Blog

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Umukecuru yagonzwe na HOHO(HOWO) iramwica #rwanda #RwOT

    Mu ijoro ryo kuri uyu wa mbere tariki 06 Mutarama 2025 mu ma saha y'i saa tatu, Ikamyo yo mu bwoko bwa HOWO ifite Pulaki RAH 502D yari itwawe na Ishimwe Regis w'imyaka 25 y'amavuko, yagonze Umukecuru Mukahakiza Clemence w'imyaka 60 y'amavuko ahita apfa.

    Iyi kamyo ya HOWO yakoze impanuka yari ivuye gupakira Umucanga ahazwi nka Vunga. Yagonze uyu mukecuru ubwo yari igeze mu isantere y'Ubucuruzi ya Karubanda, Umudugudu wa Karubanda, Akagari ka Bibungo, Umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi.

    Uyu mukecuru Mukahakiza Clementine, amakuru intyoza.com yahawe ni uko yagendaga n'amaguru ashaka kwambukiranya umuhanda avuye mu gisate cy'umuhanda iyi modoka ya HOWO yagombye kuba igenderamo. Uyu mukecuru yari atuye inyuma y'iyi santere y'aho yagongewe.

    Amakuru bamwe mu baturage bahaye intyoza.com ni uko iyi mpanuka ishobora kuba yatewe no kuba iyi kamyo ya HOWO yari ifite umuvuduko kandi ari mu ijoro hatabona neza ndetse n'umuhanda ubwawo utameze neza.
    Nyakwigendera yajyanywe ku bitaro bya Remera Rukoma, mu gihe Umushoferi ndetse n'imodoka yari atwaye bajyanywe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Mugina mu gihe hahise hatangizwa iperereza ryimbitse.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/01/07/kamonyi-nyamiyaga-umukecuru-yagonzwe-na-hohohowo-iramwica/

  • Raporo: Imibare y'Abanyarwanda banduye Virusi Itera SIDA muri 2023 #rwanda #RwOT

    Raporo y'Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare (NISR) igaragaza ishusho irambuye y'uko icyorezo cya Virusi Itera SIDA gihagaze mu Rwanda mu 2023. Mu bantu bakuru bari hejuru y'imyaka 25 bapimwe ku bushake, hagaragaye ko muri 694,071 hapimwe, 7,443 bafite iyi virusi.

    Uko Intara Zirutanwa mu Mibare:

    Intara y'Uburasirazuba: Hapimwe abantu 289,015, hagaragara ko 2,675 banduye.
    Intara y'Uburengerazuba: Muri 237,897 bapimwe, abanduye ni 1,431.
    Intara y'Amajyaruguru: Hapimwe abantu 143,435, abanduye ni 810.
    Intara y'Amajyepfo: Abantu 206,557 bapimwe, 1,543 banduye.
    Umujyi wa Kigali: Hapimwe abantu 234,696, hagaragazwa ko abanduye ari 2,811.

    Uko Imiti Igabanya Ubukana Ifatwa:

    Mu bantu bakuru bafite Virusi Itera SIDA:

    • Abagabo: 36.7% ni bo bafata imiti igabanya ubukana bwa SIDA.
    • Abagore: 63.3% bayifata.

    Mu bana bari munsi y'imyaka 15:

    • Abakobwa: 52.5% bafata imiti igabanya ubukana.
    • Abahungu: 47.5% bayifata.

    Imibare y'Abanyarwanda Bipimishije mu 2023

    Raporo ya NISR yerekana ko muri 2023, Abanyarwanda 1,111,600 bipimishije ku bushake Virusi Itera SIDA. Muri bo, 9,270 banduye.

    • Abagore bapimwe: 681,934, muri bo 5,518 banduye.
    • Abagabo bapimwe: 429,666, muri bo 3,752 banduye.

    Imibare ku Bana n'Urubyiruko

    • Abari munsi y'imyaka 15: Muri 37,158 bapimwe, 225 basanzwemo iyi virusi.
    • Abari hagati y'imyaka 15 na 24: Muri 380,371 bapimwe, 1,602 banduye.

    Umwihariko mu Bayifite bashakanye

    Mu couples 74,437 zapimwe ku bushake, hagaragaye ko 2,458 muri zo umwe mu bashakanye afite virusi mu gihe undi atayifite.

    Raporo yerekana ko Virusi Itera SIDA igikomeje kuba ikibazo gikomeye mu Rwanda, ariko kandi n'imbaraga zishyirwa mu kwipimisha ku bushake, gufata imiti, no gukumira ikwirakwira zigaragaza icyizere cyo kugabanya ubukana bw'iki cyorezo.

    Source : https://kasukumedia.com/raporo-imibare-yabanyarwanda-banduye-virusi-itera-sida-muri-2023/

  • Hakozwe amavugurura mu itangwa ry'ibyemezo by'ubuziranenge mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni impinduka zikomeye kuko mu busanzwe ibi birango n'ibyemezo byamaraga imyaka ibiri gusa.

    Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigaragaza impinduka ku mitangire ya serivisi zireba ubucuruzi cyane ubwambukiranya imipaka, ryashyizwe hanze n'iyi minisiteri ku wa 06 Mutarama 2025 rigenewe abafite inganda, abacuruzi n' abandi bafite aho bahurira n'ubucuruzi.

    Ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi.

    Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zemejwe hashingiwe ku byemezo byafashwe na Guverinoma y'u Rwanda, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z'ubuziranenge mu gihugu.

    Rivuga ko iyi myaka itanu ishobora kongerwa igihe hamaze gusuzumwa ko ibikorwa by'ubucuruzi byujuje ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza y'ubuziranenge.

    Gusa ariko ibikubiye muri ibi ntibireba impushya ndetse n'ibyangombwa byo kwinjiza mu gihugu ibigendanye n'imiti, inkingo ndetse n'ibikoresho bijyanye n'ubuvuzi.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda kandi yatangaje ko icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze cyakuweho cyeretse igihe bisabwa n'igihugu ibicuruzwa bigiye kujyanwamo.

    Impushya cyangwa ibyangombwa ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu zizajya zitangwa gusa ku bicuruzwa bishobora gutera ingaruka ku buzima. Aha harimo imiti n'ibindi.

    Mu zindi mpinduka zabaye ni uko amafaranga yishyurwaga n'inganda nto n'iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z'ubuziranenge zigamije kunoza imikorere yakuweho, hanyuma igiciro cya serivisi ziganisha ku guhabwa ikirango cy'ubuziranenge ku nganda nini kigirwa ibihumbi 100 Frw, azajya yishyurwa binyuze mu isanduku ya Leta kuri konti ya RSB.

    Ibi byemezo byatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 06 Mutarama 2025.

    Mu mpera z'umwaka ushize ubwo yaganiraga n'abacuruzi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko buri kigo gikora ubugenzuzi bw'ibicuruzwa mu Rwanda, kigiye guhabwa inshingano zacyo zihariye hakaba n'izihurizwa hamwe.

    Ni nyuma y'uko byagaragaye ko bimwe muri ibi bigo hari serivisi nyinshi byahuriragaho, hakaba n'ubwo usanga nk'ibigo bitanu biba bikeneye kugenzura ko igicuruzwa kimwe kigiye kwinjizwa mu gihugu cyujuje ubuziranenge, kandi buri serivisi bitanze zikishyurwa kandi bidakwiye.

    Ibi abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babyumva cyane kuko bakunze guhura nabyo.

    Yavuze ko nta nshingano ibigo bibiri bizongera guhuriraho. Yavuze ko hakozwe ibiganiro n'ibigo byose bifite uruhare mu gukora ubugenzuzi bw'ibicuruzwa mu gihugu, hakaba hazashyirwaho urutonde rw'ibicuruzwa rugaragaza urwego rw'ubugenzuzi rurebwa na cyo.

    Ati 'Twabyizeho dusanga bidakwiye. Buri kigo kizaba kizi neza urutonde rw'ibicuruzwa gishizwe kugenzura ku buryo ntaho bizongera kugaragara ko umucuruzi akeneye kugenzurwa n'ibigo bitandukanye ku gicuruzwa kimwe,'

    Yongeyeho ati 'Ni ukuvuga iki kirarebwa na RICA, cyangwa Rwanda FDA, cyangwa RSB cyangwa NAEB cyangwa RAB. Tuzakora ku buryo urwo rutonde nta giciruzwa kizajya kigenzurwa n'ibigo bibiri.'

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko zimwe mu mpinduka zitezwe harimo no kugabanya ubwishyu bwa serivisi zinyuranye ku bacuruzi bakura ibicuruzwa mu mahanga.

    Yatanze urugero avuga ko nk'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge [RSB] cyishyuzaga serivisi 1780 zizagabanywa zikagera kuri 13 gusa.

    Ati 'Ni ukubera ko hari nka serivisi wishyuraga nk'inshuro eshanu cyangwa inshuro 10 uzajya wishyura rimwe gusa. Nka Rwanda FDA izava ku kwishyuza serivisi 276 zigera kuri 20. Ubwo hari ahantu yakoraga ubugenzuzi bwinshi butandukanye ugenda ucibwa amafaranga, ariko bazajya babumbira ibintu byose mu kintu kimwe ku buryo wishyura rimwe gusa, serivisi zose ukazibonera icya rimwe mu gihe gito.'

    Announcement on streamlining service delivery in National Quality Infrastructure Institutions | Itangazo ku kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z'ubuziranenge. pic.twitter.com/YTlGI3AHpL

    — Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) January 6, 2025

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko nta mucuruzi uzongera kwishyuzwa serivisi imwe inshuro nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hakozwe-amavugurura-mu-itangwa-ry-ibyemezo-by-ubuziranenge-mu-rwanda

  • Rwamagana: Umuryango wabyaye impanga z'abana batatu uratabaza – #rwanda #RwOT

    Tariki 17 Ugushyingo 2024 nibwo uyu muryango wari usanzwe ufite abana babiri wagiriwe umugisha wo kwibaruka abandi bana batatu b'abahungu.

    Nubwo aba bana baje ari umugisha ariko uyu muryango wagize ikibazo cy'amikoro kuko babanje kumara ukwezi kurenga mu bitaro, aho bishyuzwa amafaranga arenga ibihumbi 200 Frw. Bageze mu rugo nabwo ubuzima bwaragoranye kuko kugira ngo uyu mubyeyi abone amashereka bimusaba kwikama mu gakombe maze amashereka make abonetse akaba ariyo asaranganya aba bana.

    Mukandayisenga Josiane yabwiye IGIHE ko aba bana batatu nubwo baje ari umugisha kubarera bibagoye cyane kuko yaba umugore cyangwa umugabo nta n'umwe ufite akazi gahoraho katuma babona amata yo kunganira amashereka.

    Yavuze ko yari asanzwe akora akazi ko gufurira abantu, mu gihe umugabo we akora akazi k'ubuyede no guhingira abantu.

    Ati 'Iyo nabaga ndi muzima nahingiraga abantu bakampa 1500 Frw umugabo nawe yabona icyo kiyede akagikora tukabona amaramuko. Kuva natwara inda rero sinongeye kubona ibiraka naratuje umugabo yaba atabonye akazi tugatungwa n'abaturanyi.'

    'Maze kubyara rero amashereka yabaye make binatuma ntinda mu bitaro, abaganga bakambwira ngo ubwo nta bushobozi mfite bwo kugura ariya mata y'abana reka njye mbasaranganya amashereka make mbonye mu kwikama.'

    Mukandayisenga yavuze ko yanagize ikibazo cyo kubura amashereka ku buryo ubuzima bw'abana be buri mu kaga.

    Yavuze ko uko kubura amashereka n'imihangayiko byatumye basubira mu bitaro, agasaba ubuyobozi bw'Akarere kumufasha nibura akabona amata yatuma abana be bakura neza.

    Ati 'Ikintu nasaba Leta ni uko bamfasha kubona amata yunganira amashereka kuko birangoye cyane, ikindi urumva kubera ko inda nayitwaye ikamerera nabi byatumye abana batanabona imyambaro myinshi nk'uko bikwiriye ni ibyo bibazo bibiri dufite kongeraho amafaranga yo kwishyura ibitaro, n'ubu twongeye kugaruka fagitire iri kwikuba kandi nta bushobozi dufite.'

    Ningize Jean Baptiste wabyaye aba bana yavuze ko kubyara abana batatu nubwo ari umugisha byabatunguye cyane.

    Yavuze ko baramutse babonye amata yunganira amashereka byabafasha mu gukuza abana babo neza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Rwamagana wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Kagabo Richard, yabwiye IGIHE ko bamenye ikibazo cy'uyu muryango, kandi ko abakozi b'akarere bawusuye mu kureba icyo wafashwa.

    Ati 'Yagize ikibazo cy'amashereka kuko ntabwo byoroshye konsa abana batatu icyarimwe, abakozi b'Akarere bashinzwe imibereho myiza y'abaturage barabasuye ku bitaro, dusaba ibitaro ko batazabishyuza ahubwo fagitire izoherezwa ku Karere tukabafasha nk'uko dufasha abandi bose batishoboye.'

    Yakomeje avuga ko 'icya kabiri turi kwigaho ni ukureba uko tumushakira amafaranga y'ibikoresho by'ibanze mu gihe runaka, hari ayo twari twatekereje twahita tumuhereza ariko turashaka kuyongera mu rwego rwo guherekeza imikurire y'abo bana mu kubarinda ko bagaragara mu mutuku cyangwa mu muhondo.'

    Uyu muryango wasubiye mu bitaro nyuma y'aho abana babo batatu bagiriye ikibazo

    Mukandayisenga kugira ngo abone amashereka bimusaba kwikamira mu gikombe, duke abonye akadusaranganya abana batatu

    Mukandayisenga yasabye ubufasha kugira ngo abana be babashe gukura neza


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rwamagana-umuryango-wabyaye-impanga-z-abana-batatu-uratabaza

  • Kinyinya: Yasanzwe mu bigori yapfuye nyuma yo gutaka ntatabarwe – #rwanda #RwOT

    Ni umurambo wabonetse mu gitondo cy'itariki 6 Mutarama 2025 mu gishanga gihingwamo giherereye mu Mudugudu wa Binunga mu Kagari ka Murama muri Kinyinya.

    BTN yatangaje ko uwo murambo wari watemaguwe bikomeye mu isura, ku maboko n'ahandi ku buryo abawubonye bavuze ko byari bigoye kumenya uwo muntu.

    Abaturage bavuze uko urupfu rwe barumenye, ariko bashinja abahaturiye kumwirengagiza kuko mu ijoro ryabanjirije urupfu rwe yari yumvikanye ataka.

    Umwe yagize ati 'Aho bamukubitiye hari ikiremve cy'amaraso n'umufuka uretsemo amaraso. Bamukubise bamunogeje bamujugunya mu bigori. Uriya mugabo yavugije induru ngo hari abumvishe avuga ngo bamutabaye ko agiye gupfa'.

    Undi yagize ati 'Uko biri kose abazamu barinda izi 'green houses' baba babigizemo uruhare kugira ngo abure ubuzima kuko nta kuntu yaba yatatse ngo ntibamwumve kuko aba ruguru hariya bo bamwuvishe'.

    Undi ati 'Aba bazamu ba 'green houses' bababifiteho amakuru kuko ntabwo umuntu yagwa hano ngo induru yumvikane ruguru iriya bo ntibabimenye'.

    Aba baturage bavuga ko ikindi cyabababaje ari uko byageze mu masaha ya Saa Yine za mu gitondo umurambo wa nyakwigendera ukiri muri ibyo bigori, nyamara bari batanze amakuru ku nzego z'ubuyobozi.

    Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Gahonzire Wellars yavuze ko abarariraga izo 'green houses' bari gushakishwa ndetse hari n'uwamaze gutabwa muri yombi.

    Yagize ati 'Birakekwa ko [bariya barinzi] ari bo bashobora kuba bamwishe kuko bari bamaze kumufatana umufuka urimo 'concombre' bigaragara ko ari zo yari yibye. Turacyakora iperereza kugira ngo tumenye neza uko byagenze ariko ku ikubitiro umwe we twamaze kumufata'.

    CIP Gahonzire yanenze abo barinzi bakekwaho kwica umuntu, anasaba abaturage kureka kwihanira kuko hari inzego z'ubutabera zishinzwe gutanga ibihano kugira ngo hirindwe ibindi byaha byo kwihanira nko kugira abamburwa ubuzima.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kinyinya-yasanzwe-mu-bigori-yapfuye-nyuma-yo-gutaka-ntatabarwe

  • Umuryango w'ubumwe bw'Uburayi wamaganye ifatwa rya Masisi n'umutwe w'inyeshyamba za M23 #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) wamaganye ifatwa ry'umujyi wa Masisi n'inkengero zawo mu burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC), wigaruriwe n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 mu mpera y'icyumweru gishize.

    EU yihanangirije umutwe wa M23 isaba ko wakwivana muri uwo mujyi ako kanya kandi ugashyira mu bikorwa agahenge ku buryo bwuzuye. Yanakanguriye u Rwanda guhagarika ubufatanye n'uyu mutwe no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC.

    Ku ruhande rwa M23, ntacyo wari watangaza ku mugaragaro ku birego bya EU. Ariko, mu bihe byashize, uyu mutwe wagiye uvuga ko ibikorwa byawo bigamije kwirwanaho mu gihe uba utewe n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n'abafatanyabikorwa bazo.

    Nyuma yo kwigarurira 'centre' y'umujyi wa Masisi ku wa Gatandatu, umuvugizi wa M23, Lawrence Kanyuka, yatangaje kuri X (yahoze ari Twitter) ko uyu mutwe wiyemeje 'gucunga umutekano w'ahantu hose wahaye ubwigenge, kurinda abaturage bose ndetse n'ibyabo.'

    EU ivuga ko ifatwa ry'uyu mujyi ribangamiye cyane umuhate wo kurangiza intambara mu mahoro. Umuryango ushimangira ko ari ingenzi ko impande zose zihagarika imirwano kandi zishyira mu bikorwa amasezerano zashyizeho umukono muri gahunda ya Luanda, aho EU ivuga ko ikomeje kuyishyigikira.

    Mu kwezi gushize, inama yari yitezwe kubera i Luanda muri Angola hagati ya Perezida wa RDC, Félix Tshisekedi, na Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, ntiyabaye kubera kutumvikana ku biganiro byagombaga guhuza Leta ya RDC na M23. Uyu mutwe uvuga ko urwanira uburenganzira bwawo nk'Abanye-Congo, cyane cyane abo mu bwoko bw'Abatutsi, bavuga ko bambuwe uburenganzira n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Uburasirazuba bwa DR Congo bukungahaye cyane ku mabuye y'agaciro nka zahabu, diyama, ndetse n'andi akoreshwa mu gukora batiri za telefone n'imodoka zikoreshwa n'amashanyarazi.

    Iri tandukaniro ry'ubukungu bw'Akarere rikomeje gukurura gusahurwa kw'ayo mabuye n'amatsinda y'abanyamahanga kuva mu gihe cy'ubukoloni. Ni imwe mu mpamvu z'ibanze zituma aka Karere kamaze imyaka 30 mu bibazo by'umutekano mucye.

    Imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi by'ayo mabuye mu burasirazuba bwa DR Congo, ikaba ikoresha umusaruro w'ibyo birombe mu bikorwa by'ubucuruzi bw'amabuye y'agaciro, bigira uruhare mu kongera umutekano mucye muri aka gace.

    Source : https://kasukumedia.com/umuryango-wubumwe-bwuburayi-wamaganye-ifatwa-rya-masisi-numutwe-winyeshyamba-za-m23/

  • Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa mbere tariki ya 6 Mutarama 2025 nibwo rutahizamu Byiringiro Lague uheruka gutandukana na Sandvikens IF yo muri Suwede yasinyiye Police FC.

    Ugusinya kwa Lague muri Police FC byaje bitunguranye kuko uyu mukinnyi yari yageze mu Rwanda ategewe indege n'ikipe ya Rayon Sports.

    Gikundiro ikaba yari yamuzanye ngo bumvikane ku birebana no kuba yakinira iyi kipe y'ubururu n'umweru ariko ntabyegenda neza.

    Kuri uyu wa mbere, ahagana ku isaha ya Saa Saba nibwo yari ageze i Kigali aho yakiriwe na Perezida wa Rayon Sports, Twagirayezu Thadee ari kumwe n'ushinzwe imishinga muri Rayon Sports, Mushimire.

    Ahagana saa Munani nibwo hatangiye ibiganiro n'uyu mukinnyi ariko birangira batumvikanye kuko ngo hari impande zitumvaga neza ibyo kuza muri Rayon Sports kwa Lague.

    Ibi nibyo byahise bituma uyu mukinnyi atangira ibiganiro na Police FC, ahagana Saa Moya z'ijoro ninwo uyu mukinnyi yatangiye ibiganiro birangira ahagana Saa Ine zijoro yemeye gusinya.

    Kwinjira muri Police FC byemejwe n'iyi kipe binyuze ku mbuga nkoranyambaga zayo, Byiringiro Lague akaba yasinyiye ikipe y'igipolisi cy'u Rwanda amasezerano y'umwaka umwe n'igice.

    Biteganyijwe ko uyu mukinnyi azatangirana imyitozo na Police FC tariki ya 13 Mutarama 2025 bitegura igice cyo kwishyura cya Rwanda Premier League.

    Igice kibanza cya Shampiyona cyarangiye Police FC iri ku mwanya wa Kane n'amanota 23 mu mikino 15 yakinnye

    The post Uko byagenze ngo Byiringiro Lague wari wifujwe na Rayon Sports yerekeze muri Police FC appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/uko-byagenze-ngo-byiringiro-lague-wari-wifujwe-na-rayon-sports-yerekeze-muri-police-fc/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=uko-byagenze-ngo-byiringiro-lague-wari-wifujwe-na-rayon-sports-yerekeze-muri-police-fc

  • Ubumwe bw'Uburayi bwamaganye ifatwa rya Masisi #rwanda #RwOT

    Umuryango w'Ubumwe bw'Uburayi (EU) wamaganye ukomeje ifatwa ry'umujyi wa Masisi n'inkengero zawo mu burasirazuba bwa Repubulika ya Demokarasi ya Congo. Uyu mujyi, wigaruriwe n'umutwe w'inyeshyamba wa M23 mu mpera y'icyumweru gishize.

    Ubumwe bw'Uburayi-EU, bushishikariza M23 kuva muri uwo mujyi aka kanya no kubahiriza agahenge mu buryo bwuzuye. EU isaba kandi u Rwanda kureka ubufatanye bwarwo na M23 no gukura ingabo zarwo ku butaka bwa RDC.

    Nta cyo umutwe wa M23 wari watangaza ku mugaragaro kuri iri tangazo rya EU ariko mu gihe cyashize wagiye uvuga ko icyo ukora gusa ari ukwirwanaho iyo utewe n'ingabo za Leta ya Congo (FARDC) n'abafatanyabikorwa bazo.

    Nyuma yuko ufashe 'centre' ya Masisi ku wa gatandatu, umuvugizi wawo Lawrence Kanyuka yatangaje ku rubuga nkoranyambaga X ko wiyemeje 'gucunga umutekano w'ibice byose byabohowe no kurinda abaturage bose n'ibyabo'.

    EU isanzwe yarafatiye ibihano bamwe mu bakuru ba M23, birimo kubuzwa gukora ingendo mu mahanga no gufatira imitungo yabo, ariko mu itangazo ryayo ry'ejo ku wa mbere yavuze ko yiteguye kwiga ku 'ngamba nshya' ku bateza intambara n'umutekano mucye muri Congo.
    EU ivuga ko ifatwa ry'umujyi wa Masisi ribangamiye cyane umuhate wo kurangiza intambara mu mahoro ndetse ko ari ingenzi ko impande ziri mu ntambara zihagarika imirwano zigashyira mu ngiro vuba ibyemezo n'ibyo ziyemeje muri gahunda ya Luanda, EU ivuga ko ishyigikiye.

    Inama yari yitezwe cyane mu kwezi gushize i Luanda muri Angola hagati ya Perezida wa RDC Félix Tshisekedi na Perezida w'u Rwanda Paul Kagame, yari yitezwe kugeza ku masezerano y'amahoro, ntiyabaye ku munota wa nyuma, kuko impande zombi zitumvikanye ku ngingo y'ibiganiro hagati ya RDC na M23.

    Kinshasa ivuga ko itazigera igirana ibiganiro na M23, ko ahubwo yavugana n'u Rwanda ruyifasha.

    EU (UE) nkuko BBC dukesha iyi nkuru ibivuga, yanashishikarije RDC kureka ubufatanye ubwo ari bwo bwose n'umutwe wa FDLR w'inyeshyamba z'Abanyarwanda zirwanya ubutegetsi bwa Kigali, zikorera mu burasirazuba bwa Congo, no kureka ubufatanye n'indi mitwe yitwaje intwaro.

    Intambara yongeye kubura mu ntara ya Kivu ya Ruguru mu burasirazuba bwa Congo hagati y'ingabo za Congo n'inyeshyamba za M23 kuva mu mpera y'umwaka wa 2021.
    Ubu M23 igenzura ibice binini byo muri teritwari za Masisi na Rutshuru, n'ibice bimwe byo muri Walikale na Lubero.

    Umutwe wa M23 uvuga ko uharanira uburenganzira bwawo nk'Abanye-Congo, biganjemo abo mu bwoko bw'Abatutsi, uvuga ko bambuwe uburenganzira n'ubutegetsi bwa Kinshasa.

    Uburasirazuba bwa DR Congo bukize cyane kuri zahabu, diyama n'amabuye y'agaciro akoreshwa mu gukora za batiri za telefone zigendanwa n'iz'imodoka zikoreshwa n'amashanyarazi.

    Ubu bukire ku mabuye y'agaciro bukomeje gusahurwa n'amatsinda y'abanyamahanga kuva mu gihe cy'ubukoloni ndetse iyo ni imwe mu mpamvu z'ingenzi zituma aka karere kamaze imyaka 30 kugarijwe n'umutekano mucye.

    Imitwe yitwaje intwaro igenzura ibirombe byinshi mu burasirazuba bwa DR Congo ndetse abakuru b'iyo mitwe babikiriramo kubera kugurisha amabuye y'agaciro ku bantu na bo bayagurisha ku bandi.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/01/07/ubumwe-bwuburayi-bwamaganye-ifatwa-rya-masisi/

  • Tonzi bita ‘Igifaru’ agiye kumurika Album ya… – #rwanda #RwOT

    Tonzi arambye mu muziki wa Gospel dore ko awumazemo imyaka irenga 20. Igitaramo cye cya mbere yishyuje amafaranga ijana (100Frw) mu myanya y'icyubahiro (VIP), mu gihe mu myanya isanzwe byari ukwishyura ibihumbi mirongo itanu (50 Frw). Iki gitaramo cy'agashya cyabaye mu 1993 muri St Andre i Nyamirambo. Icyo gihe yigaga muri APAPE.

    Kuri ubu ari mu bahanzi bafite ibigwi bikomeye mu rw’imisozi igihumbi ndetse uyu mwaka wa 2025 uzasiga yicaye ku ntebe y’Ubwamikazi bw’umuziki nyarwanda mu bafite Album nyinshi kandi zengetse kuko ateganya kuwumurikamo Album ya 10, ibintu bitarakorwa n’undi muhanzikazi uwo ari we wese mu Rwanda.

    Mu kiganiro na inyaRwanda.com, Tonzi umaze iminsi itatu ashyize hanze indirimbo nshya yise “Merci” [KANDA HANO UYIREBE], yavuze ko mu 2025 ateganya “gushyira hanze Album ya 10 ntagihindutse, narayirangije, bishobotse nkayimurikira abakunzi banjye”. Ati “Hari n’indi mishinga nakoranye n’abandi bahanzi izagenda isohoka muri uyu mwaka”.

    Uyu muhanzikazi usanzwe ari na Visi Perezida w’Inama y’Igihugu y’Abahanzi, yavuze kandi ibyo Imana izamushoboza azabikora byose. Yumvikanishije ko azashyira hanze indirimbo nyinshi cyane kuko “Imana yampaye umugezi w’indirimbo zidakama, uko nzajya nshobozwa kuzikora muri studio nzajya nzisangiza abana b’Imana”.

    Uwitonze Clementine avuga ko ibyo agambirira byose bigamije kuzamura icyubahiro cy’Imana binyuze mu bihangano bitandukanye ndetse no gukomeza gufatanya mu guteza imbere ubuhanzi muri rusange. Yunzemo ati “Hari n’ibindi byiza mbateganyiriza nzagenda mbamenyesha uko mbishobojwe n’Imana”.

    Tonzi yamenyekanye cyane mu ndirimbo yise “Humura”

    Tariki 31 Werurwe 2024 ni bwo Tonzi yamuritse Album ya cyenda yise “Respect” mu gitaramo cy’amareka cyongeye kugarura ku ruhimbi itsinda The Sisters ribarizwamo Tonzi, Aline, Gaby na Phanny. “Respect” ni Album yanditse amateka yo kuba yari ihenze cyane dore ko mu biciro byayo hari harimo no kwishyura Miliyoni y’amanyarwanda (1,000,000 Frw).

    Mu kiganiro na inyaRwanda, Tonzi ufite ibikomeye ku mubiri yatewe no gukunda cyane umuziki, yasubije abashobora kwibaza impamvu mu biciro bya Album ye harimo na Miliyoni 1 Frw, ibintu byamugize umuramyi wa mbere ubikoze mu Rwanda. Ati “Rero nta birenze 1M c’est qoui? [Miliyoni ni iki?] Ugura Album yuzuyeho icyubahiro cy’Imana!!!!”.

    INKURU WASOMA: Nta birenze 1M c’est quoi? – Tonzi ku biciro birimo na Miliyoni bya Album ye ‘Respect’ yaciye agahigo

    “Respct” ni murumuna wa Album 8 Tonzi amaze gushyira hanze. Imfura muri zo ni “Humura” yitiriye indirimbo ye yamufunguriye umuryango w’ubwamamare. Album ze 9 ni: Humura, Wambereye Imana, Wastahili, Izina, I am a Victor, Amatsiko, Akira, Amakuru na Respect.

    “Respect” ya Tonzi iriho indirimbo 15 ari zo: “Respect”, “Nshobozwa” Ft Gerald M; “Merci”, “Warabikoze”, “Umbeshejeho”, “Uwirata”, “Nimeonja”, “Ndashima” ft Muyango, “Niyo”, “Ubwami”, “Ndakwizera”, “Nahisemo”, “Wageze” na “Kora” yakoranye n’bahanzi 15.

    Tonzi azwiho gukora cyane ndetse urebye umuvuduko ariho muri iyi minsi, wavuga ko umwaka wa 2025 uzarangira ashyize hanze nk’indirimbo 50. The Sisters bigeze gutangarira umurava Tonzi agira, bamuhimba izina rya “Igifaru”. Gaby ati: 'Tonzi tumuziho gukora cyane no kugira ishyaka mu byo akora mbese tumwita Igifaru kuko byose arakwakwanya'.

    Tonzi na Massamba bayoboye urutonde rw’abahanzi bo mu Rwanda bafite Album nyinshi

    Muri Mutarama 2016, umuhanzikazi w’umunyabigwi Cecile Kayirebwa yasohoye album ya munani yise 'Urukumbuzi' igizwe n'indirimbo 11 zirimo Intumwa Zanjye, Abuzukuru, Inzozi Data Yandoteye, Kuki Mwampishe, Uzanter' Irungu, Rwagasana, Rwego Rw' Ingenzi, Ubutumwa, Mbatez' Igitego n'iyitwa Amatage.

    Muri Nzeri 2022, Ezra Kwizera usanzwe ari Producer yasohoye album ya munani yise “Journey' (urugendo)” iriho indirimbo 11 zirimo ‘Rukundo’, ‘Bolingo’, ‘Omukwano’ yakoranye na Sintex, ‘Sifa’, ‘Songa’, ‘Ninani’ na Nicolas Peks, ‘Ajabu’ yakoranye na Mani Martine, ‘Journey to Mali’, ‘Mavuta’, ‘Ameena’ ndetse na ‘Mama’.

    Mu Ukuboza 2021, Uwitonze Clementine wamamaye mu muziki wo kuramya Imana nka Tonzi, yatangaje isohoka rya Album ye ya munani yise 'Amakuru' iriho indirimbo umunani. Mu 2024 yamuritse Album ya 9 yise “Respect”, none ubu yateguje imurikwa rya Album ya 10.

    Tonzi yavuze ko umwaka wa 2025 uzasiga amuritse album ya 10

    Undi muhanzi ufite Album nyinshi ni Tom Close ugejeje Album icyenda, zikaba zaruzuye ubwo yashyiraga hanze iyo yise 'Essence', ndetsee yabwiye InyaRwanda ko yanatangiye urugendo rwo gukora album ya cumi, ariko ntabwo irajya hanze.

    Mu Ukwakira 2021, Massamba Intore yatangiye urugendo rwo gusohora indirimbo zigize Album y'umurage ya 11. Ni album iriho indirimbo zivuga ku butwali, urukundo, ubukwe, ubupfura n'ibindi. Massamba yabwiye InyaRwanda ko iyi Album ari iy'umurage kubera ko yiganjeho indirimbo za Se Sentore Athanase. 

    Massamba wicaye ku ntebe y’Icyubahiro y’umuhanzi nyarwanda ufite Album nyinshi, yavuze ko indirimbo zose ziri kuri iyi Album zifite igisobanuro kinini mu buzima bwa Se Sentore Athanase witabye Imana.

    Ati “Indirimbo ze zihuriye ku mateka ye y'ubuhunzi ashishikariza abantu gutaha, izindi zihuriye ku ndirimbo zibyinwa z'itorero zivuga intore, zivuga abakobwa, izindi zivuga ku gutarama; gushishikariza abantu gutarama, ariko abantu babuze kandi cyangombwa,”

    Icyakora birashoboka haba hari abahanzi tutavuze bafite Album nyinshi, gusa twibanze ku bakoze Album bakazimurika mu itangazamakuru. Hari n’abahitamo gukora Album iriho indirimbo nyinshi bigatuma umubare wazo uba muto. 

    Urugero, umuramyi Theo Bosebabireba yigeze kuvuga ko afite Album iriho indirimbo 100, ariko nta n’imwe aramurika ku mugaragaro ndetse amateka avuga ko nta n’igitaramo cye bwite yari yakora. Kuri Bonane ya 2025 ni bwo The Ben yamurikiye muri BK Arena Album ya 3. Bijyanye n’ibyo twashingiyeho, Massamba, Tonzi na Tom Close ni bo bari ku isonga.

    Tonzi ni we muhanzi wa mbere mu bagore ufite album nyinshi mu Rwanda

    Umurava we mu muziki no mu buzima busanzwe bituma bamwe bamwita “Igifaru”

    Tonzi yatangiye umwaka mushya ashyira hanze indirimbo nshya yise “Merci”

    Tonzi yamenyeshejwe ko azaba Marraine w’umuhanzikazi Bwiza umukunda cyane

    Mu biciro bya Album ya 9 ya Tonzi hari harimo no kwishyura Miliyoni 1 Frw

    Tonzi arambye mu muziki – kwinjira mu gitaramo cye cya mbere byari 100Frw muri VIP

    REBA INDIRIMBO NSHYA “MERCI” Y’UMURAMYI TONZI

    REBA INDIRIMBO “RESPECT” TONZI YITIRIYE ALBUM YE YA 9

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150535/tonzi-bita-igifaru-agiye-kumurika-album-ya-10-ni-we-muhanzikazi-wa-mbere-mu-rwanda-ubigeze-150535.html

  • Hakozwe amavugurura mu itangwa ry'ibyemezo by'ubuziranenge mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Ni impinduka zikomeye kuko mu busanzwe ibi birango n'ibyemezo byamaraga imyaka ibiri gusa.

    Ibi ni ibikubiye mu itangazo rigaragaza impinduka ku mitangire ya serivisi zireba ubucuruzi cyane ubwambukiranya imipaka, ryashyizwe hanze n'iyi minisiteri ku wa 06 Mutarama 2025 rigenewe abafite inganda, abacuruzi n' abandi bafite aho bahurira n'ubucuruzi.

    Ryashyizweho umukono na Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi.

    Iri tangazo rivuga ko izi mpinduka zemejwe hashingiwe ku byemezo byafashwe na Guverinoma y'u Rwanda, hagamijwe kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z'ubuziranenge mu gihugu.

    Rivuga ko iyi myaka itanu ishobora kongerwa igihe hamaze gusuzumwa ko ibikorwa by'ubucuruzi byujuje ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza y'ubuziranenge.

    Gusa ariko ibikubiye muri ibi ntibireba impushya ndetse n'ibyangombwa byo kwinjiza mu gihugu ibigendanye n'imiti, inkingo ndetse n'ibikoresho bijyanye n'ubuvuzi.

    Minisiteri y'Ubucuruzi n'Inganda kandi yatangaje ko icyangombwa cyo kohereza ibicuruzwa hanze cyakuweho cyeretse igihe bisabwa n'igihugu ibicuruzwa bigiye kujyanwamo.

    Impushya cyangwa ibyangombwa ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu zizajya zitangwa gusa ku bicuruzwa bishobora gutera ingaruka ku buzima. Aha harimo imiti n'ibindi.

    Mu zindi mpinduka zabaye ni uko amafaranga yishyurwaga n'inganda nto n'iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z'ubuziranenge zigamije kunoza imikorere yakuweho, hanyuma igiciro cya serivisi ziganisha ku guhabwa ikirango cy'ubuziranenge ku nganda nini kigirwa ibihumbi 100 Frw, azajya yishyurwa binyuze mu isanduku ya Leta kuri konti ya RSB.

    Ibi byemezo byatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 06 Mutarama 2025.

    Mu mpera z'umwaka ushize ubwo yaganiraga n'abacuruzi, Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Sebahizi Prudence, yavuze ko buri kigo gikora ubugenzuzi bw'ibicuruzwa mu Rwanda, kigiye guhabwa inshingano zacyo zihariye hakaba n'izihurizwa hamwe.

    Ni nyuma y'uko byagaragaye ko bimwe muri ibi bigo hari serivisi nyinshi byahuriragaho, hakaba n'ubwo usanga nk'ibigo bitanu biba bikeneye kugenzura ko igicuruzwa kimwe kigiye kwinjizwa mu gihugu cyujuje ubuziranenge, kandi buri serivisi bitanze zikishyurwa kandi bidakwiye.

    Ibi abakora ubucuruzi bwambukiranya imipaka babyumva cyane kuko bakunze guhura nabyo.

    Yavuze ko nta nshingano ibigo bibiri bizongera guhuriraho. Yavuze ko hakozwe ibiganiro n'ibigo byose bifite uruhare mu gukora ubugenzuzi bw'ibicuruzwa mu gihugu, hakaba hazashyirwaho urutonde rw'ibicuruzwa rugaragaza urwego rw'ubugenzuzi rurebwa na cyo.

    Ati 'Twabyizeho dusanga bidakwiye. Buri kigo kizaba kizi neza urutonde rw'ibicuruzwa gishizwe kugenzura ku buryo ntaho bizongera kugaragara ko umucuruzi akeneye kugenzurwa n'ibigo bitandukanye ku gicuruzwa kimwe,'

    Yongeyeho ati 'Ni ukuvuga iki kirarebwa na RICA, cyangwa Rwanda FDA, cyangwa RSB cyangwa NAEB cyangwa RAB. Tuzakora ku buryo urwo rutonde nta giciruzwa kizajya kigenzurwa n'ibigo bibiri.'

    Minisitiri Sebahizi yavuze ko zimwe mu mpinduka zitezwe harimo no kugabanya ubwishyu bwa serivisi zinyuranye ku bacuruzi bakura ibicuruzwa mu mahanga.

    Yatanze urugero avuga ko nk'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuziranenge [RSB] cyishyuzaga serivisi 1780 zizagabanywa zikagera kuri 13 gusa.

    Ati 'Ni ukubera ko hari nka serivisi wishyuraga nk'inshuro eshanu cyangwa inshuro 10 uzajya wishyura rimwe gusa. Nka Rwanda FDA izava ku kwishyuza serivisi 276 zigera kuri 20. Ubwo hari ahantu yakoraga ubugenzuzi bwinshi butandukanye ugenda ucibwa amafaranga, ariko bazajya babumbira ibintu byose mu kintu kimwe ku buryo wishyura rimwe gusa, serivisi zose ukazibonera icya rimwe mu gihe gito.'

    Announcement on streamlining service delivery in National Quality Infrastructure Institutions | Itangazo ku kunoza imitangire ya serivisi mu bigo bitanga serivisi z'ubuziranenge. pic.twitter.com/YTlGI3AHpL

    — Min of Trade |Rwanda (@RwandaTrade) January 6, 2025

    Minisitiri w’Ubucuruzi n’Inganda, Prudence Sebahizi, yavuze ko nta mucuruzi uzongera kwishyuzwa serivisi imwe inshuro nyinshi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirango-n-ibyemezo-by-ubuziranenge-bitangwa-n-ibigo-by-ubugenzuzi-mu-rwanda