Blog

  • Adonis Jovon yatereye ivi Kathia mukuru wa Miss Nishimwe Naomi, nyuma yo kumara igihe bakundana #rwanda #RwOT

    Adonis Jovon Filer, umukinnyi w'ikipe ya APR BBC, yagaragaje imitoma idasanzwe ubwo yabwiraga amwe mu magambo yuje urukundo agira ati, 'Buri kimwe cyanjye nagisanze muri wowe, Kathia.' Aya magambo y'urukundo yayagejeje kuri Kathia Kamali Uwase, mukuru wa Miss Nishimwe Naomie, umwari w'uburanga uherutse kwambikwa impeta n'uyu mukinnyi w'umukino wa Basketball.

    Kathia Kamali Uwase, nyuma yo kwambikwa impeta, nawe ntiyatanzwe mu kugaragaza ibyishimo bye no gushimira Imana ku bw'iyi ntambwe ikomeye mu buzima bwe.

    Mu butumwa yanyujije ku rubuga rwa Instagram muri iki gitondo cyo kuri uyu wa 02 Mutarama 2025, Kathia yavuze amagambo agaragaza urukundo n'ishimwe rikomeye, agira ati, 'Imana ni nziza.

    Urukundo rwacu ruzahora rufite umusingi ukomeye mu Mana. Ndabizi neza ko nkunda Jovon kandi nizeye ko tuzabana akaramata.'

    Kathia, uzwiho kuba afite umutima mwiza n'ubushobozi bwo gufasha abandi, asanzwe ari umuvandimwe wa Miss Nishimwe Naomie, wabaye Nyampinga w'u Rwanda mu mwaka wa 2020.

    Uyu muryango w'abakobwa b'ikimero ndetse bafite imico myiza ukomeje gushimwa n'abatari bake, dore ko na Naomie aherutse gukora ubukwe n'umusore bakundanye igihe kirekire.

    Adonis Jovon Filer, umukinnyi w'umunyamerika ukinira APR BBC, amaze igihe kinini mu Rwanda aho akomeje kwigarurira imitima ya benshi kubera ubuhanga mu mukino wa Basketball ndetse n'ubupfura amurikiye umuryango w'uwo bakundana.

    Mu kiganiro gito yagiranye n'itangazamakuru nyuma yo kwambika impeta Kathia, yavuze ko iyi ntambwe ayifata nk'iy'ingenzi mu buzima bwe, ati, 'Ni amahitamo akomeye kandi meza nakoze. Kathia ni umuntu w'igitangaza, kandi intego yanjye ni ugushyira imbere umuryango wacu mu byo dukora.'

    Ibirori byo kwambika impeta Kathia byabereye mu muhango wihariye, bikaba byarateguwe mu ibanga rikomeye ariko byagaragayemo abakunzi babo ba hafi ndetse n'umuryango wabo.

    Amashusho n'amafoto y'uyu muhango yasakaye ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bagaragaje amarangamutima y'ibyishimo n'imitoma ikomeye ku rukundo rwabo.

    Uyu muhango wabaye umwanya wo kongera gushimangira urukundo ruri hagati y'aba bombi, ndetse abenshi mu babakurikirana bakaba bavuga ko bababereye icyitegererezo cy'abifuza kubaka umubano ukomeye.

    Kathia na Jovon bakomeje kugirira icyizere cy'ahazaza habo hamwe, aho bavuga ko urukundo rwabo rufite umusingi ukomeye ku Mana no ku bwubahane hagati yabo bombi.

    Ubukwe bw'aba bombi butegerejwe n'abatari bake, ndetse bivugwa ko hazaba ibirori by'akataraboneka bikazahurirana n'imyaka itanu Jovon amaze mu Rwanda. Abakurikiranira hafi iby'ubuzima bwabo bavuga ko ari intambwe izasiga urwibutso rukomeye mu buzima bw'aba bombi ndetse no mu muryango wabo.

     

    Source : https://kasukumedia.com/adonis-jovon-yatereye-ivi-kathia-mukuru-wa-miss-nishimwe-naomi-nyuma-yo-kumara-igihe-bakundana/

  • Ikaze mu 2025 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Byari ibyishimo ku baturarwanda b'ingeri zitandukanye ubwo baherekezaga umwaka wa 2024 mu byishimo. Ibishashi by'umwaka mushya byarasiwe hirya no hino mu gihugu, yaba mu Mujyi wa Kigali, mu Ntara y'Amajyaruguru, mu Majyepfo n'ahandi.

    Mu Mujyi wa Kigali, byarasiwe kuri Canal Olympia ku i Rebero, mu Imbuga City Walk mu Mujyi hagati, Kigali Convention Centre na Kigali Serena Hotel.

    UKO ABANTU BATANDUKANYE BINJIYE MU MWAKA WA 2025

    — Uko byari byifashe mu Imbuga City Walk, mu Mujyi rwagati, ubwo haturitswaga ibishashi by'umwaka mushya

    — Uko byari byifashe kuri Canal Olympia, hamwe mu harasiwe ibishashi by'umwaka mushya

    Umuhanzi Bushali yataramiye abari ku i Rebero

    — Bifurizanyije umwaka mushya wa 2025

    Ibyishimo ni byose ku bakirisitu bo muri Zion Temple Celebration Centre bishimiye kwinjira mu mwaka wa 2025.

    Umushumba w'Itorerero rya Authentic Ministries Zion Temple Celebration Centre, Apôtre Paul Gitwaza, yinjije abakirisitu mu mwaka mushya abaha n'isezerano ry'Imana.

    Yagize ati 'Uyu ni umunsi wa mbere wa 2025. Isezerano ry'umunsi ni Imana izakugeza aho utabasha kugera (Itangiriro 14-15). Wavukiye ahantu hatuma utareba kure, Imana iguhaye kureba kure cyane, kandi ikuyeho imbibi zose, ikugejeje aheza. Ushimwe Mana ko umuteje intambwe.'

    Nyuma y'ubu butumwa, abakirisitu bahise bakomeza igitaramo cyo kwinjira mu mwaka mushya.

    Byose bizagenda neza – Mushikiwabo yifuriza Abanyarwanda umwaka mushya wa 2025

    Mu butumwa Umunyamabanga Mukuru w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Ururimi rw'Igifaransa, Louise Mushikiwabo, yagejeje ku Banyarwanda yabifurije kuzahirwa, abifuriza ko buri wese icyo yifuza cyazamubera impamo.

    Abachou bacu beza, mbifurije Umwaka wa 2025 w’amata n’ubuki!! Buri wese icyo yifuza cyane mu mwaka dutangiye kizamubere impamo! Tous mes voeux de santé, de bonheur et de réussite! Notre devise pour l’année 2025: Tout ira bien! Byose bizagenda neza! Everything’s gonna be alright!

    — Louise Mushikiwabo (@LMushikiwabo) December 31, 2024

    Urebeye mu nkengero za KCC ni uku byari byifashe

    Urebeye i Nyamirambo, ni uku wabonaga ibishashi byacanywe kuri KCC

    — Uko byari byifashe kuri Canal Olympia, ku Musozi wa Rebero, ubwo benshi bari bategereje ko harasirwa ibishashi bisoza umwaka wa 2024.

    Meya w'Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel, ni umwe mu bitabiriye.

    Meya w’Umujyi wa Kigali, Dusengiyumva Samuel ari mu bitabiriye isozwa ry’umwaka wa 2024 kuri Canal Olympia ku i Rebero

    — Zion Temple Celebration Centre yashimiye Imana ibyo yayishoboje mu 2024, yizeza kubaka urusengero mu 2025.

    Itorero rya Zion Temple Celebration Centre rwagaragaje ko mu 2024, Imana yabanye na ryo mu bikorwa bitandukanye.

    Nka Kolari Asaph yakoze indirimbo 10 zizatangira kumurikirwa abantu mu minsi iri imbere.

    Bagaragaje ko mu butumwa bwiza bwatambukijwe ku mbuga nkoranyambaga gusa, bwageze ku bantu barenga miliyoni icyenda, Radio O yagejeje ubutumwa bwiza ku Banyarwanda bagera kuri 70%.

    Itsinda ry'abaganga bo muri Zion babashije kuvura abantu 120 ku buntu, bafashije abantu bari bagize ibibazo by'ihungabana mu bihe byo kwibuka Jenoside yakorewe Abatutsi kandi bane barakize neza.

    Zion kandi yatangije uruganda rukora ibyuma by'ubwubatsi.

    Muri uyu mwaka kandi iri torero ryatangije ibikorwa bizakorerwa ku Musozi wa Giheka ahasanzwe habera Afurika Haguruka.

    Zion Temple yemeje ko muri uyu mwaka wa 2025 hakenewe nibura miliyari 5 Frw kugira ngo yubake urusengero rugezweho.

    Pasiteri Furaha Espoir yavuze ko inyigo y'umushinga yatangiye ndetse n'igishushanyo mbonera, aho urimo ibintu bitatu bizakorerwa birimo Zion Arena (urusengero rugari), Multi-purpose Hall ifite ubushobozi bwo kwakira abantu 3500 ndetse na Miracle City.

    Umuyobozi yagaragaje ko bifuza ko mu mwaka wa 2025 bazaba barimukiye mu rusengero rushya kuko urwo barimo rumaze kuba ruto.

    Iri torero kandi rigiye gushyiraho Umushumba wihariye ushinzwe gusengera abakurikiranira ubutumwa bwiza ku mbuga nkoranyambaga.

    Pasiteri Furaha yavuze kandi ko iri torero rizakomeza ibikorwa bigamije gufasha urubyiruko hashyirwaho inyigisho z'abangavu n'ingimbi gusa buri cyumweru.

    Zion Temple Celebration Centre kandi yishimira ko mu 2024 abantu babashije kwakira agakiza, abandi bahabwa amahugurwa kandi ko ibyo bazakomeza kubiharanira.

    • I Huye, abantu benshi bateraniye hanze ya Stade ahagiye kurasirwa ibishashi bisoza umwaka wa 2024.
    • Uko byifashe muri ADEPR Nyarugenge, ahitabiriye abakirisitu benshi mu gitaramo cyo gushimira Imana yabarinze mu 2024.

    — Muri Kigali Convention Centre, nyuma yo guhimbaza Imana mu mbyino z'itandukanye zirimo n'iza Kinyarwanda, mu munezero mwinshi w'uko barangije umwaka wa 2024 bari amahoro, abo mu Itorero rya Women Foundation Ministries bakurikijeho igice cyo kuramya.

    Ni mu gihe bategereje ijambo Umushumba w'Itorero, Apôtre Mignone Kabera, aza kubagezaho.

    Ibitekerezo by'urubyiruko

    Bamwe mu rubyiruko baganiriye na IGIHE, batangaje ibyo bishimira bagezeho mu 2024 ndetse n'intego bafite mu 2025.

    Uwitwa Harerintwali Janvier yatangaje ko yishimira uko 2024 yagenze kuko yabashije kuvugururira umubyeyi we inzu. Ati 'Nabashije kuvugurura inzu ya Mama, nateye imbere mu bukungu aho ubu mbona hari aho ntangiye kugera. Ndifuza ko mu 2025 nazagura ikibanza.'

    Ishimwe Fillette we yavuze ko yishimira ko yabonye ishuri ryiza.

    Ati 'Nabonye ishuri ryiza ntatekerezaga.'

    Uwitwa Iradukunda Jackson we yabashije kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ibinyabiziga.

    Ati 'Uyu mwaka wagenze neza kuko nageze ku ntego nari niyemeje, Nari mfite gahunda yo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka. Mfite intego yo kuzikorera mu 2025.'

    — Mu Mujyi wa Musanze, abantu ni benshi imbere y'Isoko rya Goico aho bategereje ko haraswa ibishashi bisoza umwaka wa 2024.

    • Umwaka wo kwambika impeta?

    Ibyishimo biracyasendera imitima ya bamwe! Mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira, Kamali Kathia uvukana na Miss Nishimwe Naomie, yambitswe impeta na Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC.

    🎥𝐀𝐌𝐀𝐒𝐇𝐔𝐒𝐇𝐎🎥

    Kamali Kathia uvukana na Miss Nishimwe Naomie, yambitswe impeta na Adonis Jovon Filer ukinira APR BBC. pic.twitter.com/FqW9QpnvRd

    — IGIHE (@IGIHE) December 31, 2024

    — Kwa Gitwaza, abakristo bitabiriye ari benshi

    Muri Zion Temple Celebration Centre, ahazwi nko kwa Gitwaza, abitabiriye igitaramo gisoza umwaka wa 2024 bari kuririmba indirimbo z'amashimwe.

    Nubwo igitaramo bari bugisoze mu gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2024, bose bari mu bicu bashima ko Imana yabanye na bo mu 2024.

    Imbaraga n'umurava bafite, byemeza amashimwe ya buri wese nubwo buri umwe atabumbura umunwa ngo ashime.

    Biteganyijwe ko iki gitaramo cyitabiriwe n'abakirisitu benshi gisozwa saa Kumi n'Imwe za mu gitondo ku wa 1 Mutarama 2025.

    — Ni umwaka wo kurenga imbibi.

    Buri mwaka Zion Temple Celebration Centre iwugenera izina ryihariye ryawo. Uwa 2025 Abanyarwanda bagiye kwinjiramo, bawise umwaka wo kurenga imbibi.

    Bisobanuye ko ari umwaka wo kuva ahantu hamwe umuntu agana ahandi heza kurushaho.

    Mu nsengero za ADEPR zose, abakirisitu bakoze igitaramo kibinjiza mu mwaka mushya

    Abakirisitu b'Itorero rya ADEPR mu Rwanda bakoreye igitaramo kibinjiza mu mwaka mushya wa 2025 aho basanzwe bateranira hirya no hino mu gihugu.

    Ku rwego rw'igihugu, iki gitaramo cyabereye ku Gisozi ku Itorero rya Ntora ari naho Umushumba w'Itorerero ari butangire ubutumwa bwinjiza abakirisitu mu mwaka mushya.

    Uretse kuba hari abari mu nsengero, igiterane kiri gutambutswa kuri Radio y'Itorero ya 'Life Radio' ndetse n'imbona nkubone (Live) kuri YouTube.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimiye abakirisitu umuhate bakomeje kugaragaza mu guteza imbere umurimo w'Imana.

    Yagaragaje ko uko Imana yabanye n'Itorero mu 2024 bizeye ko izakomeza kubana na bo no mu 2025.

    Pst Ndayizeye aherutse kugaragaza ko ifungwa ry'insengero zitujuje ibisabwa ryabagizeho ingaruka, bityo ko biri mu byihutirwa mu 2025, gushaka uko insengero zabo zose zifunzwe zuzuza ibisabwa zigafungurirwa.

    Mu gihe i Kigali, Musanze na Huye baraba bari guturitsa ibishashi, abakirisitu ba ADEPR saa Sita zuzuye barayoborwa mu isengesho n'Umushumba Mukuru, Ndayizeye Isaïe.

    Ni isengesho ryo gushimira Imana ko yabarinze ndetse banayiragiza mu mwaka mushya baba batangiye.

    — Muri Kigali Convention Centre hateraniye abakristo benshi bo mu Itorero rya Women Foundation Ministries.

    — Muri Car Free Zone yo mu Mujyi wa Kigali rwagati, Imbuga City Walk, ni hamwe mu hateraniye abantu benshi bahuriye mu bikorwa binyuranye by'imyidagaduro bisoza umwaka wa 2024.

    Hari aba-DJ bari gususurutsa abantu biteguye ibishashi by'umwaka mushya. Umubare munini w'abitabiriye ni urubyiruko n'abanyamahanga baba mu Rwanda. Abantu bashaka kandi gufata amafoto y'urwibutso rw'umwaka mushya, bashyiriweho aho bashobora gufatira amafoto.

    I Nyabugogo; hari abakiri kwerekeza mu Ntara

    Muri Gare ya Nyabugogo, byageze saa Tatu n'Igice z'ijoro, hari abantu benshi barimo abategereje imodoka zibajyana mu Ntara zitandukanye, mu gihe hari n'abandi bari kuva muri ibyo bice bagiye kwizihiriza Ubunani mu Mujyi wa Kigali.

    Abantu ni benshi i Nyabugogo mu gihe habura amasaha make ngo umwaka wa 2024 urangire

    Hari abari gufata imodoka zibafasha kwerekeza mu Ntara zitandukanye

    Ahategerwa imodoka zerekeza mu bice bitandukanye by’Umujyi wa Kigali naho hari abantu benshi bari gutaha

    Muri Kigali Convention Centre bashimiye Imana yabakoreye ibitangaza mu 2024

    Abakristo bo mu Itorero rya Women Foundation Ministries bateraniye muri Kigali Convention Centre ku bwinshi, aho bari gushima Imana yabanye na bo mu 2024.

    Abashimye Imana bagarutse ku bitangaza babonye mu myaka itandukanye by'umwihariko muri uyu mwaka ubura amasaha make ngo urangire.

    Bavuze ko bashimira Umushumba w'Itorero, Apôtre Mignonne Kabera, wabanye na bo akabafasha kumenya Imana ndetse bakinjira mu Mwuka Wera, ibyabafashije gukira ibikomere bitandukanye bari bafite.

    • I Nyamirambo, abatuye Umujyi biteguye kuza kwinjira mu mwaka mushya wa 2025

    — Ibara ry'umwaka wa 2025

    Umwaka wa 2025 wahawe ibara rya 'PANTONE 17-1230 Mocha Mousse' nk'irigomba kuwuranga. Ni ibara rijya gusa na kaki ariko yijimye.

    Abo mu Kiyovu na bo basoje umwaka bashimira Imana

    Abakristo b'Itorero Église Presbytérienne au Rwanda [EPR], Paruwasi ya Kiyovu, bitabiriye ku bwinshi igitaramo cyo gusoza umwaka wa 2024.

    Kuri bo ntako bisa gusoza umwaka ukinjira mu wundi uri mu nzu y'Imana, kuko birushaho kubegereza ubwiza bwayo, bikanababera umwanya mwiza wo kuyiragiza.

    Umushumba w'iyi Paruwasi, Pst Ntayomba Janvier, na we yashimangiye ko kumara umwaka wose ari iby'igiciro bityo Imana ikwiye kubishimirwa.

    — Abari kuri Canal Olympia biteguye umwaka mushya

    Kwa Gitwaza, urusengero rwuzuye abandi bajya hanze

    Kuri Zion Temple Celebration Centre i Kigali, ahazwi nko kwa Gitwaza, abakirisitu benshi bagiye mu gitaramo cyo gushima Imana ko yabanye na bo mu 2024 banayiragiza umwaka mushya bagiye gutangira.

    Ni igitaramo cyitabiriwe n'abakirisitu benshi kuko urusengero rusanzwe rukoreshwa rwuzuye bigasaba ko abantu bicara hanze.

    Bimenyerewe ko buri mwaka Umushumba w'Itorerero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, atanga ubuhanuzi bw'ibizaranga umwaka mushya.

    Kuri iyi nshuro ntabwo ari mu Rwanda kuko ari mu ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite andi matorero, ariko byitezwe ko aza kugeza ubutumwa ku bakirisitu bitabiriye uyu mugoroba.

    Ku bakora ingendo…

    Indege yahagurutse muri Hong Kong igiye muri Amerika mu Mujyi wa Los Angeles, izahagera bikiri mu 2024 mu gihe yahagurutse mu 2025. Hong Kong iri imbere ho amasaha 16 ugereranyije na Los Angeles muri Amerika.

    — Amaso ahanzwe urubyiruko mu 2025

    Mu ijambo Perezida Kagame yagejeje ku Banyarwanda risoza umwaka wa 2024, yavuze ko u Rwanda rwiteze ko urubyiruko rugira uruhare mu bikorwa biteza imbere igihugu ku buryo kigera aho kitigeze gitekereza.

    Ati 'Tubatezeho kuzageza u Rwanda ku yindi ntera irenze n'aho twigeze dutekereza. Mujye muzirikana ko dufite ubushobozi bwo kwigenera ahazaza hacu twifuza kandi dukwiriye.'

    Bamwe bagiye guhaha ibibafasha kwinjira mu mwaka mushya

    Ku Isoko rya Nyarugenge no mu nkengero zaryo, mu Mujyi wa Kigali, abantu ni urujya n'uruza aho bagiye guhaha ibintu bitandukanye bibafasha kwinjira mu mwaka mushya wa 2025, by'umwihariko ku munsi mukuru w'Ubunani.

    Umugoroba wa nyuma wa 2024 mu Mujyi wa Kigali waranzwe n’izuba ritanga ikirere gikeye

    Abantu bari benshi mu mihanda yo hagati mu Mujyi wa Kigali, by’umwihariko hafi y’Isoko rya Nyarugenge

    Hafi y’Isoko rya Nyarugenge, umugoroba wageze abantu bakiri benshi mu mihanda

    Abatwara moto biteguye gufasha abafite gahunda zihuta

    Urujya n’uruza rw’abantu barimo abafite ibicuruzwa n’ibindi bavuye guhaha, rwari rwose mu mihanda yo hagati mu Mujyi wa Kigali

    Abantu b’ingeri zitandukanye bari gukora cyane muri aya masaha asoza umwaka

    Abamotari baba bafite abagenzi benshi mu mpera z’umwaka kubera gahunda nyinshi ziba zihari

    Mu Mujyi wa Kigali, ku Isoko rya Nyarugenge, hari abantu benshi bagiye kugura ibintu bitandukanye

    Indabo ziri mu bigurishwa cyane mu minsi mikuru isoza umwaka

    Aba mbere bawugezemo!

    Nubwo Abanyarwanda, abandi Banyafurika, Abanya-Burayi n'abatuye Umugabane wa Amerika bagitegereje uyu mwaka, hari ab'ahandi mu bice by'Isi bamaze kuwusogongera.

    Mu bihugu byabimburiye ibindi kwinjira mu mwaka mushya wa 2025 harimo Australie, Nouvelle-Zélande, u Bushinwa. Byatewe nuko ibi bihugu nubundi bisanzwe biri imbere y'ibindi mu masaha.

    Ni igikorwa cyaranzwe n'ibirori byo kurasa umwaka byitabiriwe n'ikivunge cy'abantu. Muri Australie byabereye i Sydney kuri 'Sydney Opera House', mu gihe muri Nouvelle-Zélande byabereye ahazwi nka 'Sky Tower'.

    Abakirisitu Gatolika mu Rwanda bagiye mu nsengero

    Hirya no hino mu Mujyi wa Kigali ndetse n'ahandi mu Rwanda, abakirisitu bo mu matorero atandukanye babukereye mu mugoroba wo gushimira Imana yabanye na bo mu mwaka wose, ari na ko bitegura kwinjira mu 2025.

    Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda, yayoboye igitambo cya Misa iri kubera muri Saint Michel.

    Yabwiye abakirisitu ko gushima Imana ari ukuzirikana uko yabanye na bo mu mwaka wose ikabanyuza mu bihe birimo n'ibigoye.

    Yavuze ko kandi kuyishima bijyana no kwicisha bugufi imbere yayo kandi bikajyana no kuyemera no kwakira urukundo rwayo.

    Ku mugoroba wo kuri uyu wa Kabiri, bamwe mu bakirisitu gatolika bitabiriye igitambo cya Misa cyabereye kuri St Michel

    Mu Mujyi wa Taipei muri Taiwan bageze mu mwaka mushya kare

    Mu Mujyi wa Sydney ni uku byifashe

    Muri Thailand bageze mu mwaka mushya

    Amafoto: Habyarimana Raoul, Shumbusho Djasiri, Nzayisenga Fidel, Ishimwe Kenny, Nezerwa Salomon, Niyonzima Moses na Kwizera Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/live-ikaze-mu-2025-amafoto

  • Putin yashimye abasirikare b'Uburusiya mu ijambo ry'umwaka mushya #rwanda #RwOT

    Ku wa kabiri, Perezida w'Uburusiya, Vladimir Putin, yashimiye igisirikare cy'igihugu mu ijambo rye ry'umwaka mushya, aho yabanjirije ashimira ubutwari bwabo.

    Putin yijeje abaturage b'Uburusiya ko igihugu kizagera ku bisubizo byiza mu mwaka mushya, kabone n'ubwo cyakomeje kwinjira mu mwaka wa gatatu w'intambara muri Ukraine. Yavuze ko Uburusiya bwishimiye ubutwari n'umuhate w'ingabo zacyo.

    Iki kiganiro cya Perezida Putin cyari gifite umwihariko kuko cyasohotse kuri televiziyo y'igihugu, gifatwa nk'ijambo rikomeye risoza umwaka.

    Abaturage babarirwa muri za miriyoni bari bategereje kureba iri jambo, kuko buri karere k'Uburusiya kabaga kari kubara isaha y'umwaka hakurikijwe.

    Abatuye mu turere twa Kamchatka na Chukotka mu burasirazuba bwa kure bw'Uburusiya, ari na bo bari imbere mu gihe, babonye ijambo rya Perezida amasaha icyenda mbere y'igihe cyo muri Moscou.

    Source : https://kasukumedia.com/putin-yashimye-abasirikare-buburusiya-mu-ijambo-ryumwaka-mushya/

  • Nouvelle-Zélande na Ositaraliya byatangiye kwizihiza umwaka mushya wa 2025 #rwanda #RwOT

    Nouvelle-Zélande na Ositaraliya byatangiye kwizihiza umwaka mushya wa 2025. Nouvelle-Zélande ni yo ibanza mu kwizihiza kubera iri mu bihugu by'imbere ku Isi mu bijyanye n'imihindagurike y'amasaha.

    Abaturage baho bo bishimiye uyu munsi n'ibirori by'umwihariko birimo gutangira n'amasaha yo kurasa ibishashi by'umuriro (fireworks), aho hagaragaramo udushya dushimisha abantu benshi.

    Nyuma y'amasaha make, Ositaraliya nayo iba yinjiye mu birori, cyane cyane mu mijyi ikomeye nka Sydney, aho haba habereye ishusho ikomeye y'ibishashi by'umuriro ku nyubako izwi nka Sydney Opera House hamwe na Harbour Bridge.

    Aya masaha aba arangwa n'ibyishimo by'abantu bari mu duce dutandukanye, n'amafunguro meza baba bafata ndetse n'umuziki ibereye igihe.

    Ibirori byo kwizihiza umwaka mushya muri ibi bihugu byombi bifite umwihariko w'akarango k'umuco wabo, bikaba n'ikimenyetso cy'ibyiringiro bishya by'umwaka mushya.

    Source : https://kasukumedia.com/nouvelle-zelande-na-ositaraliya-byatangiye-kwizihiza-umwaka-mushya-wa-2025/

  • Real Madrid yakoze imyitozo yanyuma yo mu mwaka wa 2024 #rwanda #RwOT

    Abafana bagera ku 6,000 bari baje kureba imyitozo ya Real Madrid, babona n'amahirwe adasanzwe yo gukurikirana imyitozo y'ikipe y'ibikomerezwa.

    Bamwe muri bo bari bafite ibyapa bisaba imyenda y'abakinnyi bakunda, bigaragaza kubw'urukundo n'ubusabane bafitanye na Real Madrid.

    Uyu mwaka urikurangira wa 2024, Real Madrid yatwaye igikombe cya Shampiyona ya LaLiga, Uefa Super Cup, Igikombe cya Espagne, ndetse n'igikombe cy'Isi cy'amakipe (Intercontinental Cup).

    Byongeye kandi, Madrid yasohoje icyifuzo cyari kimaze igihe kinini cyo kuzana Kylian Mbappé, umukinnyi w'icyamamare wahoze ari mu ikipe yo muri shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bufaransa Paris Saint-Germain (PSG), aho yemejwe nk'umwe mu bakinnyi bagomba kongera ingufu muri iyi kipe.

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-yakoze-imyitozo-yanyuma-yo-mu-mwaka-wa-2024/

  • Abafite amatungo basabwe kugumisha amatungo mu ngo, kubwo kuyarinda urusaku rw'ibishashi by'umuriro by'umwaka mushya #rwanda #RwOT

    Mu gihe isi yose yizihiza umwaka mushya ikoresheje ibishashi by'umuriro ibizwi nka 'fireworks', iki gihe cy'ibyishimo ku bantu gishobora kuba igikangisho ku nyamaswa zimwe na zimwe, nk'uko impuguke zo muri Afurika y'Epfo zibitangaza.

    Mandy Robinson, umuyobozi wa Spaniel Inkeragutabara muri Afurika y'Epfo, avuga ko ibishashi by'umuriro bishobora guteza inkeke ikomeye ku nyamaswa, cyane cyane imbwa. Ati: 'Imbwa zigira ubwoba bwinshi bitewe n'urusaku rukabije rw'ibishashi cyangwa ibintu nk'inkuba.

    Ibishashi biba bifite urusaku rurenze nurw'inkuta, bigatuma inyamaswa zifata imyitwarire itunguranye, nko gusimbuka uruzitiro aho bibaye ngombwa.

    Mu gihe abantu bategura ibiruhuko byabo ku buryo bunoze, akenshi bibagirwa gutekereza ku nyamaswa zabo, nyamara zigomba guhora ari igice cy'imibereho yacu buri munsi,' Robinson ashimangira ku rusaku rukabije rw'ibishashi bishobora gutera ingaruka z'ubuzima bwo mu mutwe ku nyamaswa, harimo guhungabana no kugira imyitwarire idasanzwe. Gusa, hari ingamba nyinshi zakirwa mu rwego rwo kugabanya izi ngaruka.

    Vanessa Fitzpatrick, umuyobozi wa Pet Connect, umuryango wita ku matungo yaburanye na ba nyirayo matungo, atanga inama ku buryo bwo kugabanya izi ngaruka: 'Niba ufite impungenge ku mibereho y'amatungo yawe, cyane cyane mu bihe by'umwaka mushya, wareba uko wakura imiti igabanya ubukana cyangwa ituje kwa muganga. Ariko ni ingenzi gukurikiza neza amabwiriza y'abaganga mu kuyikoresha.'

    Abahanga banashishikariza abantu gukoresha ibikoresho bigabanya stress ku nyamaswa, nko gukoresha amakoti yabugenewe no gucuranga umuziki utezimbere ituze muri zo nyamanswa za matungo zo murugo.

    Ibi bishobora gufasha nyir'itungo gutuma inyamaswa zimera neza mu gihe cy'umwaka mushya.

    Mu gihe kwishimira umwaka mushya ari ibihe by'ibyishimo kuri benshi, ni ngombwa ko ba nyir'amatungo bafata ingamba zikwiye kugira ngo barinde inyamaswa zabo ingaruka z'urusaku rw'ibishashi.

    'Abafite amatungo basabwe kugumisha mu ngo kugira ngo barinde urusaku rw'ibishashi by'umwaka mushya.'

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/abafite-amatungo-basabwe-kugumisha-amatungo-mu-ngo-kubwo-kuyarinda-urusaku-rwibishashi-byumuriro-byumwaka-mushya/

  • Umunsi wa 31 Ukuboza ni amateka y'ibikorwa byihariye mu Rwanda no ku Isi hose #rwanda #RwOT

    Mu mateka, umunsi wa 31 Ukuboza wagiye uba ufite ibihe byihariye, haba mu Rwanda ndetse no ku Isi hose. Uyu munsi urangwa n'ibihe byinshi by'ingenzi, birimo gusezera umwaka ushize no gutangira umwaka mushya, ariko kandi hari n'ibintu by'ingenzi byabereye ku munsi wa 31 Ukuboza mu mateka.

    Mu Rwanda

    Mu Rwanda, umunsi wa 31 Ukuboza ni umunsi ukomeye kuko uba ufite umubano n'ibirori byo gusezera umwaka no kwinjira mu wundi. Ni umunsi abantu benshi bakoresha mu gutegura gahunda z'iminsi mikuru, kwishimira ibyo bagezeho mu mwaka ushize no gushyira imbere intego nshya z'umwaka utaha.

    Umwaka wa Jenoside yakorewe Abatutsi: Ku rwego rw'amateka y'u Rwanda, umunsi wa 31 Ukuboza ushyira imbere ibihe bibi byabaye mu gihugu. Muri 1994, Jenoside yakorewe Abatutsi yagize ingaruka zikomeye ku gihugu no ku bantu. Uyu munsi ku rwego rw'igihugu ni igihe cyo kwibuka no gusubiza amaso inyuma ku bibazo byaranze amateka y'u Rwanda. Benshi mu Banyarwanda baribuka urugendo rw'ingorane igihugu cyanyuzemo kandi bagashyira imbere gahunda zo kubaka u Rwanda ruzira ivangura n'amacakubiri.

    Kwiyubaka k'u Rwanda: Ku rundi ruhande, umunsi wa 31 Ukuboza ni igihe cyo kugaruka ku musaruro w'amajyambere mu Rwanda. Uyu munsi, u Rwanda rumaze kugera kuri byinshi mu bikorwa by'iterambere mu by'uburezi, ubuzima, ikoranabuhanga, ubuhinzi n'ubworozi. Mu myaka ya vuba, imihigo y'ubuyobozi ku bijyanye n'ubukungu n'iterambere ry'abaturage byashimangiye ko u Rwanda rwiteguye neza kuzamura imibereho myiza y'abaturage bacyo.

    Ku Isi Hose

    Ku rwego mpuzamahanga, umunsi wa 31 Ukuboza ufite amateka akomeye cyane, haba mu by'ubukungu, imibereho, ndetse no mu miyoborere y'ibihugu bitandukanye.

    Imyaka ya za 1968 — Icyemezo cya ONU ku Buzima: Ku wa 31 Ukuboza 1968, Inama ya Loni yemeje icyemezo gikomeye cyo gushyiraho umunsi mpuzamahanga w'ubuzima. Icyo gihe, igihugu cya Libiya cyashyize imbere ibikorwa byo guteza imbere ubuzima bwa muntu, no kubarinda kugira ingaruka mbi zituruka ku ndwara n'ubukene. Uyu munsi w'ubuzima mpuzamahanga wagiye wiyongera mu kwita ku burezi n'ubuvuzi bw'indwara zituruka ku buzima buto, igihombo cy'ubukene ndetse n'uburyo bwiza bwo guhangana n'indwara zikomeye ku rwego rw'Isi.

    Umwaka wa 2004 — Ibiza mu inyanja: Ku wa 31 Ukuboza 2004, inkuru zikomeye zageze ku Isi mu gihe habayeho igitero cy'inkubi y'umuyaga n'ibiza by'imvura byagize ingaruka zikomeye ku bihugu byegereye inyanja ya India. Ibi biza byateje igihombo gikomeye mu bihugu bitandukanye birimo Indoneziya, Sri Lanka, no mu bihugu bya Aziya. Ibiza by'uyu munsi byabaye nk'ikimenyetso cy'uburambe bw'ibihe bikomeye by'ikimenyetso cy'ibihe bihinduka ku rwego rw'Isi.

    Ukwiyongera kw'imibare ya Covid-19: Mu mwaka wa 2019, tariki ya 31 Ukuboza, itangazamakuru ryamenyesheje ko icyorezo cya Covid-19 cyatangiye kugaragara mu gihugu cy'Ubushinwa, aho hagaragaye umuntu wa mbere wanduye Coronavirus. Uyu munsi w'umuco w'ibibazo bya pandemiya wagaragaje uburyo Isi yari itaramenya impinduka ziturutse kuri Covid-19, ibi bikaba byarafashe benshi mu bigo by'ubuvuzi ndetse n'inzego z'ubuyobozi gukemura ibibazo by'indwara z'ibinyabuzima no gutegura imishikirano mpuzamahanga yo kugabanya ingaruka zabyo.

    Guhindura imyaka: Ku rwego rw'imyidagaduro, umunsi wa 31 Ukuboza ni umunsi ukomeye muri gahunda zo kwizihiza umwaka mushya. Abantu benshi bategura iminsi mikuru yo kwakira umwaka mushya ku buryo bworoshye, bakora ibirori byinshi bibereye mu miryango yabo ndetse no mu baturage benshi. Hari imihango n'ubukwe bishobora gukorwa mu gusoza umwaka mu bice bitandukanye by'Isi.

    Umwaka wa 2000 — Ikirangantego cya Y2K: Ku wa 31 Ukuboza 1999, habaye icyizere n'ubwoba ku Isi hose bitewe n'icyo bita ikibazo cya Y2K. Abantu benshi bari bafite impungenge ko uko kwandika umwaka mu mashini (nk'uko umwaka wandikwaga mu buryo bugufi nka 00 aho kuba 2000) byagira ingaruka zikomeye ku bikorwa by'ikoranabuhanga ndetse n'ubukungu. Uyu munsi wabaye impaka nyinshi z'uburyo Isi yakabaye yiteguye kwitaba ibibazo bya tekinoroji.

    Mu by'ukuri, umunsi wa 31 Ukuboza ufite amateka yihariye, ibimenyetso byinshi byaranze amateka ku Isi ndetse no mu Rwanda. Ni umunsi wo kwishimira, kwibuka, no gutegura imbaraga zo kubaka ahazaza. Ku muryango, ibikorwa byihariye byo gusezera umwaka, kwizihiza iterambere n'imihigo, ndetse no kwibuka ibihe bikomeye byaranze amateka y'Isi byose bigize uyu munsi wahariwe kwishimira ibihe bidasanzwe byaranzwe mu myaka yose.

    31 Ukuboza ni umunsi ukomeye kuko uba ufite umubano n'ibirori byo gusezera umwaka no kwinjira mu wundi.

    Ku wa 31 Ukuboza 1968, Inama ya Loni yemeje icyemezo gikomeye cyo gushyiraho umunsi mpuzamahanga w'ubuzima.

    Ukwiyongera kw'imibare y'abarwayi ba Covid-19 byabaye mu 2019, tariki ya 31 Ukuboza.

    Ku wa 31 Ukuboza 1999, habaye icyizere n'ubwoba ku Isi hose no guhindura Y2K mu mashini aho guhindura umwaka wa 2000.

    Source : https://kasukumedia.com/umunsi-wa-31-ukuboza-ni-amateka-yibikorwa-byihariye-mu-rwanda-no-ku-isi-hose/

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Ntabwo byoroshye mu Nkera, Igitaramo cyo gusezera umwaka no kwakira 2025-Amafoto #rwanda #RwOT

    Ushatse wahita ku gicumbi cy'Umuco muri aka karere ka Kamonyi. Uretse no mu birori bisanzwe muri aya mayaga, aho batajya biburira ibijyanye n'Umuco Gakondo, Uyu mugoroba niho honyine mu mirenge 12 igize aka karere bataramye mu buryo bugaragaramo ibigize Umuco Gakondo kuko barabuguza(hari igisoro), hari Umuhanzi Mushabizi washize Ubwoba(arakirigita imirya y'inanga), Imbyino gakondo ariko kandi badasize n'iz'Abubu. Ni kuri Sitade ya Ngoma yubatswe n'Ubuyobozi n'Abaturage ba Nyamiyaga.

    Kugera kuri iyi saha ya saa moya zishyira I saa mbiri z'ijoro ry'uyu wa Kabiri rishyira iry'Uwa Gatatu w'Ubunani bwa 2025, Abaturage mu byiciro bitandukanye b'Umurenge wa Nyamiyaga, Abato n'Abakiru bateraniye kuri Sitade ya Ngoma bataramye, babyina, ba buguza(Igisoro), bacurangirwa indirimbo Gakondo ndetse banyuzamo n'iz'Abubu, bitegura gusiga umwaka wa 2024 bakakira Umwaka wa 2025 uri mu nzira.

    Nta gukangwa n'ijoro. Ibyishimo ni byose mu baturage bari kumwe n'abayobozi babo.

    Mu bahazi bataramiye aba baturage barimo; Uzwi ku izina rya Mushabizi washize Ubwoba, aho yakirigise imirya y'Inanga mu ndirimbo benshi bazi maze si ukubyina barizihirwa. Hari kandi na Musengamana Beata wabasusurukije mu ndirimbo zitandukanye harimo n'iyo benshi bamenye cyane mu bihe by'Amatora y'Umukuru w'Igihugu.

    Iyo ndirimbo yamuhesheke kumenyekana ikanamuhesha gukora mu biganza by'Umukuru w'Igihugu ndetse akaza gushimirwa, ni indirimbo' Azabatsinda Kagame'.
    Amafoto;

    Aha hari hakibona, Umuyobozi w'Umurenge yashananishije, asohotse mu rwambariro ngo atangize Igitaramo, Inkera yo kwakira Umwaka mushya.

     

     

     

     

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/31/kamonyi-nyamiyaga-ntabwo-byoroshye-mu-nkera-igitaramo-cyo-gusezera-umwaka-no-kwakira-2025-amafoto/

  • Ethiopia: Abantu barenga 70 bari batashye ubukwe baguye mu mpanuka #rwanda #RwOT

    Abategetsi, bavuga ko abantu nibura 71 bapfiriye mu majyepfo ya Ethiopia nyuma yuko imodoka y'ikamyo irohamye mu mugezi wa Galaanaa.

    Umutegetsi wo muri ako gace yabwiye ibiro ntaramakuru Reuters ko iyo modoka, yari irimo kugenda muri leta ya Sidama ku cyumweru, yaguye mu mugezi nyuma yo guhusha iteme.

    Wosenyeleh Simion, yavuze ko abagenzi benshi bari batashye ibirori by'ubukwe.
    Simion yavuze ko Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda ikorera muri ako gace yatangaje ko iyo kamyo yari ipakiye kurenza ubushobozi bwayo, bikaba bishoboka ko ari yo mpamvu yatumye biba. Andi maperereza arimo gukorwa.

    Ubuyobozi bwa Polisi ishinzwe umutekano wo mu muhanda yo muri leta ya Sidama bwavuze ko mu bantu bazwi ko bapfuye, 68 bari abagabo naho batatu bari abagore.

    Amafoto yahinduwe kugira ngo atagaragara neza yatangajwe ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook n'urwego rushinzwe ubuvuzi muri iyo leta, agaragaza itsinda ry'abantu bagerageza gukurura imodoka yangiritse bayikura mu mazi mu karere ka Bona.

    Nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, Andi mafoto yatangajwe n'urwo rwego asa nk'agaragaza imirambo, imwe itwikirijwe amahema (shitingi) y'ibara ry'ubururu, iri hasi.

    Abantu babarirwa mu bihumbi bapfa buri mwaka muri Ethiopia bazize impanuka zo mu muhanda, akenshi bitewe n'umuvuduko urenze urugero no kwirengagiza amategeko agenga ibinyabiziga mu muhanda.
    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/31/ethiopia-abantu-barenga-70-bari-batashye-ubukwe-baguye-mu-mpanuka/

  • Kamonyi-Runda: Binyuze mu mikino, FXB yatanze ubutumwa ku kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA #rwanda #RwOT

    Umuryango utegamiye kuri Leta, FXB kuri uyu wa 29 Ukuboza 2024 wasoje amarushanwa y'Umupira w'Amaguru yahuje utugari tugize Umurenge wa Runda ya Kamonyi. Ni amarushanwa yatangijwe mu rwego rw'ubukangurambaga bugamije gushishikariza Abaturage kwirinda SIDA, ariko by'umwihariko ku kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA. Mu gihe aya marushanwa yabaga, abaganga bapimaga ku bushake Virus itera SIDA, indwara zitandura, bagatanga ubujyanama, bakanakingira icyorezo cya Mpox.

    Mu gutangira aya marushanwa y'Umupira w'Amaguru ku rwego rw'utugari tugize Umurenge wa Runda aritwo; Ruyenzi, Muganza, Gihara, Kagina na Kabagesera, Umukino wa nyuma watanzwemo ibihembo wahuje Akagari ka Kabagesera ari nako kegukanye umwanya wa mbere gatsinze Akagari ka Kagina ibitego 2-1.

    Mu guhemba, Ikipe y'Akagari ka Kabagesera yahawe ibihembo birimo; Igikomne, Amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi ijana na Mirongo itanu hamwe n'Umupira( Balon) wo gukina. Ni mu gihe Ikipe y'Akagari ka Kagina yabaye iya 2 yahembwe Amafaranga y'u Rwanda Ibihumbi ijana hamwe n'Umupira wo gukina.

    Emmanuel Kayitana, Umuyobozi Nshingwabikorwa wa FXB yabwiye intyoza.com ko bateguye iyi mikino bagamije kugera ku baturage benshi babashishikariza gufata ingamba mu kwirinda no kurwanya ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

    Avuga kandi ko uretse iki gikorwa cy'imikino igamije gutangirwamo ubu butumwa bwo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, banafasha abaturage baba bitabiriye, aho babegereza Serivise zo kwa muganga bakabapima ku bushake indwara zitandukanye zirimo; Virusi itera SIDA, Hepatite, kubapima Indwara zitandura, gutanga ubujyanama ku bijyanye n'imyitwarire inoze yafasha mu kubaka birambye umuntu ku giti cye ndetse n'Umuryango muri rusange.

    Uretse kandi iki gikorwa cy'Umupira w'Amaguru cyakorewe I Runda, avuga ko ibikorwa nk'ibi by'ubukangurambaga bugamije kurwanya no kurandura ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, byakorewe mu karere ka Musanze mu minsi ishize aho ubukangurambaga bwakozwe binyuze mu mukino w'Umupira w'Amaguru wahuje Abamotari n'Abanyonzi, hakorwa kandi urugendo rugamije gutanga ubwo butumwa.

    Ubukangurambaga kandi, bwanakozwe mu karere ka Gakenke aho abo bahisemo kubukora bifashishije igitaramo cyatumiwemo abahanzi bakizamukabo muri aka karere, ariko kandi bakanatumiramo Umuhanze Mico The Best watumye abaturage bidagadura ariko kandi bakanumva ubutumwa FXB yari yabateguriye bwo kwirinda no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA.

    Emmanuel Kayitana, avuga ko nka FXB ubutumwa bugari ishaka ko buri wese yumva, akabugira ubwe ndetse amukabugeza ku bandi ari uko Roho nzima itura mu mubiri muzima. Ati' Udafite Ubuzima ntacyo wabasha kugeraho, kandi ubwo buzima, ibyo ushaka kugeraho byose ubibashishwa no kuba umubiri wawe ari muzima, utekereza neza. Udafite ubuzima buzima ntacyo wabasha kugeraho, kwirinda SIDA, kwirinda ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA birareba buri wese'.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Runda, Ndayisaba Jean Pierre Egide nyuma y'Umukino wahuje abakinnyi b'Utugari ayoboye igikombe kikegukanwa n'Akagari ka Kabagesera, yashimiye FXB uruhare rwayo mu gufasha abaturage kumva neza uruhare rwabo mu kwirinda no kurwanya icyorezo cya SIDA by'umwihariko ubwandu bushya bw'iyi Virusi.

    Yabashimiye kandi by'Umwihariko kuba ubutumwa nk'ubu barahisemo kubunyuza mu mikino nka hamwe mu hafasha abaturage kwishima ndetse bagakurikira neza ubutumwa butambutswa. Yababwiye ko nk'ubuyobozi bw'Umurenge wa Runda bishimiye imikoranire myiza na FXB cyane ko ikicaro gikuru cyabo ariho kiri, nibo babacumbikiye.

    Ubu bukangurambaga bwo kurwanya no gukumira ubwandu bushya bwa Virusi itera SIDA, Umuryango FXB ibukora ku bufatanye na Minisiteri y'Ubuzima n'Ikigo cyayo kita ku buzima RBC. Bikozwe kandi nyuma y'Umunsi mpuzamahanga wahariwe kurwanya SIDA aho insanganyamatsiko y'Umwaka igira iti' Kurwanya SIDA ni inshingano yanjye'.


    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2024/12/30/kamonyi-runda-binyuze-mu-mikino-fxb-yatanze-ubutumwa-ku-kurwanya-ubwandu-bushya-bwa-virusi-itera-sida/