Blog

  • Imvano y'ubwicanyi bwibasira abarokotse Jenoside mu mboni za Senateri Prof. Dusingizemungu – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi mike hagaragaye ubwicanyi bwibasiye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu bice bimwe by'igihugu, abandi baterwa ubwoba binyuze mu nyandiko zidasinyweho zizwi nka 'Tracts', abandi bangirizwa imitungo itandukanye.

    Ubu bugizi bwa nabi bwagarutsweho n'inzego nkuru z'igihugu zigaragaza ko ababigizemo uruhare bagomba kubiryozwa mu nzira zose byasaba.

    Perezida w'Ihuriro ry'Abagize Inteko Ishinga Amategeko Rikumira Jenoside, Ipfobya n'Ihakana rya Jenoside yakorewe Abatutsi (AGPF), Prof. Dusingizemungu Jean Pierre yabwiye IGIHE ko mu makuru bagenda babona hari ibigirwamo uruhare n'abarangije ibihano bakatiwe n'inkiko kubera uruhare bagize muri Jenoside yakorewe Abatutsi batahindutse.

    Ati 'Hari igikorwa cy'uko hari abari barahaniwe icyaha cya Jenoside yakorewe Abatutsi ariko barangije igihano cyabo barimo gusubira mu muryango nyarwanda, hari aho ugenda usanga na bo mu maperereza agenda akorwa cyangwa se mu bimenyetso bimwe na bimwe bigenda bigaragara ko n'abo bantu babiftemo uruhare bikaba bigaragara ko hari ingufu zikwiye kongera gushyirwa mu bikorwa byo gutegura bariya barangije igihano.'

    U Rwanda ruteganya ko muri Gashyantare 2025 hazafungurwa ikigo kizajya kinyuzwamo abahaniwe ibyaha bya Jenoside benda kurangiza ibihano bakatiwe kugira ngo bazashobore kwisanga mu muryango nyarwanda.

    Prof. Dusingizemungu yahamije ko abafungiwe icyaha cya Jenoside benda kurangiza ibihano baremeye icyaha bakanasaba imbabazi nta kibazo bateza, ibibazo byinshi bivuka ku batarigeze bemera icyaha.

    Ati 'Abagorana ni babandi batigeze bemera icyaha n'ubu usanga bagifite iyo ngengabitekerezo hakabaho ko usanga abo ari bo bari mu bikorwa turimo kubona byo guhohotera abacitse ku icumu rya Jenoside yakorewe Abatutsi.'

    'Icyo ni igice cyihariye rero gikwiye kwitabwaho mu buryo bw'umwihariko ari na byo tuvuga ko hagomba kubaho ibikorwa byo kubegera ku buryo bw'umwihariko n'ibikorwa byo kubategura bikoze ku buryo bw'umwihariko.'

    Yagaragaje ko uburyo igihugu cyakiramo abahungutse n'abavuye mu mitwe y'iterabwoba bakabanza kwigishwa no gusobanurirwa gahunda za Leta bikwiye no gukorwa ku bafungurwa barahamwe n'icyaha cya Jenoside.

    Ati 'N'ubundi barabasobanurira ariko twumva ko hashyirwamo izindi ngufu ku buryo bategurwa bagatangira kujya banakora n'ibikorwa bimwe na bimwe, nk'umuganda wabereye ahantu habegereye, bagahuzwa n'imiryango yabo ariko ntibahite bitura mu muryango mugari ahantu bazajya iwabo gutyo gusa batagize ikindi kibategura.'

    'Mbere y'uko bamanuka bataha mu mirege yabo bakirwe n'inama z'abaturage z'aho hantu bamenye ko baje, babahe ayo akuru ko baje na bo babahe ijambo babasobanurire uko mu kagari bigenda, bategurwe aho kugira ngo abaturage bazajye bahura n'abo bantu mu nzira gutyo batazi n'uko banaje abantu bamaze imyaka mirongo.'

    Imibare igaragaza ko abafungiye ibyaha bya Jenoside barenga ibihumbi 21, biganjemo abataremeye icyaha bagakatirwa gufungwa imyaka 25, 30 no gufungwa ubuzima bwose.

    Abato banduriye he?

    Senateri Prof. Dusingizemungu yagaragaje ko kuba hari n'urubyiruko rugenda rugaragara mu bikorwa byo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi no kubavutsa ubuzima bivuze ko no mu babyeyi babo igihari.

    Ati 'Bituma abantu batekereza ko hari ingengabitekerezo ituruka mu babyeyi ijya mu rubyiruko ukabona ko ingamba zikwiye gukazwa muri urwo rwego rwo gusobanurira urubyiruko ku birebana no kwigisha amateka ku buryo burushijeho, kwita ku bikorwa byo kwibuka n'ibindi bikorwa byose, no kwitabira ibikorwa bitandukanye kuko ibikorwa by'amajyambere duhuriramo nk'urugero muri Nyaruguru ahantu twagiye, abo usanga bari muri ibyo byaha n'ibindi bikorwa bisanzwe by'umuganda, byo gufatanya n'abandi aturage batabyitabira.'

    Yahamije ko abantu bose bakwiye gushishikarizwa kwitabira ibikorwa byose bihuza abaturage bagafatanya kubaka igihugu.

    Senateri Dusingizemungu yatangaje ko mu bagira uruhare mu bwicanyi bukorerwa Abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi harimo n’abari bafungiwe ibyo byaha batahindutse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imvano-y-ubwicanyi-bwibasira-abarokotse-jenoside-mu-mboni-za-senateri-prof

  • Dukeneye gusigasira amahoro aho yamaze kugerwaho – Minisitiri Marizamunda – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024, mu nama ya 33 Y'Umutwe w'Ingabo za Afurika y'Iburasirazuba zihora ziteguye gutabara aho rukomeye (East African Standby Force) izwi nka 'Policy Organs Meeting', iri kubera i Kigali.

    Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko EASF yatanze umusanzu ukomeye mu kugarura amahoro aho yitabajwe hose mu bihe byashize.

    Yashimangiye ko aho amahoro ari, ari ngombwa kuyasigasirwa.

    Ati 'Dukeneye gusigasira amahoro aho yamaze kugerwaho, umurimo ukomeye udasaba kuvugwa cyane. Imbogamizi zikomeza kugaragara mu karere kacu no ku mugabane wose muri rusange. Intambara na zo zigenda zihindura isura, zinjiramo n'abandi banyamaboko aho bahuriye n'ubuyobozi bw'ibihugu,'

    'Guhagarika intambara n'ibibangamiye ubuzima bwa muntu ni intego duhuriyeho. Ni yo mpamvu mbasaba gukoresha imbaraga zashyizweho mu guharanira amahoro n'umutekano mu karere no muri Afurika.'

    Yasabye impande zose gukorera hamwe hagamijwe iterambere, muri politike n'ibindi bigize ubuzima bw'igihugu.

    Minisitiri Marizamunda yagaragaje ko nubwo hakiri ibibazo by'intambara n'amakimbirane ariko hari intambwe nziza igenda iterwa mu gukemura ibibazo.

    Ati 'Ndashaka gushima intambwe nziza yatewe mu karere kacu igamije guhosha umwuka mubi no gukemura amakimbirane nk'uko twabibonye mu masezerano aheruka gusinywa hagati ya Ethiopia na Somalia.'

    Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda akaba na n'Umuyobozi Mukuru wa Komite y'abagaba bakuru b'ingabo bahuriye muri EASF, yagaragaje ko nyuma y'imyaka 20 uru rwego rubayeho hakozwe ibikorwa byinshi mu kubungabunga amahoro n'umutekano mu karere kandi bikwiye gukomeza kuko ari yo nshingano yarwo.

    Ati 'Muri iyi myaka Abagaba Bakuru b'Ingabo babonye impinduka mu bintu bitandukanye, kandi ibyakozwe byose byari bifite intego yo gukemura ibibazo by'amahoro n'umutekano mu karere no ku mugabane. Nk'uko mubizi akarere kacu kazahajwe n'ibikorwa byinshi bibangamiye amahoro n'umutekano. EASF yagaragaje umuhate mu gutanga umusanzu wayo mu guharanira amahoro rusange no kubaka ubushobozi mu buryo butandukanye.'

    Mu 2014 ni bwo EASF yabonye ubushobozi bwose butuma ijya gutanga umusanzu wose usabwa aho ikenewe mu buryo bwa nyabwo.

    EASF igira inzego zitandukanye, aho Inteko Rusange ari rwo rwego rukuru rugizwe n'abakuru b'ibihugu na za Guverinoma. Iyo Nteko Rusange igira Umuyobozi Mukuru uba ari Umukuru w'Igihugu kinyamuryango. Mu 2025 uwo muyobozi azaba ari Perezida Kagame.

    Inteko Rusange ikurikirwa n'Inama y'Abaminisitiri b'ingabo muri ibyo bihugu, na yo igakurikirwa na komite y'abagaba b'ingabo b'ibyo bihugu, urwego rwa kane rukaba ubunyamabanga bugira uruhare mu ishyirwa mu bikorwa ry'ibikorwa bya EASF.

    Ibihugu binyamuryango bya EASF birimo u Rwanda u Burundi, Ibirwa bya Comores, Djibouti, Ethiopia, Kenya, Rwanda, Seychelles, Somalia, Sudani na Uganda.

    Inama y’ingabo za EASF iri kubera mu Rwanda ari na rwo rugiye guhabwa ubuyobozi

    Minisitiri Marizamunda yasabye ko ahari amahoro asigasirwa

    Abagaba bakuru b’ingabo mu bihugu bihuriye muri EASF bari kuganira ku ngingo zitandukanye

    Lt Col Sinom Kabera, umuvugizi wungirije w’ingabo z’u Rwanda

    Amafoto : Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dukeneye-gusigasira-amahoro-aho-yamaze-kugerwaho-minisitiri-marizamunda-ku

  • Icyatuma ibyamamare bibaho mu buzima bw'ibanga; mu mboni za Tems – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Glamour Magazine, aho yavuze ko aba ashaka kubaho mu buzima bw'ibihe arimo aho kubaho ahugiye muri telefone.

    Ati '”Ntabwo nkunda telefone yanjye uko byagenda kose. Mpitamo kwibera mu Isi nigiramo ibintu bitandukanye. lyo mbonye urwitwazo rwo kuba nayisiga mu kabati, mpita mbifatirana. Navuga ko mba hafi y'umuryango wanjye ndetse n'abandeberera mu muziki. Cyane cyane, mama na musaza wanjye.'

    Yavuze ko ari byiza kuba ahantu uhari bya nyabyo ndetse ukiyitaho. Ati 'Ni bwo buryo bwo kwiyubaka mu buryo buhoraho no kumenya uko ubuzima buteye. Nta kintu nshaka guhindura ku buzima bwanjye.'

    Tems aheruka kwemeza ko azataramira i Kigali mu 2025. Ni amakuru Tems yemeje mu minsi ishize abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, nyuma yo gutangaza igitaramo afite muri Afurika y'Epfo ku wa 20 Werurwe 2025.

    Nyuma yo gutangaza iki gitaramo, Tems yahise avuga ko mu minsi ya vuba azatangaza amatariki y'ibitaramo ateganya gukorera mu Rwanda, Nigeria, Ghana na Kenya.

    Ibi Tems abigarutseho nyuma y'igihe bivuzwe ko yagombaga gutaramira i Kigali mu Ukwakira 2024, gusa biza kurangira bidakunze kubera urutonde rw'ibitaramo yari afite.

    Uyu muhanzikazi amaze igihe akora ibitaramo bizenguruka Isi amurika album ye nshya yise 'Born in the wild Tems' yakoreye i Burayi.

    Tems w'imyaka 29 yamenyekanye mu ndirimbo zitandukanye zirimo 'Crazy things', 'ME & U', You and me', 'Damages', 'Try me', 'Fountains' yahuriyemo na Drake n'izindi zitandukanye.

    Uyu mukobwa yatangiye kuba ikimenyabose mu 2020, yiharira ikibuga cy'umuziki muri Nigeria kuva mu 2021.

    Tems yahishuye icyatuma ibyamamare bibaho mu buzima bwite

    Reba 'Get it Right', indirimbo Tems aheruka guhuriramo na Asake


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyatuma-ibyamamare-bibaho-mu-buzima-bwite-mu-mboni-za-tems

  • Ingengabitekerezo ya Jenoside n'ubwicanyi bwibasiye abayirokotse; byahagurukije abagize Inteko Ishinga Amategeko – #rwanda #RwOT

    Ni ibiganiro byahuriranye n'uko tariki 9 Ukuboza buri mwaka hizihizwa isabukuru Amasezerano mpuzamahanga yo gukumira no guhana icyaha cya jenoside yemejwe n'Inteko Rusange y'Umuryango w'Abibumbye mu 1948.

    Perezida w'Ihuriro AGPF, Senateri Prof Dusingizemungu Jean Pierre, yabwiye IGIHE ko basuye imirenge itandatu yo mu turere twa Nyaruguru, Ngoma, Karongi, Rusizi na Ruhango kugira ngo bungurane ibitekerezo ku ngamba zikwiye kongerwamo imbaraga ngo ingengabitekerezo ya Jenoside n'ibikorwa by'ubugome bikorerwa abarokotse Jenoside birandurwe.

    Ati 'Dushaka no gukangurira abaturage ku buryo bw'umwihariko ahantu hagiye hagaragara ihohoterwa ry'Abacitse ku icumu rya Jenoside tukabashyira ubutumwa bukubiyemo kubahumuriza ariko no kubakangurira kwita ku mahame remezo adusaba kubaka ubumwe bw'Abanyarwanda no kwita ku guharanira ko ntacyacamo ibice Abanyarwanda kandi ko ihame rirebana no gukumira no guhana ingengabitekerezo ya Jenoside na ryo abantu bose barikomeraho kandi bakabikora mu bufatanye ku buryo intambwe twari tumaze kugeraho mu Rwanda yo kubaka ubumwe n'ubwiyunge bikaduha inzira yo kujya mu majyambere agaragarira buri wese.'

    Mu bihe bishize humvikanye abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 bishwe bazizwa uko bavutse.

    Senateri Prof Dusingizemungu yashimangiye ko mu byo basobanurira abaturage kandi bakemeranyaho harimo no gufata ingamba zigamije kurandura burundu iyo migambi mibisha.

    Ati 'Tubasobanurira kandi tunabyumvikanaho twese na bo bafata ingamba ko nta hakwiye kuboneka igitotsi, mu buryo bwo kumva ko hari ibimenyetso byatugaragariza ko ubumwe bw'abanyarwanda bugenda bwototerwa na bamwe mu badashaka ko ubwo bumwe bwasagamba cangwa bwakomera.'

    Mu biganiro byateguwe kuva ku wa 19-20 Ukuboza 2024 harimo ibihuza abagize ihuriro AGPF n'abayobozi b'inzego zitandukanye, iz'Akarere, umurenge, utugari, urubyiruko, abagore, n'abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi tukabanza bakarebera hamwe 'ingamba bafite zo kurandura ibyo byagaragaza amacakubiri no kurandura burundu icyatuma hari abantu baba bahari bakivutsa abandi ubuzima kubera ingengabitekerezo ya Jenoside.'

    Prof Dusingizemungu yahamije ko 'aho twahisemo kujya ku ikubitiro ni ahantu hagiye hagaragara ibyo bibazo byo guhohotera abacitse ku icumu.'

    Mu ntangiriro za 2025 AGPF izakora ingendo mu turere twose two mu Rwanda kugira ngo ibi biganiro bikomeze ndetse bakazanakomereza ku rubyiruko ruri mu byiciro bitandukanye na rwo rukigishwa ububi bw'Ingengabitekerezo ya Jenoside.

    Abagize AGPF-Rwanda baganirije abayobozi n’abaturage bo mu turere dutanu twagaragayemo guhohotera abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ubwicanyi-bwibasiye-abarokotse-jenoside-n-ingengabitekerezo-yayo-byahagurukije

  • Inzozi za Là Reïna: Umuhanzikazi wakoze ku mitima ya benshi ku ndirimbo ebyiri zonyine (Video) – #rwanda #RwOT

    Ni umukobwa ufite impano idashidikanywaho mu kuririmba, ndetse no mu gucuranga 'guitar', kuko akenshi aririmba anicurangira.

    Iyo muganira akubwira ko impano yo kuririmba yakuze ayiyumvamo, ariko ikaza gutyara ubwo yagiraga amahirwe yo kwiga umuziki ku Ishuri ry'Umuziki ry'u Rwanda riherereye i Muhanga. Yasoje aya masomo mu 2022.

    Yabwiye IGIHE ko aya masomo yamufashije, kuko byatumye akora ibintu akunda ariko na none azi neza.

    Ati 'Kwiga umuziki byari ibintu nkunda kandi mbishoboye. Byatumye nsobanukirwa buri kimwe icyo kivuze, naho gikoreshwa […] nashakaga kwiyungura ubumenyi burenze ku bwo nari mfite. Nagiye kwiga umuziki mu 2019.'

    Ubuhanga bwe bwamubashishije guhirwa, ndetse atangira kwigisha muri rimwe mu mashuri y'umuziki mu Mujyi wa Kigali ubwo yarangizaga amasomo ye.

    Là Reïna ni we wagize uruhare rukomeye mu ikorwa rya zimwe mu ndirimbo zakunzwe mu bihe byashize zirimo iyahuriyemo Juno Kizigenza na Ariel Wayz, bakoze mu bihe by'amatora bise 'Injyana'. Hari n'indi yanditse izagaragara kuri album nshya ya Bruce Melodie.

    Là Reïna yavukiye mu Karere ka Nyamagabe ahazwi nko ku Itaba. Avuka mu muryango w'abana barindwi, akaba Ubuheture.

    Yamenyekanye ubwo yashyiraga hanze indirimbo ye ya mbere, yise 'Nditinya' yasamiwe hejuru na benshi, ubu ikaba imaze kurebwa n'abarenga ibihumbi 440.

    Agendeye ku kuntu yakiriwe, agaragaza ko uyu mwaka wamubereye mwiza. Ati 'Navuga ko wambereye mwiza kuko ninjiye mu muziki nkora indirimbo ihita igera ku bantu benshi. Ni umwaka mfata nk'uw'umugisha.'

    Là Reïna yasohoye iyi ndirimbo muri uyu mwaka nyuma y'umwaka yari amaze asoje amasomo ye, akavuga ko ari ibintu yatekerejeho akabanza kureba uko ikibuga kimeze.

    Ati 'Nari ndi kwihugura. Nashakaga kubanza kumenya uburyo ngomba kuba njye wa nyawe. Nkareba ibitaramo by'abandi bahanzi, ubuzima bw'abandi bahanzi. Nkavuga nti ni gute umuhanzi yahangana no kuvugwa nabi n'ibindi.'

    Agaragaza ko mu myaka itanu iri imbere ashaka kuba hari ahantu hakomeye yageze harenze aho ari uyu munsi.

    Ati 'Nifuza ko ibintu byanjye bizaba byarageze ku bantu benshi ugereranyije n'uko bimeze ubu. Ikindi ni uko hazaba hari nk'umuntu uvufa ko yifuza kuba nkanjye.'

    Là Reïna afite ubuhanga buhambaye mu muziki

    Imyandikire ya Là Reïna ituma akundwa na benshi

    Uyu mukobwa yize umuziki ndetse avuga ko byamufashije mu kuzamura impano ye

    Reba ikiganiro uyu mukobwa yagiranye na IGIHE

    Reba indirimbo nshya ya Là Reïna


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/inzozi-za-la-reina-umuhanzikazi-wakoze-ku-mitima-ya-benshi-ku-ndirimbo-ebyiri

  • Dominique Pelicot yakatiwe imyaka 20 ku byaha byo guhohotera no gusambanyisha ku ngufu umugore we #rwanda #RwOT

    Dominique Pelicot, umugabo w'imyaka 72 wo mu Bufaransa, yakatiwe igifungo cy'imyaka 20 ku byaha byo gufata ku ngufu uwari umugore we, Gisèle Pelicot, nyuma yo kumusindisha akoresheje imiti, ndetse no kumushyira mu maboko y'abandi bagabo ngo bamufate ku ngufu mu gihe cy'imyaka igera ku icumi ishize.

    Ibi byaha byabaye hagati ya 2011 na 2020, aho Pelicot yashukaga abagabo yabonaga ku mbuga nkoranyambaga, akabatumira mu rugo rwe kugira ngo basambanye umugore we wari wasinzirijwe n'imiti.

    Pelicot yemeye ko we n'abo bagabo yatumye bahuye binyuze ku mbuga nkoranyambaga akabatuma gufata ku ngufu umugore we Gisèle bamusanze mu buriri bwe yataye ubwenge.

    Mu rubanza rwabereye mu rukiko rwa Vaucluse, Pelicot yemeye ibyaha aregwa, asaba imbabazi ku bikorwa bye.

    Abandi bagabo 50 nabo bakatiwe ibihano bitandukanye, birimo igifungo kiri hagati y'imyaka 3 na 15, bitewe n'uruhare rwabo muri ibyo byaha.

     

    Uru rubanza rwatumye habaho ibiganiro byinshi mu Bufaransa no ku isi yose, byibanda ku kamaro ko guhindura imyumvire ku bijyanye n'ihohoterwa rishingiye ku gitsina no gushakira ubutabera abahohotewe.

    Source : https://kasukumedia.com/ubufaransa-bwakatiye-dominique-pelicot-imyaka-20-ku-byaha-byo-guhohotera-no-gusambanyisha-ku-ngufu-umugore-we/

  • Icukumbura ku bikorwa by'iyicarubozo byakorewe umunyeshuri w'imyaka 19 i Kigali – #rwanda #RwOT

    IGIHE yifuje kumenya byinshi ku ikorwa ry'icyo cyaha n'icyo inzego ziri kugikoraho, igirana ikiganiro cyihariye n'Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry.

    Yagaragaje ko abakekwaho kugira uruhare muri ibyo bikorwa bakurikiranyweho ibyaha bibiri birimo iyicarubozo no kwirengagiza gutabara uri mu kaga.

    Yashimangiye ko ibyo bakurikiranyweho mu gihe byaba bibahamye bashobora gufungwa kuva ku myaka 20 kugera ku myaka 25.

    IGIHE: Ibi byaha mwabimenye mute?

    Nyuma y'uko RIB imenye amakuru ko hari umwana uri guhohoterwa na bagenzi be mu nzu bari bakodesheje iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w'Akindege, ku bufatanye bwa RIB na Polisi, inzego zahise zigoboka, hafatwa abasore n'inkumi bari mu kigero cy'imyaka 19-24. Bafashwe tariki ya 13 n'iya 14 Ukuboza 2024.

    Ku ikubitiro hafashwe abakekwa 10, hanyuma hakorwa isesengura ry'uruhare buri wese yagize muri ibi bikorwa bigize ibyaha, Iperereza riza kugaragaza ko umunani ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha. Hari abandi bagishakishwa.

    IGIHE: Abakekwa ni bande?

    Abakekwa ni aba bakurikira, Uwase Adolphe Emmanuel w'imyaka 24, Ikuzwe Bruce Emery wa 21, Imanzi Kevin wa 21, Kirezi Vanessa w'imyaka 20, Nkubana Joel w'imyaka 20, Mugenzi Jonathan w'imyaka 20, Kirenga Kevin ufite imyaka 19 na Rugema Marembo w'imyaka 19.

    IGIHE: Icyo cyaha bagikoze bate?

    Aba basore n'inkumi bakodesheje inzu iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w'Akindege.

    Byatangiye ari bimwe by'urubyiruko, bakodesha inzu iminsi runaka, bashaka gukoreramo ibirori byo kwinezeza, bimwe bizwi nka house party, biza kurangira habereyemo ibyaha biremereye.

    Mu gihe rero bari muri iyo nzu, baje kwibwa telefoni eshatu na laptop imwe, hanyuma baje gukeka umwe muri bo witwa Haberumugabo Guy Divin w'imyaka 19.

    Baje gutangira kumukubita bamuryoza ko ngo ari we wabibye. Iperereza rigaragaza ko bamukoreye urugomo rukabije, bimuviramo gukomereka ku buryo bubabaje.

    Ikintu kitumvikana n'uko iki cyaha cyakorewe Divin, cyakozwe n'Inshuti ze, Divin yari mugenzi wabo bari mu mugambi umwe wo gukodesha iyo nzu yo kwishimishirizamo.

    Iyo nzu bayikodesheje guhera tariki ya 30 Ugushyingo 2024. Kugeza ubu abafashwe bafungiwe kuri Stasiyo ya RIB ya Nyarugunga.

    IGIHE: Nyuma yo gufatwa n'iki kigiye gukurikira?

    Ubu ikiri gukorwa ni uko nyuma y'uko abakekwa bafashwe, dosiye yabo yahise itangira gutunganywa. Ubu abo basore n'inkumi bose bakaba bagiye gupimishwa muri Rwanda Forensic Institute kugira ngo harebwe niba harimo abanywa ibiyobyabwenge.

    Ibisubizo ntabwo biraboneka, ariko dosiye yabo ikaba yamaze gutunganywa ikaba yamaze koherezwa mu Ubushinjachaya tariki ya 18 Ukuboza 2024.

    Ubu Haberumugabo Guy Divin ari kwitabwaho mu bitaro ndetse n'abaganga bari kumuvura, bavuga ko ari kugenda yoroherwa, mu minsi iri imbere bashobora kumusezerera.

    IGIHE: Hari abavuga ko uwo mwana akomoka mu Burundi, bagenzi be akaba ari cyo bamujijije… Byaba ari byo

    Ni byo koko akomoka mu gihugu cy'u Burundi, yari mu Rwanda kubera kwiga. Guhohoterwa kwe na bagenzi be bari inshuti ntaho bihuriye n'Igihugu akomokamo, Ikindi kandi inzego za RIB na Polisi zagobotse ntabwo zabanje kubaza ubwenegihugu.

    Zihutiye gutabara uwarimo guhohoterwa no gufata ababigizemo uruhare, RIB irasaba abantu kureka ibihuha bahuza uguhohoterwa kwe n'ibindi bintu.

    U Rwanda ni igihugu kigendera ku mategeko kandi cyubahiriza uburenganzira bwa muntu, kandi inzego zacu zita kuri buri wese, yaba Umunyarwanda cyangwa umunyamahanga uri mu Rwanda.

    IGIHE: Ibyaha bakurkiranyweho ni ibihe, biramutse bibahamye bahanwa bate?

    Bakurikiranyweho ibyaha bibiri bikurikira, birimo Icyaha cy'Iyicarubozo (Torture) no kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga (Non-assistance à une personne en danger).

    Iyicarubozo ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 112 y'itegeko N0 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ivuga ko iyicarubozo ari igikorwa icyo ari cyo cyose gitera uburibwe cyangwa ububabare haba ku mubiri cyangwa ku bwenge, gikorewe umuntu ku bushake hagamijwe kumushakaho amakuru cyangwa kuyashaka ku wundi muntu cyangwa ukwemera icyaha, kumuryoza igikorwa yakoze cyangwa cyakozwe n'undi muntu cyangwa akekwaho kuba yarakoze, cyangwa kumukangisha cyangwa kumuhatira we ubwe cyangwa undi muntu, cyangwa kubera impamvu iyo ari yo yose ishingiye ku ivangura iryo ari ryo ryose.

    Ugihamijwe n'urukiko ahanishwa igifungo kitari munsi y'imyaka 20 ariko kitarenze imyaka 25.

    Kwirengagiza gutabara umuntu uri mu kaga ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 244 y'itegeko No 68/2018 ryo kuwa 30/08/2018 ritegenya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Ugihamijwe ahanishwa igifungo kuva ku mwaka umwe ariko kitarenze imyaka itatu n'ihazabu y'amafaranga y'u Rwanda kuva ku bihumbi 300 Frw ariko atarenze ibihumbi 500 Frw.

    Ikindi n'uko Icyaha cy'iyicarubozo kidasaza.

    IGIHE: Ni ubuhe butumwa mwagenera abadukurikira?

    RIB iributsa Abaturarwanda ko kwihanira ari icyaha gihanwa n'amategeko. Nta muntu wari ukwiye kwihanira kuko Leta iba yarashyizeho inzego kugira ngo niba hari ukosherejwe yitabaze inzo nzego.

    Ubundi butumwa buragenerwa abantu bafite inzu zikodeshwa. RIB irabasaba kudakodesha abana cyangwa urubyiruko ruvuga ko rushaka kwinezeza, kuko usanga bakoreramo ibyaha bitandukanye kandi biremereye.
    Ntabwo nyir'inzu yari akwiye kwita ku mafaranga ahabwa gusa ngo yirengagize ko afite inshingazo zo kudaha icyuho imikorere y'icyaha.

    Urubyiruko akenshi rwahuriye mu nzu bakodesheje, bimwe bita house party, usanga bakoreramo ibyaha birimo kunywa ibiyobyabwenge, gusambanya abana, guha ibisindisha abakobwa n'abahungu barangiza bakabasambanya ku gahato, kurwana, n'ibindi bikorwa by'ubwomanzi no kubangamira ituze rusange rya rubanda. Aho ni ho hava ibikorwa by'ubujuru no kwihorera nk'uko byakorewe Haberumugabo Guy Divin.

    Abatunze inzu bafite inshingano zo kumeya umuntu ubabereye mu nzu n'icyo ayikoresha. Ntabwo agomba guhugira mu kwakira amafaranga.

    Ibikorwa byaho urubyiruko rukodesha inzu zo gukoreramo house parties bikunze kugaragara iyo iminsi bikuru yegereje, aho baba bashaka inzu bakoreramo ibirori.

    Muri iyi minsi twegereje iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani ba nyir'inzu rero barasabwa kwitondera no guhagarika gukodesha urubyiruko inzu, kuko usanga bitiza umurindi imikorere y'ibyaha.

    Abo bireba bafate ubu butumwa nk'ubwabo, nibitaba ibyo bishobora kubaviramo ibyaha, birimo kuba icyitso cyangwa guhishira ibyaha. Ndagira ngo ibyakorewe uriya mwana, ndetse n'ibindi bikorwa bikorerwa muri za house parties bigomba guhagarara.

    Ba nyir'inzu zikodeshwa bafite inshingano ku gihugu zo kurinda urubyiruko no kwirinda kubatiza umurindi wo gukora ibyaha biciye mu kubatiza cyangwa kubakodesha inzu.

    Baturarwanda, Mureke twese dufatanye kurinda urubyiruko kugwa mu byaha, ndetse dufatanye kubarinda kwishora mu bikorwa bibaganisha mu gukora ibyaha kuko akenshi usanga ingaruka zivamo ziba ziremereye.

    Umuvugizi w'Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, Dr. Murangira B. Thierry, yasobanuye iby’umusore uherutse kuboneka yahohotewe bikomeye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icukumbura-ku-bikorwa-by-iyicarubozo-byakorewe-umunyeshuri-w-imyaka-19-i-kigali

  • Abantu hafi 2000 basabye kwinjira muri gahunda ya RwandAir yo guhugura abapilote – #rwanda #RwOT

    Aba bantu ni benshi ugereranyije n'abakenewe kuko iyi gahunda igamije guhugura urubyiruko rw'u Rwanda 20 gusa ruri hagati y'imyaka 18 na 24, aho biteganyijwe ko bazamara imyaka ibiri bahugurwa.

    Iyi gahunda ya 'Cadet Pilot Program' yatangajwe ku wa 5 Ukuboza 2024, ikaba yari ifite igihe ntarengwa cyo gutanga ubusabe cy'iminsi 10.

    Umuyobozi ushinzwe kuzamura impano muri RwandAir, Emmy Ndayambaje, yavuze ko guhugura umupilote umwe bisaba 81.000$ [asaga miliyoni 110 Frw], yongeraho ko iki kiguzi cyose kizishyurwa na RwandAir.

    Ati 'Aya mafaranga [81.000$] yishyura ibikenewe byose mu mahugurwa kugeza uhugurwa ahawe icyangombwa cyo gutwara indege za gisivili by'umwuga [Commercial Pilot Licence – CPL].'

    Kubera ko iyi gahunda igamije guhugura abapilote 20, amafaranga azakoreshwa yose hamwe angana na miliyoni $1,62 [asaga miliyari 2,2 Frw].

    Ndayambaje yavuze ko guhitamo abazinjira muri iyi gahunda bizashingira ku bushobozi bw'usaba yaba umusore cyangwa umukobwa, kandi ko igikorwa cyo kubahitamo kizaba cyarangiye mu mpera za Mutarama 2025.

    Aya mahugurwa azakorerwa muri Akagera Aviation Academy, aho azaba agizwe n'amasomo asanzwe yo mu ishuri n'andi yo kwiga kugurutsa indege hifashishijwe ikoranabuhanga n'imashini zabugenewe [simulator training], igihe cyo guhugurwa ku kugurutsa indege kugira ngo abahugurwa bahabwe uruhushya rwa CPL, amasomo y'imiyoborere n'andi yoroheje [soft skills and leadership training].

    Nk'uko RwandAir ibigaragaza, intego nyamukuru y'iyi gahunda ni 'ukugira ngo sosiyete yacu igire abapilote beza kandi b'Abanyarwanda,' cyane cyane hagamijwe kongera umubare wabo.

    Imibare ya RwandAir igaragaza ko kugeza ubu ifite abapilote 207 barimo abagore 13 n'abagabo 194. Muri aba bose Abanyarwanda ni 59, bangana na 28.5% by'abapilote bose.

    RwandAir yagaragaje ko intego nyamukuru y’iyi gahunda ari ukugira ngo igire abapilote beza kandi b'Abanyarwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abantu-hafi-2000-basabye-kwinjira-muri-gahunda-ya-rwandair-yo-guhugura

  • Abakozi ba Amazon bateguje imyigaragambyo ikaze – #rwanda #RwOT

    Ni imyigaragambyo abo bakozi bateguye nyuma y'uko ubuyobozi bw'Umuryango uharanira uburenganzira bw'abakozi uzwi nka 'International Brotherhood of Teamsters:IBT' utangaje ko iki kigo cyashinzwe n'Umunyemari Jeff Bezos cyanze kuganira n'abakozi bacyo ku bijyanye no kunoza amasezerano y'akazi, gutanga imishahara myiza no kunoza uburyo bakora.

    IBT yatangaje ko abakozi ba Amazon bo mu mijyi nka New York, Skokie muri Leta ya Illinois, Atlanta, San Francisco na Southern California biteguye kujya mu myigaragambyo.

    Iryo huriro rivuga ko rizaba rihagarariye abakozi ibihumbi 10 bamwe bafatwa nka ba nyakabyizi, bo mu maduka atandukanye ya Amazon muri Amerika ndetse n'abandi bafite amasezerano yemewe y'umurimo bose bazitabira imyigaragambyo.

    Icyakora ni ibirego Amazon ihakana, umuvugizi wayo, Kelly Nantel yavuze ko ari uguharabika ikigo, ibintu yise ko bidakwiriye.

    Ati 'Ukuri ni uko IBT iri gukoresha uburyo butanyuze mu mucyo. Iryo huriro ryakomeje kuyobya no gutera ubwoba abakozi ba Amazon kugira ngo baryiyungeho.'

    IBT yahaye Amazon ku wa 22 Ukuboza 2024 nk'umunsi ntarengwa wo gutangira ibiganiro bijyanye no kunoza amasezerano y'akazi, bitaba ibyo imyigaragambyo igatangira.

    Inzobere mu bijyanye n'iyubahirizwa ry'amategeko agenge umurimo zigaragaza ko amahirwe menshi ni uko Amazon itazigera iganira ku bijyanye n'ibyo IBT iri gusaba, bakagaragaza impungenge ko bizabyutsa n'indi miryango ireberera abakozi.

    Iki kigo gifatwa nk'isoko ryo kuri internet cyakunze kugaragaza ko gishyize imbere ibyo kubaka umubano n'abakozi ku giti cyabo, aho gukorera mu mahuriro, ibintu abakozi na bo batumva.

    Amazon nk'ikigo cya kabiri mu byigenga bitanga akazi ku bantu benshi ku Isi, igaragaza ko ihemba imishakara iri hejuru y'ibindi bigo bikora ibintu bimwe, ndetse iherutse gushyiraho uburyo bw'ikoranabuhanga mu buryo bwo kugabanya imirimo yisubiramo yagoraga abakozi.

    Icyakora abakozi ntibabyumva kuko bashinja iki kigo gukorera ku muvuduko uri hejuru no kunoza cyane ibyo gikora, igitambo cy'ibyo kikaba abakozi bakomerekera muri iyo mirimo kandi ntibitabweho neza.

    Muri uyu mwaka Amazon yagaragaje ko izashora miliyari 2,1$ mu kongera imishahara y'abakozi bo muri Amerika, ababona igihembo kiri hasi bakazajya bakorera 1,5$ ku isaha, mu gihe ababona ikigereranyije bazajya babona 22$, ibingana n'inyongera ya 7%.

    Abakozi ba Amazon bateguje imyigaragambyo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abakozi-ba-amazon-bateguje-imyigaragambyo-ku-bwo-kudafatwa-neza

  • RIB yihanangirije abakodesha urubyiruko inzu zo gukoreramo 'House Party' – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bwagarutsweho n'Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry, mu kiganiro cyihariye yagiranye na IGIHE.

    Ni nyuma y'uko mu minsi ishize hagaragaye amashusho y'umusore w'umunyeshuri mu Mujyi wa Kigali, wakubiswe bikabije na bagenzi be, bikavugwa ko bashobora kuba bari bamumaranye iminsi umunani bamutoteza. Bamushinjaga kubiba telefone.

    Amakuru yashyizwe hanze na RIB ashimangira ko iki cyaha cyabereye mu nzu yari yakodeshejwe n'ababikoze iherereye mu Karere ka Kicukiro, Umurenge wa Nyarugunga, Akagari ka Kamashashi mu Mudugudu w'Akindege.

    Ku bufatanye bwa RIB na Polisi, inzego zahise zihagoboka, hafatwa abasore n'inkumi bari mu kigero cy'imyaka 19-24. Bafashwe tariki ya 13 n'iya 14 Ukuboza 2024.

    Ku ikubitiro hafashwe abakekwa 10, hanyuma hakorwa isesengura ry'uruhare buri wese yagize muri ibi bikorwa bigize ibyaha, Iperereza riza kugaragaza ko umunani ari bo bafite impamvu zifatika zituma bakekwaho icyaha. Hari abandi bagishakishwa.

    Nyuma yo kubona ibyahaye, Umuvugizi wa RIB, yasabye abakodesha inzu n'abashaka kuzikoreramo 'house party', kwigengesera kuko usanga zikorerwamo ibyaha.

    Ati “Muri iyi minsi twegereje iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani ba nyir'inzu rero barasabwa kwitondera no guhagarika gukodesha urubyiruko inzu ngo bakoreramo ibirori bimwe bizwi nka 'house party', kuko usanga bitiza umurindi imikorere y'ibyaha, birimo gusambanya abana, kunywa ibiyobyabwenge, guha ibisindisha abakobwa n'abahungu barangiza bakabasambanya ku gahato, kurwana, ubujura n'ibindi bikorwa by'ubwomanzi no kubangamira ituze rusange rya rubanda.”

    Yakomeje asaba abo bireba gufata ubu butumwa nk'ubwabo, nibitaba ibyo bishobora kubaviramo ibyaha, birimo kuba icyitso cyangwa guhishira ibyaha.

    Ati 'Ba nyir'inzu zikodeshwa bafite inshingano ku gihugu zo kurinda urubyiruko no kwirinda kubatiza umurindi wo gukora ibyaha biciye mu kubatiza cyangwa kubakodesha inzu.'

    Umuvugizi wa RIB, Dr Murangira B. Thierry yihanangirije abakodesha urubyiruko inzu zo gukoreramo 'House Party'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yihanangirije-abakodesha-urubyiruko-inzu-zo-gukoreramo-house-party