Blog

  • Dutemberane ku mucanga wa Rubavu, ahari kubera imurikagurisha ryitabiriwe na benshi – #rwanda #RwOT

    Ryahujwe n'Iminsi Mikuru ya Noheli n'Ubunani. Ryatangiye kuva ku wa 18 Ukuboza 2024 rikazasoza ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Ryitabiriwe n'abamurika bagera ku 131 baturuka mu bigo bya Leta, ibyigenga, abikorera ku giti cyabo, uturere n'ibigo by'abanyamahanga 17.

    Hari ku murika ibigo byinshi, nk'iby'amashuri iby'imari, abacuruza ibikoresho bitandukanye, imyambaro, ibikinisho, ibikoresho by'ikoranabuhanga, iby'ubuhinzi n'ubworozi n'abacuruza ibinyobwa n'ibiribwa.

    Visi Perezida wa kabiri w'Urugaga rw'Abikorera mu Ntara y'Uburengerazuba, Uwampayizina M. Grace, yavuze ko ibyo bishimira birimo uburyo abikorera bitabiriye iri murikagurisha ku bwinshi.

    Ikindi ni uko kuba bararihuje n'iminsi mikuru byongereye abitabira, bigafasha abacuruzi gucuruza kubona icyashara no kumenyekanisha ibyabo.

    Ati 'Uko iminsi igenda urabona ko abitabira bari kuba benshi. Abikorera nibumve ko iri murikagurisha ari iryabo baribyaze umusaruro. Abaturage n'abagana Akarere ka Rubavu nibaze dukomeze duhahe, twizihize iminsi mikuru neza.'

    Bamwe mu bitabiriye iri murikagurisha, bagaragaza ko kuri ubu ritangiye gushyuha ndetse n'abaguzi bari kugenda biyongera, bagasaba urugaga ko rwajya rumenyekanisha imurikagurisha cyane.

    Umukozi wa Entrerprise Urwibutso witwa Ngabonziza Theogène, ati 'Dufite icyizere ko rizagenda neza cyane ko ribaye mu mpera z'umwaka ndetse rikabera ahantu heza ku mazi, abantu basohokera n'imiryango yabo.'

    Kwihangana Evariste ukorera Honest Inn Motel, we yagize ati 'Ntabwo abantu bari bitabira ari benshi ariko muri iyi minsi mikuru bari kwiyongera ku buryo hari icyizere.'

    Imurikagurisha ry'Intara y'Uburengerazuba ryiswe Western Province Beach Expo ribaye ku nshuro ya kabiri, rizasoza ku wa 29 Ukuboza 2024.

    Mu masaha ya nimugoroba ni bwo abitabira EXPO iri kubera i Rubavu ubona ko batangira kwiyongera

    Expo iri kubera i Rubavu yabaye amahirwe akomeye ku bashaka gusohokana n’imiryango yabo

    Abakunda umuziki na bo baributswe mu imurikagurisha riri kubera i Rubavu

    Mushikaki ni akatabuze mu imurikagurisha riri kubera i Rubavu

    Mu mabumbezi y’Ikiyaga cya Kivu ni ho hari kubera imurikagurisha rizamara iminsi 11

    Mu masaha ya mu gitondo abitabira imurikagurisha ntabwo baba ari benshi

    Abakunda gutembera mu mazi na bo ntabwo bibagiranye

    Abitabiriye imurikagurisha bidagadurira ku mucanga w’Ikiyaga cya Kivu uko babyifuza

    Akarere ka Rubavu n’abafatanyabikorwa bakora bako bamuritse ibyo bakora

    Muri iri murikagurisha ibikoresho byinshi byo mu nzu bihari ku bwinshi

    Entreprise Urwibutso nayo ntiyatanzwe. Iri kumurika ibicuruzwa by’amoko arenga 20

    Ibigo n’abamurika ku giti cyabo bitabiriye imurikagurisha riri kubera mu Karere ka Rubavu barenga 130

    Amafoto: Niyonzima Moïse


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/dutemberane-ku-mucanga-wa-rubavu-ahari-kubera-imurikagurisha-ryitabiriwe-na

  • Umwalimu yiyahuye kubera gutinda kwishyurwa u… – #rwanda #RwOT

    Umurambo wa nyakwigendera wabonetse umanitse mu giti kiri mu kibuga cya Oxford Secondary School ku wa Kabiri, tariki ya 24 Ukuboza 2024, mu ijoro ribanziriza umunsi mukuru wa Noheli. Hari amakuru avuga ko uyu mwalimu ashobora kuba yiyahuye.

    Amakuru y’ibanze avuga ko urupfu rwa Emmanuel Turyahebwa rushobora kuba rwaratewe no gutinda kwishyurwa umushahara we n'ubuyobozi bw’ishuri, cyane ko yari agitegereje umushahara we mu gihe cy'iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani.

    Umurambo we wahise ujyanwa ku Bitaro bya Ruhoko Health IV kugira ngo hakorwe isuzuma ry'umubiri (postmortem) mu rwego rwo gukomeza iperereza kuri iki kibazo. Polisi ikomeje gukusanya amakuru kugira ngo hamenyekane impamvu ya nyayo zateye iki gikorwa.

    Mwalimu Emmanuel Turyahebwa yasanzwe amanitse mu giti kiri mu kibuga cya Oxford Secondary School, hakaba hakekwa ko yiyahuye kubera gutinda kwishyurwa umushahara

    Umwanditsi: KUBWIMANA Solange

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150062/umwalimu-yiyahuye-kubera-gutinda-kwishyurwa-umushahara-150062.html

  • MTN Rwanda yifurije abakiliya bayo Noheli nzi… – #rwanda #RwOT

    MTN Rwanda, yifurije abakiliya bayo Noheli nziza n'umwaka mushya muhire wa 2025, ibashimira kuba baramaze kuba bamwe mu bagize uyu muryango muri uyu mwaka dusoje.

    Ni ubutumwa banyujije ku rukuta rwabo rwa X, aho bagize bati: “Muri iki gihe cy’iminsi mikuru isoza umwaka, dufashe uyu mwanya kugira ngo dushimire byimazeyo abakiliya bacu n’abafatanyabikorwa, kuba mwaragize 2024 umwaka utazibagirana.”

    Ubutumwa bwakomeje bugira buti: “Mu gihe mwizihizanya Noheli n’abo mukunda, turabifuriza ko ingo zanyu zuzura umunezero, ibitwenge n’imigisha. Mwarakoze kuba bamwe mu bagize umuryango wa MTN.”

    MTN Rwanda yifurije abakiliya bayo Noheli nziza nyuma y’iminsi micye yinjiye mu bufatanye n'Ikigo gikora kikanacuruza telefone zigezweho cya Tecno ishami ry'u Rwanda, bugamije kwinjiza abakiliya babo mu minsi mikuru isoza umwaka bishyiriraho poromosiyo abakiliya.

    Ni poromosiyo yatangiye tariki 7 Ukuboza 2024 ikaba izageza tariki 4 Mutarama 2025, aho umuntu uzajya ugura telefone yo mu bwoko bwa Tecno iyo ariyo yose agashyiramo simcard ya MTN ya 4G, azajya ahita ahabwa impano ya 15GB za internet n'iminota 300 yo guhamagara bizamara amezi atatu.

    Ku bazajya bagura telefone za Spark na Camon, bazajya bongezwa 'ecouteurs', abaguze POP bazajya bahabwa impano ya Noheli irimo ibintu bitandukanye, mu gihe abazajya bagura Phantom bazajya bahabwa impano zose.

    Ntabwo izi ari zo mpano zihari zonyine kuko hari n'izindi zitandukanye nk'uko Umukozi ushinzwe Iyamamazabikorwa muri Tecno Mobile Rwanda, Mucyo Eddie, abisobanura.

    Ati: 'Hari izindi mpano nini zirimo firigo, moto, itike iriho 200,000 Frw yo guhahiraho mu maguriro agezweho (Supermarkets) dukorana ndetse na telefone. Kugira ngo izi mpano na zo zitangwe hazabaho tombola ku bantu bose baguze telefone, abazagira amahirwe bazatsindira bimwe muri ibi bihembo.'

    Akomeza avuga ko kandi aba banyamahirwe bazongera bagatomborwa, bakabona 30GB za internet ziyongera kuri 15GB babona bakigura telefone.

    Umuyobozi ushinzwe ibikoresho by'ikoranabuhanga na serivisi z'ikoranabuhanga muri MTN Rwanda, Nzabakira René, aherutse kuvuga ko umwaka wa 2024 wababereye umwaka mwiza kuko babonye abakiliya benshi babagana muri serivise zitandukanye.

    Ati: 'Iminsi mikuru ni iminsi twese dusubira inyuma tukitekerezaho, tugatekereza ku miryango yacu ndetse n'intumbero dufite mu myaka iri imbere. Mbere y'uko twinjira muri 2025 twifuje guha abakiliya bacu impano.'

    Imibare y'amezi icyenda yasojwe ku wa 30 Nzeri 2024, igaragaza ko abafatabuguzi ba MTN Rwandacell biyongereyeho 5,3% ugereranyije n'igihe nk'iki mu mwaka ushize bagera kuri miliyoni 7.6, n'abakoresha serivisi za Mobile Money biyongera ku rugero rwa 13.4%, kuko bageze kuri miliyoni 5.2.

    MTN Rwanda ihamya ko izakomeza gukora ku ibishoboka byose ikaguma mu murongo wo kuba ikigo gitanga serivisi nziza kandi cyunguka mu buryo burambye nk'uko biri muri gahunda y'ibikorwa ya 2025.


    MTN Rwanda yifurije abakiliya bayo Noheli nziza n’umwaka mushya muhire 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150058/mtn-rwanda-yifurije-abakiliya-bayo-noheli-nziza-ibashimira-ubufatanye-bwiza-bagaragaje-mu–150058.html

  • Benshi bafata Noheli nk’umunsi wo kwinezeza n… – #rwanda #RwOT

    Heavenly Melodies Africa ni itsinda rikorera mu bihugu bitandukanye birimo Kenya, Uganda, u Burundi n'u Rwanda, ukaba ugamije guhuriza hamwe abaramyi batandukanye mu kurushaho kwimakaza ubwami bwo guhimbaza butajegajega. 

    HM Africa yashinzwe ndetse iyoborwa n’umuramyi Fabrice Nzeyimana uririmbana n’umugore we mu itsinda Fabrice & Maya ryamamaye mu ndirimbo “Muremyi w’Isi” imaze kurebwa n’abarenga Miliyoni 1.6 kuri Youtube. Bombi ni abaramyi bakomoka mu Burundi ariko bakorera umuziki wabo mu Rwanda.

    Kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024 ubwo abakristo bo Isi yose bizihiza ivuka rya Yesu Kristo bafata nk’umucunguzi wabo, Fabrice Nzeyimana ishyiga ry’inyuma mu muziki wa Gospel i Burundi yabwiye inyaRwanda uko afata Noheli n’uko ikwiriye kwizihizwa. Ni nyuma yuko yitegereje agasanga hari benshi bayifata nk’umunsi wo kwinezeza.

    Fabrice Nzeyimana afite ifuhe ryo mu buryo bw’Umwuka atewe no kuba Noheli yarahinduwe umunsi w’ubucuruzi kuri bamwe ndetse abandi bakaba bawufata nk’umunsi wo kwinezeza, aho kuwufata nk’umunsi wo kuzirikana ivuka rya Yesu Kristo wacunguye Isi. 

    Ati “Noheli benshi bayifata nk'umusi wo kwinezeza bakagura ibintu bishya, n'abatazi Yesu bawuhinduye umunsi w'ubucuruzi. Noheli yakagombye kutubera umusi twibuka uko Imana yaje ku isi kubana natwe biciye muri Kristo Yesu maze bigatuma tumwizera kurushaho”.

    Uyu muramyi w’umunyabigwi mu muziki wa Gospel mu Karere ka Afrika y’Iburasirazuba, yakomeje agira ati “Noheli ni akaryo kandi [ni andi mahirwe] ko kwibuka ko dukwiye guca bugufi nk'uko Yesu yaciye bugufi akemera akambara umubiri ku bwacu natwe tugaca bugufi kugira tugeze amakuru ya Kristo kuri bose abato n'abakuru.”

    Fabrice atangaje ibi nyuma y’uko itsinda yatangije rya Heavenly Melodies ryifatanyije n’Isi kuri uyu munsi mukuru wa Noheli. Ku wa 23 Ukuboza 2024 habura iminsi ibiri gusa ngo Noheli igere, nibwo HM Africa bashyize ku muyoboro wabo wa Youtube indirimbo ziririmbwe neza mu majwi yabo aryoheye amatwi. 

    Indirimbo baririmbye zirimo: Angels we Have Heard on High, Joy to the World, Hark! The Herald Angels Sing, God Rest ye n'izindi. Zose ni zimwe mu zicurangwa ku mateleviziyo, ku maradiyo no mu nsengero zimwe na zimwe ku munsi wa Noheri. 

    Fabrice Nzeyimana yagize ati: 'Izi ni indirimbo nziza zigera ku mutima zigendanye na Noheri. Fatanya natwe kwizihiza Noheri turirimbane izi ndirimbo.' HM Africa basoje bifuriza buri wese kugira umutima mwiza w'urukundo kandi akagira ibyishimo biturutse ku mwuka wa Noheri, no kugira Noheri Nziza n'Umwaka Mushya Muhire wa 2025.

    Ku munsi nyirizina wa Noheli, HM Africa bahamagariye Isi kunezerwa kuko “Yesu yatuvukiye, yitwa Emmanweli”. Ni mu ndirimbo “Rest Ye Merry Gentlemen/Joy To The World” baririmbye mu majwi aryohereye amatwi bambaye imyenda y’umweru iryoheye ijisho. Mbere yo kuyiririmba, buri umwe yabanje kubwira bagenzi be icyanditswe akunda kivuga kuri Noheli.

    Fabrice Nzeyimana n’umugore we Maya Nzeyimana bazwi kandi mu mugoroba wo kuramya ubanziriza inama y'iminsi itatu yiswe 'Over Flow Africa Conference'. Ni inama itegurwa na Heavenly Melodies Africa yazamuye impano za benshi barimo Precious Nina ukorera umurimo w’Imana muri Noble Family Church na Women Foundation Ministries.

    Fabrice Nzeyimana hamwe n’umugore we Maya Nzeyimana ni bamwe mu bagize HM Afrika

    REBA INDIRIMBO YARIRIMBWE NA HM AFRICA MU KWIFURIZA ISI NOHELI NZIZA

    UBUTUMWA BWA HM AFRICA KURI UYU MUNSI MUKURU WA NOHELI

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150061/hm-africa-bakoze-mu-nganzo-bifuriza-isi-noheli-nziza-hanasobanurwa-uko-ikwiriye-kwizihizwa-150061.html

  • Kuki abagore batwite bakunze kugira umushiha ukabije? #rwanda #RwOT

    Abagore batwite bashobora kugira umushiha kubera impamvu zitandukanye, cyane cyane zishingiye ku mibereho yabo y'umubiri n'amarangamutima yabo mu gihe cy'ihindagurika ry'imisemburo.

    Mu gihe umuntu atwite, habaho impinduka nyinshi ku mubiri, bigatuma bamwe mu bagore bagira imiririmbire idasanzwe cyangwa bagahura n'ibibazo by'amarangamutima, harimo no kugira umushiha.

    Mu gihe cy'uburumbuke, umubiri w'umugore wihindura kugira ngo wite ku mwana uri mu nda. Ibi biganisha ku guhinduka kw'imisemburo, cyane cyane imisemburo nka progesterone na estrogen.

    Iyi misemburo ishobora gutera impinduka mu mikorere y'ubwonko, bityo bigatuma umugore atangira kugira ihungabana ry'amarangamutima, harimo umushiha cyangwa agahinda. Ibi biratandukanye bitewe n'umugore, kuko hari ababyeyi batwite bibonamo cyane, abandi ntibabikozwa.

    Abagore batwite bakunze guhura n'ibibazo byo mu mubiri, nk'uburibwe bw'umugongo, umutwe, umutima, cyangwa guhinduka kw'amaraso. Ibi bishobora gutera kwiheba, imvune, n'umushiha mwinshi.

    Hari n'ibindi bibazo bishobora kubangamira umugore, nka nausea (kumva isesemi nyinshi) cyangwa gucika intege mu gihe cy'uburumbuke, bigatuma batabona uburambe mu buzima bwa buri munsi.

    Bamwe mu bagore batwite bagira impinduka mu buryo bw'imyitwarire yabo, harimo no kugira irari ryinshi cyangwa kumva bafite ibibazo mu mubano. Umunsi ku wundi, umugore ashobora guhura n'ibibazo by'imyumvire itandukanye, bityo akagira ibyiyumviro by'amahoro cyangwa umushiha bitewe n'ibyo anyuramo.

    Iyo umugore atwite, agira ibibazo by'umwanzuro ku bijyanye no kubyara, guhindura uburyo bwo kubaho, ndetse no gutegura umuryango.

    Iyo ibi bitandukanye n'icyo yifuzaga cyangwa atabashije kubyitwaramo neza, bishobora gutera ibibazo by'imihangayiko. Ibi bishobora kubyara umushiha cyangwa agahinda kenshi.

    Imiti nayo, umugore atwite ashobora gukoresha ishobora kugira ingaruka ku mubiri we, harimo imisemburo itunguranye cyangwa kugabanuka k'ubushake bw'imitekerereze, byose bikaba byateza umushiha.

    Mu by'ukuri, umushiha w'abagore batwite ni ibintu bisanzwe bishobora guterwa n'impamvu nyinshi zitandukanye, kandi biterwa n'uko umubiri wabo wihindura kugira ngo wite ku buzima bw'umwana aba atwite. Gusa, igihe umushiha wiyongera cyane cyangwa ukaba ikibazo gikomeye, ni byiza kugisha inama kwa muganga.

    Source : https://kasukumedia.com/kuki-abagore-batwite-bakunze-kugira-umushiha-ukabije/

  • Telefoni njyendanwa waba uzi ungaruka mbi ziteza? #rwanda #RwOT

    Telefoni zigenda ziba igikoresho cy'ingenzi mu buzima bwa buri munsi, ariko nubwo zifite akamaro gakomeye, hari ingaruka mbi nyinshi zigira ku buzima bwa muntu. Izi ngaruka zigaragara ku buzima bw'umubiri, ubw'ubwonko, ndetse no ku mibanire y'abantu.

    Gukoresha telefoni cyane, cyane cyane mu masaha y'ijoro, bigira ingaruka ku buzima. Umucyo wayo uzwi nka blue light ushobora kwangiza amaso no kubuza umuntu gusinzira neza.

    Gusinzira nabi bigira ingaruka zirimo kunanirwa gukabije, kugabanuka kw'imbaraga, ndetse n'ibibazo by'ubuzima rusange. Nanone, kwicara igihe kirekire ukoresha telefoni bishobora gutera ububabare mu mugongo, ijosi, no mu mitsi y'amaboko.

    Ubushakashatsi bwerekana ko gukoresha telefoni mu buryo bukabije bigabanya ubushobozi bwo kwibanda, bikangiza imyigire, ndetse bikongera ibyago byo guhura n'umunaniro wo mu bwonko (mental fatigue).

    Bishobora kandi gutera ibibazo by'ubuzima bwo mu mutwe, birimo ihungabana (stress), guhangayika (anxiety), no kwiheba (depression).

    Telefoni zishobora guhungabanya umubano hagati y'abantu. Guhora uhugiye kuri telefoni bituma umuntu atabasha kumarana umwanya mwiza n'umuryango cyangwa inshuti. By'umwihariko, ibi bishobora kugira ingaruka zikomeye ku mibanire y'abashakanye no mu miryango.

    Abana bakoresha telefoni cyane bakiri bato bashobora kugira ibibazo byo kwigunga, guhunga kuganira, ndetse no kwishora mu ngeso mbi.

    Ku bakuru, gukoresha telefoni nabi bishobora gutuma batakaza uburyo bwo gucunga neza igihe cyabo, bikabagiraho ingaruka mu buzima bwabo bwa buri munsi.

    Mu buryo rusange, gukoresha telefoni nabi bishobora kwangiza ubunyangamugayo bwa sosiyete. Gusakaza amakuru y'ibinyoma (fake news), guhangana ku mbuga nkoranyambaga, no gukoresha nabi ikoranabuhanga bigira uruhare mu gutuma sosiyete icikamo ibice.

    Ni ingenzi gushyiraho imipaka mu buryo dukoresha telefoni. Kugira igihe cyo gusinzira gihagije, kuganira n'abantu imbona nkubone, no kwirinda guhora kuri telefoni bishobora kugabanya izi ngaruka mbi. Telefoni ni igikoresho gifite umumaro, ariko ntigomba kugenga ubuzima bwacu.

    Source : https://kasukumedia.com/telefoni-njyendanwa-waba-uzi-ungaruka-mbi-ziteza/

  • Coach Gael yasohoje isezerano yari yahaye Fir… – #rwanda #RwOT

    Muri Werurwe 2023, ni bwo byatangajwe ko Coach Gael yemereye Fireman kumukorera Album ye. Kuva icyo gihe, uyu muhanzi yumvikanye cyane mu itangazamakuru, yumvikanisha ko ashima Coach Gael, kandi ko ategereje ko inkunga izamugeraho. 

    Mu myaka ibiri ishize, uyu muhanzi yakoze indirimbo zigize EP ye ‘Bucyanayayandi’, ariko agorwa cyane no kubona amafaranga yo kuyisohora.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Fireman yavuze ko amafaranga yemerewe na Coach Gael ari yo yamufashije gusohora iyi EP.

    Ati “Uribuka ko umusaza yigeze kuntamo se? (Aravuga Coach Gael). Ni umwe mu bantu bacye bantayemo. Ni yo mpamvu nshima Imana n’abantu bacye, nawe buriya aba arimo.”

    Yavuze ko yari afite gahunda yo gukora Album, ariko bitewe n’ubushobozi yari afite, ndetse n’inkunga yahawe na Coach Gael yahisemo gukora EP.

    Ati “Zimwe mu ndirimbo ziri kuri EP ni imwe mu ntero z’ibyo nari nakoze ku ntero y’uriya musaza (Coach Gael). Urumva ko rero yagize uruhare rukomeye cyane, nawe buriya aba ari ku mutima.”

    Uyu muraperi ari ku rutonde rw’abaraperi bazaririmba mu gitaramo “Icyumba cya Rap” kizaririmbamo abaraperi 13.

    Ni igitaramo kizabera kuri Canal Olympia, Ku wa Gatanu 27 Ukuboza 2024. Mu rwego rwo kwitegura iki gitaramo, aba baraperi bamaze iminsi bifashisha imbuga nkoranyambaga zabo, bagaragaza ko biteye gutanga ibyishimo.

    Inyandiko zinyuranye zivuga kuri uyu muraperi, zigaragaza ko yatangiye umuziki aririmba injyana ya Rn'B aho yitwaga izina rya Gintwd.

    Nyuma yaje guhindura ajya muri Hip Hop muri 2004 ari kumwe na Bulldogg na Jay C bakora itsinda biyita Magic Boyz bakorera muri TFP indirimbo ya mbere.

    Kubera ko nta mbaraga umuziki wo mu Rwanda wari ufite muri iyo myaka byarabagoye cyane. Muri 2005-2006 Fireman we na Bulldogg baje gukora irindi tsinda ryitwaga United Monsterz bari kumwe na Kaviki hamwe na Matt.

    Iri tsinda naryo ntibaje kurambamo kubera ko bananiranye n'uko muri 2008 Fireman na Bull Dogg barakomeza bahura na Green P na Jay Polly bakora itsinda baryita Tuff gang.

    Nyuma nibwo haje kuza undi muhanzi witwa P Fla abiyungaho baba batanu. Indirimbo ya mbere yaririmbyemo ni 'Ibyanjye ndabizi' aho yari kumwe na Diplomate, Masho Mampa, ndetse na P.Fla yaje gukomeza akora indirimbo nyinshi zirakundwa cyane nka 'Nyita tuff', 'impande zanjye ni umwanda', 'Ndabura', 'Bana bato' n'izindi.

    Fireman yakoranye n'abandi bahanzi indirimbo nyinshi. Kandi yumvikanye cyane mu ndirimbo nka 'Inkovu z'amateka' ari kumwe na Babbly, Green P., Jay Polly, Bulldogg n'abandi.


    Umuraperi Fireman yatangaje ko kubasha gukora EP no kuyishyira hanze, byaturutse ku mafaranga yahawe na Coach Gael 

    Fireman ari mu myiteguro yo gutaramira abakunzi be mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' kizaba ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024 

    KANDA HANO UBASHE KUMVA EP FIREMAN YISE 'BUCYANAYANDI'

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150048/coach-gael-yasohoje-isezerano-yari-yahaye-fireman-ku-muziki-we-video-150048.html

  • Madamu Jeanette Kagame yifurije Abanyarwanda… – #rwanda #RwOT

    Mu butumwa bwuje impanuro, Madamu Jeanette Kagame yatangaje ko buri mwaka mu Ukuboza, Umujyi wa Kigali ugenda uhinduka Umurwa Mukuru w'Isi w'abakundana n’abashyingiranwa ibituma iminsi mikuru iba myiza kurushaho. Yagaragaje ko ibi bihe biba ari ibihe byo kwishima, aho urukundo rugira uruhare runini. 

    Yakomeje agira ati: 'Nizera ko imitima yacu yaremewe guhora yuzuye. Ndifuza ko twese twagira ukuzura guterwa no gukunda no gukundwa. Ariko ikibazo gihari ni iki: Bizasaba iki? Nyuma ya byose, ntushobora gusarura icyo utabibye.'

    Yashimangiye ko abantu bose bishimira gukundwa, ariko ugasanga hari abaterwa ubwoba n’uko bitazagenda neza ugasanga bacitse intege zo gushaka. 

    Ati: 'Tubona inkuru ziduhatira kumva uruhande rumwe. Izigaruka ku ntsinzi zishobora kunigwa n'izo z'ubuhemu. Kubona bimwe mu biganiro bigezweho ku rushako biteye inkeke kandi bishobora no guca intege.'

    Aha ni ho Madamu Jeannette Kagame yahereye ashimangira ko urubyiruko rwinshi rusigaye rufite amakuru mabi ku rushako, aho ruhitamo gukomeza kuba ingaragu ahanini rubitewe n’ayo makuru cyangwa se ibikomere bahuye na byo ahahise.

    Ati: “Ariko urushaho, kimwe n’ikindi kintu cyose cy’agaciro, rukenera imbaraga, kwihangana no kwizera kugira ngo rubashe kugera ku nsinzi.”

    Yasabye buri wese  kumenya ko urushako ari umuhamagaro uva ku Mana kandi ko abantu batandukanye baberaho kuzuzanya bagakundana hatitawe ku ntege nke za buri umwe. 

    Ati: “Kubana ni ukuzuzanya, aho abantu babiri bahurira hamwe, batandukanye ariko bakuzuzanya kugira ngo bubake ikintu cyiza.Bisaba kwigomwa, kuba inyangamugayo, no guhora ukura. Hatabayeho izi mbaraga, urugo nturushobora gukomera. Imiryango ntabwo ari umutego ahubwo ni imigisha izana intego, imbaraga n’ibyishimo mu buzima bwacu.”

    Madamu Jeannette Kagame yakomeje agaragaza ko abantu b’iki gihe usanga bafite intekerezo zipfuye ku mubano, bakiremamo icyizere kidahari ibyo usanga birangira byangije amarangamutima yabo. Ati: “Nta mubano utunganye, byose bisaba gukora, kwihangana no gukura mu mutwe. Ingorane ntizizabura ariko kuzitsinda byubaka ikintu gikomeye.”

    Yavuze ko imiryango mizima ari yo zingiro rya sosiyete ikomeye. Ysabye ababyeyi kurera neza abana babo kuko ari bo shingiro ry’ejo hazaza h’Igihugu.

    Ati: “Muri iki gihe cy’ibiruhuko by’iminsi mikuru, reka dufate inshingano, twiyemeze nk’uko bigomba kugenda no mu rukundo.”

    Madamu Jeannette Kagame yavuze ko yahisemo gusangiza abantu aya masomo kuko yizeye ko ari ingirakamaro ku bakiri bato, agaragaza ko yizera ko abagize umuryango bashobora guca mu bihe byose bari kumwe.

    Yasoje yifuriza abantu bose ibiruhuko byiza by’iminsi mikuru, yifuriza imiryango mishya guhorana amahoro n’urukundo.


    Madamu Jeannette Kagame yatanze inama ku bakiri bato bifuza kubaka imiryango myiza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150042/madamu-jeanette-kagame-yifurije-abanyarwanda-iminsi-mikuru-myiza-agira-inama-abifuza-kubak-150042.html

  • Banki y'Isi yahaye u Rwanda miliyari 355 Frw – #rwanda #RwOT

    Aya mafaranga yatanzwe ni miliyoni 255$ (arenga miliyari 355 Frw), azifashishwa mu mushinga uzwi nka Green Finance, Investment and Trade Project (GreenFit).

    Uyu mushinga ugamije guteza imbere urwego rw'abikorera, rugomba kugira uruhare mu iterambere ry'ubukungu bw'u Rwanda mu myaka iri imbere. Gusa uru rwego rugomba no gushyiraho ingamba zituma ishoramari rukora ritangiza ibidukikije kuko iyo bigenze gutyo, bigira ingaruka kuri rya terambere ryose muri rusange.

    Muri urwo rwego, aya mafaranga azagira uruhare mu gutuma u Rwanda rugera ku ntego rwihaye yo kugabanya imyuka yangiza ikirere. Intego ni uko mu 2030, ruzaba rwagabanyije 38% byayo.

    Mu byo aya mafaranga azafasha harimo gukomeza kwitegura kugira ngo u Rwanda rushake uburyo bwo kubyaza umusaruro ibijyanye n'ishoramari rigamije kugabanya imyuka yangiza ikirere (carbon market).

    Ni isoko rikiri rishya ku Isi aho ibihugu biteye imbere, ari nabyo byagize uruhare mu guhumanya ikirere, bigira uruhare mu gukora ishoramari mu bihugu bikiri mu nzira y'amajyambere, biri mu bigirwaho ingaruka n'iri humana ry'ikirere, kugira ngo bishobore guhangana nabyo, mu gihe ibihugu byateye imbere bikiri kugabanya imyuka yangiza ikirere byoherezayo.

    Iri shoramari rizafasha urwego rw'abikorera mu kurushaho kugira uruhare mu iterambere ry'u Rwanda, cyane ko rwifuza kuba mu bihugu bifite ubukungu buciriritse nibura kugera mu 2035. Ibigo by'ubucuruzi n'imishinga y'abagore ni bimwe mu bizafashwa cyane muri iyi gahunda.

    Banki y'Isi yahaye u Rwanda arenga miliyari 355 Frw azifashishwa mu guteza imbere ibikorwa by'ishoramari ry'abikorera ariko rirengera ibidukikije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/banki-y-isi-yahaye-u-rwanda-miliyari-355-frw

  • Emery Bayisenge na Nyabitanga Nicole babatijw… – #rwanda #RwOT

    Byabaye kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, mu gihe Abakristu hirya no hino ku Isi bizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli. Ni Umunsi udasanzwe ku Bakristu, kandi hari abantu benshi bahitamo gutangira gukorera Imana bakabatizwa. 

    Emery Bayisenge, Nyabitanga Nicole ndetse na Chelina babatijwe mu mazi menshi mu muhango wabereye mu Itorero Calvary Wide Fellowship Ministries, uyoborwa na Apotre Christophe Sebagabo. 

    Nyabitanga yabwiye InyaRwanda, ko “Nishimiye kwakira Yesu Kristo nk’umwami n’umukiza wanjye. Ubu natangiye ubuzima bushya muri Kristo.”

     

    Akomeza ati “Amahoro yo mu mutima, ndumva mbohotse gusa si ibya aka kanya ahubwo nibyo kuva nafata uyu mwanzuro wo gusenga no gusengerwa.”

    Emery Bayisenge wabatijwe, azwi cyane mu ikipe y’Igihugu Amavubi, ndetse muri iki gihe akinira Gasogi United. Nyabitanga azwi cyane muri Cinema Nyarwanda, ndetse ni umwe mu bagize itsinda rya Zuby Comedy. Ni mu gihe Chelina, ari umwe mu bakobwa bazwi mu bijyanye na 'Hosting' akorera mu tubyiniro tunyuranye.

    Kubatizwa ni ukwibiza a umuntu mu mazi. Bibiliya irimo ingero nyinshi z'abantu babatijwe (Ibyakozwe 2:41). Umwe muri bo ni Yesu Kristo wabatirijwe mu mugezi wa Yorodani (Matayo 3:13, 16). Hashize imyaka mike, hari umugabo wo muri Etiyopiya wabatirijwe mu 'kidendezi cy'amazi' cyari hafi y'umuhanda yanyuragamo.—Ibyakozwe 8:36-40.

    Yesu yigishije abigishwa be ko bose bagomba kubatizwa (Matayo 28:19, 20). Intumwa Petero nawe yasubiyemo iyo nyigisho—1 Petero 3:21.

    Kubatizwa ni ikimenyetso umuntu akorera mu ruhame kigaragaza ko yihannye ibyaha, akiyegurira Imana kandi akiyemeza gukora ibyo ishaka. Ibyo bikubiyemo kubaho yumvira Imana na Yesu. Iyo umuntu abatijwe aba atangiye kugendera mu nzira igana ku buzima bw'iteka. 

    Kwibizwa mu mazi ni ikimenyetso cyiza kigaragaza ko umuntu yahinduye imibereho ye. Mu buhe buryo? Bibiliya igereranya umubatizo no guhambwa (Abaroma 6:4; Abakolosayi 2:12). Kwibizwa mu mazi, bigereranya gupfa ku bihereranye n'imibereho umuntu yari asanzwe abayemo. Iyo yuburutse mu mazi bigaragaza ko atangiye ubuzima bushya bwo kubaho nk'Umukristo. 

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru, Emery Bayisenge na Nyabitanga Nicole nyuma yo kubatizwa mu mazi menshi, bakiyemeza kwakira Yesu nk'umwami n'umukiza 

    Chelina [Ubanza iburyo] yabatijwe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, mu gihe Abakristu bizihiza Umunsi Mukuru wa Noheli 


    Apotre Christopher Sebagabo wabatije Emery Bayisenge na Nyabitanga Nicole

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150041/emery-bayisenge-na-nyabitanga-nicole-babatijwe-amafoto-150041.html