Blog

  • Nta mpanuka n’imwe yabaye kuri Bonane: Uko um… – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda, ACP Rutikanga Boniface yagaragaje ko muri rusange umutekano wagenze neza mu gihe cy'iminsi mikuru isoza umwaka wa 2024, bigendanye n’uko Abanyarwanda bayizihije mu mahoro.

    Mu butumwa bwe yagize ati: 'Navuga ko mu by’ukuri umutekano wifashe neza, haba mu muhanda ndetse no mu bikorwa bitandukanye. Ugereranije ibikorwa byari biteganijwe ari ibitaramo, ari amateraniro hirya no hino, ibitaramo by’iyobokamana mu nsengero zitandukanye n’ahandi byari byateguwe, ari ibikorwa byo guturitsa ibishashi byari byateganijwe hirya no hino mu gihugu, by’umwihariko mu Mujyi wa Kigali, hanyuma ukareba umubare w’abantu uba warabyitabiriye, sinakwibagirwa na none na gahunda y’abantu kujya mu minsi mikuru, aho bafatira imodoka hari hateganyijwe, ukareba urwo rujya n’uruza rw’abantu bagenda, mu by’ukuri ntabwo twabura kuvuga ko umutekano wagenze neza cyane”

    ACP Rutikanga yakomeje asobanura ko ibi bishimangirwa n’uko mu ijoro rya Noheli no kuri Noheli nyirizina habaye impanuka 2 gusa, avuga ko kuri Bonane ho nta n’imwe yabaye. Ati: “Mu ijoro rya Bonane na Bonane ubwayo, nta mpanuka yabaye mu gihugu hose.”

    Izi mpanuka ACP Rutikanga yagarutseho, ni izikomeye cyane usanga zangiza ibinyabiziga n’ibikorwaremezo, zikomerekeramo abantu cyangwa se hakagira abaziburiramo ubuzima.

    Yagaragaje ko muri rusange kuva ku itariki 23 Ukuboza 2024 kugeza ku itariki ya 01 Mutarama 2025, humvikanye impanuka zikomeye zigera kuri 14 mu gihugu hose, zatwaye ubuzima bw’abantu babiri, mu gihe abagera kuri 14 bazikomerekeyemo.

    Ibi bitangajwe nyuma y'uko Polisi y'u Rwanda igaragaje ko kuva muri Mutarama kugeza mu kwezi k'Ukuboza 2024, mu Rwanda habaye impanuka zo mu muhanda zisaga ibihumbi 9 zirimo izahitanye ubuzima bw'abantu 350.

    Ni mu gihe ingamba zo guhangana n'iki kibazo zidasiba gufatwa n'Imiryango Mpuzamahanga iharanira uburenganzira bwa muntu na Leta z'ibihugu hirya no hino ku isi, mu rwego rwo guhangana n'ingaruka z'impanuka.

    Hashize imyaka itanu Polisi y'u Rwanda itangije ubukangurambaga bwa 'Gerayo Amahoro' bugamije gukangurira buri wese ukoresha umuhanda guhindura imyumvire, agafata ingamba ziganisha ku kugira uruhare ku mutekano we bwite n'uw'abandi basangiye umuhanda, yirinda imyitwarire yose ishobora kuba intandaro y'impanuka n'ingaruka zazo zirimo urupfu no gukomereka ugakurizamo ubumuga bwa burundu.

    Kuva ubu bukangurambaga bwatangira hagenda hagaragara impinduka ku mpanuka ziba buri mwaka, abazitakarizamo ubuzima n'abo zikomeretsa; aho dufashe urugero muri uyu mwaka ugereranyije n'uwabanje wa 2023, muri rusange impanuka zabaye zagabanyutseho 10%, abazitakarijemo ubuzima bagabanyuka ku kigero cya 50% naho abatwara amagare bakunze kwibasirwa n'impanuka zo mu muhanda, impanuka zabaturutseho zigabanyuka ku kigereranyo cya 17%, bigaragaza impinduka zifatika mu myitwarire y'abakoresha umuhanda.


    ACP Rutikanga Boniface yagaragaje ko Abanyarwanda muri rusange basoje neza umwaka wa 2024 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150419/na-mpanuka-nimwe-yabaye-kuri-bonane-uko-umutekano-wari-wifashe-mu-rwanda-mu-minsi-mikuru-i-150419.html

  • Niwe muhanzi warebwe cyane mu 2024! Imibare i… – #rwanda #RwOT

    Buri muhanzi akora ibihangano (Indirimbo) agamije gucuruza akaba aribyo bimuhesha amafaranga ku mbuga nkoranyambaga ndetse n'abamamamaza bakabasha kumutera imboni bagakorana.

    Mu mwaka wa 2024, Israel Mbonyi wegukanye igihembo cya IMA mu cyiciro cy'umuhanzi mwiza mu ndirimbo zo kuramya no guhimbaza Imana, ni nawe muhanzi mu Rwanda ufite imibare myiza mu kurebwa cyane ku mbuga zicuruza imiziki.

    Ku rubuga rwa Spotify rudakoreshwa cyane mu Rwanda, uyu muhanzi afite streams Miliyoni 6.9 aho yumviswe n'abantu barenga 743,000. Aba bantu bose, ni abaturuka mu bihugu 181 byo ku Isi hose.

    Indirimbo yumviswe cyane kuri uru rubuga rwa Spotify, ni 'Nina Siri' yo ubwayo yonyine yihariye inshuro zirenga 2,000,000 mu gihe yumviswe n'abantu barenga 579,000 batandukanye.

    Ku rubuga rwa YouTube rukoreshwa cyane mu Rwanda no muri Afurika muri rusange, uyu muhanzi afite imibare myiza aho umwaka umwe gusa yaba arusha imibare myiza abahanzi benshi nka The Ben, Bruce Melodie, Chhris Eazy, Juno Kizigeza, Butera Knowless, …

    Uyu muhanzi yarebwe inshuro 164,700,000 ku rubuga rwa YouTube aho indirimbo 'Nina Siri' yo ubwayo yarebwe n'abarenga 46,000,000. Ibihugu bya mbere byarebye ibihangano bya Israel Mbonyi kurusha ibindi, biyobowe na Kenya, hagakurikiraho u Rwanda mu gihe Tanzania iza ku mwanya wa Gatatu.

    Uyu muhanzi yagize umwaka udasanzwe mu muziki we aho yakoze ibitaramo mu bihugu byose bigize Afurika y'Iburasirazuba byumwihariko mu gihugu cya Kenya aho yataramiye ubugira kabiri mu bihe bitandukanye. 



    Imibare igaragaza Israel Mbonyi yarebwe ku rubuga rwa Spotify


    Nina Siri niyo ndirimbo yazamuye umubare w’abarebye cyane Israel Mbonyi


    Abarenga miliyoni 167 nibo barebye ibihangano bya Israel Mbonyi ku rubuga rwa YouTube mu mwaka wa 2024


    Nina Siri ubwayo yarebwe n’abantu barenga miliyoni 46


    Igihugu cya Kenya nicyo kiri ku mwanya wa mbere mu kureba ibihangano bya Israel Mbonyi

    “>IMWE MU NDIRIMBO YA ISRAEL  MBONYI YAREBWE CYANE

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150421/niwe-muhanzi-warebwe-cyane-mu-2024-imibare-igaragaza-uko-israel-mbonyi-ahagaze-150421.html

  • Amakimbirane mu bahanzi yasigaye mu 2024 cyan… – #rwanda #RwOT

    Wari umwaka udasanzwe, ariko kandi watumye abafite shene za Youtube bakomanya imitwe aba bombi, ndetse mu itangazamakuru hasohotse inkuru zemezaga ko abahanzi bavugwaga mu makimbirane batabanye neza, kugeza ubwo hari abagiye babyikuramo. 

    Igitaramo cya Mugisha Benjamin [The Ben] cyabaye ku wa 1 Mutarama 2025 muri BK Arena, cyasize inkuru zitari zitezwe mu itangazamakuru, kuko hasohotse amafoto yasamiwe hejuru agaragaza abantu bavuzwe cyane mu nkuru z'urudaca bari kumwe. N'ubwo bimeze gutya ariko, nta foto yigeze isohoka ya The Ben na Bruce Melodie.

    Ni amafoto cyangwa ase amakimbirane yashyizweho akadomo?

    1.Noopja na Element

    Mu myaka itatu ishize, ni bwo bwa mbere hagaragaye ifoto igaragaza Nduwimana Jean Paul wamamaye nka Noopja na Mugisha Robinson [Producer Element Eleeh] bari kumwe, ubona ko buri umwe yishimiye iterambere ry'undi.

    Kuba nta foto yasohokaga, byaturukaga ahanini mu kuba bombi baragiye bumvikana mu itangazamakuru, buri umwe ahinyuza undi.

    Byose byatangiye Element ava muri studio ya Country Records, bikurikirwa n'inkuru z'urudaca zavuze ko yavuye muri iriya studio atunguye Noopja, ndetse ko atigeze amumenyesha, ibyatumye umubano wabo utifata neza.

    Element yavugaga ko yavuye muri Country Records kubera 'Impamvu z'akazi n'izanjye bwite, hari igihe uvuga uti aha hantu kuhakorera ni byiza ariko reka ngerageze n'ahandi, nibikunda nzahaguma nzaba nteye imbere kandi ntawe utishimira iterambere, nibitanakunda nzagaruka muri Country Records kuko ni mu rugo.'

    'Nta kidasanzwe cyabaye ni kumwe uva ahantu hamwe ujya ahandi. Nta we utegeka ubuzima ngo bugende uko abushaka, ahantu hose ndisanga aho nanyuze mba mbona ari nko mu rugo.'

    Nyuma y'aho, bombi bongeye kumvikana mu itangazamakuru, buri umwe avuga ko ari we watangije injyana ya 'Afro Gako'. Noopja yavugaga ko ari we wahanze iyi njyana, ahubwo ko Element yagombaga gushyira mu bikorwa ikorwa ryayo.

    Mu itangazo ryo ku wa 7 Gicurasi 2024, Noopja yagize ati 'Injyana ya AfroGako yaturutse ku cyerekezo cy'uwatangije studio (Noopja), ntabwo uwahoze ari mu ikipe y'abadufasha, umwana twavumbuye, tukamufasha tukanamukuza tukamwita Element Eleeeh yagize uruhare mu ivumburwa ryayo.''

    'Twamaganye ibivugwa bidafite ishingiro kandi tugashimangira ubumwe mu guteza imbere uruganda rwacu. Turashishikariza abatunganya indirimbo bose gukoresha iyi njyana, ariko ntabwo twakwihanganira abatesha agaciro igitekerezo ndetse n'uwashyizeho ikirango cy'injyana; ukuri n'igihe birahari kuri twese.''

    Siko byari bimeze kuri Element, kuko we yavugaga ko ari we wayihanze, kandi yifuza kuyikora uko byagenda kose.

    N'ubwo bimeze gutya ariko, ku wa 1 Mutarama 2025, Noopja yaratunguranye ashyira hanze ifoto ari kumwe na Element, ndetse avuga ko ari umwe mu bagize umuryango we amwifuriza umwaka mwiza.


    2.Zeo Trap na Ish Kevin

    Aba baraperi bombi baritegura guhurira mu gitaramo 'Icyumba cya Rap' kizabera muri Camp Kigali, tariki 10 Mutarama 2025. Ni igitaramo cyagombaga kubera kuri Canal Olympia tariki ya 27 Ukuboza 2024, ariko gisubikwa ku munota wa nyuma kubera imvura yatunguranye ikangiza bimwe mu bikorwa byari byateguwe.

    Mu ndirimbo 'Sinabyaye' yaje gukurwa kuri Youtube, Zeo Trap hari aho yaririmbaga agira ati 'Ntabwo banzi, nanjye sinzi ikigiye gukurikira. Ariko hari ikintu kimwe nzi ntashidikanyaho, iyo umbabaje nkubabaza kurushaho.''

    Kuva aba baraperi bavugwa mu ihangana rya hato na hato, ndetse bikumvikana no mu ndirimbo, byari bigoye kubona ifoto bari kumwe, ariko mu minsi ishize ubwo bakoraga imyiteguro yo kuririmba muri iki gitaramo, bagaragaye basuhuzanya.

    Mu kiganiro na InyaRwanda, Ish Kevin yavuze ko Zeo Trap yamwendereje, kandi ko atigeze amusubiza kubera ko ntacyo azi bapfaga.

      

    3.Bruce Melodie na The Ben

    Uwavuga ko 2024 yabaye umwaka udasanzwe kuri aba bombi, ntiyaba abeshye. Kuva muri Gashyantare kugeza muri Gicurasi 2024, bombi bahoraga mu itangazamakuru no ku mbuga nkoranyambaga.

    Kandi buri uko umwe yavugaga, mugenzi we yaramusubizaga. Intambara y'amagambo yamaze igihe kinini, kugeza ubwo buri umwe yemeye guca bugufi.

    Bruce Melodie yashinjaga The Ben kuba ataramuboneye umwanya igihe yashakaga ko bakorana indirimbo, ahubwo agahugira mu gukina 'Play Station'.

    The Ben yageze ubwo yemera ibyo Bruce Melodie yavugaga, ndetse amusaba imbabazi ubuzima burakomeza. Ati 'Icya mbere biragoye kuba nahamagara umuntu ngo aze mujujubye. Nahuye na Bruce Melodie mu 2017 azanywe n'inshuti yanjye yitwa Omar. Omar yari amaze iminsi ambwira ngo Bruce Melodie arashaka kungisha inama.'

    'Niba naramuhamagaye nkigira mu byanjye ambabarire [….] Njye siniyiziho gusuzugura. Ubundi umuhanzi iyo mugiye gukorana indirimbo habaho gufata igihe gihagije. Ashobora kuba atarihanganye no kuba gahunda twahanye yaratinze. Ntabwo nshobora gusuzugura umuntu.'

    Mu gusaba imbabazi The Ben yagize ati 'Iyo abahanzi bakorana uba ushaka ko hari icyo muhuriraho. Mu gushaka guhuriza hagati habaho imbogamizi. Icyabaye si agasuzuguro. Bruce Melodie niba yarababaye musabye imbabazi.'

    Nyuma ya Gicurasi 2024, buri umwe yakomeje ibikorwa bye, maze tariki ya 21 Ukuboza 2024, Bruce Melodie amurika Album yatumiye abarimo The Ben, ariko ntiyabashije gukandagira muri Kigali Universe, kuko yari mu gihugu cya Kenya.

    The Ben yabwiye itangazamakuru ko yari yakiriye ubutumire ariko ntiyabonetse. Yavuze ibi yitegura igitaramo cye, tariki ya 01 Mutarama 2025, cyanitabiriwe na Bruce Melodie.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru cyabaye nyuma y'igitaramo cye, The Ben yavuze ko atari yakamenye ko Bruce Melodie yitabiriye igitaramo cye, amushimira umwanya yamugeneye, kandi avuga ko imibanire yabo ariyo izatuma n'abakiri bato babana neza.

    Ntawakwirengagiza ko ibi byose, byagezweho nyuma y'amagambo Bruce Melodie yari yavuze kuri The Ben na Meddy, avuga ko n'ubwo ari bagenzi be, ariko barangwa n'ubunebwe.

    'Buriya rero igihe kirageze ko ibintu bisobanuka njye ibyo bintu byawe nta kintu na kimwe cyatuma mbyumva kimwe nawe. Abo basore banyu b'abahanzi nta kintu cyatuma ungereranya nabo, erega iki ni igihe cyanjye! Ntabwo ari ibintu byo kwikina kuko kwikina ni ukwivuga ibintu bitari byo.'

    Yakomeje agira ati 'Aba basore icya mbere cyo ni abanebwe babi. Abantu basohora akaririmbo kamwe mu mwaka, icyamamare ndakora, ngaho shaka ikintu na kimwe mpuriyeho na bariya basore.'

    4.Riderman na Neg G The General

    Mu myaka 15 ishize, nta hangana ryigeze ribaho nk'iryahuje Riderman na Neg G The General, ndetse babyumvikanishije cyane mu ndirimbo ubutisa!

    Ibi ariko byaje kugira igihe birarangira, Riderman atera intambwe yo gukora ibihangano bitarimo kwibasira abandi, ariko Neg G The General yanze kurekura.

    Mu minsi ishize yumvikanye mu ndirimbo yongera kwibasira mugenzi we, ibyatumye Riderman atangaza ko igihe kigeze kugira ngo ahabwe ubutabera.

    Icyo gihe yanditse kuri konti ye ya Instagram agira ati 'Ariko uyu muvandimwe iyo adatutse, asebye cyangwa avuge kuri Riderman ntabwo arya? Ntiyahinga ngo yeze? Ntiyahinga ngo aronke? Nyamara ubu twitabaje RIB mwatangira kumusabira imbabazi nyamara yirirwa adutuka mugaceceka.”

    Akomeza agira ati 'Shakira ahandi muvandimwe, umaze imyaka 10 ungerageza nkakwihorera, nshyira hasi rwose.'

    Nyuma y'amasaha macye, Neg G The General yatangaje ko asabye imbabazi Riderman nyuma yo kumwibasira. Ati 'Riderman ndamwubaha ntabwo namwibasira kandi ntabwo namuvuze nabi mu ndirimbo.'

    'Icyakora mu myaka yashize najyaga muvuga mu ndirimbo zanjye ariko nta mutima mubi nabaga mufitiye. Nabaga ngambiriye kugira ngo muvuge nk'umuntu uri hejuru kugira ngo nanjye mvungwe. Murabizi muri hip hop kuvuga kuri mugenzi wawe ni ibintu bisanzwe.'

    5.The Ben na Coach Gael

    Ku wa 15 Kanama 2024, ni bwo hasohotse amafoto agaragaza The Ben ari kumwe na Coach Gael, ashimangira ko bongeye kwiyunga.

    Iyi ntambwe bayiteye nyuma y'imyaka ibiri yari ishize badacana uwaka, ndetse byari bigoye kubabona mu ruhame bari kumwe, cyangwa se baganira.

    Ibibazo bagiranye bishingiye ku mushinga w'indirimbo 'Why' The Ben yakoranye na Diamond, ariko kuva icyo gihe nta ruhande na rumwe rwavugiye mu itangazamakuru ibyabaye.

    Amakuru yagiye avuga ko Coach Gael yifuje gukorana na The Ben nk'umuhanzi atera inkunga ibikorwa bye, ariko byanga ku munota wa nyuma.

    Ndetse, byavuzwe ko yishyuzaga The Ben amafaranga ari hagati y'ibihumbi 75$ na 100$, yatumye batarebana neza mu myaka ibiri ishize.

    Ubwo The Ben yasohoraga amafoto ari kumwe na Coach Gael, yavuze ati 'Abavandimwe bongeye guhura. Reka twubake kandi dufate Isi.' 

    Kuva kiriya gihe ubuzima bwarakomeje, ndetse Coach Gael ari mu bitabiriye igitaramo cya The Ben cyabaye kuwa 01 Mutarama 2025, kandi nyuma yagiye kuramukanya nawe. 


    The Ben aherutse gutangaza ko umubano we na Coach Gael uhageze neza nyuma y’uko biyunze 


    2024, izavugwa nk’umwaka wabayemo amakimbirane ya hato na hato mu bahanzi, ariko 2025 yatangiye, abahanzi bagaragaza ko biyunze


    The Ben ahoberana n’umunyamakuru wa RBA, Luckman Nzeyimana



    The Ben aganira na Tuma Basa uri mu buyobozi bwa Youtube, ndetse na Otile Brown bataramanye


    Umunyemari Coach Gael yahoberanye na The Ben nyuma y’igitaramo cye 


    Bruce Melodie aherutse kwitabira igitaramo cya The Ben. Mu kiganiro aherutse gutangaza, yavuze ko 2024 atishimiye uburyo abahanzi baranzwe n’amakimbirane, kandi bakabaye bashyira hamwe


    Riderman yongeye kwihaniza Neg G The General nyuma y’igihe amwibasira

    Itangazo rya Country Records rishimangira ko injyana ya ‘Afro Gako’ yahanzwe na Noopja 

    Coach Gael yongeye kugaragara mu ruhame yahuje urugwiro na Muyoboke Alex nyuma y’igihe nabo bivugwa ko batabanye neza

    KANDA HANO UREBE UKO THE BEN, COACH GAEL, MUYOBOKE N’ABANDI BAGANIRAGA MU RWAMBARIRO

    AMAFOTO: InyaRwanda & TNT

    VIDEO: InyaRwanda Tv

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150420/amakimbirane-mu-bahanzi-yasigaye-mu-2024-cyangwa-ni-amafoto-video-150420.html

  • Imodoka y'Akarere ka Rusizi yaritwaye umurambo yakoze impanuka i Huye, abantu batanu harimo na DASSO babiri barakomereka #rwanda #RwOT

    Imodoka y'Akarere ka Rusizi yari itwaye umurambo w'umusore w'imyaka 27 wo mu Murenge wa Bweyeye, iwukuye mu Karere ka Gatsibo, yakoze impanuka ubwo yari igeze mu Karere ka Huye. Iyi mpanuka yabaye mu masaha ya nyuma ya saa sita, ubwo imodoka yageragezaga gukata umuvuduko mwinshi mu muhanda wanyerera kubera imvura yari yaguye.

    Abantu batanu bari muri iyo modoka barimo abashinzwe umutekano w'imyitwarire mu karere, ba DASSO babiri b'Akarere ka Rusizi, hamwe n'abandi bantu batatu barimo uwari utwaye imodoka n'abaherekeje umurambo, bakomerekejwe n'iyi mpanuka.

    Amakuru atangwa n'ubuyobozi bw'akarere ka Rusizi avuga ko abakomeretse bahise bajyanwa mu bitaro bya Kaminuza by'i Butare (CHUB) kugira ngo bavurwe.

    Umwe mu bari mu modoka yavuze ko bari mu rugendo rwo gusubiza umurambo iwabo nyuma yo gupfira mu Karere ka Gatsibo.

    Uyu musore bivugwa ko yari yagiye gushaka akazi muri Gatsibo, ariko agafatwa n'uburwayi butunguranye bugahitana ubuzima bwe. Abakomeretse muri iyi mpanuka ngo bari bagerageza guhuza gahunda y'uburyo umurambo wagezwa iwabo hakurikijwe amategeko y'imihango ya gakondo.

    Iyi mpanuka yatewe ahanini no kuba umuhanda wari wanyerera cyane ndetse n'imodoka yihuta mu buryo bukabije mu gace kimihanda itari myiza.

    Abaturage bari hafi y'aho impanuka yabereye bavuze ko bumvise urusaku rw'imodoka igwa mu mukingo, bihutira gutabara abari bayirimo.

    Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda yahise igera ahabereye impanuka kugira ngo ikore iperereza ku cyateye iyo mpanuka.

    Mu gusubiza ibibazo birebana n'iyi mpanuka, umuyobozi w'Akarere ka Rusizi yavuze ko ari ibyago bikomeye kandi yihanganishije imiryango y'abakomerekejwe ndetse n'uw'umusore wapfuye.

    Yongeyeho ko bazakomeza gukorana na Polisi kugira ngo habeho kugenzura neza ibijyanye no gutwara abapfuye no kwirinda amakosa ashobora gutuma impanuka nk'izi zongera kuba.

    Iyi mpanuka yongeye gushimangira akamaro ko kwitondera umuvuduko mu muhanda, cyane cyane mu gihe ikirere kitifashe neza. Abaturage barasabwa kugenda buhoro cyane ku mihanda itameze neza no kwirinda gushyira ubuzima bw'abantu mu kaga.

    Source : https://kasukumedia.com/imodoka-yakarere-ka-rusizi-yaritwaye-umurambo-yakoze-impanuka-i-huye-abantu-batanu-harimo-na-dasso-babiri-barakomereka/

  • Imodoka zinjira mu Rwanda ziyongereyeho izirenga ibihumbi 60 mu myaka ibiri – #rwanda #RwOT

    Ibi bishimangirwa na raporo ngarukamwaka ya NISR, 'Statistical Year Book 2024', igaragaramo iyi mibare yakusanyijwe n'Ikigo cy'Imisoro n'Amahoro [RRA] mu nzego zitandukanye.

    Ubwiyongere bw'izi modoka bwajyanye ahanini n'ubwiyongere bw'abakenera impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga.

    Kugira ngo ubyumve neza mu myaka itatu ishize abagore n'abagabo bahawe impushya za burundu zo gutwara ibinyabiziga mu byiciro bitandukanye bari 143.864.

    Ikindi gitiza umurindi ukwiyongera kw'izi modoka mu Rwanda, ni icyemezo Guverinoma yongeye gufata cyo kongera igihe ubworoherezwe ku batumiza imodoka na moto bikoresha amashanyarazi, kugira ngo bikomeze kwishyura amahoro ku bicuruzwa byinjira mu gihugu ku gipimo cya zeru.

    Imodoka zisanzwe abantu bagendamo umunsi ku munsi zavuye kuri 43.182 mu 2021, zikagera ku 47.098 mu 2022. Ni ukuvuga mu mwaka umwe gusa hiyongereyeho izingana na 3.866.

    Mu 2023 zabaye 51.262, bigaragaza ko imodoka zo muri iki cyiciro zagiye ziyongera ku gipimo cya 9,0% buri mwaka.

    Imodoka z’amashanyarazi ziri mu bituma muri rusange imodoka zikomeza kuba nyinshi mu Rwanda

    Iyi raporo igaragaza ko imashini za Caterpillar zifashishwa mu mirimo y'ubwubatsi cyangwa indi mirimo y'ingufu nazo ziri kugenda ziyongera mu Rwanda. Mu 2021 habarurwaga izinjiye zigera kuri 177, ziza kwiyongera zigera kuri 196 mu 2022, naho mu 2023 zigera kuri 218.

    Mu myaka itatu ishize kandi umubare wa bisi zinjira mu gihugu wagiye wiyongera ku buryo bugaragara. Mu 2021, habaruwe bisi 2.084 zinjiye mu gihugu, mu 2022 ziba 2.287, mu gihe mu 2023 zari 2.892. Ibi bigaragaza ko bisi zinjizwa mu Rwanda zagiye ziyongera ku gipimo cya 17,8% buri mwaka.

    Izi bisi kandi zirimo izigera kuri 300 Guverinoma yijeje kongera mu mihanda y'Umujyi wa Kigali, ubwo hari hari kuba Inama y'Igihugu y'Umushyikirano yabaye muri Gashyantare 2023.

    Intego yari ugukemura ibibazo by'ingendo rusange byari bimaze iminsi byarabaye agatereranzamba mu mujyi.

    Uretse bisi, n'amakamyo [Trucks] yagiye yiyongera, ava kuri 11.397 mu 2021 agera kuri 12.823 yinjiye mu gihugu mu 2022, mu gihe mu 2023 habaruwe agera kuri 14.496, ubwiyongere bwa 12,8% buri mwaka.

    Imodoka nto zikunze kwifashishwa mu bwikorezi bworoheje [Pick-ups] na zo ziri mu zatumye umubare w'imodoka zinjira mu Rwanda uzamuka kuko mu 2021 habaruwe izingana na 19.890 zinjijwe mu gihugu, mu 2022 zageze kuri 21.662, mu 2023 ziba 22,470, ubwiyongere bwa 6.3% buri mwaka.

    Imodoka zifite moteri zidasanzwe zikoreshwa mu mirimo yihariye [Special Engine Vehicles] zavuye kuri 5.047 mu 2021, zigera kuri 5.725 mu 2022, mu mwaka wakurikiye ziba 6.566.

    Imodoka zo mu cyiciro cy'inini zikunze kwitwa 'amajipe' nazo zariyongereye cyane ziva kuri 34.622 mu 2021, ziyongeraho 3.655 mu 2022, mu gihe mu 2023 zageze kuri 41.543. Iyi mibare igaragaza ko izi modoka zagiye ziyongera ku gipimo cya 9,5% buri mwaka.

    Umubare w'into n'iziciriritse zitwara abantu benshi [Microbuses & Minibuses] wavuye kuri 8.741 zinjiye mu gihugu mu 2021, ugera kuri 10.232 mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bw'imodoka 1,491 mu myaka ibiri.

    Moto ziri mu binyabiziga byinshi mu Rwanda, mu 2021 hinjiye 141.532, mu 2022 ziba 157.897, nyuma y'umwaka ziriyongera zigera ku 177.187, bigaragaza ukwiyongera kwa 11,9% buri mwaka.

    Izi moto ni nyinshi ugereranyije n'imodoka za rusange kuko zikenerwa cyane, ku bantu baba bashaka kwihuta.

    Ni mu gihe ibinyabiziga bikururwa n'imodoka nini [trailers] byifashishwa mu gutwara imizigo myinshi cyangwa iremereye, byavuye kuri 1.234 mu 2021 bigera kuri 1.341 mu 2022, mu mwaka wakurikiye bigera kuri 1.636, bigaragaza ubwiyongere bwa 15,1% buri mwaka.

    Ngenzi zazo ari nto [Semi-trailers] zavuye kuri 555 mu 2021, zigeze kuri 652 mu 2022, naho mu 2023 ziba 875.

    Ibinyabiziga bifite amapine atatu bizwi nka rifani [Tricycles] byari 73 mu 2021, biba 224 mu 2022, mu gihe mu 2023 byageze kuri 648.

    Mu 2021 nta mashini ziterura imizigo [Forklifts] zigeze zinjira mu Rwanda, ariko mu 2022 habonetse 101, mu 2023 ziba 138.

    Muri rusange imodoka zinjiye mu gihugu zavuye kuri 268.537 mu 2021, zigera kuri 330.166 mu 2023, bigaragaza ubwiyongere bwa 10,7% buri mwaka.

    Moto z’amashanyarazi zimaze kuba nyinshi mu mihanda y’i Kigali

    Imodoka zitwara abagenzi mu buryo bwa rusange na zo zariyongereye

    Imodoka zitwara imizigo zariyongereye mu Rwanda

    Iyo ubonye umuvundo w’imodoka mu mihanda y’i Kigali mu masaha yo kujya no kuva ku kazi nibwo uhita ubona ko imodoka zabaye nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/imodoka-zinjira-mu-rwanda-ziyongereyeho-izirenga-ibihumbi-60-mu-myaka-ibiri

  • Muhanga: Urubyiruko 1400 rusoje itorero rwiyemeje guhangana n'ingengabitekerezo ya jenoside – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma yo kunyurwa n'ibiganiro bitandukanye habawe ku mateka y'u Rwanda, byaberetse ko bakwiye gufata ingamba zo kurwanya ingengabitekerezo ya jenoside n'amacakubiri kuko ari byo byagejeje u Rwanda ahabi ndetse no kuri Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Uru rubyiruko rusoje itorero ry'Inkomezabigwi, icyiziro cya 12, ni ururangije amashuri yisumbuye , rukaba rwize kumenya guhangana n'ingeso mbi zirimo ibiyobyabwenge n'ubusambanyi.

    Zimwe mu nyigisho bahawe zirimo ko iyo abakiri bato bitwaye nabi, bihinduka igihombo ku miryango bavukamo ndetse no ku gihugu.

    Abahuguwe bagaragaza ko mu itorero bahungukiye amakuru atagoretse arimo ukuri kuri Jenoside yakorewe Abatutsi, bakaba biyemeje ko Jenoside itazasubira ukundi mu Rwanda n'ahandi ku Isi.

    Nyiraneza Clementine, umwe mu batojwe, yagize ati “Nasoboanukiwe ko 'Ndi Umunyarwanda' ari isano ikomeye Abanyarwanda twese dusangiye, kandi koko idufasha guha agaciro buri wese aho kwitandukanya,''

    “Hari amakuru atari yo twajyaga twumva ariko ubu hano tuhakuye amakuru yizewe, tuzasangiza n'abandi kuko noneho natwe twamaze gusobanukirwa.”

    Byiringiro, na we uri umu basoje iri torero, yavuze ko nyuma yo kugaragarizwa imiterere y'ikibazo cy'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge, agiye gushishikariza urubyiruko bagenzi be kubizibukira, kandi na we ubwe agakomeza kubyirinda.

    Yagize ati “Nk'intore, ngomba kudatatira igihango. Urubyiruko rwari rusigaye runywa inzoga n'ibiyobyabwenge rubifata nko kwishimisha, gusa ariko uyu ni umwanya mwiza tubonye wo kongera kwibutswa ko ibiyobyabwenge ari ikintu kibi dukwiye guhangana nacyo.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga, Kayitare Jacqueline, yavuze ko urubyiruko rusoje itorero rufite inshingano zo kugira uruhare mu iterambere ry'igihugu, bityo ko rukwiye guhora ruzirikana inyigisho rwahawe, kuko ari zo zizarugira umusemburo w'impinduka rwifuzwaho.

    Ati “Urubyiruko rukwiye kwemera ko ari rwo musemburo w'impinduka ejo hazaza. Igihugu cyacu kigizwe hejuru ya 60% n'urubyiruko bisobanuye ko ari rwo rwitezweho imbaraga,'

    'Dufite amahirwe ko hari urubyiruko rufite imyumvire myiza, ariko n'urwitwara nabi turifuza ko ruhinduka kugira ngo icyerecyezo cy'Igihugu cya 2050 kizagerweho neza”.

    Abasoje uko ari 1400 bose bari barangije amasomo y'amashuri yisumbuye, bakaba bitezweho kuzakora ibikorwa bitandukanye biteza imbere Akarere ka Muhanga binyuze mu mirimo y'amaboko nk'intore, mu rugerero bazakora rudaciye ingando, guhera muri uku kwezi kwa Mutarama 2025.

    Urubyiruko 1400 rusoje itorero mu Karere ka Muhanga rwahize ko ruzatatira inyigisho rwahawe

    Ubuyobozi bwongeye kubibutsa ko ari bo Rwanda rw’ejo hazaza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/muhanga-urubyiruko-1400-rusoje-itorero-rwiyemeje-guhangana-n-ingengabitekerezo

  • U Rwanda rugeze kuri 99% mu kwihaza ku maraso ahabwa abarwayi mu bitaro – #rwanda #RwOT

    Umuyobozi muri RBC ukuriye ishami ryo gutanga amaraso mu Mujyi wa Kigali, Dr. Gashaija Christopher, yabwiye RBA ko uko Igihugu gitera imbere byazamuye na serivise z'ubuvuzi zirimo n'iyo gutanga amaraso.

    Yagize ati 'Nko mu mwaka ushize twabonye udushashi tw'amaraso ibihumbi 86.212, bivuze ko tutaragera ku dushashi bihumbi 140 duteganywa n'Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima (OMS) ku mwaka'.

    Dr. Gashaija yakomeje avuga ko nubwo Igihugu kitaragera ku bipimo biteganywa na OMS ariko bitavuze ko abakeneye amaraso batayabona neza ahubwo ko ikitabwaho ari ukureba uburyo ibitaro bibona ahagije.

    Ati 'Iyo turebye uko twahagije ibitaro; dusanga abakeneye amaraso bayabona ku kigero cya 99.47% hafi 100%.Tugendeye ku biteganywa na OMS tukuzuza udushashi tw'amaraso ibihumbi 140 ku mwaka, amaraso menshi yakwangirika'.

    Yakomeje asobanura ko impamvu ibipimo biteganywa na OMS u Rwanda rutarabigezaho kandi bikaba bidateje ikibazo ari uko hari ingamba zo kurengera ubuzima Leta yafashe zitanga umusaruro.

    Ati 'Niba gahunda yo kurwanya malaria ikora neza abarwayi bayo baragabanuka cyane n'abahabwa amaraso bakagabanuka. Iyo kandi urebye gahunda ya Polisi ya Gerayo Amahoro usanga yaragabanyije impanuka cyane, naho abakenera amaraso baragabanuka. Na none kandi amaraso menshi dutanga tuyaha ababyeyi rero usanga niba hariho gahunda zo kuganya abapfa babyara na byo bigabanya abakenera amaraso'.

    Dr. Gashaija yongeyeho ko ibyo bituma u Rwanda ubu ruhagaze neza mu guha amaraso abayakeneye kuko hafi abagera ku 100% bayabona.

    Uyu muyobozi yongeyeho ko abantu bakwiye gukomeza gutanga amaraso kuko ari ugutanga ubuzima kandi ko hari n'ubwoko budakunze kuboneka nyamara na bwo bukenewe.

    Ati 'Tugira ubwoko bune bw'amaraso bushobora kwikuba kabiri bukaba umunani. Iyo tugiye kureba mu batanga amaraso mu Rwanda dusanga ubwoko bw'amaraso bwa O- bukoreshwa cyane kuko bushora guhabwa buri muntu ariko ababutanga bakaba bake. Dusaba buri muntu ufite ubwo bwoko bw'amaraso guhora ayatanga kuko nubwo buhabwa buri muntu ariko ubufite we ahabwa n'uwo bahuje gusa'.

    Uyu muyobozi yasoje ashimira abatanga amaraso mu Rwanda ariko asaba abantu muri rusange gushishikarira kubikora inshuro enye mu mwaka zagenwe kuko mu buvuzi umuti umwe ushobora gusimbuzwa undi mu gihe umuntu akeneye amaraso ayabuze we yabura ubuzima.

    U Rwanda rugeze kuri 99% mu kwihaza ku maraso ahabwa abarwayi mu bitaro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugeze-kuri-99-mu-kwihaza-ku-maraso-ahabwa-abarwayi-mu-bitaro

  • Noopja bivugwa ko ariwe watoraguye Producer ELEMENT akiva ku KIBUYE bongeye kuzura urukundo. #rwanda #RwOT

    Imyidagaduro: Nyuma y'umwuka mubi wavuzwe hagati ya Element Eleeh n'umushoramari Noopja, kuri ubu Noopja yatunguranye ashyira hanze ifoto igaragaza bari kumwe ndetse amwifuriza umwaka mushya muhire.

    Umwuka mubi hagati y'aba bombi watangiye kuvugwa mu ntangiriro z'umwaka wa 2023, ubwo Element yasezeraga muri Country Records akerekeza muri 1:55 AM, aho byavuzwe ko byarakaje cyane Noopja.

    Mu mwaka ushize wa 2024 kandi, aba bombi bongeye gukozanyaho aho buri wese yavugaga ko injyana ya Afro Gako ari iye. Aba bombi ibyabo byari byakomeje kuba ingora bahizi. Gusa kuba ifoto nkiyi igiye hanze bigaragaza ko umubano wabo watangiye kugenda ujya mu buryo.

    Noopja na Element bivugwa ko umubano wasubukuwe

    Source : https://kasukumedia.com/noopja-bivugwa-ariwe-watiraguye-producer-element-akiva-ku-kibuye-bongeye-kuzura-urukundo/

  • THE BEN yakomeje kwibasirwa cyane n'uwahoze ari inshuti ye y'akadasohoka. #rwanda #RwOT

    Mu makuru ari hanze aha ni uko igitaramo cya THE BEN cyaraye gikoze amateka mu ijoro rya bonane kuri 01/01/2025.

    Nyuma y'igitaramo n'ubundi ntihabura abantu bazana critique zigiye zitandukanye bityo rero uwiyita GODFATHER ku mbuga nkoranya mbaga akaba yakoze igisa no kugaragaza ubugwari bwa The Ben. Dore ko uyu GODFATHER usanzwe ubundi atuye muri Canada abantu bahora banibaza ibyo yaba akora uretse ibyo byo kwirirwa aharabika abantu kuri X. Bimwe mu byo yakoreye The Ben ntibyigeze bimuhira na gato dore ko abafana buyu muhanzi bahise bamusamira hejuru.Bamwibutsa ko ari imbura mukoro ndetse ko yakagombye gushaka umurimo w'amaboko wamutunga akava mu matiku n'ubujajwa. Nkuko mubibona muri Comment nizindi tutazanye muribonera ukuri kwa byose..

    Izi ni zimwe muri comment uyu Godfather yagiye asubizwa…
    Ngaho namwe mundebere

    Izi ni zimwe muri Post uyu musore yatangije kuri X mu rwego rwo kwerekana ubuciririke bwa the ben

    Source : https://kasukumedia.com/the-ben-yakobeje-kwibasirwa-cyane-nuwahoze-ari-inshuti-ye-yakadasohoka/

  • Hari gukusanywa amakuru ku nyubako zidafite ubwishingizi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko Minisiteri Ishinzwe Ibikorwa by'Ubutabazi [MINEMA] igaragaje impungenge z'uko hari inyubako nyinshi zagiye zifatwa n'inkongi ariko ugasanga nta bwishingizi zifite.

    Imibare ya MINEMA igaragaza ko mu 2023, inyubako 228 zibasiwe n'inkongi z'umuriro.

    Guhera muri Mutarama kugeza mu Ukwakira muri uwo mwaka, mu Mujyi wa Kigali ni ho hibasiwe cyane kubera ko inkongi zabaye muri ayo mezi 10 zihariye 64% by'izabaye mu gihugu hose.

    Intara y'Iburasirazuba ni yo yaje ku mwanya wa kabiri mu kugira umubare munini w'inkongi ku kigereranyo cya 17%, mu Majyepfo hagaragara umubare muto w'inkongi ku kigereranyo cya 4,4%.

    Mu kwezi kwa Kanama 2023 ugereranyije n'andi mezi, ni ho hagaragaye umubare munini w'impanuka zaturutse ku nkongi z'umuriro zingana na 46 mu gihe ahagaragaye inkongi nke hari muri Werurwe, ahagaragaye 12.

    Hagati ya Kamena na Kanama 2024 izindi nyubako 87 zibasiwe n'inkongi, abenshi muri ba nyirazo batazifitiye ubwishingizi.

    Umuyobozi Mukuru wa RHA, Alphonse Rukaburandekwe, yavuze ko iri genzura rizatanga amakuru y'ingenzi ku cyuho kikiri mu bwishingizi bw'inyubako mu Rwanda n'ibyashingirwaho mu gukemura ibibazo byagaragaye.

    Yagize ati 'Mu mezi ashize, RHA yatangije gahunda yo gukusanya amakuru ajyanye n'uburyo inyubako zishingiwe mu gihugu hose. Iyi gahunda iracyakomeje, kandi turi gukorana bya hafi n'abafatanyabikorwa mu rwego rwo kwemeza ubuziranenge bw'amakuru turi gukusanya,'

    'Nirirangira tuzamenya neza inyubako zifite ubwishingizi n'izitabufite, bityo bitange umurongo ku ngamba zafatwa mu bihe biri imbere.'

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Igenamigambi, Politiki n'Imbogamizi muri MINEMA, Adalbert Rukebanuka, yavuze ko ikibazo cy'imiturire mu mijyi, aho benshi batuye mu bucucike bukabije, ibikorwa remezo bidahagije ndetse n'inzira zitameze neza ku buryo zanyuramo imodoka z'abashinzwe kuzimya inkongi [fire trucks], bikiri imbogamizi mu gutabara hakiri kare aho bikenewe.

    Ati 'Izi mpamvu zituma kuzimya inkongi bitinda cyangwa ntibishoboke, bityo umuriro ugakwira mu nyubako nyinshi bikangiza byinshi hakaba n'ubwo hari abantu bahasiga ubuzima.'

    Yongeyeho ko ibikoresho bike bihari byo kuzimya inkongi, abakozi badahagije ndetse no kutamenya ibyago n'uburyo bwo kubyirinda ku baturage, byongera ibyago by'impanuka nk'iziterwa n'amashanyarazi.

    Umwaka ushize, Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yagaragaje ko hari impamvu ebyiri zimaze kumenyekana zikomeje guteza inkongi y'umuriro mu Mujyi wa Kigali.

    Yagize ati 'Muri iyi minsi hari ikibazo cy'inkongi y'umuriro mu mazu yo guturwamo cyane cyane mu Mujyi wa Kigali no hanze yawo. Akenshi twagiye tubona impamvu ebyiri. Kuba inkongi ituruka ku nsinga z'amashanyarazi cyangwa kuri gaz yo gutekesha.'

    Mu bihe bitandukanye Ishami rya Polisi rishinzwe kurwanya Inkongi n'Ubutabazi [Fire & Rescue Brigade] rikunze gutanga amahugurwa binyuze mu bukangurambaga bwo gukumira no kurwanya inkongi, hongerwa umubare munini w'abaturarwanda bafite ubumenyi mu kwirinda no guhangana n'ingaruka zituruka ku nkongi.

    Hagaragajwe ko mu bikoma mu nkokora gutanga ubutabazi ku mpanuka z’inkongi, harimo n’ibibazo by’ibikoresho bidahagije


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-gukusanywa-amakuru-ku-nyubako-zidafite-ubwishingizi-mu-rwanda