwa hifashishijwe amahugurwa n'imikoranire na NBA Africa na Giants of Africa, byafashije abakinnyi bakiri bato mu buzima busanzwe bwa Basketball, cyane mu gice cy'imyidagaduro nko kubigisha indagagaciro no gufatanya.

    Ibindi ni ibikorwa byo gukurikirana impano z'Abanyarwanda baba mu mahanga n'imfashanyandiko z'ikoranabuhanga mu gukurikirana buri munsi imyitwarire y'abo bana.

    Yongeyeho ko mu myaka ine ishize, bagerageje kwinjiza ikoranabuhanga mu mikorere yabo nko mu buryo bwo kwandika abakinnyi hifashishijwe urubuga rwa FERWABA MAP, byatumye imirimo y'ubuyobozi ikorwa neza kandi mu mucyo.

    Ati 'U Rwanda rwabaye urwa mbere muri Afurika mu gukoresha 'digital scoresheet', ibintu byoroheje uburyo bwo kubika amakuru y'imikino mu buryo bwizewe kandi bugezweho.'

    Yagaragaje kandi ko bashyize imbaraga mu gukangurira abafana kuza ku bibuga binyuze ku mbuga nkoranyambaga zimaze kuzamuka bigaragara, ndetse bigaragaza ko uburyo umukino ugenda ukundwa n'Abanyarwanda.

    Rwanda Cup yitezweho umusaruro mu kugaragaza impano

    Muri uyu mwaka wa 2024, ku nshuro ya mbere hakinwe irushanwa rya Rwanda Cup aho ryegukanywe n'amakipe ya APR mu bagabo n'abagore.

    Mugwiza yavuze ko igitekerezo cyo gushyiraho iri rushanwa 'cyaturutse ku cyifuzo cyo kongera amarushanwa, duhuza amakipe y'icyiciro cya mbere n'ayo mu cya kabiri ku rwego rumwe.'

    Yongeyeho ko 'Ibi byatangiye gutanga umusaruro mu gushakisha impano nshya no kuzamura urwego rw'amarushanwa.'

    Umuyobozi wa FERWABA yashimangiye ko 'mu myaka iri imbere, Rwanda Cup izaba igikorwa ngarukamwaka cyitezwe cyane mu gihugu hose aho kizatanga amahirwe ku bakinnyi bifuza kwigaragaza.'

    Ni imyaka itarabuzemo imbogamizi…

    Mugwiza yavuze ko mu byabagoye mu myaka ine ishize harimo imbogamizi zijyanye n'amikoro na gahunda yo gushyiraho ishuri rya Basketball.

    Ati 'Nubwo hari byinshi byagezweho mu gutoranya impano, mu guteza imbere abatoza no mu kwagura ibikorwaremezo, ikigo cyari cyarateganyirijwe kuba igicumbi cyo guteza imbere impano z'urubyiruko no gutanga uburere bwuzuye nticyagezweho nk'uko twari twabiteganyije.'

    Yasobanuye ko 'ibi byatewe ahanini n'ibibazo bijyanye no kubona ahantu hakwiriye, ibikorwaremezo n'ubufatanye bujyanye n'icyerekezo cy'igihe kirekire cy'ishuri.'

    Yongeyeho ati 'Ikindi kibazo ni icy'uko uturere twose tutaragira ibibuga bihagije kandi byujuje ubuziranenge ndetse binemewe na FIBA. Nubwo hashyizweho ibibuga bishya, intego yo kubaka ibindi bibuga byinshi byujuje ibisabwa na FIBA iracyari mu nzira. Kugera ku ntego zihari bizasaba ubufatanye buhoraho, igenamigambi rirambye ndetse no gushyiraho ingengo y'imari ihagije.'

    Ni ibihe Mugwiza Désiré n'abo bazafatanya bazibandaho mu myaka ine iri imbere?

    Mu myaka ine ishize, mbere y'amatora 2020, Mugwiza Désiré yavuze ko kuba yariyamamaje wenyine ku mwanya wa Perezida bigaragaraza icyizere abanyamuryango bakimufitiye.

    Ku yindi nshuro, uyu mwaka yongeye kugaruka ari umukandida rukumbi nk'uko bimeze ku yindi myanya ndetse amahirwe menshi ni uko abiyamamaje bose bazatorwa.

    Abajijwe ibyo bazibandaho mu gihe baba bongeye gutorerwa gukomeza kuyobora FERWABA ku wa Gatandatu, Mugwiza yavuze ko hari imishinga myinshi bagifite igamije kuzamura Basketball y'u Rwanda.

    Ati 'Intego yacu ni uguhindura shampiyona y'u Rwanda ikajya mu nzira ya kinyamwuga bihoraho, gushora mu bikorwaremezo, kubaka nibura ibibuga 10 buri mwaka, ndetse no guhuza imbaraga mu guhanga udushya binyuze mu mushinga wa FIBA Plus.'

    Yakomeje agira ati 'Ndamutse nongeye kugirirwa icyizere, intego yanjye ni ukubyaza umusaruro ibyagezweho no gukemura ibibazo bikigaragara kugira ngo Basketball y'u Rwanda igere ku rwego rwo hejuru rw'ubunyamwuga n'iterambere rirambye.'

    Mugwiza yavuze ko icy'ingenzi mu by'ibanze ari uguharanira ko Shampiyona y'u Rwanda ikinwa kinyamwuga, ndetse ikaba urubuga rwiza rw'abakinnyi, abatoza ndetse n'ababashyigikira bakabasha kubyaza umusaruro impano zabo.

    Ikindi ni ukunoza imikorere y'ibiro bya FERWABA binyuze mu gushyiraho gahunda zifatika zishingiye ku bushakashatsi no guhugura abakozi ku buryo bagira imikorere inoze kandi yizewe.

    Ati 'Dufite kandi intego yo gukomeza kwagura ibikorwaremezo dushyira imbaraga mu mushinga wo kubaka nibura ibibuga 10 bishya buri mwaka. Mu biganiro tukiri kugirana na NBA Africa, dufite gahunda yo gusakara ikibuga cya Kimironko, kikazahinduka inyubako y'imikino izafasha mu bikorwa byose by'umwaka.'

    Yongeyeho ko ibyo bizakemura ikibazo cy'imvura n'izuba bibuza abakinnyi gukora imyitozo cyangwa amarushanwa, bityo guteza imbere impano n'ubwitabire bw'abafana bikaba intego.

    Ati 'U Rwanda rwatoranyijwe mu mushinga wa FIBA Plus, aho tuzahabwa ubufasha mu guteza imbere imikorere ya federasiyo muri rusange. Tuzabyaza umusaruro ubu bufasha mu kwagura ubushobozi bwacu, kunoza imiyoborere, no gukoresha neza amikoro ahari. Uyu mushinga uzaba ari urufatiro rukomeye, kandi uzatuma Basketball yacu itera imbere mu karere no ku rwego mpuzamahanga.'

    Source: IGIHE

    The post Mugwiza Desire yongeye kwiyamamariza kuyobora FERWABA, Ibyagezweho, imbogamizi n'ibiteganywa gukorwa kuri manda ye appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mugwiza-desire-yongeye-kwiyamamariza-kuyobora-ferwaba-ibyagezweho-imbogamizi-nibiteganywa-gukorwa-kuri-manda-ye/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mugwiza-desire-yongeye-kwiyamamariza-kuyobora-ferwaba-ibyagezweho-imbogamizi-nibiteganywa-gukorwa-kuri-manda-ye

  • Zarabyinwe karahava! Indirimbo 10 zabahanzi… – #rwanda #RwOT

    Hasohotse indirimbo zamaze Abanyarwanda irungu zirimo nka 'To you' ya Bwiza, 'Ntukababare' ya Clarisse Karasira ikubiyemo ubutumwa bw’ihumure, yasohotse muri Mutarama 2024. 

    Ni umwaka kandi abarimo umukinnyi wa filime ‘Nzovu’ bamaze irungu benshi, binyuze mu biganiro bya Youtube agaragaramo mu bihe bitandukanye.

    Ni umwaka kandi waranzwe n'ibitaramo birimo nka MTN Iwacu Muzika Festival byabereye mu turere dutandukanye tw’u Rwanda, birimo Musanze, Gicumbi, Nyagatare, Ngoma, Bugesera, Huye, Rusizi na Rubavu, byitabirwa n’abahanzi batandukanye ndetse n’abakunzi b’umuziki benshi.

    Habaye kandi ibirori bya Rwanda Day 2024, aho umuhanzi Bruce Melodie yitabiriye iki gikorwa cyabereye i Washington DC, atanga ikiganiro yerekaniyemo iterambere ry’umuziki w’u Rwanda mu myaka 30 ishize.

    Uyu mwaka kandi waranzwe no kugaragara kw’impano nshya mu muziki nyarwanda. Ni umwaka kandi waranzwe n'umubare munini w'indirimbo zivuga ku matora ya 2024. 

    Abahanzi batandukanye basohoye indirimbo zifite ubutumwa bujyanye n’amatora, harimo nka “Contre succès” ya Riderman. Abahanzi bashyize imbaraga mu gukora amashusho y’indirimbo zifite ireme.

    Umuhanzi The Ben yatangaje ko umuziki w’u Rwanda ufite ejo hazaza heza, ashingiye ku kuba hari abanyempano bashya bari kwigaragaza muri uru ruganda.

    Padiri Jean François yigeze kuvuga ko kimwe mu bintu byafasha umuziki w’u Rwanda gutera imbere ukagera ku rwego mpuzamahanga, harimo kuririmba ururimi rwumvwa na benshi.

    InyaRwanda yakoze urutonde rw'indirimbo 10 zakunzwe mu 2024, yifashishije abasomyi bayo ku mbuga nkoranyambaga.

    1.Azabatsinda Kagame

    Umuhanzikazi wahanze iyi ndirimbo nawe aracyayifiteho urwibutso rudasaza! Yamuhinduriye amateka, kugeza ubwo yanaramukanyije na Perezida Kagame.

    Byarenze ibyo gusa se? Byageze n'aho umuryago FPR-Inkotanyi umwubakira inzu mu rwego rwo kumushimira.

    'Azabatsinda Kagame' yabaye indirimbo idasanzwe mu rugendo rw'uyu mubyeyi utuye mu Karere ka Kamonyi mu Ntara y'Amajyepfo. Ndetse, mu gusoza ibikorwa byo kwiyamamaza, abahanzi bose baririmbye bayisubiyemo imbere y'Umukuru w'Igihugu.

    Tariki 10 Ukwakira 2024, uyu mubyeyi yashyikirijwe inzu yubakiwe, ndetse abana be bose bazishyurirwa amashuri, kandi azahabwa n'inka

    Bisa n'aho buri gihe cy'amatora y'Umukuru w'Igihugu mu Rwanda kigira indirimbo yihariye iba nk'isereri mu mitwe ya benshi. Nko mu 2017, indirimbo yitwa 'Ndandambara yandera ubwoba' ya Nsabimana Leonard yaciye ibintu kugeza ubwo nawe imufunguriye amarembo ntiyongera kwitwa umuhanzi wo mu Ntara.

    Béata Musengamana wahimbye iyi ndirimbo yamugize icyamamare, atuye mu Mudugudu wa Rugamara, mu Kagali ka Kidaho, mu Murenge wa Nyamiyaga, mu Karere ka Kamonyi, mu Majyepfo y’u Rwanda.   

    Asanzwe ari umuhanzikazi, ndetse ni umukuru w’itorero ribyina Kinyarwanda ryitwa 'Indashyikirwa za Nyamiyaga. Ni na we urihanganira indirimbo bijyanye n’insanganyamatsiko bahisemo.

    Yigeze kubwira TNT ko yahimbye iyi ndirimbo ‘Azabatsinda Kagame’ bitewe n’uko Abanyarwanda biteguraga kwinjira mu bihe by’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite.

    Yavuze ko yayihimbye ‘kubera ko nashakaga indirimbo izadufasha mu gihe cy’amatora mu gihe cyo kwamamaza’. Musengamana yavuze ko yagiye mu nganzo nyuma yo ‘kureba aho u Rwanda rwavuye n’aho rugeze’. 

    Akomeza ati “Buriya kugira ngo umuntu atsinde, ibikorwa bye byonyine ni byo bibanza kwivugira. Rero ni bwo narebye ibyo Kagame Paul yakoze muri uru Rwanda, aho twavuye n’aho tugeze mbona ni ngombwa y’uko intsinzi n’ubundi izongera ikaba iye mba rero nkuhantuye intsinzi mvuga ko azabatsinda Kagame.” Musengamana yavuze ko Paul Kagame yakuye u Rwanda habi ‘none rugeze aheza’.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘AZABATSINDA KAGAME’

    “> 

    2.Niyo Ndirimbo

    Indirimbo “Niyo Ndirimbo” ni iy’umuziki nyarwanda yakozwe n’abahanzi Meddy na Adrien Misigaro. Yasohotse ku itariki ya 15 Mutarama 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    Meddy na Adrien Misigaro, bombi bazwi mu njyana ya Gospel. Yasohotse ku itariki ya 15 Mutarama 2024.

    Amashusho y’iyi ndirimbo ari kuri YouTube, aho amaze kurebwa inshuro zirenga miliyoni imwe. 

    Indirimbo ifite ubutumwa bwo guhimbaza Imana, ikangurira abantu kuyiramya no kuyishima

    Abakunzi b’umuziki bagaragaje ko iyi ndirimbo ibafasha mu buryo bw’iyobokamana, ikaba yarakunzwe cyane mu nsengero no mu bitaramo bya Gospel.

    KANDA HANO UREBE INDIRIMBO YA MEDDY NA ADRIEN MISIGARO

    “>

    3.Molomita ya Nel Ngabo, Gad na Kenny Sol

    Indirimbo “Molomita” ni iy’umuziki nyarwanda yakozwe na Director Gad afatanyije n’abahanzi Nel Ngabo na Kenny Sol.

    Iyi ndirimbo yasohotse ku itariki ya 3 Gicurasi 2024, ikaba ari yo ndirimbo ya mbere Director Gad yashyize hanze nk’umuhanzi, nyuma yo kumenyekana cyane mu gutunganya amashusho y’indirimbo z’abandi bahanzi.

    “Molomita” ni izina ry’umukobwa, rikaba ari ryo ryahawe iyi ndirimbo. Mu buryo bw’amajwi, iyi ndirimbo irangwa n’ubuhanga bwa Nel Ngabo na Kenny Sol mu miririmbire, hamwe n’ubushobozi bwa Director Gad mu kuyitunganya.

    Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaza ubuhanga bwa Director Gad mu kuyobora no gutunganya amashusho, bikaba byaratumye ikundwa cyane n’abakunzi b’umuziki nyarwanda.

    Ku mbuga nkoranyambaga, iyi ndirimbo yakiriwe neza, aho yagiye ishyirwa kuri za platform zitandukanye nka YouTube, Spotify, na TikTok, ndetse ikaba yarakunzwe cyane n’abakunzi b’umuziki.

    Iyi ndirimbo yagiye hanze, ku wa 3 Gicurasi 2024, aho imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 6 ku rubuga rwa Youtube. 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MOLOMITA’

    “>

    4.Plent ya The Ben

    Indirimbo “Plenty” ni iy’umuziki nyarwanda yakozwe n’umuhanzi The Ben. Yasohotse mu mezi abiri ashize, ikaba iri mu ndirimbo zikunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    Yanditswe na Niyo Bosco afatanyije na The Ben, itunganywa na Prince Kiiz.

    Amashusho y’iyi ndirimbo agaragaramo umukobwa witwa Brunella, uzwiho ikimero n’ubuhanga mu mwuga wo kumurika imideli.

    Ibihembo: “Plenty” yegukanye igihembo mu bihembo bya ‘Made In East Music and Media Awards (MIEMMA)’ bitangirwa muri Kenya. 

    Iyi ndirimbo izaba iri kuri album nshya ya The Ben ateganya gusohora ku itariki ya 1 Mutarama 2025, mu gitaramo kizabera muri BK Arena.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PLENTY’ IMAZE KUREBWA INSHURO MILIYONI 2.8

    “> 

    5.Sikosa

    Iri mu ndirimbo zateje iserereri; kuko yagiye gusohoka yakomanyije imitwe y'abantu, byanatumye The Ben yiyunga na Coach Gael.

    Indirimbo “Sikosa” ni iy’umuziki nyarwanda yakozwe n’abahanzi batatu b’ibyamamare: Kevin Kade, The Ben, na Element Eleéeh 

    Yasohotse ku itariki ya 23 Kanama 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Yanditswe na Kevin Kade, The Ben, na Element Eleéeh, itunganywa na Element Eleéeh. Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Element Eleéeh, ikorerwa mu gihugu cya Tanzania.

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘SIKOSA’ IMAZE KUREBWA INSHURO MILIYONI 7.4

    “>

    6.Jugumila ya Dj Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade

    Indirimbo “Jugumila” ni iy’umuziki nyarwanda yakozwe na DJ Phil Peter afatanyije na Chriss Eazy na Kevin Kade. Yasohotse ku itariki ya 14 Gashyantare 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    Iyi ndirimbo yanditswe na DJ Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade, itunganywa na DJ Phil Peter.

    Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Chriss Eazy, agaragaza ubuhanga bw’aba bahanzi mu kuyobora no gutunganya amashusho.

    Ibihembo: “Jugumila” yegukanye igihembo mu bihembo bya ‘Made In East Music and Media Awards (MIEMMA)’ bitangirwa muri Kenya. 

    REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘JUGUMILA’ AMAZE AMEZI 10 ASOHOTSE

     “>

    7.Puta ya Bull Dogg na Juno Kizigenza

    Indirimbo “Puta” ni iy’umuziki nyarwanda yakozwe n’umuraperi Bull Dogg afatanyije na Juno Kizigenza. Yasohotse ku itariki ya 2 Nzeri 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere. Yanditswe na Bull Dogg na Juno Kizigenza, itunganywa na Prince Kiiizi. 

    Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Chico Berry, agaragaza ubuhanga bw’aba bahanzi mu kuyobora no gutunganya amashusho.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO YA JUNO NA BULL DOGG

    “>

    8.Wait ya Kivumbi na Axon

    Indirimbo “Wait” ni iy’umuziki nyarwanda yakozwe n’umuraperi Kivumbi King afatanyije na Axon. Yasohotse ku itariki ya 10 Mutarama 2024, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    Yanditswe na Kivumbi King na Axon, itunganywa na Kivumbi King. Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Kivumbi King, agaragaza ubuhanga bwe mu kuyobora no gutunganya amashusho.

    Ibihembo: “Wait” yegukanye igihembo mu bihembo bya ‘Rwanda Music Billboard’ muri Kamena 2024, aho yaje ku mwanya wa kabiri nyuma ya “Vole” ya Christopher. 

    REBA HANO ‘WAIT’ YA KIVUMBI NA AXON IMAZE KUREBWA INSHURO MILIYONI 6.6

    “>

    9.Teta ya QD

    Indirimbo “Teta” ni iy’umuziki nyarwanda yakozwe na Q.D, umuraperi uzwiho ubuhanga mu njyana ya Afrobeat. Yasohotse mu mwaka wa 2023, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    Yanditswe na Q.D, itunganywa na To the Hit Mix and Mastering: Muriro. Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Dir_Sanib.

    Ibihembo: “Teta” yegukanye igihembo mu bihembo bya ‘IYRICs’ mu mwaka wa 2024. Iyi ndirimbo izaba iri kuri album nshya ya Q.D ateganya gusohora mu mwaka wa 2025.

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TETA’ IMAZE AMEZI 11 ISOHOTSE

    “> 

    10.Ogera ya Bruce Melodie na Bwiza

    Indirimbo “Ogera” ni iy’umuhanzikazi Bwiza afatanyije na Bruce Melodie, yasohotse ku itariki ya 15 Kamena 2024. Iyi ndirimbo ikubiyemo injyana ya Afrobeat, ikaba yarakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere.

    Yanditswe na Bwiza na Bruce Melodie ndetse na Danny Vumbi.  Yakozwe mu buryo bw'amajwi na Element Eleéeh afatanyije na loader

    Amashusho y’iyi ndirimbo yakozwe na Bwiza, agaragaza ubuhanga bwe mu kuyobora no gutunganya amashusho.

    Iyi ndirimbo yabaye idarapo ry'umuziki w'aba bahanzi, kuko yacuranzwe igihe kinini, yamamaza Perezida Paul Kagame, ubwo yahataniraga manda ya Kane yo kuyobora u Rwanda. 

    Yanabaye indirimbo idasanzwe kuri Bwiza, kuko yari akoranye n'umuhanzi wamutanze mu kibuga cy'umuziki. Ariko yongeye igikundiro kuri aba bombi, kuko mu bikorwa byo kwamamaza umukandida wa FPR-Inkotanyi, yahagurutsaga n'iyonka.

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘OGERA’ YA BWIZA NA BRUCE

    “> 

    Bonus Track

    -Sowe ya Bruce Melodie

    -Abahungu ya Juno Kizigenza

    -Bwe Bwe Remix

    -Amanota ya Danny Nanone

    -Yanitosha ya Israel Mbonyi 

    -Birashoboka ko izatoranyijwe atari zo wacyekaga, nawe watanga inyunganizi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149828/zarabyinwe-karahava-indirimbo-10-zabahanzi-nyarwanda-zahize-izindi-mu-2024-149828.html