Blog

  • Yampano yaba yabonye uzamubera Element mu muz… – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro akunze gukora, Yampano yumvikanisha ko akunze gukora umuziki ari nayo mpamvu yifuza gukorana n’abantu bawukunze kandi bazi intumbero bafite muri uyu muziki nyarwanda.

    Yumvikanisha kandi ko ari umunyempano mu kuririmba bityo aba yifuza umuntu umworohereza mu kazi ke ko kuririmba kugira ngo agaragaze ibyo ashoboye byose.

    Ubaze umunsi ku wundi, hashize ibyumweru bitatu umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ashyize hanze indirimbo yise 'Ngo' yakoranye n'umuraperi Papa Cyangwe.

    Ni indirimbo yakunzwe kuva ku munsi wa mbere giye hanze ariko ikomeza kwigwizaho igikundiro nyuma y'uko Yampano yari amaze gutaramira muri BK Arena aho yayiririmbiye abantu, bakagaragaza ko bayishimiye cyane.

    Nyuma y'iminsi mike ataramiye muri iki gitaramo, indirimbo 'Ngo' yahise yuzuza Miliyoni y'abayirebye ku rubuga rwa YouTube ndetse ihita iba indirimbo ya kabiri ya Yampano yujuje Miliyoni kuri YouTube nyuma ya 'Ndi Kwikubita'.

    Iyi ndirimbo iri kuzamura izina ry'uyu muhanzi Yampano, yakozwe n'umusore ukiri muto witwa Bertz Beat wo mu karere ka Rubavu akaba ari naho akorera umuziki we, iyo ataje gutera ibiraka mu mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu musore yavuze ko bwa mbere ahura na Yampano yamucurangiraga Gitari hanyuma aza kumubwira ko ashoboye no gukora imiziki bityo ko bishoboka bakorana hanyuma batangira gupanga umushinga wo gukorana.

    Aba basore bose bakizamuka mu ruganda rw'imyidagaduro, bashyize hamwe bamara amajoro badasinzira, bakora kuri iyi ndirimbo yaje no gutanga umusaruro ufatika dore ko iyi ndirimbo yabaye iya mbere yujuje Miliyoni kuri YouTube mu gihe gito kuva Yampano yatangira umuziki we.

    Si Yampano gusa kuko umuhanzi Social Mula utaherukaga kwigaragaza mu muziki yagarukanye Album yashyizweho amaboko n'uyu musore wo mu karere ka Rubavu.

    Indirimbo 'Amola' yakozweho n'uyu musore mu buryo bw'amajwi akaba ari nayo ya mbere Social Mulla yashimye ko yabanza gushyira hanze mu ndirimbo zigize album ye nshya.

    Uyu musore uri kugaragaza ko hari ikintu kinini yakora ku muziki, yavuze ko mu karere ka Rubavu aho akorera umuziki hatari hamuha amahirwe menshi yo guhura n'ibyamamare bikomeye mu gihugu ariko azakomeza gutanga ibye byose kugira ngo n'abo bahuye bazajye bamwirahira, abahe ibye byose.



    Producer Bertzbeat akomeza kugaragaza ko ari umwe mu basore bakiri bato bashoboye kandi bafite inyota yo gukora umuziki


    Element ashinjwa na Yampano kudaha agaciro abahanzi bose ahubwo akagira bamwe atonesha bitewe n’ubucuti bafitanye


    Yampano akunze kugaragaza ko abaye afite umuntu ufite ubushake bwo gukora umuziki bagerana ku bintu bikomeye


    Reba indirimbo “Amola” ya Social Mulla yakozwe na Beartzbeat

    “>

    Reba indirimbo “Ngo” ya Yampano na Papa Cyangwe yakozwe na Beartzbeat

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150552/yampano-yaba-yabonye-uzamubera-element-mu-muziki-we-150552.html

  • K8 Kavuyo zitereye kwa The Ben bizacura iki i… – #rwanda #RwOT

    K8 Kavuyo wakunze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo igitsina gore cyane ko bishimangirwa n’umubano wihariye yigeze kugirana na Miss Rwanda 2009 kugeza 2011, Bahati Grace aho banabyaranye umwana w’umuhungu.

    K8 Kavuyo ni umwe mu bahanzi bakoze amateka mu ndirimbo yaba izabo cyangwa izo bahuriyemo na bagenzi babo zikaza gukundwa  mu buryo butangaje.

    Zimwe muri izo  ndirimbo zamugize ikimenyabose mu myaka yatambutse, harimo   Hood Inyumve, Afande ,Ivanjiri ,Gasopo ,Ndi uw’i Kigali yakoranye na TheBen ndetse na Meddy.

    Nyuma y’igihe kirekire agenda biguru ntege mu muziki yongeye kugaragara afasha umuhanzi Bruce The first mu gusubiramo Bwe Bwe  yanahuriyemo na bagenzi be benshi, nyuma yagaragaye mu gitaramo The New Year Groove Album Lunch cya The Ben, aza guhabwa umwanya ngo aririmbe birangira  yibagiwe amwe mu maganbo yaririmbye (Lyrics) imbere  y’imbaga y’abafana batari bamuherutse..

    K8 Kavuyo yongerewe ku rutonde rw'abaraperi bazasusurutsa imbaga y’abakunda injyana ya Hip Hop, aje asanga barimo Diplomate, P Fla, Riderman, Bull Dogg, Fireman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P na Logan Joe

    K8 Kavuyo ni mwe mu banyabigwi umuziki nyarwanda wakoranye Indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda kugeza ubwo agiye gutura no gukorera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

    Uyumuhanzi K8 Kavuyo ukunze kwitwa CB cyangwa  Chris Brown bigendeye ku buryo aba yambaye n’uburyo agaragara, bimenyerewe ko ariwe muraperi nyarwanda ukurura abakobwa kurusha abandi bose

    Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri Canal Olympia tariki 27 Ukuboza 2024 kirasubikwa, abari kugitegura  bavuze ko bitewe n'imvura yaguye yarimo umuyaga mwinshi wangije ibyuma by’amajwi n’ibindi byari kwifashishwa, banzuye ko gisubikwa kikimurirwa ahandi.

    Nyuma yo gusubika iki gitaramo byaje kwanzurwa ko kizasubukurwa tariki 10 Mutarama 2025, kikazabera muri Camp Kigali ahasanzwe hasakaye mu rwego rwo kwirinda ko imvura n’umuyanga  byakongera kugihungabanya.

    Ni umwe mu baraperi nyarwanda bakurura igitsina gore

    Muri BK Arena  ntabwo  zamwereye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150563/k8-kavuyo-zitereye-kwa-the-ben-bizacura-iki-imbere-yabakunzi-ba-rap-150563.html

  • Urwego rw'Umuvunyi rwasabye ivugururwa ry'amategeko mu kugabanya ibihombo by'imitungo igurishwa mu cyamunara – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe n'Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ubwo yari mu kiganiro na Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore y'Inteko Ishinga Amategeko, kuri raporo y'Ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi ya 2023/2024 na gahunda y'ibikorwa bya 2024/2025 nk'uko tubikesha The New Times.

    Yavuze ko uyu munsi uburyo icyamunara gikorwamo harimo icyuho cy'uko umutungo ukomeje gutakaza agaciro ku buryo bukabije, bigahombya bikomeye ba nyirawo, ibintu yemeza ko bigomba guhinduka mu maguru mashya.

    Yavuze ko nubwo imurikagurisha rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ibyo bibazo bikigaragara cyane cyane mu guha agaciro gake imitungo itandukanye iba igomba kugurishwa.

    Yasabye ko hashyirwaho amategeko arengera ba nyir'imitungo hirindwa ko bahura n'ibihombo bikabije, hibandwa cyane ku gushyiraho igiciro cya nyuma kitagomba kugibwa munsi ku mutungo uri kugurishwa mu cyamunara.

    Nirere yagaragaje ko rimwe na rimwe bitari nyir'umutungo uhura n'ibihombo gusa, ahubwo na banki yamuhaye inguzanyo na yo ihura na byo, agatanga urugero rw'inzu ya miliyoni 10 Frw ishobora kugurishwa miliyoni 1,5 Frw.

    Yakomeje avuga ko 'ubundi mu cyamunara igiciro umutungo ugomba kugurishirizwaho kigomba kutajya munsi ya 75% by'agaciro kawo', akavuga ko igiciro kiri munsi kitagomba kwemerwa.

    Agaragaza ko ari ikibazo cy'ingenzi Minisiteri y'Ubutabera igomba kwigaho ikareba uko yagikemura binyuze mu mategeko.

    Itegeko rigaragaza ko icyamunara gikorwa ku ikoranabuhanga ndetse uwafashe umutungo agatanga igiciro binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga hashingiwe ku cyatanzwe mu igenagaciro ryakozwe n'inzobere.

    Ushaka kugura uwo mutungo na we yinjira muri ubwo buryo bw'ikoranabuhanga akuzuzamo ibijyanye n'igiciro yifuza gutanga, imyirondoro ye n'igiciro yatanze bigakomeza kugirwa ibanga kugeza ku munsi wo gutangarizaho ibiciro byatanzwe byose.

    Nyir'umutungo ugiye kugurishwa cyangwa ugiye uwatanze inguzanyo ntiyishyurwe, bafite uburenganzira bwo kwanga igiciro kinini cyawutanzweho mu gihe kitagejeje kuri 75% by'icyatanzwe mu igenagaciro, bigakorwa inshuro ebyiri.

    Icyakora ku nshuro ya gatatu itegeko rivuga ko umutungo uhabwa uwatanze igiciro kinini muri izo nshuro zose.

    Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo, Depite Nabahire Anastase yavuze ko kuri icyo cyiciro cya gatatu ari ho ibyo bihombo bivukira, na cyane ko banki zitandukanye ziba zishishikajwe gusa no kugaruza amafaranga zatanze.

    Agaragaza ko amategeko agomba kuvugururwa, Depite Nabahire yakomeje ati 'Ni ikibazo abagize Inteko Ishinga Ametegeko bagomba kuganiraho na Minisiteri y'Ubutabera hakarebwa uko hatangwa igisubizo.'

    Uyu mudepite kandi yavuze ko abaturage bahawe inguzanyo batagomba gutegereza kwishyura ari uko imitungo yabo igurishijwe mu cyamunara, icyakora asaba ko mu gihe byanabaye hagomba kugira igikorwa mu kwirinda ibyo bihombo.

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yagaragaje ko hari ibikwiriye gukorwa mu kugabanya ibihombo bigaragara mu cyamunara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-umuvunyi-rwasabye-ko-havugurwa-amategeko-mu-kugabanya-ibihombo-by

  • Amashuri 1015 akora atujuje ibisabwa: NESA yateguje ihagarikwa ry'andi mashuri – #rwanda #RwOT

    Yabikomojeho mu kiganiro kuri Televiziyo y'u Rwanda, aho yagaragaje ko hari izindi raporo ziri gutegurwa kuri ubu bugenzuzi, ateguza ko zizasohoka hari andi mashuri yahagaritswe kubera kutaba ku rwego rw'akenewe mu Rwanda.

    Yagize ati 'Aya mashuri 60 afunzwe muri raporo 375 gusa dusohoye. Ni ukuvuga ngo mu zindi raporo turi gukoraho harimo arenze ayo, ubona rwose atakorera ku butaka bw'u Rwanda.'

    Boneza yemeje avuga ko NESA ikomeje ubugenzuzi ku bigo by'amashuri bitandukanye, ndetse ko ibigo bidatanga uburezi bufite ireme byose bizakomeza gufungwa.

    Buri mwaka NESA isanzwe ikora ubugenzuzi bw'ibigo by'amashuri mu turere twose tw'igihugu, yasanga hari atujuje ibyangombwa, ikayasaba kubishaka.

    Muri Nzeri 2024, byagaragaye ko hari ibigo by'amashuri 785 bitari bifite impushya zibyemerera gukora. Nyuma y'ubugenzuzi, bimwe byahawe impushya kuko byujuje ibisabwa, ibindi bisabwa kubyuzuza.

    Muri byo, 60 byategetswe gufunga. Byiganjemo ibyo mu cyiciro cy'incuke biherereye hirya no hino mu gihugu mu turere 11.

    Boneza Angelique yavuze ko bimwe mu bigo by 'amashuri byafunzwe bitari byujuje ibisabwa birimo kutagira amashuri n'ibikoresho bihagije, ndetse n'abarimu badafite impamyabumenyi zibemerera gutanga ubumenyi ku banyeshuri.

    Yagize ati 'Hari ishuri tugeramo ugasanga nta mwarimu n'umwe ufite diplôme. Hari abarimu b'abanyamahanga batagira dipolome z'ibihugu bavuyemo cyangwa ibizisimbura. Abo bantu bamaze imyaka 10-15 mu Rwanda. Turi gusangayo 'abatetsi', abo nibo tureresha abana.'

    Mu rwego rwo gukomeza kurengera Abanyeshuri, NESA ivuga ko ikomeje ibikorwa byo gushakira amashuri mashya abigaga mu yahagaritswe, kugira ngo bakomeze amasomo yabo. Kugeza ubu abagera kuri 30% bamaze kubona aho biga.

    Mu minsi ishize Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yatangaje ko hari amashuri yakoreraga muri lodge n’ahari utubari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-1015-akora-atujuje-ibisabwa-nesa-yateguje-ihagarikwa-ry-andi-mashuri

  • Perezida Kagame yitabiriye umuhango w'irahira rya Mahama i Accra – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yageze i Accra kuri uyu wa Kabiri 7 Mutarama 2024, umunsi n'ubundi Mahama na Visi Perezida Naana Jane Opoku-Agyemang bari burahireho.

    Perezida Mahama watsinze amatora ku majwi 56.3%, agiye gusimbura ku butegetsi Nana Akufo-Addo.

    Si ubwa mbere uyu mugabo ayoboye Ghana kuko yanabaye Perezida w'iki gihugu kuva mu 2012 kugeza mu 2017.

    Ubwo Mahama yatangazwaga nk'uwatsinze amatora, Perezida Kagame ni umwe mu bamushimiye ndetse bamwizeza ubufatanye.

    Umukuru w'Igihugu yaragize ati 'Shimirwa nshuti yanjye John Dramani Mahama ku bw'intsinzi wabonye mu matora ya Perezida. U Rwanda na Ghana bihuriye ku ntumbero ikomeye y'iterambere kandi twiteguye gukorana mu kongerera imbaraga ubufatanye bwacu, no kuganisha Afurika ku cyerekezo cy'iterambere.'

    U Rwanda na Ghana bisanganywe umubano ushingiye ku bufatanye mu guteza imbere urwego rwo gutwara abantu n'ibintu mu kirere, igisirikare n'inzego z'umutekano.

    Bifite kandi ubufatanye hagati y'inzego z'abikorera, ubukerarugendo, umuco, urwego rw'imari n'ubucuruzi.

    U Rwanda rwafunguye Ambasade yarwo muri Ghana mu 2020. Ghana na yo yafunguye Ambasade yayo mu Rwanda mu 2024.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yitabiriye-umuhango-w-irahira-rya-mahama-i-accra

  • Uyigisha guhamiriza bwacya ikakurusha! Ishyak… – #rwanda #RwOT

    Mu mwaka ushize wa 2024, nibwo hacicikanye  amakuru avuga ko itorero Ibihame by’Imana ryacitsemo Kabiri nyuma y’ubwumvikane buke bwaranze abarigize ariko bigirwa ubwiru gusa bamwe muri bo baje kubihamiriza InyaRwanda bavuga ko mu byatumye ibi byose biba  harimo kurwanira ubuyobozi.

    Ku isonga Ruti Joel yashyirwaga mu majwi n’abatari bake, bamushinja gusenya iri torero Ibihame by’Imana ryari rimaze kuba ubukombe.

    Ku rundi  ruhande Cyogere wari uzwi cyane mu kunezeza  abakunzi b’iri torero, nawe yashyizwe mu majwi, avugwa mu barisenye  bidateye kabiri hamenyekana amakuru ko aba bombi bashinze iryabo  baryita Ishyaka  ry’Intore.

    Kuri uyu wa Kabiri tariki 7 Mutarama 2025,  itorero Ishyaka ry’Intore bamaze guteguza igitaramo cyabo bwite kizagaragaramo byeruye abavuye mu Bihame by’Imana.

    Iki gitaramo  cy’Ishyaka ry’Intore  ni ikimenyetso simusiga ko Itorero  Ibihame by’Imana ryacitsemo ibice.

    Ni igitaramo kizaba tariki 25 Mutarama 2025, kibere  muri Camp Kigali aho  kugeza ubu n’amatike yacyo yashyizwe hanze.

    Ruti Joel  asanzwe ari umuhanzi ufite izina rikomeye muri gakondo 

    Cyogere 

    Umukondo Gatore  mu bari ku ruhembe rw’itorero Ishyaka ry’Intore 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150546/uyigisha-guhamiriza-bwacya-ikakurusha-ishyaka-ryintore-bashyize-iherezo-ku-bwiru-bwibihame-150546.html

  • Jennifer Lopez na Ben Affleck batandukanye #rwanda #RwOT

    Jennifer Lopez, wamamaye mu muziki no mu mukino wa filime, hamwe na Ben Affleck, bakaba ibyamamare muri Hollywood, bamaze kwemeranya gusezerana gutandukana imbere y'amategeko nyuma y'imyaka ibiri bari bamaze barushinze.

    Nk'uko byatangajwe n'inkuru zinyuranye mu binyamakuru, aba bombi bahuye mu bihe bitandukanye by'ubuzima bwabo, bagashyiraho umubano wagaragaje ubwiyunge bukomeye mu myaka yashize. Nyamara, nubwo ubukwe bwabo bwari bwarakurikiwe n'abantu benshi, byarangiye urugo rwabo rutabashije gukomeza mu mahoro nk'uko babiteganyaga.

    Jennifer Lopez na Ben Affleck bari barahuriye bwa mbere mu 2000, ubwo bakinanaga muri filime 'Gigli.' Icyo gihe, urukundo rwabo rwavuzwe cyane, ndetse ruba ikimenyabose, kugeza ubwo bemeranyije gushyingiranwa bwa mbere mu 2003, ariko ntibyashoboka kuko batandukanye mbere y'uko basezerana.

    Nyuma y'imyaka myinshi buri wese yarubatse ubundi buzima, bongera guhura mu 2021, bagarura umubano wabo ndetse basezerana imbere y'amategeko muri 2022.

    Ariko mu nkuru nshya zimaze gusakara, bivugwa ko uyu mubano wabo wacumbaguritse mu mezi ya nyuma, ibintu bishobora kuba byaratewe n'ubuzima bwabo bwo mu ruhame, aho inshingano zabo nka ba 'superstars' zasaga n'izibahugije kurusha uko bita ku mubano wabo bwite.

    Kuva ubwo, bombi ngo bari bagiye bahura n'ibibazo by'ubwumvikane bucye, bikaba ngo byaragejeje ku cyemezo cyo gutandukana burundu.

    Ni inkuru yakiriye amarangamutima atandukanye mu bafana babo, aho bamwe bacyetse ko byari ibyo kwitega kubera ubuzima buruhije aba bombi babayeho.

    Ariko kandi, hari n'abandi bagaragaje agahinda, bitewe n'uko uyu mubano wari wabaye icyitegererezo ku bantu benshi ku Isi.

    Jennifer Lopez na Ben Affleck basize isomo rikomeye ku bijyanye no guhuza ubuzima bwo mu ruhame n'ubuzima bwite, ndetse bikaba bihamya ukuri kw'uko kuba ibyamamare bitavuze ko abantu badashobora guhangana n'ibibazo bisanzwe bya muntu.

    Jennifer Lopez na Ben Affleck, nyuma yo kugirana ibihe byiza batandukanye.

    Source : https://kasukumedia.com/jennifer-lopez-na-ben-affleck-batandukanye/

  • Mu Bufaransa hagaragaye umuntu wa mbere wagaragayeho ubwoko bushya bwa Monkeypox buzwi nka Clade 1b #rwanda #RwOT

    Minisiteri y'Ubuzima mu Bufaransa yatangaje ko hagaragaye umuntu ufite ubwandu bushya bw'ubushita bw'inkende (Monkeypox) buzwi nka clade 1b. Ubu bwandu bukaba bwaragaragaye mu gihugu cy'Ubufaransa, aho inzego z'ubuzima zatangiye gukurikirana hafi iby'iki kibazo kugira ngo hamenyekane inkomoko yabwo ndetse hanakumirwe ikwirakwizwa ryabwo.

    Iyi virusi ya Monkeypox, izwiho gutera indwara y'uruhu n'ibimenyetso birimo inkorora, umuriro, hamwe n'ibisebe bishobora gukwira ku mubiri wose, ikomeje kuba ikibazo gikomeye ku buzima bw'abaturage hirya no hino ku Isi. Clade 1b ni ubwoko bushya bwa Monkeypox butaramenyekana cyane mu bihugu byinshi, bityo bigatuma inzego z'ubuzima zifata ingamba zihariye mu guhangana nabwo.

    Uyu murwayi wa mbere wavuzwe mu Bufaransa akomeje gukurikiranwa n'inzego z'ubuzima kugira ngo harebwe niba hari abandi bantu baba barahuye nawe bakaba bashobora kuba banduye.

    Abaturage basabwe kwitonda, bakurikiza amabwiriza yatanzwe n'inzego z'ubuzima zirimo gukaraba intoki kenshi, kwirinda gukora ku bikomere by'abandi, ndetse no kugana kwa muganga igihe babonye ibimenyetso by'iyi ndwara.

    Hashyizweho itsinda ry'abashakashatsi riri kwiga ku buryo iyi clade 1b itandukanye n'izindi clades zasanzwe zizwi, cyane cyane mu buryo yandura no mu buryo bwo kuyirinda.

    Ibi bizafasha inzego z'ubuzima gutanga amakuru arambuye ku buryo abaturage babasha kwirinda neza, ndetse bikanatuma habaho uburyo bwo gutegura inkingo cyangwa imiti izajya ikoreshwa mu kuyirwanya.

    Abashinzwe ubuzima kandi bakomeje gukorana n'ibigo mpuzamahanga nka OMS (Ishami ry'Umuryango w'Abibumbye ryita ku Buzima) kugira ngo bahuze imbaraga mu gusuzuma ibirebana n'iyi virusi nshya.

    Ibi bikorwa bigamije gufasha ibihugu byose kwitegura guhangana n'icyorezo mu gihe byaba bigaragaye ko ishobora gukwirakwira ku buryo bwihuse.

    Mu mwaka ushize, virusi ya Monkeypox yagaragaye mu bihugu bitandukanye by'Isi, bigaragara ko ikwirakwiriye ahanini biciye mu mibanire ya hafi hagati y'abantu. Gusa, ubwoko bwa clade 1b bwagaragaye bushya buhangayikishije abashinzwe ubuzima kuko bugaragaza imiterere itandukanye n'ubundi bwoko bwari busanzwe buzwi.

    Mu bindi bihugu by'Uburayi, inzego z'ubuzima ziri gukomeza gukora ubukangurambaga bugamije gukumira ikwirakwizwa rya Monkeypox, harimo gukangurira abantu kwipimisha hakiri kare igihe babonye ibimenyetso ndetse no gukingirwa ku bushake aho bishoboka.

    Ubufaransa bwashyize imbere uburyo bwo gutanga amakuru ahagije ku baturage kugira ngo birinde kandi bamenye uko bakwitwara igihe baba bakeka ko banduye.

    Abahanga mu by'ubuzima basabye ko abantu bakomeza kwirinda, cyane cyane mu bice by'ibihugu byagaragayemo iyi clade nshya. Bashishikarije kandi abantu bose gukurikiza gahunda z'isuku no gukorana n'inzego z'ubuzima kugira ngo hafatwe ingamba hakiri kare.

    Source : https://kasukumedia.com/mu-bufaransa-hagaragaye-umuntu-wa-mbere-wagaragayeho-ubwoko-bushya-bwa-monkeypox-buzwi-nka-clade-1b/

  • U Rwanda rwakuyeho impushya zasabwaga ibigo byohereza ibicuruzwa mu mahanga – #rwanda #RwOT

    Iki cyemezo ni kimwe mu mavugurura ari gukorwa mu buryo bwo koroshya imitangire ya serivisi zireba ubucuruzi hagamijwe kwimakaza iterambere ry'ubukungu.

    Izi mpushya zakuweho no ku byinjira mu gihugu, icyakora zikazajya zitangwa ku bicuruzwa bimwe na bimwe bishobora guteza ibibazo.

    Impushya cyangwa ibyangombwa ku bicuruzwa byinjizwa mu gihugu zizajya zitangwa gusa ku bicuruzwa bishobora gutera ingaruka ku buzima.

    Ikindi ni uko MINICOM yatangaje ko ibirango n'ibyemezo by'ubuziranenge bitangwa n'lkigo cy'lgihugu Gitsura Ubuziranenge (RSB), Ikigo Gishinzwe kugenzura lbiribwa n'lmiti (Rwanda FDA), n'lkigo cy'lgihugu gishinzwe Ubugenzuzi, lhiganwa mu bucuruzi no kurengera Abaguzi (RICA); bizajya bimara imyaka itanu itanu aho kumara imyaka ibiri nk'uko byari bisanzwe.

    Itangazo rivuga ko iyi myaka itanu ishobora kongerwa, mu gihe hamaze gusuzumwa ko ibikorwa by'ubucuruzi byujuje ibiteganywa n'amategeko n'amabwiriza y'ubuziranenge.

    Icyakora ibikubiye muri ibi ntibireba impushya ndetse n'ibyangombwa byo kwinjiza mu gihugu ibigendanye n'imiti, inkingo ndetse n'ibikoresho bijyanye n'ubuvuzi.

    Mu zindi mpinduka zabaye ni uko amafaranga yishyurwaga n'inganda nto n'iziciriritse kugira ngo zihabwe serivisi z'ubuziranenge zigamije kunoza imikorere yakuweho.

    Igiciro cya serivisi ziganisha ku guhabwa ikirango cy'ubuziranenge ku nganda nini cyagizwe ibihumbi 100 Frw, azajya yishyurwa binyuze mu isanduku ya Leta kuri konti ya RSB.

    Aya amavuvugurura agamije guteza imbere ubucuruzi, hanagabanywa ibyo gusiragira mu nzego zitandukanye zitanga serivisi zijyanye n'iby'ubuziranenge, aho umucuruzi yasabwaga kunyura mu bigo binyuranye akenshi ugasanga serivisi zirangwa ni zimwe.

    Mu 2024 Minisitiri w'Ubucuruzi n'Inganda, Prudence Sebahizi yavuze ko buri kigo gikora ubugenzuzi bw'ibicuruzwa mu Rwanda, kigiye guhabwa inshingano zacyo zihariye hakaba n'izihurizwa hamwe ku buryo nta nshingano ibigo bibiri bizongera guhuriraho.

    U Rwanda rwakuyeho iby’impushya zasabwaga ibigo byohereza ibicuruzwa mu mahanga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakuyeho-impushya-zasabwaga-ibigo-byoherezwa-ibicuruzwa-mu-mahanga

  • Ruhango: Polisi yafashe abakekwaho ubujura batandatu, ibambura amatungo hafi 40 y'abaturage – #rwanda #RwOT

    Aba bantu batawe muri yombi ku wa 5 Mutarama 2025 hagendewe ku makuru yatanzwe n'abaturage ariko ibyo bafatanywe bishyikirizwa ba nyirabyo bukeye ku wa Mbere tariki 6.

    Abaturage baganiriye na BTN ni abo mu tugari dutandukanye twa Kinazi bazindukiye ku biro by'uwo murenge ku wa Mbere bakimenya ko abo bantu bafashwe na Polisi.

    Bavuze ko bari bamaze iminsi bazengerejwe n'aba bantu kuko bwamaraga kwira bakabatera mu ngo bakiba amatungo n'ibindi bikoresho.

    Bamwe babashije kubona amatungo n'ibikoresho byabo barabisubizwa, gusa hari n'abandi basanze mu byafashwe nta byabo birimo.

    Umwe yagize ati 'Ati banyibye muri Nyakanga umwaka ushize ihene n'intama nsanze zaranabyabye'.

    Undi na we ati 'Twasize mu rugo hakinze tugarutse dusanga bishe ingufuri barinjira batwara ihene ebyiri zahakaga batwara n'imyenda yacu n'iradiyo twasanze bikanze bayita mu rugo'.

    Mu matungo yasubijwe abaturage harimo ihene 29, ingurube enye, inkoko eshanu, intama ebyiri ibikoresho birimo amagare ane matola imwe n'ibindi byo mu rugo bitandukanye.

    Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y'Amajyepfo, SP Habiyaremye Emmanuel yavuze ko abahungabanya umutekano wa rubanda batazihanganirwa ndetse asaba abaturage gukomeza gufatanya mu gutanga amakuru.

    Ati 'Nta mahoro tuzaha umunyacyaha aho ava akagera yaba umujura cyangwa undi wese. Abaturage kandi bakomeze ubufatanye mu kuduha amakuru ajyanye n'icyahungabanya umutekano dukumire icyaha kitaraba'.

    Aba bantu batawe muri yombi barimo abagore batatu hamwe n'abagabo batatu, bose bakaba bafungiwe kuri Sitasiyo ya Polisi ya Kinazi.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ruhango-polisi-yafashe-abakekwaho-ubujura-batandatu-ibambura-amatungo-hafi-40-y