Blog

  • Uburyo guhanga imirimo mishya ari inkingi y'iterambere rirambye – #rwanda #RwOT

    Nyuma y'amezi atandatu arangije amashuri, ibintu byatangiye guhinduka. Iminsi myinshi y'ubushomeri, ababyeyi batakimuha amafaranga y'impamba, ubusabe bw'akazi budasubizwa n'ibindi bibazo, byamuteye kwiheba.

    Umunsi umwe, arimo ashyashyana mu turimo two mu rugo na radiyo ivugira hejuru, yumva ubutumwa bugenewe urubyiruko rudafite akazi, ruhamagarwa kwitabira ihuriro rya JobNet. Mu gitondo cyo ku munsi ukurikira, Mukamana yabyutse kare, aritegura yitabira iryo huriro.

    Ahageze, gukubita amaso urubyiruko bagenzi be, bahuje ibibazo nyamara basa n'abagifite icyizere cyo kubona akazi cyangwa kwihangira imirimo, byaramufashije cyane.

    Ariko igikomeye kurusha ibindi, Mukamana ari mu banyamahirwe batahanye akazi uwo munsi. Atangira urugendo rwuzuyemo icyizere n'amahirwe mashya, yinjira mu Banyarwanda bafite ibyo binjiza, bagasora, bakubaka Igihugu.

    Ushobora kuba nawe uri mu bushomeri, ubumazemo igihe runaka, ukaba utangiye kwiheba. Ese wari uzi ko kimwe mu byo Guverinoma y'u Rwanda ishyize imbere mu gahunda yo Guverinoma yo kwihutisha Iterambere, NST-2, harimo guhanga imirimo mishya?

    Dore bimwe mu byerekana impamvu guhanga imirimo mishya ari ingenzi ku kugera ku Cyerekezo 2050 na gushyira mu bikorwa gahunda ya NST-2 mu kuzamura ubukungu bw'u Rwanda.

    1️. Gukemura ikibazo cy'ubushomeri: Guha akazi urubyiruko n'abaturage batarabona imirimo bifasha kugabanya ubushomeri, cyane cyane mu rubyiruko ari rwo rugize igice kinini cy'abaturage.

    2️. Kongera umusaruro w'ubukungu (GDP): Imirimo mishya izana umusaruro mu nzego zitandukanye z'ubukungu, bikazamura iterambere ry'igihugu.

    3️. Guhanga udushya: Abantu benshi bari mu mirimo bafite amahirwe yo gutekereza ku mishinga mishya no guhanga udushya, bigatuma igihugu gitera imbere mu ikoranabuhanga no mu zindi nzego.

    4️. Kwagura isoko ry'imbere mu Gihugu: Imirimo mishya ituma abantu babona amafaranga yo gukoresha, bityo bagatanga umusanzu mu bucuruzi n'ubukungu bw'imbere mu Gihugu.

    5️. Kwinjiza imisoro: Abakora n'abafite ibikorwa by'ubucuruzi batanga imisoro, bigatuma Igihugu kibona ubushobozi bwo gushyira mu bikorwa gahunda z'iterambere.

    6️. Kuzamura imibereho y'abaturage: Imirimo itanga ubushobozi bwo kwita ku mibereho myiza y'abaturage, harimo kubona ibyangombwa by'ibanze nk'ubuvuzi, uburezi n'ibindi.

    7️. Kugera ku iterambere rirambye: Imirimo ihamye kandi irengera ibidukikije ifasha kubaka ubukungu burambye.

    8. Guteza imbere ubuhanzi n'impano: Imirimo mishya ishingiye ku buhanzi n'ubugeni, iha agaciro ibihangano, bigatunga ababikora kandi bigatanga akazi ku bandi.

    9️. Guteza imbere inganda n'urwego rw'abikorera: Imirimo mishya ishingiye ku nganda n'urwego rw'abikorera, ibi bikurura abashoramari b'ingeri zose, bikongera umusaruro w'Igihugu kandi bigateza imbere imibereho y'abaturage ku buryo bugaragara.

    10. Kwihutisha intego z'Icyerekezo 2050: Iterambere ry'ubukungu ririmo guhanga imirimo, ni imwe mu nkingi z'ingenzi mu kugera ku ntego z'Icyerekezo cy'Iterambere cya 2050, aho u Rwanda ruzaba rufite ubukungu buhamye n'imibereho myiza y'abaturage.

    Izi mpamvu n'izindi zitandukanye, ni zo zituma Umujyi wa Kigali utegura Ihuriro JobNet, rihuza abashaka imirimo n'abayitanga, ndetse hakanamurikwa amahirwe yo guhanga imirimo hakoreshejwe ubushobozi buke.

    Muri iri huriro, abaryitabira bagira amahirwe yo kumenyana n'abandi, kubona umwirondoro w'ibigo bifuza kuzakorana na byo, cyangwa se abafite ubumenyi ku mirimo bifuza kuzahanga, hanyuma bagahugurwa, cyangwa bakarangirwa inzira bazanyuramo.

    Kuva JobNet yatangira gutegurwa mu 2014, abayitabiriye bagera ku 4.176 babonye akazi gahoraho, abagera ku 5.080 babonye akazi kadahoraho, naho abagera ku 10.741 babonye amahugurwa muri gahunda zinyuranye zo kwihangira imirimo.

    Uretse gutegura JobNet, Umujyi wa Kigali ukora n'ibindi bikorwa bitandukanye bigamije guhanga imirimo no gutanga amahirwe yo kwihangira imirimo, birimo kubaka ibikorwaremezo n'imihanda, gukora imishinga yo kuvugurura imiturire y'akajagari no kwihutisha ishyirwa mu bikorwa ry'igishushanyo mbonera cy'Umujyi wa Kigali hashyirwa imbere politiki idaheza, kwita ku isuku n'umutekano no kureshya abashoramari.

    Hari kandi gutanga igishoro giciriritse ku matsinda amwe n'amwe y'abafite ubushobozi buke, kongerera ubumenyi abibumbiye mu matsinda yo kuzigama no kugurizanya, guhuza ba rwiyemezamirimo bato n'ibigo by'ishoramari n'ibindi.

    Mu 2025, Umujyi wa Kigali uzakomeza gushyira imbaraga muri iyi gahunda yo guhanga imirimo, kwerekana aho amahirwe ari, ndetse no guhuza abashaka imirimo n'abayitanga

    Binyuze muri JobNet, urubyiruko rufashwa kubona akazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uburyo-guhanga-imirimo-mishya-ari-inkingi-y-iterambere-rirambye

  • Ihagarikwa ry'amasezerano y'u Bwongereza n'u Rwanda ku bimukira rikomeje kuvugisha benshi – #rwanda #RwOT

    Woolfe yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na GB News, aho yavuze ko nibura abantu barenga ibihumbi 150 binjiye mu Bwongereza bakoresheje ubwato buto kuva mu 2018.

    Ni mu gihe kandi umubare w'abimukira binjira mu Bwongereza ukomeje kwiyongera, aho abageze mu gihugu kuri Noheli, ku munsi ukurikira Noheli (Boxing Day) no ku wa 27 Ukuboza, bose baruta abinjiye mu gihugu mu bihe nk'ibyo guhera mu 2018.

    Abantu banyuranye mu buyobozi bw'u Bwongereza banenze gahunda yo gusubika amasezerano n'u Rwanda, bavuga ko ari umwanzuro utaboneye wafashwe n'ishyaka ry'abakozi. Ni mu gihe Minisitiri w'Intebe w'iki gihugu yavuze ko imikoranire n'inzego mpuzamahanga hashingiwe ku iyubahirizwa ry'amategeko y'inzego z'u Burayi ari byo bizatanga umusaruro kurushaho.

    Woolfe ati 'Guhagarika gahunda y'u Rwanda cyari igitekerezo kibi kuko cyatije umurindi ikibazo. Uyu munsi, byazamuyeho nibura abantu barenga ibihumbi 150 bambuka imipaka bakoresheje ubwato buto kuva mu 2018.'

    'Iyo ubirebye neza, ni abantu bangana n'abatuye muri Portsmouth cyangwa Gateshead.'

    Woolfe yavuze ko ibyo bidakuyeho noneho abandi bimukira binjiye mu gihugu mu bundi buryo, yaba 'abaje mu ndege n'abandi bakiri kuza buriye amakamyo'.

    Yakomeje agira ati 'Abo bongera umubare kandi ubwo ntituvuzemo abaje bafite Visa ariko bakaguma mu gihugu mu gihe zari zirangiye.'

    Ati 'Uramutse wongeyeho iyo mibare yose, uraza gusanga barikubye inshuro zirenga ebyiri. Guca intege abo binjira byari ingenzi kandi u Rwanda rwabigiragamo uruhare rukomeye.'

    Yavuze ko byari bikwiriye ko iyo gahunda ishyirwa mu bikorwa, ikageragezwa, hakarebwa umusaruro wayo aho kuyihagarika nta cyakozwe. Akomeza avuga ko ubu Ishyaka ry'Abakozi ryamaze kwemera ko ritazashobora guhagarika urujya n'uruza rw'abimukira binjira mu gihugu keretse mu gihe rwakoresha uburyo bwo kubaca intege nk'uko byari bigenwe muri gahunda y'u Rwanda.

    Nibura abimukira 1300 binjiye mu Bwongereza bakoresheje inzira ya English Channel kuva kuri Noheli. Byitezwe ko abandi benshi binjira mu gihugu muri iyi minsi isoza umwaka.

    Minisiteri ishinzwe Umutekano w'Imbere mu gihugu yatangaje ko ku wa 27 Ukuboza hinjiye abimukira 305.

    Ku munsi ukurikira Noheli, Boxing Day, hinjiye abimukira 407 mu gihe kuri Noheli bari 451.

    Ku wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza, ubwato butanu buto bwinjiye mu Bwongereza buturutse mu Bufaransa butwaye abimukira bagera kuri 250.

    Umubare rusange w'abimukira bageze mu Bwongereza kuva uyu mwaka watangira, umaze kuba 36.500, biyongereyeho 25% ugereranyije n'umwaka wabanje.

    Gahunda yo kohereza abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo bunyuranyije n'amategeko yari yashyizweho umukono mu myaka ibiri ishize. Yahagaritswe muri Nyakanga na Minisitiri w'Intebe, Keir Starmer.

    Icyo gihe yasobanuye ko iyi gahunda yapfuye kare, ati “Iyi gahunda yarapfuye, yaranashyinguwe mbere y'uko itangira. Ntabwo yigeze ikumira. Ntabwo niteguye gukomeza gahunda idakumira.”

    Iyi gahunda yagombaga kumara imyaka itanu, amasezerano ayishyiraho yasinywe mu 2022. Yagenaga ko abimukira binjiye mu Bwongereza mu buryo butemewe n'amategeko, bazajya boherezwa mu Rwanda mu gihe ubusabe bwabo buri kwigwaho.

    Byari biteganyijwe ko abemerewe bazahabwa ibyangombwa bakajya gutura mu Bwongereza, ariko ko abageze mu Rwanda bafite amahitamo yo kuba barugumamo mu buryo bwemewe n'amategeko cyangwa se bakaba basubira mu gihugu bakomokamo.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ihagarikwa-ry-amasezerano-y-u-bwongereza-n-u-rwanda-ku-bimukira-rikomeje

  • Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda bifatanyije n'Abanya-Mozambique mu muganda – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabaye kuri uyu wa 27 Ukuboza 2024 mu Karere ka Macomia.

    Uretse Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda, uyu muganda witabiriwe n'Ingabo, Polisi, abayobozi n'abaturage bo muri Mozambique.

    Abaturage barenga 300 bitabiriye icyo gikorwa cyibanze ku gutema ibihuru, gusibura no gusukura imigenderano n'ibindi bikorwa byakorewe mu Mujyi wa Macomia mu buryo bwo kurwanya Malaria.

    Umwe mu bayobozi b'Akarere ka Macomia witwa Thomas Mbadae, yashimiye inzego z'umutekano z'u Rwanda ku ruhare zigira mu guteza imbere Abanya-Mozambique bikarenga ku kubagarurira umutekano.

    Yasabye abaturage gukomereza muri uwo mujyo, bakajya bahora bagira uruhare mu bikorwa bitandukanye biteza imbere agace batuyemo n'igihugu muri rusange.

    Ni mu gihe Maj. Philbert Karanganwa yashimiye abayobozi n'abaturage bo muri icyo gice, ku bufatanye badahwema kubagaragariza n'uruhare rwabo mu gukomeza guteza imbere imibereho y'abaturage muri gahunda zitandukanye.

    Nyuma y'umuganda Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda bari kugarura umutekano muri Mozambique bakinnye umupira w'amaguru n'abaturage bo mu Mujyi wa Macomia, umukino warangiye banganyije ubusa ku busa.

    Abasirikare n'Abapolisi b'u Rwanda bahaye abo baturage ibikoresho bya siporo kugira ng bajye babona uko bakora siporo mu bihe bitandukanye cyane ko uretse kuruhura umubiri inagira uruhare mu guhuza abantu.

    Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bari kugarura umutekano muri Mozambique bifatanyije mu muganda

    Umuganda wibanze ku gutema ibihuru no gusibura imigenda hagamijwe kurwanya malaria

    Abasirikare n’Abapolisi b’u Rwanda bakinnye umupira w’amaguru n’abaturage bo muri Mozambique

    Abasirikare n’abapolisi b’u Rwanda bashyikirije Abanya-Mozambique bo mu Karere ka Macomia ibikoresho bya siporo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abasirikare-n-abapolisi-b-u-rwanda-bifatanyije-n-abanya-mozambique-mu-muganda

  • CHAN 2024: Amavubi atari afite icyo arwanira… – #rwanda #RwOT

    Ni mu mukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024 Saa kumi n’ebyiri muri Stade Amahoro.

    Abakinnyi 11 b’Amavubi babanje mu kibuga; Hakizimana Adolphe, Muhire Kevin, Ruboneka Bosco, Mugisha Didier,Serumogo Ally,Mugisha Gilbert,Niyigena Clement,Kanamugire Roger, Niyomugabo Claude,Tuyisenge Arsene na Nsabimana Aimable.

    Abakinnyi 11 ba Sudani y’Epfo babanje mu kibuga;Juma Jenaro Awad,Benjamin Laku Pal Paul Puk Kun, Joseph Malish,Ebon Malish Ezbon,Omar Luate Michel,Wani Ivan,Gordon Samuel, Patrick Oleo Jimmy,Mandela Malish na Emmanuel Jowang.

    Umukino watangiye ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ihererekanya neza ari na ko isatira. Ku munota wa 6 gusa Tuyisenge Arsene yambuye umupira ba myugariro ba Sudani y’Epfo arekura ishoti ryashoboraga kugira icyo ribyara gusa umunyezamu arishyira muri koroneri itagize icyo itanga.

    Amavubi yakomeje gusatira cyane abarimo Mugisha Gilbert bagerageza uburyo gusa gushyira mu izamu bikaba ikibazo.

    Ku munota wa 27 ikipe y’igihugu ya Sudani y’Epfo yabonye uburyo bwa mbere buremereye imbere y’izamu ku mupira wari uvuye muri koroneri maze Benjamin Laku Lotelek ashyiraho umutwe, gusa umupira unyura impande y’izamu gato cyane.

    Ku munota wa 34 Amavubi yafunguye amazamu ku ishoti riremereye ryari rirekuwe na Tuyisenge Arsene rikora kuri Mugisha Didier maze umunyezamu wa Sudani y’Epfo, Juma Jenaro Awad Amuk arwana na ryo gusa birangira rigiye mu izamu.

    Nyuma yo gufungura amazamu ikipe y’igihugu y’u Rwanda yakomeje gusatira ndetse igice cya mbere kigiye kurangira abona penariti ku mupira wahinduwe na Niyomugabo Claude maze myugariro wa Sudani y’Epfo,Joseph Malish awukozaho intoki.

    Yatewe na kapiteni Muhire Kevin gusa umunyezamu ayikuramo. Igice cya kabiri cyatangiye Jimmy Mulisa utoza Amavubi akora impinduka mu kibuga havamo Mugisha Didier hajyamo Mbonyumwami Taiba.

    Nk’uko ikipe y’igihugu y’u Rwanda yarimo irakina mu gice cya kabiri aho wabonaga ko igifite inyota y’ibitego, ku munota wa 55 Muhire Kevin yaje gukosora amakosa yari yakoze arata penariti atsinda igitego cya kabiri ku mupira yari yiherewe na myugariro wa Sudani y’Epfo.

    Amavubi yakomeje gusatira ndetse binashoboka ko yabona igitego cya gatatu gusa ku munota wa 81 Sudani y’Epfo iza kubivanga ibona igitego cya mbere gitsinzwe na David Sebith.

    Nyuma ya ko Sudani y’Epfo ifunguye amazamu abasore b’Amavubi babaye nk’abavuye mu mukino bituma ikomeza gusatira ishaka igitego cyo kwishyura.

    Umukino warangiye Amavubi atsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1. Ikipe y’igihugu y’u Rwanda yari yatsinzwe umukino ubanza na Sudani y’Epfo ibitego 3-2 ndetse yamaze no gusezererwa mu gushaka itike ya CHAN 2024 nyuma yuko Sudani yo yatsinze imikino yayo ibiri yakinnyemo na Ethiopia aho ariyo yakegunye yi time imwe yari ihataniwe n’ibihugu 5.

    Amavubi yatsinze Sudani y’Epfo ibitego 2-1

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150203/chan-2024-amavubi-atari-afite-icyo-arwanira-yihimuye-kuri-sudani-yepfo-150203.html

  • Kugaruka k’ubumwe bw’Aba-Rayons n’itahwa rya… – #rwanda #RwOT

    Nanone dore umwaka urashize kandi n’undi uratashye twongere twishime tunezerwe, dushimire Imana ikiduhagaritse tukaba tugejeje aya magingo! Iminsi irabarirwa ku ntoki ndetse si n’iminsi ahubwo ni amasaha, umwaka wa 2024 ugashyirwaho akadomo, akaba ari yo mpamvu InyaRwanda yegeranyije iby’ingenzi byawuranze muri Siporo y’u Rwanda.

    1.Kugaruka k’Ubumwe bw’Aba-Rayon

    Imyaka yari ibaye ine abayoboye Rayon Sports barimo Muvunnyi Paul, Dr Emile Rwagacondo, Gacinya Chance Denys, Twagirayezu Thaddée n’abandi batakiba hafi y’iyi kipe aho bari babujijwe n’abarimo Minisiteri ya Siporo kongera kugaragara mu bikorwa byayo.

    Muri uyu mwaka nibwo aba bongeye kuyigurakamo nabwo babisabwe n’abarimo Minisiteri ya Siporo ndetse benshi bakavuga ko ari ubumwe bw’Aba-Rayon bwongeye kugaruka nyuma y’uko ubuyobozi bwari burangajwe imbere na Uwayezu Jean Fideli bweguye.

    Haje no kuba amatora maze aba bari barayiyoboye mu myaka yashize aba aribo n’ubundi bongera gutorerwa kuyiyobora aho Muvunnyi Paul yatorewe kuyobora urwego rw’ikirenga naho Twagirayezu Thaddée agatorerwa kuba Perezida w’umuryango wa Rayon Sports.

    Kuba ubumwe bw’Aba-Rayon bwaragarutse bakongera gusenyera umugozi umwe, byatumye n’ikipe yongera kwitwara neza dore ko kuri ubu igiye gusoza umwaka iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 33.

    Ubumwe bw’Aba-Rayon bwaragarutse

    2. Kwegura kwa Uwayezu Jean Fideli

    Tariki ya 13 z’ukwezi kwa 9, ni bwo uwari Perezida wa Rayon Sports, Uwayezu Jean Fideli yeguye kuri izi nshingano yari yaragezeho mu 2020 kubera ikibazo cy’uburwayi.

    Icyo gihe Rayon Sports niyo yabitangaje ibinyujije ku mbuga nkoranyambaga zayo aho yanditse iti” Perezida Jean Fidele Uwayezu yafashe umwanzuro wo guhagarika inshingano zo kuyobora umuryango wa Rayon Sports ku mpamvu z'uburwayi”.

    Yeguye habura iminsi mike kugira ngo Manda y’imyaka ine yari yatorewe irangire ndetse bikaba byari byaravuzwe ko atazongera kwiyamamaza. Mu myaka 4 iburaho iminsi mike yari amaze ayobora Rayon Sports, yayifashije kugira ibyo igeraho birimo n’igikombe cy’Amahoro cya 2023 yegukanye itsinze APR FC ku mukino wa nyuma.

    3.Hatashywe Stade Amahoro

    Kimwe mu bintu byagarutsweho cyane muri siporo y’u Rwanda harimo n’itahwa rya Stade Amahoro yavuguruwe igashyirwa ku kwakira abantu barenga ibihumbi 45.

    Hari taiiki ya 1 z’ukwezi kwa 7 ubwo Perezida Kagame na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe bayifunguraga ku mugaragaro, hakanakirwamo umukino wahuje APR FC na Police FC warangiye ari 0-0.

    Icyo gihe Perezida Kagame yashimiye Abanyarwanda bitabiriye itahwa rya Stade Amahoro, anashimira cyane Perezida wa CAF n’uwa FIFA dore ko ari bo bateye imbaraga u Rwanda zo kuyubaka.

    Yagize ati: “Mbere ya byose reka nshimire Perezida wa CAF, umuvandimwe wanjye Patrice Motsepe n’undi muvandimwe Perezida wa FIFA, Gianni Infatino, bombi baduteye imbaraga zo gushyiraho igikorwa remezo cyiza cya siporo nk’iki.

    Bakoze ibintu byinshi kugira ngo bashyigikire u Rwanda ndetse n'ibindi bihugu by'Abavandimwe by’Afurika kugira ngo bazamure umupira w’amaguru binyuze mu bikorwa remezo nk’ibi mu bihugu byinshi kugira ngo abakiri bato bo muri Afurika bashobore kubona aho batereza imbere, banazamurira impano dufite ku mugabane wacu”.

    Perezida Kagame yakomeje avuga ko kubaka Stade nk’izi bizatuma impano zizamuka ndetse anavuga ko abakiri bato b’umupira w’amaguru mu Rwanda nta rwitwazo bafite ndetse ko bakwiriye gukora cyane bakabarwa mu beza ku mugabane.

    Perezida w'Impuzamashyirahamwe y'Umupira w'Amaguru muri Afurika, Dr Patrice Motsepe we yishimiye Stade Amahoro anashimira Perezida Kagame. Yagize ati 'Iyi ni imwe muri Stade nziza muri Afurika no ku Isi. Twe nk'Abanyarwanda, twe nk'Abanyafurika dukwiye guterwa ishema, tugashimira Perezida Kagame kuba yaraduhaye Stade nk'iyi.'

    Yakomeje avuga ko yifuza kuzabona u Rwanda ruhanganye n'amakipe akomeye ku mugabane no ku Isi kuri stade nziza nk'iyi. Ati 'Ubutaha ninza hano ndashaka kureba ikipe y'u Rwanda ikina n'ikipe nziza zo ku Mugabane wa Afurika. 

    Reka nsoze mvuga ko ukurikije impano zihari n'uburyo bwo kuzamura impano rwose u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzatsinda, u Rwanda ruzaba imwe mu makipe meza ku Mugabane wa Afurika”.

    Perezida Kagame na Perezida wa CAF, Dr Patrice Motsepe bafunguye Stade Amahoro ku mugaragaro

    4.Iburizwamo ry’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho

    Ubwo uyu mwaka wa 2024 watangiraga kimwe mu byo benshi bari bategereje harimo n’igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho cyagombaga kubera mu Rwanda muri Nzeri ariko kiza kuburizwamo.

    Mu kwezi kwa 6 muri uyu mwaka ni bwo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, rwavuze ko rwahagaritse ubufatanye igihugu cy'u Rwanda cyari gifitanye na EasyGroup EXP itegura igikombe cy'Isi cy'aba-Veterans bityo irushanwa ryari riteganyijwe muri Nzeri rikaba ritakibereye mu Rwanda.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'uru Rwego, bavuze ko nyuma yo kubitekerezaho neza ndetse no kuganira hagati y'impande zombi, byabaye ngombwa ko bafata icyemezo ko amasezerano yari ahari hagati ya RDB na EasyGroup EXP aseswa.

    RDB yavuze ko gusesa aya masezerano bivuze ko Igikombe cy'isi cy'aba-Veterans cyari giteganyijwe muri Nzeri uyu mwaka gikuweho. Aha kandi, Visit Rwanda ntabwo izigera igaragara aho ari ho hose hajyanye no kwamamaza iki gikombe cy'isi.

    Igikombe cy’Isi cy’Abakanyujijeho cyari gitegerejwe kubera mu Rwanda muri uyu mwaka cyaburijwemo

    5.Kuzahuka kw’Amavubi

    Umwaka wa 2024 wabereye mwiza ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, aho yagerageje kwitwara neza uramutse ugereranyije n’imyaka ishize. Amavubi yakinnye imikino 13 irimo iyo gushaka itike y’igikombe cy’Isi cya 2026,itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 no gushaka itike y'Igikombe cya Afurika cy'Abakina imbere mu bihugu byabo (CHAN 2024) ndetse niya gicuti.

    Yashoboye gutsindamo imikino 5, atsindwa imikino 5 naho anganya 3. Muri rusange ikipe y’igihugu y’u Rwanda,Amavubi yakinnye imikino ibiri ya gicuti anganya na Botswana 0-0 anatsinda Madagascar ibitego 2-0. Mu mikino yo gushaka itike y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco, u Rwanda rwatsinze Bénin 2-1, rutsindira Nigeria iwayo 2-1 mu gihe rwatsinzwe na Libya 1-0 runatsindwa na Bénin 3-0.

    Muri iyi mikino, Amavubi yananganyije na Nigeria 0-0 aza no kunganya na Libya 0-0. Mu mikino ibiri yo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi, u Rwanda rwatsinzwe na Bénin 1-0 rutsinda Lesotho 1-0, mu gihe mu gushaka itike ya CHAN, Amavubi yatsinze Djibouti 3-0 yishyura 1-0 yari yatsinzwe mu mukino ubanza naho mu ijonjora rya nyuma akaba aheruka gutsindwa na Sudani y’Epfo.

    Ni inshuro ya mbere Amavubi yashoboye gutsinda imikino mu marushanwa atatu atandukanye mu mwaka umwe ndetse indi nshuro Amavubi yari yatsinze imikino itandatu mu mwaka umwe ari muri CECAFA Senior Challenge mu myaka 10 ishize.

    Ni ku nshuro ya mbere kandi Amavubi ikipe y’igihugu y’u Rwanda isoje umwaka iyoboye itsinda ryo gushaka itike y'Igikombe cy'Isi nyuma y'imikino ine imaze gukinawa. Nubwo Amavubi yasezerewe mu gushaka itike y’igikombe cy’Afurika ariko uyu mwaka usize yarabonye amanota umunani ,aho ari ubwa mbere biyabayeho mu mateka yayo.

    Umwaka wa 2024 watangiye u Rwanda ruri ku mwanya wa 133 ku rutonde rwa FIFA, gusa rusoje ku mwanya wa 124 ku rutonde ruheruka, bivuze ko rwashoboye kuzamuka imyanya icyenda muri uyu mwaka.

    6. Amakipe yahagarariye u Rwanda mu mikino Nyafurika yongeye kutarenga umutaru

    Buri mwaka inzozi z’abakunzi b’umupira w’amaguru mu Rwanda aba ari ukubona amakipe ahagarariye u Rwanda aruko yagera kure ariko no muri uyu mwaka icyizere cyongeye kuraza amasinde.

    APR FC niyo yari yarasohokeye u Rwanda muri CAF Champions League nk’ikipe yari yayegukanye igikombe cya shampiyona mu mwaka ushize. Iyo kipe yambara Umukara n’Umweru ntabwo yari ifite inzira yoroshye aho yagombaga gukina na Azam FC yo muri Tanzania mu ijonjora ry’ibanze.

    APR FC yari yatsinzwe umukino ubanza igitego 1-9 yaje gukosora amakosa mu mukino wo kwishyura isezerera Azam FC muri Stade Amahoro iyitsinze ibitego 2-0. Nyuma yo gutsinda iyi kipe mu ijonjora rya kabiri yahuye na Pyramids FC yo mu Misiri aba ariyo iyisezerera.

    Mu mukino ubanza wabereye muri Stade Amahoro wari warangiye ari 1-1 naho mu mukino wo kwishyura wabereye mu Misiri urangira APR FC itsinzwe ibitego 3-1 inzozi zo kujya mu matsinda zirangirira aho.

    Police FC yaherukaga mu mikino Nyafurika muri 2016,muri uyu mwaka yari yongeye guhagararira u Rwanda muri CAF Confederation Cup nyuma yuko yari yatwaye igikombe cy’Amahoro itsinze Bugesera FC ku mukino wa nyuma.

    Iyi kipe ariko ntabwo yigeze irenga umutaru dore ko mu ijonjora rya mbere yahise isezererwa na CS Constantine yo muri Algeria ku kinyuranyo cy’ibitego 4-1.

    APR FC yari ihagarariye u Rwanda muri CAF Champions League yagarukiye mu ijonjora rya kabiri ribanzariza amatsinda

    Police FC yo yagarukiye mu ijonjora rya mbere rya CAF Confederation Cup

    7. Minisiteri ya Siporo yayobowe n’Abaminisitiri batatu

    Umwaka wa 2024 ushize Minisiteri ya Siporo iyobowe n’Abaminisitiri batatu. Watangiye iyobowe na Aurore Mimosa Munyangaju gusa nyuma y’uko Perezida Kagame atorewe kongera kuyobora u Rwanda muri manda y’imyaka 5 izarangira muri 2029, Mimosa ntiyagaragara muri Guverinoma nshya aho yasimbuwe na Nyirishema Richard.

    Nyuma y’amezi atanu Nyirishema Richard agizwe Minisitiri wa Siporo mu minsi yashize ni bwo yasimbujwe Mukazayire Nelly wari Umunyamabanga Uhoraho muri Minisiteri ya Siporo n’ubundi.

    8.U Rwanda rwakiriye Inteko Rusange ya FIA

    Ntabwo wavuga ibintu byaranze umwaka wa 2024 muri y’u Rwanda ngo wibagirwe ko u Rwanda rwakiriye inama y’Inteko Rusange y’ lIshyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka (FIA) yabaye kuva tariki ya 8 kugeza ku ya 16 Ukuboza 2024,dore ko ari n’ubwambere yari ibereye ku mugabane w’Afurika.

    Iyi Nteko Rusange yahuriranye no kwizihiza imyaka 120 Ishyirahamwe Mpuzamahanga ry'Umukino wo Gusiganwa mu Modoka rimaze rishinzwe yanahembewemo abitwaye neza muri uyu mukino barimo Max Verstappen wegukanye Formula One ya 2024.

    Muri iyi nama kandi Perezida wa Repubilika y’u Rwanda, Paul Kagame yatangaje ko u Rwanda rwatanze ubusabe bwo kwakira isiganwa rya Formula One ndetse ibiganiro bikaba birimo biragenda neza.

    9.Ibihembo bya Rwanda Premier League

    Mu mpeshyi y’uyu mwaka ni bwo Rwanda Premier League ifite inshingano zo kugenzura, gutegura no gushakira ubushobozi amakipe agize Shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda yahembye Indashyikirwa zahize izindi mu byiciro bitandukanye muri shampiyona ya 2023/24.

    Mu cyiciro cy’Umunyamakuru w'umwaka w'umugabo cyegukanwe na Sam Karenzi ukorera Fine FM ,mu cyiciro cy’Umunyamakuru w'umwaka w'umugore, igihembo cyegukanwe na Rigoga Ruth ukorera RBA,Ikiganiro cya Radio cy'umwaka cyegukanwe n’ikiganiro Urubuga rw’imikino cya RBA naho ikiganiro cya Televiziyo cy'umwaka cyegukanwe na Kickoff cya RBA.

    Igihembo cy’Umutoza w'umwaka cyegukanwe na Thierry Froger watozaga APR FC ,igihembo cy’umukinnyi w’Umwaka cyegukanwe na Muhire Kevin,igihembo cy’Umunyezamu w'umwaka cyahawe Pavelh Ndzila wa APR FC,igihembo cy’Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y'imyaka 21) cyegukanwe na Iradukunda Elie ukinira Mukura VS,igihembo cy’Umukinnyi mwiza ukiri muto (harebwe abari munsi y'imyaka 21) cyegukanwe na Iradukunda Elie ukinira Mukura VS.

    Igihembo cy’umukinnyi watsinze ibitego byinshi cyo cyatwawe n’abakinnyi 2 aribo Ani Elijah wakiniraga Bugesera FC na Victor Mbaoma wa APR FC dore ko bombi batsinze ibitego 15 muri Shampiyona.

    Muhire Kevin yegukanye igihembo cy’umukinnyi mwiza kurusha abandi mu bihembo bya Rwanda Premier League

    Sam Karenzi yegukanye igihembo cy’Umunyamakuru mwiza mu bihembo bya Rwanda Premier League

    10.APR BBC yananiwe kubona itike y’imikino ya nyuma ya BAL

    Nyuma yuko ikipe ya APR BBC itwaye igikombe cya shampiyona benshi batangiye kwitega ko ishobora kuzitwara neza muri BAL ya 2024 ikaba yanakora amateka.

    Iyi kipe yaragiye iritegura igura abakinnyi barimo Dario Hunt, Adonis Filer, Zion Styles, Chris Ruta kugeza kuri Ahmed Abdallah na Obadiah Noel babon baje basanga abandi bakomeye nka Nshobozwabyosenumukiza, William Robeyns, Ntore Habimana na Axel Mpoyo.

    Usibye Kandi yanakinnye imikino ya gicuti ariko birangira inaniwe no kubona itike yo gukina imikino ya nyuma ya BAL 2024 yabereye muri BK Arena. APR BBC yahise iba ‘ikipe ya mbere yo mu Rwanda inaniwe gukatisha.

    APR BBC yananiwe kubona itike y’imikino ya nyuma ya BAL 2024

    11.Amanyanga yashyize Esoir FC mu Cyiciro cya gatatu kandi yariteguraga kujya mu Cyambere

    Ikibazo cy’iyi kipe yo mu karere ka Rusizi cyatangiye ubwo yabonaga itike yo gukina imikino ya Kamparamaka “Play Offs” igena amakipe 2 azamuka mu cyiciro cya mbere gusa ikaza kuregwa na AS Muhanga ko iyi kipe hari abakinnyi ikinisha badafite ibyangombwa.

    Ishyirahamwe ry’umupira w’amaguru mu Rwanda, FERWAFA, ryaje kwinjira muri iki ikibazo maze risanga koko Espoir FC hari umunyezamu ikinisha ukomoka muri Dr Congo, Christian Watanga Milembe, nta cyangombwa kimwerera gukina gitangwa n’iri shyirahamwe.

    Ibi ni byo byatumye taliki 20 Gicurasi FERWAFA ifata umwanzuro ko iyi kipe iterwa mpaga mu mikino 5 byavugwaga ko ariyo uyu mukinnyi yakinnye, AS Muhanga ihita yibonera itike yo gukina imikino ya ‘Play-Offs’ .

    Nyuma byaje kugenzurwa neza none FERWAFA yandikiye iyi kipe ya Espoir FC ko bagendeye kuri raporo z’ubugenzuzi bwakozwe ku mikino yose bakinnye basanze Christian Watanga Milembe yarakinnye imikino 19 irimo 16 batsinze, 2 banganyije n’umwe batsinzwe.

    Espoir FC yaje kubwirwa ko ubwo ikuweho amanota 50 bari barabonye bakinishije uyu mukinnyi bityo bakaba basigaranye amanota 7 gusa.

    Iyi kipe yahise imanuka mu cyiciro cya 3 kuko yabaye iya nyuma mu itsinda B yarimo kandi amabwiriza akaba avuga ko ikipe ibaye iya nyuma mu itsinda ry’icyiciro cya kabiri mu bagabo izajya imanuka mu cyiciro cya 3.

    Espoir FC yamanukanye amanota 7 n’umwenda w’ibitego 48 nyuma yuko ikuweho amanota 50 muri rusange none kuri ubu iri gukina muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu mu Rwanda.

    Amanyanga ya Espoir FC yayikozeho

    12.Ibya Kiyovu Sports byaradogereye

    Ikipe ya Kiyovu Sports ntabwo ariyo izabona uyu mwaka wa 2024 ushyizweho akadomo . Uyu mwaka Urucaca rwawuhiriyemo n’ibibazo gusa bidatite ibisubizo.

    Kuva komite nshya iyobowe na Nkurunziza David yatorerwa kuyobora Kiyovu Sports mu mpera za Gicurasi 2024 yakomeje kugorwa no kwishyura imyenda yasanze muri iyi kipe yiganjemo iy'abakinnyi birukanywe binyuranyije n'amategeko.

    Mu ntangiriro z'uyu mwaka, Urucaca rwishyuye bamwe mu bakinnyi abandi basezeranywa kwishyurwa bityo Ishyirahamwe rya Ruhago ku Isi (FIFA) ridohorera Kiyovu Sports ari naho hahise hategurwa umunsi wo kwerekana abakinnyi bashya barimo Sugira Ernest n'abandi bumvikanye nka Amissi Cédric, Jospin Nshimirimana n'abandi.

    Icyo gihe, Abayovu bariruhukije bibwira ko ibibazo byakemutse cyane ko Perezida Nkurunziza yavugaga ko bishyuye amadeni arenga miliyoni 400 Frw. Urucaca rwatangiye kwitegura umwaka w'imikino ari na bwo rwatangiranaga imyitozo abakinnyi 55 biganjemo abari mu igeragezwa kuko bo bagura make.

    Igihe cyarageze ya minsi y'isezerano n'abakinnyi irarangira ntacyo urucaca rurakora ikirego gisubira muri FIFA, yanzura ko ibyo kumvikana birangira, ahubwo Urucaca rugomba kwishyura imyenda yose ingana n'ibihumbi 35$ ikibazo kigakemuka burundu.

    Ibi nibyo bitumye Kiyovu Sports itemererwa kugura abakinnyi mu mpeshyi y’uyu mwaka ndetse no mu isoko ryo muri Mutarama 2025.

    Kugeza ubu, iyi kipe ifite abakinnyi umunani itemerewe kwandikisha kandi nyamara harimo abasinye amasezerano n'abo bamaze kumvikana nka Jospin Nshimirimana, Amissi Cédric, Sugira Ernest, Mbirizi Eric n'abandi.

    Kugeza ubu kandi Kiyovu Sports iri kumwanya wa 15 n’amanota 11 aho irusha amanota 2 gusa Vision FC iri kumwanya wa nyuma.

    2024 yarashariraga kuri Kiyovu Sports

    13.Impinduka mu buyobozi bwa APR

    Uyu mwaka wa 2024 usize Amakipe y'ingabo z'igihugu mu mikino itandukanye irimo Umupira w'Amaguru, Basketball ndetse na Handball yarahawe ubuyobozi bushya.

    Uwari Chairman w'ikipe ya APR FC, Col (Rtd) Richard Karasira yarasezerewe asimbuzwa Brig Gen Deo Rusanganwa,ywari Team Manager,Eric Ntazinda arasezererwa asimbuzwa Maj Kavuna Elias naho Kalisa Georgine wari mukozi ushinzwe umutungo nti yongererwa amasezerano.

    Ni mu gihe Alphonse Muyango yagizwe umuyobozi ushinzwe ibikoresho naho Captain Deborah Muziranenge yagizwe umuyobozi ushinzwe ibijyanye n'imari.

    Muri APR ya Basketball y’Abagabo ho Capt. Jacques Irankunda yagizwe Team Manager naho mu y’Abagore Col Marie Claire Muragijimana agirwa Chairman aho yungirijwe na Maj. Dinah Mutesi.

    Mu mukino wa Volleyball mu bagabo Brig Gen Jules Rwirangira ni we wagizwe umuyobozi w'iyi kipe mu gihe Capt Kayiranga Augustin yagizwe umunyamabanga mukuru. Mu bagore, Brig Gen Louis Kanobayire yagizwe Chairman na ho Rtd Capt Musafiri Mugabo agirwa Umunyamabanga mukuru.

    Muri Handball na ho hatanzwe abayobozi bashya, aho Lt. Col Jean Pierre Rwandayi yagizwe Chairman, Lt. Col Anastase Rukundo agirwa Visi Perezida, na ho Maj. Robert Kabirigi agirwa umunyamabanga mukuru.

    2024 isize Col (Rtd) Richard Karasira atakiri Chairman wa APR FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150125/kugaruka-kubumwe-bwaba-rayons-nitahwa-rya-stade-amahoro-ibintu-13-byaranze-siporo-yu-rwand-150125.html

  • Abanyarwanda batuye muri Leta ya Bayern basangiye iminsi mikuru – #rwanda #RwOT

    Ibi birori byabaye ku wa Gatandatu, tariki ya 21 Ukuboza 2024, byitabiriwe n'Abanyarwanda batuye muri Leta ya Bayern, n'abandi baturutse mu bindi bice by'u Budage ndetse n'inshuti z'u Rwanda.

    Iki gikorwa gisanzwe kiba buri mwaka, cyatangijwe n'ijambo ry'Umuyobozi w'Abanyarwanda batuye muri Bayern, Kalisa Wellars, ashimira abitabiriye ibyo birori ndetse abifuriza impera nziza z'umwaka.

    Uyu muyobozi yavuze ko “ari ibyishimo kubona Abanyarwanda duterana, tugasangira mu byishimo, tukagira n'umwanya wo kwakira abashya mu muryango wacu.”

    Yakomeje ashimira urubyiruko ruri kurushaho kugaragaza ubushake bwo kwitabira gahunda z'iterambere ry'u Rwanda, avuga ko ari byiza ku gihugu cyose.

    Mu kiganiro na IGIHE, Umuyobozi w'Urubyiruko rw'Abanyarwanda batuye i Bayern, Rwema Ngarambe, yavuze ko urubyiruko rufite inyota yo kwiga amateka y'u Rwanda.

    Ati “Nubwo turi kure y'u Rwanda, urubyiruko rwacu rumaze kumenya ko aho Abanyarwanda bari hamwe kandi bashyize hamwe, haba habaye u Rwanda. Bityo ubwitabire bwariyongereye ndetse turuhura n'abakuru basanzwe bategura ibi birori, urubyiruko rugatanga umusanzu warwo mu gutuma ibirori nk'ibi bibaho.”

    Hashimiwe kandi abagira uruhare mu gutuma umubare w'Abanyarwanda bitabira ibi bikorwa urushaho kwiyongera, abadafite amakuru y'imikorere yawo basabwa kwegera Ambasade y'u Rwanda mu Budage kugira ngo babone ibindi bisobanuro.

    Uyu muryango usanganywe ibikorwa bihoraho birimo ikizwi nka 'Summer Grill' iba mu mpenshyi, no kwizihiza Noheli n'Ubunani biba mu mpera z'umwaka. Ibindi bikorwa ni nka sStammtisch' iba nibura buri mezi abiri, ndetse mu gihe cy'impeshyi, haba ibikorwa bihuza urubyiruko.

    Ngarambe yabwiye IGIHE ko bateganya gushyiraho amahugurwa y'urubyiruko agamije kubongerera ubumenyi mu buryo bakwiteza imbere mu Budage ndetse no kumenya uruhare rwabo mu gufasha u Rwanda mu nzira y'iterambere rurimo.

    Muri ibi birori hari hateguwe amafunguro ya Kinyarwanda, abitabiriye ibi birori bakumbuzwa iwabo. Mu bandi batanze ibiganiro harimo na Ambasaderi w'u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yavuze ko yishimira ibihe byo kubona Abanyarwanda basabana.

    Kalisa Wellars yifurije Noheli nziza n'umwaka mushya muhire abitabiriye ibi birori, ndetse anashimira ababafashije gutegura uwo munsi. Nyuma hakurikiyeho igitaramo cyayobowe na Dj Emmy usanzwe atuye i Bayern, mu njyana Nyarwanda n'iz'ahandi, maze abato n'abakuru bacinya akadiho mu byishimo.

    Wari umwanya mwiza wo kongera gusabana ku Banyarwanda batuye muri Leta ya Bayern mu Budage

    Ambasaderi w’u Rwanda mu Budage, Igor Cesar, yaganiriye abitabiriye iki gikorwa

    Abanyarwanda bagize umwanya wo guhura no kubyina imbyino gakondo z’u Rwanda

    Abanyarwanda bagize umwanya wo gusangira no gusabana

    Abanyarwanda bagize umwanya wo guhura no kubyina imbyino gakondo z’u Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-batuye-muri-leta-ya-bayern-basangiye-iminsi-mikuru

  • Sam Karenzi, Kazungu Claver na Ishimwe Ricard… – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yagiye hanze ku gicamunsi cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 28 Ukuboza 2024. Sam Karenzi yasezeye kuri iyi Radio yari yaragezeho muri 2021 ndetse agahita agirwa n’umuyobozi wayo nyuma y’uko yari avuye kuri Radio & TV 10.

    Uyu munyamakuru yamenyekanye cyane ari kuri Radio Salus yakozeho mu gihe cy'imyaka umunani nyuma yo kuva kuri RC Huye atatinzeho ubwo yatangiraga umwuga w'Itangazamakuru. 

    Mu 2024, Sam Karenzi yashimiwe na Rwanda Premier League nk’umunyamakuru wa Siporo mwiza mu bagabo wahize abandi bose. Ni igihembo yegukanye ahigitse Reagan Rugaju, Kayiranga Ephrem, Hitimana Claude, Niyibizi Aime, Kayishema Thierry na Rugangura Axel.

    Kazungu Claver we avuye kuri Fine FM nyuma yuko yaherukaga kuyijyaho mu kwezi gushize nawe avuye kuri Radio & TV 10. Ishimwe Ricard nawe yasezeye kuri Fine Fm yari yaragezeho umwaka ushize avuye kuri Radio & TV 1 ari naho yatangiriye itangazamukuru.

    Nk’uko amakuru yizewe InyaRwanda ifite abivuga, aba banyamakuru uko ari 3 berekeje kuri Radio imwe bivugwa ko ari iya Sam Karenzi. Bazatangira gukora bitarenze mu byumweru bibiri biri imbere.

    Amakuru aravuga ko Sam Karenzi na bagenzi babiri basezeye kuri Fine Fm, bagiye kwerekeza kuri Radio ye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150195/sam-karenzi-kazungu-claver-na-ishimwe-richard-basezeye-kuri-fine-fm-berekeza-hamwe-150195.html

  • Prosper Nkomezi ategerejwe mu gitaramo kizamb… – #rwanda #RwOT

    Prosper Nkomezi wamamaye mu ndirimbo ”Ibasha Gukora”, yaherukaga muri kiriya gihugu mu 2022 ubwo yari yatumiwe mu bitaramo bikomeye byahabereye. 

    Agiye kujya muri kiriya gihugu, mu gihe mu bantu bitabiriye igitaramo cye muri Gicurasi 2024 ubwo yamurikaga Album ebyiri, harimo abarundi n'abanya-Uganda.

    Nkomezi yabwiye InyaRwanda ko azatamira mu Burundi ku wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, mu gitaramo cyiswe 'Prophetic and Thanksgiving Vigil.' Azahurira ku rubyiniro na Apostle Apollinaire Habonimana n'itsinda rya Shemeza Music Ministry Choir. 

    Yavuze ko iki gitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushimira Imana yarinze Abarundi umwaka wose. Ati 'Ni igitaramo cyateguwe mu rwego rwo gushimira Imana, uko yarinze abarundi muri uyu mwaka. Bizaba ari umwanya mwiza wo guhura, kuganira no gusenga mu buryo bwagutse.'

    Apostle Apollinaire yavuze ko hari byinshi byo gushimira Imana muri uyu mwaka wa 2024, binjira mu 2025.  Ati 'Mu gihe umwaka wegereje, turashaka gufata akanya ko kubanza gushimira Uwiteka ku bw'uyu mwaka mwiza cyane 2024. 

    Turashaka kumarana nawe hamwe no gusingiza Uwiteka ku bw'ubuntu bwe buhebuje yaduhaye twese, muri buri mwanya w’ubuzima bwacu mu 2024, n’imigisha azashyira mu nzira zacu mu 2025, Amen, '

    Iki gitaramo kizabera mu rusengero ruzwi nka Temple Shemeza, hafi ya Sitade Intwari. Muri iki gihe Prosper Nkomezi, ari kubarizwa muri Uganda, ndetse avuga ko azaba mu Burundi, tariki ya 1 Mutarama 2025.

    Nkomezi amaze gukora indirimbo zinyuranye zahembuye imitima ya benshi zirimo ''Ibasha gukora'', ''Humura '', ''Singitinya'', ''Sinzahwema yamenyekanye nka 'Amamara'', ''Urarinzwe''', ''Nzayivuga'' n'izindi.

    Uyu musore wavutse mu 1995, avuga ko yigeze kumena ijerekani ashyiramo Radio kugirango ajye abasha kumva neza umuziki udunda. Ngo byari ibimenyetso by'urukundo rw'umuziki rwashibutse muri we.

    Nkomezi yakuriye mu muryango w'Abakristo, kandi igihe kinini cy'ubuto bwe yakimaze yiga gucuranga Piano.

    Yaririmbye muri Korali yo muri ADEPR mbere y'uko yerekeza muri Zion Temple. Avuga ko umwaka wa 2014, udasanzwe mu buzima bwe, kuko ari bwo Nyirarume yamwemereye kumufasha agatangira umuziki nk'umuhanzi wigenga.

    Nkomezi yigeze kubwira TNT ati “Nari mfite Marume wacurangaga Piano. Yangiriye inama yo gutangira umuziki nk'umuhanzi. Yambonye ndirimba, aranshima, iyo n'iyo yabaye intangiriro y'umuziki wanjye.'

    Mu 2017, nibwo Nkomezi yasohoye indirimbo ye ya mbere yise 'Sinzahwema'. Yarakunzwe bimutera imbaraga zo kurushaho mu rugendo rw'umuziki we.

    Nkomezi yigeze kuvuga ko hari igihe cyageze indirimbo ze zikaririmbwa mu rusengero n'ahandi nawe ahari, ariko abantu ntibamenye ko ari ize.

    Mu 2022, uyu muhanzi yaririmbye mu gitaramo cya Vestine na Dorcas. Mu 2023, yaririmbye mu bitaramo birimo icya Alex Dusabe, icyo yakoreye muri Kaminuza Nkuru y'u Rwanda ishami rya Huye n'ahandi.


    Umuhanzi w'indirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, Prosper Nkomezi agiye kongera gutaramira mu mujyi wa Bujumbura mu gihugu cy'u Burundi 

    Apollinaire Habonimana wamamaye mu ndirimbo zinyuranye nka 'Imana niyo buhungiro’ n'izindi, yavuze ko hari byinshi byo gushimira Imana muri uyu mwaka  


    Iki gitaramo kizaba ku wa Kabiri tariki 31 Ukuboza 2024, aho kizafasha Abarundi kwambukiranya umwaka 

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NTAYINDI NDIRIMBO’ YA PROSPER NKOMEZI

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150185/prosper-nkomezi-ategerejwe-mu-gitaramo-kizambukiranya-umwaka-mu-burundi-150185.html

  • Mufata nka Kapiteni wanjye- B-Threy ku mibani… – #rwanda #RwOT

    Aba baraperi bafatwa nk'impanga, ahanini biturutse ku mibereho yabarenze kuva bakwinjira mu muziki, ibitaramo bombi bagaragayemo bahuje imbaraga, indirimbo zidasanzwe zubakiye ku mudiho wa Kinyatrap, no kuba bombi barakomeje gukorana ntibagirane ikibazo. 

    Ni gacye umwe uzamubona yatumiwe mu gitaramo, ngo undi umuburemo. Nk'ubu bombi bazaririmba mu gitaramo cya Ruger cyo kuri uyu wa Gatandatu tariki 29 Ukuboza 2024, nyuma y'aho barataramira no muri Kigali Universe, mu gitaramo cyo gufasha Kivumbi King kumurika Album ye yise 'Ganza'.

    Aba baraperi kandi ni inshuti z'akadasohoka, ku buryo mu mezi ashize banajyanye mu bitaramo byabereye mu Bufaransa- Bwari ubwa mbere bahageze.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, kuri uyu wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, B-They yabajijwe uko yiyumva iyo ahuriye mu bikorwa by'umuziki na Bushali, asubiza ko biba ari ibihe bidasanzwe, kuko amufata nka Kapiteni we, we akaba umunyezamu.

    Ati 'Mumfashe gushimira Bushali! Bushali kuri njyewe ni umuntu navuga ngo ni kapiteni mu kibuga (wanjye) hanyuma njyewe nkaba ndi nk'umunyezamu, umuntu ukurikira kapiteni mu kibuga aba ari umunyezamu, abantu bose bagira imigenzo yabo. Kuba rero twahurira ku rubyiniro, ni ugutera imbere imbaraga bafana bose.'

    Yavuze ko ashingiye ku mibanire ye na Bushali, abona ko kuba barahisemo kujya bahuza imbaraga mu muziki wabo bisobanuye ikintu kinini cyane. Ati 'Nta mbaraga zanjye Bushali adahari, cyangwa se nawe ntahari. Mu gihe rero twahuye biba ari ibintu by'imigenzo.'

    B-Thery yavuze ko gutangirana na Bushali bashyize imbere gukora injyana ya Kinyatrap, byatumye umubare munini w'abafana ubiyumvamo, ndetse bahora batekereza ko mu gihe runaka bashobora kuzongera guhuza imbaraga bakaba bakorana indirimbo.

    Ku mbuga zitandukanye huzuyeho indirimbo nyinshi Bushali yakoranye na B-Threy. Bombi bahuriye mu ndirimbo nka 'Niki', 'Iraguha' yanaririmbyemo Slum Drip, 'Nituebue' yatumye bahangwa amaso na n'uyu munsi, '250' yaririmbyemo Slum Drip na Dizo Last.

    Hari kandi indirimbo 'Amabara' yaririmbyemo Amalon, Alyn Sano ndetse na Marina. Bombi kandi bahuriye mu ndirimbo 'Twuhawe' yaririmbyemo Mapy, Ish Kevin, Kenny K-Shot, n'abandi.

    Banahuriye mu ndirimbo 'Blessed' ya Wamunigga yanaririmbyemo Bull Dogg, Bruce The 1St n'abandi. Bushali kandi aherutse gushyira ku isoko Album 'Full Moon' ndetse mu bahanzi yifashishije harimo B-Threy.


    B-Threy yatangaje ko anyurwa n'imibanire ye na Bushali ndetse amufata nka Kapiteni

     

    B-Threy na Bushali bafatwa nk'abaraperi b'impanga hashingiwe ku bikorwa bibahuza n'ibyo bagiye bahuriramo 

    B-Threy na Bushali bamaze gukorana indirimbo nyinshi, kandi hafi ya zose zanyuze ibihumbi by'abantu hirya no hino

    KANDA HANO UBASHE KUMVA INDIRIMBO ‘IRAGUHA’ IRI KURI ALBUM YA BUSHALI

    “>  

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘NITUEBUE’ YAMAMAYE MU BURYO BUKOMEYE

    “>

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BLESSED’ IGARAGARAMO BUSHALI NA B-THREY

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150183/mufata-nka-kapiteni-wanjye-b-threy-ku-mibanire-ye-na-bushali-bakuranye-150183.html

  • Bwiza agiye kumurika Album mu Bubiligi – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo avuga ko azakora tariki 8 Werurwe 2025, ku Munsi Mpuzamahanga w'Umugore wizhihizwa mu bihugu bitandukanye byo ku Isi. 

    Ni ubwa mbere uyu mukobwa agiye gutaramira mu Bubiligi, ndetse ni umusaruro w'urugendo amazemo iminsi mu bihugu bitandukanye by'i Burayi. 

    Uhujimfura Claude, umujyanama wa Bwiza, yabwiye InyaRwanda ko iki gitaramo Bwiza azagihuriramo n'abandi bahanzi. Ati 'Mu gihe kiri imbere ni bwo tuzatangaza izina ry'iyi Album, ariko kandi azakora kiriya gitaramo ari kumwe n'abandi bahanzi.'

    Bwiza agiye gutaramira muri kiriya gihugu, abisikana na Chriss Eazy wataramiye mu Bubiligi, aherekejwe n'umujyanama we Junior Giti ndetse n'umunyamakuru Luckman Nzeyimana wayoboye iki gitaramo.

    Igitaramo cye kiri gutegurwa binyuze mu bufatanye bwa Sosiyete ya KIKAC Music ireberera inyungu ze na Team Production isanzwe itegura ibitaramo i Burayi.

    Bwiza agiye gutaramira mu Bubiligi, mu gihe aherutse gushyira ku isoko indirimbo 'Best Friend' yakoranye na Mugisha Benjamin [The Ben] witegura nawe kumurika Album 'Plenty Love' mu gitaramo kizabera muri BK Arena, tariki 1 Mutarama 2025. Ni igitaramo azahuriramo n'abandi bahanzi, cyane cyane abo bakoranye indirimbo mu bihe bitandukanye.

    Bwiza yaherukaga gushyira ku isoko Album ye ya mbere 'My Dream' iriho indirimbo nka: Call Me, Mutima, Monita, NoBody ft Double Jay, Amahitamo, Niko tamu, Sexytoy, Are u okay, Mr Dj, Tequielo yakoranye na Chriss Eazy ndetse na Rudasumbwa

     

    Bwiza yatangaje ko agiye kumurika Album mu gihugu cy'u Bubiligi mu gitaramo cye cya mbere 

    Bwiza yavuze ko iki gitaramo kizaba tariki 8 Werurwe 2025, aho azaba ari kumwe n'abandi bahanzi

     

    Bwiza amaze iminsi mu biruhuko mu bihugu bitandukanye byo mu Burayi 


    Urutonde rw’indirimbo zigize Album ya mbere ‘My Dream’ ya Bwiza

    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y’INDIRIMBO ‘BEST FRIEND’ YA BWIZA NA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150190/bwiza-agiye-kumurika-album-mu-bubiligi-150190.html