Blog

  • Abanyarwanda baba muri Australia bageneye 'Dusangire Lunch' inkunga ya miliyoni 4 Frw – #rwanda #RwOT

    Iyi nkunga yashyikirijwe umuyobozi muri Minisiteri y'Uburezi kuri uyu wa 03 Mutarama 2025, mu busabane hagati y'Abanyarwanda baba mu mahanga bwabereye ku cyicaro cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, MINAFFET.

    Muri Kamena 2024 ni bwo hatangijwe gahunda ya 'Dusangire Lunch', hagamijwe ko abana bose bagerwaho n'ifunguro rya Saa Sita, na cyane ko hari ababyeyi birengagizaga uruhare rwabo muri iyo gahunda.

    Umuyobozi w'Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Queensland, Renatus Mulindangabo, yavuze uko ibihe bizagenda biha ibindi ari ko umusanzu wabo uzagenda urushaho kwaguka.

    Ati 'Ni igikorwa duteganya ko twazajya dukora buri mwaka uko tuje iwacu tukanafasha. Habaye ubukangurambaga, ubu ni intangiriro ariko twizera ko mu bihe bizaza n'abandi bazaba bamaze kubyumva neza, twaje turi benshi bigaragaza ko iyi gahunda ishyigikiwe bityo twizeye ko izakomeza.'

    Iyi nkunga yatanzwe, yakusanyijwe binyuze mu Muryango Nyarwanda wo muri Australia, by'umwihariko muri gahunda batangije umwaka ushize muri Nzeri ya 'Coming Home' aho bifuje kuzajya baza gusabana n'Abanyarwanda buri mwaka ariko bakagira n'ibikorwa bizamura iterambere n'imibereho myiza bakora.

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n'Igenamigambi muri Minisiteri y'Uburezi, Rose Baguma, washyikirijwe iyi nkunga, yashimiye uruhare rw'aba Banyarwanda mu guharanira ireme ry'uburezi mu Rwanda, aboneraho no guhamagarira buri wese gutanga umusanzu.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yashimye umusanzu Umuryango w'Abanyarwanda baba mu mahanga utanga mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu bikorwa bitandukanye.

    Ati “Umusanzu wanyu mu guteza imbere ubucuruzi, uburezi, umuco n'imibereho myiza y'abaturage bigaragarira buri wese mu bikorwa by'indashyikirwa. Twabonye ubwitange muri gahunda zitandukanye nka 'Dusangire Lunch' zagize uruhare rugaragara ku Banyarwanda ndetse n'igihugu muri rusange.”

    Muri Nzeri umwaka ushize, Minisiteri y'Uburezi yatangaje ko imaze gukusanya miliyoni 143 Frw muri gahunda yo kugaburira abanyeshuri ya 'Dusangire Lunch'.

    Aya mafaranga yariyongereye kubera ko ibigo n'abantu ku giti cyabo bakomeje gutanga umusanzu, aho nko mu Ukwakira mu 2024, MTN yatanze miliyoni 30 Frw yo kuzifashishwa n'ibigo by'amashuri mu kunganira Leta guha amafunguro abanyeshuri 10.000 mu mwaka w'amashuri wa 2024/25.

    Abanyeshuri barenga miliyoni 3,9 ni bo bagaburirwa ku mashuri.

    Umuyobozi w’Umuryango w’Abanyarwanda baba muri Queensland, Renatus Mulindangabo, yavuze uko ibihe bizagenda biha ibindi ari ko umusanzu wabo uzagenda urushaho kwaguka

    Umuyobozi Mukuru ushinzwe Politiki n’Igenamigambi muri Minisiteri y’Uburezi, Rose Baguma, yashimiye uruhare rw'aba Banyarwanda mu guharanira ireme ry'uburezi mu Rwanda

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yabashimiye gutanga umusanzu uharanira iterambere ry’u Rwanda

    Umuryango w'Abanyarwanda baba muri Australia watanze inkunga ya miliyoni 4 Frw, azifashishwa mu kunganira Leta n'ababyeyi muri gahunda yo kugaburira abana ku mashuri izwi nka 'Dusangire Lunch'

    Nibwo bwa mbere Amb. Olivier Nduhungirehe, yari aganiriye n'Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ku Isi nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

    Ubu busabane bwari bwitabiriwe n’Abanyarwanda barenga 138 batuye mu bihugu 40 hirya no hino ku isi

    Mu 2023, Abanyarwanda baba mu mahanga barohereje mu gihugu miliyoni 504,7 z'amadolari ya Amerika mu gihugu

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-baba-muri-australia-bageneye-dusangire-lunch-inkunga-ya-miliyoni-4

  • Icyo tubasaba ni ugukomeza kugendana u Rwanda- Minisitiri Nduhungirehe ku Banyarwanda baba mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho ubwo yagezaga ijambo ku bari bitabiriye ubusabane hagati y'Abanyarwanda baba mu mahanga bwabaye ku wa 03 Mutarama 2025.

    Ubu busabane bwari bwitabiriwe n'Abanyarwanda barenga 130 baba mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose y'Isi. Bwabereye ku cyicaro cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, MINAFFET.

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yashimye umusanzu Umuryango w'Abanyarwanda baba mu mahanga utanga iwabo, ariko anabasigira umukoro muri ibi bihe byo gutangira umwaka mushya.

    Yagize ati 'Icyo tubasaba ni ugukomeza kugendana u Rwanda aho bari, kuko ni bo ba ambasaderi ba mbere b'igihugu. Hari henshi hatari ambasade z'u Rwanda cyangwa abambasaderi cyangwa abadipolomate batagera ariko bo bari, kandi ari bo shusho ya mbere y'u Rwanda abo banyamahanga bahura na yo,'

    'Turabasaba gukomeza kuvuganira u Rwanda, kururengera, gukomeza gukangurira abanyamahanga gusura u Rwanda, kurushoramo imari, kuko u Rwanda ni urwa bose yaba intara eshanu n'intara ya gatandatu ya diaspora.'

    Minisitiri Amb. Olivier Nduhungirehe yashimiye Abanyarwanda baba mu mahanga bagize uruhare mu kuzamuka k'ubukungu bw'igihugu, aho bohereje miliyoni 504,7 z'amadorali ya Amerika mu Rwanda mu 2023, ku miryango n'incuti zabo ndetse no mu bikorwa by'ishoramari.

    Ni amafaranga menshi ugereranyije n'ayavuye mu Rwanda yoherezwa hanze muri uwo mwaka kuko yari miliyoni 47,2 z'amadorali ya Amerika gusa.

    Ati 'Ntabwo bihagararira aho gusa kuko umusanzu wabo ugaragarira mu bindi bikorwa birimo gusangiza ubumenyi, mu kwigisha urubyiruko umuco Nyarwanda n'ururimi kuko usanga akenshi bigoye ku bana bavukiye cyangwa bakuriye mu mahanga kumenya Ikinyarwanda. Bakora akazi gakomeye.'

    Ku rundi ruhande ariko, n'ubwo aba Banyarwanda basabwe guharanira isura nziza y'u Rwanda imahanga, nabo biyemeje gukomeza guharanira iterambere ry'ubukungu mu gihugu cyabo.

    Umushoramari w'Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Irene Basil Masevelio, yavuze ko mu myaka ine ishize atangiye gushora imari mu Rwanda amaze kugera kuri byinshi, kandi yiteguye gukomeza umurongo yihaye.

    Ati 'Natangiye gushora imari mu Rwanda kuva mu 2020 kandi maze kugira ryinshi, ariko ibyo byose dukora harimo imfashanyo ya Leta.'

    Munyejabo Steven, nawe ni Umunyarwanda, watangije ikigo cyita ku bageze mu zabukuru mu Rwanda, yise Iwacu 'Dignity Home Care'. Kugeza ubu iki kigo kimaze kunyuramo abantu 78 kikaba kibamo abandi 14 by'igihe kirekire.

    Yabwiye IGIHE ko 'Mu bijyanye n'ubumenyi cyangwa ubushobozi, hari icyo diaspora ikora kuko ubona ko bamaze gutanga umusanzu ufatika. Bakomerezeho kandi urabona ko bafite gukorera hamwe kuko urabona ko aho baba hose ku Isi bafite ubushake, twavuze ko tugomba gutanga umusanzu.'

    Muri gahunda ya NST2 byitezweho ko aba Banyarwanda baba mu mahanga nabo bazagira uruhare rukomeye mu kugeza igihugu ku iterambere cyifuza.

    Minisitiri w'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, Amb. Olivier Nduhungirehe, yasabye Abanyarwanda baba mu mahanga gusigasira isura nziza y'igihugu cyabo

    Umushoramari w'Umunyarwanda utuye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, Irene Basil Masevelio, yijeje gukomeza gushora imari mu Rwanda

    Umuyobozi Mukuru wa Rwanda Stock Exchange, Pierre Celestin Rwabukumba, yakanguriye Abanyarwanda baba mu mahanga kuyoboka isoko ry’imari n’imigabane ry’u Rwanda anabagaragariza amahirwe arimo

    Bashimiwe uruhare rwabo mu iterambere ry’u Rwanda

    Ibigo bitandukanye byari bihagarariwe kugira ngo bisobanure serivisi zabyo kuri aba Banyarwanda baba mu mahanga

    Ubu busabane bwabereye ku cyicaro cya Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, MINAFFET

    Ubu busabane bwari bwitabiriwe n'Abanyarwanda barenga 130 baba mu bihugu birenga 40 byo ku migabane yose yo ku Isi

    Bamwe mu bahawe umwanya bashimiye uburyo Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga iborohereza mu bikorwa byabo mu gihugu

    Nibwo bwa mbere Amb. Olivier Nduhungirehe, yari aganiriye n'Abanyarwanda baba mu bihugu bitandukanye ku Isi nka Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga

    Mu 2023, Abanyarwanda baba mu mahanga barohereje mu gihugu miliyoni 504,7 z'amadolari ya Amerika mu gihugu

    Amafoto: Kwizera Hervé


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/icyo-tubasaba-ni-ugukomeza-kugendana-u-rwanda-minisitiri-nduhungirehe-ku

  • U Rwanda rugiye gutangira gukoresha 'drones' mu kugenzura umutekano wo mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Uko ibinyabiziga byiyongera mu mihanda, bijyana n'iterambere bikanajyana kandi no kwakira ikoranabuhanga rishya muri polisi cyane ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda. Kuri ubu hari hamenyerewe camera zifashishwa mu kugenzura umuvuduko benshi bise 'sofiya'.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabwiye RBA ko drone zizongerwa mu buryo bwari busanzwe bwo kugenzura umutekano wo mu muhanda.

    Ati 'Umwaka wa 2025 turashaka gukoresha ikoranabuhanga cyane kurusha ikindi kugira ngo abantu bumva ko duhana, turengera cyangwa ngo duhisha camera…ushaka gutesha agaciro ikosa yakoze ashaka kumvikanisha ko tuba tutababonye,'

    'Ntabwo rero tekinoliji igomba kugaragara igihe cyose. Tuzabibabwira ko tuzakoresha camera zo mu muhanda zikurikirana amakosa, ariko turatekereza no gukoresha za drone, ko aho bishoboka igomba kujya icunga umutekano wo mu muhanda kugira ngo dukurikirane ibikorwa ibyo ari byo byose bifitanye isano n'umuvuduko n'andi makosa.'

    Abatwara ibinyabiziga bo bavuze ko ubu buryo buzakoresha umucyo mu guhana amakosa akorerwa mu mihanda.

    Umwe yagize ati 'Iryo terembere ni ryiza mu gihugu, kuko njyewe nemera ko nta muntu rizahohotera. Njyewe mpagaze ku kintu kidahohotera umushoferi cyangwa umunyarwanda muri rusange.'

    Mu gihe u Rwanda rwaba rutangije gukoresha izi drone mu gucunga umutekano wo mu muhanda, rwaba rubaye igihugu cya gatatu muri Afurika nyuma ya Ghana na Afurika y'Epfo bo basanzwe bazikoresha.

    Uretse gufata amashusho y'indirimbo cyangwa filimi, mu Rwanda drone zimenyerewe cyane mu rwego rw'ubuzima aho Ikigo cya Zipline cyatangijwe ku gitekerezo cyo kugeza ibikoresho by'ubuvuzi ahantu hagoranye byoroshye mu gutabara abarwayi, bazahazwaga no kutegerezwaho imiti amaraso n'ibindi bikoresho byo kwa muganga ku gihe.

    Zipline Rwanda ifite imihanda irenga 500 indege zayo zinyuramo zijyanye ubutumwa, ibyumvikana ko n'ahantu zigwa hangana n'uwo mubare.

    Kuva mu 2016, ubu iki kigo kimaze kugeza serivisi zacyo mu bitaro 654 birimo amavuriro mato arenga 100, gishyira amaraso, imiti n'inkingo n'ibindi bikoresho byo mu buvuzi. Ubu 35% by'ubutumwa gitanga buba ari inkingo n'intanga biterwa amatungo.

    Mu bihugu izi drone zatangiye gukoreshwa byagaragaye ko zitanga umusaruro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagiye-gutangira-gukoreshwa-drones-mu-kugenzura-umutekano-wo-mu-muhanda

  • Minisitiri Nsengimana yakebuye ababyeyi batohereza abana ku ishuri ku gihe – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Nsengimana yabitangaje kuri uyu wa 3 Mutarama 2025 ubwo yari muri Kigali Pelé Stadium areba uburyo igikorwa cyo gutwara abana basubira ku mashuri mu gihembwe cya kabiri kimeze.

    Yavuze ko kuri uyu munsi wa mbere w'izo ngendo ubwitabire bwabaye bukeya, bituma imodoka zagombaga kubatwara zirirwa zibategereje kandi ko ibyo biteza igihombo ku bigo bitwara abagenzi.

    Mu masaha ya saa munani muri Kigali Pelé Stadium hari hari banyeshuri bake ku buryo imodoka y'abajya mu karere runaka yuzuraga hashize umwanya munini.

    Ni mu gihe ababyeyi na bo bari bagikomeje kubazana ariko ku muvuduko muto kuko ari byo byatumaga abahageze bamara umwanya munini bategereje abandi kandi imodoka ziparitse zibategereje.

    Minisitiri Nsengimana yagize ati 'Iyo abana bataje imodoka ziba zaje kubatwara zirahomba kuko ziba zahagaritse akandi kazi. Iyo ba nyirazo tubatumiye ngo bagaruke gutwara abanyeshuri ntabwo baza cyangwa bakaza batabyishimiye kuko icyo gihombo ni bo baba bahura na cyo. Ubu ni bwo bwa nyuma icyo gihombo kigiye kuri ba nyiri imodoka kuko guhera ubu gukomeza icyo gihombo kizajya kijya ku babyeyi batohereje abana babo ku gihe kugira ngo ibintu bigende neza'.

    Icyo gihe yavugaga ni ukubahiriza umunsi wo kugenda no kuba abanyeshuri bageze ahateganyijwe bitarenze saa cyenda z'amanywa kuko ari bwo babasha kugera ku ishuri butarira cyane.

    Yongeyeho ko Minisiteri y'Uburezi iba yakoze uko ishoboye kose ngo abayeshuri bagere ku ishuri ku gihe kandi ko ababyeyi bayubahirije byajya bifasha ingendo kugenda neza n'amasomo agatangira nta nkomyi.

    Bamwe mu babayeyibaru baherejeje abana babo bagiye ku ishuri baganiriye na IGIHE, bavuze ko bumva neza icyo bivuze kohereza ku ishuri abana kare.

    Muhawenimana Médiatrice wari uherekeje umwana we agiye kwiga i Muhanga yagize ati 'Iyo igihe kigeze umwana aba agomba kujya ku ishuri kuko buriya ni ubumenyi baba bagiye gushaka twe tudashobora kubaha. Ababyeyi bumva ko bari kubanza kubitaho ni ubujiji kuko no ku ishuri barabagaburira kandi ibyo biryo banagaruka bakabisanga'.

    Nizeyimana Gracien na we wari uherekeje umwana we ku ishuri yavuze ko kuzana umwana kare bituma atangira amasomo nta gihunga cy'ayamucitse afite kandi ko n'abatarabona amafaranga y'ishuri bashobora kuvugana n'ibigo bakazayohereza aho gukerereza abana.

    Kuri uyu munsi wa mbere w'ingendo zisubira ku mashuri hari hagenewe kugenda abanyeshuri biga mu turere twa Muhanga, Nyaruguru, Ngororero, Musanze, Ngoma na Kirehe.

    Ni mu gihe ingedo z'abanyeshuri zizakomeza uko zapanzwe kugeza ku itariki 6 Mutarama 2025 kuko amasomo azatangira bukeye bwaho ku itariki 7.

    Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph yavuze ko ababyeyi batohereza abana ku ishuri uko byagenwe bashobora kujya birengera igihombo bateza imodoka ziba zaje kubatwara

    Ubwo abanyeshuri basubira ku ishuri bari bategereje imodoka muri Kigali Pele Stadium

    Abanyeshuri basubira ku ishuri bari bake cyane

    Imodoka zuzuraga hashize umwanya munini

    Abarimu Minisitiri w’Uburenzi, Nsnegimana Joseph, n’Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr. Bahati Bernard, baje gukurikirana iki gikorwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-nsengimana-yakebuye-ababyeyi-batohereza-abana-ku-ishuri-ku-gihe

  • 'Squid Game' Season 2 imaze kuba iya mbere mu kurebwa cyane ku Isi yose. #rwanda #RwOT

    Film ya 'Squid Game' Season 2 ikomeje guca agahigo mu rwego rw'imyidagaduro, aho imaze kuba ikintu cya mbere kirimo kurebwa cyane mu bihugu byinshi ku Isi.

    Mu gihe cy'iminsi ine gusa, iyi film yarebwe n'abantu basaga 68,000,000, ikaba yakuyeho agahigo ka 'Wednesday,' yari imaze kurebwa n'abantu miliyoni 50,100,000, Uyu ni umusaruro ukomeye cyane, utuma 'Squid Game' Season 2 itera imbere cyane mu bucuruzi bw'amafilimi ya Netflix.

    Iyi film yakomeje kugaragaza ubuhanga mu buryo bw'imyandikire n'uburyo bwo gukurura abakunzi ba filimi mu buryo bwihariye, ifite inkuru yihariye, yerekana ubuzima butoroshye bw'abantu bagiye mu marushanwa, aho abahatana bagomba gukora ibikorwa bikomeye kugira ngo batsinde.

    Binyuze muri iyi film, abarebye bahura n'ukuri gukakaye ku buzima, gukunda ibintu by'agaciro, n'ingaruka zo guhitamo kwifashisha amayeri kugira ngo ubone amahirwe yo gutsinda.

    Iyi film season ya kabiri itambutse mu buryo bw'iserukiramuco muri Netflix, yahise ikuraho agahigo ko kuba film iri mu ndimi zitari iz'icyongereza zarebwe cyane ku rubuga rwa Netflix, aho ifite umwanya wa 7 muri urwo rwego. Gukomeza kugira umubare munini w'abarebye iyi film byongera ikimenyetso cy'uko igikundiro cya 'Squid Game' kimaze gukura, kandi ibikorwa byayo byaba ikimenyetso cy'ukuntu ibijyanye n'imyidagaduro byo muri Aziya bikomeje kugira ingaruka ku bukungu no ku mico ya filimi ku Isi yose.

    Iyi film ikomeje kureshya n'abarebwa benshi, bityo ikaba iri kwerekana ingufu ikomeje kugira mu gihe cyose yinjira ku isoko ry'imyidagaduro mpuzamahanga.

    'Squid Game' Season 2 ikomeje kuba filime iri gutwara bimwe mu bikombe by'uko iri kurebwa n'abataribake ku Isi yose.

     

    Source : https://kasukumedia.com/squid-game-season-2-imaze-kuba-iya-mbere-mu-kurebwa-cyane-ku-isi-yose/

  • Benshi mwamukunze muri Box Office mu kiganiro Sunday Night Show kuri Radio Isango Star #rwanda #RwOT

    Amazina ye ni Dj INNOCENT, umugabo utazibagirana mu mitima y'abakunzi ba sinema n'abakurikiranaga ibikorwa by'itangazamakuru.

    Yari umunyabigwi mu gutanga amakuru ya sinema, abishyira mu buryo buhebuje ndetse agaha abakunzi ba sinema ibyishimo n'amakuru meza.

    Dj Innocent yari umuntu wakoraga akazi ke agakunze, atanga ibyishimo no gusangiza abandi ubumenyi. Ikiganiro BOX OFFICE cyabaye igicumbi cy'abakunzi ba sinema, aho bahuriraga n'amakuru agezweho, isesengura ryimbitse, ndetse n'ibitekerezo byafashaga abakunzi ba filime gutinyuka gusangira inzozi zabo.

    Umwihariko we mu gusobanura ibintu no kuzamura ibyishimo by'abamukurikirana byatumye abantu benshi bamukunda kandi bamusanga nk'inshuti.

    Azibukwa nk'umuntu wagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuco wo gukunda sinema mu Rwanda, aho yakoresheje ubwitange no gukunda ibyo yakoraga.

    Yari afite impano yo guhuza abantu binyuze mu buryo bwe bw'umwimerere bwo kwigisha no gusangiza ibyiza by'ubuhanzi bwa sinema.

    Yari  umunyamakuru w'ubwitonzi, ahubwo yari umuntu uzi gusetsa, gushimisha, kandi agafasha abandi kubona ibyiza mu buzima.

    Inkuru ye izakomeza kuba isoko y'ubutumwa bwo gukunda no kwitangira ibyo umuntu akora, agasiga umurage w'icyubahiro n'urukundo. Reka twibuke neza ko ibikorwa bye bidusigira isomo ryo gukora ibyiza aho turi hose, ndetse no gusangiza Isi impano n'umutima mwiza nk'uwo yari afite.

    Benshi bafite ibyo bamwigiyeho Dj Innocent iruhuko ridashira.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/benshi-mwamukunze-muri-box-office-mu-kiganiro-sunday-night-show-kuri-radio-isango-star/

  • Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede yemeje itandukana ryayo na Byiringiro Lague #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu nibwo ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede yemeje ko yatandukanye na rutahizamu ukina aciye ku ruhande, Byiringiro Lague.

    Ibi bije nyuma yaho uyu mukinnyi wari watangajwe mu ntanguriro za 2023 ko azayikinira mu gihe cy'imyaka ine.

    Gusa mu minsi ishize akaba yaragiye agorwa no kubona umwanya ubanzamo akaba aribyi byatumye habaho gusesa amasezerano.

    Binyuze ku rubuga rwa X, iyi kipe yagize iti 'Sandvikens IF na Lague Byiringiro bafashe umwanzuro wo gusesa amasezerano hakiri kare.'.

    'Tugushimiye mu gihe wari mu ikipe ya Sandvikens IF ndetse no kukwifuriza amahirwe aho uzakomereza.'

    Byiringiro Lague w'imyaka 24 atandukanye n'iyi kipe yatwaranye nayo igikombe cyo mu kiciro cya Gatatu bakabona itike yo gukina ikiciro cya Kabiri.

    Lague avuye muri iyi kipe asizemo undi munyarwanda Yannick Mukunzi utarimo gukina muri iyi minsi kubera ikibazo cy'Imvune yagize.

    The post Ikipe ya Sandvikens IF yo muri Suwede yemeje itandukana ryayo na Byiringiro Lague appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ikipe-ya-sandvikens-if-yo-muri-suwede-yemeje-itandukana-ryayo-na-byiringiro-lague/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ikipe-ya-sandvikens-if-yo-muri-suwede-yemeje-itandukana-ryayo-na-byiringiro-lague

  • Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali rwashyizwe… – #rwanda #RwOT

    Umugabane wa Afurika ufite ahantu henshi nyaburanga ndetse n'ahandi habumbatiye amateka akomeye, ku buryo usanga hakurura ba mukerarugendo ndetse n'abashoramari baturuka ku yindi migabane.

    No muri uyu mwaka wa 2025 umaze iminsi gusa utangiye, uyu mugabane ukomeje guca agahigo mu gukurura abanyamahanga bitewe n'ubwiza bwawo ndetse n'amateka wihariye. Kuva ku misozi myiza, inzu ndangamurage n'ibindi, byakomeje guteza imbere urwego rw'ubukererarugendo muri Afurika nyuma y'Icyorezo cya COVID-19.

    Ibihugu birimo u Rwanda, Afurika y’Epfo, Ibirwa bya Maurice, Botswana, Misiri, Kenya, Tanzania, Morocco, Tunisia na Namibia nibyo byaje ku rutonde rw’ibihugu bifite ahantu hihariye hakwiye gusurwa mu 2025. 

    Buri hantu hashyizwe kuri uru rutonde, hihariye amateka yaho. Nk’Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ruruhukiyemo imibiri isaga ibihumbi 250 y’inzirakarengane zishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994.

    Muri nzeri 2023, uru rwibutso ndetse n'izindi zirimo urwa  Murambi ruherereye mu Karere ka Nyamagabe rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 50, urwa Bisesero ruherereye mu Karere ka Karongi rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 50 n’urwibutso rwa Nyamata rushyinguyemo imibiri isaga ibihumbi 45, zashyizwe mu  murage w’Isi wa UNESCO.

    Ibi, abasesengura amateka ya Jenoside bemeza ko bishimangira uburemere n’agaciro amahanga aha Abatutsi basaga Miliyoni bishwe mu gihe cya Jenoside bazira ubwoko bwabo.

    Mu mwaka ushize wa 2024, abanyamahanga benshi baje mu Rwanda ntibashoboraga gusubira iwabo badasuye Urwibutso rwa Jenoside rwa Kigali, ndetse bakanatanga ubutumwa bushishikariza amahanga kuhasura kuko habumbatiye amateka akwiye kuba isomo ku batuye Isi bose.

    Pariki y'Igihugu y'Ibirunga na yo yashyizwe ku rutonde rw'ahakwiye gusurwa cyane muri Afurika, ni imwe mu zamamaye ku rwego mpuzamahanga, akamaro ifitiye abayituriye ntikagarukiye ku gutanga amahumbezi gusa, ahubwo amafaranga yinjiza yagize uruhare mu guhindura imibereho y'abahatuye binyuze mu bikorwaremezo bubakiwe.

    Pariki y'Igihugu y'Ibirunga yamamaye kubera ingagi zo mu misozi miremire icumbikiye zikurura abatari bake bafitiye amatsiko ibi binyabuzima biboneka hake ku Isi.

    Ikiyaga cya Kivu cyaje mu hantu hakwiye kurushaho gukurura ba mukerarugendo muri uyu mwaka, gifite ubuso bwa km² 2700. Gikora ku turere two mu Rwanda turimo Rubavu, Rutsiro, Karongi, Nyamasheke na Rusizi.

    Ubukerarugendo bwinjirije u Rwanda miliyoni 620$ mu mwaka wa 2023, mu gihe byari biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024 bushobora kuzamuka bukagera kuri miliyoni 660$ nk'uko bigaragara muri Raporo ya Banki y'Isi igaragaza uko ubukungu bw'igihugu buhagaze n'ibizafasha kugera ku iterambere ridaheza kandi rirambye.

    Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku bukerarugendo ku isi rivuga ko Afurika yongeye kuzahuka mu bijyanye n'ubukerarugendo mu 2023, aho abayisura biyongereye cyane ugereranije n'uko imibare yari ihagaze mbere y'icyorezo cya COVID-19 cyanyeganyeje ubukungu bw'Isi.

    Nk'uko bitangazwa n'ikigo cyitwa Stastista, biteganyijwe ko isoko ry'ingendo n'ubukerarugendo muri Afurika rizinjiza agera kuri miliyari 25.16 z'amadolari y'Amerika mu 2025, bivuze ko hazabaho izamuka rya 7.45% ugereranije n'umwaka ushize.

    Aha niho hantu 10 heza ukwiye gusura mu 2025 hashingiwe ku bushakashatsi bw'ikigo cya Travel and Tour World (TTW):

    S/N

    Country

    Top places to visit

    1

    South Africa

    Table Mountain; Kruger National Park; Robben Island

    2

    Mauritius

    Le Morne Brabant; Chamarel Seven Colored Earths; Black River Gorges National Park

    3

    Egypt

    Pyramids of Giza and the Sphinx; Valley of the Kings, Luxor; Abu Simbel Temples

    4

    Botswana

    Okavango Delta; Chobe National Park; Makgadikgadi Pans

    5

    Kenya

    Maasai Mara National Reserve; Amboseli National Park; Diani Beach

    6

    Tanzania

    Serengeti National Park; Ngorongoro Crater; Zanzibar's Stone Town

    7

    Morocco

    Marrakech Medina; Atlas Mountains; Sahara Desert

    8

    Tunisia

    Carthage Ruins; El Jem Amphitheater; Hammamet Beaches

    9

    Namibia

    Sossusvlei; Etosha National Park; Skeleton Coast

    10

    Rwanda

    Volcanoes National Park; Kigali Genocide Memorial; Lake Kivu

     

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150425/urwibutso-rwa-jenoside-rwa-kigali-rwashyizwe-mu-hantu-10-hakwiye-gusurwa-muri-afurika-mu-2-150425.html

  • Inteko ya Ghana yemeje ingengo y'imari y'igihe gito ya miliyari 4.65 mbere y'inzibacyuho #rwanda #RwOT

    Inteko Ishinga Amategeko ya Ghana yemeje ingengo y'imari y'agateganyo, iha Guverinoma uburenganzira bwo gukoresha miliyari 4.65 z'amadorali kugeza muri Werurwe.

    Ku wa Gatanu, Perezida ucyuye igihe, Nana Akufo-Addo, yashyize imbere ijambo rye rya nyuma nk'umuyobozi w'igihugu nyuma y'imyaka umunani ku butegetsi.

    John Dramani Mahama, uwasimbuye Akufo-Addo, yitegura gushyikirizwa inshingano zo kuyobora igihugu mu cyumweru gitaha.

    Gusuzuma no gutora iyi ngengo y'imari byari bisanzwe bikorwa mu Gushyingo mu gihe cy'amatora.

    Ariko, kuri iyi nshuro, byatanzwe nyuma yo gusubukurwa bitewe n'ikibazo cy'uko haba ishyaka riri ku butegetsi rya NPP cyangwa irindi shyaka rya NDC ryagize imyanya myinshi mu Nteko Ishinga Amategeko. Nubwo byatinze, Minisitiri w'Imari yijeje ko iki gikorwa kitazahungabanya imikorere ya Leta.

    Source : https://kasukumedia.com/inteko-ya-ghana-yemeje-ingengo-yimari-yigihe-gito-ya-miliyari-4-65-mbere-yinzibacyuho/

  • Zambia: Umupolisi yasinze bituma arekura imfungwa 13 ngo zijye kurya Ubunani #rwanda #RwOT

    Abategetsi bo mu gihugu cya Zambia bavuga ko umupolisi mukuru ukora iperereza ku byaha witwa Titus Phiri wari wasinze yarekuye abantu 13 bacyekwaho ibyaha bari bafungiye kuri Sitasiyo ya Polisi ya Leonard Cheelo iri mu murwa mukuru I Lusaka. Ibyo, yabikoze mu rwego rwo kugira ngo bajye kwizihiza ubunani. Nyuma yo kurekira aba bafungwa 13 yahise ahunga ariko nyuma aza gufatwa.

    Abo bantu 13 bari bafunze bashinjwa ibyaha birimo nko gukubita, ubujura no kwinjira mu nzu y'undi mu buryo bunyuranyije n'amategeko hagamijwe gukora icyaha. Ubu bose barimo kwihishahisha ndetse hatangiye igikorwa cyo kubahiga.

    Umuvugizi wa Polisi Rae Hamoonga yavuze ko Phiri, 'wari wasinze, yatse ku ngufu imfunguzo za kasho' umupolisi wo ku rwego rwo hasi Serah Banda ku bunani. Yagize ati: 'Nyuma yaho, umupolisi mukuru Phiri yafunguye kasho ifungiyemo abagabo na kasho ifungiyemo abagore nuko ategeka abacyekwaho ibyaha kugenda, avuga ko bafite ubwisanzure bwo kwinjira mu mwaka mushya'.

    Yagize kandi ati 'Mu bacyekwa 15 bari bari muri kasho, 13 baratorotse. Nyuma y'ibyo, uwo mupolisi mukuru yarahunze ava aho hantu'. Akomeza avuga ko uyu mupolisi nyuma yaje gutabwa muri yombi. Kugeza ubu, Phiri nta cyo aratangaza kuri ibyo birego.

    Avuga kuri ibi byabaye, Dickson Jere, wahoze ari umuvugizi wa Perezida akaba ari n'umunyamategeko, yanditse ku rubuga nkoranyambaga rwa Facebook ati' Nkomeza guseka iyo ntekereje ukuntu byari bimeze, ni urwenya! Ariko nanone, nibutse ko ibintu nk'ibi byabayeho mu mwaka wa 1997'.

    Icyo gihe bucya ari ku bunani mu mwaka wa 1997, uwari umucamanza wo mu rukiko rukuru Kabazo Chanda wapfuye wari uzwiho guteza impaka, yategetse ko abantu 53 bacyekwaho ibyaha bafungurwa, bamwe muri bo Polisi yavugaga ko bateje akaga.

    Chanda nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yari arakajwe no kuba abo bacyekwaho ibyaha bari baratawe muri yombi mu mwaka wa 1992, ariko bakaba bari bagejeje icyo gihe bataraburanishwa. Chanda, yasubiyemo ihame ryo mu rwego rw'amategeko ati: 'Ubutabera butinze, ni ubutabera budatanzwe'.
    intyoza

    Source : https://www.intyoza.com/2025/01/03/zambia-umupolisi-yasinze-bituma-arekura-imfungwa-13-ngo-zijye-kurya-ubunani/