Blog

  • Umugaba Mukuru w'Ingabo wungirije mu gisirikare cya Israel yeguye – #rwanda #RwOT

    Mu ibaruwa yandikiye Umugaba Mukuru w'Ingabo za Israel, Herzl Halevi, Amir Baram yatangaje ko yumva igihe kigeze ngo ave kuri uyu mwanya yari amazemo imyaka ibiri n'igice.

    Yashingiraga k'uko ubukana bw'intambara ihuje Israel na Hamas buri kugabanyuka ariko ko n'ubushobozi bwe bw'umubiri bwagabanyutse.

    Ati 'Nshingiye k'uko ibintu bimeze ubu n'ubushobozi bwo gukomeza gushyira mu bikorwa inshingano zanjye nk'Umugaba Mukuru w'Ingabo Wungirije budahagije, ntabwo ngifite ubushake bwo gukomeza muri uyu mwanya mu myaka nk'itatu, ine iri imbere.'

    Icyakora Baram yongeyeho ko yiteguye gutanga umusanzu we ku yindi myanya mu gisirikare igihe cyose bizaba ari ngombwa.

    Bivugwa ko Baram yifuza umwanya wo kuba Umugaba Mukuru w'Ingabo aho kuba uwungirije ndetse yaciye amarenga ko ashaka gusimbura Herzl Halevi, bivugwa ko bamaze iminsi barebana ay'ingwe.

    Abashyirwa mu majwi ko bashobora gusimbura Baram harimo Gen Maj Tamil Yadai na Gen Maj Uri Gordin usanzwe uyobora Ingabo zo mu Majyaruguru.

    Asezeye mu gihe Israel ikomeje ibitero muri Gaza, aho nko mu gitero imaze amasaha arenga 48 igabye kimaze kugwamo Abanye-Palestine 32.

    Nyuma y'uko Israel igabye ibitero simusiga kuri Gaza nk'uburyo bwo kurandura umutwe wa Hamas wari wayigabyeho ibitero ku wa 07 Ukwakira 2023, ibyo bitero bimaze guhitana ubuzima bw'Abanye-Palestine ibihumbi 46 ndetse abarenga ibihumbi 109 ni bo babarurwa ko bakomeretse.

    Umugaba Mukuru w'Ingabo Wungirije mu Gisirikare cya Israel, IDF, Amir Baram yagaragaje ko Gashyantare 2025 itazamusiga muri uwo mwanya


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/umugaba-mukuru-w-ingabo-wungirije-mu-gisirikare-cya-israel-yeguye

  • Indwara 10 zishe abarenga ibihumbi 13 mu bigo by'ubuvuzi mu Rwanda mu 2023 – #rwanda #RwOT

    NISR igaragaza ko abaguye mu bigo nderabuzima bari 776, ibingana n'igabanyuka rya 4% kuko mu 2022 bari 808.

    Abaguye mu bitaro by'uturere n'iby'intara mu 2023 ni 7.987 aho imibare igaragaza ko na bo bagabanyutse ku rugero rwa 14% kuko mu 2022 bari 9.090.

    Imibare ya NISR igaragaza ko Abaturarwanda baguye mu bitaro bikuru (referral hospitals) banganaga na 4.301, imibare yagabanyutseho 15% kuko mu mwaka wabanje bari 4,943.

    Ibintu 10 byateye izo mpfu birimo indwara zifata abana baba bamaze igihe gito bavutse, aho zahitanye abangana na 7.233 bavuye ku 3.363 mu 2022 bingana na 55% by'impfu.

    Indwara zifata inzira y'ubuhumekero zishe Abaturarwanda 725 umubare wiyongereye kuko mu 2022 hari hagaragajwe ko zishe abantu 328.

    Mu 2023 indwara z'umutima zishe abantu 591, Malaria 47 bavuye kuri 67 mu 2022, mu gihe ibijyanye n'abavukanye ibibazo by'ibice bidakora neza byishe abagera kuri 24.

    Indwara zifata ibihaha mu 2023 zishe abantu 144 mu gihe mu mwaka wari wabanje imibare igaragaza ko bari 585.

    Abaturarwanda 115 bishwe n'ibikomere no kuvunika amagufa, mu gihe indwara z'abagore zishe abangana na 1.594, imibare ikagaragaza ko biyongereye kuko mu 2022 bari 590.

    Imibare igaragaza ko mu 2023 Abaturarwanda bagiye mu bigo nderabuzima n'ibitaro bya leta n'ibyingenga inshuro 15.676.825 bagiye gushaka serivisi z'ubuvuzi ariko batararamo.

    Ibigo Nderabuzima byakiriye abantu inshuro 11.029.028, ibitaro by'uturere yakira abaje kwivuza inshuro 966.723, abajyanama b'ubuzima bo bita ku bantu inshuro inshuro 1.325.216. Abasuye ibitaro bikuru (referral hospitals) 492.325, mu gihe ibitaro byigenga byasuwe inshuro 1.863533.

    Amakuru atangwa na NISR agaragaza ko indwara ziganje cyane mu bigo nderabuzima mu 2023 zari izifata imyanya y'ubuhumekero zitandukanye , zikurikirwa na malaria yafashe abantu 131.815.

    Indwara z'indiririzi mu mara (intestinal parasites) zagaragaye mu bantu 888.859, ibijyanye no gukomereka no kuvunika nk'amagufa byabaye ku bantu 1.200.199, izifata urwungano ngogozi zagaragaye ku 423.407, iz'amenyo zagaragaye ku bantu 630.269 iz'uruhu zabonetse ku bantu 516.814.

    Mu bigo nderabuzima kandi hagaragaye indwara zijyanye n'amaso ku bantu 652.086, indwara z'urwungano rw'inkari zagaragaye ku bantu 679.692, indwara z'ibihaha zabonetse ku banatu 16.669, abarwaye diarrhée bari 194.904, iz'amatwi ari 119.935 mu gihe izindi ndwara zafashe abarenga miliyoni 3,1.

    Ni mu gihe iziganje mu bitaro mu 2023 zari izijyanye n'amenyo n'ishinya zafashe abantu 218.132, iz'amaso zafashe abantu 186.820, ibyo gukomereka no kuvunika amagufa byabaye ku bantu 88.147, izifata imyanya y'ubuhumekero zagaragaye ku 39.214.

    Mu ndwara ziganje mu bitaro kandi harimo iz'urwungano ngogozi zagaragaye ku bantu 57.583, iz'abagore zagaragaye ku bantu 45.849, iz'urwungano rw'inkari zagaragaye ku bantu 25.449 n'iz'umutima zagaragaye ku bantu 30.212.

    Abafite indwara z'uruhu bagiye mu bitaro bari 17.932, abahuye n'ibibazo mu gihe batwite bakajya gushakira ubuvuzi mu bitaro bari 9.968, mu gihe aba malaria bari 1.765.

    Ab'umuvuduko w'amaraso bari 15.104, abafite ibibazo by'ubwonko bari 8.237 naho izindi ndwara zitasobanuwe ariko zagaragaye ku bagiye kwivuriza mu bitaro zabonetse ku bantu 212.343.

    Imibare ya NISR igaragaza ko mu 2023 hakozwe ibikorwa byo kubaga bingana 111.347. Harimo ibikorwa 14.585 byo kubaga indwara zitandukanye (general surgeries), mu gihe hakozwe ibikorwa 75.158 bijyanye no kubaga abagore bafite ibibazo bitandukanye bifite aho bihuriye n'ubuzima bw'imyororokere, barimo n'abantu 886 bakuwemo nyababyeyi, ababazwe amagufa mu 2023 bari 21.604

    Abakorewe ibizamini hifashishijwe imashini zo kwa muganga (radiology exams) bari 684.021.

    Imibare ya NISR kandi igaragaza ko mu 2023 mu bigo by'ubuvuzi bya leta habarurwaga abakozi bo kwa muganga barenga ibihumbi 21, hakabarurwa ibitanda birenga ibihumbi 21, kuva ku kigo nderabuzima kugeza ku bitaro bikuru.

    Raporo ya NISR igaragaza ko mu Rwanda habarurwa ibigo by'ubuvuzi birenga 2200.

    Abarenga ibihumbi 13 baguye mu bu bigo by’ubuvuzi mu Rwanda


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibintu-10-byishe-abarenga-ibihumbi-13-mu-bigo-by-ubuvuzi-mu-rwanda-mu-2023

  • Umupira wamagaru wongeye gukinirwa muri Suda… – #rwanda #RwOT

    Iyi mikino ya shampiyona yakinwe mugoroba wo ku munsi wejo kuwa Gatanu, tariki ya 10 Mutarama 2025 aho yakiniwe mu minmjye ine ya Sudani ariyo; AlGaderef, Kosti, Dongola na Atbara.

    Nubwo iyi mikino yagarutse ariko yasanze hari amakipe yagiye gukina mu zindi shampiyona aho Al Hilal na Al Merrikh zagiye muri Maurtania.

    Ibi bibaye kandi nyuma yuko ikipe y’igihugu ya Sudani iheruka kubona itike y’imikino y’igikombe cy’Afurika cya 2025 kizabera muri Morocco.

    Icyo gihe umutoza w’iyi kipe y’igihugu,James Kwesi yari yavuze ko umupira w'amaguru uri mu bizakemura ibibazo umutekano ukaba wagaruka muri iki gihugu.

    Muri Sudani intambara yatangiye mu 2023 ikaba imaze gutwara ubuzima bw'abantu barenga ibihumbi 24, abagera kuri miliyoni 11 bavuye mu byabo mu gihe abagera kuri miliyoni eshatu bakaba barahunze.

    Umupira w’amaguru waherukaga kuhakinirwa muri iki gihugu tariki ya 15 Mata 2023.

    Umupira w'amagaru wongeye gukinirwa muri Sudani nyuma y’iminsi 635

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150705/umupira-wamagaru-wongeye-gukinirwa-muri-sudani-nyuma-yiminsi-635-150705.html

  • Juno Kizigenza, Social Mula, Bosco Nshuti na… – #rwanda #RwOT

    Ikigamijwe ni ugutanga umusanzu mu iterambere ry'umuziki no gufasha abadukurikira kuruhuka no kunogerwa n'impera z'icyumweru. Kuri iyi nshuro abahanzi batandukanye bakoze mu nganzo batanga ibihangano bishya.

    Kuri ubu, abahanzi nyarwanda baba abakora umuziki usanzwe ndetse n'abakora uwo kuramya no guhimbaza Imana bose bakoze mu nganzo.

    Mu bahanzi bakoze mu nganzo, harimo na Social Mula watangiye gushyira hanze indirimbo zigize album ye ya kabiri yise 'Confidence''.

    Uyu muhanzi yashyize hanze indirimbo yise 'Amola' yahuriyemo n'uwitwa Lil Chance uri mu bahanzi bari kuzamuka. Uyu muhanzi yavuze ko iyi ndirimbo mu rwego rwo gukomeza gusogongeza abakunzi be album ye nshya.

    Iyi ndirimbo iri muri Afro Zouk, yakozwe mu buryo bw'amajwi na Bertzbeats, mu gihe amajwi yakozwe na YC.

    Social Mula yabwiye Itangazamakuru ko umuntu yumvise iyi ndirimbo atahita yumva neza album ye ariko uko azagenda ashyira hanze indirimbo abantu bazagenda banyurwa kandi bakumva neza indirimbo ze nshya.

    Ati: 'Iyi ndirimbo ntabwo yahita yerekana neza ishusho ya album, ariko abantu uko bazagenda bumva ibihangano byanjye biyigize bazagenda bayisobanukirwa.'

    Yavuze ko kuri ubu ari gutegura guhita ashyira hanze indi ndirimbo mu minsi ya vuba, gusa ntiyavuga igihe neza ahubwo agaragaza ko bizaterwa n'uko abantu bazakira iyi yashyize hanze. Iyi album nshya ya Social Mula iriho indirimbo 12.

    Uretse urukundo hariho n'indirimbo imwe yo kuramya Imana, yashyizeho mu rwego rwo kuyishimira mu byo yagiye anyuramo ariko ikamuba hafi.

    Social Mula aheruka kuvuga ko yayitabajeho abatunganya indirimbo batandukanye mu Rwanda barimo Knox Beat, YewëeH, Pakkage, Iyzo Pro na Bertzbeats mushya ari nawe wakoze 'Amola' yashyize hanze.

    Iyi album kandi yakozweho na Producer BassBoy ugezweho muri Uganda wakozeho imishinga y'indirimbo enye. Izi zirimo iyo yakoranye na Dokta Brain,Feffe Bussi ndetse n'undi muhanzikazi witwa Wase; ndetse n'iye yahakoreye.

    Social Mula avuga ko impamvu yise iyi album 'Confidence' ari uko kwigirira icyizere ari cyo kintu cya mbere gifasha umuntu, ariko na none akaba afite indirimbo yitwa gutya.

    Ati: 'Impamvu nayise ‘Confidence’ buri muntu wese akwiriye kwigirira icyizere, kugira ngo wumve ko ibintu uri gukora uri kubihamya, ubishoboye kandi n'abantu bigomba kubanogera. Ikindi kuri 'Album' hariho n'indirimbo nise 'Confidence'. 

    Ni indirimbo y'urukundo, ariko kuba album narayise iri zina hari impamvu nahereyeho, ariko kwigirira icyizere mu kazi kanjye nicyo kintu kingize.'

    Yavuze ko yari afite amazina menshi yagombaga kwita iyi album ariko 'Confidence' rikamuzamo kenshi, ndetse yanagisha inama abantu bayikoranye bakamubwira ari izina ryiza.

    Tariki 23 Ugushyingo 2019 yamuritse album ye ya mbere yise 'Ma Vie', bivuze ko iyi album agiye gushyira hanze muri uyu mwaka izaba ari iya kabiri mu rugendo rwe rwa muzika.

    Dore indirimbo 10 nshya InyaRwanda yaguteguriye zakwinjiza neza mu mpera z'icyumweru cya kabiri cy'umwaka wa 2025:

    1.     Amola — Social Mula ft Lil Chance

    “>

    2.     Shenge — Juno Kizigenza

    “>

    3.     Biramvuna — Alto

    “>

    4.     Ndatangaye — Bosco Nshuti

    “>

    5.     Warasenze ubura iki? — Emmy Vox

    “>

    6.     Juju — Mulix

    “>

    7.     Koloba — Kenny Edwin

    “>

    8.     Single — Utah Nice

    “>

    9.     Mon Bebe – Lisaa

    “>

    10. Sabi (Tranquility) — Ken Umu

    “>
     

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150695/juno-kizigenza-social-mula-bosco-nshuti-na-alto-mu-bagufasha-kuryoherwa-na-weekend-video-150695.html

  • Ubukwe bwa Hiphop bwabuze abasaza basaba! – I… – #rwanda #RwOT

    Igitaramo Icyumba cya Rap cyabereye muri Camp Kigali tariki ya 10 Mutarama na tariki 11 Mutarama 2025, cyagombaga gutangira saa Kumi n'Ebyiri z'umugoroba, ariko ahagana saa moya n’indi minota ni bwo Taikun Ndahiro yageze ku rubyiniro, ashimira cyane Perezida Kagame.

    Kuva saa 19:45, abaraperi bakizamuka bafunguye igitaramo bahabwa iminota 30 yo kugaragaza impano zabo, mu gihe abari kuri gahunda yo kuririmba mu cyumba cya rap bagera kuri 13 bamwe muri bo batangiye kugera ahagombaga kubera igitaramo ahagana saa yine z’ijoro.

    Byageze kuwa Gatandatu hamaze kuririmba Diplomate, Zeo Trap, Logan Joe, B-Threy na Bushali gusa mu baraperi 13 bari bari ku rutonde rwo gususurutsa abafana ba Rap.

    Urebye ku rubyiniro, byari mu murongo mwiza, abahanzi baririmba mu buryo bwa Live, abandi mu buryo bwa Playback ndetse urugwiro rwari rwose no kubafana babo.

    Ababanje ku rubyiniro harimo Fally P, Sky 2 na Logan Joe. Nk’uko bakurikiranye niko baririmbye mu buryo bwa Playback gusa byagaragaraga ko bari kunyura abitabiriye nta nkomyi bidakuyeho ko bakuru babo baririmbye mu buryo bwa Live.

    K8 Kavuyo yaririmbye 'Playback' kubera ko ubwo aheruka kugerageza uburyo bwa Live bwamurabye ivu mu gitaramo cya The Ben cyabaye 1 Mutarama 2025. Kuririmba Playback byamufashije kutongera kwibagirwa zimwe mu ndirimbo ze nk’uko byari byamugendekeye.

    “Am Back' ni indirimbo yahuriyemo na Bruce Melodie.

    Jay C ubwo yinjiraga ku rubyiniro yakirijwe urusaku rutagira akagero. Na we yaririmbye mu buryo bwa live binyura abari bakumbuye ijwi rye cyane ko yari amaze igihe ataririmba cyangwa se ngo agaragare mu gitaramo icyo ari cyo cyose. Yageze ku rubyiniro ibintu bihindura isura.

    Yaririmbye 'Isugi' yahuriyemo na Bulldogg, Camp Kigali ihinduka ikiragano cye abakunzi be barayimuririmbira ndetse ni yo yasorejeho, ahita ava ku rubyiniro kuko atamazeho igihe kirekire.

    Ish Kevin uri mu baraperi bo mu kiragano gishya, yanyuze abitabiriye bamuha akazi gake cyane ko inyinshi baziririmbiye. Uyu musore yinjiriye mu ndirimbo yise 'Amakosi' iri mu ze zakunzwe cyane.

    Riderman yinjiriye mu ndirimbo yise 'Ikinyarwanda' imaze yakoranye na Bruce Melodie. Riderman yagiye ku rubyiniro ari kumwe na Karigombe – buri gihe mu bitaramo byose yitabira aramwitabaza. Yaririmbye mu buryo bwa 'Live” binyura benshi. Yakurikijeho 'Holo', ahita ava ku rubyiniro.

    Nyuma y'aho igitaramo Icyumba cya rap cyagombaga kuba taliki 27 Ukuboza umwaka ushize wa 2024 cyasubitswe kubera umuyaga mwinshi watewe n’imvura yaguye abafana bagataha bivovota, byasubiriye no kuri uyu wa 10 Mutarama 2025, Tuff Gang itaha itaririmbye.

    Icyakora Tuff Gangs yaje gusuhuza abafana iragenda ariko umwe muri bo P Fla aza “gufunga pinya” afata micro ahita amanurwa ku rubyiniro shishi itabona.

    Fireman yaje ku rubyiniro saa Saba n'iminota 12 n’amasegonda ahabwa micro saa saba n’iminota 13, abwira abitabiriye ko kubera ikibazo cy'amasaha batari buririmbe kandi abivuga akata agenda asohoka

    Twinjirane Inyuma y’amarido mu cyumba cya Rap

    Tuff Gang muri rusange yari yiteguye ariko yamenyeshejwe ko itari buririmbe kubera amasaha kuko abagize iri tsinda batinze kugera ahagombaga kubera igitaramo cyane ko Bulldogg we atigeze anahakandagira, babigize imikino basaba nibura indirimbo n’iyo yaba imwe ariko biba iby’ubusa kubera ko polisi yari yamaze gusaba ko amasaha aba baraperi bahawe yubahirizwa.

    Ati 'Mutwihanganire, kubera ikibazo cy'amasaha ntabwo turi buririmbe.” Aya ni amagambo Fireman yavuze nyuma yuko iri tsinda ritabashije gutahana umubyizi. Yavuze ko bazakora igitaramo cyabo bwite nka Tuff Gangs bakamara ipfa abakunzi babo.

    Intambara yatangiye ubwo abafana bari mu gitaramo Icyumba cya Rap bamenaguraga amacupa mu kugaragaza agahinda kabo batewe no kuba batari kubona abaraperi bihebeye, Polisi igasaba ko igitaramo kiba mu mahoro ariko abafana ntibabyumve.

    Abakunzi ba Rap bari bafite n’umubabaro bambukanye umwaka ubwo iki gitaramo cyasubikwaga bamwe muri bo bakavuga ko igihombo batejwe n’ibi bitaramo kitazakira ko ahubwo bishakira igitaramo cya Tuff Gang yonyine.

    The Ben witabiriye iki gitaramo ntiyanyuzwe n’ibyabaye na cyane ko byavugwaga ko yari yiteguye kujya ku rubyiniro agashyigikira Tuff Gang nk’uko na we bamushyigikiye mu gitaramo cy’amateka aherutse gukorera muri BK Arena.

    Dusubiye inyuma gato ku isaha ya saa yine, inzoga zaje gushira habura izindi n’izije banga ko zinjira kubera ko nta bikombe byabugenewe bazananye nazo, bituma hitabazwa iz’amarikeri, umuriro muri benshi uba mwinshi morale irazamuka.

    Ubwo byatangazwaga ko igitaramo gihagaze, abafana bahise batangira gusohoka gake gake ariko bababajwe nuko Tuff Gang itaririmbye kandi n'umunsi wa mbere baraje kubareba bagahita bababwira ko igitaramo gihagaritswe bahageze.

    Bamwe mu bafana bagifite akabaraga ko kurwana bari banasomye kuri manyinya, batangiye gufata uwo babonye wese mu mashati bamwitiranya n’abateguye igitaramo mu gihe abashyushyarugamba bo bihishe kare kuko no gukubitwa byari kuzamo.

    Kuba igitaramo cyatangiye neza ndetse abaraperi bageze kuri stage bagatanga ibyishimo bisendereye, ariko kikarangira nabi aho abaraperi bari bitezwe cyane batabashije kujya kuri stage bigashavuza cyane abakunzi ba rap, ni nk’ubukwe bwagenze neza ariko hakabura abasaza bo gusaba.


    Bushali yanyuze abitabiriye igitaramo “Icyumba cya Rap”



    Dany Nanone yahinduye imyenda ubugira kabiri kurubyiniro rumwe


    Ni igitaramo cyitabiriwe n’ingeri zitandukanye

    Ubwo Anitha Pendo yari ku rubyiniro nk’umushyushyarugamba


    B Threy ku rubyiniro mu gitaramo “Icyumba cya Rap”


    The Ben, Kevin Kade na Muyoboke bitabiriye igitaramo “Icyumba cya Rap”

    Diplomate ku rubyiniro


    Ubwo Zeo Trap yari ku rubyiniro

    DJ Ira yacuranze mu gitaramo “Icyumba cya Rap”

    AMAFOTO: Ngabo Serge  – InyaRwanda 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150701/ubukwe-bwa-hiphop-bwabuze-abasaza-basaba-ibyabereye-inyuma-yamarido-mu-gitaramo-icyumba-cy-150701.html

  • Miss Universe Argentina Magalí Benejam Corthey yambuwe ikamba #rwanda #RwOT

    Magalí Benejam Corthey, wahagarariye Argentine muri Miss Universe 2024, yambuwe ikamba nyuma y'uko atangaje ko irushanwa ryabaye mu Ugushyingo 2024 ryari ryiganjemo uburiganya bwinshi. Ibi byateje impaka nyuma y'uko yemeje ko hari ibikorwa by'ubusambo byakozwe mu rwego rwo guha amahirwe bamwe mu bakandida batari bafite ubushobozi buhagije.

    Magalí yavuze ko ibyabaye bitari mu mucyo, ndetse ko ari umwanzuro udashimishije ku bantu benshi bari bategereje kubona abatsinze babifashijwemo n'imbaraga z'umutwe w'ubuyobozi bw'irushanwa.

    Mu magambo ye, yagaragaje ko we n'abandi bakinnyi b'iri rushanwa batanyuzwe n'imikorere yabayeho, kandi ko byaba byiza gusubiza inyuma ibibazo by'imyitwarire y'abategura amarushanwa nk'aya.

    Uyu mwanzuro wo kwamburwa ikamba wateje impaka nyinshi mu itangazamakuru ndetse no mu bafana ba Miss Universe, bamwe bafata icyo cyemezo nk'ikinyoma cyangwa igikorwa cy'ubugambanyi, abandi na bo bakavuga ko ari uburyo bwo kwerekana ukuri mu guca ukubiri n'ibintu byabayeho mu buryo butemewe.

    Magalí Benejam Corthey yahise ashyira hanze ubusabe bwo koherereza ibimenyetso, bitewe n'ibyo yavuze, kugira ngo yerekane ko ibyo yavuze atari ukuri. Ibi bizatuma hasuzumwa n'imiryango ishinzwe gucunga imigenzo y'irushanwa ry'ubwiza Miss Universe.

    Miss Universe Argentine, Magalí Benejam Corthey, yahishuye ko irushanwa ry'umwaka washize 2024 ryari rishingiye ku kinyoma.

    Source : https://kasukumedia.com/miss-universe-argentina-magali-benejam-corthey-yambuwe-ikamba/

  • Urukiko rwa Guantanamo rwongeye gusubika urubanza rwa Khalid Sheikh Mohammed #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'igisirikare rukorera mu kigo cya Guantanamo Bay muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika rwongeye gusubika urubanza rwa Khalid Sheikh Mohammed, umwenegihugu w'u Muyemeni, ukekwaho kuba ari we wagize uruhare mu gutegura ibitero by'iterabwoba byagabwe ku magorofa ya World Trade Center ndetse no ku nyubako y'icyicaro gikuru cy'igisirikare, Pentagon, muri Nzeri 2001.

    Khalid Sheikh Mohammed afungiye mu kigo cya Guantanamo kuva mu mwaka wa 2006, akaba yarafashwe nyuma y'imyaka myinshi yihishe, ndetse akaba yarakoresheje amayeri atandukanye mu kubasha gucika ubutabera.

    Ubushinjacyaha bwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika bwasabye ko habaho gukomeza urubanza kugira ngo uyu mugabo ahamwe n'icyaha ashinjwa, nubwo hakiri impaka ku buryo yafatanyije n'abandi mu bikorwa by'iterabwoba byahitanye abantu benshi mu bitero bya Al-Qaeda.

    Uru rubanza rwazahaye icyizere cy'uko hakwiye gukorwa amavugurura mu rwego rw'inkiko no gutanga ubutabera mu buryo bunoze, ariko kugeza ubu byanangiye kubona igisubizo ku kibazo cy'uburyo Khalid Sheikh Mohammed azahanwa. Ibi bitera impungenge ku rwego rw'ubutabera muri Amerika ndetse ku birebana n'amategeko mpuzamahanga y'uburenganzira bwa muntu.

    Source : https://kasukumedia.com/urukiko-rwa-guantanamo-rwongeye-gusubika-urubanza-rwa-khalid-sheikh-mohammed/

  • Ihererekanyabubasha rya gisirikare muri Abéché ryerekana impinduka mu ruhare rw'Abafaransa muri Tchad #rwanda #RwOT

    Nk'uko ibitangazamakuru byo mu Bufaransa bibitangaza, ibikorwa byo gukura ingabo z'Ubufaransa muri Tchad birakomeje. Ikigo cya gisirikare giherereye Abéché giteganyijwe gutangwa ku mugaragaro kuri uyu wa Gatandatu.

    Mu gihe cy'iminsi ishize, ibikoresho bya gisirikare by'Ubufaransa byakuwemo buhoro buhoro. Ariko umuhango w'isesekara rya nyuma uteganyijwe kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 11.

    Ibi byose byakurikiye icyemezo cyafashwe ku wa 28 Ugushyingo n'abayobozi ba Tchad cyo guhagarika amasezerano y'ubufatanye mu by'umutekano n'ingabo hagati y'ibihugu byombi.

    Nyuma y'iki cyemezo, ingabo z'Ubufaransa zari muri Tchad zatangiye gusubira iwabo mu buryo bwihuse.

    Ku wa Gatanu, Minisitiri w'Ingabo, Issakha Maloua Djamous, yageze Abéché mu masaha y'igitondo, aho yari aherekejwe n'indege ya gisirikare. Nyuma yo kugera ku kigo cya gisirikare, biteganyijwe ko azakomeza kuyobora ibirori byo gutanga ubwo butaka bwa gisirikare.

    Ubu Abéché ifatwa nk'ikirango cy''ubwigenge bushya,' nk'uko byatangajwe na Minisitiri w'Ibikorwa Remezo, Aziz Mahamat Saleh. Yongeyeho ko ku wa 10 Ukuboza, indege z'intambara zasohotse mu birindiro bya Adji Kosseï, ndetse n'ibindi bikorwa by'imyimukire byakomeje, birimo kwimura ibikoresho byo muri Faya.

    Mu mujyi wa Abéché, abaturage baje ku bwinshi bishimira izo mpinduka, aho Minisitiri Djamous yakiriwe n'ibyishimo byinshi n'ijwi ry'indirimbo z'intsinzi mu mihanda.

     

    Source : https://kasukumedia.com/ihererekanyabubasha-rya-gisirikare-muri-abeche-ryerekana-impinduka-mu-ruhare-rwabafaransa-muri-tchad/

  • Ingabo za Uganda zishe abayobozi bakomeye b'umutwe wa ADF muri RDC #rwanda #RwOT

    Ingabo za Uganda zikomeje ibikorwa byo kurwanya umutwe w'iterabwoba wa ADF mu Burasirazuba bwa Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo. Mu mwaka wa 2024, zashoboye kwivugana abayobozi batatu b'ingenzi b'uyu mutwe, barimo Braida alias Mzee Pasta, Amigo, na Seka Issa Papasi.

    Braida alias Mzee Pasta yishwe tariki ya 14 Kanama 2024, hafi y'agace ka Biakato, muri teritwari ya Mambasa, Intara ya Ituri.

    Icyo gihe, yari mu bugenzuzi maze abarwanyi be bamwikanga nk'umwanzi, baramurasa bikomeye, bimuviramo urupfu nk'uko byemezwa n'abahoze ari abagore be babitangarije impuguke z'Umuryango w'Abibumbye.

    Amigo, wari umwe mu bayobozi b'uyu mutwe, yapfuye nyuma y'igihe gito Braida yishwe. Yarashwe n'ingabo za Uganda mu gitero zagabye ku birindiro bya ADF. Icyo gihe, yayoboraga abarwanyi bari barazwe na Braida.

    Papasi, wari usanzwe akorera ku mabwiriza y'umuyobozi mukuru wa ADF, Seka 'Baluku' Dadi, yaguye mu mutego w'ingabo za Uganda ubwo yari ayoboye abarwanyi bagera kuri 50 n'abo mu miryango yabo. Ibi byabereye mu gace ka Manguredjipa aho yari yimuriye abarwanyi yakuye muri Biakato.

    Raporo y'impuguke z'Umuryango w'Abibumbye yo ku wa 27 Ukuboza 2024, yemeza ko aba bose bapfuye, ikerekana ko ingabo za Uganda zikomeje gusenya inzego z'ubuyobozi bwa ADF binyuze mu bikorwa byo guhashya iterabwoba.

    Source : https://kasukumedia.com/ingabo-za-uganda-zishe-abayobozi-bakomeye-bumutwe-wa-adf-muri-rdc/

  • Abafana ba Rayon Sports babanje gutangaza intego yabo mbere yo kujya i Huye #rwanda #RwOT

    Mbere y'uko bahagurukira kuri Kigali Pele Stadium, abafana ba Rayon Sports batangaje ko bafite icyizere cyo gutsindira Mukura VS ibitego 3-0 iwayo, mu mukino ukomeye bemeza ko bazitabira ari benshi bashyigikira ikipe yabo.

    Mu bitangazwa n'abafana, bagaragaza ko bafite icyizere gikomeye cyo kwitwara neza, bishingiye ku buryo ikipe yabo iri kwitwara muri iyi minsi, ndetse n'urugendo rurerure bakoze bagiye gushyigikira ikipe yabo. Uyu mukino wahurije hamwe abakunzi ba Rayon Sports baturutse impande zose z'igihugu, bafite intego imwe yo gutanga imbaraga no gushyigikira ikipe yabo ngo ibashe kwitwara neza.

    Mu kiganiro Wasiri yagiranye n'abanyamakuru mu minsi ishize, yavuze ko uyu munsi wagenewe umukino hagati ya Rayon Sports na Mukura VS ari umunsi udasanzwe ku bakunzi ba ruhago, by'umwihariko abafana ba Rayon Sports.

    Yongeyeho ko imodoka zerekeza i Huye zabaye nyinshi cyane ku buryo hari izageraga mu Mujyi wa Huye izindi zitarava i Kigali kubera ubwinshi bw'abafana bashaka gushyigikira ikipe yabo.

    Wasiri yakomeje avuga ko gukunda ikipe ari ugutanga byose mu kuyishyigikira, aho atanga urugero rw'abafana bazakora ingendo ndende baturutse mu bice bitandukanye by'igihugu kugira ngo bajye gushyigikira ikipe yab.

    Yavuze ko ari ibintu bidasanzwe kubona abafana benshi bifuza gushyigikira ikipe yabo mu buryo bugaragara, bigaragaza uburyo urukundo rw'umupira w'amaguru rurimo gutera imbere mu Rwanda.

    Yakomeje asaba abafana gukomeza gushyigikira ikipe yabo mu buryo bwiza kandi bwubaka. Mu gihe abafana bari bategereje uyu mukino, bari bafite ibyishimo byinshi ndetse no kwiyemeza ko bazataha bishimye, batsinze Mukura VS imbere y'abakunzi bayo.

    Source : https://kasukumedia.com/abafana-ba-rayon-sports-babanje-gutangaza-intego-yabo-mbere-yo-kujya-i-huye/