Blog

  • U Rwanda rukeneye miliyari 82 Frw yo kugura ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba – #rwanda #RwOT

    Ibyo byuma ni uburyo bwiza bwo kugabanya ingufu zikoreshwa muri iyo mirimo ndetse bigafashwa mu kurengera ikirere hagabanywa imyuka yanduye icyoherezwamo.

    Gahunda ngari yo guhangana n'ingaruka z'imihindagurikire y'ibihe no kurengera ibidukikije izwi nka Nationally Determined Contributions- NDCs, igaragaza ko u Rwanda rukeneye miliyoni 52$ (arenga miliyari 71,7 Frw) kugira ngo ibyo byuma bishyirwe ku nzu zagenewe guturwamo mu mijyi.

    Ni ishoramari rizafasha mu gutanga inguzanyo n'inkunga mu kunganira abashaka kugura ibyo bikoresho, bigakorwa muri gahunda na none y'igihugu yo kwimakaza imyubakire itangiza.

    Miliyoni 8$ (arenga miliyari 11 Frw) akenewe muri gahunda yo kugabanya ibijyanye no kwishingikiriza gukoresha ingufu zikomoka ku bindi bikoresho nk'inkwi no kugabanya ibitanga ingufu bitumizwa mu mahanga.

    Umuyobozi Mukuru w'Agateganyo muri Minisiteri y'Ibidukikije ushinzwe kurengera ibidukikije n'ibijyanye no guhangana n'ihindagurika ry'ibihe, Thadée Twagirimana, yavuze ko kongera ibyo byuma bishyushya amazi biri muri gahunda yo guhangana n'ihindagurika ry'ibihe.

    Izafasha u Rwanda muri gahunda yo kugabanya imyuka yanduye ingana na 38% by'iyo rwohereza mu kirere bitarenze mu 2030.

    Urwego rw'ingufu rwitezweho kugabanya byibuze toni 1.530.000 z'imyuka yanduye rwohereza mu kirere. Ibyo byuma bishyushya amazi byihariye 3%.

    Twagirimana ati 'Tubona ko 79% by'Abanyarwanda bagikoresha inkwi n'amakara kugira ngo babone ingufu zo gukoresha imirimo itandukanye.'

    'Bituma amashyamba yangizwa bikanatera indwara z'ubuhumekero. Ibyuma bishyushya amazi bigabanya kwishingikiriza ku ngufu zzitangwa hisunzwe ibimera.'

    Ibyuma bishyushya amazi hakoreshejwe imirasire biherutse gutangwa ku bafite imishinga mito n'iciriritse bari mu mirimo yo gutunganya umusaruro w'ubuhinzi, abakora imigati n'abo mu bijyanye n'amahoteli.

    Ni ibyuma bizafasha mu kugabanya hafi toni 1500 z'imyuka yanduye yoherezwa mu kirere ku mwaka, bigafasha rwiyemezamirimo kuzigama miliyoni 3,7 Frw ku kwezi yakoreshwaga mukugura inkwi, amakara, briquettes n'ibindi bicanwa.

    Umuyobozi wa Buganza Good Wine, Tuyishimire Ernestine, wahawe ibyo byuma yavuze ko bakoreshaga nibura amasiteri atanu y'inkwi baguraga ibihumbi 100 Frw ku munsi, ariko uyu munsi akenera isiteri imwe y'inkwi mu gushyushya amazi.

    Imibare igaragagaza ko u Rwamda ruheneye miliyari 1,37$ azifashishwa mu kugabanya ikoreshwa ry'inkwi abaturage bakoresha amakara bakagera kuri 42% bavuye kuri 83% bitarenze mu 2030.

    U Rwanda rukeneye miliyari 82 Frw yo kugura ibyuma bishyushya amazi bikoresha imirasire y'izuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rukeneye-miliyari-82-frw-yo-kugura-ibyuma-bishyushya-amazi-bikoresha

  • Sena yemeje ba Ambasaderi batanu – #rwanda #RwOT

    Abo ni Maj Gen Joseph Nzabamwita, Parfait Busabizwa, Olivier Kayumba, Festus Bizimana na Dushimimana Lambert.

    Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga na Politiki muri Sena y'u Rwanda yagize umwanya wo kugenzura abo ba Ambasaderi, ubushobozi bafite mu kuzuza neza izo nshingano zo guhagararira u Rwanda mu bindi bihugu.

    Nzabamwita yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya, afite Impamyabumenyi y'icyiciro cya Gatatu cya Kaminuza mu mategeko mpuzamahanga.

    Yakoze imirimo itandukanye irimo no kuba Umujyanama wa Perezida wa Repubulika mu by'umutekano, yabaye kandi Umunyamabanga Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rushinzwe umutekano n'iperereza (NISS) ndetse yanabaye Umuvugizi w'Igisirikare cy'u Rwanda.

    Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo, yari Umunyamabanga uhoraho muri Minisiteri y'Urubyirujko guhera umwaka ushize.

    Yanakoze imirimo itandukanye irimo no kuba Umuyobozi w'Umujyi wa Kigali wungirije ushinzwe Ubukungu.

    Kayumba Olivier yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Centrafrique, yari asanzwe ari Umuyobozi muri Ambasade y'u Rwanda muri icyo gihugu.

    Mbere y'uko yerekeza muri Centrafrique, yabanje gukora nk'Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi.

    Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal yari asanzwe akora muri Ambasade ya Leta Zunze Ubumwe za Amerika ndetse yanabaye Umuyobozi wungirije wa Federasiyo y'Umukino wo gusiganwa ku magare.

    Undi wagizwe Ambasaderi ni Dushimimana Lambert wahoze ari Guverineri w'Intara y'Iburengerazuba.

    Dushimimana yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi. Uyu yahoze ari umusenateri mbere yo kuba Guverineri. Afite impamyabumenyi y'icyiciro cya gatatu cya Kaminuza mu birebana amategeko Mpuzamahanga.

    Perezida wa Komisiyo y'Ububanyi n'Amahanga muri Sena y'u Rwanda, Murangwa Hadija, yavuze ko byagaragaje ko bafite ubushobozi bukwiye bwo kuzuza inshingano zabo mu mwanya wa Ambasaderi.

    Maj Gen Nzabamwita yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Burusiya

    Festus Bizimana wagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Sénégal

    Dushimimana yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda mu Bwami bw'u Buholandi

    Parfait Busabizwa yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Congo

    Kayumba Olivier yagizwe Ambasaderi w'u Rwanda muri Centrafrique


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/sena-yemeje-ba-ambasaderi-batanu

  • Twahirwa Séraphin uherutse guhamywa ibyaha bya Jenoside yapfuye – #rwanda #RwOT

    Mu Ukuboza 2023 nibwo Urukiko rwa Rubanda rw'i Bruxelles mu Bubiligi rwahamije Twahirwa ibyaha bya Jenoside, iby'intambara, kwica abigambiriye no gusambanya abagore ku gahato; byose yakoreye mu Gatenga n'i Gikondo ubwo yari umuyobozi w'Interahamwe mu 1994.

    Umunyamategeko we, Me Vincent Lurquin, yabwiye BBC ko yari aherutse kuvanwa aho yari afungiye, ajya kwitabwaho mu bitaro bya Saint Luc i Bruxelles.

    Yavuze ko yari aherutse kumusura, asanga arembye cyane.

    Yakomeje avuga ko uwo yunganiraga, yari asanzwe arwaye indwara ya kanseri mu kuguru yavuye ku mpanuka yagize mu myaka ya 1980.

    Yagendana ukuguru k'uguterano (prothèse), ndetse yari asanzwe afite n'indwara ya diabète. Ngo uburwayi bwe bwakaze cyane ubwo yashyirwaga muri Gereza.

    Ubwo yaburanaga, amazina y'AbatutsTwahirwa yagiye yica ku giti cye, akabica abarashe yagiye agarukwaho mu Rukiko, ndetse bamwe mu bafashwe ku ngufu batanze ubuhamya bagaragaza ubugome yari afite mu guhemukira Abatutsi, kuko hari nubwo yabagabizaga interahamwe ngo zibasambanye.

    Twahirwa yari mubyara wa Agathe Kanziga, umugore wa Perezida Habyarimana.

    Twahirwa Séraphin yapfuye afite imyaka 66 y’amavuko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/twahirwa-seraphin-uherutse-guhamywa-ibyaha-bya-jenoside-yapfuye

  • Cristiano yavuze ko Manchester United iramuts… – #rwanda #RwOT

    Yabigarutseho mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatanu ubwo yari mu bihembo bya Globe Soccer aho yanahawe igihembo cy’umukinnyi mwiza mu Burasirazuba bwo hagati ndetse akanahabwa icy’umukinnyi umaze gutsinda ibitego byinshi mu mateka.

    Uyu mukinnyi yavuze ko Premier League ari shampiyona ikomeye ku Isi ndetse anerekana ko ikibazo muri Manchester United atari abatoza.

    Yagize ati “Premier League niyo shampiyona igoye ku Isi. Amakipe yose ni meza, amakipe yose aba arwana, amakipe yose ariruka, abakinnyi bose baba bakomeye. Umupira uratandukanye kuri ubu. Nta mikino yoroshye ikiriho.

    Ibi hashize umwaka n’igice mbivuze kandi nzakomeza kubivuga: Ikibazo ntabwo ari abatoza. Ni nk’aho wororera amafi. Niba ufite amafi imbere akaba arwaye uyakuramo ukayashyira hanze ugakemura ikibazo ukongera ukayashyira aho uyororera azongera arware. Ikibazo cya Manchester United niko kimeze. Ikibazo ntabwo buri gihe ari umutoza. Birenze ibyo”.

    Yavuze ko aramutse ari nyiri Manchester United yahindura ibyo yibwira ko ari ibibazo byayo akayishyira ku murongo. Yagize ati: “Ndamutse ndi nyiri iyo kipe, nasobanura ibintu neza kandi nkahindura ibyo nibwira ko ari bibi aho.”

    Cristiano Ronaldo yavuze ko narangiza gukina ruhago atazigera aba umutoza cyangwa ngo abe Perezida w’ikipe ko ahubwo azagira ikipe kandi ikomeye.

    Yagize ati “Ntabwo nzaba umutoza. Ntabwo nzigera mba umutoza, Perezida w’ikipe? Oya. Ahari nyiri ikipe. Bizaterwa n’umwanya, amahirwe akwiye”.

    Abajijwe niba iyo kipe yaba ari Manchester United yagize ati: “Ndacyari muto cyane, mfite imishinga n’inzozi nyinshi imbere. Ariko andika amagambo yanjye, nzaba nyiri ikipe nini rwose.”

    Cristiano Ronaldo yageze bwa mbere muri Manchester United mu 2003 afite imyaka 18 y'amavuko ahava mu 2009 agiye muri Real Madrid ariko ahagaruka mu mpeshyi ya 2021 avuye mu ikipe ya Juventus.

    Cristiano Ronaldo yavuze ko azaba nyiri ikipe ikomeye nasoza gukina ruhago 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150175/cristiano-yavuze-ko-manchester-united-iramutse-ari-iye-yakemura-ibibazo-byayo-anahishura-i-150175.html

  • Juno Kizigenza yasusurukije abari mu birori byo gusangira iminsi mikuru n'abana, byateguwe na Kate Bashabe #rwanda #RwOT

    Mu rwego rwo kwizihiza iminsi mikuru isoza umwaka, Kate Bashabe, wamenyekanye cyane mu bikorwa by'ubugiraneza n'ubushabitsi, hateguye ibirori byihariye byahuje abana bo mu karere ka Kicukiro.

    Ibi birori byabereye ahantu hatuje kandi hateguwe neza, aho abana basaga 200 bahawe umwanya wo kunezerwa, gusabana, no kwidagadura mu buryo bwari bubereye ijisho.

    Ikirori cyari gifite intego yo gutanga ibyishimo ku bana no kubibutsa ko bafite agaciro. Mu rwego rwo gushyigikira ubumenyi no kuzamura ireme ry'uburezi, aba bana banahawe ibikoresho by'ishuri birimo amakayi, amakaramu, n'ibindi bikoresho by'ibanze bizabafasha mu masomo yabo.

    Kate Bashabe yavuze ko iki gikorwa cyari cyigamije guhesha abana ibyishimo no kubaha icyizere cy'ejo hazaza. Yagize ati, 'Abana ni bo mizero y'ahazaza, kandi tugomba kubafasha kugira ngo bagere ku nzozi zabo.'

    Ibirori byarushijeho gushimisha abana ubwo Juno Kizigenza, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda, yageraga ku rubyiniro.

    Yaririmbye indirimbo ze zakunzwe cyane nka 'Please Me' na 'Nazubaye', ndetse yanasabanye n'abana mu buryo bw'ubucuti n'urukundo.

    Juno yavuze yishimiye cyane kwifatanya n'aba bana, ashimira Kate Bashabe ku bw'igitekerezo cyiza cyo gutegura iki gikorwa. Yagize ati, 'Ni iby'agaciro kuba mu bihangano byanjye nshobora guha ibyishimo abana. Kugira uruhare mu bikorwa nk'ibi ni byo bimpa imbaraga zo gukomeza gukora umuziki wubaka sosiyete.'

    Ababyeyi n'abarezi bari bitabiriye iki gikorwa na bo bashimye cyane uburyo abana bagaragarijwe urukundo, bishimira ko ibikorwa nk'ibi bifasha abana kumva ko bitabwaho no kumenya agaciro kabo mu muryango nyarwanda.

    Umwe mu babyeyi yagize ati, 'Iki ni igikorwa cy'ingenzi kuko gituma abana bacu bumva ko bari mu muryango wita ku mibereho yabo n'uburezi bwabo.'

    Abana bari bateguriwe ibiryo byiza, ibinyobwa, ndetse banasabanye n'abitabiriye bose. Iki gikorwa cyasize urwibutso rwiza ku bana, kikaba cyerekanye ko gufasha abandi ari igikorwa cy'urukundo kigomba gushyigikirwa na buri wese.

    Source : https://kasukumedia.com/juno-kizigenza-yasusurukije-abari-mu-birori-byo-gusangira-iminsi-mikuru-nabana-byateguwe-na-kate-bashabe/

  • Perezida Kagame yasuye Kigali Universe – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yasuye iyi nyubako ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane, tariki ya 26 Ukuboza, 2024.

    Amashusho yagiye hanze agaragaza Perezida Kagame ari gukina imwe mu mukino ikinirwa muri iyi nyubako, irimo nk'umukino wa basketball ndetse na bowling.

    Ubutumwa Kigali Universe yanyujije kuri X buvuga ko “Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kane twagize umugisha wo gusurwa na Nyakubahwa Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame.”

    Bukomeza buvuga ko Perezida Kagame “yatembereye mu bice bitandukanye bya Kigali Universe ndetse akina imwe mu mikino iri muri Kigali Universe. Yashimye uburyo Kigali Universe yubakitse ndetse anadusigira inama zidufasha gukomeza guhanga ibishya no gutanga serivisi inoze.”

    Kigali Universe ni inzu y'imyidagaduro iherereye ku gisenge cy'inyubako y'ubucuruzi ya CHIC mu karere ka Nyarugenge.

    Iki gikorwaremezo cy'umunyemari Karomba Gaël uzwi nka Coach Gaël, cyafunguwe ku mugaragaro muri Gicurasi 2024, kigashimirwa cyane ku buryo cyongereye ubwiza bw'Umujyi wa Kigali mu bijyanye n'imyidagaduro.

    Ni inyubako irimo ibice nk'ahantu hakinirwa imikino itandukanye, aho kunywera, gufatira amafunguro n'aho gucururiza.

    A RARE MOMENT !! 🇷🇼

    This Thursday evening, we had the honor of hosting His Excellency, the President of the Republic of Rwanda, @PaulKagame , at Kigali Universe. He toured various sections of our facility and even participated in one of the games available here. A true… pic.twitter.com/ImkGoJlbfA

    — KIGALI UNIVERSE (@Kigali_universe) December 27, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yasuye-kigali-universe

  • Cristiano Ronaldo yagize icyo atangaza ku munsi w'ibihembo bya Globe Soccer Awards i Dubai #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu, tariki 25 Ukuboza, Cristiano Ronaldo yigaragaje nk'umukinnyi ufite icyizere n'ubuhanga bukomeye ubwo yitabiraga ibirori bya Globe Soccer Awards byabereye i Dubai. Ronaldo yashimwe nk'umukinnyi mwiza mu gace k'Uburasirazuba bwo Hagati, by'umwihariko kubera umusaruro w'indashyikirwa yagaragaje mu ikipe ya Al-Nassr muri shampiyona ya Arabiya Sawudite.

    Nyuma yo gushyikirizwa igihembo cye, Ronaldo ntiyabashije guhisha amarangamutima ye ku itandukaniro riri hagati ya shampiyona akiniramo muri Arabiya Sawudite na shampiyona zindi zikomeye ku mugabane w'u Burayi.

    Yagaragaje ko ashyigikiye imbaraga ziri gushyirwa muri shampiyona y'iki gihugu ndetse ashimangira ko irimo gutera imbere ku rwego rushimishije.

    Yagize ati: 'Ligue yo muri Arabiya Sawudite iruta Ligue 1, nta kabuza. Ushaka kubimenya impamvu? Azagerageze gukina mu bushyuhe bwa dogere 38, 39, cyangwa 40, hanyuma agereranye.

    Ronaldo yongeyeho ko shampiyona ya Arabiya Sawudite ifite icyerekezo gikomeye cyo gutera imbere bitewe n'ishoramari rikomeye riri gukorwa n'igihugu mu rwego rwa siporo.

    Yavuze ko ikipe Al-Nassr, kimwe n'izindi z'ibigugu nka Al-Hilal na Al-Ittihad, ziri guhatana ku rwego rwisumbuye ku buryo bituma shampiyona irushaho kugira isura nziza ku ruhando mpuzamahanga.

    Ronaldo kandi yibukije abitabiriye ko siporo y'umupira w'amaguru muri Arabiya Sawudite ari icyitegererezo ku bindi bihugu bigerageza gukura shampiyona zabo ku rwego mpuzamahanga. Ati: 'Nta muntu watekerezaga  ko shampiyona yacu ishobora kugira impinduka nk'izi mu gihe gito.

    Nyamara ubu turi kubona abakinnyi bakomeye ku rwego rw'Isi, kandi abakunzi b'umupira w'amaguru bagenda barushaho kuyikunda.'

    Uyu mukinnyi w'ikirangirire yavuze kandi ko yishimira kuba umuyobozi n'umuhamya w'ibyiza biri gukorwa muri shampiyona akinamo. Yibukije abitabiriye ko siporo ari uburyo bwiza bwo guteza imbere ibihugu mu buryo bw'ubukungu, umuco, ndetse no gusangiza Isi ibitekerezo byiza binyuze mu mikino.

    Source : https://kasukumedia.com/cristiano-ronaldo-yagize-icyo-atangaza-ku-munsi-wibihembo-bya-globe-soccer-awards-i-dubai/

  • Igitaramo 'ICYUMBA CYA RAP' cyimuriwe ku wa 10 Mutarama 2025, ku bw'impamvu y'imvura nyinshi #rwanda #RwOT

    Igitaramo 'ICYUMBA CYA RAP', cyari gitegerejwe n'abakunzi b'umuziki wa Rap, cyagombaga kubera kuri Canal Olympia kuri uyu mugoroba, cyamaze gusubikwa kubera imvura nyinshi yaguye igahagarika imyiteguro.

    Abateguraga iki gitaramo batangaje ko cyimuriwe ku wa 10 Mutarama 2025 kandi kizabera kuri Camp Kigali. Bizeza abakunzi b'umuziki ko bazakomeza kubona ibyiza by'iki gitaramo, harimo n'abahanzi bakomeye bazahataramira.

    Ni igitaramo cyari cyitezweho guhuza abahanzi b'inararibonye n'abakizamuka, kikaba kigamije guteza imbere impano za Rap no gusangiza abafana ibyishimo by'umuziki wabo. Abamaze kugura amatike barashishikarizwa kuyagumana, kuko azakoreshwa ku itariki nshya yatangajwe.

    'ICYUMBA CYA RAP' ni kimwe mu bitaramo cyari cyigamije kugaragaza byihariye iterambere ry'umuziki wa Rap mu Rwanda no ku rwego mpuzamahanga.

     

    Source : https://kasukumedia.com/igitaramo-icyumba-cya-rap-cyimuriwe-ku-wa-10-mutarama-2025-ku-bwimpamvu-yimvura-nyinshi/

  • Menya icyatumye igitaramo “Icyumba cya Rap” c… – #rwanda #RwOT

    Iki gitaramo cyari kubera kuri Canal Olympia, ku mugoroba wo kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, ndetse ibihumbi by'abantu bari bamaze kwigwizaho amatike, bategereje ko bataramirwa n'aba bahanzi. 

    Iyi mvura yaguye ari nyinshi, ku buryo hari ibyuma byanyagiwe, intebe ziranyagirwa, bituma abateguye iki gitaramo bafata umwanzuro w'uko gisubikwa.

    Ni igitaramo cyari kuririmbamo abaraperi 13 bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe. Ishimwe Eugene uri mu bari gutegura iki gitaramo yabwiye InayRwanda ko banzuye gusubika iki gitaramo kubera 'Imvura nyinshi yangije ibikorwa byinshi twari twateguye, twemeje ko rero iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, tariki 10 Mutarama 2025.”

    Abaraperi B-Threy, Green-P, Bull Dogg ndetse na P-Fla bari biteguye mu buryo bukomeye gususurutsa abakunzi babo


    Icyumba cya Rap, ni kimwe mu bitaramo cyari kitezweho guherekeza umwaka wa 2024 mu buryohe

    Abaraperi B-Threy, Zeo Trap ndetde na P-Fla bari bamaze iminsi mu myiteguro ikomeye

    Iki gitaramo cyari kubera kuri Canal Olympia, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024- Abateguye iki gitaramo bavuze ko abaguze amatike yaguzwe ari nayo azakoreshwa ku munsi w’igitaramo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150158/menya-icyatumye-igitaramo-icyumba-cya-rap-cyabaraperi-13-gisubikwa-ku-munota-wa-nyuma-150158.html

  • Bukayo Saka yongeye guhura n'uwahoze ari umutoza we mu bwana bwe #rwanda #RwOT

    Umukinnyi w'umupira w'amaguru mu Bwongereza, Bukayo Saka, aherutse guhura n'umutoza wamuhaye amahirwe ye ya mbere mu mukino w'amaguru, Colin Nixon. Ibi byabaye ubwo bombi baganiraga ku ngaruka nziza abatoza bashobora kugira ku buzima bw'abana bato.

    Nixon yamenye impano idasanzwe ya Saka ubwo yari afite imyaka itandatu gusa, maze amutumira gukinira ikipe ya Greenford Celtic.

    Bukayo Saka yavuze ko inkunga ya Nixon yamubereye ingenzi cyane mu rugendo rwe rw'umupira w'amaguru. Yagize ati: 'Nixon yari umuyobozi w'ikipe, kandi muri iyo kipe yahaye abana bagera ku icyenda cyangwa icumi amahirwe yo kwitoza buri wikendi.

    Ibyo byose byafashije abo bana kwirinda kwishora mu bikorwa bishobora kubangamira ejo habo hazaza. By'umwihariko, niwe wangiriye icyizere, angira umukinnyi uwo ndiwe uyu munsi.'

    Saka w'imyaka 23 yongeyeho ko umutoza Nixon n'abandi batoza nk'abo bo mu gace ke bagira uruhare rukomeye mu gufasha abana bakiri bato gutera imbere no kwiyubaka.

    Uretse kuba umunyabigwi mu mupira w'amaguru, Bukayo Saka ni ambasaderi wa gahunda ya Chase, igamije gufasha abantu baturuka mu miryango itishoboye kubona amahugurwa yo gutoza ndetse no kongera uburinganire n'ubwuzuzanye mu rwego rw'ubutoza.

    Nk'uko ubushakashatsi bwakozwe na YouGov ku bufatanye na Chase bubigaragaza, kimwe cya kabiri cy'ababajijwe bemeza ko kubona abatoza bafite ubushobozi bwo kubereka urugero rwiza bishobora kuzamura impano zabo no kubafasha kugera ku nzozi zabo.

    Source : https://kasukumedia.com/bukayo-saka-yongeye-guhura-nuwahoze-ari-umutoza-we-mu-bwana-bwe/