Blog

  • Éric Chelle yagizwe umutoza mukuru w'ikipe y'Igihugu ya Nigeria #rwanda #RwOT

    Éric Chelle, w'imyaka 47, yatangajwe nk'umutoza mushya wa Nigeria, agahabwa inshingano zo kugarura ibyiringiro muri iki gihugu cy'Afurika y'Iburengerazuba no kugitegura ku buryo cyazitabira igikombe cy'Isi cya 2026 kizabera muri Amerika ya Ruguru.

    Uyu mutoza amaze igihe agaragaza ubushobozi mu ruhando mpuzamahanga, aho yagiye ayobora amakipe atandukanye, ariko akagaragarizwa icyizere cyane ubwo yari umutoza mukuru w'ikipe y'igihugu ya Mali mu gihe cy'imyaka ibiri.

    Muri ubwo buyobozi bwe, yabashije kuyijyana muri kimwe cya kane cy'irangiza mu gikombe cya Afurika cya 2023, aho batsinzwe na Côte d'Ivoire mu gihe cy'iminota y'inyongera, ariko bagaragaza umukino mwiza.

    Chelle yavukiye Abidjan muri Côte d'Ivoire ariko yaje guhagararira Mali mu ruhando rw'umupira w'amaguru mpuzamahanga inshuro eshanu nk'umukinnyi. Mu gihe yari mu kibuga, yagize ibihe byiza mu makipe y'i Burayi, cyane cyane mu Bufaransa, aho yanyuze mu makipe atandukanye ariko agakundirwa cyane mu ikipe ya Lens. Nyuma yo gusezera gukina umupira, yahise yinjira mu butoza, aho yabashije gushinga imizi nk'umutoza w'umwuga wubashywe.

    Kugera muri Nigeria nk'umutoza mukuru, Chelle afite inshingano zikomeye zo kuzahura ikipe izwi ku izina rya 'Super Eagles,' ikaba yaragize amateka akomeye mu mupira w'amaguru ariko ikaba iheruka kwitabira igikombe cy'isi mu 2018.

    Abakunzi b'umupira muri Nigeria bafite icyizere ko ubunararibonye bwa Chelle nk'umutoza mpuzamahanga buzongera guhesha ishema igihugu cyabo.

    Uyu mutoza yitezweho kuzamura urwego rw'abakinnyi bakiri bato no gushyiraho uburyo bukomeye bwo guhuza ikipe ku buryo izaba irimo impano nshya n'ubunararibonye bw'abakinnyi bakuze. Yizeye kandi ko azubakira ku byiza byagezweho n'abamubanjirije, ariko akanazana impinduka z'ingenzi zizongera ubushobozi bwo guhangana n'amakipe yo ku rwego mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/eric-chelle-yagizwe-umutoza-mukuru-wikipe-yigihugu-ya-nigeria/

  • Moto zigiye kujya zinyura muri 'contrôle technique': Ingamba z'u Rwanda mu kugabanya iyangirika ry'ikirere – #rwanda #RwOT

    Byatangajwe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ishingiro ry'icyemezo cyo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu mirimo y'ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 01 Mutarama 2025.

    Ni muri gahunda y'Inteko Ishinga Amategeko yo kugaraza ikibazo kiriho n'uburyo bwo gusaba ibisubizo by'icyo Guverinoma y'u Rwanda iri gukora mu kugikemura.

    Depite Nkuranga Egide ni we wagejeje ku Nteko Rusange ibibazo byagombaga kubazwa Minisitiri Dr. Gasore, aho yatangiye ashima iby'iyo gahunda yo kurwanya iyangirika ry'ikirere.

    Yagaragaje ko mu 2022 hagaragajwe ko u Rwanda rwoherezaga Gigatone 1400 z'imyuka ihumanya ikirere ivuye kuri Gigatone zirenga 1300 mu 2018, moto zikagiramo uruhare rwa 47,4% aho zirekura Gigatone 709.

    Nubwo yashimiye icyo cyemezo, uyu mudepite yagaragaje impungenge zitandukanye, zirimo kugaragaza uburyo abamotari bakoreshaga moto z'amashanyarazi bazabaho, niba bitazabangamira ubwikorezi, n'izindi ngamba leta iri gushyira mu bikorwa kugira ngo ikirere kibungabungwe ariko umuturage atabangamiwe.

    Minisitiri Dr Gasore yijeje ko moto zitazongera guhabwa impushya ari inshya zigamije gukoreshwa mu kimotari, bivuze ko izisanzwe zikoresha lisansi zamaze guhabwa impushya zizakomeza kuzikoresha ndetse bagakomeza guhabwa impushya nshya uko umwaka utashye, ariko zikazajya zinyura muri 'Contrôle technique'.

    Yavuze ko moto za lisansi zizakomeza kwinjira mu gihugu ari iz'abazikoresha ku giti cyabo nk'uyikoresha akora ingendo zitandukanye agiye mu kazi, kuko hari aho ibikorwa by'amashanyarazi bitaragera.

    Minisitiri Dr. Gasore yagaragaje ishingiro ry'iki cyemezo avuga ko imyuka yangiriza ikirere yakomeje kwiyongera aho nko kuva mu 2008 kugera 2019 indwara z'ubuhumekero ziyongereyeho 41%.

    Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore (uwa kabiri uhereye iburyo) yasobanuriye Inteko Ishinga Amategeko ishingiro ry’icyemezo cyo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli gukorera ubwikorezi bw’abantu mu Mujyi wa Kigali

    Imibare igaragaza kandi ko abicwa n'indwara z'ubuhumekero bigizwemo uruhare n'iyangirika ry'umwuka abantu bahumeka, bagiye biyongera, aho nko mu 2012 bari 2227 mu 2019 bagera ku 9290.

    Yavuze ko u Rwanda rwafashe ingamba zikomeye zirimo kubahiriza amabwiriza ajyanye n'ibipimo ntarengwa by'imyuka ituruka ku binyabiziga byinjira mu gihugu ndetse rukaba rukomeje gushyiraho izindi.

    Ati 'Hashyizweho gahunda yo kongerera imbaraga ibigo bipima ubuziranenge bw'ibinyabiziga (contrôle technique) […], aho tuzagira ikigo gifite umwihariko wo kugenzura imyuka isohoka mu kinyabiziga. Ni umushinga watangiye twibwira ko muri uyu mwaka uzatangira kugaragara wenda umwaka uri gusoza.'

    Ikindi yagaragaje ni ugushyiraho uburyo bugezweho bwo kugenzura imyuka yanduye ikomoka ku binyabiziga, harimo na moto na cyane ko zitanyuraga muri contrôle technique, ariko ubu na zo zizajya zipimwa mu buryo bugezweho.

    Ubusanzwe ntabwo moto zakorerwaga 'contrôle technique', ha handi nyirayo yajyaga kuyikoresha ari uko yiyumviye ubwe ko yagize ikibazo.

    Ati 'Abakoresha moto z'ibikomoka kuri peteroli bazakomeza bakore ariko igishya ni uko izo moto zizubahiriza ibipimo bya 'contrôle technique. Ni ukuvuga ngo niba moto idashobora gufata feri, kutubahiriza ibipimo by'imyotsi isohora n'ibindi, ntabwo yaba iri mu muhanda. Mbese ni ibintu bisanzwe nk'ibindi binyabiziga. Ikinyabiziga cyose kiba mu muhanda gifite ibyo cyujuje. Nta ngaruka zindi ni ukubahiriza amategeko.'

    Uburyo bwo kugenzura imodoka bugiye kuvugururwa

    Mu kugenzura ubuziranenge bw'ibinyabiziga ku modoka zisanzwe na byo bizakorwa mu buryo buvuguruye, kuko ubusanzwe imodoka zapimwaga ziparitse hakazanwa icyuma gipima bagashyira muri 'échappement' bagapima imyuka isohora bisanzwe.

    Icyakora Minisitiri Gasore yavuze ko iyo imodoka ipimwe gutyo hataboneka neza uburyo bunoze ikinyabiziga gisohoramo imyuka mu gihe iri mu bice bitandukanye byaba ahazamuka cyangwa ahamanuka.

    Ati 'Ni ha handi ubona imodoka igeze ahatambika ukabona nta myuka irekura yazamuka ariko ugasanga isohora imyuka myinshi. Ubwo buryo bushya buzajya butuma imodoka igaragaza uko imeze bya nyabyo. Ihagarara ku bintu bikaraga amapine ku buryo ubona uko izitwara mu bice bitandukanye mu ngendo ikora.'

    Minisitiri Dr Gasore kandi yavuze ko mu zindi ngamba ziri gushyirwa mu bikorwa mu kugenzura imyuka ihumanye ituruka ku binyabiziga harimo gukoresha mudasobwa y'imodoka kuko na yo yifitemo ibipimo ku buryo yatanga amakuru y'ikibazo ifite kikabasha gukemurwa.

    Mu Rwanda habarurwa moto z’amashanyarazi zirenga 6000

    Uretse gahunda ya 'Contrôle Technique' yashyizweho mu 2013, Minisitiri Dr Gasore yagaragaje ibindi byakozwe mu guhangana n'iyangirika ry'ikirere, aho nko mu 2016 hashyizweho itegeko rigenga uburyo bwo kubungabunga umwuka mwiza, mu 2019 haza amabwiriza y'ubuziranenge ajyanye n'igipimo ntarengwa cy'imyuka ituruka ku modoka.

    Yagarutse kuri gahunda yo mu 2021 yo guteza imbere ibinyabiziga bikoresha amashanyarazi, birimo gusonera imisoro ibyo binyabiziga byaba ibiyakoresha n'ibiyavanga na lisansi n'ibikoresho byabyo by'ibitumiza.

    Yabwiye abadepite kandi ko ubu iyo hagize umushoramari ugaragaza ubushake bwo gushyiraho ibikorwaremezo by'amashanyarazi ahabwa ubutaka ku buntu.

    Ati 'Ibyo ni bimwe mu byakozwe byagize uruhare rukomeye mu kugabanya imyuka yangiriza ikirere ikomoka ku binyabiziga.'

    Mu zindi ngamba harimo uburyo bwo gupima umwuka bugezweho, kugenzura ubwiza bwa lisansi yinjira mu gihugu, kongerera ubushobozi laboratwari zipima ubuziranenge bw'ibinyabiziga no kongerera amagaraje ubushobozi mu kugenzura ikibazo cy'imyuka ihumanya ikirere.

    Mu kongera ibikorwaremezo by'amashanyarazi, Minisitiri Gasore yavuze ko isesengura ry'ibanze ryagaragaje ko mu gihugu hose hakenewe nibura sitasiyo zirenga 200 zifasha kongera amashanyarazi mu modoka cyangwa moto, ndetse inyigo y'ahazashyirwa ibikorwaremezo by'amashanyarazi yamaze gukorwa n'aho bizashyirwa hamaze gutegurwa, ubu hari guherwa ku h'ibanze.

    Ku kibazo cya batiri z'amashyanyarazi zishobora gusaza zikangiriza, Minisitiri Dr. Gasore yavuze ko bateri imaze imyaka 10 mu bwikorezi zongera kuvugururwa igakoreshwa ibindi birimo nko kubika umuriro nk'uw'imirasire y'izuba aho iba yamara indi myaka 10, ndetse ko mu Rwanda hari ikigo gishobora gukora iyo mirimo.

    Yavuze ko nyuma y'iyo myaka batiri ivanwamo ibinyabutabire byakwangiza ubuzima bigatabwa hanyuma ibindi bikakoreshwa ibindi birimo no kongera gukora izindi batiri nshya.

    Ubundi buryo buri kwifashishwa, ni uguhindura moto za lisansi ahari moteri hagashyirwa batiri, icyakora umushoramari wari wabitangiye amikoro yamubanye make amaze guhindura moto 80, ubu akaba ari gufashwa ngo iyo gahunda yagurwe.

    Mu Rwanda hose habarurwa moto zisaga ibihumbi 100 mu gihugu hose zirimo 46 000 zikoreshwa mu gutwara abantu n'ibintu, na zo zirimo 26 000 zibarizwa mu Mujyi wa Kigali. Muri izo harimo izikoresha amashanyarazi zirenga 6000.

    Inkuru wasoma bijyanye: Abanyarwanda bazungukira iki mu icibwa rya moto za lisansi muri Kigali?

    Moto zigiye kujya zinyuzwa muri ‘contrôle technique’

    Abagize Inteko Ishinga Amategeko basobanuriwe ishingiro ry’icyemezo cyo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli gukorera ubwikorezi bw’abantu mu Mujyi wa Kigali

    Perezida w’Inteko Ishinga Amategeko Umutwe w’Abadepite, Kazarwa Gertrude (hagati) ni we watangije igikorwa cy’Inteko Rusange cyo kumva ishingiro ry’icyemezo cya Guverinoma cyo guhagarika moto nshya zikoresha lisansi zinjira mu bwikorezi mu Mujyi wa Kigali

    Depite Nkuranga Egide ni we wagejeje ku Nteko Rusange ibibazo byagombaga kubazwa Minisitiri Dr. Jimmy Gasore ku bijyanye no guhagarika moto zikoresha lisansi zije bushya mu bwikorezi mu Mujyi wa Kigali

    Byatangajwe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr Jimmy Gasore yagaragaje ko moto zigiye kujya zinyuzwa muri ‘contrôle technique’

    Abamotari na bo bari batumiwe mu Nteko Ishinga Amategeko kugira ngo nabo bumve ahazaza ha moto zikoresha lisansi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/moto-zigiye-kujya-zinyura-muri-controle-technique-ingamba-z-u-rwanda-mu

  • Kamonyi-Nyamiyaga: Meya Dr Nahayo Sylvere yakebuye imiryango ibana mu makimbirane #rwanda #RwOT

    Mu nteko y'Abaturage yo kuri uyu wa 07 Mutarama 2025 i Magu mu kagari ka Kidahwe, umurenge wa Nyamiyaga ho mu Karere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi wari kumwe n'imbaga y'Abaturage, yabasabye kwirinda amakimbirane ayo ariyo yose, yaba ayo mu muryango mu buryo butandukanye, yaba ndetse ashingiye ku butaka busa n'ubwabaye imari ihigwa na bose.
    Umuyobozi w'Akarere ka Kamonyi, Dr Nahayo Sylvere wageze i Mago ahazwi nko ku ba Dage(Abadage) hakiri kare, yahaye umwanya uhagije abaturage bagaragaza ibibazo n'ibyifuzo byabo mu buryo bugaragaza ishusho y'imibereho n'imibanire yabo mu muryango.
    98% by'ibibazo n'ibyifuzo bagaragaje mu ruhame, bishingiye ku makimbirane yo mu muryango, haba Umugabo n'Umugore, Abana n'Ababyeyi cyangwa se hagati y'abana ubwabo, aho bagaragaza byeruye imiterere y'Umuryango udashyize hamwe, uwo buri wese ushaka yayobya aganisha aho ashaka.

    Bamwe mu bagabo bagaragaje ibibazo bifatiye ku kutoroherwa n'abagore bishakiye kugera n'aho bamwe bahitamo guhunga urugo( ibisa no kwahukana ku bagabo) bitewe n'imibanire idahwitse ibageza ku gukubitwa n'abo bishakiye bakababuza amahoro.

    Mu miryango ntabwo byoroshye. Guhangana hagati y'abagabo n'abagore ndetse no hagati y'abana n'ababyeyi, ibibazo by'ubutaka ni ibindi bindi.

    Abagore nabo, hari abagaragaje ibibazo bimwe na bimwe batezwa n'abagabo, aho bamwe babura uburenganzira ku mitungo nyamara barasezeranye ivanga mutungo, nta mahoro mu rugo.

    Ibyo byose bagaragaje, ni ishusho y'imibanire mibi igira ingaruka mu muryango mugari, ariko kandi bikanahungabanya imibanire ikwiye kuba ari myiza n'abaturanyi, byose bigaragaza umuryango udatekanye, aho kugera ku iterambere bigoye.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye abaturage kwirinda Intonganya ndetse n' amacakubiri ayo ariyo yose n'icyo yaba ashingiyeho cyose. Yababwiye ko nta wagakwiye kuba akirangwa n'amacakubiri mu ngo, nta makimbirane kuko ntaho byageza umuryango.

    Yasabye Inzego zibanze ndetse n'inshuti z'Umuryango by'umwihariko kuba maso bakegera imiryango bazimo ibibazo bakayiganiriza, bakayigira inama, bagakora raporo ariko kandi anasaba abagabo n'abagore kubaka imibanire myiza, abo byanze aho guhora mu ntonganya zikururira bamwe ku kuvutsanya ubuzima, bagatandukana mu mahoro buri wese agakomeza ubuzima bwe.

    Meya Dr Nahayo Sylvere, yasabye abaturage kwirinda amakimbirane n'amacakubiri mu miryango, abasaba koroherana, abumva badashoboye kubana neza abagira inama yo kugana inkiko bagasaba gatanya aho guhora mu ntonganya zigeza bamwe ku kuvutsanya ubuzima.

    Yagize ati' Turifuza ko Urubyiruko rwacu, Abana bacu bakurira mu gihugu cyiza. Nagira ngo rero mbasabe iki kintu mukiteho mu buryo bwose bushoboka, ntabwo twifuza amacakubiri mu miryango yacu, ntabwo twifuza umuryango wagirana n'undi amakimbirane ashingiye ku macakubiri ayo ariyo yose. Tubyamagane, turere abana bacu bakure neza, bakurire mu gihugu cyiza, bazakure bafite icyerekezo cyiza, bazakomeze guharanira ko u Rwanda rukomeza gutemba Amata n'Ubuki'.

    Muri iyi nteko y'Abaturage, bahawe umwanya uhagije barabaza, batanga ibyifuzo byabo birasubizwa ndetse aho bigaragara ko bisaba andi makuru basaba Abaturage kwegera inzego zitandukanye z'ubuyobozi bakabugezaho ibyo babona bibabangamiye bityo bakagerageza kubikemura.

    Abana n'ababyeyi babo nabo ntabwo boroheranye.

    Abaturage kandi, basabwe kujya batanga amakuru kugira ngo ahari ibibazo mu buryo butandukanye hashyirwe imbaraga mu gukumira no gukemura ibyagaragara nk'ibibazo mu muryango kuko ahari amakimbirane, ahari amacakubiri nta terambere riharangwa.

    Baba Abakuze, baba abakiri bato, basabwe gushyira imbaraga mu gutuma nta makimbirane, nta macakubiri agaragara mu muryango ku mpamvu iyo ariyo yose. By'umwihariko abato basabwe kubiharanira no kumva cyane uruhare rwabo mu gutuma u Rwanda ruba urwo buri wese yifuza, yumva aryohewe no kubamo.

    Iyo ubuyobozi bwegereye abaturage nta kibazo kitabonerwa igisubizo kandi bakagenda bishimiye.

    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/01/08/kamonyi-nyamiyaga-meya-dr-nahayo-sylvere-yakebuye-imiryango-ibana-mu-makimbirane/

  • Iburasirazuba: Aborozi b'inka barasaba kwegerezwa imiti irwanya isazi ya Tsetse – #rwanda #RwOT

    Aba borozi bavuga ko iki kibazo cy'isazi iruma inka zabo zigapfa kibahangayikishije, nyuma yo gukoresha imiti itandukanye ariko ntibigire icyo bitanga.

    Ubwo baganiraga na RBA bavuze ko ahanini iyi sazi iva muri Pariki y'Akagera bakaba baragerageje gukoresha imiti ishoboka yose biba imfabusa. Aba borozi bavuga ko inka z'inzungu ari zo zikunda kwibasirwa cyane n'iki kibazo.

    Umuyobozi Mukuru muri Minisiteri y'Ubuhinzi n'Ubworozi ushinzwe iterambere ry'ubworozi, Ndorimana Jean Claude, yavuze ko hafashwe ingamba zo kurwanya no gukumira isazi ya Tsetse.

    Ati 'Hariho imitego ku masoko, aborozi barayizi ndetse na RAB ishami rya Nyagatare n'irya Ngoma bigisha aborozi kuyikoresha cyane cyane abororeye hafi ya Pariki y'Akagera. Iyo mitego irakora cyane igafata Tsetse mu rwego rwo kuyigabanya ndetse mu buryo bwo gufasha inka zarumwe na Tsetse, hari imiti yazo iri ku isoko ndetse harimo n'ikorerwa mu Rwanda.'

    Yakomeje avuga ko mu gihe inka yaba yarwaye hari abaveterineri bo kuzisuzuma ndetse ko bazi ibimenyetso byazo.

    Minisiteri y'Ubuhunzi n'Ubworozi ikangurira aborozi kugira umuco wo kororera mu biraro hagamijwe kwirinda indwara zibasira inka. Uturere tugaragaramo isazi ya Tsetse ni Nyagatare, Gatsibo, Kayonza na Kirehe.

    Abororera inka ku nkengero za Pariki y’Akagera bavuga ko inka zabo zikomeje guhitanwa n’isazi ya Tsetse.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/iburasirazuba-aborozi-b-inka-barasaba-kwegerezwa-imiti-irwanya-isazi-ya-tsetse

  • Umuvugizi wa Polisi yahamije ko nta kinyabiziga 'Sophie' ishobora gufotora ikibeshyeho – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye RadioTV10, CP Rutikanga yabajijwe ku mpungenge abatwara ibinyabiziga by'umwihariko imodoka bavuga z'uko hari igihe 'Sophie' zijya zifotora ibinyabiziga byabo zibyitiranyije n'iby'abandi begeranye.

    Yagize ati 'Ntabwo bishoboka hari n'abajya batubwira ko twabibeshyeho. Ririya koranabuhanga rya 'Sophie' ry'ubwenge buhangano rifite uburyo bukorana na moteri iri gukora. Iyo ikinyabiziga cyihuta hari uburyo moteri yikaraga kandi ririya koranabuhanga rimenya moteri ntiriyibeshyeho. Abantu ntibumve ko ribanza kureba 'plaque' ahubwo ribanza moteri noneho nyuma rigafata amafoto ya cya kinyabiziga gifite iyo moteri harimo n'aya 'plaque''.

    CP Rutikanga yasobanuye ko n'iyo ibinyabiziga byaba byegeranye kandi biri kwihuta bidashoboka ko 'Sophie' ifotora ikinyabiziga kiri imbere gusa ngo ni uko ari cyo kigaragara neza.

    Ati 'Niba imodoka zose ziri kwihuta, […] kuko ari moteri zazo ziruka, camera ishobora gufotora yihuta ukagira ngo ni umurabyo umwe kandi zose yazifotye. Ntibishoboka ko utwaye ikinyabiziga avuga ngo aragenda yiruka ariko yihishe inyuma y'ikiri imbere ye kuko buri modoka ifashwe n'iriya camera ifoto yayo irayisigarana n'andi makuru menshi ajyanye n'uko yagendaga'.

    Ikindi Umuvugizi wa Polisi yagarutseho ni abatwara moto bajya bica amategako y'umuhanda bitwaje ko bafotorwa na 'Sophie' iri inyuma yabo gusa kuko kuri moto ari ho haba 'plaque' honyine'.

    Ati 'Ni imbogamizi kuba moto ifite 'plaque' inyuma gusa; bivuze ko ibasha gufotorwa na camera iri inyuma yayo gusa'.

    Yasobanuye ko nubwo iyo mbogamizi ihari ariko 'Sophie' atari zo camera zonyine zicunga umutekano wo mu muhanda ku buryo kuba idafotoye moto iri ku muvuduko mwinshi bitavuze ko iryo kosa bataribona.

    Ati 'Nko mu masangano y'imihanda hari izindi camera zifata ibyahabereye. Hari abajya baza kuburana ngo twabarenganyije tukaberaka ko nubwo 'Sophie' itabafotoye ariko twarebye ku zindi camera tukabona ko bakoze amakosa'.

    CP Rutikanga yongeyeho ko ubu camera zizwi nka 'Sophie' zifashishwa mu kugenzura umuvuduko w'ibinyabiziga ariko ko mu gihe bizaba ngombwa zizongerwamo n'izindi serivise nko kureba abatwaye bavugira kuri telefone n'abatwara batambaye umukandara wabugenewe kuko ubwo bushobozi na bwo zibufite.

    Umuvugizi wa Polisi y’u Rwanda CP Rutikanga yavuze ko ikoranabuhanga rya ‘Sophie’ rikora neza

    Camera zo ku muhanda zizwi nka ‘Sophie’ ntizishobora kwibeshya ku kinyabiziga


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umuvugizi-wa-polisi-yahamije-ko-nta-kinyabiziga-sophie-ishobora-gufotora

  • Karongi: Abantu bane bahitanwe n’inkuba, aban… – #rwanda #RwOT

    Mu karere ka Karongi, umurenge wa Murambi, hatangajwe inkuru y’agahinda aho inkuba yahitanye abaturage bane, naho abandi umunani bagakomereka bikabije, bari kwitabwaho n’abaganga mu bitaro bya Kirinda.

    Nk’uko byatangajwe n’Akarere ka Karongi ku rubuga rwa X, kuri uyu wa Kabiri, tariki ya 7 Mutarama 2025, umuyobozi w'agateganyo w'Akarere ka Karongi, Bwana Gerald Muzungu, hamwe na Visi Meya ushinzwe imibereho myiza, Intumwa ya Rwanda Emergency, n'inzego z'umutekano, basuye abakomerekejwe bikomeye n’iyo nkuba bari mu bitaro bya Kirinda, aho bari kuvurirwa. 

    Kuri uyu munsi kandi bongeye kwifatanya n’imiryango y'abitabye Imana mu rwego rwo kubihanganisha no kubatabara, ndetse basaba abaturage kwitwararika no gufata ingamba z'uburyo bakwirinda ibiza nk'inkuba, by'umwihariko mu bihe by'imvura.

    Iki gikorwa cyiza ndetse cyo gufashanya no gutabara abagize ibyago, cyagaragaje ishyigikiro ry'inzego z'ubuyobozi mu gufasha abaturage mu bihe bitoroshye.

    Akarere ka Karongi gakomeje gushishikariza abaturage kwirinda ingaruka z'imvura nyinshi no gukurikiza amabwiriza atangwa n'inzego z'umutekano mu gihe cy'ibihe by'imvura.

    Abantu umunani bakomeretse bari kuvurirwa mu bitaro bya Kirinda

    Ubuyobozi bw’Akarere ka Karongi bwasuye abarwayi umunani bakomerekejwe n’inkuba bunifatanya n’imiryango y’ababuriye ababo muri iyi mpanuka mu gikorwa cyo kubashyingura mu cyubahiro

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150565/karongi-abantu-bane-bahitanwe-ninkuba-abandi-umunani-bari-mu-bitaro-150565.html

  • Yampano yaba yabonye uzamubera Element mu muz… – #rwanda #RwOT

    Mu biganiro akunze gukora, Yampano yumvikanisha ko akunze gukora umuziki ari nayo mpamvu yifuza gukorana n’abantu bawukunze kandi bazi intumbero bafite muri uyu muziki nyarwanda.

    Yumvikanisha kandi ko ari umunyempano mu kuririmba bityo aba yifuza umuntu umworohereza mu kazi ke ko kuririmba kugira ngo agaragaze ibyo ashoboye byose.

    Ubaze umunsi ku wundi, hashize ibyumweru bitatu umuhanzi Uworizagwira Florien uzwi nka Yampano ashyize hanze indirimbo yise 'Ngo' yakoranye n'umuraperi Papa Cyangwe.

    Ni indirimbo yakunzwe kuva ku munsi wa mbere giye hanze ariko ikomeza kwigwizaho igikundiro nyuma y'uko Yampano yari amaze gutaramira muri BK Arena aho yayiririmbiye abantu, bakagaragaza ko bayishimiye cyane.

    Nyuma y'iminsi mike ataramiye muri iki gitaramo, indirimbo 'Ngo' yahise yuzuza Miliyoni y'abayirebye ku rubuga rwa YouTube ndetse ihita iba indirimbo ya kabiri ya Yampano yujuje Miliyoni kuri YouTube nyuma ya 'Ndi Kwikubita'.

    Iyi ndirimbo iri kuzamura izina ry'uyu muhanzi Yampano, yakozwe n'umusore ukiri muto witwa Bertz Beat wo mu karere ka Rubavu akaba ari naho akorera umuziki we, iyo ataje gutera ibiraka mu mujyi wa Kigali.

    Mu kiganiro na InyaRwanda.com, uyu musore yavuze ko bwa mbere ahura na Yampano yamucurangiraga Gitari hanyuma aza kumubwira ko ashoboye no gukora imiziki bityo ko bishoboka bakorana hanyuma batangira gupanga umushinga wo gukorana.

    Aba basore bose bakizamuka mu ruganda rw'imyidagaduro, bashyize hamwe bamara amajoro badasinzira, bakora kuri iyi ndirimbo yaje no gutanga umusaruro ufatika dore ko iyi ndirimbo yabaye iya mbere yujuje Miliyoni kuri YouTube mu gihe gito kuva Yampano yatangira umuziki we.

    Si Yampano gusa kuko umuhanzi Social Mula utaherukaga kwigaragaza mu muziki yagarukanye Album yashyizweho amaboko n'uyu musore wo mu karere ka Rubavu.

    Indirimbo 'Amola' yakozweho n'uyu musore mu buryo bw'amajwi akaba ari nayo ya mbere Social Mulla yashimye ko yabanza gushyira hanze mu ndirimbo zigize album ye nshya.

    Uyu musore uri kugaragaza ko hari ikintu kinini yakora ku muziki, yavuze ko mu karere ka Rubavu aho akorera umuziki hatari hamuha amahirwe menshi yo guhura n'ibyamamare bikomeye mu gihugu ariko azakomeza gutanga ibye byose kugira ngo n'abo bahuye bazajye bamwirahira, abahe ibye byose.



    Producer Bertzbeat akomeza kugaragaza ko ari umwe mu basore bakiri bato bashoboye kandi bafite inyota yo gukora umuziki


    Element ashinjwa na Yampano kudaha agaciro abahanzi bose ahubwo akagira bamwe atonesha bitewe n’ubucuti bafitanye


    Yampano akunze kugaragaza ko abaye afite umuntu ufite ubushake bwo gukora umuziki bagerana ku bintu bikomeye


    Reba indirimbo “Amola” ya Social Mulla yakozwe na Beartzbeat

    “>

    Reba indirimbo “Ngo” ya Yampano na Papa Cyangwe yakozwe na Beartzbeat

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150552/yampano-yaba-yabonye-uzamubera-element-mu-muziki-we-150552.html

  • K8 Kavuyo zitereye kwa The Ben bizacura iki i… – #rwanda #RwOT

    K8 Kavuyo wakunze kwigarurira imitima ya benshi biganjemo igitsina gore cyane ko bishimangirwa n’umubano wihariye yigeze kugirana na Miss Rwanda 2009 kugeza 2011, Bahati Grace aho banabyaranye umwana w’umuhungu.

    K8 Kavuyo ni umwe mu bahanzi bakoze amateka mu ndirimbo yaba izabo cyangwa izo bahuriyemo na bagenzi babo zikaza gukundwa  mu buryo butangaje.

    Zimwe muri izo  ndirimbo zamugize ikimenyabose mu myaka yatambutse, harimo   Hood Inyumve, Afande ,Ivanjiri ,Gasopo ,Ndi uw’i Kigali yakoranye na TheBen ndetse na Meddy.

    Nyuma y’igihe kirekire agenda biguru ntege mu muziki yongeye kugaragara afasha umuhanzi Bruce The first mu gusubiramo Bwe Bwe  yanahuriyemo na bagenzi be benshi, nyuma yagaragaye mu gitaramo The New Year Groove Album Lunch cya The Ben, aza guhabwa umwanya ngo aririmbe birangira  yibagiwe amwe mu maganbo yaririmbye (Lyrics) imbere  y’imbaga y’abafana batari bamuherutse..

    K8 Kavuyo yongerewe ku rutonde rw'abaraperi bazasusurutsa imbaga y’abakunda injyana ya Hip Hop, aje asanga barimo Diplomate, P Fla, Riderman, Bull Dogg, Fireman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P na Logan Joe

    K8 Kavuyo ni mwe mu banyabigwi umuziki nyarwanda wakoranye Indirimbo n’abahanzi bakomeye mu Rwanda kugeza ubwo agiye gutura no gukorera muri Leta Zunze ubumwe za Amerika.

    Uyumuhanzi K8 Kavuyo ukunze kwitwa CB cyangwa  Chris Brown bigendeye ku buryo aba yambaye n’uburyo agaragara, bimenyerewe ko ariwe muraperi nyarwanda ukurura abakobwa kurusha abandi bose

    Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri Canal Olympia tariki 27 Ukuboza 2024 kirasubikwa, abari kugitegura  bavuze ko bitewe n'imvura yaguye yarimo umuyaga mwinshi wangije ibyuma by’amajwi n’ibindi byari kwifashishwa, banzuye ko gisubikwa kikimurirwa ahandi.

    Nyuma yo gusubika iki gitaramo byaje kwanzurwa ko kizasubukurwa tariki 10 Mutarama 2025, kikazabera muri Camp Kigali ahasanzwe hasakaye mu rwego rwo kwirinda ko imvura n’umuyanga  byakongera kugihungabanya.

    Ni umwe mu baraperi nyarwanda bakurura igitsina gore

    Muri BK Arena  ntabwo  zamwereye 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150563/k8-kavuyo-zitereye-kwa-the-ben-bizacura-iki-imbere-yabakunzi-ba-rap-150563.html

  • Urwego rw'Umuvunyi rwasabye ivugururwa ry'amategeko mu kugabanya ibihombo by'imitungo igurishwa mu cyamunara – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe n'Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine ubwo yari mu kiganiro na Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore y'Inteko Ishinga Amategeko, kuri raporo y'Ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi ya 2023/2024 na gahunda y'ibikorwa bya 2024/2025 nk'uko tubikesha The New Times.

    Yavuze ko uyu munsi uburyo icyamunara gikorwamo harimo icyuho cy'uko umutungo ukomeje gutakaza agaciro ku buryo bukabije, bigahombya bikomeye ba nyirawo, ibintu yemeza ko bigomba guhinduka mu maguru mashya.

    Yavuze ko nubwo imurikagurisha rikorwa hifashishijwe ikoranabuhanga ariko ibyo bibazo bikigaragara cyane cyane mu guha agaciro gake imitungo itandukanye iba igomba kugurishwa.

    Yasabye ko hashyirwaho amategeko arengera ba nyir'imitungo hirindwa ko bahura n'ibihombo bikabije, hibandwa cyane ku gushyiraho igiciro cya nyuma kitagomba kugibwa munsi ku mutungo uri kugurishwa mu cyamunara.

    Nirere yagaragaje ko rimwe na rimwe bitari nyir'umutungo uhura n'ibihombo gusa, ahubwo na banki yamuhaye inguzanyo na yo ihura na byo, agatanga urugero rw'inzu ya miliyoni 10 Frw ishobora kugurishwa miliyoni 1,5 Frw.

    Yakomeje avuga ko 'ubundi mu cyamunara igiciro umutungo ugomba kugurishirizwaho kigomba kutajya munsi ya 75% by'agaciro kawo', akavuga ko igiciro kiri munsi kitagomba kwemerwa.

    Agaragaza ko ari ikibazo cy'ingenzi Minisiteri y'Ubutabera igomba kwigaho ikareba uko yagikemura binyuze mu mategeko.

    Itegeko rigaragaza ko icyamunara gikorwa ku ikoranabuhanga ndetse uwafashe umutungo agatanga igiciro binyuze mu buryo bw'ikoranabuhanga hashingiwe ku cyatanzwe mu igenagaciro ryakozwe n'inzobere.

    Ushaka kugura uwo mutungo na we yinjira muri ubwo buryo bw'ikoranabuhanga akuzuzamo ibijyanye n'igiciro yifuza gutanga, imyirondoro ye n'igiciro yatanze bigakomeza kugirwa ibanga kugeza ku munsi wo gutangarizaho ibiciro byatanzwe byose.

    Nyir'umutungo ugiye kugurishwa cyangwa ugiye uwatanze inguzanyo ntiyishyurwe, bafite uburenganzira bwo kwanga igiciro kinini cyawutanzweho mu gihe kitagejeje kuri 75% by'icyatanzwe mu igenagaciro, bigakorwa inshuro ebyiri.

    Icyakora ku nshuro ya gatatu itegeko rivuga ko umutungo uhabwa uwatanze igiciro kinini muri izo nshuro zose.

    Perezida wa Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagore n'Abagabo, Depite Nabahire Anastase yavuze ko kuri icyo cyiciro cya gatatu ari ho ibyo bihombo bivukira, na cyane ko banki zitandukanye ziba zishishikajwe gusa no kugaruza amafaranga zatanze.

    Agaragaza ko amategeko agomba kuvugururwa, Depite Nabahire yakomeje ati 'Ni ikibazo abagize Inteko Ishinga Ametegeko bagomba kuganiraho na Minisiteri y'Ubutabera hakarebwa uko hatangwa igisubizo.'

    Uyu mudepite kandi yavuze ko abaturage bahawe inguzanyo batagomba gutegereza kwishyura ari uko imitungo yabo igurishijwe mu cyamunara, icyakora asaba ko mu gihe byanabaye hagomba kugira igikorwa mu kwirinda ibyo bihombo.

    Umuvunyi Mukuru, Nirere Madeleine yagaragaje ko hari ibikwiriye gukorwa mu kugabanya ibihombo bigaragara mu cyamunara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/urwego-rw-umuvunyi-rwasabye-ko-havugurwa-amategeko-mu-kugabanya-ibihombo-by

  • Amashuri 1015 akora atujuje ibisabwa: NESA yateguje ihagarikwa ry'andi mashuri – #rwanda #RwOT

    Yabikomojeho mu kiganiro kuri Televiziyo y'u Rwanda, aho yagaragaje ko hari izindi raporo ziri gutegurwa kuri ubu bugenzuzi, ateguza ko zizasohoka hari andi mashuri yahagaritswe kubera kutaba ku rwego rw'akenewe mu Rwanda.

    Yagize ati 'Aya mashuri 60 afunzwe muri raporo 375 gusa dusohoye. Ni ukuvuga ngo mu zindi raporo turi gukoraho harimo arenze ayo, ubona rwose atakorera ku butaka bw'u Rwanda.'

    Boneza yemeje avuga ko NESA ikomeje ubugenzuzi ku bigo by'amashuri bitandukanye, ndetse ko ibigo bidatanga uburezi bufite ireme byose bizakomeza gufungwa.

    Buri mwaka NESA isanzwe ikora ubugenzuzi bw'ibigo by'amashuri mu turere twose tw'igihugu, yasanga hari atujuje ibyangombwa, ikayasaba kubishaka.

    Muri Nzeri 2024, byagaragaye ko hari ibigo by'amashuri 785 bitari bifite impushya zibyemerera gukora. Nyuma y'ubugenzuzi, bimwe byahawe impushya kuko byujuje ibisabwa, ibindi bisabwa kubyuzuza.

    Muri byo, 60 byategetswe gufunga. Byiganjemo ibyo mu cyiciro cy'incuke biherereye hirya no hino mu gihugu mu turere 11.

    Boneza Angelique yavuze ko bimwe mu bigo by 'amashuri byafunzwe bitari byujuje ibisabwa birimo kutagira amashuri n'ibikoresho bihagije, ndetse n'abarimu badafite impamyabumenyi zibemerera gutanga ubumenyi ku banyeshuri.

    Yagize ati 'Hari ishuri tugeramo ugasanga nta mwarimu n'umwe ufite diplôme. Hari abarimu b'abanyamahanga batagira dipolome z'ibihugu bavuyemo cyangwa ibizisimbura. Abo bantu bamaze imyaka 10-15 mu Rwanda. Turi gusangayo 'abatetsi', abo nibo tureresha abana.'

    Mu rwego rwo gukomeza kurengera Abanyeshuri, NESA ivuga ko ikomeje ibikorwa byo gushakira amashuri mashya abigaga mu yahagaritswe, kugira ngo bakomeze amasomo yabo. Kugeza ubu abagera kuri 30% bamaze kubona aho biga.

    Mu minsi ishize Umuyobozi Mukuru wa NESA, Dr Bahati Bernard, yatangaje ko hari amashuri yakoreraga muri lodge n’ahari utubari


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/amashuri-1015-akora-atujuje-ibisabwa-nesa-yateguje-ihagarikwa-ry-andi-mashuri