Blog

  • Abakunzi ba Chorale de Kigali bahisemo ku kig… – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe kuri uyu wa Gatanu tariki 20 Ukuboza 2024, mu kiganiro n’itangazamakuru cyabereye muri BK Arena, ubuyobozi bwa Chorale de Kigali bwagiranye n’itangazamakuru, aho bari kumwe n’abafatanyabikorwa bakorana.

    Iyi Korali iri kwitegura igitaramo gikomeye, bazakora ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024 muri BK Arena.

    Ni igitaramo kidasanzwe kuri iyi Korali, kuko bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristu kwinjira mu byishimo bya Noheli, no kubafasha kwinjira mu mwaka Mushya. 

    Mu kiganiro n’itangazamakuru Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yavuze ko ‘iki gitaramo cyarenze ubushobozi bwacu’ ku buryo tugifata nk’igitaramo cy’abandi.’

    Ati “Ni igitaramo twateguye ahanini tugendeye ku bakunzi bacu, ariko kandi ni igitaramo cyamaze kuba kigari, ku buryo tutagikoze mu mwaka umwe, abakunzi bacu batubaza impamvu.”

    Hodari yavuze ko kuva mu gutegura iki gitaramo bakoranye igihe kinini n’ibigo birimo na Sanlam ‘ndetse turabashimira’.

    Yavuze ko mu gutegura iki gitaramo, harimo imbaraga z’amasengesho, guhuza ubushobozi, no kureba uburyo twagiranye ubufatanye n’abafatanyabikorwa.

    Yavuze ko ashingiye ku myiteguro y’iki gitaramo muri uyu mwaka ‘kirenze ibindi byose twakoze muri uyu mwaka’.

    Ni uwuhe mwihariko w’iki gitaramo kuri iyi nshuro ya 11?

    Hodari Jean Claude yavuze ko muri uyu mwaka, bafite umwihariko w’indirimbo zitsa cyane kuri Noheli, izifasha Abakristu kwinjira mu Minsi Mukuru n’izindi ziganjemo izamamaye cyane mu Rwanda.

    Yavuze ko ‘ikidahinduka ni muzika, ariko ubutumwa n’intego bikomeza kugendana. Yavuze ko kuva muri Mutarama 2024, abantu bahisemo indirimbo bazaririmbira, kandi bageze ku kigero cya 70% bazikoraho. Ati “Kuva muri Mutarama 2024, abakunzi bacu twabahaye umwanya wo guhitamo, rero bagize uruhare rwa 70%.”

    Yavuze ko muri uyu mwaka ‘imicurangire yariyongereye cyane’ cyo kimwe n’imiririmbire’

    Hodari avuga ko kimwe mu bibagora mu rugendo rw’abo rw’umuziki ‘harimo no kuba hatari inzu yabugenewe y’ubuhanzi”. Ati ‘Iyo myaka yose twagowe n’icyo Kintu. Ahubwo twajya inama, gushinga Television ukaba wakubaka ahantu hagenewe ubuhanzi.” 

    Hodari yavuze ko iyo bakoreye igitaramo ahantu hato ‘ntabwo twinjiza cyane’ bituma ‘buri gihe dutekereza ahandi hagutse ho gukorera’. 

    Ati ‘Mu myaka nka 10 ishize wasanga nta nyungu, ariko ubu twavuga ko byoroshye cyane. Nta na rimwe twavuga ngo twarishimye cyane mu bijyanye n’amafaranga, ariko nta n’ubwo duhomba ku buryo abantu twabajyamo imyenda.”

    Yavuze ko buri gihe iyo bakoze igitaramo kitabirwa cyane ‘twiyumvamo ibyishimo, ariko tukiyemeza no kuzamura kurushaho’.

    Ati “Ibi dukora ni ibintu bitabyara inyungu muri rusange, ariko no gukomeza gukora, tukaguma hamwe nabyo ni ibanga kuri twe. Ukwihangana, kandi ugakora cyane nibyo dushyira imbere.

    Hodari yavuze ko abaririmbyi bari hagati ya 100 na 140, ariko mu busanzwe bagera kuri 300.

    Visi- Perezida wa Chorale de Kigali, Bigango Valentin yavuze ko iki gitaramo bagitegura bubakiye ku ntego yo ‘kugirango bimwe mu byo tuba twakoze, twashyizemo imbaraga bibashe kugaruka.”

    Ati “Inyungu ya mbere ni uko Abakristu baba bishimye. Twabafashije kwizihiza Noheli, twabinjije mu mwaka Mushya.”

    'Christmas Carols Concert' ni igitaramo cyamaze kuba umuco, kuko buri mwaka bagikora mu rwego rwo gufasha Abakristo kwizihiza Umunsi wa Mukuru wa Noheli no gusoza neza umwaka uba urangiye no kuzatangira umushya mu mahoro no mu munezero.

    Buri mwaka Chorale de Kigali ishaka umwihariko igenera abakunzi bayo, ugereranyije n'imyaka yabanje. Bigakorwa mu rwego rwo gukomeza gushimisha abakunzi bayo.

    Kuva mu 2013, Chorale de Kigali ikora igitaramo nk'iki. Imibare igaragaza ko abantu barenga ibihumbi 20 bitabira iki gitaramo. Kandi gitegurwa mu rwego rwo gukundisha Abanyarwanda umuziki uhimbanywe kandi ukaririmbanwa ubuhanga.

    Mu bihe bitandukanye igitaramo nk'iki cyabereye ahantu hatandukanye harimo na Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali, kandi ibihumbi by'abantu byagiye byitabira, bagataha banyuzwe n'ubuhanga bw'abaririmbyi bagize iyi korali.

    Nko mu 2019, iki gitaramo cyabereye muri Camp Kigali, biba ngombwa ko hari abantu basubirayo kubera ko imyanya yari yateguwe yari yuzuye. 

    Perezida wa Chorale de Kigali, Bwana Hodari Jean Claude, yigeze kuvuga ko imyiteguro y'iki gitaramo ihambaye, kuko bongeraho n'amasengesho.

    Perezida wa Chorale de Kigali, Hodari Jean Claude yatangaje ko indirimbo bazaririmbira zagizwemo uruhare n’abakunzi b’iyi Korali ku kigero cya 70 

    Ubuyobozi bwa Chorale de Kigali n’abafatanyabikorwa, basobanuye ko iki gitaramo kigiye kuba ku nshuro ya 11 mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye 


    Abanyamakuru bakorera ibitangazamakuru binyuranye bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo no kubaza ibibazo ubuyobozi bwa Chorale de Kigali 

    Chorale de Kigali izatamira abakunzi bayo mu gitaramo ‘Christmas Carols Concert’ kizaba ku Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149873/abakunzi-ba-chorale-de-kigali-bahisemo-ku-kigero-cya-70-indirimbo-zizaririmbwa-mu-gitaramo-149873.html

  • Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu ni bwo mu Biro bya Minisitiri w'Intebe, hasohotse Itangazo rishyira ku myanya Abayobozi bashya muri Guverimo y'u Rwanda.

    Iri tangazo rivuga ko ashingiye ku biteganywa n'Itegeko Nshinga rya Repubulika y'u Rwanda, cyane cyane mu ngingo za ryo za 111, 112 n'iya 116, none ku wa 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, yashyizeho abayobozi bashya muri Guverinoma.

    Mu bashyizweho, harimo Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo asimbuye Nyirishema Richard; Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri naho Uwayezu François Régis wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA yagizwe Umunyamabanga Uhoraho.

    Nyirishema Richard wari Minisitiri wa Siporo mu mezi ane ashize, yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi.

    Minisitiri Nelly Mukazayire, yari Umunyamabanga Uhororaho muri Minisiteri ya Siporo yajemo avuye muri RDB.

    Ni ubwa mbere MINISPORTS ihawe Umunyamabanga wa Leta no kuva ubwo yari MINISPOC. 

    Usibye aba kandi Perezida Kagame yashyizeho abandi bayobozi barimo abahagarariye u Rwanda mu bihugu bitandukanye n’abayobozi mu bindi bigo bya Leta.

    Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo 

    Nyirishema Richard wari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi

    Uwayezu François Régis wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya siporo 

    Rwego Ngarambe yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya siporo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149879/nelly-mukazayire-yagizwe-minisitiri-wa-siporo-149879.html

  • Impinduka mu myanya y'ubuyobozi muri minisiteri ya siporo n'ibigo bya Leta #rwanda #RwOT

    Mu mpinduka zabaye muri guverinoma y'u Rwanda, Nelly Mukazayire, wari usanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo (Minisports), yahawe inshingano nshya nk'umuyobozi wa Minisiteri yahawe kuyobora, aho yagizwe Minisitiri wa Siporo. Izi mpinduka ni igisubizo cyagaragaje ubushake bwa guverinoma mu kunoza imikorere y'inzego zayo no kwihutisha iterambere rya siporo mu gihugu.

    Mukazayire afite ubunararibonye mu miyoborere ndetse no mu bijyanye n'imishinga y'iterambere, kuko yagiye akora mu myanya itandukanye irimo kuba Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu Rushinzwe Iterambere (RDB) n'indi myanya ifite aho ihuriye no kunoza imitangire ya serivisi.

    Mu kazi ke ko muri Minisports, yagaragaje ubushobozi mu guteza imbere imiyoborere ihamye no gushyira mu bikorwa gahunda zigamije guteza imbere siporo muri rusange.

    Ku rundi ruhande, Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo, yahawe inshingano nshya zo kuyobora Ikigo cy'Igihugu Gishinzwe Imitunganyirize y'Amashyuza y'U Rwanda (Rwanda Water Resources Board). Nyirishema azanye ubunararibonye mu byerekeranye n'ubuyobozi n'imicungire y'umutungo kamere w'amazi.

    Iki kigo gifite inshingano zikomeye mu gucunga neza amazi y'igihugu, ndetse no gutegura igenamigambi ry'igihe kirekire mu bijyanye no kugabanya ibibazo by'amazi no kubungabunga ibidukikije.

    Izi mpinduka zakozwe ni igihamya cy'imikorere igamije kunoza imiyoborere n'imikorere y'inzego za leta, hagamijwe kugera ku ntego za guverinoma ziri mu cyerekezo 2050 cy'u Rwanda.

    Kuba Nelly Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo, ni amahirwe ku iterambere rya siporo n'urubyiruko, kuko byitezwe ko azazana umwihariko wo gushishikariza abakiri bato n'abandi bose kugira uruhare mu guteza imbere ubuzima bw'imikino.

    Na ho inshingano nshya za Nyirishema Richard mu gucunga umutungo w'amazi zizafasha mu gukemura ibibazo by'amazi bikomeje kwiyongera kubera impinduka z'imihindagurikire y'ibihe n'iyongera ry'abaturage.

    Aba bayobozi bombi bahawe inshingano nshya basabwa gukoresha ubunararibonye bwabo no gushyira mu bikorwa igenamigambi rihamye, kugira ngo bagere ku ntego zifitiye igihugu akamaro mu bijyanye na siporo n'imicungire y'amazi. Izi mpinduka zigamije kongera imbaraga mu nzego zose za leta hagamijwe iterambere rirambye ry'igihugu.

    Source : https://kasukumedia.com/impinduka-mu-myanya-yubuyobozi-muri-minisiteri-ya-siporo-nibigo-bya-leta/

  • Ingo zirenga ibihumbi 100 zigiye guhabwa imirasire n'amashyiga agezweho kuri nkunganire – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga wiswe 'Accelerating Sustainable and Clean Energy Transformation (ASCENT) wamuritswe na BRD ukaba ufite agaciro ka miliyoni 27,500 000 z'Amadolari. Watewe inkunga na Banki y'Isi hamwe na Banki ya Aziya y'Ishoramari mu Bikorwaremezo. Uzakorera mu gihugu hose.

    BRD izawugeza ku baturage ifatanyije n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe guteza imbere Ingufu (EDCL) kizafasha mu bugenzuzi bw'ibikoresho bizawutangwamo. Uzarangira mu Ukuboza 2029.

    Uzafasha ingo ibihumbi 130 kubona ibikoresho kuri nkunganire, harimo ingo ibihumbi 80 zizahabwa imirasire y'izuba n'izindi ngo ibihumbi 50 zizahabwa amashyiga avuguruye atangiza ibidukikije kandi akoresha ingufu nke harimo aya gaze n'ay'amashanyarazi.

    Abandi bagenerwabikorwa bawo ni abantu 5000 bakubiyemo abakora ubuhinzi buhira ku buso buciriritse bazahabwa imashini zuhira, ndetse n'abakora ubucuruzi buciriritse nka restaurant n'abacuruza ibikomoka ku matungo nk'inyama, amata, amafi, n'ibindi na bo bazahabwa amashyiga n'ibyuma bikonjesha.

    Mu nama yahuje BRD n'abafatanyabikorwa bose muri uwo mshinga hamwe na ba rwiyemezamirimo yabaye ku wa 19 Ukwakira 2024, hagaragajwe ko kuva muri Mata uyu mwaka ubwo uwo mushinga watangiraga ibisabwa byose ubu byamaze gukorwa ku buryo mu ntangiro za 2025 uzatangira kugera ku baturage.

    Umuhuzabikorwa wa ASCENT muri BRD, Dusenge Philbert yasobanuriye abari muri iyo nama uburyo umushinga uzashyirwa mu bikorwa, uruhare rwa buri rwego ndetse abo bose babyunguranaho ibitekerezo.

    Dusenge yasobanuye ko uwo umushinga uzashyirwa mu bikorwa na ba rwiyemezamirimo bakora ubucuruzi bw'ibyo bikoresho, ariko bujuje ibiteganywa n'amabwiriza ajyanye na wo azashyirwa ku rubuga rwa internet rwa BRD vuba.

    Muri ibyo bisabwa harimo ibizasuzumwa n'Ikigo cy'Igihugu cy'Ubuziranenge (RSB), ibizasuzumwa n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe ubugenzuzi bw'ubuziranenge, ihiganwa mu bucuruzi no kurengera umuguzi (RICA).

    Rwiyemezamirimo uzajya amara kuzuza ibisabwa azajya ajya kuri BRD asinyane na yo amasezerano yo kuzahabwa iyo nkunganire.

    Dusenge ati 'Rwiyemezamirimo uzajya amara gusinya amasezerano azajya agenda yejyere abagenerwabikorwa abasobanurire uko ibyo bikoresho bikora n'inyungu bafite mu kubikoresha noneho namara kubigurisha yandike asaba ya nkunganire ya Leta. Aho EDCL izajya ibanza ijye kudukorera ubugenzuzi irebe niba abagenerwabikora barabyakiriye kandi bikora neza noneho itubwire twishyure nkunganire ya wa rwiyemezamirimo'.

    Mubera Sosthène ufite sosiyete yitwa Kolmena Group icuruza imirasire y'izuba, yavuze ko umushinga wa ASCENT biteguye kuwushoramo amafaranga bashingiye ku byo basubanuriwe kandi ko na bo bawitezemo inyungu.

    Imirasire izatangwa abaturage bazajya bayunganirwaho ku kigero kiri hagati ya 60% na 90% y'ikiguzi cyayo kandi izaba itanga ingufu ziri hagati ya watt 20 na 120. Ni mu gihe ku bindi bikoresho nkunganire izajya itangwa ku ijanisha rizashingira ku bushobozi bwabyo.

    Ba rwiyemezamirimo bari mu bitabiriye iyi nama

    Abitabiriye iyo nama bagize umwanya wo gutanga ibitekerezo

    Hagaragajwe inyungu z’uwo mushinga ku baturage

    Dusenge Philbert yavuze ko uwo mushinga uzakorera mu bice bitagerwamo amashanyarazi yo ku muyoboro mugari

    Bafashe ifoto y’urwibutso


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ingo-zirenga-ibihumbi-100-zigiye-guhabwa-imirasire-n-amashyiga-agezweho-kuri

  • Filime yumunya-Nigeria yakinnyemo Alliah Coo… – #rwanda #RwOT

    Mu bihugu byinshi byo muri Afurika bikoresha ururimi rw’Igifaransa n’ahandi bakoresha ururimi rw’Icyongereza, usanga harubatswe inzu zimeze nka ‘Canal Olympia’ yo ku i Rebero zerekanirwamo filime nk’izi, kandi ku masaha amwe. 

    Alliah Cool yabwiye InyaRwanda, ko iyi filime iri kwerekanwa muri biriya bihugu bivuze ikintu kinini kuri we, no ku gihugu cye muri rusange.

    Ati “Mu myaka 20 ishize ndi muri Cinema, ni ubwa mbere mbashije gukina muri filime ikerekanwa muri ‘Salle’ za Cinema zikomeye hirya no hino ku Isi’. Navuga ko ari ishema kuri njye, intambwe nziza kuri Cinema, ndetse nabashije kumenyekanisha igihugu cyanjye ku ruhando mpuzamahanga.”

    Alliah Cool yavuze ko gukina muri iyi filime byaturutse mu kuba asanzwe afitanye ubushuti bwihariye n’umunyarwenya AY wo muri Nigeria, ari nawe washoboye imari mu ikorwa ry’iyi filime, ndetse ari mu bagize uruhare mu kuyandika.     

    Avuga ati ” Byari ibihe bitoroshye, ariko twabigezeho. Kandi kubona filime nk’iyi ijya ku isoko, bigaragaza imbaraga n’umuhate buri umwe yashyizemo.” 

    Uyu mukinnyi wa filime umaze iminsi mu bihugu birimo u Bufaransa, Portugal, u Butaliyani n'u Bubiligi n’ahandi, yavuze ko iyi filime izajya ku isoko nyuma yo kwerekanwa muri ‘salle’ zose. Izajya ku mbuga zinyuranye zirimo na Netflix.

    Mu butumwa bwo kuri Instagram, AY yumvikanishije ko Imana yabaye mu ruhande rwe mu ikorwa ry’iyi filime, kandi yizeye ko izagera kuri Miliyaridi z’abantu batuye Isi.

    Yavuze ko iyi filime ayitezeho ‘kuba isoko y’ibyishimo no gutera imbaraga buri wese’. Ati “Dutegereje ubuhamya bwa buri umwe, nyuma yo kureba iyi filime.”

    Iyi filime yatangiye kwerekanwa guhera kuri uyu wa Gatandatu tariki 20 Ukuboza 2024, ibikorwa bizasozwa ku wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, ku masaha amwe muri buri gihugu batangaje.

    'The Waiter' yatangiye kwerekanwa mu bihugu birenga 5. Harimo inyubako ya Cinema 'Heritage Cinema Abule Egba', Megai Cinema, Magnificent Cinema, Ozone Yaba, Oopl Cinema zo mu Mujyi wa Lagos muri Nigeria n'izindi.

    Iri kwerekanwa kandi mu nyubako za cinema zinyuranye zo mu gihugu cya Benin. Yanashyizwe muri 'Salle' za Cinema mu gihugu cya Ghana n'ahandi.

    'Agace' gato k'iyi filime, kerekana ko ari filime irimo ibikorwa byinshi, amarangamutima n'udushya twinshi.

    AY ufite mu biganza iyi filime, aherutse gutangaza ko itandukanye n'indi mishinga yakoze mbere, kuko yibanda ku nkuru ifite imbaraga, itanga ubutumwa bukomeye, kandi ikerekana iterambere mu mikinire y'iki gihe.

    Irimo abakinnyi bakomeye nka Alliah Cool, Deyemi Okanlawon, Shaffy Bello, Sunshine Rosman, AY Makun, Regina Daniels, Rahama Sadau, Williams Uchemba, May Edochie, Toke Makinwa, Obi Cubana n'abandi.

    Muri rusange iyi filime 'The Waiter' ishingiye ku rugendo rutunguranye rw'umukozi wo muri Hoteli usanga yisanze mu gitero cy'abagizi ba nabi. Ibyari umunsi usanzwe ku kazi, bihindka akaduruvayo, bikamushyira mu bihe by'ubuzima n'urupfu.

        

    AY yatangaje ko filime ye yatangiye kwerekanwa muri ‘Salle’ zose za Cinema muri Nigeria


    AY aherutse guhuriza ibyamamare mu muziki na Cinema mu muhango wo kumurika iyi filime ‘The Waiter’ wabaye ku wa 20 Ukuboza 2024′ 

    Alliah yatangaje ko 2024 irangiye umutima unezerewe, kuko mu myaka 20 ishize ari bwo bwa mbere akinnye muri filime ikerekanwa muri 'Salle' za Cinema zikomeye ku Isi 


    Alliah Cool ari kumwe n’abakinnyi bahuriye muri iyi filime izashyirwa kuri Netflix


    Alliah Cool yavuze ko gukina muri iyi filime byaturutse ku mubano afitanye na AY




    Umunyamuziki Don Jazzy yashyigikiye umunyarwenya AY mu kumurika filime ye ‘The Waiter’ 
    KANDA HANO UBASHE KUREBA INTEGUZA YA FILIME ‘THE WAITER’

    “>

    KANDAHANO UBASHE KUEBA UMUNYARWENYA AY AVUGA KURI FILIME YE

     “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149859/filime-yumunya-nigeria-yakinnyemo-alliah-cool-yatangiye-kwerekanwa-mu-bihugu-3-149859.html

  • Umwe yakoze indirimbo 30: Umusaruro waba- Pr… – #rwanda #RwOT

    Abatunganya indirimbo bakoze ku mishinga myinshi y’abahanzi ikomeye, harimo Album n’indirimbo zifite ubutumwa bukomeye kandi zifite ireme. Indirimbo nyinshi zakunzwe n’abakunzi b’umuziki, haba imbere mu gihugu no hanze, zifite umwimerere ukomeye mu gutunganywa.

    Mu 2024, hakoreshwaga cyane ikoranabuhanga rigezweho mu gutunganya indirimbo. Abatunganya indirimbo bahuye n’uburyo bushya bwo gutunganya amajwi, bikaba byarafashije gukora ibihangano bifite umwimerere kandi bitandukanye.

    'Aba-Producers' bamwe bakoze ku ndirimbo z’abahanzi bo mu karere no ku rwego mpuzamahanga. Ibi byafashije kwimakaza isura y’umuziki Nyarwanda ku ruhando rw’isi.

    Abatunganya indirimbo bakomeje gutanga umwanya ku bahanzi bashya, bakabafasha gutangira inzira zabo mu muziki, ndetse bamwe muri abo bahanzi bashya bakaba bari mu bagezweho muri uyu mwaka.

    Hari indirimbo nyinshi aba Producer bakozeho zabashije gusohoka, ariko hari n'indi myinshi myinshi, itaragiye hanze.

    Urugero ni nk'indirimbo Element yakoreye Diamond, Zuchu, Ali Kiba, Rayvanny, Harmonize n'abandi, kandi zose yazirangije muri uyu mwaka.

    Muri uyu mwaka kandi habayeho, kwinjiza imiziki mishya n’ifite imizi muri gakondo n’igezweho, bigaragaza ubuhanga bw’abatunganya amajwi mu guhuza injyana zitandukanye.

    2024, wayisobanura nk'umwaka 'Aba-Producers' b’Abanyarwanda bagaragaje ubushobozi bwo guhangana no kwigaragaza ku rwego rwo hejuru, haba mu gukora indirimbo zifite ireme, kuzamura impano nshya, no gusohora ibihangano bifite ubukombe ku ruhando mpuzamahanga.

    Ni ibiki bisabwa kugirango indirimbo ikundwe?

    Kugira ngo indirimbo y'umuhanzi ikundwe, bisaba uruvange rw'ubuhanga, ubunyamwuga, n'imbaraga mu kumenyekanisha iyo ndirimbo.

    Indirimbo ikora ku mitima y'abayumva igomba kuba ifite amagambo afatika, y'ubutumwa, cyangwa ashimishije.

    Kumva ijwi rifite umwimerere cyangwa rihuza n'injyana umuhanzi akoramo bifasha gukurura abafana.

    Gutunganya amajwi bifite ireme ni ingenzi cyane. Aba-Producers bafite ubuhanga nka Element, Madebeats, Prince Kiiiz, Kozzy wo muri Country Pro, Bob Pro umenyerewe mu kunononsora indirimbo, Pastor P, Santana, Niz Beat, Knox Beat, Ayo Rush, Jimmy Pro, Trackslayer, cyangwa abandi bazwi, bashobora gutuma indirimbo irushaho gukundwa. 

    Injyana (beat) nayo igomba kuba yumvikana neza kandi ihuje n'ubutumwa bw'indirimbo.

    Indirimbo ifite ubutumwa bushobora gukorana n'ubuzima cyangwa amarangamutima y'abayumva (urukundo, guseka, kwishima, kwihangana, n'ibindi) ifata imitima ya benshi.

    Injyana ikurura abantu: Kumva ibyo abantu bakunda mu gihe runaka (trends) ni ingenzi. Izo njyana zishobora kuba Afrobeats, Amapiano, R&B, cyangwa izindi zigezweho.

    Music Video: Video nziza kandi isobanutse ikurura abantu ku ndirimbo. Kuyitambutsa ku mbuga nka YouTube, TikTok, cyangwa Televiziyo nabyo bifasha umuhanzi mu gutuma igihangano kimenyekana.

    Imbuga nkoranyambaga: Gukoresha abavuga rikijyana (influencers), gukorera ibikorwa byo kumenyekanisha indirimbo kuri Instagram, TikTok, na Twitter, bishobora kuzamura uko indirimbo yakirwa.

    Gukora imikino cyangwa amarushanwa bifitanye isano n'indirimbo ku mbuga nkoranyambaga (challenges), nabyo bituma indirimbo izamuka.

    Itangazamakuru: Kugira ubufatanye na Radio, Televiziyo, na za Blogs ni ingenzi. Gukora ibiganiro no kwemeza abantu kumva indirimbo binyuzwa mu biganiro bitandukanye. 

    Ikindi umuhanzi asabwa, harimo no kugaragara ku bitaramo bikomeye no gutanga ibitaramo mu buryo bwa Live bifasha indirimbo ye gukundwa cyane.

    Kugirango indirimbo isohoke kandi, habamo kwitondera igihe cyo kuyisohora. Kuko habamo gushaka igihe cyiza cyo gusohora indirimbo, nk'ibiruhuko, iminsi mikuru, cyangwa igihe abantu bari guhanga amaso ibintu bishya, byongera amahirwe yo kwakirwa neza.

    Umuhanzi agomba kugira uburyo buhoraho bwo kuganira n'abafana no kubatega amatwi, bityo bakumva ko bafite uruhare mu rugendo rwe rwa muzika.

    Ariko kandi gukundwa kw'indirimbo biterwa n'ubwuzuzanye bwa buri kimwe: Ubuhanga mu gutunganya umuziki, ubutumwa bukora ku bantu, no kumenya kuyigeza ku bayumva mu buryo bwiza kandi buteguye neza.

    Umusaruro w'aba- Producer mu Rwanda muri uyu mwaka

    Element ni umwe mu ba Producer bakiri bato mu Rwanda, bagaragaje kwitangira uruganda rw'umuziki muri uyu mwaka, no mu bihe byabanje.

    Yakoze indirimbo zakunzwe muri iki gihe, ndetse aracyafite n'indi myinshi abitse. Umwe mu bakora mu Label ya 1:55 AM, yabwiye InyaRwanda, ko muri uyu mwaka Element yakoze indirimbo zirenga 30.

    Ashingira mu kuba mu gihe cya mbere cy'uyu mwaka, Element yari yakoze indirimbo 12, ndetse mu gihe cya Kabiri yakoze izi nyinshi zitarasohoka.

    Uyu musore yakoze indirimbo 'Sesa' ya Ross Kana, 'C'est La Vie' ya Yvanny Mpano na Social Mula, 'Jugumila' ya Phil Peter, Chriss Eazy na Kevin Kade, 'Vole' ya Christopher, 'Golo' ya Kipa, 'Molomita' ya Nel Ngabo, Kenny Sol na Director Gad.

    Yakoze kandi indirimbo 'Mpa Wowe' ya Calvin Mbanda, 'Besto' ya Okkama na Kenny Sol, 'Sekoma' ya Chriss Eazy, 'Hawayu' ya Yampano, 'Ogera' ya Bwiza na Bruce Melodie ndetse na 'Milele.

    Producer Kiiiz washinze studio ya Hybrid, yabwiye InyaRwanda ko 2024 wabaye umwaka mwiza kuri we, kuko yakoze ku mushinga myinshi y'indirimbo za Bruce Melodie zaciye ibintu hirya no hino ku Isi.

    Yavuze ko 'ari umwaka mwiza ku rugendo rwanjye rw'umuziki'. Ni umwaka avuga ko yabashije no kujya hanze y'Igihugu mu bikorwa by'umuziki.

    Ariko kandi atekereza ko muri uyu mwaka yakoze ku mushinga y'indirimbo irenga 20. Kuko yakoze indirimbo 'Amanota' ya Dany Nanone, 'Nditinya' ya La Reina, 'Injyana' ya Juno Kizigenza, 'Mbalo' ya Chibo, 'Ni danger' ya Bwiza na Danny Vumbi, 'Iyo Twicaranye' ya Bwiza na Senderi, ndetse na 'Zangalewa' ya Dies Dolla.

    Hari kandi indirimbo yakoreye ikinyobwa cya Amstel yaririmbyemo abaraperi benshi, 'Plenty' ya The Ben, 'Luza' ya Mulix, 'Foreve' na 'Mon Bebe' za Lisaa ndetse na 'Avec toi' ya Marina.

    Kiiiz anavuga ko hari indirimbo 7 yakoze ziri kuri Album 'Colorful Generation' izajya hanze tariki 17 Mutarama 2025.

    Santana Sauce wamamaye cyane mu gukora indirimbo z'abarimo Niyo Bosco na Vestine na Dorcas, yasobanuye ko uyu mwaka waranzwe no gushyira imbere cyane gukorana n'abahanzi bakoranye mu bihe bitandukanye.

    Byatumye abasha gukora indirimbo zirindwi gusa (7). Yavuze ko muri uyu mwaka yakoze indirimbo 'Wowe Gusa' ya Ariel Wayz, 'Akanyoni' ya Okkama, 'Nzaza' ya Rumaga na Kenny Sol, 'Together' ya Alto, 'Ihema' na 'Neema' ya Vestine na Dorcas, 'Ndabihiwe' ya Niyo Bosco.

    Santana ati 'Iyi n'iyo mishinga nabashije gukora muri uyu mwaka, ariko hari n'izindi zizasohoka mu gihe kiri imbere. Izi n'izi'abahanzi bazwi mbashije kuvuga, ariko hari n'izindi.'

    Producer Kozzy wo muri Country Records, we yabwiye InyaRwanda ko 2024 wabaye umwaka mwiza kuri we, kuko yakoze indirimbo ikubiyemo urukundo rwa Mugisha Benjamin [The Ben] n'umugore we Uwicyeza Pamella.

    Niwe watunganyije indirimbo 'Ni Forever' ya The Ben, akora indirimbo 'Follow me' ya Afrique na Mistaek, 'See' ya Run Up, One Time ya Shemi ndetse na 'Pryamid' ya Kevin Kade. Bivuze ko muri uyu mwaka yakoze indirimbo eshanu.

    Producer Chrisy Neat wo muri Studio Ibisumuzi, yabwiye InyaRwanda, ko muri uyu mwaka 'Nari nihaye kwita ku ndirimbo zanjye cyane kurenza iz'abandi.'

    Ati 'Ubu mfite EP ebyiri zanjye zamaze kurangira. Nkaba nteganya umwaka gukora iz'abandi bahanzi kurusha. Gusa mu by'ukuri n'iz'abandi zirahari, ariko ntizirasohoka bitewe na gahunda banyirazo bafite. Narakoze cyane, ahubwo ibikorwa bizagaragara cyane mu ntangiriro umwaka utaha.'

    Producer Knoxbeat niwe wakoze indirimbo esheshantu zigize Album 'Icyumba cy'amategeko' ya Bull Dogg na Riderman. Injyana y'izi ndirimbo yacuzwe na IntheCity, ni mu gihe amajwi yafaswe na Knoxbeat, akaba ari nawe uzinonsora.

    Iyi Album iriho indirimbo Hip Hop, Miseke igoramye, Amategeko 10, Nkubona Fo, Mu Banigga ndetse na Bakunda Abapfu. Iyi Album ariko kandi yakozweho na ba Producer barimo, Skipper, Dr. Nganji na Firstboy.

    Producer akenera ibintu bitandukanye kugira ngo akore indirimbo nziza, birimo:

    -Producer agomba kugira ubumenyi buhagije mu byerekeranye n’umuziki, harimo kumenya ibyuma by’umuziki, injyana, no guhuza amajwi n’ibikoresho by’umuziki. 

    -Kugira ubushobozi bwo kumva ibyo umuhanzi ashaka no kubishyira mu bikorwa ni ingenzi. Producer kandi agomba kumenya gukorana n’umuhanzi mu buryo bworoheye kandi butanga umusaruro mwiza.

    -Agomba kandi kuba 'Software' nziza zo gutunganya umuziki nka FL Studio, Logic Pro, cyangwa Pro Tools.

    -Agomba kuba afite ibyuma birimo 'Microphones', 'Sound cards', monitors (amajwi), na MIDI controllers.

    -Producer agomba kumenya kurema injyana (beat) inogeye ijwi n’imiterere y’indirimbo y’umuhanzi, kandi itanga ubutumwa bujyanye n’indirimbo.

    -Agomba kuba afite ubuhanga mu gutunganya amajwi (mixing na mastering): Bimufasha gutunganya neza amajwi kugira ngo injyana n’amajwi y’umuhanzi bihure, bigira ireme, kandi bikwiriye kumvikana neza aho byanyuzwa hose (Radio, Televiziyo, cyangwa ahandi).

    -Producer asabwa kugira ubunyamwuga. Kuko bituma akazi kose ke kagira umurongo, bimufasha kubahiriza igihe, guha agaciro ibitekerezo by’umuhanzi, no gukora mu buryo bwihuse ariko bunoze.

    -Producer agomba guhora ashakisha uburyo bushya bwo gukora umuziki, akurikira iby’igihe (trends) ariko nanone agashyiramo umwihariko we.

    -Producer mwiza ni uzi gukemura ibibazo byose byavuka mu rugendo rwo gukora indirimbo, yaba ari ibijyanye n’ibikoresho cyangwa ibitekerezo.

    -Gutunganya indirimbo nziza bishobora gutwara igihe kirekire, bityo kwihangana no gukomeza gukora ni ingenzi.

    -Producer ashobora gukenera abandi nka ba 'Sound engineers' cyangwa abashinzwe mastering kugira ngo indirimbo ibe nziza cyane.

    Producer Element yakoze indirimbo zirenga 30 zirimo izo yakoreye abahanzi bo mu Rwanda n'abo mu mahanga

    Prince Kiiiz yatangaje ko muri uyu mwaka yakoze indirimbo zirenga 20

    Kozzy wo muri Country Records, yavuze ko muri uyu mwaka yakoze indirimbo 5 zirimo 'Ni Forever' ya The Ben 

    Santa Sauce yatangaje ko muri uyu mwaka yarambitse ikiganza ku ndirimbo z'abahanzi bakomeye 7, ariko hari n'izindi zizasohoka

    Chrisy Neat yavuze ko muri uyu mwaka yitaye cyane ku bihangano bye, ariko mu 2025 hazatangira gusohoka indirimbo yakoreye abandi 

    Producer Knox Beat yakoze Album 'Icyumba cy'amategeko' ifatwa nk'uyu mwaka wa 2024 

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘YARAKUZE’ CHRISY NEAT YAKOZE

    “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘MILELE’ ELEMENT YIKOREYE

    “>

    REBA AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘IHEMA’ YAKOZWE NA SANTANA SAUCE

    “>

    KOZZY AVUGA KO INDIRIMBO ‘NI FOREVER’ YA THE BEN YUJUJE UMWAKA AYIKOZEHO

    “>

    REBA HANO AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘PLENTY’ YAKOZWE NA PRINCE KIIIZ

    “>
    KANDA HANO UBASHE KUMVA ALBUM YAKOZWE NA KNOX BEAT

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149855/umwe-yakoze-indirimbo-30-umusaruro-waba-producer-mu-2024-149855.html

  • Uwagaba Caleb wigisha muri Kaminuza ntiyemera… – #rwanda #RwOT

    Uwagaba Joseph Caleb wakoze ubushakashatsi kuri Rastafari ni umuvugabutumwa w'umunyabwenge w'Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Yize muri Kaminuza ya “University of Economics and Human Sciences” mu gihugu cya Pologne ndetse yabaye umwarimu muri iyo kaminuza mu cyiciro cya kabiri ndetse n'icya gatatu (Master's).

    Uyu mwalimu akaba n'umuvugabutumwa wizeye ko Imana iri imbere mu buzima bwe, azwiho gutanga inyigisho zubaka. Uretse kuba ari umuvugabutumwa, ni n’umwanditsi w'ibitabo aho aherutse guhyira hanze igitabo cyakunzwe cyane yisee “A Hundred Days in Marriage”. Kuri ubu ni umunyeshuri mu cyiciro cya Kane cya Kaminuza (PhD).

    Mu butumwa bwe bwihariye yanyujije ku rubuga rwe ujcaleb.com, Ev. Caleb yagaragaje ko afite ubushobozi bwo gutanga ibisobanuro birambuye ku iyobokamana rya Rastafari.Yasobanuye ko Rastafarianism ari idini ryavukiye muri Jamaica mu myaka ya 1930, rikaba rifite aho rihuriye n’Afurika.

    Caleb usanzwe ari umukristo uzwi muri Bethesda Holy Church, yavuze ko Rastafarinism ifite inkomoko mu bucakara bw'abirabura (Atlantic slave trade), umuco w'ubwigenge bw'Abanyafurika bo muri Jamaica (Maroon resistance), ndetse n'inyigisho za Marcus Garvey.

    Nubwo uyu muryango wavutse ushingiye ku bibazo by’imibereho y’Abanyafurika bari bari muri Jamaïque mu kinyejana cya 20, uyu muryango wagiye ukwirakwira ku isi yose, watumye kandi habaho impinduka zikomeye mu muziki, ubuhanzi ndetse no mu bikorwa by’uburenganzira bwa muntu.

    Impaka kuri iri dini zatangiye nyuma y'aho Apostle Gitwaza avuze ko abemera Rastafari bemera Haile Selassie I nk’Imana yabo kandi ko ibyo bakora byose, harimo no gukoresha imisatsi ya dreadlocks ndetse no kunywa ganja (urumogi), ibyo yita ibimenyetso bya Satani.

    Ibi byahise biteza impaka ku mbuga nkoranyambaga, aho bamwe bamaganye ibi byavuzwe, abandi basaba ko hakorwa ubushakashatsi bwimbitse kugira ngo ukuri kujye ahagaragara.

    Apostle Gitwaza yavuze ko abemera Rastafari bakora ibikorwa byose byashyizwe imbere n'abararikira kuguma mu byaha. Ati: 'Rastafari ni idini rya Satani. Iriya misatsi ya dreadlocks ni iya satani. Abana bayambara batazi ibyo ari byo.' Iyi mvugo yateje impaka zikomeye, ndetse abantu batandukanye bamaganye aya magambo bavuga ko harimo kutamenya neza imiterere y’iri dini ndetse n'imigenzo yabo.

    Mu rwego rwo gutanga ibisubizo kuri ibi, Uwagaba Joseph Caleb yakoze ubushakashatsi bwimbitse ku iyobokamana rya Rastafari. Yagerageje gusobanura neza amateka n’imyemerere y’idini rya Rastafari, ndetse agaragaza ukuri ku buryo abantu bakwiye kubyumva neza.

    Caleb yavuze ko ibyo Gitwaza yavuze bitari mu murongo w'ukuri. Yavuze ko gukoresha imisatsi ya dreadlocks no kunywa ganja atari ibimenyetso bigaragaza ko ababikora bemera Satani, ahubwo ari ibimenyetso by’umuco n’ubwigenge bw’Afurika.

    Yabivuze agira ati: “Imisatsi ya dreadlocks ni ikimenyetso cy'umuco wa Rastafari, ahanini igaragaza imbaraga za Afurika ndetse no guhangana n'igitugu cy'ubukoloni. Bivuga ko umuntu ari uwo ari we, kandi ko arwanya ibikorwa byo kwishora mu muco w'Abazungu.”

    Yagaragaje ko gukoresha ganja muri Rastafari bitavuze ko umuntu ari gusenga Satani, ahubwo ngo ni umuhango wo gusenga abayoboke b'iri dini bakoreshaga. Kuri bo, ganja ni ikintu gifasha kugera mu rwego rw’umwuka, nk’uko byanditse muri Zaburi 104:14: “Umeza ubwatsi bw'amatungoi, n'imyaka umuntu ahinga, maze ubutaka bukamuha ikimutunga.” Yashimangiye ko urumogi ari impano y'Imana.

    Ikindi Caleb yasobanuye ni uko abemera Rastafari batemera ko Haile Selassie I ari Imana. Ahubwo, bemera ko ari intumwa yasohoye imigisha y’ibyo Imana yari yaravuze. Yavuze ku byanditswe mu Byahishuwe 5:5, aho havugwa “Intare yo mu muryango wa Yuda” nk’ikimenyetso cya Kristo.

    Muri Rastafari, Haile Selassie I aboneka nk’intare yo mu muryango wa Yuda, umwami w’Abanya-Etiyopiya, akaba yaraje kugira ngo ashimangire ubutumwa bw’ubukirisitu. Yesu yari yaramaze gusubira mu ijuru, ariko Haile Selassie yabonetse nk’ikimenyetso cyo kubohora Abirabura no guharanira ubutabera.

    Imyemerere ya Rastafari ishingiye cyane ku bitabo by’Intangiriro n’iby’Isezerano rya Kera, nk'intare ya Yuda yari ihagarariye imbaraga zo kurwanya no gukumira ibihe bibi byo gukandamizwa.

    Abemera Rastafari babona ko ibice bimwe mu bitabo byera bitanga ikimenyetso cy’ubukangurambaga bwo gusubira muri Afurika, aho bahabona ahitwa Zioni (Siyoni). Inyigisho z’Abarastafari ijyana n’igitekerezo cyo kugarura ishema, ubumwe n’umuco wa Afurika mu rwego rwo guhangana no gukumira “Babiloni”, iri jambo ryakoreshwaga bashaka kuvuga abukoloni.

    Abemera Rastafari bemera ko Bibiliya ari igitabo cy’ingenzi mu gusobanukirwa ibijyanye n’ibyabaye mu bihe byashize, ibiriho ubu, n'ibizaba mu bihe biri imbere. Bemera cyane igitabo cy'ibyahishuwe” (Book of Revelation) mu Bibilia, bavuga ko gifite umwihariko w’ubutumwa bw’ahazaza.

    Uwagaba Caleb kandi yasobanuye ko Rastafari atari idini ryibanda ku kuba Abirabura bashaka kwisumbukuruza, ahubwo ko ari idini ry'ukwishakamo agaciro k'umuntu, gukunda ubutabera, no guharanira uburinganire. Yashimangiye ko Rastafari isaba kwimakaza umurage wa Afurika no kubaka ubumwe hagati y’abantu bose.

    Muri rusange, Uwagaba Joseph Caleb agaragaza ko adashidikanya ku gusobanura neza iyobokamana rya Rastafari, avuga ko abemera Rastafari basenga Imana nyayo, kandi ko ibikorwa byabo byerekana kwikunda n’ubwigenge bw’Afurika. Ndetse, avuga ko abakristo ba Rastafari bakomeje gusobanura neza imyemerere yabo no kuzirikana ubutumwa bwiza bwa Kristo, nk’uko bigaragara muri Bibiliya.

    Caleb ni umuvugabutumwa wakoze ubushakashatsi bwimbitse ku iyobokamana rya Rastafari, akoresheje ubumenyi bw'amasomo yigishije ndetse n'ubushakashatsi bwakorewe muri Kaminuza. Nk’uwagize uruhare mu kubaka ubumwe bw'umuryango w'ababana mu isi, yatanze umurongo mwiza w'ubuzima n'umwihariko w'umuryango w'abemera Rastafari.

    Ibyo byose byerekana ko gukurikirana inzira y'ubumwe, ubutabera, no kwigenza byafasha abantu kumenya neza imigenzo y'idini, ku buryo impaka nk'izi zishobora kurangira burundu, hakaboneka ubwumvikane no gusobanukirwa neza ibyo abantu bemera.

    Yavuze ibyo atazi – Abarasita basubije Apotre Gitwaza wavuze ko Rastafari ari idini rya satani

    Abarasita banyuranye baherutse gutangaza uko bakiriye ibyatangajwe na Gitwaza

    Ras King uri mu barasita babigaragaza mu bihe bitandukanye, ndetse wizerera cyane muri Rasitafari, yabwiye InyaRwanda ko we na bagenzi be bizera neza ko Ayela Serasi yatoranyijwe, akaba n'uwanesheje byose, kandi ko no muri Bibiliya bivugwamo.

    Yavuze ati 'Ayela Serasi rero niwe twizera ko yatoranijwe akaba uwanesheje. Bitari ibyo guhimba ahubwo bivuye muri Bibiliya, nk'urugero mu Intangiriro 49:10 hagira hati 'Inkoni y'ubutware ntizava kuri Yuda.'

    'Ni mu gihe mu Ibyahishuwe 5:5 'Aba Rasta bizera ko Serasi ari umwami (ndetse) wavugwamo kuva icyo gihe nibwo idini rya 'Rastafarianism' ryatangiye kumenyekana rinimikwa mu birabura bari barajyanywe muri Jamaica.'

    Yakomeje agira ati 'Izina 'Rastafari' rero ryavuye ku mazina nyayo yitwaga mbere y'uko yimikwa kuko yitwaga 'Rastafari makoneni' ubwo nyine abayoboke ba 'Rastafari' batangiye kujya bagira aho bahurira, Howen nawe ni we wamenyekanishije cyane 'Rastafarian' ubwo yagendaga abwira amahanga ko 'Rastafarian' izamenyekana cyane kurusha 'Babylon'.'

    Yakomeje avuga ko “ibyo Apotre Gitwaza yavuze ni uko adasobanukiwe neza idini rya Rastafarianism wenda ahari umuntu yamufasha gusobanukirwa. Ahubwo imyizerere ye wagira ngo ni yo ifite aho ihuriye na satanic, amafaranga, imyenda migufi n’ibindi, ni byo bo baba bashyigikiye, kandi ikindi iriya myizerere yabo ni imyizerere bahawe n’abazungu”.

    Icyakora Apotre Dr. Gitwaza aherutse kongera gushimangira ko ibyo yatangaje atigeze yibeshya rwose, ahamya ko ari ukuri kuzuye mu mboni ze. Ibi yatangaje byababaje abarasita banyuranye kugera aho bamwe mu babarizwa mu Karere ka Rubavu bandikira aka karere bagasaba kwigaragambya mu mahoro ku kwamagana Apotre Gitwaza.

    Uwagaba Joseph Caleb yagaagaje ko Rastafari atari idini ya satani

    Apotre Dr Gitwaza wa Zion Temple yemeza ko abarasita bakorera satani

    Umwanditsi: KUBWIMANA Solange

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149871/uwagaba-caleb-wigisha-muri-kaminuza-ntiyemeranya-na-apotre-gitwaza-ku-iyobokamana-rya-rast-149871.html

  • Tshisekedi ari guhezwa umwuka n'itaka ari kwicukuriraho #rwanda #RwOT

    Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo Félix Tshisekedi, akomeje kugirwaho ingaruka n'ibyemezo we ubwe akomeje gufata, birimo kwanga kugirana ibiganiro n'umutwe witwaje intwaro wa M23, ndetse no gukorana n'umutwe wa FDLR wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside.?

    FDLR, umutwe w' abajenosideri,ni umwe mu misonga ikomeje kuzonga leta ya Kinshasa, haba mu kubiba ingengabitekerezo ya jenoside mu Banyekongo, n'ibindi byaha byibasira inyokomuntu, ari na ko utuma u Rwanda rugumishaho uburyo bw'ubwirinzi Kongo ivuga ko buyibangamiye.

    Leta ya Kinshasa, yagiye igarukwaho mu byegeranyo by'imiryango mpuzamahanga, bigaragaza ko iha intwaro n'imyitozo FDLR, ndetse no gukorana n'abo bajenosideri mu ntambara iki gihugu gihanganyemo n'umutwe wa M23. Ibyo byabereye ikibazo cy' ingutu Tshisekedi mu kwemera kuba yasenya uyu mutwe w'iterabwoba wa FDLR, mu gihe amahanga n'ibiganiro bya Luanda biyisaba kuwusenya, bigatuma Tshisekedi abura ayo acira n'ayo amira.

    Amagambo yagiye atangazwa na Tshisekedi mu ruhame, yagiye yenyegeza umwuka mubi hagati y'u Rwanda na Kongo. Mu kwiyamamaza mu matora y'umukuru w'igihugu aheruka, umukandida Félix Tshisekedi yatangaje ku mugaragaro ko naramuka atowe, azasaba inteko nshinga amategeko gutora itegeko rimwemerera gutera u Rwanda, aho yavuze ko azagarukira i Kigali. Aya magambo Leta y'u Rwanda yasobanuye kenshi ko itayafata nk'ikintu cyoroshye, none Kongo iri kuvuza induru no gutabaza ngo u Rwanda rubanze ruvaneho ubwirinzi, izi neza ko perezida wato yitangarije umugambi wo kuritera, ndetse akaba akomeje gukorana n'umutwe w'iterabwoba wa FDLR, nawo uhora utegura kugirira nabi uRwanda.

    Indi myanzuro yagiye isubiza irudubi ibibazo biri mu burasirazuba bwa Kongo, ni ubutegetsi bwa Tshisekedi bukomeje kunangira kugirana ibiganiro na M23, umutwe yita ko ari uwiterabwoba, ahubwo bugahitamo inzira ya gisirikare, nayo budashoboye, kuko M23 ikomeje kwagura ibice igenzura, ndetse ubu ikaba igenda ishinga ibirindiro muri Teritwari ya Lubero.

    Abasesenguzi mu bya politiki bemeza ko gukomeza gutinda kwemera ibiganiro mu gihe kandi M23 iri kwagura ibice igenzura, bizatuma uyu mutwe ugira ijambo ryo gusaba ibikomeye cyane kurushaho, bukaba byatuma leta yemera bimwe birimo amananiza, kuko amahitamo yayo yaba ari make.

    Zimwe mu nzira z'intambara zagiye zikoreshwa gusa bikarangira ntacyo zigezeho, harimo nko kuzana ingabo za SADC ingabo z'Uburundi, imitwe y'itwaje intwaro ndetse n'abacanshuro. Izi ngabo zose zananiwe gukura umutwe wa M23 mu birindiro byawo, ndetse ntizanabasha kuyibuza gufata ibindi bice. Iki cyemezo kikaba aho kunaniza M23 ahubwo bisa no kuyongerera imbaraga n'buryo yirwanaho.

    Hari kandi zimwe mu mbwirwaruhame Tshisekedi yagiye avuga zigatuma benshi bibaza ku bushobozi bwe mu bijyanye na dipolomasi. Felix Tshisekedi yivugiye ku mugaragaro ko atazigera yongera guhura na Perezida Paul Kagame uretse mu ijuru gusa, nyamara ntibyatinze kuko ruzinduko yagiriye muri Angola kuwa 27 Gashyantare 2024 yemeye ko noneho bahurira ku isi!

    Kugeza ubu Kongo ikomeje kujya habi, haba mu buryo bwa gisirikare, haba ndetse n'ubw'ibiganiro, nk'nzira ihamye ihari yo gukemura ibibazo. Gusa ubutegetsi bwa Kinshasa bwahisemo inzira burimo gutsindwamo, bigashyira mu mayirabiri Tshisekedi. Inzobere mu bya politiki zisanga Kinshasa ishyira imbere amarira, naho amarariro y'abanyagihugu ahabwa FDLR,Wazalendo n'abandi bacancuro, aho kugirira akamaro Abanyekongo bose.

    The post Tshisekedi ari guhezwa umwuka n'itaka ari kwicukuriraho appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/tshisekedi-ari-guhezwa-umwuka-nitaka-ari-kwicukuriraho/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=tshisekedi-ari-guhezwa-umwuka-nitaka-ari-kwicukuriraho

  • I&M Bank Rwanda na Kigali Serena Hotel byifatanyije n'abana bo muri SOS Kayonza mu kwizihiza Noheli – #rwanda #RwOT

    Ni umuhango wabaye kuri uyu wa 19 Ukuboza 2024 muri Kigali Serena Hotel. Witabiriwe n'abayobozi batandukanye ba I&M Bank (Rwanda) Plc n'abakozi bayo ndetse n'abayobozi b'iyi hoteli n'abakozi bayo muri rusange.

    Wari witabiriwe kandi n'umuyobozi wa SOS Children's Villages Kayonza n'abarezi b'abo bana babitaho umunsi ku wundi.

    Muri uyu muhango hakozwe ibikorwa bitadukanye birimo kuganira hagati y'abana n'abari bawitabiriye ndetse n'ibikorwa by'imyidagaduro birimo kubyina no kuririmba. Abana n'abarezi babo kandi bahawe impano za Noheli.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yabwiye abarezi b'aba bana ko aribo bafite ububasha bwo gutuma bavamo abantu bakomeye.

    Ati 'Abana mufite mu biganza byanyu ni abantu bafite ahazaza hakomeye nimukomeza kubarera neza bazavamo abantu bakomeye.'

    Yakomeje avuga ko kuba umuntu yaraciye mu buzima bukomeye bitagomba gutuma atavamo umuntu ukomeye, abwira abana ko ko mu myaka iri imbere bazaba abayobozi bakomeye.

    Ati 'Abayobozi bari hano bajye babibutsa ko mugomba gukora cyane mugatsinda, kugira indagaciro ikindi mukagira urukundo mu byo mukora byose. Igihugu kibategerejeho byinshi na I&M Bank Rwanda, tuzakomeza kubashyigikira.'

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Kigali Serena Hotel, Herman Mwasaghua, yavuze ko igikorwa bakoze ari ikimenyetso kigaragaza ubumuntu kuko udasangiye n'abandi ibyo wagezeho ntabwo waba ufite.

    Yagize ati 'Kigali Serena Hotel yahisemo kwifatanya namwe kuri uyu munsi kugira ngo dusangire ibyo twagezeho, ntabwo twabaho twishimye tudasangira n'abandi ibyo twunguka, ni ibiranga ubumuntu.'

    Masumbuko Syprien, Umuyobozi wa SOS Children's Villages Kayonza yashimye iki gikorwa avuga ko bifuza kubona aba bana baravuyemo abantu bakomeye ndetse bamwe muri bo bari gutanga serivisi za banki.

    Yagize ati 'Turashimira I&M Bank na Serena Hotel bateguye iki gikorwa. Turifuzako umubyeyi w'umwana wicaye aha yazamubona na we ahahagaze ari umuyobozi.'

    Iki gikorwa ni ngarukamwaka gitegurwa na Kigali Serena Hotel, iyi ikaba inshuro ya kabiri igikoze ifatanyije na I&M Bank Rwanda.

    Mu 1979 nibwo SOS Children's Villages Rwanda yatangije ibikorwa byayo mu Rwanda, byahuriranye n'uko uyu mwaka wari warahariwe umwana ku Isi. Umudugudu wa mbere wa SOS Children's Villages Rwanda washinzwe mu Karere ka Gasabo mu Murenge wa Kacyiru. Uyu muryango wita ku bana batagira kivurira.

    Umudugudu wa kabiri wa SOS Children's Villages Rwanda washinzwe mu mwaka wa 1992 mu Karere ka Nyamagabe mu Majyepfo y'u Rwanda kubera inzara yari yibasiye icyahoze ari Perefegitura ya Gikongoro.

    Umudugudu wa gatatu washinzwe mu Karere ka Gicumbi mu mwaka 1997, gahunda y'uyu mudugudu wakomotse i Ngarama mu karere ka Nyagatare aho SOS Children's Villages Rwanda yari yarashyize inkambi y'ubutabazi aho yakiriraga abana babaga bahuye n'ibizazane bitandukanye mu gihe cya Jenoside yakorewe Abatutsi birimo kubura ababyeyi, gukomereka ku mutima, ku mubiri n'ibindi.

    Mu 2011, SOS Children's Villages Rwanda yashinze Umudugudu wa kane mu Karere ka Kayonza mu ntara y'Iburasirazuba. Uyu muryango washinzwe nyuma y'ubushakashatsi bwakozwe bugaragaza ko aka Karere kari gafite umubare munini w'abana b'imfubyi ugereranije n'utundi turere.

    Ibikorwa bya SOS Children's Villages Rwanda byibanda ahanini ku kwita ku bana batagira kivurira ndetse no gufasha imiryango itishoboye kugira ngo ishobore kwita ku bana babo kugira ngo umwana akurire mu muryango akunzwe, yubashywe kandi afite uburenganzira bwose bw'umwana.

    Umuyobozi Mukuru wa I&M Bank (Rwanda) Plc, Mutimura Benjamin, yijeje ko iyi banki izakomeza gushyigikira abana

    Umuyobozi wa SOS Children's Villages, Cyprien Masumbuko, yashimiye abagize uruhare muri iki gikorwa

    Abari bitabiriye uyu muhango bari bafite akanyamuneza

    Abana bari bishimiye uyu munsi aho bakoze imyidagaduro irimo no kubyina

    Abarezi bahawe impano mu rwego rwo kubashimira ku kazi gakomeye bakora

    Abana baboneyeho gukora ibikorwa by’imyidagaduro birimo no kuririmba

    Abana bari bafite akanyamuneza

    Abana bishimanye n’abakozi ba Banki y'Ubucuruzi na I&M Bank (Rwanda) Plc


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/i-m-bank-rwanda-na-kigali-serena-hotel-byifatanyije-n-abana-bo-muri-sos-kayonza

  • Hafunguwe ihuriro ry'imiryango iharanira uburenganzira bw'abagore – #rwanda #RwOT

    Iri huriro rizwi nka 'Rwanda Young Women SRHR Network' rizaba rigizwe n'imiryango 17 itari iya Leta, ifite intego yo guteza imbere uburenganzira bw'abagore, cyane cyane binyuze mu kubigisha ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere.

    Umuyobozi ukurikirana ibikorwa by'iri huriro, Uwizeyimana Josiane, yasobanuye ko iri huriro ryashyizweho nyuma y'ibibazo byagaragaye abagore bahura na byo, ariko imiryango iharanira kubikemura ikaba ikora mu buryo butatanye.

    Ati “Yashyizweho bitewe n'ibibazo twabonaga byibasira abagore n'abana b'abakobwa, cyane cyane ibijyanye n'ubuzima bw'imyororokere, dusanga nubwo hari imiryango myinshi iharanira uburenganzira bw'abagore, itatanyije imbaraga. Nibwo twashyizeho iri huriro kugira ngo tuzamurane, duhuze imbaraga noneho bwa buvugizi bwacu dukora, bugere kure.”

    Uyu muyobozi yongeyeho ko iri huriro, ryari risanzwe rikorera mu Muryango Save Generations, rizakomeza kugira uruhare mu gufasha Leta gukemura ibibazo byibasira abagore n'abakobwa.

    Ati “Tuzi ibibazo byugarije abana b'abakobwa mu Rwanda, inda zitateganyijwe n'ibindi, tuzarushaho kugira uruhare mu kubikemura. Twibanda ku bintu by'ingenzi birimo ibiciro bihanitse ku bikoresho by'isuku bikoreshwa n'abagore na serivisi z'ubuzima bw'imyororokere.”

    “Ntabwo ari ikintu Leta yakwifasha yonyine, birakenewe ko natwe nk'abafatanyabikorwa duhuza imbaraga kugira ngo tugire uruhare rwacu mu gukemura ibi bibazo mu buryo bw'umwihariko. Dufite icyizere ko ibi bibazo tuzabishobora kuko abagore turashoboye kandi dukorana na Leta yacu.”

    Ikibazo cy'abana baterwa inda zitateguwe kiracyahangayikishije, dore ko Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare yo mu 2023 ivuga ku mibare y'ingenzi mu buzima n'imibereho by'Abanyarwanda (Rwanda Vital Statistics Report), igaragaza ko abana 102 banditswe mu irangamimerere bavutse ku bana bafite imyaka iri hagati ya 10 na 14 mu 2022, mu gihe abavutse ku bana nk'abo mu 2023 ari 75.

    Imibare igaragaza ko mu 2017, abangavu batewe inda zitateganyijwe bari 17.331, umubare urazamuka cyane mu myaka yakurikiyeho bagera ku 23.622 mu 2019, na ho mu 2020 bagera kuri 19.701, bigeze mu 2021 baba ibihumbi 23.534 na ho mu 2023 uba 19.406.

    Imibare ya Minisiteri y'Ubuzima igaragaza ko 70% by'ababyeyi bapfa babyara n'abana bapfa bavuka biganjemo abari munsi y'imyaka 20, ndetse 35% by'abana bagwingira na bo usanga baravutse ku bangavu babyaye batujuje imyaka y'ubukure.

    Ubushakashatsi bwakozwe n'Umuryango Mpuzamahanga uharanira Amahoro arambye (Interpeace) ku bufatanye n'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) bwagaragaje ko 15,3% by'abangavu batewe inda bameneshejwe, abandi barenga 71,2% ababyeyi babo babuka inabi mu buryo bukomeye, bibishya ubuzima bwabo umunsi ku wundi kugeza ubwo bamwe bashatse kwiyahura.

    Abangavu babyaye 63% bahuye n'agahinda gakabije mu gihe 53,4% bagize ibibazo by'umuhangayiko uterwa n'uko ababyeyi babo bagaragaje umujinya w'umuranduranzuzi nyuma yo kumenya ko batwite.

    Uko guhezwa no kujujubywa byatumye abana benshi bibaraho ibyaha, imibare ikagaragaza ko 41,2% bashinjwe kugira uruhare mu byababayeho na ho 37,3% na bo bishinja ibyaha.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hafunguwe-ihuriro-ry-imiryango-iharanira-uburenganzira-bw-abagore