Blog

  • Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto #rwanda #RwOT

    Kuva tariki 25 kugeza kuya 28 Ukuboza 1987, nibwo i Kampala muri Uganda habaye Kongere ya mbere ya FPR-INKOTANYI, yanemerejwemo ishingwa ry'uwo Muryango, waje no kubera u Rwanda UMUTABAZI.

    Imyaka 37 irashize rero abanyabushishozi bashinze Umuryango waje kurengera uRwanda, ubu ruka rufite ibigwi mu ruhando rw'amahanga.

    Nibyo, FPR-Inkotanyi ishingwa, intego yari ukubohora Abanyarwanda ku ngoyi y'amacakubiri n'ubujiji, ariko ntawari uzi ko mu myaka 3 gusa yari igiye gutangira kurwana inkundira, maze mu mvune itagira urugero, igashyira akadomo kuri Jenoside yakorerwaga Abatutsi. N'ikimenyimenyi, mu mahame yayo 'kurwanya jenoside' byongewemo nyuma, imaze gukura u Rwanda mu mikaka y'abajenosideri.

    Nibyo, mu ntego za FPR-Inkotanyi harimo guca icyitwa ubuhunzi, ariko ntawatekerezaga ko mu myaka 7 yagombaga gukurikiraho, bizasaba ibitambo no guhara ubuzima ngo ibihumbi byinshi bive mu bucakara bw'ubuhunzi bari barahejejwemo imyaka hafi 40. Inzira yahyirwaga imbere yari iya politiki, impunzi zigataha bidasabye kumena amaraso ya bamwe mu bana b'uRwanda.

    Ingumba z'amatwi zakomeje kunangira umutima, zihambira ku ngengabitekerezo ya parimehutu, yo kwibeshya ko hari bamwe barusha abandi uburenganzira ku bunyarwanda, ndetse ahubwo no ku buzima. Ni abo biyemeza inzira y'umupanga n'inkongi, kugirango igihugu bacyiharire.

    Izo mburamutima ntizari zizi cyangwa ntiziyumvishaga ko hari abandi Banyarwanda bazira ubwiko, biyemeje guhara ubyo bafite byose, birimo n'ubuto bwabo, ariko akarengane kagacika mu Rwanda.

    Nguko uko muw'1990 hatangiye urugamba rwo kwibohora, maze muw'1994, mu Rwanda hataha inkuru nziza, ko Izamarere zitsinze urugamba, ba gapanga na ' Ntampongano' bakamburwa ijambo!

    Izagishiye ishyanga zasubira mu ruhongore, abari mu bihuru bararuhuka, baraseka, baraseruka, ibikomere bitangira komorwa. Muri make umwijima wimukiye umucyo mu Rwanda, urugendo rwo kwihesha agaciro rutangira ubwo!

    Aha rero niho duhera twemeza ko iyo hatavuka FPR-Inkotanyi, abenshi twari kuba turi ibituro, abandi tukiri ingaruzwamuheto mu Rwanda no mu mahanga. Dore ahakomoka igihango Abanyarwanda dufitanye n'Inkotanyi.

    Erega, n'abadakunda FPR bayihora gusa umutima- mutindi. Bayiziza ko yabambuye ubuhangange n'ubudahangarwa wo guhangara ubuzima bw'abandi nta nkurikizi. Abo ni ba' Uzicondico' bicaga bagakiza, igihugu barakigize ingarigari yabo.

    N'abadakunda FPR-Inkotanyi bazi neza ko ibahiga mu myumvire no mu migirire. Iyo barebye uburyo muw'1994 iki gihugu bagihinduye imva n' amatongo gusa, mu myaka 30 yonyine kikaba gihamije ibirindiro, byanze bikunze ubwenge buke bafite bubereka ikinyuranyo.

    Uyu rero ni umwanya mwiza wo gushima inkomarume zatekereje gushinga Umuryango uzarengera uRwanda. Abakiriho n'abatabarutse, barimo abatanze ubuzima bwabo barengera ubwacu, tuzabavuga imyato ubudatuza. Ntibizagarukira aho ariko, tuzaharanira gutera ikirenge mu cyanyu, duharanira uRwanda rutubereye twese, kandi rufite ijabo n'ijambo mu ruhame rw'amahanga.

    Ntituzatezuka ku kurwanira ubusugire n'agaciro byacu, kuko kwibohora ari uruganba rukomeza. Ubutwari bwo kwimana uRwanda bwaranze kandi bukiranga Inkotanyi, tuzaburaga ubuvivi n'ubuvivure, maze uRwanda rweme ubutadohoka.

    The post Imyaka 37 irashize FPR ishinzwe, Iyo itavuka tuba tukiri ingaruzwamuheto appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/imyaka-37-irashize-fpr-ishinzwe-iyo-itavuka-tuba-tukiri-ingaruzwamuheto/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=imyaka-37-irashize-fpr-ishinzwe-iyo-itavuka-tuba-tukiri-ingaruzwamuheto

  • Israel Mbonyi yavuze ku mukobwa byavuzwe ko b… – #rwanda #RwOT

    Yabibwiye itangazamakuru saa Saba z’ijoro ryo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, ni nyuma yo gukora igitaramo yise “Icyambu 3”. 

    Cyabereye muri BK Arena, kandi cyitabiriwe n’abantu barenga ibihumbi 10 barimo abayobozi mu nzego Nkuru z’igihugu, ndetse n’ababyeyi be.

    Yakoze iki gitaramo ari ko mu gihe ku mbuga nkoranyambaga, hari hamaze iminsi hacicikana amakuru avuga ko afite umukobwa yateye inda, ndetse ko babyaranye.

    Ni inkuru zavuzwe cyane mu minsi itanu ishize, ku buryo byavugwaga ko yahuriye n’uyu mukobwa i Kigali muri Rebero.

    Ariko nta jwi cyangwa se amashusho yigeze ajya hanze, y’uyu mukobwa yemeza ko yabyaranye na Israel Mbonyi.

    Israel yumvikanishije ko imyaka 10 ishize ari mu muziki, yanyuze muri byinshi kandi ashima ko Imana yabaye mu ruhande rwe.

    Ahera aha avuga ko amaze kubona byinshi, ku buryo ibivugwa muri iki gihe bitatuma umutima uhagarara.

    Yavuze ati “Maze gukura! Njyewe ntabwo nkiri umwana wo kurizwa n’akantu kose gatambutse. Icyaba ari cyo cyose. Nkunda Imana… Igihe ni cyiza kuko gisobanura ibintu byose. Uko igihe kigenda ibintu birisobanura. Ibintu nka biriya ni ibintu by’abana.”

    Hejuru y’ibi, Israel Mbonyi yavuze ko ashima Imana kuko ibitaramo ategura byitabirwa.

    Yavuze ko yifata nk’umuhanzi ukizamuka, ari nayo mpamvu ahora ashyira imbaraga mu bikorwa bye, ndetse yifuza ko na nyuma y’ubu buzima haba hari ibihangano bizakomeza gusohoka.

    Mu 2022 ni bwo Israel Mbonyi yatangije ibi bitaramo ngaruka mwaka yise 'Icyambu'. Icyo gihe yanditse amateka avuguruye aba umuhanzi wa mbere w'umunyarwanda wabashije kuzuza inyubako ya BK Arena.

    Amateka yongeye kwisubiramo mu 2023 ubwo yataramiraga abasaga ibihumbi 10 mu gitaramo yakoreye muri BK Arena, ku wa 25 Ukuboza-Yongera kuzuza iyi nyubako.

    Ni kimwe mu bitaramo biba bitegerejwe buri mwaka, ahanini hashingiwe ku rukumbuzi baba bafitiye uyu muhanzi buri mwaka, binyuze mu bikorwa bye.

    Muri uyu mwaka, Israel Mbonyicyambu [Israel Mbonyi] yashyize imbere gukorera ibitaramo mu bihugu byo mu mahanga, kandi hose yahavuye yaciye agahigo bitewe n'ibihumbi by'abantu bamushyigikiraga.

    Yakoreye ibitaramo muri Uganda no muri Kenya. Ndetse, ari kwitegura gukorera gusoreza umwaka muri Kenya.

    Ushingiye ku mibare y'abakurikira ibihangano bye, ubu ni we nimero ya mbere mu bahanzi bo mu Rwanda ukurikirwa cyane (Cyangwa se ufite Subscribers benshi) ku rubuga rwa Youtube, aho yageze ku bantu Miliyoni 1.44.

    Ni umwanya yakuyeho Meddy ubarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. Ikindi, ni uko Israel Mbonyi muri iki gihe ashyize imbere gukora ibihangano bye mu rurimi rw'Igiswahili, byatumye umubare munini w'abakunzi be ukomeza kwiyongera cyane cyane muri Kenya. 

    Ibi bituma ibitaramo bye akorera muri BK Arena bititabirwa n'Abanyarwanda gusa, kuko haba harimo n'umubare munini w'abo mu Burundi, muri Uganda, Kenya, Tanzania n'ahandi banyuzwe n'inganzo ye mu bihe bitandukanye.

    Ubwo yakoraga igitaramo nk'iki mu 2022 yagihuje no kumurika Album ye 'Nk'umusirikare' iriho indirimbo zabiciye muri icyo gihe, ndetse yanahisemo kujya kuyimurikira Abanyarwanda batuye mu Bubiligi mu gitaramo cyabaye ku wa Nyakanga 2024.

    Yanifashishije indirimbo zigize iyi Album mu gitaramo yakoreye i London mu Bwongereza ubwo yaririmba mu bitarane by'iminsi ibiri byari byateguwe na Women Foundation Ministries, icyo gihe yahuriye ku rubyiniro n'abarimo Aime Uwimana.

    Israel Mbonyi yatangaje ko yizera mu gihe cy’Imana, ku buryo n’ibivugwa bizagera aho bigasobanuka, buri wese akamenya ukuri 

    Israel Mbonyi yumvikanishije ko ibyavuzwe y’uko yabyaranye n’umukobwa nta kuri kurimo, kandi ko atakiri umwana ku buryo arizwa n'ibivuzwe kuri we 

    Israel Mbonyi yakoreye igitaramo gikomeye muri BK Arena kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, mu rwego rwo gufasha Abakristu kwizihiza Noheli   


    Kanda hano ubashe kureba Amafoto yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi

    AMAFOTO: Ngabo Serge- InyaRwanda.com

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150076/israel-mbonyi-yavuze-ku-mukobwa-byavuzwe-ko-babyaranye-150076.html

  • Benshi barandambagizaga ariko mbivamo – Soeur Uwamariya ku rugendo rwe mu kibikira – #rwanda #RwOT

    Soeur Uwamariya usanzwe ari Umuyobozi w'Ishuri ry'Abakobwa rya College St. Bernard Kansi riherereye mu Karere ka Gisagara, ni umubikira w'Umu-Bernardine wanashinze 'Famille Esperence', umuryango wagize uruhare runini mu kubaka umuryango uhamye.

    Yabigarutseho ku wa 25 Ukuboza 2024 ubwo yari mu kiganiro kuri RBA.

    Uretse kuba ari n'umurezi, akora n'ubutumwa busanzwe bujyanye n'Iyobokamana no gufasha abantu, umuhamagaro amazemo imyaka 27.

    Yavukiye i Jali mu Karere ka Gasabo, nyuma iwabo baza kwimukira mu Karere ka Nyarugenge hafi ya Nyabugogo.

    Yinjiye muri 'Couvent' ku wa 25 Ukwakira 1994. Icyo gihe yasengeraga muri Saint Famille mu Mujyi wa Kigali.

    Yasezeranye kwiha Imana bwa mbere ku wa 15 Kanama 1997 nyuma y'imyaka itatu ahabwa amahugurwa atandukanye. Yinjiriye mu yahoze ari Butare muri Huye y'ubu nyuma mu 2000 asezerana amasezerano ya burundu.

    Icyakora mu mutima we yiyeguriye Imana burundu ubwo yari afite imyaka 22 mu 1992. Icyo gihe yari arangije amashuri yisumbuye ndetse afite n'akazi muri Minisiteri y'Abakozi ba Leta n'Umurimo.

    Abajijwe icyatumye afata icyo cyemezo kitumvikanaga mu bo mu muryango we, Sœur Uwamariya yagize ati 'Imana ni yo idutora ikaduhamagara. Iyo itubwiye ko idukunda ishimishwa ko natwe tuyiha igisubizo cya Yego. Numvise ijwi ry'Imana mu mutima wanjye ngerageza gusenga, kugisha inama, umunsi ugeze mfata icyemezo.'

    Ni ibintu bitari byoroshye kuko ubwo yatekerezaga kwiha Imana hari mu bihe u Rwanda rwari mu mateka mabi ya Jenoside yakorewe Abatutsi na we kandi afite abe benshi bishwe muri Jenoside, asabwa gushaka umugabo akagura umuryango.

    Ati 'Hari mu bihe bya Jenoside yakorewe Abatutsi maze gupfusha abantu benshi nsigaranye bake cyane, na bo bafite ibibazo byinshi. Nubwo hari abamfashije muri urwo rugendo nka murumuna wanjye, ariko hari abatarabyumvaga bashakaga ko nshyingirwa nkabyara, nkagira umuryango. Byarumvikanaga cyane nk'umukobwa muto usigaye mu muryango muri bake basigaye, Urumva abantu baba bakwitezeho byinshi.'

    Uretse abo mu muryango we n'umukunzi we ntabwo yabyumvise, kuko yatekerezaga ko we na Uwamariya w'icyo gihe bagombaga gushinga urugo ariko byose abitera umugongo.

    Ati 'Icyo gihe nari mfite n'inshuti [z'abahungu] zansabaga ko twaba inshuti (fiancé) nk'umuntu muto ariko mbivamo, bose mbasezeraho njya kwiha Imana, kandi numva nishimiye umuhamagaro wanjye. Nta n'ubwo nari mfite umwe wandambagizaga bari benshi ariko abo bose nababwiye ko mfite igitekerezo cyo kwiha Imana.'

    Agaragaza ko umuryango ari wo shingiro kuri sosiyete n'umuryango mugari, akabishimangiza na Bibiliya, aho iki gitabo gitagatifu kigaragaza uburyo Imana yaremye umugabo n'umugore ikabaha umugisha, ikabasaba kororoka bakagenga Isi.

    Ati 'Ishingiro ry'umuryango ni Imana ubwayo kuko ni yo yawuremye. Ni yo mpamvu urugo rutagira Imana rudashobora kuramba kuko yawuremye mbere. Kuri njye umuryango ni ho byose bitangirira. Iyo umuryango ari mwiza, abana, igihugu, sosiyete n'ibindi byose biba byiza.'

    Agaragaza ko iyo yitegereje umuryango w'ubu, ababazwa cyane no kubona harimo ibibazo byinshi, ariko akagira icyizere ko bizagenda neza kuko hari n'imiryango ibayeho neza.

    Ku bijyanye n'abababaye bafite ibibazo byinshi, nk'uburwayi n'ibindi, agaragaza ko bakwiriye gukomera kuko na Yezu yavukiye mu bibazo ariko agahangana na byo.

    Ati 'Yezu ntiyavukiye mu bitaro. Ntiyavukiye aheza ahubwo yavukiye mu kirugu, mu bukene, mu mbeho. Ntabwo byari bimworoheye. Nubwo waba ubabaye Imana izi mu mateka yawe komera muri kumwe.'

    Umuyobozi w'Ishuri ry'Abakobwa rya College St. Bernard Kansi riherereye mu Karere ka Gisagara yagaragaje ko yari afite abasore benshi bamurambagiza ariko byose abitera umugongo yiha Imana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/benshi-barandambagizaga-ariko-mbivamo-soeur-uwamariya-ku-rugendo-rwe-mu

  • Kuva muri Amerika aza i Kigali no gutekera Perezida Kagame: Chef Billy McCormick yabivuye imuzi – #rwanda #RwOT

    Aha hose ni hamwe mu hantu hagezweho Abanyakigali bashobora kugirira ibihe byiza bitewe n'amafunguro ahategurirwa, agategurwa na kabuhariwe Billy McCormick, Umunyamerika umaze imyaka 35 mu kazi ko gutegura amafunguro, ndetse n'itsinda bafatanya.

    Uyu mugabo wageze mu Rwanda mu bihe bya Covid-19, ni umwe mu babonye amahirwe mu kwaguka k'Umujyi wa Kigali, agira igitekerezo cyo gufungura restaurant zigezweho, zakira Abanyamahanga n'Abanyamahanga muri rusange.

    Mbere yo kwisanga i Kigali mu Rwanda, igihugu atigeze arota ko yabayemo, McCormick, yabanje gutura no gukorera muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe kinini, ahereye muri Leta ya Connecticut ari naho yakuriye.

    Nyuma yaje gukomereza mu bindi bice by'icyo gihugu birimo Philadelphia, mu Mujyi wa Atlanta, i Miami na Washington D.C

    Aha hose, ni ko yarushagaho kugenda ahakura ubumenyi bwisumbuye mu bijyanye no gutegura amafunguro, umwuga yakundishijwe n'ababyeyi be.

    Mu kiganiro The Long Form, uyu mugabo yavuze ko atigeze atekereza gutura muri Afurika, nubwo umugore we akomoka muri Ethiopia.

    Ati 'Ntabwo nigeze ntekereza ko nzaba ku Mugabane wa Afurika, nkiri umusore muto ntabwo nigeze ntekereza ko ibyo bishoboka.'

    Uyu mugabo yavuze ko yakundishijwe gutegura amafunguro n'ababyeyi be.

    Ati 'Umubyeyi wanjye yari azi gutegura amafunguro, yavutse ahagana mu 1940. Yabyigiye ku babyeyi be. Icyo gihe abantu bateguraga amafunguro bifashishije amaboko yabo, ntabwo hariho ibintu byinshi bifasha abantu mu gutegura amafunguro. Umubyeyi wanjye yize ubwo bumenyi, aza kubutwigisha njye na mushiki wanjye.'

    Ku myaka itanu gusa, McCormick yari yaratangiye kugira amatsiko yo kumenya ibyo guteka, ndetse hari n'ibyo atangiye kwiyigisha kwitegurira.

    Gusa mu mabyiruka ye, yakuze yifuza kuzaba umuganga ufasha abafite ibibazo byo mu mutwe, kandi ibi nibyo ababyeyi be bamwifurizaga.

    Ku myaka 16, yatangiye kujya gufasha akazi, ahera ku kazi ko koza ibyombo muri restaurant. Ati 'Nabonye akazi muri restaurant, nari nshinzwe koza ibyombo. Naje gutangira gukora imirimo yo guteka, mpita nkunda uwo mwuga cyane.'

    Nta gihe byatwaye mbere y'uko McCormick abona ko uyu ari wo mwuga umukwiriye, afata icyemezo cyo kubwira ababyeyi be ko ibyo kwiga ubuganga yabihagaritse, umwuga agiye kwiyegurira ari uwo gutegura amafunguro. Gusa, iki cyifuzo ntabwo cyakiriwe neza n'ababyeyi.

    Ati 'Ababyeyi banjye ntabwo bari bishimiye ubwo nababwiraga ko ngiye kuba umutetsi aho kuba umuganga. Kuva ubwo ntabwo nigeze mbindura ibitekerezo.'

    Kugira ngo abashe kubaka izina rifatika, uyu mugabo yagombaga gushyira imbaraga nyinshi mu kazi ke, ati 'Ndi umuntu ukora cyane, ndashima Imana yampaye ubwo bushobozi ndetse n'umubyeyi wanjye wanyigishije gukora cyane.'

    Urugendo rwamugejeje i Kigali

    Mu mpera za 2019, icyorezo cya Covid-19 cyatangiye kuvugwa hirya no hino ku Isi, biba akarusho mu 2020 kuko cyakwiriye hose, kigera no muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Nyuma y'aho gato, Amerika yaje kwisanga mu bibazo bishingiye ku myigaragambyo ikomeye cyane yakozwe mu rwego rwo kwamagana akarengane gakorerwa Abirabura batuye muri icyo gihugu, yamenyekanye nka 'Black Lives Matter.'

    Ku rundi ruhande, amatora muri icyo gihugu yemeje ko Donald Trump yatsinzwe na Joe Biden gusa arabihakana, Abanyamerika bamushyigikiye batera Inteko Ishinga Amategeko abantu batanu bahasiga ubuzima, byose bikarushaho gutanga ishusho mbi y'ahazaza h'icyo gihugu.

    Ibi byatumye McCormick atangira gutekereza kwimurira umuryango we mu kindi gihugu gitekanye, kugira ngo abana be bazakurire ahantu hatuje, hatari umwuka mubi nk'uwari muri Amerika.

    Ibi byatumye yifuza kwimurira umuryango we ahandi hantu, ati 'Byari bishingiye ku bana banjye, hari ibintu byinshi ntakunda mu gihugu cyanjye [Amerika]. Ibintu nahabonye mu myaka itanu cyangwa itandatu ishize, nabonye ko byaba byiza ko nabajyana ahandi hantu, bakiga ibindi bintu bitandukanye. [n'ibyo bakuriyemo]'

    U Rwanda ruri mu bihugu uyu mugabo yabonyemo amahirwe cyane cyane bishingiye ku miyoborere myiza ihari n'iterambere rugeraho mu bukungu.

    Ati 'Mu ntangiriro, muri Amerika hari imyigaragambyo myinshi [Black Lives Matters] urwango n'ibindi. Naribabije nti 'ahazaza [abana banjye] hazaba hameze gute?' Byanteye ubwoba kuko imijyi nabayemo nka Philadelphia, nkifuza ko abana banjye bazakura bitandukanye n'uko nakuze. Nifuza kubona abana banjye bakuze bazi Isi muri rusange, bagakurira ahantu hari ubuyobozi buhamye, nk'ubwa Perezida Kagame.'

    Nyuma yo gufata iki cyemezo, icyari gikurikiyeho ni ukubimenyesha umugore we nawe wabishyigikiye cyane, dore ko afite inkomoko ku Mugabane wa Afurika.

    Ati 'Yiyumvaga nk'uko niyumvaga, yahoraga yifuza kuza muri Afurika kuko uyu Mugabane ni iwabo. Mubwiye kuri ayo mahirwe [yo kuza muri Afurika] yarabyumvise 100%. Ikindi ni uko muri ibyo bihe, ibintu byinshi muri Amerika bitari ku murongo mu bihe bya Covid-19 na nyuma yaho.'

    Yasobanuye ko umugore we yishimiye imiyoborere y'u Rwanda, bityo bikamworohera gufata iki cyemezo, ati 'Umugore wanjye yakunze kuba mu gihugu kiyobowe na Perezida Kagame. Yari yarabaye mu miryango itegamiye kuri Leta ikora muri Afurika. Kuba hano mu gihugu kikiri kwiyubaka ni ibintu byamuteye imbaraga. Byari amahirwe ku muryango wanjye wo kubona uburyo abandi bantu babaho. Ntabwo yigeze aterwa ikibazo cyo kuba mu Rwanda aho kuba muri Ethiopia.'

    Amahirwe yo gutegura amafunguro ya Perezida Kagame

    Nyuma yo gutangira ibikorwa bye mu Rwanda, uyu mugabo ufite ubuhanga budasanzwe yatangiye kumenyekana, rimwe aza kwakira ubutumwa bumumenyesha ko ari bwakire umushyitsi w'imena muri restaurant ye.

    Ati 'Bimaze kubaho nk'inshuro eshanu, ku nshuro ya mbere nari mfite igitutu cyinshi. Uwo munsi ntabwo numvaga meze neza, menya ko bagiye kuza, mva mu rugo numva ntameze neza ariko ndagenda. Urutonde rw'ibyo kurya bashakaga rwari ruto, kandi baje ari umuryango wose n'inshuti zabo.'

    Mu gutegura aya mafunguro, McCormick yakoranye n'abasanzwe bategura amafunguro ya Perezida Kagame, ibyatumye barushaho kugenda bamenya uburyo ateguramo amafunguro.

    Icyakora icyamushimishije kurushaho, ni ibiganiro yumvise Perezida Kagame yarimo kugirana n'abo mu muryango we, akavuga ko yagize amahirwe yo kuba mu mwanya nk'uwo w'ibiganiro by'ingenzi.

    Yasobanuye ko mu miterere ya Perezida Kagame, ari umuntu wita cyane ku mafunguro afata, akita cyane ku ntungamubiri ziyagize, buri kimwe cyose kikaba kiri ku murongo.

    Yasobanuye ko abana ba Perezida Kagame bafite ubumenyi ku bijyanye n'imiterere y'amafunguro atandukanye, ibifitanye isano n'uko babaye mu mico itandukanye igatuma bashobora gusobanukirwa byinshi ku mafunguro.

    Ku yindi nshuro, Perezida Kagame yagiye gusura umwe mu nshuti ze, iyo nshuti ye isaba McCormick kuza kumufasha gutegura amafunguro.

    Muri icyo gihe, McCormick yagize amahirwe yo kubona Perezida 'nk'umuntu usanzwe' aho yari yicaye wenyine ari kureba umupira kuri televiziyo, 'akoresha telefoni nk'umuntu usanzwe.'

    Ibyo kwitaho mu rugendo rwo gufungura restaurant

    McCormick amaze kwiga byinshi ku isoko ry'u Rwanda cyane cyane ku bijyanye na restaurant, akavuga ari ikintu kitoroshye kuyifungura cyane ko nibura 60% by'izifungurwa zitarangizwa umwaka wa mbere.

    Yashimangiye ko imwe mu mpamvu zibitera ari uko abantu batekereza ko gufungura restaurant ari ikintu cyoroshye kandi ari umwuga urimo akazi kenshi cyane.

    Ati 'Abantu benshi binjira mu bya restaurant batekereza ko ari ibintu bizaba byoroshye ariko bagatungurwa no kubona ko atari ibintu byoroshye. Ugomba kuba ufite ubumenyi buhagije, ufite ubushake buhagije. Ikindi ni akazi kenshi, hari igihe mba ndi hano amasaha 14 cyangwa 15 buri munsi mu gihe cy'amezi abiri. Ni amasaha menshi.'

    Yavuze ko bamwe mu batangiza restaurant babiterwa no gukunda guteka, ari ko bakwiriye no kubitekereza mu buryo bw'ubucuruzi.

    Ati 'Abantu benshi batangire restaurant batekereza ko byoroshye, rimwe na rimwe babitewe no gukunda guteka. Kubikora gusa kuko ubikunda ntabwo bihagije, [ugomba gutekereza ku ruhande rw'ubucuruzi].'

    Yashimiye cyane abakozi bakorana, avuga ko harimo abagaragaza umurava ndetse bazavamo abatetsi beza mu gihe kiri imbere.

    Yagaragaje ko yafashe igihe kinini abatoza, ati 'Nakoresheje igihe kinini n'imbaraga mu gutoza ikipe dukorana, ariko ntabwo watoza abantu kugira indangagaciro nziza, wakwigisha umuntu ufite indangagaciro nziza uko bakora ibintu, ibyo ni byo mfite.'

    Uyu mugabo yavuze ko yishimira kuba igice kinini cy'abasura ibikorwa bye ari Abanyarwanda, ati 'Abanyarwanda basura restaurant bagize nka 75%. Hari Abanyamerika benshi badusura, nubwo bakanzwe na Marburg, nkunda kubona abakiliya benshi baturutse muri Ambasade ya Amerika. Ariko dukunze kwakira Abanyarwanda benshi.'

    Yagarutse ku bijyanye n'inteko y'u Rwanda yihariye, avuga ko ihari ariko ugasanga igizwe n'uruvange rw'izindi nteko cyane cyane izo mu Karere u Rwanda ruherereyemo, n'izo mu bindi bihugu Abanyarwanda babayemo.

    Uyu mugabo usanzwe urema indyo, yashimangiye ko bimutwara nibura iminsi ibiri mu kuyihanga, ubundi akayigerageza, akayigisha abakozi be mbere yo gutangira kuyitanga mu buryo bwuzuye.

    Yanavuze ko akibona amahirwe yo gufungura izindi restaurant, ati 'Ndi gutekereza gufungura izindi restaurant eshatu zitandukanye. Ndifuza kuzashyira imwe hafi y'ikibuga cy'indege kiri kubakwa. Ndifuza gufungura ahacururizwa ikawa, hagati ya Kigali na Musanze.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kuva-muri-amerika-aza-i-kigali-no-gutekera-perezida-kagame-chef-billy-mccormick

  • Israel Mbonyi yinjije Miliyoni 75 Frw! Ibyara… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo akoze ku nshuro ya Gatatu, yise “Icyambu 3”, kandi cyabereye muri BK Arena mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024; aho yaririmbye indirimbo zirenga 25. Yatangiye iki gitaramo ahagana saa moya z’ijoro n’iminota 40′, asoza saa sita z’ijoro n’iminota 2′.

    Yari amaze amezi atatu agiteguza abafana be n’abakunzi b’umuziki w’indirimbo Gospel muri rusange.

    Ndetse, yari yakoze imyiteguro ihagije ijyanye n’uburyo yashakaga iki gitaramo cye, gifasha Abakristu kwizihiza Noheli mu buryo bwihariye.

    Yahisemo kwifashisha umushyushyarugamba, Yvan Ngenzi nk’umwe mu bazwiho cyane gususurutsa ibitaramo nk’ibi bigari.

    Ngenzi yabanje kumvikanisha ko ivugabutumwa rya Israel Mbonyi ryagutse ashingiye ku bihangano bye, maze ateguza Abakristu kugira ibihe byiza muri iki gitaramo.

    Mbere y’uko yakira Israel Mbonyi ku rubyiniro, yafashije Abakristu kujya mu mwuka yisunze indirimbo zinyuranye zizwi cyane mu gitabo cy’Umukristu.

    Saa 19: 40′: Israel Mbonyi yageze ku rubyiniro umutima we unyuzwe, ababyumvikanisha mu ndirimbo yahereyeho yitwa “Nina Siri”.

    Yari yandite kuri konti ye ya X, agaragaza ko ashimishijwe no kuba agiye gukora iki gitaramo mu gihe amatike yashize ku isoko.

    Aravuga ashingiye mu kuba, imibare igaragaza ko igitaramo cye yinjijemo Miliyoni 75 Frw.


    Mu mibare:

    Amatike ya Stage Side Settings yarimo imyanya 124, kandi itike imwe yaguraga ibihumbi 15,000 Frw. (Total: 1,860,000 Frw).

    Amatike ya Standard Lower Bowl, harimo imyaka 1328 kandi itike imwe yari 10,000 Frw. Total: 13,280,000 Frw.

    Amatike ya Wheel Chair yarimo imyaka 86, kandi itike imwe yaguraga ibihumbi 10 Frw. Total: 860,000 Frw.

    Muri VIP harimo 590, itike imwe igura 25,000 Frw. Total: 14,750,000 Frw.

    Muri ‘Platinum’ harimo imyaka 294, aho itike imwe yaguraga 30,000 Frw. Total: 8,820,000 Frw.

    Muri ‘Upper Setting’ harimo imyaka 6776, itike imwe ikagura 5000. Total y’amafaranga: 33,880,000 Frw.

    Total y’amafaranga yose hamwe ni 73,450,000 Frw. (Miliyoni 73 Frw).


    Ijambo rya mbere rye:

    Israel Mbonyi yavuze ko n’ubwo yajyaga yuzuza BK Arena, ariko ku nshuro ya mbere nibwo abashije kugera ku bantu barenga ibihumbi 10.

    Ati “Imana yo mu ijuru ibahe umugisha cyane. Ku nshuro ya mbere, turi abantu 10,367.” Ku rubuga rwe rwa X yari yagaragaje ko yacuruze amatike 10.367.

    Imibare yo ku rubuga rwa www.ticqet.rw  yerekana ko harimo amatike 9,733, ukongereho ayacurujwe mu buryo bwa ‘Hard Copy’ bihabwa agaciro ka Miliyoni ziri hagati y’ebyiri, byose hamwe bikaba nibura Miliyoni 75 Frw.


    Uko Imana yanyuze mu bandi kugirango ayikorere ubuzima bwe bwose

    Israel Mbonyi yatanze ubuhamya bw'ukuntu yakiriye agakiza binyuze mu bandi bantu, bari hafi ye, kandi yahisemo no kubatumira muri iki gitaramo kugirango babone ko umurimo batangije muri we wakoze ibikomeye.

    Yavuze ko ubwo yageraga mu gihugu cy'u Buhinde, yasanzeyo mushiki we, kandi ko icyo gihe yiyumvagamo umuhamagaro n'ubwo atari yakweruye.

    Avuga ko yatumiye inshuti ze cyane barimo abo biganye ku ishuri ‘kuko bagize uruhare rukomeye mu ikorwa ry’umuziki wanjye’.

    Israel Mbonyi yavuze ko indirimbo ze za mbere zaciye ibintu hano mu Rwanda, zahageze bigizwemo uruhare n’abarimo Mushiki we n’abandi bari abashumba. Ati “Impamvu nabatumiye ni ukugirango mube abahamya.”

    Israel Mbonyi yavuze ko Coach Gael babanye igihe kinini mu Buhinde, ndetse ko yari Pasiteri ababwiriza igihe byatumye nawe yiyumvamo gukorera Imana. Ati “Ntanze ubu buhamya kubera ko ndi ubuhamya bugenda. Ni bande bafite ubuhamya nkanjye.”

    Apotre Mignonne yakirwe ku ruhimbi

    Uyu muvugabutumwa amaze igihe akorana na Israel Mbonyi binyuze mu bitaramo binyuranye. Nko muri Gicurasi 2024, bajyanye mu Bwongereza mu biterane by'ivugabutumwa byamaze iminsi ibiri.

    Mbere y'uko amwakira ku rubyiniro, Israel Mbonyi yavuze ko Apôtre Kabera Alice Mignonne muzi nk'umuntu uragira neza inama ze.

    Inshuti, abababera umubyeyi, wabishaka utabishaka akubera umubyeyi. Abantu bose bagiye bamubaha iruhande, bavuga ko agira neza

    Ageze ku ruhimbi, Mignonne yasabye abitabiriye iki gitaramo gufatanya nawe gushima 'Imana yahamagaye Israel Mbonyi'.

    Appostle Mignonne Kabera, Umushumba Mukuru w’itorero Noble Family church ndetse n’umuyobozi wa Women Fondation Ministries, yavuze ko nta kindi cyari kumuhuza nawe na Israel Mbonyi 'uretse Krsito twese twamenye'.

    Mignonne yabwirije yisunze ijambo riboneka muri Yohana 5:35 hagira hati 'Uwo (Yohana) yari itabaza ryaka rimurika.' Yavuze ko gukizwa bidasaba kwibombarika, ahubwo ukwiye gukomeza imibereho yawe ya buri wese. Ati 'Gukizwa ntibibuza gusa neza, ntibikubuza gushyiraho 'Make up' n'ibindi'.'

    Yaririmbye indirimbo ze zamamaye n'iziri kuri Album ye

    Uyu muramyi yakoze iki gitaramo agihuza no kwizihiza imyaka 10 ishize ari mu muziki, yahuriranye no gutangira urugendo rwo gukora kuri Album ye nshya yise 'Ndi Ubuhamya bugenda'.

    Israel Mbonyi yaririmbye yitaye cyane ku ndirimbo ze zakunzwe mu bihe bitandukanye, ndetse n'izo aherutse gushyira ku isoko ziimo ubutumwa budasanzwe.

    Yaririmbye indirimbo nka Indirimbio yaririmbye nka: Nina Siri, Yaratwimanye, Nzibyo nibwira, Yeriko, Ndi ubuhamya bugenda, Tugumane', 'Yanitosha' n'izindi. Muri iki gitaramo kandi yaririmbye indirimbo yahimbye mu minsi ishize, hari aho agira ati '”Kuva namenya umukiza ni wo mwanzuro mwiza nafashe mu buzima bwanjye.” Nari umukiranutsi, nari mu muto noneho maze gukira.' 


    Imbere y’abavandimwe, inshuti, imiryango, abihaye Imana n’abandi Israel Mbonyi yongeye kwandika amateka avuguruye mu muziki wa Gospel


    Israel Mbonyi yashimiye Minisitiri Nduhungirehe Olivier witabiriye igitaramo cye, avuga ko ariwe muntu wa mbere wamusabye gukorera indirimbo muri Sitade Amahoro


    Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo anyuzamo agatanga ubuhamya ku rugendo rwe rw’umuziki


    Israel Mbonyi yakoze igitaramo gikomeye yamurikiyemo Album ‘Ndi Ubuhamya bugenda’ iriho indirimbo yahimbye mu bihe bitandukanye 



    Israel Mbonyi yavuze ko 2024 ari umwaka udasanzwe mu rugendo rwe rw’umuziki, kuko byahuriranye n’imyaka 10 ishize ari mu muziki 

    Israel Mbonyi, umusore waminuje muri ‘Pharmacy’, Imana yanyujijemo kuyikorera mu mashyi no mu mudiho



    The Ben yitabiriye igitaramo cy’inshuti ye Israel Mbonyi banakoranye indirimbo ebyiri zitarasohoka 

    Israel Mbonyi yavuze ko nta gihombo kiri mu gukorera Imana uko byagenda kose

    Israel Mbonyi yaririmbye indirimbo ‘Biratungana’ ya Gentil Misigaro na Adrien Misigaro yamamaye mu buryo bukomeye 

    Israel Mbonyi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere wataramiye abantu 10,367 muri BK Arena 

    Umushyushyarugamba, Yvan Ngenzi usanzwe ari n’umuhanzi niwe wayoboye iki gitaramo cya Israel Mbonyi 

    Israel Mbonyi yatanze ibyishimo byisendereye ubwo yaririmbaga indirimbo ye yamamaye yise ‘Number One’

    Mu masaha y’umugoroba, imvura yaguye mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali

     

    Israel Mbonyi yavuze ko umuntu wa mbere wamuguriye gitari abarizwa muri Canada muri iki gihe. Ati “Iyo gitari n’iyo nandikiyeho indirimbo natangiriyeho umuziki.”

    The Ben n’umuhanzikazi Aline Gahongayire bitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi

    Israel Mbonyi yashimye Apotre Mignonne ku bwo gushyigikira umurimo w’Imana

    Israel Mbonyi yavuze ko mu bihe bitandukanye ‘Imana yanyerekaga ibintu nk’ibi ariko nta gitekerezo nari mfite cy’uko bizaba bimeze uko” 

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yanyuzwe n’uburyo Israel Mbonyi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa mbere warengeje ibihumbi 10 by’abantu muri BK Arena

     

    Israel Mbonyi yashimye Imana ku bw’ikipe bakoranye igihe kinini, barimo abaririmbyi, abacuranzi n’abandi. Ati “Kugira itsinda bisaba amafaranga, ariko aba bantu najyaga mbakoraho bakambwira bati ni ryari.”

    Apotre Mignonne yavuze ko gukorera Imana bidasaba guhindura mu mibereho ya buri munsi, ahubwo bisaba umutima ukunze 

    Umuririmbyi Mugisha Benjamin wamamaye nka The Ben yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi, mu gihe yitegura gukora igitaramo cye tariki 1 Mutarama 2025

    Umuhanzikazi w’indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Aline Gahongayire- Yakunze kugaragaza ko anyurwa n’impano ya Israel Mbonyi 

    Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga n’Ubutwererane, Olivier Nduhungirehe yitabiriye igitaramo cya Israel Mbonyi

    Israel Mbonyi yakoze ku nshuro ya Gatatu uruhererekane rw’ibitaramo yise ‘Icyambu’ 

    Abarenga ibihumbi icumi bari bakoraniye muri BK Areba bihera ijisho Israel Mbonyi 

    Ubwo yaririmbaga indirimbo ‘Ndakubabariye’ Israel Mbonyi yavuze ko ayikunda mu buryo bukomeye

    Israel Mbonyi yakoze iki gitaramo ari imbere y’abo mu muryango we barimo Se, Nyina n’abashiki be. Ati “Impamvu nakunda kubazana hano ni uko badakunda za Camera.”

    Kanda hano urebe Amafoto menshi yaranze igitaramo cya Israel Mbonyi muri BK Arena

    AMAFOTO: Serge Ngabo& Karenzi Rene

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150075/israel-mbonyi-yinjije-miliyoni-75-frw-ibyaranze-igitaramo-yizihirijemo-imyaka-10-ari-mu-mu-150075.html

  • Atlantique Microfinance yinjiye mu mikoranire na BDF – #rwanda #RwOT

    Ni amasezerano azajya afasha abakiliya ba Atlantique Microfinance badafite ingwate cyangwa bafite idahagije kwishingirwa na BDF.

    Ayo masezerano y'imikoranire yashyizweho umukono ku wa 24 Ukuboza 2024.

    Umuyobozi Mukuru wa Atlantique Microfinance Plc, Mohamed Aarouch yavuze ko ikigo ahagarariye cyishimiye kugirana imikoranire na BDF.

    Ati 'Twishimiye kugirana imikoranire na BDF kuko bizadufasha kwagura imiryango ku bakiliya benshi kandi bizafasha kwaguka ku mpande zombi.

    Umuyobozi Mukuru wungirije wa Atlantique Microfinance, Mary Lambasha yavuze ko ayo masezerano ari intambwe ikomeye bateye mu korohereza abakiliya kugerwaho na serivise z'imari.

    Yagize ati 'Ni amahirwe gukorana na BDF kuko tugira abakiliya bi'ingeri zinyuranye harimo abadafite ingwate n'abafite izidahagije. Uyu munsi aya masezerano y'imikoranire na BDF yazanye amahirwe mashya ku bari bafite ikibazo cy'ingwate ariko bakeneye inguzanyo, bikabafasha kugera ku nzozi zabo.”

    Ku rundi ruhande, Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yavuze ko gukorana na Atlantique Microfinance ari inyungu ku bafatanyabikorwa.

    Ati 'Aya masezerano aje gukemura ikibazo gikomeye cy'abakiliya cyo kutagira ingwate. Mu gukorana na Atlantique Microfinance Plc, tuzageza serivisi zacu ku bakiliya benshi, tunongerere iki kigo ubushobozi bwo gutanga inguzanyo kuri benshi.”

    Yakomeje avuga ko bizanafasha Atlantique Microfinance kugira abakiliya benshi noneho amafaranga itanga mu nguzanyo yiyongere kuko ari ho urwunguko rw'ikigo cy'imari ruva.

    BDF izanafasha mu gutanga amahugurwa ku micungire y'imari ku bakiliya ba Atlantique Microfinance Plc kugira ngo habyazwe umusaruro ayo mahirwe.

    Atlantique Microfinance imaze kubaka izina mu guteza imbere urwego rw'imari rudaheza, kuva mu 2019 yagera mu Rwanda.

    Ishamikiye ku kigo cy'imari cyitwa AMIFA Holdings cyo muri Maroc na cyo gishamikiye kuri Banque Centrale Populaire du Maroc (Groupe BCP).

    AMIFA Holdings ikorera no mu bindi bihugu bya Afurika birimo Côte d'Ivoire, Mali, Sénégal, Burkina Faso, Gabon, Guine, Madagascar n'u Rwanda.

    Atlantique Microfinance Plc ifite amashami atandatu mu Rwanda ndetse itegenya gufungura andi ikugira ngo ikomeze kwagura ibikorwa.

    Ifite icyicaro mu Karere ka Nyarugenge mu nyubako ya Yyussa City Center ahazwi nko kwa Makuza Peace Plaza.

    Abo muri Atlantique Microfinance n’abo muri BDF bari bitabiriye iki gikorwa cyo gusinya amasezerano

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yavuze ko gukorana na Atlantique Microfinance ari inyungu ku bafatanyabikorwa batandukanye

    Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Atlantique Microfinance, Mary Lambasha yavuze ko amasezerano basinyanye na BDF ari intambwe ikomeye bateye mu korohereza abakiliya kugerwaho na serivise z'imari

    Umuyobozi Mukuru wa Atlantique Microfinance Plc, Mohamed Aarouch (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent bashyira umukono ku masezerano

    Umuyobozi Mukuru wa Atlantique Microfinance Plc, Mohamed Aarouch (ibumoso) n'Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent nyuma yo gushyira umukono ku masezerano

    Abakozi ba Atlantique Microfinance Plc n’aba BDF nyuma y’uko ibyo bigo byombi bisinyanye amasezerano y’ubufatanye mu guteza imbere serivisi z’imari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/atlantique-microfinance-yinjiye-mu-mikoranire-na-bdf

  • Kasuku Media yifatikanyije gusangira Noheli n'abana bo ku mihanda #rwanda #RwOT

    Umunyamakuru Ndahiro Valens Papy, mu kiganiro yagiranye n'abana bitabiriye ibi birori, yaganiriye n'umwana w'imyaka 12 umaze imyaka itanu mu muhanda.

    Umwana witwa Irambona Irene yavuze ko ubuzima bwe bugoye kubusobanura, aho rimwe na rimwe amara iminsi itanu atarya ngo ahage.

    Yongeyeho ko kuryama ku muhanda ari ibigoranye cyane kubera kubura aho aba. Yabajijwe niba afite icyifuzo cyihariye, avuga ko yifuza gusubira mu rugo, ariko bigoye kubera ibibazo biri mu muryango we dore ko Se yajyaga abwira Nyina ko azamwica, maze Nyina arahunga, nuko nwe niko kuva murugo.

    Undi mwana yavuze ko amaze imyaka myinshi mu muhanda, ndetse ashobora kuba atakibukwa na se kubera igihe amaze batari kumwe.

    Mugisha Issac, umwana w'imyaka 13, umaze imyaka itatu mu muhanda, yasobanuye agahinda ko gusabiriza aho rimwe bamutuka cyangwa bakamwita umujura, kandi adafite icyo yakoze kibi. Mugisha yasubije ikibazo cy'ubumenyi busanzwe yiri abajijwe icyo Noheli ivuze, nuko nawe yabisubije atazuyaje avuga ati: 'Noheli ari  umunsi Yesu yavukaga bundi bushya.'

    Undi mwana witabiriye ibi birori yavuze ko yagiye mu muhanda bitewe n'ubuzima bubi iwabo barimo icyo gihe, aho afite nyina gusa.

    Yagize ati: 'Ndi umwana wa gatatu mu bana bane. Ndifuza kuva mu muhanda nkajya kwiga. Imana ihe umugisha Kasuku Media kuba baradutekerejeho.'

    Abeddy Biramahire, umukinnyi w'ikipe y'igihugu y'umupira w'amaguru Amavubi, yasobanuye icyamuteye kwifatanya n'iki gikorwa, ati: 'Jay Wamipango yangejejeho igitekerezo sinigeze nzuyaza kuko nanjye nsanzwe mfasha abana badafite ubushobozi. Bibabaje kubona abana babaku mihanda, ariko dukwiye gukora ibishoboka byose ngo bagire ubuzima bwiza.' Yongeyeho ko afite umuryango ufasha abana badafite uubushobozi doreko uragira imbaraga kubera ubushobozi witwa 'ABM' Foundation wita ku bana badafite ubushobozi kandi yifuza gukomeza gubafasha uko ashoboye.

    Shangazi Jane, umunyamakuru wa BTN TV mu kiganiro Umuryango Tuzubake, yavuze ko yafashije abana bagera kuri 400, agaragaza impamvu abana benshi bajya mu muhanda, cyane cyane amakimbirane yo mu miryango yabo. Yongeye gushimira abaterankunga bateye inkunga iki gikorwa.

    Jay Squeezer Wamipango, umuyobozi mukuru wa Kasuku Media, yavuze ko igitekerezo cyo gusangira n'abana bo ku muhanda cyaje ubwo bari mu rugendo bavuye i Kayonza. Yagize ati: 'Twatekereje gusangira Noheli n'abana bo ku mihanda, kandi buri wese wagize uruhare muri iki gikorwa yatanze umusanzu udasanzwe.' Ku bijyanye n'igiteranyo cy'amafaranga byatwaye, yabitangaje atebya ati: 'Byadutwaye miliyoni 6,000,800 Frw.'

    Ibi birori byagaragaje urukundo n'ubumuntu by'umwihariko kuri aba bana bari barajwe ishinga n'uko bagira ubuzima bwiza n'amahirwe yo kwiga no kugera ku nzozi zabo.

    Wamipango yagize ati: 'Kugira ubuntu nicyo cyambere.'

    Umwe mu bana bari bitabiriye yavuze ko burya ku Isi haracyari abantu bafite ubuntu bw'Imana.

    Shangazi Jane umunyamakuru wa BTN TV  we  yababajwe n'ubuzima bw'ababana baba ku mihanda.

    Umukinnyi wa Mavubi Abeddy Biramahire, yatanze amakayi yo gufasha abana, muri ibi birori.

    Mugisha Issac, umwana w'imyaka 13, umaze imyaka itatu mu muhanda.

    Imbamutima yaranzwe n'abamwe mu bari bitabiriye ikirori.

    Kasuku Media yasangiye umunsi mukuru n'abana bo ku mihanda.

    Abana bo ku mihanda banejejwe no guhabwa umunsi mukuru wa Noheli. 

     

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/kasuku-media-yifatikanyije-gusangira-noheli-nabana-bo-ku-mihanda/

  • Uburusiya bwagabye ibitero bikaze kuri Ukrain… – #rwanda #RwOT

    Ku itariki ya 25 Ukuboza 2024, Uburusiya bwakomeje kugaba ibitero by’ubugome mu gihugu cya Ukraine, bwibasira ibigo bishinzwe ibyerekeranye n’ingufu zamashanyarazi ndetse n’ibindi bice by’uburasirazuba bw’igihugu. 

    Minisitiri w’ubutwererane wa Ukraine, German Galushchenko, yatangaje ko Uburusiya bwakoze ibitero byinshi by’intambara bishingiye kukwi basira ibikorwa by’amashanyarazi.

    Mu karere ka Kharkiv, mu burasirazuba bwa Ukraine, abantu batandatu bakomeretse nyuma y’ibitero by’imbunda z’indege. Abaturage byabagizeho ingaruka mbi bitewe n’ibyo bitero, 

    Mu bindi bice bya Ukraine, Uburusiya bwashoboye gukora ibitero bikomeye ku mashanyarazi ya Dnipro, mu burasirazuba bwa Ukraine. Guverineri wa Dnipropetrovsk, Serhiy Lysak, yatangaje ko Uburusiya bwibasiye cyane ibikorwa by’amashanyarazi mu rwego rwo kwangiza iyi mirongo.

    Ibitero by’Uburusiya ku mashanyarazi byatangiye gukomera kuva mu mwaka wa 2024, aho igihugu cya Ukraine cyahuye n’ingaruka znyinshi zirimo ibizazane by’amashanyarazi. 

    Kompanyi y’ubucuruzi yitwa DTEK yatangaje ko ibikorwa byayo by’amashanyarazi byibasiwe mu bitero by’ubugome, bikaba byatumye habaho ibibazo bikomeye mu gucunga amashanyarazi.

    Ibitero bya Noheli byatumye habaho kwiyongera k’umubare w’ibitero bikaba bibangamiye abaturage benshi mu gihugu cyahuye n’ibihe bikomeye kuva iyi ntambara y’akwaduka.

    Umwanditsi: TUYIHIMITIMA Irene 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150073/uburusiya-bwagabye-ibitero-bikaze-kuri-ukraine-ku-munsi-wa-noheli-150073.html

  • Nasengeye ‘Joyous Celebration Live in Kigali’… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, umuramyi wagwije ibigwi mu muziki wa Gospel mu Rwanda no muri Diaspora nyarwanda, Gentil Misigaro utuye muri Canada ariko akaba ari kubarizwa mu Rwanda, yagiranye ibihe byiza n’abakristo ba Restoration Church Masoro mu materaniro yo kwizihiza umunsi mukuru wa Noheli.

    Noheli ni umunsi ukomeye ku bakristo mu mahanga yose, ukaba wizihizwa buri tariki 25 Ukuboza. Kuri Noheli y’uyu mwaka, abakristo ba ERC Masoro bagiriwe umugisha udasanzwe wo gutaramana n’umuramyi mpuzamahanga Gentil Misigaro wamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Biratungana” na “Buri Munsi” Ft Adrien Misigaro.

    Gentil Misigaro yakiriwe ku ruhimbi na Apostle Yoshuwa Masasu ngo asuhuze iteraniro, maze yakiranwa urugwiro. Uyu muramyi yavuze ko ERC Masoro ahafata nko mu rugo. Yatumiye abakristo bose kuzitabira igitaramo azaririmbamo cyiswe “Joyous Celebration Live in Kigali” kizabera muri BK Arena ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024.

    Uyu muhanzi ukubutse mu bitaramo yafashijemo Meddy muri Canada, yabibukije ko “tuzaba turi kumwe n’umwigisha mwiza” [yavugaga Apostle Masasu]. Yongeyeho ati “Yego, niteguye kuzarya ibyo kurya bishoboka byose ‘byubaka ubugingo’, kandi niteguye kuzaramya Imana. Nasengeye iki gitaramo kuruta uko nakoze imyitozo yo kuririmba (repetition)”.

    Yakomeje avuga ko yizeye ko Imana izakora ikintu kidasanzwe ku Cyumweru mu gitaramo cya Joyous Celebration. Ati “Icyo nababwira, ufungure umutima wawe, witegure kwakira”. Abisabwe na Apostle Masasu, yabaririmbiye indirimbo ye “Biratungana”. Nubwo yari yasaraye, yabahesheje umugisha mu masegonda macye, avuga ko haririmba umutima.

    Tariki 29 Ukuboza 2024, ni umunsi w’amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda kuko ari bwo itsinda Joyous Celebration ryo muri Afrika y’Epfo rizataramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Sion Communications na Zaburi Nshya Events. Aba baririmbyi bazasagira uruhimbi na Gentil Misigaro ndetse na Alarm Ministries.

    Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ndetse ab’inkwakuzi bageze kure bagura amatike. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose ndetse na Samsung 250 zose.

    Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka biroroshye kuko itike ya macye ari 7,000 Frw, itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.

    Joyous Celebration igiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere, ni itsinda ryo muri Afrika y’Epfo rifite ibigwi bikomeye mu muziki w Gospel muri Afrika. Ryamamaye mu ndirimbo zitandukanye zirimo “Yesu Wena UnguMhlobo”, “Hallelujah Nkateko”, “Ndenzel' Uncedo Hymn 377”, “Bhekani Ujehovah”, “Wenzile” n’izindi.

    Gentil Misigaro yahaye Noheli abakristo ba ERC Masoro

    Gentil Misigaro yakiriwe ku ruhimbi na Apostle Masasu uzabwiriza mu gitaramo cya Joyous Celebration

    Gentil Misigaro yavuze ko Imaza izakora ikintu kidasabzwe mu gitaramo cya Joyous Celebration

    Kuri ERC Masoro ni hamwe mu hari kugurishirizwa amatike ya Joyous Celebration Live in Kigali

    Benshi banyotewe cyane no kuzitabira “Joyous Celebration Live in Kigali Concert”

    Gentil Misigaro yageze mu Rwanda mu gitondo cyo kuwa Kabiri tariki 24 Ukuboza

    Gentil Misigaro yasangiye Noheli n’abakristo ba ERC Masoro mbere yo gutarama muri Joyous Celebration Live in Kigali ku Cyumweru tariki ya 29 Ukuboza 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150067/nasengeye-joyous-celebration-live-in-kigali-kurusha-uko-nakoze-repetition-gentil-misigaro–150067.html

  • MU MAFOTO 100: Ihere ijisho uko ibyamamare by… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi, abakirisitu bizihiza ivuka rya Yezu/Yesu Kristo, abantu benshi b'ibyamamare bifashishije imbuga nkoranyambaga zitandukanye bifuriza ababakurikira Noheli nziza, abandi bakifashisha amashusho n’amafoto berekana uko bayizihije.

    Bamwe muri bo ntibanategereje ko Noheli igera, kugira ngo bifotozanye n'imiryango yabo nk'uko bagiye babigaragaza ku mbuga zirimo Instagram, X [Twitter], Snapchatt n’izindi.

    Muri iyi nkuru tugiye kugaruka ku mafoto ya bamwe mu byamamare mu ngeri zinyuranye zirimo imyidagaduro, ruhago, iyobokamana n'ibindi, basangije ababakurikira ku mbuga nkoranyambaga uko bizihije uyu munsi.

    Abenshi muri ibi byamamare, bafashe amafoto meza aryoheye ijisho bari hamwe n'imiryango yabo bagaragaza ko bishimiye gusangira n'abo bakunda uyu munsi ufite igisobanuro cyihariye ku Bakristo.


    Barack Obama wahoze ayobora Leta Zunze Ubumwe za Amerika n’umuryango we bishimiye gusangira umunsi mukuru wa Noheli



    Isimbi Model n’umuryango we ni uko bizihije Noheli





    Miss Rwanda 2016 Mutesi Jolly ni uko yariye Noheli

    Miss Muyango yasangiye Noheli n’abana bato

    Zari aryohewe n’ibiruhuko by’iminsi mikuru

    Umuhanzikazi Clarisse Karasira yasangiye Noheli n’umuryango we

    Isimbi Abiella wabaye Nyampinga wa Kaminuza y’u Rwanda yizihije Noheli ari hamwe n’umuryango we

    Umunyarwenya Rusine Patrick na we ni uko yizihije Noheli

    Abarimo Miss Ishimwe Naomie witegura kurushinga n’abavandimwe be bizihije Noheli

    Umuhanzi Drake yizihije Noheli

    Abaramyi Ben na Chance bifurije abantu bose Noheli nziza n’umwaka mushya muhire wa 2025

    Igikomangoma cya Wales n’umuryango we

    Umukinnyi wa filime wamamaye nka Bijoux

    MC Brian n’umuryango we bishimiye Noheli

    Umuherwe wa mbere ku Isi Elon Musk yagize ibihe byiza kuri Noheli

    Sheebah Karungi yifashishije umwana we mu kwifuriza abakunzi be Noheli nziza

    Umuhanzikazi Simi, umugabo we Adekunle n’umukobwa wabo ni uko bizihije Noheli

    Christiano Ronaldo n’umuryango we mu byishimo bya Noheli

    Keza Terisky n’umuhungu we bari babyambariye

    Umuhanzi John Legend witegura kuza gutaramira mu Rwanda yizihije Noheli ari kumwe n’umuryango we

    Umukundwa Cadette ni uko yayizihije

    Umuhanzikazi Spice Diana

    Umuhanzikazi Shensea

    Lupita Nyong’o yasangiye Noheli n’injangwe ye

    Lesego Chombo uherutse kugirwa Miss World Africa yahawe impano kuri uyu munsi udasanzwe

    Ababishoboye basangiye uyu munsi n’imiryango yabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150057/mu-mafoto-100-ihere-ijisho-uko-ibyamamare-byizihije-noheli-hirya-no-hino-ku-isi-150057.html