Blog

  • Zanzibar yahagaritse imyiyereko ya 'Makachu' yakururaga ba mukerarugendo – #rwanda #RwOT

    Iyi myiyereko yakorwaga n'abarimo abahanzi, abanyarwenya n'abandi bakora imyiyereko ngororamubiri izwi ku izina rya 'Makachu'.

    Makachu yakorerwaga ku Muhanda wa Forodhani uherereye Mu Mujyi wa Stone i Zanzibar.

    Ubuyobozi bwa Zanzibar bwavuze ko byakozwe bijyanye no kurengera ubuzima bw'abakora iyo myiyereko kuko hari abahamugarira, no gukumira abambara imyenda idahuye n'umuco wa Zanzibar.

    Harimo no kuba bimwe mu bihakorerwa bitagendera ku muco waho, guteza akaduruvayo mu muhanda bivamo no kwangiza ibikorwaremezo bihegereye.

    Ibindi byagaragajwe harimo nko kuba bamwe mu bahakorera imyiyereko bakunze kuhakomerekera abandi bakagira imvune zikomeye, nk'uwitwa Ahmed Abdallah wahavunikiye urutirigongo ibice by'umubiri byose birahagarara.

    Ubuyobozi bwatangaje ko iyi myiyereko yabaye ihagaritswe mu gihe bacyiga ku gukemura ibyo bibazo, hategurwa uburyo bunoze bwo kugenzura imikorere yayo na cyane ko izwiho kuzamura ubukerarugendo bwa Zanzibar.

    Imwe mu myiyereko yaho ikorwa hifashishijwe amafoto y'ibyamamare birimo na Will Smith byatumye na we ashima ibikorwa bihakorerwa ndetse avuga ko yifuza kuhasura.

    Ni mu gihe abarimo umukinnyi wa filime Lupita Nyong'O yakunze gusangiza amashusho y'abana bahakorera imyiyereko akoresheje imbuga nkoranyambaga.

    Zanzibar yahagaritse imyiyereko yakururaga ba mukerarugendo izwi nka ‘Makachu’


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zanzibar-yahagaritse-imyiyereko-yakururaga-ba-mukerarugendo-izwi-nka-makachu

  • Nigeria yashyizeho ikigo gishinzwe gutabara, ni mu gihe hari ubwiyongere bwa virusi ya Lassa #rwanda #RwOT

    Indwara ya Lassa yahitanye abantu 190 muri Nijeriya muri uyu mwaka, ikaba yaranduye abantu barenga 1,100 mu ntara esheshatu. Ibi byatumye Nijeriya ishyiraho ikigo cyita ku gutabara byihutirwa, nyuma y'isuzumabumenyi ry'ikigo gishinzwe kurwanya indwara.

    Umuyobozi w'iki kigo yavuze ko kwanduza abantu cyane bibaho hagati y'Ukwakira na Gicurasi, kandi ko mu byumweru bine bishize hagaragaye ubwiyongere bw'imfu n'abarwayi benshi.

    Indwara ya hemorhagie ya virusi iterwa n'umuriro wa'indwara ya Lassa, yanduzwa cyane cyane kubantu bahuye basangira ibiryo cyangwa gukoresha bikoresho byo mu rugo byanduye cyangwa se kwegera ahari umwanda nk'inkari z'inkoko cyangwa imyanda muri rusange.

    Ibimenyetso birimo umuriro, kubabara umutwe ukabije, kandi mu bihe bikomeye bishoboka kobyanakugeza ku rupfu.

    Bitewe n'ubushobozi bw'imbaraga bw'icyorezo ndetse no kubura inkingo zihagije zabavurwa icyi cyorezo cya Lassa, ibyo bituma Lassa ishyirwa mu rwego rw'indwara z'ibanze zishyirwa ku isonga mu ndwara zishobora guhitana abantu benshi ku Isi..

    Source : https://kasukumedia.com/nigeria-yashyizeho-ikigo-gishinzwe-gutabara-ni-mu-gihe-hari-ubwiyongere-bwa-virusi-ya-lassa/

  • Byinshi utamenye ku kamaro ku rusaku rw'imvura #rwanda #RwOT

    Urusaku rw'imvura ni urusaku rukunzwe na benshi kubera ko rufite imbaraga zo gutuza no kugarura umunezero mu mitima y'abantu. Mu gihe imvura igwa, urusaku rwayo rugira uburyohe bwo kuryoherwa, aho usanga abantu benshi barushaho kuryoherwa no kumva amajwi y'imvura ishegesha ibiti, ikagwa ku mazu n'ibindi bintu.

    Ibi bituma benshi barushaho kumva amahoro, bakagira ihumure mu gihe cy'imihangayiko cyangwa igihe cy'akajagari k'umunsi.

    Urusaku rw'imvura rutuma habaho ugushaka kwitekerezaho, umwanya wo gusubiza amaso inyuma no kureba ibintu uko byifashe. Urusaku rw'imvura rurangwa n'amajwi asohoka igihe imvura igwa, uturyo tw'amazi y'inkubi, ndetse n'urusaku rw'ibiti bigwa mu misusire y'imvura.

    Benshi bifuza ko rujya rubaho kuko rutuma bagira akanya ko gutekereza no kwisanzura mu bwiza bw'imihindagurikire y'ikirere.

    Ni urusaku rudasanzwe rufasha gutuza, rukaba n'umwanya mwiza wo gusabana n'ibyiyumviro by'umutima.

    Mu buryo bw'imitekerereze, imvura ifite ingaruka nziza ku bantu benshi. Urusaku rw'imvura rutuma umuntu atuza, agatangira gutekereza ku byiza by'ubuzima, akabona ibyiringiro mu gihe cy'akababaro.

    Iyo utekereje ku buzima bw'imvura, usanga itanga ibyishimo no kugarura amahoro mu buzima. Ni yo mpamvu benshi bahora bashaka kumva urusaku rw'imvura nubwo bamwe babona ko ari ibintu bisanzwe atari ibintu byo kwibazwwaho cyane.

    Ikindi kandi, urusaku rw'imvura rwagirira akamaro mu kugabanya stress no kuzuza amarangamutima. Mu gihe cy'ubuzima bwuzuyemo ibihe bikomeye, bamwe bifuza ko urusaku rw'imvura rwaza ngo ruhuze imitima yabo, kuko bihesha ibyishimo n'umudendezo.

    Ibi byose byerekana ko urusaku rw'imvura rufite umwanya ukomeye mu buzima bw'abantu, kuko ubwarwo ni ikimenyetso cy'ubuzima bwiza, gishingira ku mahoro, n'ibyishimo by'umutima.

    Source : https://kasukumedia.com/byinshi-utamenye-ku-kamaro-ku-rusaku-rwimvura/

  • Gufungura wihuta bishobora kuba intandaro yo kurwara Diyabete #rwanda #RwOT

    Kurya mu buryo budahwitse, cyane cyane kurya vuba vuba, ni ikibazo gihangayikishije abantu benshi muri iki gihe. Ubusanzwe, gufata ifunguro byagombye kuba umwanya w'ituze, aho umuntu yita ku byo ari kurya kandi agafata igihe gihagije cyo gukanjakanja neza ibyo kurya.

    Nyamara, mu buzima bw'iki gihe, abantu benshi bafata amafunguro bihuta, rimwe na rimwe nta n'ubwo bita ku byo bari kurya cyangwa ku ngaruka bishobora kugira ku buzima bwabo.

    Ubushakashatsi bugaragaza ko kurya vuba vuba bishobora gutera ingaruka nyinshi ku buzima. Icya mbere, iyo umuntu arya vuba, umubiri ntiworoherwa no kwakira neza ibyo kurya, bityo bigatuma habaho ikibazo cyo kutamererwa neza mu gifu, nk'impyiko, kwangirika k'umwijima, cyangwa ubundi burwayi bukomoka ku mavuta cyangwa isukari nyinshi.

    Ikindi kandi, kurya vuba bishobora gutuma umuntu afata ibiryo byinshi kurusha uko akwiye, kuko ubwonko butinda kumenya ko umuntu ahaze.

    Iyo umuntu afashe ibiryo byinshi, bigira ingaruka ku misemburo igenga isukari mu mubiri, bityo bikaba byongera ibyago byo kurwara indwara nka diyabete II.

    Diyabete II ni indwara ikunze gufata abantu bakuru, ariko muri iki gihe igenda yibasira n'urubyiruko kubera imyitwarire mibi irimo no kurya nabi.

    Iyo umuntu arya vuba kandi akibanda ku biribwa birimo isukari nyinshi cyangwa ibyokurya byatunganyirijwe mu nganda, aba yiyongerera ibyago byo kwangirika k'umubiri.

    Ikindi, kurya vuba bishobora gutera umubyibuho ukabije, kandi ibi na byo bigira uruhare rukomeye mu gutera indwara zifata umutima, imitsi, ndetse n'izindi ndwara zidakira. Kurya vuba kandi bishobora gutuma umuntu agira imihangayiko, kuko atabasha gufata umwanya wo gutuza ngo aruhuke, bityo bikongera ibyago byo kugira ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe.

    Hari uburyo bwiza bwo kwirinda izi ngaruka. Icya mbere, ni ingenzi ko abantu bamenya ko gufata igihe cyo kurya ari ingenzi ku buzima bwabo. Kwicara neza, gufata ifunguro utuje, kandi ugafata ibiryo bifite intungamubiri bihagije ni ingenzi.

    Ni ngombwa kandi kwirinda guteka cyane ibiryo bifite isukari nyinshi cyangwa amavuta menshi, kuko bishobora kongera ibyago byo kurwara diyabete.

    Muri make, kurya vuba vuba si ingeso nziza ku buzima. Abantu bakwiye kwiga gufata ifunguro mu buryo butuje kandi bwitondewe, bagahitamo ibiryo bifite intungamubiri, kugira ngo birinde indwara zirimo na diyabete. Ubuzima bwiza butangirira ku mafunguro meza no ku myitwarire ikwiye mu gihe cyo kurya.

    Source : https://kasukumedia.com/gufungura-wihuta-bishobora-kuba-intandaro-yo-kurwara-diyabete/

  • Iradukunda Siméon na Nkurunziza Félicien basimbuye Ngabonziza Pacifique na Byiringiro Jean Gilbert mu Mavubi #rwanda #RwOT

    Iradukunda Siméon wa Police FC na Nkurunziza Félicien wa Musanze FC bongewe ku rutonde rw'abakinnyi b'Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' mu buryo bwo gusimbura Ngabonziza Pacifique na Byiringiro Jean Gilbert, bombi bagize ikibazo cy'imvune kibabuza gukomeza imyiteguro.

    Amavubi yagarutse i Kigali ku wa Mbere nyuma yo gukina umukino ubanza muri Sudani y'Epfo, aho umukino warangiye ari ubusa ku busa.

    Ubu barakomeza imyiteguro yo kwishyura umukino wo ku wa Gatandatu uzabera kuri Stade ya Pele i Kigali, mu rwego rwo gushaka itike yo kwerekeza muri CHAN 2024 izabera muri Algeria.

    Uyu mukino utegerejweho n'abanyarwanda cyane ko ufatiye akamaro kanini ikipe y'Igihugu kugira ngo yongere kwerekana ko ishoboye no ku rwego rw'Afurika.

    Iradukunda Siméon na Nkurunziza Félicien bategerejwe kongera imbaraga mu busatirizi no mu bwugarizi, mu gihe abandi bakinnyi barimo na kapiteni Djihad Bizimana bitezweho kuyobora bagenzi babo mu mukino uteye amatsiko.

    Source : https://kasukumedia.com/iradukunda-simeon-na-nkurunziza-felicien-basimbuye-ngabonziza-pacifique-na-byiringiro-jean-gilbert-mu-mavubi/

  • Ibyaranze ibirori 'Sober Night' bitarimo inzoga, byitabiriwe n'urubyiruko ku bwinshi – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyatewe inkunga na Maltona, ikinyobwa kidasembuye 100% cya SKOL Brewery Ltd, aho cyitabiriwe n'urubyiruko rwinshi. Cyaranzwe n'imyidagaduro irimo ibitaramo, imikino nk'iy'amakarita, n'indi itandukanye nka mini golf.

    Umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa muri SKOL Brewery Ltd, Ishimwe Romeo Jean De Dieu, yavuze ko Sober Night ari igitekerezo cyiza kigaragaza ko kwishima bidasaba kunywa inzoga ndetse kigashyigikira gahunda ya Leta ya Tunyweless.

    Yagize ati 'Maltona ni ikinyobwa kidasembuye 100%, gitanga ubundi buryo ku bantu bakiri bato bashaka kunywa ikintu gishya kitari ibindi binyobwa nka fanta kandi kidasembuye.'

    Umuyobozi Mukuru wa muri Peace and Love Proclaimers (PLP) ari nayo yateguye iki gikorwa, Mupenzi Nuru Israel, yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro cyane ku rubyiruko.

    Ati 'Turagira ngo dukosore imyumvire iri mu rubyiruko y'uko utakwishima utanyweye inzoga ahubwo tubakangurire ko kwidagadura bitagombera kunywa inzoga gusa ahubwo ko bishoboka ko byabaho utanyweye izo nzoga.'

    Yasabye urubyiruko gutekereza ku buzima bwabo mbere yo kunywa inzoga cyangwa gukoresha ibindi biyobyabwenge, cyane ko byangiza ubuzima mu buryo butandukanye.

    Yasoje ashimira Skol Maltona ku nkunga yateye iki igikorwa, asaba urubyiruko kurushaho gukoresha ibinyobwa bya SKOL Brewery Ltd bidasembuye.

    Umuyobozi Mukuru wungurije muri Peace and Love Proclaimers (PLP) ari nayo yateguye iki gikorwa, Parfine Mizero, yavuze ko kuri iyi nshuro ya kabiri ya Sober Night yitabiriwe n'abantu benshi kurusha ubwo yabaga ku nshuro ya mbere. Yongeyeho ko intego y'ibirori ari uguhindura imyumvire ya bamwe mu rubyiruko, bakeka ko kwidagadura bijyana no kunywa inzoga.

    Yagize Ati 'Turashaka kwerekana ko kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge atari byo bituma abantu bagira ibihe byiza. Sober Night ntibuza abantu kwishima.'

    Urubyiruko rwagize umwanya wo kwishimisha muri rusange

    Umuyobozi Mukuru wungurije muri Peace and Love Proclaimers (PLP) ari nayo yateguye iki gikorwa, Parfine Mizero, yavuze ko kuri iki gikorwa cyizigisha urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge

    Urubyiruko rwabashije kwishima mu birori bya Sober Night

    Urubyiruko rwagize umwanya wo kwishimisha ariko rudakoresheje ibisindisha

    SKOL Maltona niyo yateye inkunga iki gikorwa

    Urubyiruko rwagaragaje impano rufite zirimo nko gushushanya

    Byari ibyishimo ku bitabiriye ibirori bya Sober Night


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Ibyaranze-ibirori-Sober-Night-bitarimo-inzoga-byitabiriwe-n-urubyiruko-ku-bwinshi

  • Irushanwa rya Miss Burundi ryagarutse rifite… – #rwanda #RwOT

    Ni rushanwa rizaba mu ntangiriro z'umwaka wa 2025. Ndetse, umukobwa uzegukana ikamba azahembwa 25,000,000 fbu [11,709,438.50], ndetse n'imodoka ikoresha amashanyarazi, hagamijwe kumufasha cyane cyane mu ngendo ziwe za buri munsi. 

    Mu kiganiro n'itangazamakuru kuri uyu wa Mbere tariki 23 Ukuboza 2024, cyabereye mu busitani bwa Kiriri, umuyobozi wa kompanyi ya INGO SA, Bwana Rossa Kamariza yavuze ko kuri iyi nshuro bazatanga ibihembo ku bakobwa batanu bazahiga abandi. 

    Yavuze ko bazatanga ikamba kandi bahembe umukobwa uzahiga abandi 'Miss Burundi 2025', bazahemba kandi ibisonga bye bibiri, uzegukana ikamba rya 'Miss Development', ndetse n'umukobwa uzaba wakunzwe cyane mu irushanwa 'Miss Popular'.

    Rossa Kamariza yavuze ko kuri iyi nshuro iri rushanwa ryubakiye ku nsanganyamatsiko ya 'Ingo Tujane' cyangwa 'Tujyanemo'. Ni icyemezo bafashe mu rwego rwo gukoresha urubuga rw'iri rushanwa, bakangurira abantu gusura u Burundi no kugaragaza isura nziza y'iki gihugu.

    Iri rushanwa rizahuza abakobwa 50 bo mu Ntara eshanu zo mu Burundi. Umukobwa wiyandikisha asabwa kuba afite Indangamuntu, kuba ari hagati y'imyaka 18 na 24, afite uburebure buri hagati ya 1m59 na 1m75, ndetse adafite ibiro birenga 65Kg, kandi agomba kuba yarize amashuri yisumbuye, cyangwa se yarakomeje Kaminuza.

    Nyampinga w'u Burundi (Miss Burundi 2025) azahembwa 25,000,000 fbu [11,709,438.50 Frw] ndetse n'imodoka ikoresha amashanyarazi, azafashwa kandi gukurikirana amasomo ye mu bihugu byo mu mahanga, gukora ku mushinga we n'ibindi.

    Igisonga cya Mbere azahembwa 15,000,000 fbu [7,025,663.10]; igisonga cya Kabiri azahembwa 10,000,000 fbu [4,683,775.40 Frw]. Ni mu gihe umukobwa uzegukana ikamba rya 'Miss Development' azahembwa 10,000,000 fbu [4,683,775.40 Frw] n'aho umukobwa uzaba wakunzwe mu irushanwa 'Miss Popular' azahembwa 5,000,000 fbu [2,341,887.70]. Ibi bigaragaza ko ibihembo by'iri rushanwa bingana na 30,444,538 Frw

    Umukobwa uzambikwa ikamba azasimbura Ndayizeye Lellie Carelle wabaye Miss Burundi 2023, ahigitse abakobwa 11 bari babashije kugera mu mwiherero.

    Uyu mukobwa wari uhagarariye Intara ya Bubanza muri iri rushanwa, yegukanye ikamba asimbura Miss Kelly Ngaruko wari urimaranye umwaka n’ukwezi kumwe.


    Umuyobozi wa Kompanyi INGO, Rossa Kamariza yatangaje ko kuri iyi nshuro bahisemo kongeramo ikamba rimwe mu rwego rwo kuryagura 

    Livia Iteka wegukanye ikanba rya Miss Rwanda 2021, yitabiriye ikiganiro n’itangazamakuru gitegura irushanwa rya Miss Burundi rizaba mu 2025

     

    Abakobwa 27 nibo bazagera mu cyiciro kizabanziriza icya nyuma muri iri rushanwa (Semi-Finals)

     

    Abakobwa 15 nibo bazagera kuri ‘Final’ ari nabo bazavamo uzatsindira ikamba




    Carelle Ndayizeye wabaye Miss Burundi 2023 n’ibisonga bye bari kwitegura gutanga amakamba

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149988/irushanwa-rya-miss-burundi-ryagarutse-rifite-agaciro-ka-miliyoni-30-frw-amafoto-149988.html

  • RIB yataye muri yombi umusore wabeshyaga abakobwa urukundo akabacucura – #rwanda #RwOT

    RIB yamweretse itangazamakuru ku wa 23 Ukwakira 2024. Yafatiwe i Kigali ku wa 19 Ukuboza 2024.

    Akurikiranyweho ibyaha bitatu birimo kwiyitirira ikintu cy'undi hakoreshejwe uburiganya, gukoresha inyandiko mpimbano no kwiyitirira urwego rw'umwuga.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yavuze ko ukurikiranywe atari ubwa mbere yari atawe muri yombi ku byaha nk'ibyo kuko yari atararangiza igifungo yari yarakatiwe cy'imyaka itatu aho yari amaze gufunga umwe akiri muri ibiri isubitse.

    Yavuze ko uwo wiyitaga Hirwa yabeshyaga abakobwa urukundo agamije kubarya amafaranga.

    Ati “Hari uwo yabeshye barakundana akajya amutwara mu modoka yakodesheje ayita iye n'iwabo w'umukobwa baramumenya. Umukobwa yaramwizeye umuhungu agera ubwo amusezeranya kuzamujyana muri Canada ku ikubitiro umukobwa amuha 3,000$ kandi yakomeje kujya amwongera andi.”

    Dr. Murangira yavuze kandi ko uwo musore yabeshyaga abantu batandukanye agamije kubacuza utwabo harimo abo yabwiraga ko ari umushoramari ngo bakorane ubucuruzi n'abo yabeshyaga ko ari umunyamasengesho, abo yakoreraga inyandiko mpimbano n'ibindi.

    Dr. Murangira ti “Yacuraga impapuro mpimbano zo kwakiraho inguzanyo muri banki cyangwa abo yazicuriye bakazikoresha bagurisha ibibanza n'indi mitungo y'abantu. Hari n'abo yabeshye ko ari umukomisiyoneri w'ibibanza, imodoka, inzu zikodeshwa n'ibindi byinshi agamije kubatwara amafaranga.”

    Ibyo kandi byiyongeraho kwiyitirira inzego zitandakanye abwira abantu ko azikoramo abantu bakamuha amafaranga bazi ko abafasha kubona serivisi bakeneye.

    Hatanzwe izindi ngero kandi nk'uwo yanyanganyije ibihumbi 400 Frw amwizeza kumugurisha telefone yo mu bwoko bwa iPhone n'uwo yariye miliyoni 9 Frw amubwira ko azamusengera agakira uburwayi.

    Hari kandi umucuruzi yabeshye ko acuruza amabuye y'agaciro amurya arenga miliyoni 11 Frw, abo yijeje ko aziranye n'abacuruzi batanga imari kuri make bakamuha amafaranga akayarya, abo yijeje cyangwa yacuriye ibyangombwa bitandukanye n'ibindi.

    Icyaha uwo musore yafatiwemo ni icy'umugore wari ufite umugabo watawe muri yombi yatse miliyoni 1,1 Frw amubwira ko amufasha dosiye y'umugabo we ntishyikirizwe ubushinjacyaha ngo aburanishwe.

    Dr. Murangira yasabye abantu kugira amakenga kuko amayeri abatekamutwe bakoresha uwayatekerezaho kabiri yabavumbura.

    Umuvugizi wa RIB kandi yasabye abantu bose bumva uwo wiyita Hirwa yarabahemukiye gutanga ibirego kuko bifasha mu gufata abandi babikora cyangwa bukabaca intege.

    Icyaha cyo kwihesha ikintu cy'undi ukoresheje uburiganya gihanishwa igifungo cy'imyaka ibiri ariko itarenze itatu n'ihazabu iri hagati ya miliyoni 3 Frw na miliyoni 5 Frw.

    Ni mu gihe icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano gihanishwa igifungo kiri hagati y'imyaka itanu n'irindwi n'ihazabu iri hagati ya miliyoni eshatu n'eshanu cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    Icyaha cyo kwiyitirira urwego rw'umwuga cyo gihanishwa gufungwa hagati y'ukwezi kumwe n'amezi atandatu.

    Uyu wiyita Hirwa kandi yafashwe yari akurikiranyweho ibindi byaha bine mu bugenzacyaha no mu bushinjacyaha harimo icy'inyandiko mpimbano yacuze zemerera umuntu kwaka muri banki inguzanyo ya miliyoni 16 Frw.

    Umuvugizi wa RIB, Dr. Murangira B. Thierry yasabye abantu kugira amakenga ku batekamutwe kuko kubavumbura byoroshye cyane

    Uwatawe muri yombi yakoraga uburiganya mu buryo butandukanye burimo no kubeshya abakobwa ko abakunda akabacucura


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rib-yataye-muri-yombi-umusore-wabeshyaga-abakobwa-urukundo-akabacucura

  • Umuziki mwiza, amafunguro n'ibinyobwa bitandukanye: Uruhisho Century Park ifitiye abakiliya bayo kuri Noheli – #rwanda #RwOT

    Mu kurushaho gufasha abayigana kuryoherwa n'iminsi mikuru, Century Park Hotel & Residences yateguye ibirori bizatuma abizihiza uyu munsi bazarushaho kuryoherwa.

    Iyi hoteli izinjiza abakiliya bayo muri Noheli guhera kuri uyu wa 24 Ukuboza 2024, aho hateguwe ubwoko butandukanye bw'amafunguro muri restaurant yayo.

    Zirimo Billy's Bistro ireka indyo mpuzamahanga na Tung Chinese Cuisine imenyerewe ku ndyo z'Abashinwa no muri Aziya muri rusange.

    Mu ijoro rya Noheli muri izi restaurant zombi hazategurwa 'buffet' izaba iriho indyo z'ubwoko butandukanye zizafasha abayigana kuryoherwa na Noheli.

    Ni 'buffet' abantu bakuru bazishyura ibihumbi 28 Frw naho abana bishyure ibihumbi 18 Frw.

    Amafunguro azaherekezwa n'umuziki mwiza uzacurangwa na Cedric Mineur afatanyije na Afrozik Band.

    Hazaba hari na chorale izafasha abantu kwinjira muri Noheli mu ndirimbo zinogeye amatwi. Abakunzi b'umuvinyo na bo ntibibagiranye kuko yagabanyijweho 20%.

    Ku munsi wa Noheli bizaba ari ibicika kuko kuva ku bana kugeza ku bakuru, bateguriwe ibizatuma bishimira uyu munsi.

    Muri restaurant za Century Park Hotel & Residences hazaba hari 'buffet' y'amafunguro y'ubwoko butandukanye, abantu bakuru bazishyura ibihumbi 28 Frw abana ni ibihumbi 14 Frw.

    Amafunguro azaherekezwa n'umuziki mwiza wa Cedric Mineur na Afrozik band.

    Haba muri Tung ndetse na Billy's abana bazaba bateguriwe impano zitandukanye bazahabwa na Père Noël, habazaba kandi hari n'imikino izatuma abana barushaho kuryoherwa.

    Mu kurushaho gufasha abakiliya kunezerwa kuri Noheli, muri Chillax Lounge ibinyobwa byose bwagabanyirijwe ibiciro.

    Champagne n'imivinyo byagabanyijweho 20%, uzagura inzoga zo mu bwoko bwa byeri (beer) esheshatu azajya ahabwa ebyiri z'ubuntu n'ibiryo byose byagabanyijweho 10%.

    Ku wa 26 Ukuboza 2024, kuri 'boxing day,' hatekerejweho kuko muri Chillax Lounge hazakorwa igikorwa cyo gushushanya kizwi nka 'Paint& Sip'. Umuntu yishyura ibihumbi 20 Frw agahabwa ibikoresho byo gushushanya n'icyo kunywa.

    Ubuyobozi bwa Century Park Hotel & Residences bwavuze ko bwateguye ibi bikorwa byose mu kurushaho kwishimana n'ababagana mu minsi mikuru. Abashaka gufata imyanya mbere bahamagara 0784071792 cyangwa 0782015450.

    Uyu ni umwanya mwiza wo kwishimira Noheli hamwe na Century Park Hotel & Residences

    Noheli ni igihe cyiza cyo kwishimana n’abawe ubifashishijwemo Century Park Hotel & Residences

    Century Park Hotel igiye kwinjiza abakiliya bayo muri Noheli

    Abana bateguriwe impano zitandukanye

    Abashaka kwishimana kuri Noheli bashyizwe igorora na Century Park Hotel

    Hazategurwa buffet z’ibiryo by’ubwoko butandukanye

    Hazaba hari ibikinisho bitandukanye by’abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuziki-mwiza-amafunguro-n-ibinyobwa-bitandukanye-uruhisho-century-park-ifitiye

  • MU MAFOTO 150: Dutemberane Umujyi wa Kigali u… – #rwanda #RwOT

    Kigali nziza, Indorerwamo y’u Rwanda, Umurwa w’amahoro, imaze iminsi irabagirana kubera imitako, amatara ndetse n’ibindi byashyiriweho kuyirimbisha muri iki gihe Abanyarwanda ndetse n’abatuye Isi muri rusange bizihiza iminsi mikuru ya Noheri n’Ubunani.

    Ubwiza n’isuku bisanzwe ari ibyihariye ku Mujyi wa Kigali, byongereweho amatara arabagirana acanwa nimugoroba, ku buryo aho utambuka hose ubona ko iminsi yateguriwe uku kurimba, idasanzwe.

    Kuva hagati muri uku  Kuboza, mu mahuriro atandukanye y’Umujyi hatangiye gushyirwa imitako itandukanye ibereye ijisho yiyongera ku bwatsi busukurwa buri gihe, busanzwe bugaragara muri ‘Rond Point’ zo hirya no hino.

    Abikorera nabo ntibatanzwe, bafashe ibyapa binini bivuga kuri Serivisi batanga, babishyira mu busitani, banandikaho ubutumwa butandukanye bwo kwifuriza Abanyarwanda Noheri nziza ya 2024 ndetse n’Umwaka muhire wa 2025.

    Inzu zitandukanye nk’Ibiro by’Umujyi wa Kigali, Kigali Convention Centre, Amahoteli akomeye n’izindi, zahawe imitako n’amatara yihariye, ku buryo uzitemberera iruhande mu masaha ya nimugoroba yihera ijisho akaryoherwa.

    Ni nako kandi ibiro bikuru by’ibigo by’abikorera nk’amabanki, Ibigo by’ubwishingizi n’ibindi bifite inyubako z’imiturirwa byakoze ibishoboka ngo bikeshe kurushaho inyubako zabo, ku buryo bubereye ijisho rya buri umwe.

    Mbere y'amasaha macye ngo hizihizwe umunsi mukuru wa Noheli, InyaRwanda yatembereje Camera ifata amashusho ahantu hatandukanye maze ibahitiramo amafoto 150 meza cyane y'ahantu hatandukanye.

    Rond Point yo mu Mujyi yamaze gutakwa ni uku igaragara mu masaha y’ijoro






    Four Points By Sheraton Hotel yamaze kurimbishwa 
























    Mu mihanda ya Kigali ibintu byose byahinduye isura








    Ibiro by’Umujyi wa Kigali byarimbishijwe mu buryo budasanzwe

















    Abantu bari kugenda bifotoreza ku mitako yatatswe hirya no hino mu Mujyi












    Sante Famille Hotel yatatswe mu buryo bwihariye










    Convention Center irasa neza cyane kurusha uko byari bisanzwe







    Banki ya Kigali na yo yarimbishijwe mu rwego rwo kwifuriza abakiliya bayo iminsi mikuru myiza



















    Ibigo binyuranye byashyize ibyapa n’imirimbo yabyo hirya no hino mu mihanda ya Kigali byifuriza abakiliya babyo ibiruhuko byiza by’iminsi mikuru y’impera z’umwaka













    Iminsi mikuru yahumuye mu Mujyi wa Kigali


    Kanda hano urebe amafoto menshi agaragaza ubwiza bwa Kigali yarimbishijwe bidasanzwe muri iyi minsi mikuru ya Noheli n’Ubunani

    AMAFOTO: Serge Ngabo – InyaRwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149972/mu-mafoto-150-dutemberane-umujyi-wa-kigali-uteye-amabengeza-muri-iyi-minsi-mikuru-yimpera–149972.html