Blog

  • Imishinga y'amategeko yacikishije benshi ururondogoro mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Mu Ugushyingo 2024, umwe mu banditsi b'irangamimerere mu mirenge yo mu cyaro, yavuze ko hari abantu bafite imyaka 18 kugeza kuri 20 bajya bagana umurenge ayobora bashaka gushyingirwa, akababwira ko bisaba kwandikira umwanditsi w'irangamimerere ku karere akaba ari we usuzuma niba impamvu zatuma bashyingirwa zumvikana. Ikibabaje ni uko abenshi bahitamo guhita bishyingira aho kunyura inzira yabarangiye.

    Ingingo ya 197 mu itegeko rigenga umuryango ryatowe muri uyu mwaka yagarutsweho cyane, ivuga ko 'imyaka yo gushyingirwa ni 21 nibura.'

    Ikomeza ihamya ko 'umuntu ufite nibura imyaka 18 y'amavuko ariko utaragira imyaka yo gushyingirwa ashobora kwemererwa gushyingirwa ku mpamvu zumvikana iyo abisabye mu nyandiko umwanditsi w'irangamimerere ku rwego rw'Akarere.'

    Abarwanyije iyi ngingo batangaga ibitekerezo ko umuntu ufite imyaka 18 aba agifite byinshi atarageraho birimo amasomo no kuba nta bushobozi mu mafaranga afite bwatuma atunga urugo. Hari n'abagaragaje ko amagufwa ye aba atarakomera ku buryo yashobora gutwita no kubyara, ubushobozi buke mu mitekerereze ugereranyije n'inshingano z'urugo n'ibindi.

    Iri tegeko ryagarutsweho cyane kuva ritangiye kuganirwaho kugeza ritowe ririmo n'ingingo zerekeye gatanya, zigaragaza impamvu n'igihe abashakanye baramutse batandukanye bashobora kugabana umutungo baringanije.

    Byashyizwe mu itegeko nyuma y'uko hari abavuzweho kwinjira mu mushinga wo kubaka urugo bakuruwe n'imitungo y'abo bashakanye ku buryo urugo rutamaraga kabiri.

    Kuri ubu abashyingiranywe iyo bagiye kwaka ubutane 'bisabwe n'umwe mu bashyigiranywe bataramara imyaka itanu babana mu gihe cy'urubanza rw'ubutane, urukiko rushobora gutegeka ko abashyingiranywe batagabana imitungo n'imyenda ku buryo bungana rumaze gusuzuma impamvu usaba ashingiraho, buri wese agahabwa ibihwanye n'uruhare rwe ku mitungo.'

    Ku babana mu buryo butemewe n'amategeko na bo byasubiwemo ntibazongera gutaha amara masa kuko ibyo bagezeho bari kumwe buri wese aba abifiteho uburenganzira.

    Ingingo yo gutwitira undi iracyavugisha benshi

    Umushinga w'itegeko rigenga ubuvuzi mu Rwanda ukiri gusuzumwa mu Nteko Ishinga Amategeko umutwe w'Abadepite, urimo ingingo zazamuye amarangamutima ya benshi ashingiye ku muco nyarwanda.

    Ibyo kubyara hifashishijwe ikoranabuhanga byatumye benshi bivayo bagaragaza ko uwatwita umwana bitoroshye kumuha abatanze intanga.

    Depite Murora Beth we yagaragaje ko bikwiriye gutekerezwaho neza hagashakwa uko abana bazavuka muri ubwo buryo n'abanyeyi babo baherekezwa ku buryo batazagira ibibazo byo mu mutwe kubera kubaho badafite inkomoko.

    Ati 'Kuba [uwabuze urubyaro] yabona urubyaro ni byiza ariko uwo mwana nakura agatangira kubaza umubyeyi inkomoko ye, nkeka ko twabireba neza tukabiherekeza kugira ngo umwana ntazagire ikibazo cyo mu mitekerereze gitewe no kuba adafite inkomoko.'

    Kuboneza urubyaro ku bafite imyaka 15 ntibirakirwa

    Byatangiye ari igitekerezo gitanzwe n'umwe mu bayobozi kuri X yahoze ari Twitter, akoresha amatora benshi barabishyigira abandi barabirwanya. Uyu mushinga ukiri kwigwaho kandi ufite amahirwe menshi yo gutorwa n'Inteko Ishinga Amategeko ugahinduka itegeko rikurikizwa.

    Nirimara gutorwa, umwana ufite imyaka 15 azaba ashobora kujya ku kigo cy'ubuvuzi gusaba serivisi zo kuboneza urubyaro adaherekejwe n'umubyeyi.

    Inzego z'ubuzima zigaragazako iri tegeko rigamije guhangana n'ikibazo cy'inda ziterwa abangavu kuko buri mwaka ababyara baba barenga ibihumbi 20, bigasobanurwa ko izindi ngamba zageragajwe ariko zikananirwa.

    Umuryango utari uwa Leta uharanira guteza imbere ubuzima, HDI, wari umaze iminsi ugaragaza ko mu gihe umuntu akenera gukora imibonano mpuzabitsina bisobanuye ko anakenera kwirinda gusama cyangwa gutera inda.

    Ubushakashatsi butandukanye bugaragaza ko hari abana batangiye gusambana bafite imyaka 10 kuzamura.

    Umunyamahanga yemerewe gukora mu nzego za Leta

    Mu mpinduka zakozwe mu mategeko y'u Rwanda muri Gicurasi 2024 harimo umushinga w'itegeko wagejejwe mu Nteko Ishinga Amategeko na Depite Odette Uwamariya.

    Iri tegeko ryamaze no gutorwa ryemerera abanyamahanga gukora mu nzego za Leta aho ufite ubumenyi bwihariye ashobora guhabwa akazi kugira ngo abenegihugu bamurahureho ubumenyi.

    Benshi mu baritanzeho ibitekerezo bagaragazaga ko ari igisubizo ku nzego zimwe usanga hataraboneka inzobere mu gukora imirimo imwe kandi ikenewe cyane.

    Ryanagennye ko ikiruhuko ku mugore wabyaye cyangwa undi mukozi wa Leta wagize ibyago cyongerwa. Kuri ubu umugore wabyaye ahabwa ibyumweru 14 by'ikiruhuko mu gihe umugabo wabyaye ahabwa iminsi irindwi ikurikiranye.

    Ibimina byahawe umurongo

    Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwaragaje ko Abanyarwanda barenga 60% babitsa bakoresheje uburyo butanditse burimo n'ibimina, mu gihe abenshi babikoresha baka inguzanyo zigamije kwiteza imbere.

    Ni itegeko ryatowe muri Nyakanga 2024, bishyira iherezo ku bikorwa bya bamwe byatumaga baka inguzanyo mu bimina cyangwa abari ababitsi bayagiraga ayabo.

    Abenshi mu bavuze kuri iri tegeko bagarutse ku bwambuzi n'ubuhemu bukorerwa mu bimina, bugahombya batari bake ndetse bitarahinduka baburaga aho babariza.

    Ubu ibimina byose bigengwa n'iteka rya Minisitiri w'Imari n'igenamigambi kandi bikimara kwandikwa ku rwego rw'umurenge bituma bigira ubuzima gatozi ku buryo bishobora gukurikirana inyungu zabyo mu mategeko cyangwa na byo bigakurikiranwa mu mategeko.

    Havugwa byinshi mu byaranze itorwa ry'amategeko ariko kuyavuga si ko kuyamara. IGIHE ikwifurije gusoza neza umwaka no kuzagira amahirwe mu mushya.

    Ingingo yo gutwitira undi iri mu mushinga w’itegeko rigenga ubuvuzi mu Rwanda yavugishije benshi mu 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imishinga-y-amategeko-yacikishije-benshi-ururondogoro-mu-2024

  • Abanya-Kigali binjiye mu birori bya Noheli biyegereza Imana (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    IGIHE yazengurutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, aho abakirisitu bari babukereye, dore ko ahagana saa yine z'ijoro ryo ku itariki ya 24 Ukuboza, insengero nyinshi na za kiliziya zari zuzuyemo abakirisitu bafite akanyamuneza, bishimira uwo munsi w'umugisha kuri bo.

    Twahereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, aho Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye Igitambo cya Misa yabereye muri Cathédrale Saint-Michel.

    Yavuze ko abakirisitu bakwiye kwinjira muri Noheli bafite ubutumwa bw'inkuru nziza kandi ishimishije y'urukundo Imana yakunze abantu, abasaba kubana mu mahoro no guharanira ubumwe mu muryango Nyarwanda.

    Ati 'Ni ubutumwa bw'inkuru nziza ishimishije, y'uko umukiza yatuvukiye, bikaduha amizero kuko yaje aduhishurira Imana idukunda kandi ishobora byose. Kuba rero dukunzwe n'Imana kugeza n'aho yemera kuza kubana natwe, bikaduha ubuzima burusha urupfu imbaraga.'

    Yakomeje ati 'Bikaduha urumuri rutwereka ko turi abavandimwe twese, iyo umuntu ari mu mwijima ntabwo amenya uwo bahuye ahubwo uwo muhuye wese uramwikanga. Urwo rumuri rero yatuzaniye rutuma tubona ko turi abavandimwe kandi duhuje umubyeyi, bigatuma tubana mu mahoro.'

    Yagaragaje ko abakirisitu bakwiye kubana neza mu miryango ndetse yemeza ko gusabana no kwishima mu miryango bikwiye kujyana no kuzirikana ko kwizera Yezu ari ishingiro rya byose.

    Yavuze ko umwaka wa 2024 ari umwaka wagenze neza muri Kiliziya Gatolika kandi ko uvuze byinshi kuko hashize imyaka 125 urumuri rw'ivanjili rutashye mu Rwanda.

    Rugwizangoga Mireille yavuze ko Noheli yibutsa abakirisitu ko Imana yashatse uburyo bwo gucungura abari mu Isi nyuma yo kuyigomera bityo ko bagomba kuyizihiza bashima Imana, bayihimbaza kandi bakayambaza.

    Cynthia Ishimwe uririmba muri Chorale de Kigali yavuze ko abakirisitu muri ibi bihe bya Noheli bakwiye kwishimana n'imiryango ariko bazirikana ku gutekereza ku rukundo.

    Ati 'Ntibe iyo gusabana n'ibirori gusa nubwo nabyo ari byiza ariko mu mitima yabo buri wese buri umwe wese yitekerezeho, ibi byishimo babisakaze hose, Noheli izana amahoro, ubusabane mu miryango, babitekerezeho kandi babisigasire.'

    Muri ADEPR abakirisitu bishimiye guterana mu gitaramo cya Noheli basabwa kuzirikana impamvu Kirisitu yemeye kwitangira Itorero.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yabwiye IGIHE ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Itorero nubwo usize hari zimwe mu nsengero zigifunzwe.

    Yashimangiye ko hari gukorwa ibishoboka ngo insengero ziri hirya no hino mu gihugu za ADEPR zitujuje ibisabwa zibikore ku bufatanye n'abakirisitu bayo.

    Abakirisitu b'Itorero Église Presbyteriénne au Rwanda [EPR] mu Kiyovu bitabiriye igitaramo cya Noheli ari benshi bashimangira ko ibibutsa urukundo rw'Imana.

    Umukirisitu w'Itorero rya Zion Temple Celebration Center, Butera André, yagaragaje ko Noheli ari umunsi wo gusabana n'Imana mu mwuka, kugendera mu Ijambo ry'Imana.

    Ati 'Tukavuga ibyanditswe byera, tukabisubiramo, tukabisobanura tukavuga gukomera kw'Imana no gukiranuka kwayo, tukiyumvisha ko Imana ari umwuka ariko bitabujije ko mu mibereho yacu ya muntu y'umubiri dushobora kubyizihiza ariko bidahabanye n'uburyo umwuka wacu ugomba kwitwara.'

    Buri mwaka tariki ya 25 abayoboke b'amadini n'amatorero yizera Yesu hirya no hino ku Isi yizihiza umunsi mukuru w'ivuka ry'Umwana w'Imana, ari we Yesu/Yezu.

    Ni umunsi wahawe umugisha n'amahanga ndetse no ku ngengabihe zitandukanye ugirwa ikiruhuko ku bakozi ngo hato hatazagira ubuzwa uburenganzira bwe bwo kuwizihiza.

    Muri Kiliziya Gatolika

    Antoine Cardinal Kambanda yayoboye igitambo cya misa mu gitambo gitangizwa

    Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika basabwe gukomeza kuzirikana Noheli

    Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika basabwe gukomeza kuzirikana Noheli

    Antoine Cardinal Kambanda agiye gusengera ukarisitiya

    Imbere muri Kiliziya baba bahateguye bijyanye n’iminsi mikuru

    Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kugendena na gahunda no kunga ubumwe nk’umuryango

    Muri EPR Kiyovu, abakirisitu bari bitabiriye igitaramo cya Noheli

    EPR KIyovu

    Amashimwe yari yose ku bakirisitu b’i Kigali

    Umugoroba wahariwe guhimbaza Imana

    Urubyiruko rwafashije muri gahunda yo guhimbaza binyuze mu ndirimbo

    Akanyamuneza kari kose ku bakirisitu

    Ab’ingeri zinyuranye bagaragaza ko kwizihiza Noheli ari ingenzi

    Binjiye muri Noheli baramya Imana

    Urubyiruko rwasabwe kwirinda kwiyandarika mu bihe by’iminsi mikuru

    Abaturage banyuzwe no gutarama bashima Imana mu ijoro rya Noheli

    Rugwizangoga yagaragaje ko Noheli ari umwanya mwiza wo kongera kwitekerezaho

    ADEPR Nyarugenge

    Abaririmbyi bagarutse ku ndirimbo zivuga ku rukundo rw’Imana

    Umugoroba wo guhimbaza Imana witabiriwe n’abantu banyuranye

    Umushumba wa ADEPR Kigali, yavuze ko Noheli ari ikimenyetso cy’urukundo Imana yakunze abari mu Isi

    Umushumba wa ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie na Rurangwa Valentin uyobora Ururembo rwa Kigali bacinya akadiho

    Akanyamuneza kari kose ku batari baherutse kubonana

    Zion Temple

    Muri Zion Temple abakirisitu bari bitabiriye ari benshi

    Abakirisitu bishimira ko Yezu/Yesu yabakunze

    Abakirisitu bishimira ko bababariwe ibyaha binyuze mu rupfu rwa Yezu

    Abigisha bikije cyane ku ivuka rya Yesu/Yezu

    Abo muri Zion Temple nabo bari babukereye mu mugoroba wo guhimbaza

    Amafoto: Kwizera Remy Moise na Habyarimana Raoul
    Amafoto: Igisubizo Isaac na Rwibutso Jean d'Amour


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanya-kigali-binjiye-mu-birori-bya-noheli-biyegereza-imana-amafoto-na-video

  • Adama Bagayogo yifurije abanyarwanda muri rus… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu itariki 25 Ukuboza 2024 ku isi hose abemera ko Yezu Kristu yavutse akaza gucungura isi, bari kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli nk'umunsi Yezu yavukiyeho ubwo yari aje ku isi gucungura abantu kubera ibyaha byabo no kubitangira abambwa ku musaraba.

    Mu gihe abanyarwanda hafi ya bose nabo bizihiza Noheli, umunya Mali ukinira Rayon Sports Adama Bagayogo yahisemo kwifatanya n'abanyarwanda muri rusange, abifuriza Niheli nziza ndetse no kuyizihiza mu mahoro.

    Igishimishije kurusha ibindi n'ubwo Adama Bagayogo yifurije abaturarwanda Noheli nziza idini rye rya Islam asengeramo ntabwo ryemera ivuka rya Yezu Kristu, ariko yahisemo kwifatanya n'abanyarwanda abifuriza Noheli nziza.

    Mu butumwa yanyujije ku InyaRwanda.com, Adama Bagayogo yagize ati: 'Nshuti yanjye nkwifurije Noheli nziza hamwe n'umuryango wawe, by'umwihariko abanyarwanda bose.”

    Uyu mukinnyi ukomeje kwigarurira imitima y'abanyarwanda by'umwihariko abakunzi ba Rayon Sports akinira, ni umwe mu bari gukina neza mu kibuga hagati ndetse akananyura ku ruhande ariko uko akina anarushaho kwigarurira imitima y'abanyarwanda.

    Yageze mu Rwanda azanywe n'umutoza Jullien Mettes mu igerageza, gusa uyu mukinnyi ukomoka muri Mali ubwo yari akandagiye mu kibuga bwa mbere, yeretse Rayon Sports ko ayifitiye ibisubizo byinshi ndetse kugeza ubu uyu mukinnyi w'imyaka 20 y'amavuko ari mu bakinnyi bakomeje gufasha Rayon Sports kwitwara neza muri shampiyona y'u Rwanda.

    Kugeza ubu Rayon Sports ni iya mbere muri shampiyona y'u Rwanda 2024-25. Kuva Adama Bagayogo yatangira gukinira Rayon Sports hamwe na bagenzi be, uretse umukino wa Rayon Day batsinzwemo na Azam igitego kimwe ku busa, nta wundi mukino baratsindwa, amakipe yo mu Rwanda bakomeje kuyakosora.


    Adama Bagayogo yifurije abanyarwanda bose Noheli nziza


    Bagayogo (uzamuye ukuboko) akomeje kwigarurira imitima y’abanyarwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150038/adama-bagayogo-yifurije-abanyarwanda-muri-rusange-noheli-nziza-150038.html

  • Abanyakigali binjiye mu biriro bya Noheli biyegereza Imana (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    IGIHE yazengurutse hirya no hino mu Mujyi wa Kigali, aho abakirisitu bari babukereye, dore ko ahagana saa yine z'ijoro ryo ku itariki ya 24 Ukuboza, insengero nyinshi na za kiliziya zari zuzuyemo abakirisitu bafite akanyamuneza, bishimira uwo munsi w'umugisha kuri bo.

    Twahereye mu Mujyi wa Kigali rwagati, aho Arkiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye Igitambo cya Misa yabereye muri Cathédrale Saint Michel.

    Yavuze ko abakirisitu bakwiye kwinjira muri Noheli bafite ubutumwa bw'inkuru nziza kandi ishimishije y'urukundo Imana yakunze abantu, abasaba kubana mu mahoro no guharanira ubumwe mu muryango Nyarwanda.

    Ati 'Ni ubutumwa bw'inkuru nziza ishimishije, y'uko umukiza yatuvukiye, bikaduha amizero kuko yaje aduhishurira Imana idukunda kandi ishobora byose. Kuba rero dukunzwe n'Imana kugeza n'aho yemera kuza kubana natwe, bikaduha ubuzima burusha urupfu imbaraga.'

    Yakomeje ati 'Bikaduha urumuri rutwereka ko turi abavandimwe twese, iyo umuntu ari mu mwijima ntabwo amenya uwo bahuye ahubwo uwo muhuye wese uramwikanga. Urwo rumuri rero yatuzaniye rutuma tubona ko turi abavandimwe kandi duhuje umubyeyi, bigatuma tubana mu mahoro.'

    Yagaragaje ko abakirisitu bakwiye kubana neza mu miryango ndetse yemeza ko gusabana no kwishima mu miryango bikwiye kujyana no kuzirikana ko kwizera Yezu ari ishingiro rya byose.

    Yavuze ko umwaka wa 2024 ari umwaka wagenze neza muri Kiliziya Gatolika kandi ko uvuze byinshi kuko hashize imyaka 125 urumuri rw'ivanjili rutashye mu Rwanda.

    Rugwizangoga Mireille yavuze ko Noheli yibutsa abakirisitu ko Imana yashatse uburyo bwo gucungura abari mu Isi nyuma yo kuyigomera bityo ko bagomba kuyizihiza bashima Imana, bayihimbaza kandi bakayambaza.

    Cynthia Ishimwe uririmba muri Chorale de Kigali yavuze ko abakirisitu muri ibi bihe bya Noheli bakwiye kwishimana n'imiryango ariko bazirikana ku gutekereza ku rukundo.

    Ati 'Ntibe iyo gusabana n'ibirori gusa nubwo nabyo ari byiza ariko mu mitima yabo buri wese buri umwe wese yitekerezeho, ibi byishimo babisakaze hose, Noheli izana amahoro, ubusabane mu miryango, babitekerezeho kandi babisigasire.'

    Muri ADEPR abakirisitu bishimiye guterana mu gitaramo cya Noheli basabwa kuzirikana impamvu Kirisitu yemeye kwitangira Itorero.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yabwiye IGIHE ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku Itorero nubwo usize hari zimwe mu nsengero zigifunzwe.

    Yashimangiye ko hari gukorwa ibishoboka ngo insengero ziri hirya no hino mu gihugu za ADEPR zitujuje ibisabwa zibikore ku bufatanye n'abakirisitu bayo.

    Abakirisitu b'Itorero Église Presbyteriénne au Rwanda [EPR] mu Kiyovu bitabiriye igitaramo cya Noheli ari benshi bashimangira ko ibibutsa urukundo rw'Imana.

    Umukirisitu w'Itorero rya Zion Temple Celebration Center, Butera André, yagaragaje ko Noheli ari umunsi wo gusabana n'Imana mu mwuka, kugendera mu Ijambo ry'Imana.

    Ati 'Tukavuga ibyanditswe byera, tukabisubiramo, tukabisobanura tukavuga gukomera kw'Imana no gukiranuka kwayo, tukiyumvisha ko Imana ari umwuka ariko bitabujije ko mu mibereho yacu ya muntu y'umubiri dushobora kubyizihiza ariko bidahabanye n'uburyo umwuka wacu ugomba kwitwara.'

    Buri mwaka tariki ya 25 abayoboke b'amadini n'amatorero yizera Yesu hirya no hino ku Isi yizihiza umunsi mukuru w'ivuka ry'Umwana w'Imana, ari we Yesu/Yezu.

    Ni umunsi wahawe umugisha n'amahanga ndetse no ku ngengabihe zitandukanye ugirwa ikiruhuko ku bakozi ngo hato hatazagira ubuzwa uburenganzira bwe bwo kuwizihiza.

    Muri Kiliziya Gatolika

    Antoine Cardinal Kambanda yayoboye igitambo cya misa mu gitambo gitangizwa

    Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika basabwe gukomeza kuzirikana Noheli

    Abakirisitu ba Kiliziya Gatolika basabwe gukomeza kuzirikana Noheli

    Antoine Cardinal Kambanda agiye gusengera ukarisitiya

    Imbere muri Kiliziya baba bahateguye bijyanye n’iminsi mikuru

    Antoine Cardinal Kambanda yasabye abakirisitu kugendena na gahunda no kunga ubumwe nk’umuryango

    Muri EPR Kiyovu, abakirisitu bari bitabiriye igitaramo cya Noheli

    EPR KIyovu

    Amashimwe yari yose ku bakirisitu b’i Kigali

    Umugoroba wahariwe guhimbaza Imana

    Urubyiruko rwafashije muri gahunda yo guhimbaza binyuze mu ndirimbo

    Akanyamuneza kari kose ku bakirisitu

    Ab’ingeri zinyuranye bagaragaza ko kwizihiza Noheli ari ingenzi

    Binjiye muri Noheli baramya Imana

    Urubyiruko rwasabwe kwirinda kwiyandarika mu bihe by’iminsi mikuru

    Abaturage banyuzwe no gutarama bashima Imana mu ijoro rya Noheli

    Rugwizangoga yagaragaje ko Noheli ari umwanya mwiza wo kongera kwitekerezaho

    ADEPR Nyarugenge

    Abaririmbyi bagarutse ku ndirimbo zivuga ku rukundo rw’Imana

    Umugoroba wo guhimbaza Imana witabiriwe n’abantu banyuranye

    Umushumba wa ADEPR Kigali, yavuze ko Noheli ari ikimenyetso cy’urukundo Imana yakunze abari mu Isi

    Umushumba wa ADEPR mu Rwanda, Ndayizeye Isaie na Rurangwa Valentin uyobora Ururembo rwa Kigali bacinya akadiho

    Akanyamuneza kari kose ku batari baherutse kubonana

    Zion Temple

    Muri Zion Temple abakirisitu bari bitabiriye ari benshi

    Abakirisitu bishimira ko Yezu/Yesu yabakunze

    Abakirisitu bishimira ko bababariwe ibyaha binyuze mu rupfu rwa Yezu

    Abigisha bikije cyane ku ivuka rya Yesu/Yezu

    Abo muri Zion Temple nabo bari babukereye mu mugoroba wo guhimbaza

    Amafoto: Kwizera Remy Moise na Habyarimana Raoul
    Amafoto: Igisubizo Isaac na Rwibutso Jean d'Amour


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugoroba-wahariwe-ibitaramo-byo-guhimbaza-imana-abanyakigali-binjiye-mu-biriro

  • Kamonyi: Polisi yatanze umuburo muri ibi bihe by'iminsi mikuru  #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi(DPC), SP Furaha araburira Abanyakamonyi n'abahagenda muri iyi minsi mikuru isoza umwaka wa 2024. Aravuga ko Polisi itari bwihanganire uwo ariwe wese wishora mu byangwa n'Amategeko. By'Umwihariko, Abagize Umuryango bumva ko bashyize imbere ukutumvikana n'amakimbirane mu buryo bumwe cyangwa ubundi yabasabye gusa gukora kuri terefone 0788311183 bagahamagara Polisi igakora akazi. Ati' Mwebwe ni muduhe akazi kuko turi abakozi banyu'.

    DPC Furaha ubwo yari mu nteko y'Abaturage mu Kagari ka Kambyeyi, Umurenge Nyarubaka ho mu Karere ka Kamonyi, yabwiye abitabiriye Inteko y'Abaturage ati' Muri iyi minsi mikuru ndetse no mu yindi minsi, hari abamenyereye gutaha bashota inzugi imigeri, abo rero iyo aje atyo uratubwira. Babandi basesagura imitungo y'urugo, abo nabo iyo ubona atangiye kujya ajya kuyanywera inzoga, Mituweri itarimo kuboneka, Abana batabona Amafaranga y'ishuri, ahubwo agataha yanduranya uraduhamagara. Turashaka Umunyarwanda uriho neza mu mahoro, utekanye, ukora agamije kwiteza imbere, yubaka Igihugu cye neza'.

    SP Furaha/DPC Kamonyi.

    Yabwiye Abagore n'Abagabo ati' Wa Mugore we! Bagukubita umugeri uhamagara Polisi, wa Mugabo we, umugore agukubita ikofe, uhamagara Polisi. Uyu mwaka turimo ndashaka ngo tuwurangize neza twishimye, tunafata imigambi mishyashya y'Umwaka wundi tugiye kujyamo'.

    Yakomeje asaba buri wese kwitwararika, yibutsa ko icyo Igihugu cyifuza, Polisi ifitemo inshingano ari ukurinda Umunyarwanda, gukumira icyaha ariko kandi no guharanira ko uyu mwaka nta n'umwe usigarana, ahubwo buri wese agera muri 2025 Amahoro.

    Ati' Ntawe dushaka usigara muri uyu mwaka, Nta muntu dushaka kumva ijisho rye ryasigaye muri uyu mwaka, Nta muntu dushaka kumva ukuguru kwe kwasigaye muri uyu mwaka. Ya mahane yose mubona agenda aba mu ngo cyangwa se n'aho dutuye hose, ntabyo dukeneye. Twambuke neza Amahoro, tugereyo amahoro'.

    Abaturage mu nteko i Kambyeyi ya Nyarubaka.

    SP Furaha, yabwiye abaturage ko iyo Ubuyobozi bw'Igihugu buvuga ko umuturage akwiye kuba ku Isonga, haba havugwa kuba ku isonga y'Ibyiza. Ati' Ni ukuvuga ngo dufite ubuzima bwiza, dufite Umutekano, turakora tugasarura nta muntu utwibye! Tukorora, tukagurisha kandi niba wanagurishije amafaranga yabonetse, ntawe ukwiye kwigaragaza nk'aho ariwe kizigenza ahubwo abantu bose ni kimwe'.

    Uyu muyobozi wa Polisi y'u Rwanda mu karere ka Kamonyi, yasabye Abanyakamonyi kwirinda ibyaha, kubigendera kure bagakumira bitaraba kuko ngo n'uwahirahira abikora atazihanganirwa. Yababwiye kandi ko n'uwibwira ko yabikora rwihishwa Polisi y'u Rwanda iri maso, ifite ubushobozi bwo kubigenza no kubitahura, uwabikoze akabiryozwa.

    By'umwihariko muri iki gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024 ikanasatira gutangira Umwaka mushya wa 2025, yihanangirije abafite utubari, Abanywa inzoga, abibutsa ko Polisi itazihanganira uwo ariwe wese uteza umutekano muke haba iwe ndetse n'ahandi. Yasabye buri wese kwitwararika akareka gutanga icyuho cyatuma abazwa cyangwa ahanirwa ibidakwiye yakoze.
    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/25/kamonyi-polisi-yatanze-umuburo-muri-ibi-bihe-byiminsi-mikuru/

  • UTAB yashyize ku isoko ry'umurimo abarenga 2000 – #rwanda #RwOT

    Umuhango wo kubaha impamyabushobozi wabareye mu ishami ry'iyi kaminuza rya Kiramuruzi mu Karere ka Gatsibo ku itariki 23 Ukuboza 2024.

    Abahawe impamyabushobozi bagizwe n'abagore 942 ndetse n'abagabo 1.143. Harimo abahawe impamyabushobozi z'icyiciro cya kabiri cya kaminuza (A0) ndetse n'abahawe impamyabushobozi zisumbuyeho mu by'uburezi (Postgraduate Diploma in Education), ni ukuvuga ababa barize andi masomo bakaza kongehao uburezi nyuma.

    Basoje amasomo mu mashami atatu ya UTAB ari yo ishami ry'uburezi, ishami ry'imbonezamibanire, icungamutungo, ibaruramari n'iterambere ndetse no mu ishami ry'ubuhinzi, ubworozi, gufata neza ibidukikije n'ingufu zisubira.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert, yavuze ko kuba ishami rya Kiramuruzi ritangiwemo impamyabushobozi bigaragaza ko iyo kaminuza iri kwaguka ndetse ashima abagize uruhare bose mu iterambere ryayo ku isonga Umukuru w'Igihugu.

    Ati 'Ndashimira abitanze ngo UTAB ishinge imizi. Ku ruhembe ndashimira Perezida Kagame Paul mu ntangiriro wakiriye vuba kandi agashyigikira igitekerezo cyo gushinga UTAB akanayitera inkunga kandi n'ubu akaba agikomeza'.

    Umwepisikopi wa Diyosezi ya Byumba Musenyeri Musengamana Papias unahagarariye UTAB mu mategeko, yasabye abalimu b'iyo kaminuza kwita cyane ku ireme ry'uburezi.

    Yagize ati 'Ireme ry'uburezi ni imwe mu ntego z'Igihugu cyacu. Ndifuza ko UTAB yarushaho gutsindagira ireme ry'uburezi n'ubumenyi ku buryo urangije kuhiga isoko ry'umurimo rihita rimushaka kugira ngo atange umusanzu w'ubumenyi. Ibi birareba abarimu mwe mufite inshingano zo kwigisha aba banyeshuri baza batugana'.

    Yibukije kandi abagiye ku isoko ry'umurimo n'abakihiga ko ubumenyi budafite indangagaciro buba budashyitse bityo ko bakwiye kwimika ubunyangamugayo mu byo bakora byose.

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko abari abanyeshuri muri UTAB bagiye ku isoko ry'umurimo bitezweho umusanzu ukomeye mu guhindura ubuzima bw'abaturage.

    Ati 'Nka Leta ubumenyi aba bari abanyeshuri batahanye tubufata nk'ikintu gikomeye kuko ni bamwe mu bagira uruhare rukomeye mu guhindura ubuzima bw'abaturage. Bose uko bahawe impamyabushobozi bafite aho batuye n'ibyo bakora kandi twishimiye ko ibyo bigiye kugira impinduka mu buzima busanzwe bw'abaturage'.

    Yakomeje ati 'Ku basoje amsomo ni umunsi w'intsinzi no kuri kaminuza ariko no ku gihugu muri rusange kandi turashima umuhate n'ubwitange bagize. Mu cyerekezo 2050 Igihugu cyacu gifite harimo kubaka ubukungu bushingiye ku bumenyi kandi UTAB ntiyasigaye inyuma yabyumvishe kare kuko ni wo musaruro turi kubona uyu munsi'.

    Guverineri Rubingisa kandi yaboneyeho gushimira uruhare rwa Kiliziya Gatolika mu burezi bw'u Rwanda ndetse n'intambwe bukomeje gutera.

    UTAB ni kaminuza ishingiye kuri Kiliziya Gatolika yatangiye mu 2006 ikaba ifite ikicaro i Gicumbi ari naho yatangiriye ndetse n'ishami rya Kiramuruzi muri Gatsibo.

    Umuyobozi Mukuru wa Kaminuza ya UTAB, Padiri Dr. Munana Gilbert yashimye abagize uruhare bose mu iterambere ryayo ku isonga Umukuru w'Igihugu, Paul Kagame

    Guverineri Rubingisa Pudence yavuze ko abari abanyeshuri muri UTAB bagiye ku isoko ry'umurimo bitezweho umusanzu ukomeye mu guhindura ubuzima bw'abaturage

    Abahawe impamyabushobozi barenga 2000


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/utab-yashyize-ku-isoko-ry-umurimo-abarenga-2000

  • Muzibuke gahunda ya TunyweLess: Ubutumwa bwa Meya Dusengiyumva ku minsi mikuru – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa Umujyi wa Kigali wanyujije kuri X, Meya Dusengiyumva yavuze ko ari byiza kwishimana n'imiryango n'inshuti mu minsi mikuru ariko bakibuka no kunywa mu rugero cyangwa bakazireka ku bo bishobokera.

    Ati 'Mu birori bisoza umwaka, kwishima ni ngombwa ariko tukazirikana gahunda ya TunyweLess. Ubuzima bwacu ni bwo buza ku isonga kugira ngo mu mwaka utaha tuzakomeze gutera imbere nk'uko Igihugu cyacu kibyifuza.”

    Yibukije Abanyarwanda kandi gahunda y'Umujyi wa Kigali y'isuku inoze, asaba ko ahakorerwa ibirori hajya habungabungwa, isuku ikimakazwa kugira ngo umujyi wacu ugume usa neza.

    TunyweLess ni ubukangurambaga Leta y'u Rwanda ishyize imbere, nyuma y'uko hari hamaze kugaragara ko abantu bijandika mu kunywa inzoga z'umurengera, urubyiruko rukaba urwa mbere mu gufata agatama.

    Ubushakashatsi bw'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC, bwamuritswe mu 2023 ku bijyanye no gukusanya amakuru ku ndwara zitandura n'imyifatire y'abaturage mu kwirinda ibizitera, bwagaragaje ko 48,1% by'Abanyarwanda bose banywa inzoga, bavuye kuri 41% mu 2013. Muri abo bafata ku gasembuye hagaragaye ko 61,9% ari abagabo.

    Umuyobozi w’Umujyi wa Kigali, Samuel Dusengiyumva yifurije Abanya-Kigali iminsi mikuru myiza ariko abasaba kwibuka gahunda ya TumweLess


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muzibuke-gahunda-ya-tunyweless-ubutumwa-bwa-meya-dusengiyumva-ku-minsi-mikuru

  • Rwanda FDA yavuze ku muceri uva muri Pakistan wavuzweho kutuzuza ubuziranenge – #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru byo muri Kenya byari bimaze iminsi bivuze ko umuceri uva muri Pakistan ucuruzwayo urimo uruhumbu, n'ikigo cya Kenya gishinzwe ubuziranenge (KBS) kirabihamya.

    Itangazo ryasohowe n'Ikigo cy'u Rwanda gishinzwe kugenzura ubuziranenge bw'Imiti n'Ibiribwa mu Rwanda,na Rwanda FDA rigaragaza ko ibipimo byafashwe ku muceri wavuye muri Pakistan hagati ya Nyakanga n'Ugushyingo 2024, byagaragaje ko nta ruhumbu rugaragaramo.

    Riti 'Rwanda FDA irizeza Abanyarwanda ko umuceri winjijwe mu Rwanda uvuye muri Pakistan uri ku isoko ubu ari nta makemwa kandi wemerewe kuribwa.'

    Rwanda FDA yahamije ko izakomeza kurinda ubuzima bw'abaturage binyuze mu igenzura rikomeye rikorerwa ku mipaka no mu igenzura rihoraho rikorerwa ibicuruzwa biri ku isoko.

    Rwanda FDA Statement on the Safety of Rice Imported from Pakistan Available on the Rwandan Market. pic.twitter.com/uuxW1ymzFY

    — Rwanda Food and Drugs Authority (@RwandaFDA) December 24, 2024

    Rwanda FDA yagaragaje ko umuceri uturuka muri Pakistan uri ku isoko ry’u Rwanda nta ruhumbu rurimo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwanda-fda-yavuze-ku-muceri-wo-muri-pakistan-wavuzweho-kutuzuza-ubuziranenge

  • Abaguzi ntibakanzwe n'ibiciro bimwe byazamutse: Dutemberane mu masoko y'i Kigali mbere ya Noheli (AMAFOTO) – #rwanda #RwOT

    Ni ya minsi umubyeyi aba yarahiye ati “abana banjye bagomba kubona akaboga”, umwambaro mushya, n'ibindi bifasha abagize umuryango kwinjira mu mwaka mushya n'ibyishimo.

    Hari ubwo iyo bidacunzwe neza ibiciro bitumbagira, kurusha uko byari bisanzwe, kubera ko abacuruzi baba babona ibyashara, ha handi bagira bati 'baragura uko byagenda kose.'

    Ni na ko byagenze mu mezi ya nyuma ya 2024. Imibare y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) yo mu Ugushyingo 2024, igaragaza ko ibiciro ku masoko byiyongereyeho 5% ugereranyije n'uko byari bihagaze mu Ugushyingo 2023.

    NISR yagaragaje ko mu mijyi, ibiciro byazamutse cyane ku kigero cya 5% ugereranyije n'umwaka ushize, mu gihe mu byaro byiyongereyeho 2.4%.

    IGIHE yazengurutse mu masoko atandukanye yo mu Mujyi wa Kigali mu gushaka kureba uko imihahire imeze na cyane ko habura amasaha make ngo abantu binjire muri Noheri.

    Ni Isoko rya Nyabugogo ryo mu Karere ka Nyarugenge, irya Kimironko ryo mu Karere ka Gasabo n'irya Ziniya mu Karere ka Kicukiro.

    Abacuruzi n'abaguzi twasanzwe i Nyabugogo bagaragaje ko hari bimwe mu bicuruzwa byazamutse ariko hari na bimwe byagumye ku giciro gisanzwe.

    Iyo urebye ubona ko ibyazamuye ibiciro harimo, inyama, isombe, amavuta ndetse n'ibindi.

    Iyo ugeze i Nyabugogo ahazwi nko kwa Mutangana usanga ikilo cy'inyama z'iroti ari 7000 Frw mu gihe imvange ari 5500 Frw. Mu minsi yashize inyama z'iroti zaguraga 6000 Frw mu gihe imvange zo zari 4800 Frw.

    Uretse inyama z'inka ikilo cy'inkoko kiri kugura 4000 Frw, mu gihe icy'amafi 6500 Frw.

    Icyakora nubwo ibiciro wabonaga ko byazamutse ariko ntibyabujije abaturage kwihahira kuko hari umurongo mwinshi w'abaje kwihahira.

    Mu bindi biri kugurwa cyane harimo isombe ku buryo ikilo kimwe cyagurwaga 800 Frw ubu cyabaye 1000 Frw ariko kuko iri gushakwa cyane, na none iri kugurwa nk'amasuka.

    Litiro eshanu z'amavuta zaguraga 11.000 Frw zageze ku 12'500 Frw mu gihe litiro eshanu z'amavuta y'igihwagari zagumye ku 17.000 Frw.

    Ibiciro by'ibirayi ntibyahindutse kuko biri kugura 600 Frw, umuceri na wo wagumye ku 1500 Frw (Umutanzaniya) na ho umu Pakistan na wo uguma ku 1500 Frw mu gihe ibitoki byo byabuze, aho biri kuboneka bikagura 600 Frw ku kilo.

    Mu Isoko rya Ziniya abacuruzi bagaragaje ko abakiliya bagabanyutse ugereranije n'uko byagenze mu myaka yashize, icyakora na ho isombe iri kugurwa ku bwinshi.

    Ibiciro by'inyanya byakomeje kuba kuri 800 Frw ku kilo, karoti ziguma ku 1500 Frw ku kilo mu gihe poivro ziri kugura 2000 Frw ku kilo, ibitunguru nabyo byagumye kuri 600 Frw ku kilo kimwe.

    Nubwo bimeze bityo, Banki Nkuru y'u Rwanda, BNR, iherutse gutangaza ko mu gihembwe cya gatatu cya 2024, umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro wagabanyutse ukagera kuri 4.1% uvuye kuri 5.1% mu gihembwe cya kabiri cya 2024.

    BNR igaragaza ko iteganyamibare ku muvuduko w'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa mu gihe cya bugufi ryazamutseho gato ugereranyije n'uko byari byitezwe mbere, biturutse ku mvura yatinze kugwa muri iki gihembwe cy'ihinga A.

    Ariko kandi BNR igaragaza ko hazabaho umuvuduko udakabije w'izamuka ry'ibiciro by'ibiribwa muri rusange kuko iteganyamibare rigaragaza ko ibiciro by'ibiribwa ku isoko mpuzamahanga bizakomeza kumanuka.

    BNR iti 'Bityo umuvuduko w'izamuka ry'ibiciro wari kuri 3.8% nk'uko bigaragazwa n'imibare yo mu Ukwakira 2024, byitezwe ko uzaguma kuba mu mbago ngenderwaho ku mpuzandengo ya 4.6% mu 2024 na 5.8% mu 2025.'

    Iyo ugeze i Nyabugogo ubona buri wese ari gushaka amaramuko mu buryo bwe

    >

    Uretse ibyo kurya n’ibindi bicuruzwa biba bishakwa mu kwitegura iminsi mikuru

    Uyu yibutse kugura isafuriya nshya izamufasha gukaranga inyama yari amaze kugura

    Abacuruza imyambaro na bo mu minsi mikuru baba bafite ibyashara

    I Nyabugogo inka zitanga inyama zazanwaga ku bwinshi

    Mu minsi mikuru abamotari baba mu ba mbere baba babona icyashara

    Ikilo cy’inyanya cyagumye cyagumye kuri 800 Frw

    Buri wese yahahaga bijyanye n’amikoro ye

    Ikilo cy’ibirayi byiza i Kigali cyagumye kuri 600 Frw

    Ahazwi nko kwa Mutangana mu Mujyi wa Kigali hari urujya n’uruza rw’abantu bari bagiye guhaha

    Igitoki kirabona umugabo kigasiba undi i Kigali. Aho kiboneka ikilo kiri kugura 600 Frw

    Uyu na we yahisemo gutangira umwaka wa 2025 aryama aheza

    Litiro eshanu z’amavuta y’igihwagari zagumye ku bihumbi 17 Frw

    Umuceri warangurwaga ku bwinshi. Ikilo cy’Umutanzaniya ni 1500 Frw

    Ikilo cya Poivro kiri kugura 2000 Frw mu masoko y’i Kigali

    Ibirayi biri mu biribwa bitazamuriwe ibiciro. Ibyiza ni 600 Frw

    Imboga n’imbuto na zo ziba zaguzwe ku bwinshi nubwo zidapfa kwigonderwa na buri wese. Nk’ikilo cya karoti kiri kugura 1500 Frw

    Imbuto na zo iyo ugeze mu Isoko rya Kimironko uzihasanga ku bwinshi

    Ikilo cy’inyama z’imvange kiri kugura 5500 Frw zivuye ku 4800 Frw mu minsi isanzwe

    ‘Tray’ imwe y’amagi 30 iri kugura 4500 Frw

    Ikilo cy'inyama z'iroti ni 7000 Frw zivuye ku 6000 Frw zaguraga mu minsi isanzwe

    Ikilo cy’inyama z’inkoko ni 4000 Frw

    Mu masoko y’i Kigali isombe iri kugurwa kurusha akaboga. Ikilo cyageze kuri 1000 Frw

    Mbere ya Noheli mu Isoko rya Kimironko ntabwo ubwitabire bwari bwinshi nk’ibisanzwe

    Ikilo cy’ibitunguru cyagumye kuri 600 Frw

    Ikilo cy’inyama z’amafi kiri kugura 6500 Frw

    Uwashakaga inkoko nzima na we yayibonaga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abaguzi-ntibakanzwe-n-ibiciro-bimwe-byazamutse-dutemberane-mu-masoko-y-i-kigali

  • Makanyaga, Aba-Dj 5 na Goulam wo mu Bufaransa… – #rwanda #RwOT

    Ni ibitaramo bitegurwa n'abantu ku giti cyabo, sosiyete zinyuranye zitegura ibitaramo, kompanyi zihuza imbaraga na za Hoteli n'abandi, hagamijwe gufasha Abanyarwanda gususuruka muri ibi ibihe by'Iminsi Mikuru isoza umwaka. 

    1.Makanyaga Abdul agiye kongera kunezeza imitima y'abakunzi be

    Nanone dore umwaka urashize, n'undi uratashye! Makanyaga Abdul w'imyaka 77 y'amavuko, wamamaye mu bihe bitandukanye binyuze mu ndirimbo nyinshi, yagaragaje ko tariki 31 Ukuboza 2024 azataramira abakunzi be muri Bugesera, abafasha kwambukiranya umwaka. 

    Atangaje iki gitaramo mu gihe amaze iminsi muri Kenya ahakorera ibitatamo; Ndetse agaragaza ko azatamira i Nyamata binyuze mu gitaramo yise 'Dutarame Bonane Night.'

    Makanyaga Abdul azafatanya n’itsinda rimaze igihe kinini rimucurangira ryitwa 'Inkumburwa Band' ndetse n’umusore ukiri muto umase iminsi ari kwigarurira abakunzi b’ibirori dore ko abasusurutsa mu kuvanganga imiziki yitwa DJ Khadabla.

    Uyu muririmbyi utanga ibyishimo ku bisekuru byombi yavuze ko yiteguye gutanga ibyishimo yisunze indirimbo zinyuranye. Ati 'Tuzatarama agati gaturike mu ndirimbo mwakunze muri benshi.'

    Uyu muhanzi yamamaye mu ndirimbo nyinshi zirimo 'Hashize iminsi, 'urukundo n’indwara y’umutima', 'Mporeza umutima', 'Suzana' n'izindi.

    2.Art-Stars Band iherutse kwegukana irushanwa rya 'Band' igiye kwigaragaza 

    Itsinda ry'abaririmbyi n'abacuranzi rya 'Art-Stars Band' rigiye gutaramira abakunzi baryo ku nshuro ya mbere, binyuze mu gitaramo cyiswe '24 Wyne Down' bazahuriramo n'aba Djs bakomeye mu Mujyi wa Kigali. 

    Ni igitaramo kizabera kuri Kigali Serena Hotel mu ijoro ryo ku wa 31 Ukuboza 2024, aho abazakitabira bazakurikirana imbona nkubone ibirori byo guturitsa ibishashi.

    Kizacurangamo aba Dj bakomeye barimo nka Dj Pyfo, Dj Joe The Drumer, Dj Higa na Dj Rusam, Dj Khizzbeatz. Kwinjira ni amafaranga ibihumbi 20 Frw, amafaranga ibihumbi 30 Frw kuri 'Couple.

    Art-Stars Band igiye gucuranga muri iri rushanwa, iherutse guhembwa Miliyoni 15 Frw, nyuma y'uko ihize izindi 'Band' bageranye mu cyiciro cya nyuma.

    3.Umufaransa Goulam agiye gutaramira i Kigali

    Ni ubwa mbere uyu musore wamamaye mu ndirimbo zinyuranye zo mu rurimi rw'Igifaransa agiye gutaramira i Kigali. Byagaragajwe ko mu ijoro rya tariki 31 Ukuboza 2024, azaba ari gutaramira muri Kigali, mu gitaramo kizambukiranya umwanka.

    Mu mashusho yashyize hanze kuri konti ye ya Instagram, uyu musore yagaragaje ko azatamira i Kigali, avuye mu iserukiramuco rizabera muri Comores.

    Mu 2023 yegukaye igihembo cy'umuhanzi mwiza ukorera umuziki mu babarizwa mu gicer cy'inyanja yo mu Burundi, ndetse yanabaye umuhanzi mwiza wo mu birwa bya Comores.

    Uyu muhanzi yatangiye gushyira ibihangano bye kuri shene ya Youtube, kuva ku wa 1 Ugushyingo 2008, aho bimaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 217.

    Aherutse gushyira ku isoko indirimbo zirimo nka ‘My Woman’ yabanjirijwe n’izirimo ‘Wassi Wassi’, ‘Doremi’, ‘Faut Pas douter’, ‘Ta Main’ n’izindi zinyuranye.

    Makanyaga Abdul uri mu bahanzi bazataramira abantu be mu kwambuka uyu mwaka, yavukiye muri Komini ya Ngoma ahahoze ari muri Perefegitura ya Butare ubu ni mu Karere ka Huye.

    Ku myaka itatu (1950) yajyanye n'ababyeyi be i Muyinga mu Burundi bajyanywe n'Ababiligi se wa Makanyaga yakoreraga mu by'amashanyarazi ariko nyuma baje kugaruka mu Rwanda baturutse i Bujumbura.

    Yatangiye umwuga wo gucuranga no kuririmba ahagana mu 1967, aririmba muri Orchestres zitandukanye zo mu Rwanda zirimo Abamararungu, Inkumburwa, Les Copins n'izindi.

    Nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994, Makanyaga yifatanyije n'abandi bagenzi be bacurangaga muri Orchestres zitandukanye zari zitakiriho bashyiraho Itsinda ryitwa Irangira.

    Usibye kuba umuhanzi n'umucuranzi, Makanyaga ni n'umwe mu bakinnyi ba mbere b'ikipe y'umupira w'amaguru ya Kiyovu Sports usibye ko atatinzemo kubera imvune. 

    Mu myaka Irenga 50 amaze mu mwuga, Makanyaga arakihagazeho haba ku ijwi n'ubuhanga mu gukirigita gitari.  

    Itsinda Art-Stars Band riherutse kwegukana irushanwa ryo kubyina ritegerejwe mu bitaramo bizahereza umwaka 

    Umuririmbyi Goulam wo mu Bufaransa agiye gutaramira i Kigali ku nshuro ye ya mbere 

    Makanyanga Abdoul utanga ibyishimo ku bisekuru byombi ategerejwe mu Karere ka Bugesera 


    Imyaka irenze 50 Makanyaga ari mu muziki, ndetse yabereye benshi ikitegererezo bitewe n’ibikorwa bye 


    Insengero nyinshi zikora ibitaramo bisoza umwaka bikaninjiza abakristo mu mwaka mushya. Mu ijoro ryo Ku wa 31 Ukuboza 2024, Abakristu bo muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries bazambukiranya umwaka hamwe na Apotre Mignonne Kabera. 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘TA MAIN’ YA GOULAM UTEGEREJWE I KIGALI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150022/makanyaga-aba-dj-5-na-goulam-wo-mu-bufaransa-bazafasha-abanyarwanda-kwambukiranya-umwaka-150022.html