Blog

  • Miss Naomie yasabwe aranakobwa – AMAFOTO – #rwanda #RwOT

    Mu gitondo cyo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024, kuri Intare Conference Arena, habereye umuhango wo gusaba no gukwa Nyampinga w’u Rwanda wa 2020, Nishimwe Naomie wasabwe n’umukunzi we, Michael Tesfay.

    Mu masaha ashyira Saa Tanu z’amanywa, nibwo umuryango wa Tesfay wari utangiye imisango y’ubukwe aho basabye umugeni mu muryango wa Kamali (Umuryango wa Miss Nishimwe Naomie) mu ndimi z'Ikinyarwanda n'Icyongereza.

    Ni umuhango witabiriwe witabiriwe n’abandi bakobwa babaye ba Nyampinga barimo Miss Jolly Mutesi, Miss Nshuti Divine Muheto n’abandi bakobwa benshi bitabiriye irushanwa rya Miss Rwanda.

    Naomie, yasohowe na Ruti Joel, Itorero Intayoberana na NEP DJs basusurutsa abitabiriye ibirori. Miss Nshuti Muheto Divine ufite ikamba rya Miss Rwanda ryatanzwe mu 2022 ari mu bambariye abageni.

    Nyuma y'umuhango wo gusaba no gukwa, harakurikiraho uwo gusezerana imbere y'Imana muri 'Women Foundation Ministries' Kimihurura mbere y'uko abatumiwe bajya kwakirirwa ku Intare Arena i Rusororo.

    Miss Naomie yari yasezeranye imbere y'amategeko na Michael Tesfay kuwa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024.

    Muri Mutarama 2024 nibwo yari yambitswe impeta na Michael Tesfay bagiye kurushinga.

    Inkuru y'urukundo rw'aba bombi yatangiye kumvikana mu itangazamakuru kuva muri Mata 2022. Kuva icyo gihe yaba Nishimwe Naomie na Michael Tesfay bahorana agatoki ku kandi, mu ngendo zitandukanye no mu bikorwa bakora mu Rwanda no hanze yarwo.

      

    Miss Naomie yasabwe ndetse anakobwa n’umukunzi we, Michael Tesfay

    Byari ibyishimo gusa gusa ku mpande zombi

    Abakobwa bambariye umugeni

    Nyirasenge wa Miss Naomie ni nawe wamubereye ‘Marraine’

    Ubwo umukwe yari ategereje umugeni we n’akanyamuneza kenshi ku maso

    Aha umugeni yari ahageze azanwe na musaza we

    Naomie ni uko byarangiye bamuhaye umuryango wa Tesfay

    Ababyeyi ba Naomie bashimiwe

    Ababyeyi ba Tesfay na bo bashimiwe

    Abavandimwe ba Naomie bahawe impano

    Miss Nshuti Muheto ari mu bambariye umugeni

    Miss Naomie yahaye impano Miss Mutesi Jolly

    Umuranga akaba na mukuru wa Naomie, Kathia Kamali n’umukunzi we bari bambariye umukwe n’umugeni

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150230/miss-naomie-yasabwe-aranakobwa-amafoto-150230.html

  • Humble Jizzo yagarutse i Kigali akomoza ku bi… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo ubarizwa muri Kenya, yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, yakirwa n’inshuti zirimo Nizzo bakorana mu itsinda.

    Humble Jizzo yaherukaga i Kigali, ubwo yaririmbiraga mu gitaramo ‘Baba Experience’ cya Platini cyabereye muri Camp Kigali.

    Humble avuga ko ageze Kigali, agenzwa no kuririmba mu bitaramo bya DJ Bisoso bizaba tariki 31 Ukuboza 2024 na tariki 1 Mutarama 2025.

    Ni ibitaramo bihuje abahanzi benshi, mu rwego rwo gufasha abanyarwanda kwishimira impera z’umwaka.

    Ni ibitaramo ariko Humble Jizzo azakorana na Nizzo batari kumwe na Safi Madiba kandi amaze iminsi mu Rwanda.

    Urban Boys mu bitaramo byo gusezera abafana?

    Humble yavuze ko baheruka guhurira ku rubyiniro nk’itsinda ubwo bamurikaga Album yabo ya nyuma.Kandi akarenzaho ko bishoboka ko bakongera guhuza imbaraga bagakora igitaramo cyo gusezera.

    Uyu muhanzi yavuze ko Urban Boys ari itsinda ryakoze amateka akomeye, ku buryo ibikorwa byabo biri mu matwi ya benshi.

    Ati “Uretse ibibazo byatubayeho, nk’abandi bantu abo aribo bose uko mubitekereza, uko mubona ko bishoboka, niko natwe tuba tubitekereza.”.

    Yavuze ko kuva mu 2017 batandukana nk’itsinda habayemo ‘ibikomere ku mpande zose’ bityo bakeneye kwiyubaka.

    Kwiyunga na Safi

    Yavuze ko mu bihe bitandukanye aganira kuri Telefone na Safi Madiba, ariko ntibarahura ngo bahoberane.

    Yavuze ko ‘Iyo abantu bahoberanye, buri umwe ashobora guhindura intekerezo ntawamenya.”

    Humble Jizzo yageze i Kigali mu ijoro ryo kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024

    Humble Jizzo yasanganiwe na Nizzo babana muri Urban Boys 

    Humble yavuze ko batekereza gukora ibitaramo bya Urban Boys, kandi Safi baravugana

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150215/humble-jizzo-yagarutse-i-kigali-akomoza-ku-bitaramo-bya-urban-boys-no-kwiyunga-na-safi-150215.html

  • Impumeko ya Joyous Celebration, Gentil Misiga… – #rwanda #RwOT

    Kuwa Gatandatu, Joyous Celebration yakoze ikiganiro n’itangazamakuru kigaruka ku myiteguro y’igitaramo bafite kuri iki Cyumweru muri BK Arena aho bahurira ku ruhimbi na Gentil Misigaro ndetse na Alarm Ministries.

    Abari bahagarariye itsinda rigari rya Joyous Celebration muri iki kiganiro, bagaragaje ko bishimiye kugera mu Rwanda ndetse batunguwe n’uburyo u Rwanda rwiyubatse mu myaka 30 ishize nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ibi babihamije nyuma yo kujya gusura urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 basobanurirwa amateka mabi yaranze u Rwanda dore ko umuyobozi wa Joyous Celebration yasize ubutumwa kuri uru urwibutso. 

    Umwe mu baririmbyi ba Joyous Celebration, yavuze ko kubona umuntu wari ufite imyaka 10 igihe ababyeyi be bicwaga, akababarira abamuhemukiye bakamugira imfubyi, ari ibintu by’igitangaza. 

    Alarm Ministries yo yishimiye kuba bagiye gutaramana na Joyous Celebration cyane ko bahoze bakunda ibihangano byabo ndetse banabiririmba kabone nubwo batumvaga urwo rurimi baririmbagamo.

    Umuyobozi wa Alarm Ministries yahishuye ko bagerageje gutumira Joyous Celebration mu mwaka wa 2019 ariko bikomwa mu nkokora na COVID-19 nuko umushinga usa nk’usinziriye ariko Imana yongera guca inzira, Joyous Celebration iza mu Rwanda.

    Gentil Misigaro wari umaze imyaka 5 adataramira mu Rwanda, yavuze ko uyu ari wo mwanya mwiza wo kongera gutaramana n’abafashwa cyane n’ibihangano bye ndetse ahishura ko hari indirimbo nshya azaririmba muri iki gitaramo.

    Gentil Misigaro yaboneyeho kumena ibanga ko mu kwezi kwa Gashyantare 2025, azashyira hanze album nshya nyuma y’igihe yari amaze adakora umuziki nk’uko abakunzi be babyifuza kubera ahanini inshingano z’urugo n’indi mishinga yari ahugiyemo.

    Ku muntu uzi neza indirimbo za Joyous Celebration, ashobora guhabwa amahirwe yo kuririmbana ku rubyiniro rumwe n’iyi korali ikunzwe cyane muri Africa kuva mu myaka 30 ishize ishinzwe.

    Si ibyo gusa kandi, Umuyobozi mukuru wa Joyous Celebration yavuze ko bifuza kuba bakorana indirimbo n’umuhanzi cyangwa korali yo mu Rwanda mu gihe umwanya bafite waba ubakundiye kuko intego n’intumbero yabo ari ugukwirakwiza ubutumwa bwa Kirisito ku Isi hose.

    Amatike yo kwinjira muri iki gitaramo cy’akataraboneka, aracyari ku isoko ariko isaha n’isaha yashira. Nyura kuri www.ticqet.com ugure itike yawe. Wanayasanga ku nsengero zitandukanye ndetse no kuri Camellia zose na Samsung 250 zose.

    Umuyobozi wa Sion Communications yatumiye Joyous Celebration mu Rwanda, yavuze ko ari inzozi zari zibaye impamo


    Umuyobozi wa Joyous Celebration yavuze ko haramutse habonetse amahirwe cyane cyane ay’umwanya, nta kabuza hari abahanzi bo mu Rwanda bakorana 


    Umuyobozi wa Alarm Ministries yavuze ko mu mwaka wa 2019 bifuje gutaramana na Joyous Celebration ariko COVID-19 iba kidobya

    Abaririmbyi ba Joyous Celebration basogongeje abanyamakuru ku ndirimbo baza kuririmba uyu munsi muri BK Arena 


    Gentil Misigaro yavuze ko yasengeye iki gitaramo cyane kuruta imyiteguro yakoze akaba yemeza ko nta kabuza Imana iza kwigaragaza

    Gentil Misigaro yavuze ko aza gusohongeza abitabira iki gitaramo zimwe mu ndirimbo ze nshya atari yashyira hanze

    Joyous Celebration Live in Kigali irabera muri BK Arena kuri iki Cyumweru 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150208/impumeko-ya-joyous-celebration-gentil-misigaro-na-alarm-ministries-mbere-yuko-bataramana-m-150208.html

  • Mbere yo gutaramira Abanyarwanda, Joyous Cele… – #rwanda #RwOT

    Ubwo basuraga Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali kuri uyu wa Gatandatu tariki 28 Ukuboza 2024, bashimye aho u Rwanda rugeze rwiyubaka nyuma y’imyaka 30 Jenoside yakorewe Abatutsi imaze ihagaritswe.

    Uhagarariye iri tsinda rya Joyous Celebration yagize ati: “Ntewe ishema cyane n’abaturage b’u Rwanda. Nk’abanya-Afurika y’Epfo, hari byinshi byo kwigira ku Rwanda binyuze mu byo Abanyarwanda mwanyuzemo. Ikiruta ibyo byose ariko, dukwiriye kwigarukaho nk’Abanyafurika tukareba uko twakwirinda, uko twita ku bo turi bo, n’uburyo tutakwemerera buri wese kuducamo ibice ngo atuyobore”

    Yakomeje avuga ko Abanyafurika bakwiriye guhindura imyumvire, agaragaza ko iryo ari rimwe mu masomo yize kuri uyu munsi ubwo basuraga uru rwibutso.

    Abagize iri tsinda ry’abaramyi kandi, bagaragaje ko ibihugu bya Afurika bikwiye kwigira ku ivangura ryaranze u Rwanda na Afurika y’Epfo bikahavoma imbaraga zo gushyira hamwe nk’umugabane no kubana mu mahoro nk’uko byemezwa n’umuyobozi waryo.

    Yagize ati: “Hari byinshi cyane duhuriyeho. Mu kanya navugaga ibyo kuducamo ibice no kutuyobora. Muri Afurika y’Epfo tugira amoko menshi, hari ubwo rero usanga ayo moko ashyamirana ugasanga birakurura amakimbirane. Turebeye ku mateka y’u Rwanda rero, twakiga twese ko turi umwe, tukareka ibidutanya biri mu guhitamo amashyaka ya politiki, amoko, kuko urebye twese tuva mu butaka bumwe, ibyo turya tubikura mu butaka bumwe, turi umwe rero.”

    Itsinda 'Joyous Celebration' rimaze imyaka 30 rishinzwe ndetse rikaba riri ku ruhembe rw’akomeye mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana muri Afurika y'Epfo ndetse no ku Isi muri rusange, ryasesekaye mu Rwanda kuwa Gatnu tariki 27 Ukuboza 2024.

    Mu kanyamuneza kenshi bakigera i Kanombe, abaririmbyi ba Joyous Celebration bavugaga ko bizeye y’uko igitaramo cyabo kizagenda neza cyane ko imibare ibereka y’uko ibihangano byabo bikurikirwa n’abantu benshi mu Rwanda kandi nabo bafata mu Rwanda nko mu rugo nyuma ya South Africa.

    Uyu munsi tariki 29 Ukuboza 2024, ni umunsi w’amateka mu muziki wa Gospel mu Rwanda kuko ari bwo itsinda Joyous Celebration ryo muri Afrika y’Epfo rigiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere mu gitaramo gikomeye cyateguwe na Sion Communications na Zaburi Nshya Events.

    Iki gitaramo kirabera muri BK Arena ndetse kuri ubu amatike asigaye ni mbarwa. Amatike ari kuboneka mu buryo bw’ikoranabuhanga kuri www.ticqet.rw ndetse ushobora no guhamagara nimero za telefone: 0787500113 bakakuzanira itike aho uherereye. Amatike kandi ari kuboneka kuri Camellia zose ndetse na Samsung 250 zose.

    Kwinjira muri iki gitaramo cy’amateka biroroshye kuko itike ya macye ari 7,000 Frw, itike ya Bronze iragura 15,000 Frw, itike ya Gold iragura 25,000 Frw, itike ya Silver iragura 30,000 Frw, itike ya Platinum iragura 40,000 Frw naho muri VVIP ni ukwishyura 50,000 Frw. Ukurikije uburyo abantu banyotewe cyane, amatike ashobora gushira vuba.

    Igitaramo Joyous Celebration bagiye gukorera mu Rwanda kiri mu bitaramo bikomeye 6 bagiye gukora mu mpera za 2024. Ni ibitaramo bise “Joyous Celebration 28 Summer Tour” bizaherekeza uyu mwaka.

    Joyous celebration ni itsinda ryo kuramya no guhimbaza Imana ribarizwa mu gihugu cya Afurika y'Epfo, ryatangiye umurimo wo kuramya no guhimbaza Imana mu mwaka wa 1994.

    Iri tsinda ryatangijwe n’abaramyi batatu ari bo; Lindelani Mkhize, Jabu Hlongwane na Mthunzi Namba. Muri Mata 2011, ni bwo Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa rizenguruka mu bice bitandukanye baryita ‘My gift to you,’ ryakozwe iminsi itandatu.

    Tariki 2 Werurwe 2015, Joyous Celebration bashyize hanze Album Volume ya 19 bise ‘Back to the Cross.’ Iyi album yanaje ku mwanya wa mbere muri Afrika y’Epfo mu byumweru bibiri bikurikiranye, ndetse igurisha kopi zirenga 51.271, bituma iza ku mwanya wa mbere mu bihembo byiswe South Africa Music Awards.

    Tariki 29 Kamena 2018, Joyous Celebration yatangiye ivugabutumwa ry'iminsi itanu yise ‘Joyous 22 All for You Tour,’ barikorera muri Midburg, Mpumalanga, Times Square Arena i Tshwane basoreza muri Gauteng.

    Joyous Celebration ni itsinda ry'abanyamuziki ryakoranye na Sony Music mbere y'uko mu 2021 batangira gukorana na Universal Music hamwe na Motown Gospel.

    Iri tsinda rikunzwe bikomeye mu muziki wa Gospel muri Afrika, rimaze gukorera muri studio album umunani zisanga izindi icyenda bakoze mu buryo bwa Live, ndetse uyu munsi rigizwe n'abaririmbyi barenga 45.

    Mu ndirimbo zabo zikunzwe cyane, harimo iyitwa ‘Bekani Ithemba,’ ‘Alikho Lelifana,’ ‘Awesome is your name,’ ”I Am the winner,’ ‘Who Am I,’ ‘Wenzile,’ ‘Wakhazimula,’ ‘Tambira Jehova,’ ‘Iyo Calvari’ n’izindi nyinshi zagiye zirebwa na za miliyoni kuri YouTube.

    Tariki 07 Ukuboza aba baririmbyi bo muri Afrika y’Epfo bazataramira muri Kimberly; tariki 15 Ukuboza bataramire muri Johanesburg muri Rhema Bible Church; tariki 16 Ukuboza bataramire muri Mafikeng muri Mbatho Convention Center;

    Tariki 20 Ukuboza aba baririmbyi bazataramira muri Malawi mu Mujyi wa Lilongwe muri Bingu International Conventional Centre; bataramire muri Mayine (Durban) muri ICC ku ya 31 Ukuboza, nyuma yo gutaramira i Kigali kuri iki Cyumweru tariki 29 Ukuboza 2024.


    Abagize itsinda rya Joyous Celebration ryo muri Afurika y’Epfo basuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali mbere y’igitaramo cyabo cya mbere mu Rwanda

    Umuyobozi w’iri tsinda yavuze ko igihe kigeze ngo Abanyafurika bamenye ko ari bamwe  

    Bunamiye inzirakarengane za Jenoside ziharuhukiye

    Ubwo bageraga i Kigali

    Bishimiye gutaramira mu Rwanda ku nshuro ya mbere

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150220/mbere-yo-gutaramira-abanyarwanda-joyous-celebration-basuye-urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kiga-150220.html

  • Miss Nishimwe Naomie amaze gutangwa mu muryango wa Tesfay waje kumusaba uturutse muri Ethiopia. #rwanda #RwOT

    Miss Nishimwe Naomie, Nyampinga w'u Rwanda 2020, amaze gushyikirizwa mu muryango wa Tesfay, wari waje kumusaba uturutse mu gihugu cya Ethiopia mu muhango w'ubukwe bwabo bw'akataraboneka.

    Ubukwe burimo kubera muri Intare Conference Arena, bwitabiriwe n'imbaga y'abantu b'ingeri zitandukanye, barimo ba Nyampinga b'u Rwanda mu bihe bitandukanye, abayobozi bakomeye bo mu nzego za Leta, abahagarariye inzego z'umutekano mu gihugu, abaherwe mu nzego z'ubucuruzi, ndetse n'inshuti z'imiryango yombi.

    Ni umuhango udasanzwe urimo udushya n'ibyishimo, aho umuryango wa Tesfay wahageze wambaye imyambaro gakondo ya Ethiopia, igaragaza umuco wabo, mu gihe umuryango wa Miss Naomie n'abitabiriye ubukwe bari bambariye mu buryo bubereye ijisho, bujyanye n'umwihariko w'umuco Nyarwanda.

    Ubukwe buhujwe n'umuco n'uburanga, bwuzuyemo ibyishimo by'abasogokuru n'abasangwa, ni ikimenyetso cy'ubusabane bw'imiryango yombi mu bihugu bitandukanye.

    Umuhanzi ukomeye w'Umunyarwanda yatanze igitaramo cyabereye benshi umunezero, naho abahanzi bo muri Ethiopia bagaragaza umwihariko w'umuco wabo mu ndirimbo no mu mbyino gakondo.

    Uyu munsi uteye amabengeza wigaragaje nk'igihango kidasanzwe hagati y'aba bombi, ndetse kikaba n'intangiriro y'urugendo rushya rw'urukundo n'ubwiyunge bw'umuco wa Afurika.

    kurikirana umuhango wose w'ubukwe bwa Miss Nishimwe Naomi n'umugabo we Tesfay w'umunya-Ethiopia.

     

    Source : https://kasukumedia.com/miss-nishimwe-naomie-amaze-gutangwa-mu-muryango-wa-tesfay-waje-kumusaba-uturutse-muri-ethiopia/

  • Abashakashatsi bakomeje iperereza, nyuma y'impanuka y'indege yabereye i Muan muri Koreya y'Epfo #rwanda #RwOT

    Abashakashatsi bari gukora iperereza ryimbitse ku mpanuka y'indege yabereye i Muan muri Koreya y'Epfo, mu rwego rwo kumenya icyateye iyi mpanuka.

    Abashakashatsi bari gukora iperereza ryimbitse ku mpanuka y'indege yabereye i Muan, Koreya y'Epfo, mu rwego rwo kumenya icyateye iyo mpanuka.

    Umuyobozi w'Ikigo Gishinzwe Kuzimya Umuriro i Muan, Lee Jeong-Hyeon, yavuze ku mpamvu ebyiri zishobora kuba zarateje iyi mpanuka. Yagize ati: 'Turakeka ko impamvu yateye iyi mpanuka ishobora kuba ari ikirere cyari cyifashe nabi. Icyakora, impamvu nyakuri izamenyekana binyuze mu iperereza ryimbitse riri gukorwa.'

    Ibikoresho by'indege biragaragara ko byagize ibibazo byo kohereza amakuru. Indege yaguye kuri bariyeri maze ifatwa n'umuriro ku cyumweru.

    Amakamyo asaga 30 hamwe na kajugujugu nyinshi zoherejwe mu gikorwa cyo kuzimya uyu muriro.

    Umuyobozi mukuru w'Ikigo cy'Indege Jeju Air, Kim E-bae, yatanze ubutumwa bwo kwihanganisha ababuriye ababo muri iyi mpanuka. Yagize ati: 'Icya mbere, ndasaba imbabazi ku mpamvu iyi mpanuka yabayeho ku bantu bose bakundaga Jeju Air. Ikirenze kuri ibyo byose, ndihanganisha ababo bapfiriye muri iyi mpanuka ndetse n'imiryango yabo. Kuri ubu biragoye kumenya icyateye iyi mpanuka, kandi tugomba gutegereza ibisubizo by'iperereza biturutse ku nzego zibishinzwe.'

    Mu bantu 181 bari mu ndege, byibuze 120 bamaze gutangazwa ko bapfuye.

    Source : https://kasukumedia.com/abashakashatsi-bakomeje-iperereza-nyuma-yimpanuka-yindege-yabereye-i-muan-muri-koreya-yepfo/

  • NBA yahannye abakinnyi batatu bagaragaye mu mvururu hagati y'umukino wahuzaga Dallas Mavericks na Phoenix Suns #rwanda #RwOT

    'Ishyirahamwe ry'Umukino wa Basketball muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, NBA, ryatangaje ko ryamaze gufatira ibihano abakinnyi batatu bagaragaye mu mvururu zabaye mu mukino wahuje Dallas Mavericks na Phoenix Suns ku wa Gatanu. Ibi bihano byaje nyuma y'aho abakinnyi bizi kipe zombi bagaragaye mu myitwarire idahwitse ubwo umukino wari ugeze mu minota yanyuma y'umukino.

    Nk'uko byatangajwe na NBA, iyi myitwarire itari myiza yashyamiranyije abakinnyi barimo Luka Doncic wa Dallas Mavericks, Devin Booker wa Phoenix Suns, ndetse na Spencer Dinwiddie wa Dallas Mavericks.

    Aba bakinnyi batatu bahise bahanwa mu buryo butandukanye hashingiwe ku ruhare buri wese yagize muri izo mvururu.

    Luka Doncic, wagaragaye asunika mugenzi we wa Phoenix Suns, yahanwe n'ihazabu ingana na $25,000. Devin Booker, na we wagize uruhare mu gukomeza umwuka mubi hagati y'amakipe yombi, yahanwe n'amadorari $15,000. Spencer Dinwiddie na we yahawe igihano cyo kumara umukino umwe adakina, kubera imyitwarire ye yagaragaye nk'iyarenze urugero.

    Mu itangazo ryashyizwe hanze n'ubuyobozi bwa NBA, ryavuze ko bihaye inshingano zo gucunga neza imyitwarire y'abakinnyi ku kibuga, kugira ngo barusheho gutanga urugero rwiza ku bafana ndetse no kubungabunga umwuka mwiza w'umukino.

    Banasabye amakipe bose gukomeza gukorera hamwe mu buryo bwo kwirinda ko ibibazo nk'ibi byongera kugaragara.

    Iyi mvururu yabaye ku mukino wa Dallas Mavericks na Phoenix Suns ni imwe mu bivugwa ko byaciye intege abafana bari baje kureba umukino, kuko ibihe bibi nk'ibi bishobora gukurura impaka no gutuma abantu babona umukino wa Basketball mu buryo butari bwiza.

    N'ubwo byagenze gutya, NBA yakomeje gushishikariza abafana kwibanda ku mukino no guharanira gushyigikira ibikorwa byo guteza imbere Basketball nk'umukino ugamije guhuza abantu.

    Nyuma y'ibi bihano, amakipe yombi yatangaje ko azakomeza gukora uko ashoboye kugira ngo umwuka mwiza usubire mu ikipe ndetse no hagati y'abakinnyi babo. Ibi byose bigamije gutuma irushanwa rya NBA rikomeza kuba urugero rwiza mu mikino y'intoki ku Isi hose.'

    Ishyirahamwe ry'umupira wa basketball muri Leta Zunze ubumwe za Amerika NBA ryahannye bamwe mu bakinnyi 3 bagaragaje imvururu.

    Source : https://kasukumedia.com/nba-yahannye-abakinnyi-batatu-bagaragaye-mu-mvururu-hagati-yumukino-wahuzaga-dallas-mavericks-na-phoenix-suns/

  • Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yacyeje Amavubi yatsinze South Sudan 2-1 #rwanda #RwOT

    Minisitiri wa Siporo, Mukazayire Nelly, yashimiye Ikipe y'Igihugu 'Amavubi' nyuma yo gutsinda Sudani y'Epfo ibitego 2-1 mu mukino wo gushaka itike ya CHAN 2024.

    Ni umukino wakinwe kuri uyu wa Gatandatu kuri Sitade Amahoro guhera ku isaha ya Saa Kumi n'Ebyiri z'umugoro.

    Ni umukino wo kwishyura waje nyuma yaho Amakipe yombi yaherukaga guhurira i juba ku wa Gatandatu ushize, aho Sudani y'epfo yari yatsinze u Rwanda ibitego 3-2.

    Ni umukino watangiye neza ku ruhande rw'u Rwand aho ubwo hari ku munota wa 36, ikipe y'igihugu yabonye igitego cya mbere.

    Ni kumupira Tuyisenge Arsene yatereye kure, umupira ukora kuri Mugisha Didier wari mu rubuga rw'Amahina, umunyezamu Juma awukoraho ukubita ipoto uramugarukira ku mugongo ujya mu izamu.

    Bigeze ku munota wa 45, Amavubi yabonye penaliti nyuma yaho Claude Niyomugabo yashyize umupira mu rubuga rw'amahina, Joseph Malish akora umupira n'akaboko. Penaliti yemejwe n'umusifuzi ukomoka muri Tuniziya.

    Ni penaliti ariko itahiriye u Rwanda kuko kapiteni Muhire Kevin wari uyoboye bagenzi bakina mu Rwanda, yayiteye mu maboko y'umunyezamu bityo amakipe yombi ajya kuruhuka ari 1-0.

    Mu gice cya Kabiri cy'umukino, U Rwabda rwabonye igitego cya kabiri cyatsinzwe na Muhire Kevin, ni nyuma y'Amakosa yakozwe naba myugariro maze Kapiteni atsinda gitego bitamugoye.

    Bigeze ku munota wa 85, David Sebith wagiye mu kibuga asimbuye atsindiye Sudani y'Epfo igitego ku mupira ahawe ibumoso agasiga myugariro Niyomugabo Claude.

    Icyo gitego akaba aricyo cyagejeje ku musozo w'umukino w' impande zombi, Amavubi atsinze Sudani y'epfo ibitego 2-1 ayisezerera mu mikino y'amajonjora yo gushaka itike ya CHAN 2024.

    Amakipe yombi yanaganyije ibitego 4-4 mu mikino yombi ariko Sudani y'epfo isezererwa kubera ibitego byinshi yatsindiwe mu rugo.

    U Rwanda ruzategereza umwanzuro wa CAF niba ruzaba kimwe mu bihugu bizahagararira akarere ka CECAFA mu irushanwa rizakinirwa muri Kenya, Uganda na Tanzania.

    Nyuma y'instinzi y'uyu mukino nibwo  Minisitiri Nelly yashimiye Amavubi, Ati 'Iki ni ikimenyetso ko nidukomeza gushyiramo ikinyamwuga , umuhate no guharanira intsinzi ntakabuza tuzagera kure.'

    Yanashimiye abafana baserutse ari benshi bagashyigikira u Rwanda.

    The post Minisitiri wa Siporo Nelly Mukazayire yacyeje Amavubi yatsinze South Sudan 2-1 appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/minisitiri-wa-siporo-nelly-mukazayire-yacyeje-amavubi-yatsinze-south-sudan-2-1/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=minisitiri-wa-siporo-nelly-mukazayire-yacyeje-amavubi-yatsinze-south-sudan-2-1

  • Ayabonga Lebitsa wari umutoza wongerera imbaraga abakinnyi yatandukanye na Rayon Sports #rwanda #RwOT

    Rayon Sports, imwe mu makipe akomeye kandi afite abakunzi benshi mu Rwanda, yemeje ko Ayabonga Lebitsa, umutoza wongerera imbaraga abakinnyi, yatandukanye n'iyi kipe. Aya makuru yamenyekanye nyuma y'igihe kitari kirekire uyu mutoza ageze muri iyi kipe.

    Nk'uko byatangajwe n'ubuyobozi bwa Rayon Sports, gutandukana n'uyu mutoza bifitanye isano n'impinduka zagiye zikorwa muri gahunda z'ubuyobozi ndetse no mu mikorere y'ikipe mu rwego rwo kunoza imyiteguro y'irushanwa ry'igihembwe gitaha.

    Nubwo impamvu nyamukuru y'uku gutandukana itasobanuwe birambuye, birakekwa ko hari ibibazo byerekeye amasezerano cyangwa imikorere itajyanye neza n'ubuyobozi bw'ikipe.

    Ayabonga Lebitsa, ukomoka muri Afurika y'Epfo, yari umwe mu batoza bafite ubuhanga mu kongerera abakinnyi imbaraga, imyitozo ngororamubiri, ndetse n'imyiteguro yihariye yo kuzamura urwego rw'imikinire.

    Yari amaze kwigarurira imitima y'abakunzi ba Rayon Sports kubera impinduka nziza zari zagaragaye ku bakinnyi. Bamwe mu bakinnyi bavuze ko imyitozo ye yabafashije kongera umuvuduko, imbaraga, n'ubushobozi bwo gukina iminota 90 batagowe n'umunaniro.

    Gutandukana kwa Lebitsa na Rayon Sports byakiriwe mu buryo butandukanye n'abafana b'iyi kipe.

    Bamwe bashimangira ko ikipe ishobora kuba ikora impinduka zigamije icyerekezo cyiza, mu gihe abandi bagaragaza impungenge ku ngaruka ibi bishobora kugira ku mpera z'iki gihe.

    Abafana nka Jean Claude Niyitegeka bavuze bati: 'Birababaje kubona umuntu wagejeje impinduka nziza nk'izi atandukanye n'ikipe. Dukeneye ko ubuyobozi busobanura neza impamvu z'uku gutandukana, kugira ngo twese tugarure icyizere mu ikipe yacu.'

    Mu gihe Rayon Sports yitegura irushanwa rya shampiyona ry'umwaka utaha, ubuyobozi bwatangaje ko hateganyijwe kuzana undi mutoza ufite ubushobozi bwo gukomeza kuzamura urwego rw'abakinnyi.

    Ibi birerekana ko ikipe idashaka gusubira inyuma mu bijyanye no kongera ingufu mu bakinnyi.

    Lebitsa yatangaje ko yishimiye igihe yamaze muri Rayon Sports kandi ashimira ubuyobozi bw'ikipe, abakinnyi, n'abafana ku bufatanye bagiranye.

    Yavuze ko yizeye kuzongera guhura n'iyi kipe mu buryo bwiza mu bihe bizaza.

    Nubwo Rayon Sports yatandukanye n'uyu mutoza, abakunzi bayo bakomeje kugaragaza icyizere cyo gukomeza kubona intsinzi muri shampiyona no mu marushanwa mpuzamahanga. Birasobanutse ko iyi kipe ifite gahunda zikomeye mu kurushaho kwiteza imbere.

    Umutoza mu byo kugorora umubiri Ayabonga Lebitsa, yatandukanye n'ikipe ya Rayon Sports.

    Source : https://kasukumedia.com/ayabonga-lebitsa-wari-umutoza-wongerera-imbaraga-abakinnyi-yatandukanye-na-rayon-sports/

  • Killaman yavuze ko agiye guhagarika filime yitwa 'Kwiyenza' bamwe bavuga ko zigisha sosiyete imyitwarire itari myiza #rwanda #RwOT

    Killaman, umwe mu bakinnyi bamenyekanye cyane mu mwuga wo gukina filime mu Rwanda, yatangaje ko agiye guhagarika gukina filime yari amaze imyaka ine akina, ari na we wayiteguraga.

    Uyu mwanzuro yawufashe nyuma y'imyaka myinshi y'akazi gakomeye ko gukora no gukina filime ziganjemo ibice bitavugwaho rumwe. Zimwe muri izo filime zakunze kuvugwaho kunenga kubera ibirimo nko gukubita abakobwa bambaye ubusa cyangwa se abahungu bambaye amapantaro yenda kugwa hasi, ibintu bamwe bagereranya no kwigisha imyitwarire mibi mu miryango ndetse no muri sosiyete muri rusange.

    Nk'uko Killaman yabisobanuriye mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru Erene Murindahabi ari kumwe na Miss Nyambo, umwe mu bakinnyi b'itsinda Killaman Empire, umwanzuro wo kureka gukina iyi filime avuga ko uturuka ku makuru yagejejweho n'umunyamakuru akaba n'umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia.

    Nyuma yo kuganira na Mutesi Scovia, Killaman ngo yaje gusobanukirwa n'ingaruka z'izo filime, cyane cyane ku bijyanye n'icyo zishobora kwigisha abantu batuye muri sosiyete Nyarwanda.

    Miss Nyambo, wagaragaye inshuro nyinshi muri filime za Killaman Empire, yavuze ko uyu mwanzuro wa Killaman ari igihamya cy'uko umuntu agomba kubahiriza ubuzima bw'abandi, aho kuguma mu byo abantu benshi babona ko bitajyanye n'umuco.

    Yongeyeho ko icyemezo cyo kureka izo filime ziganjemo iyo myitwarire ari ikimenyetso cy'uko yifuza kuba umuntu ugira uruhare mu kwimakaza amahoro n'iterambere ry'imitekerereze y'abakiri bato bakunda filime ze.

    Ku rundi ruhande, bamwe mu bafana ba Killaman batunguwe n'iki cyemezo, kuko bakundaga izo filime ze bitewe n'imiterere yayo ituma abantu batarambirwa.

    Hari abemeza ko n'ubwo filime ze zagaragaragamo ibintu bivugwaho byinshi, ariko zifite uruhare mu gutanga ubutumwa bw'imyidagaduro mu buryo bwihariye.

    Icyakora, abandi bamushyigikiye, bavuga ko kuba yarahisemo kureka gukina izo filime zigaragaramo imico ishidikanywaho bigaragaza ko yifuza gutanga umusanzu mu kurwanya ihohoterwa, ibindi byaha ndetse no gushyigikira umuco Nyarwanda.

    Bagize bati, 'Killaman ni urugero rw'uko umuntu ashobora guhindura icyerekezo mu buzima kubera kwigishwa n'abandi.'

    N'ubwo bitari byoroshye kuri we gufata uyu mwanzuro, Killaman yavuze ko yiteguye gushora imbaraga mu bindi bikorwa birimo gukora filime z'ubutumwa bwubaka, ziganisha ku buzima bwiza bw'abaturage no gushimangira indangagaciro z'umuco Nyarwanda.

    Yagize ati, 'Ngiye gukora filime zizubaka sosiyete, zifasha abantu gutekereza neza ku byo bashyira mu bikorwa mu buzima bwabo bwa buri munsi.'

    Zimwe muri filime zitavugwaho rumwe n'umunyamakuru akaba n'umuyobozi mukuru w'Urwego rw'Abanyamakuru bigenzura (RMC), Mutesi Scovia.

    Killaman yabigarutseho mu kiganiro ku byo Mutesi Scovia yavuze.

    Source : https://kasukumedia.com/killaman-yavuze-ko-agiye-guhagarika-filime-yitwa-kwiyenza-bamwe-bavuga-ko-zigisha-sosiyete-imyitwarire-itari-myiza/