Blog

  • Gicumbi: Umukobwa arashinja nyina kumutwara umugabo – #rwanda #RwOT

    Ibyo ngo byatangiriye mu rugo rwa Uwimaniduhaye n'umugabo bari barashakanye, ubwo uwo mugore yari arwaye.

    Ubwo burwayi bwa Uwimaniduhaye bwaje gukomera noneho biba ngomba ko nyina w'imyaka 42 y'amavuko aza kumurwariza iwe mu rugo.

    Aho ngo niho umugabo we yatangiye kugirana umubano na nyina, kuko ngo baje no gucura umugambi wo kohereza Uwimaniduhaye iwabo bamubwira ko ari bwo azitabwaho neza. Bivuze ko Uwimaniduhaye yasubiranye na nyina iwabo, bagasiga umugabo we wenyine.

    Nyuma ngo ni bwo nyina wa Uwimaniduhaye yatangiye kujya ajya kwirebera wa mukwe we bakamarana igihe akanataha bwije avuga ko yatinze mu masengesho.

    Iby'umubano wa nyina wa Uwimaniduhaye n'umukwe we byabanje guhwihwiswa n'abaturanyi ariko nta gihamya kugeza ubwo umugabo we yamufatanaga n'uwo mukwe wabo ku itariki 21 Ukuboza 2024 bajyanye guhaha.

    Yavuze ko ibyo umugore we yakoze ari amahano ku buryo kongera kubana na we nk'umugore n'umugabo bigoye.

    Yagize ati 'Ndi mu gahinda gakomeye. Kugaruka kwe ubanza byansaba kubanza kunywa umuti mpawe n'abakuru, kuko ibyabaye ni amahano'.

    Uwimaniduhaye yavuze ko ibyo nyina yamukoreye byamubabaje bikomeye ku buryo yumva atazamubabarira.

    Yagize ati 'Mama yaje kundwaza ku mugabo wanjye, tujya no mu bitaro, dutashye ansaba ko najya mu rugo nkarwazwa n'ababyeyi banjye. Nyuma y'ibyumweru nka bibiri mama yarahindukiye ajya kuba ku mugabo wanjye. Mama yarampemukiye antwara umugabo ku buryo ntazigera mubabarira'.

    Abaturanyi b'izo ngo harimo n'abakuze na bo bamagana ibyo Mukandori n'umukwe we bakoze ngo kuko ari amahano ndetse ko mu muco Nyarwanda kizira ko umukwe na nyarabukwe bashyikirana bigeze aho.

    Uwimaniduhaye n'umugabo we bari bafitanye umwana umwe ariko bivugwa ko uwo mugabo afite abandi bana ku ruhande yabyaranye n'abandi bagore bagiye batandukana ariko barabyaranye.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Byumba, Ngezahumuremyi Théoneste, yavuze ko nta makuru yari afite kuri ircyo kibazo gusa ko kigiye gukurikiranwa.

    Yagize ati 'Ndavugana n'umuyobozi w'umudugudu asure uwo muryango tumenye ibyawo kugira ngo bikurikiranwe'.

    Uwo mugore watwaye umugabo w'umukobwa we, yari yarashakanye mu buryo bwemewe n'amategeko n'umugabo babanaga, bivuze ko abiregewe bikamuhama byaba bigize icyaha cy'ubusambanyi gihanwa n'amategeko.

    Gihanwa n'Ingingo ya 245 y'igitabo cy'amategeko ahana ibyaha mu Rwanda ivuga ko umuntu wese uhamwe n'icyaha cy'ubusambanyi ahanishwa igifungo kiri hagati y'amezi atandatu n'umwaka umwe.

    Gicumbi: Umukobwa arashinja nyina kumutwara umugabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-umukobwa-arashinja-nyina-kumutwara-umugabo

  • Nyamagabe: Abantu 15 barimo abafatanywe magendu n'inzoga zitemewe batawe muri yombi – #rwanda #RwOT

    Abo batawe muri yombi ku wa 31 Ukuboza 2024, Polisi y'u Rwanda yatangaje ko hashingiwe ku makuru yatanzwe n'abaturage, aho hafashwe abantu 15 bahungabanyaga umutekano mu buryo butandukanye barimo umugore w'imyaka 47 wafatanywe inzoga itujuje ubuziranenge yitwa igikwangari ingana na litiro 1806, aho yafataga amacupa y'inzoga zemewe agashyiramo inzoga itujuje ubuziranenge.

    Uyu yafatanywe kandi n'ibikoresho yifashishaga mu gukora iyo nzoga, birimo amasabune n'ibindi bitandukanye.

    Mu bandi bafashwe kandi, harimo umugabo w'imyaka 27, wafatanywe imyenda ya caguwa ya magendu amabaro 4, hatazwi uko yayinjije.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Emmanuel Habiyaremye, yabwiye IGIHE ko abafashwe bose bahungabanyaga umudendezo w'abaturage mu buryo butandukanye.

    Ati “Uretse aba babiri bakoraga ubucuruzi butemewe nk'izi nzoga zitemewe zangiza ubuzima bw'abazinywa, hanafashwe abandi bantu 13 bakekwaho ubujura butandukanye no gukoresha ibiyobyabwenge, aba bose twabohereje gucumbikirwa kuri Sitasiyo ya Polisi ya Tare.''

    SP Habiyaremye, yaboneyeho kongera kwibutsa ko Polisi itazihanganira na rimwe umugizi wa nabi aho ava akagera, asaba abaturage gukomeza ubufatanye mu gutanga amakuru y'icyahungabanya umutekano, kugira ngo hakumirwe icyaha kitaraba.

    Amabaro y’imyenda ya caguwa yafashwe

    Mu bikoresho byagaragaraye harimo n’ibimeze nk’amasabune byose byakoreshwaga hakorwa inzoga zitujuje ibisabwa

    Icyuma cyapfundikiraga inzoga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abantu-15-barimo-abafatanywe-magendu-n-inzoga-zitemewe-batawe-muri

  • Uko Abanyarwanda binjiye mu mwaka mushya wa 2025 (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu munsi mu 2024, twageze mu nsengero zitandukanye mu Mujyi wa Kigali, tubakusanyiriza amafoto agaragaza uko byari bimeze tunaganira na bamwe mu bakirisitu baho.

    Arikiyepiskopi wa Kigali, Antoine Cardinal Kambanda yayoboye igitambo cya Misa cyabereye muri Saint Michel.

    Yasomye Ivangili igaruka ku nkuru y'ababembe 10 yo muri Bibiliya iboneka muri Luka 17:11-19, ivuga uko Yesu Kirisitu yakijije abagabo 10 bari barwaye ibibembe, ariko umwe gusa muri bo, wari Umunyasamariya, agaruka gushimira Imana.

    Yabwiye abakristo ko gushima Imana ari ukuzirikana uko yabanye nabo mu mwaka wose ikabanyuza mu bihe birimo n'ibigoye.

    Yagize ati 'Turashima Imana ko yabanye natwe muri uyu mwaka, ariko tunayiragiza mwe n'imiryango yanyu mu 2025, umwaka w'impurirane za Yubili irimo n'iy'Imyaka 125 ubutumwa bwiza bugeze i Kigali.'

    Umukristo usengera kuri Katederali ya St Michel, Habimana Bonavanture, yavuze ko Imana yamunyujije muri byinshi bigoye mu 2024, akaba yari yaje kongera kuyisaba kumwigaragariza mu 2025.

    Ati 'Hari benshi tuba twarabanye, twariganye bagiye bitaba Imana, ubu twe hari byinshi iba ikiduteganyiriza. Naje hano gushima Imana k'ubwo kuntambutsa henshi. Navuye mu ntara ngera i Kigali kandi ngera kuri byinshi, naje kandi gusaba Imana kuzabana nanjye mu mwaka mushya, nzabe meze neza.'

    Ishimwe Aime Confiance, yavuze ko 2024 yamugendekeye neza byinshi yifuzaga kugeraho abigeraho.

    Ati 'Uyu munsi naje hano gushima Imana nanayisaba imigisha yo kumfasha mu bikorwa byanjye. Intego zanjye ni ukuzamura urwego mu byo nkora no kwiteza imbere kandi mbifashijwemo n'Imana niyo mpamvu naje hano.'

    Mu zindi nsengero Abakristo bari babukereye…

    Umukristo wo kuri Paruwasi ya EPR Kiyovu, Iradufasha Isaie ufite umwana umwe, yavuze ko uyu mwaka urangiye wamubereye mwiza kuko ari wo yakozemo ubukwe.

    Ati 'Ndangije umwaka nkoze ubukwe ndabishimira Imana. Hambere aha sinasengaga none ubu nsigaye nsenga urumva ni ikintu gikomeye cyane. Mu ntego nari mfite mu 2024 zimwe zagezweho, izitaragezweho ndazinjirana mu 2025.'

    Abakirisitu b'Itorero rya ADEPR mu Rwanda bakoreye igitaramo kibinjiza mu mwaka mushya wa 2025 aho basanzwe bateranira hirya no hino, ku rwego rw'igihugu, igitaramo kibera ku Gisozi ku Itorero rya Ntora ari naho Umushumba w'Itorerero yatangiye ubutumwa bwinjiza abakirisitu mu mwaka mushya.

    Umushumba Mukuru wa ADEPR, Ndayizeye Isaïe, yashimye abakirisitu umuhate bakomeje kugaragaza mu guteza imbere umurimo w'Imana.

    Muri Zion Temple Celebration Centre, abakristo bari babukereye mu gitaramo cyari giteganyijwe kurangira mu Gitondo cyo ku wa 1 Mutarama 2024, bose bari mu bicu bashima ko Imana yabanye nabo.

    Buri mwaka Zion Temple Celebration Centre iwugenera izina ryihariye ryawo, 2025 Abanyarwanda bagiye kwinjiramo bawise Umwaka wo kurenga imbibi. Bisobanuye ko ari umwaka wo kuva ahantu hamwe umuntu agana ahandi heza kurushaho.

    Ubuhanuzi bwa Apôtre Gitwaza

    Umushumba Mukuru wa Zion Temple Celebration Centre, Apôtre Paul Gitwaza, yatanze ubuhanuzi bwe bushingiye ku ijambo ry'Imana riri muri Bibiliya, mu gitabo cya Yesaya 54: 2-3.

    Hagira hati 'Agura ikibanza cy'ihema ryawe, rega inyegamo zo mu mazu yawe zose zigireyo. Ntugarukire hafi, wungure imigozi yawe ibe miremire, ushimangire imambo zawe. Kuko uzarambura ujya iburyo n'ibumoso, urubyaro rwawe ruzahindura amahanga kandi ruzatuza abantu mu midugudu yabaye amatongo.'

    Yashimangiye ko ari n'icyanditswe Itorero rizagenderaho uyu mwaka wose wa 2025, agaragaza ko ijambo rya mbere nk'uko Bibiliya ibigaragaza, ari ukwagura ikibanza cy'ihema ryawe.

    Apôtre Gitwaza yavuze ko niba abantu bari bafite ahantu hato cyane, bagure cyangwa niba bari bafite ibintu bike bakomeze gutekereza ku kugira byinshi.

    Ati 'Iki ni igihe cyo kwagura, kuva muri kimwe tujya muri byinshi. Kuva mu busa tujya muri kimwe, kuva hasi tujya hejuru. Ufite ikibanza kimwe gira bibiri, ufite igito? Gira ikinini.'

    Yagaragaje kandi ko abantu bakwiye kurega inyegamo zo mu mazu zabo zikegerayo kuko Imana isaba abantu kugera kure aho batageraga.

    Icya gatatu yahanuye ni ukutagarukira hafi, bisobanuye ko hari imbibi zigomba gukurwaho.

    Ati 'Ubusabane bwawe ntibugomba kugera ku bantu babiri gusa, bugomba kugera ku bantu 100. Ntugomba kugira inshuti z'aho iwanyu gusa, agura no hakurya y'imbibi z'iwanyu. Ntugomba gukorera ubucuruzi bwawe aho hato gusa, ahubwo agura ugere kure.'

    Yagaragaje ko kandi abakirisitu bagomba gushinga imambo kugira ngo bakore ibintu bizaramba, abasaba gukora ibintu bifite icyerekezo kandi bizaramba.

    Ati 'Reba niba ibintu byose uri gukora ejo bizakomeza, ni ko gushimangira imambo, ibintu byose ukora bigomba kuba bifite urutare rukomeye, inararibonye, ibyo ni byo bizaramba.'

    Icya gatanu yasabye abakirisitu ni ukurambura iburyo n'ibumoso, bakareba impande n'impande kuko Imana yakuyeho imbibi n'ibigoye byashoboraga kwitambika mu nzira.

    Yavuze ko Imana itanze umurage ko ibyo abantu bazakora bitazagarukira ku wabikoze gusa, ahubwo bizaba uruhererekane ku biragano n'abazabakomokaho.

    Yagaragaje kandi ko Imana yatanze isezerano ryo kuzagarura abavuye mu masezerano, ndetse abataye inzira y'umusaraba bazagarurwa.

    Yemeje ko hari ibyo Imana yasabye, birimo kuzamura imitekerereze ku rwego rwo hejuru, kuzamura kwizera, kuraba kure hakurya y'imbibe no kumvira ijambo rya Kristo.

    Umushumba w'Itorerero rya Authentic Ministries/Zion Temple Celebration Centre ku Isi, Apôtre Dr. Paul Gitwaza, yatanze ubuhanuzi bw'ibizaranga umwaka mushya hifashishijwe ikoranabuhanga kuko ari mu ivugabutumwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika aho afite andi matorero

    Abakirisito bo mu Itorero rya Women Foundation Ministries na bo bari bateraniye muri Kigali Convention Centre

    Abakirisitu ba Women Foundation Ministries bashimye Imana ku byo yabakoreye mu 2024 birimo no kubohoka ingoyi zari zibagoye nk'uko Mutesi Jane yabivuze.

    Ati 'Mbere ntabwo najyaga niyiriza ariko naravuze nti ibyo Umushumba aturotera byose reka njye mbikurikiza, nyuma yo kubikora ku munsi wa kabiri narabohotse, umushumba yakuruye umugozi wari umboshye uracika, umwanzi arafatwa.'

    Diane Kandama yashimye Imana avuga ko ahantu yumvaga adafitiye kwizera ari ho Imana yamukoreye ibitangaza biremereye mu mwaka wa 2024.

    Yakomeje avuga ko yakuze ari umwana ukijijwe, ariko bitavaga imbere mu mutima gusa, kuri ubu ahamya ko Imana ikora ku mutima igakiza agahinda n'umubabaro.

    Uyu mwaka Yesu azarara iwawe!

    Apôtre Mignone Kabera yavuze ko mu mwaka wa 2025, Yesu azasura abayoboke b'Itorero rya Women Foundation Ministries kandi akanarara mu ngo zabo nk'uko yabikoreye Zakayo wari umusoresha w'ikoro.

    Ati 'Ntabwo Yesu azagusura gusa, azarara iwawe, azataramira iwawe, iyo ageze iwawe umugisha ugera iwawe, gukira birahagera, byose bigera iwawe. Ugiye kugera iwawe ni we nyiri Zahabu na Feza. Ni we utanga ubuzima, ni we ukuraho urupfu, ni we uzamura.'

    Yavuze ko kandi Imana igiye gutanga inshumbushanyo ku bantu bashaririwe n'umwaka wa 2024.

    Hanze y'insengero byari ibicika!

    Mu Mujyi wa Kigali ahazwi nka Car Free Zone urubyiruko rwari rwinshi cyane, aho rwagiye gusoza umwaka cyane ko hari hateganyijwe imyidagaduro itandukanye.

    Bamwe mu baganiriye na IGIHE, batangaje ibyo bishimira bagezeho mu 2024 ndetse n'intego bafite mu 2025.

    Uwitwa Harerintwali Janvier yatangaje ko yishimira uko 2024 yagenze kuko yabashije kuvugururira umubyeyi we inzu.

    Ati 'Nabashije kuvugurura inzu ya mama, nateye imbere mu bukungu aho ubu mbona hari aho ntangiye kugera. Ndifuza ko mu 2025 nazaguka ikibanza.'

    Ishimwe Fiette we yavuze ko yishimira ko yabonye ishuri ryiza.

    Ati 'Umwaka wagenze neza nabonye byinshi byiza, nabonye ishuri ryiza ntatekerezaga.'

    Uwitwa Iradukunda Jackson yishimiye uko 2024 yagenze kuko yabashije kubona uruhushya rwa burundu rwo gutwara ikinyabiziga.

    Ati 'Uyu mwaka wagenze neza kuko nageze ku ntego nari niyemeje, nari mfite gahunda yo gushaka uruhushya rwa burundu rwo gutwara imodoka [B&C]. Mfite intego yo kuzikorera mu 2025.'

    Umwaka mushya muhire!

    Uko byari byifashe muri EPR Kiyovu

    Muri Zion Temple byari ibyishimo gusa…

    Abakristo ba ADEPR bahoberanye bifurizanya umwaka mushya…

    Abakirisito ba Women Foundation Ministries bateraniye KCC

    Imbuga City Walk yari yitabiriwe

    Amafoto: Habyarimana Raoul, Shumbusho Djasiri, Nzayisingiza Fidel, Ishimwe Kenny, Nezerwa Salomon, Kwizera Moses, Nizeyimana Moise


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uko-abanyarwanda-binjiye-mu-mwaka-mushya-wa-2025-amafoto

  • Rutsiro FC na Vision FC zavuye mu cyiciro cya… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka wa 2024-25, izi kipe ziri gukora uko zishoboye ngo zihangane no kutisanga zisubiye mu cyiciro cya kabiri cyane ko amakipe mashya mu cyiociro cya mbere akunze kugorwa no kwisanga muri shampiyona. Hano turagaruka ku buryo izi kipe zasoje imikino 15 ibanza y'iyi shampiyona n'uko byazigendekeye.

    Ikipe ya Vision FC imikino 15 ya mbere muri Rwanda Premier League yaranzwe no kunyura mu bihe bitoroshye, kuko yatangiye shampiyona iri kumwe n'umutoza Calum Shaun Selby, ariko yaje gutandukana na we nyuma y'igihe gito. Ubu iyi kipe iratozwa na Mbarushimana Abdou.

    Imikino 15 ibanza irangiye, Vision FC iri ku mwanya wa 14 n'amanota 12. Gusa, ibintu bishobora guhinduka Kuko mu gihe Etincelles FC yatsinda umukino w'imirarane ifite, Vision yakwisanga isoje imikino ibanza ya shampiyona iri mu murongo utukura.

    Uko Vision FC yitwaye mu mikino 15 ibanza

    Yatsinze: Marins FC (4-0), Bugesera (2-1), Musanze (3-0).

    Yanganyije: Muhazi United (1-1), Police FC (0-0), Etincelles (1-1).

    Yatsinzwe: Gorilla (1-0), Rutsiro (1-0), Mukura (2-1), AS Kigali (2-1), Amagaju (3-1), APR FC (2-1), Rayon Sports (3-0), Gasogi United (3-0), Kiyovu (3-2).

    Nubwo Vision FC yabonye intsinzi ebyiri zikurikiranya kuri Marines na Bugesera, imikino ikomeye y'andi makipe nka Rayon Sports, APR FC, na Gasogi United yarayigoye cyane ndetse ubu ikaba iri mu ngamba zo kugerageza kwitwara neza mu mikino yo kwishyura muri shampiyona.

    InyaRwanda yagize amatsiko yo kumenya impamvu ikipe ya Vision FC yagize intangiriro mbi za shampiyona, iganira n'umuvugizi wayo Gakumba Patrick uzwi nka Super Manager n'uko agira ati: 'Byapfiriye mu kutamenyera icyiciro cya mbere ikipe yari igiyemo kandi murabizi ko iyo ugiye ahantu hashya harakugora.”

    Umuvugizi wa Vision Fc yashimangiye ko kuba abakinnyi bayo ari ubwa mbere bari bahuye bataziranye nabyo biri mu byabakozeho, kuko igihe cyo kumenyerana nacyo cyatumye ikipe idahuza. 

    Ati: 'Byafashe igihe kinini ngo abakinnyi bamenyerane kuko benshi ni bashya mu ikipe abandi ni abanyamahanga, ikindi ni ubunararibonye buke, kuko abakinnyi dufite abenshi ni ubwa mbere bari bakinnye icyiciro cya mbere.

    Umuvugizi wa Vision Fc yavuze ko mu gice cya kabiri cya shampiyona ikipe igiye kugarukana imbaraga zidasanzwe cyane harimo no kugura abakinnyi bafite ubunararibonye muri shampiyona yo mu cyiciro cya mbere

    Yavuze kandi bazagerageza gukosora amakosa yagiye abaranga mu mikino yo mu gice cya mbere cya shampiyona, cyane ko abona gutsindwa byaraturukaga ku bunararibonye bucye bwa shampiyona y'icyiciro cya mbere.

    Rutsiro FC yo yaranzwe no Gutsinda no Kwigaragaza

    Ku rundi ruhande, Rutsiro FC nayo yazamukanye na Vision Fc zivuye mu cyiciro cya kabiri zije mu cyiciro cya mbere yagaragaje imbaraga mu mikino 15 ibanza, isoza iri ku mwanya wa 6 n'amanota 21. Gusa, ibintu bishobora guhinduka mu gihe Gasogi United yatsinda ikirarane ifite ubwo Rutsiro yakwisanga isoje imikino ibanza iri ku mwanya wa karindi.

    Igice cya mbere cya shampiyona gisize ikipe ya Rutsiro FC iranzwe no kwigaragaza imbere y'amakipe akomeye, gyusa ikagorwa n'amakipe asa n'aho akiri mato ariko yatsinze imikino y'ingenzi yayifashije kugira umwanya mwiza ku rutonde rw'agateganyo.

    Uko Rutsiro FC yitwaye mu mikino 15 ibanza

    Yatsinze: Vision FC (1-0), Bugesera (3-2), Mukura (3-0), Amagaju (2-1), Gorilla (2-1).

    Yanganyije: APR FC (0-0), AS Kigali (0-0), Etincelles (0-0), Kiyovu (0-0), Marines (1-1), Musanze (0-0).

    Yatsinzwe: Rayon Sports (1-0), Muhazi United (1-0), Gasogi United (1-0), Police FC (3-2).

    Imikino nk'iyo Rutsiro FC yatsinze Mukura na Gorilla, ndetse n'igitego cy'intsinzi kuri Bugesera, byatumye ikomeza kwiyubaka no kwitwara neza.

    Perezida wa Rutsiro Nsanzineza Erneste yahamirije InyaRwanda ko gahunda ari ugukomeza kwitwara neza muri shampiyona yo mu cyiciro cya mbere mu Rwanda kuko kuba imikino 15 ibanza muri shampiyona isojwe bari ku mwanya wa 6 byanyuze abanya Rutsiro cyane.

    Nsanzineza Erneste yagize ati: 'Kuba turi ku mwanya wa Gatandatu ni ibintu dukomeje kwakira neza, ni iby'agaciro kandi ni ibyo kwishyimira. Tutagiye kure ibanga twakoresheje ni abakinnyi twaguze kandi batanze igisubizo. 

    Shampiyona yatangiye abakinnyi bacu bari kumenyerana kuko mbere gato y'ibyumweru bitatu twagize imikino ya Gicuti, Twatangiye imyitozo hakiri kare ndetse ubuyobozi nabwo buba hafi y'abakinnyi.

    Muri Rutsiro FC nyuma y'imikino itatu dukora inama tureba uko duhagaze ibyo gushima tukabishima, ndetse tugakosora ibikwiye gukosoka, ndetse tukiha intego hamwe n'abakinnyi n'abatoza n'ubwo atari ko zose twazigeragaho uko tubishaka”.

    Perezida wa Rutsiro FC Ernest kandi yavuze ko kuba Rutsiro yaritwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona, mu mikino yo kwishyura bazitwara neza kurushaho, kuko bagiye kugura abandi bakibbyi bazayifasha kwitwara neza muri shampiyona, ndetse aniha n'intego yo gusoza shampiyona iri mu makipe atanu ya mbere.

    Erneste yakomeje agira ati 'Hari abakinnyi nka batatu twatangiye gutekerezaho kuko hari babiri baturuka muri Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo ndetse n'umunyarwanda umwe tukiri mu buganiro n'ubwo bitaracamo.

    Ubu mu ikipe twakinaga turi abakinnyi 23. Ubu dukeneye kongeramo imbaraga kuko tugenda tugiramo n'imvune, byanze bikunze tugomba gukina tukagerageza tukaza mu myanya myiza ishoboka. Mu gice cya kabiri cya shampiyona twitege Rutsiro y'umuriro kurusha iyo twari tuzi  Rutsiro Fc izasoreza mu myanya itanu ya mbere.

    Rutsiro Fc yazamutse mu cyiciro cya mbere imaze kwegukana igikombe cyo mu cyiciro cya kabiri, ikomeje guhangamura amakipe mu Rwanda ndetse ifite intego yo gusoreza mu makipe atanu ya mbere


    Vision Fc yo yagowe n’igice cya mbere cya shampiyona y’u Rwanda

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150387/rutsiro-fc-na-vision-fc-zavuye-mu-cyiciro-cya-kabiri-zihagaze-gute-mu-cyiciro-cya-mbere-150387.html

  • Tom Close yatangaje ko The Ben ariwe mwami w’… – #rwanda #RwOT

    Tom Close yari ku rutonde rw’abahanzi bagombaga gutaramana na The Ben muri iki gitaramo cyabereye muri BK Arena, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025. 

    Ni gacye Tom Close yagiye agaragara ari kumwe n’urubyiniro na The Ben, ndetse mu bihe bitandukanye byagiye bivugwa cyane, ko bombi bafitanye isano.

    Imbere y’abitabiriye iki gitaramo, Tom Close na The Ben baririmbanye indirimbo ‘Si Beza’, ndetse imbere y’ibihumbi by’abantu, yavuze ko adashidikanya muri we, ko The Ben ariwe “mwami w’umuziki mu Rwanda.”

    Tom Close yahise ava ku rubyiniro, ubundi aharira umwanya The Ben. Mbere y'uko ava ku rubyiniro, ariko yamushimiye amugaraza nk'umuhanzi ukwiye ikamba ry'umuziki w'u Rwanda.

    The Ben yari amaze igihe yitegura iki gitaramo, ndetse yagiye agaragaza ko yiteguye gutanga ibyishimo muri iki gitaramo uko byagenda kose.

    The Ben birashoboka ko ariwe muhanzi wa mbere wo mu Rwanda ufitanye indirimbo nyinshi na bagenzi be, kuko iyo usubije inyuma amaso usanga arusha indirimbo n'abahanzi bo hambere bamamaye mu mateka. Imibare ya hafi igaragaza ko afite indirimbo zirenga 38 yakoranye n'abandi bahanzi.

    Afite indirimbo 'Uzaba uzaba' yakoranye na Roger, 'Sinarinkuzi', 'Sibeza' na 'Thank you my God' yakoranye na Tom Close, 'Karibu sana' na 'Inzu y'ibitabo' yakoranye na Diplomat, 'Impfubyi' yakoranye na Bull Dogg, 'Rahira' yakoranye na Liza Kamikazi;

    Lose Control, Ndi uw'ikigali na Jambo yakoranye na Meddy, 'For Real' yakoranye na Igor Mabano, Ngufite k'umutima na Muruturuturu yakoranye n'umuraperi Bushali, 'Kwicuma' yakoranye na Jay Polly na Green P,

    'Nkwite nde' yakoranye na Adrien Misigaro, 'Zoubeda' yakoranye na Kamichi, 'Tugumane' yakoranye na Uncle Austin, Ijambo nyamukuru, Ndi uw'ikigali na Africa Mama Land yakoranye n'umuraperi K8 Kavuyo, 'Inkuba Remix' yakoranye na Riderman.

    'Karara' yakoranye na Neg g the general, 'Ntacyadutanya' na Priscilla, 'Why' na Diamond, 'Can't get enough' na Otile Brown, Sheebah (Binkolera), Butera Knowless (Mbahafi), Rema Namakula (This is Love), B2C (No You No Life), 

    Ben Kayiranga (Only U), Christo Panda (Ashit), Mucoma (Umutoso), ⁠Babu (GoLo), ⁠Yvan Buravan ndetse na Mike Kayihura (Ihogoza), ⁠Kid Gaju (Kami), Bac T (Ice Cream), Ally Soudi (Umwiza wanjye), 'Imvune z'abahanzi, ⁠Ommy Dempoz (I got you) n'izindi. 


    Tom Close yari aherutse gutangaza ko yiteguye gushyigikira The Ben muri iki gitaramo


    Tom Close afatanyije na The Ben baririm bye indirimbo ‘Sibeza’ yamamaye mu buryo bukomeye


    Tom Close yasabye abitabiriye iki gitaramo, gufatanya nawe kwemeza ko The Ben ariwe mwami w’umuziki mu Rwanda


    Tom Close yongeye gutaramana na The Ben nyuma y’igihe kinini badakorana


    Tom Close yatangaje ko The Ben afite idarapo ry’umuziki w’u Rwanda


    The Ben yicaye hasi, ubwo yarebaga uburyo Green P aririmba, asimburanye na Tom Close ku rubyiniro

     

    Kanda hano urebe amafoto menshi yaranze igitaramo cya The Ben muri BK Arena, kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2024

    AMAFOTO: Serge Ngabo&Rene Karenzi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150371/tom-close-yatangaje-ko-the-ben-ariwe-mwami-wumuziki-amafoto-150371.html

  • The Ben yasutse amarira mu gitaramo yamurikiy… – #rwanda #RwOT

    Uyu mugabo yagiye asuka amarira mu bihe bitandukanye, ndetse ku mbuga nkoranyambaga bamwe bagiye bamuvugaho, bagaragaza ko bidakwiye kuba asuka amarira- Ibi byatumye afata igihe kinini yifata mu bitaramo nk'ibi byagutse, ariko kuri iyi nshuro. 

    Yataramiye abakunzi be mu ijoro ryo kuri uyu wa Gatatu tariki 1 Mutarama 2025, mu gitaramo cyihariye cyabereye muri BK Arena, yahuje no kumurika Album ye 'Plenty Love' iriho indirimbo 12 yakoranyeho n'abahanzi barimo Kivumbi King n'abandi.

    Muri iki gitaramo, The Ben yinjiriye mu ndirimbo ‘Ni Forever’ yatuye umugore we, akomereza ku ndirimbo ‘Lose Control’ yakoranye na Meddy.

    Bisa n’aho izi ndirimbo zidasanzwe mu rugendo rw’uyu munyamuziki, kuko imwe yayikoranye n’umugore we, indi ayikorana n’umuhanzi bakuranye igihe kinini, banajyane muri Leta Zunze Zumwe Ubumwe za Amerika.

    Yakomereje ku ndirimbo yitwa ‘Kora’- Iyi ndirimbo nayo ifite igisobanuro kinini, kuko imbyino zigaragaramo zayobowe n’inshuti ye y’igihe kirekire, Sherrie Silver.

    Ku rubyiniro The Ben yari kumwe n’itsinda rigari ry’abasore n’inkumi b’ababyinnyi, ariko kandi ubwo yinjiraga ku rubyiniro, yari aherekweje n’abo mu inzu y’imideli ya Uno Fashion.

    Ageze ku ndirimbo ya Kane, yaririmbye iyo yise ‘Fine Girl’. Mbere y’uko ayiririmba yagize ati “Abana b’i Gikondo muri He?” – Yavugaga ibi kubera ko muri iyi ndirimbo abigarukaho.

    Yakomereje ku ndirimbo yise “Plenty” yakomotseho ijambo yitiriye Album ye. Iri mu ndirimbo ze zumvikanye cyane mu bitangazamakuru muri iki gihe, ahanini hashingiwe ku mudiho w’iyi ndirimbo.

    Uyu musore w’i Gikondo, yari yambaye umwambaro w’ibara ry’umweru, ndetse byageze hagati igice kimwe cy’umwambaro agikuramo.

    Yaririmbye indirimbo kandi yise “True Love” yifashishijemo umugore we Uwicyeza Pamella, asoje kuyiririmba yavuze ko ” Nakozwe ku mutima n’uburyo mwese mwanshyigikiye. ijoro ryacu riratangiye. Dufite abahanzi benshi baza gutaramana nanjye, muriteguye. Mwarakoze ku bw’urukundo mwanyeretse.”

    Bushali yatunguranye

    Umuraperi Bushali yinjiye ku rubyiniro, asanganira The Ben baririmbana indirimbo bakoranye bise “Ngufite ku mutima.”

    Uyu muraperi yageze ku rubyiniro, ibintu birahinduka, yaririmbaga anyuzamo akajya mu bantu, akabasuhuza, ubundi akabonera kubifuza umwaka mushya.

    Ni gacye Bushali yagiye ahurira ku rubyiniro na The Ben. Ndetse, kuri iyi nshuro yagaragaje ko bidasanzwe kuri we, kuko hari amagambo yamwongoreye.

    The Ben yaririmbye kandi indirimbo ‘Best Friend’ yakoranye n’umuhanzikazi Bwiza, ariko uyu mukobwa ntiyagaragaye ku rubyiniro nk’uko byari byitezwe.

    Iyi ndirimbo ntisanzwe mu rugendo rwa Bwiza, kuko yabaye iya Kabiri yakoranye n’umuhanzi ukomeye, nyuma ya Bruce Melodie bakoranye indirimbo ‘Ogera’.

    Tom Close

    Uyu muhanzi yageze ku rubyiniro yambaye imyambaro y’ibara ry’umukara, ataramana na The Ben binyuze mu ndirimbo “Si Beza”. Aba bahanzi bombi barakuranye, ndetse hari abagiye bavuga ko bafitanye isano yo mu muryango.

    Iyi ndirimbo yabaye ikimenyabose mu rugendo rw’umuziki wa Tom Close, byatumye Miliyoni z’abantu zimwiyumvamo mu bihe bitandukanye. Uyu mugabo asanzwe ari umuganga, ndetse ni umuyobozi w’Ikigo cy’Igihugu Gishinzwe Gutanga Amaraso (RBC).

    Yari aherutse gufata amashusho avuga ko azatamarana na The Ben muri iki gitaramo. Asoje yagize ati “Amaboko hejuru kuri The Ben, umwami wa muzika ni inde?” Abafana bati “Ni The Ben.”

    Tuff Gang

    Iri tsinda ryageze ku rubyiniro ririmo Fireman, P-Fla ndetse na Green P. Ubwo yari ageze ku rubyiniro, Green P yaririmbye bigera ubwo The Ben yicara hasi kureba uburyo umuvandimwe we yari amuteye ishema.

    K8 Kavuyo

    The Ben ku rubyiniro, yanamahamagaye K8 Kavuyo baririmbana indirimbo yamamaye bise “Ndi uw’i Kigali” iri mu zakunzwe mu buryo bukomeye. Aba bombi, imbere y’abana bagaragaje ko bari bakumburanye gutaramana ndetse, K8 Kavuyo yavuze ko ashima The Ben ku bwo kumushyigikira.

    Otile Brown

    Yageze ku rubyiniro, ahagana saa yine n’iminota 4′ aririmbana na The Ben indirimbo bakoranye bise ‘Can’t get enough’. Iyi ndirimbo yatumye Otile avugwa cyane mu Rwanda, ndetse yagiye yifuzwa cyane mu Rwanda. 

    Uyu mugabo yageze mu Rwanda, kuri uyu wa Gatatu, ndetse yari aherekejwe n’umugore we.

    Ku rubyiniro. Ati “Ni ku nshuro yanjye ya mbere ndi mu Rwanda. Mu myaka itatu ishize nakoranye indirimbo nziza n’umuvandimwe wanjye, kandi njye mwita Tiger, impamvu naje hano ni ukubera iyi ndirimbo.”

    Otil Brown yaboneyeho no kuririmba indirimbo ‘Dusuma’. Yavuze ko mu myaka ine ishize iyi ndirimbo igiye hanze, yatumye abantu benshi bamukunda cyane, ndetse yishimiye kuyiririmbira mu mujyi wa Kigali.

    Otile yari yambaye umwenda wiganjemo amabara y’umutuku, ndetse yavuze ko anyuzwe n’uburyo abanya- Kigali bamwakiriye.

    Otile yatanze ubuhamya avuga ko yigeze kunyura mu kibazo gikomeye, ariko ko The Ben yamubahaye “amwbira gutuza, ndacyabizirikana kuva uriya munsi, warakoze muvandimwe.”

    Kivumbi King

    The Ben yakiriye ku rubyiniro Kivumbi King, avuga ko bakoranye indirimbo ‘One Way’ iri kuri Album ye ‘Plenty Love’. Ariko kandi, yavuze ko Kivumbi amuzi nk’umuraperi mwiza, kandi yishimira ko bakoranye indirimbo. Ati “Ni umuhanzi mwiza, wo gushyigikirwa.”

    Element na Kevin Kade batunguranye

    Aba bahanzi bombi binjiye ku rubyiniro, baririmbana na The Ben indirimbo bakoranye bise ‘Sikosa’. Ni indirimbo yasohotse imaze igihe kinini irikoroza, ahanini bitewe n’uko ubuyobozi bwa 1:55 AM butari bwishimiye ko bayikoranye, ariko The Ben yaje kwiyunga na Coach Gael, indirimbo irasohoka, kuva ubwo.

    Mbere y’uko ava ku rubyiniro, Element yaririmbye agace gato k’indirimbo ‘Milele’ maze avuga ko “Ndishimye kuba ndi hano, hari benshi bifuje kuba hano, ariko ntibabishije. Imana ihabwe icyubahiro.”

    Kevin Kade yasezeye ariko agaruka ku rubyiniro, ari kumwe n’abana babyina Kinyarwanda yinjirira mu ndirimbo ye yavuzwe cyane yise ‘Munda’. Uyu muhanzi yaririmbye muri iki gitaramo, anitegura gukora igitaramo cye bwite kizaba muri Gashyantare 2025.

    Igice cya Kabiri cy'igitaramo cye

    The Ben yagarutse ku rubyiniro yahinduye imyambaro, yinjirira mu ndirimbo yo kuramya no guhimbaza Imana yise ‘Ndaje’. Yavuze ko yandika iyi ndirimbo yari kumwe na Zizou Al Pacino, kandi “Tuyandika twasabaga Imana ko izabera urufatiro abantu benshi.” 

    Yavuze ko mbere y’uko iyi ndirimbo ijya hanze, ari kumwe na Zizou Al Pacino baratashye bageze mu nzira bahura n’imodoka irabagonga bakora impanuka ikomeye.

    The Ben yaciye amarenga y’uko mu gihe kiri imbere azinjira mu muziki wa Gospel. Ati “Ndahamya ko Yesu ari umwami n’umukiza, kandi igihe kimwe nzayikorera uko byagenda kose.”

    Yabwiye abafana be kujya basenga Imana uko byagenda kose, kuko Imana irasubiza mu gihe gikwiye.

    Uyu muririmbyi yanaririmbye indirimbo yakoranye na Princess Priscillah. Yavuze ko mu buhanzi yatekerezaga yarimo ariko ntibyakunze.

    Nyuma y’iyi ndirimbo, The Ben yakomereje mu ndirimbo ‘Naremeye’. Ni indirimbo yaririmbye ari kumwe n’Itorero Inyamibwa rimufasha ku rubyiniro.

    Umunyadushya Josh yatunguranye amuhundagazaho amafaranga

    Ni amafaranga atazwi cyane n’umubare, ariko The Ben yavuze ko yifuza kuyakoresha ikintu kidasanzwe. Ati “Aya mafaranga arasubizwa abantu runaka, ndetse abafashe ibintu bikomeye cyane.”

    Uyu muririmbyi yavuze ko yiteguye gukoresha aya amafaranga mu gufasha abakene n’abandi

    The Ben yaririmbye kandi indirimbo ‘Roho’ ndetse na ‘Habibi’. Uyu muririmbyi yanaririmbye indirimbo ‘Ko Nahindutse’ ishingiye ku nkuru mpamo y’umukobwa wamukunze, ariko akamwirengagiza.

    Ni inkuru The Ben atigeze avuga mu itangazamakuru, ariko mu bihe bitandukanye yagiye ayiganiraho n’inshutize.

    Muri iki gitaramo kandi The Ben, yaririmbye indirimbo ‘Wigenda’, ayisoje ariko yasutse amarira, avuga ko yaganjijwe n’amarangamutima n’ubwo yari amaze igihe kinini yarabyirinze.

    The Ben ati “Nari nabyirinze ariko bimbayeho. Iyo urebye aho wavuye ndetse n’aho ugeze, byagutera kurira. Uyu mwaka uzababere uw’umugisha udasanzwe, mu izina rya Yesu. 2025 uzababere umwaka udasanzwe. Nimwe mwatugize abo turibo nonaha. Njyewe ndi umwana wavukiye muri Uganda, tuba mu cyumba kimwe na Saloon, turi abana batandatu. Mama ntabwo yaje mu gitaramo cyanje kubera impamvu zitandukanye.”

    Uyu muririmbyi yumvikanishije ko mu rugendo rwe rw’umuziki yashyigikiwe cyane, ari nayo mpamvu buri gihe bimugora kwiyakira. Ati “Muradufata mukatugira abantu. ariko ndizera ko 2025 izaba umwaka mwiza cyane.”

























































    KANDA HANO: THE BEN YATARAMANYE NA TUFF GANG BINYURA BENSHI

    “>

    KANDA HANO: OTILE BROWN YATARAMANYE NA THE BEN MU GITARAMO

    “>

    KANDA HANO: KEVIN KADE NA ELEMENT BATUNGUYE MU BURYO BUKOMEYE THE BEN

    “>
    KANDA HANO: SHEMI YERETSWE URUKUNDO RUDASANZWE MURI IKI GITARAMO UBWO YATARAMIRAGA ABAFANA BE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150374/the-ben-yasutse-amarira-mu-gitaramo-yamurikiyemo-album-ifatiye-ku-mpanuka-yarokotse-amafot-150374.html

  • Kwibagirwa indirimbo, amarira namafaranga ku… – #rwanda #RwOT

    Ni igitaramo The Ben yakoze aririmbana n'abakunzi b'umuziki indirimbo nyinshi yakoze mu gihe kigera ku masaha ane yamaze ku rubyiniro. Ndetse, buri uko yabonaga akanya yashimaga urukundo yeretswe kuva ku munsi wa mbere yinjira mu muziki. 

    Yaririmbye ahuriye ku rubyiniro n'abahanzi barimo nka Bushali, Tom Close, K8 Kavuyo, Otile Brown, Kivumbi King, Kevin Kade, Element Eleéeh n'abandi. 

    Igitaramo nk'iki ntikiburamo udushya cyangwa ibintu byatunguye benshi ndetse bimwe muri ibyo nibyo tugiye kubagezaho muri iyi nkuru.


    1.Abana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation batunguye benshi

    Abana babarizwa mu muryango wa Sherrie Silver Foundation banyuze benshi bitabiriye igitaramo cya The Ben 'The New Year Groove'. 

    Aba bana baserutse mu mbyino za Kinyarwanda ndetse banaririmba indirimbo zitandukanye zirimo 'When she’s around' ya Bruce Melodie na Shaggy, 'Niyo Ndirimbo' ya Meddy na Adrien Misigaro.

    Aba bana uretse kubyina imbyino zigezweho banagaragaje ko bashoboye kubyina imbyino za Kinyarwanda bakazihuza n'umuziki ugezweho.


    2.Yampano yatunguye benshi 

    Uworizagwira Florien wahisemo gukoresha izina rya Yampano mu muziki yatunguye benshi ubwo yinjiraga ku rubyiniro abakunzi b'umuziki bakamukomera amashyi nyamara bwari ubwa mbere agiye ku rubyiniro nk'uru rwo muri BK Arena.

    Uyu musore yishimiwe bikomeye binyuze mu ndirimbo zirimo 'NGO' yakoranye na Papa Cyangwe, 'Bucura', 'Uworizagwira', 'Sibyanjye' na 'Uwo muntu' izo zose ni indirimbo yaririmbanye n’abakunzi b’umuziki kuva ku ndirimbo ya mbere kugeza ku ya nyuma.


    3.K8 Kavuyo, Green P na Fireman bibagiwe amwe mu magambo y'indirimbo

    Ubwo The Ben yakiraga umuraperi K8 Kavuyo ngo baririmbane indirimbo 'Ndi nk'inkuba' ndetse na 'Ndi uw'i Kigali' uyu muraperi yibagiwe amwe mu magambo agize ibitero yanditse mu myaka irenga 15 ishize. 

    Ibi ntibyabaye kuri K8 Kavuyo gusa byabaye no kuri Green P na Fireman ubwo bari bageze ku ndirimbo 'Kwicuma' aba baraperi nabo bibagiwe imwe mirongo igize iyi ndirimbo.

    N'ubwo bimeze gutya ariko, aba baraperi bishimiwe mu buryo bukomeye, ndetse bagiye bagerageza guhuza neza n'abafana babo. Kwibagirwa amwe mu magambo byabaye inshuro ebyiri gusa, kuko izindi nshuro bakoze ibyo bagomba gukora. 

    4.Imbyino za Kevin Kade zatunguranye

    Kevin Kade yatunguranye muri iki gitaramo ubwo The Ben yari ageze ku ndirimbo 'Sikosa'. Uyu musore yahise yurira urubyiniro asanganira The Ben ndetse na Element aza amukurikiye.

    Ubwo iyi ndirimbo yari igiye kurangira Kevin Kade yatunguye benshi abyina imbyino idasanzwe asimbuka akicara hasi akongera agahaguruka, abafana bati ‘uyu musore mumwitege’.

    Uyu muhanzi yongeye kugaruka ku rubyiniro aririmba indirimbo 'Munda' nayo ayibyinana imbaraga nyinshi mu mbyino yakoranye n'abana babarizwa muri Sherie Silver Foundation.

    Aba bana baserutse mu buryo budasanzwe aho baserukanye ababyinnyi babyina imbyino zigezweho ndetse n'abandi babyina bya Kinyarwanda.

    5.Imyambaro y'umweru n'umukara yari yiganje ku rubyiniro

    The Ben aza ku rubyiniro ku nshuro ya mbere yaserukanye imyenda y'umweru imeze nk'imwe y'Abapadiri.

    Nyuma y'aho yagarukanye indi y'umukara ahantu hose, irimo ibara ry'umukara yari ahuje na Tom Close, Kevin Kade, K8 Kavuyo na Yampano.

    Element, Green P, Fireman, P Fla nabo baserutse mu myambaro y'umweru. Gusa kuri Otile Brown we siko byagenze yaserukanye ikote ry'umutuku.


    6.Otile Brown yari mu nyungu 

    Umuhanzi Otile Brown wari waturutse muri Kenya aje gushyigikira The Ben yaboneyeho umwanya wo gusuhuza Abanyarwanda dore ko bwari ubwa mbere ataramiye mu Rwanda.

    Uyu muhanzi kandi yavuze ku mubano we na The Ben avuga ko ari umuvandimwe we mwiza umuturisha iyo ari mu bihe bigoye.

    Otile Brown yaboneyeho umwanya wo kuririmba indirimbo 'Dusuma' yakoranye na Meddy avuga ko iyi ndirimbo ikorwa atabonye uko aza kuyimurikira abanyarwanda ariko ubu ari cyo gihe yari abonye.


    7.Shemi yagowe no kuririmbira muri Arena yuzuye abantu

    Shemi uheruka kuririmba muri BK Arena mu gihe cy'imikino ya BAL ari kumwe na Juno Kizigenza kuri iyi nshuro yari ahuye n'umukoro ukomeye yagombaga guhangana nawo. 

    Uyu musore umaze imyaka ibiri atangiye umuziki yabaye akigera imbere y'abakunzi b'umuziki buzuye BK Arena icyoba kiramutaha ariko ahangana nacyo ahikura kigabo binyuze mu ndirimbo nka 'Peace of mind', 'Solo' , n'izindi.

    8.Amarira ya The Ben 

    Ubwo The Ben yagarukaga mu gice cya kabiri amarangamutima yamuganje nyamara yari amaze kuvuga ko uyu munsi atari burangwe no kurira mu gitaramo gusa byabaye iby'ubusa. 

    The Ben yasutse amarira nyuma y’akanya gato gusa, ubwo yashimiraga abantu bamushyigikiye avuga ko abahanzi ntacyo baricyo ariko abafana aribo babatereka ahantu badatekereza ku buryo bakora ibitaramo bikitabirwa na benshi. Ati “Muradufata mukatugira abantu, mwarakoze cyane.' 

    Mu bantu The Ben yashimiye barimo umubyeyi we, avuga ko nubwo adakunda kuza mu bitaramo bye ariko amushyigikira cyane.

    The Ben ashimira Umubyeyi we yavuze ko bakuriye mu buzima bubi muri Uganda, aho babaga mu nzu y’icyumba na ‘salon’ ari abana batandatu.


    9.Prophet Joshua yatanze asaga miliyoni 4 Frw 

    Ubwo igitaramo cyari kigeze hagati The Ben ari kuririmba indirimbo 'Habibi', Prophet Joshua umenyerewe ku mbuga nkoranyambaga yahawe umwanya ku rubyiniro ahigura umuhigo yari yahize ubwo yari yavuze ko azatanga amafaranga menshi muri iki gitaramo.

    Mbere y’uko Profet Joshua aza ku rubyiniro haje abasore batatu barimo umwe wari ufite agakapu k'umukara kuzuyemo amafaranga.

    Haje abandi babiri bahise barambura igitambaro cy'icyatsi, hahita haza Prophet Joshua atangira gukura inoti muri ka gakapu, ayashyira kuri icyo gitambaro abantu nabo batangira gukoma mu mashyi batunguwe n'iki gikorwa.

    Prophet Joshua yatanze amafaranga arenga miliyoni 4Frw, igikorwa nk'iki yaherukaga kugikora mu bukwe bwa The Ben bwabaye mu mpera ya 2023.

    The Ben yashimiye Prophet Joshua, avuga ko “aya mafaranga arasubizwa abantu runaka abafashe.”

    David Bayingana, uzwi mu itangazamakuru ry'imikino n'imyidagaduro, yahise azamuka ku rubyiniro arayatwara, ajyana n'umusore wari wahawe akazi ko gucunga umutekano w'ayo mafaranga. 

    10.Indirimbo 'Naremeye yabyinwe' Kinyarwanda The Ben nawe agaragaza ko amaze kumenya guhamiriza 

    Ubwo byari bigeze ku isaha ya saa yine n'iminoya 55, The Ben yatangiye kuririmba indirimbo 'Naremeye' urubyiniro ruhindura isura bitewe n'ababyinnyi b'Itorero Inyamibwa basesekaye bayibyina Kinyarwanda. 

    Indirimbo ijya kurangira, The Ben yagiye hagati y'ababyinnyi babiri bari imbere, afatanya na bo kuvuna umugara. Abakunzi b'umuziki batunguwe cyane nabo batangira kuririmba bagira bati “Tiger, Tiger, Tiger”. 

    11.Tom Close yatanze ikamba ry'umwami w'umuziki 

    Ubwo byari bigeze ku isaha ya saa tatu n'iminoya 45 The Ben yari ageze ku ndirimbo 'Si beza”, Tom Close yatunguranye ku rubyiniro yambaye ikoti rirerire ry'umukara.

    Tom Close ubwo yari amaze kuririmba yagize ati “Umwami wa muzika ni nde?”, abandi barasubiza bati “The Ben”.

    Uko ni ko byagenze nanone ubwo yari agarutse ku rubyiniro asoza igitaramo we na The Ben baririmbana indirimbo 'Thank You' yasoje iki gitaramo saa tanu zishyira saa sita z'ijoro.

    Aha nabwo Tom Close yabajije abitabiriye igitaramo arababaza ati 'Umwami wa muzika ni nde? Nabo bati ni ‘The Ben’, abandi bati ‘Tiger B.’


    12.The Ben yaciye amarenga yo kwinjira mu ndirimbo z'agakiza gusa

    Ubwo The Ben yari agarutse ku rubyiniro yahereye ku ndirimbo “Ndaje” iyi ndirimbo avuga ko afitanye nayo amateka akomeye dore ko yaje nyuma yo kurokoka impanuka y'imodoka yabaye ubwo yari ari kumwe na Zizou Alpacino. 

    The Ben yibukije ko “Yezu ari umwami n'umukiza”, aca amarenga ko indirimbo zo gushima no guhimbaza Imana ziziyongera mu minsi iri imbere. The Ben yavuze ko yifuza kugaruka muri BK Arena ku itariki nk'iyi asingiza Uwiteka gusa. 

    13.Bruce Melodie yatunguranye aza gushyigikira The Ben muri iki gitaramo.

    Umuhanzi Bruce Melodie na we yitabiriye iki gitaramo cya The Ben nyamara hirya no hino ku mbuga nkoranyambaga umwaka wa 2024 na 2023 waranzwe n'inkuru nyinshi zivuga ko aba bahanzi badacana uwaka.  

    Ubwo The Ben yatangazaga ko yahaye ubutumire abo muri 1:55 AM ibarizwamo Bruce Melodie ndetse na Coach Gael, abantu benshi ntibabyizeye gusa itariki yageze bibonera ukuri kw'iyi nkuru.   

    14.Bwiza na Riderman babuze ku rubyiniro 

    The Ben yaririmbye indirimbo 'Best Friend' ari wenyine, nyamara yarayikoranye na Bwiza wari wageze muri BK Arena, agatinzwa n'ibikorwa byari birimo kwiyitaho.

    Uyu muhanzikazi mu gihe yiteguraga kujya kuri 'Stage', indirimbo yakoranye na The Ben yacuranzwe, bituma atabasha kugera ku rubyiniro. Ibi byatumye, 'Band' ya The Ben ariyo iririmba amagambo yose agize iyi ndirimbo Bwiza yaririmbyemo.

    Ibi ni na ko byagenze kuri Riderman, kuko atigeze azamuka ku rubyiniro ubwo The Ben yari kumwe na K8 Kavuyo baririmbana indirimbo 'Inkuba'. Uyu muraperi nawe yari yageze muri BK Arena, ariko yatashye ataririmbanye na The Ben.

    Aba bahanzi bagiye basaba ko bahabwa umwanya bagasanga ku rubyiniro The Ben, ariko byanze ahanini bitewe n'umwanya wari watanzwe. 

    15.Bull Dogg yabuze muri Tuff Gang

    Ahagana 21: 53', The Ben yahamagaye ku rubyiniro itsinda rya Tuff Gang, ariko Bull Dogg ntiyari arimo.

    Ku rubyiniro hari hariho Fireman, P-Fla na Green P, ndetse baririmbanye indirimbo 'Kwicuma'. Ubwo baririmbaga iyi ndirimbo, herekanwe ifoto ya Jay Polly witabye Imana mu mwaka wa 2021.

    Bull Dogg yakunze kumvikana mu itangazamakuru agaragaza ko atishimiye uburyo indirimbo yakoranye na The Ben mu myaka itatu ishize itigeze isohoka. Hari abavuga  ko imibanire yabo itameze neza, bikaba byatumye atagaragara muri iki gitaramo. 

    INYAMIBWA ZATARAMANYE NA THE BEN MU GITARAMO CYE

    “>

    NYUMA Y’IGITARAMO CYE, THE BEN YAGANIRIYE N’ITANGAZAMAKURU

    “>

    THE BEN KWIHANGANA BYANZE ASUKA AMARIRA MURI IKI GITARAMO

    “>

    Kanda hano ubashe kureba amafoto menshi yaranze igitaramo cya The Ben

    AMAFOTO: Serge Ngabo & Karenzi Ngabo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150385/kwibagirwa-indirimbo-amarira-namafaranga-ku-rubyiniro-udushya-15-twaranze-igitaramo-cya-th-150385.html

  • Uko Junior Giti yabaye umusemburo wamarira y… – #rwanda #RwOT

    The Ben yakunze kurangwa n'amarira y'ibyishimo mu bihe bitandukanye. Ndetse ijambo yavuze bwa mbere yavuze ko 'Umugabo ni urira.' Yabitangaje ari imbere y'ibihumbi by'abantu bamushyigikiye, ubwo yamurikaga Album 'Plenty Love' iriho indirimbo 12. 

    The Ben yumvikanishije ko yabonye Imana mu rugendo rwe rw'umuziki, ndetse yarashyigikiwe arabibona. Yavuze ko ashingiye ku kuntu Imana yamugiriye neza yumva mu gihe kiri imbere, azakora umuziki wa Gospel agatera ikirenge mu cya mugenzi we Meddy. 

    Mu gihe cy'amasaha ane yari ashize ari ku rubyiniro, The Ben yumvikanishaga ko afite ishimwe, ariko bitageze aho gusuka amarira. Yabwiye abakunzi b'umuziki ati 'Ibi bintu rero mwankoreye ndabinginze buri muhanzi wese dufite mu Rwanda muzabimukorere. Ibi bintu nitubikorera abahanzi bacu dufite mu gihugu hose, bizakunda.'

    Yanakomoje ku muhanzi Yampano waririmbye mu gitaramo cye, avuga ko asanzwe ari umufana we. Yavugaga ibi ariko, ari na ko amarangamutima amuganza, atangira kuvuga ko 'ubwitabire bwanyu bufite imbaraga, mbese buhindura ubuzima. N'undi muhanzi mwese tuzamushyigikire.'

    Akimara kuvuga ariya magambo yanzitse mu ndirimbo 'Ko Nahindutse' inshingiye ku nkuru y'umukobwa wigeze kumukunda akamwirengagiza. N'ubwo yaririmbaga iyi ndirimbo, ariko uyu mugabo wabonaga ko yatwawe n'amarangamutima ajyanye n'uburyo ibihumbi by'abantu bari bamuhanze amaso.

    Iyi ndirimbo iri mu za nyuma The Ben, ndetse Junior Giti yari yatangiye gutekereza ko intego ye [Betting] y'amafaranga 277,324 Frw igiye gushya. Uyu mugabo yari yemeranyije na Dumba uzwi ku mbuga nkoranyambaga, ko The Ben naramuka arize muri iki gitaramo, amuha amafaranga 277,324 Frw.

    Junior Giti yemezaga ko byanga byakunda The Ben agomba kurira, ni mu gihe Dumba we yavugaga ko The Ben adashobora kongera gusuka amarira.

    Amashusho yacicikanye ku mbuga nkorayambaga, humvikanamo ijwi rya Junior Giti abwira The Ben ati 'Rira', yewe anyuzamo akamwita n'izina rya 'Sentogo' asanzwe amuhamagara.

    Junior Giti yakomeje kuvuga mu ijwi riri hejuru, ndetse yegera urubyiniro kugira ngo abashe gufata 'Video' ayoherereze mugenzi we Ddumba amubwira ko amutsinze.

    Uyu mugabo yabwiye InyaRwanda ati 'Uretse kuba twari twakoze 'Betting', kugeza ubwo mbashije gutsindira ariya mafaranga, ariko rwose The Ben yaganjijwe n'amarangamutima nawe wabibonye, kuko ni igitaramo cye bwite, yari yiteguriye. Nari nakoze 'Betting' ko narira amafaranga ndi buyarye, rero byarangiye Ddumba mutsinze.'

    Mu ijambo rye, The Ben yavuze ko yari yiyemeje kudasuka amarira ariko 'byanze'. Ati 'Nabivugiweho cyane bihagije. Ariko ukuri ni uko abagabo nabo bararira. Kandi impamvu iroroshye cyane. Iyo urebye inyuma ahantu uturuka, ukareba ahantu uhagaze, imbere y'abanyabwenge bangana namwe, abantu bakomeye batandukanye, sinari nkwiriye kuba ndi hano.'

    Arakomeza ati 'Mbabwije ukuri sinakabaye mpagaze imbere yanyu. Ariko ndi hano! Imana ibahe umugisha, uyu mwaka wa 2025 uzababere umwaka w'umugisha udasanzwe mu izina rya Yesu. Kuko ni mwe mwatugize abo turi bo nonaha.'

    Yavuze ko yavukiye i Kampala muri Uganda, abana n'umubyeyi we mu inzu y'icyumba kimwe na 'Saloon' ari abana batandatu. The Ben yavuze ko Nyina yanyuze muri byinshi kugira ngo babashe kubaho.

    Yashimye umubyeyi we, kandi aterwa ishema 'n'ibyo ngezeho'. Ati 'Kandi arabasengera mwese, ni umukozi w'Imana'. 

    Akimara kuvuga aya magambo, yasutse amarira mu gihe cy'umunota umwe n'amasegonda, ari na ko yihanagura.'

    Yavugaga aya magambo ari na ko Junior Giti wari wakoze 'Betting' afata 'Video' ari na ko amubwira ati 'rira'. The Ben yakomeje agira ati 'Muradufata mukatugira abantu. Mwarakoze cyane. Ariko nyine reka ibi ngibi tubifate nk'aho bitigeze bibaho.'

    Muri aya mashusho, Junior Giti yumvikana ashishikariza The Ben kurira 

    The Ben yasutse amarira yibutse aho Imana yamukuye we n'umuryango we n'aho imugejeje 





    Junior Giti yafataga amashusho, abwira The Ben gusuka amarira atekereza kuri ‘Betting’ yari yakoze na Ddumba





     

    KANDA HANO UREBE VIDEO IGARAGAZA UBURYO THE BEN YAGANJIJWE N'AMARANGAMUTIMA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150393/uko-junior-giti-yabaye-umusemburo-wamarira-ya-the-ben-nyuma-yuko-akoze-betting-amafoto-150393.html

  • Akazi ka Perezida Kagame mu 2024 hanze y'u Rwanda (Amafoto) – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2024 benshi bawufashe nk'uw'amatora kuko ari cyo gikorwa gikomeye cyawubayemo, ibikorwa biteza imbere igihugu ntibyahagaze, kimwe no gushakira u Rwanda imbuto n'amaboko.

    Ukwezi kwa mbere kwatangiranye n'ibikorwa muri Village Urugwiro, ibiro bya Perezida Kagame. Aha tugiye kwibanda ku ngendo yagiriye hirya no hino mu mahanga mu 2024, zari zigamije gukomeza gushyira u Rwanda ku rundi rwego ku ruhando mpuzamahanga, no kuruhahira.

    Muri rusange, umwaka wa 2024 usize Perezida Kagame akoze ingendo 22, yakoreye mu bihugu 21 bitandukanye hirya no hino ku Isi.

    Yakoreye ingendo mu bihugu nka Zanzibar (Tanzania), Leta Zunze Ubumwe za Amerika, i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu (UAE), Ethiopia, Angola, u Bwongereza, Sénégal, Guinnée Conakry, Kenya, Koreya y'Epfo, u Bufaransa, Indonesia, u Bushinwa, Singapore, Latvia, u Bufaransa, Samoa, Azerbaijan, Tanzania, Qatar na Mauritanie.

    Ingendo nyinshi Perezida Kagame yazikoze mbere y'ibikorwa byo kwiyamamaza ku mwanya w'Umukuru w'Igihugu byatangiye tariki 22 Kamena, kuko iyo tariki yageze amaze gukorera ingendo 12 hirya no hino mu mahanga. Ingendo yongeye kuzisubukura muri Nyakanga nyuma y'amatora.

    Ibihugu nka Tanzania yabigezemo inshuro ebyiri, ubwa mbere yagiye muri Zanzibar tariki 12 Mutarama 2024 yitabiriye ibirori byo kwizihiza imyaka 60 icyo gice cya Tanzania kimaze kigenga, asubira Arusha tariki 30 Ugushyingo 2024 mu nama y'Abakuru b'Ibihugu bigize Umuryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC).

    U Bufaransa ni ikindi gihugu Perezida Kagame yagiyemo inshuro ebyiri mu mwaka wa 2024, aho ubwa mbere yagiyeyo tariki 26 Nyakanga 2024, aho yitabiriye itangizwa ry'Imikino Olempike.

    Icyo gihe i Paris Perezida Kagame yahahuriye na Gianni Infantino uyobora FIFA, bagirana ibiganiro byibanze ku iterambere rya Ruhago mu Rwanda.

    U Bufaransa Perezida Kagame yabusubiyemo tariki 3-5 Ukwakira 2024, mu nama ihuza abakuru b'ibihugu bigize Umuryango wa Francophonie.

    Urebye urutonde rw'ibihugu Perezida Kagame yagiriyemo uruzinduko mu mwaka wa 2024, ibyinshi ni ibyo ku mugabane wa Afurika kuko ari umunani.

    Umwaka wa 2024 kandi wabaye umwihariko kuri Perezida Kagame n'u Rwanda muri rusange, kuko hari ibihugu yagezemo bwa mbere bigatangiza umubano wihariye n'u Rwanda.

    Ibihugu yagezemo bwa mbere mu 2024 harimo Latvia, Samoa na Azerbaijan. Nko muri Latvia Perezida Kagame yagiyeyo tariki 1-3 Ukwakira 2024, aba Perezida wa mbere wa Afurika ukoreye uruzinduko muri icyo gihugu.

    Mu ruzinduko rwe muri Latvia, Perezida Kagame yaganiriye n'abayobozi bo muri iki gihugu ku buryo bwo kwagura ubufatanye hagati y'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame na mugenzi we wa Latvia, Edgars Rinkēvičs batashye urwibutso rwa jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 rwashyizwe ku isomero rya Latvia rizwi nka 'The Castle of Light'.

    Ingendo Perezida Kagame yakoze mu 2024 zingana n'izo yakoze mu 2023 kuko nabwo uwo mwaka yawukozemo ingendo 22 zageze mu bihugu 19 bitandukanye ku Isi.

    Ku wa 12 Mutarama 2024, Perezida Paul Kagame yari muri Zanzibar kwifatanya n'abaturage ndetse n'abayobozi ba Tanzania, mu kwizihiza imyaka 60 ishize habaye impinduramatwara yahinduye imiyoborere y'iki kirwa

    Ku wa 17 Mutarama 2024, Perezida Paul Kagame yari i Davos mu Busuwisi, yitabiriye Inama y'Ihuriro Mpuzamahanga ry'Ubukungu, World Economic Forum

    Ku wa 31 Mutarama 2024, Perezida Kagame yaganiriye n’itsinda ry'abagize Inteko Ishinga Amategeko ya Amerika bafite inkomoko muri Afurika (Black Caucus)

    Ku wa 1 Gashyantare 2024, Perezida Kagame yitabiriye isengesho ryo gusabira igihugu i Washington D.C, ritegurwa na Leta ya Amerika

    Ku wa 3 Gashyantare 2024, Perezida Kagame yitabiriye “Rwanda Day” yabaye ku nshuro ya 11 i Washington D.C muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika

    Ku wa 12 Gashyantare 2024, Perezida Kagame yitabiriye Inama ya 11 ihuza abagize Guverinoma zo hirya no hino ku Isi (World Governments Summit) i Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu

    KU wa 17 Gashyantare 2024, Perezida Paul Kagame yitabiriye umuhango w'itangizwa ry'inama ya 37 y'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe (AU) i Addis Abeba muri Ethiopia

    Ku wa 11 Werurwe 2024, Perezida Paul Kagame yari i Luanda muri Angola, aho yakiriwe na mugenzi we Joăo Lourenço

    Ku wa 9 Mata 2024, Perezida Kagame yaganiriye na Minisitiri w'Intebe w’u Bwongereza, Rishi Sunak, ubwo yari i Londres.

    Ku wa 27 Mata 2024, Perezida Paul Kagame yagiranye ibiganiro n'Umuyobozi Mukuru w'Ikigega Mpuzamahanga cy'Imari (IMF), Kristalina Georgieva, byibanze ku mikoranire hagati y'u Rwanda n'icyo kigega. Bombi bari bitabiriye inama idasanzwe ya World Economic Forum muri Arabie Saoudite

    Ku wa 12 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko muri Sénégal yakirwa na mugenzi we Bassirou Diomaye Faye

    Ku wa 13 Gicurasi 2024, Perezida Kagame yagiriye uruzinduko rw’umunsi umwe muri Guinée Conakry

    Ku wa 4 Kamena 2024, Perezida Kagame yitabiriye Korea-Africa Summit yabereye i Seoul muri Koreya y’Epfo

    Ku wa 5 Kamena 2024, i Seoul, Kaminuza ya Yonsei yo muri Koreya y'Epfo yahaye Perezida Paul Kagame Impamyabumenyi y'Ikirenga (PhD) y'icyubahiro, mu Ishami ry'Imiyoborere rusange

    Ku wa 20 Kamena 2024, Perezida Kagame yari i Paris mu Bufaransa, aho yitabiriye inama mpuzamahanga yiga ku ikorwa ry'inkingo no kuzigeza kuri bose

    Perezida wa Repubulika y'u Rwanda, Paul Kagame, yahuye na Perezida Emmanuel Macron w'u Bufaransa i Paris ku wa 21 Kamena 2024

    Ku wa 26 Nyakanga 2024, Perezida Kagame yahuye na Gianni Infantino uyobora FIFA i Paris, bagirana ibiganiro byibanze ku iterambere rya Ruhago mu Rwanda

    Ku wa 2 Nzeri 2024, Perezida Kagame yari i Bali aho yitabiriye Inama ya kabiri ihuza abakuru b'ibihugu na za guverinoma za Afurika na Indonesia

    Ku wa 5 Nzeri 2024, Perezida Kagame yahuye na Xi Jinping w’u Bushinwa

    Perezida Paul Kagame yakiriwe ku meza na Lee Hsien Loong wabaye Minisitiri w'Intebe wa Singapore, ku wa 20 Nzeri 2024

    Ubwo Perezida Kagame yari mu ruzinduko muri Latvia ku wa 2 Ukwakira 2024

    Ku wa 25 Ukwakira 2024, Perezida Paul Kagame yari mu Mujyi wa Apia,umurwa mukuru wa Samoa, aho yitabiriye Inama ihuza Abakuru b'Ibihugu na za Guverinoma bo mu muryango wa Commonwealth uhuza ibihugu bikoresha ururimi rw'Icyongereza (CHOGM)

    Tariki ya 12 n’iya 13 Ugushyingo 2024, Perezida Paul Kagame yari i Baku muri Azerbaijan, aho yitabiriye inama ya 29 y’Umuryango w’Abibumbye yiga ku kurwanya imihindagurikire y’ikirere, COP29

    Ku wa 30 Ugushyingo 2024, Perezida Kagame yitabiriye inama ya 24 isanzwe y'abakuru b'ibihugu bo mu Muryango wa Afurika y'Iburasirazuba (EAC) i Arusha muri Tanzania

    Ku wa 7 Ukuboza 2024, Perezida Paul Kagame yitabiriye Inama ya 22 ya Doha Forum yakiriwe na Emir wa Qatar, Sheikh Tamim bin Hamad Al Thani, igamije kwigira hamwe uburyo bwo guhanga udushya mu guteza imbere imibereho y'abatuye Isi

    Ku wa 10 Ukuboza 2024, Perezida Kagame yari i Nouakchott muri Mauritanie aho yitabiriye inama ku burezi n'ubumenyi bw'urubyiruko mu bijyanye n'umurimo, yari yateguwe n'Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/akazi-ka-perezida-kagame-mu-2024-hanze-y-u-rwanda-amafoto

  • Mu mafoto arenga 100: Ibyaranze ibirori byo gusoza umwaka byakiriwe na Perezida Kagame – #rwanda #RwOT

    Hari mu birori byo gusoza umwaka wa 2024 byabereye muri Kigali Convention Centre, aho Umukuru w'Igihugu yagarutse ku bihe by'ingenzi u Rwanda rwanyuzemo birimo ibyiza n'ibibi, ashimangira ko ibyiza bikwiriye kwishimirwa, ibitaragenze neza bigakurwamo amasomo.

    Yagaragaje ko mu byaranze uyu mwaka harimo kwibuka amateka mabi yaranze u Rwanda, icyakora agashimangira ko nubwo ari mabi, ariko u Rwanda rwibuka kandi rwiyubaka, anagaruka ku myaka 30 rumaze rwibohoye.

    Ati “Muri uyu mwaka habayemo kwibuka abacu ku nshuro ya 30. Habaho kwibuka twiyubaka n'amateka yo kwibohora, ku nshuro ya 30.”

    Yanashimiye abagize uruhare mu gikorwa cy'amatora, anagaruka ku cyorezo cya Marburg giherutse kugaragara mu Rwanda, avuga ko ubu cyamaze gutsindwa kandi ko u Rwanda rwifatanyije n'imiryango yabuze ababo.

    Umukuru w'Igihugu yashimiye abaganga n'abandi bose bagize uruhare mu kurengera ubuzima muri ibyo bihe bikomeye, rimwe na rimwe bakabikora bashyize ubuzima bwabo mu kaga.

    Yavuze ko ibyagezweho n'u Rwanda bikwiriye kwishimirwa, kuko na byo ari ingenzi mu buzima, icyakora atanga n'umuburo, avuga ko kwishima bitavuze kurangara.

    Ati “Nitujya twishima, tujye dusigarana kwa kwirinda, kuri buri muntu no kuri twese. Ntawe tuzemerera ko yaduhungabanyiriza umutekano, n'umunsi n'umwe.”

    Ibi birori byo gusoza umwaka wa 2024 byabereye muri Kigali Convention Centre kuri uyu wa 30 Ukuboza

    Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda kuzagira umwaka mwiza wa 2025

    Aho ibirori byabereye hari hateguwe mu buryo bunogeye ijisho

    Abafashaga abatumirwa kubona icyo bakeneye bari bahari ku bwinshi

    Minisitiri mushya wa Siporo, Nelly Mukazayire aramukanya na bamwe mu bari bitabiriye ibi birori

    Uyu mugoroba wasigaye mu mitima y’abari bitabiriye ubutumire bose

    Umunyamakuru wa Radio O, Gato Félicien unakora ibyegeranyo bigaruka ku buzima bw'ibyamamare, abinyujije mu cyo yise 'Secret Memory” na we yari yitabiriye ibi birori

    Umugaba Mukuru w’Ingabo z’u Rwanda, Gen. Mubarakh Muganga na we yifatanyije n’Abanyarwanda mu birori byo gusoza umwaka wa 2024

    Abantu binjiraga muri Kigali Convention Centre bamwenyura

    Umuhanzi The Ben ukunzwe na benshi mu Rwanda no hanze yarwo, yari yitabiriye ibi birori ari kumwe n’umugore we, Uwicyeza Pamella

    Minisitiri w’Ikoranabuhanga na Inovasiyo, Ingabire Paula ari mu bitabiriye ibi birori byo gusoza umwaka wa 2024

    Abantu bari bishimiye ibyo bagezeho mu 2025 bitegura kwinjira mu mwaka wa 2025

    Akanyamuneza kari kose ku bantu bari muri ibi birori

    Munyakazi Sadate uzwi muri siporo no mu ishoramari mu Rwanda ni umwe mu bari bitabiriye ubu butumire

    Eugene Anangwe uherutse guhabwa ubwenegihugu bw’u Rwanda, ni umwe mu bari bitabiriye ubutumire bwa Perezida Kagame n’Umuryango we

    Abantu bari bizihiwe no kuba muri ibi birori

    Perezida Kagame yishimiye umuziki yasanze muri Convention Centre avuga ko ari umuziki mwiza w’igitangaza

    Umuziki mwiza ni wo waherekezaga ibi birori bisoza umwaka wa 2024

    Wari umugoroba w’ibyishimo bisendereye

    Ibi birori byaranzwe n’ibyishimo ndetse no gusangira ku babyitabiriye

    Ivan Cyomoro, Ange Kagame n’Umugabo we Ndengeyingoma Bertrand, bari baje kwifatanya n’Abanyarwanda mu birori bisoza umwaka wa 2024

    Abantu birekuye barizihirwa mu kwishimira ibyagezweho mu 2024 no kwiha icyerekezo cya 2025

    Perezida Kagame yavuze ku bihe by'ingenzi u Rwanda rwanyuzemo birimo ibyiza n'ibibi, ashimangira ko ibyiza bikwiriye kwishimirwa, ibitaragenze neza bigakurwamo amasomo

    Perezida Paul Kagame na Madame Jeannette Kagame, bifatanyije n’Abanyarwanda mu kwishimira ibyagezweho mu 2024

    Bishimiye byimazeyo gukorwa mu ntoki na Perezida wa Repubulika

    Perezida Paul Kagame na Madamu bakiranywe urugwiro rwinshi n’abari babategerereje muri Kigali Convention Centre

    Perezida Kagame yijeje Abanyarwanda umutekano iminsi yose avuga ko ushaka kuwuhungabanya wese atazabyemererwa na rimwe

    Perezida Kagame yifurije Abanyarwanda umwaka mushya muhire wa 2025 abifuriza kuzawugiramo ibyiza byose

    Perezida Kagame yavuze ko igihugu cy’u Rwanda kigizwe n’Umuryango umwe rusange w’Abanyarwanda

    Wabaye umugoroba wo gukabya inzozi kuri benshi baba bifuza gukorwa mu ntoki n’Umukuru w’Igihugu

    Umunyamakuru wa Siporo, Rugaju Reagan yatahanye ifoto y’urwibutso ari kumwe n’Umukuru w’Igihugu

    Mu bikorwa by’ingenzi byaranze umwaka wa 2024 nk’uko byagarutsweho na Perezida Paul Kagame, harimo Kwibuka imyaka 30 yo Kwibohora, Kwibuka ku nshuro ya 30 Abazize Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 ndetse n’igikorwa cy’amatora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite

    Perezida Kagame na Madamu Jeannette Kagame basangiye n’abitabiriye ibirori bisoza umwaka wa 2024

    Ibi birori byitabiriwe n’abo mu nzego z’abikorera, imiryango itegamiye kuri leta inshuti z'u Rwanda n'abandi baturage muri rusange

    Abantu bari benshi muri Kigali Convention Centre

    Ijambo rya Perezida Kagame ryanejeje cyane abari bitabiriye ubutumire bwe

    Nubwo Perezida Kagame yasabye abantu kwishima, yatanze n'umuburo, avuga ko kwishima bitavuze kurangara

    Wari umugoroba w’ibyishimo kuri Nel Ngabo n’abari muri ibi birori bisoza umwaka wa 2024

    Nel Ngabo yataramiye abari bateraniye muri Kigali Convention Centre

    Bruce Melodie ni umwe mu bahanzi basusurukije abari bateraniye muri Kigali Convention Centre

    Wari umugoroba wo gususuruka binyuze mu bikorwa bitandukanye birimo indirimbo, gusangira no kuganira

    Perezida Kagame yasabye abari bitabiriye ubutumire kwishima bagasabana batitaye ku masaha, icyakora abihanangiriza kutaza kuva mu birori bajya gukora amakosa mu mihanda

    Ange Kagame yari yaje kwifatanya n’abandi Banyarwanda muri ibi birori byo gusoza umwaka

    Perezida Kagame yijeje ko byanze bikunze ibintu bigomba kurushaho kugenda neza mu mwaka wa 2025

    Umunezero wari mwinshi muri ibi birori byo gusoza umwaka wa 2024

    Abitabiriye ubutumire bari bakeye ku maso

    Bakurikiye ubutumwa bari bagenewe na Perezida wa Repubulika batuje

    Madame Jeannette Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, bifatanyije n’abandi Banyarwanda mu mbyino gakondo

    Madame Jeannette Kagame n’Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, baryohewe n’umushayayo nyarwanda

    Buri wese yashakaga gufata ifoto y’urwibutso

    Ibi birori byitabiriwe n’abayobozi bakuru mu nzego z’igihugu ndetse n’ab’Imiryango Mpuzamahanga

    Perezida Kagame yashimye umuziki mwiza yasanze muri Kigali Convention Centre

    Umunyamabanga Mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo yari yitabiriye ubutumire bwa Perezida Kagame n’Umuryango we

    Wari umugoroba wo kwishimira ibyiza byagezweho mu 2024 no guha umurongo ibitaragenze neza

    Abantu bari bahuje urugwiro muri uyu mugoroba wo ku wa 30 Ukuboza 2024

    Minisitiri wa Siporo, Nelly Mukazayire na we yari yitabiriye ubu butumire

    Madamu Jeannette Kagame yifatanyije n’Abanyarwanda kwishimira ibyagezweho mu 2024

    Wari umugoroba wuje umunezero kuri buri muntu witabiriye ubutumire

    Umuyobozi wungirije wa RBA, Sandrine Isheja yari Umusangiza w’Ijambo muri ibi birori

    Perezida Kagame yongeye gushimira Abanyarwanda uruhare runini bagize mu matora y’Umukuru w’Igihugu n’ay’Abadepite yabaye muri Nyakanga 2024

    Perezida Kagame yavuze ko inzira ari imwe, ari yo yo gukora ibyiza nk’uko byakozwe mu 2024

    Perezida Kagame yavuze ko afite imiryango myinshi ahereye ku muryango we w’umwihariko mu rugo, Umuryango wa FPR-Inkotanyi, Inzego z’Umutekano zitandukanye, Guverinoma ndetse n’Umuryango w’Abanyarwanda muri rusange

    Perezida Kagame yashimye byihariye abo mu nzego z’ubuvuzi barimo abaforomo, abaganga n’abandi ku kazi gakomeye bakoze mu 2024

    Perezida Kagame yasabye Abanyarwanda kujya bishima bakimarayo mu gihe habonetse uwo mwanya

    Perezida Kagame yihanganishije imiryango yabuze abayo bitewe na Virusi ya Marburg yagaragaye mu Rwanda mu mezi ya nyuma ya 2024, ashimira abo mu nzego z’ubuvuzi bakoranye ubwitange mu kuyihashya bikagerwaho

    Perezida Kagame yazirikanye abatanze ubuzima bwabo kugira ngo ubw’abandi bukomeze muri 2024 arabashimira

    Perezida Kagame yashimye umwuka mwiza yasanganye abantu ubwo yinjiraga muri Kigali Convention Centre

    Amafoto: Village Urugwiro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mu-mafoto-arenga-100-ibyaranze-ibirori-byo-gusoza-umwaka-byakiriwe-na-perezida