Blog

  • Neymar yakoreye arenga miliyari 1.2 Frw kuri… – #rwanda #RwOT

    Mu mpeshyi ya 2023 ni bwo uyu mukinnyi yavuye mu ikipe ya Paris Saint-Germain yari amazemo imyaka 6, yerekeza mu ikipe ya Al Hilal yo muri Arabia Saudite. Neymar yari irindi zina rikomeye mu mupira w’amaguru rigiye muri iki gihugu nyuma y’abarimo Cristiano Ronaldo, Benzema, Mahrez, Mané, Seko Fofana…

    Kimwe n’abandi nawe yasinye amasezerano amwemerera kubona ibifurumba by’amafaranga aho ahembwa amafaranga arenga miliyari 101 z’Amanyarwanda dore ko aza no muri 3 bahembwa amafaranga menshi ku Isi nyuma ya Cristiano Ronaldo wa mbere na Lionel Messi wa Kabiri.

    Nubwo Neymar ahembwa na Al Hilal amafaranga menshi ariko asa nkaho yayihombeye bijyanye n’uko kuva yayigeramo ahorana ibibazo by’imvune.

    Mu mwaka ushize wa 2024 yayikiniye iminota 42 gusa aho yakoze ku mipira 42 muri iyi mikino ibiri yakinnye. Bijyanye n’amafaranga yahembwe muri iyj mwaka wose nibura buri mipira ibiri yakoragaho yari afite agaciro k’amafaranga arenga miliyari 1.2 y’amafaranga y’u Rwanda.

    Kugeza n’ubu Neymar Jr aracyafite ikibazo cy’imvune gusa ntabwo bizwi igihe azasubirira mu kibuga.

    Neymar yakoreye arenga miliyari 1.2 Frw kuri buri mupira yakozeho muri 2024

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150690/neymar-yakoreye-arenga-miliyari-12-frw-kuri-buri-mupira-yakozeho-muri-2024-150690.html

  • Urukundo rwa Saidi ucuruza intwaro rwaba rwat… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu, byagaragaye ko Mutesi Jolly yaba ari mu rukundo ruryoshye nyuma y’uko yahuye n’ibizazane mu rukundo akaza no kwisanga avuga ko hari abagabo b’inyana z’imbwa kubera kwihunza inshingano no kudakora ibikwiye nk’abagbo.

    Iri jambo ryababaje benshi mu bagabo ndetse biteza ikibazo gikomeye aho Mutesi Jolly yaje kubaza benshi mu bamushinjaga kubatuka ngo “Niba mutari zo murababazwa n’iki?”

    Nyuma yo kuvuga byinshi bikarangira, benshi mu bantu bari bategerezanyije amatsiko menshi kubona Mutesi Jolly mu rukundo nawe akaba yakora ubukwe nk’uko benshi muri ba Nyampinga bakomeje gushinga ingo.

    Kuri uyu wa Gatanu, benshi mu bakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda bakiranye ubwuzu inkuru y’uko Mutesi Jolly ari mu rukundo n’umuherwe wo muri Tanzania.

    Ntibyateye kabiri, Miss Mutesi Jolly yahise atera utwatsi urukundo rwe na Lugumi Saidi ucuruza intwaro avuga ko Instagram yiwe yibwe bityo uwayibye akaba ariwe wanditse ko ari mu rukundo.

    Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Instagram aho Lugumi yanditse ngo “Warakoze kunkunda.” Hanyuma Mutesi Jolly asubiza agaragaza ko ibintu bimeze neza.

    Nyuma yagiye ku rubuga rwa X avuga ko ibiri kuri Instagram atari ukuri kuko bamwibye urubuga rwe rwa Instagram.

    Nyamara nubwo yabivuze atyo, mu byumweru bitanu bishize, uyu mugabo yatanze igitekerezo ku mashusho ya Miss Mutesi Jolly agaragaza agatima hanyuma Jolly nawe amusubirisha akandi gatima.

    Uyu mugabo niwe wenyine Mutesi Jolly yahisemo mu bandi bose bari bamwandikiye ahatangirwa ibitekerezo harimo umugore wa Tom Close nubundi basanzwe bari inshuti z’akadasohoka.

    Kenshi bizwi ko iyo umuntu yibwe urubuga ahita abitangaza cyangwa se uwamwibye urubuga rwe agashyiraho ibintu byinshi, byashoboka ko uwarwibye yaba ari umwana mwiza kuko atigeze agira ikindi yangiza cyangwa se ngo anyuzeho amakuru ye bwite.

    Uwavuga ko uyu wibye urubuga rwa Mutesi Jolly ari umwana mwiza ntiyaba yibeshye! Uyu mujura yongeye asubira inyuma agenda asaba buri muntu wavuze ko Mutesi Jolly ari mu rukundo ko yasiba ubwo butumwa kuko atari ukuri.

    Si ibyo gusa bigaragaza ko urukundo ruri gucengera mu nzira zigoye kuko uyu mugabo ufite ibikorwa byinshi ku buryo byagorana ko yajya abona umwanya wo kwirirwa ku mbuga nkoranyambaga, akurikirana abantu babiri gusa abona nk’ingenzi. Abo bantu ni Mutesi Jolly ndetse n’urubuga rucuruza intwaro aho yashoye imari ye.

    Said Lugumi ni umucuruzi uzwi cyane ukomoka muri Tanzania. Ni nyiri Sosiyete yitwa Lugumi Enterprises, ikora ibikorwa byihariye mu by'ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (forensic ICT services) ndetse no mu gutanga ibisubizo by'imikorere mu bijyanye no gucapa (corporate printing solutions).

    Umutungo nyakuri wa Said Lugumi ntaho utangazwa ku buryo wawumenya, ariko nk'umuyobozi wa sosiyete ikomeye kandi y'icyitegererezo, bikekwa ko afite umutungo ukomeye.

    Mutesi Jolly yateye utwatsi urukundo rwe na Saidi


    Hari haciyeho igihe Mutesi Jolly avuze ko hariho abagabo b’inyana z’Imbwa kubera imico n’imyitwarire bamwe bagira kandi idahwitse


    Lugumi Saidi uvugwa mu rukundo na Mutesi Jolly

    Ubutumwa bwa Lugumi Saidi n’uko Mutesi Jolly yamusubije


    Ubutuwa bw’urukundo bwa Mutesi Jolly na Lugumi Saidi bumaze ibyumweru bitanu

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150689/urukundo-rwa-saidi-ucuruza-intwaro-rwaba-rwatsinze-icyumutwe-mutesi-jolly-ushaka-kurupfuri-150689.html

  • Kevin Kade yakoranye indirimbo na Ali Kiba uh… – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere Kevin Kade akoranye indirimbo n'uyu muhanzi uri mu banyabigwi bakomeye mu gihugu cya Tanzania, uhora uhanganye na Diamond. 

    InyaRwanda yahawe amakuru avuga ko muri Kanama 2024, Kevin Kade yemeranyije na Ali Kiba ikorwa ry'iyi ndirimbo kugeza ubwo amusanze muri Tanzania kugira ngo bakorane.

    Kuri ubu rero, Kevin Kade yashyize hanze amashusho ari kumwe n’uyu muhanzi arenzaho amagambo agira ati: “Nahuye n’umwami Kiba, mwitegure turi mu 2025.”

    Aya makuru agiye hanze nyuma y’iminsi micye uyu muhanzi ateguje indirimbo nshya mu gihe kitarambiranye, ari nako yishimira umusaruro w’indirimbo ebyiri zamuhiriye cyane zirimo ‘Sikosa’ yakoranye na Element EleeeH ndetse na The Ben imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 8 kuri YouTube, ndetse na ‘Jugumila’ yahuriyemo na Phil Peter na Chriss Eazy imaze kurebwa n’abarenga miliyoni 10.

    Ali Saleh Kiba [Ali Kiba] wavutse ku wa 29 Ugushyingo 1986, ari mu bahanzi bakomeye muri Tanzania, akaba n'umwanditsi w'indirimbo. Ndetse azwi na benshi kubera ihangana rye na Diamond kuva yatangira umuziki kugeza n'uyu munsi.   

    Afatwa nk'umwe mu bahanzi bakomeye mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba. Niwe washinze inzu ifasha abahanzi mu bya muzika ya Kings Music Label, ndetse aherutse gushinga ibitangazamakuru yahurije muri sosiyete yise 'Crown Media Group'.

    Umwibuke mu ndirimbo zirimo nka Mwana, Aje, Chekecha Cheketua, Cinderella, Nakshi Mrembo, Usiniseme, Dushelele, Single Boy yakoranye na Jaydee, Mapenzi Yana Run Dunia, Mahaba, Mama yakoranye na Yvone Chaka Chaka na Macmuga.

    Ariko kandi amaze gukorana indirimbo n'abarimo Patoranking, Sauti Sol, Marioo, Nyashinski, Khaligraph Jones, Sarkodie n'abandi.


    Kevin Kade na Ali Kiba bakoranye indirimbo izasohoka vuba

    Kade aherutse kuvuga ko yishimiye byimazeyo gukorana n’uyu muhanzi


    Kevin Kade ubwo yashimiraga Ali Kiba wamuteye iteka


    Yateguje ibidasanzwe mu 2025

    Kanda hano urebe ‘Sikosa’ ya Kevin Kade, The Ben na Element EleeeH


    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150692/kevin-kade-yakoranye-indirimbo-na-ali-kiba-uhora-uhanganye-na-diamond-150692.html

  • Abakikinga ku gihuru ni 1% gusa: Uko gutunga ubwiherero mu Banyarwanda bihagaze – #rwanda #RwOT

    Urukiko rwo mu Buhinde muri Leta ya Rajasthan rwahaye umugore uburenganzira bwo gutandukana n'umugabo we kuko urugo rwe rutagira ubwiherero. Uyu mugore yavugaga iyo ashatse kujya kwikiranura n'umubiri, yikinga mu bihuru, nabwo bigasaba ko yitwikira ijoro ngo hato abaturanyi batamuha inkwenene.

    Umugore yashinjaga umugabo we ko mu myaka itanu bari bamaranye, yananiwe kubaka ubwiherero imbere mu rugo. Hari n'undi mugabo wabenzwe ku munota wa nyuma ubukwe ntibwataha nyuma y'uko umugeni we yari amaze gutahura ko nta bwiherero buri mu rugo rushya agiye gutahamo.

    Muri rusange, mu Buhinde habarurwa abagera kuri miliyoni 600 bafite ikibazo cy'ubwiherero.

    Mu Rwanda, ibyavuye mu ibarura rusange rya 2022 bigaragaza ko ingo zifite imisarane yujuje ibisabwa kandi idasangirwa ari 72%, mu gihe abantu bakiranura n'umubiri ku gasozi cyangwa mu ishyamba ari 1% mu gihugu hose.

    Ingo nyinshi zifite ubwiherero budasangirwa ni iziyoborwa n'abagabo zigera kuri 74%, mu gihe iziyoborwa n'abagore zifite ubwiherero budasangiwe ari 68%.

    Bigaragara ko abatuye mu mijyi bafite ubwiherero budasangirwa ari 56%, umubare muto ugereranyije n'ingo 78.5% zifite ubwiherero budasangirwa mu bice by'icyaro.

    Umukozi wa Minisante Ushinzwe Ishami ry'Ubuzima bushingiye ku bidukikije, Mukamunana Alphonsine, yabwiye IGIHE ko umubare w'Abanyarwanda bafite ubwiherero bwujuje ibyangombwa umaze kuzamuka bitewe n'ubukangurambaga bukorwa hirya no hino mu baturage n'inzego z'ibanze, abadashoboye kubwiyubakira, bakabwubakirwa.

    Yavuze ko ibigenderwaho kugira ngo umuntu yizere ko afite ubwiherero budashobora gushyira mu byago ubuzima bwe nko kurwara indwara ziterwa n'umwanda birimo uburebure bwa metero nibura eshanu z'ubujyakuzimu, kuba butinze kandi bworoshye gukorerwa isuku, bwubakiye ku mpande, busakaye ndetse bukanakinze.

    Mukamunana yasobanuye ko umuntu udafite ubwiherero atari we gusa bigiraho ingaruka ahubwo n'abaturanyi be zibageraho.

    Yagize ati 'Utabufite ahura n'ingaruka nyinshi, ndetse si na we gusa, kuko n'abaturanyi be aba abashyira mu kaga. Umuntu udafite ubwiherero, bivuze ko yituma ku gasozi, ya myanda ishobora kumanukira mu masoko y'amazi, ukazasanga abaturage b'aho bose bahuye n'ikibazo cy'indwara zituruka mu mwanda.'

    Imibare iheruka gushyirwa ahagaragara na OMS igaragaza ko abarenga miliyoni ebyiri ku Isi, badafite ibikoresho by'ibanze by'isuku n'isukura. Ni mu gihe miliyari 1,8 usanga bakoresha amazi yandujwe n'imyanda iva mu misarane kandi 80% by'amazi ava mu misarane yongera gusubira mu rusobe rw'ibinyabuzima atasukuwe.

    Mukamunana asobanura ko gukaraba amazi meza n'isabune igihe umuntu avuye mu bwiherero ndetse na mbere yo gufata ifunguro, bigabanya ibyago byo kurwara indwara ziterwa n'umwanda ku kigero cya 47%, bityo ko Abanyarwanda bakwiriye kubizirikana.

    OMS itangaza ko 10% by'abatuye isi batunzwe n'ibiribwa biba byuhiwe hakoreshejwe amazi y'umwanda, aho abantu barenga ibihumbi 280 bapfa bishwe n'impiswi ziwuturukaho.

    Abenshi mu mijyi bakoresha ubwiherero busangirwa n’ingo zirenze rumwe


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-n-abikinga-ku-gihuru-gutunga-ubwiherero-mu-banyarwanda-bihagaze-bite

  • Harmonize yikomye abanenga ibisuko bye bishya #rwanda #RwOT

    Umuhanzi w'icyamamare mu gihugu cya Tanzania, Harmonize, yakomeje kugira icyo avuga ku bavuze nabi ku isura ye nyuma yo guhindura ibisuko bye. Akaba yikomye ku bakomeje kugenda bamuvuga nabi kubera uburyo yahinduyeho umusatsi, avuga ko abavuga ibyo bashaka gukosora umukire ntaho bahuriye n'uburenganzira bwo kuvuga uko umusatsi we waba umeze.

    Abinyujije ku rubuga rwa Instagram, Harmonize yashyizeho ubutumwa bugira buti: 'Uvuga ko umusatsi wanjye atari mwiza, akura he ububasha bwo gukosora umukire? Twe twarenze urwego rwo gushimisha abandi.'

    Ibi Harmonize yabivuze nyuma y'uko hari abafana be bakomeje guhindura imyanya yabo bashinja umuhanzi ko adasa neza, nyuma y'uko atangiye gushyira ku mbuga nkoranyambaga amwe mu mafoto agaragaza ibisuko bishya afite ku mutwe.

    Urujijo ruri mu bafana bagaragaje impungenge ku isura ye no kugenda ahindura uko ateye, ariko Harmonize yagaragaje ko aba ari impinduka ziboneye, ndetse atari ibintu byatuma abandi babasha kumwigiraho mu buryo bw'akajagari.

    Uyu muhanzi uri mu bakomeye muri Tanzania yifuza kugaragaza ko ubuzima bwe bw'umwimerere ntaho buhurira no gushimisha abantu. Ashishikariza abakunzi be n'abandi bose kumwubaha nk'umuhanzi kandi ashimangira ko ari mu nzira zo gukora ibikomeye mu muziki no kuzamura izina rye.

    Source : https://kasukumedia.com/harmonize-yikomye-abanenga-ibisuko-bye-bishya/

  • Mutesi Jolly yihakanye umuherwe bavugwa mu ru… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki ya 9 Mutarama 2025, Miss Mutesi Jolly yasangije abakunzi be ifoto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nyuma gato, haje umuntu mu gice abafana batangiramo ibitekerezo ari we Saidi Lugumi agira ati: (Your so beautiful always and thank you so much for loving me❤️) “Uri mwiza cyane igihe cyose, kandi ndagushimira cyane kuba unkunda❤️” 

    Nuko Mutesi Jolly asubiza agira ati ”(Locked in❤️) “Bifunze mu mutima❤️!” 

    Mutesi Jolly ufite ikamba rya Miss Rwanda 2016, yahakanye ko haba hari umubano uwo ari wo wose hagati ye n’uyu muherwe aho abicishije kuri X kuri uyu wa Gatanu.

    Mu butumwa yatanze ugenekereje mu kinyarwanda yagize ati: ”Ndabamenyesha ko konti yanjye ya Instagram yibwe. Ndabasaba kwirinda kwemera cyangwa guha agaciro ubutumwa cyangwa ibitekerezo bivugwa ku mbuga zitandukanye biturutse kuri iyo konti. Mubifate nk’ibidafite agaciro”.

    Ibi byose bibaye mu gihe cy’amasaha 23 agizwe n’umugoroba wa tariki 9 Mutarama 2025 n’igicamunsi cya tariki 10 Mutarama 2025.

    Ubutumwa bwa Miss Jolly kuri X anyomoza amakuru y’uko ari mu rukundo na Said

    Said Lugumi wanditse kuri Instagram akaba anashimira Miss Jolly kuba yaramukunze 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150685/mutesi-jolly-yihakanye-umuherwe-bavugwa-mu-rukundo-150685.html

  • Africa News Agency igiye kwizihiza isabukuru… – #rwanda #RwOT

    African News Agency (ANA) yashinzwe muri Gashyantare 2015 i Cape Town, Afurika y’Epfo, na Sekunjalo Investments hamwe na Independent Media, iyobowe na Iqbal Survé, nyuma y’isenyuka rya South African Press Association (SAPA).

    Intego nyamukuru yo gushinga iki kigo, kwari ukugira ngo kigaragaze, gisesengure gitange umuti w'ibibazo Afurika ifite haba mu bukungu, ubuyobozi, imibereho y'abaturage ndetse no mu iterambere rya Afurika.

    Iki kigo cyagaragaje ubushongore n'ubukaka bwacyo mu gihe gito hanyuma batangira kwagura ibikorwa byabo ari nabwo bagezaga ahantu hatandukanye nko mu Bufarsana, Dakar, Abidjan, Libreville, Douala, Rabat, Tuniziya, na Kigali

    Mu rwego rwo kwishimira ibi byagezweho, African News Agency (ANA) bagiye kwizihiriza isabukuru y'imyaka 10 i Kigali aho baza kuba batumiye abahanga mu itangazamakuru mpuzamahanga kugira ngo barebere hamwe icyakorwa kugira ngo itangazamakuru rikomeze gutera imbere.

    Bamwe mu bayobozi batumiwe muri ibi birori biba kuri uyu wa gatanu tariki ya 10 Mutarama 2024, harimo Eugène Nyagahene washinze Tele10, Patrick Bofunda Ilingo wa TV5, Oria K. Vande Weghe umuvugizi wa La Francophonie, Clare Akamanzi umuyobozi wa NBA Africa, Elie Habimana uyobora Norrsken muri Afurika y'Iburasirazuba.

    Ibiganiro bitangwa biraba bifite intego igira iti 'Gutegura ejo hazaza h’itangazamakuru rya Afurika'

    Uretse kandi kuganira ku buryo bwo gutegura ahazaza h'itangazamakuru rya Afurika, ANA irateganya gushinga ishuri rizajya ritanga amahugurwa ku guteza imbere no guhangana n'ibibazo biri mu itangazamakuru ku buryo ejo hazaza h'itangazamakuru hazaba hari mu biganza byiza.

    Ubuyobozi bwa ANA bwagize buti “Uyu mushinga ugaragaza ubushake bwacu bwo kuba indashyikirwa mu itangazamakuru rya Afurika. Ntabwo ari uguhugura abanyamakuru gusa; ahubwo ni ukubaha imbaraga zo guhangana n’ibibazo byo ku isi mu gihe bagumye gushinga imizi mu bihe bidasanzwe bya Afurika n’amahirwe.”


    Africa News Agency bagiye kwizihiza isabukuru y’imyaka 10 n’intego igira iti “Gutegura ejo hazaza h’itangazamakuru rya Afurika”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150669/africa-news-agency-igiye-kwizihiza-isabukuru-yimyaka-10-150669.html

  • Imitoma iravuza ubuhuha kwa Mutesi Jolly n’um… – #rwanda #RwOT

    Ku mugoroba w’ejo ku wa Kane tariki 9 Mutarama 2025, Miss Mutesi Jolly yasangije abakunzi be ifoto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nyuma gato, haje umuntu mu gice abafana batangiramo ibitekerezo ari we Saidi Lugumi agira ati: (Your so beautiful always and thank you so much for loving me❤️) “Uri mwiza cyane igihe cyose, kandi ndagushimira cyane kuba unkunda❤️”. 

    Nuko Miss Mutesi Jolly asubiza agira ati ”(Locked in❤️) “Bifunze mu mutima❤️!”

    Kuri uyu wa Gatanu, ni bwo inkuru zasakaye ku mbuga nkoranyambaga z’uko Miss Mutesi Jolly yaba ari mu rukundo na Said Lugumi nyuma y’amagambo asize umunyu babwiranye kuri Instagram. 

    Umuherwe Said Lugumi Hamad yaje kwisanga gute mu rukundo na Miss Jolly ku buryo amarangamutima amuganza akajya kubyandika kuri Instagram ashimira uyu Nyampinga w’u Rwanda ku bwo kumukunda, nawe ntazuyaze akamwemerera ko yamaze gufungamo bwuma?. Ibi ni bimwe mu byo abantu banyuranye bari kwibaza ku mbuga nkoranyambaga.

    Lugumi ni umwe mu bashoramari bakomeye muri Tanzania ndetse ushora imari muri Kenya cyane ko hari n’amafoto amugaragaza we na Perezida w’iki gihugu, Wiliam Luto. Abenshi mu bamuzi bavuga ko yaba afite umugore, abandi ntibabyemeza neza gusa andi makuru avuga ko yatandukanye n’uwo mugore.

    Said Lugumi azwi cyane mu buzima bwe bwite no mu mibanire ye. Yashakanye n'umukobwa wa Said Mwema, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Tanzania, bikomeza gushyigikira igitinyiro cye mu muryango w'ubucuruzi no mu muryango mugari w'imibereho muri Tanzania.

    Kuri iki gihe, Said Lugumi afatwa nk'umwe mu bantu bakomeye mu bucuruzi muri Tanzania, azwi ku bikorwa bye by'ubucuruzi byateye imbere ndetse n'ubushobozi bwe bwo guhinduka no kwaguka mu nganda zitandukanye zo muri iki gihugu.

    Umugore wa Said Lugumi bivugwa ko ari Umunyatanzaniya, akaba umukobwa wa Said Mwema, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Tanzania (Inspector General of Police).

    Miss Jolly Mutesi yavukiye muri Kasese, mu gihugu cya Uganda ku itariki ya 15 Ugushyingo 1996, akaba ari we bucura mu muryango w’abana batandatu. Yize amashuri abanza muri Pickhill Nursery School na Hima Primary School muri Uganda.

    Amashuri yisumbuye (icyiciro rusange) yayize muri Kagarama Secondary School, naho icyiciro cya kabiri cy'amashuri yisumbuye (Advanced Level) acyiga muri King David Academy, aho yakuye impamyabumenyi mu masomo y’ubumenyi bw'amateka, ubukungu n'ubuvanganzo.

    Ku myaka 20, Jolly Mutesi yambitswe ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016, aba umwamikazi w'ubwiza wa mbere uhagarariye u Rwanda mu marushanwa y'ubwiza ya Miss World yabereye muri MGM National Harbor, Oxon Hill, Maryland, muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Jolly Mutesi ni umunyarwandakazi w'umunyamideli, watsindiye ikamba rya Miss Rwanda mu mwaka wa 2016. Ni umushoramari, umuvugizi w'uburenganzira bw'umwana w'umukobwa, ndetse akaba n'umuharanira iterambere ry'abagore.

    Reka turebere hamwe muri rusange Said Lugumi watwawe umutima na Mutesi Jolly

    Said Lugumi ni umucuruzi uzwi cyane ukomoka muri Tanzania. Ni nyiri Sosiyete yitwa Lugumi Enterprises, ikora ibikorwa byihariye mu by'ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (forensic ICT services) no mu gutanga ibisubizo by'imikorere mu bijyanye no gucapa (corporate printing solutions).

    Umutungo nyakuri wa Said Lugumi ntaho utangazwa ku buryo wawumenya, ariko nk'umuyobozi wa sosiyete ikomeye kandi y'icyitegererezo, bikekwa ko afite umutungo ukomeye.

    Lugumi yashimiye Mutesi Jolly ku bwo kumukunda undi nawe ntiyazuyaje yemeje ko abirimo neza

    Said Lugumi uvugwa mu rukundo na Mutesi Jolly

    Aravuga rikijyana muri Tanzania

    Miss Mutesi Jolly aravugwa mu rukundo n’umuherwe wo muri Tanzania

    Ni ubwa mbere Miss Mutesi Jolly avuzwe mu rukundo n’umusore

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150674/imitoma-iravuza-ubuhuha-kwa-mutesi-jolly-numuherwe-bavugwa-mu-rukundo-150674.html

  • Acuruza ibirimo intwaro! Byinshi ku muherwe u… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Kane tariki  9 Mutarama 2025, Miss Mutesi Jolly yasangije abakunzi be ifoto abinyujije ku rukuta rwe rwa Instagram.

    Nyuma gato, haje umuntu mu gice abafana batangiramo ibitekerezo ari we Saidi Lugumi agira ati: (Your so beautiful always and thank you so much for loving me❤️) “Uri mwiza cyane igihe cyose, kandi ndagushimira cyane kuba unkunda❤️”. Mutesi Jolly yasubiza agira ati ”(Locked in❤️) “Bifunze mu mutima❤️!” 

    Abenshi mu bazi Said bavuga ko yaba afite umugore, abandi ntibabyemeza neza, gusa andi makuru avuga ko yatandukanye n’uwo mugore.

    Said Lugumi ni umucuruzi ukomeye ukomoka muri Tanzania, wavukiye i Magu, mu Ntara ya Mwanza, mu mwaka wa 1972. Yarerewe mu muryango w'abakristo b'inyangamugayo, aho ababyeyi be bombi bari abakristu b'indahemuka. Nyuma, mu gihe runaka cy'ubuzima bwe, Said yahinduye idini, aba Umuyisilamu.

    Said Lugumi akiri umwana, yize amashuri abanza gusa, nyuma aza gukora akazi ko koza inkweto mu gace ka Mwanza, gaherereye ahantu higanjemo icyaro muri Tanzania.

    Mu mwaka wa 1990, Said yimukiye mu murwa mukuru wa Tanzania, Dar es Salaam, igikorwa cyabaye ihurizo rikomeye mu buzima bwe. Muri icyo gihe, yahinduye idini, aba Umuyisilamu kubera imibereho itari myiza.

    Nyuma yaho, yabonye urukundo kuko ubuzima bwari bumaze kuzahuka ku bwo kugenda ahinduranya imibereho, maze arushinga n'umukobwa wa Said Mwema, wahoze ari Umuyobozi Mukuru wa Polisi muri Tanzania. Uyu mubano wamufashije gukomeza gushyira imbaraga mu mibanire y'umuryango ndetse banabyaranye abana.

    Said Lugumi wemeye ubufasha n'inama za Said Mwema, yahisemo gutangira ibikorwa by'ubucuruzi byihariye byakoraga ibikorwa bitandukanye birimo serivisi z'ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (Forensic ICT) ndetse n'ibikorwa byo gucapa iby'ubucuruzi.

    Icyo kigo cyubatse ku muvuduko wihariye mu nyubako ya Air Tanzania House, iri mu gace ka siporo ka Dar es Salaam. Iki kigo cyaragiye, cyakira abakiriya batari mu gihugu gusa, ahubwo n’abaturuka mu bihugu bya Afurika y'Iburasirazuba, bigaragaza ubuhangange n'uburyo kigera kure mu karere.

    Said Lugumi kandi azwiho ibikorwa by'ubugiraneza. Yatanze imari ikomeye mu mishinga y'imyifatire myiza, y'iterambere ry'ubuzima bw'abaturage ndetse n'imiryango ikora ibikorwa by'ubugiraneza muri Tanzania, bigaragaza ubwitange bwe n'ubushake bwo gutanga umusanzu we mu buzima bwa rubanda.

    Ubu buryo bwo gukorera mu mucyo no gufasha sosiyete byamuhesheje kubahwa no guhabwa icyubahiro nk'umuntu ukwiye kuba urugero rwiza muri Tanzania.

    Hari andi makuru avuga ko uyu mugabo Said Lugumi yaba yaratangije ikigo gicuruza intwaro cyemewe n’amategeko afatanije n’abandi bise TACTICAL DEFENSE (T) LIMITED gikorana bya hafi na Guverinoma nyinshi muri Afurika ndetse n’ibindi bigo byigenga, bivugwa ko kandi afatanya na Leta ya Israel bya hafi bigaragwaza n’intwaro z’icyo gihugu acuruza.

    Said Lugumi uvugwa mu rukundo na Mss Mutesi Jolly

    Miss Mutesi Jolly aravugwa mu rukundo na Said Lugumi

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150678/acuruza-ibirimo-intwaro-byinshi-ku-muherwe-uvugwa-mu-rukundo-na-mutesi-jolly-150678.html

  • Miss Jolly yashyizeho umucyo ku byari byatumye hakekwa ko yaba ari mu rukundo n'umunyemari #rwanda #RwOT

    Miss Jolly yatanze umucyo ku byari byatumye abantu bakeka ko ari mu rukundo n'umunyemari Mutesi Jolly yavuze ko konti ye ya Instagram yibwe, nyuma yuko bigaragaye ko hari uwayikoresheje mu kwandikirana amagambo y'urukundo n'umuherwe wo muri Tanzaniya.

    Ibi byatumye habaho impaka mu baturage no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bibajije niba koko Miss Jolly yaba ari mu rukundo n'uwo munyemari.

    Mu kiganiro n'itangazamakuru, Jolly yasobanuye ko atigeze ajya mu rukundo n'umunyemari uwo ari we wese, ahubwo yamenye ko konti ye yakoreshejwe mu buryo butari bwo.

    Yagize ati: 'Ndagira ngo mbwire abantu ko konti yanjye yibwe kandi sinigeze nkorana n'uwo muntu. Ntabwo ari njye wakoresheje amagambo arimo urukundo kuri Instagram.'

    Iyi nkuru yatumye abasangiza ku mbuga nkoranyambaga batangira gukwirakwiza amakuru atandukanye, ariko Jolly yavuze ko ari ikinyoma, ndetse yiseguye ku buryo ibintu byagiye bihungabanya ubuzima bwe. Miss Jolly kandi yavuze ko hakomeje gukorwa iperereza kuri icyo gikorwa cyo kwiba konti ye, kugira ngo hagaragare abakoze ubwo buriganya.

    Miss Jolly yatanze umucyo ku byari byatumye hakekwa ko ari mu rukundo n'umunyemari.

     

    Source : https://kasukumedia.com/miss-jolly-yashyizeho-umucyo-ku-byari-byatumye-hakekwa-ko-yaba-ari-mu-rukundo-numunyemari/