Blog

  • Rubavu: Abafite ubutaka ku mupaka barataka kwimwa ibyangombwa byabwo – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na RBA bagaragaje uburyo ntako batagize ngo basabe akarere gukemurirwa icyo kibazo ariko kikaba kidakemurwa.

    Umwe yagize ati 'Babanje kuza bakuraho metero esheshatu z'umuhanda turabyemera tugira ngo bagiye kuduhereza ibyangombwa by'ubutaka ariko nta byo baduhaye. Turasaba ko niba bumva badashobora kuduha ibyangombwa by'ubutaka kuduha ingurane tukavamo'.

    Undi yagize ati 'Bamwe twarahaguze abandi ni ho bavuka bari bahatuye na mbere hose. Twasabye ko badufasha bagafata ubutaka bashaka gukoresha bakabukuraho ubusigaye bakaduhera ibyangombwa biranga. Twandikiye akagari, umurenge n'akarere ndetse twandikiye na Guverineri'.

    Abo baturage bahuriza ku kuba iryo tambamirwa ry'ubutaka bwabo rimaze imyaka myinshi ribagiraho ingaruka zinyuranye zirimo kuba batabutangaho ingwate muri banki ngo bake inguzanyo, kuba batabugurisha ndetse no kuba batabwubakaho.

    Mu bice birimo ubwo bitaka, ubwegereye umupaka bwubatseho nk'inzu bigaragara ko bigoye gutandukanya izubatse mu Rwanda n'izubatse ku butaka bwa RDC.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko gukemura icyo kibazo bisaba kubanza gusuzuma neza imbago z'umupaka ariko ko akarere katicaye ubusa kuko bari gushaka uko bagikemura.

    Ati 'Mu buryo bw'imicungire y'ubutaka hari aho usanga nk'ubutaka bw'umuntu bufite agace gato kagiye mu mbago z'umupaka. Icyo gihe bisaba kubanza kwemeza umupaka neza no gukataho ka gace hagasigara ubutaka bw'uwo muntu noneho akabona guhabwa nimero iburanga (UPI).Uku kwezi kwa Mutarama 2025 kurajya kurangira intumwa za Minisitiri w'Ibidukikije zaraje zidufashe gukemura ibyo bibazo'.

    Icyo kibazo cy'ubutaka budafitiwe ibyangombwa, itangwa ry'ibyangombwa by'ubutaka ritangira cyari gifitwe n'abagera kuri 444 ariko bamwe ubuyobozi buza gusanga nta kibazo ubutaka bwabo bufite bahabwa ibya ngombwa, ubu hakaba hasigaye ababarirwa muri 230.

    Abaturiye umupaka w’u Rwanda na RDC i Rubavu barataka kwimwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abafite-ubutaka-ku-mupaka-barataka-kwimwa-ibyangombwa-byabwo

  • Itegeko rishya rigenga ubwishingizi ryitezweho gukemura ibibazo bikomeje kuzonga uru rwego – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko abakiriya biganjemo abagura ubwishingizi bwa moto n'imodoka, bakomeje kugaragaza ko ibiciro by'ubwishingizi biri kuzamuka cyane kuva mu myaka 4 ishize.

    Ibiciro by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga byariyongereye kuva mu myaka 4 ishize, nk'uko n'ibindi biciro byagiye bizamuka ku isoko.

    Mu mijyi itandukanye y'u Rwanda moto zirenze imwe zikunyuraho buri segonda, ariko zikaba n'intandaro y'impanuka nyinshi ziba hirya no hino mu gihugu.

    Ibi byatumye ibigo by'ubwishingizi byose bihitamo kuzitera umugongo, icyakora kimwe muri byo cyiyemeza kugurisha ubwishingizi bwa moto ariko ibiciro bikazamurwa.

    Kugeza ubu moto imaze igihe kiri munsi y'imyaka itanu ubwishingizi bwayo ni 184 000 Frw ku mwaka, na ho imaze imyaka irenga itanu ikishyuzwa ibihumbi 225 Frw, mu gihe irenze imyaka 10 yo igiciro kijya hejuru yayo.

    Abafite ibigo by'ubwishingizi bavuga ko ibiciro byiyongereye bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo impanuka nyinshi zikorwa n'abamotari ndetse n'uko isoko rihagaze mu gihugu.

    Umuyobozi w'ikigo cy'ubwishingizi cya Radiant, Rugenera Marc, yabwiye RBA ko bategereje igisubizo kirambye mu itegeko rishya rigenga ubwishingizi rigiye gusohoka.

    Ati “Murabizi hagiyeho Inteko Ishinga Amategeko nshya, twizere yuko biri mu nzira yo kwigwa mu minsi ya vuba. Nongere mbisubiremo ntabwio bizakemura ibibazo byose ariko bizagira icyo bigabanyaho, nabura umuntu abe avuga ati reka bibe byoroha buhoro buhoro,”

    “Ikindi kibazo kibamo n'ibyo bavuga ngo birahenda ntabwo ari ukuri, icyakora iyo uvuye ku 42000 Frw bikagenda bikagera ku bihumbi 180 Frw, nta we utavuga ngo ibyo bintu ni ugukabya, kwiyongera rero kw'ibiciro no ku binyabiziga bisanzwe, ubu uwatumizaga 'piece' hanze, byiyongereyeho nka 40% cyangwa 50%.”

    Ibigo by'ubwishingizi byinshi bikorera mu Rwanda byabanje kwanga kujya bitanga ubwishingizi bwa moto, byirinda ibihombo bituruka ku mpanuka za hato na hato zitezwa n'abatwara moto.

    Abatwara moto na bo ubwabo bemera ko bakora impanuka nyinshi ariko bagasobanura ko biterwa na bamwe muri bo bafite imyitwarire mibi, ishyira mu kaga abakoresha umuhanda muri rusange ariko ko batangiye kwikokosora.

    Abasesengura iby'ubukungu bavuga ko ibiciro by'ubwishingizi bikwiye kugendana n'umubare w'impanuka zihari, bityo ko igihe impanuka byagaragaye ko zagabanutse n'ibiciro nabyo bikwiye kuzagabunuka nkuko byasobanuwe na Teddy Kaberuka, impuguke mu bukungu.

    Ku wa 18 Ugushyingo 2024 ubwo BNR yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y'umwaka wa 2023/2024, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) John Rwangombwa, yagaragaje ko amafaranga y'ubwishingizi moto zicibwa ari make cyane ugereranyije n'ibihombo ziba zateje ikigo cyiyemeza kuzishingira ariko ngo mu gihe hazashyirwaho ingamba zihamye zituma impanuka zigabanyuka bishobora kugira icyo bihindura kuri uru rwego.

    Ati 'Ibya moto twese turabizi impanuka ziba zitewe na moto, imitwarire yabo n'imico yabo harimo ikibazo gikomeye cyane bigatuma umuntu w'ubwishingizi abihomberamo cyane. Umuntu w'umumotari yikubita imbere ya mini-bus itwaye abantu 18 ya mini-bus igahirima, moto ni yo yateye impanuka, igihe cyo kwishyura ba bantu bose 18 bari muri bisi bikabazwa wa muntu wishingiye moto,”

    'Icyo kibazo rero gituma abishingizi barasubiye inyuma basanga igihombo baterwa na moto kigoye cyane abenshi banabivamo banga kwishingira moto hasigara umwishingizi umwe, we asa n'aho yemeye ariko akazamura na we ariko akungukira mu kuba bose bahuriye iwe, ya mafaranga bamuhaye akayashora mu ishoramari, inyungu akuye mu ishoramari zikamufasha kugabanya cya gihombo kuko bariya bamotari ugiye kubaca amafaranga ugereranyije n'ibibazo batera na 200000Frw muvuga numva yaba ari makeya cyane.'

    Imibare iheruka yerekana ko ibigo by'ubwishingizi byagiye bigira ibihombo bya hato na hato bituruka mu kwishingira moto, zikora impanuka nyinshi kurusha amafaranga yabaga yishyuwe n'abakiliya bagura ubwishingizi.

    Nyuma yo kuzamura ibiciro by'ubwishingizi byagiye bisubira mu murongo gahoro gahoro, kuko kuva mu myaka 4 ishize, ikinyuranyo cy'amafaranga yishyuwe n'abagura ubwishingizi bwa moto, n'ayishyurwaga habaye impanuka, cyavuye ku 141% cyigera kuri 83% nkuko bigaragara muri raporo y'ikigo cy'ubwishingizi cya Radiant.

    Ubwishingizi bwa moto bwavuye ku bihumbi 42 Frw bugera ku bihumbi 180 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itegeko-rishya-rigenga-ubwishingizi-ryitezweho-gukemura-ibibazo-bikomeje

  • Tomiko Itooka wari umuntu mukuru ku isi yitab… – #rwanda #RwOT

    Tomoko Itooka yapfuye uyu munsi tariki 04 Mutarama 2025, mu karere ka Ashiya, mu Ntara ya Hyogo mu Buyapani aho yari ari kwitabwaho n’abaganga. Itooka yari yaratangajwe nk’umuntu mukuru ku isi nyuma y'urupfu rwa Maria Branyas Morera wo muri Espagne mu kwezi kwa Kanama 2024.

    Itooka yavutse muri Gicurasi 1908, imyaka itandatu mbere y’intambara ya mbere y'Isi ndetse muri uwo mwaka ni bwo imodoka ya Ford Model T yashyizwe ku isoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Yabayeho mu bihe bidasanzwe birimo intambara z'isi, indwara z'ibyorezo ndetse n'iterambere ry'ikoranabuhanga. Yemejwe nk'umuntu mukuru kurusha abandi kandi yahawe igihembo cya Guinness World Records ku munsi w'Ibirori byo kubaha Abasheshe Akanguhe mu Buyapani.

    Ryosuke Takashima w’imyaka 27, akaba Meya w'Umujyi wa Ashiya, yashyize ahagaragara ubutumwa bwo kumushimira, avuga ati: 'Madamu Itooka yaranzwe n’ubutwari n'icyizere binyuze mu buzima bwe bwiza. Turamushimira cyane.”

    Itooka yakundaga siporo nka Volleyball, ndetse yagiye kuzamuka umusozi wa Mount Ontake ureshya na mereto 3,067 inshuro ebyiri. Mu myaka ye yo mu zabukuru kandi yakundaga kurya imineke ndetse n'ibinyobwa bya Calpis, ikinyobwa gikunzwe cyane mu Buyapani.

    Itooka yashinze urugo afite imyaka 20, abyara abana babiri b'abakobwa n'abahungu babiri. Mu gihe cy'Intambara ya Kabiri y'Isi, yatangiye gukora mu ruganda rw'umugabo we rw'imyenda. Nyuma y'urupfu rw'umugabo we mu 1979, yaje gutura wenyine n’abana be mu mujyi wa Nara kugeza mu myaka ye yo mu zabukuru.

    Nk'uko byagaragajwe muri Nzeri 2024, u Buyapani bufite abantu barenga 95,000 bageze ku myaka 100 cyangwa bayirengeje, aho abagera kuri 88% ari abagore. Nyuma y'urupfu rwa Itooka, Inah Canabarro Lucas umupadiri w'umubrazil nawe ufite imyaka 116 niwe usigaye ari umuntu mukuru kurusha abandi ku Isi.

    Urupfu rwa Madamu Itooka rwababaje benshi, kandi ubuzima bwe bwiza buzahora bwibukwa nk’ishimwe ku bantu bose ku Isi.


    Tomiko Itook yitabye Imana ku myaka 116

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150459/tomiko-itooka-umuntu-mukuru-ku-isi-yitabye-imana-ku-myaka-116-byinshi-ku-buzima-bwe-150459.html

  • Kuri uyu wa Gatandatu itariki 4 Mutarama 2025 ikipe ya Rayon Sports yakiriye  Police FC mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC ni

    Niyongira Patient

    Issah Yakubu

    Ishimwe Christian

    Shami Carnot

    Chukwuma Odili

    Hakizimana Muhadjir

    Nsabimana Eric

    David Chimeze

    Bigirimana Abedi

    Anni Elijah

    Abakinnyi abbanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni 

    Khadim Ndiaye

    Serumogo Ali

    Bugingo Hakim

    Yousou Diagne

     Omar Gning

    Kanamugire Roger

    Richald Ndayishimiye

    Muhire Kevin 

    Fall Ngagne

    Ishimwe Fiston 

    Adama Bagayogo

    Ni umukino wari utegerejwe na benshi cyane ko ari umwe mu mikino benshi baba bakeneye kumenya uko uza kurangira kubera uburemere bw'amakipe yombi yaba Rayon Sports na Police FC muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mbere y'uko amakipe yombi atangira gukina, Rayon Sports niyo ifite agahigo keza kuko mu mikino 14 imaze gukina, yatsinzemo imikino 11, inganya imikino itatu, nta mukino n'umwe yigeze itsindwa. Ibyo bituma Rayon Sports ikomeje kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 33, mu gihe Police FC bigiye gukina ari ku mwanya wa gatatu n'amanota 23.

    Ikipe ya Rayon Sports mu minsi ya vuba niyo ifite agahigo ko kwitwara neza mu mikino yayihuje na Police FC. Inshuro ensheshatu aya makipe aheruka guhura Police Fc yatsinze umukino umwe, amakipe yombi anganya umukino umwe, imikino ine yo yatsinzwe na Rayon Sports.

    Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, amakipe yombi yabanje kwivuga imyato agaragaza uko aza gutsinda uyu mukino. Abakinnyi bo kwitega muri uyu mukino Police iyobowe na Anni Alijah, Peter Agbrevor, Bigirimana Abedi ndetse n'abandi. Ku ruhande rwa Rayon Sports abakinnyi bo kwitega ni Adama Bagayogo, Fall Ngagne, Muhire Kevin, Aziz Bassane ndetse n'abandi.


    Uko abakinnyi ba Rayon Sports basesekaye kuri Kigali Pele Stadium

    Uko abakinnyi b’ikipe ya Police basesekaye kuri Kigali Pele Stadium

    AMATOTO: Ngabo Serge- Inyarwanda.com

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150464/live-rayon-sports-yakiriye-police-fc-muri-shampiyona-yu-rwanda-150464.html

  • Perezida Joe Biden yashyize ku rutonde Lionel Messi mu bantu bazahabwa umudali wa 'Medal of Freedom' #rwanda #RwOT

    Perezida Joe Biden yashyize ku rutonde rw'abantu bazahabwa umudali wa 'Medal of Freedom' Lionel Messi, umukinnyi w'ikirangirire mu mupira w'amaguru, umudali ukomeye utangwa n'Umukuru w'Igihugu cya Leta Zunze Ubumwe z'Amerika.

    Uyu mudali, ni uw'agaciro kanini, ukaba utangwa gusa na Perezida wa Amerika, ukaba ugenewe abantu bakoze ibikorwa by'indashyikirwa bitandukanye mu rwego rw'ubuzima bwa sosiyete.

    Uhabwa abasivile babereye abandi urugero mu bikorwa byo kugarura amahoro, kubungabunga umutekano, guteza imbere uburezi, n'ibindi bikorwa byiza bihindura ubuzima bw'abantu mu buryo bufatika.

    Lionel Messi, wakunzwe n'abantu benshi kubera impano ye idasanzwe mu mupira w'amaguru, akaba yarahesheje Argentina igikombe cya Copa America ndetse n'igikombe cy'Isi mu 2022, yahawe uyu mwanya kubera impano n'ubwitange bwe bwamuranze mu rugamba rwo guteza imbere umupira w'amaguru ku Isi, no kuba yarahesheje igihugu cye ibyishimo bitagereranywa.

    Messi azahabwa uyu mudali hamwe n'abandi bantu 18 barimo abanyapolitiki nka Hillary Clinton, n'abandi bamenyekanye mu nzego zitandukanye, harimo abanyabugeni, abakinnyi b'imikino, n'abagize umuryango wa politike cyangwa abandi barwanira impinduka zifatika mu mibereho ya buri munsi.

    Muri rusange, Medal of Freedom itangwa mu rwego rwo guha agaciro no gukomeza guharanira iterambere ry'umuryango ku Isi muri rusange.

    Lionel Messi azahabwa uyu mudali ari hamwe n'abandi bantu 18 barimo abanyapolitike.

     

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-joe-biden-yashyize-ku-rutonde-lionel-messi-mu-bantu-bazahabwa-umudali-wa-medal-of-freedom/

  • Icyatumye Ingabo z'u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia #rwanda #RwOT

    Leta ya Somaliya yandikiye igihugu cy'u Burundi bakimenyeshako ingabo zacyo zitakiri mu butumwa bw'amahoro bw'Umuryango w'Afurika yunze Ubumwe muri Somalia (AUSSOM), ingabo z'u Burundi zibisikanye niza Etiyopiya yemerewe kohereza ingabo muri icyo gihugu.
    Kuba ingabo z'u Burundi zihawe zirukanwe si uko ubutumwa burangiye ahubwo ni uko bananiwe kuzuza inshigano kubera abasirikari babo batateguwe neza guhangana n'ibikorwa by'iterabwoba ndetse n'ibikoresho bidahagije. Byavuzwe kera ko kujya mu butumwa bw'amahoro muri Somalia u Burundi bwabifashe nko guhemba abashyigikiye CNDD FDD harimo n'imbonerakure kugirango babone kumafaranga atangwa na UN binyuze muri AU.

    Kuva ingabo z'u Burundi zajya muri Somalia muri 2007, zapfushije abasirikari benshi mu bitero binyuranye aha twavuga:

    Igitero cyo muri Gicurasi 2022 ahitwa El Baraf mu karere ka Middle Shabelle aho umutwe w'iterabwoba wa Al Shabaab wayigabagaho igitero maze hicwa abasirikari benshi bicyo gihugu. Leta y'u Burundi yemeye ko yapfushije abasirikari 30 gusa ariko hari amakuru avuga ko barenga 50

    Muri Nzeli 2015, ahitwa Janaale, Al Shabaab yagabye igitero ku ngabo z'u Burundi ikoresheje intwaro zikomeye n'ibisasu biturika ingabo z'u Burundi zirenga 70 zihasiga ubuzima

    Muri Ukwakira 2011, mu gitero Al Shabaab yagabye ku ngabo z'u Burundi mu murwa mukuru Mogadishu ingabo z'u Burundi zirenga 50 zarishwe maze imirambo y'abasirikari b'u Burundi bayikwirakwiza mu muhanda binyura ku mateleviziyo yisi yose. Nubu amafoto aracyari kuri Internet.

    Hari ikindi gitero Al Shabaab yagabye ku ngabo z'u Burundi I Mogadishu ahahoze Kaminuza Nkuru y'igihugu maze ingabo z'u Burundi 11 zihasiga ubuzima.

    Ikindi gitero cya Al Shabaab ku ngabo z'u Burundi cyabaye muri Ukuboza 2014 ahitwa Beledweyne, mu ntara ya Hiiraan ingabo z'u Burundi zihasiga ubuzima nubwo hatavuzwe umubare.

    Ingabo z'u Burundi kuba zisezerewe harimo no guca ruswa kuko abasirikari bahabwaga igice cy'amafaranga yabo andi Leta ikayatwara ikayakoresha mu bikorwa bitandukanye harimo amatora. Intica ntikize abasirikari bake babonaga bayagabanaga n'abasirikari bakuru babaga barabashyize kurutonde cyane cyane ko abenshi batabaga bemerewe kujya kurutonde kubera ibikorwa byabo by'ubwicanyi.

    Mbere yuko ingabo z'u Burundi zoherezwa muri Somalia zabanzaga koherezwa muri Congo kurwana n'imitwe irwanya icyo gihugu ndetse na M23, ariko kuri M23 hakoherezwa abasirikari b'Abatutsi bazwi nka Ex FAB murgihe abazwi nk'aba DD boherezwa muri Somalia ngo babone agatubutse.

    Kuba u Burundi busezerewe muri Somalia ni igihombo gikomeye kuri icyo gihugu kuko yari imwe munzira nkeya icyo gihugu gikura amadevize.

    Ubu inzira isigaye ni ugushaka amadevise ya Tshisekedi bohereza ingabo nyinshi zijya kurwanya M23, nubwo bahasiga ubuzima ku bwinshi ibyo ntacyo bibwiye Perezida Ndayishimiye kuko akayabo aba yagafashe mbere yizeza Tshisekedi intsinzi!
    Ikigaragara ibibazo by'ubukungu iki gihugu cyari gifite biraza kwiyongera.

    The post Icyatumye Ingabo z'u Burundi zerekwa umuryango mu gihugu cya Somalia appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/icyatumye-ingabo-zu-burundi-zerekwa-umuryango-mu-gihugu-cya-somalia/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=icyatumye-ingabo-zu-burundi-zerekwa-umuryango-mu-gihugu-cya-somalia

  • Shenseea yavuze ku ihagarikwa ry'igitaramo cya Raha Fest muri Kenya yari mu batumiwe #rwanda #RwOT

    Shenseea, umuhanzikazi ukomeye wo muri Jamaica, yatangaje ko nubwo atabashije gutaramira Abanya-Kenya mu iserukiramuco rya Raha Fest, yagiriye ibihe byiza muri Kenya ndetse agashimira Abanya-Kenya n'igihugu muri rusange ku buryo bamwakiranye urukundo.

    Mu butumwa yanyujije ku mbuga nkoranyambaga ze, yashimangiye ko n'ubwo habaye ibibazo byatumye aririmba indirimbo imwe gusa, ibyo ntibyamubuza gushimira byimazeyo abafana be ndetse n'abateguye igitaramo, nubwo bimwe mu bibazo byagaragaye bishobora kuba byaratewe n'imyiteguro idahagije.

    Shenseea yavuze ko n'ubwo ibyabaye bitari ku rwego yifuzaga, atashye yishimiye cyane ubundi buzima yagiriye muri Kenya.

    Yasobanuye ko yanyuzwe n'ubwiza bw'igihugu, ibyiza nyaburanga yahaboneye, ndetse n'urukundo yakiranywe n'Abanya-Kenya, by'umwihariko abafana be, bakomeje kugaragaza uburyo bakunda umuziki we. Yongeye gushimira abafana be ku bw'inkunga bamweretse, abizeza ko azagaruka muri Kenya mu gihe kizaza kandi azakora uko ashoboye ngo ataramire abafana be bose uko yabyifuzaga.

    Iserukiramuco rya Raha Fest ryari ryateguwe mu rwego rwo guhuriza hamwe ibyamamare bitandukanye byo ku rwego mpuzamahanga kugira ngo bishimishe abakunzi b'umuziki.

    Ariko rero, ku wa 31 Ukuboza 2024, ibintu byahinduye isura ubwo abantu benshi batari bafite amatike babyiganiye kwinjira ku ngufu.

    Ibi byateje umutekano muke, ku buryo abashinzwe umutekano bagombaga gukoresha ibyuka biryana mu maso mu guhosha akavuyo.

    Icyo gihe, Shenseea yari amaze kuririmba indirimbo imwe, ariko mu rwego rwo kumurindira umutekano we, yahise avanwa ku rubyiniro igitaraganya.

    Shenseea yakomeje avuga ko n'ubwo byagenze gutyo, adafite umujinya ku bafana cyangwa abateguye igitaramo kuko abona ko ibi byose ari ibintu bishobora kubaho mu gihe haba imyiteguro idatunganye cyangwa habaye umuvundo w'abantu barenze ubushobozi bw'ahantu igitaramo cyagombaga kubera.

    Yasoje ubutumwa bwe avuga ko azakomeza gusubiza urukundo rwa Kenya mu buryo bwiza kandi agashaka uburyo azagaruka muri icyo gihugu mu gihe kiri imbere.

    Source : https://kasukumedia.com/shenseea-yavuze-ku-ihagarikwa-ryigitaramo-cya-raha-fest-muri-kenya-yari-mu-batumiwe/

  • Imvo n'Imvano: Wari uzi ko mu Rwanda umugore ashobora gutwitira undi? #rwanda #RwOT

    Mu buzima busanzwe, gutwitira undi ni igikorwa cy'ingenzi kandi gifite imizi mu rukundo, gufashanya, n'ubumuntu. Mu Rwanda, igikorwa cyo gutwitira undi cyemewe n'amategeko kandi kigenda gifata indi ntera mu gufasha imiryango idashobora kubyara ku mpamvu zitandukanye.

    Mu mategeko y'u Rwanda, gutwitira undi, bizwi mu ndimi z'amahanga nka surrogacy, ni igikorwa kigomba gukorwa mu buryo bwubahirije amategeko kandi hakitabwa ku burenganzira bw'umugore wibwe inda hamwe n'uwemeye gutwitira undi.

    Ibi bikorwa bigamije gufasha abashakanye cyangwa abifuza kubyara ariko bafite imbogamizi z'ubuzima zibabuza kubyara ku buryo busanzwe.

    Abenshi mu bagore bemera gutwitira abandi, baba bafite umutima wo gufasha no kwita ku bandi. Iki gikorwa gituma abagore n'imiryango bava mu bwigunge ndetse bagahabwa amahirwe yo kwibaruka umwana bibwiraga ko badashobora kubona urubyaro.

    Mu mategeko y'u Rwanda, ibi bikorwa bigenzurwa n'inzego z'ubuzima kugira ngo hatagira uburenganzira bw'umuntu ubangamirwa cyangwa ibikwiye gukorwa bisigara inyuma.

    Hari impamvu nyinshi zitera abashakanye cyangwa umuntu umwe kwifashisha gutwitirwa. Muri izo mpamvu harimo uburwayi nk'ubugumba cyangwa izindi mpamvu z'ubuzima, nko kuba umugore afite uburwayi bwatuma gutwita bishobora gushyira ubuzima bwe mu kaga.

    Mu buryo bw'umwihariko, hari n'abahitamo ubu buryo kubera impamvu zo guhuza imibereho n'inshingano bafite.

    Ku rundi ruhande, igikorwa cyo gutwitira undi gikomeza gutera impaka ndende ku bijyanye n'indangagaciro, umuco, n'imyemerere.

    Hari abavuga ko ari igikorwa gihabanye n'umuco Nyarwanda cyangwa indangagaciro za kimuntu, mu gihe abandi bavuga ko ari igisubizo cyiza ku bibazo bikomeye abantu baba bafite mu buzima bwabo.

    Nubwo gutwitira undi bitaratangira gukorerwa mu Rwanda ku bwinshi, igitekerezo cyo kubyifashisha bikomeje guhabwa agaciro bitewe n'uko ubuzima bugenda buhinduka. Abashinzwe ubuzima basabwa gukomeza gushyiraho amategeko n'amabwiriza arengera buri wese ujyanye n'iki gikorwa kugira ngo kizarusheho gukorwa mu bwubahane, mu mucyo, no mu nyungu z'ababigana.

    Source : https://kasukumedia.com/imvo-nimvano-wari-uzi-ko-mu-rwanda-umugore-ashobora-gutwitira-undi/

  • Minisitiri Bizimana yashimye Umubikira wa mbere wanditse igitabo kuri Jenoside yakorewe Abatutsi – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Dr. Bizimana yabitangarije ku Rwibutso rwa Jenoside rwa Kigali ku Gisozi, ku wa 3 Mutarama 2024 ubwo hamurikirwaga igitabo cyiswe 'Lessons from the Genocide against the Tutsi:Resilience and Forgiveness'.

    Ni igitabo cyanditswe na Sr. Mukabayire ukorera ubutumwa hanze y'u Rwanda ndetse akaba umwe mu barokotse Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Dr. Bizimana yavuze ko icyo gitabo ari isura nshya ku buryo abihayimana gatolika bandikaga kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Ati 'Sr. Mukabayire ni we mwenebikira wa mbere wanditse igitabo ku buhamya bw'ibyo yanyuzemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Dusanzwe tumenyereye inyandiko z'Abihayimana bamwe na bamwe usanga ziri mu murongo wo gupfobya kuko na Jenoside igihagarikwa inyandiko za mbere ziyipfobya zanditswe na bamwe mu bihayimana harimo n'abapadiri 29 b'Abanyarwanda bari i Goma mu nyandiko bandikiye Papa muri Kanama 1994. Hari n'izindi nyandiko zagiye zisohoka ziri mu murongo mubi nk'uwo kandi turacyabona ibitabo n'ubuhamya byabo bipfobya Jenoside'.

    Yakomeje ati 'Ni byiza ko noneho bamwe mu bihayimana bandika mu murongo mwiza w'amateka nyakuri kugira ngo bifashe kwigisha kuri Jenoside ariko binafashe Kiliziya Gatolika kwizusuma izirikana ayo mateka na cyane ko ibigo by'Abihayimana n'insengero byakorewemo Jenoside'.

    Yongeyeho kandi ko ibyo bitanga isomo ko Jenoside yakorewe Abatutsi yakozwe n'ingeri zose z'abantu kandi ko ayo mateka akwiye gukomeza kuvugwa uko kugira ngo arusheho gusigira isomo abantu muri rusange.

    Sr. Mukabayire wanditse icyo gitabo yavuze ko yavutse mu muryango w'abana 11, abavandimwe be n'ababyeyi babo bose baricwa, ndetse n'abandi bo mu muryango we ku buryo Jenoside yakorewe Abatutsi yamutwaye abantu 63 bose hamwe.

    Yavuze ko na we kuyirokoka byari inzira y'umusaraba kuko yavukiye ku Gikongoro mu Ntara y'Amajyepfo ariko arokokera i Gahini mu Burasirazuba.

    Yavuze ko ibyo byaje kumusigira igikomere kinini cyatumye ubuzima bubanza kumugora mbere y'uko yandika icyo gitabo.

    Ati 'Kugira gutya umunsi umwe ukabona abo bantu bose barazimye si ikintu ubwira ubwonko bwawe ngo akira. Ni inzira ndende urabanza ugapfa muri wowe ukumva birarangiye nta n'ubuzima buzahoraho'.

    Yakomeje avuga ko yagize igihe yasinziraga amasaha atatu, gusa ku munsi ikindi gihe akabura ibitotsi aza kugirwa inama yo kwandika ibyo yanyuzemo afata umwanzuro wo kubikora kuko yabonye hari n'abandi byazafasha.

    Akomoza ku masomo kuri Jenoside icyo gitabo kigarukaho yagize ati 'Amasomo Jenoside ikwiye gusiga ni ukudatwarwa n'ibyabaye kuko abantu babuze ababo barababaye hari n'abafite indwara zidakira ariko icya mbere ni ukudaheranwa n'amateka. Numvishe ntagomba guheranwa n'ibyo naciyemo kandi bizafasha n'abandi cyane bariye abana bato batazigera bamenya aho bavutse'.

    Irindi somo icyo gitabo kigarukaho yavuze ni uko ubuzima ari impano ikomeye abantu bagomba gusigasira bagashaka uburyo biyubaka bakubaka n'abandi ariko kandi bakababarira kuko ari byo bituma babasha kurekura ibikomeye banyuzemo.

    Umuhango wo kumurika iki gitabo witabiriwe n'abantu b'ingeri zose

    Sr. Mukabayire Marie Josée yavuze ko ubuzima butamworoheye nyuma yo kurokoka Jenoside

    Sr. Mukabayire Marie Josée yavuze ko rimwe mu masomo abantu bakwiye kwigira kuri Jenoside yakorewe Abatutsi ari ukudaheranwa

    Iki gitabo kiri mu rurimi rw’Icyongereza

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr. Bizimana Jean Damascène yashimye kuba abihayimana batangiye kwandika ukuri ku mateka ya Jenoside


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-bizimana-yashimye-umubikira-wa-mbere-wanditse-igitabo-kuri-jenoside

  • Havumbuwe ibirenge by’inyamaswa zabayeho mu m… – #rwanda #RwOT

    Abakozi bakorera muri Oxfordshire mu Bwongereza, babonye ibirenge by'inyamaswa za kera (dinosaurs), harimo izo mu bwoko bwa “megalosaurus”, inyamaswa yari ifite uburebure bwa metero 9 hamwe n'ibirenge by'izindi nyamaswa nk’uko tubikesha NYTimes. Ibi biboneka nk'icyegeranyo gikomeye cyane cyabonetse mu myaka 30 ishize mu Bwongereza.

    Ibimenyetso 5 by'ibirenge byabonetse byerekana inyamanswa zabayeho mu gihe cya Jurassic, imyaka miliyoni 166 ishize. Ahantu habonetse ibi birenge, hazwi nka 'Dinosaur Highway,' kuko hamaze kubonekamo ibirenge birenga 40 mu ntera ya metero 200.

    Inyamaswa za “megalosaurus”, zari inyamaswa z'inkazi zifite uburebure bwa metero 9, zikagira ibiro bisaga 1,500 nk’uko bitangazwa na Emma Nicholls. Mu gihe kimwe, habonetse ibirenge by'inyamaswa za “sauropods”, zirimo izo abahanga bakeka ko ari ‘Cetiosaurus’ zari zifite uburebure bwa metero 18 na toni 2 z'uburemere.

    Abashakashatsi bavuga ko izi nyamaswa zakoreshaga aka gace nk’ahantu ho gutemberamo, aho rimwe na rimwe zakoreshaga urwuri cyangwa zishobora guhura n'ibikoko by'inkazi nka “megalosaurus”. Aho izi nyamanswa zari zicumbitse, hasanzwe ibimenyetso by'ibinyabuzima byo mu mazi, birimo ibikururuka byo mu bwoko bwa “gastropods” n'ibindi.

    Mu mwaka wa 2024, abashakashatsi bakoze ubushakashatsi bwimbitse bakoresheje ikoranabuhanga bafata amafoto n’amashusho z'indege zitagira abapirote (drone), ndetse banakora ibishushanyo by’ibinyabuzima, byatumye ubu bushakashatsi bukomeza gufasha abahanga bikaba byitezwe ko hashobora kuvumburwa ibiruta ibi.

    Abashakashatsi bo mu Bwongereza bavumbuye inyamaswa za kera cyane

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150451/havumbuwe-ibirenge-byinyamaswa-zabayeho-mu-myaka-miliyoni-166-ishize-amafoto-150451.html