Blog

  • Abafana ba Rayon Sports babanje gutangaza intego yabo mbere yo kujya i Huye #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko bahagurukira kuri Kigali Pele Stadium, abafana ba Rayon Sports batangaje ko bafite icyizere cyo gutsindira Mukura VS ibitego 3-0 iwayo, mu mukino ukomeye bemeza ko bazitabira ari benshi bashyigikira ikipe yabo.

    Mu bitangazwa n'abafana, bagaragaza ko bafite icyizere gikomeye cyo kwitwara neza, bishingiye ku buryo ikipe yabo iri kwitwara muri iyi minsi, ndetse n'urugendo rurerure bakoze bagiye gushyigikira ikipe yabo. Uyu mukino wahurije hamwe abakunzi ba Rayon Sports baturutse impande zose z'igihugu, bafite intego imwe yo gutanga imbaraga no gushyigikira ikipe yabo ngo ibashe kwitwara neza.

    Mu kiganiro Wasiri yagiranye n'abanyamakuru mu minsi ishize, yavuze ko uyu munsi wagenewe umukino hagati ya Rayon Sports na Mukura VS ari umunsi udasanzwe ku bakunzi ba ruhago, by'umwihariko abafana ba Rayon Sports.

    Yongeyeho ko imodoka zerekeza i Huye zabaye nyinshi cyane ku buryo hari izageraga mu Mujyi wa Huye izindi zitarava i Kigali kubera ubwinshi bw'abafana bashaka gushyigikira ikipe yabo.

    Wasiri yakomeje avuga ko gukunda ikipe ari ugutanga byose mu kuyishyigikira, aho atanga urugero rw'abafana bazakora ingendo ndende baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu kugira ngo bajye gushyigikira ikipe yab.

    Yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kubona abafana benshi bifuza gushyigikira ikipe yabo mu buryo bugaragara, bigaragaza uburyo urukundo rw'umupira w'amaguru rurimo gutera imbere mu Rwanda.

    Yakomeje asaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu buryo bwiza kandi bwubaka. Mu gihe abafana bari bategereje uyu mukino, bari bafite ibyishimo byinshi ndetse no kwiyemeza ko bazataha bishimye, batsinze Mukura VS imbere y'abakunzi bayo.

    Source : https://kasukumedia.com/abafana-ba-rayon-sports-babanje-gutangaza-intego-yabo-mbere-yo-kujya-i-huye/

  • Nyagatare: Abahinzi b'umuceri bahuye n'igihombo cy'urenga toni 400 – #rwanda #RwOT

    Abahinzi baganiriye na RBA bavuga ko Urugomero rw'amazi rwa Karungeri bakoresha rwashaje kuko rumaze imyaka 40 ku buryo rutakibasha kubika no kohereza amazi ahagije mu gice cya ruguru cy'Ikibaya cy'Umuvumba.

    Umwe yagize ati 'Amazi tubona ni make cyane, urugomero rutugemurira rwuzuyemo imicanga. Amazi bisa n'aho nta yo dufite turahinga tugahomba ntitubone umusaruro'.

    Undi ati 'Iki gihembwe dusoje umusaruro waragabanutse cyane kuko hari ubuso bugera hafi kuri hagitari 30 bwabuze amazi ku buryo umusaruro wabaganutse mu buryo bugaragara'.

    Abo bahinzi basaba inzego zifite ubuhinzi mu nshingano kugira icyo zikora kuri urwo rugomero kuko bitabaye ibyo mu gihembwe gitaha cy'ihinga badashobora kongera guhinga umuceri.

    Bavuga ko ahubwo bahitamo kwihingira ibindi bihingwa bidasaba amazi menshi nk'uko byagenze kuri hegitari 30 za Koperative yitwa Coprimu zimaze imyaka itanu zihingirwamo ibigori kubera kubura amazi ahagije yatuma umuceri wera.

    Umuyobozi w'Ishami ryo kuhira gufata no kubungabunga ubutaka mu mu Kigo cy'Igihugu gishinzwe Ubuhinzi, Hitayezu Jérôme, yavuze ko kuri ubu Urugomero rwa Karungeri rugiye kuvugururwa ku buryo vuba aha rwongera gutanga amazi ahagije.

    Yagize ati 'Urwo rugomero turabizi rurashaje kandi rwamaze gukorerwa inyigo yo kurusana. Mu gihe kitarenze ukwezi ruraba rwatangiye kubakwa hacukurwemo n'undi muyoboro kugira ngo twunganire uhasanzwe twongere ingano y'amazi. Ubwo buso bwose butabonaga amazi buzabasha kuyabona'.

    Hitayezu kandi yijeje abo bahinzi ko igihembwe cy'ihinga cya 2025 B kizasanga amazi yarabonetse.

    Ati 'Iki gihembwe cy'ihinga cya 2025 B ntabwo bazagitakaza kandi twanavuganye n'abo bahinzi tuzabatiza imashini isibura umuyoboro bari basanzwe bakoresha mu gihe tuzaba turimo twubaka'.

    Ikibaya cy'Umuvumba cya ruguru gikorerwamo ubuhinzi na koperative eshatu zihinga kuri hegitari 664.

    Abahinzi b'umuceri bahuye n'igihombo cy'urenga toni 400


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyagatare-abahinzi-b-umuceri-bahuye-n-igihombo-cy-urenga-toni-400

  • Alexander Isak wa Newcastle yegukanye igihembo cy'Umukinnyi w'Ukwezi kwa 12 muri Premier League #rwanda #RwOT

    Rutahizamu w'ikipe ya Newcastle United, Alexander Isak, ni we watowe nk'umukinnyi w'ukwezi kwa 12 muri Shampiyona y'u Bwongereza (Premier League). Uyu mukinnyi w'Umusuwede amaze kwigaragaza cyane mu kibuga, agaragaza impano n'ubuhanga butangaje mu mikino yo mu Kuboza 2024, aho yafashije cyane ikipe ye kubona intsinzi zikomeye.

    Alexander Isak yagaragaje ubuhanga budasanzwe mu gutsinda ibitego no guhanga amahirwe y'ibitego kuri bagenzi be.

    Yabaye igikoresho gikomeye cya Newcastle mu busatirizi, aho yagaragaje ko afite ubushobozi bwo guhindura umukino igihe cyose ari mu kibuga.

    Kuva agera muri Newcastle mu mwaka ushize, Isak yakomeje kuzamura urwego rwe, bituma ahinduka umwe mu bakinnyi bahagaze neza muri shampiyona.

    Mu mikino y'ukwezi kwa 12, Isak yatsinze ibitego bine by'ingenzi, birimo n'ibitego byabonetse ku mukino wa derby aho Newcastle yatsinze ikipe y'abakeba. Ibyo bitego byiyongeraho uburyo yagaragaje ubwitange mu kibuga, bigatuma abatoza ndetse n'abafana bamushima bikomeye.

    Ni umwe mu bakinnyi bagaragaje ko bafite uruhare runini mu guhindura amahirwe y'ikipe, by'umwihariko mu gihe Newcastle yashakaga gusatira imyanya yo hejuru ku rutonde rwa shampiyona.

    Isak yashimiwe kandi uburyo akorana n'abagenzi be mu kibuga, aho atanga imipira myiza yabyaraga ibitego ndetse akanagaruka inyuma gufasha ab'inyuma mu gihe ikipe yabo irimo kwirwanaho mu bwugarizi.

    Umutoza we, Eddie Howe, yashimangiye ko Isak ari umukinnyi ufite impano idasanzwe kandi ko umusaruro we ari ingirakamaro ku ikipe muri rusange.

    Uyu rutahizamu w'imyaka 24 akomeje kugenda yubaka izina rye muri Premier League, ndetse ibihembo nk'iki bitanga icyizere ko ari umwe mu bazakomeza kuvugwa cyane mu mupira w'amaguru ku rwego mpuzamahanga. Alexander Isak ni icyitegererezo cy'umukinnyi uhuza impano, umurava, n'ubushobozi bwo guhanga udushya mu kibuga.

    Source : https://kasukumedia.com/alexander-isak-wa-newcastle-yegukanye-igihembo-cyumukinnyi-wukwezi-kwa-12-muri-premier-league/

  • Yvanny Mpano agiye gusogongeza ab'i Dubai kuri album ye ya mbere – #rwanda #RwOT

    Yvanyy Mpano arateganya gusogongeza abakunzi be iyi album mu gitaramo kizabera muri uyu Mujyi ku wa 15 Gashyantare 2025.

    Ni igitaramo cyateguwe na Agakoni. Kizabera ahitwa Matrix African Club aho kwinjira ari 50 AED [arenga ibihumbi 18 Frw] mu myanya isanzwe mu gihe muri VIP azaba ari 100 AED[arenga ibihumbi 37 Frw].

    Yvanny Mpano yabwiye IGIHE ko muri iki gitaramo kizaba ku munsi ukurikira uw'abakundana uzwi nka 'Saint Valentin', yahisemo gusogongerezamo abakunzi be ibihangano bigize album ye ya mbere yise 'Igitabo cy'urukundo'.

    Ati 'Ni igitaramo kizabimburira ibindi mu rugendo rwo gusogongeza abakunzi banjye album nshya ngiye gushyira hanze. Nizera ko bazayikunda, cyane ko tuzaba turi mu kwezi kw'urukundo.'

    Iki gitaramo kizakurikirwa n'ibindi Yvanny Mpano azakorera i Burayi ndetse no mu bindi bihugu bya Afurika no mu Rwanda, amenyekanisha album ye.

    Igitabo cy'urukundo, ni album izaba igizwe n'indirimbo ziri hagati ya 12 na 17. Uyu muhanzi avuga ko yayikoranyeho n'abatunganya indirimbo bakomeye mu Rwanda.

    Reba indirimbo Indahiro yakoranye na Kisabumba Confy n'ibindi bihangano bye biheruka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/yvanny-mpano-agiye-gusogongeza-ab-i-dubai-kuri-album-ye-ya-mbere

  • B Threy yahesheje icyubahiro Jay Polly na Tup… – #rwanda #RwOT

    Ni kenshi uzaganira n'abaraperi mu Rwanda ukumva bahuriza ko Jay Polly ari umwe mu bahanzi b'ibihe byose kandi ko yagize uruhare rufatika mu guteza iyi njyana imbere.

    Buri gitaramo gikorewe mu Rwanda gifite aho gihuriye n'umuziki mu njyana ya Hip Hop, ntabwo cyarangira utumvisemo amagambo yo kwifuriza Jay Polly kuruhukira mu mahoro.

    Benshi mu bahanzi bose n'iyo bakora umuziki, bavuga ko Jay Polly ariwe muhanzi bakuze bafatiraho icyitegererezo kabone n'ubwo bakora injyana itameze neza nk'umuziki wa Jay Polly.

    Ugiye ku ruhando mpuzamahanga, Tupac afatwa na benshi nk'umuraperi wa mbere ku Isi bituma benshi mu bafana ba Hip Hop bakura bamukunda ndetse bakagaragaza ko ariwe pfundo ry'injyana ya hip Hop.

    Ibi byose nibyo byatumye umuraperi B Threy aserukana ikabutura iriho amafoto ya Tupac na Jay Polly mu rwego rwo kwerekana ko akunda abo bahanzi ndetse injyana n'inganzo yabo imunyura.

    Si ibyo gusa, kwambara iyi kabutura iriho amafoto ya Tupac na Jay Polly byari mu rwego rwo guha icyubahiro aba bahanzi by’umwihariko mu gitaramo cyagenewe injyana aba babayemo abanyabigwi.


    Umuraperi B Threy yaserutse mu gitaramo ‘Icyumba cya Rap’  yambaye ikabutura iriho amafoto ya Tupac na Jay Polly


    B Threy yagaragaje imbaraga nyinshi mu gitaramo yahereyemo icyubahiro abo yakuze afana mu muziki



    B Threy yahamagaye ku rubyiniro umuhanzi Bushali baririmbana indirimbo zabo zamamaye

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150699/b-threy-yahesheje-icyubahiro-jay-polly-na-tupac-amafoto-150699.html

  • Icyumba cyari icyo guhesha umugisha Rap cyayi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa gatanu, muri Camp Kigali habereye igitaramo 'Icyumba cya Rap' kitabereye igihe dore ko cyari gitegerejwe ku wa 27 Ukuboza 2024 ariko kiza guhagarikwa kubera imvura nyinshi yaguye kuri Canal Olympia aho cyari kubera hanyuma igasenya ibyari byubatswe byose ndetse aho abantu bari guhagarara hagahindana ku buryo hatari gukomeza gukoreshwa.

    Nyuma y'uko iki gitaramo kitabaye, abari baguze amatike barahumurijwe babwirwa ko igitaramo kizasubukura ku itariki ya 10 Mutarama muri Camp Kigali kandi amatike yaguzwe mbere akazakoreshwa muri Camp Kigali. Ni nako byagendekeye abakunzi ba Hip Hop.

    Ni igitaramo cyatangiranye n'abahanzi bakiri bato babanje kumurikira impano zabo abitabiriye igitaramo 'Icyumba cya Rap'. Aba bahanzi bakurikiwe n'umuhanzi akaba n'umusesenguzi w'amakuru y'imyidagaduro, Sky2 uheruka gushyira hanze indirimbo yise 'Ibibica'.

    Nyuma y'uko aba bahanzi bakiri bato bari bamaze kwidagadura, umuhanzi Logan Joe niwe wabimburiye abandi bahanzi mu bari bategerejwe cyane muri iki gitaramo. Mu gihe cyose yari ku rubyiniro, yagerageje gushyushya abantu nubwo abantu bari batarashyuha.

    Nyuma y'uko abantu bari bamaze kwisuganya no kujya mu mwuka umwe w'igitaramo, umuraperi Zeo Trap wakuze akiri muto mu mwuga w'uburaperi yahise ajya ku rubyiniro hanyuma buri wese atangira gucana ku jisho no gukora icyamuzanye mu gitaramo.

    Ni igitaramo kitarambiranaga kuko buri uko umuhanzi yavaga ku rubyiniro, abavanga imiziki bakomerezaga mu mwuka w'indirimbo ziri mu njyana ya Hip Hop harimo indirimbo z'abahanzi b'Abanyarwanda ndetse n'abahanzi bo mu mahanga.

    Umuraperi Diplomate niwe wahise ukurikira ku rubyiniro aba n'umuhanzi wa mbere uririmbye mu buryo bwa 'Live' afatanya n'abafana be. Uyu muhanzi yaririmbye indirimbo nyinshi ku buryo yavuye ku rubyiniro abitabiriye igitaramo bakiruhutsa.

    Nyuma yo kubyina Hip Hop gakondo, abantu bahise batangira kubyina Hip Hop y'ikiragano gishya yaje mu njyana na 'Kinya Trap' ari nabwo umuhanzi B Threy yageraga ku rubyiniro. Nk'uko bisanzwe, kirazira ku muraperi kuba yaza ku rubyiniro nta mbaraga zihagije yibitseho.

    B Threy niwe wakiriye inshuti ye Bushali ku rubyiniro hanyuma babanza kuririmbana indirimbo aba bahanzi bakoranye. Aba bahanzi basanzwe ari inshuti z'akadasohoka uretse no kuba ari abo mu kiragano gishya cy'umuziki.

    Aba bahanzi bakunze guhurira ku rubyiniro kandi bakaririmbana dore ko mu mwaka ushize banakoranye ibitaramo mu bihugu bitandukanye birimo Ubufaransa. Baririmbye indirimbo nka Kinyatrap, Ni twebwe, Ku gasima,…

    Mu buryo bwo gukubita babangura, umuraperi Dany Nanone ntabwo yatinze kugera no kuva ku rubyiniro. Hakurikiye umuraperi Jay c yinjirira ku ndirimbo 'I'm back' akomereza ku ndirimbo zirimo Ni gute uri isugi,…

    Nyuma y'aho, umuraperi Riderman yahise agera ku rubyiniro ataramira abafana be mu buryo bwihuse dore ko amasaha yari yamaze gukura kandi hasigaye abandi bahanzi benshi. Riderman yavuye ku rubyiniro ahagana saa 00;40.

    Mu buryo butunguranye, abaraperi Fireman, Green P na P Fla bahise baza ku rubyiniro abantu batangira gucyeka ko igitaramo “kigiye gushya” ariko Fireman ahita avuga ko kubera ikibazo cy'amasaha igitaramo gihagaze.

    Abafana bahise batangira gusohoka gake gake ariko bababajwe nuko Tuff Gang itaririmbye kandi n'umunsi wa mbere baraje kubareba bagahita bababwira ko igitaramo gihagaritswe bahageze.

    Bamwe mu bafana bagifite akabaraga ko kurwana, batangiye kujya bafata uwo babonye wese mu mashati bamwitiranya n’abateguye igitaramo mu gihe abashyushyarugamba bo bihishe kare kuko no gukubitwa byari kuzamo.

    Muri macye, ibintu byose byari byabaye byiza ariko imirimo ya nyuma ihesha agaciro iya mbere, iza ibihuhura byose kuko abahanzi bari bitezwe cyane batageze mu rubyiniro.



    Bushali yanyuze abitabiriye igitaramo “Icyumba cya Rap”




    Dany Nanone yahinduye imyenda ubugira kabiri ku rubyiniro rumwe 



    Ni igitaramo cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye 

    Ubwo Anitha Pendo yari ku rubyiniro nk’umushyushyarugamba


    B Threy ku rubyiniro mu gitaramo “Icyumba cya Rap”


    The Ben, Kevin Kade na Muyoboke bitabiriye igitaramo “Icyumba cya Rap”

    Diplomate ku rubyiniro 


    Ubwo Zeo Trap yari ku rubyiniro

    DJ Ira yacuranze mu gitaramo “Icyumba cya Rap”

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150700/icyumba-cyari-icyo-guhesha-umugisha-rap-cyayifungiye-mu-cyasha-amafoto-150700.html

  • U Rwanda rwakiriye abakabakaba 8000 bo mu bihugu 62 kuva mu 2018, baje kwigira ku bisubizo rwishatsemo – #rwanda #RwOT

    Abo bantu baba baje mu Rwanda kwigira ku bisubizo u Rwanda rwishatsemo, kugira ngo na bo bajye kubishyira mu bikorwa mu mishinga iteza imbere ibihugu byabo.

    Ni imishinga yo mu nzego nko gucunga imari ya leta, gutanga serivisi hifashishijwe ikoranabuhanga, n'ibindi.

    Uko kwakira abo bantu byatumye ibihugu byinshi bisaba ko bimwe mu biri gufasha u Rwanda gutera imbere, rwabafasha na bo bakabigira mu buryo bumwe cyangwa ubundi.

    Ibyo bihugu birimo nka Tchad, Eswatini na Guinée-Conakry, aho Abanyarwanda bari kubifasha kubaka imwe mu mishinga y'ikoranabuhanga ibifasha gutanga serivisi mu buryo bugezweho.

    Nk'uko tumenyereye ko u Rwanda rwohereza ibicuruzwa hanze bikagurwa rukunguma amadovize, n'iyi gahunda ifatwa nko kohereza mu mahanga ubumenyi mu by'ubwenge na cyane ko zishyurwa rukunguka ariko impamvu nyamukuru ikaba kunoza imibanire n'ibihugu by'inshuti.

    Muri Tchad u Rwanda ruhafite imishinga itatu imaze gukorwa harimo uwifashishwa mu rwego rw'imari uzwi nka 'Management Information System: IFMIS), aho hatojwe abantu 1441.

    Umushinga ufasha mu bijyanye no kugenzura imisoro aho hahuguwe n'abarenga 1200 ubwo buryo bugashyirwa mu mabanki umunani n'ibigo by'itumanaho bibiri, ndetse n'ufasha gutanga inyemezabwishyu za EBM.

    Kuri ubu u Rwanda ruri kuganira n'icyo gihugu ku buryo hakorwa n'undi ufasha mu gutanga amasoko hisunzwe ikoranabuhanga.

    Uwo mushinga uzafasha mu itangwa ry'amasoko hifashishijwe ikoranabuhanga ni na wo u Rwanda ruri gukora muri Guinée-Conakry mu gihe muri Eswatini na ho hari kubakwa IFIMIS ifasha abo mu rwego rw'imari gutanga no kubona serivisi mu buryo bunoze.

    U Rwanda rufite ibindi bihugu bitandukanye byasabye ko byakubakirwa ubwo buryo bw'ikoranabuhanga bijyanye n'uko bamaze kumenya ko ari bwo buri gufasha u Rwanda kwihuta mu iterambere, nk'uko Umuyobozi Mukuru wa RCI, Eng Uwase Patricie yabishimangiye.

    Yari mu biganiro byahurije hamwe Itsinda ry'u Rwanda riri kugira uruhare muri iyo mishinga n'abakozi b'iki kigo bose, hagamije kwishimira umusaruro ukomeye bagezeho mu 2024 no kurebera hamwe imbogamizi zagaragaye kugira ngo 2025 izarusheho kumera neza.

    Eng. Uwase ati 'Dufite ibihugu byinshi bitugana bishaka ko twabyubakira ubwo buryo bw'ikoranabuhanga. Bijyanye n'amateka ashaririye twanyuzemo ya Jenoside yakorewe Abatutsi, tubereka ko ibintu bishoboka. Igihugu gishobora kuba cyaranyuze mu bikomeye kikaba umuyonga ariko kikubaka ibikomeye. Iyo tuberetse aho tumaze kugera n'aho twavuye bibaha icyizere ko na bo bizashoboka.'

    Eng. Uwase yavuze ko bagiye kongera umuvuduko w'ibyo bakora ari na byo bizavamo umusaruro ufatika. Ati 'Niba twarakiriye abarenga 7000 tugomba kugeza ku bihumbi 10 kandi abo ntitugomba kubigeraho mu gihe nk'icyo byadutwaye. Turifuza kongera umuvuduko tukabagana mbere y'uko batugana mbere y'uko batugana tukabikora nk'ikipe imwe.'

    Mu gukomeza uwo mucyo mu 2023 u Rwanda rwatangije ikigo gifasha abanyamahanga bashaka kwigira ku byo u Rwanda rwagezeho cyiswe Rwanda Cooperation Governance Center.

    Kinatanga ubumenyi ku banyamahanga binyuze mu kwakira inama, gutegura porogaramu zitandukanye no mu ngendoshuri zikorwa, hibandwa ku ngingo zo guteza imbere abaturage.

    Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, RCI, Eng Patricie Uwase aganiriza abakozi b’iki kigo n’Itsinda ry’Abanyarwanda riri kugira uruhare mu mishinga iteza imbere ibihugu bya Afurika

    Umuyobozi wa Rwanda Cooperation Initiative, RCI, Eng Patricie yatangaje ko kuva mu 2018 bamaze kwakira abaturutse mu bihugu 62 barenga 7900 baje kwigira ku bisubizo u Rwanda rwishatsemo

    Abakozi ba RCI n’Itsinda ry’Abanyarwanda riri kubaka imishinga y’ikoranabuhanga mu bihugu bitandukanye bahuye bishimira umusaruro iki kigo kimaze kugeraho

    Eng Uwase yagaragaje ko bashaka gukuba kabiri ibyo bamaze kugeraho mu myaka irindwi ishize ndetse bakabigeraho mu gihe gito

    Haganiriwe ku mbogamizi zakunze kugaragara mu kubaka imishinga itandukanye mu bihugu bya Afurika n’uburyo zakurwaho mu bihe biri imbere

    Amafoto: Kwizera Herve


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rwakiriye-abakabakaba-8000-bo-mu-bihugu-62-kuva-mu-2018-baje-kwigira

  • Polisi y'u Rwanda igiye kugurisha ibinyabiziga birenga 800 mu cyamunara – #rwanda #RwOT

    Birimo moto zirenga 700 n'imodoka 10 byagiye bifatirwa mu makosa atandukanye mu Mujyi wa Kigali.

    Umuyobozi w'Ishami rishinzwe guhuza Ibikorwa bya Polisi n'Abaturage, ACP Ruyenzi Teddy, yasobanuye ko impamvu ibyo binyabiziga bigurishwa ari uko biba bishobora kwangirika cyane ko biba bidakoreshwa.

    Ati 'Impamvu ituma bigurishwa mu cyamunara ni ukugira ngo bidakomeza kwangirika. Haba moto, imodoka n'amagare bimaze umwaka biparitse ku zuba ahandi hagwa imvura birangirika kubera kudakoreshwa.Tuba tugira ngo tubanze turengere ubuzima bw'ibyo binyabiziga'.

    Yashimangiye ko bagurisha ibinyabiziga hashingiwe ku gaciro kabyo, atangaza ko hari urwego ruza gukora igenagaciro hashingiwe ku gihe ikinyabiziga cyakorewe, igihe kimaze gikora n'igihe kimaze giparitse.

    Ati 'Urwo rwego ruhita rwemeza agaciro mu mafaranga k'icyo kinyabiziga noneho tukazakigurisha gutyo cyangwa tukazarenzaho bitewe n'uburyo abaguzi bacyishimiye'.

    ACP Ruyenzi yongeyeho ko amafaranga ava muri ibyo binyabiziga ajyanwa mu isanduku ya Leta bakazayaha ba nyir'ibinyabiziga igihe bagarutse ariko hagakurwamo n'ayishyurwa nk'ibihano.

    RNP igaragaza ko ikiba kigamijwe mu gufatira ibinyabiziga ari kwirinda amakosa y'ababitwara mu gihe kubigurisha ari n'uburyo bwa nyuma bwo kubikura aho biri kugira ngo haboneke ahajya ibindi kuko ba nyirabyo baba bataraje kubitwara.

    ACP Ruyenzi yasabye abafite ibinyabiziga birengeje ukwezi bifashwe na Polisi y'u Rwanda kwihutira gukemura ibibazo byatumye bifatwa harimo no kwishyura ibihano mbere y'uko bigurishwa mu cyamunara, avuga ko muri muri Gashyantare 2025 iyo gahunda izakomereza no mu ntara.

    Ibinyabiziga birenga 800 bigiye kugurishwa mu cyamunara


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-igiye-kugurisha-ibinyabiziga-birenga-800-mu-cyamunara

  • Buri mukinnyi wa Mukura VS yemerewe ibihumbi… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 10 Mutarama 2025 Saa kumi n’imwe kuri Stade mpuzamahanga ya Huye ni bwo ikipe ya Mukura VS iraba yakiriye Rayon Sports mu mukino wo ku munsi wa 15 wa shampiyona y’icyiciro cya mbere mu Rwanda.

    Ni umukino ukomeye dore ko aya makipe yombi ari amakeba bishingiye ku kuba yose akomoka mu ntara y’Amajyepfo ndetse akaba ari amwe mu makipe yashinzwe mu bihe bijya kwegerana.

    Ibi nibyo byatumye Mukura VS yakaniye kuwutsinda ndetse ikaba yanashyizeho agahimbazamusyi gakubye ako ijya itanga ku yindi mikino. 

    Nk’uko amakuru abivuga buri mukinnyi w’iyi kipe yemerewe amafaranga ibihumbi 200 by’Amanyarwanda ashobora kwiyongera mu gihe baramuka batsinze Rayon Sports.

    Mu mikino 16 iheruka yahuje aya makipe yombi, Mukura VS yatsinzemo imikino 2, Rayon Sports itsindamo imikino 7 naho banganya imikino 7.

    Rayon Sports niramuka itsinze uyu mukino izahita irangiza igice cya mbere cya shampiyona idatsinzwe, ibintu byaba bibayeho 3 gusa mu myaka 10 ishize.

    Aya makipe yombi agiye guhura mu gihe Mukura VS iri ku mwanya wa 8 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 18 naho Rayon Sports yo ikaba iri ku mwanya wa 1 n’amanota 36.

    Buri mukinnyi wa Mukura VS yemerewe ibihumbi 200 Frw mu gihe batsinda Rayon Sports 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150698/buri-mukinnyi-wa-mukura-vs-yemerewe-ibihumbi-200-frw-mu-gihe-batsinda-rayon-sports-150698.html

  • Byoroshya ibikorwa bikanakomeza umubano – Brig Gen Nyamvumba ku gikorwa cyo kumurika imico itandukanye – #rwanda #RwOT

    Ni ingingo yagarutseho kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, ubwo yagezaga ubutumwa ku bari bitabiriye ibirori ndangamuco ngarukamwaka bibera mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama mu Karere ka Musanze.

    Biba bigamije kwiga amateka n'umuco bya buri gihugu hagamijwe kumenyana no kwisanzuranaho nk'abantu baba bigira hamwe amasomo ya gisirikare. Bibaye ku nshuro ya 12.

    Ni ibirori bitegurwa n'abofisiye bakuru b'abanyeshuri baturutse mu bihugu bitandukanye biga muri iri shuri. Kuri iyi nshuro hari abo ku Mugabane w'Afurika n'uwa Aziya.

    Brig Gen Andrew Nyamvumba, wari uhagarariye Umugaba Mukuru w'Ingabo z'u Rwanda, Gen Mubarakh Muganga, yavuze ko 'Mu murongo w'akazi kacu, kumva no kubaha itandukaniro ry'umuco ni ingenzi cyane. Ibyo bituma dukora neza kandi bigakomeza ubumwe hagati yacu. Umuco ugira uruhare mu kugena imyitwarire yacu,'

    'Ni ingenzi ko twakira neza iyi myumvire, kugira ngo hashyirweho umwuka mu rwego rwa gisirikare utuma twubaha kandi tugaha agaciro buri wese mu ngabo hatitawe ku mateka ye.'

    Bimwe mu byamuritswe muri ibi birori harimo indirimbo n'imbyino, imyambarire, ibiryo n'ibinyobwa bya gakondo ndetse n'ibikorerwa mu nganda.

    Umu-ofisiye mukuru mu banyeshuri bose bari gukurikirana amasomo muri uyu mwaka, Col Dr. Dany Gatsinzi, yashimiye ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda k'ubw'umuhate mu guteza imbere uburmenyi mu bya gisirikare, imyitwarire myiza no kumvikana hagati y'abanyeshuri baturuka mu bihugu bitandukanye.

    Yavuze ko bibatera umurava wo gukora cyane kandi bikaba umusingi wo gukomeza umubano n'ubufatanye hagati y'ibihugu.

    Yagize ati 'Umuco ntugomba gufatwa nk'imyidagaduro gusa, ahubwo ni uburyo bukomeye buduhuza, cyane cyane nk'abo mu nzego z'umutekano. Gusangizanya umuco bidufasha kumva neza bagenzi bacu, bigakomeza ubucuti bwacu, kandi bigashyiraho umusingi w'umubano urambye mu nyungu z'ibihugu byacu,'

    'Ugutandukana k'umuco ntigukwiye kuba inzitizi ahubwo bikwiye kuba ibiduha imbaraga. Bidufasha guharanira kumva itandukaniro ryacu, kwigiranaho, no gushyiraho uburyo buduhuza.'

    Abanyeshuri bari gukurikirana amasomo ya gisirikare muri uyu mwaka ni 108 baturutse mu bihugu 20 byo muri Afurika na Aziya ihagarariwe n'umu ofisiye mukuru wo muri Jordanie. Muri rusange abanyamahanga barimo ni 26 abandi ni Abanyarwanda.

    Muri aba Banyarwanda harimo babiri bo muri Polisi y'u Rwanda, RNP, na babiri bo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora, RCS.

    Muri rusange aba bofisiye bari guhabwa amasomo, bari mu cyiciro [intake] cya 13 kizarangira muri Kamena 2025. Bamara umwaka umwe bakurikirana aya masomo.

    Ubushobozi bwiri shuri bwarongerewe kuko mbere ryari rifite ubushobozi bwo kwakira abanyeshuri 48 gusa, ariko ubu ryakira abagera ku 108.

    Umuyobozi w'Ishuri Rikuru rya Gisirikare rya Nyakinama, Brig. Gen. Andrew Nyamvumba, yavuze ko mu kazi k'inzego z'umutekano, kumva no gusobanukirwa itandukaniro mu mico y'ibihugu, byoroshya imikoranire mpuzamahanga

    Umu-ofisiye mukuru mu banyeshuri bose bari gukurikirana amasomo muri uyu mwaka, Col Dr. Dany Gatsinzi, yashimiye ubuyobozi bw'Ingabo z'u Rwanda k'ubw'umuhate mu guteza ubumenyi mu bya gisirikareburezi

    Col. Stella Uwineza, ubarizwa mu mutwe w'Ingabo z'u Rwanda zirwanira mu kirere, ni we watanze ijambo ry'ikaze muri ibi birori

    Abanyeshuri bari gukurikirana amasomo ya gisirikare muri uyu mwaka ni 108 baturutse mu bihugu 20 byo muri Afurika na Aziya ihagarariwe n'umu ofisiye mukuru wo muri Jordanie

    Hakinwe n’imwe mu mikino. Aha ni bamwe mu Banyarwanda babuguza

    Mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama, habarizwa abofisiye bakuru bo muri Gunea

    Buri gihugu gihagarariwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare cyari gifite aho kimurikira ibikorwa byacyo

    Mu byamuritswe harimo n’imitako gakondo

    Umushumba wa Diyosezi Gatolika ya Ruhengeri, Musenyeri Vincent Harolimana, yari yabukereye

    Zimwe mu ndyo gakondo zategurirwaga ahaberaga ibi birori ako kanya

    Umuyobozi w’intara y’Amajyaruguru Mugabowagahunde Maurice, yari ytabiriye ibi birori

    Itorero Inganzo Ngari ryasusurukije abari aho

    Ubwo bamwe mu bari bitabiriye ibi birori basuraga ahari hari ibikorwa by’ibihugu bitandukanye bihagarariwe mu Ishuri Rikuru rya Gisirikare i Nyakinama

    Indyo gakondo zo mu bihugu bitandukanye zari zatunganyijwe

    Inyange ni kimwe mu bigo byari byaje kumurika ibikorwa byabyo

    Abo muri Sudani y’Epfo nabo bagaragaje uko iwabo babyina

    Ababyinnyi babyinaga imbyino gakondo zo mu Bugande

    Bamwe mu bari bitabiriye ibi birori bafashe umwanya wo kwifotoza ay’urwibutso

    Intore zo mu Inganzo Ngari bataramiye abari aho

    Hafashwe ifoto y’urwibutso y’abayobozi mu nzego zitandukanye bari batumiwe n’abofisiye bakurikiranira amasomo muri iri shuri

    Amafoto: Kwizera Remy Moses


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/byoroshya-ibikorwa-bikanakomeza-umubano-brig-gen-nyamvumba-ku-gikorwa-cyo