Blog

  • Kamonyi-Runda: Umugabo arakekwaho kwica umugore we #rwanda #RwOT

    Umugabo witwa Muhawenimana Martin w'imyaka 42 y'amavuko utuye mu Mudugudu wa Kamuhoza, Akagari ka Kagira, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi arakekwaho kwica umugore we babanaga witwa Mukantarindwa Odette w'imyaka 36 y'amavuko. Ubuyobozi buvuga ko ukekwa ari mu maboko y'inzego z'Umutekano.

    Amakuru y'uru rupfu rwa Mukantarindwa Odette, intyoza.com yayabwiwe na bamwe mu baturage ba hafi y'aho aya mahano yabereye, ariko kandi anemezwa n'Ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda.

    Abaturage, bavuga ko bikiba uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yijyanye ubwe kwa Mudugudu amutekerereza amahano amaze gukora yo kwica uwo bashakanye, nawe nta gutinda ahita abibwira ubuyobozi.

    Bavuga kandi ko abakozi b'urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB bakorera i Runda bahageze, binjira mu nzu basanga umurambo wa nyakwigendera, ariko ngo bamwe mu bawubonye nta gikomere cyagaragaraga inyuma.

    Amakuru intyoza.com ifite kandi ni uko mbere y'iki gikorwa cy'ubwicanyi, uyu mugabo n'umugore babanje gusangirira inzoga ku witwa Emmanuel mu masaha ashyira saa saba z'ijoro, nyuma barataha ariko ngo bageze ku muryango w'inzu babamo umugore yanga kwinjira, ariko umugano we ahita amusunikira mu nzu aribwo batangiye gushyamirana byakurikiwe no kurwana.

    Ndayisaba Jean Pierre Egide, Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, yabwiye umunyamakuru wa intyoza.com ko bamenye amakuru ko uyu mugabo yishe umugore we, ariko ko bataramenya icyo yamwicishije.

    Avuga ko aya makuru bayamenye mu rukerera ariko batazi neza ngo byabaye ku yihe saha. Avuga kandi ko uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we yishyikirije Umukuru w'Umudugudu wa Muhoza nyuma y'uko yari amaze kwica Umugore we. Nyakwigendera, nkuko Gitifu Ndayisaba abivuga, yajyanywe kwa muganga gupimwa naho umugabo ashyikirizwa RIB.

    Gitifu Ndayisaba, avuga ko uyu muryango yaba umugabo n'Umugore we babanaga batarasezeranye mu buryo bwemewe n'amategeko, ariko kandi akanavuga ko ari umuryango batari bafite mu miryango ibana ifitanye amakimbirane.

    Akomeza avuga ko nyuma y'iki gikorwa kigayitse, cy'ubugome bw'uyu mugabo ukekwaho kwica umugore we, nk'ubuyobozi ngo bwagiye guhumuriza abaturage, bubasaba kujya batanga amakuru ku gihe cyane cyane ku miryango babona ko ifitanye amakimbirane. Basabwe kandi kwicungira umutekano no gutabarana igihe habaye ikibazo.

    Mu gihe Ubuyobozi buvuga ko uyu muryango ntawo bari bafite mu yibana ifitanye amakimbirane, bamwe mu baturage bahaye amakuru intyoza.com bavuga ko nubwo iby'uyu mugabo n'umugore bitajyaga bisakuza cyane, ariko ngo ntabwo baburaga gucyocyorana, umugabo agakubita umugore we, ndetse rimwe na rimwe bagatongana ariko bitari ibihuruza rubanda.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/30/kamonyi-runda-umugabo-arakekwaho-kwica-umugore-we/

  • Jesus Gabriel ntiyaba ari gushuka Arsenal ko ikomeza kumugirira ikizere, akaba ari kuyibuza kugura undi rutahizamu? #rwanda #RwOT

    Mu gihe ikipe ya Arsenal yari iri gutekereza byimbitse ku buryo bwo kongera imbaraga mu busatirizi bwayo kugira ngo ibashe guhanganira igikombe cya Shampiyona y'u Bwongereza, by'umwihariko ishyira imbaraga mu gushaka rutahizamu ukomeye, Gabriel Jesus yongeye kwerekana ko ari umukinnyi ushobora kwizerwa.

    Uyu mukinnyi ukomoka muri Brazil, waherukaga kugira ikibazo cy'imvune cyatumye asiba imikino myinshi, yagarutse mu bihe byiza aho yerekana ko ashobora kuba igisubizo Arsenal yarimo ishakisha.

    Mu mikino ya vuba, Jesus yagaragaje ubuhanga budasanzwe, atsinda ibitego kandi anatanga imipira yavuyemo ibitego ku buryo bugaragara.

    Ibi byatumye umutoza Mikel Arteta asubiza amaso inyuma, agatekereza niba koko ari ngombwa gushora amafaranga menshi mu kugura undi rutahizamu cyangwa niba Jesus ashobora kuzuza neza nishingano ze nka rutayizamu.

    Mu gihe benshi mu bakunzi b'iyi kipe bemeza ko Arsenal ikwiye gushaka undi mukinnyi wo gufasha Gabriel Jesus cyangwa kumusimbura igihe bibaye ngombwa, abasesenguzi b'umupira w'amaguru baribaza niba koko byaba bifite ishingiro.

    Gabriel Jesus azahangana n'amahirwe ku giti cye, agafasha bagenzi be mu buryo bwo gutanga imipira inyura mu bakinnyi batandukanye, ndetse akaba afite n'ubunararibonye mu guhangana n'abugarizi ba shampiyona ikomeye Premier League.

    Ariko se, niba Gabriel Jesus akomeje kugaragaza imbaraga n'ubuhanga, ntibyaba ari byiza ko Arsenal ishora umutungo mu kugura undi rutahizamu, cyangwa se byaba ari ugutakaza ubushobozi yifashisha mu kuzamura izindi ngingo za ngombwa mu ikipe?

    Umukino wa shampiyona uracyari muremure, kandi kwirinda gushyira umutwaro ku mukinnyi umwe bishobora kuba imwe mu mpamvu zishobora gutuma Arsenal ihitamo undi rutahizamu.

    Icyakora, abafana b'iyi kipe baracyategereje kureba niba Gabriel Jesus azakomereza ku muvuduko uriho cyangwa niba Arsenal izasanga ari ngombwa kongera amaraso mashya mu busatirizi bwayo.

    Igihe kizerekana niba iki cyemezo cyo kwizerera Jesus kizashoboka, cyangwa niba Arsenal izakenera indi ntwaro yo kuyifasha kugera ku nzozi zayo zo kwegukana igikombe cya shampiyona y'uyu mwaka.

    Source : https://kasukumedia.com/jesus-gabriel-ntiyaba-ari-gushuka-arsenal-ko-akomeza-kugirwa-ikizere-akaba-ari-kuyibuza-kugura-undi-rutahizamu/

  • RDC yakoresheje amafoto ye imwita umusirikare w'u Rwanda yafashe kandi ari umuturage uri i Kigali – #rwanda #RwOT

    Hashize iminsi Igisirikare cya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (FARDC) gica igikuba ku mbuga nkoranyambaga, kigaragaza ko cyafashe umusirikare w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), ari kurwana ku ruhande rwa M23.

    Uyu musore uba avuga ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, yavuze ko yoherejwe n'u Rwanda kurwana ku ruhande rwa M23, ko akomoka mu Burengerazuba bw'u Rwanda, muri 'Localité' ya Ngororero, muri 'Groupement' ya Murenge muri teritwari ya Kazabi.

    Ibi ni ibice bidasanzwe mu nzego z'imiyoborere y'u Rwanda, gusa mu rwego rwo kwerekana ko uyu mugabo ari Umunyarwanda, hagaragajwe andi mafoto yerekana uyu mugabo ari mu mirimo itandukanye mu Rwanda.

    Gusa uyu werekanwaga ari mu mirimo mu Rwanda, ntaho ahuriye n'uwiyita Iradukunda. Ugaragara ni Amza Hakizimana, umugabo wikorera utuye mu Karere ka Kicukiro, na we watunguwe no kwisanga muri ibi byose cyane ko uretse no kuba atari umusirikare, atigeze anakora uyu mwuga.

    Uyu musore wiyita Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, avuga ko ari Umunyarwanda ukorera M23, ariko ntabwo ari Umusirikare wa RDF

    Uyu mugabo yavuze ko ibi byose ari ibinyoma kuko ari umugabo usanzwe afite inshigano zisanzwe zo kwikorera, ati “Nitwa Amza Hakizimana, nkaba mvuka mu Karere ka Kamonyi, umurenge wa Musambira, ariko ubu ntuye mu Karere ka Kicukiro mu Kagari ka Niboyi. Nkaba nje hano ngo ngire icyo mvuga cyangwa se nyomoze ku mafoto yiriwe cyangwa yaraye akwirakwira ku mbuga.”

    Yavuze ko yamenye iby'aya mafoto binyuze mu bantu batandukanye, yagenzura agasanga amafoto yerekanwa ari aye. Ati “Iyi nkuru yatangiye, nayimenye ejo, hari bamwe mu bo dukorana, mu nshuti zanjye, mubo mu muryango bampagara bambaza bati se koko wafatiwe muri Congo? Waba wafatiwe muri Congo urikurwana nk'umusirikare wa RDF uri kurwanira M23?”

    “Mu by'ukuri nanjye byantangaje, naka amafoto ndareba, nsoma n'iyo nkuru.”

    Yakomeje agira ati “Mu by'ukuri ntabwo ndi umusirikare, sinanigeze mba we, ndi Umunyarwanda wikorera ku giti cye nkorera hano ku Gisimenti.”

    Yasobanuye ko hari amafoto akomeje gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga aherekeje ifoto y'uwo musirikare, yemeza ko harimo amafoto ye.

    Muri ayo mafoto yasobanuye ko iyo agaragara yambaye umupira uriho ibirango bya NEC, yayifotoje mu 2017 ubwo yari mu cyumba cy'itora i Nyamirambo.

    Hari kandi n'indi foto imugaragaza yambaye ishati y'amabara y'umweru n'umukara ndetse yambaye na 'ecouteur' ndetse afite na 'camera'. Ni ifoto yafatiwe mu Bigogwe mu 2017 ubwo yari yagiye gufata amashusho y'ubukwe muri ako gace.

    Ati 'Hari amafoto asa n'aho agenda akwirakwizwa kandi ayo mafoto hakaba koko harimo ayanjye. Impamvu bafashe ayo mafoto bakazana n'iyo y'umusirikare, birerekana ko aho yambaye impuzankano ya gisirikare ahandi bakaba bari kumwerekana yambaye sivili.'

    Yavuze ko aya mafoto yavuye ku Facebook, ati “Ni amafoto aturuka kuri Facebook yanjye bwite, mwaza kubireba kuri Facebook mukabireba n'igihe yagiriyeho.”

    Uyu musore aba afite intwaro avuga ko ari izo yahawe n’u Rwanda

    Uyu mugabo yavuze ko atiyumvisha uburyo yabyara umwana mukuru akajya no ku rugamba, ati “Ni gute njyewe Hakizimana Amza nabyaye umwana, uwo mwana akaba ari mu gisirikare wafashwe, hanyuma amafoto yasohotse cyangwa berekanye akaba ari ayanjye? Bivuze ko ndi se nkaba n'umwana icya rimwe. Ni ibintu mu by'ukuri bitumvikana bitanabaho.”

    Yakomeje anyomoza ayo makuru, ati “Ibi bintu si byo, si ukuri, ni ibinyoma. Ni ibinyoma 100% ni muri urwo rwego naje hano ndavuga ngo reka mfate umwanya, waba inshuti yanjye, umuvandimwe se, undi waba unzi n'utanzi, yumve ko iyo video nyikoze ngo nsobanure ndetse nanerekane ububi bw'abantu bari gufata ayo mafoto bagashaka kuyahuza n'uwo muntu wafashwe bavuga ko ari umwana wanjye, wafatiwe muri Congo nk'umusirikare wa RDF urwanira M23 kandi bakongera bakerekana amafoto ko ari njyewe, ubwo naba ndi se nkaba n'uwo mwana.”

    Abishimangira, yagize ati “Ntabwo ari byo ni ibinyoma 100% twe kubigenderaho nta bwo ari byo.”

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda, Ambasaderi Olivier Nduhungirehe, yavuze ko atari ubwa mbere FARDC igaragaza imyitwarire nk'iyi, ati “Ati “Twibuke ko atari ubwa mbere ibi bigeragejwe na FARDC. Ku itariki ya 16 Gashyantare, 2024, Umuvugizi wa FARDC, Colonel Guillaume Ndjike, yerekanye 'Ndayambaje Abouba' wiyitaga umusirikare wa RDF uturuka mu gace kitwa Kayonza (bishingiye ku byavuzwe na Ndayambaje) yambaye impuzankano nshya.”

    Mu Burasirazuba bwa RDC hari abaturage benshi b'icyo gihugu ariko bavuga Ikinyarwanda, rimwe na rimwe bafite n'amazina amenyerewe mu Rwanda.

    Amafoto ya Amza Hakizimana yakuwe kuri Facebook ye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rdc-yakoresheje-amafoto-ye-imwita-umusirikare-w-u-rwanda-yafashe-kandi-ari

  • Benno View na Stivo Brown indirimbo yabo nshya 'No Problem' iri mu zirikumvwa cyane #rwanda #RwOT

    Mu Rwanda, imwe mu ndirimbo iri kumvwa kandi ikaryohera amatwi ya benshi muri iyi minsi ni 'No Problem' ya Benno View afatikanyije na Stivo Brown, wahoze ari umugabo wa Jacky usanzwe azwi cyane mu ruganda rw'imyidagaduro.

    Benno View, umaze kugira izina rikomeye mu ruhando rwa muzika, ni umwe mu bahanzi bakomeje gukundwa cyane. Uretse kuba ari umuririmbyi w'umuhanga, Benno View ni umwe mu bakunze kwitwa influencer kubera uburyo izina rye rikomeye ndetse rikaba rimaze kumuhesha amahirwe atandukanye mu bikorwa byo kwamamaza ibigo bitandukanye.

    Muri ibyo bigo, harimo Be One Gin, ikigo kizwi mu gukora no kugurisha ibinyobwa bisembuye, ndetse na Rujama Phones Shop, iduka ricuruza amatelefoni agezweho n'ibikoresho by'ikoranabuhanga birimo laptops n'amashini ngendanwa (tablets).

    Uretse ibyo bigo byombi, hari n'ibindi byinshi bikoresha Benno View mu bikorwa byo kwamamaza, ahanini kubera ukuntu izina rye ryamamaye mu buryo bukomeye mu bakunzi ba muzika ndetse no ku mbuga nkoranyambaga.

    Indirimbo 'No Problem', aheruka gushyira hanze, ni imwe mu ndirimbo zikomeje gucengera imitima y'abafana kubera ubutumwa bwayo bwumvikana neza kandi bugarura icyizere.

    Benno View ubwe yasobanuye ko iyi ndirimbo ishingiye ku butumwa bwo gushishikariza abantu kwitondera uko babaho muri iyi si, bagakora uko bashoboye kugira ngo babone umunezero mu buzima hatabayeho guhura n'ibibazo by'ubwenge cyangwa iby'umutima.

    Yagize ati: 'Ubuzima ni ingirakamaro cyane, ariko kugubwa neza biva ku kuntu umuntu yitwara mu mibereho ye ya buri munsi. Iyo wigengesereye kandi ukamenya guhitamo neza, uba ufite amahirwe yo kubaho nta bibazo bikomeye.'

    Iri jambo rye ryashimangiwe cyane n'abakunzi be basangizwa ubutumwa bw'iyi ndirimbo bukwiye abantu bose, cyane cyane urubyiruko.

    Benno View kandi ntatinya kuvuga ko impano yo kuririmba ari ibintu bimurimo ku buryo adashobora kubaho adakora umuziki. Agereranya ubuhanzi bwe n'umutima utagerwaho n'ikizere cyangwa ubushobozi bwo gukomeza gutera imbere. Benno View agira ati: 'Kuririmba ni ubuzima bwanjye. Iyo ndirimba, mba ndi kwerekana ibitekerezo byanjye kandi nshyiraho ingufu kugira ngo ubutumwa ntanga bugere ku bantu benshi.'

    Urugendo rwa Benno View ntirwagarukiye mu muziki gusa, ahubwo rwanamugejeje ku bikorwa byo kwamamaza aho kuri ubu ahabwa amasezerano n'ibigo bitandukanye kubera umubare munini w'abafana afite ku mbuga nkoranyambaga nka Instagram, Facebook, na TikTok.

    Abakunzi ba Benno View bagenda barushaho gukunda uburyo aririmba indirimbo zifite umudiho mwiza ndetse n'ubutumwa bwiza. Kuri ubu, benshi bamufata nk'umwe mu bahanzi bafite ahazaza heza mu muziki Nyarwanda.

    Indirimbo 'No Problem' yakiriwe neza aho abakunzi b'umuziki bayibyina bashishikaye, bigaragaza uburyo iteye ishema ndetse igatera ibyishimo muri rusange. Abakurikiranira hafi umuziki Nyarwanda bemeza ko Benno View ashobora kuzamuka kurushaho akaba umwe mu bahanzi bazwi cyane muri mu Rwanda ndetse no hanze yarwo.

    Iyi ndirimbo uko yumvwa kenshi irakomeza kwinjira mu mitima ya benshi nk'ikimenyetso cy'uko ubuzima bushobora kugenda neza iyo umuntu yitwararitse.

    Benno View umaze kwigarurira abafana batari bake mu ruhando rw'imyidagaduro.

    Stivo Brown we ahamya ko 'No Problem' indirimbo nshya yabo ifite byinshi isobanuye mu buzima busanzwe.

    'No Problem' imwe mu ndirimbo ikomeje kuvugisha n'abatari bake kubw'uburyohe n'umudiho ikoranye.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/benno-view-na-stivo-brown-indirimbo-yabo-nshya-no-problem-iri-mu-zirikumvwa-cyane/

  • Syria: Amatora ya Perezida ashobora kuba mu myaka ine iri imbere – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi wa Syria magingo aya, Ahmed al-Sharaa, yavuze ko bateganya gukora amatora mu myaka ine iri imbere, mu gihe Itegeko Nshinga ryari risanzwe rigiye gukurwaho, ibikorwa byo kwiga Itegeko Nshinga rishya bikazatwara nibura imyaka itatu.

    Uyu mugabo kandi yavuze ko umutwe wa HTS uherutse gufata ubutegetsi uzavangwa n'izindi nzego za Leta ntiwemererwe kugira ishyaka ryawo, icyakora benshi bakavuga ko indi mitwe ya politiki ishobora kutazawemera.

    Ahmed al-Sharaa yavuze ko hategerejwe inama izahuza amashyaka yose ari mu gihugu, amoko yose ndetse n'amadini atandukanye, kugira ngo yigire hamwe uburyo bwo kuzayobora igihugu.

    Hagati aho, umuyobozi w'ihuriro ry'amashyaka ataravugaga rumwe n'ubutegetsi bwa Bashir al-Assad, Hadi al-Bahra, yavuze ko imyaka ine ari myinshi, avuga ko igihe gikwiriye cyari amezi 18, arimo amezi atandatu yo gutegura Itegeko Nshinga rishya.

    Umuyobozi wa Syria, Ahmed al-Sharaa, yavuze ko amatora azabaho mu myaka ine iri imbere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/syria-amatora-ya-perezida-ashobora-kuba-mu-myaka-ine-iri-imbere

  • Huye: Rotary Club-Kigali Virunga yasangiye iminsi mikuru n'imiryango isaga 300 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 28 Ukuboza 2024 cyanagendanye no kwizihiza iminsi mikuru ya Noheli n'Ubunani. Iyi miryango yahawe ifu y'igikoma ndetse n'ibikoresho byo mu rugo.

    Mukangenzi Claudine wo mu Mudugudu wa Magonde, Akagari ka Rukira, Umurenge wa Huye, wavuze mu izina ry'abahawe inyunganiramirire y'igikoma cyuje intungamuri ku bana n'umuryango muri rusange, yavuze ko we na bagenzi be bahora bifuza ko abana babo bagira ubuzima bwiza, bityo ko kubona inkunga nk'iyi biba ari byiza.

    Ati'' Iki gikoma ni inyunganizi izafasha umwana wanjye gukura neza, mbese iyi ni Noheli kuko banatubwiye ko iyi fu ikubiyemo byose, urumva ko kuyiha umwana rwose ari ukumuha ubuzima.''

    Mukantabana Cecile wo mu Mudugu w'Amajyambere, Akagari ka Gahana, Umurenge wa Kinazi, wahawe ibikoresho byo mu nzu birimo ibiryamirwa, intebe n'amafunguro, nawe yavuze ko ashimira Imana na Rotary bamugiriye neza.

    Ati “Noheli murayisohoje, ntunguwe n'ibi byiza munkoreye rwose, Imana ijye ikomeza kubasakazaho imigisha.”

    Umuyobozi wa Rotary mu Club-Kigali Virunga, Masterjerb Birungi Paul, yavuze ko iki gikorwa n'ibindi bajya bakora, bigamije kugira uruhare mu kunezeza abaturanyi b'aho batuye.

    Ati “Ubusanzwe twe duhora twibaza tuti mu gace dutuyemo, mu badukikije, ni iki twakora kibazamura mu mibereho myiza? Ni byo by'ibi twakoze hano i Huye rero kandi dukora n'ahandi.''

    Yakomeje avuga ko abanyamuryango bose ba Rotary Club ku Isi bahora bibutswa ko buri wese ari ho kubera abandi, ari nayo mpamvu nta n'umwe uba akwiriye gusigara inyuma, bityo ko ufite icyo arusha abandi cyose yakibasangiza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Kankesha Annonciatha, yashimye urukundo abagize Rotary Club-Kigali Virunga beretse abaturage b'i Huye, avuga ko ibyo bakoze bigaragaza ubumuntu.

    Ati “Ahari urukundo n'Imana iba ihari. Kuba bifuje ko dusangira Noheli n'Ubunani ni ubumuntu. Iki gikorwa kiratanga ubuzima kuri iyi miryango yose, kuko nk'umubyeyi ufite umwana ufite ubumuga, iyo abonye inyunganizi bituma ubuzima burushaho kuba bwiza, akanabona umwanya wo gukora indi mirimo izamura umuryango.”

    Umuryango wa Rotary Club ushimwa byinshi muri Huye birimo ibikorwa by'isuku n'isukura aho mu bihe bitambutse batanze matela zisaga 1500 muri gahunda yo guca nyakatsi yo ku buriri, bubakira abaturage inzu zo kubamo, bafasha mu buvuzi, uburezi n'ibindi.

    Rotary Club-Kigali Virunga igizwe n'abanyamuryango 103, batanze inkunga yagera kuri miliyoni 7.5 Frw, byagezweho mu bufatanye n'uruganda rutunganya ibiribwa rwitwa African Improved Food.

    Visi Meya ushinzwe imbereho myiza mu Karere ka Huye, Kankesha Annonciatha ashyikiriza ifu y’igikoma umubyeyi w’umugabo ufite umwana ufite ubumuga.

    Imiryango ifite abana bafite ubumuga 300 yahawe inyunganizi y’igikoma ngo bazamure imirire myiza yabo

    Abagize Rotary bishimira gukora ibikorwa bihindura ubuzima bw’abandi

    Ifu y’igikoma izwi nka Nootri Family ni yo yahawe imiryango isaga 300 mu mirenge ya Huye na Kinazi mu Karere ka Huye.

    Muri iki gikorwa banageneye umuryango wo mu Murenge wa Kinazi ibiribwa n’ikoresho byo mu rugo birimo matela 4, imisego y’intebe n’ibindi byaje bisanga inzu bari baramugeneye

    Umwe mu babyeyi ubwo yatahanaga ikarito ye y’inkunga y’igikoma

    N’abana bakiri bato batangira gutozwa ibikorwa byiza bya Rotary Club


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-imiryango-isaga-300-yahawe-noheli-n-ubunani-y-asaga-miliyoni-7frw

  • Amb Nduhungirehe yerekanye ikinyoma cya RDC ku musirikare yitiriye u Rwanda – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo agaragara avuga ko yaje kurwana muri Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo yoherejwe n'u Rwanda ngo arwane ku ruhande rwa M23, ariko akaza gufatirwa mu Majyepfo ya Lubero ubwo yari yagize igikomere, bagenzi be bakamusiga.

    Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko uyu mugabo, uvuga ko yitwa Hakizimana Iradukunda Jean de Dieu, akiyitirira kuba umusirikare wa RDF, yatanze ibisobanuro by'ibinyoma bityo adakwiriye kwizerwa, cyane ko atari umusirikare wa RDF.

    Mu butumwa yanyujije kuri X, yagize ati “Igisirikare cya Congo cyerekanye uwiyita umusirikare w'Ingabo z'u Rwanda (RDF), [ariko] utazi 'unit' ye cyangwa komanda we, udashobora kugaragaza nimero imuranga mu Ngabo z'u Rwanda.”

    Ambasaderi Nduhungirehe yavuze ko bitumvikana uburyo uyu musirikare yitiranya inkomoko ye, dore ko avuga ko aturuka mu Burengerazuba bw'u Rwanda, mu 'Localité' ya Ngororero, muri 'Groupement' ya Murenge muri teritwari ya Kazabi.

    Ati “Ikibazo hano ni uko ibyo bice by'imiyoborere biba muri RDC ariko bitaba mu Rwanda. Buri Munyarwanda azi neza ko igihugu cyacu kigabanyije mu ntara, uturere, imirenge, utugari n'imidugudu. Akarere ka Ngororero kabaho, kakagira imirenge 13, ariko nta n'umwe witwa 'Murenge' cyangwa 'Kazabi'.

    Ambasaderi Nduhungirehe yibukije ko atari ubwa mbere Leta ya Congo igaragaza amakuru y'ibihuha ku bagabo yitirira kuba Ingabo z'u Rwanda byitwa ko baba bafatiwe ku rugamba, nyamara ibi byose atari byo.

    Ati “Twibuke ko atari ubwa mbere ibi bigeragejwe na FARDC. Ku itariki ya 16 Gashyantare, 2024, Umuvugizi wa FARDC, Colonel Guillaume Ndjike, yerekanye 'Ndayambaje Abouba' wiyitaga umusirikare wa RDF uturuka mu gace kitwa Kayonza (bishingiye ku byavuzwe na Ndayambaje) yambaye impuzankano nshya.”

    Gusa uyu mugabo yari yarerekanwe na mbere, aho yari yafashwe yambaye imyenda isa nabi yacitse n'ibirenge bitigeze byambara inkweto za gisirikare.

    Nduhungire yavuze ko ibi byose byerekana ko nyuma yo gutsindwa ku rugamba, FARDC yahisemo kwinjira mu ntambara yo ku mbuga nkoranyambaga, ati “Bigaragara ko FARDC, nyuma yo gutsindwa ku rugamba, yahisemo kuba umuyoboro w'amakuru y'ibinyoma.”

    Mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo hatuye abaturage b'icyo gihugu ariko bavuga Ikinyarwanda, ku buryo bidatangaje kuba haboneka abavuga Ikinyarwanda bakaniyitirira u Rwanda.

    Manifestement les FARDC, outre d’être incompétentes sur le théâtre des opérations, sont également médiocres dans la propagation des #FakeNews. Ainsi donc, l’armée congolaise nous présente un soi-disant soldat des Forces rwandaises de défense (RDF) qui ne connait pas son unité ou… https://t.co/n9HVnLDJZZ pic.twitter.com/P8RBwwhA4w

    — Olivier J.P. Nduhungirehe (@onduhungirehe) December 29, 2024


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amb-nduhungirehe-yerekanye-ikinyoma-cya-rdc-ku-musirikare-yitiriye-u-rwanda

  • Kuri iki Cyumweru  tariki 29 Ukuboza 2024, muri BK Arena, hari kubera igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali cyatumiwemo iyi korali yamamaye mu myaka 30 itambutse ndetse n’umuhanzi Gentil Misigaro wari umaze imyaka 5 adataramira mu Rwanda kongeraho itsinda rya Allarm Ministries. 

    Kuva ku isaha ya Saa Sita, amarembo ya BK Arena yari yamaze gufungurwa hanyuma abakristo bari bavuye gusenga bakomereza kwinjira muri BK Arena kugira ngo bataza gucikanwa n’iki gitaramo cyari gitegerejwe na benshi.

    Amakuru InyaRwanda yamenye, ni uko hari bamwe mu bavuye mu bihugu by’abaturanyi baje gutaramana na Joyous Celebration mu Rwanda dore ko amakorali menshi muri Afurika ayifatiraho icyitegererezo.

    Saa 18:40; Abitabiriye igitaramo basabwe bose guhaguruka bakabyina indirimbo “Hariho impamvu” imwe mu ndirimbo za Alarm Ministries zamamaye cyane. 

    Saa 18;35 Mu gihe Alarm Ministries ikiri kuramya no guhimbaza Imana, abantu bakomeje kugenda baza umwe ku wundi. Ni mu gihe abitabiriye iki gitaramo ubona ko bafashijwe cyane.

    Saa 17:45 Itsinda ry’abaramyi rya Alarm Ministries rigeze ku rubyiniro. Aba baririmbyi baserutse bambaye amakanzu y’umweru ku bagore n’imyenda yirabura ku bagabo, nibo bafunguye igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali.

    Saa 17:35 Rene Patrick yakiriye Tracy ku rubyiniro babanza gushima Imana yabahuje bakaba umwe ndetse ikaba yemeye ko bayoborana iki gitaramo. Aba bombi nibo bagiye kuyobora iki gitaramo. 

    Saa 17:20 Umuramyi Rene Patrick yageze ku rubyiniro atangiza igitaramo n’isengesho hanyuma abanza gufatanya n’abacyitabiriye mu kuramya no guhimbaza Imana yo yemeye ko  kiba.

    Kuva saa 12:00 Abantu batangiye kwinjira muri BK Arena benshi mu bari bavuye gusenga mu nsengero zitandukanye hirya no hino muri Kigali.

    Itsinda ry’abaririmbyi ba Alarm Ministries nibo bafunguye igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali 

    Abitabiriye igitaramo baryohewe n’umwuka wo kuramya no guhimbaza Imana Alarm Ministries yabashyizemo

    Rene Patrick na Tracy nibo batangije igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali akaba ari nabo bakiyoboye

    Joyous celebration yagakwiye kuba yarataramiye mu Rwanda mu mwaka wa 2019 ariko byaje gukomwa mu nkokora na COVID-19 

    Kuva Saa Sita, Abakristo baturuka hirya no hino mu gihugu batangiye kwinjira muri BK Arena mu gitaramo Joyous Celebration

    Akanyamuneza n’amatsiko ni byose ku bitabiriye igitaramo Joyous Celebration Live in Kigali


    Photos: Ngabo Serge/InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150239/live-joyous-celebration-gentil-misigaro-na-alarm-ministries-bagiye-gutaramira-muri-bk-aren-150239.html

  • BDF yakanguriye abayoboke b'ishyaka PSD kuyigana no kugira uruhare muri gahunda ya NST 2 – #rwanda #RwOT

    Ibi ni bimwe mu byavuye mu mahugurwa y'abayoboke b'ishyaka PSD yabaye ku wa 28 Ukuboza 2024.

    Yari agamije kwigisha uruhare rw'abagore n'urubyiruko rw'abayoboke b'iri shyaka mu ishyirwamubikorwa ry'umurongo wa politiki n'intego by'ishyaka mu kuryubaka no kubaka igihugu muri rusange.

    Abayitabiriye basobanuriwe serivisi za BDF, ubwoko bw'inguzanyo itanga, ndetse n'uburyo yishingira abantu mu bigo by'imari kugira ngo bahabwe inguzanyo zo gukora imishinga yabo.

    By'umwihariko abagore n'urubyiruko bashobora kwishingirwa kugeza kuri 75% by'amafaranga ukeneye mu mu mushinga wawe, mu gihe abagabo ari 50%.

    BDF kuva yatangira imaze gufasha imishinga ibihumbi 18,063.

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigega gishinzwe guteza Imbere Imishinga Mito n'Iciriritse (BDF), Munyeshyaka Vincent, yavuze ko guteza imbere urubyiruko n'abagore by'umwihariko biri muri gahunda y'igihugu yo kwihutisha iterambere, mu cyiciro cyayo cya kabiri (NST2).

    Yabakanguriye kandi gukora ku mishinga ijyanye n'urwego rw'ubuhinzi ndetse na serivisi kuko ari byo bitanga akazi kenshi kandi bigira uruhare runini mu kuzamura ubukungu bw'igihugu.

    Yagize ati 'Mu mibare iherutse gusohoka igaragaza ko ubukungu bwazamutseho 8.1%, urwego rw'ubuhinzi rwagizemo 24% mu gihe inganda ari 20%. Navuga ngo tugomba guha ubutabera urwego rw'ubuhinzi n'ubworozi tugashyiramo ishoramari rihagije.'

    Yongeyeho kandi ko kandi bakwiye kureka kumva amakuru avuga ko BDF idatanga amafaranga kuko atari byo.

    Ati 'BDF ntabwo ari cyo kigo cy'imari cyonyine gikora, dufite abafite imishinga n'abagomba gutanga amafaranga hagati tukagira BDF nk'umuhuza. Niba amafaranga BDF yashoyemo arangiye amabanki ntabwo amafaranga yarangiye.'

    Umuyobozi w'urwego rw'Igihugu rushinzwe iyubahirizwa ry'Uburinganire n'Ubwuzuzanye (GMO), Rurihose Florien, nawe yasabye abitabiriye amahugurwa gukora imishinga itamenyerewemo abagore nk'inganda n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro.

    Umuyobozi Wungirije Ushinzwe Uburinganire muri PSD, Uwanyirigira Gloriose, yavuze ko aya mahugurwa yari agamije kongerera abagore ubumenyi n'ubushobozi mu rwego rwo kwiteza imbere kuko iterambere ry'umugore ari iterambere ry'igihugu.

    Yagize ati 'Turifuza ko umugore wo muri PSD abanza kwigira akamenya no kwiteza imbere ni nayo mpamvu twatumiye BDF, kugirango tubatoze kwihangira imirimo, kumenya gukora mbese bakagira ubushobozi'

    Umuyobozi wungirije w'ishyaka rya PSD avuga ko aya mahugurwa agiye kuba imbarutso y'iterambere ku bahuguwe ndetse n'imiryango yabo.

    Aya mahugurwa yari yitabiriwe n'abagore bahagarariye abandi ku rwego rw'akarere ndetse n'urubyiruko ruhagarariye urundi mu gihugu muri PSD.

    Umuyobozi Mukuru wa BDF, Munyeshyaka Vincent yasabye urubyiruko n’abagore kwirinda kumva amakuru y’uko BDF idatanga amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bdf-yakanguriye-abayoboke-b-ishyaka-psd-kuyigana-no-kugira-uruhare-muri-gahunda

  • Yahakanye ibyo kwibaruka! Urwibutso 2024 isig… – #rwanda #RwOT

    Nyuma y’umwaka umwe aba bombi bashinze urugo, The Ben yavuze ko yungutse byinshi bishya, aho yaryohewe n’urukundo ariko na none akiga isomo rikomeye ryo kwihangana.

    Ati”Nibwo bwa mbere nari maze umwaka mbana n’umuntu tutavukanye, tutareranwe, aho ugomba kumenyera ibintu bimwe na bimwe, hari ibyo ugomba kwiyima kuko ntabwo uba ukiri uwawe ngo wigenge cyane.”

    Yakomeje agira ati: “Ni umwaka urimo inararibonye nziza ariko ni umwaka n’ubundi w’urugendo navuga ko rwuzuyemo urukundo, kwihangana ndetse no gusobanukirwa ko buri umwe ku wundi ari urutugu rw’undi yegamaho mu gihe bitoroshye.”

    The Ben yabwiye RBA ko nyuma y’indagagaciro hazaho ibyo buri wese akunda rimwe na rimwe usanga bihinduka iyo umuntu yashinze urugo, atanga urugero ko mbere yashoboraga gutaha saa Cyenda z’ijoro ariko nyuma yo kubana na Pamella bikaza guhinduka bitewe n’inshingano nshya yari agize.

    Yavuze ko kwifashisha Pamella mu ndirimbo ze bimworohera cyane kuko ari umugore we kandi abantu bakaba basanzwe bamwishimira.

    Ati: “Ukuri ni uko iyo dukoranye biba byiza, abantu barabikunda, ni umuntu abantu bakunda, ni umuntu ufite igikundiro cy’Imana. Rero iyo duhuje tugashyira amaboko hamwe, dukora ikintu cyiza abantu bishimira.”

    Abajijwe niba igihe kizagera na Pamella agatangira kumvikana aririmba, The Ben yasubije ko atekereza ko impano ye mu kuririmba idahagije, gusa ahishura ko abikunda ndetse agira ‘ugutwi kwiza cyane k’umuziki.’

    The Ben yaboneyeho no kunyomoza abamaze iminsi bahwihwisa ko ba baribarutse nyuma y’uko ashyize hanze amashusho y’indirimbo yise ‘True Love’ agaragaramo umugore we atwite inda y’imvutsi.

    Ati: “Oya uko si ukuri. Nibyo rwose turitegura (kwibaruka), ariko ntabwo isaha iragera turacyafitemo agahe sinzi n’ahantu byaturutse.”

    Ibi The Ben yabitangaje nyuma y’iminsi ibiri ashyize hanze indirimbo yahimbiye umugore we yise ‘True Love,’ aho mu buryo bw'amajwi yakozwe na RealBeat mu gihe amashusho yakozwe na John Elarts.

    Iyi ni indirimbo ya kabiri ya The Ben igaragayemo umugore we, nyuma ya 'Ni Forever' yamukoreye nyuma yo kurushinga.

    The Ben yasezeranye imbere y'amategeko na Uwicyeza Pamella ku wa 31 Ukwakira 2022, ibirori byari bikurikiye ibyabaye mu Ukwakira 2021 ubwo yamwambikaga impeta y'urukundo bakemeranya kubana.

    Nyuma y'ibi birori, ku wa 15 Ukuboza 2023 nibwo The Ben yasabye anakwa umugore we, mbere y'uko bakora ubukwe ku wa 23 Ukuboza 2023.

    The Ben yagaragaje ko agiye kwibaruka imfura, mu gihe akomeje imyiteguro y'igitaramo ateganya gukorera muri BK Arena ku wa 1 Mutarama 2025.

    Iki gitaramo yise 'The New Year Groove' byitezwe ko azanamurika album ye nshya ikaba iya gatatu akoze kuva yatangira umuzika.

    Ni igitaramo avuga ko kizaba ari umwihariko kuko azagaragara aririmbana na buri muhanzi wese bakoranye indirimbo, ndetse hakaba hari n’abahanzi byitezwe ko bazatungurana ku rubyiniro.

    Ati: “Icyo nabwira abantu, bitegure bihagije inkweto ndende bazisige mu rugo.”

    The Ben yavuze ko mu gitaramo cye mu bashobora kucyitabira harimo na Diamond. Ati: “Ni igitaramo kinini kurusha album. Ni igisobanuro gikomeye cy’aho umuziki Nyarwanda ugeze. Na Diamond turi kuganira, ejo tuzaba twamenye aho bigana.”

    Kugeza ubu amatike yo kwinjira mu gitaramo cye ari ku isoko, iya make ikaba iri kugura 5 000 Frw naho iya menshi ikagura miliyoni 1,5 Frw.

    The Ben avuga ko mu mwaka utaha azarushaho guha abakunzi be ibyishimo binyuze mu bihangano byiza. Ati: “Umwaka wa 2025, twiyemeje kurushaho kwagura umuziki. Tuzakora ibintu byiza kurenzaho.” 


    The Ben yatangaje ko mu mwaka amaranye mu rugo na Pamella yize byinshi birimo no kwihangana


    Baritegura kwibaruka nyuma y’umwaka umwe barushinze

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150227/yahakanye-ibyo-kwibaruka-urwibutso-2024-isigiye-the-ben-150227.html