Blog

  • Mu Karere ka Kirehe hanenzwe imyitwarire itari myiza y'abamotari yo gutwara banyoye ibisindisha #rwanda #RwOT

    SP Habiyaremye yatangaje ko Noheri yizihijwe mu mutekano muri rusange mu Ntara y'Amajyepfo, uretse ibibazo bimwe na bimwe byatewe n'ubusinzi. Yagize ati: 'Mu makosa makeya twabonye muri iki gihe cya Noheri, amenshi yaturutse ku businzi. Gukubita no gukomeretsa byabayeho, ugasanga byaraturutse ku businzi abantu bahuje n'iminsi mikuru. Icyakora, ishusho rusange y'umutekano yagenze neza cyane.'

    Yagaragaje kandi ko ubusinzi bwagaragaye cyane mu batwara ibinyabiziga, by'umwihariko abatwara moto. Ati:
    'Hari bamwe mu batwara ibinyabiziga twafashe batwaye basinze, cyane abatwara moto.'

    SP Habiyaremye yasabye abantu gukomeza kwizihiza iminsi mikuru y'impera z'umwaka mu buryo butabangamira abandi, birinda ibyaha n'ubusinzi.

    Yagize ati: 'Noheri yo yararangiye, Bonane ntizabagushe mu byaha. Abantu bazishime, ariko batabangamira abandi. Ubusinzi si bwiza. Ntihazabeho guha icyuho abagizi ba nabi cyane cyane abajura, kandi abana ntibazahabwe inzoga.'

    Yarangije ashimangira ko ubufatanye bw'abaturage na Polisi ari ingenzi mu gukomeza kubungabunga umutekano muri iyi minsi mikuru.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-karere-ka-kirehe-hanenzwe-imyitwarire-itari-myiza-yabamotari-yo-gutwara-banyoye-ibisindisha/

  • Joyous Celebration bageze i Kigali bateguza i… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu ahagana mu masaha ya saa tanu n’igice za mu gitondo, itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana rya Joyous Celebration ryo muri Afrika y’Epfo ryageze i Kigali ryitabiriye igitaramo “Joyous Celebration Live in Kigali”.

    Iyi korali yakunzwe kuva mu myaka 30 itambutse, yageze i Kigali ifite abantu 30 bose biteguye kuzatanga ibyishimo mu gitaramo bazakorera muri BK Arena bagafatanya kuramya no guhimbaza Imana n’umuhanzi Gentil Misigaro ndetse na Alarm Ministries.

    Mu kanyamuneza kenshi, abaririmbyi ba Joyous Celebration bavugaga ko bizeye y’uko igitaramo cyabo kizagenda neza cyane ko imibare ibereka y’uko ibihangano byabo bikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda kandi nabo bafata mu Rwanda nko mu rugo nyuma ya South Africa.

    Amatike yo kwinjira mu gitaramo cya Joyous Celebration ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose na Samsung 250 zose.

    Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka biroroshye kuko itike ya macye ari 7,000 Frw, itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.

    Joyous Celebration ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y'Epfo, ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994. Iri tsinda ryatangijwe n’abaramyi batatu ari bo; Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane na Mthunzi Namba. 

    Muri Mata 2011, ni bwo Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice bitandukanye baryita ‘My gift to you,’ ryakozwe iminsi itandatu. Tariki 2 Werurwe 2015, Joyous Celebration bashyize hanze Album Volume ya 19 bise ‘Back to the Cross.’ 

    Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Afrika y’Epfo mu byumweru bibiri bikurikiranye, ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wa mbere mu bihembo byiswe South Africa Music Awards.

    Tariki 29 Kamena 2018, Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa ry'iminsi itanu yise ‘Joyous 22 All for You Tour,’ barikorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i Tshwane basoreza muri Gauteng.

    Joyous Celebration yahawe ibihembo byinshi bitandukanye mu myaka yatambutse. Nko mu bihembo byitwa South Africa Music Award, Joyous celebration yagiye yitabira mu myaka ya za 2002, 2003, 2004, 2005, aho hose yagiye yegukana igihembo nk’itsinda ryakoze album nziza.

    Ibi byasubiriye mu 2008 na 2009, nuko muri 2013, 2014 na 2015 Joyous Celebration yongera guhembwa nk’abacuruje DVD nyinshi, ndetse mu 2018 na 2019 biharira ibikombe byinshi bya Gospel byatangiwe muri Afurika y’Epfo.

    Nanone mu 2000 no mu 2001, iri tsinda na bwo ryaciye agahigo mu bihembo byiswe Metro FM Music Awards. Hari ibindi bihembo byiswe Crown Gospel Awards, Joyous yegukanye mu 2008 na 2009.




    Joyous Celebration yamaze kugera i Kigali kuri uyu wa gatanu





    Bakigera mu Rwanda, Abaririmbyi ba Joyous Celebration batangaje ko mu Rwanda ari mu rugo rwa kabiri



    Abaririmbyi ba Joyous Celebration batangaje ko bizeye y’uko igitaramo cyabo kizagenda neza cyane ko mu Rwanda hari abafana babo benshi

    Joyous Celebration irataramira abanyawanda kuri iki Cyumweru muri BK Arena

    AMASHUSHO UBWO JOYOUS CELEBRTION BARI BAGEZE I KANOMBE

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150143/joyous-celebration-bageze-i-kigali-biyemeje-gukora-ibitangaza-mu-gitaramo-bazakorera-muri–150143.html

  • Miss Naomie n’umukunzi we basezeranye mu mate… – #rwanda #RwOT

    Uyu mukobwa uzwi cyane ku mbuga nkoranyambaga, yahamije isezerano rye n'umukunzi we ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024. 

    Ni umuhango wagizwe ibanga mu buryo bukomeye. Ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, ni bwo bombi bazakora ubukwe. Gusaba no gukwa bizabera mu Intare Arena i Rusororo, ni mu gihe bazasezerana imbere y'Imana mu rusengero Noble Family Church ku Kimihurura. Nyuma, abatumiwe bazakirirwa mu Intare Conference Arena Rusororo.

    Bazakora ubukwe ku wa 29 Ukuboza 2024, mu gihe hazaba habura iminsi ibiri (2) kugira ngo umwaka ugere ku musozo, kuko uyu mwaka uzagira iminsi 366. Bizaba kandi ari ku Cyumweru cya 52.

    Uzaba ari umunsi udasanzwe kuri aba bombi! Kuko bazaba batangiye paji nshya mu mubano wabo, aho bazarahirira kubana nk'umugabo n'umugore, bakazatandukanwa n'urupfu.

    Ku wa 24 Gashyantare 2024, Michael Tesfay ahagarariwe n'abo mu muryango we yafashe irembo mu muryango w'umukunzi we. Ni nyuma y'uko ku wa 1 Mutarama 2024, yatunguye Nishimwe Naomie amwambika impeta y'urukundo [fiançailles], mu birori byihariye byabereye muri imwe muri resitora yo mu Mujyi wa Kigali.

    Icyo gihe, Michael yanditse kuri konti ye ya Instagram avuga ko yatangiye paji nshya mu mubano we n'umukunzi we Naomie, kuko yamubwiye 'Yego' nk'ikimenyetso cy'uko yiteguye kubana nawe ubuziraherezo.

    Muri Gashyantare 2024, Miss Nishimwe yabwiye Radio Rwanda ko atabona amagambo asobanura uko yiyumva nyuma yo kwambikwa impeta kuko ‘ni ibintu bikubaho, hari ukuntu umuntu aba atekereza ikintu akavuga ngo kiriya kintu nikimbaho sinzigera nkibagirwa’.

    Ati “Nubu ntabwo nabyibagirwa. Ariko ibyiyumviro ugira sinzi uko nabisobanura. N’iyo ubajije abantu benshi bagiye bambika impeta, hari igihe utumva n’amagambo yakubwiye.

    N’uyu munsi iyo ambaza amagambo yambwiraga, nta kintu na kimwe numvaga, ariko cyeretse avuze ngo ‘Will you marry me’ (Wakemera gushyingiranwa nanjye) ni cyo kintu cyo nyine numvishije. Ni ibintu n’ubu ngubu, sindabimenyera…”

    Uyu mukobwa yavuze ko yari yiteguye kwambikwa impeta n’umukunzi we, ku buryo yatekerezaga ko byari kuba kuri Noheli ya 2023, ariko yarategereje ntibyaba.

    Ashingira ku kuba hari hashize iminsi micye umukunzi we ahuye na Se umubyara, bityo ko byamuhaga ishusho y’uko bidatinze azambikwa impeta.

    Nishimwe asobanura umukunzi we akabikubira mu ngingo eshanu; avuga ko ari umuhungu ufite ikinyabupfura; umuhungu ucisha macye; umuhungu utameze nk’abandi bose; umuhungu ukunda Imana kandi umukunda.

    Uyu mukobwa ufite iduka ry’imideli, yabanje gutuza, avuga ko we n’umukunzi we bameze neza kandi “Turi kwitegura gukora ubukwe mu Ukuboza 2024.” Yirinze kuvuga aho ubukwe buzabera ndetse n’itariki buzaberaho.

    Abajijwe niba atekereza kuba azatura hanze y’u Rwanda nyuma yo kurushinga, yasubije ko bizaterwa n’ibiganiro, amahitamo ndetse n’akazi gashobora gutuma bimuka. Ati “Ariko mu Rwanda ni mu rugo.”

    Naomie yavuze ko mu gihe kiri imbere ari bwo azatangaza itariki y’ubukwe. Kandi avuga ko nyuma y’uko yambitswe ikamba rya Miss Rwanda, hari byinshi byahindutse mu buzima bwe, birimo nko kubona amahirwe anyuranye, gukorana n’abantu banyuranye, gushyira mu bikorwa imishinga inyuranye n’ibindi.

    Mu byumweru 48 bishize, Nishimwe yasohoye ubutumwa kuri konti ye ya Instagram avuga ko Imana yamuhuje n'umugabo wazanye umunezero n'ibyishimo mu buzima bwe.

    Hari aho yavuze ati 'Nta kindi nakwifuriza usibye imyaka myinshi kandi nzahora nsenga Imana ishobora byose kugira ngo ikomeze kuguha imigisha n'ibintu binini kandi binini mu buzima bwawe bwose bigutera kuba ukwiye ibintu binini kandi usenge kugirango ukomeze kuba umuntu mwiza wahozeho…'- Icyo gihe yanditse ubu butumwa yifuriza umukunzi we Isabukuru y'amavuko.

    Muri Kamena 2023, Nishimwe Naomie n'umukunzi we basohoye ikiganiro ku rubuga rwa Youtube bari bahuriyemo, bavuga birambuye ku rugendo rw'urukundo rw'abo, uko bamenyanye n'ibindi biteye amatsiko kuri bo.

    Michael Tesfay yavuze ko kuva muri 2018 hari umuryango yari azi w'inshuti ye yo mu Rwanda, kandi ko yawusuye birambuye mu 2021. Icyo gihe abo mu rugo bamubajije niba ateganya kurushinga, hanyuma bamwereka amafoto atandukanye y'abanyarwandakazi, byamuhaga amahirwe yo kuba yahitamo umwe.

    Yavuze ko bamweretse abakobwa kugeza 'tugeze kuri Mackenzies [Itsinda Miss Naomie abarizwamo n'abavandimwe be]'. Michael yavuze ko yabwiwe ko bariya bakobwa ari ibyamamare mu Rwanda kandi 'ni beza cyane'.

    Muri iki kiganiro yavuze ko hari igihe kimwe yigeze guhurira muri resitora na Uwase Kathia wo muri Mackenzies, abo bari kumwe bamubwira ko ari umuvandimwe wa Nishimwe Naomie kandi ko nawe afite umushinga ujyanye n'ibyo nawe yateganyaga gukoraho mu Rwanda.

    Michael yavuze ko yabyaje umusaruro umwanya yari abonye yegera Uwase amwaka nimero za Nishimwe Naomie, ariko baranaganira birambuye.

    Icyo gihe Michael yabwiye Uwase ko afite umushinga ari gukoraho, kandi afite icyizere cy'uko Naomie yamubera umufatanyabikorwa mwiza.

    Uwase yasubiye mu rugo abwira Nishimwe Naomie ko yamuboneye umugabo, aho kumubwira ko hari umuntu bahuye ufite umushinga ashaka ko bakoranaho.

    Mu kiganiro cyo kuri Youtube, Naomie yavuze ko yategereje ko Michael amuhamagara araheba, ibyumweru bibiri birihirika.

    Yavuze ko byageze aho asaba Uwase Kathia kumuha Nimero ya Michael akareba ifoto iri kuri WhatsApp ye. Hari aho avuga ati 'Nabwiye Kathia ko yampa nimero ye nibura nkaba nareba ifoto ye kuri WhatsApp.''

    Naomie yavuze ko yatunguwe n'ifoto yabonye kuri WhatsApp. Muri ako kanya yahise asaba Uwase kubaza Michael niba yaributse kuvugisha Nishimwe Naomie, undi arabikora.

    Michael yavugishije Naomie ndetse bemeranya guhura, bahurira ku iduka rya Mackenzies.

    Mu kiganiro, Naomie avuga ko Michael akigera ku iduka rya Mackenzies yararanganyije amaso mu mafoto yari amanitsemo, asaba Naomie kugenda amubwira kuri buri umwe.

    Naomie avuga ko 'nagiye musobanurira mbavuga nabi ariko mu buryo bwiza'. Avuga ko ageze ku ifoto ye 'nahise mvuga ko nta mukunzi mfite'.

    Naomie yavuze ko yiyumvisemo Michael ku munsi wa mbere bahuriyeho. Ni mu gihe Michael yasubije ko ari bwo bwa mbere yari akundanye n'umukobwa uzwi.

    Naomie yavuze ko bwa mbere ahura na Papa wa Michael [Sebukwe] wari umunsi udasanzwe kuri we, kuko nta magambo menshi yo kuvuga yari afite. Yavuze ko icyo gihe bahuriye mu gihugu cya Ethiopia. Ati 'Ntabwo byari byoroshye, ariko byari byiza.'

    Michael Tesfay yasoje icyiciro cya gatatu cya Kaminuza 'Masters' mu buvuzi, muri Kaminuza ya Edinburgh yo mu Bwongereza.

    Afite imishinga itandukanye ijyanye n'ubuzima irimo n'uwo afatanya na Miss Akaliza Amanda, ujyanye no kwita ku buzima bwo mu mutwe hifashishijwe ikoranabuhanga. Mu 2018 yakoze muri Kaminuza y'u Rwanda yimenyereza umwuga, aho yamaze amezi agera kuri ane.

      

    Miss Nishimwe Naomie yasezeranye imbere y'amategeko n'umukunzi we Michael

     

    Naomie n'umukunzi we Michael basezeranye kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024

    Naomie n'umukunzi we bazakora ubukwe, ku Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2025






    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150153/miss-naomie-numukunzi-we-basezeranye-mu-mategeko-amafoto-150153.html

  • Umunyamakuru Habababyeyi wakoreraga TV10 yashyinguwe – #rwanda #RwOT

    Uyu munyamakuru yapfuye urupfu rutunguranye kuko yajyanwe kwa muganga ari muri koma birangira ahasize ubuzima ku munsi wakurikiyeho.

    Habababyeyi yitabye Imana yari afite ubukwe ku wa tariki 26 Ukuboza 2024.

    Umuhango wo kumushyingura wabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024, igitambo cya Misa yo kumusengera no kumusezeraho cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera mu Mujyi wa Kigali.

    Ni nyuma yaho umuryango, inshuti n'abavandimwe bamusezeyeho iwe mu rugo ku Mumena, i Nyamirambo, mu Mujyi wa Kigali.

    Mu buhamya bw'abagize umuryango we, bavuze ko abaganga basanze Habababyeyi Pascal afite ikibazo cy'amaraso atagera neza mu mutima n'ibihaha birimo amaraso.

    Mushiki wa nyakwigendera yavuze ko kugeza ubu batamenya indwara mu by'ukuri yahitanye musaza we.

    Yongeyeho ko Habababyeyi asize umugore biteguraga kubyarana imfura agasaba abantu babanye na we kumuba hafi.

    Nyina yavuze ko yari umujyanama we mukuru.

    Habababyeyi yitabye Imana ku wa Gatandatu tariki 21 Ukuboza 2024 nyuma y'uburwayi bw'igihe gito.

    Yari azwi cyane cyane mu kiganiro cyo kuri TV10 gisesengura amakuru aba yasohotse mu bitangazamakuru, akaba yari n'umukozi w'ibitaro bya CHUK.

    Bamwe mu banyamakuru bakoranye na we bamufata nk'umuntu wari imfura kandi witanga mu byo akora.

    Nyuma ya Misa yo kumusabira, yahise ajyanwa gushyingurwa i Rusororo

    Abamuzi bamuvuga nk’umuntu wari imfura, umuhanga kandi witanga

    Igitambo cya Misa cyo kumusabira no kumusezeraho cyabereye muri Paruwasi ya Regina Pacis i Remera


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umunyamakuru-habababyeyi-wakoreraga-tele10-group-yashyinguwe

  • Perezida w'u Burundi yirengagije ibimenyetso yigarama ibyo gukorana na FDLR – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi bivugwa ko Ingabo z'u Burundi zikorana na FDLR hamwe n'umutwe wa FLN.

    Hari umwe mu bofisiye bo ku rwego rwo hejuru mu Ngabo za RDC uherutse kubwira ikinyamakuru Great Lakes Eye ko Ingabo za Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo n'iz'u Burundi ziri kubaka ikigo cya gisirikare cy'ibanga muri teritwari ya Uvira mu Ntara ya Kivu y'Amajyepfo, kizajya gihuza imitwe yitwaje intwaro ifite umugambi wo guhungabanya umutekano w'u Rwanda.

    RDC bivugwa ko ari yo iri kohereza ibikoresho bikenewe byose mu kubaka iki kigo giherereye mu gace ka Kitoga.

    Kuri Leta y'u Burundi by'umwihariko, bivugwa yo imaze iminsi itegura inama ziyihuza n'imitwe yitwaje intwaro irimo FDLR na CNRD-FLN, zigamije kwihuza kugira ngo izatere u Rwanda. Izi nama zatangiye kuvugwa mu mpera za Kanama 2024.

    Ni FDLR yagabye ibitero mu Majyaruguru y'u Rwanda mu bihe bitandukanye, ndetse na CNRD-FLN yagabye ibindi mu majyepfo y'uburengerazuba iturutse muri Pariki ya Nyungwe, mu 2018 na 2019.

    Perezida Ndayishimiye mu kiganiro yagiranye n'itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu, yagarutse no ku mubano w'u Rwanda n'u Burundi, avuga ko gushinja ingabo ze gukorana na FDLR ari nk'igitutsi.

    Ati 'Ni nko kudutuka kugira ngo amahanga akunde abumve. Igihe twajyaga gufasha igihugu cya Congo, murabizi ko twabyumvikanye twese abakuru b'ibihugu bo muri Afurika y'Iburasirazuba, nta n'umwe uvuyemo, n'u Rwanda rwarimo.'

    'Twumvikana ko tujya gufasha igihugu cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo kugarura amahoro n'umutekano […] twumvikanye ko turwanya imitwe yose y'abanyamahanga ikorera ibyaha muri Congo, yose nta n'umwe ivuyemo, tugasaba ko iyo muri Congo ijya mu biganiro bya Nairobi.'

    Yavuze ko yaganiriye n'u Rwanda, akarumenyesha ko rukwiriye gufasha kuko arirwo rwari rushinzwe ibikorwa by'iperereza, rukaba rwatanga amakuru y'ubutasi y'aho umutwe wa FDLR uherereye.

    Ati 'Mutubwire aho abo ba FDLR bari murebe ko tutabatera, nitutabatera murabona ko dufatanya.'

    Ndayishimiye yunze mu rya Tshisekedi, ashinja u Rwanda gukorana n'umutwe wa M23. Yavuze ko rumaze kubona ko u Burundi bukorana na RDC, rwatangiye kutabyishimira.

    Nubwo Ndayishimiye avuga ibi, hari amakuru agaragaza ko hari inama Ingabo z'u Burundi zakoze zikurikira iyahuje Guverineri w'Intara ya Kivu y'Amajyaruguru, Gen Maj Peter Cirimwami na Brig Gen Hakizimana Antoine alias Jeva uyobora CNRD-FLN, aho baganiriye ku bufatanye bw'impande zombi bwatangiye muri Werurwe 2024.

    Biteganyijwe ko ikigo RDC n'u Burundi biri kubaka, nikimara kuzura, abarwanyi b'imitwe yitwaje intwaro irwanya Leta y'u Rwanda, bazajya bahuriramo, bateguriremo ibitero, nibamara kubitegura bakomereze mu ishyamba rya Kibira mu Burundi bagambiriye kwinjira mu Rwanda.

    Ingabo za RDC, iz'u Burundi, FDLR hamwe n'indi mitwe yitwaje intwaro yibumbiye mu ihuriro Wazalendo bisanzwe byifatanya mu bikorwa byo kurwanya umutwe witwaje intwaro wa M23 kuva mu 2023.

    Leta z'ibihugu byombi zishinja u Rwanda gufasha M23 n'undi mutwe wa RED Tabara urwanya ubutegetsi bwa Perezida Evariste Ndayishimiye, zimaze igihe zigerageza guhuza FDLR na CNRD-FLN kugira ngo byifatanye mu gutera u Rwanda.

    Perezida w’u Burundi yatangaje ko nta mikoranire igisirikare cye gifitanye na FDLR nubwo hari ibimenyetso bibihamya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-w-u-burundi-yigaramye-ibyo-gukorana-na-fdlr-yirengagije-ubuhamya-bw

  • Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Sud… – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri uyu wa Gatanu tariki ya 27 Ukuboza 2024 ni bwo Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma itegura kuzakina na Sudani y’Epfo mu mukino wo kwishyura w’ijonjora rya nyuma rya CHAN 2024 uzaba kuwa Gatandatu Saa kumi n’ebyiri muri Stade Amahoro.

    Nyuma y’iyi myitozo, abakinnyi b’Amavubi basuwe na Minisitiri mushya wa Siporo, Nelly Mukazayire ari kumwe n’Umunyamabanga Mukuru wa Leta muri Minisiteri ya Siporo, Ngarambe ndetse n’abayobozi n’ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, bari barangajwe imbere na Perezida waryo Munyantwari Alphonse.

    Babaganirije ku bijyanye n’umukino w’ejo ndetse banasaba kwitwara neza bagashimisha Abanyarwanda.

    Amavubi yatsinzwe umukino ubanza na Sudani y’Epfo ibitego 3-2 ndetse yamaze no gusezererwa mu gushaka itike ya CHAN 2024 nyuma yuko Sudani yo yatsinze imikino yayo ibiri yakinnyemo na Ethiopia ndetse ni na yo ihabwa amahirwe menshi yo kuba yakweguna iyi tike imwe yari ihataniwe n’ibihugu 5.

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire yasuye Amavubi 

    Abarimo Minisitiri wa Siporo baganira n’umutoza w’Amavubi, Jimmy Mulisa 

    Amavubi yakoze imyitozo ya nyuma yitegura Sudani y’Epfo 

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150135/amavubi-yakoze-imyitozo-ya-nyuma-yitegura-sudani-yepfo-yasuwe-na-minisitiri-nelly-mukazayi-150135.html

  • Li John yakuye kuri YouTube indirimbo yakoreshejemo abana batarageza imyaka y'ubukure – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi kuri uyu wa 25 Ukuboza 2025, ni bwo yari yashyize hanze iyi ndirimbo ye nshya. Iyi ndirimbo yise 'Celebration' yari yahuriyemo n'abandi bahanzi barimo Nahim na Sakrimhasa.

    Li John yabwiye IGIHE ko mu gukora amashusho yayo bari bifashishije abana babyinamo, batarageza imyaka 18 bituma umubyeyi we amwandikira amusaba ko iyi ndirimbo yasibwa vuba na bwangu.

    Ati 'Uyu mwana yari yagiyemo umubyeyi we atabizi, bituma arakara nyuma yo kuyishyira hanze. Ubu turi mu biganiro nibyanga tuzashaka uko yavanwamo, cyangwa tugakora andi mashusho bundi bushya.'

    Yijeje abakunzi be ko mu minsi mike iyi ndirimbo izaba yasubiye kuri YouTube. Ati 'Ni impano nari nari nageneye abakunzi banjye mu minsi mikuru, rero ntabwo nakwemera ko indirimbo nabageneye iva kuri YouTube burundu.'

    Reba 'Shenge'; indirimbo Li John yaherukaga gushyira hanze yumvikanamo ijwi rya Jay Polly

    Li John yakuye kuri YouTube indirimbo yakoreshejemo abana batarageza imyaka y'ubukure


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/li-john-yakuye-kuri-youtube-indirimbo-yakoreshejemo-abana-batarageza-imyaka-y

  • Koreya y'Epfo: Perezida w'Agateganyo nawe yegujwe – #rwanda #RwOT

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko 192 batoye bemeza ko Han yeguzwa, mu gihe abatoye ibinyuranye n'ibyo bari 151.

    Minisitiri w'Intebe, Han yari yafashe ubutegetsi asimbuye Yoon wegujwe n'Inteko Ishinga Amategeko nyuma yo kugerageza gushyiraho ibihe bidasanzwe mu gihugu ku wa 3 Ukuboza.

    Han yagombaga kuyobora igihugu akakivana mu bihe kirimo bya politiki itameze neza, gusa abatavuga rumwe mu Nteko Ishinga Amategeko bihutiye gusaba ko yeguzwa.

    Han Duck-soo wari Perezida w'Agateganyo wa Koreya y'Epfo yegujwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/koreya-y-epfo-perezida-w-agateganyo-nawe-yegujwe

  • Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23 #rwanda #RwOT

    Tariki ya 20 Ukuboza 2024, Perezida wa Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo, Félix Tshisekedi, yakoze impinduka zikomeye mu gisirikare, aho muri benshi bahinduriwe imirimo.

    Liyetona Jenerali Masunzu Pacifique yagizwe umukuru w'akarere ka gatatu ka gisirikare, kagizwe n' intara ya Kivu y'Amajyepfo, Maniema, Ituri, Tshopo, Bas-Uélé na Haut-Uélé , ndetse na Kivu y'Amajyaruguru aho M23 ikomeje kwigarurira uduce.

    Liyetona Jenerali Masunzu Pacifique asanzwe ari Umunyamulenge, ndetse akanagira urugo ruherereye muri Kiziba, Minembwe, muri Kivu y'Amajyepfo, agace yagiye arangwamo ibikorwa by'ubugambanyi bukomeye ku Banyamurenge, kugeza naho yagiye akorana na FDLR, umutwe wubakiye ku ngengabitekerezo ya jenoside, wanga urunuka umututsi wese cyangwa n'undi wese basa.

    Uku gukorana n'abajenosideri ba FDLR, kandi azi neza urwango ibagirira, ni nka wa mugani ugira uti:'Akamasa kazamara inka kazivukamo'. Ni koko kandi, ibikorwa bya Masunzu ni imungu ku mutekano w'Abanyamulenge muri rusange, mu gihe bamubonaga nk'igisubizo atarabagambanira ngo ave muri RCD-Goma, akajya gufatanya na Mai Mai ndetse na FDLR mu kurwanya RCD Goma yari avuyemo, ubwo yinjiraga mu gisirikare cya Joseph Kabila.

    Usibye gukorana n'abanga urunuka Abanyamulenge, ubu Masunzu yamaze koherezwa kurwanya benewabo b'Abanyamulenge, ndetse n'Abakongomani bavuga ikinyarwanda mu burasirazuba bwa kongo, aho asanze ku rugamba FDLR. Agiye kwifatanya kandi n'Abarundi, kugeza n'ubu batigeze baha ubutabera Abanyamulenge biciwe ababo i Gatumba, mu Burundi, dore inyaka 20 yose irashize!

    Uretse kuba abakoze ubwicanyi bwi mu Gatumba n'ubu bidegembya kandi bazwi neza, kuva tariki 2 kugeza kuya 6 Werurwe 2024, ingabo z'Abarundi niza Kongo ziri muri Kivu y'Amajyepfo zateye Abanyamulenge muri Uvira, zirabica ndetse ziranabatwikira, ibi byose bigakorwa bitwikiriye kurwanya umutwe wa Twirwaneho.

    Abasesenguzi mu bya gisirikare bahamya ko uku kohereza Jenerali Pacifique Masunzu kurwanya umitwe yitwaje intwaro harimo n'iy'Abanyamulenge ndetse na M23, ari amayeri y'ubugome Leta ya Kinshasa yahisemo gukoresha, kugirango niyica Abanyamulenge( dore ko hari n'amakuru amaze iminsi avuga komuri Kivu y'Amajyepfo hari gutegurwa jenoside y'Abanyamulenge), bizacanganyikisha abantu kumva uburyo bari kwica na benewabo. Ibi nabyo bikaba bigize ubugambanyi ku Banyamulenge, kuko bigabanya uburemere bw'ibyo bahora basaba, ko bahabwa uburenganzira bwabo ndetse n'ubutabera nk'abansi Banyekongo, dore ko bagiye bicwa mu bihe bitandukanye n'andi moko tutibagiye n'ingabo za leta, none bakaba bari kumanikwa n'ubawakababohoye.

    Ikindi kandi, hari bamwe mu basesenguzi berekana ko n'uyu mwanya Pacifique Masunzu yahawe, ari umutego Perezida Tshisekedi yamuteze wo kurwanya M23 ikomeje kwigarurira ibice byinshi muri Kivu y'Amajyaruguru, kuri ubu ikaba irimo kwigarurira ibice bya Lubero ari nako umujyi wa Butembo urushaho kugarizwa.

    Ibi rero birashyira mu rwobo Jenerali Pacifique Masunzu mu gihe azananirwa guhasha M23, doreko bigaragarira buri wese ko uyu mutwe urusha imbaraga igisirikare cya Leta, gifatanyije n'imitwe y'itwaje intwaro, FDLR, ingabo za SADC, iz'uBurundi ndetse n'abacancuro.

    Ibi biraba kandi mu gihe Umunyamabanga wa M23, Benjamin Mbonimpa, yateguje Masunzu ko nta cyahagarika umuvuduko wayo.

    Uyu Jenerali Masunzu se wahisemo kuba 'mpemukendamuke', akaba nka wa mupfapfa witeye inkanda y'uruhu rwishe nyina, azanye irihe banga ryananiye abandi ku rugamba, ritari ukuba igitambo cyo gutsindwa kw'ingabo ziturutse imihanda yose? Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye.

    The post Umubyeyi ukwanga akuraga urugamba rwamunaniye: Umunyamulenge Masunzu wagambaniye benewabo, yoherejwe kurwanya M23 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/umubyeyi-ukwanga-akuraga-urugamba-rwamunaniye-umunyamulenge-masunzu-wagambaniye-benewabo-yoherejwe-kurwanya-m23/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=umubyeyi-ukwanga-akuraga-urugamba-rwamunaniye-umunyamulenge-masunzu-wagambaniye-benewabo-yoherejwe-kurwanya-m23

  • Butera Knowless yasubije abatekereza ko yaba… – #rwanda #RwOT

    Atangaje ibi, ahanini biturutse mu kuba ku mbuga nkoranyambaga, byaravuzwe cyane atabanye neza na  Bwiza. 

    Knowless niwe wari umutumirwa mu gace kazwi nka ‘Meet me tonight” mu gitaramo cya Gen-Z Comedy, cyabereye muri Camp Kigali, kuri uyu wa Kane tariki 26 Ukuboza 2024.

    Yaganirije urubyiruko yibanze cyane ku rugendo rwe rw’umuziki, ndetse n’amasomo yakuyemo, n’aho ashaka ko abato baganisha inganzo yabo.

    Umwe mu bitabiriye iki gitaramo, yamubajije niba abanye neza na Bwiza, cyane ko atagaragaye mu bahanzi bakiriwe n’Umukuru w’Igihugu kandi nawe atuye mu Karumuna muri Bugesera.

    Uyu musore yabajije ibibi, ashaka kumenya niba Knowless ariwe wari ufite mu nshingano gutumira abahanzi, noneho akaba yarasize Bwiza ku bushake.

    Mu gusubiza, Knowless yumvikanishije ko nta ruhare yagize, kandi niwe wari wasabye Umukuru w’Igihugu, kuzabashakira umwanya akabasura nk’abaturanyi.

    Yavuze ati “Ndagisubiza mu buryo bworoshye, kandi twese turi bakuru turabizi. Ikintu turi Kuvuga ni icyerekeranye n’Umukuru w’Igihugu, njyewe ndi Butera, ndi inde ufite ubushobozi ku buryo ubu nonaha nahaguruka nkavuga nti inkuru hano zizararangiye reka tujye kuganira na Boss (Perezida Kagame) mfite ubwo bushobozi? “

    Abitabiriye bati ‘Oya” yungamo ati “Ibyo birasubiza ibintu byinshi rero. Hari ibintu bimwe na bimwe nk’abantu bakuru nk’abanyarwanda, dushobora kugiriramo urwenya cyangwa tukagira gute ariko ni bya bindi navugaga y’uko hari n’ahantu tuba tugoma kugarukira”.

    Yavuze ko azi Bwiza nk’umuhanzi mwiza, kandi amwifuriza iterambere. Yavuze ko Bwiza akiri muto, kandi akomeje kwigaragaza ku isoko, bityo ntakwiye gucika intege. Ati “Nifuza kumubona ahantu kure ndetse atari we gusa.”

    Knowless yavuze ko hari igihe byigeze kubaho, aho wasangaga mu bahanzi bagombaga kuririmba mu gitaramo runaka, harimo umukobwa umwe ‘ariwe njyewe, mwaba benshi mukaba babiri’.

    Ati “Niyo waba ushaka gukora ngo ukire bingana gute ntabwo icyo kintu cyagushimisha ngo ujye mu irushanwa, ugasanga uri muri ‘Bus’ y’abagabo wicayemo uri umwe. Ntabwo bishobora ku gushimisha.”

    Knowless yavuze ko amarushanwa yose yitabiriye, yagiye ahura n’imbogamizi zirimo kuba yarakoraga ari wenyine. Ati “Nta kibazo nta kimwe mfite nawe nta n’ikindi nagirana n’undi. Buriya ibibazo biterwa n’abantu, ariko binakemurwa n’abantu.”

     

    Butera Knowless yatangaje ko nta kibazo yigeze agirana na Bwiza 

    Knowless yavuze ko Bwiza n’abandi bakobwa bari kwinjira mu muziki bakwiye gushyigikirwa  

    Butera Knowless yari kumwe n'umugabo we Ishimwe Karake Clement mu gitaramo cya Gen-Z Comedy 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BEST FRIEND’ YA BWIZA NA THE BEN

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘UZITABE’ YA BUTERA KNOWLESS

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150121/butera-knowless-yasubije-abatekereza-ko-yaba-atabanye-neza-na-bwiza-150121.html