Blog

  • Hakozwe amavugurura mu itangwa ry'ibyemezo by'ubuziranenge mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni impinduka zikomeye kuko mu busanzwe ibi birango n'ibyemezo byamaraga imyaka ibiri gusa.

    Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigaragaza impinduka ku mitangire ya serivisi zireba ubucuruzi cyane ubwambukiranya imipaka, ryashyizwe hanze n'iyi minisiteri ku wa 06 Mutarama 2025 rigenewe abafite inganda, abacuruzi n' abandi bafite aho bahurira n'ubucuruzi.

    Ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi.

    Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zemejwe hashingiwe ku byemezo byafashwe na Guverinoma y'u Rwanda, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z'ubuziranenge mu gihugu.

    Rivuga ko iyi myaka itanu ishobora kongerwa igihe hamaze gusuzumwa ko ibikorwa by'ubucuruzi byujuje ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza y'ubuziranenge.

    Gusa ariko ibikubiye muri ibi ntibireba impushya ndetse n'ibyangombwa byo kwinjiza mu gihugu ibigendanye n'imiti, inkingo ndetse n'ibikoresho bijyanye n'ubuvuzi.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda kandi yatangaje ko icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze cyakuweho cyeretse igihe bisabwa n'igihugu ibicuruzwa bigiye kujyanwamo.

    Impushya cyangwa ibyangombwa ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu zizajya zitangwa gusa ku bicuruzwa bishobora gutera ingaruka ku buzima. Aha harimo imiti n'ibindi.

    Mu zindi mpinduka zabaye ni uko amafaranga yishyurwaga n'inganda nto n'iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z'ubuziranenge zigamije kunoza imikorere yakuweho, hanyuma igiciro cya serivisi ziganisha ku guhabwa ikirango cy'ubuziranenge ku nganda nini kigirwa ibihumbi 100 Frw, azajya yishyurwa binyuze mu isanduku ya Leta kuri konti ya RSB.

    Ibi byemezo byatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 06 Mutarama 2025.

    Mu mpera z'umwaka ushize ubwo yaganiraga n'abacuruzi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko buri kigo gikora ubugenzuzi bw'ibicuruzwa mu Rwanda, kigiye guhabwa inshingano zacyo zihariye hakaba n'izihurizwa hamwe.

    Ni nyuma y'uko byagaragaye ko bimwe muri ibi bigo hari serivisi nyinshi byahuriragaho, hakaba n'ubwo usanga nk'ibigo bitanu biba bikeneye kugenzura ko igicuruzwa kimwe kigiye kwinjizwa mu gihugu cyujuje ubuziranenge, kandi buri serivisi bitanze zikishyurwa kandi bidakwiye.

    Ibi abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babyumva cyane kuko bakunze guhura nabyo.

    Yavuze ko nta nshingano ibigo bibiri bizongera guhuriraho. Yavuze ko hakozwe ibiganiro n'ibigo byose bifite uruhare mu gukora ubugenzuzi bw'ibicuruzwa mu gihugu, hakaba hazashyirwaho urutonde rw'ibicuruzwa rugaragaza urwego rw'ubugenzuzi rurebwa na cyo.

    Ati 'Twabyizeho dusanga bidakwiye. Buri kigo kizaba kizi neza urutonde rw'ibicuruzwa gishizwe kugenzura ku buryo ntaho bizongera kugaragara ko umucuruzi akeneye kugenzurwa n'ibigo bitandukanye ku gicuruzwa kimwe,'

    Yongeyeho ati 'Ni ukuvuga iki kirarebwa na RICA, cyangwa Rwanda FDA, cyangwa RSB cyangwa NAEB cyangwa RAB. Tuzakora ku buryo urwo rutonde nta giciruzwa kizajya kigenzurwa n'ibigo bibiri.'

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko zimwe mu mpinduka zitezwe harimo no kugabanya ubwishyu bwa serivisi zinyuranye ku bacuruzi bakura ibicuruzwa mu mahanga.

    Yatanze urugero avuga ko nk'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge [RSB] cyishyuzaga serivisi 1780 zizagabanywa zikagera kuri 13 gusa.

    Ati 'Ni ukubera ko hari nka serivisi wishyuraga nk'inshuro eshanu cyangwa inshuro 10 uzajya wishyura rimwe gusa. Nka Rwanda FDA izava ku kwishyuza serivisi 276 zigera kuri 20. Ubwo hari ahantu yakoraga ubugenzuzi bwinshi butandukanye ugenda ucibwa amafaranga, ariko bazajya babumbira ibintu byose mu kintu kimwe ku buryo wishyura rimwe gusa, serivisi zose ukazibonera icya rimwe mu gihe gito.'

    Announcement on streamlining service delivery in National Quality Infrastructure Institutions | Itangazo ku kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z'ubuziranenge. pic.twitter.com/YTlGI3AHpL

    — Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) January 6, 2025

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko nta mucuruzi uzongera kwishyuzwa serivisi imwe inshuro nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirango-n-ibyemezo-by-ubuziranenge-bitangwa-n-ibigo-by-ubugenzuzi-mu-rwanda

  • Kayonza: Basabwe kwigisha abakirisitu kutareresha abana telefone – #rwanda #RwOT

    Ibi babisabwe kuri iki Cyumweru tariki ya 5 Mutarama 2025 mu masengesho yo gusabira Akarere ka Kayonza no gushima Imana ( Kayonza Prayer Breakfast).

    Aya masengesho yari afite insanganyamatsiko igira iti 'Ubuyobozi bushyira umuturage ku isonga; Umuryango utekanye kandi ushoboye'.

    Ubuyobozi bw'Akarere ka Kayonza bwabanje gushima Imana ku bikorwa bihanbaye byagezweho muri aka karere mu mwaka ushize wa 2024, ndetse bunasaba abayobozi b'amadini n'amatorero gushyira imbere umuturage mu bimukorerwa byose birimo kubigisha kwiteza imbere, kurwanya amakimbirane n'ibindi.

    Pasiteri ya EAR Kayonza, Mbonimana Eliab, yavuze ko bagiye kongera imbaraga mu kwita ku mukirisitu ku buryo amenya gahunda za Leta akanazigiramo uruhare.

    Yavuze ko kandi bagiye gushyira imbaraga mu kwigisha abaturage uko bakoresha neza ikoranabuhanga biteza imbere ariko bakirinda kurireresha abana.

    Ati 'Ikoranabuhanga ni ryiza ariko na none iyo rikoreshejwe nabi rizana ibibazo. Tugiye gukangurira abakirisitu bacu ko telefone ari nziza ariko ikoreshwe mu gihe cyayo.'

    Pasiteri Ntawinanirwa Aaron wo mu Murenge wa Rwinkwavu we yavuze ko bagiye kongera inyigisho zigamije guteza imbere abikirisitu, cyane cyane izibafasha mu gukoresha ikoranabuhanga.

    Ati 'Telefone na Televiziyo ntabwo bikwiye kurera umwana kereka mu gihe hari nk'inyigisho zigamije kubafasha kwiga. Hari igihe cya ngombwa cyo gukoresha ikoranabuhanga ku mwana ariko dukwiriye no kubibarinda cyane cyane mu gihe harimo ibitaragenewe abana.'

    Guverineri w'Intara y'Iburasirazuba, Rubingisa Pudence, yavuze ko amasengesho yabaye ari ayo gutangira umwaka hashimwa ibyagezweho mu Karere ka Kayonza n'ahandi hose muri rusange, yavuze ko mu nshingano z'umuyobozi uwo ariwe wese akwiriye gushyira imbere gutanga serivisi nziza ku muturage ku buryo anyurwa.

    Ati 'Umuntu uza gusenga aza yikwije asa neza ariko yataha ugasanga mu rugo siko hameze ubwiherero n'utundi twinshi tutameze neza rero twabigarutseho tunabifata nk'umukoro.'

    'Umwana kumurera ni mu buryo bwagutse, umwana muto ubu ejo niwe uzaba umuyobozi cyangwa ingabo y'Igihugu, ntabwo rero yakabaye ajya gukora imirimo itemewe, mbere y'uko arereshwa telefone cyangwa tumusanga mu mirima y'umuceri, mu birombe, ejo ugasanga hari abamukoresha mu rugo afite imyaka y'abato cyangwa se ari gusambanywa twabigarutseho dusaba uruhare rwa buri wese n'amadini n'amatorero, ababyeyi twese dufatanye umwana arerwe neza.'

    Guverineri Rubingisa yakomeje avuga ko amakimbirane yo mu miryango ari ikindi kibazo cyatuma abana batarerwa neza, asaba buri wese kuba ijisho rya mugenzi we.

    Yabasabye kandi kurebera hamwe ibibazo biri mu miryango, kurwanya ibiyobyabwenge no kwita ku bana byose bigizwemo uruhare n'aba bayobozi b'amadini n'amatorero.

    Senateri Bideri yitabiriye aya masengesho

    Abadepite n'abandi bayobozi mu nzego zitandukanye bitabiriye aya masengesho

    Guverineri Rubingisa yasabye abayobora amadini n'amatorero kugira uruhare mu kwigisha ababyeyi kutareresha telefone abana


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kayonza-basabwe-kwigisha-abakirisitu-kutareresha-abana-telefone

  • U Burayi bwasabye Leta ya Congo guhagarika ubufatanye na FDLR – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo gikubiye mu itangazo uyu muryango washyize hanze, kuri uyu wa Mbere tariki 6 Mutarama 2025, bigendanye n'intambara ikomeje kubera mu Burasirazuba bwa RDC.

    Iri tangazo rivuga ko 'Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi usaba Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo guhagarika ubufatanye na FDLR ndetse n'indi mitwe yitwaje intwaro.'

    FDLR ni umutwe umaze igihe mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, wiganjemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi. Mu bihe bitandukanye RDC yagiye ikorana n'uyu mutwe by'umwihariko mu rugamba irimo n'umutwe wa M23 mu Burasirazuba bw'iki gihugu.

    Ni kenshi kandi abayobozi b'iki Gihugu bagiye bumvikana mu mvugo zirengera uyu mutwe. Urugero ni aho muri Nyakanga 2024 Julien Paluku Kahongya wabaye Guverineri wa Kivu y'Amajyaruguru yavuze ko abagize umutwe witwaje intwaro wa FDLR ari abasaza barimo abafite imyaka 70 y'amavuko, agamije kwerekana ko utagifite imbaraga zahungabanya umutekano.

    Muri iri tangazo, EU yakomeje kandi yamagana igikorwa cya M23 cyo gufata Umujyi wa Masisi n'ibindi bice biwegereye muri Kivu y'Amajyaruguru, ndetse ivuga ko ibiri kuba bisubiza inyuma ubushake bwagaragajwe mu gushaka ibisubizo bishingiye ku mahoro, ku bibazo biri mu Burasirazuba bwa RDC.

    Yasabye M23 kuva mu bice yafashe no kubahiriza ibihe by'agahenge byashyizweho.

    Nubwo Umuryango w'Ubumwe bw'u Burayi watangaje ibi, ni kenshi umutwe wa M23 wagiye ugaragaza ibimenyetso by'uko wubahiriza ibihe by'agahenge biba byashyizweho, ariko ugashotorwa n'Ingabo za RDC zifatanyije n'imitwe irimo FDLR, bikarangira izisubije inyuma ndetse ikigarurira ibice zari zirimo.

    EU yavuze ko 'ishimangira umumaro wo kuba impande zose zahosha imirwano ndetse mu buryo bwihuse zigashyira mu bikorwa imyanzuro yose n'ibyemejwe binyuze mu biganiro bya Luanda.'

    Iki cyemezo cya EU kije nyuma y'uko imirwano ihanganishije M23 n'ihuriro ry'Ingabo za Leta ya RDC ikomeje gufata indi ntera. Ni imirwano yasize uyu mutwe wigaruriye ibindi bice birimo Masisi, Katale yafatwaga nk'ibirindiro bikomeye by'umutwe w'iterabwoba wa FDLR.

    Abarwanyi b'umutwe w'iterabwoba wa FDLR bamaze igihe kinini bakorana na Leta ya Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-burayi-bwasabye-leta-ya-congo-guhagarika-ubufatanye-na-fdlr

  • Manzi na Fabiola bamamaye muri Sinema bagiye… – #rwanda #RwOT

    Abakunzi ba sinema nyarwanda bari bamaze igihe bahuriza ku ngingo ivuga ko uruganda nyarwanda rwa sinema rwahombye byinshi kubera batakibona abakinnyi bamamaye muri Filime “Amarira y'urukundo” ari bo Manzi na Fabiola.

    Amarira y'urukundo ni filime yari yarigaruriye imitima ya benshi, yahagaritswe mu gihe yari ikunzwe cyane. Ni Filime yatumye  Manzi na Fabiola bagira izina rikomeye mu ruganda rwa sinema nyarwanda. 

    Gusa, Manzi yari amaze igihe kinini adakina filime, ibintu yavuze ko byatewe n'imishinga yari ahugiyemo. Manzi yabwiye abamukurikira kuri Instagram ko we na Fabiola bagiye kugaruka mu isura nshya.

    Mu kiganiro Manzi na Fabiola bagiranye na MIE Empire, bemeje ko urukundo abakunzi ba filime babakunda rwabaye impamvu yo kugaruka muri sinema. Manzi ati: “Abantu kubera urukundo badukunda n'uburyo bakunda ibyo dukora, barampize mpaka barambona. Nta hantu wapfa kwihisha muri iki gihugu.”

    Yongeyeho ko nubwo yatangiye gukina filime atabyumvaga neza, nyuma yo kubona inyungu zabyo, yahisemo kubikora kinyamwuga. Ati “Ubu nditeguye neza. Ndabasezeranya ko abantu bagiye kuryoherwa na filime nshya. Narabyize, kandi ubu ngiye kubikora kinyamwuga.”

    Kayumba Vianney uzwi nka Manzi yanavuze ko amaze gufasha urubyiruko rwinshi kwinjira muri sinema, ahamya ko hari benshi bamaze kugera ku rwego rwiza bitewe n'ubufasha yabahaye.

    Nubwo “Tears of Love” bisobanuye “Amarira y'urukundo” mu Kinyarwanda, Manzi na Fabiola basobanuye ko ari filime itandukanye cyane n’iyo bahoze bakina.

    Bavuze ko iyi nshya izibanda ku bibazo bigezweho mu miryango nyarwanda, birimo gutandukana ku bashakanye, ubushukanyi hakoreshejwe ikoranabuhanga n'ingaruka z'ibikorwa bibi umuntu akora.

    Fabiola wayigarutseho yagize ati: “Inkuru dushaka kugarukaho ni uramutse ukoze ikibi, ingaruka zacyo uhura nazo mu gihe kingana gute. Ni inkuru abantu bazakunda.”

    “Tears of Love” izajya itambuka ku muyoboro wa YouTube witwa Hobe TV, ikaba yitezweho kuzana umwihariko mu ruganda rwa sinema nyarwanda. 

    Mukasekuru Hadidja Fabiola wamamaye nka Fabiola yavuze ko iyi filime izigisha ibyiza byo kubaka umuryango uhamye no kwirinda ibikorwa bishobora kuwusenyera.

    Manzi na Fabiola bamamaye muri Filime “Amarira y’urukundo” bagiye kugaruka mu nshya yitwa “Tears of Love”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150524/manzi-na-fabiola-bagiye-kugaruka-muri-filime-nshya-150524.html

  • BREAKING: Police FC yasinyishije Byiringiro L… – #rwanda #RwOT

    Byiringiro Lague yageze mu Rwanda kuri uyu wa Mbere tariki ya 6 Mutarama 2025 avuye muri Sweden. Yakiriwe na Perezida wa Murera, Twagirayezu Thaddée ndetse na Mushimire Claude ushinzwe imishinga muri iyi kipe.

    Amakuru yavugaga ko uyu mukinnyi agiye gusinyira iyi kipe yambara Ubururu n’Umweru dore ko bari bamaze n’igihe bari mu biganiro ariko Police FC byarangiye ariyo imusinyishije.

    Amakuru avuga ko uyu mukinnyi ukina asatira anyuze ku ruhande rw’ibumoso yasinye amasezerano y’umwaka umwe n’igice afite agaciro ka miliyoni 80 Frw.

    Ibi bibaye nyuma yuko ikipe Byiringiro Lague yakinagamo ya Sandvikens IF yaherukaga gutangaza ko yatandukanye nawe kubwumvikane aho baseshe amasezerano.

    Uyu mukinnyi yari yarerekeje muri iyi kipe mu kwezi kwa Mutarama muri 2023 aho yari yarayisanze iri muri shampiyona y’icyiciro cya Gatatu muri Suède gusa akaba yarayivuyemo iri mu cyiciro cya Kabiri.

    Yatangiye gukina ruhago ahereye muri Vision FC , nyuma yerekeza mu Intare FC,mu 2018 azamurwa muri APR FC yitwaramo neza bituma aza kubengukwa na Sandkvens IF.

    Police FC imusinyishije nyuma yuko ititwaye neza mu mikino ibanza ya shampiyona dore ko yayisoje iri kumwanya wa 4 n’amanota 23.

    Byiringiro Lague wakiriwe n’abayobozi ba Rayon Sports ku kibuga cy’indege i Kanombe yasinyiye Police FC 

    Byiringiro Lague ni umukinnyi wa Police FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150536/police-fc-yasinyishije-byiringiro-lague-wari-wakiriwe-na-rayon-sports-150536.html

  • Bidasubirwaho Amavubi azitabira CHAN 2024 – #rwanda #RwOT

    Mu minsi yashize ni bwo CAF yemeje ibihugu 17 bizitabira CHAN 2024 aribyo Kenya, Uganda, Tanzania Sudani muri CECAFA, Guinea, Senegal na Mauritania muri WAFU A, Niger, Burkinafaso na Nigeria muri WAFU B na Morocco muri UNAF.

    Hari kandi Centrafrique, Congo na Dr Congo muri UNIfAC ndetse na Angola, Zambia na Madagascar muri COSAFA.

    CAF yavuze ko ibindi bihugu bibiri byabonye itike bizatangazwa nyuma none iyi mpuzamashyirahamwe yamaze kumenyesha u Rwanda ko ruri muri ibi bihugu.

    Ikipe y’igihugu y’u Rwanda, Amavubi, ibonye itike ya CHAN 2024 nyuma yuko isezereye Sudani y’Epfo igahita iba iya kabiri muri CECAFA mu ijonjora rya nyuma ryo gushaka itike y’iri rushanwa.

    CHAN 2024 iteganyijwe tariki ya 1 kugeza tariki ya 28 Gashyantare 2025 muri Tanzania, Kenya na Uganda.

    Amavubi yabonye itike yo gukina imikino ya CHAN 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150538/bidasubirwaho-amavubi-azitabira-chan-2024-150538.html

  • BREAKING NEWS: Umunyarwanda utuye USA yakoreye indirimbo muri CONVECT MUSIC ya AKON. #rwanda #RwOT

    Amakuru KASUKU MEDIA ikuye ahantu hizewe nuko umusore ufite inkomoko mu RWANDA witwa LIL PAY (GASANA SAFI )magingo aya yamaze kujya gukorera indirimbo muri CONVECT MUSIC ya AKON uyu musore akaba yanavuze ko akimara kuva muri iyi studio yuyu mugabo yahise apanga umushinga wo kuzana STUDIO nkiyo hano iwacu mu RWANDA.

    Yanavuze ko icyatumye atekereza kuzana iyo nzu itunganya umuziki hano iwacu ari ukubera ko ahantu hose yagiye gushaka gukorera yasanganga sound zabo zitameze neza kuri ubu akaba ashaka gushora asaga millioni 65 000 000 zamafaramga y'u RWANDA. Ndetse ikaba igomba gutangira muri uyu mwaka wa 2025. Lilpay yasoje ashimira aba producer babanyarwanda bakora iyo bwabaga nubwo badafite ibikoresho bihagije ariko bagapfa guhangana.

    Source : https://kasukumedia.com/breaking-news-umunyarwanda-utuye-usa-yakoreye-indirimbo-muri-convect-music-ya-akon/

  • Mu mvugo y'abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari'ukwiriza'! #rwanda #RwOT

    Mu muco wa kinyarwanda ndetse n'uwa kirundi, umuturanyi nu umuzimyamuriro, ndetse akaba yanakurutira umuvandimwe uri kure. Niwe musangira ibyishimo n'umubabaro. Amarembo ahora yuguruye, mugatabarana ahakomeye.

    Ingoma ya CNDD-FDD mu Burundi yo ntikozwa iby'imigenderanire n'umuturanyi wabwo, uRwanda. Iyo ngoma yahisemo kugarira amarembo, ngo umuturanyi azabure umuhana bahahirana. Nguko uko uBurundi bwafunze umupaka wabwo n'uRwanda, mu gihe
    ibihugu byinshi ahubwo ubu bishishikajwe no kuvanaho imipaka ibangamira ubuhahirane.

    Ibyo nta n'icyo byari bitwaye uRwanda, kuko impuguke mu by'ubukungu zigaragaza ko nta kinini uRwanda rwahombye kubera uwo mupaka uBurundi bwafunze. Abo bahanga ahuhwo, barimo n'aba Banki y'Isi, Ikigega Mpuzamahamga cy'Imari n'imiryango y'ubuhahirane, basanga muri iki gihe ubukungu bw'uBurundi buri ahabi butigeze bugera mu mateka, atari wo mwanya ukwiye wo kubangamira ubuhahirane n'uRwanda.

    Igiteye impungenge kurushaho, ni akaga Abarundi bafite, ko kuyoborwa n'inyigaguhuma mu nzego zose. Gutegekwa na CNDD-FDD itazi gutangukanya umutwe w'inyeshyamba n'ishyaka riramutswa igihugu.

    Gufunga umupaka, wabihomberano, wabyungukiramo, ibyo birakureba. Ariko gushotora umuturanyi, kugeza aho ucura umugambi wo kumushoraho intambara, ni ukurengera. Kubikorera uRwanda byo ni ukwiyahura.

    Nta munsi ukira itangazamakuru ritabajije abategetsi b'uBurundi impamvu bakorana n'umutwe w'abajenosideri wa FDLR. Ni ibibazo bimaze kwambika ubusa abo bategetsi, kugeza n'aho bahakana bakanapfobya ku mugaragaro Jenoside yakorewe Abatutsi.

    Urugero rwa hafi ni urw'amagambo y'agashinyaguro aherutse kuvugwa n'Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, Révérien Ndikuriyo, ubwo yari mu kiganiro n'abanyamakuru, cyabereye i Makamba mu mpera z'icyumweru gishize.
    Bwana Ndikuriyo yagize ati:' Bahora bitwaza ibyo kurwanya FDLR ngo babone uko batera Kongo, bice abantu, batere akajagari. Mbese abo bantu bitwa ko bamaze imyaka 30 barwanya, ubwo batangiye kurwana bafite imyaka ingahe?[….]ibyo bya jenoside bavuga ni urwitwazo, nibareke kwiriza rero.'

    Iyi ngengabitekerezo ya jenoside y'Umunyamabanga Mukuru wa CNDD-FDD, ifatwa nk'iy' umuvugizi wa Leta y'uBurundi, kuko ntawe ukibasha gutandukanya iryo shyaka na Leta, nyamara byitwa ko irimo n'abayoboke b'indi mitwe ya politiki.

    Ntawe byagombye gutangaza ariko, kuko CNDD-FDD na FDLR bimeze nk'impanga. Imikoranire hagati y'iyo mitwe ishingiye ku irondabwoko, ntikiri inkuru, nubwo byayinaniye kugera ku ntego yo guhirika ibyo yita' ubutegetsi bw'Abatutsi mu Rwanda'.

    Igiteye isoni gusa, ni ukumva mu gihe isi yose yahagurukiye kurwanya jenoside aho iva ikagera, hari igihugu gitinyuka kuvuga ku mugaragaro ko guharanira icyubahiro cy'abazize Jenoside yakorewe Abatutsi, isi yose yemeje, ari 'ukwiriza'. Umuturanyi mubi arutwa n'itongo koko!

    Byasaga n'ibyihanganiwe kuba mu butegetsi bwa CNDD-FDD huzuyemo abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, ndetse aho kubatanga ngo bashyikirizwe inkiko, bagahabwa myanya ibakingira ikibaba. Ariko se no gutoneka abagizweho ingaruka n'iyo jenoside bifatwe nk'ibisanzwe?

    CNDD-FDD ishobora kuba yibwira ko ifite ubudahangarwa ku buryo yemerewe gukora ubwoko bwose bw'ibyaha, birimo n'ibyibasira inyokomuntu. Nyamara nta gahora gahanze. Les faits sont têtus!

    Bwana Ndikuriyo uzabaze neza, URwanda ntirwiriza, rwishakira ibisubizo. N'uwagira amarira hafi kandi, ntiyakwiriza ku batagira n'ubumuntu nk'agatsiko ka CNDD-FDD.

    The post Mu mvugo y'abajenosideri, ishyaka CNDD-FDD risanga kuvuga Jenoside yakorewe Abatutsi ari'ukwiriza'! appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mu-mvugo-yabajenosideri-ishyaka-cndd-fdd-risanga-kuvuga-jenoside-yakorewe-abatutsi-ariukwiriza/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mu-mvugo-yabajenosideri-ishyaka-cndd-fdd-risanga-kuvuga-jenoside-yakorewe-abatutsi-ariukwiriza

  • Rwamagana: Hashyizweho ingamba zikomeye nyuma y'uko abana babiri bavukana bapfiriye mu kidendezi cy'amazi – #rwanda #RwOT

    Izi ngamba zafashwe nyuma y'aho mu Cyumweru gishize mu Mudugudu wa Yeruzaremu mu Kagari ka Bujyujyu mu Murenge wa Muyumbu mu kidendezi cy'amazi haguyemo abana babiri bavukana bagahita bitaba Imana.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Muyumbu, Muhamya Aman, yabwiye IGIHE ko icyo kidendezi cy'amazi cyari cyaracukuwe n'umuturage uhakorera ibikorwa by'ubworozi. Yavuze ko abana baguyemo bagiye kuhogera birangira bose bitabye Imana.

    Ati 'Ingamba twahise dufata rero ni uko ahantu hose hari damu sheet tugiye kuhazitira kubufatanye na ba nyiraho ntabwo dushaka ko abana ndetse n'abantu bakuru bongera kuhagera byoroshye.'

    Gitifu Muhamya yakomeje avuga ko kandi kuri ubu bategereje ibizava mu iperereza kuko RIB yahise iritangira, yavuze ko kandi nyir'icyo kidendezi cy'amazi yavuze ko cyari gifite ubwishingizi barindiriye kuzareba ko ababyeyi b'abo bana hari indishyi bahabwa.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, we yabwiye IGIHE ko ahantu hose hagaragara ibidendezi by'amazi mu Karere bakangurira ba nyirabyo kubizitira no kubikorera ubugenzuzi umunsi ku munsi.

    Ati 'Ubu twatangiye gukangurira abafite ibidendezi kubizitira aho bishoboka, ibindi cyane cyane ibyegereye abaturage turabasaba ko bashyiraho uburinzi buhoraho, turanabibwira amakoperative cyane cyane ayahinga umuceri aba afite amazi bakoresha buhira kuko byagaragaye ko abana bajya kuhogera bikaba byateza ibibazo birimo n'urupfu.'

    Si ubwa mbere mu Karere ka Rwamagana humvikana abana bapfiriye ku bidendezi by'amazi biba byaracukuwe mu nzuri cyangwa se ibikoreshwa mu kuhira umuceri.

    Hashyizweho ingamba zikomeye nyuma y’uko abana babiri bavukana bapfiriye mu kidendezi cy'amazi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-hashyizweho-ingamba-zikomeye-nyuma-y-uko-abana-babiri-bavukana

  • Bwiza yabonye Parrain na Marraine mbere y’umu… – #rwanda #RwOT

    Ni ifoto yashyize ku rukuta rwe rwa Instagram ayiherekeresha amagambo y'Icyongereza ati ' Who is Excited as I am ? Can't wait for you all hear my second Album, but first meet my Baby's Parrain and Marraine.'

    Ni amagambo yabazaga niba hari umuntu wishimye nk'uko we yishimye, avuga ko atategereza kubona abantu bose bumva umuzingo (Album) we wa kabiri, yongeraho Ati 'Ariko bwa mbere mubanze muhure n'ababyeyi b'umwana wanjye aribo Tonzi na Coach Gael”.

    Aba bombi yahuye nabo mu birori byari byateguwe  n’Umukuru w’igihugu bisoza umwaka aho ashimira abantu b’ingeri zitandukanye  bagize uruhare mu mibereho myiza y’abanyarwanda.

    Ibi bibaye mbere gato yo kumurika Album yitegura gushyira hanze ndetse n’igikorwa azakorera mu Bubiligi ku itariki 8 Werurwe 2025.

    Bwiza ari mu bahanzikazi bitwaye neza mu mwaka dusoje wa 2024, dore ko hari n'ibihembo yagiye awutwaramo birimo 'IMA Awards' bitangwa na Isango Star, akaba yaratsindiye igihembo cy'umuhanzikazi mwiza witwaye neza mu mwaka wa 2024.

    Ndetse akaba ari umwaka yakoranyemo n'abahanzi b’ibikomerezwa batandukanye hano mu Rwanda, barimo The Ben bakoranye indirimbo bise ”Best Friend” imwe muzamufashije kwambuka 2024 yemye.

    Bwiza kandi na Bruce Melodie bakoranye indirimbo bise 'Ogera' imwe mu ndirimbo uyu muhanzi yita iz’ibihe byose kuri we ndetse n’imwe mu zamuhinduriye amateka mu rugendo rwe rw’umuziki ndetse n'abandi batandukanye yagiye akorana nabo.

    Bwiza yahuye na Coach Gael na Tonzi 

    Bwiza ni umwe mu bahanzi bahagaze neza mu Rwanda 

    “>Best Friend ya Bwiza na The Ben

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150517/bwiza-yabonye-parrain-na-marraine-mbere-yumukunzi-150517.html