Blog

  • Abarimu bashyiriweho inguzanyo z'ubuhinzi n'ubucuruzi – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe mu Nteko Rusange yahuje abanyamuryango, yabaye kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024.

    Umwalimu Sacco yatangarije abanyamuryango bayo ko yatangije ubwoko bw'inguzanyo bubiri mu rwego rwo kubafasha kwiteza imbere no kurushaho kugira ubuzima bwiza.

    Umuyobozi Mukuru w'Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, yagaragaje ko izo nguzanyo zatekerejwe nyuma y'uko hari abarimu bagaragaje ko bazikenera bakazibura, bikaba byatuma bajya mu zindi banki.

    Yavuze ko inguzanyo irebana n'ubuhinzi n'ubworozi yiswe Sarura Mwalimu mu gihe irebana n'ubucuruzi buciriritse yitwa Aguka Mwalimu.

    Uwambaje yashimangiye ko inguzanyo ya Sarura Mwalimu nubwo irebana n'ubuhinzi n'ubworozi, izafasha abarimu kwiteza imbere kandi ko bitazabangamira umwuga wabo w'uburezi.

    Ati 'Bizafasha cyane abarimu bakorera mu bice bikunze gukorerwamo ubuhinzi n'ubworozi kandi bitabangamiye umwuga wabo w'uburezi ahubwo bizabafasha gutanga umusaruro mwiza kuko burya umurimo unoze utangwa n'umukozi wishimye.'

    Koperative Umwalimu SACCO igaragaza ko kugira ngo umwarimu ahabwe iyo nguzanyo, asabwa kuba amaze nibura amezi atandatu yizigamira kuri konti ye no kuba afiteho 30% by'inguzanyo yifuza.

    Inguzanyo izajya itangwa iri hagati y'ibihumbi 500 Frw na miliyoni 35 Frw azajya yishyurwa bitewe n'umushinga uwasabye inguzanyo agiye gukora ariko ntigomba kurenza imyaka itanu.

    Ni inguzanyo ifite inyungu nto kuko izajya ibarirwa kuri 12%. Ikindi ni uko ubwizigame bwa 30% usaba inguzanyo aba yaratanze bwungukirwa 3.5% buri mwaka ndetse ashobora no kwifashishwa nk'ingwate ku zindi nguzanyo.

    Ku bijyanye n'inguzanyo ya Aguka Mwarimu ishingiye ku bucuruzi buciriritse, Uwambaje yavuze ko abarimu bazayihabwa izabafasha mu gutangira ibikorwa by'ubucuruzi biciriritse aho bakorera cyangwa batuye.

    Ati 'Izafasha abarimu bashaka gushinga no gutangiza ubucuruzi buciriritse buzakorwa mu bice batuyemo cyangwa bakoreramo mu rwego rwo gufatanya n'abandi mu kuzamura aho batuye, nk'uko biri mu ntego z'Umwalimu SACCO ariko cyane cyane mu kuzamura imibereho yabo ndetse no kwiteza imbere.'

    Kuri iyo nguzanyo nayo, umwarimu azajya ayihabwa ari uko abanje kwizigamira nibura 30% by'amafaranga ashaka, kwishyura bitarenze imyaka itanu kandi akazishyura ku nyungu ya 14%.

    Inguzanyo ya make ni ibihumbi 500 FRw kugeza kuri miliyoni 10 Frw mu gihe bwa bwizigame bwa 30% buzajya bwungukirwa 3.5% buri mwaka.

    Umwalimu Sacco kandi yatangije uburyo bw'ikoranabuhanga buzajya bwifashishwa n'abarimu mu gusaba inguzanyo batavuye aho bari mu rwego rwo kwirinda gusiragira bajya kwaka inguzanyo ku mashami yayo nk'uko byari bisanzwe.

    Ubuyobozi bw'Umwalimu SACCO bwijeje abanyamuryango gukomeza guha agaciro ibitekerezo byabo kandi ko buzaharanira gukomeza gufatanya gushaka ibisubizo birambye.

    Bwashimiye Guverinoma y'u Rwanda ikomeje gushyigikira no guteza imbere Umwalimu Sacco no guharanira ko umwarimu agira ubuzima bwiza.

    Umwarimu wo mu Karere ka Nyagatare, wigisha amateka mu Ishuri ryisumbuye rya E.S Rukomo SO.P.E.M, Ntegekurora Leonidas yavuze ko kera yatinyaga gukorana n'ibigo by'imari ariko nyuma aza gutinyuka.

    Yemeje ko yaje kwegera umwalimu SACCO ahabwa inguzanyo ya miliyoni 2 Frw atangira umushinga w'ubuhinzi bw'ibigori, nyuma akomereza ku bworozi bw'inkoko n'ingurube.

    Kuri ubu Ntegekurora ni umwe mu bacururiza mu Mujyi wa Nyagatare kandi akomeje gukora umwuga we wo kwigisha amateka kandi akawunoza.

    Umuyobozi Mukuru w'Umwalimu SACCO, Laurence Uwambaje, yagaragaje ko ubwo buryo buzafasha abarimu kuzamura urwego rw’imibereho myiza y’abarimu

    Umukozi wa Koperative Umwalimu SACCO asabonura ubwoko bushya bw’inguzanyo

    Abarimu bashyiriweho ubwoko bw’inguzanyo buzafasha abashaka gukora ishoramari mu buhinzi cyangwa ubucuruzi buciriritse

    Abarimu basabwe gutinyuka gukorana n’Umwalimu SACCO

    Abarimu basobanurirwa ubwoko bushya bw’inguzanyo bwatangijwe

    Amafoto: Habyarimana Raoul


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abarimu-bashyiriweho-inguzanyo-z-ubuhinzi-n-ubucuruzi

  • Urubyiruko rwitabiriye ibirori bya SKOL Maltona's Sober Night bitarimo inzoga – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyatewe inkunga na Skol Maltona, ikinyobwa kidasembuye 100% cya SKOL Brewery Ltd, aho cyitabiriwe n'urubyiruko rwinshi. Cyaranzwe n'imyidagaduro irimo ibitaramo, imikino nk'iy'amakarita, n'indi itandukanye nka mini golf.

    Umuyobozi ushinzwe gutegura ibikorwa muri SKOL Brewery Ltd, Ishimwe Romeo Jean De Dieu, yavuze ko Sober Night ari igitekerezo cyiza kigaragaza ko kwishima bidasaba kunywa inzoga ndetse kigashyigikira gahunda ya Leta ya Tunyweless.

    Yagize ati 'Maltona ni ikinyobwa kidasembuye 100%, gitanga ubundi buryo ku bantu bakiri bato bashaka kunywa ikintu gishya kitari ibindi binyobwa nka fanta kandi kidasembuye.'

    Umuyobozi Mukuru wa muri Peace and Love Proclaimers (PLP) ari nayo yateguye iki gikorwa, Mupenzi Nuru Israel, yavuze ko iki gikorwa ari ingirakamaro cyane ku rubyiruko.

    Ati 'Turagira ngo dukosore imyumvire iri mu rubyiruko y'uko utakwishima utanyweye inzoga ahubwo tubakangurire ko kwidagadura bitagombera kunywa inzoga gusa ahubwo ko bishoboka ko byabaho utanyweye izo nzoga.'

    Yasabye urubyiruko gutekereza ku buzima bwabo mbere yo kunywa inzoga cyangwa gukoresha ibindi biyobyabwenge, cyane ko byangiza ubuzima mu buryo butandukanye.

    Yasoje ashimira Skol Maltona ku nkunga yateye iki igikorwa, asaba urubyiruko kurushaho gukoresha ibinyobwa bya SKOL Brewery Ltd bidasembuye.

    Umuyobozi Mukuru wungurije muri Peace and Love Proclaimers (PLP) ari nayo yateguye iki gikorwa, Parfine Mizero, yavuze ko kuri iyi nshuro ya kabiri ya Sober Night yitabiriwe n'abantu benshi kurusha ubwo yabaga ku nshuro ya mbere. Yongeyeho ko intego y'ibirori ari uguhindura imyumvire ya bamwe mu rubyiruko, bakeka ko kwidagadura bijyana no kunywa inzoga.

    Yagize Ati 'Turashaka kwerekana ko kunywa inzoga cyangwa ibiyobyabwenge atari byo bituma abantu bagira ibihe byiza. Sober Night ntibuza abantu kwishima.'

    Urubyiruko rwagize umwanya wo kwishimisha muri rusange

    Umuyobozi Mukuru wungurije muri Peace and Love Proclaimers (PLP) ari nayo yateguye iki gikorwa, Parfine Mizero, yavuze ko kuri iki gikorwa cyizigisha urubyiruko kwirinda gukoresha ibiyobyabwenge

    Urubyiruko rwabashije kwishima mu birori bya Sober Night

    Urubyiruko rwagize umwanya wo kwishimisha ariko rudakoresheje ibisindisha

    SKOL Maltona niyo yateye inkunga iki gikorwa

    Urubyiruko rwagaragaje impano rufite zirimo nko gushushanya

    Byari ibyishimo ku bitabiriye ibirori bya Sober Night


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urubyiruko-rwitabiriye-ibirori-bya-skol-maltona-s-sober-night-bitarimo-inzoga

  • Marcus Rashford yatandukanye n'umukunzi we Grace Rosa Jackson #rwanda #RwOT

    Marcus Rashford, umukinnyi w'ikipe ya Manchester United, amaze gutandukana n'umukunzi we Grace Rosa Jackson, wabaye umukinnyi muri gahunda ya 'Love Island' muri uyu mwaka.

    Grace yateye intambwe yo gutandukana n'umukunzi we kubera ko yumvaga Rashford atita ku mubano wabo, kandi nta hazaza babonaga hamwe.

    Nyuma yo gutandukana, Grace yakuyeho gukurikira Rashford kuri Instagram.

    Yifuza kwitabira gahunda ya 'Love Island All Stars' mu mwaka utaha kugira ngo akomeze umwuga we wo kumurika imideli no kubona amasezerano mashya.

    Ibi bibaye nyuma y'uko Rashford atandukanye n'umukunzi we w'igihe kirekire, Lucia Loi, umwaka ushize.

    Mu gihe ibi bibazo by'umubano bikomeje, Rashford ntiyabashije kwitabira imikino itatu ya Manchester United,
    harimo umukino wa nyuma wabaye ku itariki ya 12 Ukuboza 2024, aho ikipe ye yatsinzwe 3-0 na Bournemouth.

    Ibi bibazo by'umubano bishobora kugira ingaruka ku mikinire ya Rashford, ariko ntibikiri mu buryo bwemewe.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/marcus-rashford-yatandukanye-numukunzi-we-grace-rosa-jackson/

  • Polisi yu Rwanda yasabye urubyiruko kwirinda… – #rwanda #RwOT

    Ni ubutumwa bw’umwihariko Polisi y'u Rwanda yasabye urubyiruko cyane cyane urugiye mu biruhuko by'iminsi mikuru n'abandi bireba, kwirinda ibikorwa birushora mu myitwarire idahwitse irugiraho ingaruka zirwangiriza ubuzima.

    Muri ubu butumwa Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface abinyujije ku rubuga rwa X, yasabye urubyiruko kwitwararika ku bikorwa birutesha agaciro muri iyi minsi mikuru birimo kwiyandarika, ubusinzi, gukora ibirori byo mu ngo bizwi nka ‘house parties,’ n’ibindi.

    Ati: “Bana rubyiruko muje mu biruko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde 'house parties' zibashora mu businzi n'ibindi bikorwa bibatesha agaciro birimo kwiyandirika, ubusinzi, kurwana, ndetse no kuba byabaviramo kubura ubuzima cyangwa mugakomereka.”

    Yabibukije ko iki ari igihe cyo kwicara bagasubiza amaso inyuma bakareba ibyo bagezeho mu masomo yabo, ariko banatekereza ku byo bagomba kugeraho mu masomo azakurikira iminsi mikuru.

    ACP Rutikanga yakomeje abwira ababyeyi ati: 'Ni byiza ko mumenya aho abana banyu bari n'ibyo barimo mu rwego rwo gufatanya gucunga umutekano w'abana bacu cyane cyane ko ari bo Rwanda rw'ejo.”

    Yakomeje yibutsa abacuruza inzoga ko zitagenewe abana, ariko kandi ko n'abakuru batangiye gusinda batagomba gukomeza kuzibaha.

    Ati: “Ariko n’umuntu mukuru wanyweye ibisindisha muzibuke ko iyo yamaze gusinda ntabwo mwemerewe kongera kumuha ibindi binyobwa bikomeza kumuzahaza asinda kurushaho.”

    Abacuruza inzoga kandi bibukijwe ko ibikorwa byabo bitagomba gusakuriza abahaturiye, ‘mushyireho utugabanya amajwi, cyangwa mucurange imiziki mu kigero.’

    ACP Rutikanga yasabye abantu banywa inzoga mu rwego rwo kwishima kuzinywa mu rugero, kudatwara imodoka banyoye ibisindisha ndetse anabifuriza Noheli Nziza n'Umwaka Mushya muhire.

    Yagize ati: “Mu izina rya Polisi y’u Rwanda no mu izina ryanjye bwite, ndifuriza Abanyarwanda, abasura u Rwanda n’Abaturarwanda iminsi mikuru myiza, Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025.”


    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda yagaragaje ibyo urubyiruko n’Abanyarwanda muri rusange bakwiriye kwirinda muri iyi minsi mikuru isoza umwaka 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149986/polisi-yu-rwanda-yasabye-urubyiruko-kwirinda-ubusinzi-no-kwiyandarika-muri-iyi-minsi-mikur-149986.html

  • Bruce Melodie, Bwiza na Bull Dogg mu bahize a… – #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru tariki 22 Ukuboza 2024, hatanzwe ibihembo bya Isango na Muzika Awards [IMA 2024] mu birori byabereye mu Mujyi wa Kigali muri Kigali Convention Centre [KCC]. Ibi bihembo bitanzwe ku nshuro ya gatanu, bikaba bihabwa abahanzi n’abanyamuziki baba baritwaye neza mu mwaka mu rwego rwo gushima akazi gakomeye baba barakoze.

    IMA Awards 2024 yatewe inkunga n’ibigo binyuranye birimo Uruganda rwa SKOL rumaze kuba ubukombe mu kwenga ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye. Ibi bihembo byatanzwe mu birori by’agatangaza byaryohejwe cyane n’imyambarire y’abahanzi n’ababiyoboye barimo Tessy wa Isango Star wagaragaye mu ikanzu ndende y’umweru igaragaza ikimero.

    Mu byamamare byitabiriye ibi birori bikomeye mu muziki nyarwanda harimo Anita Pendo ukorera Kiss Fm, Niyonshuti Yannick uzwi nka Killaman, Benimana Ramadhan uzwi nka Bamenya, Umutoniwase Nadine ukina muri filime Umturanyi, Bull Dogg, Riderman, Alex Muyoboke, Ruti Joel, Might Popo, Kevin Kade, Jado Castar;

    Claude Kabengera wakoze ku Isango Star, Mike Karangwa nawe wakoze ku Isango Star, David Bayingana, umukinnyi wa filime Mugisha Emmanuel uzwi nka Clapton Kibonge, umukinnyi wa filime Nsabimana Eric uzwi nka Dogiteri Nsabii, Umuvugizi w’umujyi wa Kigali, Emma Claudine, Israel Mbonyi, Riderman n’abandi bahanzi bahawe ibihembo.

    Ibihembo byamukuru muri IMA Awards biba ari bibiri ari byo umuhanzi w’umwaka ndetse n’umuhanzikazi w’umwaka. Muri IMA 2024, Itahiwacu Bruce wamamaye mu muziki nka Bruce Melodie yatwaye igihembo cy’umuhanzi w’umwaka (Best Male Artist) naho Bwiza Emerance uzwi nka Bwiza ahabwa igikombe cy’umuhanzikazi w’umwaka (Best Female Artist).

    Bruce Melodie yatwaye iki gihembo ahigitse The Ben, Bull Dogg na Chriss Eazy bahataniraga iki gihembo. Ni mu gihe Bwiza yagitwaye ahigitse Alyn Sano, Ariel Wayz na France Mpundu. Bwiza atwaye iki gihembo yikurikiranya kuko no mu 2023 yari yabaye umuhanzikazi w’umwaka, icyo gihe Israel Mbonyi akaba ari we wabaye umuhanzi w’umwaka.

    Mu cyiciro cy’umuhanzi mushya w’umwaka muri IMA 2024 (Best New Artist), umuraperi Zeo Trap niwe wegukanye igikombe ahigitse Q.D, Chiboo na Kenny Edwin. Iki gihembo cyari gisanganywe Yago Pondat wacyegukanye mu mwaka wa 2023.

    Umuhanzi mwiza mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana (Best Gospel Artist) yabayeIsrael Mbonyi umaze kuzuza BK Area inshuro ebyiri yikurikanya, akaba yari ahatanye naChryso Ndasingwa wakoze amateka muri uyu mwaka akuzuza BK Arena mu gitaramo cye cya mbere, Vestine & Dorcus na Ben & Chance.

    Muri IMA 2024, Igihembo cya Album y’umwaka (Best Album) cyegukanywe na Album “Icyumba cy’Amategeko” ya Riderman na Bull Dogg, ikaba yari ihatanye na “Full Moon” ya Bushali, “Ganza” y’umuraperi Kivumbi, “Live and die” y’umuraperi Papa Cyangwe.

    Indirimbo “Jugumila” ya Dj Phil Peter Ft Chris Eazy & Kevin Kade yegukanye igihembo cy’indirimbo y’umwaka (Best Song of the year). Yacyegukabye ihigitse “Wait” ya Kivumbi, “Molomita” ya Gad ft Nel Ngabo & Keny Sol, “Sikosa” ya Kevin Kade ft The Ben & Element, ndetse na “Ahazaza” ya Bwiza.

    Igihembo cy’Indirimbo yahuriwemo n’abahanzi barenze umwe (Best Collaboration) cyegukanywe na “Jugumila” Dj Phil Peter Ft Chris Eazy & Kevin Kade, ikaba yahigitse “Molomita” ya Gad ft Nel Ngabo & Keny Sol. “Sikosa” ya Kevin Kade ft The Ben & Element, ndetse na “Puta” ya Bull Dogg.

    Umuraperi w’umwaka yabaye Bull Dogg, akaba yari ahatanye na Riderman, Bushali na Zeo Trap. Umuproducer mwiza w’indirimbo z’amajwi yabaye Element, akaba yahigitse Prince Kiiz, Muriroo na Loader. Ni mu gihe umuproducer mwiza w’indirimbo z’amashusho (Best Video Director) yabayeFayzo, ahigitse Gad, Sammy Switch na Isimbi Nailla.

    Mu cyiciro cy’Umuhanzi/Itsinda bakora muzika mu njyana Gakondo (Best Culture Act),Ruti Joel yegukanye igikombe, agitwara abo yari ahatanye nabo ari bo Cyusa Ibrahim, Inyamibwa na Impakanizi. Muri IMA 2023, Itorero Inyamibwa ni bo begukanye iki gihembo.

    SKOL yashimiwe cyane ku bw’inkunga yayo muri ibi bihembo dore ko yari umuterankunga w’imena muri ibi bihembo bya Isango na Muzika Awards 2024. Umunyamakuru Kavukire Alex wa Isango Star uri mu itsinda ryateguye ibi bihembo yavuze ko bashimira cyane SKOL yabanye nabo muri uru rugendo rwageze mu Turere dutandukanye tw’igihugu. 

    Yagize ati: 'Twashimiye cyane uruhare SKOL yagize mu guha umunezero Abanyarwanda bakurikira Isango na Muzika Awards, twagendanye mu bice bitandukanye kuko badufashije mu bitaramo bitandatu twakoze.'

    Menya uko ibihembo bya IMA Awards 2024 byatanzwe ku bahanzi n’abanyamuziki bitwaye neza mu 2024:

    Best Male Artist of the Year — Bruce Melodie

    Best Female Artist of the Year — Bwiza Yatsinze

    Best New Artist of the Year— Zeo Trap

    Best Gospel Artist of the Year— Israel Mbonyi

    Best Album of the Yeear — Icyumba cy'Amategeko

    Song of the Year — Jugumila — Dj Phil Peter ft Chris Eazy & Kevin Kade

    Best Collaboration of the Year — Jugumila — Dj Phil Peter ft Chris Eazy & Kevin Kade

    Best Hip Hop Artist of the Year— Bull Dogg

    Best Music Producer of the Year— Element

    Best Video Director of the Year — Fayzo

    Best Culture Act of the Year— Ruti Joel

    Abanyamakuru ba Isango Star Shimwayezu Cedric na Amanda Bahenda nibo bayoboye gahunda yo guca kuri Red Carpet

    Album “Icyumba cy’Amategeko” ya Rideman na Bull Dogg yaciye impaka yegukana igikombe cya Album y’umwaka

    Ruti Joel ubwo yashyikirizwaga igikombe cy’umuhanzi mwiza mu njyana Gakondo

    “Jugumira” yegukanye ibihembo bibiri muri IMA 2024

    Munyanshoza Dieudonne yahawe igihembo cyihariye cy’umuhanzi w’ibihe byose

    Musengamana Beatha waririmbye “Azabatsinda Kagame” yahawe ishimwe

    Abaraperi baciye impaka; Bull Dogg yabaye umuraperi w’umwaka, naho Zeo Trap aba umuhanzi mushya w’umwaka

    Zeo Trap yahize abahanzi bose bashya mu bihembo bya IMA 2024

    Zeo Trap yikomanze mu gatuza nyuma yo kwegukana igihembo cy’umuhanzi mushya

    Umukozi w’Imana Israel Mbonyi uvoma inganzo muri Bibiliya yegukanye igihembo cy’umuhanzi mwiza wa Gospel

    Nta cyaka ku bitabiriye ibi birori kuko bateguriwe ibinyobwa bisembuye n’ibidasembuye bya SKOL

    Igihembo cy’umuntu wari wambaye neza muri IMA 2024 iyo gitangwa gishobora kuba cyari kwegukanwa n’umunyamakuru Tessy

    Umuyobozi wa Isango Star itanga ibihembo bya IMA ni umwe mu bitabiriye ibi birori

    Umunyamakuru Tessy wa Isango Star yaserutse mu mwambaro udasanzwe

    Indirimbo “Jugumila” ya Phil Peter, Chris Eazy na Kavin Kade yabaye indirimbo y’umwaka

    Riderman na Bull Dogg ni bamwe mu bitabiriye IMA ndetse batahana n’igikombe

    Ni ku nshuro ya gatanu hatanzwe ibihembo bya Isango na Muzika Awards bitegurwa na Isango Star

    AMAFOTO: ISANGO STAR & IGIHE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149982/bruce-melodie-bwiza-na-dj-phil-peter-mu-bahize-abandi-mu-bihembo-bya-ima-2024-byatewe-inku-149982.html

  • Umunya-Afurika y'Epfo Siphiwe Masete yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali – #rwanda #RwOT

    Biteganyijwe ko Siphiwe Masete wavukiye mu gace ka Phalaborwa mu Ntara ya Limpopo azatangira inshingano nshya ku wa 01 Mutarama 2025.

    Masete wahawe inshingano zo kuyobora iyi hoteli iri mu zikomeye mu Rwanda, si mushya mu bijyanye n'amahoteli, kuko abimazemo imyaka irenga 20, bikitegwa ko ubwo bunararibonye azabwifashisha mu gukomeza guteza imbere Park Inn by Radisson Kigali.

    Inkuru ya Siphiwe Masete ijyanye n'uko yinjiye muri iyi mirimo, ikora ku mitima ya benshi, ibinagaragaza ko ari umugabo wiyemeje guteza imbere uru rwego aho yakorera hose, bijyanye n'aho yavuye.

    Biragoye kumvisha umuntu ko uwahoze akora mu kabare aha abakiliya inzoga ubu ari we ugiye kuyobora imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda no mu Karere.

    Siphiwe Masete, yatangiye uyu mwuga ari 'barman' umwe uha abakiliya inzoga muri Protea Hotel Impala Inn muri Afurika y'Epfo, ariko ku bw'umuhate n'ubuhanga yagaragaje, yazamuwe mu ntera uko iminsi yasimburanye muri hoteli za Protea Hotels by Marriott.

    Yayoboye muri Protea Hotel Kruger Gate cyangwa Tambo Airport Transit Hotel, ayobora muri Protea Hotel Roodepoort no muri Protea Hotel Hatfield, hoteli zikomeye muri Afurika.

    Umwanya w'umuyobozi mukuru wa hoteli runaka wa mbere yawubonye mu 2011. Mu 2022 Masete yayoboye Hazyview Cabanas Resort and Spa. Nyuma y'aho abona umwanya ukomeye muri Tripod Hotel Owerri yo muri Nigeria.

    Mbere yo guhabwa imirimo muri Park Inn by Radisson Kigali, Masete yari Umuyobozi Mukuru wa ANEW Hotels y'i Johannesburg muri Afurika y'Epfo.

    Masete kandi yaranaminuje kuko afite impamyabumenyi mu bijyanye n'inozabubanyi yakuye muri Kaminuza ya Afurika y'Epfo n'indi y'ijyanye n'amahoteli no kwakira abantu yakuye muri Wits Technikon, kimwe mu bigo bya University of Johannesburg.

    Ubwo bunararibonye n'ubumenyi yakuye mu ishuri ni byo bimugira umuntu w'inzobere mu buyobozi no guteza imbere imishinga igamije gutanga serivisi zinoze, ari na byo yitezweho muri Park Inn by Radisson Kigali.

    Ubwo yavugaga ku mwanya yahawe yagize ati 'Umwanya nahawe muri Park Inn by Radisson Kigali ni amahirwe akomeye mu buzima bwanjye. Niteguye gukorana n'abakozi b'iyi hoteli dukorera hamwe kugira ngo dukomeze gutanga serivisi nziza ku batugana no gufatanya mu gukomeza kugira Kigali umujyi w'ubukerarugendo.'

    Park Inn by Radisson Kigali itanga serivisi zitandukanye, iz'amafunguro, ibyumba by'inama n'ibindi bitandukanye bifasha uyiganye kugenda anyuzwe.

    Iyi hoteli irebererwa na Radisson Hotel Group, ifite ibyumba 161 bigezweho birimo internet n'ibindi bitandukanye umukiliya akenera, Live Inn Room Restaurant yayo igakundirwa amafunguro atandukanye agezweho itanga.

    Umunya-Afurika y'Epfo Siphiwe Masete yagizwe Umuyobozi Mukuru wa Park Inn by Radisson Kigali

    Park Inn by Radisson Kigali ni imwe muri hoteli zikomeye mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunya-afurika-y-epfo-siphiwe-masete-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-park-inn-by

  • Polisi yasabye urubyiruko kwirinda 'house parties' mu minsi mikuru isoza umwaka – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi, ACP Rutikanga Boniface abinyuijije ku rubuga rwa X, yasabye urubyiruko kwitwararika ku bikorwa birutesha agaciro muri iyi minsi mikuru.

    Yagize ati “Bana rubyiruko muje mu biruko mwirinde gukoresha ibiyobyabwenge, mwirinde 'house parties' zibashora mu businzi n'ibindi bikorwa bibatesha agaciro birimo kwiyandirika, ubusinzi, kurwana, ndetse no kuba byabaviramo kubura ubuzima cyangwa mugakomereka. Ni igihe cyo kwicara mukareba ibyo mwagezeho mu masomo yanyu ariko mugatekereza n'ibyo mugomba kugeraho mu masomo akurikiye.”

    Yakomeje abwira ababyeyi ati 'Ni byiza ko mumenya aho abana banyu bari n'ibyo barimo mu rwego rwo gufatanya gucunga umutekano w'abana bacu cyane cyane ko ari bo Rwanda rw'ejo.”

    ACP Rutikanga yibukije abacuruza inzoga ko zitagenewe abana, ariko kandi ko n'abakuru batangiye gusinda batagomba gukomeza kuzibaha.

    Abacuruza inzoga kandi bibukijwe ko bagomba kwifashisha ibikumira ko urusaku rusoka hanze cyangwa se bagacuranga mu rugero mu rwego rwo kutabangamira abaturiye aho bakorera.

    ACP Rutikanga yasoje asaba abantu kunywa mu rugero, kudatwara imodoka banyoye ibisindisha ndetse anabifuriza Noheli Nziza n'umwaka mushya muhire wa 2025.

    Zirikana ubu butumwa mu gihe twinjira mu minsi mikuru pic.twitter.com/VIN7IKUGEt

    — Rwanda National Police (@Rwandapolice) December 23, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-yasabye-urubyiruko-kwirinda-house-parties-mu-minsi-mikuru-isoza-umwaka

  • Perezida Kagame yakiriye indahiro z'abayobozi baherutse gushyirwa muri Guverinoma – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye ku wa 23 Ukuboza 2024.

    Abarahiye ni Nelly Mukazayire wagizwe Minisitiri wa Siporo, asimbuye Nyirishema Richard wari kuri uwo mwanya kuva muri Kanama 2024.

    Harimo na Rwego Ngarambe wagizwe Umunyamabanga wa Leta muri iyo Minisiteri ya Siporo umwanya ushyizweho bwa mbere kuva iyo minisiteri yashingwa.

    Mu bo Perezida Kagame yakiriye indahiro zabo kandi harimo Godfrey Kabera yagizwe Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta asimbuye Richard Tusabe.

    Ubwo yakiraga indahiro z'aba bayobozi, Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya, ko kurahira kwabo bitaba mu mvugo gusa.

    Ati 'Nkunze kubivuga kenshi, indahiro ntabwo ari umugenzo gusa, ifite uburemere bwayo kandi bijyana n'imirimo igiye gukorwa. Ubwo rero iteka iyo muri kuri iyo mirimo, birumvikana ko ubwo buremere bw'iyo mirimo buba buri mu bwenge bwanyu no mu mitima yanyu mubyumva ko mugomba kubyubahiriza nubwo atari uko bigenda ku bantu bose, barahira ariko ntibakore ibyo barahiriye.'

    Perezida Kagame yavuze ko abahabwa inshingano zo gukorera igihugu, bakwiriye kumva ko atari bo bonyine bakora iyo mirimo, ariko 'kuba ari mwe mutoranyijwe, bikwiriye kongera uburemere bw'izo nshingano'.

    Ati 'Kandi iyo bageze kuri iyo mirimo ntabwo ari ngombwa ko abantu bakwiriye gushakisha impamvu yo kutubahiriza iyo mirimo.'

    Mukazayire warahiriye kuba Minisiriri wa Siporo yari asanzwe ari Umunyamabanga Uhoraho muri iyi minisiteri imirimo yagiyeho avuye mu Rwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB aho yari umuyobozi mukuru wayo.

    Umwanya Mukazayire yarimo kuva muri Nzeri 2024 wahawe Uwayezu François-Régis, yaherukaga gutandukana na Simba SC yari abereye Umuyobozi Mukuru.

    Mukazayire usanzwe ari umuhanga mu by'ubukungu yanayoboye Ikigo gishinzwe kumenyekanisha Ubukerarugendo bushingiye ku Nama (Rwanda Convention Bureau-RCB).

    Yabaye mujyanama mu Biro bya Perezida anakora mu biro bya Minisitiri w'Intebe aho yari ashinzwe iby'ubushakashatsi mu bukungu.

    Rwego Ngarambe warahiriye kuba Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, azobereye mu by'amategeko ya siporo we yari amaze igihe ari Umuyobozi Mukuru ushinzwe Iterambere rya Siporo muri Minisiteri ya Siporo.

    Rwego yanabaye umuyobozi wungirije w'akanama gashinzwe amategeko mu Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball mu Rwanda kuva mu 2023.

    Kabera yari asanzwe ari Umuyobozi w'Ishami Rishinzwe igenamigambi n'ubushakashatsi muri Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yakiriye-indahiro-z-abayobozi-baherutse-gushyirwa-muri

  • Perezida Kagame yahaye umukoro abayobozi bashya muri Minisiteri ya Siporo – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yabigarutseho kuri uyu wa Mbere, tariki ya 23 Ukuboza 2024, ubwo yakiraga indahiro za Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire; Umunyamabanga wa Leta muri iyi Minisiteri, Rwego Ngarambe n'Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Imari ya Leta, Godfrey Kabera.

    Yavuze ko 'Siporo uyu munsi tugerageza gukora, mu byo igeza ku bantu havemo n'amikoro.'

    Perezida Kagame yibukije ko siporo yabaye ubucuruzi bushingiye ku mpano z'abayikora, bashobora kuba Abanyarwanda cyangwa abandi, bityo bikwiye kungukira igihugu n'abo bayirimo.

    Ati 'Ubu siporo ni ubucuruzi bushingiye ku mpano mu Banyarwanda cyangwa mu bandi ahandi. Iyo mpano rero hari uburyo icuruzwa, hari uburyo ivamo amikoro yacu.'

    Yongeyeho ko hari byinshi igihugu gikomeje gukora mu guteza imbere siporo, giharanira ko yatanga umusaruro, ibyo bikaba birimo ishoramari rigaragara ryakozwe mu kubaka ibikorwaremezo.

    Ati 'Ni yo ntego, ni yo mpamvu hari bimwe twashoboye gushyira mu buryo: Kubaka ibikorwaremezo bifasha muri siporo, kugira ngo abantu benshi, Abanyarwanda benshi bagire uwo mwanya. Hari n'ibindi byinshi byagiye byubakwa mu turere n'ahandi bigenda byubakwa. Siporo ifite byinshi igeza ku bantu ariko harimo n'amikoro.'

    Perezida Kagame yavuze ko kugira ngo bahabwe izo nshingano ari ikintu gikomeye, kuko haba hari Abanyarwanda benshi bakora iyo mirimo, yereka abarahiye ko kuba batoranyijwe bagomba kubiha uburemere, ndetse bakirinda gushakisha impamvu.

    Yavuze ko mu nzego zose ziri mu gihugu zose, abazikoramo bose baba badakwiriye gushakisha impamvu z'uko ibintu bitagenze neza n'izo kutubahiriza iyo mirimo.

    Ati 'Hari abakunda kuvuga ngo igihugu cyanshyize mu mirimo ariko nticyampaye ibikoresho bihagije. Iyo mirimo uhawe haba harimo no gushaka ibikoresho cyangwa amikoro, kuko ayo igihugu gifite atarangiza byose. Ntabwo bishoboka, kuko si urwego rumwe ruriho ngo ayo mikoro yose abe ari ho ajya.'

    Yavuze ko amikoro adahagije igihugu gifite agabanywa inzego zose, bivuze ko buri rwego rubona ibidahagije, bityo abantu bahabwa imirimo baba basabwa ko mu mikorere yabo buzuza inshingano bahawe zirimo n'izo kongera ayo mikoro adahagije.

    Ati 'Mwe mugiye gukorera Guverinoma mumenye ko muje mu nshingano mwabwiwe, mwemeye, muzi, ariko muri izo niba batababwiye ko hiyongereyemo gushaka amikoro ntabwo byari byuzuye.'

    Kugira inzu y'imikino y'intoki ya BK Arena byafashije u Rwanda kwakira amarushanwa atandukanye kandi akomeye muri Basketball, Table Tennis, Volleyball na Gymnastique, mu gihe kandi ruheruka kuzuza Stade Amahoro yavuguruwe ikagera ku rwego rwo kwakira abantu ibihumbi 45 bicaye neza.

    Ibi bikorwaremezo byombi biri mu bishimwa na benshi basura u Rwanda ndetse byiyongera ku bindi bitandukanye byakira amarushanwa y'imbere mu gihugu n'andi mpuzamahanga.

    U Rwanda rumaze gutera intambwe igaragara mu kuba igicumbi cya siporo muri Afurika aho uretse kuba ruzakira Shampiyona y'Isi y'Amagare mu 2025, muri uyu mwaka wa 2024 rwabaye igihugu cya mbere cya Afurika cyakiriye Inteko Rusange ya FIA ndetse rukaba ruri mu mushinga wo kugarura Formula One kuri uyu Mugabane.

    Perezida Kagame yasabye abayobozi bashya ba Minisiteri ya Siporo kubyaza umusaruro siporo ikabonekamo amikoro

    Kuri uyu wa 23 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yakiriye indahiro za Rwego Ngarambe (ubanza ibumoso), Nelly Mukazayire (hagati) na Godfrey Kabera (iburyo)

    Abarahiriye kujya mu nshingano nshya baherutse gushyirwamo bafashe ifito y’urwibutso bari kumwe n’abayobozi bakuru b’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yahaye-umukoro-abayobozi-bashya-muri-minisiteri-ya-siporo

  • Binjije Miliyari 730 zAmadolari! Abaherwe 10… – #rwanda #RwOT

    Ni ibikubiye muri Raporo nshya y’Ikinyamakuru cya Forbes gisanzwe gikora intonde z’ibyamamare bihiga abandi mu byiciro bitandukanye, igaragaza ko iri tumbagira ry'ubukungu bw'abaherwe ba mbere bayoboye Isi, ryagizwemo uruhare n'iterambere ry'ubwenge karemano (AI), izamuka ry'ubukungu bwa Amerika ryagizwemo uruhare n'intsinzi ya Donald Trump n'izindi ngingo zifitanye isano n'ikoranabuhanga.

    Ibi byateje imbere cyane kompanyi zikora ibirebana n'ikoranabuhanga z'aba baherwe zirimo Meta, Alphabet, Oracle, Amazon, Nvidia na Dell.

    Uyu munsi rero, twabateguriye urutonde rugaragaza abaherwe 10 binjije ubutunzi bwinshi hashingiwe ku makuru mashya yatangajwe na Forbes:

    1.     Elon Musk


    Umuherwe Elon Musk ufite umutungo ubarirwa muri miliyari 439 z’amadolari, muri uyu mwaka gusa yinjije agera kuri miliyari 188.1$. Aya mateka yo kunguka amafaranga agize hafi icya kabiri cy’umutungo we, ni amateka atarigeze na rimwe agaragazwa mbere na Forbes kuko ntasanzwe.

    Usibye amafaranga yakuye mu rwunguko rw’imbuga nkoranyambaga ze, Musk yigaragaje cyane no muri politiki muri uyu mwaka, aho yatanze miliyoni 200 z’Amadolari mu bikorwa byo kwiyamamaza kwa Donald Trump wongeye gutorerwa kuyobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    2.     Mark Zuckerberg


    Mark Zuckerberg wongereye cyane ubutunzi bwe abikesheje urubuga rwa Facebook, atunze miliyari 214.4 z’Amadolari, akaba yarungutse miliyari 91.8$ mu 2024. Muri uyu mwaka, Zuckerberg yanditse amateka yo kuza ku mwanya wa kane mu bajejetafaranga babashije kurenza miliyari 200 z’Amadolari, abifashishijwemo n’imigabane igera kuri 67% afite muri Meta.

    3.     Larry Ellison


    Umuyobozi wa Oracle, Larry Ellison yabaye umuherwe wa kabiri ku isi muri Nzeri 2024. Kuri ubu, ari mu batunze agatubutse binjije amafaranga menshi muri uyu mwaka, aho yinjije agera kuri miliyari 84.5$, bituma umutungo we ugera kuri miliyari 218.3$.

    4.     Jensen Huang


    Jensen Huang washinze washinze Nvidia, ari mu baherwe binjije agatubutse muri uyu mwaka abikesheje ubwiyongere bw’imigabane afite muri iyi kompanyi ikoresha cyane ubwenge karemano (AI) bugezweho muri iki gihe.

    Umutungo we wiyongereyeho miliyari 74.3$ bituma ugera kuri miliyari 117.2$ muri uyu mwaka.

    5.     Jeff Bezos


    Uyu muherwe washinzwe Amazon icuruza ibintu byose ku ikoranabuhanga, yinjije asaga miliyari 70 z’Amadolari mu 2024, bigeza umutungo we kuri miliyari 241.2 z’Amadolari.

    6.     Michael Dell


    Dell yinjiye mu bantu icumi bakize kurusha abandi muri uku kwezi k’Ukuboza 2024. Afite imigabane igera kuri miliyoni 210 za sosiyete ya Broadcom, ndetse n’indi migabane afite muri Dell Technologies yariyongereye cyane. 

    Uyu munsi, umutungo we ubarirwa muri miliyari 115.3 z’Amadolari, harimo agera kuri miliyari 46.6 $ yinjije muri uyu mwaka.

    7.     Rob Walton


    Umutungo w’umuherwe Rob Walton waratumbagiye cyane muri uyu mwaka ugera kuri miliyari 112.5 $, harimo agera kuri miliyari 46.5 $ yinjije mu 2024 gusa ayakesha Walmart.

    8.     Jim Walton


    Jim Walton na we ukomora ubutunzi kuri Walmart yinjije abarirwa muri miliyari 44.5 $, ibyagejeje umutungo we kuri miliyari 111.3 $ mu 2024. 

    9.     Alice Walton


    Uyu na we, ubutunzi bwe abukomora kuri Walmart. Muri uyu mwaka gusa, Alice yinjije amafaranga agera kuri miliyari 41.7 $, umutungo we ugera kuri miliyari 103.5 $.

    10. Larry Page


    Larry Page wafatanyije na Sergey Brin mu 1998 ubwo bombi bashakaga impamyabumenyi ya Ph.D muri kaminuza ya Stanford, yinjije abarirwa muri miliyari 40.5 $ muri uyu mwaka, bigeza umutungo we kuri miliyari 156.6 $.
       

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/149969/binjije-miliyari-730-zamadolari-abaherwe-10-ku-isi-binjije-agatubutse-mu-2024-149969.html