Blog

  • SAFI yamuritse ku isoko ry'u Rwanda moto nshya 1000 zikoresha amashanyarazi – #rwanda #RwOT

    Izi moto zikoranye ubwenge n'ubushishozi buhanitse, biziha igikunduro ku bazirebesha amaso ndetse no ku bazikoresha bitewe n'umusaruro zitanga.

    Mu gihe abaguzi ba mbere ba moto z'iyi sosiyete batahwemye kugaragaza ibibazo bya batiri bya hato na hato, Umuyobozi wayo, Tony B. Adesina, yashimangiye ko Gorilla 2.0 ikoranye ubuhanga kuko batiri zayo zakozwe mu gihe kirenga umwaka kandi zikaba ari nta makemwa.

    Yagize ati 'Ubu batiri yacu ishobora kugenda ibilometero 90 itarazima, aho aharambuye ho ishobora kugenda ibilometero birenga 100.'

    Nsengiyumva Emmanuel usanzwe ari umumotari mu Mujyi wa Kigali, wakoreshaga ikiragano cya mbere cy'izi moto, yatangaje ko Gorilla 2.0 iziye igihe.

    Ati 'Nagendaga ibilometero hagati ya 60 na 70 nishyuye 1.680 Frw ariko ubu Gorilla 2.0 irampa ibilometero 90 nishyuye amafaranga amwe yo gushyiramo umuriro.'

    Iyi sosiyete kandi yemereye abamotari bose bakoreshaga ikiragano cya mbere cy'izi moto ko bose bagiye guhindurirwa batiri zabo ku buntu ndetse banahabwe gahunda ihamye y'uburyo bizakorwamo.

    Leta y'u Rwanda iherutse guteguza ko moto zikoresha lisansi cyangwa ibindi biteza imyuka ihumanya ikirere zitazongera kwandikwa mu Mujyi wa Kigali guhera tariki ya 25 Mutarama 2025.

    Ubuyobozi bwa S.U.L E-Mobility bwasobanuye ko gahunda yayo yo kuzana moto za Gorilla 2.0 ijyanye no gushyigikira umurongo wa Leta y'u Rwanda wo guteza imbere serivisi yo gutwara abantu n'ibintu itangiza ikirere.

    Nizeyimana Jean Pierre wahagarariye Minisiteri y'Ibidukikije mu gikorwa cyo kumurika izi moto, yasobanuye ko imwe mu mpamvu u Rwanda rwashyizeho gahunda yo kugabanya ibinyabiziga bikoresha lisansi ari uko rushaka kurengera ubuzima bw'abantu.

    Ati 'Bimwe mu bitera indwara zijyanye n'ubuhumekero cyane harimo nk'indwara ya Asthma akenshi usanga biterwa n'ibinyabiziga byinshi bikoresha lisansi.'

    Uwera Flora wahawe moto ya Gorilla 2.0 ndetse n'amasezerano yo kuyihagararia mu gihugu nk'umumenyekanishabikorwa mu gihe cy'umwaka, yagaragaje ko gukorana na S.U.L E-Mobility byamuteje imbere kandi ko iyi arindi ntambwe imugeza ku iterambere rirambye nk'umugore wiyemeje kwiteza imbere.

    Yagize ati 'Iyi moto iroroshye kuyitwara, ntabwo igoye kuyitwara. Itanga inyungu zidasanzwe kuko ku giciro cya litiro ya lisansi kiri hejuru (1640 Frw) kimpa kugenda ibilometero biri hagati ya 40-50, ntaho bihuriye n'iyi moto ya Gorilla 2.0 impa ibilometero 90 nishyuye 1680 Frw yonyine yo gushyiramo umuriro wuzuye.'

    Kimwe mu bibazo byibazwagaho na benshi cyari sitasiyo zo gushyira umuriro muri ibi binyaziga ndetse no kuba ibi binyabiziga bidashobora kurenga intara bijya mu yindi kubera ikibazo cy'izi sitasiyo ziri hake mu mujyi wa Kigali, zikaba hafi ya ntazo hanze yawo.

    Ubuyobozi bwa S.U.L E-Mobility bwamaze impungenge abafite ibi bibazo binyuze mu mikoranire ya hafi na sosiyete itanga izi serivisi zo gushyira umuriro muri moto n'imodoka z'amashanyarazi yitwa EVP, iki kibazo kiri gukemuka.

    Jerry Ndayishimiye ushinzwe ubucuruzi no kumenyekanisha ibikorwa bya S.U.L E-Mobility yagize ati 'Ku bufatanye bwacu na EVP, ubu hari sitasiyo 4 mu mujyi wa Kigali zikora harimo RUBIS gisimenti, Kinamba Meru, Kacyiru ugana Faisal ndetse na Meru Kimisagara.'

    Yakomeje agira ati 'Hari izindi sitasiyo 9 ubu zarangije kubakwa ziteganyijwe gufungurwa muri izi ntangiriro z'umwaka harimo Miduha, Kimironko kuri Meru, gare ya Remera kuri sitasiyo ya Oryx, Nyamarimbo ya mbere, Nyamirambo ya kabiri, Kagugu, Rwezamenyo hafi na RIB, Giporoso ku muhanda uva Alpha Palace ujya Kabeza na Nyamata.

    EVP iteganya kugeza sitasiyo 200 hose mu gihugu mu gihe cy'imyaka itatu, binyuze mu masezerano ifitanye na RUBIS, ORYX, MEREZ, MERU, GAS OIL, PETROL CITY, n'Umujyi wa Kigali.

    Ubuyobozi bwa S.U.L E-Mobility bwatangaje ko mu mpera z'uyu mwaka wa 2025, moto zikoresha amashanyarazi zayo ziri hagati ya 4500 na 5000 zizaba zageze ku isoko ry'u Rwanda.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/safi-yamuritse-ku-isoko-ry-u-rwanda-moto-nshya-1000-za-gorilla-2-0-zikoresha

  • Abakinnyi b'Abanyarwanda bakomeza guhagararira Igihugu cyabo neza mu mashampiyona atandukanye #rwanda #RwOT

    Nubwo hari shampiyona zimwe zahagaze kubera ko amakipe yazo yagiye mu biruhuko by'iminsi mikuru, hari izakomeje gukinwa, kandi zirimo n'abakinnyi b'Abanyarwanda bahagarariye igihugu cyabo neza.

    Urugero nk'umukinnyi w'Umunyarwanda utari wabanje mu kibuga kubera ko yari yujuje amakarita y'imihondo ataramwemereraga gukina. Ikipe akinira, Stade de Tunisien, kugeza ubu iri ku mwanya wa 2 ku rutonde rwa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tunisia, aho inganya amanota na Monastir iyoboye urutonde.

    Ku rundi ruhande, kuwa Mbere w'icyumweru gishize, muri shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Libya, ikipe ya Al Ahly Tripoli ikinamo Manzi Thierry yatsinze Al-Madina ibitego 2-0.

    Manzi Thierry, uyu mukinnyi w'Umunyarwanda, yari yabanje mu kibuga ndetse yakinnye iminota yose y'umukino nta gusimburwa. Ikipe ya Al Ahly Tripoli ikomeje kwitwara neza, aho iri ku mwanya wa mbere ku rutonde rwa shampiyona. Biteganyijwe ko izasubira mu kibuga kuwa Gatanu w'iki cyumweru ikina na Al Dhahra.

    Ku wa Gatandatu, Stade de Tunisien, ikinamo Mugisha Bonheur, yatsinze Tataouine ibitego 3-1 mu mukino wa shampiyona y'icyiciro cya mbere muri Tunisia. Ibi bigaragaza ko abakinnyi b'Abanyarwanda bakomeje gukora ibikomeye mu makipe yabo yo hanze, bakerekana impano n'ubushobozi bifite aho babarizwa.

    Abakurikiranira hafi imikino bashishikarizwa gukomeza gushyigikira abakinnyi b'Abanyarwanda aho bakina, kuko bituma bazamura izina ry'igihugu cyabo mu ruhando mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/abakinnyi-babanyarwanda-bakomeza-guhagararira-igihugu-cyabo-neza-mu-mashampiyona-atandukanye/

  • Rubavu: Bakiranye yombi gahunda ya 'Byikorere' iborohereza gusaba serivisi za Leta – #rwanda #RwOT

    Binyuze mu bukangurambaga bwiswe “Byikorere” bukorwa n'abakozi ba Irembo Ltd, bwo kwegereza abaturage serivisi za Leta zisabirwa ku Irembo bakazibona badakoze ingendo cyangwa ngo batakaze amafaranga ahubwo bagakoresha telefoni igendanwa cyangwa mudasobwa, ab'i Rubavu bemeje ko banyuzwe n'iyi gahunda.

    Mwiseneza Anicet wo mu Murenge wa Bugeshi, ni umwe muri abo baturage basobanukiwe na serivisi za Leta zisabirwa ku Irembo, uvuga ko hari byinshi bagombaga birimo umwanya n'amafaranga ariko bagiye kujya babyikorera ndetse azabisobanurira n'abandi.

    Yagize ati “Banyeretse uburyo bwo kwisabira serivisi za Mituweli no gusaba ibyangombwa twasabiraga ku Murenge cyangwa tukegera 'aba-agents' bakaduca amafaranga buri gihe, byanyoroheye cyane, ubu ndabisobanurira abandi.”

    Yakomeje agira ati ” Ubundi bajyaga bitugora kuko nk'igihe wakagiye mu murima guhinga, wafataga urugendo ukica umunsi ndetse rimwe na rimwe ugataha bidakunze ukazagaruka. Ubu nabifashe neza, ngiye gutaha mbyigishe n'abandi duturanye.”

    Akimanizanye Spéciose na we yagize ati “Ubu ngiye kujya niyishyurira mituweli mu gihe niyambazaga Mudugudu cyangwa nkajya ku mukozi w'Irembo bikantwara umwanya munini n'amafaranga. Abaturanyi banjye batageze hano ngiye kubigisha iyi gahunda nziza ya 'Byikorere'.”

    Umuyobozi ushinzwe gukwirakwiza serivisi mu Irembo Ltd, Tonny Kamugisha, yavuze ko ubu bukangurambaga bugamije kwigisha abaturage uko bajya bisabira serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga kandi ko buzakomeza gukorwa kugira ngo bugere kuri benshi.

    Yagize ati “Turateganya gukomeza ubukangurambaga mu ntara n'uturere dutandukanye aho buzagera kuri buri Muturarwanda wese. Si ibyo gusa, tuzakomeza gukorana n'inzego za Leta zitandukanye no gukorana n'abayobozi b'ibanze, Intore mu ikoranabuhanga za RISA ku buryo buzagera kuri benshi.”

    “Turasaba abayobozi ndetse n'inzego z'ibanze gukomeza ubukangurambaga, bibutsa abaturage kwitabira iyi gahunda bakoresha ibikoresho by'ikoranabuhanga, harimo terefone zigendanwa ndetse na mudasobwa.”

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper, yasabye abaturage kubyaza umusaruro amahirwe bagenda begerezwa ndetse bakita ku mirimo basanzwe bakora ibateza imbere.

    Yagize ati “Aya ni amahirwe akomeye cyane leta iba ibagezaho, icyo ngira ngo mbisabire ni uko namwe muyabyaza umusaruro aho mwatakazaga umwanya cyangwa amafaranga mukajya mukoramo ibindi bibateza imbere cyane ko abenshi muri mwe mukora ubuhinzi abandi mugacuruza.”

    Biteganyijwe ko mu mwaka wa 2024, gahunda ya Byikorere izaba yarasobanuriwe byibuze 80% by'abaturage kandi bayikoresha, ubukangurambaga bukazakomeza kugeza ubwo abaturage 100% bazamenyera kwisabira serivisi za Leta bifashishije ikoranabuhanga.

    Kujya ku rubuga rwa Irembo, ni ukunyura kuri www.irembo.gov.rw cyangwa ukifashisha telefoni igendanwa y'ubwoko ubwo ari bwo bwose ugakanda *909# ukemeza ugakurikiza amabwiriza bitewe na serivisi ushaka.

    Irembo ifite serivisi zigera ku 100; buri munsi mu Rwanda abasaba serivisi z'Irembo bararenga ibihumbi 20. Kuva urubuga Irembo rwatangira muri 2014, serivisi zimaze gusabirwa kuri urwo rubuga zirarenga Miliyoni 20, ibigo bya Leta bikorana na Irembo bikaba birenga 20.

    Abaturage bigishwa uko bakwisabira zimwe muri serivisi za leta bakoresheje telefone

    Banyuzwe no kwisabira serivisi badatakaje umwanya n’amafaranga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rubavu-bakiranye-yombi-gahunda-ya-byikorere-iborohereza-gusaba-serivisi-za-leta

  • Umubare w'ubusabe bunyuzwa ku Irembo n'Abanyarwanda baba mu mahanga warenze miliyoni esheshatu – #rwanda #RwOT

    Ibi byagarutsweho mu gihe Irembo yitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington DC, aho yabonye umwanya wo gusobanurira Abanyarwanda bayitabiriye by'umwihariko ababa mu mahanga serivisi zayo.

    Umuyobozi ushinzwe ibikorwa mu Irembo, yavuze ko imibare igaragaza ko kuva muri Mutarama 2023 kugeza muri Mutarama 2024, Abanyarwanda baba mu mahanga banyujije ubusabe bugera kuri miliyoni esheshatu kuri IremboGov.

    Ati 'Kuva Mutarama 2023 kugeza Mutarama 2024, dufite umubare w'ubusabe bw'Abanyarwanda baba mu mahanga basaba serivisi za Leta banyuze ku rubuga IremboGov burenga miliyoni esheshatu.'

    'Serivisi yasabwe cyane kurusha izindi, ni serivisi yo gusaba pasiporo nkoranabuhanga (E-passport).'

    Yakomeje avuga ko bishimiye intambwe Abanyarwanda baba hanze bamaze gutera mu gusaba serivisi za Irembo.

    Ati 'Turishimira intambwe Abanyarwanda baba mu mahanga bagezeho mu kubasha kwisabira serivisi za Leta ku rubuga IremboGov.'

    Rwanda Day yabereye Washington DC yitabiriwe n'abasaga ibihumbi bitandatu, Gategabondo yavuze ko babonye umwanya mwiza wo kugaragariza Abanyarwanda baba mu mahanga uko babona serivisi za Irembo.

    Ati ' Muri Rwanda Day twaganiriye n'Abanyarwanda baba mu mahanga, hareberwa hamwe umubare w'ababasha kwisabira serivisi za Leta ku rubuga rwa Irembo.'

    'Twamuritse ibikorwa bya Irembo ku ruhando mpuzamahanga, dukusanya ibyifuzo n'ibitekerezo, dusubiza ibibazo bijyanye na serivisi za Irembo, twereka Abanyarwanda baba mu mahanga inzira banyuramo ngo babone akazi mu Irembo igihe bazaba bagarutse mu Rwanda.'

    Ubuyobozi bwa Irembo buheruka gutangaza ko umwaka wa 2024 uzasiga serivisi za leta 234 ziboneka kuri uru rubuga. Abanyarwanda baba mu mahanga bashaka ubufasha rwa Irembo bayandikira kuri [email protected].

    Abanyarwanda bakoresha Irembo bari mu mahanga barenze miliyoni esheshatu

    Abanyarwanda bitabiriye Rwanda Day yabereye i Washington basobanuriwe ibikorwa bya Irembo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bakoresha-irembo-bari-mu-mahanga-barenze-miliyoni-esheshatu

  • Abiga mu mwaka wa mbere muri UR barataka gutinda guhabwa mudasobwa – #rwanda #RwOT

    Aba banyeshuri bavuga ko bageze muri kaminuza basanga ikoranabuhanga rikoreshwa muri byose haba mu gusoma ibyigwa bahawe (notes), mu gutegura imikoro, kuyitanga n'ibindi.

    Ibi rero kubikora udafite mudasobwa bidindiza umuvuduko wo kwiga.

    Umwe mu baganiriye na IGIHE utashatse ko amazina ye agaragara muri iyi nkuru ati'' tumaze igihembwe cyose tuzitegereje, twaje tuzi ko tuzahita tuzihabwa tukoroherwa no kwiga, ariko si uko byagenze.'

    Mugenzi we wiga mu mwaka wa Mbere, yavuze ko kuri ubu kugira ngo bakoresheje imashini bisaba gutira bakuru baba biga mu mwaka wa Kabiri n'uwa Gatatu kandi ko atari ko bose bagirirwa icyizere.

    Ati 'Nk'ubu mu ishuri ryacu turi 41, ariko abafite mudasobwa zabo ni 3 gusa. Kugira ngo dukore imikoro duhabwa bisaba gutira bagenzi bacu ariko hari n'igihe bidakunda ko badutiza, gusa nyine bamwe mu barimu bacu baratubohoye, basigaye bareka tukabaha ibyo twakoze byandikishije intoki ku mpapuro.''

    Ibi binavugwa na bamwe mu barimu bigisha muri kaminuza, bavuga ko biba bitoroshye guha umunyeshuri amasomo bikazamusaba kujya gufotoza kandi byari kumworohera kuyatunga muri mudasobwa ye bidasabye kuba mu mpapuro.

    Umuyobozi Mukuru wa UR, Prof. Kayihura Muganga Didas, ahumuriza aba banyeshuri ko mudasobwa bifuza bazazibona muri iki gihembwe cya kabiri, kuko ufite isoko ryo kuzitanga imyiteguro ayigeze kure.

    Ati 'Gahunda yo guhabwa mudasobwa igiye gusubukurwa bazihabwe, bikorwa na rwiyemezamirimo ni ho hajemo gutinda ariko bazazihabwa nk'abandi, mu ntangiro z'igihembwe cya kabiri.''

    Yakomeje avuga kuzitanga bidakorwa ku banyeshuri bose biyandikishije kwiga, kuko zihabwa abazisabye banagaragaza ko bazikeneye kuko baba bazanazishyura.

    N'ubwo nta mibare y'abazazihabwa bose IGIHE ifite, muri uyu mwaka w'amashuri 2024/2025, abanyashuri bagiye kwiga mu mwaka wa Mbere basaga ibihumbi brindwi, bivuze ko n'abazazisaba bazaba basingira uwo mubare.

    Gahunda y'uburezi ya Leta y'u Rwanda igamije kurushaho kwimakaza ikoranabuhanga mu mashuri, aho umunyeshuri yiga bidasabye ko igihe cyose umwarimu aba ari imbere ye.

    Ibiro bya Kaminuza y’u Rwanda, UR, byubatse i Gikondo mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-mu-mwaka-wa-mbere-muri-ur-barataka-gutinda-guhabwa-mudasobwa

  • Emmanuel Mudidi yashimiwe n'abanyeshuri yigishije mu myaka hafi 50 ishize – #rwanda #RwOT

    Ni igikorwa cyabereye mu rugo rwa Mudidi ruherereye i Rusororo mu Mujyi wa Kigali, ku wa Gatandatu, tariki ya 04 Mutarama 2025.

    Uyu muhuro waranzwe n'ibiganiro byiza no kwibukiranya ibihe by'ingenzi bagiye bagirana no gushimira Mudidi ku musanzu we, aho ubu bagize icyo bimarira bakagera kuri byinshi babimukesha.

    Bamwe mu bamusuye baturutse muri Canada, u Bwongereza ndetse na Uganda n'abandi baba mu Rwanda.

    Edna Rugumayo, usigaye ari umubaruramari wa Leta muri Uganda, yibukije abari aho uburyo Mudidi yari umwarimu uzi kwigisha neza.

    Ati 'Abenshi muri twe twatsindaga neza. Uburyo bwe bwo kwigisha bwatumye imibare ibasha kumvikana neza. Yadutoje kwita kuri buri kintu cyose.'

    Yongeyeho ko 'Abarezi ni bo shingiro ry'abo tuvamo. Imyitwarire yacu yiyubaka muri ayo mashuri. Abarezi beza bafasha mu kubaka ejo hazaza, bityo bagomba gushimwa.'

    Justine Gashumba Twahirwa usigaye ukora umwuga w'ubuhinzi, yakomoje ku masomo y'ingenzi yakuye kuri Mudidi.

    Ati 'Yari umuyobozi mwiza kandi namumenyeyeho umumaro wo gukunda ibintu biri ku murongo.

    Yamushimiye kandi k'ubwo gufasha abantu benshi kubona buruse zo gukomeza amasomo yabo.

    Ati 'Twabonye buruse zo gukomereza amasomo muri Makerere, kaminuza yari imwe muri Uganda icyo gihe. Iyo umwarimu yizera abanyeshuri be, bituma bakora cyane.'

    Evelyn Rutagwenda yashimangiye ko Mudidi atigeze yibanda gusa ku kwigisha amasomo, ahubwo ko yaba agamije ukubatoza kuvamo abayobozi no kugera kuri byinshi mu buzima.

    Mudidi Emmanuel wari wanyuzwe no kwakira abanyeshuri yigishije nyuma y'imyaka 50, yavuze ko 'Ni umugisha w'Imana ko banyibuka. Igihe nabigishaga, sinari nzi ko ndi kugira uruhare rufatika mu buzima bwabo. Ariko uyu munsi, kubona aho bageze mu buzima byampaye ishema rikomeye.'

    Mudidi yagiriye inama urubyiruko arubwira ko 'Ibyo mukora byose mujye mubikora neza. Abantu bashobora kugerageza kubayobya cyangwa kubanyuza iz'ubusamo, ariko wowe iyo ubirengagije ugashyira umutima ku kazi kawe, instinzi izakuzira.'

    Emmanuel Mudidi yamaze imyaka 30 mu rwego rw'uburezi mu Rwanda no hanze yarwo. Yabaye umwarimu, ashinzwe gutegura ibizamini, aba Minisitiri w'Uburezi kuva mu 1999 kugeza 2001, nyuma ayobora iryahoze ari Ishuri rikuru Nderabarezi [KIE].

    Emmanuel Mudidi yashimiwe n'abanyeshuri yigishije mu myaka 50 ishize

    Abanyeshuri bigishijwe na Emmanuel Mudidi hagati ya 1972 na 1977 mu Ishuri ry'abakobwa rya Gayaza High School muri Uganda bahuriye mu rugo rwe kumushimira

    Mudidi Emmanuel wari wanyuzwe no kwakira abanyeshuri yigishije nyuma y'imyaka 50, yavuze ko ari umugisha w'Imana kubona abo yigishije bakimwibuka

    Mudidi Emmanuel yagenewe impano

    Bamwe mu bamusuye baturutse muri Canada, u Bwongereza ndetse na Uganda n'abandi baba mu Rwanda

    Amafoto: The NewTimes


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/emmanuel-mudidi-yashimiwe-n-abanyeshuri-yigishije-mu-myaka-hafi-50-ishize

  • Harimo n’izifashishijwe mu bihe by’amatora! T… – #rwanda #RwOT

    Umwaka wa 2024, wabaye udasanzwe kuri YewëeH usanzwe ari umwe mu batunganya indirimbo mu Rwanda mu buryo bw'amajwi, cyane ko usibye gukora indirimbo ziganjemo izakunzwe cyane muri uwo mwaka, ari nabwo yinjiye mu byo kuririmba nk'umuhanzi ku giti cye.

    Uyu musore wavuzwe cyane mu itangazamakuru ahanini biturutse mu kuba yari acuditse na Mbabazi Shadia wamamaye nka Shaddyboo ku mbuga nkoranyambaga. Urukundo rwabo baruhamije ubwo mu minsi ishize bari kumwe mu birori bya 'The Stage' byahuje abanyamideli n'abandi mu byiciro binyuranye by'ubuhanzi. 

    Mu 2024, Producer Yeweeh yarambitse ikiganza ku ndirimbo z'abarimo Papa Cyangwe, Uncle Austin, Bushali, Fifi Raya, Khalfan Govinda, Yuhi Mic, n’abandi. 

    Uyu musore aherutse kubwira InyaRwanda ko yabanje kuba umuhanzi mbere y'uko yinjira mu batunganya indirimbo (Producer). Avuga ko yasiragijwe igihe kinini na ba Producer bituma ahitamo kwiga gutunganya indirimbo kugirango ajye akorera abandi.

    Ati: 'Buriya rero umuziki njyewe nawinjiyemo ndi umuhanzi birangira nyine kubera gusiragira mu ba Producer nihitiyemo kujya nikorera 'Production'. Rero 'Production' yakuze kuruta uko nari kuba umuhanzi. Bimaze imyaka itandatu, kuko ni ibintu nateguye kandi nifuzaga, rero urumva ko ari ibintu nateguye neza.'

    Producer Yeweeh yavuze ko indirimbo ye ya mbere yashyize ku isoko yitwa 'Dangote' ndetse yakozwe mu buryo bw'amajwi na we ubwe.

    Uyu musore yinjiye mu muziki yiyongera ku bandi ba Producer bo mu Rwanda, bakora umuziki bakanawutanganya. Avuga ko nta muntu n'umwe 'ndeberaho iyo ngiye gukora ikintu cyanjye.'

    1.     Dangote –  YewëeH

    “>

    2.     Ntabya Gang — Papa Cyangwe ft Bushali

    “>

    3.     Ndasaze — Papa Cyangwe ft Kevin Kade

    “>

    4.     Siba — Papa Cyangwe

    “>

    5.     Intsinzi — Uncle Austin

    “>

    6.     Ndotsa — Deejay Pius ft Platini P & Uncle Austin

    “>

    7.     Isaha — Bushali

    “>

    8.     Baraba — Fejos Davis

    “>

    9.     Marry Me — Edouce Softman

    “>

    10. Wahala — Vex Prince

    “>

    11. Winsetsa — Papa Cyangwe

    “>

    12. Love — Kaayi

    “>

    13. Chanella — Alik Bulan

    “>

    14. Bendi — Alik Bulan ft Vex Prince

    “>

    15. Stuck — Fifi Raya

    “>

    16. You — Yuhi Mic

    “>

    17. Igikumwe — Khalfan ft Massamba, Fireman, Unle Austin, Tom Close, Marina, The Nature

    “>


    Producer YeweeH yashyize hanze umusaruro w’indirimbo yakoze mu 2024

    Ni umwaka yavuzwe mu rukundo na Shaddyboo

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150494/harimo-nizifashishijwe-mu-bihe-byamatora-twumvane-indirimbo-17-zatunganijwe-na-producer-ye-150494.html

  • Umukecuru wari ukuze cyane ku Isi, Tomiko Itooka w'imyaka 116 wo mu Buyapani yitabye Imana #rwanda #RwOT

    Umukecuru wari ukuze cyane ku Isi, Tomiko Itooka, ukomoka mu Buyapani, yitabye Imana ku myaka 116 aguye mu gace ka Ashiya muri Hyogo. Itooka yari umuturage wo mu Karere ka Hyogo, aho yabayeho imyaka myinshi arangwa n'ubuzima bwo kwitwararika no kugira amahoro mu buryo budasanzwe.

    Uyu mukecuru yari azwi cyane ku Isi kubera imyaka ye y'ikirenga ndetse n'ubuzima bwe butangaje. Yavutse ku wa 15 Nzeri 1908, mu gihe cyarimo impinduka nyinshi mu Buyapani, harimo no kuva mu bihe bya feudalism yerekeza ku rwego rwa modernisation.

    Mu buzima bwe, Tomiko yanyuze mu bihe bigoye birimo intambara ya kabiri y'Isi, kimwe no kubona iterambere rikomeye mu by'ubuhanga n'imibereho mu gihugu cye.

    Itooka yari afite imyitwarire yihariye ku bijyanye n'imirire, aho byavugwaga ko yakundaga cyane kurya imineke no kunywa yoghurt-flavoured izwi nka Calpis.

    Ibi biribwa yabifataga nk'ingenzi ku buzima bwe ndetse bamwe mu bamurera n'abamwitaho bavugaga ko byari kimwe mu bintu bishobora kuba byaramufashije kugira ubuzima bwiza.

    Nubwo yari atangiye kugaragaza intege nke mu myaka ye ya nyuma, Tomiko yakomeje kugira umunezero mu buzima bwe, akagira umubano mwiza n'umuryango we. Yibukirwa ku rukundo yagiraga no ku buryo yihanganiraga ibibazo by'ubuzima, agatera benshi ishimo ryo kwizera ejo hazaza.

    Urupfu rwa Tomiko rwateye benshi agahinda, ariko kandi rwabaye n'umwanya wo kuzirikana ku buzima bwe bw'igitangaza. Yakomotse mu muryango w'abaturage basanzwe, ariko ubuzima bwe bwabaye isomo ryerekana uko umuntu ashobora kubaho imyaka myinshi arangwa n'umutuzo no kwita ku buzima. Uyu mukecuru azahora yibukwa nk'umwe mu banyabuzima babayeho igihe kirekire ku Isi.

    Source : https://kasukumedia.com/umukecuru-wari-ukuze-cyane-ku-isi-tomiko-itooka-wimyaka-116-wo-mu-buyapani-yitabye-imana/

  • Liverpool 2-2 Manchester United: Igitego cya Amad Diallo cyagaragaje umwuka w'uburakari ku buyobozi bwa Premier League kuri Anfield #rwanda #RwOT

    Liverpool ntiyabashije kubona intsinzi kuri Manchester United muri uyu mukino wahuruje abantu benshi kuri Anfield, aho amakipe yombi yanganyije ibitego 2-2. Umukino wagaragayemo imbaraga nyinshi n'intsinzi zitamenyekana kugeza ku munota wa nyuma.

    Lisandro Martinez yafunguye amazamu ku ruhande rwa Manchester United ku munota wa 14, aho yatsinze igitego cyari cyatanzwe ku mupira wari utewe neza na Bruno Fernandes. Gusa Liverpool ntiyacitse intege, ahubwo yakomeje kotsa igitutu abakinnyi ba United, bishyura igitego ku munota wa 36 binyuze kuri Cody Gakpo.

    Icyo gihe abafana ba Liverpool bari bamaze kugarura ibyiringiro, Mohamed Salah yongeraho ikindi gitego ku munota wa 54, cyatumye ikipe ye ibona amahirwe yo kuyobora umukino.

    Gusa, Manchester United ntabwo yacitse intege kuko Amad Diallo yaje kwishyura igitego ku munota wa 82, ashyira umukino mu mibare itoroshye ku mpande zombi.

    Uyu mukino wakinwe mu rwego rwo kwerekana kutishimira uko Premier League iyobowe, aho abafana ba Liverpool bagaragaje ko banyotewe no kubona impinduka mu buryo shampiyona igenzurwa.

    By'umwihariko, hari ikibabazo ku miyoborere y'ishyirahamwe rishinzwe kugenzura umupira w'amaguru mu Bwongereza, rikomeje gushinjwa kwirengagiza ibibazo bimwe na bimwe by'amakipe yo mu cyiciro cya mbere.

    Liverpool yerekanye ubushobozi bwo kugaruka mu mukino nubwo itigeze ibona insinzi yifuzaga. Ibi byasize ikipe y'umutoza Arne Slot akomenyanya umwanya wambere we n'ikipe ye ayoboye

    Uyu mukino waranzwe kandi n'ibyemezo bikomeye by'abasifuzi, byibajijweho n'abafana b'amakipe yombi, ndetse n'uburyo abakinnyi b'ingenzi b'amakipe yombi bagaragaje imbaraga zidasanzwe mu guhangana no kwigaragaza kudasanzwe.

    Ese ibi bisobanuye iki ku makipe yombi? Liverpool irakomeza guhatanira umwanya wambere wagateganyo iriho kugeza na nubu? muri shampiyona mu gihe Manchester United nayo idashaka kurekura umwanya wa 13 ifite ku rutonde rw'agateganyo. Umukino nk'uyu wongeye kwerekana ko Premier League ari shampiyona irimo guhangana gukomeye, aho buri mukino uba ufite agaciro gakomeye ku makipe.

    Source : https://kasukumedia.com/ikipe-ya-liverpool-fc-ntiyigeze-yishimira-kunganya-nikipe-ya-manchester-united-2-2/

  • Inzu ndende muri Afurika iri kubakwa muri Côte d'Ivoire, izaba ifite metero 400 n'amagorofa 72 #rwanda #RwOT

    Iyi nyubako, izwi ku izina rya 'F Tower', irimo kubakwa mu mujyi wa Abidjan, ahantu hazwi cyane nk'ihuriro ry'ubukungu n'iterambere muri Côte d'Ivoire no muri Afurika yose. Izaba iteye imbere mu buryo bw'ikoranabuhanga ndetse n'imiturire, ikaba izifashisha ibikoresho bigezweho kandi birengera ibidukikije.

    Uyu mushinga wo kubaka iyi nyubako y'igitangaza urateganywa kurangira mu myaka iri imbere, kandi byitezwe ko izahindura isura y'ubukerarugendo no gushimangira icyizere ku isoko ry'ubucuruzi rya Côte d'Ivoire.

    Kubaka iyi nyubako bizafasha mu kongera ishoramari mpuzamahanga muri iki gihugu, cyane cyane ku bijyanye n'ubukerarugendo n'ibikorwa by'ubucuruzi byagutse.

    Iyi nyubako izaba ibaye iya mbere ndende muri Afurika, ikuyeho agahigo k'inyubako izwi nka 'The Iconic Tower', iri mu mujyi wa Cairo mu Misiri, ifite uburebure bwa metero 385.5.

    Icyakora, igikorwa cyo kubaka F Tower si ikimenyetso cy'iterambere rya Côte d'Ivoire gusa, ahubwo ni n'ikimenyetso cy'ubushake bwo guharanira ko Afurika igira uruhare rugaragara ku rwego mpuzamahanga mu bijyanye n'inyubako ndende zigezweho.

    Ku rundi ruhande, iyi nyubako izaba ari icyitegererezo mu buryo bwo kubaka inyubako zihangana n'imihindagurikire y'ibihe, ndetse n'ibiza bishobora kugwirira Akarere k'Abidjan.

    Abahanga mu by'ubwubatsi barateganya gukoresha ibikoresho bifite ubushobozi bwo kuramba igihe kirekire, bikarushaho kongera agaciro k'inyubako ku isoko mpuzamahanga.

    Ni mu gihe iyi nyubako izaba yuzuye, Abidjan izaba ibaye umwe mu mijyi ifite inyubako ndende kandi zifite akamaro gakomeye mu bikorwa by'ubukungu ku mugabane wa Afurika. Byitezwe ko izahuriza hamwe abashoramari, ba rwiyemezamirimo, n'abashakashatsi baturutse mu bice bitandukanye by'iIsi, bigafasha guteza imbere ubufatanye mu nzego zose.

    Source : https://kasukumedia.com/inzu-ndende-muri-afurika-iri-kubakwa-muri-cote-divoire-izaba-ifite-metero-400-namagorofa-72/