Blog

  • Biteguye gushumbusha abakunzi babo! Impumeko… – #rwanda #RwOT

    Ibi, ni ibyo abaraperi barimo B Threy, Diplomat na Danny Nanone batangarije Radio Rwanda, bavuga ko nubwo abakunzi b'injyana ya Hip Hop bababajwe n'isubikwa ry'Igitaramo 'Icyumba cya Rap' cyagombaga kuba tariki 27 Ukuboza 2024, abari kuririmba nabo byabababaje ari nayo mpamvu bizeza kuzashumbusha abakunzi babo.

    Ni igitaramo cyatumiwemo abaraperi 13 bakomeye kandi bagezweho muri iki gihe, cyasubitswe ku munota wa nyuma bitewe n'imvura nyinshi yaguye ikangiza bimwe mu byari byateguwe, mu gihe bamwe mu bantu bari batangiye kugera kuri Canal Olympia, aho cyari kubera.

    Igitaramo 'Icyumba cya Rap' Iki gitaramo cyari kubera kuri Canal Olympia, ku mugoroba wo ku wa Gatanu tariki 27 Ukuboza 2024, ndetse ibihumbi by'abantu bari bamaze kwigwizaho amatike, bategereje ko bataramirwa n'aba bahanzi. 

    Iyi mvura yaguye ari nyinshi, ku buryo hari ibyuma byanyagiwe, intebe ziranyagirwa, bituma abateguye iki gitaramo bafata umwanzuro w'uko gisubikwa.

    Umwe mu bagombaga kukiririmbamo, B Threy yavuze ko inkuru y’isubikwa ry’igitaramo yayumvise ari kwitegura kugenda.

    Ati:”Nari maze kwambara urukweto. Ntibyanshimishije. Urumva imyambaro tuba twateguye ariko nyuma yo kuvugana n’abagiteguye narabyumvise.”  

    Dany Nanone we yamenye ko igitaramo cyahagaritswe yageze aho cyagombaga kubera, amaze gusuzuma ibyuma.

    Ati:”Sinatekerezaga ko biri buhagarare. Byabaye ngombwa ko byarebwaho. Kuko nabirebeshaga amaso sinabyakiriye nabi kandi n’abakunzi bacu barabyumvise.”

    Diplomate yagaragaje ko icyemezo cyo guhagarika igitaramo cyababaje abahanzi n’abakunzi babo.

    Ati: “Uko abafana bababaye natwe twarababaye. Byaduhaye umwanya wo gutegura kurushaho kuko wongera kugira utwo utunganya. Byampaye umwanya wo kunoza kurushaho.”

    Ubwo iki gitaramo cyasubikwaga, Ishimwe Eugene uri mu bari kugitegura yabwiye InyaRwanda ko banzuye gusubika iki gitaramo kubera 'Imvura nyinshi yangije ibikorwa byinshi twari twateguye, twemeje ko rero iki gitaramo kizabera muri Camp Kigali, tariki 10 Mutarama 2025.”

    Bamwe mu bazitabira iki gitaramo barimo Riderman, Bull Dogg, P Fla, Fireman, Green P, Jay C, Bushali, B-Threy, Zeotrap, Danny Nanone, Logan Joe na Ish Kevin.

    Kwinjira muri iki gitaramo ni amafaranga ibihumbi 5 Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10 Frw muri VIP n'ibihumbi 20 Frw muri VVIP ku bazagurira amatike ku muryango.

    Abari kugura amatike mbere y'umunsi w'igitaramo bo baraba bayagura ibihumbi 3 Frw mu myanya isanzwe, mu myanya ya VIP bayigure ibihumbi 7Frw naho VVIP yo bayigure ibihumbi 15Frw.


    Abaraperi barimo Diplomat, Danny Nanone na B Threy bahishuye ko na bo batunguwe n’isubikwa ry’igitaramo gikomeye bari batumiwemo, batangaza ko bitegura gushumbusha abakunzi babo 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150486/bateguye-gushumbusha-abakunzi-babo-impumeko-za-bamwe-mu-baraperi-nyuma-yisubikwa-ryigitara-150486.html

  • Indwara ntizafashe ikiruhuko Minisitiri Nsa… – #rwanda #RwOT

    Minisitiri w’Ubuzima, Dr Sabin Nsanzimana yagaragaje ko Uturere twagaragayemo ubwiyongere bw’iyi ndwara harimo Gasabo, Kicukiro, Bugesera, Gisagara na Nyamagabe.

    Yibukije abaturage ko bakwiye gutema ibihuru no gukuraho ahantu hororokera imibu no kwivuza neza hakiri kare.

    Muri ubu butumwa, yavuze ko mu mwaka ushize u Rwanda rwahuye n'indwara ndetse n'ibyorezo byinshi ariko rukaza kubitsinda, yibutsa Abanyarwanda ko no muri uyu mwaka indwara zitigeze zifata ikiruhuko.

    Ati:'Muri uyu mwaka rero, indwara ntwabwo zafashe ikiruhuko. Zirahari, na zo twiteguye kuzirinda, guhangana na zo, ndetse n'izaza zikomeye tukaba twafatanya na zo tukazitsinda.”

    Akomoza ku bwiyongere bwa Malaria bwagaragaye mu turere tumwe na tumwe tw’Igihugu, Minisitiri Dr Nsanzimana yavuze ko byagaragaye ko imibu itera Malaria isigaye iruma abantu hakiri kare mbere y’uko bajya mu mazu bitewe n’uko yamaze kumenyera uburyo abantu bakoresha bayirwanya.

    Yatangaje ko ahantu hororokera imibu hagenda hiyongera, harimo hafi y’urugo, aho bubaka, aho baretse amazi, mu bimene by’amacupa, mu bimene by’ibicuma, ndetse n’ahandi hantu hose amazi ashobora kumara akanya atagenda, agaragaza ko uko iterambere riza ari nako ahareka amazi hagenda hiyongera.

    Ati: “Ntiwemere ko hafi y’urugo rwawe hari ikintu cyitwa amazi kihareka, ndetse kabone n’iyo kaba ari agafuniko k’icupa.Wari uzi ko muri kariya gafuniko k’icupa iri tunywesha ibinyobwa bitandukanye gashobora kujyamo imibu 2000 igihe karimo amazi.”

    Minisitiri Dr Nsanzimana yibukije ko Malaria ivurwa igakira, ariko kudakoresha imiti yayo neza bishobora gutuma habaho ubudahangarwa ku miti. Yasabye abantu bose kutivura Malaria, ahubwo ugaragaje ibimenyetso yihutira kwa muganga kugira ngo yitabweho hakiri kare.

    Ikigo cy’Igihugu gishinzwe Ubuzima, RBC kivuga ko Leta y’u Rwanda ifite gahunda yo kurandura Malaria mbere y’umwaka wa 2030, kandi ngo ni ibintu bishoboka kuko mu myaka 7 ishize, Malaria yagabanutse ku kigero kiri hafi ya 90%.

    Mu myaka hafi 100 ishize, ni bwo mu Misiri hatangijwe ibikorwa byo kurandura Malaria, indwara iterwa no kurumwa n’umubu w’ingore wa 'Anophèle'.

    Imibare ya OMS yerekana ko Malaria yica abantu nibura 600,000 ku Isi buri mwaka, biganjemo abo muri Afurika. Kugeza ubu ku Isi hari ibihugu 44 byemejwe ko bitakirangwamo Malaria.

    OMS yashyizeho intego y'uko kuva mu 2016 kugeza mu 2030,  mu bihugu byose byo ku Isi mu mwaka wa 2030 nibo bazaba bamaze guhangana na Malaria ku gipimo cya 90%, kugabanya umubare w'abicwa na yo ku gipimo cya 90% ndetse no kuba nibura ibihugu 35 bizama byaramaze kurandura iyo ndwara burundu.


    Minisiteri y’Ubuzima yasabye Abanyarwanda kutirara ku kwirinda Malaria yongeye kwiyongera mu Rwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150491/indwara-ntizafashe-ikiruhuko-minisitiri-nsanzimana-avuga-kuri-malaria-yongeye-kubura-umutw-150491.html

  • Kamonyi-Kibuza: Imibiri 362 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yashyinguwe mu cyubahiro #rwanda #RwOT

    Imibiri 362 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside mu 1994 yashyinguwe mu cyubahiro mu rwibutso rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu Kibuza. Yimuwe ikuwe mu mva za; Nyarutovu, Bitsibo na Kabindi ho mu Murengewa Musambira. Kwimurirwa mu rwibutso rw'Akarere mu Kibuza, ni uko aho yari iri hatari hameze neza. Imiryango yashyinguye abayo, yijejwe ko itazongera kwimurwa ukundi kuko ubu byari bikozwe ku nshuro ya Gatatu nyuma ya Jenoside.

    Iyi mibiri uko ari 362 yimuwe ikurwa mu mva igashyingurwa mu cyubahiro mu rwibutso rwa Kibuza, ni iy'Abatutsi bo mu byahoze ari Komini; Rutobwe, Nyabikenke, Nyamabuye, Taba, Kayenzi na Runda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi.
    Callixte Kanyamibwa, ukomoka mu miryango yashyinguwe none ku wa 04 Mutarama 2025, avuga ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994 kugera mu mwaka wa 2000-2001 iyi mibiri yimuwe inshuro ebyiri, ubu bukaba bubaye ubwa gatatu.

    Avuga ko iyi mibiri yagiye ishyingurwa ndetse ikimurwa ishyirwa mu zindi mva bitewe n'ibihe cyane ko nyuma ya Jenoside yakorewe Abatutsi bagiye babashyingura bijyanye n'ubushobozi n'uburyo byari bihari. Ahamya ko uyu munsi bashyinguwe mu rwibutso rujyanye n'igihe, ruzaramba kandi bari kumwe n'abandi aho ku bibuka bizajya biborohera.

    Ati' Iki gikorwa twari tumaze igihe tugitegura none tukigezeho, ubu turumva turuhutse kuko tubashyinguye ahiyubashye, mu cyubahiro cyabo tukaba twumva ko ari imbaraga kuri twe kuko tuzajya tubibuka mu buryo bunoze ndetse no mu buryo burambye'.

    Abayobozi mu nzego zitandukanye.

    Kanyamibwa, avuga ku mpamvu zatumye bemera iyimurwa ry'imibiri y'ababo yagize, ati' Aho bari bari, bari bashyinguye mu buryo butanoze cyane kuko byagendanaga n'igihe n'ubushobozi twari dufite n'amikoro y'Igihugu uko yari ameze. Twabashyinguye mu 1996 ku buryo imva bari barimo hari uburyo zishobora kwangirika, imvura iyo yagwaga, umuvu w'amazi wagendaga uzisenya gahoro gahoro, ubu rero ubwo baje mu rwibutso rukomeye mu buryo burambye, urwibutso rufite umutekano ni icyizere kuri twe kandi noneho ubu ng'ubu tuzajya tubibuka mu buryo buhoraho n'Abadukomokaho bazabibuka mu buryo buhoraho kandi na Leta izabasigasira mu buryo bwizewe'.
    Guverineri Kayitesi Alice wari umushyitsi mu kuru, avuga ko kwimura iyi mibiri haba aha Kamonyi ndetse n'ahandi mu Ntara y'Amajyepfo ari igikorwa gisaba ibiganiro kugera igihe abafitanye amasano n'ababa bashyinguye muri izo mva babyumva, bagahambuka ku marangamutima hanyuma iyo mibiri ikabona kwimurwa ivanwa mu mva ikajyanwa gushyingurwa mu cyubahiro mu nzibutso zitunganijwe neza mu buryo burambye kandi zifite umutekano.

    Ashimira imiryango yemeye ko abantu bayo bimurwa, ariko kandi akanavuga ko unasanga imva ziba zishyinguwemo iyo mibiri ziba zitujuje ibisabwa, zishobora no kwangirikiramo imibiri izishyinguwemo bitewe n'aho ziri, aho usanga hari aho amazi yinjiramo cyangwa se zinageze igihe zikeneye gusanwa kuko zubatswe nta bushobozi buhagije buhari abantu bihuta.

    Guverineri Kayitesi Alice, avuga ko ahakuwe iyi mibiri atari ahantu ho gufatwa uko buri wese abonye kuko hagomba gushyirwa ikimenyetso cy'amateka ndetse n'Igihe cyo Kwibuka abantu bajyayo kuko ari nayo mpamvu buri Murenge ugira igihe cyawo cyo kwibuka.
    Akomeza aha icyizere abo mu miryango yashyinguye ababo, avuga ko nta gahunda yindi yo kuzongera kubimura. Ati' Ntabwo duteganya kuzongera kwimura iyi mibiri kuko tuyishyinguye mu cyubahiro, mu rwibusto rwujuje ibisabwa. Tuzagenda twongeraho kuba twakwagura, kuba hari uburyo twakwaguraho inzu y'Amateka ariko nta gahunda yindi yo kongera kubimura kubera ko hakurikijwe Politiki ya Leta igenga inzibutso, Amabwiriza ya MINUBUMWE n'ibigomba kuba byuzuye, birujujwe'.

    Benedata Zacharie, Perezida wa Ibuka mu karere ka Kamonyi avuga ko nyuma y'iki gikorwa cyo kwimura iyi mibiri ivanywe mu mva mu Murenge wa Musambira, hasigaye kwimura imibiri 80 iri mu mva z'i Nyamiyaga ndetse n'imva iri i Kirwa ho mu Murenge wa Kayenzi irimo imibiri 122 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi Mu 1994.

    Perezida wa Ibuka/Kamonyi.

    Perezida wa IBUKA, Benedata akomeza avuga ko imwe mu mbogamizi bahura nazo mu kwimura iyi mibiri ishingiye ku kubanza kwigisha kugera ku rwego rw'uko abantu bumva impamvu yo kwimura iyo mibiri ikavanwa mu mva ijyanwa mu Rwibutso.

    Ahamya ko kwigisha ari urugendo rufata umwanya kugira ngo babyumve, bitewe n'amateka y'aho hantu ndetse na bamwe baba bumva ko iyo mibiri nihava batazongera kujya kuhibukira cyane ko abenshi ariho habegereye, bumva ko ababo batajyanwa kure yabo.

    Urwibutso rwa Jenoside yakorewe Abatutsi rw'Akarere ka Kamonyi ahazwi nko mu KIBUZA, rusanzwe rushyinguyemo abantu 47,566 utabariyemo aba bahashyinguwe none. Ku rwego rw'Intara y'Amajyepfo, haracyari imibiri isaga ibihumbi 13 igomba kwimurwa ivanwa mu mva ikajyanwa mu nzibutso zujuje ibisabwa.


    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/01/05/kamonyi-kibuza-imibiri-362-yabatutsi-bishwe-muri-jenoside-yashyinguwe-mu-cyubahiro/

  • Yampano yanze kuvuga kuri Bruce Melodie – #rwanda #RwOT

    Uyu muhanzi yabigarutseho mu kiganiro yagiranye na Televiziyo y'u Rwanda, aho yari ari kugaruka ku buryo yatumiwe kuririmba mu gitaramo The Ben aheruka gukorera muri BK Arena. Umunyamakuru yari amubajije icyo yavuga kuri Bruce Melodie wari umaze iminsi avugwaho kudacana uwaka na The Ben akaza kugaragara mu gitaramo cye.

    Undi mu gusubiza ati 'Bruce nta kintu mfite cyo kumuvugaho. Abagabo ba 1:55 AM, ntacyo nabavugaho. Ntabwo muzi Melodie, ntabwo turahura. Nta kintu muvugaho.'

    Yakomeje abazwa uko yagize amahirwe yo kuririmba mu gitaramo cya The Ben, agaragaza ko byabayeho binyuze mu bantu ba hafi b'uyu muhanzi, barimo Muyoboke Alex ndetse Noopja.

    Avuga ko na The Ben nyuma bahuye akaza kumubwira ko akunda ibihangano bye kandi ashaka kuzamubona ari kubiririmba. Ati 'Yarambwiye ati 'nkunda ibihangano byawe'. Nshaka kukubona uririmba indirimbo zawe.'

    Yavuze ko ubwo yaririmbaga mu gitaramo cya The Ben, ari bwo bwa mbere yari ageze muri BK Arena. Ati 'Nari narisezeranyije ko nzajya muri BK Arena, ngiye kuharirimba. Ntitaye ku gihe bizamfata, mbona Imana irabikoze.'

    Agaragaza The Ben nk'umuntu wamuhinduriye ubuzima, ati “Ni mukuru wanjye mu muziki no myumvire afite n'ijisho rya mukuru. Yumve ko agaciro yahaye ubuhanzi bwanjye nzakurikiza ibyo yanyeretse nka mukuru wanjye.'

    Yampano avuga ko mu 2025 ateganya gushyira hanze indirimbo ye na The Ben. ati 'Muri uyu mwaka hagomba gusohoka indirimbo yanjye na The Ben, uko byagenda kose. Ni ukuri kandi ndizera ko bitazafata igihe kirekire.'


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yampano-yanze-kuvuga-kuri-bruce-melodie

  • Kamonyi: Imibiri 362 y'Abatutsi bishwe muri Jenoside yimuriwe mu Rwibutso rw'Akarere – #rwanda #RwOT

    Igikorwa cyo kwimura iyo mibiri cyabaye kuri uyu wa Gatandatu ku itariki 4 Mutarama 2025. Ni imibiri yari isanzwe ishyinguye mu zindi mva zo mu duce twa Nyarutovu, Kabindi na Bitsibo.

    Kanyamibwa Callixte wari uhagarariye imiryango y'abafite ababo bimuriwe muri urwo rwibutso, yabwiye RBA ko bishimiye kuba babashije kubashyingura mu cyubahiro kuko bari baragize imbogamizi y'amikoro make.

    Yagize ati 'Aba twimuriye hano twari twarabashyinguye ku ivuko aho baguye mu mva eshatu zitandukanye zo mu kagari kamwe. Icyo gihe twabashyinguye mu mikoro twari dufite kuko ubushobozi bwari buke. Twabashyinguye mu mva mu buryo butarambye kuko uko imyaka yagendaga ishira wabonaga ko zigenda zangirika n'amazi y'imvura ahanyura ukabona zigiye gusenyuka.”

    Yakomeje ati “Uko Igihugu kigenda kiyubaka, ubushobozi bukagenda buboneka hagiyeho inzubutso zubatse mu buryo bunoze tunashishikarizwa kubimura ngo tubashyingure mu buryo burambye kandi mu cyubahiro.”

    Kanyamibwa yavuze ko kuba iyi mibiri yimuriwe kure y'ahari imiryango y'ababo barokotse atari imbogamizi kuko bazajya bahuza imbaraga n'abandi bakaza kubibukira kuri urwo rwibutso rw'akarere kandi ko n'aho bari bashyinguye hashobora gushyirwa ikimenyetso.

    Guverineri w'Intara y'Amajyepfo, Kayitesi Alice, yavuze ko ubuyobozi buri gukora ibishoboka byose mu guhangana n'ingengabitekerezo ya Jenoside ndetse ko bijyana no gukomeza kwimura imibiri ngo ishyingurwe neza mu rwego rwo kuyisubiza icyubahiro no gusigasira amateka.

    Yagize ati 'Ni yo mpamvu ubuyobozi bufata iya mbere mu gukumira ingengabitekerezo ya Jenoside. Turizeza rero abarokotse ko tuzakomeza guhangana n'ingaruka za Jenoside twita ku bayirokotse kandi ubuyobozi ku nzego zose tuzakomeza gukorana n'imiryango igifite ababo bashyinguye mu nzibutso zigomba guhuzwa kugira ngo dukomeze guha icyubahiro abacu kandi dukomeze no kubungabunga amateka yacu.”

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kamonyi bugaragaza ko hari indi mibiri igishyinguye mu mva ziri mu mirenge ya Kayenzi na Nyamiyaga muri ako karere hakaba hagikomeje ibiganiro ngo abashyinguyemo bose bimurirwe mu nzibutso eshatu z'akarere zujuje ibisabwa.

    Iki gikorwa kitabiriwe n’abayobozi batandukanye

    Hashyinguwe imibiri 362 y’Abatutsi bishwe muri Jenoside.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kamonyi-imibiri-362-y-abatutsi-bishwe-muri-jenoside-yimuriwe-mu-rwibutso-rw

  • Zarageragejwe zitanga umusaruro: Sobanukirwa ibya 'drones' zizakoreshwa mu kugenzura umutekano wo mu muhanda – #rwanda #RwOT

    Ni imbaraga zikomeje gushyirwa mu kwifashisha ikoranabuhanga mu nzego zitandukanye. Ubu hashize imyaka irenga itanu, Polisi y'u Rwanda itangiye kwifashisha camera zigenzura umuvuduko, muri gahunda yo kurushaho kwimakaza umutekano wo mu muhanda hifashishijwe ubwenge buremano 'Artificial intelligence'.

    Kuva camera ya mbere yashyirwa i Kanzenze mu Karere ka Bugesera muri Nyakanga 2019 igutanga umusaruro, iki gikorwa cyarakomeje, Polisi y'u Rwanda ishyira izindi Nyagasambu, Kamonyi, Ryabega na Kanyinya.

    Kuri ubu izi camera zigaragara henshi ku mihanda yo mu Mujyi wa Kigali no mu ntara z'igihugu, ubu hagiye kongerwaho 'drones'.

    Hari amakuru agera kuri IGIHE agaragaza ko izi 'drones' zigiye gutangira gukoreshwa, zishobora kuba zari zimaze igihe zigeragerezwa mu Karere ka Musanze mu Ntara y'Amajyaruguru y'u Rwanda.

    Mu kiganiro cyihariye n'Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko izi 'drones' zo zizajya zinafasha mu bindi birimo gucunga umutekano, kubungabunga ituze rya rubanda no kurinda ibintu byabo, biziyongere ku kugenzura iyubahirizwa ry'amategeko y'umuhanda.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko izi 'drones' zo zizajya zinafasha mu bindi birimo kubungabunga ituze rya rubanda no kurinda ibyabo

    IGIHE: Kuki muhisemo gutangira gukoresha indege nto zitagira abapilote mu gucunga umutekano wo mu muhanda ubu?

    ACP Rutikanga: Turi mu rwego rwo kugira ngo Polisi inoze serivisi zayo, itange ubutabazi bwihuse, bushingiye ku makuru meza kandi yabonekeye ku gihe. Mu gihe dushaka gukora neza, gutanga ubutabazi ku gihe bushingiye ku makuru meza birumvikana ko tutajya kure y'ikoranabuhanga kuko ari kimwe mu bifasha kugira ngo izo serivisi zitangwe neza.

    Haba hari ibibazo cyangwa imbogamizi zihariye zatumye muhitamo gukoresha 'drones'?

    Nta mbogamizi zidasanzwe. Ni umurongo w'igihugu wo gukoresha ikoranabuhanga mu buryo bwo kwihutisha serivisi no gukora kinyamwuga, natwe turi muri uwo mujyo ntabwo tugomba gusigara inyuma.

    Ariko nanone birumvikana ko Abanyarwanda bakeneye serivisi nziza n'ubutabera bwiza bwihuse. Ibyo byose kugira ngo tubikore ni uko tuba tubona amakuru yihuse natwe tugatabara ku gihe. Birumvikana rero ko ikoreshwa ry'ikoranabuhanga ry'utudege tutagira abapilote ari kimwe mu bisubizo.

    Ese hari ibikorwa by'igerageza by'izi ndege nto mwakoze?

    Umwaka urashize aho twakoraga ibikorwa byo kubungabunga umutekano mu birombe by'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro, ariko nanone tureba abayacukura mu buryo butemewe hirya no hino mu misozi aho abantu batagera cyangwa ngo imodoka zihace. Twifashishije utwo tudege tutagira abapilote kandi tukaduha amakuru tukagenda tukabikurikirana, ibintu bigasubira mu buryo.

    Ikindi ni mu bihe bya Covid-19, aho zadufashije mu gukwirakwiza ubutumwa mu buryo bw'amajwi. Kugeragezwa zarageragejwe kandi zirakora neza. Rero kuba twanazikoresha mu gucunga umutekano wo mu muhanda birahari.

    Zizajya zikoreshwa mu zihe gahunda za Polisi?

    Icyo navuga n'uko abantu babirebera mu guhana abarenze ku mategeko cyangwa amabwiriza agenga umuhanda cyangwa abakoze amakosa, ariko hari no mu rwego rwo gutanga amakuru, aho ushobora gusanga nk'ikamyo yafunze umuhanda tukaba twahabona mbere hanyuma tugakora ibikwiye abantu badakererewe cyangwa ngo turindire guhamagarwa.

    Hari n'ikindi cy'inkongi; [drone] ishobora kubona nk'ishyamba cyangwa inzu bishya, igatanga amakuru abantu bagatanga ubutabazi bukwiriye.

    Ariko nanone abakora amakosa yo mu muhanda aho tutabona cyangwa tutagera birashoboka ko yahatubonera tukaba twahana cyangwa tukanigisha.

    Muri make ziteganywa gukoreshwa mu gucunga umutekano, kubungabunga ituze rya rubanda no kurinda ibintu by'abantu.

    Ku bijyanye n'umutekano wo mu muhanda, zizakorana gute n'uburyo busanzweho bwa camera n'abapolisi?

    Ubwazo zifite camera, ubwo ikindi ni uko haba hari ahantu hakusanyirizwa ayo makuru. Zizajya ziduha amakuru atuma dufata umwanzuro kandi turushaho kunoza inshingano zacu.

    Mu gihe mwatangiye kuzikoresha, muzahera he?

    Birumvikana igihugu gifite imihanda myinshi ni kinini, ntiwahita ubona utudege dukwira ahantu hose icya rimwe. Rero icyo gihe aho dukenewe cyane niho hagena aho zizashyirwa mbere.

    Nta mpungenge ko izi drone zizavogera ubuzima bwite bw'abantu?

    Icya mbere ku mutekano w'amakuru bwite ya muntu, hari itegeko ryerekeye kurinda amakuru bwite n'imibereho bwite by'umuntu, rizajya rikurikizwa nk'uko bisanzwe.

    Ikindi hari itegeko n'amabwiriza bigenga ikoreshwa ry'utu tudege. Mbere y'uko kazamurwa hari ibigomba gukurikizwa birimo gusaba uburenganzira ukagira ibyo ugaragaza yamara guhabwa uburenganzira ukayigurutsa.

    Ikindi nanone ugomba kureba niba nta bindi bikorwa bihari bifite aho bihuriye no kuguruka, niba hari indege iri buce aho igendera hasi nabyo murabimenya kugira ngo hatabaho kubangamirana.

    Ikindi ku mutekano wazo [drone] nko kuba umuntu yayitera ibuye, ibyo byo ni nk'uko imodoka ica mu muhanda bayitera ibuye, ubikoze arakurikiranwa. Ariko ku mutekano wazo nta kibazo kugeza ubu turabona.

    Mu rwego rwo kubaka icyizere mu baturage, Polisi iteganya gukorana nabo binyuze mu bukangurambaga bugamije kubasobanurira ibyiza by'ikoranabuhanga ry'utu tudege tutagira abapilote no gusubiza ibibazo bashobora kugira.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yavuze ko iki cyemezo cyafashwe mu rwego rwo kwimakaza ikoranabuhanga mu mitangire ya serivisi nk’umurongo Leta yihaye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/zarageragejwe-zitanga-umusaruro-sonabukirwa-gahunda-yo-gukoresha-drones-mu

  • Rubavu: Abafite ubutaka ku mupaka barataka kwimwa ibyangombwa byabwo – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na RBA bagaragaje uburyo ntako batagize ngo basabe akarere gukemurirwa icyo kibazo ariko kikaba kidakemurwa.

    Umwe yagize ati 'Babanje kuza bakuraho metero esheshatu z'umuhanda turabyemera tugira ngo bagiye kuduhereza ibyangombwa by'ubutaka ariko nta byo baduhaye. Turasaba ko niba bumva badashobora kuduha ibyangombwa by'ubutaka kuduha ingurane tukavamo'.

    Undi yagize ati 'Bamwe twarahaguze abandi ni ho bavuka bari bahatuye na mbere hose. Twasabye ko badufasha bagafata ubutaka bashaka gukoresha bakabukuraho ubusigaye bakaduhera ibyangombwa biranga. Twandikiye akagari, umurenge n'akarere ndetse twandikiye na Guverineri'.

    Abo baturage bahuriza ku kuba iryo tambamirwa ry'ubutaka bwabo rimaze imyaka myinshi ribagiraho ingaruka zinyuranye zirimo kuba batabutangaho ingwate muri banki ngo bake inguzanyo, kuba batabugurisha ndetse no kuba batabwubakaho.

    Mu bice birimo ubwo bitaka, ubwegereye umupaka bwubatseho nk'inzu bigaragara ko bigoye gutandukanya izubatse mu Rwanda n'izubatse ku butaka bwa RDC.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yavuze ko gukemura icyo kibazo bisaba kubanza gusuzuma neza imbago z'umupaka ariko ko akarere katicaye ubusa kuko bari gushaka uko bagikemura.

    Ati 'Mu buryo bw'imicungire y'ubutaka hari aho usanga nk'ubutaka bw'umuntu bufite agace gato kagiye mu mbago z'umupaka. Icyo gihe bisaba kubanza kwemeza umupaka neza no gukataho ka gace hagasigara ubutaka bw'uwo muntu noneho akabona guhabwa nimero iburanga (UPI).Uku kwezi kwa Mutarama 2025 kurajya kurangira intumwa za Minisitiri w'Ibidukikije zaraje zidufashe gukemura ibyo bibazo'.

    Icyo kibazo cy'ubutaka budafitiwe ibyangombwa, itangwa ry'ibyangombwa by'ubutaka ritangira cyari gifitwe n'abagera kuri 444 ariko bamwe ubuyobozi buza gusanga nta kibazo ubutaka bwabo bufite bahabwa ibya ngombwa, ubu hakaba hasigaye ababarirwa muri 230.

    Abaturiye umupaka w’u Rwanda na RDC i Rubavu barataka kwimwa ibyangombwa by’ubutaka bwabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-abafite-ubutaka-ku-mupaka-barataka-kwimwa-ibyangombwa-byabwo

  • Itegeko rishya rigenga ubwishingizi ryitezweho gukemura ibibazo bikomeje kuzonga uru rwego – #rwanda #RwOT

    Ni nyuma y'uko abakiriya biganjemo abagura ubwishingizi bwa moto n'imodoka, bakomeje kugaragaza ko ibiciro by'ubwishingizi biri kuzamuka cyane kuva mu myaka 4 ishize.

    Ibiciro by'ubwishingizi bw'ibinyabiziga byariyongereye kuva mu myaka 4 ishize, nk'uko n'ibindi biciro byagiye bizamuka ku isoko.

    Mu mijyi itandukanye y'u Rwanda moto zirenze imwe zikunyuraho buri segonda, ariko zikaba n'intandaro y'impanuka nyinshi ziba hirya no hino mu gihugu.

    Ibi byatumye ibigo by'ubwishingizi byose bihitamo kuzitera umugongo, icyakora kimwe muri byo cyiyemeza kugurisha ubwishingizi bwa moto ariko ibiciro bikazamurwa.

    Kugeza ubu moto imaze igihe kiri munsi y'imyaka itanu ubwishingizi bwayo ni 184 000 Frw ku mwaka, na ho imaze imyaka irenga itanu ikishyuzwa ibihumbi 225 Frw, mu gihe irenze imyaka 10 yo igiciro kijya hejuru yayo.

    Abafite ibigo by'ubwishingizi bavuga ko ibiciro byiyongereye bitewe n'impamvu zitandukanye zirimo impanuka nyinshi zikorwa n'abamotari ndetse n'uko isoko rihagaze mu gihugu.

    Umuyobozi w'ikigo cy'ubwishingizi cya Radiant, Rugenera Marc, yabwiye RBA ko bategereje igisubizo kirambye mu itegeko rishya rigenga ubwishingizi rigiye gusohoka.

    Ati “Murabizi hagiyeho Inteko Ishinga Amategeko nshya, twizere yuko biri mu nzira yo kwigwa mu minsi ya vuba. Nongere mbisubiremo ntabwio bizakemura ibibazo byose ariko bizagira icyo bigabanyaho, nabura umuntu abe avuga ati reka bibe byoroha buhoro buhoro,”

    “Ikindi kibazo kibamo n'ibyo bavuga ngo birahenda ntabwo ari ukuri, icyakora iyo uvuye ku 42000 Frw bikagenda bikagera ku bihumbi 180 Frw, nta we utavuga ngo ibyo bintu ni ugukabya, kwiyongera rero kw'ibiciro no ku binyabiziga bisanzwe, ubu uwatumizaga 'piece' hanze, byiyongereyeho nka 40% cyangwa 50%.”

    Ibigo by'ubwishingizi byinshi bikorera mu Rwanda byabanje kwanga kujya bitanga ubwishingizi bwa moto, byirinda ibihombo bituruka ku mpanuka za hato na hato zitezwa n'abatwara moto.

    Abatwara moto na bo ubwabo bemera ko bakora impanuka nyinshi ariko bagasobanura ko biterwa na bamwe muri bo bafite imyitwarire mibi, ishyira mu kaga abakoresha umuhanda muri rusange ariko ko batangiye kwikokosora.

    Abasesengura iby'ubukungu bavuga ko ibiciro by'ubwishingizi bikwiye kugendana n'umubare w'impanuka zihari, bityo ko igihe impanuka byagaragaye ko zagabanutse n'ibiciro nabyo bikwiye kuzagabunuka nkuko byasobanuwe na Teddy Kaberuka, impuguke mu bukungu.

    Ku wa 18 Ugushyingo 2024 ubwo BNR yagezaga ku Nteko Ishinga Amategeko imitwe yombi raporo y'umwaka wa 2023/2024, Guverineri wa Banki Nkuru y'u Rwanda (BNR) John Rwangombwa, yagaragaje ko amafaranga y'ubwishingizi moto zicibwa ari make cyane ugereranyije n'ibihombo ziba zateje ikigo cyiyemeza kuzishingira ariko ngo mu gihe hazashyirwaho ingamba zihamye zituma impanuka zigabanyuka bishobora kugira icyo bihindura kuri uru rwego.

    Ati 'Ibya moto twese turabizi impanuka ziba zitewe na moto, imitwarire yabo n'imico yabo harimo ikibazo gikomeye cyane bigatuma umuntu w'ubwishingizi abihomberamo cyane. Umuntu w'umumotari yikubita imbere ya mini-bus itwaye abantu 18 ya mini-bus igahirima, moto ni yo yateye impanuka, igihe cyo kwishyura ba bantu bose 18 bari muri bisi bikabazwa wa muntu wishingiye moto,”

    'Icyo kibazo rero gituma abishingizi barasubiye inyuma basanga igihombo baterwa na moto kigoye cyane abenshi banabivamo banga kwishingira moto hasigara umwishingizi umwe, we asa n'aho yemeye ariko akazamura na we ariko akungukira mu kuba bose bahuriye iwe, ya mafaranga bamuhaye akayashora mu ishoramari, inyungu akuye mu ishoramari zikamufasha kugabanya cya gihombo kuko bariya bamotari ugiye kubaca amafaranga ugereranyije n'ibibazo batera na 200000Frw muvuga numva yaba ari makeya cyane.'

    Imibare iheruka yerekana ko ibigo by'ubwishingizi byagiye bigira ibihombo bya hato na hato bituruka mu kwishingira moto, zikora impanuka nyinshi kurusha amafaranga yabaga yishyuwe n'abakiliya bagura ubwishingizi.

    Nyuma yo kuzamura ibiciro by'ubwishingizi byagiye bisubira mu murongo gahoro gahoro, kuko kuva mu myaka 4 ishize, ikinyuranyo cy'amafaranga yishyuwe n'abagura ubwishingizi bwa moto, n'ayishyurwaga habaye impanuka, cyavuye ku 141% cyigera kuri 83% nkuko bigaragara muri raporo y'ikigo cy'ubwishingizi cya Radiant.

    Ubwishingizi bwa moto bwavuye ku bihumbi 42 Frw bugera ku bihumbi 180 Frw


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/itegeko-rishya-rigenga-ubwishingizi-ryitezweho-gukemura-ibibazo-bikomeje

  • Tomiko Itooka wari umuntu mukuru ku isi yitab… – #rwanda #RwOT

    Tomoko Itooka yapfuye uyu munsi tariki 04 Mutarama 2025, mu karere ka Ashiya, mu Ntara ya Hyogo mu Buyapani aho yari ari kwitabwaho n’abaganga. Itooka yari yaratangajwe nk’umuntu mukuru ku isi nyuma y'urupfu rwa Maria Branyas Morera wo muri Espagne mu kwezi kwa Kanama 2024.

    Itooka yavutse muri Gicurasi 1908, imyaka itandatu mbere y’intambara ya mbere y'Isi ndetse muri uwo mwaka ni bwo imodoka ya Ford Model T yashyizwe ku isoko muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika. 

    Yabayeho mu bihe bidasanzwe birimo intambara z'isi, indwara z'ibyorezo ndetse n'iterambere ry'ikoranabuhanga. Yemejwe nk'umuntu mukuru kurusha abandi kandi yahawe igihembo cya Guinness World Records ku munsi w'Ibirori byo kubaha Abasheshe Akanguhe mu Buyapani.

    Ryosuke Takashima w’imyaka 27, akaba Meya w'Umujyi wa Ashiya, yashyize ahagaragara ubutumwa bwo kumushimira, avuga ati: 'Madamu Itooka yaranzwe n’ubutwari n'icyizere binyuze mu buzima bwe bwiza. Turamushimira cyane.”

    Itooka yakundaga siporo nka Volleyball, ndetse yagiye kuzamuka umusozi wa Mount Ontake ureshya na mereto 3,067 inshuro ebyiri. Mu myaka ye yo mu zabukuru kandi yakundaga kurya imineke ndetse n'ibinyobwa bya Calpis, ikinyobwa gikunzwe cyane mu Buyapani.

    Itooka yashinze urugo afite imyaka 20, abyara abana babiri b'abakobwa n'abahungu babiri. Mu gihe cy'Intambara ya Kabiri y'Isi, yatangiye gukora mu ruganda rw'umugabo we rw'imyenda. Nyuma y'urupfu rw'umugabo we mu 1979, yaje gutura wenyine n’abana be mu mujyi wa Nara kugeza mu myaka ye yo mu zabukuru.

    Nk'uko byagaragajwe muri Nzeri 2024, u Buyapani bufite abantu barenga 95,000 bageze ku myaka 100 cyangwa bayirengeje, aho abagera kuri 88% ari abagore. Nyuma y'urupfu rwa Itooka, Inah Canabarro Lucas umupadiri w'umubrazil nawe ufite imyaka 116 niwe usigaye ari umuntu mukuru kurusha abandi ku Isi.

    Urupfu rwa Madamu Itooka rwababaje benshi, kandi ubuzima bwe bwiza buzahora bwibukwa nk’ishimwe ku bantu bose ku Isi.


    Tomiko Itook yitabye Imana ku myaka 116

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150459/tomiko-itooka-umuntu-mukuru-ku-isi-yitabye-imana-ku-myaka-116-byinshi-ku-buzima-bwe-150459.html

  • Kuri uyu wa Gatandatu itariki 4 Mutarama 2025 ikipe ya Rayon Sports yakiriye  Police FC mu mukino w'umunsi wa 15 wa shampiyona y'u Rwanda, Rwanda Premier League 2024-25.

    Abakinnyi babanje mu kibuga ku ruhande rwa Police FC ni

    Niyongira Patient

    Issah Yakubu

    Ishimwe Christian

    Shami Carnot

    Chukwuma Odili

    Hakizimana Muhadjir

    Nsabimana Eric

    David Chimeze

    Bigirimana Abedi

    Anni Elijah

    Abakinnyi abbanje mu kibuga ku ruhande rwa Rayon Sports ni 

    Khadim Ndiaye

    Serumogo Ali

    Bugingo Hakim

    Yousou Diagne

     Omar Gning

    Kanamugire Roger

    Richald Ndayishimiye

    Muhire Kevin 

    Fall Ngagne

    Ishimwe Fiston 

    Adama Bagayogo

    Ni umukino wari utegerejwe na benshi cyane ko ari umwe mu mikino benshi baba bakeneye kumenya uko uza kurangira kubera uburemere bw'amakipe yombi yaba Rayon Sports na Police FC muri shampiyona y'u Rwanda.

    Mbere y'uko amakipe yombi atangira gukina, Rayon Sports niyo ifite agahigo keza kuko mu mikino 14 imaze gukina, yatsinzemo imikino 11, inganya imikino itatu, nta mukino n'umwe yigeze itsindwa. Ibyo bituma Rayon Sports ikomeje kuba ku mwanya wa mbere n'amanota 33, mu gihe Police FC bigiye gukina ari ku mwanya wa gatatu n'amanota 23.

    Ikipe ya Rayon Sports mu minsi ya vuba niyo ifite agahigo ko kwitwara neza mu mikino yayihuje na Police FC. Inshuro ensheshatu aya makipe aheruka guhura Police Fc yatsinze umukino umwe, amakipe yombi anganya umukino umwe, imikino ine yo yatsinzwe na Rayon Sports.

    Mbere y'uko uyu mukino ukinwa, amakipe yombi yabanje kwivuga imyato agaragaza uko aza gutsinda uyu mukino. Abakinnyi bo kwitega muri uyu mukino Police iyobowe na Anni Alijah, Peter Agbrevor, Bigirimana Abedi ndetse n'abandi. Ku ruhande rwa Rayon Sports abakinnyi bo kwitega ni Adama Bagayogo, Fall Ngagne, Muhire Kevin, Aziz Bassane ndetse n'abandi.


    Uko abakinnyi ba Rayon Sports basesekaye kuri Kigali Pele Stadium

    Uko abakinnyi b’ikipe ya Police basesekaye kuri Kigali Pele Stadium

    AMATOTO: Ngabo Serge- Inyarwanda.com

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150464/live-rayon-sports-yakiriye-police-fc-muri-shampiyona-yu-rwanda-150464.html