Blog

  • Ubutumwa bw'umwaka mushya bwa Mushikiwabo ku Banyarwanda – #rwanda #RwOT

    Abinyujije ku rubuga nkoranyambaga rwa X, Louise Mushikiwabo, yatahije Abanyarwanda bose, ndetse abifuriza ko umwaka wa 2025 wazababera uw'amata n'ubuki.

    Ati 'Abachou bacu beza, mbifurije Umwaka wa 2025 w'amata n'ubuki!! Buri wese icyo yifuza cuane mu mwaka utangiye kizamubere impamo! Mbifurije ubuzima buzira umuze, ibyishimo no gutsinda''.

    Yakomeje avuga ko intego abantu bakwiye kujyana mu 2025 ari ivuga ko byose bizagenda neza.

    Ati 'Intego yacu y'umwaka wa 2025 ni byose bizagenda neza!''.

    Aha Louise Mushikiwabo yasaga n'usubira mu mvugo yagarutsweho na Perezida Paul Kagame mu birori yakiriyemo abantu batandukanye, hagamijwe kubifuriza umwaka mwiza.

    Perezida Kagame yumvikanye avuga ko Abanyarwanda badakwiriye kugira impungenge kuko byose bizagenda neza mu mwaka wa 2025.

    Louise Mushikiwabo ni umwe mu Banyarwanda bamaze kubaka izina muri politike y'Isi. Mu 2018 nibwo yatorewe kuba Umunyamabanga w'Umuryango w'Ibihugu bivuga Igifaransa wa OIF, nyuma y'igihe yari amaze ari Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga w'u Rwanda.

    Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango uhuza ibihugu bikoresha Igifaransa (OIF), Louise Mushikiwabo, yifurije Abanyarwanda kuzahirwa n'umwaka mushya wa 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Ubutumwa-bw-umwaka-mushya-bwa-Mushikiwabo-ku-Banyarwanda

  • Umusaruro w'ibigori mu Rwanda wiyongereyeho 30% mu 2024 – #rwanda #RwOT

    Uyu musaruro wiyongereye ahanini kubera kwimakaza ubuhinzi bugezweho hamwe na politiki zishyigikira uyu mwuga.

    Iyi mibare yatangajwe muri raporo ngarukamwaka igaragaza uko umusaruro w'ibihingwa bitandukanye wabonetse buri gihembwe, SAS [Seasonal Agricultural Survey].

    Iyi raporo yagaragaje ko mu gihembwe A 2024, ibigori byahinzwe kuri hegitari 249.435. Ubu buso bwiyongereyeho 10% ugereranyije n'ubwahinzweho mu gihe nk'icyo mu 2023.

    Uku kwiyongera k'ubuso buhingwa kwatumye haboneka umusaruro wa toni 507.985, biba incuro ya mbere u Rwanda rubonye umusaruro nk'uwo mu gihembwe cy'ihinga.

    Abahinzi bato babashije kugera ku musaruro wa toni 2 kuri hegitari, mu gihe abahinzi banini bo bageze kuri toni 4,6 kuri hegitari.

    Mu gihembwe B 2024, ubuso bwahinzweho ibigori bwaragabanyutse bugera kuri hegitari 92.944, bigaragaza igabanyuka rya 1% ugereranyije n'igihe nk'icyo mu 2023.

    Ibi ariko ntibyabujije umusaruro gukomeza kwiyongera kuko wazamutseho 1% ugera kuri toni 119.101.

    NISR yagaragaje ko ukwiyongera k'umusaruro w'ibigori gushingiye ku gukoresha imbuto z'umwimerere ugereranyije n'izakoreshwaga, ifumbire ihagije ndetse no gukoresha imiti irwanya udukoko.

    Ibi bikagaragazwa no kuba abahinzi bangana na 39.7% ari bo bakoresheje imbuto z'umwimerere mu gihebwe A.

    Amahugurwa ateye imbere ku bahinzi, ikirere cyiza ndetse no kwagura gahunda zo kuhira imyaka nabyo biri mu byagize uruhare mu izamuka ry'umusaruro w'ibigori mu Rwanda mu 2024.

    NISR yagaragaje ko ukwiyongera k'umusaruro w'ibigori gushingiye ku gukoresha imbuto z'umwimerere ugereranyije n'izakoreshwaga, ifumbire ihagije ndetse no gukoresha imiti irwanya udukoko


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umusaruro-w-ibigori-mu-rwanda-wiyongereyeho-30-mu-2024

  • Twaganiriye na Kofi Boa wa RICA, witirirwa ubuhinzi butangiza ibidukikije mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Iri shuri naryo ribikesha umushakashatsi mu buhinzi ukomoka muri Ghana witwa Kofi Boa wahagejeje aya masomo. Uyu ni n'Umuyobozi w'Ikigo cy'Ubumenyi ku Buhinzi Burengera Ibidukikije muri Ghana [Center for No-Till Agriculture- CNTA].

    Ubuhinzi butangiza ibidukikije, ni ubuhinzi butangiza ubutaka bwibanda ku mahame atatu, aho irya imbere ari ukwirinda gucukura cyangwa guhingagura ubutaka cyane; iryo guhora wasasiye ubutaka aho igihingwa gihinzwe utakirandura ahubwo ukagitereraho ikindi [Permanent crop cover]; n'ihame rya gatatu ryo guhora usimburanya igihingwa [Crop protection].

    Ihame rya mbere ribuza umuhinzi kwifashisha isuka ahinga ahubwo agakoresha igikoresho cyabugenewe nk'imashini [n'umuhoro wabikora] agacukura umwobo muto cyane ahagiye kujyamo imbuto n'ifumbire.

    Uku kudacukura ubutaka cyane bituma udusimba tuto cyane tubamo [micro-organism] tudapfa tugafasha mu gukora ifumbire karemano bikanafasha ubutaka kurumbuka ndetse tukanaba intungagihingwa.

    Ihame rya kabiri rivuga ko iyo igihingwa gisaruwe ibisigaye bitarandundwa ahubwo bigomba kwifashishwa mu gutwikira ubutaka buhingwa aho bibora na byo bigahinduka ifumbire.

    Ihame rya nyuma riteganya ko igihingwa kimwe kitagomba guhingwa inshuro ebyiri zikurikiranya mu murima umwe, yose agahuriza hamwe guha ubutaka ubushobozi bwo gutanga umusaruro mwiza kandi bigakorwa mu buryo karemano bityo ntibisabe ikiguzi kinini.

    Guhinga muri ubu buryo binatuma ingano y'amazi umuhinzi akenera guha ubutaka igabanyuka kuko hari ayo buba bwaribitsemo.

    Urugero nko mu murima wo mu Ishuri rya RICA wa hegitari imwe wavagamo umusaruro wa toni eshanu hahinzwe bisanzwe, kuva hatangira gukorerwa ubuhinzi burengera ibidukikije havamo toni ziri hagati ya 7-8 kandi uko igihe gishira zizagenda ziyongera.

    Ibyatewe mu mirima ntibirandurwa ahubwo bisaswa ku butaka mu kubutegurira guhingwano ikindi gihingwa

    Ubu buhinzi ntibwemera guhingisha amasuka mu butaka kuko biba ari ukubwangiza

    Twaganiriye na Kofi Boa, adusobanurira impamvu yitirirwa ubu buhinzi, uko abona buhagaze mu Rwanda n'aho yifuza ko bugera, anakomoza ku ruhare rwa Leta y'u Rwanda mu kubushyigikira.

    IGIHE: Winjiye gute muri ubu buhinzi?

    Kofi Boa: Uko mumbona ubu mfite imyaka 69 y'amavuko. Kuva mfite imyaka 12 nari ndi muri ubu buhinzi. Nakuriye muri ubwo buzima mfata n'amasomo y'ubuhinzi. Ariko hari ishyano ryagwiriye umubyeyi wanjye, navuga ko ari bwo ninjiye mu buhinzi nyirizina.

    Mama wanjye yari afite umurima muto ahingamo 'cacao', umunsi umwe uwo murima uza gushya ubuzima buradukomerera. Ku myaka 12 namusezeranyije ko ubuzima bwanjye bwose nzabumara ndwanya ikoreshwa ry'umuriro mu mirima. Icyo gihe mu giturage cyacu ni wo wakoreshwaga mu gutegurira ubutaka kongera guhingwaho nanone.

    Urumva rero niba nari ngiye guca ikoreshwa ry'umuriro, nagombaga kuzana ubundi buryo.

    Maze kuganira n'abakuze namenye ko kera cyane igihe bahingaga 'cacao', batunganyaga ubutaka mbere y'umwaka bakabureka buri kimwe cyose kirimo kikaboreramo. Iyo igihe cyo gutera 'cacao' cyageraga ubutaka bwabaga bumeze neza cyane nta fumbire ikenewe cyangwa ngo hagire ibikurwamo kandi ibimera bikamera neza cyane.

    Nibwo niyemeje kumara ubuzima bwanjye bwose nigo kuri ubwo buhinzi. Kandi icy'ingenzi kurushaho, ni ugusangira ubumenyi nabonye n'abandi kugira ngo hatagira umwana uhura n'ibyago nk'ibyo nahuye na byo.

    Kandi ibi ni byo byahaye ubuzima bwanjye icyerekezo.

    Ubwo twavuga ko ari wowe wavumbuye ubu buhinzi?

    Bwahozeho ariko navuga ko nabaye umuntu w'ingenzi cyane mu kubuvugurura hanyuma nkabyigisha n'abantu, cyane cyane abahinzi baciriritse bagize umubare munini w'abahinzi muri Afurika.

    Ubu buhinzi buhagaze gute muri Afurika?

    Icya mbere navuga ni uko ubu buhinzi ari uburyo karemaro bwo guhinga. Bitewe n'impamvu zitandukanye hari ibigenda bihinduka, izo mpamvu zirimo nk'ihinduka ry'ikirere n'ibindi, bigatuma uko byakorwaga mbere habaho ibihinduka.

    Tumaze kugera kuri byinshi mu rwego rw'ubumenyi kandi icy'ingenzi ni ukubisangiza abaturage tukabereka uko bikora kugira ngo nabo babyisangemo banamenye inyungu ibirimo kubera ko abantu bamaze igihe kinini mu buhinzi bwa gakondo .

    Ubu rero hari byinshi tumaze kumenya ariko nk'uko nabivuze kubera ibintu bigenda bihinduka tugomba gukomeza gukora ubushakashatsi n'ubucukumbuzi kuri ubu buhinzi kugira ngo duhore tubuvugurura.

    Mu Rwanda harabura iki ngo ubu buhinzi busakazwe hose?

    Mu by'ukuri ntangazwa cyane n'ibibera hano mu Rwanda, kuko mbona ko yaba Leta na Perezida Kagame ubwe biyemeje gushyigikira ubu buhinzi kandi bifasha cyane mu gutera imbere.

    Kandi noneho muri Afurika yose mu Rwanda ni ho honyine dufite Kaminuza ishyize imbere kwigisha ubuhinzi burengera ibidukikije.

    Icyingenzi ni uguha ubumenyi buhagije abigira muri iyi kaminuza kuko abenshi muri bo ntibazaba abahinzi ahubwo bazajya hanze kwigisha abahinzi.

    Bazaba abambasaderi b'impinduka kuko bazaba bari guhindura abahinzi muri rusange.

    Nta gihugu na kimwe cya Afurika ntarajyamo nigisha ubu buhinzi airko ikibitandukanya n'u Rwanda n'uko Leta ibishyigikiye kandi nicyo gikenewe ngo butere imbere mu buryo bwihuse.

    Hari icyizere ko igihe kimwe ubu buhinzi aribwo gusa buzaba bukoreshwa mu Rwanda?

    Ntakabuza! Kuva kera cyane nahoze nifuza ko Afurika yose yahinduka [igakoresha ubu buhinzi] mbere y'uko mpfa, kandi ndimo ndagenda mbibona ko bigiye gusohora. Ni ikibazo cy'igihe gusa.

    Nujya kureba uzasanga imihindagurikire y'ibihe yarahinduye byinshi. Ntabwo dushobora gukomeza gukora ibintu nk'uko byahoze.

    Nitugenda twinjira mu buhinzi burengera ibidukikije bugamije kubungabunga umwimerere w'ubutaka mu buryo bwunguka, abahinzi bazagenda babona inyungu zirimo babyishimire nyuma na nyuma bumve ntayandi mahitamo.

    Ni iki wasaba Guverinoma y'u Rwanda?

    Turimo kubona [muri kaminuza] abasore n'inkumi benshi. Icyo nakifuza ni uko nyuma yo kubaka ubumenyi n'ubuhanga bwabo muri ubu buhinzi, bazoherezwa hose mu gihugu ku buryo mu gihe gito, mu myaka mike, ubu buhinzi buzaba buri mu Rwanda hose, hakamenyekana icyo ubuhinzi burengera ibidukikije ari cyo, inyungu zabwo, imikorere yabwo, iyo izaba ari yo nzira ya nyayo.

    Ubu buhinzi bushyizwe imbere n'u Rwanda, kuko buri mu mpamvu nyamukuru Ishuri rya RICA ryatangijwe.

    Umuyobozi Mukuru wa RICA, Dr. Ron Rosati, yigeze gutangariza IGIHE ko intego yabo ari ukugeza ku baturage binyuze mu banyeshuri babo cyangwa gahunda zabo, uko ubuhinzi bukorwa kinyamwuga bukongera umusaruro n'inyungu kandi hashowe make.

    Ati 'Turifuza kubona ikwirakwizwa ry'ubuhinzi bwita ku bidukikije mu gihugu kuko bizongera inyungu mu buhinzi ariko kandi bikarushaho guteza imbere uburyo burambye bwo guhinga bushingiye ku kubungabunga ibidukikije. Ibi ni intego yacu nyamukuru kuko twifuza kubona ubu buryo bukoreshwa hose mu gihugu.'

    Urwego rw'ubuhinzi ni rumwe mu zifatiye runini Ubukungu bw'u Rwanda. Muri gahunda ya Guverinoma yo kwihutisha iterambere, NST2, byitezwe ko uru rwego ruzajya ruzamuka ku kigero cya 6% ku mwaka, umusaruro ukaziyongeraho 50% mu myaka itanu iri imbere.

    Kofi Boa yagaragaje ko mu myaka mike iri imbere ubuhindi burengera ibidukikije buzaba bukoreshwa hirya no hino mu Gihugu

    Iyi ni inyubako yo mu Ishuri rya RICA yitiriwe umushakashatsi mu buhinzi ukomoka muri Ghana witwa Kofi Boa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yitirirwa-ubuhinzi-butangiza-ibidukikije-bushyizwe-imbere-n-u-rwanda

  • Huye: Hatangiye kubakwa ikigo cy'urubyiruko cyitwezeho kuruzamurira impano – #rwanda #RwOT

    Iki kigo kizaba giherereye mu Murenge wa Tumba, mu Kagari ka Cyarwa, Umudugudu wa Taba, imirimo yo kucyubaka yatangiye mu Ukuboza 2024, bikaba biteganyijwe ko izamara umwaka n'igice.

    Iyi nzu yo kwidagaduriramo izaba igizwe n'ibibuga by'imikino y'amaboko nka Basketball, Handball, Volleyball ndetse n'ikibuga cy'umupira w'amaguru ukinirwa ku kibuga gito (Mini Football), aho gufatira ikawa, aho kuruhukira, ibiro, ubusitani ndetse n'aho guparika imodoka hatubutse.

    Umuyobozi w'Akarere ka Huye, Sebutege Ange, yabwiye IGIHE ko iki gikorwa remezo kigamije gufasha urubyiruko mu kwidagadura.

    Ati “Tuzi neza ko urubyiruko iyo rubonye aho rugaragariza impano zarwo zikura zikavamo ibyiza byinshi bigeza ku iterambere, ni nayo mpamvu twabatekerejeho. Yiswe 'Huye Community Facility Project' kandi twiteze ko izafasha cyane urubyiruko rwacu.''

    Bamwe mu rubyiruko rwo mu Karere ka Huye bagaragaza ko bishimiye iki gikorwa remezo, ndetse ko biteze kuzakibyaza umusaruro.

    Nzibaza Emmanuel, umwe muri bo yagize ati “Biranejeje kuba hagiye kubakwa inzu y'imyidagaduro kuko nkanjye mfite impano yo gusetsa no kuririmba, bizadufasha, biduhuze n'ababikoze bikabahira kandi tubone n'abadushyigikira bityo tubashe guteza imbere ibyo dukora.'

    Abihuriyeho na Nizeyimana Vianney na we wavuze ko ari amahirwe kuba hagiye kubakwa inzu izafasha urubyiruko mu myidagaduro kuko bazayibyaza umusaruro bamurika ibikorwa byabo byose birimo n'ibihangano.

    Ati “Ubu nkanjye mfite indirimbo zitandukanye, ariko ziri aho zitazwi kuko ntaho kuzigaragariza twari dufite, ariko ndahamya ko noneho bizajya bitworohera.'

    Ubusanzwe, mu Karere ka Huye hagaragara urubyiruko rutandukanye rurimo n'urwiga dore ko hari na Kaminuza nyinshi zaba iza Leta n'izigenga zirimo Kaminuza y'u Rwanda, Rwanda, Kaminuza Gatorika y'u Rwanda (CUR) ndetse na Kaminuza y'Abaporotesitanti y'u Rwanda (PUR), tutibagiwe n'abandi biga mu mashuri yisumbuye benshi.

    Ni ikigo kitezweho kuzazamura impano z’urubyiruko zitandukanye.

    Iki kigo kizaba kirimo ibikorwa bitandukanye, by’umwihariko ibibuga by’imikino itandukanye

    Imirimo yo kubaka iki kigo yaratangiye

    Imirimo yo kubaka iki kigo izamara umwaka n’igice


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/huye-hatangiye-kubakwa-ikigo-cy-urubyiruko-cyitwezeho-kuruzamurira-impano

  • U Rwanda rwihanganishije ababuriye ababo mu gitero cy'i New Orleans cyaguyemo abantu 15 – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyamaze gutangazwa nk'igitero cy'iterabwoba na Leta ya Amerika cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025, ubwo abantu bari mu byishimo byo gutangira umwaka mushya.

    Ubuyobozi bw'Umujyi wa New Orleans bwatangaje ko mu masaha ya saa tatu z'ijoro mu gace ka French Quarter gakunzwe na bamukerarugendo karimo utubari na za resitora nyinshi, ariho ibyo byabereye, ubwo iyo modoka yinjiraga mu kivunge cy'abantu bari mu birori bisoza umwaka.

    Ambasade y'u Rwanda muri Amerika ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga yatangaje ko yifatanyije n'ababuriye ababo muri iki gitero.

    Iti 'Ambasade y'u Rwanda n'umuryango w'Abanyarwanda baba muri Amerika, bihanganishije imiryango y'ababuze ababo mu gitero kibababje cy'i New Orleans. Ibitekerezo byacu n'amasengesho biri kuri mwe muri ibi bihe bikomeye.'

    The Embassy of Rwanda and Rwandan community in the US extend our heartfelt condolences to victims and families of the tragic attack in New Orleans . Our thoughts and prayers are with you in these difficult moments 🇷🇼🇺🇸. pic.twitter.com/q73Ii7IFQq

    — Rwanda in USA (@RwandaInUSA) January 1, 2025

    Uwagabye iki gitero ari nawe wari utwaye iyi modoka yahise araswa aricwa, ubwo yageragezaga kurwanya abashinzwe umutekano.

    Urwego rwa Amerika rushinzwe iperereza, FBI rwatangaje ko umugabo wagabye iki gitero yasanganywe ibendera ry'umutwe w'iterabwoba wa Islamic State.

    Iki gitero cyaguyemo abantu 15


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwihanganishije-ababuriye-ababo-mu-gitero-cy-i-new-orleans-cyaguyemo

  • Perezida w'u Burundi Evariste Ndayishimiye ati: 'Niboneye Imana n'amaso yanjye' #rwanda #RwOT

    Perezida Evariste Ndayishimiye w'u Burundi yatangaje ko yabonye Imana n'amaso ye ubwo yari mu giterane cyo gusoza umwaka, cyabaye tariki ya 31 Ukuboza 2024.

    Iki giterane cyitabiriwe n'umugore we, Angeline Ndayubaha, hamwe n'abandi bayobozi bakuru b'igihugu, abadipolomate, abanyamadini, n'abayobozi b'amatorero atandukanye.

    Muri uyu muhango, Perezida Ndayishimiye yashimiye Imana yabakijije umwaka wa 2024, agaragaza ibyishimo kuko ngo Imana yiyerekanye mu rugori rukikije Izuba hejuru y'ahabereye igiterane.

    Yagize ati: 'Mu izina ry'umuryango wanjye, ngira ngo nongere gushimira abafatanyije natwe mu giterane cyo gushimira Imana twaraye dusoje. Nishimiye ko n'Imana yiyerekanye mu rugori rukikije Izuba hejuru y'ahabereye igiterane, ku munsi wo gusoza. Imana ihe umugisha u Burundi n'Abarundi muri rusange.'

    Iki giterane cyabaye urubuga rwo gushimira Imana ku byo yabakoreye mu mwaka ushize, no gusabira umugisha igihugu mu mwaka mushya wa 2025.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-wu-burundi-evariste-ndayishimiye-ati-niboneye-imana-namaso-yanjye/

  • Perezida wa M23 yavuze ko 'RDC yashakaga gutsinda M23 mbere y'Inama yo ku wa 15 Ukuboza' #rwanda #RwOT

    Bertrand Bisimwa, Perezida wa M23, yabwiye umushakashatsi Bojana Coulibaly ko Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Kongo (RDC) yashakaga gutsinda abarwanyi ba M23 mbere y'uko Perezida Paul Kagame na Félix Tshisekedi bahurira i Luanda ku itariki ya 15 Ukuboza, kuko ngo RDC yifuzaga ko u Rwanda rwemera gusinya ibyo Kinshasa yashakaga.

    Bisimwa yagize ati: 'Leta ya RDC yashakaga intsinzi mbere y'uwo munsi. Badushyizeho igitutu, bashaka intsinzi ishobora kubashyira mu mwanya mwiza kugira ngo u Rwanda rubure andi mahitamo, keretse gusinya ibyo Kinshasa yifuza cyangwa se bagakomeza gutegereza inama ya Luanda. Iyo ni yo yari intego ya Leta.'

    Perezida Tshisekedi ashinja u Rwanda gufasha umutwe witwaje intwaro wa M23, ariko u Rwanda rurabihakana, ahubwo rukavuga ko M23 urwanira impamvu zumvikana kandi ko RDC ikwiriye gukemura ikibazo cyawo kugira ngo utazahora ari igitotsi mu mubano w'ibihugu byombi.

    Bisimwa yasobanuye ko mu gihe M23 ikomeje kwirwanaho mu rugamba rwatangiye mu Ugushyingo 2021, nyuma y'aho ingabo za Leta zateye ibirindiro byayo muri teritwari ya Lubero, M23 yasubiye inyuma, ifata ibindi bice.

    Yavuze ko mu rwego rwo kwirwanaho, Leta ya RDC yohereje abasirikare barenga 22,000 bashyigikiwe n'imitwe y'iterabwoba nka FDLR na Wazalendo, bagamije kugaba ibitero kuri M23. Bisimwa yavuze ko M23 yabimenye ndetse ikitegura neza mu buryo buhagije kugira ngo irwanye ubyo bitero.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-wa-m23-yavuze-ko-rdc-yashakaga-gutsinda-m23-mbere-yinama-yo-ku-wa-15-ukuboza/

  • Leta ya Palestine yafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo ibikorwa bya Al Jazeera #rwanda #RwOT

    Leta ya Palestine yatangaje ko yafashe icyemezo cyo guhagarika by'agateganyo ibikorwa bya Televiziyo ya Al Jazeera mu bice biyoborwa nayo. Ni mu gihe ibirego byo kugambanira Leta bigenda byiyongera.

    Iyi ngamba yashyizweho nyuma y'ibikorwa bya Al Jazeera byo guhindura inkuru zijyanye n'intambara, nk'uko abategetsi ba Palestine babitangaje.

    Iyi gahunda ifite impamvu zitandukanye, harimo ibyo bamwe bita imikorere idahwitse y'itangazamakuru, aho bavuga ko Al Jazeera ishyira imbere inkuru zishobora kugoreka ukuri cyangwa gushyigikira ibyifuzo by'amahanga byaba bibangamiye inyungu za Palestine.

    Abayobozi b'igihugu bavuga ko iyi televiziyo imaze igihe ikora ibikorwa byo gukora ubushyamirane hagati y'abantu no gukwirakwiza amakuru atariyo, byaba binyuranyije n'inyungu rusange.

    Al Jazeera, ku rundi ruhande, yagaragaje ko itemera ibivugwa na Leta ya Palestine ndetse ikemeza ko ikora ibikorwa byayo hagamijwe kumenyekanisha inkuru z'ukuri mu rwego rwo kubungabunga uburenganzira bwa muntu no gutanga amakuru yanyayo ku bihugu byose muri rusange.

    Al Jazeera ikomeza gushimangira ko yahagaritswe ititwaye mu buryo bwa politiki, ahubwo ko ari ugukorera mu mucyo no gusangiza amakuru ku buryo bw'imvugo y'ubwisanzure.

    Mu gihe ibi byakomeje gutera impaka mu matangazo y'uburenganzira bwa muntu, bikaba bishobora kugira ingaruka ku mibanire hagati ya Leta ya Palestine n'ibitangazamakuru mpuzamahanga. Iyi ngamba yatangijwe nayo igaragaza ko hari intambara itari mu mwanya w'amasasu, ahubwo ikibasira cyane ikoreshwa ry'itangazamakuru mu bikorwa by'iki gihe.

    Source : https://kasukumedia.com/leta-ya-palestine-yafashe-icyemezo-cyo-guhagarika-byagateganyo-ibikorwa-bya-al-jazeera/

  • Adonis Jovon yatereye ivi Kathia mukuru wa Miss Nishimwe Naomi, nyuma yo kumara igihe bakundana #rwanda #RwOT

    Adonis Jovon Filer, umukinnyi w'ikipe ya APR BBC, yagaragaje imitoma idasanzwe ubwo yabwiraga amwe mu magambo yuje urukundo agira ati, 'Buri kimwe cyanjye nagisanze muri wowe, Kathia.' Aya magambo y'urukundo yayagejeje kuri Kathia Kamali Uwase, mukuru wa Miss Nishimwe Naomie, umwari w'uburanga uherutse kwambikwa impeta n'uyu mukinnyi w'umukino wa Basketball.

    Kathia Kamali Uwase, nyuma yo kwambikwa impeta, nawe ntiyatanzwe mu kugaragaza ibyishimo bye no gushimira Imana ku bw'iyi ntambwe ikomeye mu buzima bwe.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 02 Mutarama 2025, Kathia yavuze amagambo agaragaza urukundo n'ishimwe rikomeye, agira ati, 'Imana ni nziza.

    Urukundo rwacu ruzahora rufite umusingi ukomeye mu Mana. Ndabizi neza ko nkunda Jovon kandi nizeye ko tuzabana akaramata.'

    Kathia, uzwiho kuba afite umutima mwiza n'ubushobozi bwo gufasha abandi, asanzwe ari umuvandimwe wa Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2020.

    Uyu muryango w'abakobwa b'ikimero ndetse bafite imico myiza ukomeje gushimwa n'abatari bake, dore ko na Naomie aherutse gukora ubukwe n'umusore bakundanye igihe kirekire.

    Adonis Jovon Filer, umukinnyi w'umunyamerika ukinira APR BBC, amaze igihe kinini mu Rwanda aho akomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga mu mukino wa Basketball ndetse n'ubupfura amurikiye umuryango w'uwo bakundana.

    Mu kiganiro gito yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo kwambika impeta Kathia, yavuze ko iyi ntambwe ayifata nk'iy'ingenzi mu buzima bwe, ati, 'Ni amahitamo akomeye kandi meza nakoze. Kathia ni umuntu w'igitangaza, kandi intego yanjye ni ugushyira imbere umuryango wacu mu byo dukora.'

    Ibirori byo kwambika impeta Kathia byabereye mu muhango wihariye, bikaba byarateguwe mu ibanga rikomeye ariko byagaragayemo abakunzi babo ba hafi ndetse n'umuryango wabo.

    Amashusho n'amafoto y'uyu muhango yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje amarangamutima y'ibyishimo n'imitoma ikomeye ku rukundo rwabo.

    Uyu muhango wabaye umwanya wo kongera gushimangira urukundo ruri hagati y'aba bombi, ndetse abenshi mu babakurikirana bakaba bavuga ko bababereye icyitegererezo cy'abifuza kubaka umubano ukomeye.

    Kathia na Jovon bakomeje kugirira icyizere cy'ahazaza habo hamwe, aho bavuga ko urukundo rwabo rufite umusingi ukomeye ku Mana no ku bwubahane hagati yabo bombi.

    Ubukwe bw'aba bombi butegerejwe n'abatari bake, ndetse bivugwa ko hazaba ibirori by'akataraboneka bikazahurirana n'imyaka itanu Jovon amaze mu Rwanda. Abakurikiranira hafi iby'ubuzima bwabo bavuga ko ari intambwe izasiga urwibutso rukomeye mu buzima bw'aba bombi ndetse no mu muryango wabo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/adonis-jovon-yatereye-ivi-kathia-mukuru-wa-miss-nishimwe-naomi-nyuma-yo-kumara-igihe-bakundana/

  • Ikaze mu 2025 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo ku baturarwanda b'ingeri zitandukanye ubwo baherekezaga umwaka wa 2024 mu byishimo. Ibishashi by'umwaka mushya byarasiwe hirya no hino mu gihugu, yaba mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Majyepfo n'ahandi.

    Mu Mujyi wa Kigali, byarasiwe kuri Canal Olympia ku i Rebero, mu Imbuga City Walk mu Mujyi hagati, Kigali Convention Centre na Kigali Serena Hotel.

    UKO ABANTU BATANDUKANYE BINJIYE MU MWAKA WA 2025

    — Uko byari byifashe mu Imbuga City Walk, mu Mujyi rwagati, ubwo haturitswaga ibishashi by'umwaka mushya

    — Uko byari byifashe kuri Canal Olympia, hamwe mu harasiwe ibishashi by'umwaka mushya

    Umuhanzi Bushali yataramiye abari ku i Rebero

    — Bifurizanyije umwaka mushya wa 2025

    Ibyishimo ni byose ku bakirisitu bo muri Zion Temple Celebration Centre bishimiye kwinjira mu mwaka wa 2025.

    Umushumba w'Itorerero rya Authentic Ministries Zion Temple Celebration Centre, Apôtre Paul Gitwaza, yinjije abakirisitu mu mwaka mushya abaha n'isezerano ry'Imana.

    Yagize ati 'Uyu ni umunsi wa mbere wa 2025. Isezerano ry'umunsi ni Imana izakugeza aho utabasha kugera (Itangiriro 14-15). Wavukiye ahantu hatuma utareba kure, Imana iguhaye kureba kure cyane, kandi ikuyeho imbibi zose, ikugejeje aheza. Ushimwe Mana ko umuteje intambwe.'

    Nyuma y'ubu butumwa, abakirisitu bahise bakomeza igitaramo cyo kwinjira mu mwaka mushya.

    Byose bizagenda neza – Mushikiwabo yifuriza Abanyarwanda umwaka mushya wa 2025

    Mu butumwa Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagejeje ku Banyarwanda yabifurije kuzahirwa, abifuriza ko buri wese icyo yifuza cyazamubera impamo.

    Abachou bacu beza, mbifurije Umwaka wa 2025 w’amata n’ubuki!! Buri wese icyo yifuza cyane mu mwaka dutangiye kizamubere impamo! Tous mes voeux de santé, de bonheur et de réussite! Notre devise pour l’année 2025: Tout ira bien! Byose bizagenda neza! Everything’s gonna be alright!

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) December 31, 2024

    Urebeye mu nkengero za KCC ni uku byari byifashe

    Urebeye i Nyamirambo, ni uku wabonaga ibishashi byacanywe kuri KCC

    — Uko byari byifashe kuri Canal Olympia, ku Musozi wa Rebero, ubwo benshi bari bategereje ko harasirwa ibishashi bisoza umwaka wa 2024.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ni umwe mu bitabiriye.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel ari mu bitabiriye isozwa ry’umwaka wa 2024 kuri Canal Olympia ku i Rebero

    — Zion Temple Celebration Centre yashimiye Imana ibyo yayishoboje mu 2024, yizeza kubaka urusengero mu 2025.

    Itorero rya Zion Temple Celebration Centre rwagaragaje ko mu 2024, Imana yabanye na ryo mu bikorwa bitandukanye.

    Nka Kolari Asaph yakoze indirimbo 10 zizatangira kumurikirwa abantu mu minsi iri imbere.

    Bagaragaje ko mu butumwa bwiza bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga gusa, bwageze ku bantu barenga miliyoni icyenda, Radio O yagejeje ubutumwa bwiza ku Banyarwanda bagera kuri 70%.

    Itsinda ry'abaganga bo muri Zion babashije kuvura abantu 120 ku buntu, bafashije abantu bari bagize ibibazo by'ihungabana mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bane barakize neza.

    Zion kandi yatangije uruganda rukora ibyuma by'ubwubatsi.

    Muri uyu mwaka kandi iri torero ryatangije ibikorwa bizakorerwa ku Musozi wa Giheka ahasanzwe habera Afurika Haguruka.

    Zion Temple yemeje ko muri uyu mwaka wa 2025 hakenewe nibura miliyari 5 Frw kugira ngo yubake urusengero rugezweho.

    Pasiteri Furaha Espoir yavuze ko inyigo y'umushinga yatangiye ndetse n'igishushanyo mbonera, aho urimo ibintu bitatu bizakorerwa birimo Zion Arena (urusengero rugari), Multi-purpose Hall ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3500 ndetse na Miracle City.

    Umuyobozi yagaragaje ko bifuza ko mu mwaka wa 2025 bazaba barimukiye mu rusengero rushya kuko urwo barimo rumaze kuba ruto.

    Iri torero kandi rigiye gushyiraho Umushumba wihariye ushinzwe gusengera abakurikiranira ubutumwa bwiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Pasiteri Furaha yavuze kandi ko iri torero rizakomeza ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko hashyirwaho inyigisho z'abangavu n'ingimbi gusa buri cyumweru.

    Zion Temple Celebration Centre kandi yishimira ko mu 2024 abantu babashije kwakira agakiza, abandi bahabwa amahugurwa kandi ko ibyo bazakomeza kubiharanira.

    • I Huye, abantu benshi bateraniye hanze ya Stade ahagiye kurasirwa ibishashi bisoza umwaka wa 2024.
    • Uko byifashe muri ADEPR Nyarugenge, ahitabiriye abakirisitu benshi mu gitaramo cyo gushimira Imana yabarinze mu 2024.

    — Muri Kigali Convention Centre, nyuma yo guhimbaza Imana mu mbyino z'itandukanye zirimo n'iza Kinyarwanda, mu munezero mwinshi w'uko barangije umwaka wa 2024 bari amahoro, abo mu Itorero rya Women Foundation Ministries bakurikijeho igice cyo kuramya.

    Ni mu gihe bategereje ijambo Umushumba w'Itorero, Apôtre Mignone Kabera, aza kubagezaho.

    Ibitekerezo by'urubyiruko

    Bamwe mu rubyiruko baganiriye na IGIHE, batangaje ibyo bishimira bagezeho mu 2024 ndetse n'intego bafite mu 2025.

    Uwitwa Harerintwali Janvier yatangaje ko yishimira uko 2024 yagenze kuko yabashije kuvugururira umubyeyi we inzu. Ati 'Nabashije kuvugurura inzu ya Mama, nateye imbere mu bukungu aho ubu mbona hari aho ntangiye kugera. Ndifuza ko mu 2025 nazagura ikibanza.'

    Ishimwe Fillette we yavuze ko yishimira ko yabonye ishuri ryiza.

    Ati 'Nabonye ishuri ryiza ntatekerezaga.'

    Uwitwa Iradukunda Jackson we yabashije kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

    Ati 'Uyu mwaka wagenze neza kuko nageze ku ntego nari niyemeje, Nari mfite gahunda yo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka. Mfite intego yo kuzikorera mu 2025.'

    — Mu Mujyi wa Musanze, abantu ni benshi imbere y'Isoko rya Goico aho bategereje ko haraswa ibishashi bisoza umwaka wa 2024.

    • Umwaka wo kwambika impeta?

    Ibyishimo biracyasendera imitima ya bamwe! Mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira, Kamali Kathia uvukana na Miss Nishimwe Naomie, yambitswe impeta na Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC.

    🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥

    Kamali Kathia uvukana na Miss Nishimwe Naomie, yambitswe impeta na Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC. pic.twitter.com/FqW9QpnvRd

    — IGIHE (@IGIHE) December 31, 2024

    — Kwa Gitwaza, abakristo bitabiriye ari benshi

    Muri Zion Temple Celebration Centre, ahazwi nko kwa Gitwaza, abitabiriye igitaramo gisoza umwaka wa 2024 bari kuririmba indirimbo z'amashimwe.

    Nubwo igitaramo bari bugisoze mu gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2024, bose bari mu bicu bashima ko Imana yabanye na bo mu 2024.

    Imbaraga n'umurava bafite, byemeza amashimwe ya buri wese nubwo buri umwe atabumbura umunwa ngo ashime.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo cyitabiriwe n'abakirisitu benshi gisozwa saa Kumi n'Imwe za mu gitondo ku wa 1 Mutarama 2025.

    — Ni umwaka wo kurenga imbibi.

    Buri mwaka Zion Temple Celebration Centre iwugenera izina ryihariye ryawo. Uwa 2025 Abanyarwanda bagiye kwinjiramo, bawise umwaka wo kurenga imbibi.

    Bisobanuye ko ari umwaka wo kuva ahantu hamwe umuntu agana ahandi heza kurushaho.

    Mu nsengero za ADEPR zose, abakirisitu bakoze igitaramo kibinjiza mu mwaka mushya

    Abakirisitu b'Itorero rya ADEPR mu Rwanda bakoreye igitaramo kibinjiza mu mwaka mushya wa 2025 aho basanzwe bateranira hirya no hino mu gihugu.

    Ku rwego rw'igihugu, iki gitaramo cyabereye ku Gisozi ku Itorero rya Ntora ari naho Umushumba w'Itorerero ari butangire ubutumwa bwinjiza abakirisitu mu mwaka mushya.

    Uretse kuba hari abari mu nsengero, igiterane kiri gutambutswa kuri Radio y'Itorero ya 'Life Radio' ndetse n'imbona nkubone (Live) kuri YouTube.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimiye abakirisitu umuhate bakomeje kugaragaza mu guteza imbere umurimo w'Imana.

    Yagaragaje ko uko Imana yabanye n'Itorero mu 2024 bizeye ko izakomeza kubana na bo no mu 2025.

    Pst Ndayizeye aherutse kugaragaza ko ifungwa ry'insengero zitujuje ibisabwa ryabagizeho ingaruka, bityo ko biri mu byihutirwa mu 2025, gushaka uko insengero zabo zose zifunzwe zuzuza ibisabwa zigafungurirwa.

    Mu gihe i Kigali, Musanze na Huye baraba bari guturitsa ibishashi, abakirisitu ba ADEPR saa Sita zuzuye barayoborwa mu isengesho n'Umushumba Mukuru, Ndayizeye Isaïe.

    Ni isengesho ryo gushimira Imana ko yabarinze ndetse banayiragiza mu mwaka mushya baba batangiye.

    — Muri Kigali Convention Centre hateraniye abakristo benshi bo mu Itorero rya Women Foundation Ministries.

    — Muri Car Free Zone yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, Imbuga City Walk, ni hamwe mu hateraniye abantu benshi bahuriye mu bikorwa binyuranye by'imyidagaduro bisoza umwaka wa 2024.

    Hari aba-DJ bari gususurutsa abantu biteguye ibishashi by'umwaka mushya. Umubare munini w'abitabiriye ni urubyiruko n'abanyamahanga baba mu Rwanda. Abantu bashaka kandi gufata amafoto y'urwibutso rw'umwaka mushya, bashyiriweho aho bashobora gufatira amafoto.

    I Nyabugogo; hari abakiri kwerekeza mu Ntara

    Muri Gare ya Nyabugogo, byageze saa Tatu n'Igice z'ijoro, hari abantu benshi barimo abategereje imodoka zibajyana mu Ntara zitandukanye, mu gihe hari n'abandi bari kuva muri ibyo bice bagiye kwizihiriza Ubunani mu Mujyi wa Kigali.

    Abantu ni benshi i Nyabugogo mu gihe habura amasaha make ngo umwaka wa 2024 urangire

    Hari abari gufata imodoka zibafasha kwerekeza mu Ntara zitandukanye

    Ahategerwa imodoka zerekeza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali naho hari abantu benshi bari gutaha

    Muri Kigali Convention Centre bashimiye Imana yabakoreye ibitangaza mu 2024

    Abakristo bo mu Itorero rya Women Foundation Ministries bateraniye muri Kigali Convention Centre ku bwinshi, aho bari gushima Imana yabanye na bo mu 2024.

    Abashimye Imana bagarutse ku bitangaza babonye mu myaka itandukanye by'umwihariko muri uyu mwaka ubura amasaha make ngo urangire.

    Bavuze ko bashimira Umushumba w'Itorero, Apôtre Mignonne Kabera, wabanye na bo akabafasha kumenya Imana ndetse bakinjira mu Mwuka Wera, ibyabafashije gukira ibikomere bitandukanye bari bafite.

    • I Nyamirambo, abatuye Umujyi biteguye kuza kwinjira mu mwaka mushya wa 2025

    — Ibara ry'umwaka wa 2025

    Umwaka wa 2025 wahawe ibara rya 'PANTONE 17-1230 Mocha Mousse' nk'irigomba kuwuranga. Ni ibara rijya gusa na kaki ariko yijimye.

    Abo mu Kiyovu na bo basoje umwaka bashimira Imana

    Abakristo b'Itorero Église Presbytérienne au Rwanda [EPR], Paruwasi ya Kiyovu, bitabiriye ku bwinshi igitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024.

    Kuri bo ntako bisa gusoza umwaka ukinjira mu wundi uri mu nzu y'Imana, kuko birushaho kubegereza ubwiza bwayo, bikanababera umwanya mwiza wo kuyiragiza.

    Umushumba w'iyi Paruwasi, Pst Ntayomba Janvier, na we yashimangiye ko kumara umwaka wose ari iby'igiciro bityo Imana ikwiye kubishimirwa.

    — Abari kuri Canal Olympia biteguye umwaka mushya

    Kwa Gitwaza, urusengero rwuzuye abandi bajya hanze

    Kuri Zion Temple Celebration Centre i Kigali, ahazwi nko kwa Gitwaza, abakirisitu benshi bagiye mu gitaramo cyo gushima Imana ko yabanye na bo mu 2024 banayiragiza umwaka mushya bagiye gutangira.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n'abakirisitu benshi kuko urusengero rusanzwe rukoreshwa rwuzuye bigasaba ko abantu bicara hanze.

    Bimenyerewe ko buri mwaka Umushumba w'Itorerero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, atanga ubuhanuzi bw'ibizaranga umwaka mushya.

    Kuri iyi nshuro ntabwo ari mu Rwanda kuko ari mu ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite andi matorero, ariko byitezwe ko aza kugeza ubutumwa ku bakirisitu bitabiriye uyu mugoroba.

    Ku bakora ingendo…

    Indege yahagurutse muri Hong Kong igiye muri Amerika mu Mujyi wa Los Angeles, izahagera bikiri mu 2024 mu gihe yahagurutse mu 2025. Hong Kong iri imbere ho amasaha 16 ugereranyije na Los Angeles muri Amerika.

    — Amaso ahanzwe urubyiruko mu 2025

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda risoza umwaka wa 2024, yavuze ko u Rwanda rwiteze ko urubyiruko rugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu ku buryo kigera aho kitigeze gitekereza.

    Ati 'Tubatezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n'aho twigeze dutekereza. Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza kandi dukwiriye.'

    Bamwe bagiye guhaha ibibafasha kwinjira mu mwaka mushya

    Ku Isoko rya Nyarugenge no mu nkengero zaryo, mu Mujyi wa Kigali, abantu ni urujya n'uruza aho bagiye guhaha ibintu bitandukanye bibafasha kwinjira mu mwaka mushya wa 2025, by'umwihariko ku munsi mukuru w'Ubunani.

    Umugoroba wa nyuma wa 2024 mu Mujyi wa Kigali waranzwe n’izuba ritanga ikirere gikeye

    Abantu bari benshi mu mihanda yo hagati mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko hafi y’Isoko rya Nyarugenge

    Hafi y’Isoko rya Nyarugenge, umugoroba wageze abantu bakiri benshi mu mihanda

    Abatwara moto biteguye gufasha abafite gahunda zihuta

    Urujya n’uruza rw’abantu barimo abafite ibicuruzwa n’ibindi bavuye guhaha, rwari rwose mu mihanda yo hagati mu Mujyi wa Kigali

    Abantu b’ingeri zitandukanye bari gukora cyane muri aya masaha asoza umwaka

    Abamotari baba bafite abagenzi benshi mu mpera z’umwaka kubera gahunda nyinshi ziba zihari

    Mu Mujyi wa Kigali, ku Isoko rya Nyarugenge, hari abantu benshi bagiye kugura ibintu bitandukanye

    Indabo ziri mu bigurishwa cyane mu minsi mikuru isoza umwaka

    Aba mbere bawugezemo!

    Nubwo Abanyarwanda, abandi Banyafurika, Abanya-Burayi n'abatuye Umugabane wa Amerika bagitegereje uyu mwaka, hari ab'ahandi mu bice by'Isi bamaze kuwusogongera.

    Mu bihugu byabimburiye ibindi kwinjira mu mwaka mushya wa 2025 harimo Australie, Nouvelle-Zélande, u Bushinwa. Byatewe nuko ibi bihugu nubundi bisanzwe biri imbere y'ibindi mu masaha.

    Ni igikorwa cyaranzwe n'ibirori byo kurasa umwaka byitabiriwe n'ikivunge cy'abantu. Muri Australie byabereye i Sydney kuri 'Sydney Opera House', mu gihe muri Nouvelle-Zélande byabereye ahazwi nka 'Sky Tower'.

    Abakirisitu Gatolika mu Rwanda bagiye mu nsengero

    Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndetse n'ahandi mu Rwanda, abakirisitu bo mu matorero atandukanye babukereye mu mugoroba wo gushimira Imana yabanye na bo mu mwaka wose, ari na ko bitegura kwinjira mu 2025.

    Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye igitambo cya Misa iri kubera muri Saint Michel.

    Yabwiye abakirisitu ko gushima Imana ari ukuzirikana uko yabanye na bo mu mwaka wose ikabanyuza mu bihe birimo n'ibigoye.

    Yavuze ko kandi kuyishima bijyana no kwicisha bugufi imbere yayo kandi bikajyana no kuyemera no kwakira urukundo rwayo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu bakirisitu gatolika bitabiriye igitambo cya Misa cyabereye kuri St Michel

    Mu Mujyi wa Taipei muri Taiwan bageze mu mwaka mushya kare

    Mu Mujyi wa Sydney ni uku byifashe

    Muri Thailand bageze mu mwaka mushya

    Amafoto: Habyarimana Raoul, Shumbusho Djasiri, Nzayisenga Fidel, Ishimwe Kenny, Nezerwa Salomon, Niyonzima Moses na Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-ikaze-mu-2025-amafoto