Blog

  • Noheli yahumuye! Twumvane indirimbo 10 zikwin… – #rwanda #RwOT

    Noheli yizihizwa tariki 25 Ukuboza buri mwaka. Ni umunsi usiga ibyishimo bidasanzwe mu muryango bagasabana ubutitsa. Uyu munsi uherekezwa n'imitako itandukanye igizwe n'amabara nk'umutuku, icyatsi, ibara rijya gusa na Zahabu n'andi.

    Ibara ry'umutuku risobanuye amaraso Yesu/Yezu yameneye ku musaraba. Naho icyatsi kigasobanura ubuzima bw'iteka. Noheli kandi irangwa no gutaka igiti cya Noheli (Christmas tree) mu nzu gifite amabara y'icyatsi kibisi yatangiye gukoreshwa mu 1835.

    Abahanzi nyarwanda ntibacitswe mu kwifatanya n'abafana babo n'abakunzi b'umuziki muri rusange kwizihiza umunsi Mukuru wa Noheli. Benshi bagiye basohora indirimbo zabo zivuga kuri Noheli, abandi basohora iz'abandi bahanzi basubiyemo.

    1.     Gloria! — Alain Muku

    “>

    Mu 2019 nibwo Alain Mukuralinda yasubiyemo indirimbo ‘We Have Heard On High’ yishimirwa na benshi mu bihe bya Noheli. Iba isingiza umwana w’Imana wavukiye abantu.

    Alain Muku ni umuhanzi akaba n'inzobere mu by'amategeko. Mu rugendo rwe rw'umuziki, yafashije mu iterambere ry'umuziki nyarwanda, ndetse yashyizeho irushanwa yitwa “Hanga Higa” ryavumbuye impano muri benshi.

    Izina rye ryamamaye ubwo yashyiraga hanze indirimbo nka 'Murekatete', 'Gloria', 'Rayon Sports', 'Kiyovu', n'izindi. Izina rye ryongeye kuvugwa cyane ubwo yari Umushinjacyaha akaba n'umuvugizi w'Ubushinjacyaha ku rwego rw'Igihugu, intebe yamazeho imyaka 13.

    2.     Joy To The World — Liza Kamikazi

    “>

    Umuhanzikazi Liza Kamikazi yasohoye indirimbo 'Joy to the world' yasubiyemo afatanyije n'abo mu muryango we, King, Sheja, Juru na David.

    Ubwo yashyiraga hanze iyi ndirimbo mu 2020, uyu muhanzikazi w'indirimbo zihimbaza Imana yatangaje ko we n'abo mu muryango we bagize igitekerezo cyo kwifashisha iyi ndirimbo ngo bifurize abanyarwanda Noheli Niza n'umwaka mushya muhire. Yavuze ko uyu mwaka wabereye benshi umuravumba, ariko ko ari byiza kwishimira ko 'Umuremyi yatuvukiye'.

    3.  Mary’s Boy Child – Chorale De Kigali

    “>

    Iyi ndirimbo ya Noheli ivuga ku ivuka rya Yesu/Yezu Kristo imaze igihekuko yahimbwe bwa mbere na Boney M. mu 1978. Yaje gusubirwamo na Chorale De Kigali mu gihe cya Covid-19 mu rwego rwo kwifatanya n’Abanyarwanda kwizihiza uyu munsi wihariye ku Bakristo.

    4.  Ijwi ry'umwana urira –  Aimé Uwimana ft Joy & Catherine

    “>

    Ni indirimbo y'umuririmbyi Aimé Uwimana wamenyekanye mu kuramya no guhimbaza Imana, aho yayikoranye na bagenzi be Joy na Catherine. Igaruka ku gutegura abantu ku kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

    5.     Noheli Nziza (We Wish You A Merrry Christmas) — Alain Muku

    “>

    Umuvugizi wungirije wa Guverinoma akaba n'umuhanzi, Alain Mukurarinda [Alain Muku], yahinduye indirimbo yitwa ‘We Wish You A Merry Christmas’ mu rurimi rw’Ikinyarwanda mu rwego rwo kwifuriza Abanyarwanda Noheli nziza n’umwaka mushya muhire.

    6.     Rya Joro Ryatowe — Papi Clever & Dorcas

    “>

    Papi Clever n'umugore we Dorcas bamenyekanye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana, bamenyerewe mu gusubiramo indirimbo zo mu gitabo, basubiyemo n'iyi yitwa 'Rya Joro Ryatowe' mu rwego rwo gufatanya n'Abanyarwanda kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

    7.     O Come All Ye Faithful — Alyn Sano

    “>

    Umuhanzikazi Alyn Sano yasohoye amashusho y'indirimbo yasubiyemo yitwa 'Come All Ye Faithful', iboneka mu gitabo cy'Umukirisitu ndetse yasubiwemo n'abahanzi batandukanye ku Isi mu rwego rwo gufasha Abakirisitu kwizihiza uyu munsi udasanzwe.

    Alyn Sano yabwiye Inyarwanda, ko yasubiyemo iyi ndirimbo kugira ngo yifurize abafana be n'abakunzi b'umuziki muri rusange Noheli Nziza n'umwaka mushya muhire.

    Iyi ndirimbo 'Come All Ye Faithful' iboneka mu Gitabo cy'Umukristu cyitwa 'Indirimbo za 200'. Ni imwe mu ndirimbo zakunzwe ku Isi mu bihe bitandukanye abakirisitu bifashisha mu kwizihiza Umunsi wa Noheli buri tariki 25 Ukuboza.

    8.     Abanyabwenge — Tonzi

    “>

    Ni indirimbo y'umuhanzikazi Tonzi ivuga ku ivuka ry'Umwana Yesu. Ubwo yayishyiraga hanze yavuze ko ari indirimbo yasohoye muri ibi bihe nk'uko asanzwe abigenza. Avuga ko atari we wayihimbye gusa akaba atazi nyirayo.

    Ati: 'Ni indirimbo maze igihe kinini ndirimba. Nayiririmbaga nkiri umwana kuri iyi nshuro mu bihe byo kwizihiza Noheli, niyo numvise yaba impano naha abantu bose kugira ngo ibafashe gukomeza kwizihiza ivuka rya Yesu ku bamwemera.'

    9.     Merry Christmas — Jehovah Jireh

    “>

    Nayo ni indirimbo ya Jehovah Jireh Choir igaruka ku kwizihiza umunsi wa Noheli. Iyi ndirimbo iri mu njyana ya Reggae kuko ni nawo mwihariko iyi Korali ikunze kumenyekanaho.

    Korali Jehovah Jireh yashinzwe mu 1998, ikorera umurimo w'Imana mu Itorero rya Pentekote ADEPR by'umwihariko muri CEP ULK.

    10.     Christmas Carols Set — Salome & Roberto

    “>

    Itsinda rya Roberto na Salome bakora indirimbo zihimbaza Imana babarizwa muri Kiliziya Gatolika, bashyize hanze amashusho y'indirimbo yitwa 'Christmas Carols Set' mu mpera za 2020. Ni indirimbo iri mu rurimi rw'icyongereza.

    Nabo bavuga ko basohoye iyi ndirimbo mu rwego rwo kwifatanya n'Abanyarwanda kwizihiza Noheli no kubifuriza umwaka mushya muhire.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150027/noheli-yahumuye-twumvane-indirimbo-10-zikwinjiza-mu-byishimo-byuyu-munsi-udasanzwe-video-150027.html

  • 1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye 'Noheli y'amaraso' #rwanda #RwOT

    Mu gihugu nk'u Rwanda cyiganjemo abemera Kristu, Noheli yizihizwa mu byishimo byinshi, kuko ari umunsi ubibutsa ivuka rya Yezu Kristu (cyangwa Yesu Kristo bitewe n'idini), 'umwana w'Imana wavukiye kudukiza ibyaha'.

    Nyamara hari n'abo iyi tariki ya 25 Ukuboza yibutsa amateka ashaririye, kuko kuri iyo tariki mu mwaka w'1963, biciwe imiryango, abacitse ku icumu bakameneshwa mu byabo, bazira gusa ko ari Abatutsi. Ni icyo bibuka nka 'Noheli y'amaraso'.

    1963-2024 rero, imyaka 61 irashize hibukwa inzirakarengane zishwe n'ubutegetsi bwa Parmehutu, bwari burangajwe imbere na Perezida Gerigori Kayibanda. Iyo tariki yasigaye mu mitwe ya benshi kuko hizihizwa Noheli, ariko mu by'ukuri amateka yerekana ko na mbere ndetse na nyuma y'iyo tariki ya 25/12/1963 Abatutsi bicwaga umusubizo, inka zabo ziribwa, inzu zabo zitwikwa ku manywa y'ihangu.

     

    Abatangabuhamya barimo n'abagize uruhare muri ubwo bwicanyi, bavuga ko abo Batutsi bahigwaga bukware bitwa' ibyitso by'inyenzi', zari zaratangiye kugaba ibitero mu Rwanda ngo zisubize Abanyarwanda bari baramenesherejwe mu mahanga, uburenganzira bwo kuba mu gihugu cyabo.

    Ibitabo n'ibinyamakuru binyuranye byanditse kuri ayo mateka, birimo nka Témoigngages chrétiens, Le Monde, Les Temps modernes, Le Figaro n'ibindi byinshi, bivuga ko Perezida Kayibanda n'ibyegera bye baba baratoranyije Perefegitura ya Gikongoro ngo ikorerwemo ubwo bwicanyi bwafatwaga nko 'guha gasopo Inyenzi n'ibyitso byazo', kuko icyo gihe yari ituwe n'Abatutsi benshi.

    Bigizwemo uruhare rukomeye na Yohani Batista Rwasibo wari Minisitiri w'Ubutegetsi bw'Igihugu, na Andreya Nkeramugaba wari Perefe wa Gikongoro, imibare yakusanyijwe n'ababyiboneye, yerekana ko nko mu Cyanika honyine hishwe Abatutsi basaga ibihumbi cumi na bine( 14.000), naho i Kaduha hicwa abatari munsi y'ibihumbi birindwi(7.000). Ni ukuvuga ko, utiriwe ubarura abiciwe ahandi, aho habiri honyine haguye abarenga ibihumbi makumyabiri na kimwe(21.000)! Abataratwikiwe mu nzu baratemaguwe, abandi bo mu makomini nka Rukondo, Musebeya, Muko n'ayandi, barohwa mu mugezi wa Mwogo bahambiriye amaboko n'amaguru ngo batabasha kwirwanaho.

    Ubuhamya buvuga ko abashoboye kurokoka babifashijwemo n' abagiraneza bake, barimo nyakwigendera Padiri Stanislas de Jamblinne wabaga muri Paruwasi ya Cyanila( Imana imuhe iruhuko ridashira), akaba yarakoze uko ashoboye mu guhisha no gutabariza inkirirahato.

    Nubwo havugwa cyane Gikongoro ariko, ntawakwirengagiza ko n'ahandi habaye' Noheli y'amaraso'. Urugero ni nko muri Kibuye hategekwaga na Esdras Mpamo, muri Cyangugu ya Raphael Ngirabatware, Gitarama, Kibungo, Gisenyi n'ahandi abatutsi bagiye bicwa urubozo, bakajugunywa mu byobo rusange.

    ' Noheli y'amaraso' yamenyekanye no mu mahanga, ndetse abahanga batangira kuyita' jenoside ikorerwa Abatutsi', nyuma gato y'iyari imaze gukorerwa Abayahudi.

    Ubutegetsi bwa Kayibanda bubigiriwemo inama n' abarimo Musenyeri Andreya Perraudin, bagerageje gusibanganya ibimenyetso. Ni muri urwo rwego Parmehutu yohereje intumwa mu bihugu byinshi byo mu Burayi, ngo basobanure ko Abatutsi ari bo 'nyirabayazana' b'ibyababayeho, kuko benewabo bateye uRwanda. Umwe mu bahirimbanye mu gukwiza ubwo butumwa, ni Anastase Makuza, wari Perezida w'Inteko- nshingamategeko, akaba yaravugiye mu Bufaransa ko ' Abatutsi b'abiyahuzi ari bo bizize'.

    Mu gihe uRwanda ruri mu bihugu byihutiye kumva cyane 'Inkuru Nziza' y'ivuka rya Yezu Kristu, n'ubu biracyagorana kumva uko abo bantu ari bo batahwemye kwirara mu bavandimwe babo, bakabica nabi kandi imyaka myinshi, nyamara barigishijwe ivanjiri isaba kwirinda imyitwarire ya Gahini wishe umuvandimwe we Abeli.

    'Noheli y'amaraso' yerekezaga kuri rirangiza, Jenoside yakorewe Abatutsi muw'1994. Ibihumbi n'ibihumbi byiciwe mu biliziya, byishwe n'abakristu ndetse hamwe na hamwe bafatanyije n'abapadiri n'ababikira. Ibi bikwiye kudutera kwibaza niba koko Abanyarwanda dufata Noheli nk'umwanya wo gutera ikirenge mu cya Kristu wavukiye kuducungura, cyangwa ahubwo niba udakwiye kutubera umwanya wo kutwibutsa ko abenshi twagomeye Imana n'abantu.

    Yezu Kristu se koko yavukira mu mitima y'inkoramaraso, n'ubu zanze kwicuza no kunamura icumu?

    The post 1963-2024: imyaka 61 irashize mu Rwanda habaye 'Noheli y'amaraso' appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/1963-2024-imyaka-61-irashize-mu-rwanda-habaye-noheli-yamaraso/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=1963-2024-imyaka-61-irashize-mu-rwanda-habaye-noheli-yamaraso

  • Rihanna yagaragaje imyenda yicuza kuba yarambaye – #rwanda #RwOT

    Uyu mubyeyi w'abana babiri yabigarutseho ku wa 23 Ukuboza 2024, ubwo yagarukaga ku bijyanye n'iterambere ry'imideli, uko akunda kwambara n'ibyo yicuza mu myaka yabanje.

    Mu kiganiro yagiranye na Mystery Fashionista yari yambaye ikote rirerire rya khaki, ipantalo yirabura, akagofero k'umukara, inkweto ndende zirabura na furari mu ijosi.

    Rihanna yagaragaje ko nubwo bamwe badakunda inkweto zihagaze 'heels combo' n'amapantalo azwi nka 'sweatpants' we abikunda ndetse bikaba akarusho ari umugore.

    Ubwo Rihanna yari abajijwe imyambarire yagezweho yambaye ariko ubu akaba ayicuza, yasubije ati 'Mana yanjye we, kuki mugarura ibintu byabaye kera?''

    'Hari gihe cyageze nambara amapantalo n'udupira duciye twerekana inda. Icyo gihe byari bigezweho nanjye nakunze kubyambara cyane. Gusa ubu birambabaza iyo mbonye amafoto yabyo cyangwa mbyibutse. Ndibaza ngo natekerezaga iki nambara kuriya''.

    Rihanna w'imyaka 36 yavuze ko ubu atagifite imyumvire yari afite kera, cyane ko yabaye umubyeyi.

    Ati 'Nk'ubu kuko ndi umubyeyi hari imyambaro ntakongera kwambara. Biriya nabisize muri kiriya gihe ubu narahindutse no mu myumvire. Babyita gukura''.

    Uyu muhanzikazi yasobanuye ko iyi myambaro yari iya kera akiri muto, akagaragaza ko nubwo muri iyi myaka yongeye kwaduka ashima ko igarutse we yarayizinutswe kera.

    Rihanna yagaragaje ko atagikunda iyi myenda yambaraga kera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rihana-yagaragaje-ko-yicuza-icyatumye-yambara-ibirimo-na-mukondo-out-mu-myaka

  • Hagaragajwe icyuho mu gukoresha amakuru y'ibarurishamibare – #rwanda #RwOT

    Muri Afurika u Rwanda ruri ku isonga mu gukusanya amakuru ajyanye n'ibarurishamibare no gutangaza amakuru ku buryo ashobora kwifashishwa mu igenamigambi ry'igihugu.

    Binajyana n'uko icyerekezo kigari cy'igihugu gisuzumwa harebwa ibyagezweho n'ibigomba kwinjizwa mu bigomba kongerwamo ingufu.

    Umuyobozi Mukuru wa NISR, Ivan Murenzi yatangaje ko imibare basohora mu bihe bitandukanye ifasha mu igenamigambi ry'igihugu ariko hari inzego abayobozi mu nzego zimwe batabasha kuyisesengura no kuyifashisha mu mirimo yabo ya buri munsi.

    Ati 'Intego z'iterambere z'igihugu ziri hejuru cyane, imibare ifatika irakenewe kugira ngo yifashishwe. Dufite gahunda yo gukorana na Leta tukongera ubushobozi bwacu mu ibarurishamibare, twarabiganiriye n'abayobozi ariko tukongera n'ubushobozi muri za minisiteri n'ibigo bya Leta mu bijyanye no gusesengura amakuru kugira ngo habe hari abantu bahagije bakorana n'abacu mu gukoresha imibare.'

    Murenzi yahamije ko abayobozi bakuru mu nzego zitandukanye baba bafite ubushobozi bwo gusesengura imibare ndetse bakanayifashisha.

    Ati 'Hamwe bimeze neza ahandi hakenewe kugira ibinozwa. Aho bimeze neza ni ku bayobozi bo hejuru nka ba Meya, ba Visi Meya, abo barayakurikirana, barayifashisha. Wavuga no kuri za minisiteri ariko iyo bigiye ku zindi nzego, abashinzwe igenamigambi n'abandi bakozi basanzwe, abo ni bo twumva bakeneye amakuru ariko bakamenya n'ibindi birambuye birenze ya makuru yo hejuru.'

    Kugeza ubu u Rwanda ni urwa 64 ku rwego rw'Isi mu gukusanya amakuru ajyanye n'ibarurishamibare no uyasakaza mu buryo bworoshye, NISR igahamya ko hakiri urugendo rwo kongerera ubumenyi abakozi basanzwe kugira ngo babashe no kuyakoresha.

    Umuyobozi Mukuru wa NISR Ivan Murenzi yahamije ko hari inzego zikeneye guhugurwa ngo zibashe kwifashisha amakuru y’ibarurishamibare


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-icyuho-ku-nzego-zimwe-mu-gukoresha-amakuru-y-ibarurishamibare

  • Gisagara: Babangamiwe no kubura amazi baturanye n'amavomo – #rwanda #RwOT

    Bavuze ko cyatewe n'imiyoboro yangiritse ariko ntiyasanwa, ibikomeje gutuma bavoma amazi mabi na yo bakuye ikantarange.

    Abaganiriye na IGIHE bavuze ko bakibona imiyoboro y'amazi yubakwa basazwe n'ibyishimo, bakavuga ko bagiye guca ukubiri n'ingendo za kure bakoraga bajya gushaka amazi, ariko ibyishimo ntibyamara kabiri imiyoboro ihita yangirika, bisubirira mu binamba no mu migezi nk'uwa Musave n'indi iherereye mu bilometero.

    Nzabakurana Jean Claude ati 'Twasubiye ku mazi mabi. Ni amazi atuma abana barwara inzoka kandi natwe bakuru ntizitworoheye. Dusaba ko bakongera bakadusanira iyo miyoboro, tukongera tukabona amazi hafi, tukagira ubuzima bwiza.''

    Harerimana Innocent yavuze ko ari n'ikibazo gikomeje kugira ingaruka ku myigire y'abana.

    Yavuze ko abo bana basabwa kujyana akajerekani k'amazi ka buri mu gitondo yifashishwa mu kubatekera, ibituma bagera ku ishuri bananiwe.

    Ati 'Urumva ko ari imvune kuko bamwe bagera ku ishuri bananiwe. Uwatuvuganira rwose amazi akagaruka yaba adukoreye.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishubi, Tuyishime Obadia, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi kandi bakomeje kugikurikiranira hafi kugira ngo amariba yubatswe yongere akoreshwe.

    Yavuze ko bari bagize amahirwe imiyoboro ikagera henshi muri uyu murenge, ariko imaze kuzura, itiyo itwara amazi mu mirenge ya Gishubi na Mamba igira ikibazo, bituma amazi abura.

    Ati 'Iyangirika ry'igikorwaremezo nka kiriya kenshi iyo ribayeho nta yindi ngengo y'imari iri hafi yo guhita gisanwa, ariko hari icyizere ko mu ivugururwa ry'ingengo y'imari muri Mutarama 2025, hazaboneka amafaranga yo gusana uriya muyoboro. Uri muri gahunda duteganya.''

    Mu Karere ka Gisagara hamaze gukorwa imiyoboro y'ibilometero bisaga 700. Imiyoboro ingana n'ibilometero 70 ni yo ifite ikibazo cyo kutageramo amazi, ubariyemo n'uriya muyoboro wa Gishubi.

    Aka Karere kandi kageze kuri 80.2% mu kwegereza abaturage amazi meza, intego ikaba ko mu 2029, amazi azaba ageze ku baturage bose.

    Ivomo ryo mu Mudugudu wa Musave, Akagari ka Gabiro, mu Murenge Gishubi ntirikora

    Nyuma y’amezi asaga atandatu batavoma, bimwe mu bikoresho bibafasha kuvoma byarangiritse

    Mu Murenge wa Gishubi hanagaragara amatiyo ari hejuru, ibiba byoroshye ko abana bayangiza

    Mu Mudugudu wa Nyundo, mu Kagari ka Gabiro na ho amavomo yamezeho ibyatsi kubera ko nta mazi ahaheruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-ab-i-gishubi-babangamiwe-no-kubura-amazi-baturanye-n-amavomo

  • Abanya-Kigali bashyiriweho imodoka zikora ijo… – #rwanda #RwOT

    Izi modoka zizakora ku mihanda ya Nyabugogo-Kabuga no mu Mujyi-Remera-Kanombe kuva ku wa 24 Ukuboza 2024 kugera ku wa 5 Mutarama 2025.

    Umujyi wa Kigali watangaje ko igiciro cy’urugendo kitahindutse ndetse ko hazakoreshwa uburyo bwo kwishyura igiciro ku rugendo umugenzi yakoze.

    Hatangajwe izi mpinduka nyuma y'iminsi micye byemejwe ko mu rwego rwo gukemura ibibazo by'umuvundo w'abatega imodoka mu bihe by'iminsi mikuru, inzego zibishinzwe zashyizeho ahantu hatatu ho gutegera.

    Abakoresha umuhora wo mu Majyepfo bari gutegera kuri Stade yitiriwe Pele i Nyamirambo, aberekera mu bice by'Amajyaruguru bazategera imodoka muri gare mpuzamahanga ya Nyabugogo naho abajya mu Burasirazuba bategere i Kabuga. Ibi biri gukorwa mu gihe cy’iminsi ibiri imbere ya Noheri ndetse n'ubunani.

    Gukemura ikibazo cy'ingendo byakabaye bishingira ahanini ku mubare w'abakeneye imodoka ndetse n'imodoka ubwazo ariko RURA igaragaza ko kongera aho abantu bategera imodoka no gukurikirana uko bikorwa byagabanya ubukana bw'ikibazo nubwo kugikemura burundu bisaba n'imyumvire y'abatega.

    Umujyi wa Kigali washyizeho imodoka zizajya zitwara abantu ijoro ryose mu minsi mikuru isoza umwaka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150021/abanya-kigali-bashyiriweho-imodoka-zikora-ijoro-ryose-bizihiza-iminsi-mikuru-150021.html

  • UR yijeje kugeza imashini za 'EMC' mu bitaro 10 byo mu Rwanda bitarenze 2030 – #rwanda #RwOT

    Imashini ya EMC [Electromagnetic Compatibility Monitoring Device] iba ifite ubushobozi bwo gupima imirasire y'ibikoresho byo kwa muganga cyane ibyifashishwa mu kureba mu mubiri w'umuntu.

    Imenya ubushobozi bw'ibyo bikoresho hashingiwe ku gihe bimaze bikora ndetse n'igihe bizamara bigifite ubuziranenge bwuzuye.

    Iyi mashini yakozwe n'abanyeshuri bo muri Kaminuza y'u Rwanda binyuze mu mushinga wari umaze imyaka ibiri ushyirwa mu bikorwa.

    Dr. Omar Gatera yavuze ibyo kuzigeza mu bitaro hirya no hino mu gihugu ku wa 23 Ukuboza 2024, ubwo abarimu n'abanyeshuri bamurikaga ibyavuye muri uyu mushinga.

    Iyi mashini yitezweho kuzamura umutekano w'abarwayi ndetse n'ibindi bikoresho byo mu bitaro kuko izajya itanga amakuru ahamye agaragaza imikorere y'imashini zikoresha ingufu rukuruzi [Electromagnetic energy], bityo bitume imikorere y'ibitaro muri rusange irushaho kuba myiza.

    Dr. Omar Gatera, yagaragaje ko n'ubwo umushinga urangiye, hari gahunda yo kwagura iyi mashini igashyirwa ku rwego rw'izo mu nganda ku buryo mu myaka itanu iri imbere bifuza ko zaba zatangiye kugezwa mu bitaro ngo zikoreshwe.

    Ati 'Twakoze iyi mashini kugira ngo bya byuma bidahungabanya ubuzima bw'abantu ndetse bidahungabanya n'imikorere y'ibindi bikoresho bafite kwa muganga bakoresha ku barwayi ndetse no kugereranya igihe ibyo bikoresho bizamara.'

    Yakomeje agira ati 'Turifuza ko mu myaka itanu iri mbere twazaba dukorana n'ibitaro hagati ya bitanu n'icumi mu gihe iyi mashini yacu izaba iri ku rwego rwiza. Umuhigo wacu w'iyo myaka itanu nurangira, tuzakomeza gukora ubushakashatsi n'amavugurura kuri iyi mashini kugira ngo ikomeze ishyirwe ku rwego rujyanye n'igihe ari na ko ikwirakwizwa hose mu gihugu.'

    Ubu gahunda ikurikiye ni uko Kaminuza y'u Rwanda igiye kugirana amasezerano n'inganda zizakora izi mashini ku bwinshi noneho ikomeze gukorana n'ibitaro mu buryo bwo kuzikwirakwiza.

    Izi ni imashini ya EMC [Electromagnetic Compatibility Monitoring Device] zakozwe n’abanyeshuri bo muri Kaminuza y’u Rwanda

    Dr. Omar Gatera yatangaje ko bateganya ko mu gihe kiri mbere iyi mashini izatangira gukoreshwa mu bitaro bitandukanye mu Rwanda

    Bamwe mubakurikiranye igikorwa cyo kwerekana imashini ifasha gusuzuma imirasire y’ibikoresho by’ubuvuzi mu bitaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ur-yijeje-kugeza-imashini-za-emc-mu-bitaro-10-byo-mu-rwanda-bitarenze-2030

  • Muzibuke gahunda ya TunyweLess: Ubutumwa bwa Meya Dusengiyumva ku minsi mikuru – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X, Meya Dusengiyumva yavuze ko ari byiza kwishimana n'imiryango n'inshuti mu minsi mikuru ariko bakibuka no kunywa mu rugero cyangwa bakazireka ku bo bishobokera.

    Ati 'Mu birori bisoza umwaka, kwishima ni ngombwa ariko tukazirikana gahunda ya TunyweLess. Ubuzima bwacu ni bwo buza ku isonga kugira ngo mu mwaka utaha tuzakomeze gutera imbere nk'uko Igihugu cyacu kibyifuza.”

    Yibukije Abanyarwanda kandi gahunda y'Umujyi wa Kigali y'isuku inoze, asaba ko ahakorerwa ibirori hajya habungabungwa, isuku ikimakazwa kugira ngo umujyi wacu ugume usa neza.

    TunyweLess ni ubukangurambaga Leta y'u Rwanda ishyize imbere, nyuma y'uko hari hamaze kugaragara ko abantu bijandika mu kunywa inzoga z'umurengera, urubyiruko rukaba urwa mbere mu gufata agatama.

    Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwamuritswe mu 2023 ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n'imyifatire y'abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by'Abanyarwanda bose banywa inzoga, bavuye kuri 41% mu 2013. Muri abo bafata ku gasembuye hagaragaye ko 61,9% ari abagabo.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yifurije Abanya-Kigali iminsi mikuru myiza ariko abasaba kwibuka gahunda ya TumweLess


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muzibuke-gahunda-ya-tunyweless-meya-dusengiyumva-yifurije-abanya-kigali-iminsi

  • Ibyamamare bigiye kurangiza 2024 bitakiri 'ingaramakirambi' (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Iyi ni indahiro ya benshi mu byamamare muri uyu mwaka bateye indi ntambwe, bagatangira urugendo rushya rwo kuva ku kuba ingaragu.

    Ni indahiro yaherekeje urugendo rushya rwa benshi, ndetse iba itangiriro ry'ubundi buzima bw'urukundo rwabo.

    IGIHE yakusanyije urutonde rw'ibyamamare uyu mwaka ugiye gusiga batakiri mu ngaragu. Twarebye mu nguni zitandukanye nka sinema, amarushanwa y'ubwiza, umuziki, itangazamakuru n'izindi.

    Miss Aurore Kayibanda yongeye kumwenyura

    Muri Kanama 2024 Miss Kayibanda Aurore wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2012, yasezeranye imbere y'Imana na Gatera Jacques mu muhango wabereye ahitwa Marie Auxiriatrice ku Kimihurura.

    Uyu muhango wabaye ku wa 15 Kanama 2024 wakurikiwe n'uwo gusaba no gukwa, uyu ukaba ari umuhango na wo wakurikiwe no gusezerana imbere y'amategeko wabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika ku wa 22 Gashyantare 2024.

    Muri Mutarama 2023 ni bwo Gatera yafashe icyemezo yambika impeta Miss Kayibanda amusaba ko bazabana akaramata undi na we yemera atazuyaje.

    Miss Kayibanda na Gatera bari basanzwe batuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, ni na ho basezeraniye imbere y'amategeko mbere y'uko bemeranya gukorera ubukwe mu Rwanda ari na ho bazatura.

    Miss Aurore Kayibanda yambitswe Ikamba rya Miss Rwanda mu 2012, mu 2015, aza kwerekeza muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho yari agiye gukomereza amashuri. Kayibanda yarushinze nyuma yo gutandukana na Mbabazi Egide mu 2021.

    Kimenyi na Muyango

    Kimenyi Yves na Uwase Muyango Claudine bahamije isezerano ryo kubana nk'umugabo n'umugore imbere y'amategeko mu muhango wabereye mu Murenge wa Nyarugenge ku wa 4 Mutarama 2024.

    Muyango Claudine na Kimenyi Yves batangiye kuvugwa mu rukundo muri Kanama yo mu 2019. Bombi basanzwe babana ndetse ku wa 21 Kanama 2021, bibarutse imfura yitwa Kimenyi Miguel Yannis.

    Muyango Claudine yabaye Nyampinga uberwa n'Amafoto muri Miss Rwanda 2019, mu gihe Kimenyi Yves ari Umunyezamu w'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' na AS Kigali, ikipe yavunitse ari yo akinira.

    Yanyuze mu makipe atandukanye arimo APR FC, Rayon Sports na Kiyovu Sports.

    Irasubiza Alliance 2024 isi ze ari umugore

    Mu Ugushyingo 2024, Miss Irasubiza Alliance wegukanye ikamba rya Miss Popularity muri Miss Rwanda mu 2020, arushinze na Ferris mu birori byabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Muri Kanama 2024, ni bwo uyu mukobwa yari yambitswe impeta n'umukunzi we bemeranya kuzabana akaramata.

    Ni ukwezi Irasubiza yari yagaragaje uyu musore bakundana ku nshuro ya mbere abihishurira inshuti ze n'abamukurikira kuri Instagram.

    Umuhire Rebecca wamamaye muri Miss Rwanda no kuri Royal FM, 2024 isize atari ingaragu

    Umuhire Rebecca na Masengesho Kadudu na bo uyu mwaka usize barushinze cyane ko ku wa 1 Ukuboza 2024 bakoze ubukwe.

    Umuhire n'umugabo we basezeraniye imbere muri EAR Remera, umuhango wabanjirije ibirori byo kwakira abashyitsi byabereye kuri Jalia Hall&Garden mu mugoroba w'uwo munsi.

    Masengesho yamenyekanye mu myidagaduro y'u Rwanda mu gihe cya Covid-19 ubwo yari yafunguye Umurongo wa YouTube witwa MK1 TV yacishagaho ibitaramo.

    Umuhire Rebecca yatangiriye itangazamakuru ku Isango Star mu 2018 akora mu biganiro birimo 'Isango na Muzika' na 'Isango Relax Time'.

    Yabuye Isango Star, ubu akora kuri Royal FM. Uretse itangazamakuru, uyu mukobwa yatangiye kumenyekana mu 2018 ubwo yitabiraga irushanwa rya Miss Rwanda nubwo nta kamba yabashije kwegukana.

    Killaman umwaka ushize arushinze mu buryo bwemewe n'amategeko

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka Killaman muri Werurwe 2024 yakoze ubukwe bwasize buvugishije benshi bitewe n'imyiteguro, imigendekere n'abagize uruhare mu bukwe kuva mu ntangiriro kugeza ku muhango wo gusaba no gukwa.

    Killaman yakoze hashize imyaka umunani abanye n'umugore we Umuhoza Shemsa ndetse babyaranye abana babiri. Uyu mugabo yakoze Umurenge ku wa 08 Gashyantare 2024.

    Umuhango wo gusezerana wabereye mu mujyi wa Kigali mu Karere ka Nyarugenge. Ubukwe bwe bivugwa ko bwatwaye miliyoni 60 Frw.

    Umwaka usize Kenny Sol arushinze

    Kenny Sol uri mu bahanzi bakunzwe mu Rwanda, mu ntangiro za 2024 yasezeranye imbere y'amategeko na Kunda Alliance Yvette.

    Umuhango wo gusezerana imbere y'amategeko wabereye ku Murenge wa Nyakabanda ku wa 5 Mutarama 2024.

    Wateguwe mu ibanga rikomeye cyane kuko amakuru y'ubukwe bw'uyu muhanzi yamenyekanye mu ijoro ryo ku wa 4 Mutarama 2024. Kenny Sol n'umugore we, bibarutse umwana w'umuhungu, ku mugoroba wo ku wa 02 Gicurasi 2024.

    Miss Igisabo uyu mwaka wasize arushinze

    Miss Uwase Hirwa Honorine wamenyekanye nka 'Miss Igisabo', witabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017, agatwara ikamba ry'uwamenyekanye cyane, muri Kanama 2024 yarushinze na Nsengiyumva Mugisha Christian bari bamaze igihe bakundana.

    Hirwa Honorine yasezeranye n'umugabo we imbere y'Imana ku wa 24 Kanama 2024, mu gihe ibi birori byabanzirijwe n'ibyo gusaba no gukwa ku wa 16 Kanama 2024.

    Ku wa 23 Gashyantare 2023, ni bwo Miss Honorine yari yasezeranye imbere y'amategeko na Nsengiyumva Mugisha Christian, mu Murenge wa Nyarugenge.

    Aba bombi bivugwa ko bari bamaze igihe kitari gito bakundana ndetse bagiye babyereka ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga, ko baryohewe n'urukundo guhera mu 2022.

    Miss Uwase Hirwa Honorine yitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda 2017 ahagarariye Intara y'Iburengerazuba. Yaje kumenyekana cyane kubera ijambo yavuze ubwo bari mu majonjora yo muri iyi ntara, avuga ko umukobwa w'umunyarwanda ari uteye nk'igisabo, bituma ahabwa izina rya Miss Gisabo.

    Gusa ntiyashoboye kwegukana ikamba rya Miss Rwanda, ahubwo yabaye umwe mu bamenyekanye cyane ahabwa ikamba rya 'Miss Popularity'.

    Uretse Miss Rwanda, yanitabariye irushanwa rya Miss Earth World 2017 gusa ataha nta kamba yegukanye.

    Miss Musana Teta Hense nawe yakoze ubukwe

    Miss Musana Teta Hense wegukanye Ikamba rya Nyampinga wari ufite umushinga urimo agashya muri Miss Rwanda 2021, yakoze ubukwe na Habimana Lewis bari bamaze igihe bakundana.

    Miss Musana yakoreye ubukwe ahitwa Kareb Garden ku i Rebero ku wa 27 Nzeri 2024.

    Miss Musana ni we wahize abandi mu kugira umushinga mwiza, yahawe igihembo cyo kuba 'Brand Ambassador' wa Banki ya Kigali, akajya abihemberwa ibihumbi 500 Frw buri kwezi, ndetse iyi banki yiyemeza kumufasha gushyira mu bikorwa umushinga we.

    Uretse amahugurwa yamaze amezi atandatu, Banki ya Kigali yageneye Miss Musana inkunga ya miliyoni 24 Frw zo gutangiza umushinga we.

    Umuramyi Jado Sinza, 2024 isize atacyiraza

    Umuhanzi w'indirimbo zihimbaza Imana, Sinzabyibagirwa Jean de Dieu wamamaye nka Jado Sinza, uyu mwaka usize asezeranye kubana akaramata na Esther Umulisa na we usanzwe ari umuririmbyi ukomeye.

    Aba bombi babanje gusezerana kubana akaramata imbere y'amategeko ku wa 05 Nzeri 2024. Ku wa 21 Nzeri 2024, aba bombi ni bwo bazasezeranye imbere y'Imana.

    Jado Sinza na Esther Umulisa basanzwe baririmbana muri New Melody Choir, itsinda riri mu matsinda akomeye yo kuramya no guhimbaza Imana mu Rwanda. Bombi basengera mu Itorero rya ADEPR.

    Miss Sangwa Odile yakoze ubukwe n'Umuyobozi wa Tigers BBC

    Miss Uwase Sangwa Odile wabaye igisonga cya kabiri cya Miss Rwanda 2019, ku wa 18 Kanama 2024 yakoze ubukwe na Shyaka Francis, usanzwe ari Umuyobozi wa Tigers Basketball Club ikina shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ubukwe bwa Uwase Sangwa Odile na Shyaka Francis bwabimburiwe n'umuhango wo gusaba no gukwa wabereye ahitwa Juru Park i Rebero ku wa 11 Kanama 2024.

    Mu mpera za Gashyantare 2024 ni bwo Shyaka yafashe icyemezo yambika impeta uyu mukobwa amusaba ko yazamubera umugore undi abyemera atazuyaje, icyemezo cyo kuzabana akaramata gifatwa ubwo.

    Uyu mwaka wahiriye Rusine ndetse ararushinga

    Muri Nzeri 2024 Umunyarwenya Rusine Patrick ukora kuri Kiss FM, yasezeranye imbere y'amategeko n'umugore we bari banaherutse kubyarana imfura.

    Rusine n'umugore we Iyrn Uwase Nizra bari maze igihe banabana. Basezeranye imbere y'amategeko ku wa 12 Nzeri 2024 mu Murenge wa Kimihurura.

    Mu ntangiro za 2024 ni bwo Rusine na Uwase batangiye kugaragaza urukundo rwabo, icyo gihe amakuru yavugaga ko bari bamaranye igihe ndetse bari basigaye banabana mbere y'uko bibaruka imfura yabo.

    Muri Kanama 2024 nibwo Rusine yambitse impeta Uwase bemeranya kubana akaramata, umuhango wabanjirije uwo gusezerana imbere y'amategeko kuri uyu wa 12 Nzeri 2024.

    Ishimwe Sonia wabaye Miss Heritage yarushinze n'umuganga

    Ishimwe Sonia wabaye Nyampinga w'u Rwanda w'Umurage (Miss Heritage Rwanda) mu 2021, mu 2024 yarushinze na Joël Bahoza bari bamaze igihe bakundana.

    Ku wa 07 Nzeri 2024 ni bwo habaye umuhango yo gusaba no gukwa, wabereye mu karere ka Rubavu mu Burengerazuba bw'u Rwanda.

    Ku wa 14 Nzeri 2024, habayebaho umuhango wo gusezerana mu rusengero rwa New Life Bible Church Kicukiro, ni mu gihe kandi mu mugoroba abatumiwe bishimanye n'inshuti n'imiryango muri Romantic Garden ku Gisozi.

    Uyu mukobwa ntabwo yakunze kuvugwa mu nkuru z'urukundo, gusa muri Kamena uyu mwaka ni bwo yagaragaje umusore wamutwaye umutima yifashishije ubutumwa kuri Instagram.

    Ishimwe yambitswe ikamba rya Miss Heritage muri Werurwe 2021 mu birori Ingabire Grace yambikiwemo ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda.

    Miss Naomie na we uyu mwaka ntuzamusiga adashyingiwe

    Miss Nishimwe Naomie wambitswe ikamba rya Nyampinga w'u Rwanda mu 2020 na we agiye gukora ubukwe na Michael Tesfay buzaba ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Ni ubukwe bugiye kuba nyuma y'uko muri Mutarama 2024 uyu mukobwa yambitswe impeta.
    Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022.

    Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahoranaga agatoki ku kandi mu ngendo zitandukanye ndetse no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ni-umwaka-wabahiriye-mu-nguni-zose-bamwe-mu-byamamare-bagiye-kurangiza-2024

  • Arenga 70% by'inyungu ya RSE yiharirwa n'Abanyarwanda: Impamvu ukwiriye kwitabira Isoko ry'Imani n'imigabane – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi muri RSE ushinzwe Ibikorwa, Mitari David, agaragaza ko kuri iryo soko riri kwitabirwa n'Abanyarwanda cyane.

    Ati 'Iyo urebye uburyo bikura biva mu banyamahanga bari bazwi ko ari bo batwara inyungu nyinshi zituruka ku bigo biri kuri RSE, bijya ku Banyarwanda, ubona ko bigana aheza. Ubu Abanyarwanda bihariye 70% by'inyungu ibarizwa ku isoko ryacu. Abanyarwanda bari gufunguza konti cyane.'

    Kuri RSE hari ibigo 10 birimo MTN Rwanda, Bralirwa Plc, Uchumi Super Market Ltd, National Media Group, Kenya Commercial Bank, Equity Bank Group Ltd, I&M Bank Rwanda, Cimerwa Plc, BK Group Plc na RH Bophelo Ltd.

    Mitari agaragaza ko ibyo bigo birimo bitanu byihariye imyanya ya mbere mu bisora menshi mu Rwanda. Bitewe n'uko usora bijyanye n'ibyo wungutse, bivuze ko ibyo bigo biri mu biyoboye ibindi mu kugira inyungu n'imari nini mu gihugu, ingingo Abanyarwanda bakwiriye kubyaza umusaruro.

    Mitari ati 'Kuba ibyo bigo biri kuri RSE wowe ukaba udatekereza kuza kuri iri soko, uracikanwa cyane. Ukwiriye kuza kubanza gushaka amakuru, ugasobanukirwa kandi nizeye ko uzahita ushaka gushora imari kuko n'abandi niko byagenze.'

    Bimwe mu bigo biri kugira uruhare kugira ngo Abanyarwanda bitabire isoko ry'imari n'imigabane harimo na MO Capital.

    Ni ikigo cyahawe uburenganzira na Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR n'Ikigo kigenzura Isoko ry'Imari n'Imigabane mu Rwanda, CMA.

    Gifasha abakiliya kugura imigabane n'impapuro mpeshwamwenda za Leta, kigafasha abantu bose kubona amakuru ajyanye n'isoko haba ku muntu ugura cyangwa ugurisha imigabane.

    Kugira ngo ube watangira kugura imigabane, cyangwa kuba umunyamigabane mu kigo runaka, ubanza gutanga amakuru yawe nk'imyirondoro, wasoza bakagufunguriza konti uzajya wifashisha kuri RSE mu kugura no kugurisha imigabane.

    Umuyobozi Ushinzwe Abakiliya muri MO Capital, Aman Yvette ati 'Dushobora gufasha umuntu kuba yagura/yagurisha imigabane muri biriya bigo 10. Umuntu tumuha amakuru yose kugira ngo yitabire isoko asobanukiwe.'

    Aman agaragaza ko imigabane umuntu atajya munsi mu kigo runaka ari 100, ariko akagaragaza ko buri wese yayigondera.

    Ati 'Nk'ubu hari ikigo kiri kuri RSE umugabane umwe ugura 50 Frw. Urumva ko imigabane 100 ari 5000 Frw byonyine. Kwizigamira ntabwo bisaba menshi.'

    Amara impungenge n'abacibwa intege iyo bagiye kugura impapuro mpeshwamwenda babwirwa ko ari iby'abakire, akerekana ko buri wese ubishaka yabikora.

    Ati 'Nk'ubu ku mpapuro mpeshwamwenda amafaranga make ashoboka ni ibihumbi 100 Frw kandi ukabona inyungu nziza buri mwaka. Ni ibintu byoroshye. Ntibisaba ko uba uyafite icya rimwe, ejo wabona aya ukayashyiramo, ejo bundi wabona andi bikagenda uko.'

    Ufite imigabane mu kigo runaka ashobora kubona inyungu mu buryo bubiri, aho imwe ituruka ku nyungu itangwa buri mwaka igasaranganywa abanyamigabane bijyanye n'uko ikigo cyungutse, ndetse no kwiyongera kw'ibiciro.

    Niba waraguze umugabane 50 Frw, igiciro kikazamuka kikagera ku 100 Frw ushobora kugurisha umugabane wawe ukunguka.

    Aman yavuze ko ku mpapuro mpeshwamwenda za Leta, inyungu ziba zidahinduka, aho kugeza ubu ushobora kubona inyungu ya 13,5% buri mwaka, akagaragaza ko ari ibintu byunguka iyo umuntu yasobanukiwe isoko.

    Mu 2023 amafaranga yanyuze kuri RSE mu bikorwa bitandukanye yageze kuri miliyari 500 Frw. Iri soko rimaze kugurishwayo impapuro mpeshamwenda inshuro 28.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/arenga-70-by-inyungu-ya-rse-yiharirwa-n-abanyarwanda-impamvu-ukwiriye-kwitabira