Blog

  • Waruzi icyo byangiza mu mubiri kumara igihe kinini mu bwiherero #rwanda #RwOT

    Kumara igihe kinini mu bwiherero ni ikibazo gishobora kugira ingaruka mbi ku buzima bw'umubiri. Akenshi, abantu bamara igihe kinini bicaye mu bwiherero basoma ibitabo, bifashisha telefoni, cyangwa bakora ibindi bintu bituma batinda mu bwiherero. Iki kibazo gishobora gutera ingaruka zitandukanye mu buzima.

    Icya mbere, kumara igihe kinini mu bwiherero bishobora guteza ikibazo cya hemoroide. Kuba wicaye igihe kirekire byongera umuvuduko w'amaraso mu mitsi y'kibuno, bigatera kubyimba cyangwa kuribwa mu gice cy'imyanya ndangagitsina. Ibi bibazo bishobora kuba bikomeye iyo bidakemuwe hakiri kare.

    Icya kabiri, ibi bishobora gutera ikibazo cyo kwipfundika kw'amara, aho amaraso atangira kugenda nabi mu gice cy'inda bitewe no kwicara igihe kirekire mu mwanya umwe. Byongera ibyago byo kugira uburibwe bw'inda cyangwa ingorane mu gusohora imyanda.

    Icya gatatu, igihe umuntu amara mu bwiherero atari ngombwa gishobora gutuma imyitozo y'amaguru n'umubiri igabanuka, cyane cyane iyo biba akamenyero. Kurekera umubiri mu bwicunge bukeya bishobora kugabanya ingufu zo mu magufa no kwangiza imikaya.

    Mu buryo bw'umwuka, kumara igihe kinini mu bwiherero bishobora gutuma ubwonko bunanirwa, cyane cyane iyo umuntu aba yirundanyije ku bintu bituma umutwe utekereza cyane, nko gukoresha telefone. Ibi bishobora gutuma urwego rw'umwuka rw'umubiri rugenda nabi, bikongera ibyago byo kugira stress.

    Birakwiye kumenya ko ubwiherero bugomba kwifashishwa mu buryo bw'ubwitonzi no kumara igihe gikwiye gusa.

    Kugabanya imyitwarire yo gutindamo doreko bigabanya ingaruka mbi ku buzima. Igihe cyose umuntu akoreye ibyo yagombaga kuhakorera, agomba gusohoka bidatinze kugira ngo atarenza igihe mu bwiherero.

    Kugira umuco wo gufata umwanya wo gukora imyitozo ngororamubiri ndetse no kugabanya ikoreshwa ry'ibikoresho nk'amatelefone mu bwiherero, ni ingenzi mu kubungabunga ubuzima.

    Source : https://kasukumedia.com/waruzi-icyo-byangiza-mu-mubiri-kumara-igihe-kinini-mu-bwiherero/

  • Imyaka 38 isanze The Ben ageze ku ki? – #rwanda #RwOT

    Umuhanzi The Ben hagiye habaho bimwe mu bintu bidasanzwe mu rugendo rwe rwa muzika harimo gutwara ibihembo, kuganzwa n’amarangamutima akarira  bya  hato na hato ndetse n’ibindi byinshi birimo n’ubukwe bwe na Uwicyeza Pamella.

    Ytangiye kumvikana mu muziki mu 2008.

    Duhere hambere  mu rugendo rwa The Ben yahawe ishimwe ry’Umuhanzi  mwiza wa Afro R&B w'umwaka  mu bihembo bya Salax Awards mu 2008-2009. Mu 2009-2010, yarongeye yegukana igihembo cy’Umuhanzi  mwiza wa Afro R&B w'umwaka” ndetse n'icyo cy’Umuhanzi w'umugabo mwiza. Mu 2010-2011, yatsindiye igihembo cy’Indirimbo nziza y'umwaka”. Ben yanahawe igihembo cya Salax Award cy’Indirimbo y'Umwaka mu 2010-2011.

    Mu 2010, Ben yimukiye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika, havuzwe ibibi byinshi mu rugendo rwe gusa hagiye habaho n’ibyiza byinshi muri Amerika aho yakoranye n'umuhanzi wa Hip-Hop ukomoka i Detroit, Mike-E Ellison.

    Nyuma, yatumiwe kuririmba ku cyicaro gikuru cya Loni. Indirimbo ya Ben yitwa I’m in Love  yasohotse mu Kwakira 2012, yatumye hashyirwaho icyiciro gishya cy'ibihembo bya muzika mu birori bya Salax Music Awards 2012 mu Rwanda, bituma aba umuhanzi wa mbere wegukanye igihembo cy'Umuhanzi mwiza mu mahanga.

    Mu 2021, Julien Bmjizzo, utunganya amashusho y'indirimbo w'Umunyarwanda, yafashe amashusho anayobora indirimbo yitwa Why ya The Ben afatanyije na Diamond Platnumz,  ni imwe mu z’ingenzi uyu muhanzi agira kandi agenderaho kugeza n’ubu.

    Dore urutonde rw’indirimbo kugeza ubu The Ben amaze gukora wenyine ku giti cye:

    Jambo,Urarenze, Ese Nibyo, Amahirwe yanyuma,Incuti nyancuti,Wigenda, Amaso Ku Maso,I’m in Love ,I can See, Habibi,Fine Girl, Naremeye,Ndaje,Vazi (2019),Suko  na Ni Forever

    Dore urutonde zimwe mu ndirimbo umuhanzi The Ben yagiye ahuriramo na bagenzi be:

    • Binkolera ft Sheebah Karungi

    • No you no life ft B2C 

    • Ngufite Kumutima ft Zizou  Alpacino 

    • This is love ft Rema Namakula

    • Why ft Diamond Platnumz 

    • Lose control ft Meddy 

    •Sikosa ft Kevin Kade, Element Eleeh 

    Tbe Ben kandi imyaka 38 y’amavuko isanze amaze gushyira hanze Albums 3, Amahirwe ya nyuma yamuritse mu 2009, Ko Nahindutse  yamurikiye mu Bubiligi  mu 2016  aho  yaganjwe n’amarangamutima akarira ndetse na Plenty Love yamurikiye muri BK Arena mu gitaramo cy’amateka yakoze  ku ya 1 Mutarama 2025.

    Bimwe mu bintu bidasanzwe byagiye biba kuri The Ben mu bihe bitandukanye:

    Donah Mbabazi yagiranye ikiganiro na The Ben mu 2016, baganira ku muziki we, ubuzima bw'urukundo n'imigambi yo gusubira mu Rwanda.

    The Ben yaririmbye mu gikorwa cyo Kwibuka ku nshuro ya 20 Jenoside yakorewe Abatutsi cyabereye ku cyicaro cy’Umuryango w’Abimbumbye i New York.

    The Ben na Sheebah baririmbye mu gitaramo cyabereye muri Fusion Autospa.

    The Ben na Bruce Melody bagiye bavugwaho kugira amakimbirane ndetse  abafana  kuri buri ruhande bajya mu ntambara y’amagambo, gusa mu gitaramo yakoreye  muri BK Arena ku ya 1 Mutarama  2025, mugenzi we yaracyitabiriye, benshi bemeza ko  kaba ari  akadomo gashyizwe kuri iyi beef. 

    Mu 2022, The Ben yashyingiranwe byemewe n'amategeko na Uwicyeza Pamella naherutse no kugaragaza ko bakuriwe bari hafi kwibaruka infura yabo.

    Mu  2023 The Ben yagaragaye kurubyiniro hamwe n’umuhanzi Diamond Platnumz aho baririmbye indirimbo  Why  mu  itangwa ry’ibihembo bya Trace Awards  byabereye muri  BK Arena mu mujyi wa Kigali.

    The Ben yabaye umwe mu bageze ku rwego rwa nyuma batoranyijwe mu bihembo bitangwa  na Radio Mpuzamahanga y’Abafaransa (RFI Discovery Prize) mu 2016.

    The Ben Mugisha azwi nk'icyamamare cya mbere cya muzika mu Rwanda, nk'uko byagiye bigaragara cyane no mu gitaramo aherutse gukorera muri bk Arena.

    The Ben  ubwo  yavugaga ijambo nyuma yo guhabwa igihembo  muri Salax Awards mu 2009

    The Ben na Tom Close mu myaka ya kera bihariraga ibihemo

    The Ben amurika  Album ya Kabiri 

    The Ben yarushinze na Uwicyeza Pamella mu 2023 aho ubu bitegura kwibaruka

    The Ben yamukiriye abanyarwanda Album ye ya Gatatu+ AMAFOFO

    Yakunze gutamazwa n’amarangamurima 

    “>Ubwo  yamukikaga Album ye ya 3 muri BK Arena

    “>

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150624/imya-38-isanze-the-ben-ageze-ku-ki-150624.html

  • Igisobanuro cy’umwaka wa 2024 ku bukungu bwu… – #rwanda #RwOT

    Aba basesenguzi bahamya ko umwaka wa 2024 wabaye mwiza ku bukungu bw’u Rwanda babishingiye ku kuba ibihe byarabaye byiza, ibintu bikaboneka, ibiciro bikongera bikamanuka ndetse ubuzima bukagenda neza kurusha uko byari bimeze mu 2023.

    Umwe muri aba, ni inzobere mu bya politiki akaba n’umusesenguzi mu by’ubukungu, Dr Bihira Canisius wabwiye InyaRwanda ati: “Ubona ko umwaka wa 2024 wagenze neza kuko umwaka ushize hari habayeho ikibazo ibintu birabura, ibiciro birazamuka;

    Ariko ubu ngubu ubona uyu mwaka ibintu byarongeye bikaboneka kuko twagize umwaka mwiza, twabonye imvura n’izuba biringaniye noneho imyaka irongera iraboneka, ibiciro birongera biramanuka bisubira hafi y’uko byahoze mbere.”

    Ni mu gihe mbere y'uko umwaka urangira, Guverineri wa Banki Nkuru y’u Rwanda, John Rwangombwa, yasobanuye ko umwaka wa 2024 urangiye ubukungu bw’u Rwanda bwifashe neza. Yavuze ko bimwe mu bibazo birimo izamuka ry’ibiciro ku masoko no guta agaciro kw’ifaranga byagabanutse ku buryo bugaragara.

    Ati: “Navuga ko 2024 ari umwaka mwiza ku bukungu bw’Igihugu cyacu, kuko iyo urebye n’imyaka ibiri ishize cyangwa se guhera nyuma ya Covid-19, ubukungu bwateye imbere neza.”

    Asobanura impamvu umwaka wa 2024 wari ushimishije mu bukungu, Rwangombwa yagize ati: “Ni uko muri iyi myaka ishize ibiri nubwo ubukungu bwateraga imbere ariko twari dufite ikibazo cyo kuzamuka kw’ibiciro ku masoko gikarishye cyane, kikaba ari nk’inkomyi muri ibyo byiza twabonaga.”

    Yatangaje ko muri uyu mwaka ikibazo cyo gutakaza agaciro kw’ifaranga ‘inflation’ kitagaragaye cyane ugereranije n’iyo myaka ishize. Ati: “Ku ivunisha muri rusange, umwaka ushize ifaranga ryari ryataye agaciro cyane, uyu mwaka byaragabanutse hafi icya kabiri cy’uko byagenze umwaka ushize”.

    Guverineri yagaragaje ko ibice by’ubukungu byose birimo ubuhinzi, inganda, serivisi n’ibindi byateye imbere ugereranyije n’uko byari bimeze mu myaka ibiri ishize, aho igihugu cyahuye n’ibibazo by’ihindagurika ry’ibihe birimo n’amapfa.

    Dr Bihira avuga ko yemeranya n’ibyatangajwe na Guverineri Rwangombwa ariko na none we asanga umwaka wa 2024 utaragenze neza cyane bitewe n’uko nawo wasize byinshi mu bibeshejeho Abanyarwanda bitumizwa mu mahanga.

    Ati: “Turemeranya ariko ntabwo ari cyane kuko nubwo yavuze ko umwaka wabaye mwiza ariko ntabwo wabaye mwiza cyane kuko ku musaruro, uko njye nifuza kugira ngo ubukungu bwacu bugende neza, ni uko umusaruro wakwikuba nibura kabiri kuko kugeza ubungubu turacyabeshwaho n’ibintu byinshi dutumiza mu mahanga kandi twabyibonera mu musaruro hano mu Gihugu.”

    Yasobanuye ko umwaka wa 2024 wasize ifaranga ry’u Rwanda rihagaze neza kurusha ibindi byose birukikije havuyemo Kenya. Nta byera ngo de! Dr Bihira avuga ko ifaranga ry’u Rwanda rigenda rita agaciro ugereranije n’idorali.

    Ati: “Ariko byose ikibitera ni wa musaruro mucye dufite, tukagomba gukoresha amafaranga y’amanyamahanga y’amadovise, cyane cyane idolari kugira ngo dutumize ibintu mu bihugu byo hanze.”

    Avuga ko aho ibihe bigeze bitangaje kubona Abanyarwanda bakiruha bahingisha amasuka kandi hariho imashini zijyanye n’igihe zitanga umusaruro mwinshi kandi mu gihe gito.

    Ati: “Nk’ubungubu kubona abaturage benshi bagikaraga isuka, ntabwo byumvikana. Hagombaga kuba hari imashini ihinga. Imashini imwe ishobora gutanga umubyizi mu isaha imwe, itanga umubyizi w’abagabo 100 bafite ingufu.

    Ikintu kigaragara ni uko ubuhinzi buha abantu akazi, bufite agaciro kugeza nko kuri 70%. Ariko iyo urebye nk’amafaranga abugenerwa iyo bakoze ingengo y’imari y’Igihugu, ntabwo barenza 6% nta n’ubwo bageza ku 10%.”

    Aha niho Dr Bihira ahera asaba ko ubuhinzi n’ubworozi ari byo byajya bishirwamo ingengo y’imari nyinshi kuko abona ari byo bya mbere mu gutanga umusaro, hagakurikiraho ibindi bisata birimo ubukerarugendo n’izindi serivisi zifitiye igihugu akamaro.

    Mu 2024 kandi, nibwo ho

    Dr Bihira abikomozaho yagize ati: “Kongera ibintu bijyanye na pansiyo muri iki gihe ntabwo navuga ko ari igihe cyabyo kuko ni cya kibazo cy’umusaruro, hakaba hari n’ikibazo cy’umushahara kuko iyo wongereye amafaranga azava ku mushahara, ntiwongere ubushobozi bw’umukozi kuri wa mushahara, ntiwongere n’ubushobozi bw’umukoresha na we afite ikibazo kugeza ubu kubera iriya Covid-19, abakozi benshi n’abakoresha barahahombeye. Iki rero ntabwo aricyo gihe cyo kongera amafaranga batanga. Ahubwo njyewe icyo nabonaga bakongera ni ahantu bakura (RSSB).”

    Ikigo cy'Igihugu cy'Ibarurishamibare cyatangaje ko umusaruro mbumbe w'ubukungu bw'u Rwanda wazamutse ku kigero cya 8.1% mu gihembwe cya gatatu cya 2024, nyuma y'uko wari wazamutse ku kigero cya 9.8% mu gihembwe cya kabiri cy'uyu mwaka, ndetse na 9.7% mu gihembwe cya mbere cy'uyu mwaka wa 2024.

    Muri rusange, impuzandengo z'ibihembwe bitatu bya mbere bya 2024 igaragaza ko ubukungu bw'u Rwanda bwazamutse ku kigero cya 9.2%, ibyo Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Yusuf Murangwa, yavuze ko ari 'Ikigero cyiza, gitanga icyizere ku bukungu bwacu.'

    Muri Gicurasi 2024, Minisitiri w'Imari n'Igenamigambi, Dr Ndagijimana Uzziel, yagejeje ku mitwe yombi y'Inteko Ishinga Amategeko umushinga w'itegeko rigena ingengo y'imari ya Leta y'umwaka wa 2024/2025 ingana na miliyari 5,690.1 Frw, ikaba yariyongereyeho miliyari 574.5 Frw bingana na 11.2% ugereranyije na miliyari 5,115.6 Frw yari mu ngengo y'imari ivuguruye ya 2023/2024.

    Mu mafaranga ateganyijwe mu ngengo y'imari ya 2024/2025, agera kuri miliyari 3,414.4 Frw azava mu misoro n'amahoro, miliyari 2,970.4 Frw akomoka ku misoro na miliyari 444 Frw ava mu bindi bitari imisoro.

    Impano z'amahanga ziteganyijwe kugera kuri miliyari 725.3 Frw mu gihe inguzanyo z'amahanga zizagera kuri miliyari 1,318.1 Frw, naho inguzanyo z'imbere mu gihugu hamwe n'umutungo faranga bizagera kuri miliyari 232.3 Frw.

    REBA IKIGANIRO TWAGIRANYE NA DR BIHIRA CANISIUS


      

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150630/igisobanuro-cyumwaka-wa-2024-ku-bukungu-bwu-rwanda-mu-mboni-zabasesenguzi-video-150630.html

  • West Ham United yasinyishije umutoza mushya Graham Potter amasezerano y'imyaka ibiri n'igice #rwanda #RwOT

    Uyu mwanzuro wafashwe nyuma y'aho ikipe itandukaniye n'umutoza Julen Lopetegui ku wa 8 Mutarama 2025. Lopetegui yari amaze amezi atandatu atoza iyi kipe, ariko umusaruro muke wagiye ugaragara mu mikino itandukanye yatumye ubuyobozi bw'ikipe bufata icyemezo cyo gutandukana na we.

    Graham Potter, umutoza w'imyaka 49 wamenyekanye cyane ubwo yatangiraga gushinga izina muri Swansea City akajya yitwara neza mu mikino ya Championship, ndetse no mu myaka yashize akayobora Brighton & Hove Albion ku rwego rwiza muri Premier League, azwiho uburyo bwe bwihariye bwo gutoza n'imikinire y'ubuhanga.

    Nyuma yo kugera muri Chelsea mu kwezi kwa Nzeri 2022, Potter yari afite intego yo kuzahura ikipe ariko ntibyamukundiye, ndetse nyuma yo kuva muri iyi kipe mu kwezi kwa Mata 2023, yabayeho adafite ikipe atoza mu gihe kirenze umwaka.

    West Ham United, yizera ko Potter ashobora guhindura amateka yayo nyuma y'uko iyi kipe imaze igihe igaragaza ibibazo by'umusaruro. Uyu mugabo aje asanga ikipe iri ku mwanya wa 10 muri Premier League, ibintu bitahura n'icyerekezo ubuyobozi n'abafana bifuza.

    Ubwo yashyirwagaho nk'umutoza mushya, Graham Potter yavuze ko afite icyizere gikomeye cyo gufasha West Ham United kongera kwisubiza icyubahiro mu kibuga no kongera guha abafana ibyishimo.

    Yagize ati, 'Ni ishema rikomeye kandi ntashidikanya ko dufite ubushobozi bwo gutera intambwe ikomeye. Abakinnyi, abafana, n'ubuyobozi bose dukeneye gufatanya kugira ngo twubake ejo hazaza heza.'

    Icyizere ku buryo Potter azakoresha hamwe n'imikoranire ye n'abakinnyi byitezweho impinduka zikomeye, cyane ko afite ubunararibonye bwo gukora neza n'amakipe yaciyemo. Abakunzi ba West Ham United bafite amatsiko yo kureba niba uyu mutoza azaba umuti w'ibibazo iyi kipe imaze igihe ifite.

    Source : https://kasukumedia.com/west-ham-united-yasinyishije-umutoza-mushya-graham-potter-amasezerano-yimyaka-ibiri-nigice/

  • RBC yatangije gutanga umuti wa Cabotegravir (CAB-LA) mu kurwanya ubwandu bwa SIDA #rwanda #RwOT

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuzima (RBC) cyatangaje ko cyatangije gahunda yo gutanga umuti wa Cabotegravir (CAB-LA) ufasha gukumira ubwandu bushya bwa virusi itera SIDA. Iyi gahunda izatangirira mu bigo nderabuzima bibiri byo muri Kigali, aho uyu muti uzajya uhabwa abantu bafite ibyago byinshi byuko bayandura.

    CAB-LA ni umuti uterwa inshinge rimwe mu mezi abiri, ukaba umaze kwemezwa nk'uburyo bukomeye bwo gukumira ubwandu bushya mu bantu bafite ibyago byinshi.

    RBC yatangaje ko iyi gahunda ari intambwe ikomeye mu guhashya icyorezo cya SIDA, cyane ko u Rwanda rugeze ku rwego rwo kugabanya ubwandu bushya ku gipimo cya 2% gusa buri mwaka.'

    Ibyo byatangajwe mu kiganiro n'abanyamakuru, aho ubuyobozi bwa RBC bwagaragaje ko iyi gahunda izongera amahirwe yo kugera ku ntego yo kurandura burundu icyorezo cya SIDA mu myaka iri imbere. Mu ntangiriro, gahunda izibanda ku bantu byumwihariko bafite ibyago byinshi byo kwandura, harimo abakora umwuga w'uburaya, abaryamana bahuje ibitsina, n'abandi bari mu kaga kurusha abandi.

    Nyuma y'uko habonetse ibipimo byerekana ko iyi gahunda yatanze umusaruro, RBC iteganya kuyikwirakwiza no mu bindi bice by'Igihugu.

    Uretse gukumira ubwandu bushya, uru rwego rw'ubuzima rusaba abaturage kwitabira gukoresha serivisi zitangwa mu rwego rwo kwirinda indwara zandurira mu mibonano mpuzabitsina.

    Umuyobozi wa RBC yasabye buri wese kugira uruhare mu gukumira SIDA, cyane cyane ababyeyi, abarimu, n'abandi bafite inshingano zo kurera no kwigisha.

    Umuyobozi wa RBC yagize ati, 'Kwirinda biruta kwivuza, kandi imyumvire yo kwita ku buzima bwacu no gukurikiza inama za muganga ni ingenzi.'

    RBC yagaragaje ko umushinga wo gukwirakwiza CAB-LA wubakiye ku bushakashatsi buheruka gukorwa n'itsinda mpuzamahanga, bwemeje ko uyu muti ufite ubushobozi bwo kugabanya ibyago byo kwandura SIDA ku kigero kiri hejuru ya 90%. Aho abaturage basabwa kugana ibigo nderabuzima kugira ngo babashe gusobanurirwa neza uko gahunda ikora no gusuzumwa niba bakwiye gutangira gukoresha uyu muti.

    Source : https://kasukumedia.com/rbc-yatangije-gutanga-umuti-wa-cabotegravir-cab-la-mu-kurwanya-ubwandu-bwa-sida/

  • Minisitiri Sebahizi yijeje kurushaho kubyaza umusaruro ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro yagiranye na RBA, Minisitiri Sebahizi yavuze ko inzego nk'inganda, ubuhinzi n'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro zibumbatiye ubukungu bw'igihugu, ashimangira ko bari muri gahunda yo gushyira imbaraga mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro kugira ngo ubukungu bw'igihugu bukomeze kwiyongera.

    Ati 'Mu bucukuzi bw'amabuye y'agaciro haracyarimo byinshi dushobora gukuramo cyane ko abashoramari bashya bagenda baza ndetse n'ibyo bakora bakagenda babyongerera agaciro. Ni yo mpamvu dushaka gushyira imbaraga no mu nganda kugira ngo umusaruro wiyongere, ubukungu bwacu buhore bwiyongera.'

    Umuyobozi Mukuru w'uruganda rutunganya zahabu n'ifeza rwa Gasabo Gold Refinery Ltd, Kayobotsi Bosco yavuze ko mu mwaka wa 2023/24 umusaruro wiyongereye.

    Ati 'Twagiye dukura, umusaruro wariyongereye mu myaka ibiri ishize, ikigero twazamutseho ni nacyo kinini ugereranyije n'imyaka itanu ishize.'

    Ikigo cy'igihugu cy'ibarurishamibare, NISR, giherutse kugaragaza ko umusaruro rusange w'inganda mu Rwanda wazamutseho 14,7% mu Ugushyingo 2024 ugereranyije no mu Ugushyingo 2023.

    NISR igaragaza ko umusaruro w'ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro na kariyeri wazamutseho 45,2%, uw'amashanyarazi wiyongeraho 9,6%, uw'amazi n'isukura wiyongeraho 12,8%.

    Umukozi mu Kigo cy'Igihugu Gishinzwe Mine, Peteroli na Gaz (Rwanda Mining Board- RMB), Mukiza Oreste yavuze ko gahunda zitandukanye uru rwego rwashyizeho ari zo zatumye umusaruro wiyongera.

    Yavuze ko bijyana no gufasha abari muri urwo rwego kubona ibikorwaremezo cyane cyane nk'amashanyarazi ku bantu bafite ibirombe biri ahantu haherereye mu bice bitagerwamo n'amashanyarazi.

    Ati 'Aya mashanyarazi abafasha mu gutuma za mashini ziremereye bakoresha n'ibindi bikoresho by'ikoranabuhanga rigezweho kenshi binakenera amashanyarazi, byoroha kubikoresha, byose bigatuma ubucukuzi bugenda butera imbere ndetse n'umusaruro ukiyongera.'

    Ubushakatsi bwakozwe mu 2017, bwagaragaje ko mu Rwanda hari uduce 52 turimo amabuye y'agaciro. Ikindi ni uko u Rwanda rugaragaza ko amabuye y'agaciro ari munsi y'ubutaka bwarwo afite agaciro ka miliyari miliyari 154$.

    RMB igaragaza ko ko amabuye y'agaciro yoherejwe mu mahanga mu 2023 yinjirije u Rwanda asaga miliyari 1.1$, avuye kuri miliyoni 772 z'Amadorali ya Amerika, bigaragaza izamuka rya 43.0%.

    Minisitiri Sebahizi yijeje kurushaho kubyaza umusaruro ubucukuzi bw'amabuye y'agaciro


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-sebahizi-yijeje-igamba-nshya-mu-kubyaza-umusaruro-ubucukuzi-bw

  • Ibitero bya Israel muri Gaza byahitanye abantu 50, harimo abagore n'abana bakiri bato #rwanda #RwOT

    Ibintu bikomeje kuba bibi mu gace ka Gaza, aho Israel ikomeje ibitero simusiga mu ntambara ihanganyemo na Hamas, ndetse ibyo mu ijoro ryakeye bikaba byahitanye abantu 50 barimo n'abana, bituma umubare w'abamaze kwicwa n'iyi ntambara kuva uyu mwaka watangira ugera kuri 332.

    Abaturage bo muri Gaza bakomeje guhura n'ubuzima bugoye, kubera ko ibitero by'intambara byangiza ibikorwa remezo by'ingenzi nk'ibitaro, amashuri, n'imihanda. Abenshi bamaze gutakaza aho bari batuye, bituma barushaho gusumbirizwa n'ubuzima. Byongeye kandi, abaturage bugarijwe n'ibura ry'ibikoresho by'ibanze birimo ibiribwa, amazi, n'imiti.

    Ibihugu bitandukanye n'imiryango mpuzamahanga birakomeje gusaba impande zombi guhagarika imirwano, hagashakishwa uburyo bw'amahoro burambye.

    Gusa, ibiganiro byo kugera ku bwumvikane bikomeje guhura n'imbogamizi, cyane ko intambara imaze imyaka myinshi, ikaba ifite imizi mu bibazo by'amateka n'ubutaka.

    Imiryango mpuzamahanga nka ONU n'izindi zikorera mu gace ka Gaza zikomeje gutanga ubutabazi bw'ibanze ku baturage, ariko ingano y'ubufasha ntihagije ugereranyije n'ubukana bw'ibibazo. Ibi birushaho kuzamura impungenge z'uko ubuzima bwa benshi bwasenyuka burundu.

    Hari bamwe mu mpuguke bavuga ko kugira ngo ibi bibazo birangire, hakenewe ubushake bwa politiki ku mpande zombi, ndetse n'ubufatanye bw'ibihugu bikomeye ku Isi mu gukemura ikibazo cya Israel na Palestine mu buryo burambye. Nubwo bimeze bityo, abaturage bakomeje kuba bo bibasirwa cyane, cyane cyane abagore n'abana, aho bari mu bihe bitoroshye byo kubaho mu intambara.

    Source : https://kasukumedia.com/ibitero-bya-israel-muri-gaza-byahitanye-abantu-50-harimo-abagore-nabana-bakiri-bato/

  • Natwe ubwacu turitungura – Clement avuga ku m… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro bagiranye na B&B, babajijwe ibanga ryabafashije gukora itandukiro n’andi ma-couple y’abanyamuziki usanga adatera kabiri by’umwihariko mu bihugu byateye imbere mu muziki nka Leta zunze ubumwe za Amerika.

    Clement asubiza yagize ati: “Ntaho turagera hashize imyaka 8 gusa. Mu by’ukuri natwe ubwacu turitungura kuko abantu benshi iki gihe ntabwo bagiye bakiduha, kandi natwe dukurikije uko batubwiraga igitutu cyo kuvunga ngo ariko wa mugani ibi bintu birashoboka? Ariko aho bigeze tumeze neza, turacyari kumwe, turashima Imana, umuryango wabaye munini dufite abana.”

    Yavuze ko nubwo bashimira Imana ku bw’iyi ntambwe ikomeye ikomeje kubateza, bo batifata nk’urugero nk’uko benshi babivuga, kuko na bo hari aho bifuza kugera bakarambana.

    Knowless yavuze ko nubwo abantu bagiye babatega iminsi nta gitutu byabashyizeho kuko babanje kuba inshuti cyane, ahishura ko we icyamubereye umusingi ari uko bamenyanye kuva kera, bakiga hamwe ndetse bakaza no gutangira gukorana.

    Ati: “Nibaza ko hari umubano wabayeho mbere ituma igitutu icyo aricyo cyose kitagira agaciro cyane kubera ibyo bihe byose tuziranye, kandi noneho akaba yari inshuti yanjye cyane, byoroshya nyine urugendo.”

    Yatangaje ko bagishyigingiranwa, abantu benshi babahaga umwaka umwe gusa ubundi bagahita batandukana kimwe n’ibindi byamamare, ariko kugeza ubu bakaba bakibanye neza nta kibazo bafite.

    Knowless yavuze ko kimwe mu byabafashije kurenga bimwe mu bintu bibi byagiye bibavugwaho mu bihe byatambutse, ari uko bari bazi icyo bashaka (kubaka) kandi bombi bakaba badakomeza ibintu cyane.

    Ati: “Nyuma y’ibintu byose, ba bantu bose, ibyandikwa bibi, abavuga babi, birangira utashye nyine ugarutse hano uri kumwe na wa muntu. Ni mwebwe mugomba kumenya ko mubishatse mwakwisenya, ariko munabishatse mwakwiyubaka. Niba muhisemo inzira yo kubaka rero, ibindi mubitera umugongo.”

    Mu gusubiza impamvu bahisemo guhisha amasura y’abana babo cyane ntabashe kugaragara mu itangazamakuru, Clement yasobanuye ko ari ukubaha amahitamo y’ahazaza habo.

    Ati: “Hari uburenganzira twambura abana. Abana dufite nta kivuga ko bazaba abanyamuziki, nta kivuga ko bazagira aho bahurira n’ibintu bibashyira kuri ‘spotlight.’ Hari igihe bazahitamo kwibera abasirikare, abaganga,…”

    Yakomeje avuga ko abana babo bashatse no kuba abanyamuziki babashyigikira kuko ubumenyi ababyeyi babo bafite buhagije. Ati: “Rero kuri twebwe amahitamo yacu yari uko tubaha umwanya wo kuba abana.

    Ariko rwose uwo byateye ikibazo, ku bana niho duca umurongo ubundi. Ku wo byateye ikibazo, amahitamo ya mbere ahari ni uko twamusaba kubyihanganira, aya kabiri ni ukubyara uwe akamushyira hanze.”

    Umwaka ushize, Butera Knowless na Ishimwe Clement bizihije isabukuru y'imyaka umunani bamaze babana nk'umugabo n'umugore, bayizihiriza mu rwuri rurimo n'inka bari baherutse kugabirwa na Perezida Paul Kagame bakomeje gushimira.

    Icyo gihe, Butera Knowless yifashishije Instagram yanditse agaragaza ko yishimiye kuba isabukuru bamaranye babana, yahuriranye no kwishimira inka bagabiwe na Perezida Kagame.

    Ati: 'Imyaka 13 turi kumwe ndetse n'imyaka umunani dushyingiranywe. Twizihije uyu munsi turi kumwe na Rugirabuntu na Rudahinyuka twagabiwe n'umubyeyi wacu Rudasumbwa Perezida Kagame.

    Umutima wanjye wuzuye amarira y'ibyishimo. Uwatureze turi utwana duto tudafite icyerekezo, akaducira inzira, akadukuza, tukavamo abantu bazima ndetse natwe tukagira abadukomokaho, ntiyigeze arekera. N'ubu aracyadusindagiza,ngo tudatsikira.'

    Yakomeje avuga ko we na Ishimwe Clement bazahora bashimira Perezida Kagame.

    Ishimwe Clement na we yanditse ku mbuga nkoranyambaga yunga mu ry'umugore we agaragaza ko bishimiye kwizihiza umwaka wa munani babana, bigahurirana no kwishimira inka bagabiwe na Perezida Kagame.

    Ku wa 14 Nyakanga 2024, Perezida Paul Kagame na Madamu Jeannette Kagame bakiriye abahanzi batuye mu Karumuna mu Bugesera, nk'uko yari yabibasezeranyije ku wa 6 Nyakanga 2024, ubwo yiyamamarizaga muri ako Karere.

    Gutumira abahanzi batuye i Bugesera ni icyifuzo cyakiriwe neza na Paul Kagame ubwo yari agiye kugeza ijambo ku barenga ibihumbi 250 bakoraniye mu Karere ka Bugesera mu gikorwa cyo kwiyamamaza.

    Icyo gihe Perezida Kagame yasubije icyifuzo cya Knowless wari wamusabye ko yazabatumira nk'abaturanyi be bo mu Bugesera, yaragize ati 'Reka mbanze nsubize ibyasabwe na Knowless, ni uko yavuze mbere yanjye, naho nanjye nari mbifite ko nzashaka umwanya nkabatumira tugatarama.'

    Nyuma y'iminsi icyenda Kagame yahise yakirira i Kibugabuga abahanzi batuye muri aka Karere by'umwihariko ahazwi nko mu Karumuna barimo Knowless, Producer Clement, Tom Close, Platini P, Nel Ngabo n'abandi batandukanye.

    Knowless na Clement bakoze ubukwe ku wa 7 Kanama 2016, uyu munzi bujuje imyaka umunani babana nk'umugore n'umugabo, bakaba barabyaranye abana batatu aribo; Ishimwe Or Butera wavutse mu mwaka wa 2016, Ishimwe Inzora Butera wavutse mu 2020 n'undi w'umuhungu wavutse tariki 03 Werurwe 2023.


    Umuhanzikazi Butera Knowless n’umugabo we Ishimwe Clement bahishuye ibanga ryabafashije kubaka nyuma yo gutegwa iminsi

    Ubwo bizihizaga isabukuru y’imyaka 8 bamaze barushinze, Perezida Kagame yabagabiye inka

    Knowless na Clement bahamya ko bubatse neza ndetse bakataje muri uru rugendo runanira ibyamamare byinshi 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150608/natwe-ubwacu-turitungura-clement-avuga-ku-mubano-we-na-knowless-wamye-utegwa-iminsi-150608.html

  • Umugore niwe uyoboye! Urutonde rw’Abahanzi 10… – #rwanda #RwOT

    Aba bahanzi bagaragaje impano, ubuhanga ndetse n'uruhare runini mu buhanzi, gutsindira ibihembo bitandukanye kandi ntibahwema gukora bimwe mu bitaramo byagiye byitabirwa n’abafana benshi, bityo bakaba bahabwa agaciro k'ikirenga ku rwego rw'Isi.

    Dore abahanzi 10 bakomeye mu Kinyejana cya 21

    1. Taylor Swift

    Taylor Swift ni umwe mu bahanzi bahiriwe n'ibihangano bye bikundwa n'abatari bake. Afite indirimbo nyinshi zagiye zigaragaza impano ye idasanzwe ndetse n'ubushobozi bwo kuvuga ku buzima bw'umuntu. Yagiye atwara ibihembo bikomeye kandi akora neza mu buryo bw'imyidagaduro.

    2. Drake

    Drake ni umwe mu bahanzi b’injyana ya Rap yerekanye ubuhanzi bufite ibikorwa bikomeye ku Isi. Yabashije gushyira ku isoko ibihangano byinshi byagiye biba intsinzi mu njyana Rap ndetse na R&B. Imyaka ye mu muziki imaze kumugira igihangange kandi abantu benshi bakunda uburyo atanga ubutumwa mu ndirimbo ze.

    3. Rihanna

    Rihanna, ni umuhanzikazi udasanzwe mu njyana ya Pop, R&B  Abantu benshi bamukunda kubera impano ye, imbaraga afite mu guteza imbere umuziki ndetse n'umugambi wo gukora ibikorwa bya bihambaye no gushyigikira ibikorwa bitandukanye byo gufasha abantu.

    4. Post Malone

    Post Malone ni umwe mu bahanzi b’imena bafite impano idasanzwe. Ubu buryo bwe bwo gukora umuziki bwuzuyemo injyana zitandukanye, harimo Rap, Rock na Pop. Kuri we, umuziki ni uburyo bwo gusangiza Isi ubutumwa butandukanye ndetse n’uburyo bwo kumvikanisha imibereho y'abantu bo mu muryango.

    5. Eminem

    Eminem ni umurperi  w'ubusizi n'ubuhanga bw'umuziki utajya uvugwa mu bintu bitandukanye. Ni umwe mu bahize abandi muri Rap, aho amaze imyaka myinshi atanga impanuro n'ibitekerezo byubaka sosiyete. Ntibitangaje kuba ari ku rutonde rw'abahanzi bakomeye kuko ni umwe mu byitegererezo ku bandi bahanzi.

    6. The Weeknd

    The Weeknd ni umwe mu bahanzi bafite umuziki ushushanya ibintu bitandukanye by'ubuzima. Yabashije kuba umwe mu bahanzi bakomeye cyane cyane  muri Pop na R&B. Arazwi ku buryo bwo guhuriza hamwe impano zo kubyina, kuririmba no gukora ibihangano bifite imbaraga.

    7. Beyoncé

    Beyoncé ni umuhanzikazi ukomeye cyane mu njyana ya Pop na R&B. Azwiho ubuhanga bwo kugira impano y’umuririmbyi, umubyinnyi ndetse no kuba Producer. Ni ikirangirire ku Isi kandi ibikorwa bye bikomeje kwerekana ko afite ijambo rikomeye mu buhanzi.

    8. Justin Bieber

    Justin Bieber ni umuhanzi wagaragaje impano kuva  akiri muto mu njyana ya Pop. Azwi ku ndirimbo ze zagiye zitwara ibihembo bitandukanye kandi akomeje kugira uruhare rukomeye mu bijyanye n'imyidagaduro.

    9. Bruno Mars

    Bruno Mars azwi cyane mu njyana ya Pop, Funk ndetse na Soul. Azwi ku buryo bwo gukora indirimbo zifite umudiho ukomeye kandi z'urukundo. Indirimbo ze, cyane cyane izo aririmba mu buryo bwa Funk, ni ibihangano biryohera benshi.

    10. Usher

    Usher ni umuhanzi ukora umuziki wa R&B ndetse na Pop. Azwi ku buryo bwe bwo kubyina ndetse no kuririmba indirimbo zibyinitse. Ni umwe mu bahanzi bagize uruhare rukomeye mu guteza imbere umuziki ku rwego rw'Isi.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150616/umugore-niwe-uyoboye-urutonde-rwabahanzi-10-bakomeye-mu-kinyejana-cya-21-150616.html

  • Uko urwenya rwa Messi rwakuyemo inzitizi z'amarushanwa n'imibanire ya Ramos muri PSG #rwanda #RwOT

    Sergio Ramos, umukinnyi ukomeye mu mateka ya ruhago, azwiho kuba yarakinnye imyaka myinshi muri Real Madrid mbere yo kujya muri Paris Saint-Germain (PSG). Kuva yahura na Lionel Messi bwa mbere nk'umukinnyi mugenzi we, byabaye ikintu cy'ingenzi cyane mu mwuga we, cyane ko mbere yaho bari bamenyeranye gusa nk'abakeba bakomeye mu mikino ya El Clásico.

    Ubwo Ramos yitozaga bwa mbere hamwe na Messi muri PSG, yavuze ko byari ibyishimo bidasanzwe ariko binatuma yibaza uko bizagenda gukorana n'uwo bahoranye amatiku mu kibuga.

    Nyuma y'imyitozo ya mbere, Messi yegereye Ramos amubwira urwenya rugira ruti: 'Niba wari uzi ko ngufata nabi mu mukino, witege ko ibyo byari umwitozo gusa.' Iri jambo ryasekeje Ramos ndetse rinatuma ahita yumva Messi  afite uburyo bwihariye bwo guhuza abantu binyuze mu bushishozi n'urwenya.

    Ramos yaje kuvuga ko ibyo urwenya rwamwigishije ari ukuntu Messi ashobora guhindura uko abantu bamufata kandi akereka buri wese ko n'ubwo ari intyoza mu kibuga, afite ubuzima bworoshye kandi burangwa no kwicisha bugufi no hanze y'ikibuga.

    Kuba umukinnyi mwiza ntibivuze gukomeza kuguma mu mwuka w'amarushanwa, ahubwo ni ugushobora gushyira imbere ubucuti no kwishyira mu mwanya w'abandi.

    Mu myaka Ramos yamaze muri PSG, avuga ko Messi yamubereye urugero rw'umuntu ushobora gutsinda bihoraho ariko akanubaha abantu bose, haba mu kibuga no hanze yacyo.

    Urwo rwenya rwabaye ikimenyetso cy'uko bari bagiye kuba abavandimwe b'abanyamwuga, ndetse bikuraho urwango rw'abafana bavugaga ko bakwiye guhora ari abakeba.

    Ubu, Ramos na Messi bagize amahirwe yo gukinira hamwe, kandi basigira Isi isomo rikomeye ry'uko gukina ruhago birenze urwego rw'imipaka y'ubutwari bw'ikipe runaka. Buri mukinnyi ashobora kwigira ku wundi, kandi ibyo bigafasha iterambere ry'umupira w'amaguru ku Isi hose.

    Sergio Ramos wahoze ari mukeba wa Messi mu mikino ya El Clásico yatangajwe n'ibitekerezo Messi abafite!

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/uko-urwenya-rwa-messi-rwakuyemo-inzitizi-zamarushanwa-nimibanire-ya-ramos-muri-psg/