Blog

  • Icyo u Rwanda ruzakura mu guhuza serivisi zisa zitangwa n'ibigo bya Leta bitandukanye – #rwanda #RwOT

    Ni icyizere yatanze mu gihe abacuruzi bakomeje kugaragaza ko imirimo yo gusuzuma ibi bicuruzwa imara igihe kinini, kuko mu gushaka ibyangombwa bibemerera kubyinjiza binyura bigo byinshi bitandukanye.

    Hari ubwo ikigo gishobora gutumiza ibicuruzwa mu mahanga kigasabwa kubinyuza muri Rwanda FDA, kigakomereza mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubugenzuzi bw'Ubuziranenge, Ihiganwa mu bucuruzi no Kurengera Umuguzi (RICA), mu Kigo cy'Igihugu Gitsura Ubuziranenge, RSB cyangwa se n'ahandi.

    Abacuruzi bagaragaza ko iyo ibicuruzwa binyuzwa muri ibyo bigo byose, aho usanga n'ibisubizo bisa, bituma batinda bityo ibiciro bikiyongera ku baturage kubera iyo nzira ndende.

    Nka Dr. Joseph Akumuntu, uhagarariye ishyirahamwe ry'abatumiza ibicuruzwa mu mahanga ati 'Nk'urugero gutumiza amavuta bisaba kwishyura amafaranga menshi mu bigo bitandukanye nka Rwanda FDA na RICA. ibyo bigatuma ibiciro byayo byikuba kandi bitari ngombwa.'

    Uko kwikuba kw'igiciro cy'ibicuruzwa Dr. Akumuntu agusobabura avuga ko igicuruzwa kimwe gishobora gusabirwa inyemezabuguzi cyangwa uruhushya mu bigo birenze bitatu, bikazagera ku baguzi bibahenze.

    Minisitiri Sebahizi yemeye ko hari inzitizi ziterwa n'ubusabe bwa serivisi zisubiramo muri ibyo bigo.

    Yavuze ko hari ibiganiro biri gukorwa bigamije guhuza imikorere y'ibyo bigo, ku buryo hashyirwaho urubuga rumwe rutanga serivisi zose, kandi ibyo bigo bikazajya bisangira amakuru ku buryo bizajya bikorwa na kimwe bidasabye ko rwiyemezamirimo azengurutswa mu bigo byose.

    Ati 'Bizatuma umucuruzi ashobora kubona serivisi yifuza byihuse kandi byoroshye. Buri kigo muri ibi kizaba gifite amakuru yose akenewe, niba ikigo kimwe cyemeje ko igicuruzwa cyujuje ibisabwa, ibindi bigo bizabyemera nta yandi masuzuma. Bizagabanya igihe ibicuruzwa byamaraga muri gasutamo ndetse n'ikiguzi byasabaga.'

    Serivisi zizahuzwa zirimo izitangwa na Rwanda FDA, RSB, RICA, Ikigo cy'igihugu gishinzwe kubungabunga ibidukikije (REMA), n'Ikigo cy'igihugu cy'Imisoro n'Amahoro (RRA).

    Bizagabanya igihe ibicuruzwa byamaraga mu biro bya gasutamo, bikureho amafaranga amwe n'amwe yishyurwaga muri urwo ruhererekane, ndetse bitume ubucuruzi bworoha n'abaguzi bibagereho bitabahenze.

    Minisitiri Sebahizi yijeje abatumiza ibicuruzwa mu mahanga ko bagiye gushyirirwaho uburyo buzajya bwihutisha ibicuruzwa byamaraga igihe muri gasutamo bitegereje gusuzumwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-guhuza-serivisi-zisa-zatangwaga-n-ibigo-bitandukanye-bigahombya

  • Icyatangiye ari irerero cyavuyemo ikigo cy'abakozi barenga 500: Imyaka 10 ya Gasore Serge Foundation – #rwanda #RwOT

    Ni ikigo cyubatse mu Karere ka Bugesera mu Murenge wa Ntarama aho Gasore yavukiye ndetse akaharokokera Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Mu kiganiro yagiranye na IGIHE, yagarutse ku buryo kwitangira abandi yabitangiye akiri muto n'umusaruro mwiza bimaze gutanga wagejeje ku kigo gifashirizwamo abarenga 840 biganjemo abanyeshuri kandi gitangirwamo serivisi zacyo zose ku buntu.

    IGIHE: Iki kigo kinini tubona uyu munsi cyatangiye gute?

    Gasore: Ibikorwa byo gufasha nabitangiye mu 2008 nkiga muri kaminuza.Twatangiye iki kigo tugira ngo duhe amahirwe angana abana bavuka mu miryango itishoboye cyangwa ifite ibindi bibazo.

    Naravuze nti ahantu nk'aha mvuka hakiri ibibazo by'uburere n'uburezi ni gute nabigiramo uruhare. Twatangiye ari nk'urugo mbonezamikurire ruto nko mu myaka 11 cyangwa 12 ishize dufasha abana 125 ariko tubona abo bana bari bafite ibibazo by'imirire mibi twafashije bameze neza dutekereza gutangiza n'ikigo cy'amashuri ngo tubagumane.

    Mu 2014 ni bwo twatangiye ikigo tubona ubundi butaka bwagutse bwo gukoreraho dutangirana ba bana 125 mu mashuri abanza gahunda ari uko bazayasoza bagakomereza ayisumbuye ahandi. Ni uko twatangiye ariko kuva icyo gihe ibikorwa ntibyasibye kwaguka birenze uko twabitekerezaga.

    Gasore Serge Foundation ifite n’amashuri abanza

    Serivisi z'urugo mbonezamikurire mwatangiriyeho ubu zihagaze gute?

    Twaje gusanga kugira urugo mbonezamikurire ku bana dufashiriza hano mu kigo bidahagije. Urugo rwacu rwaje kuba urwa mbere mu Ntara y'Iburasirazuba noneho dufatanyije n'Akarere ka Bugesera twagiye mu zindi nzego z'ibanze dushakamo abana bari mu mirire mibi, tubitaho mu ivuro ryacu hano mu kigo abandi tubitaho bari mu Bitaro bya Nyamata.

    Iyo bamaze kugera mu muhondo w'imirire basubira mu miryango yabo tukabakurikirana bariyo ariko ababyeyi babo bo tumara umwaka tubigisha uburyo bwo kwita ku mikurire y'abana kugira ngo icyo kibazo kitazongera.

    Ubu ingo mbonezamikurire zo mu Karere ka Bugesera kose ni twe tuzikorera isuzuma dufatanyije n'izindi nzego zirimo Akarere na MIGEPROF kuko umukozi uzikurikirana umunsi ku munsi ni uwa GSF.

    Uburezi mwatangiriye ku mashuri abanza ubu buhagaze bute?

    Burya imyaka irihuta ba bana twatangiranye mu mashuri abanza twabonye bageze mu mwaka wa gatanu twibaza ukuntu tugiye kubarekura ngo bajye ku bindi bigo.

    Twaravuze tuti reka dukubite inzu ibipfunsi dushinga amashuri yisumbuye.Twarayatangiye ubu aba mbere bageze mu wa gatatu w'icyiciro rusange.

    Turabacumbikira kandi batsinda neza rwose. Mu mwaka utaha duteganya no gutangiza icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye kizigisha amasomo ya siyansi, ay'imyuga n'ubumenyingiro kandi amashuri ubu yamaze kuzura.

    Iki kigo gifite amashuri yisumbuye agezweho

    Inzu mberabyombi y’iki kigo

    Gushinga ivuriro byo byaje bite?

    Ba bana 125 twatangiranye mu rugo mbonezamikurire kubera ibibazo by'imirire mibi, batangiye barwaragurika tukajya tujya kubavuza ahandi. Twaravuze tuti kuki tutantangiza ivuriro hano ryita ku bana cyane tukajya tubitaho ariko n'abaturage bakaza.

    Twararitangiye ari na ryo rifite agashami kigisha imbonezamirire ariko hari no gukura amenyo, kuvura amaso tunacumbikira abarwayi.

    Ubu muri Gashyantare uyu mwaka, twatangiye no kubyaza aho dukorana n'Ibitaro by'Akarere nk'andi mavuriro yose tugatanga na 'transfert'.

    Iki kigo gifite ivuriro ryatangiye kubyaza muri Gashyantare

    Mugeze he mu bikorwa bya siporo?

    Mu Bugesera birazwi ko abakobwa batwara igare. Twafatanyije n'Akarere dushinga ikipe y'abakobwa y'amagare ya Bugesera kandi ubu bahagaze neza mu cyiciro cy'abakiri.

    Dutoranya abana b'abakobwa bazi igare tukanabashyira mu ikipe ifite umutoza n'abatekinisiye ariko tunabarihira amashuri, uko basoza amashuri tugafata abandi kandi bahava bari ku rwego rwo kwitabira amarushanwa atandukanye.

    Ikindi gikorwa dukora ni ugutegura irushanwa ryo gusiganwa ku magare ryitwa '20 kilomètres de Bugesera' buri mwaka.Ubu rimaze gukomera ku rwego rw'Akarere kandi iyo turikoze ryitabirwa n'abagera ku 3000 baturutse n'ahandi mu gihugu.

    Tugiramo n'ibibuga hano mu kigo byo kwitorezamo gutwara igare abana babishaka bose baraza bakitoza mu mpera z'icyumweru.

    Gasore Serge yavuze ko muri icyo kigo babonye ari ngombwa no kwita ku bakobwa babyariye iwabo aho abagera kuri 25 bigishwa kudoda buri mwaka bagahabwa imashini zibafasha kubikora.

    Magingo aya, Gasore Serge aba muri Leta zunze Ubumwe za Amerika gusa ibikorwa by'ikigo bya buri munsi bikura amafaranga mu baterankunga batandukanye b'icyo kigo.

    Iki kigo kandi gifite abakozi 160 bafite amasezerano y'akazi utabariyemo abandi bakora iyo akazi kabaye kenshi.

    Gasore avuga kandi ko yishimira kuba ibyo yashoyemo imbaraga bigirira akamaro abaturage ndetse no kuba Perezida Paul Kagame yaramugiriye icyizere akamugira umurinzi w'igihango mu 2019.

    Iki kigo giherereye i Ntarama mu Karere ka Bugesera

    Iki kigo gikomeje kwaguka

    Gasore Serge Foundation yagiye yaguka igira ibikorwa byinshi

    Mu 2019, Gasore Serge yabaye umurinzi w’igihango

    Gasore Serge yishimira aho Gasore Serge Foundation yashinze igeze


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyatangiye-ari-irerero-cyavuyemo-ikigo-cy-abakozi-barenga-500-imyaka-10-ya

  • Ibyishimo byo kwitegura imfura The Ben na Pam… – #rwanda #RwOT

    Amashusho y'iyi ndirimbo yagiye hanze kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, mu gihe habura iminsi micye The Ben agakora igitaramo cyo kumurika Album ye yise 'Plenty Love' mu gitaramo kizabera muri BK Arena, ku wa 1 Mutarama 2025. 

    Iyi ndirimbo iri mu zigize Album ye nshya; ndetse ubwo yayishyiraga hanze yumvikanishije ko ari ikimenyetso gishimangira ko yabaye umwe na Pamella. Kandi ko inkuru y'urukundo rw'abo ifite ipfundo. 

    Uyu mugabo yanavuze ko kwifashisha umugore we mu ndirimbo 'Ni ikimenyetso cy'imbaraga z'urukundo rwa nyarwo.' Iyi ndirimbo igiye hanze, mu gihe kuri uyu wa Gatatu tariki 25 Ukuboza 2024, ari bwo Pamella yahishuye ko yiteguye kwibaruka.

     

    'True Love' ibaye indirimbo ya Kabiri, The Ben yifashishijemo Pamella, kuko yanamwifashishije mu ndirimbo 'Ni Forever' bakoreye mu bice bitandukanye byo mu Karere ka Rubavu n'ahandi. 

    Iyi ndirimbo 'True Love' mu buryo bw'amajwi (Audio) yakozwe na Producer Real Beat, ni mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts, ni nawe wakoze 'Ni Forever'. Yakorewe muri Studio ya Country Records, ari nayo yakorewemo 'Ni Forever'.

    Ni mu gihe imyambaro The Ben na Pamella baserukanye muri iyi ndirimbo yahanzwe n'inzu z'imideli za Matheo ndetse na Fly Mama Africa.

    The Ben avuga ko ku wa 24 Ugushyingo 2019 ari bwo bwa mbere yahuye na Pamella bahuriye mu Mujyi wa Nairobi muri Kenya.

    Avuga ko icyo gihe byabaye amagambo y'urukundo yari yuzuye mu mutima we atabasha gusobanura, kandi ko umwanya bamaranye wabaye intangiriro y'urugo bagiye gushinga.

    Uyu muhanzi wamamaye mu ndirimbo zirimo 'Habibi', avuga ko kuri uriya munsi, inseko n'uburyo Pamella yamuganirizaga byasize ibyishimo by'urwibutso muri we adashobora kwibagirwa. Ati 'Kuva kuri uriya munsi, umutima ntiwari ukiri uwanjye, ahubwo wahise uba uwe.'

    Mu magambo ya The Ben ati '2019 Uko twahuye! Tariki 24 Ugushyingo 2019, mu mutima w'Umujyi wa Nairobi, Kenya niho ururimi rw'urukundo rwabumbukiye. Ubwiza bwe bumurikiwe n'ibijojoba by'imvura bwanyibye roho. Inseko ye n'imyitwarire itangaje byasize ishusho y'umunezero muri njye, ntari kubasha kwirengagiza.'

    'Uko twahuzaga amaso, nahise mbona ahazaza ndi kumwe nawe, kuva uwo munsi umutima ntabwo wari ukiri uwanjye ahubwo wabaye uwe.'

    Pamella asobanura ko bwa mbere ahura na The Ben ari umunsi adashobora kuzibagirwa. Uyu mukobwa wamamaye mu marushanwa ya Miss Rwanda, yavuze ko yahuye na The Ben ari ku munsi wa Gatatu w'icyumweru, kandi ko icyo gihe imvura yaraguye.

    Akavuga ko ari ibihe byaranzwe no kurebana akana ko mu ijisho. Ati 'Ijwi rye, ubumuntu muri we, ukuntu yanganirizaga mu bitwenge, n'ukuntu yahumagara… (byubatse urukundo rwabo).'

    Pamella anavuga ko hari igihe The Ben yamusohokanye bajya kureba filime, ibintu avuga ko 'byatumye mukunda kurushaho'.

    Uyu mugore yumvikanisha ko ahura na The Ben yari ahatanye mu marushanwa y'ubwiza ya Miss Africa, ariko ko atigeze amuburira umwanya. Ati 'Buri gihe atuma mpora nseka, ku buryo kwihishira byangora. Ibindi bisigaye ni amateka.'

    Pamella yavuze ko mu 2022 ubwo The Ben yamwambikaga impeta ari ibihe 'ntashobora kwibagirwa'. Yavuze ko icyo gihe bahuriye muri Maldives ubwo bari mu biruhuko.

    Akomeza ati 'Kugeza ubu sindibagirwa bya bihe! Twagiye mu birwa bya Maldives kuko twese dukunda gutembera cyane, ubwo umukunzi wanjye yansabaga ko twabana afite impeta nziza hagati mu Nyanja y'Abahinde, navuze

    'Yego' n'ibyishimo byinshi ari nako mwongorera mu matwi nti 'Mbega igihe cyiza cyo kubaho'

    The Ben yifashishije Pamella mu mashusho y'indirimbo ashimangira ko bitegura kwibaruka imfura

    Ni ku nshuro ya Kabiri, The Ben yifashishije umugore we mu mashusho y'indirimbo







    The Ben na Pamella baherutse kwizihiza umwaka umwe ushize barushinze nk'umugabo n'umugore

     

    The Ben ari kwitegura igitaramo cye bwite kizaba ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'TRUE LOVE' YA THE BEN

    “> 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150113/ibyishimo-byo-kwitegura-imfura-the-ben-na-pamella-babinyujije-mu-ndirimbo-bakoranye-video-150113.html

  • NAEB igiye gutera ingemwe ibihumbi 300 za avoka n'imyembe – #rwanda #RwOT

    Muri izo ngemwe NAEB igiye kwinaza, harimo izingana n'ibihumbi 240 za avoka zitaterwa ku buso bwa hegitari 800 n'izingana n'ibihumbi 60 z'imyembe zizaterwa ku buso bwa hegitari 200.

    Izo ngemwe za avoka zibanguriye zizaterwa mu bice bitandukanye by'igihugu mu turere twa Rusizi, Huye, Nyanza, Rwamagana na Bugesera.

    Iz'imyembe zizaterwa kuri hegitari 200 z'ubutaka bwo mu turere twa Rusizi na Bugesera nk'uko The New Times yabyanditse.

    U Rwanda kandi ruri guteganya ko rwakwagura ubuhinzi bwa macadamia aho NAEB igaragaza ko ingemwe z'icyo gihingwa zingana n'ibihumbi 102 zizaterwa ku buso bwa hegitari 100 bwo mu turere twa Nyamasheke, Karongi, Rusizi, Rutsiro na Rwamagana.

    Umuyobozi w'ishami rishinzwe ibihingwa bishya muri NAEB, Jean Bosco Mulindi, yavuze ko iyi mishinga igamije guteza imbere imboga n'imbuto mu kongera ibyoherezwa mu mahanga no guteza imbere ubuzima bw'abakorera ubuhinzi ku buso buto.

    Ati 'NAEB iri gushyira imbaraga mu kwagura ubuhinzi bw'ibihingwa bikenerwa cyane nka avoka, imyembe na patchouli hagamijwe guteza imbere ubukungu buturuka ku buhinzi n'ubworozi.'

    NAEB igaragaza ko mu myaka itanu ishize kuva mu 2020-2024 umusaruro w'ubuhinzi woherezwa mu mahanga wazamutse cyane ugera ku gaciro k'arenga miliyari 4369 Frw).

    Mu 2023/2024 honyine u Rwanda rwinjije arenga miliyari 1.139 Frw avuye kuri miliyari 1.163 Frw rwari rwinjije mu 2022/2023.

    Guverinoma y’u Rwanda yiyemeje guteza imbere igihingwa cya avoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/naeb-igiye-gutera-ingemwe-ibihumbi-300-za-avoka-n-imyembe

  • Gisagara: Abangirijwe n'ibikorwaremezo by'amashanyarazi bagiye guhabwa ingurane – #rwanda #RwOT

    Nk'abo mu Murenge wa Gishubi bagaragaza ko imitungo yabo yangijwe mu gihe hakorwaga umuyoboro w'amashanyarazi ucanira umurenge wabo.

    Uwitwa Rutayisire lldephonse wo mu Kagari ka Gabiro yabwiye IGIHE ko imyaka irindwi ishize ategereje ko yishyurwa agera ku bihumbi 300 Frw yasigayewemo ariko byaranze.

    Ati 'Banyangirije ibiti bya avoka, insina n'indi myaka bakandagiye bari gushinga amapoto. Byose byari bifite agaciro k'ibihumbi 534 Frw. Barabanje banyishyura ibihumbi 250 Frw bansigaramo andi na n'ubu narahebye.''

    Mayira Jean de Dieu, uvugira umubyeyi we witwa Uwiringiye Verediana na we wangirijwe imyaka itandukanye n'amashyamba kayatema, ariko na n'ubu ntibarishyurwa.

    Ati 'N'ubu abakozi bo muri REG baracyagaruka gutema ibiti bikuze buri mezi atandatu bavuga ko twishyuwe. Banatemye avoka nyinshi zo ntizigeze zishibuka. Batemye insina bangiza n'indi myaka mu masambu abiri. Bifite agaciro k'asaga ibihumbi 700 Frw, ariko nta faranga na rimwe turabona.''

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Gishubi, Tuyishime Obadia, yashimangiye ko ikibazo bakizi aho mu ntangiro za 2025 bazahabwa ingurane zabo kuko Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi izatanga ayo mafaranga bakishyurwa bose.

    Ati “Hari umurongo twahawe dufatanije n'ubuyobozi bw'akarere. Urutonde rw'abafite ibibazo bose rwaratanzwe, ndetse banatubwira ko bari kuvugana na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi. Intego ihari ni uko uyu mwaka w'ingengo y'imari wa 2024/2025 uzashira bose bishyuwe.''

    Muri rusange abaturage batarahabwa ingurane z'ibyangijwe n'ahanyuze imiyoboro y'amashanyarazi bagera ku 1200 mu karere kose, biganje mu mirenge ya Mamba, Gishubi, Mukindo, Muganza n'indi. Baberewemo umwenda w'asaga miliyoni 56 Frw.

    Mayira Jean de Dieu, umuhungu wa Uwiringire Verediana (wanditse ku cyangombwa cy’ubutaka bw’ibyangijwe) yavuze ko hashize igihe kinini batarahabwa ingurane y’imutungo yabo

    Mu Karere ka Gisagara hari abatarahabwa ingurane y’imitungo yabo ibikorwa by’amashanyarazi byangije

    Rutayisire lldephonse wo mu Kagari ka Gabiro, Umurenge wa Gishubi, avuga ko imyaka irindwi ishize ategereje ko yishyurwa agera ku bihumbi 300Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gisagara-abarenga-1200-baberewemo-imyenda-y-ingurane-y-ahanyujijwe

  • The Ben yasohoye indirimbo igaragaza Pamella atwite (Amafoto na video) – #rwanda #RwOT

    Aba bombi bamaze igihe gito bizihije isabukuru y'umwaka bamaze barushinze. Muri iyi ndirimbo, The Ben yumvikana nk'umuntu waryohewe n'urukundo.

    Mu nyikirizo y'iyi ndirimbo yumvikana agira ati 'Ndakuramukije mukunzi wanjye, urabizi ko ngukunda by'ukuri? Sinzi uko nabivuga, disi uri mwiza, gumana nanjye.'

    Mu buryo bw'amajwi yakozwe na RealBeat mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts‬.

    Iyi ni indirimbo ya kabiri ya The Ben igaragayemo umugore we, nyuma ya 'Ni Forever' yamukoreye nyuma yo kurushinga.

    The Ben yasezeranye imbere y'amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y'urukundo bakemeranya kubana.

    Nyuma y'ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y'uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

    The Ben yagaragaje ko agiye kwibaruka imfura, mu gihe akomeje imyiteguro y'igitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.

    Iki gitaramo yise 'The New Year Groove' byitezwe ko azanamurika album ye nshya ikaba iya gatatu akoze kuva yatangira umuzika.

    Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cye yamaze kugera ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5 000 Frw naho iya menshi ikagura miliyoni 1,5 Frw.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/the-ben-yasohoye-indirimbo-igaragaza-pamella-atwite-amafoto-na-video

  • Itorero Ishyaka ryIntore ryatangijwe nabari… – #rwanda #RwOT

    Bagaragaje ko iki gitaramo kizaba ku wa 25 Mutarama 2025. Umuyobozi w'iri torero, Cyogere yabwiye InyaRwanda, ko bahisemo kwita iki gitaramo 'Indirirarugamba' bashingiye ku mutwe w'ingabo wabayeho wari uw'abana bato batozwaga kuba ingabo, nyuma bagasaba kujya ku rugamba.

    Ati 'U Rwanda rwaje guterwa abana bumvise inkuru ko batewe basaba kujya gutabara kandi bari bakiri mu itorero, babisabana umwete mubwira n'agahinda ko batewe, bo bagahezwa kandi baraje mu itorero ngo bazige gutsinda umwanzi.'

    Yavuze ko bahisemo ririya zina mu kumvikanisha icyerekezo cyabo n'ishyaka ryabo, bityo ibyinshi mu gusobanura neza iri zina bizagaragara mu gitaramo.

    Akomeza ati 'Aho bihurira n'ishyaka ry'intore n'uko tutabanje gutegereza nk'itorero rikivuka ngo tugwize uburambe n'imbaraga ahubwo tukarebera ku cyizere n'ubuhanga bw'abadutoza tugashaka gutangira umwaka tutitaye kubyabaye tukifuza gutangira umwaka dutaramira Abanyarwanda kuko tuba twifuza gukesha umwaka dutangiye dutura Abanyarwanda umuco wabo.'

    Cyogere yavuze ko muri rusange, intego ya mbere y'iki gitaramo 'ni ukumurika itorero ishyaka ry'intore' bashinze' kandi, kinagamije gufasha Abanyarwanda gutangira umwaka neza. Ati 'Tubifata nko kweza umwaka dukoresheje umuco wacu mwiza.'

    Yungamo ati 'Ni igitaramo kigamije kugaragaza ko intore bakunze zitaretse umuco no guhamiriza ahubwo zigeze, ndetse n'igitaramo tuzabamurikiramo noneho ko tugiye gutangira kwigisha abana b'Abanyarwanda nk'uko twabisabwe kenshi.”

    Cyogere yumvikanishije ko gutandukana na bagenzi babo bari kumwe mu Itorero Ibihame by'Imana, bari bagamije 'gukomeza gukundisha umuco Abanyarwanda b'ingeri zose ndetse nanone ko abawukora nabo byabagirira umumaro urenze uwo bibafitiye ubu ngubu haba mu mikoro, ubumenyi no kumenyekanisha umuco wacu wa Kinyarwanda dushingiye ko ubu ngubu abatoza dufite gihe bigeze batoza nk'ubu'.

    Cyogere yavuze ko muri iri torero ubu bafite abatoza barimo MNC (Mukuru wa Massamba Intore), Burigo Olivier n'umukondo Gatore.

    Asobanura ko abantu bakwiye kwitega kubataramira bidasanzwe muri iki gitaramo badasobanya. 

    Ati 'Bamenyereye ko dukina umukino wiganjemo amateka ariko ubu ngubu n'umukino wiganjemo gutarama turirimba, tubyina, twivuga, ducuranga ingoma n'ibindi'.”

    Cyogere yanavuze ko ibijyanye n'aho iki gitaramo kizabera, ndetse n'amatike yo kwinjira bizatangazwa mu gihe kiri imbere.

    Cyogere yatangaje ko bateguye iki gitaramo mu rwego rwo kumurika ku mugaragaro itorero Ishyaka ry'Intore batangije 

    Umuhanzi mu muziki gakondo, Ruti Joel ari mu bagize igitekerezo cyo gutangiza iri torero, ndetse ari mu bayobozi bakuru

    Bamwe mu babyinnyi bakomeye muri iri torero, bumvikanishije ko barajwe ishinga no guteza imbere umuco w'u Rwanda 

    Ruti Joel usanzwe azwi mu bihangano binyuranye, ari mu babyinnyi bihariye muri iri torero

    Ishyaka ry'Intore baherutse gutamira abarimo Perezida Paul Kagame mu birori by'ibihembo bya FIA byabereye muri BK Arena
    Igitaramo kiri torero kizaba ku wa 25 Mutarama 2025, ni mu gihe amatike azashyirwa ku isoko mu gihe kiri imbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150044/itorero-ishyaka-ryintore-ryatangijwe-nabarimo-ruti-joel-rigiye-kumurikwa-mu-gitaramo-indir-150044.html

  • Gutumira Bruce Melodie no kwifashisha buri gi… – #rwanda #RwOT

    Yageze ku kibuga cy'indege Mpuzamahanga cya Kigali, mu gitondo cyo kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024, yakiwe n'umuyobozi wungirije muri 1:55 AM, Kenny Mugarura, ndetse n'abakobwa babarizwa muri Kigali Protocol, bamuha ikaze.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, uyu mugabo yavuze ko kugera mu Rwanda zari inzozi ze, kuko yagiye aba mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. Ati 'Ni nk'inzozi zabaye impamo kuri njye, kuba mbashije gusura u Rwanda. Navukiye muri Nigeria, kandi nabaye mu Bwongereza mu gihe cy'imyaka 20'.

    Yavuze ko mu rugendo rwe rw'umuziki no guhuza n'abantu, yabashije kugera ku gitekerezo cy'abahanga atangiza iserukiramuco ryamamaye hirya no hino ku Isi rizwi nka 'Afro Nation'.

    Ati 'Nabashije guhanga iserukiramuco ryiza ku isi 'Afro Nation' kandi ndacyashaka gukomeza guhuza abantu binyuze muri iki gikorwa, ku buryo abo mu bihugu bitandukanye byo ku Isi biyumvamo Afurika nko mu rugo.'

    Yavuze ko ari ubwa mbere ageze mu Rwanda, ndetse birashoboka ko rwiyongereye ku bihugu birindwi byo muri Afurika agezemo.

    Uyu mugabo yavuze ko mu rugendo rwe mu Rwanda, azahura n'abafite aho bahuriye n'uruganda rw'ubuhanzi mu Rwanda, ndetse azamenya birushijeho umuco w'u Rwanda. Ati 'Ndashaka kureba ibyo abandi bantu batarabona, ku buryo nzagenda mbiratira abandi bakifuza gushora imari mu Rwanda.'

    Yavuze ko yaje mu Rwanda ku butumire bwa Coach Gael washinze Kigali Universe, ndetse hari ibiganiro yagiranye n'umunyarwanda Basaninyezi Tumaine uri mu buyobozi bw'urubuga rwa Youtube. Ati 'Nahuye n'abanyarwanda benshi, ku buryo numvaga nshaka kuza mu Rwanda nkagirana n'ibiganiro na Coach Gael'.

    Smade yanavuze ko uruzinduko rwe rugamije kureba uko iserukiramuco yashinze rya Afro Nation ryatumirwamo abahanzi bo mu Rwanda, ndetse bakagira uruhare no mu bindi bikorwa bishamikiyeho. Ati 'Nizeye ko nyuma y'uru ruzinduko tuzabafasha gukorana nabo.'

    Uyu mugabo yavuze ko mu myaka irindwi ishize atangije iri serukiramuco nta muntu wabyumvaga, ariko hahindutse byinshi. Yavuze kandi ko mu myaka 20 ishize, ari mu Bwongereza yabonye gutangiza iri serukiramuco 'riri kuri uru rwego ari kimwe mu byiza nagezeho muri ubu buzima'.

    Yavuze ko gushinga iri serukiramuco yari agamije ko rifasha umubare munini atari we gusa, kandi arashaka kuzahura cyane n'abahanzi bo mu Rwanda ku buryo bagirana ubufatanye bwihariye.

    Uyu mugabo aje mu Rwanda mu gihe iri serukiramuco, ryanyuzemo abarimo Asake, Nicki Minaj n'abandi. Muri Kamena 2024 ryabereye muri Portugal.

    Smade avuga ko kiriya gihe muri Kamena 2024, babonye umubare munini cyane, ndetse abanya-Nigeria bigaragaje cyane muri ririya serukiramuco mu buryo bukomeye.

    Yavuze ko yagombaga kuza mu Rwanda muri Werurwe 2024, ariko ntibyakunda, ahitamo kuza mu mpera z'uyu mwaka kugirango ahakorere ibiruhuko.

    Uyu mugabo yavuze ko imikoranire ye n'abahanzi Nyarwanda, izashoboka ahanini binyuze mu biganiro azagirana nabo. Abajijwe niba Bruce Melodie ashobora kuzatumirwa muri iri serukiramuco, yasubije ko hari byinshi bigomba kubanza gukorwa birimo kumufasha kubanza kwisanga ku isoko mpuzamahanga mu buryo bworoshye. Ati 'Hamwe n'ibyo noneho byadufasha kwisanga.'

    Iri serukiramuco ryakunze kugaragaramo cyane umuhanzi Burna Boy uri mu bakomeye ku rwego rw'Isi. Smade yavuze ko kumutumira buri gihe, ahanini biterwa n'uko ari umuhanzi ucuruza cyane muri iki gihe, kandi ntawe utabibona.

    Ati 'Abantu bagura amatike cyane kubera we. Buri wese ushaka gukora 'Business' areba ku muntu ushobora kugurisha cyane amatike, cyangwa se uzatuma ugaruza ayo winjije. Buri wese rero utegura ibitaramo, urebe neza uzafasha kugarura ibyo washoye.'

    Smade yavuze ko Burna Boy ari igihangane cya Afurika, kandi yatangiye gufungura imiryango ye n'iy'abandi bahanzi ku rwego mpuzamahanga 'rero tugomba kumushyigikira', Ati 'Nishimiye aho yavuye ndetse n'aho ageze muri iki gihe.'

    Hagati ya 26 Kanama na tariki 28 Kanama 2024, ibitaramo by'iri serukiramuco bitegurwa n'uyu mugabo byabereye mu Mujyi wa Lisbon muri Portugal.

    Ibi bitaramo byamaze iminsi itatu, ndetse biririmbamo Ruger, BNXN, Asake, Central Cee, Tyla, Focalistic, Uncles Waffles n'abandi. 

    Haririmbye kandi Nick Minaj, Omah Lay, Flavour, Musa Keys, Kelvin Momo, Rema, Diamond Platnumz , Dadju, Tayc, Seyi Vibez, Tyler ICU, Young Stunna, Mellow & Sleazy, Major League DJz n'abandi. Imibare igaragaza ko ibi bitaramo byitabiriwe n'abarenga ibihumbi 40 bavuye mu bihugu 140. 


    Smade yatangaje ko u Rwanda ari igihugu cya Karindwi cyo muri Afurika agezemo 


    Smade yavuze ko imyaka 20 yabaye mu Bwongereza, yagejeje ku gitekerezo cyo gutangiza iserukiramuco ‘Afro Nation’ 


    Kenny Mugarura uri mu bayobozi ba 1:55 AM [Uri iburyo] yakiriye ku kibuga cy’indege Smade washinze iserukiramuco ‘Afro Nation’ 


    Smade yavuze ko hari icyizere cyo gukorana n’abahanzi barimo Bruce Melodie, ariko birasaba kubanza kubaharurira inzira 


    Smade yavuze ko guhora atumira Burna Boy mu bitaramo bye, ahanini bishingira mu kuba ari umuhanzi ucuruza 


    Uyu mugabo yavuze ko yaje mu Rwanda ku butumire bwa Coach Gael, binyuze kuri Tuma Basa uri mu buyobozi bwa Youtube 


    Smade yavuze ko yaje mu Rwanda, kuhizihiriza isabukuru y’amavuko no gusoza umwaka neza





    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150099/gutumira-bruce-melodie-no-kwifashisha-buri-gihe-burna-boy-smade-washinze-iserukiramuco-afr-150099.html

  • Ibyo ukwiye kumenya kuri Ren na Tracy bazay… – #rwanda #RwOT

    Couple ya René Patrick na Tracy Agasaro, ni imwe mu ma couple akunzwe cyane hano mu Rwanda. Iyi couple ntisiba kugaragariza abantu ko yakundanye urw'ukuri, cyane cyane ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zikurikirwa n'umubare munini.

    Aba bombi, bakunze gutumirwa ahantu hatandukanye bakavuga ku nkuru y'urukundo rwabo, uko bahuye n'uko babanye, bagahamya ko byose ari umugambi w'Imana.

    Ku wa 29 Ukuboza 2023, René Patrick na Tracy batumiwe mu gitaramo cyitwa 'Kainos' gifatwa nk'icya mbere gikomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana i Burundi.

    Muri nzeri 2023, ni bwo René Patrick yari yinjije ku mugaragaro mu muziki umugore we, Tracy Agasaro, usanzwe ari umunyamakuru wa RBA kuri televiziyo yayo ya kabiri izwi nka KC2.

    Aba bombi bari basanzwe baririmbana mu bitaramo bitandukanye ariko bari batarashyira hanze indirimbo bahuriyemo, muri Nzeri 2023 basohoye iyitwa 'Jehovah'' iba iya mbere bari bahuriyemo, irakundwa bikomeye ndetse kugeza ubu ni yo itumye izina ryabo ryambuka umupaka.

    Uyu munsi, Rene na Tracy bamaze gushyira hanze indirimbo eshatu ari zo ‘Jehovah’ bahereyeho, ‘Niryubahwe,’ ndetse n’iyo baheruka gushyira hanze bise ‘Imirimo yawe (irivugira).’

    Muri uyu mwaka ku ya 5 Gicurasi, Tracy Agasaro yayoboye igitaramo gikomeye umuramyi Chryso Ndasingwa yamurikiyemo Album yise ‘Wahozeho,’ na cyo cyabereye muri BK Arena. 

    Kuwa 25 Ugushyingo 2022, Tracy yayoboye igitaramo gikomeye cy’itsinda Hillsong London, cyabereye i Kigali muri BK Arena. Ni igitaramo cya kabiri iri tsinda ryari rikoreye mu Rwanda, aba baramyi bakaba barafatanyije na Aime Uwimana ndetse na Benjamin Dube.

    René Patrick yambitse impeta umukunzi we Agasaro tariki 17 Nyakanga 2020. Ku wa 4 Ukuboza mu mwaka wa 2021 ni bwo Tracy Agasaro yemeranije kubana akaramata na Rene Patrick umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, aho bahamije isezerano ryo kuzabana akaramata imbere y'Imana n'abantu muruhame bose babireba.

    Agasaro iyo avuga ku rukundo rwe na René Patrick, avuga ko yamenyanye na René Patrick ubwo yari amubonye mu materaniro yo kuramya no guhimbaza Imana.

    Ati 'Nari nsanzwe ndi umufana we, ntabwo yari azi ko mufana ariko igihe kiravuga, yaje kubimenya. Twakundanye ndi umufana we cyane uretse ko n'ubu nzahora mufana, icya mbere nubaha ni uko azi, anubaha uwo ari kuramya.'

    Uyu munyamakuru avuga ko ikintu cyatumye aba umufana wa René Patrick kijyanye n'uburyo akoresha iyo aramya Imana.

    Ati: 'Ni umuhanzi uririmba arangamiye izina ry'uwo aramya, ni cyo kintu cyankuruye ndavuga nti ‘uyu niwe muhanzi nkunda’.'

    Abajijwe uko biba byifashe iyo uwari umufana abaye umukunzi w'umuhanzi yafanaga, yaragize ati: 'Byose ni imigambi y'Imana.''

    Tracy Agasaro ni umwe banyamakurukazi bakunzwe by’umwihariko kuri Televiziyo akorera ya KC2 akaba n’umwe mu bashyushyarugambakazi beza bagiye bayobora ibirori binyuranye. Mu birori bya vuba harimo Bianca Fashion Hub na Rwanda Gospel Live Star mu ifungurwa ryayo ku mugaragaro.

    Ni mu gihe Rene Patrick wamaze kuba umugabo we, yamamaye mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana aho akunzwe cyane mu yitwa ‘Arankunda’ na ‘Ni Byiza’. Uretse kuririmba kandi Rene Patrick ni umwanditsi mwiza w’indirimbo.

    Aba bombi bagiye kuyobora 'Joyous Celebration Live in Kigali,' mu gihe bizihiza isabukuru y'imyaka itatu bamaze barushinze. 

    Imyaka itanu bamaranye, ni imyaka banatanzemo umusanzu ukomeye ku Itorero rya Kristo dore ko Rene Patrick ari mu baramyi bayobora kuramya no guhimbaza Imana muri Grace Room Ministry, mu gihe Tracy Agasaro aba ari muri Women Foundation Ministries.

    Tariki 29 Ukuboza 2024, ni umunsi w’amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda kuko ari bwo itsinda Joyous Celebration ryo muri Afrika y’Epfo rizataramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Sion Communications na Zaburi Nshya Events.

    Iki gitaramo kizabera muri BK Arena ndetse ab’inkwakuzi bageze kure bagura amatike. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose ndetse na Samsung 250 zose.

    Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka biroroshye kuko itike ya macye ari 7,000 Frw, itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.

    Igitaramo Joyous Celebration bazakorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise “Joyous Celebration 28 Summer Tour” bizaherekeza umwaka uyu mwaka.

    Joyous celebration ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y'Epfo, ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994.

    Iri tsinda ryatangijwe n’abaramyi batatu ari bo; Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane na Mthunzi Namba. Muri Mata 2011, ni bwo Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice bitandukanye baryita ‘My gift to you,’ ryakozwe iminsi itandatu.

    Tariki 2 Werurwe 2015, Joyous Celebration bashyize hanze Album Volume ya 19 bise ‘Back to the Cross.’ Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Afrika y’Epfo mu byumweru bibiri bikurikiranye, ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wa mbere mu bihembo byiswe South Africa Music Awards.

    Tariki 29 Kamena 2018, Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa ry'iminsi itanu yise ‘Joyous 22 All for You Tour,’ barikorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i Tshwane basoreza muri Gauteng.

    Joyous Celebration yahawe ibihembo byinshi bitandukanye mu myaka yatambutse. Nko mu bihembo byitwa South Africa Music Award, Joyous celebration yagiye yitabira mu myaka ya za 2002, 2003, 2004, 2005, aho hose yagiye yegukana igihembo nk’itsinda ryakoze album nziza.

    Ibi byasubiriye mu 2008 na 2009, nuko muri 2013, 2014 na 2015 Joyous Celebration yongera guhembwa nk’abacuruje DVD nyinshi, ndetse mu 2018 na 2019 biharira ibikombe byinshi bya Gospel byatangiwe muri Afurika y’Epfo.

    Nanone mu 2000 no mu 2001, iri tsinda na bwo ryaciye agahigo mu bihembo byiswe Metro FM Music Awards. Hari ibindi bihembo byiswe Crown Gospel Awards, Joyous yegukanye mu 2008 na 2009.

    Ibindi bihembo byatanzwe bizwi nka ‘One Gospel Awards’ iri tsinda ryegukanye mu 2007 na 2008, maze mu 2013 rihita rihabwa ikindi gihembo cya ‘Africa Gospel Music Award.’

    Ibihembo Joyous Celebration yatwaye ni byinshi kuko ni itsinda ry'ibigwi mu ivugabutumwa ku Isi, bijyanye n’uko ari rimwe mu matsinda macye abarizwa ku mugabane wa Afurika yasinyanye amasezerano na Studio ya Universal Motown Records y'Abanyamerika.

    Joyous Celebration ni itsinda ry'abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y'uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

    Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi rigizwe n'abaririmbyi barenga 45.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa ‘Bekani Ithemba,’ ‘Alikho Lelifana,’ ‘Awesome is your name,’ ”I Am the winner,’ ‘Who Am I,’ ‘Wenzile,’ ‘Wakhazimula,’ ‘Tambira Jehova,’ ‘Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.


    Tracy Agasaro na Rene Patrick nibo bazayobora igitaramo Joyous Celebration bagiye gukorera muri BK Arena


    Ni abaramyi bakomeye bamaze gukorana indirimbo 3

    Basanzwe batumirwa mu bitaramo binturanye bagahembura imitima ya benshi

    Tracy Agasaro aherutse kuyobora igitaramo Chryso Ndasingwa yamurikiyemo Album

    Tracy Agasaro afatwa nk’umushyushyarugamba wa mbere mu bikorwa bya Gospel, hano yari ariyoboye igitaramo cya Hillsong London

    Bagiye kuyobora iki gitaramo mu gihe bishimira imyaka itatu ishize barushinze

    Ni igitaramo kitezweho gufasha abakristo gusoza neza umwaka wa 2024 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150100/ibyo-ukwiye-kumenya-kuri-rene-na-tracy-bahawe-kuyobora-joyous-celebration-live-in-kigali-c-150100.html

  • Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka #rwanda #RwOT

    Inyubako ya BK Arena yongeye kugaragara nk'inyubako idasanzwe mu myidagaduro ya hano mu Rwanda, ni nyuma yaho yakiriye abantu bagera ku 10 367 ubwo hari mu gitaramo cya Israel Mbonyi.

    Ni igitaramo cyabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 25 Ukuboza 2024, ubwo muri iki gitaramo uyu muhanzi yakoze yacyise Icyambu Live Concert cyabaga ku ncuro ya gatatu.

    Nk'uko ikinyamakuru Inyarwanda cyabitangaje, Imibare yakusanyijwe yerekana ko Israel Mbonyi yaciye agahigo ko kuba umuhanzi wa Mbere utaramiye muri BK Arena afite umubare munini w'abantu baguze amatike, kuko yaririmbiye abantu 10,367.

    Mu bijyanye no kwinjiza amafaranga, yagejeje kuri Miliyoni 73 Frw. Hari kandi andi mafaranga atazwi umubare yasaruye mu bantu 1169; ndetse n'ayo yahawe n'ibigo birenga 5 yavugiye mu gitaramo cye, ubwo yamamazaga ibyo bakora.

    Nk'uko bigaragarazwa n'imubare y'abari mu gitaramo, amatike yaguzwe n'abatu bahagaze yaguraga 15000, habonetsemo Miliyoni imwe n'ibihumbi magana inani na Mitongo itandatu.

    Ayaguraga ibihumbi 10, yabonetsemo Miyoni 13 n'ibihumbi 280, ay'ibihumbi 25 yose hamwe ni 14 750 000, aya 30 ni 8 820 000 na 33 880 yaguzwe n'ibihumbi Bitanu.

    Hari kandi abaguze imyanya y'abafite ubumuga angana na n'ibihumbi 860, yose hamwe akaba 73 450 000.

    Muri rusange Abantu bose bari mur BK Arena ni 10 367, Abagaragara muri System baguze amatike ni 9 198, abahawe ubutumire ndetse n'abaguze amatike bakareba  bahagaze ni 1 169.

    N'ubwo bimeze gutya, nyuma y'iki gitaramo Israel Mbonyi yatangarije itangazamakuru ko yifata 'nk'umuhanzi ukizamuka' kuko ashaka gukomeza gukora ibihangano bizamuherekeza na nyuma y'ubu buzima.

    Mbonyi wagaragarijwe urukundo n'abakunzi b'umuziki wo kuramya no guhimbaza Imana, nawe yagaragaje ubuhanga bwo kuririmba igihe kirekire ari wenyine kuko usibye Yvan Ngenzi watangije igitaramo ntawundi muririmbyi wari uhari.

    Muri iki Gitaramo hafashwe n'umwanya wo kwigisha ijambo ry'Imana, aha niho Mbonyi yahaye umwanya umushumba w'itorero Noble Family Church ndetse na Women Foundation Ministries, Apostle Mignonne Kabera.

    Apôtre Mignone akigera ku rubyiniro yinjiriye ku ndirimbo yo mu gitabo cyo guhimbaza Imana.

    Yagaraje ko Mbonyi Imana yamugize itabaza yifashishije ijambo riri muri Yohana 5:35 havuga hati 'Yari itabaza ryaka kandi rimurika'.

    Yagize ati 'Turashimira Imana ku bwawe, Imana yaguhamagaye ikagushoboza. Munyemerere twese nk'abakunzi be, nanjye ndi we, tumushyigikire birushijeho.'

    Yavuze ko nubwo Mbonyi yize ibirebana na Farumasi ariko Imana yabonye ko ikwiye kumushyiramo umuti uhembura imitima y'abamwumva binyuze mu ndirimbo ze.

    Yagaragaje ko Imana yahaye impano Israel Mbonyi, yamuhinduye farumasi y'ukuri kandi yomora imitima, igakiza abizera binyuze mu ndirimbo ze zikunzwe n'abatari bake.

    The post Asaga Miliyoni 73 niyo yavuye mu matike yaguzwe mu gitaramo cya Israel Mbonyi cyubatse andi mateka appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/asaga-miliyoni-73-niyo-yavuye-mu-matike-yaguzwe-mu-gitaramo-cya-israel-mbonyi-cyubatse-andi-mateka/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=asaga-miliyoni-73-niyo-yavuye-mu-matike-yaguzwe-mu-gitaramo-cya-israel-mbonyi-cyubatse-andi-mateka