Blog

  • Ibirego Komisiyo y'Uburenganzira bwa Muntu mu Rwanda yakiriye byagabanyutseho 36,3% – #rwanda #RwOT

    Bikubiye muri raporo NCHR yamurikiye Inteko Ishinga Amategeko ku wa 07 Mutarama 2025 nk'uko tubikesha The New Times.

    NCHR igaragaza ko mu birego yakiriye mu 2023/2024 yakemuyemo 75.4%, ibingana na 11,8% byohererezwa ibigo bitandukanye birebwa na byo, mu gihe ibingana na 12,7% bikiri gukorwaho iperereza.

    Iyo raporo igaragaza ko ibirego NCHR yakiriye mu 2023/2024 ibyinshi byari ibijyanye n'amakimbirane ku butaka aho byari 281, bigakurikirwa n'ibyo kutishimira ibyemezo byo mu butabera aho byanganaga na 264.

    Umuyobozi Mukuru wa NCHR, Providence Umurungi, yavuze ko igabanuka ry'ibyo birego ryatewe n'ingamba zitandukanye zashyizwe mu gukemura amakimbirane ndetse n'ubufatanye n'abafatanyabikorwa bari mu bijyanye no kurengera no kubahiriza uburenganzira bwa muntu.

    Ati 'Amakimbirane menshi ubu ari gukemurirwa mu nzego z'ibanze zo hasi nko mu Nteko z'Abaturage, ariko n'ibigo bitandukanye bikagira uruhare runini mu gukemura ibyo bibazo.'

    Mu biri kugira uruhare mu kugabanya amakimbirane Umurungi yagaragaje, harimo na gahunda yo kumvikanisha ubushinjacyaha n'uwakoze icyaha, izwi nka 'plea-bargaining'.

    Bifite ishingiro kuko nko muri Nzeri 2024 inzego z'ubutabera mu Rwanda zatangaje ko amadosiye arenga 12,900 yarangijwe binyuze mu nzira y'ubwumvikane bushingiye ku kwemera icyaha bituma abarenga ibihumbi 10 bafungurwa abandi bahabwa ibihano bito kuva mu Ukwakira 2022 kugeza muri Nzeri 2024.

    Icyakora nubwo NCHR igaragaza ko ibirego byagabanyutse, iyi komisiyo isaba ko hari inzego zikwiriye kwitabwaho by'umwihariko nko kwita ku bafite ubumuga, kwita ku ihohoterwa rishingiye ku gitsina ndetse n'ibibazo abafite imishinga y'ubucuruzi mito n'iciriritse bahura na byo.

    NCHR ni urwego rwigenga rushinzwe guteza imbere no kurengera uburenganzira bwa muntu.

    Mu byo rushinzwe harimo no kwakira no gukurikirana bitomoye ibirego bijyanye n'ihungabanywa ry'uburenganzira bwa muntu, gukusanya ibimenyetso n'ubuhamya bw'abantu batandukanye ariko hibandwa no ku bitekerezo by'inzobere mu kwita ku burenganzira bwa muntu n'ibindi.

    Umuyobozi Mukuru wa NCHR, Providence Umurungi (ubanza ibumoso) yavuze ko ibirego bakiriye byagabanyutseho 36,3%

    Ku wa 07 Mutarama 2025 Komisiyo y’Igihugu y’Uburenganzira bwa Muntu, NCHR yagiranye ibiganiro n’Inteko Ishinga Amategeko ku ruhare rw’iyi komisiyo mu guteza imbere uburenganzira bwa muntu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibirego-komisiyo-y-uburenganzira-bwa-muntu-mu-rwanda-yakiriye-byagabanyutseho

  • CMA yatangaje amabwiriza agenga ishyirwa ku isoko ry'impapuro mpeshamwenda zita ku iterambere rirambye – #rwanda #RwOT

    Ibi bikozwe mu rwego rwo kunganira iterambere ry'u Rwanda mu kongera imari yo gushyigikira imishinga y'iterambere rirambye. Ibi kandi bihuriranye n'izamuka ry'ubwitabire bw'abashoramari muri ubu bwoko bw'impapuro mpeshamwenda ku isoko ry'imari n'imigabane, cyane cyane ko abashoramari barushaho gusobanukirwa ingaruka z'imihindagurikire y'ikirere.

    Isoko ry'imari n'imigabane ritanga umusanzu mu kubaka ubukungu burambye mu Rwanda kandi rikora nk'urubuga ruhuza abashoramari n'abakeneye imari, bigatanga umusaruro ufatika mu iterambere ry'igihugu.

    Aya mabwiriza yatangajwe atanga urubuga ku bigo bitandukanye rwo gushyira hanze izo mpapuro mpeshwamwenda kugira ngo babone imari yo gushyira mu bikorwa imishinga y'iterambere rirambye.

    Aya mabwiriza kandi yuzuzanya n'amategeko n'andi mabwiriza asanzwe agenga imikorere y'isoko ry'imari n'imigabane mu Rwanda.

    Umuyobozi Mukuru Urwego rw'u Rwanda rushinzwe Isoko ry'Imari n'Imigabane, Thapelo Tsheole yagize ati 'Aya mabwiriza ajyanye no gushyira ku isoko ry'imari izo mpapuro mpeshwamwenda zita by'umwihariko ku iterambere rirambye zubahiriza amahame mpuzamahanga abigena. Kandi twizeye ko azatanga umusanzu mu gufasha abikorera ndetse na Leta kubona imari y'igihe kirekire.'

    Isoko ry'imari n'imigabane rifite uruhare runini mu guteza imbere ubukungu bw'u Rwanda binyuze mu kongera ishoramari, gushyigikira ibikorwaremezo, guteza imbere ubucuruzi no kureshya abashoramari mpuzamahanga. Uko isoko ry'imari rikomeza gukura, ni nako rizafasha mu kubaka ubukungu bw'igihugu burambye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/cma-yatangaje-amabwiriza-agenga-ishyirwa-ku-isoko-ry-impapuro-mpeshamwenda-zita

  • Muhanga: Kwishyira hamwe no gukorera hamwe kw'Abikorera bizihutisha iterambere ry'Umujyi-Kimonyo Juvenal/PSF #rwanda #RwOT

    Umuyobozi w'Urwego rw'Abikorera(PSF) mu karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal ahamya ko ukwishyira hamwe no gukorera hamwe kw'ababarizwa muri uru rwego rwa PSF aribyo bizihutisha iterambere ry'uyu mujyi mu mpande zose. Ni nyuma y'igihe abikorera bo muri aka karere, bahura bakaganira ku buryo barushaho kunoza imikorere n'imikoranire, byatuma bifashisha imbaraga zabo mu guharanira kugira uruhare mu kwihutisha iterambere ry'Umujyi wa Muhanga nk'umwe mu mijyi igaragiye Kigali.

    Kimonyo Juvenal, avuga ko nk'Abikorera babarizwa muri uyu mujyi ndetse no mu nkengero zawo no mu bindi bice bitandukanye by'aka Karere, bagize igitekerezo cyo kurushaho guhuza imbaraga kurusha uko byakorwaga, nyuma y'Itorero bamwe bapitabiriye ryabereye mu kigo cy'Ubutore cya Nkumba, nyuma bahurira mu mwiherero bagiriye mu karere ka Karongi.

    Perezida wa PSF muri aka karere ka Muhanga, Kimonyo Juvenal avuga ko uguhura kw'aba bagize uru rugaga, haba ibyo baganiriye I Nkumba, haba ibyo baganiriye mu mwiherero ndetse n'ibindi baganiriye mu bihe bitandukanye, birimo gutanga umusaruro wo kwishimira kuko ubu abikorera batangiye urugendo rwo gukora ibikorwa bitandukanye birimo inyubako z'ubucuruzi n'ibindi bikorwa bigamije kurushaho kugaragaza ishusho nyayo y'Umujyi ugana mu cyerekezo cy'iterambere.

    Avuga ko mu minsi yashize hari bamwe mu bikorera wasangaga bitinya mu gushora imari yabo mu bikorwa bifatika biteza imbere uyu mujyi, ariko nyuma y'uko bamwe bibumbiye mu makoperative ndetse bakazamura inyubako z'ubucuruzi zirimo izigeretse( Etaje) ndetse bakiyubakira isoko rigezweho rihuriramo abacuruzi batandukanye.

    Akomeza avuga ko ukwikorera k'umuntu kugiti cye bitabasha ku mwihutisha mu iterambere kuruta gukora ashyize imbaraga ze hamwe n'iz'abandi. Ati' Imbaraga za benshi bashyize hamwe ziruta iz'umwe wikorera. Dukeneye guhuriza imbaraga hamwe tukiteza imbere ariko kandi tukagaragaza izo mbaraga mu mpinduka nziza ziganisha ku iterambere ryihuse ry'uyu mujyi wacu'.

    Avuga kandi ko gutinyuka kwa bamwe mu guhuza imbaraga, bagakorera hamwe byanaturutse ku gikorwa bamwe mu batinyaga babonye gikozwe na bagenzi babo cy'inyubako y'Isoko ikomeye kandi yagutse yagaragaje imbaraga zo kwishyira hamwe.

    Kayitare Jacqueline, Umuyobozi w'Akarere ka Muhanga ashima uruhare rw'abikorera mu iterambere ry'Umujyi w'Akarere ariko kandi no mu bindi bice haba mu nkengero z'Umujyi n'ahandi hagaragara ibikorwa by'Abikorera bagamije kwihutisha iterambere.

    Ku kijyanye n'uruhare rw'Abikorera mu iterambere ry'uyu mujyi wa Muhanga, Meya Kayitare avuga ko nk'Ubuyobozi bagaragarije abikorera ibikubiye mu Gishushanyo mbonera cy'Umujyi kugira ngo bafatanyirize hamwe kubishyira mu bikorwa hagamijwe kwihutisha iterambere ry'uyu mujyi kandi byose bigakorwa hubahirijwe ibiteganywa muri icyo gishushanyo mbonera.

    Meya Kayitare, yabwiye intyoza.com ko mu kuganira n'aba bikorera baberetse amahirwe bafite mu gushyira mu bikorwa iki gishushanyo mbonera kigaragaza ishusho nziza y'iterambere ry'Umujyi wa Muhanga ushingiye cyane ku bucuruzi.

    Baba abikorera-PSF mu mujyi wa Muhanga, mu nkengero zawo n'abandi babarizwa muri uru rugaga mu Karere kose ndetse n'Ubuyobozi bw'Akarere, bavuga ko kwihutisha iterambere ry'uyu mujyi bifatiye ku kubaka Inyubako zigezweho z'Ubucuruzi, Ibikorwa remezo bitandukanye n'ibindi byose byatuma isura y'umujyi igaragara koko nk'Umujyi ujyanye n'icyerekezo kirambye kandi gitanga ishusho ikwiye y'Umujyi ugaragiye Kigali.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/01/08/muhanga-kwishyira-hamwe-no-gukorera-hamwe-kwabikorera-bizihutisha-iterambere-ryumujyi-kimonyo-juvenal-psf/

  • Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y'Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara #rwanda #RwOT

    Ibitangazamakuru bitandukanye byo muri Zambiya biratangaza ko urwego rushinzwe abinjira n'abasohoka muri icyo gihugu rwataye muri yombi Abarundi barenga ijana, bikavugwa ko bahunga kubera inzara n'ubukene bica ibintu iwabi mu Burundi. Mu bafashwe harimo abagore n'abana, ngo bigaragara ko bashonje cyane

    Amakuru yizewe ahamya ko Abarundi bari mu maboko y'abashinzwe umutekano muri Zambiya bagera ku 156, bakaba baragiye bafatwa mu bihe bitandukanye, gusa abenshi bakaba barafatiwe mu mukwabo wabaye tariki 27 Ukuboza 2024.

    Ibi bije bisanga andi makuru yavuzwe n'ibitangazamakuru byo mu Burundi, byahishuye ko mu kwezi kwa cyenda umwaka ushize, Abarundi 207 bafatiwe muri Zambiya mu mu kwabo wakozwe n'igipolisi, ndetse n'ikigo cya Leta gishinzwe kurwanya ibiyobyabwenge.

    Amakuru atangwa na bamwe mu bafashwe, avuga ko guhunga igihugu cyabo bagasuhukira muri Zambiya n'ibindi bihugu byo muri Afrika y'amajyepfo, ari ikibazo cy'inzara iri mu Burundi, aho umwana ataka nyina ntiyumve.

    Mu gihe rero Abarundi bakomeje guhungira muri Zambiya ndetse n'ibindi bihugu byi mu muryango wa SADC, Perezida wabo, Evariste Ndayishimiye, adasiba kuvugira mu ruhame ko ubwo bukene abanyagihugu bataka we atabubona, ndetse ntatinye gukina ku mubyimba abaturage be, yirata ngo ibihega bye birafigije.

    Ibibazo by'ubukene biri gusunikira Abarundi muri Zambiya, byabaye bibi cyane ubwo Leta ya CNDD-FDD yafataga umwanzuro wo gufunga umupaka uhuza uBurundi n'u Rwanda, kuko byabaye nko guhuhura benshi mu Barundi bari basanzwe bashonje, ariko nibura bacungira ku buhahirane hagati y'ibihugu byombi.

    Icyegeranyo cya Banki y'Isi cya 2024, cyerekana ko uBurundi buza imbere ku rutonde rw'ibihugu by'Afrika bifite ubukungu buhagaze nabi cyane, kimwe na munywanyi wabwo, Repubulika iharanira Demokarasi ya Kongo, yo iri ku mwanya wa karindwi kuri urwo rutonde rw'ibihugu birusha ibindi ubujyahabi.

    Imibare y'imiryango mpuzamahanga itanga imfashanyo iravuga ko mu Burundi abaturage babarirwa muri 80% bari munsi y'umurongo w'ubukene, ni ukuvuga ba bandi babona ifunguro bigoranye.

    Ibi byatumye bamwe mu basesenguzi bongera kwibaza ku mitekerereze y'ubutegetsi bw'u Burundi, bwafunze imipaka y'u Rwanda, bugatega amakiriro kuri Kinshasa, umufatanyabikorwa bahuriye ku rutonde rw'ibihugu bifite abaturage bakennye bikabije. Hagati y'uruka n'uhitwa ninde uzafata undi?

    Amashyirahamwe arengera uburenganzira bw'umuturage mu Burundi, nka OLUCOM, yagiye yumvikana kenshi yinubira ibura ridasanzwe ry'ibikomoka kuri peteroli, ndetse nitumbagira ry'igiciro cy'ibiribwa n'ibindi nkenerwa mu buzima bwa huri munsi. Urugero ni ikilo cy'isukari cyavuye ku mafaranga magana inani(800), kikagera ku bihumbi umunani(8.000) by'amarundi, naho igiciro cy'inyama kikaba cyarikubye inshuro zirenga eshatu.

    Amadovize, ni ukuvuga amafaranga y'amahanga akenerwa mu kugura ibintu hanze y'uBurundi, yabaye ingume muri icyo gihugu, ku buryo nko kubona umuti mu Burundi ari ah'abagabo.

    Ibi biraba nyamara iki gihugu Perezida Ndayishimiye yaracyise'Ubusitani bwa Edeni' (Jardin d'Eden) ngo kubera ko ari paradizo yo ku isi.

    Ko abaturage bariho basuhukira mu mahanga ku bwinshi se, ninde uzumva abantu bahunga 'paradizo', ko uwakabumvise abona bayura, nawe ati ''Ndahaze''?

    Nibyo Gen.Ndayishimiye n'ibyegera bye barahaze, ibondo ni ibondo rwose, ariko nta shema riri mu gutegeka abaryankuna.

    The post Kwa NEVA ngo ibigega birafigije, mu gihe amagana y'Abarundi asuhukira muri Zambiya kubera inzara appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kwa-neva-ngo-ibigega-birafigije-mu-gihe-amagana-yabarundi-asuhukira-muri-zambiya-kubera-inzara/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kwa-neva-ngo-ibigega-birafigije-mu-gihe-amagana-yabarundi-asuhukira-muri-zambiya-kubera-inzara

  • Abarwanyi 3 ba FDLR bafite imbunda n’Icyombo… – #rwanda #RwOT

    Baje banafite imbunda zabo eshatu zo mu bwoko bwa AK 47 ndetse na bimwe mu bikoresho bya gisirikare birimo icyombo cyakoreshwaga n'uwari ubakuriye ufite ipeti rya Colonel.

    Binjiriye mu Kibaya gihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, mu Murenge wa Busasamana banavukamo.

     

    Bakigera mu rugo rw'umwe muri bo, bahise bamenyesha inzego z'ubuyobozi bw'Ibanze, aho byabanje kumenyeshwa Umuyobozi w'Umudugudu, na we wahise amenyesha inzego zimukuriye nk'Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge, ubundi amakuru aza kugera ku nzego z'umutekano, zahise ziza kubafata bahita bajyanwa kuganirizwa.

     

    Umuyobozi w'Akarere ka Rubavu, Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi bajyanywe kugira ngo baganirizwe babone gusubira mu muryango mugari nk'uko bisanzwe bigenda ku bavuye mu mitwe yitwaje intwaro mbere yo kujya mu buzima busanzwe.

     

    Yavuze ko ubuyobozi buba bufite aba bantu 'kugira ngo tubanze tubaganirize, tubamenyereze, tubahe amakuru y'Igihugu cyabo bagarutsemo mbere yuko tubarekura ngo bajye mu baturage kuko ni abantu baba baje bamaze igihe baba mu kindi Gihugu, baba mu mirwano.' 

    Mulindwa Prosper yavuze ko aba barwanyi binjiye mu Rwanda badahungabanya umutekano, aboneraho kubashima ko bafashe icyemezo kizima, ndetse anagira inama abandi bakiri muri uyu mutwe w'iterabwoba kwitandukanya na wo, ndetse ko igihe bahisemo gutaha ku bushake bwabo, bazakirwa nk'uko bitangazwa n'Umuseke  dukesha iyi nkuru.

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150595/abarwanyi-3-ba-fdlr-bafite-imbunda-nicyombo-bishyikirije-u-rwanda-150595.html

  • Minisitiri Utumatwishima yanenze abatanga ama… – #rwanda #RwOT

    Ibi Minisitiri Utumatwishima yabivuze ubwo yasubizaga umwe mu bakoresha imbuga nkoranyambaga wagaragaje ikibazo cy'uko hari igihe umuntu atera intambwe yo kuvuga ibitagenda neza ariko ugasanga hari abahise bamwataka bamwereka ko ari we udashobotse.

    Uwo ni uwitwa Gisanintwari Rameck wagize ati: 'Iyo ubonye serivisi mbi cyangwa ikintu kitagenda ukakivuga, hano haba agakundi katagira uwagatumye kaza kukumvisha ko ari wowe mubi ….! Burya no kuvuga ikitagenda ngo gikosorwe nabyo ni umusanzu! Ariko hari ingurukizi zitagira uwazitumye zihita zikwanjama ukumva birutwa n’iyo wari bwicecekere!'

    Mu kumusubiza, Minisitiri Utumatwishima yifashishije amasomo atatu y'ingenzi Abanyarwanda bakwiye kwigira kuri Nyakubahwa Perezida Kagame, arimo gutanga amakuru kandi vuba no kwihutira gukosora ibitagenda neza aho kureba nabi uwatanze amakuru.

    Ati: 'Isomo twigishwa na Perezida wacu: 1. Nubona ikibi, ujye utanga amakuru uko ushoboye kose kandi vuba, 2. Umuyobozi uzakureba nabi cyangwa uzakugendaho kubera ko watanze amakuru y'ibitagenda arabibazwa 3. Aho kureba nabi uwatanze amakuru, dusabwa kwihutira kureba ukuri kw'amakuru ndetse no gukemura icyavuzwe mu makuru kandi vuba.'

    Yakomeje avuga ko ikibazo gusa gishobora kuba igihe utanga amakuru ari 'ukwifotoza, agamije kwishushanya no kwigira mwiza kuruta abandi. Rimwe na rimwe akabikora agamije kwerekana ko ari igitangaza kuruta abandi. Bikarangira anishyize imbere ko burya iyo ataba we nta internet yari kuzongera kuboneka mu Majyepfo,' ashimangira ko iyo ari ingeso mbi.

    Minisitiri yasabye abantu gutanga amakuru byaba byiza bakayatanga mu ibanga, kandi ikibazo cyakemuka bakirinda kwikomanga mu gatuza ahubwo bakishimira ibyagezweho nk'abandi Banyarwanda.

    Ati: 'Naho iyo utangiye kubyirata, ukabishyira muri CV, ukabihindura iturufu no kwigaragaza cyane bigaragaza ko wari ugamije kwishushanya.'


    Minisitiri Utumatwishima yasabye abantu gutanga amakuru mu ibanga, anenga abayatanga bagahindukira bakabyirata 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150582/minisitiri-utumatwishima-yanenze-abatanga-amakuru-bagasigara-bikomanga-mu-gatuza-150582.html

  • Kuva kuri ‘Njonogo’ – Twibukiranye indirimbo… – #rwanda #RwOT

    Hashize amasaha macye ubuyobozi bwa 'Ma Africa' butegura igitaramo 'Icyumba cya rap' kizabera muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2025, butangaje ko K8 Kavuyo yiyongereye mu baraperi bazasusurutsa abazacyitabira.

    Uyu muraperi yongerewemo mu gihe ari no mu bari batekerejweho mbere, icyakora bihurirana n'uko amatariki cyari kubera atari kuba ari mu gihugu.

    Iki gitaramo cyagombaga kubera kuri Canal Olympia ku wa 27 Ukuboza 2024, cyaje gusubikwa bitunguranye bitewe n'imvura yaguye yarimo umuyaga mwinshi winjiye mu byuma bituma abagiteguye bafata icyemezo cyo kugisubika.

    Nyuma y'isubikwa ry'iki gitaramo byaje kwanzurwa ko kizasubukurwa ku wa 10 Mutarama 2025, noneho kigashyirwa muri Camp Kigali ahasanzwe hasakaye mu rwego rwo kwirinda ko imvura yakongera kucyirogoya.

    Bitewe nuko ku nshuro ya mbere cyari cyahuriranye n'izindi gahunda za K8 Kavuyo, kuri iyi nshuro akaba ahari, yamaze kwemeranya n'ubuyobozi bwa Ma Africa iri kugitegura kuzacyitabira.

    Uyu muraperi akunzwe cyane mu ndirimbo zirimo Alhamdulillah, Hood inyumve, Afande, Gasopo, Asa na bicye, Ijambo nyamukuru yakoranye na The Ben, n’izindi nyinshi yahuriyemo na Meddy, Kitoko, Bruce Melodie n’abandi.

    K8 Kavuyo yinjiye ku rutonde rw'abaraperi bazasusurutsa abakunzi b'injyana ya Hip Hop yiyongera ku barimo Diplomate, P Fla, Riderman, Bull Dogg, Fireman, Jay C, Danny Nanone, Bushali, B Threy, Ish Kevin, Zeotrap, Green P na Logan Joe.

    Ni igitaramo kugeza ubu kwinjira amatike ari kugura ibihumbi 3Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 7Frw muri VIP n'ibihumbi 15Fr muri VVIP. Ni mu gihe ariko abazayagurira ku muryango bo bazaba bayagura ibihumbi 5Frw mu myanya isanzwe, ibihumbi 10Frw muri VIP n'ibihumbi 20Frw muri VVIP.

    Dore indirimbo 20 zakwibutsa neza ubuhanga bwa K8 Kavuyo uri mu baraperi bakunzwe cyane:

    1.     Njonogo

    “>

    2.     Ndaguprefera

    “>

    3.     Ndi uw'i Kigali — Meddy, The Ben, K8 Kavuyo

    “>

    4.     Inkuba Remix — Riderman ft The Ben, K8 Kavuyo, NPC

    “>

    5.     Isaha ya munani — K8 Kavuyo ft Meddy

    “>

    6.     Africa Mama Land — The Ben ft K8 Kavuyo

    “>

    7.     Bwe Bwe Bwe (Remix) – Kivumbi King, P-Fla, Juno Kizigenza, Green P, Bushali, B-Threy, K8 Kavuyo

    “>

    8.     Afande

    “>

    9.     Alhamdulillah

    “>

    10. Imbonekarimwe

    “>

    11. Gasopo

    “>

    12. Acapella

    “>

    13. Ijambo nyamukuru — K8 Kavuyo ft The Ben

    “>

    14. Iyaminiye — K8 Kavuyo ft Meddy

    “>

    15. Hood Inyumve — K8 Kavuyo ft NPC

    “>

    16. Asa na bicye

    “>

    17. Kujya Ngumi

    “>

    18. Tayali — ft Bruce Melodie

    “>

    19. Umva DJ — K8 Kavuyo ft Kitoko

    “>

    20. Wane — ft Afrique

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150594/kuva-kuri-njonogo-twibukiranye-indirimbo-20-zumvikanyemo-k8-kavuyo-utegerejwe-nabakunzi-ba-150594.html

  • Abantu barenga 5,600 bishwe n'ihohoterwa ry'agatsiko muri Haiti mu 2024 #rwanda #RwOT

    Abantu barenga 5,600 bishwe muri Haiti mu mwaka ushize ubwo ubutumwa bushyigikiwe n'Umuryango w'Abibumbye, buyobowe na Kenya, bwageragezaga gukumira ihohoterwa rikabije ry'agatsiko k'abagizi ba nabi.

    Ibiro bishinzwe Uburenganzira bwa Muntu by'Umuryango w'Abibumbye byatangaje ko umubare w'ubwicanyi wiyongereyeho hejuru ya 20% ugereranyije n'umwaka wa 2023. Raporo y'ibi biro igaragaza ko abantu barenga 2,200 bakomerekejwe mu bikorwa by'ubugizi bwa nabi, mu gihe abandi bagera ku 1,500 bashimuswe bakaburirwa irengero.

    Byongeye, raporo igaragaza ko '315 mu bishwe bari abayoboke b'agatsiko cyangwa abakekwaho kuba bafite isano nako.' Hanatangajwe raporo 281 z'abantu bakekwaho ibyaha byabiciwe mu buryo butemewe n'amategeko, harimo n'abapolisi bo mu rwego rwihariye.

    Komiseri Mukuru w'Umuryango w'Abibumbye ushinzwe Uburenganzira bwa Muntu, Volker Türk, yavuze ko iyi mibare yerekana ihohoterwa rikabije rikorerwa Abanyahayiti, agaragaza impungenge z'uko kudahana ibyaha muri Haiti bikomeje kuba ikibazo gikomeye.

    Umuryango w'Abibumbye wavuze ko mu bishwe umwaka ushize harimo 315 bakekwaho kuba mu gatsiko cyangwa gafitanye isano n'ako gatsiko bari bafunzwe, hamwe n'abantu barenga 280 bishwe na polisi mu buryo budakurikije amategeko.

    Ibitero by'agatsiko byiyongereye muri Haiti kuva mu mwaka wa 2021, ubwo Perezida Jovenel Moïse yicwaga. Kugeza ubu, agatsiko kagereranyijwe kugenzura hafi 85% by'umurwa mukuru wa Haiti, byibasira amagereza, sitasiyo za polisi, n'ikibuga cy'indege mpuzamahanga.

    Source : https://kasukumedia.com/abantu-barenga-5600-bishwe-nihohoterwa-ryagatsiko-muri-haiti-mu-2024/

  • Ese umwe mu baherwe b'Isi Elon Musk yaba kugura ikipe ya Liverpool? #rwanda #RwOT

    Elon Musk, Umuyobozi Mukuru wa Tesla na SpaceX, yagaragaje ko yifuza kugura ikipe y'umupira w'amaguru ya Liverpool, ikipe ikina muri Premier League shampiyona y'icyiciro cya mbere mu Bwongereza. Nubwo Fenway Sports Group (FSG), abashoramari ba Liverpool, batigeze batangaza ko bateganya kugurisha ikipe.

    Errol Musk, se wa Elon, yatangarije Times Radio ko umuhungu we ashishikajwe no gutwara ibikombe bitandatu by'igikombe cy'Uburayi hamwe na Liverpool. Yagize ati: 'Yego, ariko ntibivuze ko azayigura. Arabyifuza, kandi birumvikana ko umuntu wese yabishaka.' Yongeyeho ati: 'Nta byinshi nabivugaho, ariko birashoboka ko birashoboka ko yanayigura!'

    Ku rundi ruhande, umuvugizi wa FSG yahakanye aya makuru ubwo yaganiraga na Associated Press, avuga ko 'nta kuri kuri ibyo bihuha.'

    Muri Nzeri 2023, FSG yagurishije imigabane mike mu kigo cy'ishoramari cyo muri Amerika, Dynasty Equity. Icyo gihe, Mike Gordon, Perezida wa FSG, yavuze ko bahora biteguye gukorana n'abafatanyabikorwa bafite ubushobozi bwo gufasha Liverpool gukomeza kugira ubushobozi bwo guhangana no kugira amikoro mu myaka iri imbere.

    Errol Musk yavuze ko umuryango wabo ufite amateka yihariye muri Liverpool, aho bagiye bahura n'abagize itsinda rya Beatles bakiri bato.

    Nubwo amakuru avuga ko Musk ashishikajwe na Liverpool bitaremezwa ko yayiguura, ikipe ikomeje urugendo rwo kwiyubaka no gukomeza kuba imwe mu makipe akomeye ku rwego rw'Isi.

    4o

    Source : https://kasukumedia.com/ese-umwe-mu-baherwe-bisi-elon-musk-yaba-kugura-ikipe-ya-liverpool/

  • Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w'abajenosideri wa FDLR #rwanda #RwOT

    Ikinyamakuru 'Jambonews.net 'cya Jambo asbl, kimaze iminsi gitangaza inyandiko zitandukanye zandikwa n'umuyobozi w'iryo shyirahamwe, Norman Ishimwe Sinamenye, zitagatifuza FDLR, umutwe w'iterabwoba ugizwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda.

    Iri shyiramwe ahanini rigizwe n'abakomoka ku nkoramutima za Leta ya Habyarimana , inkoramaraso zateguye zikanashyira mui bikorwa Jenoside yakorewe Abatutsi. Abo bavandimwe cyangwa abana b'abicanyi ubu nibnabo bakomeje gutera inkunga n'icyuhagiro ummwe wa benewabo wahagurukiye kumara abantu mu burasirazuba bwa Kongo.

    Imwe munyandiko za Noraman Ishimwe, igizwe n'ingingo icumi, igaragaza FDLR nk' umutwe udashingiye ku ngengabiterezo ya jenoside, cyangwa washinzwe n'abagize uruhare muri Jenoside yakorewe Abatutsi, bigasa nko kwikirigita ugaseka, kuko ibikorwa by'iterabwoba na jenoside bya FDLR byagiye binagarukwaho n'imiryango mpuzamahanga itandukanye, ndetse n'abahoze ari abarwanyi bawo, ubwabo.

    Icyegeranyo cy' Umuryango Mpuzamahanga uharanira Uburenganzira bwa Muntu cyasohotse mu mwaka wa 2022, cyagaragaje FDLR nk' umutwe wakoze ibyaha ndengakamere mu burasirazuba bwa Kongo. Cyerekana ko FDLR yishe urw'agashinyagiro amagana y'Abakongomani, yifashishije imihoro, impiri, amafuni n'ibindi bikoresho gakondo. Abo bagome kandi batwitse amazu y'abaturage, babarira amatungo, basambanya abagore ku ngufu, ibyaha bisa neza nk'ibyo Interahamwe zakoraga muri Jenoside yakorewe Abatutsi muw' 1994.

    Muri iyi nyandiko ya Norman Ishimwe kandi, hagaragaramo kugereranya FDLR na M23 (Umutwe urwanira uburenganzira bw'Abanyekongo bavuga ikinyarwanda, by'umwijarikonAbatutsi), aho ivuga ko ngon FDLR ifite umubare muto w'abarwanyi, ndetse ko nta n'ubushobozi cyangwa ubufasha bwo kubona intwaro ifite.

    Ibi ni ibintu bihabanye nu'kuri kuko Raporo y'itsinda ry'inzobere za Loni, yemeje bidasubirwaho ko FDLR ihabwa ubufasha n'igisirikare cya Kongo(FARDC), kandi igakorana na cyo mu rugamba ihanganyemo na M23.

    Ni mu gihe kandi ikibazo gikomeye cya FDLR atari ubushobozi bw'intwaro gusa, ahubwo igihangayikishike kurushaho ari ingengabitekerezo ya jenoside yubakiyeho, kandi kikaba atari ikibazo cyugarije u Rwanda gusa, ahubwo ari ikibazo cyugarije akarere n'isi muri rusange. Twibuke ko kurwanya jenoside aho ari ho hose ku isi biri mu ntego n'inshingano z'Umuryango w'Abibumbye.

    Umugome Norman Ishimwe kandi anagaragaza FDLR nk'umutwe wa politiki ugamije kurinda no gucyura impunzi z'Abanyarwanda 'mu cyubahiro', ngo ukababrero ugomba kugirananibiganiro na Leta y'uRwanda.

    Gushyikirana na Leta ni indoto zidashoboka, kuko uretse ko nta n'uwashyikirana n'abajenosideri, nta n'icyo bafite cyo kuzana ku meza y'ibiganiro.

    Kurinda impunzi no kuzicyura 'mu cyubahiro' nacyo ni ikinyoma cyambaye ubusa, kuko abantu bemeye gutaha mubRwanda bakirwa neza, abakoze ibyaha bagakurikiranwa, abadafite ibyo bashinjwa bagafashwa gusubira mu buzima busanzwe. Ingero zirahari z'abagitaha n'ubu, bit8ngera ku bihumbi byinshi by'abahungutse, ubu bakaba babanye neza n'abandi Banyarwanda, bafatanya mu bikorwa by' iterambere.

    Nk'uko twabisobanuye kenshi ndetse bikaba binazwi n' umutu wese uzi amateka y 'uRwanda, uku gutagatifuza FDLR gukorwa na Jambo asbl, yashinzwe ikaba inagizwe n'abakomoka ku babyeyi bamennye amaraso y'inzirakarengane z'Abatutsi. Urugero rufatika ni nka Kayumba Placide washinze akanayobora bwa mbere Jambo asbl, wabyawe n'interahamwe kabombo, Dominique Ntawukuriryayo. Uyu Ntawukuriryayo yaramamaye cyane muri Jenoside yakorewe Abatutsi barinbahungiye ku musozi wa Kabuye( ubu ni mu Karere ka Gisagara), ndetse Urukiko Mpuzamahanga Mpanabyaha rw'Arusha rukaba rwaramukatiye gufungwa imyaka 25, rumaze kumuhamya bidasubirwaho ibyaha bya jenoside n'ibyaha byibasiye inyoko-muntu.

    Ubu Placide Kayumba, mwene Dominique Ntawukuriryayo, ni umuyobozi wa FDU-INKINGI, rya shyaka rya Victoire Ingabire.

    Abandi bazwi cyane muri ibi bikorwa byo kugira abere inkoramahano, ni abakomoka kwa Mbonyumutwa Dominique, umuhezanguni wa Parmehutu wayoboye Repubulika ya mbere, agasiga abibye amacakubiri mu Banyarwanda, ari nayo yagejeje u Rwanda kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yakorewe Abatutsi.

    Kuva ku muhungu we Shingiro Mbonyumutwa, ndetse n'abazukuru be, Gustave Mbonyumutwa, Ruhumuza Mbonyumutwa, na Rudaditinya Mbonyumutwa, bose bakomeje kugera ikirenge mu cy'umukurambere wabo mu kubiba amacakubiri mu Banbanyarwanda, ubu bakaba banakataje mu gutera inkunga n'icyuhagiro umutwe ubahagarariye muri Kongo, FDLR.

    Bararushywa n'ubusa ariko, imbaraga zabatsinze ziracyahari, ndetse zanikubye iinshuro nyinshi. Ikindi nta mahoro y'abanyabyaha.

    The post Ishyirahamwe, Jambo asbl  rikomeje gutagatifuza umutwe w'abajenosideri wa FDLR appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/ishyirahamwe-jambo-asbl-rikomeje-gutagatifuza-umutwe-wabajenosideri-wa-fdlr/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=ishyirahamwe-jambo-asbl-rikomeje-gutagatifuza-umutwe-wabajenosideri-wa-fdlr