Blog

  • Umuhanzi Chiboo akomeje kuvugisha benshi n'indirimbo ye nshya 'OKIPE' #rwanda #RwOT

    Umuhanzi Chiboo, uherutse gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye nshya yise 'OKIPE', yongeye kuvugisha benshi kubera uko yakomeje gushimangira urugendo rwe mu muziki. Mu kiganiro yakoze ku wa 08 Mutarama 2025 kuri Isibo TV, mu kiganiro 'Take Over', uyu muhanzi yavuze byinshi ku iterambere rye, ku ndirimbo nshya ye, ndetse no ku mishinga afite mu gihe kiri imbere.

    Mu mvugo yuzuye icyizere, Chiboo yagarutse ku mbaraga yashyize mu ndirimbo 'OKIPE', avuga ko iyi ndirimbo idasanzwe ku buryo yakunzwe cyane kandi ikaba imaze kwigarurira imitima y'abakunzi b'umuziki mu ngeri zinyuranye.

    Yagize ati: 'Indirimbo yanjye 'OKIPE' niyo yambere irikumvwa cyane kandi ikaba irikubyinwa n'abakuze kuruta urubyiruko wumve icyo cyigero.' Aya magambo ye yagaragaje uburyo iyi ndirimbo ifite umwihariko mu buryo bwo guhuza abantu bo mu byiciro bitandukanye by'imyaka.

    Chiboo yavuze ko amashusho y'iyi ndirimbo yashyizwe hanze aherekejwe n'ubuhanga bukomeye mu bijyanye n'uburyo bw'imigendekere y'inkuru (storyline), aho yashimangiye ko yifashishije itsinda ry'inzobere mu gufata amashusho no gutunganya amajwi. Yashimiye cyane abafana be bakomeje kumushyigikira muri uru rugendo rwe rw'umuziki.

    Mu kiganiro 'Take Over', Chiboo yagarutse kandi ku mishinga afite mu gihe kizaza, aho yavuze ko afite intego yo gukorana n'abahanzi bakomeye bo muri Afurika no ku rwego mpuzamahanga.

    Yagize ati: 'N'ubwo bitarajya ku mugaragaro, mfite gahunda yo gukorana indirimbo n'umuhanzi ufite izina rikomeye mu muziki. Haramutse nta gihindutse, imishinga iri mu nzira kandi izashyirwa mu bikorwa vuba.'

    Iyi mvugo y'icyizere ya Chiboo igaragaza uburyo uyu muhanzi afite icyerekezo gihamye cyo guteza imbere impano ye no guteza imbere umuziki Nyarwanda. Avuga ko adateze gusubira inyuma, ahubwo afite gahunda yo gukora cyane kugira ngo ibihangano bye bigere kure hashoboka.

    Mu kiganiro, yashimiye cyane n'ibitangazamakuru byamubaye hafi kuva yatangira urugendo rwe rw'umuziki, anasaba abafana gukomeza kumuba hafi.

    Chiboo kandi yagarutse ku mbogamizi yagiye ahura na zo mu rugendo rwe rw'umuziki, avuga ko kugera aho ari ubu byasabye kwihangana, gukora cyane, no kutadohoka ku ntego ze.

    Yagize ati: 'Muri uru rugendo hari byinshi bigoye n'ibishobora gutuma ucika intege, ariko icyo nishimira ni uko nabashije guhangana nabyo kandi nkomeza gutera imbere.'

    Umuhanzi Chiboo yavuze ko indirimbo 'OKIPE' yamuhaye isura nshya mu rugendo rwe rw'umuziki, kubera uburyo yakiriwe neza n'abakunzi b'umuziki. Yongeye gushimangira ko adateze guhagarara mu rugamba rwo gukomeza gushimisha abafana be no guhanga udushya muri muzika Nyarwanda.

    Mu gusozwa ikiganiro, yasoje avuga ko afite icyizere gikomeye cy'uko umwaka wa 2025 uzaba umwaka udasanzwe mu rugendo rwe rw'umuziki, kandi ko afite byinshi bizatangazwa mu minsi iri imbere.

    Yagize ati: 'Abafana banjye nibategure Ibyishimo muri uyu mwaka, kuko ibyo ndi gukora bizabashimisha kurushaho.'

    Abakunzi b'umuziki Nyarwanda bakomeje gushimangira ko bafite icyizere gikomeye kuri Chiboo, kubera ubuhanga akomeje kugaragaza mu bihangano bye. Indirimbo 'OKIPE' iri mu ndirimbo zimaze iminsi zivugwa cyane, aho imaze kuba uruvugiro rw'abakunzi b'umuziki batandukanye. Amashusho yayo yagaragaje ubudasa mu bijyanye n'imyandikire n'imitegurire y'ubuhanzi bwa muzika, bituma benshi bemeza ko Chiboo ari umwe mu bahanzi bafite ahazaza heza mu muziki Nyarwanda.

    Chiboo arakataje mu muziki nyuma yo gusohora amashusho y'indirimbo ye nshya 'OKIPE'.

    Chiboo akomeje kuvugisha benshi mu rugendo rwe rw'umuziki.

    Umuhanzi Chiboo yagarutse ku Iterambere rye n'Imishinga mishya afite muri 2025 mu Kiganiro 'Take Over' ku Isibo TV. 

    Chiboo nyuma yo gushyira hanze amashusho y'indirimbo ye 'OKIPE', yanejejwe nukuntu yakiriwe neza n'abakunzi b'imiziki.

     

     

    Source : https://kasukumedia.com/umuhanzi-chiboo-akomeje-kuvugisha-benshi-nindirimbo-ye-nshya-okipe/

  • Perezida Kagame yavuze ku kibazo cy'abatinda guhabwa ingurane – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru cyabaye ku wa 09 Mutarama 2025, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye.

    Yasubizaga Umunyamakuru Mutesi Scovia wari umubajije ikibazo kijyanye n'abimurwa ahashyirwa ibikorwa by'inyungu rusange ariko ingurane igatinda.

    Umukuru w'Igihugu yavuze ko hari uburyo bwinshi bwo gukemura icyo kibazo bwaba ubwateganyijwe n'ubundi bwakoreshwa hakoreshwejwe ukuri gusa kabone n'iyo ntaho byanditse, icyakora agaragaza ko hari impamvu nyinshi zituma ibintu bidakorwa mu buryo bwagenwe.

    Izo mpamvu zirimo abaturage baba bashaka ko ari bo bagena igiciro cy'ibyo bazishyurwa, ni ukuvuga agaciro k'umutungo wabo, agaragaza ko atari uko byagombye kugenda kuko umuturage atari we ugena agaciro k'ibyo agomba guhabwa.

    Ikindi Umukuru w'Igihugu yagaragagaje gituma abantu batinda kwishyurwa cyangwa ntibishyurwe kirimo abaturage bajya gutura ahantu bamenye ko hadakwiriye guturwa cyangwa abantu bazimurwa aho batuye kubera inyungu rusange, bakajya kuhatura kugira ngo bazishyurwe.

    Ati 'Hari abasanzwe bahatuye badafite n'icyaha, batahagiye mu buryo butari bwo, nta n'ubwo ari bo bagena igiciro ariko bakabigwamo bitewe n'imikorere y'inzego zitandukanye, ariko ibyo byose bigomba gushyirwa ku murongo.'

    Perezida Kagame yagarutse ku bimuwe mu bishanga, agaragaza ko hari abatuyemo batabiherewe uburenganzira, n'abandi babiherewe uburenganzira n'abayobozi batandukanye, ku bwo bahawe ruswa ariko akavuga ko ibyo byose bigomba guhagurukirwa.

    Ati 'Wajya kwimura uwo muturage mu buryo bwiza ugasanga afite icyangombwa yahawe, wakurikirana abo bayobozi ugasanga yabitanze mu buryo butari bwo […] baramuhaye amafaranga gusa akahatanga. Murabizi ko hari n'abayobozi b'inzego z'ibanze bagiye birukanwa abandi bagahanwa kubera ibyakorwaga gutyo.'

    Perezida Kagame yavuze ko byose bigomba gukemurwa abishyurwa bakishyurwa batarahura n'ibibazo, n'iby'abakoze ibitari byo bigakurikiranwa abahanwa bagahanwa, byose bigakorwa byihuse.

    Perezida Kagame yavuze ku batinda guhabwa ingurane


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yavuze-ku-kibazo-cy-abatinda-guhabwa-ingurane

  • Ntibizatwara igihe kinini ngo bigaragare – Perezida Kagame ku bufatanye bwa RwandAir na Qatar Airways – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru cyabaye ku wa 09 Mutarama 2025, cyagarukaga ku ngingo zitandukanye.

    Yasubizaga ikibazo yari abajijwe n'umunyamakuru ku gihe gahunda y'u Rwanda na Qatar yo kwegurira iki gihugu cyo muri Aziya imigabane ingana na 49% muri RwandAir izarangirira.

    Perezida Kagame ati 'Navuga ko hari intambwe ikomeye imaze guterwa, ntabwo bizatwara igihe kinini ngo bigaragare. No muri izi ntangiriro z'uyu mwaka hari ibiri kurangizwa. Ibintu byinshi biri kurangizwa haba mu nyandiko ari na ko biba mu buryo bugaragara. Turi kwihuta cyane kugira ngo tujye ku ntambwe yisumbuyeho ngo dukore ibituma twungukira muri ubwo bufatanye.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibintu byinshi byashyizwe mu bikorwa mbere y'uko ubwo bufatanye bushyirwaho umukono, ku buryo mu gihe kitarambiranye bizagaragarizwa abantu.

    Umushinga wa Qatar Airways wo kugura imigabane muri RwandAir watangiye kuvugwa cyane muri Gashyantare mu 2020, ubwo uwari Umuyobozi Mukuru wa Qatar Airways, Akbar Al Baker, yavugaga ko ibiganiro bigeze kure nubwo amasezerano atarasinywa.

    Muri uwo mwaka hatangajwe ko hamaze gusinywa amasezerano y'imikoranire igisigaye ari uko yemeza igurwa ry'imigabane ashyirwaho umukono kandi ko nabyo bitazatinda.

    Uko imyaka yasimburanye ni na ko ibiganiro kuri ubwo bufatanye byakomezaga ku bijyanye n'ubwo bugure, hasesengurwa n'bijyanye n'amategeko, igishoro, amadeni n'imitungo hagamijwe kubaka ishoramari rirambye.

    Ubwo yari mu Nteko Rusange ya 79 y'Ikigo Mpuzamahanga gishinzwe ingendo zo mu Kirere (IATA) yabereye i Istanbul muri Turikiya, Yvonne Makolo, yavuze ko uyu mushinga wagiye udindizwa n'impamvu zitandukanye zirimo icyorezo cya COVID-19 ndetse n'imyiteguro Qatar yahise ijyamo yo kwakira Igikombe cy'Isi cy'Umupira w'Amaguru.

    Niburamuka bukunze, ubu bufatanye buzafasha RwandAir kwagura ibikorwa byayo, haba mu mubare w'indege itunze ndetse n'ibyerekezo ijyamo ndetse no kongerera ubumenyi abakozi bayo, bikaba uko no kuri Qatar Airways kongera umubare w'ingendo ikorera ku Mugabane wa Afurika.

    Uretse ubwo bugure, RwandAir na Qatar Airways bifitanye imikoranire itandukanye aho nko mu mwaka ushize habarurwaga imyaka itatu yari irashize RwandAir itangije ingendo zijya n'iziva i Doha, muri Qatar,

    Urwo rugendo rwashibutseho izindi, aho muri uyu mwaka RwandAir ku bufatanye na Qatar Airways, yatangije ingendo zihuza Kigali na Canada zinyuze muri Qatar.

    Mu 2023 kandi ku bufatanye na RwandAir, Qatar Airways kuri uyu wa Gatatu yagejeje mu Rwanda indege nini yo mu bwoko bwa Boeing 777x, yari igamije guhindura Kigali igicumbi cy'ubwikorezi bw'imizigo mu ndege, Kigali Cargo Hub.

    RwandAir isanzwe ikora ingendo zerekeza mu mijyi myinshi nka Cotonou muri Bénin, Dar es Salaam muri Tanzanie, Kamembe mu Rwanda, Libreville muri Gabon, Nairobi muri Kenya, Lusaka muri Zambia ndetse n'i Bujumbura mu Burundi.

    Ijya mu mijyi nka Lagos na Abuja muri Nigeria, Cape Town muri Afurika y'Epfo, Kampala muri Uganda, Dubai muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu na Harare muri Zimbabwe.

    Muri Kanama 2021 kandi RwandAir na Qatar Airways byemeranyije ko abakiliya bakora ingendo nyinshi bazikoresheje bazajya bahitamo ibyerekezo bashaka birenga 160 by'izi sosiyete zombi banyuze ku Kibuga Mpuzamahanga cy'Indege cya Kigali n'icya Hamad kiri i Doha muri Qatar.

    RwandAir yashinzwe mu 2003. Mu 2017, ubwo yari ifite indege 12, yakiraga abagenzi ibihumbi 765 ku mwaka, ubu ku ndege 14 ifite muri uyu mwaka wa 2024, biteganyijwe ko izakira abagera kuri miliyoni 1,1.

    RwandAir igaragaza ko hagati y'imyaka itanu n'ine iri imbere iteganya kuzakuba byibuze inshuro eshanu ingendo zayo, cyane ko Ikibuga cy'Indege Mpuzamahanga cya Bugesera kiri kubakwa ku bufatanye bwa Qatar n'u Rwanda kizaba cyuzuye.

    Biteganyijwe ko iki kibuga kizaba cyakira abagenzi miliyoni 8,2 n'imizigo ingana na toni ibihumbi 150 ku mwaka ubwo igice cyacyo cya mbere kizaba gitangiye gukora, mu gihe icya kabiri nicyuzura ubwo bushobozi buzikuba kabiri.

    Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n’Itangazamakuru ku wa 09 Mutarama 2025 cyagarutse ku ngingo zitandukanye

    RwandAir na Qatar Airways bifitanye imikoranire itandukanye mu bijyanye no guteza imbere ubwikorezi bwo mu kirere


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ntibizatwara-igihe-kinini-ngo-bigaragare-perezida-kagame-ku-igurwa-ry-imigabane

  • Kuki dufite impunzi hano? Perezida Kagame yas… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Kane tariki 9 Mutarama 2025, Perezida Kagame yagiranye ikiganiro n'abanyamakuru bakorera mu Gihugu n'abahagarariye ibitangazamakuru mpuzamahanga bikorera mu Rwanda, kigaruka ku ngingo zireba ubuzima rusange bw'Igihugu, ububanyi n'amahanga n'ibindi.

    Iki kiganiro cya mbere kibaye muri manda nshya ya 2024/29 ndetse kibaka by'umwihariko gifungura umwaka wa 2025, cyabereye muri Kigali Convention Centre.

    Perezida Kagame yatangiye avuga ko umwaka ushize wa 2024 wagenze neza ku Rwanda n'Abanyarwanda kandi hari icyizere ko ari ko bizagenda no muri uyu wa 2025.

    Ati: 'Umwaka ushize warangiye neza, ubu turi mu mwaka mushya nk'Igihugu, abaturage n'abafatanyabikorwa twizeye ko tuzakomeza gukora neza nk'uko twabigenje umwaka ushize ndetse tukaba twakora byinshi harimo no gushaka amahoro mu Karere.'

    Perezida Kagame yavuze ko ibibazo by'umutekano muke mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, ari ibibazo bireba Congo nk'igihugu, Akarere ka Afurika y'Iburasirazuba, Umugabane wa Afurika n'Isi yose.

    Ati: 'Iki kibazo cyo mu Burasirazuba bwa Congo, nasobanuye mu bihe byashize, ntabwo ari ikibazo cy'Uburasirazuba bwa Congo ahubwo ni icya Congo yose, Akarere kacu, Umugabane wacu ndetse n'Isi. Ariko buri gihe gifatwa nk'ikibazo cy'Uburasirazuba bwa Congo.'

    Yavuze ko ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, bikomoka ku mateka y'icyo gihugu ndetse n'amateka ya Afurika muri rusange ariko usanga bigirwamo uruhare n'Isi yose harimo n'ibihugu byitwa ko bikomeye.

    Ati: 'Icyo kibazo gifite imizi mu mateka y'icyo gihugu, amateka y'Akarere ndetse n'amateka y'Umugabane wacu, yatangiriye muri ibyo bihe by'Ubukoloni.'

    Perezida Kagame yavuze ko Umutwe wa M23 ugizwe n'abaturage ba Congo, ndetse kuba bari kurwana n'Ingabo z'icyo gihugu cya Repubulika Iharanira Demukarasi ya Congo, atari uko bakunda intambara ahubwo ari uguharanira uburenganzira bwabo.

    Ati 'Kuki bari kurwana? Kuki dufite impunzi zirenga ibihumbi 100 hano mu Rwanda bavuye muri ako karere. Kuki dufite impunzi hano? Ni uko u Rwanda rushaka impunzi rukaba rwarazihamagariye kuva muri Congo kuza hano mu Rwanda? Nabivuze mu kibazo cya mbere, ni kuki M23 iri kurwana? Ni uko bakunda kurwana?'

    Perezida Kagame yibukije ko n'ubwo abagize Umutwe wa M23, umunsi umwe bitwa Abanye-Congo undi bakitwa Abanyamahanga, bidakuraho ko ari abaturage b'icyo gihugu.

    Ati: 'Iyi mirwano iri kubera mu Burasirazuba bwa Congo, urashaka kuvuga ko abantu bari muri iki cyumba batazi uko byatangiye, aho byatangiriye? Imirwano yatangiye mu myaka myinshi ishize, aba bantu bari kurwana ntabwo baturutse mu Rwanda, mu gihe byose byatangiraga cyangwa igihe batangiraga imirwano yose.'

    Yavuze ko abagize Umutwe wa M23 badakwiye guhuzwa n'u Rwanda kuko abenshi Congo yabasanze aho bari biturutse ku mpamvu zirimo iz'amateka. Ati 'Ntabwo ari uko habayeho kuva mu Rwanda. 

    Ariko icyo mvuga ko Congo yasanze bariya bantu hariya, bifite aho bihuriye n'ayo mateka y'Ubukoloni, ni yo mpamvu abayobozi ba Congo, rimwe bemera ko aba ni Abanye-Congo, ariko nyuma bakagerageza gushaka impamvu ngo imirwano ishyigikirwa n'u Rwanda. Ariko ntabwo bashobora kuvuga ko abantu batangije iyi mirwano, abari kurwana baturutse mu Rwanda. Ntabwo baturutse mu Rwanda.'

    Perezida Kagame yavuze ko umuhate wo gushaka ibisubizo by'ibibazo byo mu Burasirazuba bwa Congo, ugomba gukomeza ariko hakibazwa ibibazo bya nyabyo ndetse n'ibisubizo, bya nyabyo.

    Ati: 'Hagomba gukomeza kubaho umuhate wo gushaka ibisubizo ariko ntabwo byaba ibintu bisanzwe, ntabwo twakomeza kubikora nk'uko tumaze igihe tubikora mu gihe icyo dushaka ari ibitanga ibisubizo. Imbaraga zigomba gushyirwamo twibaza ibisubizo bya nyabyo, tukabona ibisubizo bya nyabyo. Ikibazo cya FDLR kigomba gusubizwa, ibibazo by'imbere muri RDC bigomba kubonerwa ibisubizo kandi ibisubizo biri imbere mu gihugu, mu biganiro.'


    Perezida Kagame yavuye imuzi ibibazo by’umutekano muke muri RDC


    Perezida Kagame mu kiganiro yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatatu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150642/perezida-kagame-yashyize-umucyo-ku-bibazo-byumutekano-muke-biri-muri-rdc-150642.html

  • Kurambagiza nabi birashoboka – Perezida Kagam… – #rwanda #RwOT

    Mu kiganiro Umukuru w’Igihugu yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, ubwo yari abajijwe ku mpinduka zihuse zikunze kugaragara muri Guverinoma, yavuze ko bituruka ku bintu byinshi birimo n’ibyifuzo by’ubuyobozi bw’igihugu.

    Yagize ati: “Impinduka muri Guverinoma ntiziraba ahubwo turacyari ku ntangiriro. Bihera ku bintu byinshi kandi n’imiterere y’igihe, imiterere y’igihugu, imiterere y’abantu n’icyifuzo cy’ubuyobozi bw’igihugu buba bwifuza ko twakora ibintu neza nta guta igihe biturutse no kugabanya icyo bidutwara, icyo bidusaba byose bigakubira hamwe.

    Uravuga rero impinduka zibaye muri iki gihe gishize, tuvuge mu mpera z’umwaka ushize ariko ari mbere gato y’amatora twagiyemo na nyuma yaho turangiza uyu mwaka ariko ibyo byabaye hashize igihe impinduka zisa n’aho zatuje. Ibyo rero bituruka mu kureba ibiba bikenewe muri icyo gihe”.

    Yakomeje avuga ko izi mpinduka zikorwa mu kugerageza gukorera ku muvuduko ndetse no kugabanya uburemere bw’ibibazo abantu bahura nabyo. Ati: “Byose rero biva mu kugerageza ariko dufite gushakisha gukora byinshi bishoboka, gukora ku muvuduko ushoboka kugira ngo bigabanye uburemere bw’ibibazo abantu bahura nabyo byaba mu buhinzi n’ubworozi byaba mu buzima, byaba mu burezi, byaba mu bikorwa remezo byaba mu bikorera.

    Ni nko kuba ufite igishushanyo imbere yawe cy’ibintu byose, uko biriho uko bikorwa, ababikora hanyuma bikakwereka ikivuyemo ubundi bigashaka ko ngo uko wabirebaga ugire icyo uhindura”.

    Perezida Kagame yavuze ko ikintu cya mbere ashyira imbere ari ugukorera abaturage. Ati: “Mu mikorere y’igihugu cyacu ni ugukorera igihugu cyacu, icya mbere nshyira imbere ni abaturage b’u Rwanda, barabona ibishoboka byose bikwiye ibyo dushoboye. 

    Hari ibyo tutageraho, tutabona kubera ko tutabishoboye tugategereza amikoro wenda igihe azabonekera tukabikora ariko ku bihari, ku bishoboka barabona ibyiza bikwiye uko bishoboka.”

    Yavuze ko iyo yabonye ko hari ikigomba guhinduka ntawe aha umwanya ndetse ko atita ku kuba hari uwo biri bubabaze ahubwo yita ku nyungu z’igihugu. Ati: “Iyo nabonye ko hari ikigomba guhinduka ntawe mpa umwanya n’iyo narara nkushyizemo kubera ko nta kintu nari nkuziho cyangiza, nkakibona umunsi ukurikiyeho nkuvanaho kuko si wowe mbona mbere mu kazi ndabona igihugu n’inyungu zacyo mbere na mbere. 

    Ibyo kujya kuvuga ngo atababara atarakara, n’iyo wagenda ukicwa n’agahinda njyewe nta cyo bimbwiye niba nakemuye ikibazo cy’abaturage”.

    Perezida Kagame yavuze ko gukora impinduka muri Guverinoma mu gihe gito, bishobora no guterwa no kuba habayeho kurambagiza nabi, bityo hakaba hari ibigaragara ari uko umuntu ari mu kazi. Umunyamakuru Mutuyeyezu Oswald wabajije iki kibazo yagize ati “Hari abavuga ngo muba mwarambagije nabi, niyo mpamvu uwo mushyizeho bucya avaho”. 

    Perezida Kagame yasubije agira ati “Birashoboka rwose, kurambagiza nabi birashoboka kubera ko abantu urabazi hari ukwihisha ntumumenye ukazamumenya yabaye ‘tested’ mu kazi. Kandi ntugire ngo ni nanjye ubikora, binyura mu zindi nzego. 

    Hari ubwo izo nzego bizicika kuko nazo zirimo abandi bameze nk’abo barangara, bikaza byihuta bakambwira ngo kanaka ni igitangaza, nti ‘nimumunzanire’, yahagera nti ‘ariko se ko mwambeshye, ko mbona hari ikibazo’. Mbirebera ku bikorwa ntabwo ari amarangamutima”.

    Mu mpera z’umwaka ushize ni bwo habaye impinduka muri Guverinoma nk’aho uwari Minisitiri wa Siporo, Nyirishema Richard yasimbujwe Mukazayire Nelly nyuma y’amezi 3 ashyizweho.

    Perezida Kagame yavuze ko akora impinduka muri Guverinoma hagamijwe inyungu z’igihugu

     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150644/perezida-kagame-yasobanuye-impamvu-hakorwa-impinduka-zihuse-muri-guverinoma-150644.html

  • Perezida Kagame yatangaje ko yaramaze kunanirwa kwitabira inama zigarura amahoro hagati y'u Rwanda na RDC #rwanda #RwOT

    Perezida Paul Kagame, mu kiganiro yahaye abanyamakuru, yagaragaje akababaro ke ku buryo inama zihuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo (RDC) zagiye zifata imyanzuro itajya ishyirwa mu bikorwa na RDC. Perezida Kagame yavuze ko hari igihe yageze akarambirwa kwitabira izo nama, kuko byagaragaraga ko nta musaruro ugaragara zivamo, ahubwo bimeze nko kujya kwifotoza gusa, aho gukemura ibibazo biri hagati y'ibihugu byombi.

    Yagize ati: 'Hari igihe ugera ukibaza niba kwitabira izo nama hari icyo bimaze, kuko ibyo mwiyemeje gushyira mu bikorwa bitarenga urwego rw'inyandiko.' Yakomeje asobanura ko kuba RDC idashyira mu bikorwa ibyemezo bifatirwa mu nama bituma izo nama zigira agaciro gake, kuko nta kintu cy'ingenzi kihinduka mu mubano w'ibihugu byombi.

    Perezida Kagame yavuze ko kwitabira izo nama cyangwa kutazitabira byose bimeze kimwe, kubera ko nta mpinduka zifatika zigaragara mu mikoranire na RDC.

    Yagarutse ku buryo iki gihugu cyakomeje kugumura imitwe yitwaje intwaro nka FDLR, inarwanya u Rwanda, kandi bigatuma umutekano mu karere k'Ibiyaga Bigari uhungabana.

    Mu magambo ye, Perezida Kagame yashimangiye ko u Rwanda rwifuza amahoro arambye muri aka Karere, ariko asaba ko ibyo bihugu byombi byashyira mu bikorwa imyanzuro iba yafatiwe mu nama.

    Yanenze uburyo RDC ikomeza gutinda cyangwa kwirengagiza ishyirwa mu bikorwa ry'ibyo biyemeza, bikaba ikibazo gikomeye mu gukemura amakimbirane.

    Perezida Kagame kandi yavuze ko kubaka amahoro bisaba ubufatanye, ubushake, n'ubushobozi bwo gukemura ibibazo mu buryo burambye.

    Yashimangiye ko u Rwanda ruzakomeza gukora ibishoboka byose mu gukomeza kubaka amahoro, ariko asaba RDC kureka imvugo zidaherekejwe n'ibikorwa. Iki kiganiro kirambuye yagiranye n'abanyamakuru, cyagaragayemo ibisobanuro byinshi ku bibazo by'umutekano n'imibanire y'ibihugu byombi.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yatangaje-ko-yaramaze-kunanirwa-kwitabira-inama-zigarura-amahoro-hagati-yu-rwanda-na-rdc/

  • Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana #rwanda #RwOT

    Umwe mu myanzuro y'inama zibera i Luanda muri Angola mu rwego rwo kugarura amahoro mu burasirazuba bwa Kongo, ni utegeka Tshisekedi kugira uruhare mu gusenya umutwe w'abajenosideri wa FDLR yakomeje gushyira ku ibere, kandi ari intandaro y'umutekano muke haba muri Kongo, haba no muri aka karere kose k'Ibiyaga Bigari.

    Uyu mwanzuro Tshisekedi yawemeye bya nyirarureshwa ariko, kuko n'ubundi abasesenguzi batumvaga uko yakwikuraho amaboko, agasenya FDLR kandi ari umufatanyabikorwa mu kurwanya M23, ariko cyane cyane mu mugambi basangiye wo kugirira nabi uRwanda.

    Icyegeranyo cy'impuguke za Loni rero kimaze gushyira ahabona amayeri yose Tshisekedi yakoresheje ngo FDLR ye idahungabana, ahubwo ikomeze ibikorwa by'iterabwoba birimo gutoteza Abatutsi bo muri Kongo, no gukomereza 'unushinga' wa jenoside mu Rwanda.

    Muri icyo cyeranyo, cyane cyane kuva ku gika cya 68 kugeza ku cya 80, impuguke za Loni zigaragaza ko nko muri Nzeri 2024, igisirikari cya Kongo, FARDC , cyagabye ibitero ku hirindiro bya FDLR muri Kivu y'Amajyaruguru, ariko bikaba byari ukubeshya umuryango mpuzamahanga ngo wibwire ko gitangiye kubahiriza ibisabwa na Luanda. Ngo byari ikinamico kuko Gen.Pacifique Ntawunguka Pacifique'Omega' utegeka FDLR, yabanje kuburirwa, maze yimura abarwanyi be mbere y'iryo kinamico.

    Izo mpuguke zivuga ko n'ubusanzwe hari abarwanyi ba FDLR bari barashyizwe muri FARDC, ariko biza kongerwamo imbaraga nyuma y'umwanzuro wa Luanda. Uretse muri FARDC, ngo abajenosideri ba FDLR barushijeho kandi kwinjizwa mu mutwe wa 'Wazalendo', n'indi yitwaje intwaro Leta ya Kongo yashinze ngo iyifashe kurwanya M23.

    Abarwanyi ba FDLR ndetse ubu ngo banatojwe kujya basobanura ko ntaho bahuriye n'uwo mutwe w'iterabwoba, ko ahubwo ari ' Abakongomani ba Wazalendo' bahagurukiye kurinda ubusugire bwa Kongo. Muri make, ibi ni ugushimangira ya mvugo ya Tshisekedi n'ibyegera bye , badatinya kubeshya ko nta FDLR ikibaho.

    Ibi ni ubuswa burimo no kwivuguruza ariko, kuko ubwo Leta ya Kinshasa yemereraga umuhuza , Perezida wa Angola Joao Lourenço, ko igiye kugira uruhare mu gusenya FDLR, ni uko yemeraga ko ihari, kandi ko ari ikibazo ku mutekano koko.

    Nta n'uburyo kandi Kongo yahakana ko FDLR ikorera ku butaka bwayo, kuko inzego zishinzwe iperereza rya gisirikari muri Kongo, uRwanda na Angola zashyikirije umuhuza, Perezida Lourenço, raporo yerekana aho FDLR ifite ibirindiro, ndetse inatanga inama n'ingengabihe by'uburyo yasenywa.

    Ikindi, FDLR n'abayishyigikiye, barimo Jambo Asbl na FDU-Inkingi ya Ingabire Victoire, bivugira ko ngo FDLR ari 'umutwe wa politiki urengera impunzi', ndetse ngo usaba imishyikirano na Leta y'uRwanda!

    Ibi byose se Tshisekedi yabicikira he avuga ko FDLR itakibaho?

    Igitangaje muri ibi byose ahubwo, ni uburyo Loni yivugira ko FDLR igifitanye imikoranire na FARDC, kandi iyo Loni, ibinyujije muri Monusco, ikabirengaho ishyigikira Leta ya Kongo mu bikorwa byayo n' abajenosideri ba FDLR.

    Iyo urebye amananiza Kinshasa ikomeza kuzana, biragaragara ko umuti ushakirwa i Luanda bizaruhanya kuwubona, kuko umurwayi nyirizina, Tshisekedi, adashaka ko uvugutwa.

    Ni mu gihe kandi kuko abasesenguzi bamaze kubona ko hari abafite inyungu muri iyi ntambara ya Kongo, ku usonga hakaba uwo Tshisekedi n'ibindi bikomerezwa, cyane cyane ibyo mu burengerazuba bw'isi.

    The post Impuguke za Loni zashyize hanze amayeri Tshisekedi yifashishije ngo FDLR ye idahungabana appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/impuguke-za-loni-zashyize-hanze-amayeri-tshisekedi-yifashishije-ngo-fdlr-ye-idahungabana/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=impuguke-za-loni-zashyize-hanze-amayeri-tshisekedi-yifashishije-ngo-fdlr-ye-idahungabana

  • Hatanzwe icyizere cyo gukemura ikibazo cya parikingi mu Mujyi wa Kigali – #rwanda #RwOT

    Umuvugizi w'Umujyi wa Kigali, Ntirenganya Emma Claudine yabwiye RBA ko bashishikariza abikorera kubaka inzu zigeretse kandi zifite parikingi zazo ariko ko mu buryo burambye bateganya kubaka inzu zo guparikamo imodoka byonyine.

    Yagize ati “Turateganya kubaka inzu za parikingi gusa ukaba wabona igorofa kuva hasi kugeza hejuru nta kindi kintu gikorerwamo, ari parikingi gusa.”

    Yavuze ko abikorera bakwiriye kwitabira kubyaza umusaruro aya mahirwe, anashimangira ko ikibazo cy'ibiciro bya parikingi gikomeje kuzamuka, na cyo kiri kwitabwaho.

    Ati “Abikorera tubashishikariza kubaka parikingi z'inzu zabo hamwe, ziranahari ariko turacyafite ikibazo ku biciro byazo aho turi kuganira n'zindi nzego ngo turebe tuti nubwo uwikorera afite parikingi ye akodesha, ariko se ni ayahe mafaranga atakagombye kurenza?”

    Mu gihe ibyo byose bitarashyirwa mu bikorwa ngo ikibazo cya parikingi nke gikemuke, Umujyi wa Kigali ugaragaza ko hari ibice byegereye imihanda bigenda bishyirwaho ahantu abafite ibinyabiziga bashobora guparika.

    Ibyo kandi byiyongeraho no muri Kigali Pelé Stadium i Nyamirambo kuko naho abahaturiye bemerewe kuhaparika.

    Abakorera n'abagenda muri Kigali bari baherutse kugaragaza kutishimira ubuke bwa parikingi nke muri Kigali.

    Irumva James yagize ati “Parikingi iratugoye cyane kuko hari imodoka nyinshi muri uyu Mujyi. Uza guparika ukabura parikingi bikagusaba kujya kuyihiga mu mpande kure, waba wihutaga bikakwicira gahunda.”

    Tuyishime Hosiana ukorera mu Isoko rya Nyarugenge na we, yaragize ati 'Biragoye kubona parikingi hano kuko ihari ni ntoya kandi abantu benshi bahaza baba bazanye imizigo mu isoko. Hari igihe uzenguruka umwanya munini ushaka aho uparika rimwe ugasaga bivuyemo no kukwandikira ngo waparitse ahatemewe.”

    Ibi bibazo byose, ni byo Umujyi wa Kigali uri kwitegura gukemura mu bihe biri imbere.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hatanzwe-icyizere-cyo-gukemura-ikibazo-cya-parikingi-mu-mujyi-wa-kigali

  • Niba ubutegetsi buhindutse n'uko yita kuri Afurika bigomba guhinduka – Perezida Kagame kuri Amerika – #rwanda #RwOT

    Perezida Kagame yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'Itangazamakuru kuri uyu wa 09 Mutarama 2025 cyagarukaga ku ngingo zitandukanye.

    Yasubizaga Umunyamakuru wa Al Jazeera wari umubajije niba hari ibishya yakwitega ku butegetsi bushya bwa Amerika ku bibazo bya Repubulika Ihanarira Demokarasi ya Congo, RDC.

    Perezida Kagame yavuze ko yubaha impinduka zabayeho muri Amerika, agaragaza ko kugira ngo zibe byari ku mpamvu nziza ndetse ko yiteguye gukorana n'iki gihugu mu bihe biri imbere.

    Yavuze ko nubwo ubuyobozi bwahindutse binyuze muri demokarasi n'ibindi birimo nk'uburyo iki gihugu cyita ku ngingo zijyanye na politiki na byo bigiye guhinduka.

    Ati 'Ntekereza ko bizanagenda uko no ku bijyanye n'uburyo bukoreshwa mu kwita ku ngingo zirebana na Afurika muri rusange ndetse by'umwihariko uko cyita ku bibazo byo mu Burasirazuba bwa RDC. Ni byo ntekereza ndetse ntegereje ngo ndebe uko bizagenda.'

    Yavuze ko uretse muri Amerika no ku Isi muri rusange ibintu biri guhinduka ku muvuduko wo hejuru, akagaragaza ko abantu bakwiriye gukora cyane kugira ngo biyiteho muri iyi Si iri guhindagurika cyane.

    Mu matora y'Umukuru w'Igihugu muri Amerika yabaye ku wa 05 Ugushyingo 2024, Donald Trump wo mu ishyaka ry'Aba-Républicains yegukanye intsinzi.

    Icyo gihe yahigitse abo bari bahanganye cyane cyane Kamala Harris w'ishyaka ry'Aba-Démocrates, nyuma yo kubona amajwi ya Electoral college 277, mu gihe Kamala Harris afite 224.

    Amatora yo muri Amerika akimara kurangira Perezida Kagame yashimiye Donald Trump watsindiye kuba Perezida wa 47 wa Leta Zunze Ubumwe za Amerika yizeza uyu ugiye kuyobora Amerika bwa kabiri ubufatanye bugamije inyungu hagati y'u Rwanda na Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu myaka iri imbere.

    Icyo gihe yagize ati “Ubutumwa bwawe busobanutse bwahoze ari uko Leta Zunze Ubumwe za Amerika ikwiye kuba umufatanyabikorwa w'amahitamo, uhamagarira abandi kuyifatiraho urugero aho kubahatira kubona ibintu nkayo no kubaho nkayo. Ndashaka rero gukorana nawe mu nyungu rusange z'ibihugu byombi mu myaka iri imbere.”

    Biteganyijwe ko Donald Trump azarahirira kuyobora Amerika ku wa 20 Mutarama 2025.

    Inshuro zose yagiye yiyamamaza, yavuze ko gusubiza Amerika icyubahiro bizaca mu guhagarika kwivanga mu bibera ahandi, imbaraga zigashyirwa mu kubaka Amerika ikaba ikigega cy'Isi, Abanyamerika bakabona akazi n'ubuzima bwiza.

    Ni ingingo urebye isa n'itandukanye n'abo mu Ishyaka Aba-Democrates bo politiki yabo ikunze kurangwa no kwivanga mu y'ibihugu by'abandi, benshi bagashinja iki gihugu kigizwe na leta 50 guteza akaduruvayo mu bihugu by'abandi.

    Perezida Kagame yaragagaje ko niba ubutegetsi bwa Amerika buhindutse n’uburyo iki gihugu cyita ku bubazo bya Afurika bigomba guhinduka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/niba-ubutegetsi-buhindutse-n-uko-yita-kuri-afurika-bigomba-guhinduka-perezida

  • Kamonyi-Rugalika: Umurambo w'umuntu wasanzwe iruhande rwa Kaburimbo hafi na Nkoto #rwanda #RwOT

    Umurambo w'umugabo bigaragara ko akuze, uri mu kigero cy'imyaka iri hagati ya 35-40, wasanzwe impande y'Umuhanda wa Kaburimbo hepfo y'isantere y'Ubucuruzi ya Nkoto ugana Kigali, urenze Camera ihari izi zizwi nka Sofiya, ahazwi nka Kangangayire hafi n'uruganda ruhari rutunganya Akawunga. Birakekwa ko yishwe akaza kuhajugunywa.

    Umunyamakuru wa intyoza.com wageze aho uyu murambo wari uri i Kagangayire, umwe mu baturage yabwiye umunyamakuru ko uyu murambo wabonywe n'umuturage wari ugiye kwahira ubwatsi bw'amatungo mu ma saa kumi n'imwe za mugitondo.

    Baba abaturage mu byiciro bitandukanye bagiye bahanyura, bakerekwa uyu murambo hagamijwe kureba niba hari uwamumenya, baba n'abayobozi batandukanye barimo n'inzego z'Umutekano, bose nta n'umwe wabashije kumenya imyirondoro y'uwishwe ngo ni inde, akomoka he.

    Abayobozi barimo; Umunyamabanga Nshingwabikorwa w'Umurenge wa Rugalika, inzego z'Umutekano, Komanda wa Polisi na ba DASSO, urwego rw'Igihugu rw'Ubugenzacyaha-RIB muri Kamonyi, Abakozi ba RIB baturutse Kigali bapima cyangwa bashinzwe gukusanya ibimenyetso, kugera ku i saa 14H45 ubwo Imodoka y'Akarere yari itwaye umurambo, nta muntu n'umwe wagaragaye wamenya uwishwe.

    Mu buryo bugaragarira amaso, aho umurambo wari uri hari amaraso yahaviriye ahajugunywa kandi nawe ubwe mu maso hagaragara amaraso menshi yamwumiyeho. Yari yarateretse ubwanwa cyane ku kananwa, yambaye akajire, utu akenshi usanga twambawe n'abantu bari kubaka, abakarani cyangwa abakora amasuku mu mihanda n'ahandi.

    Amakuru intyoza.com ikura mu baturage batandukanye bari aha mu gihe kitari gito bahamaze ndetse n'abagiye bahanyura, dore ko bari muri bamwe bahaye intyoza.com amakuru, bakeka ko uyu Nyakwigendera yaba yiciwe ahandi akazanwa kujugunywa aha hantu, cyane ko benshi mu baturage muri aka gace bahanyuze bakerekwa umurambo ariko nti hagire ubasha ku mumenya. Hanyuze n'abamotari batari bake, cyane ko ari ku muhanda wa Kaburimbo, ariko aberetswe uwishwe, bose nta wabashije ku mumenya kugera ubwo Imodoka y'Akarere yahageraga igatwara Umurambo Kacyiru.
    intyoza.com

    Source : https://www.intyoza.com/2025/01/09/kamonyi-rugalika-umurambo-wumuntu-wasanzwe-iruhande-rwa-kaburimbo-hafi-na-nkoto/