Blog

  • Gicumbi: Barambiwe abitwikira ijoro bagashyira 'super glue' mu ngufuri zo ku maduka – #rwanda #RwOT

    Abaganiriye na RBA bashyira mu majwi abazamu kuko ari bo ngo baharara kandi bakaba banafitanye na bo ibibazo bijyanye n'amafaranga y'uburinzi bishyurwa, aho abazamu babasaba umubare runaka abandi ntibabyumve.

    Umwe mu bacuruzi yavuze ko ikibazo cyatangiranye na Ukuboza 2024, ubwo yatangiraga gucuruza ibyo kurya (restaurent). Nyuma yashatse abarinzi bamubwira ko azajya abaha 12.000 Frw ku kwezi, icyakora kumvikana biragorana.

    Ati 'Bwarakeye ngarutse nsanga muri serire hashyizwemo 'super glue' n'ahandi nshururiza ibisheke nsanga yashyizwemo.Ubu serire nazikuyemo mfungisha ingufuri.'

    Mugenzi we ati 'Abantu bamaze kunyicira ingufuri ebyiri na serire kandi imwe igura ibihumbi 20 Frw.'

    Abo bacuruzi bahuriza ku kuba abo bazamu ari bo babicira ingufuri na serire kuko abagiye bagira ikibazo cy'ingufuri bose ari abananiranywe na bo ku bijyanye n'amafaranga y'uburinzi bagomba kuzishyura.

    Bavuga ko impamvu baniranwa ari uko babategeka ayo bagomba kujya babishyura noneho abayabuze bakaba ari bo basanga ingufuri cyangwa serire zabo zashyizwemo 'super glue' ntizongere gufunguka.

    Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Miyove, Rusizana Joseph yavuze ko icyo kibazo kiri gukurikiranwa.

    Ati 'Dutekereza ko ari ubugizi bwa nabi bubitera ariko turacyacukumbura hari amakuru y'ibanze abaturage baduhaye turaza kubonamo igisubizo'.

    Abacuruzi b’igicumbi bavuga ko hari abantu bitwikira ijoro bagashyira ‘super glue’ mu ngufuri bafungisha amaduka yabo, ibikomeje kubateza ibihombo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/gicumbi-barambiwe-abitwikira-ijoro-bagashyira-super-glue-mu-ngufuri-zo-ku

  • MININFRA igiye kwagura umushinga uzafasha ab'amikoro make kubona gas kugeza ku ya 500 Frw – #rwanda #RwOT

    Ni umushinga uri muri gahunda ya leta yo kugabanya ikoreshwa ry'ibicanwa bikomoka ku bimera hagamijwe kubungabunga ibidukikije no kugabanya imyuka ihumanya ikirere u Rwanda rwohereza.

    Ni umushinga uri gutezwa imbere nyuma y'uko hagaragaye ko icupa rya gas yifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas) ritigonderwa nka bose, kuko irya nyuma ari iry'ibilo bitandatu kuri ubu rigurwa 10.000 Frw.

    Amakuru y'uwo mushinga yatanzwe na Minisitiri w'Ibikorwaremezo, Dr. Jimmy Gasore, ubwo yagezaga ku Nteko Rusange y'Umutwe w'Abadepite ishingiro ry'icyemezo cyo guhagarika moto nshya zikoresha ibikomoka kuri peteroli mu mirimo y'ubwikorezi mu Mujyi wa Kigali, cyatangiye gushyirwa mu bikorwa ku wa 01 Mutarama 2025.

    Yavuze ko ku ngingo yo gukoresha gas nka bumwe mu buryo bwo kurengera ikirere, byabanje kubanza kugorana kugira ngo ab'amikoro make bigondere ikiguzi cy'ibikoresho by'ibanze nk'ishyiga n'icupa, ari na bwo Guverinoma y'u Rwanda yashyizeho ingamba zo kunganira abaturage.

    Zirimo ko nko mu 2018 gas yifashishwa mu guteka (Liquefied Petroleum Gas) yakuriweho imisoro ndetse hashyirwaho umushinga wa ''Tekera Aheza' ugamije kugabanya imyuka ihumanya ikirere bigizwemo n'ingufu zo guteka urarimbanyije.

    Muri uwo mushinga leta yishyurira abarurage 70% by'igiciro cy'ishyiga, umuturage ushaka ishyiga akiyishyurira 30%.

    Abaturage bahabwa gas n'imbabura zibungabunga ibidukikije, kuri nkunganire ya leta, ku buryo nka gas isanzwe igura ibihumbi 78Frw barimo kuyihabwa ku mafaranga ibihumbi 42Frw.

    Igihugu cyihaye intego yo guha Abanyarwanda imbabura za rondereza, amashyiga ya gas, amashyiga ya palete n'amakara ku ngo ibihumbi 500.

    Icyakora Minisitiri. Dr. Gasore yavuze ko hakomeje kugaragara ikibazo cy'ubushobozi bwa bamwe mu baturage ku bijyane no kongera kuzuza rya cupa rya gas baba bunganiwe ku bwa mbere.

    Ati 'Ugasanga nk'umuntu ushobora gukorera 3000 Frw ku munsi adashoboye kugura gas ariko ashobora kugura amakara ya 800 Frw cyangwa aya 1000 Frw. Aho ni ho abacuruzi bazanye umushinga dushaka kwagura [umuturage akayibona mu bushobozi bwe].'

    Mu kwagura uyu mushinga, hazafatwa amacupa manini arimo gas hanyuma agashyirwa mu rugo rw'umuntu ariko ruriho akuma gatuma umuntu adashobora kwivaniramo ya gas.

    Kugira ngo umuntu ayibone bizajya bisaba ko umuntu ajya kwishyura kuri Mobile Money n'ubundi buryo bw'ikoranabuhanga, amafaranga afite yaba 500 Frw, 800 Frw, 1000 Frw bijyanye n'ubushobozi bwe.

    Minisitiri Dr. Gasore ati 'Numara kwishyura ka kuma kazajya kagufungurira gas ingana n'iyo waguze. Uwo mushinga watangiye gukorwa ariko turi gushaka kuwagura cyane. Uzafashe wa muntu kuba yagura gas ya 500 Frw, 800 Frw, agateka iryo joro tugakuraho ya mbogamizi yo gutegereza ko yabona ibihumbi 10 Frw ngo agure ibilo bitandatu.'

    Uyu mushinga ukubiyemo na Nkunganire ya Leta ku buryo umuntu azajya agura amashyiga n'icupa yaguze bwa mbere, ndetse akayahabwa ku ideni, uko yishyura gas ari na ko yishyura ibyo bikoresho gake gake.

    Undi mushinga uhari ni uwo gucukura gas methane mu Kiyaga cya Kivu igatsindagirwa ibizwi nka (Compressed Natural Gas: CNG), ku buryo umuntu abika gas nyinshi ahantu hato, ibitandukanye na LPG igaragara mu ishusho y'ibisukika.

    Minisitiri Dr. Gasore ati 'Ni umushinga duteganya mu 2026, ukaba wadufasha mu kunganira ibigo binini, amashuri, amavuriro, amagororero n'ibindi bigo bihuza abantu benshi.'

    CNG iteganywa kunganira/gusimbura LPG izifashisha hashyirwa ibigega runaka ahantu hanyuma gas ikajya inyuzwa mu matiyo igana mu bikoni.

    CNG ni gas ifite inyungu nyinshi kuko yoroshye gutwarwa, kubikwa ikanahenduka kurusha iyi isanzwe, ikaba idapfa guteza inkongi cyane nk'uko bigenda kuri LPG ndetse n'ingano yifashisha mu guteka ibintu runaka biratandukana.

    Ni imishinga iri miu murongo mugari wa gahunda y'u Rwanda yo kugabanya 38% by'imyuka yanduye rwohereza mu kirere ingana na toni miliyoni 4,6 bitarenze mu 2030.

    Imibare y'Ikigo gishinzwe Ingufu, REG, igaragaza ko ingo 361.850 zimaze kubona amashyiga agezweho kuri Nkunganire ya Leta binyuze mu mushinga wa 'Tekera Heza' ugamije kurengera umwuka abantu bahumeka no kurengera ibidukikikije muri rusange.

    Icyakora Minisitiri Dr Gasore yavuze ko amashyiga adahumanya ibidukikije yitabiriwe cyane ariko akavuga ko hakwiriye kongerwa ikorwa ry'ibicanwa bitangiza ibidukikije nka 'briquettes' n'andi makara arondereza ibicanwa, kuko byagaragaye ko byabaye bike.

    Guverinoma y’u Rwanda iri gutegura umushinga uzatuma abaturage babona gas yo gutekesha byoroshye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mininfra-igiye-kwagura-umushinga-uzafasha-ab-amikoro-make-kubona-gas-nk-iya-500

  • Alexis Dusabe wizihiza imyaka 25 mu muziki yi… – #rwanda #RwOT

    Muri uyu mwaka wa 2025, Alexis Dusabe arizihiza Yubile y’imyaka 25 y'urugendo rwe mu muziki wo kuramya no guhimbaza Imana kuva atangiye gushyira hanze indirimbo. 2025 ni umwaka w’amateka kuri we dore ko awinjiranyemo album nshya itegerejwe cyane n'abakunzi b'umuziki, ikaba ikubiyemo indirimbo ziri mu ndimi enye zitandukanye.

    Nubwo atatangaje byinshi kuri iyi Album, ariko yahishuye ko igizwe n’indirimbo zakozwe mu buryo bw'umwihariko mu minsi 300 dore ko yatangiye kuyikoraho muri Werurwe 2024 hamwe n’umu Producer w’umuhanga ndetse w’umunyabigwi, Aaron Nitunga n’abandi banyuranye.

    Yabwiye inyaRwanda ati “Twagize umwanya uhagije wo gutegura indirimbo zo guhimbaza Imana yacu, twakoreye mu Ishusho Studio, dukomereza muri studio ya RCAM (Ishuri ry’umuziki i Muhanga) ndetse na Rivers Studio na Solace Studio, nkaba ndi ku mirimo yo kuzisoza neza ngo tuzisakaze”.

    Urugendo rw’Imyaka 25 rwa Alexis Dusabe mu muziki usingiza Imana

    Alexis Dusabe, umwe mu bahanzi bakunzwe cyane mu Rwanda no mu karere, amaze imyaka 25 akora ibihangano byuzuye ubuhanga, impano n’ubwitange. Mu gihe cy'imyaka yose amaze mu muziki, yasohoye indirimbo zakunzwe na benshi, zirimo “Umuyoboro” n’izindi.

    Izi ndirimbo zakoze ku mitima ya benshi, zigaragaza umuhamagaro n’impano idasanzwe ya Alexis Dusabe mu guhanga, ndetse n'uburyo yifashisha injyana zigezweho mu gusakaza ubutumwa bw'ubuzima. Imyaka 25, ni igihe kirekire mu rugendo rw'umuhanzi, kandi Alexis Dusabe ntiyigeze acika intege ndetse arakataje mu kogeza izina rya Yesu.

    Afite ubushobozi bwo guhuza injyana zigezweho n'amagambo akomeye yomora imitima y'abakunzi b'umuziki. Ibihangano bye bifasha benshi kwegera intebe y’Imana dore ko akunda kuririmba Imana, kandi akayivuga nk’uwayiboneye amaso ku maso, urugero ni mu ndirimbo aririmbamo “Mfite umukunzi utuye hirya y’ibicu, uwo yarankunze sinabona uko mbivuga,..”.

    Alexis Dusabe umaze imyaka 25 mu muziki ni muntu ki?

    Alexis Dusabe asengera mu Itorero rya ADEPR Nyarugenge, akaba arambye mu muziki kuko awumazemo imyaka 25. Yavutse mu 1978, avukira i Kigali, akaba afite abavandimwe babiri. Yashakanye na Ingabire Carine umushyigikira cyane mu muziki. Uretse gukora umuziki ku giti cye, Alexis Dusabe yanatanze umusanzu mu makorali arangajwe imbere na Hoziyana Choir y’i Nyarugenge.

    Alexis Dusabe yatangiye umurimo wo kuririmba akiri muto yiga no gucuranga akiri muto kandi byagaragariraga buri wese ko abikunze. Ku myaka 17 yemeye kwizera Kristo Yesu no kwakira agakiza kuva ubwo yemera ko ubuzima bwe bwahinduye icyerekezo kandi cyiza kuruta ubundi buzima bwose yari kubaho.

    Intego ya Alexis Dusabe “ni ukwamamaza ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu mu ndirimbo” kugira ngo ubwami bw'Imana bukwire hose! Uyu muramyi uri mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite, amaze gukorera Imana mu bihugu bitandukanye, ndetse bigiye kwiyongera cyane nyuma yo gukora album iri mu ndimi enye.

    Amaze gukora indirimbo nyinshi cyane zirimo: Ngwino, Ibyiringiro, Umuyoboro, Hora Ku Ngoma, Zaburi 23, Kuki Turira,Nzajya Nyiringira, Urukundo rw'umukiza, Uraberewe, Njyana I Gorogota, Igihango, Ndagushima, Ninde wamvuguruza, Igitambo cyanjye, Nkomeza, Gakondo yanjye, Amazi y'ubugingo, Yesu araje n’izindi.

    Alexis Dusabe hamwe n’umugore we Ingabire Carine

    Alexis Dusabe yifuza ibihe byinshi byo kuririmbira abantu indirimbo z'ubutumwa bwiza, ngo zibafashe kugera mu gakiza, ngo zihumurize ababaye, zikize abuzuwe n'intimba mu mitima yabo, ngo zomore ibikomere byo mu mitima kandi zagure ubwami bw'Imana kugera kure.

    Ati “Nezezwa cyane no gushobora ikintu cyari cyarananiye mbere yo kugeregeza kenshi byanga! Ibyo bindemera umunezero mwinshi!! […] Nkunda abarokore ariko nkanakunda abantu bose muri rusange ,uko nshoboye numva nabakunda urukundo rubakururira kuri Kristo Yesu!

    Mu bitaramo bikomeye yakoze harimo cyo aheruka gukora tariki ya 21 Gicurasi 2023, muri Kigali Conference and Exhibition Village ahazwi nka Camp Kigali (KCEV). Ni iserukiramuco ryagutse yari akoze ku nshuro ya mbere, akaba yari ari kumwe na Prosper Nkomezi, Aime Uwimana, David Nduwimana (Australia) na Apotre Apollinaire Habonimana (Burundi).

    Iki gitaramo cyari cyatewe inkunga na MTN Rwanda, cyitabiriwe n’abarenga ibihumbi bitatu barimo ab’amazina azwi mu myidagaduro nka Mani Martin, Israel Mbonyi, Miss Kalimpinya, Simon Kabera, Dominic Ashimwe, Apotre Mignonne, Ntarindwa Diogène uzwi nka Atome/Gasumuni, Bosco Nshuti, Tracy Agasaro, Papi Clever & Dorcas na Gaby Kamanzi.

    Ibyo kwitega kuri Album Nshya ya Alexis Dusabe iri mu ndimi Enye

    Album nshya Alexis Dusabe ari gutegura ikomeje gutera amatsiko abakunzi b’umuziki n cyane ko amaze amezi 10 ari kuyitunganya, ndetse abayisogongeyeho bavuga ko “yengetse cyane”. Ni album byitezwe ko izizihira abakunzi be kandi ikamwambutsa imipaka. Iyi album yise iri Ndimi enye, Ikinyarwanda, Icyongereza, Igifaransa ndetse n’Igiswahili.

    Ni album ishyira imbere isura mpuzamahanga y'umuziki wa Alex Dusabe. Ni igihangano gikozwe mu buryo bw'umwihariko, aho Alexis Dusabe yifashishije indimi enye zitandukanye, bikaba byumvikanisha ko ubutumwa buri muri izo ndirimbo bureba Isi yose.

    Ni Album yitondewe cyane dore ko yatunganyijwe mu minsi 300, aho Alexis Dusabe n'abafatanyabikorwa be bakoze cyane kugira ngo batange umusaruro ugaragara. Imbaraga zashyizwe mu gutegura iyi album zizatuma ibihangano byayo bizaba bihambaye kandi bihuza n’ibyifuzo by'abakunzi b'umuziki bo mu bihugu bitandukanye.

    Alexis Dusabe aragira ati “Album ndi gukora ni indirimbo z’ubutumwa bwiza bwa Kristo Yesu. Zizaba ziri mu ndimi zitandukanye, Ikinyarwanda, Swahili, Icyongereza ndetse n’Igifaransa. Niringiye ko zizasakara zikageza kure izina rya Kristo ni yo nyungu niteze no kurushaho.”

    Yavuze ko anejejwe cyane no kuba iyi Album idasanzwe ihuriranye na Yubile y’imyaka 25 amaze mu muziki. Ati “Ikindi kinejeje ni uko iyi album inyinjije mu mwaka wa 25 (Silver Jubilee) kuva nshyize hanze indirimbo ya mbere mpimbaza Imana, namamaza Yesu Kristo. Mbese maze imyaka 25 mu ndirimbo za Gospel kandi ndakomeje.”

    Mu muziki wa Alexis Dusabe, hari ibintu bitandukanye bikurura abakunzi ba Gospel. Kuva mu ndirimbo nk' “Umuyoboro” kugeza kuri “Mfite Umukunzi”, ndetse n’izindi, usanga zanditse neza mu magambo yomora umutima ndetse no mu muziki mwiza w’umwimerere dore ko aririmba anicurangira ibicurangisho binyuranye by’umuziki.

    Ibi byatumye arushaho gukundwa cyane mu Rwanda no mu bindi bihugu byo muri Afurika. Izina rye rikomeje kwaguka muri Afrika, kandi nubwo umuziki nyafurika wagiye uhinduka cyane mu myaka yashize, Alexis Dusabe yabashije kugumana umwimerere we yaba mu myandikire no mu miririmbire.

    Yashoboye gukorana n'abahanzi bo mu bihugu byo mu Karere, akagaragaza ubuhanga mu mitegurire no mu kubihuza. Indirimbo nka “Kuki Turira” zigaragaza uburemere bw’ubuzima, by'umwihariko ku bantu bahangayikishijwe n'ubuzima busharira barimo, akabibutsa ko hari Imana yiteguye kumva no gutabara buri wese uyambaza.

    Iyi album ye nshya iri mu bikorwa by'indashyikirwa bizagaragaza ubuhanga n'ubwitange bwa Alexis Dusabe. Muri 2025, azagaragaza neza ko imyaka 25 mu muziki bitavuze gusa gushyira hanze ibihangano byinshi, ahubwo ni ukwemeza ko agikomeje kwamamaza izina ry’Imana ku Isi hose binyuze mu mpano yahawe yo kuririmba.

    Alexis Dusabe avuga ko umwaka wa 2025 awutangiranye gushima Imana nk’uko bisanzwe, ariko by’umwihariko “twiringiye ibyiza izatugirira kuruta ibyahise nk’uko imbabazi zayo zihora zunguka uko bwije n’uko bukeye”. Yunzemo ati “Nawuha igisobanura cyo gukorera Imana iby’agahebuzo, tukabikorana imbaraga n’umurava.”

    Uyu muramyi ufite imishinga ikomeye arangamiye muri uyu mwaka ndetse n’indi izaza yavuze ko azishima bikomeye nagera ku ntego ze. Ati “Ndumva uyu mwaka ndetse n’indi nsigaje yose mfite ingamba zo gukorera Imana mu mpano yampaye kandi numva nzanezerwa cyane nimbona ngeze ku ntego y’ibyo Imana yari inyitezemo, izanshoboza.”

    Alexis Dusabe aheruka gukora igitaramo mu mwaka wa 2023

    Alexis Dusabe yagaragaje ko yari amaze amezi 10 ahugiye kuri Album nshya idasanzwe

    Alexis Dusabe ari mu bahanzi b’abahanga u Rwanda rufite

    Kumva ko Alexis Dusabe afite igitaramo ni inkuru iryohera cyane abakunzi b’umuziki bakabyerekana binyuze mu ‘kumwitaba karame’

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150610/alex-dusabe-wizihiza-imyaka-25-mu-muziki-yinjiranye-muri-2025-album-iri-mu-ndimi-enye-yako-150610.html

  • Rutsiro: RIB yataye muri yombi abayobozi babiri bo mu murenge – #rwanda #RwOT

    RIB yabataye muri yombi ku wa 07 Mutarama 2025.

    Aba bombi bakoze ibi byaha mu bihe bitandukanye kuva mu 2022 ubwo bakoreshaga inyandiko mpimbano bagakora itsinda rya baringa baryita Twiyubake, bakaryandikaho abantu batandukanye mu bihe binyuranye, kugira ngo babone uko bajya kwaka inguzanyo muri gahunda ya VUP.

    Batse inguzanyo ya miliyoni enye z'amafaranga y'u Rwanda mu bihe bitandukanye, babeshyako bafite imishinga bagiye gukora kandi ari ibinyoma.

    Ibi byabereye mu Karere ka Rustiro, Umurenge wa Manihira, Akagari ka Haniro mu Mudugudu wa Gitwe.

    Ubu, abafashwe bafungiye kuri Sitasiyo ya RIB ya Gihango n'iya Rusebeye mu Karere ka Rutsiro, mu gihe dosiye yabo iri gutunganwa kugira ngo yohererezwe ubushinjacyaha.

    ciyaha bakurikiranywe cyo gukoresha ububasha uhabwa n'itegeko mu nyungu bwite, giteganywa n'ingingo ya 15 y'itegeko N°54/2018 ryo ku wa 13/08/2018 ryerekeye kurwanya ruswa.

    Iyo uregwa ahamijwe iki cyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka irindwi ariko kitarenze imyaka 10, n'ihazabu kuva kuri miliyoni eshanu Frw ariko atarenze miliyoni 10 Frw.

    Guhimba, guhindura inyandiko cyangwa gukoresha inyandiko mpimbano, na cyo ni icyaha giteganwa n'ingingo ya 276 y'Itegeko No 68/2018 ryo ku wa 30/08/2018 riteganya ibyaha n'ibihano muri rusange.

    Iyo uregwa ahamijwe icyaha, ahanishwa igifungo kuva ku myaka itanu ariko kitarenze imyaka irindwi, n'ihazabu guhera kuri miliyoni eshatu z'amafaranga y'u Rwanda, ariko atarenga miliyoni eshanu Frw, cyangwa kimwe gusa muri ibyo bihano.

    RIB yibutsa abantu bose ko itazihanganira uwo ari we wese ukora ibyaha nk'ibi byo gukoresha ububasha uhabwa n'itegeko mu nyungu bwite n'icyaha cyo gukoresha inyandiko mpimbano yitwaje akazi akora, inibutsa abantu ko ari ibyaha bihanwa n'amategeko.

    Urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha, RIB, rwataye muri yombi abayobozi babiri b'Umurenge wa Manihira mu Karere ka Rutsiro kubera ibyaha bakekwaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/rutsiro-rib-yataye-muri-yombi-abayobozi-babiri-b-umurenge

  • Kamonyi-Runda: Abantu 7 bakomerekeye mu mpanuka yatewe na DYNA ipakiye ibishyimbo #rwanda #RwOT

    Ku gicamunsi cyo kuri uyu wa 08 Mutarama 2025, ahazwi nko ku Ruyenzi, umanuka ugana Kamuhanda imbere y'uruganda Ingufu Gin Ltd habereye impanuka yatewe n'imodoka yo mu bwoko bwa Toyota DYNA yari ipakiye ibishyimbo imanuka yerekeza Kigali. Yagonze imodoka yasanze mu muhanda, zaba izari mu ruhande rumanuka n'uruzamuka. Mu zagonzwe, Harimo ivatiri ntoya yamanukaga ari nayo yangiritse cyane, hakaba n'indi Vatiri yazamukaga nayo bigaragara ko yangiritse ku ruhande rw'imbere. Abari mu modoka hari abakomeretse bajyanwa kwa muganga.

    Habyarimana Etienne, Umuturage utuye ku Ruyenzi akaba akorera Nyabugogo ho mu mujyi wa Kigali, yari yitwaye mu modoka y'ivatiri, azamuka ava Kigali ataha, agongwa asanzwe mu mukono we.

    Aho imodoka ya Habyarimana yaguye nyuma yo kugongwa.

    Avuga ko bijya kuba yabonye iyo modoka ya DYNA imanuka yiruka imeze nk'iyabuze feri, ibanza kugonga imodoka itwara abagenzi yo mu bwoko bwa Kwasiteri, igonga indi ya Hiyasi, irakomeza igonga ivatiri yamanukaga ari nayo yangiritse cyane, hanyuma ikurikizaho iye yagonze ikayita mu muferege.

    Akomeza avuga ko aka gace gakunda kuberamo impanuka cyane, ko nta byumweru bibiri akenshi bishira nta mpanuka ihabaye, ko ndetse hari n'izihitana ubuzima bw'abantu. Asaba ko inzego zibishinzwe zakaza ingamba muri aka gace ko hagati ya Ruyenzi na Kamuhanda.

    Iyo ni imodoka ya Mbonigaba.

    Mbonigaba Jean Claude, yari atwaye imodoka y'ivatiri ava ku Muganza muri Runda yerekeza Kigali atwaye Umugore n'abana babiri. Imodoka ye yagonzwe na DYNA imuturutse inyuma kuko yamanukaga. Yangiritse bikomeye ariko abarimo nta wahasize ubuzima uretse ko bakomeretse bakajyanwa kwa muganga n'Imbangukiragutabara.

    Avuga ko uyu muhanda awukoresha kenshi, ariko ko aka gace gakunze kuberamo impanuka cyane. Agira inama abatwara ibinyabiziga kuhitwararika, cyane ko ari ahantu hamanuka ndetse harimo amakorosi.

    Mu muhanda ntabwo byari byoroshye.

    Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda ishami rishinzwe umutekano wo mu muhanda( Traffic Police), SP Emmanuel Kayigi yabwiye intyoza.com ko iyi mpanuka yabaye, imodoka ya Toyota DYNA ikagonga izo yasanze mu muhanda.

    Avuga ko iyi mpanuka yabereye mu Mudugudu wa Rubumba, Akagari ka Ruyenzi, Umurenge wa Runda ho mu Karere ka Kamonyi ku i saa kumi(16h00), ko yatewe n'imodoka ya Toyota DYNA, yavaga Muhanga yerekeza Kigali chaffeur(Shoferi) wayo ageze ahavuzwe hejuru adepasa( anyura) ibinyabiziga byari imbere ye agonga imodoka 4 azisanze mu mukono wazo.

    SP Emmanuel Kayigi, avuga ko muri iyi mpanuka hakomerekeyemo byoroheje abagenzi barindwi (7) bari muri ibyo binyabiziga. Batatu(3) bajyanywe kuvurirwa ku bitaro bya Nyarugenge, mu gihe abandi bane ( 4) bajyanywe ku kigo nderabuzima cya Gihara muri Runda ya Kamonyi. Akomeza avuga kandi ko harimo gukorwa iperereza ngo Polisi imenye icyateye iyi mpanuka.

    Mu butumwa bwa Polisi, SP Emmanuel Kayigi yabwiye umunyamakuru ko Polisi isaba Abatwara ibinyabiziga gukurikirana ubuzima bwabyo bwa buri munsi no kujya muri Kontorore, ariko kandi n'abashoferi bakirinda uburangare kugirango birinde impanuka butera. Asaba kandi aba bashoferi kwirinda gukorera ku jisho.
    Munyaneza Théogène

    Source : https://www.intyoza.com/2025/01/08/kamonyi-runda-abantu-7-bakomerekeye-mu-mpanuka-yatewe-na-dyna-ipakiye-ibishyimbo/

  • Imodoka itwaye ibishyimbo yateje impanuka ikomeye mu muhanda Ruyenzi-Kigali #rwanda #RwOT

    Mu muhanda Ruyenzi — Kigali, imodoka yari itwaye ibishyimbo yahuye n'ikibazo gikomeye ubwo yacikaga feri igateza impanuka ikomeye. Iyo modoka yagonze izindi modoka ebyiri zari zihagaze ku ruhande rw'umuhanda, bituma habaho akajagari n'ubwoba mu bagenzi bari hafi aho.

    Iyi mpanuka yabereye ahantu hakunze kuba urujya n'uruza rw'imodoka n'abantu, cyane cyane kubera ko ari umuhanda nyabagendwa. Abatangabuhamya bavuze ko iyi modoka yari itwaye ibishyimbo byinshi ku buryo yagaragaraga nk'itaremereye cyane, bishobora kuba byagize uruhare mu gucika feri.

    Abakomeretse muri iyi mpanuka ni bane, barimo abashoferi babiri n'abagenzi babiri bari muri izo modoka zashegeshwe.

    Abashinzwe umutekano mu muhanda bahise bagera aho impanuka yabereye kugira ngo bagenzure ibibazo byatewe n'iyi mpanuka. Bakoze ibishoboka byose kugira ngo abari bakomeretse bajyanwe mu bitaro vuba na bwangu, aho bakomeje kwitabwaho n'abaganga.

    Icyakora, nubwo habayeho ibihombo by'ibikoresho, nta muntu wahasize ubuzima, kandi iki ni ikintu cyafashije kugabanya intimba y'abari aho.

    Abaturage barasabwa kongera kwibutswa akamaro ko gusuzuma uko imodoka zabo zimeze mbere yo kuzifashisha mu bikorwa byo gutwara ibintu cyangwa abantu.

    Hari kandi gushishikariza abatwara ibinyabiziga gukoresha neza umuhanda, bubahiriza amategeko agenga imikoreshereze yawo kugira ngo impanuka nk'izi zikumirwe.

    N'ubwo iyi mpanuka yateje ubwoba ku bari mu muhanda, ibikorwa byo gutabara no gukumira ubundi bwangiza byakozwe neza, kandi inzego z'umutekano zatangaje ko zizakomeza gukora iperereza kugira ngo hamenyekane icyaba cyateye iyi mpanuka, ndetse n'ingamba zo guhangana n'ibibazo nk'ibi mu gihe kizaza.

    Source : https://kasukumedia.com/imodoka-itwaye-ibishyimbo-yateje-impanuka-ikomeye-mu-muhanda-ruyenzi-kigali/

  • Uwase Delphine na Mazimpaka Wilson bakomeje gutuma benshi bibaza niba ari urukundo rw'ukuri #rwanda #RwOT

    Ibyamamare muri filime Nyarwanda, Uwase Delphine (Soleil) na Mazimpaka Wilson (Kanimba), bamamaye muri filime 'Bamenya', bakomeje gutuma benshi bacika ururondogoro ndetse bongera gutekereza ku by'urukundo rwabo rushobora kugera ku bukwe.

    Ni kenshi byagiye bivugwa ko aba bakinnyi bazarushinga, aho n'ubundi bagiye bagaragara bahuriye mu bikorwa bitandukanye birimo no kugaragaza ubushuti buhambaye hagati yabo, bikaba intandaro y'ibihe byiza batakambira benshi mu muryango wa sinema Nyarwanda.

    Abakunzi babo, cyane cyane abareba 'Bamenya,' bakunze kujya bibaza niba urukundo rwa Soleil na Kanimba rutarenga imbibi z'ikinamico ngo rugere no mu buzima busanzwe.

    By'umwihariko, mu bihe bitandukanye, hagiye hatangazwa amakuru y'ubukwe bwabo, bakabinyuza mu integuza yatangajwe binyuze muri filime, ariko nyuma bigasobanuka ko ari igice cy'ikinamico cyari cyagenwe, atari ukuri.

    Nubwo ibyo byabaga ari filime gusa, abakunzi babo b'ukuri ntibahwemye kuvuga ko aba bombi baberanye ndetse bagasaba ko batubahiriza ibyo babona ku mafilime ahubwo bakazafata icyemezo cyo gukundana by'ukuri bakarushinga.

    Uwase Delphine na Mazimpaka Wilson ni abakinnyi ba filime bakunzwe cyane mu Rwanda, kandi bagiye bakora ibikorwa bigaragaza impano yabo. Muri 'Bamenya,' bakina nk'abakundana kandi bikaba ari byo byatumye benshi bagira amarangamutima akomeye kuri bo.

    Uyu mubano wo muri filime ukomeje gutuma abafana batandukanye bibaza niba haba hari isano mu buzima bwabo bwite cyangwa niba ari imbaraga za sinema.

    Abandi, cyane cyane abafite amatsiko yo kumenya uko byagenze, basaba ko niba koko harimo urukundo hagati y'aba bombi, bakwiye kuruvuga nta kwihishahisha. Muri icyo gihe, abandi bemeza ko ari urukundo rwa filime rugaragarira ku mirimo ya sinema gusa.

    Source : https://kasukumedia.com/uwase-delphine-na-mazimpaka-wilson-bakomeje-gutuma-benshi-bibaza-niba-ari-urukundo-rwukuri/

  • Kunywa ikawa mu gitondo bigabanya ibyago byo… – #rwanda #RwOT

    Ubushakashatsi bushya bwakorewe muri Kaminuza ya Tulane muri New Orleans bwerekanye ko kunywa ikawa mu gitondo ari igihe cyiza cyane ku buzima. Abantu banywa ikawa mbere ya saa sita bafite amahirwe yo kuba badapfa kurwara indwara z'umutima cyangwa gupfa bakiri bato ugereranyije n'abayinywa igihe cyose cy'umunsi. 

    Ubushakashatsi bwakorewe ku bantu 40,725 hagati y'umwaka wa 1999 na 2018. Bwagaragaje ko 36% bya banywaga ikawa mu gitondo, 16% bakayinywa umunsi wose, mu gihe 48% batayinywaga na rimwe. 

    Abanywaga ikawa mu gitondo bagabanyije ibyago byo kurwara indwara z'umutima ku gipimo cya 31%, “coffee lower heart disease death risk morning drink study” mu gihe ibyago byo gupfa imburagihe byagabanyutse ku kigereranyo cya 16% bakaba bafite amahirwe yo kubaho igihe kirekire kurusha abatayinywa mu gitondo. 

    Dr. Lu Qi, umwe mu bayoboye ubushakashatsi, yavuze ko iki ari cyo kintu cya mbere cyerekanye ko igihe unywera ikawa gifite akamaro nk'uko igipimo cy'ikawa unywa nacyo gifite uruhare. Ati: “Kunywa ikawa ku manywa cyangwa nimugoroba bishobora kwangiza isaha karemano y'umubiri no kongera umuvuduko w'amaraso.” 

    Impuguke zivuga ko intungamubiri zituruka mu byitwa antioxidants ziri mu mbuto z'ikawa, hamwe na caffeine bizamura imikorere y'imyanya y'ubwirinzi.

    Prof. Thomas Lüscher wo muri Guy's Hospital na St. Thomas' Hospital – amavuriro ari mu kigo kimwe cyihariye mu gutanga serivisi zo kuvura indwara zitandukanye, harimo izifitanye isano n'umutima “heart disease”, cancer n'ibindi bibazo by'ubuzima, yemeje ko kunywa ikawa mu gitondo bigira ingaruka nziza, ati: “Nimunywe ikawa yanyu, ariko muyinywe mu gitondo!”  

    Umwanditsi:TUYIHIMITIMA Irene

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150602/kunywa-ikawa-mu-gitondo-bigabanya-ibyago-byo-kurwara-umutima-ku-kigereranyo-cya-36-150602.html

  • The Ben yasuwe n’umwana yarijije muri BK Aren… – #rwanda #RwOT

    Amakuru InyaRwanda ifite avuga ko ababa hafi y’uyu muhanzi begerewe n’umwe mu bari bazanye n’uyumwana muri ikigi taramo akabasaba kuzagira icyo babikoraho umwana agahura na TheBen yihebeye.

    Mu ijoro  ryakeye,  b’uyu mwana ndetse n’ababyeyi be bagiranye ibihe byiza  na The Ben, barasangira nyuma uyu muhanzi yibutseko umwana ari umutware amugenera ibikoresho by’ishuri azifashisha ubwo azaba asubiye ku masomo cyane ko turi mu itangira ry’amashuri.

    Uyu mwana ukomoka mu Karere ka Rubavu aho ababyeyi be baturuka, yari yageze i Kigali mbere y’umunsi nyirizina w’igitaramo kugira ngo azabashe kwitabira mu bambere abone n’umwanya wegereye urubyiniro neza aho yitegeye The Ben .

    Bwakeye ku ya 2 Mutarama asubira mu rugo aho avuka nyuma y’aho The Ben n’umuryango w’uyu mwana bemeranijwe gusura uyu muhanzi.

    Yasazwe n’amarangamutima  ubwo yari mu gitaramo cya The Ben 

    Bahuye  amarangamutima yongera kumutamaza

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150607/the-ben-yasuwe-numwana-yarijije-muri-bk-arena-150607.html

  • U Rwanda rugeze kure mu gusana ibyangijwe n'ibiza byarwibasiye mu 2023 – #rwanda #RwOT

    Ni ibiza byibasiye intara z'Amajyaruguru, Amajyepfo n'Uburengerazuba, aho abarenga ibihumbi 20 basizwe iheruheru na byo.

    Mu biri gukorwa mu guhangana n'ingaruka zatejwe n'ibyo biza, ubu inzu 1.322 ziri kuvugururwa binyuze mu mushinga wiswe 'Contingency Emergency Response Component: CERC) Guverinoma y'u Rwanda iri gufatanyamo na Banki y'Isi.

    Raporo ya Minisiteri y'Ibikorwa by'Ubutabazi, MINEMA igaragaza ko muri izo nzu 1.322 ziri kuvugururwa, 537 zaruzuye, izindi 566 ziracyavugururwa mu gihe izindi 219 zitaratangira kuvugururwa, nubwo iki gikorwa giteganyijwe mu minsi iri imbere.

    Raporo y'ibiri gukorwa igaragaza ko imirimo yo kongera kubaka bushya inzu 2.763, itaratangira kubera ko hari gushakwa ubutaka zizubakwaho.

    Imiryango 310 yo mu turere 14 twagizweho ingaruka n'ibiza yafashijwe mu buryo butandukanye cyane cyane ihabwa inkunga y'ibikoresho by'ubwubatsi, harimo amabati 12.667 ibilo 1.574 by'insinga (fils galvanisés), ibilo 1.780 by'imisumari ikoreshwa mu gushyiraho igisenge n'ibindi bilo 423 by'imisumari isanzwe ndetse n'imifuniko y'amabati 65.

    Ibigo by'amashuri bine byangirijwe n'ibiza byahawe amabati 931, bihabwa itsinga 129, imifuniko y'amabati 77 65.

    Ni mu gihe abantu 2001 bo mu turere 16 bagizweho ingaruka n'ibiza bahawe ubufasha burimo ibikoresho by'isuku, ibyo mu gikoni, ibikoresho by'ishuri n'imyambaro ku banyeshuri.

    Iyo raporo kandi igaragaza ko ibikorwa by'ibanze byo kuvugurura imihanda yangijwe, ndetse n'ikiraro cya Nyundo cyo mu Karere ka Rubavu cyangirijwe n'ibindi byaratangiye.

    Hubatswe inkuta zo ku Mugezi wa Sebeya ukunze guteza ibibazo cyane mu bihe by'imvura ndetse Ikigo Gishinzwe Umutungo Kamere w'Amazi mu Rwanda (RWB) cyubaka izindi nkuta ku Mugezi wa Sebeya zingana n'ikilometero 1,3 mu bice bitandukanye kwirinda imyuzure wateza.

    RWB yafashe izindi ngamba zitandukanye zo kugabanya imyuzure, zirimo nko kubaka ikidendezi gishobora gufata metelokibe z'amazi miliyoni ebyiri, haterwa imigano n'ibindi bituma amazi atabangamira abaturage.

    Mu Ukwakira 2024 MINEMA yagaragaje ko ubu miliyoni 26$ zo kubakira inzu abagizweho ingaruka n'ibiza mu bice bitandukanye yamaze kuboneka avuye muri Banki y'Isi.

    Ayo mafaranga ari gukoreshwa mu kuvugurura no kongera kubaka bushya inzu 6.218 aho inzu 2.830 zamaze kubakwa izindi 2052 ziri kuvugururwa no kubaka mu gihe hasigaye izindi 1.335.

    MINEMA igaragaza ko ingaruka z'ibiza ziri mu bitwara amafaranga menshi u Rwanda, aho buri mwaka rukoresha miliyoni 300$ mu kwita ku byangirijwe.

    Ibiza byibasiye u Rwanda mu 2023 byasenye burundu inzu zirenga 2700

    Ibiza byabaye muri Gicurasi 2023 mu Rwanda byangije inzu zirenga 4800

    Abaturage barenga ibihumbi 20 basizwe iheruheru n’ibiza byabaye muri Gicurasi 2023


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugeze-kure-mu-gusana-ibyanginjwe-n-ibiza-byarwibasiye-mu-2023