Blog

  • Ibigo byahize ibindi mu gufata neza abakozi mu Rwanda byahembwe – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo byatanzwe ku nshuro ya mbere byiswe 'People Matters awards', ku mugoroba wo ku wa 20 Ukuboza 2024, mu birori byabereye muri Four Points by Sheraton.

    Ibi bihembo byatanzwe mu byiciro 10 bitandukanye aho ibigo 52 ari byo byari bihatanye. Hatoranyijwemo ibigo 30 bigera mu cyiciro cya nyuma, muri byo havamo ibigo 10 byitwaye neza bigenerwa ibihembo.

    Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yavuze ko iki kigorwa kigamije gushimira ibigo bikomeje kuba indashyikirwa mu gufata neza abakozi.

    Yagize ati 'Ibi bihembo ni ibyo kugira ngo dushimire ibigo byafashe neza abakozi nk'uko tuba mu gihugu gishyira umuturage ku isonga, rero n'ikigo gishyira umukozi ku isonga kigomba kubishimirwa.'

    Mu bigo 10 byahembwe mu byiciro bitandukanye harimo Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda yahawe igihembo cyiswe 'Outstanding Employee Benefits and Compensation,' gihabwa ikigo gishyiriraho abakozi andi mahirwe abafasha kugira imibereho myiza hanze y'akazi.

    Hanahembwe kandi Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bigera kuri bine mu byiciro bitandukanye birimo igihembo cya 'Innovation in HR Practices', 'Employee Development & Training Excellence', icy'umukozi w'indashyikirwa (Employee of the Year), ndetse n'igihembo cy'itsinda ry'abashinzwe kwita ku bakozi ryitwaye neza kurusha ayandi (HR Team of the Year).

    Umukozi muri MTN Rwanda, Juliet Bideri, yavuze ko igihembo begukanye cyabateye imbaraga zizatuma bakomeza kwita ku bakozi mu buryo bwose bushoboka.

    Ati 'Twese dukorera hamwe nk'itsinda niyo mpamvu twatsinze. Tuzakomeza kwita ku bakozi bacu no gukora neza kurushaho kugira ngo dushyigikire iterambere ry'umukozi.”

    Murenzi yasoje ashimira ibigo byahembwe anabisaba gukomeza gufata neza abakozi nk'uko ari bo musingi w'iterambere ry'ibigo bakorera ndetse n'igihugu muri rusange, asaba ibigo bitahembwe gushyiramo imbaraga kugira ngo umukozi yitabweho mu buryo bukwiriye.

    Umuyobozi wa People Matters Kigali-Rwanda, Steven Murenzi, yashimiye ibigo byitwaye neza mu gufata neza abakozi

    Ibi birori byitabiriwe n’abakozi b’ibigo bitandukanye mu bigo byo mu Rwanda

    Murenzi Steven yasabye ibigo bitahembwe gukomeza gushyiramo imbaraga mu guteza imbere imibereho myiza y’umukozi

    Byari ibyishimimo ku bitabiriye ibi birori

    Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bine

    Bamwe mu bagize akanama nkemurampaka katoranyije ibigo byegukanye ibihembo

    Ahabereye ibi birori hari hateguwe neza

    Hafashe ifoto rusange ku bitabiriye itangwa ry’ibi bihembo

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibigo-byahize-ibindi-mu-gufata-neza-abakozi-mu-rwanda-byahembwe

  • Habababyeyi Pascal wakoreraga Tele10 Group yitabye Imana – #rwanda #RwOT

    Amakuru ahari agaragaza ko ari urupfu rutunguranye kuko yajyanwe kwa muganga ejo hashize ari muri koma birangira ahasize ubuzima.

    Bivugwa ko kandi Habababyeyi yari afite ubukwe ku wa tariki 26 Ukuboza 2024.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa CHUK, Prof Nyundo Martin, yabwiye IGIHE ko aya makuru yayamenye kuko uyu munyamakuru yari asigaye ashinzwe Itumanaho mu Bitaro bya Kaminuza bya Kigali, CHUK.

    Umuyobozi Mukuru wa Tele10 Group ibarizwamo Radio 10 na TV10, Augustin Muhirwa, yabwiye IGIHE ko amakuru y'ibanze yabonye ari uko Pascal Habababyeyi yazize uburwayi butunguranye.

    Umunyamakuru Oswald Mutuyeyezu ukorera Radio 10 & TV10, yabwiye IGIHE ko Habababyeyi yari umwe mu nshuti ze za hafi ku buryo yashenguwe no kumva ko yitabye Imana.

    Ati 'Inkuru babimbwiye mu gitondo, kugeza ejo nta kibazo yari afite. Yari afite ubukwe kuri Boxing Day, umunsi ukurikira Noheli.'

    Mutuyeyezu asobanura Habababyeyi nk'umuntu wari imfura, witanga, kandi wari inshuti ye ya hafi. Ati 'Buriya ikiganiro dukora cyitwa Ahabona, cyagarutse ari njye na we tukigaruye, kuva mu 2018, hari hashize imyaka itandatu tugikora kidasiba.'

    'Nta mezi menshi yari ashize ageze muri CHUK, kuko mbere yakoraga mu Bitaro bya Rutongo ashinzwe Inozamubano. Hari hashize amezi make abonye akazi nk'ushinzwe Itumanaho kuri CHUK.'

    Yakomeje agira ati 'Ni we mwana w'umuhungu nyina ayari afite, bari babiri we na mushiki we. Ni inkuru y'urupfu yambabaje. Twakoranaga ikiganiro, tukiganirira, tukarebana umupira, tugasangira, yari umuntu wanjye wa hafi.'

    Habababyeyi Pascal (uwa mbere uturutse iburyo) yitabye Imana iminsi mike mbere y’ubukwe bwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/habababyeyi-pascal-wakoreraga-tv10-yitabye-imana

  • Mufite inshingano zikomeye zo kwita ku muryango no kugorora: Impanuro za Minisitiri Biruta ku bagore bakorera muri RCS – #rwanda #RwOT

    Minisitiri Biruta yabigarutseho mu Ihuriro rya Gatanu rihuza abakozi abakozi b'abagore RCS hagamijwe kurebera hamwe icyateza imbere umugore ukora muri urwo rwego.

    Yavuze ko mugore w'Umunyarwandakazi afite aho yavuye n'aho ageze kubera ubuyobozi bwiza bw'Igihugu, ibinagaragarira cyane muri RCS bijyanye n'aho uru rwego rugeze ruteza imbere umugore.

    Ati 'Umukuru w'Igihugu cyacu ahora akangurira umugore guharanira kwiteza imbere kuko ari we nkingi y'umuryango nk'uko dukunze no kuvugako ari 'Mutima w'Urugo''

    Yavuze ko abo bakozi ari imbaraga z'Igihugu, abereka ko inshingano zabo zo kugorora zibasaba kugira ubudasa kugira ngo bagera ku ntego.

    Yabasabye ko nk'abakozi b'abagore b'umwuga ba RCS, basabwa kujya bitabira gahunda za Leta mu midugudu batuyemo, bagafatanya n'abandi bagore guteza imbere igihugu.

    Ati 'Ni ingenzi kuko mu bice by'icyaro hakenewe guhuza imbaraga ngo imyumvire y'abagore irusheho kuzamuka maze umuryango babereye inkingi utere imbere.'

    Minisitiri Dr. Biruta yijeje ko minisiteri ayoboye izakomeza gukorana na RCS mu gukomeza kurebera hamwe icyateza imbere umugore w'umwuga muri urwo rwego by'umwihariko na bo ashinzwe kugorora.

    Umwe mu bakozi ba RCS bitabiriye iryo ruhiro witwa AIP. Alice Kirabo, yavuze ko ikintu cya mbere yungutse ari ukwigirira icyizere no kutayoborwa n'amarangamutima mu kazi.

    Ati 'Dukora akazi gasaba kutayoborwa n'amarangamutima kuko duhura n'abantu benshi, barimo abo dufitanye isano, ariko ugomba kugorora uko bikwiye utitaye ku marangamutima.'

    Komiseri Mukuru wa RCS, CG Evariste Murenzi yagaragaje uburyo u Rwanda ari kimwe mu bihugu biza ku isonga ku Isi mu kwimakaza ihame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye.

    Aha yashingiraga kuri raporo iheruka yakozwe na 'World Economic Forum' ku cyuho mu buringanire, yashyize u Rwanda ku mwanya wa gatanu mu bihugu biri munsi y'Ubutayu bwa Sahara no ku mwanya wa 39 ku Isi mu bihugu 146.

    Ati 'Ibi bigaragaza ko rwabashije kuziba icyuho mu buringanire ku rwego rushimishije. Ni muri urwo rwego na RCS itasigaye inyuma muri gahunda yo guteza imbere umugore.'

    Ni ingingo uyu muyobozi ashimangiza imibare, aho igaragaza ko RCS ifite abakozi b'umwuga b'abagore 951 bangana na 29% by'abakozi b'umwuga b'urwo rwego bose.

    Ati 'RCS izakomeza kongera umubare w'abakozi bayo b'abagore b'umwuga buri mwaka kugira ngo igere kandi inarenge ku gipimo u Rwanda rugenderaho, cy'imyanya nibura 30% ikwiye guhabwa abagore mu nzego za leta n'iz'abikorera.'

    Yashimangiye ko ibyo bijyana ko kwimakaza no kurwanya ihohoterwa rishingiye ku gitsina, kuko iryo hame ry'uburinganire n'ubwuzuzanye rigerwaho ari uko abagabo n'abagore babigizemo uruhare.

    CG Murenzi yavuze ko iyo ari yo mpamvu nyamukuru bategura iri huriro rishingiye ku nsanganyamatsiko igaruka ku kongerera ubushobozi abakozi b'abagore b'umwuga, kwita ku mibereho yabo no kubihuza byombi n'inshingano baba bafite mu miryango yabo ntihagire icyangirika.

    Minisitiri w'Umutekano w'Imbere mu Gihugu, Dr. Vincent Biruta yabwiye abari n’abategarugori bakorera RCS ko bakwiriye gufatanya inshingano zo kurerera u Rwanda no kugorora byose bikagenda neza

    Haganiriwe ku ngingo zitandukanye zigamije guteza imbere abagore bakorera RCS

    Abari n’abategarugori bakorera RCS baganirijwe ku ngingo zitandukanye zibafasha guhuza inshingano zo kurera no kugorora


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mufite-inshingano-zikomeye-zo-kwita-ku-muryango-no-kugorora-impanuro-za

  • Amarangamutima ya Mukazayire, Rwego Ngarambe… – #rwanda #RwOT

    Mu itangazo ibiro bya Minisitiri w'Intebe byashyize hanze mu mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika y'u Rwanda yakoze impinduka muri bamwe mu bagize guverinoma n’abandi bayobozi.

    Mu bahawe inshingano nshya harimo Mukazayire Nelly wari usanzwe wari Umunyamabanga Uhoraho muri wagizwe Minisiteri ya Siporo wagizwe Minisitiri wayo.

    Hari kandi Rwego Ngarambe wari usanzwe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe guteza imbere Siporo muri Minisiteri ya Siporo wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri na Uwayezu François Regis wigeze kuba Umunyamabanga wa FERWAFA wagizwe Umunyamabanga Uhoraho n’ubundi Minisiteri ya Siporo.

    Nyuma y’ibi aba bose bagaragaje amarangamutima yabo babinyujije ku rubuga rwa X aho bashimiye Perezida Kagame wabahaye inshingano nshya.

    Nelly Mukazayire yanditse ati “Nshishijwe bugufi no kuba nahawe amahirwe yo gukorera igihugu cyanjye. Murakoze Nyakubahwa Paul Kagame kuba mwampaye inshingano nshya. Niyemeje gukorana n’abafatanyabikorwa mu guteza imbere Siporo kuva mu mizi no guhindura u Rwanda ihuriro ry'imikino ku Isi.”

    Rwego Ngarambe we yanditse ati “Mu ishimwe no guca bugufi nakiriye inshingano nshya munshinze Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame. Ntewe ishema no gukomeza gutanga umusanzu mu iterambere rihamye rya Siporo”.

    Uwayezu Francois Regis nawe yanditse ati” Ndabashimiye cyane Nyakubahwa Perezida wa Repubulika Paul Kagame ku cyizere mwangiriye mumpa inshingano zo kuba Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo. Mbijeje gukora ibishoboka byose kugira ngo nuzuze neza izi nshingano”.

    Nelly Mukazayire yashimiye Perezida Kagame wamugize Minisitiri wa Siporo 

    Rwego Ngarambe yashimiye Perezida Kagame wamuhaye inshingano zo kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo 

    Uwayezu yashimiye Perezida Kagame wamugize Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149888/amarangamutima-ya-mukazayire-rwego-ngarambe-na-uwayezu-bahawe-inshingano-nshya-na-perezida-149888.html

  • Harimo iyatwaye Miliyoni 10 Frw! Collabo 10… – #rwanda #RwOT

    Hasigaye iminsi cumi n’umwe tugashyira akadomo kuri 2024! Ni umwaka wahiriye bamwe abandi bikanga mu muziki Nyarwanda kimwe no mu zindi nzego z’ubuzima.

    Gukora indirimbo igakundwa ni ikizamini mu bindi! Uzumva umuhanzi mu biganiro n'itangazamakuru avuga ko uburyo indirimbo ye yakiriwe byamutunguye, kuko yayikoze nk'izindi atiyumvishaga ko izarenga imfuruka za studio yayikoreyemo.

    Mu gihe tugana ku musoza w'umwaka wa 2024, InyaRwanda yasubije inyuma amaso ireba indirimbo 10 zakunzwe zahuriyemo abahanzi (Bashobora kuba babiri bakoranye indirimbo cyangwa barenga), zasohotse zikanyura benshi na n'ubu.

    Ni urutonde rwakozwe hashingiwe ku gihe indirimbo imaze yumvikana muri rubanda, uburyo yahinduye ubuzima bw'abayikoranye, ibyayibanjirije n'ibyayikuriye n'ibindi.

    1.     Iyo Foto – Bruce Melodie

    “>

    Bruce Melodie washyize hanze indirimbo nshya yise 'Iyo Foto' yakoranye na Bien Aime Baraza ku ya 27 Nzeri 2024, mu mashusho yayo yagaragaye akora ibyo The Ben aherutse gukorera mu Karere ka Musanze akorakora umukobwa mu rukenyerero byiswe ko yari ari gukora ku ishanga uwo mukobwa yari yambaye.

    Iyi ndirimbo yari itegerejwe na benshi igaruka ku nkuru za hato na hato zikorwa ku byamamare ahanini zivuga ku bikorwa bakoze bifatwa nk'ibigayitse zirimo gucana inyuma, gusohokana abagore b'abandi, kugaragara mu tubari basinze, gukorakora abakobwa n'ibindi.

    Aba bahanzi bumvikana bavuga ko nubwo baba badashaka inkuru nk'izi ariko ntacyo bibabwiye kuko bamaze kubyakira, babifata nk'imibereho y'ibyamamare.

    Muri iyi ndirimbo hari aho Bien Aime afotorwa n'umukobwa bararanye akabiha bagenzi be, uyu muhanzi akabyutswa n'ubutumwa bw'abamubaza ibyo yakoze.

    Ku munota 1 n'amasegonda 47 ni ho Bruce Melodie agaragara ari kwifotozanya n'abakunzi be, hakaza abakobwa batandukanye bikagera aho umwe muri bo amukora mu rukenyerero akabikora neza neza nk'uko The Ben aherutse kubigenza abikora umukobwa witwa Kwizera Emelyine wari witabiriye igitaramo aherutsemo mu karere ka Musanze.

    Iyi ni inkuru yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, nubwo The Ben nta kintu na kimwe arabivugaho, benshi mu babonye ayo mashusho bavugaga ko uyu muhanzi yafashe uyu mukobwa akarengera akagera aho amukurura umwenda w'imbere, nubwo Kwizera Emelyne yabyamaganiye kure, avuga ko atari ko byagenze.

    2.     Sikosa – Kevin Kade, The Ben, Element Eleéeh

    “>

    Uwavuga ko indirimbo 'Sikosa' ya Kevin Kade, The Ben na Element yabaye isereri mu mitwe ya benshi mbere y'uko isohoka ntiyaba abeshye.

    Yavuzweho byinshi ubwo hasohokaga integuza zayo zatumye abakurikirana ibya muzika bibaza cyane ku cyahuje Element ubarizwa muri sosiyete 1:55 AM Ltd na The Ben wari umaze imyaka ibiri adacana uwaka na Coach Gael ny'iri iyi sosiyete ifasha abahanzi.

    Ikindi kandi hari abibabaza niba iyi ndirimbo izasohoka irimo ibirango bya 1:55 AM Ltd, abandi bakavuga ko aba bahanzi baciye mu rihumye Coach Gael bagakora iyi ndirimbo atabizi kandi harimo umuhanzi bafitanye amasezerano y'imikoranire hakiyongeraho n'umuntu byavuzwe ko bafitanye ibibazo.

    Nyuma y'induru n'intugunda; iyi ndirimbo yaje kujya ahagaragara ku wa 23 Kanama 2024. Ni indirimbo iri mu njyana ya Afrozouk yifashishijwemo Umunyamideli wo muri Tanzania ufite n'inkomoko mu Rwanda, Jacinta Makwabe.

    Mu buryo bw'amajwi yakozwe na Element Eleeeh mu gihe amashusho yakozwe na Director Gad na Joma. Yanditswe na Junior Rumaga, Kenny K Shot na Diez Dola. Imbyino zirimo zatunganyijwe na Titi Brown.

    3.     Jugumila – Dj Phil Peter ft Chriss Eazy & Kevin Kade

    “>

    Abahanzi Chriss Eazy, Kevin Kade na DJ Phil Peter bashyize hanze indirimbo bise Jugumila yaranzwe n'ibizazane mu ifatwa ry'amashusho yayo birimo kunyagirwa amanywa n'ijoro.

    Iyi ndirimbo bise Jugumila yagiye hanze ku gicamunsi cyo ku itariki 21 Gashyantare 2024. Jugumila ni izina bise iyi ndirimbo bakomora ku ijambo ryo mu rurimi rw'Ikirundi risobanura gutitira.

    Yagiye hanze itanzweho arenga miliyoni enye z'Amafaranga y'u Rwanda. Ni mu gihe amajwi yayo yatangiye gufatwa ku itariki 9 Ukuboza 2023 nk'uko byemejwe na Dj Phil Peter.

    Producer Element EleéeH wakoze indirimbo mu buryo bw'amajwi kugeza irangiye yishyuwe 700 0000 Frw hatabariwemo ibindi byakoreshejwe mu bihe bitandukanye ubwo babaga bagiye kumureba muri studio birimo kurya no kunywa nk'uko ahateraniye ibyamamare barangwa no gusangira kugira ngo bungurane ibitekerezo.

    Ni indirimbo iri mu njyana Element EleéeH amaze igihe atunganya yise AfroGako ibamo umudiho wa Kinyarwanda.

    4.     Molomita — Gad ft Nel Ngabo & Kenny Sol

    “>

    Director Gad utunganya amashusho y'indirimbo, yahurije hamwe abahanzi babiri Kenny Sol na Nel Ngabo mu ndirimbo yise 'Molomita' izaba ari iya mbere ashyize hanze, ikazanifashishwa muri filme ari gutunganya.

    Uyu musore wakoze amashusho y'indirimbo nyinshi zikunzwe mu Rwanda, yabwiye itangazamakuru ko iyi ariyo ndirimbo ya mbere akoze muri studio.

    Yemeza ko igitekerezo cyayo yakigize nyuma yo gushaka uko ahuza abahanzi bakamufasha gukora indirimbo zijya muri filime ye (Sound track) yamaze gutunganya.

    Iyi ndirimbo yasohotse tariki 2 Gicurasi 2024, Gad na bagenzi be bayitiriye izina ry'umukobwa 'Molomita,' akaba ariyo ya mbere ihuje Nel Ngabo ubarizwa muri Kina Music na Kenny Sol uherutse gusinya muri 1:55AM Entertainment.

    Amashusho y'iyi ndirimbo yatunganyijwe n'abarimo Gad, Meddy Saleh, Uniquo na Chico Berry, mu gihe amajwi yatunganyijwe na Producer Element.

    5.     Puta – BullDogg ft Juno Kizigenza

    “>

    Ubwo yiteguraga gushyira hanze yizihiza imyaka isaga 15 amaze mu muziki, BullDogg yabanje gushyira hanze indirimbo yakoranye na Juno Kizigenza. Yavuze ko inkuru y'iyi ndirimbo yise 'Puta' bayitekereje bisanzwe bari kumwe, bahitamo guhita bayikorana.

    Iyi ndirimbo ariko hari aho ihuriye n'ubuzima busanzwe. Aba bahanzi baba baririmba abakobwa birirwa bazenguruka mu basore, ku buryo ashobora kumara kuryamana n'umwe i Kigali agahita atega indege ajya kureba undi i Doha muri Qatar cyangwa ahandi hose hanze y'u Rwanda.

    6.     Bwe Bwe by Bruce The 1st ft Ish Kevin, BullDogg & Kenny K-Shot

    “>

    Abakunda umuziki Nyarwanda by'umwihariko injyana ya Drill na Trapp, bamuzi nk'umwe mu basore bahagaze neza, ufite ijwi ryihariye n'imyandikire idasanzwe. Uwo nta wundi ni Umuraperi Bruce The 1st.

    Umuraperi Bruce The 1st ukomeje kwigarurira imitima ya benshi mu rubyiruko rukurikira muzika nyarwanda, yakomeje kwigaragaza neza no muri uyu mwaka. Muri Werurwe 2024 nibwo Bruce The 1st yasohoye indirimbo 'Bwe Bwe Bwe' yakoranye na Bull Dogg, Kenny K Shot na Ish Kevin.

    Usibye amazina akomeye yahuriye muri iyi ndirimbo, ariko n'ubutumwa buyirimo bwakoze ku mitima benshi, yaba iy'abahanzi n'abakunzi b'umuziki muri rusange.

    7.     Wait – Kivumbi King ft Axon

    “>

    Uvuze ko mu muziki nyarwanda Kivumbi King ari mu b'imbere kandi igihe kimwe ashobora kuzatungurana mu ruhando mpuzamahanga ntabwo waba ubeshye kuko ibihamya birahari.

    Uhereye ku buryo uyu muhanzi yandikamo, avanga kuririmba no kurapa n'uburyo akomeza kugenda aseruka mu bitaramo hafi ya byose bikomeye mu Rwanda no kuba ageregeza gukoresha n'indimi z'amahanga.

    Muri uyu mwaka, yahuriye mu ndirimbo na Axon, ikaba ari indirimbo bise 'Wait' yagiye ahagaragara ku wa 15 Mutarama 2024

    8.     Jeje – Platini P Feat. Davis D

    “>

    Umuhanzi Icyishaka Davis wamamaye nka Davis D, aherutse gutangaza ko bakoresheje arenga Miliyoni 10 Frw mu ikorwa ry'amashusho y'indirimbo 'Jeje' yakoranye na Nemeye Platini [Platini P], ndetse batanze akazi ku bantu basaga 100 mu rwego rwo gufasha abasanzwe bari mu ruganda rw'umuziki mu buzima bwa buri munsi.

    Ni ubwa mbere aba bahanzi bombi bakoranye indirimbo. Ntabwo isanzwe mu rugendo rw'umuziki wa Davis D kuko yasohotse mu gihe yari ari kwitegura gukora igitaramo 'Shine Boy Fest' cyo kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, kikaba cyarabaye ku wa 30 Ugushyingo 2024 muri Camp Kigali.

    Ni indirimbo idasanzwe kandi kuri Platini P, kuko yagiye hanze mu gihe aherutse gukora igitaramo yise 'Baba Experience', ndetse ibihumbi by'abantu bamusaba ko iki gitaramo yajya agikora buri mwaka. Icyo gihe ni ukuvuga ku wa 30 Werurwe 2024, yahurije hamwe abahanzi bakomeye, ataramira muri Camp Kigali.

    Iyi ndirimbo 'Jeje' yakozwe mu gihe cy'amezi abiri, yaba mu ikorwa ry'amajwi (Audio) ndetse n'ikorwa ry'amashusho. Ifite iminota 3 n'amasegonda 11'.

    9.     Best Friend — Bwiza ft The Ben

    “>

    Mu myaka itatu ishize umuhanzikazi Bwiza Emerance [Bwiza] yagaragaje ko uretse kwikorana indirimbo anashyize imbere gukorana na bagenzi be, cyane cyane abamaze igihe bari mu muziki ndetse n'abandi bafite ibihangano bikunzwe n'umubare munini.

    Ni umukobwa watangiranye imbaraga, ku buryo mu gihe cy'imyaka ibiri gusa, yari abashize gushyira hanze Album ye ya mbere, ndetse ari no kwitegura gukora igitaramo cyo kumurika Album ye ya Kabiri kizaba muri Werurwe 2025.

    The Ben na Bwiza baherutse gusohora indirimbo nshya bise 'Best friend' yakiranywe yombi n'abakunzi b'umuziki, aho Danny Vumbi yagize uruhare runini mu kuyandika ndetse no kuyigurisha.

    Mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Loader, ni mu gihe amashusho yafashwe akanatunganywa na John Elarts uri mu bakomeye mu Burundi. 

    Bwiza yabwiye InyaRwanda ko gukorana na The Ben zari inzozi ze, kuko yatangiye kuvugana nawe ubwo yashyiraga hanze indirimbo 'Ready' akamuhamagara amutera imbaraga mu rugendo rwe rw'umuziki, nk'umukobwa uri kugaragaza impinduka.

    Yavuze ati 'Ndishimye cyane! Kuba kuri iyi nshuro mfite indirimbo nabashije gukorana na The Ben ni ibintu nifuzaga mu buzima bwanjye, kuko urebye hagati yanjye nawe harimo imyaka myinshi cyane noneho ku muntu nkawe wahiriwe n'umuziki, ni inzozi buri muhanzi wese yagira, ari mu bantu nakuze nkunda kugeza n'ubu.'

    Uyu mukobwa yashimangiye ko zari inzozi ze gukorana indirimbo na The Ben, ku buryo kubasha kubigeraho ari kimwe mu byo kwishimira mu buzima bwe.

    10.  Naragusariye

    “>

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, nibwo Li John uri mu bahanzi bagezweho mu gutunganya indirimbo (producer) bakanazirimba, yatangiye gufasha murumuna we gukabya inzozi zo gukora umuziki.

    Iradukunda Jean Aimé umaze kubaka izina nka Li John, yafashe ukuboko murumuna we, Ndatimana Thierry [Pamaa] amuyobora mu rugendo rwa muzika atangiranye n'umwaka wa 2024 bakorana indirimbo yuje amagambo meza y'urukundo bise 'Naragusariye'.

    Iyi ndirimbo nshya ya Li John na Pamaa yiswe 'Naragusariye' yatunganyirijwe muri Storycast Records, ikorwa na Li John, amashusho yayo yakozwe na Chid afatanyije na Sani-B.

    Ikindi cyihariye kuri iyi ndirimbo ni uko mu babyinnyi bayigaragaramo Li John na Pamaa biyambaje murumuna wabo muto witwa Edmond Bahizi.

    Bonus truck: Ogera by Bwiza ft Bruce melodie

         

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149866/harimo-iyatwaye-miliyoni-10-frw-collabo-10-zabanyarwanda-zakunzwe-cyane-mu-2024-video-149866.html

  • Aryoha asubiwemo: Twiyibutse 'restaurant' zakanyujijeho muri UR mu myaka yashize (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Mu myaka nka 10 ishize, abize muri iyi kaminuza bibuka restaurant ya Kaminuza yari mu nyubako z'icyo kigo. Yabagamo ibice bifite amazina atandukanye arimo Ibiyanja bibiri.

    Habagamo Ikidoge, biva ku iza 'dog' cyariragamo abantu bafatwaga nk'abiyitagaho cyane, ndetse barakuyeho ya miziro nk'imwe yo kuvuga ngo nta muhungu unywa igikoma. Bo barakinywaga bikajya iyo bigiye.

    Abahize ntabwo bakwibagirwa igice cy'Igikonari cyiharirwaga n'abantu bitwaga abakonari bamwe wabonaga ntacyo bitayeho mu myambarire ariko ari abahanga.

    Mu mbago za Kaminuza na ho habagamo restaurants zitandukanye zafashaga abanyeshuri nka Shekinah, Kiza, Madina, Macrobiotique n'izindi.

    Icyakora nubwo muri ibyo bihe zari zigezweho, uyu munsi hari mbarwa kuko inyishi zafunze imiryango, ndetse n'izisigaye zihindura amazina mu kujyana n'ibigezweho.

    Urugero rwa hafi ni urwa restaurant yitwaga Macrobiotique, ubu yahindutse Sky Shine n'izindi biba uko.

    Umuyobozi wa Sky Shine, Mugirabanga Sixte usanzwe ari na we nyir'inzu Macrobiotique yakoreragamo, yabwiye IGIHE ko Macrobiotique yafunze imiryango mu 2017.

    Ni cya gihe abanyeshuri bigaga muri UR-Huye wagabanywaga cyane bakajyanwa mu yandi mashami, bituma abakiliya baba iyanga.

    Mugirabanga yavuze ko yongeye kugaruka muri ubwo bucuruzi mu 2019 ahindura izina rya restaurant ayita Joy and Love Restaurant.

    Mbere muri Kaminuza higaga abantu bakuru bijyanye n'ibihe igihugu cyari kivuyemo, aho abantu benshi bari barahejwe mu mashuri, noneho bakagaruka kwiga nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Icyakora ubu byarahindutse, bijyanye n'uko abari mu mashuri bakiri bato, bo bajyana n'ibigezweho, ha handi umubwira kurya amateke gusa, ibirayi bidakaranze n'ibindi, akureba akaguseka.

    Mugirabanga ati 'Kiriya gihe higaga abantu bakeneye imirire yihariye ya 'regime', ariko ubu ntiwabitegura ngo ubone ababirya.''

    Yakomeje avuga ko ajya agira abantu baza gusura i Huye, bakaza gusura n'ahahoze restaurant ya Macrobiotique, ukabona ko bishimiye kubona ko inyubako zigihari kabone nubwo amazina yahindutse.

    Mu marembo ya Kaminuza y’u Rwanda, Ishami rya Huye

    Ubu ahahoze Igikonari harafunze

    Igice kizwi nka Madina. Haturaga abifite. Hakurya ni kuri GSO Butare na Cathedrale Catholique ya Butare

    Ku Kiyanja cya kabiri ni uku hasigaye hameze

    I Madina hacumbikaga abifite

    Aha na ho ni i Madina harazwi cyane

    Barthos Hotel yubatse mu gice cy’i Madina

    Ikarita ya restaurant, aho abize i Huye bibukaga ko yitwaga ‘igifu’

    Aha hahoze kontineri yabaga iriho abacuruzi barimo abakora n’ubukorikori nko kudoda inkweto, ubucuruzi bw’imbuto nka avoka zitwaga ‘laptops’ mu myaka yashize

    Mu Kigode. Muri iyi minsi hari restaurant yitwa VIP ya Solutions Restaurant Ltd, ifunguro ryaho rigurwa ibihumbi 35 Frw ku kwezi

    Abize i Huye ntibakwibagirwa Ikiyanja cya mbere. Abantu bahatondaga imirongo bafata amakarita ya restaurant yitwaga ibifu

    Mugirabanga Sixte, nyir’inzu zarimo restaurant yamenyekanye cyane nka Macrobiotique yatekeraga abanyeshuri bo muri UNR indyo gakondo

    Mu Gikonari haruguru y’amacumbi yitwa Misereore

    Mu myaka mike ishize bari bongereyeho iki gice gisakaye hanze ngo hashobore kwakira abantu benshi

    Restaurant ya Shekinah na yo yagize amateka akomeye mu mirire y’abanyeshuri mu myaka ya 2010. Yabanje kuba akabari gafite n’akabyiniro gakomeye kitwaga Somborero


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/aryoha-asubiwemo-twiyibutse-restaurent-zakanyujijeho-muri-unr-mu-myaka-yashize

  • Amerika yakuyeho igihembo cya miliyoni 10$ ku muntu uzafata umuyobozi wa HTS – #rwanda #RwOT

    Mu 2017, ni bwo Amerika yongereye igihembo ku muntu wari buzatange amakuru atuma Abu Mohammad al-Julani atabwa muri yombi, kivanwa kuri miliyoni 5$ kigezwa kuri miliyoni 10$.

    Gusa uyu mugabo ni we wayoboye urugamba rwakuyeho Perezida Bashir al-Assad, atangaza ko imikoranire y'umutwe ayoboye na Al-Qaeda yahagaze kandi ko ashyigikiye amahoro, ndetse atifuza guteza ibibazo kuri Israel cyangwa ngo yemere ko Syria ikoreshwa nk'igikoresho cya Iran.

    Amerika yaje kohereza itsinda ryagiye kuganira na Abu Mohammad al-Julani, ibiganiro byabo bigenda neza kuko uyu mugabo yavuze ko yifuza gukorana na Amerika mu kongera kubaka ubukungu bwa Syria bwasenyutse ku rwego rukomeye.

    Abu Mohammad al-Julani aherutse gusaba ko Amerika yakuraho ibihano by'ubukungu yafatiye Syria kuko ari igihugu cyahindutse, kandi cyifuza kongera kwiyubaka nyuma y'imyaka 13 y'intambara.

    Amerika yakuyeho igihembo cya miliyoni 10$ cyari kigenewe umuntu uzafasha icyo gihugu guta muri yombi Abu Mohammad al-Julani


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amerika-yakuyeho-igihembo-cya-miliyoni-10-ku-muntu-uzafata-umuyobozi-wa-hts

  • MTN, Isibo na REG mu bigo byegukanye ibihembo… – #rwanda #RwOT

    Ni ibihembo biratangwa muri gahunda yo kwibutsa abakoresha ko gufata neza umukozi ari byo bitanga umusaruro mwiza haba kuri we, kuri wowe nk'umukoresha, ku gihugu ndetse no ku Isi muri rusange. Gahunda yo gutanga ibi bihembo izakomeza no mu yindi myaka.

    Ni ibihembo byatanzwe n'Ihuriro People Matters Kigali Rwanda ry'abasanzwe ari abanyamwuga mu kwita ku bakozi (Human Resources- HRs), ibigo byari bihatanyemo bikaba byari bikubiye mu byiciro 10 birimo icy'ibigo byagaragaje umwihariko mu gushyiraho gahunda zidaheza, kwita ku bagore n'abantu bafite ubumuga, kongerera ubumenyi abakozi ndetse n'ibindi.

    Mu bigo byitabiriye aya marushanwa, harimo Isibo Group Ltd, Banki ya Kigali (BK), Minisiteri y’Abakozi ba Leta n’Umurimo (Mifotra), Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA), Kigali Marriott Hotel n'ibindi.

    Sosiyete y'Itumanaho ya MTN Rwanda yegukanye igihembo cya 'Outstanding Employee Benefits and Compensation,' gihabwa ibigo bishyiriraho abakozi ayandi mahirwe abafasha kugira imibereho myiza hanze y'akazi, yashimangiye ko nyuma yo guhabwa iki gihembo igiye kurushaho kwita ku bakozi bayo, nk'uko bishimangirwa na Juliet Bideri ubarizwa mu buyobozi bureberera abakozi muri iki kigo.

    N'akanyamuneza kenshi, Bideri yabwiye InyaRwanda ko iki gihembo bagikesha gukorera hamwe nk'itsinda, bakaba bakorera mu bwisanzure aho umubyeyi ubyaye agenerwa ikiruhuko gihagije, abakozi bagahabwa amahirwe yo gukora siporo, ndetse bakabaho neza muri rusange mu kazi.

    Yagize ati: 'Twese dukora nk'itsinda kuko twese dukora tureba uko twagera ku ntego nyamukuru. Twese hari ukuntu dukora nk'itsinda niyo mpamvu twegukanye iki gihembo. Usanga dufata neza abakozi, hari byinshi cyane turusha abandi harimo no kureberera abakozi tukagera no ku miryango yabo. Ntabwo ari ugutanga umushahara gusa abantu bakagenda.'

    Akomoza ku gikurikiyeho nyuma yo guhembwa, yagize ati: 'Ni ukurushaho tugomba noneho gukora cyane kugira ngo ubutaha ibi bihembo byose tuzabyegukane.'

    Mu bindi bigo byegukanye ibihembo harimo Banki ya Kigali yatahanye bine birimo icya 'Innovation in HR Practices,' Employee Development & Training Excellence,' icy'umukozi w'umwaka 'Employee of the Year,' ndetse n'itsinda ry'Abayobozi bashinzwe abakozi ry'umwaka 'HR Team of the Year.'

    Hari kandi Isibo Group Ltd ibarizwamo Isibo TV & Radio, yahawe igihembo cya 'Best Workplace for Diversity and Inclusion' kigaragaza umuhate w'iki kigo mu kubaka aho gukorera hadaheza kandi hafunguriye buri wese, Ikigo cy’Imisoro n’Amahoro (RRA) yegukanye icya 'Best Employee Wellness Program,' Ikigo gishinzwe Ingufu, REG cyatsinze mu cyiciro cy'aho gukorera heza ku bagore;

    Ikigo cyitwa The Wellspring Foundation for Education cyatsinze muri 'Best Work-Life Balance Initiatives,' ndetse na World Disaster Center yegukanye icy'ikigo gishya cyiswe 'Rising Star Award.'

    Umuyobozi wa People Matters Kigali Rwanda, Murenzi Steven yavuze ko batekereje gutangiza iyi gahunda nyuma yo kubona ko abakozi ari bo bakora ibintu byose bityo ko ababitaho umunsi ku wundi bakwiye gushimirwa mu rwego rwo kubashishikariza guteza imbere umwuga no kugira ngo ahakorerwa akazi kose harusheho kuba heza.

    Ati: 'Tuba mu gihugu gishyira umuturage ku isonga, n'ikigo gishyira umukozi ku isonga cyari gikwiye gushimirwa.'

    Yasobanuye ko ibihembo batanze byiganjemo amahugurwa bazaha abakozi bakorera mu bigo byatsinze, atari amafaranga nk'uko bisanzwe bimenyerewe mu yandi marushanwa, ariko na none ari ibihembo bisaba amafaranga kuko ubusanzwe gutegura amahugurwa na byo bisaba ubushobozi bw'amafaranga kandi menshi.

    Ati: 'Twatekereje kuzana ibikenerwa n'abakozi harimo ayo mahugurwa, harimo aho abakozi bashobora kujya kuruhukira,… Ni ibihembo tuguha byo kugira ngo na none ujye gufata neza abakozi bawe.'

    Murenzi yagaragaje ko iri ari itangiriro ryiza, atangaza ko ibigo byitabiriye aya marushanwa byatangiye ari 52, haza gutoranwamo ibigo 30, ari nabyo byatoranijwemo ibyahawe ibihembo nyuma yo kunyura mu matora no mu bikorwa by'igenzura.

    Yongeyeho ko umwaka utaha haziyongeraho udushya twinshi, kuko uyu mwaka batangiranye ubushobozi bucye bigatuma bafata n'ibyiciro bicye. Ati: 'Ubu twafashe ibyiciro 10 gusa. Ubutaha, tuzongera tugeze ku byiciro byibura 15 kuko tuzaba dufite umwanya uhagije, abantu barabyumvise, ibigo byamenye icyo bisabwa kugira ngo bibashe kwita ku bakozi no kugira ngo bizabye bigaragaza icyo byakoreye abakozi babyo.'

    Kandi ntabwo ari n'umwanya w'irushanwa ahubwo ni umwanya wo kugira ngo twisuzume. Mu by'ukuri ntabwo ahangaha aba ari amarushanwa ahubwo ukureba icyakorwa kugira ngo tuzane impinduka.'

    Yashimiye ibigo byose byateye intambwe ikomeye yo kwitabira aya marushanwa, ashimira abatsinze ndetse abasaba gukomereza aho ari na ko basangiza abandi ubumenyi mu rwego rwo gutuma buri wese yishimira aho akorera. 


    Ibigo bifata neza abakozi mu Rwanda bahawe ibihembo bya ‘People Matters Awards’


    MTN Rwanda yahawe igihembo nk’Ikigo cyita ku buzima bw’abakozi kugeza no hanze y’akazi


    Juliet Bideri ukora mu ishami rishinzwe kwita ku bakozi muri MTN Rwanda yavuze ko iki gihembo bagikesha gukorera hamwe gushyira imbere ubuzima bw’umukozi kuva ku kazi kugera iwe mu rugo



    Banki ya Kigali yegukanye ibihembo bine muri ‘People Matters Awards’



    Abitabiriye bose bizihiwe


    Ubwo ikigo cya World Disaster Center cyashyikirizwaga igihembo



    Isibo Group LTD niyo yegukanye igihembo cyo kubaka aho gukorera hadaheza kuri buri wese


    REG yahembwe nk’ikigo cyubatse aho gukorera heza ku bagore


    Ikigo cya ‘The Wellspring Foundation for Education’ cyahembwe


    Akanyamuneza kari kose nyuma yo gutsindira ibihembo


    RRA yahembwe nk’Ikigo gishyiraho porogaramu nyinshi zishyigikira imibereho myiza y’abakozi

    Umuyobozi wa People Matters Kigali Rwanda yatanze ibi bihembo, Steven Murenzi yavuze ko ibi bihembo bivuze ikintu kinini, ahishura ko iri ari itangiriro

    Yashimiye ibigo byatsinze, abisaba gukomereza muri uwo mujyo

    Umuyobozi w’Ihuriro ry’Abayobozi bashinzwe abakozi mu Rwanda, Steven E. Karangwa yashimiye People Matters Kigali Rwanda yagize igitekerezo cyo guhemba ibigo bifata neza abakozi

    MC wari uyoboye ibi birori

    Abitabiriye bose bari babukereye mu myambaro myiza y’ibirori

    Bafashe amafoto y’urwibutso

    Ibigo byose byitabiriye byishimiye byimazeyo iyi gahunda

    Ibihembo bya ‘People Matters Awards’ byatanzwe ku nshuro ya mbere, byatangiwe i Kigali kuri Four Points By Sheraton Hotel

    Reba hano andi mafoto menshi yaranze ibi birori

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149884/mtn-isibo-na-reg-mu-bigo-byegukanye-ibihembo-bya-people-matters-awards-byihariwe-na-bk-ama-149884.html

  • Abasaga 2000 bagiye guhabwa impamyabumenyi na Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba – #rwanda #RwOT

    Kaminuza y'ikoranabuhanga n'ubugeni ya Byumba (UTAB) ni kaminuza iherereye mu Murenge wa Byumba, mu karere ka Gicumbi, Intara y'Amajyaruguru, ikagira n'ishami riherereye mu Murenge wa Kiramuruzi mu karere ka Gatsibo, Intara y'uburasirazuba.

    UTAB ni Kaminuza yatangiye mu mwaka wa 2006 itangira yitwa Institutit Polytechnique de Byumba (IPB) ikaba yaremerewe kwitwa kaminuza byuzuye mu mwaka wa 2015, yitwa Kaminuza y'Ikoranabuhanga n'Ubugeni ya Byumba (UTAB).

    Kuri ubu iyi kaminuza ifite amashami atatu ari yo uburezi (Faculty of Education), ishami ry'imbonezamibanire, icungamutungo, ibaruramari n'iterambere (Faculty of Social Sciences, Management and Development Studies (SSMDS) n'ishami ry'ubuhinzi, ubworozi, gufata neza ibidukikije n'ingufu zisubira (Faculty of Agriculture, Environmental Management and Renewable Energy (FAEMRE).

    Mu rugendo rusaga imyaka 15, iyi kaminuza imaze itangiye gutanga ubumenyi, ni kaminuza yiyemeje kuba icyitegererezo itanga amasomo ashingiye ku bushakashatsi n'ubumenyi ngiro ndetse no guteza imbere abaturage bayituriye.

    Ibyo bikorwa byose bikaba byarazamuye ireme ry'uburezi n'imibereho yaba iy'abanyeshuri , abakozi bayo ndetse n'abayituriye. UTAB irajwe ishinga no gufasha abanyeshuri bayo kurangiza bafite ubumenyi buhagije bwabafasha guhangana ku isoko ry'umurimo.

    Iyi kaminuza yatangiye ikodesha aho kwigira kuko nta nyubako zayo yari ifite ariko ubu imaze kugira aho ikorera. Ifite kandi ubutaka buhagije abanyeshuri bifashisha bashyira mu bikorwa ibyo biga kandi itangaza ko idahagaze, ahubwo ikomeje kugenda yagura ibikorwa byayo kugira ngo ibashe kwakira abanyeshuri benshi kandi bahakure ubumenyi buhagije.

    UTAB itangira yatangiye ifite abanyeshuri bagera kuri 300 gusa, ariko kuri ubu imaze kugira abanyeshuri basaga 9000. Iyi mibare ikaba yariyongereye bitewe ni uko iyi kaminuza yagaragaje ko ishoboye mu gutanga uburezi bufite ireme. Abasaga 6000 ni bo bamaze guhabwa impamyabumenyi n'iyi kaminuza.

    Ibirori byo gutanga impamyabumenyi ku baharangije, bigiye kuba ku nshuro ya 13. Kuri iyi nshuro bizabera ku ishami rya UTAB riherereye i Kiramuruzi, mu karere ka Gatsibo ho mu ntara y'iburasirazuba.

    UTAB izatanga impamyabumenyi ku banyeshuri 2085 baharangije mumashami atandukakanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasaga-2000-bagiye-guhabwa-impamyabumenyi-na-kaminuza-y-ikoranabuhanga-n

  • Mukazayire yagizwe Minisitiri wa Siporo, Gatare na Rwego bahindurirwa inshingano – #rwanda #RwOT

    Mukazayire uhawe inshingano nshya kuri uyu wa 20 Ukuboza 2024, yari asanzwe ari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri ya Siporo.

    Ni mu gihe Rwego Ngarambe wari umaze igihe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo yagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri.

    Itangazo ryashyizwe hanze n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe kandi rigaragaza ko Godfrey Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta. Kabera yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe igenamigambi n'ubushakashatsi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.

    Francis Gatare wari Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB yagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika naho Eng Richard Nyirishema wari Minisitiri wa Siporo yagizwe Umuyobozi Nshingwabikorwa mu Kigo gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi.

    Mu bandi bahawe imirimo harimo Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Senegal, Parfait Busabizwa wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Congo.

    Ni mu gihe Olivier Kayumba, tyagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Repubulika ya Centrafrique.

    Maj Gen Joseph Nzabamwita wari Umujyanama wa Perezida mu by'Umutekano yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Burusiya.

    Lambert Dushimimana wahoze ari Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'Ubuholandi, mu gihe Amb Vincent Karega yagizwe Ambasaderi wihariye ushinzwe Akarere k'Ibiyaga Bigari.

    Jean Claude Musabyimana wahoze ari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu yagizwe Umunyamabanga Nshingwabikorwa muri Komisiyo y'Igihugu y'Amatora

    Ni mu gihe François Régis Uwayezu yagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Ministeri ya Siporo.

    Uwayezu yaherukaga gutandukana na Simba SC yari abereye Umuyobozi Mukuru ndetse yanabaye Umunyamabanga Mukuru wa Ferwafa na Vice Chairman wa APR FC.

    Mu bandi bahawe imirimo harimo Brave Ngabo wari Umunyamabanga nshingwabikorwa w'Inama y'Igihugu y'Urubyiruko wagizwe Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Urubyiruko n'Iterambere ry'Ubuhanzi, naho Ariane Zingiro, Umuyobozi Mukuru
    w'Ishami rishinzwe Igenamigambi n'Ubushakashatsi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi MINECOFIN.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mukazayire-yagizwe-minisitiri-wa-siporo-gatare-na-rwego-bahindurirwa-inshingano