Blog

  • Abanyarwanda bivuriza mu Buhinde bagabanyirizwa 15% by'igiciro cy'ubuvuzi – #rwanda #RwOT

    Umujyanama wa kabiri muri Ambasade y'u Rwanda mu Buhinde, Mwepesi Emile yavuze ko imikorananire myiza y'ubufatanye hagati y'u Rwanda n'u Buhinde ari yo yatumye hashyirwaho igabanyirizwa ry'igiciro mu bitaro Abanyarwanda benshi bivurizamo mu Buhinde.

    Yagize ati “Umubare munini w'Abanyarwanda baza kwivuriza mu Buhinde bivuriza mu Bitaro bya Medanta biri muri Leta ya Haryana. Bahabwa igabanyirizwa rya 15% ry'ibiciro, ku bufatanye bw'ibitaro na Ambasade y'u Rwanda.”

    Yakomeje avuga ko ibihugu byombi byazamuye umubano ku rwego rwo hejuru mu bijyanye n'ubufatanye mu nzego zose.

    Yatangaje ko indwara ziza ku isonga mu zo Abanyarwanda bajya kwivuza mu Buhinde ari kanseri, gusimbuza ingingo zirwaye, kubagwa amagufa no kwivuza umutwe udakira.

    Igiciro cyo gusimbuza impyiko muri ibyo Bitaro bya Medanta biri mu Murwa Mukuru New Delhi, kiva ku bihumbi 12$ kugeza ku bihumbi 15$ (ari hagati miliyoni 16.764 Frw na miliyoni 20.955 Frw).

    Bisobanuye ko Umunyarwanda ujya gusimbuza impyiko mu Bitaro bya Medanta yagombaga kwishyura miliyoni 16.764 Frw agabanyirizwa akishyura 14.249.400 Frw, bivuze ko iyo 15% aganyarizwaho arenga miliyoni 2.5 Frw.

    Mugabo Yvette ni umwe mu bagiye kuvuza umubyeyi we mu Bitaro bya Medanta binivurizamo n'abandi Banyafurika, aho avuga ko yahamaze ukwezi kumwe kandi ko serivisi bahawe kuva bagera Buhinde zari nta makemwa.

    Aganira na RBA yagize ati 'Twageze ku kibuga cy'indege mu masaha ya nijoro cyane, ibitaro byohereza imodoka iza kudufata itujyana kuri hoteli ducumbitsemo. Kubera umubano mwiza igihugu cyacu gifitanye n'u Buhinde mu buvuzi, badukurikirana neza ndetse ku Banyarwanda hari igabanyirizwa ku biciro badushyiriyeho. Twasanze u Buhinde bwita ku barwayi cyane hakagira igihinduka.”

    Imitangire myiza ya serivisi mu bitaro byo mu Buhinde ishingiye ku kuba ari igihugu gifite ikoranabuhanga riteye imbere mu buvuzi ndetse n'ibitaro bifite uburambe n'inzobere mu kuvura indwara zikomeye ku rwego rw'Isi.

    Ubushobozi bw''bikorwaremezo by'ubuvuzi mu Buhinde bumaze igihe kinini kuko nk'Ibitaro byitwa Apollo biri i New Delhi byubatswe mu 1986 bifite abaganga ibihumbi umunani, farumasi nyinshi n'ibitanda byakira abarwayi ibihumbi 10.

    U Buhinde bufite ubuvuzi buteye imbere mu ndwara zitandukanye zirimo iz'umutima, kanseri, gusimbuza ingingo, ubugororangingo, kubaga ibibyimba, kubaga umugongo n'izindi.

    Abanyarwanda bari hagati ya 20 na 30 boherezwa kwivuriza mu Buhinde buri kwezi.

    Abanyarwanda bivuriza mu Buhinde bemerewe igabanyirizwa rya 15%


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abanyarwanda-bivuriza-mu-buhinde-bagabanyirizwa-15-by-igiciro-cy-ubuvuzi

  • Abatwara moto basabwe kubahiriza Parikingi zashyizweho – #rwanda #RwOT

    Ni mu butumwa abatwara moto mu Mujyi wa Kigali bahawe mu mpera z'iki cyumweru, ubwo basurwaga n'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda (TRS) muri parikingi zitandukanye zabashyiriweho mu Mujyi wa Kigali.

    Ni mu gihe kugeza ubu mu Mujyi wa Kigali kuva hatangijwe gahunda yo gushyiraho parikingi zagenewe abatwara abagenzi kuri moto, kuri ubu habarurwa izigeze ku munani zimaze gukorwa, akaba ari gahunda izakomeza hirya no hino mu gihugu.

    Parikingi enye ziherereye Nyabugogo mu Karere ka Nyarugenge; ahakikije ikigo abagenzi bategeramo imodoka (Gare); indi ikaba hafi ya Gare yo mu Mujyi ahazwi nka Downtown.

    Mu Karere ka Kicukiro parikingi iri ku marembo ya Gare ya Nyanza izindi ebyiri zikaba zarashyizwe mu Karere ka Gasabo; ku Giporoso ahazwi nko kuri Sabans na Kimihurura.

    Umuvugizi w'Ishami rya Polisi rishinzwe umutekano wo mu muhanda; SP Emmanuel Kayigi yavuze ko parikingi zashyiriweho abatwara n'abatega moto zizafasha kunoza iyi serivisi, bigakorwa mu ituze hirindwa akajagari n'umuvundo.

    Ati “Gahunda yo gushyiraho parikingi za moto yitezweho guca umuvundo n'akajagari byajyaga bigaragara bikabangamira urujya n'uruza rw'ibinyabiziga. Nk'uko ibigo abagenzi bategeramo imodoka bizwi kandi bifasha koroshya iyi serivisi, turashishikariza abatwara moto nabo kubahiriza parikingi zashyizweho bakaba arizo bategererezamo abagenzi mu rwego rwo kwirinda umuvundo bateza bazenguruka mu mihanda cyangwa baparika ahatarabigenewe.”

    SP Kayigi yasabye n'abagenzi batega moto kubahiriza iyi gahunda bazitegera muri parikingi kuko biri mu bizafasha mu kurwanya gukorera mu kajagari no kurwanya imwe mu myitwatire mibi yarangaga bamwe mu bamotari nko gutwara badafite uruhushya, ubujura bwo gushikuza telefoni n'amasakoshi abagenzi, guhisha cyangwa guhindura pulake n'andi makosa atandukanye.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abatwara-moto-basabwe-kubahiriza-parikingi-zashyizweho

  • Musanze: Ba Ofisiye 45 basoje amahugurwa ku mikorere ya kinyamwuga n'ubuyobozi – #rwanda #RwOT

    Aya mahugurwa agenerwa abapolisi bo ku rwego rwa ba ofisiye bato abaye ku nshuro yayo ya 15, yitabiriwe mu gihe cy'amezi atanu n'abagera kuri 45 barimo; 15 bakomoka muri Sudani y'Epfo, 21 bo muri Polisi y'u Rwanda, batatu bo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe iperereza n'umutekano (NISS), bane bo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Ubugenzacyaha (RIB) na babiri bo mu Rwego rw'Igihugu rushinzwe Igorora (RCS).

    Ubwo yasozaga aya mahugurwa ku mugaragaro, Umuyobozi Mukuru Wungirije wa Polisi y'u Rwanda ushinzwe Ibikorwa, Vincent Sano yavuze ko kubaka ubushobozi ari urufunguzo rwo kubasha guhangana n'ibiteza umutekano muke bigenda bihindura isura uko isi irushaho gutera imbere.

    Ati 'Mu kazi ko gucunga umutekano ku Isi muri iki gihe, bisaba ko abakozi mu nzego zose bireba bagira ubumenyi n'ubushobozi bukenewe kugira ngo babashe guhangana n'ibiteza umutekano mucye mu bihugu byacu, mu Karere ndetse n'ahandi ku isi. Ni yo mpamvu, guverinoma y'u Rwanda na Polisi y'u Rwanda by'umwihariko, bashyira imbaraga nyinshi mu kubaka ubushobozi.'

    Yakomeje avuga ko 'Amahugurwa musoje uyu munsi ni ingenzi kuri Polisi y'u Rwanda, Polisi ya Sudani y'Epfo no kuri mwe ubwanyu by'umwihariko. Kuba muyasoje neza ni ibyo kwishimira mutekereza ku rugendo mwanyuzemo, ubuyobozi bw'ishuri, inteko y'abarimu na bagenzi banyu mwafatanyije amahugurwa.'

    Sano yabasabye kuzihatira gushyira mu bikorwa intego z'aya mahugurwa no gukomeza kurangwa n'ishyaka n'imyitwarire myiza kugira ngo babashe kuzuza neza inshingano zabo no gutanga umusaruro.

    Ati 'Aya mahugurwa agamije kongerera abayitabira ubumenyi bujyanye no gutekereza, gutegura no gukora akazi ko gucunga umutekano mu buryo burenze ubusanzwe bukoreshwa kandi bujyanye n'igihe. Hari icyizere ko ubumenyi n'ubushobozi muyungukiyemo bikubiye hamwe n'imyitwarire myiza n'ishyaka byabaranze bizabafasha gukora neza akazi aho muzaba mwoherejwe gukorera no kurushaho gutanga umusaruro.'

    Ba Ofisiye 45 basoje amahugurwa ku mikorere ya kinyamwuga n'ubuyobozi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/musanze-ba-ofisiye-45-basoje-amahugurwa-ku-mikorere-ya-kinyamwuga-n-ubuyobozi

  • Ngoma: Babangamiwe no kubura imodoka zitwara abagenzi nijoro – #rwanda #RwOT

    Akarere ka Ngoma ni kamwe mu twubatswemo ibikorwaremezo byinshi muri iyi myaka ya vuba byanatumye gahinduka nyabagendwa.

    Ibyo bikorwaremezo birimo stade, hoteli, imihanda myiza ya kaburimbo izenguruka aka Karere, umuhanda ugahuza na Bugesera n'ibindi byinshi.

    Nubwo bimeze gutyo, umuntu wagendereye aka karere agorwa no kubona imodoka mu masaha ya nimugoroba, kuko nyinshi mu modoka zitwara abagenzi Saa Kumi n'Ebyiri ziba zisoje, izindi zikarangiza gutwara abagenzi saa Moya zuzuye, nyuma yaho biragoye ko wabona imodoka igutwara.

    Umwe mu baturage IGIHE yasanze muri gare ya Ngoma yagize ati 'Biratangaje kubona umuntu aje gutega agiye Kayonza cyangwa i Kigali kuva Saa 18:30 kugeza nka saa Moya akaba atabona imodoka, ni ibintu bibabaje cyane umujyi nk'uyu wakabaye wagutse ku buryo igihe cyose umuntu aziye yakabonye imodoka imutwara.'

    Umumotari witwa Nshimiyimana umaze igihe kinini akorera muri aka karere yavuze ko hari abagenzi benshi bakura mu byaro babageza muri gare bagasanga ahantu hose bafunze ku buryo nta modoka babona.

    Yasabye ubuyobozi kugerageza gukorana n'abikorera hakaboneka imodoka zishobora gukomeza gutwara abantu kugeza nibura Saa Tatu z'ijoro.

    Tuyisenge Emmanuel we yagize ati 'Iyo ugeze hano muri gare saa Moya z'ijoro nta modoka wahabona, ni ibintu bibangamye cyane kuko urumva iyo uje muri gahunda zawe muri Ngoma bigusaba kwicara ucungana n'amasaha bikanatuma udakora ibyo wateguye utuje kuko kuva Saa Kumi n'Ebyiri imodoka abantu batangira kuzirwanira kuko mu minota mike zihita zibura.'

    Tuyisenge yavuze ko uku kubura kw'imodoka binatuma Umujyi wa Ngoma ukonja hakiri kare ku buryo ngo saa Moya z'ijoro ahantu hose baba banatangiye gufunga. Yavuze ko ari ibintu ubuyobozi bukwiriye kwigaho bigahindurwa kuko bituma aka gace kadatera imbere.

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko iki kibazo bakizi ndetse banatangiye kuganira na ba rwiyemezamirimo mu rwego rwo gushaka ibisubizo birambye.

    Ati 'Natwe ikibazo twarakibonye ariko nk'uko mubizi twari tumaze igihe dushyiramo ibikorwaremezo mu Mujyi wa Ngoma, hari no kubakwa umuhanda ujya Bugesera ubu naho hamaze kujyamo imodoka zijya za Sake ziturutse i Kigali. Twakoranye inama na ba rwiyemezamirimo bakoresha imodoka zitwara abagenzi kugira ngo batangire gutekereza mu buryo bwagutse, abantu be kumva ko kurenza saa Moya uri i Ngoma ari ikibazo.'

    Yavuze ko kuri ubu bari mu biganiro na ba rwiyemezamirimo kugira ngo bongere amasaha ku buryo imodoka zakongerwa amasaha zikoreraho kugeza saa Tatu z'ijoro cyangwa saa Yine. Yijeje abaturage ba Ngoma ndetse n'abagenderera aka Karere ko mu minsi mike iki kibazo kizaba cyakemutse burundu.

    Abakorera n'abagenderera Akarere ka Ngoma babangamiwe no kuba nyuma ya saa Moya z'ijoro babura imodoka


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ngoma-babangamiwe-no-kubura-imodoka-zitwara-abagenzi-nijoro

  • Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatandatu tariki ya 12 Mutarama 2025, nibwo hakinwe umukino usoza igice kibanza cya shampiyona y'u Rwanda, Mukura yatsinze Rayon Sports ibitego 2-1.

    Muri uyu mukino wabereye kuri Sitade Huye, wasize Mukura yari iri mu rugo yitwara neza ikuraho agahigo k'uko Rayon Sorts yari imaze imikino 14 idatsindwa muri uyu mwaka w'imikino wa 2024-2025.

    Mukura VS er Loisir yari iri imbere y'abafana bayo niyo yatangiye neza ubwo hari ku munota wa 40, Jordana Dimbumba yafunguye amazamu i Huye.

    Ni nyuma yaho hari ku mupira wari ugaruwe nabi n'ubwugarizi bwa Rayon Sports, atsinda igitego cyiza umunyezamu Khadime ntiyanyeganyega.

    Umukino ugeze ku munota wa 43 ngo igice cya mbere cy'umukino kirangire, Mukura yongeye kubona igitego Kabiri muri uyu mukino.

    Ni igitego cyatsinzwe na Niyonizeye Fred nyuma yaho yazamukanye umupira ku ruhande rw'iburyo, atera umupira mu mfuruka igoye ariko Khadime arawumugarurira, uyu musore babona igitego cya Kabiri.

    Nyuma yaho amakipe yombi avuye kuruhuka ubwo hari ku munota wa 53, Rayon Sports yabonye igitego kimwe cy'impozamarira muri uyu mukino cyatsinzwe kuri Penaliti.

    Ni igitego cyatsinzwe na Fall Ngagne nyuma  yaho Bagayogo yasunitswe mu rubuga rw'amahina, umusifuzi atanga Penaliti ininjizwa neza na Gagne yuzuza ibitego 9.

    Iyi Penaliti ni nayo yatanze igitego kimwe cya Gikundiro bityo isoza itakaje uyu mukino uba uwa mbere itsinzwe mu gice kibanza cya Shampiyona y'u Rwanda 2024-2025.

    Kugeza ubu Rayon Sports yashoje imikino ibanza ari iya mbere n'amanota 36 mu mikino 15 ikurikiwe na APR FC na 31 ariko isigaje umukino ifitanye n'Amagaju kuri iki Cyumweru.

    The post Mukura VS yatsinze Rayon Sports 2-1, ikuraho agahigo ko kudatsindwa mu gice kibanza cya shampiyona appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/mukura-vs-yatsinze-rayon-sports-2-1-ikuraho-agahigo-ko-kudatsindwa-mu-gice-kibanza-cya-shampiyona/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=mukura-vs-yatsinze-rayon-sports-2-1-ikuraho-agahigo-ko-kudatsindwa-mu-gice-kibanza-cya-shampiyona

  • Ashaka abakobwa bazamukorera mu ngata: Ubutumwa bwa Uwamahoro wesheje agahigo muri cricket – #rwanda #RwOT

    Yatangiye urugendo rwo guca agahigo ku wa Gatanu tariki 17 Gashyantare 2017 saa mbili za mu gitondo arusoza ku wa Gatandatu, tariki ya 18 Gashyantare 2017 saa yine n'iminota umunani za mu gitondo, aho yakiniraga muri Petit Stade i Remera.

    Ni agahigo yashyizeho afite gahunda yo gukusanya amafaranga yo kurangiza kubaka Stade mpuzamahanga ya Cricket iherereye i Gahanga muri Kicukiro no kurushaho kuzamura no kumenyekanisha umukino wa Cricket mu Rwanda.

    Kuva mu 2017 u Rwanda rwabonye Stade Mpuzamahanga ya Cricket i Gahanga, rutangira gutera imbere muri uyu mukino cyane ko rwagiye rwitabira Igikombe cy'Isi mu bangavu n'Igikombe cya Afurika.

    Uwamahoro akinira Ikipe y'Igihugu ya Cricket kuva mu 2008, akaba yarayinjiyemo yiga mu mwaka wa kabiri w'amashuri yisumbuye.

    Aganira na IGIHE yavuze ko ' Gushyiraho aka gahigo nanubu katarakurwaho, nabikoze kugira ngo ngaragaza ko n'abakobwa bashoboye, ibyo abahungu bakora nabo babishobora.'

    'Byari ibintu bidasanzwe kuri njewe n'ubwo ari umuhigo nari nihaye ntabwo byari byoroshye, amasaha 26 no kuyatekereza ubwayo urananirwa, ariko bitewe n'icyo naharaniraga kugeraho narabitekerezaga muri njye ngahita ngarura imbaraga.'

    Uwamahoro yavuze ko yifuza ko umukino wa Cricket ukomeza gutera imbere kandi n'umubare w'abakobwa bawukina nawo ukiyongera kandi bakayoboka n'indi mikino itandukanye.

    Ati 'Siporo ni ubuzima, ishobora no kugutunga ubwo rero urumva ko mfite impamvu zo gukangurira abakobwa kuyiyoboka.'

    'Bakitabira siporo ariko nanone ntibibagirwe ubuzima busanzwe, aha ndibanda ku ishuri. Hari igihe bumva ko iyo ugiye muri siporo ureke kwiga nyamara byose wabihuza. Cricket ni umukino wo mu mutwe ubwo rero urumva ko byuzuzanya.'

    Uwamahoro yaciye amarenga ko n'ubwo yahagarika gukinira Ikipe y'Igihugu, hari imirimo myinshi yakerekezamo amaboko mu rwego rwa siporo by'umwihariko muri Cricket.

    Ati 'Ubu ngeze muri cya gihe mvuga ngo hari abo nsize bashobora kunsimbura. Hari abana bato bari kuzamuka kandi mbona babizi, icyo nifuza ni ukubona bakomeza kuba benshi cyane.'

    'Muri cricket habamo amahirwe menshi atandukanye arimo gusifura, kogeza, gutoza, kubara amanota, aho hose niho ngenda nisanga ku buryo nakomereza muri uyu mukino.'

    Jenoside yakorewe Abatutsi yabaye Umwamahoro afite amezi atandatu, aho yagiriye ibyago byo kubura se umubyara.

    Nubwo yasigaranye na nyina gusa, avuga ko yamureze neza bituma akura yumva ko buri kimwe cyose yiyemeje gukora ashobora kukigeraho.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ashaka-abakobwa-bazamukorera-mu-ngata-ubutumwa-bwa-uwamahoro-wesheje-agahigo

  • Bruxelles: Abakoze filime mbarankuru kuri Jenoside yakorewe Abatutsi bahawe igihembo – #rwanda #RwOT

    Ku bufatanye n'Ishuri-Umuco ryashinzwe n'Abanyarawanda batuye mu mujyi wa Liège, Umunyamakuru Hélène Annet na Yvan Gorré wandika agategura filimi n'ibiganiro binyura kuri Televiziyo y'u Bubiligi muri kiganiro cy'abana cyitwa 'Les Niouzz', bajyanye n'abana biga mu Ishuri-Umuco mu Rwanda hakorwa iyo filime mbarankuru.

    Abo bana bajyanye na Eric Twagirimana warishinze ndetse n'uwitwa Karurenzi Donatille bafatanya ibikorwa byo kwigisha muri iryo shuri.

    Iyo filime yashingiwe ku byo abo bana bagiye babona, byaba amateka ababyeyi babo babayemo muri Jenoside yakorewe Abatutsi n'uko bababonye u Rwanda rwiyubatse.

    Babifatanyaga n'ubuhamya bwa Karurenzi Donatille, warokokeye i Kabgayi, bituma filime igira umwihariko wo guhuza ibiganiro by'abana n'ubuhamya.

    Ikindi ni uko amashusho n'injyana byakoreshejwe na byo byahaye imbaraga, iyi filime yiswe 'La Force des Racines'.

    Iyi filime y'iminota 26, yatoranyijwe mu zindi 19 zahataniraga igihembo ngarukamwaka cyiswe 'Prix du Journalisme 2024 du Parlement de la Fédération Wallonie-Bruxelles.'

    Yatoranyijwe kuko abakemurampaka babonye yarakoranywe ubushake n'ubwitonzi kugira ngo izabere imfashanyigisho urubyiruko mu gusobanukirwa amateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi mu Rwanda, no kumenya aho u Rwanda rugeze rwiyubaka.

    Babinyujije muri iyi filime, Hélène Annet na Yvan Gorré batanze umusanzu ukomeye mu gusobanura ibihe bikomeye Abanyarwanda banyuzemo, banakangurira abakiri bato guhangana n'ibibazo byugarije Isi birimo urugomo n'ivanguramoko.

    Hélène Henet yasobanuye ko yakoze iyi filime kugira ngo agaragaze ibyaranze Jenoside yakorewe Abatutsi, yifashishije ubuhamya bwa Donatille Karurenzi wari ufite imyaka 13 y'amavuko mu 1994, akarokokeye i Kabgayi.

    Ati 'Na hano dutuye mu Burayi, urwango, urugomo no kwihakana abantu byabayeho kandi bikomeje no kugaragara. Hari n'ubwo bituruka ku tuntu duto.'

    Yavuze ko intego yabo yari ukwerekana ko ibyabaye mu Rwanda n'iwabo byabayo mu gihe nta cyaba gikozwe ngo bihagarare, agaragaza ko ari n'uburyo bwo gukebura abakiri bato bakaba maso, bakamenya neza amateka, bakubahana, ntibagirane ibibazo kuko bafite byinshi bahuriyeho.

    Mu kiganiro na IGIHE, Donatille Karurenzi yagaragaje ko yishimiye iki gihembo bijyanye n'uruhare kizagira mu gusobanura amateka.

    Abishingira k'uko kuva iyi filime yasohoka, abarimu n'abanyeshuri bo mu Bubiligi barayifashisha, ndetse rimwe na rimwe bagatumira abarokotse Jenoside yakorewe Abatutsi kugira ngo batange ubuhamya, bakarushaho gusobanukirwa.

    Ati 'Uretse n'igihembo twishimiye cyane urugendo duherutsemo [mu Rwanda] kuko ni rwo ntandaro y'iyi filimi mbarankuru. Byaduhaye imbaraga zo gukomeza gukundisha abana igihugu, kubasobanurira amateka yacyo, amateka ababyeyi babo baciyemo.'

    Yavuze ko icyo gihembo kinasubiza agaciro abishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi, n'abayirokotse, kikanibutsa abatuye Isi ko bakwiye kubaka imbere heza hashingiye ku mahoro no gufashanya.

    Ishuri-Umuco ryatangijwe mu mpera z'umwaka wa 2019 n'Abanyarwanda baba mu mahanga muri DRB-Rugari Liège.

    Bishyize hamwe mu rwego rwo kwishakamo ibisubizo no gufasha abana bakomoka ku Banyarwanda kurushaho kunga ubumwe no gusigasira umuco nyarwanda.

    Eric Twagirimana uyobora Ishuri-Umuco de Liège yashimiye cyane Inteko y'Umuco, Misiteri y'Ububanyi n'Amahanga n'Ubutwererane, MINUBUMWE na Polisi y'u Rwanda uko babafashije cyane mu rugendoshuri rwavuyemo iyi filime, n'abandi bose bakoze ngo iki gikorwa kigere aho kigeze kandi neza. Ati 'Ndashimira cyane kandi Ababyeyi dufatanya kwigisha abana bacu umuco n'ibijyana nawo byose muri Liège, mukomeze mukigire icyanyu.'

    Inteko Ishinga Amategeko ya Bruxelles (Parlement de la Fédération Wallonie-Bruxelles) yahembye abakoze filime mbarankuru igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi

    Umunyamakuru Hélène Henet na Yvan Gorré baganira n'Umunyamakuru wa IGIHE

    Ubwo Umunyamakuru Hélène Henet na Yvan Gorré bahabwaga bashyikirizwaga igihembo

    Abagize Ishuri – Umuco de Liège bigishwa amasomo atandukanye arimo ajyanye n’Umuco Nyarwanda

    Twagirimana Eric uyobora Ishuri-Umuco de Liège yashimiyeinzego z’ubuyobozi bw’u Rwanda babafashije cyane mu rugendo shuri bakoreye mu Rwanda rwavuyemo iyi filime

    Perezida w'Inteko Ishinga Amategeko ya Bruxelles (Parlement de la Fédération Wallonie-Bruxelles) Benoit Dispa, akikijwe n'abanditse iyi filime n'abagize Inteko n’abari mu kanama nkemurampaka

    Donatille Karurenzi mu kiganiro na IGIHE. Hari nyuma yo kwakira iki gihembo cya filime mbarankuru igaruka kuri Jenoside yakorewe Abatutsi yagizemo uruhare

    Abana bo mu Ishuri-Umuco basuye Ingoro y’Amateka y’Urugamba rwo Guhagarika Jenoside yakorewe Abatutsi

    AMASHUSHO: Ikiganiro cyihariye na Donatille Karurenzi wari uhagarariye Ishuri-Umuco rya Liège, nyuma y'uko Filimi Documentaire yiswe 'La force des raciness', ivuga ku mateka ya Jenoside yakorewe Abatutsi yahawe igihembo cy’Itangazamakuru cya 2024 n'Inteko Ishinga Amategeko y'u… pic.twitter.com/xpag5VosCr

    — IGIHE (@IGIHE) January 9, 2025

    [email protected]


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bruxelles-abakoze-filime-mbarankuru-kuri-jenoside-yakorewe-abatutsi-bahawe

  • Sky 2 washinje Papa Cyangwe kwica indirimbo y… – #rwanda #RwOT

    Kuri uyu wa Gatanu muri Camp Kigali, habereye igitaramo 'Icyumba cya Rap' kitabashije kubera ku gihe kubera ko aho cyari kubera (Canal Olympia) hangijwe n'imvura idasanzwe bityo kikimurirwa muri Camp Kigali.

    Abakunzi b'umuziki w'injyana ya Hip Hop baturutse hirya no hino mu mujyi wa Kigali, bahuriye muri Camp Kigali ku bwinshi kugira ngo babyine ndetse baririmbye Hip Hop itavangiye indi miziki.

    Kubera wari umusi wahariwe Hip Hop, abahanzi bakizamuka muri Hip Hop bahawe umwanya hanyuma bagaragaza icyo bashoboye ndetse ko bashobora gukorera mu ngata bakuru babo.

    Aba bahanzi bakiri bato nibo batwaye umwanya munini cyane biza gutuma abahanzi bari bategerejwe cyane muri iki gitaramo badahabwa umwanya ngo baririmbire abafana babo nk'uko bari baje babyiteguye.

    Nyuma y'uko bamwe mu bagize Tuff Gang baje ku rubyiniro hatarimo Bull Dogg hanyuma bakisegura ku bafana babo bakavuga ko kubera ikibazo cy'amasaha badashoboye gukomeza gutarama, abafana ba Hip Hop batangiye kumvikana mu majwi yabo bavuga ko abahanzi bakiri bato ari bo bazambije ibintu bigatuma Sky2 wari ufite izina muri abo bahanzi ashyirwa mu majwi kurusha abandi.

    Sky 2 wari umenyerewe mu biganiro kuri YouTube, yabanje kwisanga benshi mu bantu yaririmbiraga atariko bose bazi indirimbo ze.

    Amaze kuririmba indirimbo ya mbere yahise ababaza ngo 'Ko mutishimye mwaje mu kirori cyangwa mwaje mu kiriyo?'

    Umunyamakuru Taikun Ndahiro wari wamwakiriye ku rubyiniro, yaje kumukura ku rubyiniro nyuma y'iminota 10 gusa ariko Sky 2 amubera ibamba akomeza kuririmba ariho nyuma y'iminota ibiri Sky 2 yahise abanza kuzana Taikun avuga ko 'Uyu ni uwurugambo gusa.'

    Aba bombi bahise babashyiriramo 'Beat' hanyuma bombi bararushanwa kuririmba ari nako abafana barimo babafana. Sky 2 yamaze iminota irenga 18 ku rubyiniro  aho yanazanye umugore we n'abana ku rubyiniro.

    Abandi bahanzi barimo Fally P wamaze iminota igera kuri 15, abana bo ku Nyundo baririmbye indirimbo za Jay Polly ndetse n'abandi baraperi bakiri bato bahurije ku rubyiniro babashyiriramo Beat hanyuma berekana ubushongore n'ubukaka bwabo.

    Nyuma yo gutangarizwa ko igitaramo gihagaze kubera amasaha, abafana bahise bijundika mu buryo bukomeye abahanzi baririmbye batari ku rutonde rw'abaririmba ndetse n'uwabahaye uwo mwanya wo kujya kuririmba.

    Sky 2 washyizwe mu majwi yo gutuma iki gitaramo kitagenda neza, yaherukaga kumvikana mu mashusho avuga ko kuba abantu baririmba ngo Yampano Yampano, bitari bikwiye ahubwo bari bakwiye kuvuga ku kuntu Papa Cyangwe yishe indirimbo ya Yampano.

    Mu kiganiro Sky 2 aheruka gukorera kuri Dynamic, yagize ati “Yampano yakoze iki? Yasinye amasezerano? Kuba yagiye mu gitaramo nibyo tugiye kuririmba? Ko mutari kuvuga ku buryo Papa Cyangwe yishe indirimbo ye?” 

    Mu kiganiro cyakozwe umuntu yikandagira kugira ngo atarya ingumi y'abafana kubera uburakari bari bafite, umwe mu bafana baganiriye na InyaRwanda Tv yagize ati 'Niba ufite ubwenge, ni gute wafata Sky 2, Fally P, Diez Dola ukabaha umwanya hanyuma ukawuburira Tuff Gang?'

    Undi waturutse i Bugesera, yavuze ko amaze gutwika itike ye ubugira kabiri (Inshuro ya mbere yayitwitse aza Canal Olympia indi ayitwika aza Camp Kigali) aho hose yashakaga kubona Tuff Gang ku nshuro ye ya mbere ariko igitaramo bagihagarika iri tsinda ritari ryaririmba.

    Abandi bafana bavuze ko igihe kigeze Hip Hop igahabwa agaciro, abayitegurira ibitaramo bakamenya ko abakunzi ba Hip Hop bazi ubwenge kandi bakamenya ko umufana akwiye guhabwa ibingana n'ibyo bishyuye.

    Agahinda k'abafana ba Hip Hop karumvikana?

    Ni ubugira kabiri iki gitaramo cyakwitwa ko gisubitswe. Benshi mu bafana bari baje muri iki gitaramo, bari biteze cyane Tuff Gang kuruta abandi bahanzi by’umwihariko abakiri bato.

    Ubwa mbere, bagakwiye kuba barabarebye mbere y'uko umwaka wa 2024 urangira ariko bizambywa n'imvura yaguye yangiza Canal Olympia abafana basobanurirwa impamvu ko zitabaturutseho. Aha abafana batangiye kugira ingingimira kuko bishyuye bashaka ibyishimo imvura yagwa cyangwa itagwa.

    Inshuro ya kabiri, abahanzi bari bitezwe cyane ntabwo bababonye kandi hari abandi bahanzi baririmbye batari ku rutonde rw'abitezwe bigatuma bafata umwanya munini byatumye abari bitezwe bataboneka.

    Umukinnyi wa Filime akaba n'umunyarwenya, Clapton Kibonge nawe yagiye ku rubuga rwa Instagram ashyiraho amashusho y'indirimbo ya Tuff Gang hanyuma yandikaho ngo 'Cyakora nanjye ntashye ntabonye Tuff Gang mwangarurira.'

    Igisubizo kiraba ikihe?

    Abafana batahanye agahinda, birinze kugereka amakosa ku itsinda rya Tuff Gang ahubwo bunga mu rya Fireman y’uko Tuff Gang ikwiye gutegura igitaramo cyabo bonyine hanyuma bakanyura imitima y'abafana batahanye intimba.

    Ibi babihurijeho na Fireman ubwo yajyaga gutangaza ko igitaramo gihagaze aho yavuze ati: 'Turi abagaragu banyu nka Tuff Gang. Tugize ikibazo gikomeye cyane cy'amasaha. Natwe ntabwo ari twe ni ikibazo cy'igihe. Ariko turabasezeranya tubikuye ku mutima ko tugomba kubajurira twebwe nk'aba-Tuff Gang kuko nta kundi byagenda ni ukubisokoza nk'uko byogoshe.'

    Benshi mu bafana batashye bifuza y'uko Tuff Gang yazakora igitaramo cyo kujurira nk'uko Fireman yabyitangarije.

    Fireman yahagarariye abagize Tuff Gang bose hanyuma avuga ko kubera amasaha igitaramo gisubitswe

    Abafana ba Hip Hop bari bacyetse ko Tuff Gang igiye kuririmba kuko yari yageze ku rubyiniro

    Mu gihe cye cya mbere, Sky 2 yari yashimishije abafana bamwe batari baziko ari umuhanzi

    Abakunzi ba Tuff Gang batahanye agahinda kambukiranyije umwaka

    Reba ikiganiro twagiranye n’abafana ba Tuff Gang batahanye agahinda

    “>


    Reba Sky 2 ku rubyiniro

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150713/sky-2-washinje-papa-cyangwe-kwica-indirimbo-ya-yampano-mu-bashinjwa-kwica-igitaramo-icyumb-150713.html

  • Mukura VS yashyize akadomo ku rugendo rwo kud… – #rwanda #RwOT

    Uko umukino wagenze umunota ku munota;

    Umukino urangiye Rayon Sports itsinzwe na Mukura VS 2-1,uba umukino wa mbere muri shampiyona itsinzwe 

    90+6′ Rayon Sports irase uburyo bwa nyuma kuri kufura yaritewe na Rukundo Abdul-Rahman maze Fall Ngagne ashyiraho umutwe ariko umupira unyura hejuru y’izamu 

    90+4′ Bamwe m,u bafana ba Rayon Sports batangiye gusohoka muri sitade nyuma yuko ikipe iri gushaka uko yakwishyura ariko bikaba bitari gukunda

    90+1′ Mukura VS ikoze impinduka mu nkibuga havamo Niyonizeye Fred hajyamo Cyubahiro Costantin

    Umukino wongeweho iminota 7

    89′ Rayon Sports ikomeje gukina ishaka uko yakwishyura,Nsabimana Aimable ahaye umupira Kanamugire Roger ari mu rubuga rw;amahina gusa arekuye ishoti rinyura hepfo y’izamu kure

    87′ Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Jordan Dimbumba hajyamo Ntarindwa Aimable

    81′ Nisingizwe Christian wa Mukura VS yongeye kuryama hasi asohorwa mu kibuga ku ngombi y’abarwayi gusa ahita yongera asubira mu kibuga

    77′ Rayon Sports ikoze impinduka mu kibuga havamo Ishimwe Ganijuru Elie na Adama Bagayogo hajyamo Rukundo Abdoulrahman na Nsabimana Aimable

    73′ Nisingizwe Christian wa Mukura VS nawe aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga

    72′ Muhire Kevbin byari byitezwe ko atari bukoreshwe muri uyu mukino bijyanye n’ikibazo cy’imvune yagize ku mukino uheruka wa Police FC ntabwo biri kumukundira mu kibuga,yari agerageje guhindura umupira muremure ashaka Kanamugire Roger ariko ntiwamugeraho

    69′ Nicolas Sebwato aryamye hasi aho ari kwitwbwaho n’abaganga nyuma yuko agonganye na Fall Ngagne

    60′ Mukura Vs ikomeje kubona uburyo imbere y’izamu,uwitwa Sunzu Bonheur anyuze ku ruhande rwa Serumogo yiruka ageze imbere y’izamu arekura ishoti ariko Khadime Ndiaye aratabara arishyira muri koroneri

    56′ Mukura Vs ibonye uburyo imbere y’izamu ku mupira Jordan Dimbumba yarabonye ari mu rubyga rw’amahina arekura ishoti ariko Khadime Ndiaye aratabara

    55′ Mukura VS ikoze impinduka mu kibuga havamo Nsabimana Emamanuel na Hakizamana Zubel hajyamo Sunzu Bonheur na Muvandimwe Jean Marie Vianne

    53′ Nyuma yuko Rayon Sports ibonye igitego abafana bayo bateruye sitade 

    50′ Rayon sports ibonye penariti ku ikosa ryari rikorewe Aziza Bassane maze iterwa na Fall Ngagne ayishyira mu nshundura igitego cya mbere cya Rayon Sports kiba kirabonetse

    48′ Umutoza w’abazamu wa Rayon Sports,Mazimpaka Andre ahawe ikarita y’umutuku nyuma yuko atutse umusifuzi wo hagati bitewe nuko atari yishimiye imisifurire aho yanze gutanga penariti ku ikosa ryari rikorewe Azi zBassane

    47′ Nyuma yuko Rayon sports ikoze impinduka mu kibuga igarutse isatira,Adama Bagoyogo atanze umupira imbere y’izamu washoboraga guteza ibibazo ariko habura awukozaho ukuguru ngo ujye mu izamu

    45′ Igice cya kabiri gitangiye Rayon sports ikora impinduka mu kibuga havamo Kanamugire Roger,Ndayishimiye Richard na Ishimwe Fiston hajyamo Muhire Kevin,Niyonzima Olivier Seif na Aziz Bassane

    Igice cya mbere kirangiye Mukura VS iyoboye n’ibitego 2-0

    45+2′ Abakinnyi ba Rayon Sports bakomeje kugorwa n’ikibuga aho bari gufata umupira ukanyerera,Serumogo Ally yarahawe umupira gusa birangira kuwufunga byanze urarenga

    Umusifuzi wa kane yerekanye iminota 3 y’iyongera mbere yuko igice cya mbere kirangira

    43′ Mukura VS ibonye igitego cya kabiri ku mupira Niyonizeye Fred yarahinduye mu rubuga rw’amahina maze Ganijuru Ishimwe  Elie awukuramo urongera uramugarukira asobyamo uragenda uruhukira mu nshundura

    39′ Jordan Dimbumba afunguye amazamu ku ruhande rwa Mukura VS 

    34′ rayon Sports irase igitego cyabazwe,Adama Bagoyogo abonye umupira ari mu rubuga rw’amahina agiye kurekura ishoti umucikaho gato birangira Nicolas Sebwato atabaye

    32′ Iraguha Hadji yongeye kugerageza uburyo imbere y’izamu arekura ishoti riremereye ariko rinyura hejuru kure

    30′ Mukura Vs ibonye kufura iturutse ku ikosa Omar Gning yarakoreye Agymemi Mensah maze iterwa na Abdul jalilu ariko akoresha imbaraganyinshi umupira uragenda unyura hejuru y’izamu kure cyane

    25′ Iraguha Hadji ahawe umupira na Fall Ngagne awufunga neza awigeza imbere acenga arejura ishoti riremereye riragenda rinyura hejurui y’izamu gato cyane

    22′ Hakizimana Zubel wa Mukura VS aryamye hasi aho ari kwitabwaho n’abaganga

    18′ Mukura Vs ikomeke gutanga ibimenyetso,uwitwa Hakizimana Zubel azamukanye umupira ku ruhande rw’ibumoso arekura ishoti ryihuta riragenda rinyura impande y’izamu gato cyane

    19′ Ganijuru Shimwe Elie ibyo akoze ntabwo bishimishije abafana ba Rayon Sports aho abonye umupira mwiza ku mayeri ya Ishimwe Fiston gusa aho kugira ngo bakinane ahita awuhindura imbere y’izamu habura uwufata

    14′ Mukura Vs muri iyi minota itangiye gusatira cyane nayo,ibonye kufura nziza itewe na Niyonizeye Fred maze Agyemim Mensah ashyizeho umutwe ntiyagera ku mupira neza uragenda urengera ku rundi ruhande

    8′ Mukura Vs nayo yaribonye uburyo imbere y’iizamu ku mupira Jordan Dimbumba yarabonye agiye kuwucomekeka Agyemim Mensah asanga atinjiye wifatirwa na ba myugariro ba Rayon Sports

    6′ Rayon Sports ikomeje kurusha Mukura VS mu buryo bwose,Adama Bagayogo yari yongeye guhindura umupira neza imbere y’izamu ashaka abarimo Fall Ngagne gusa nti byamukundira neza

    4′ Rayon Sports yari yongeye kubona uburyo imbere y’izamu kuri koroneri yaritewe na Adama Bagayogo maze Fall Ngagne ashyiraho umutwe ariko umupira unyura impande y’izamu gato cyane

    2′ Umukino utangiye utinzeho iminota 8 nyumayuko abakora ku ingobyi y’abarwayi bari babuze

    1’Umukino utangijwe n’ikipe ya Rayon Sports aho ihise ibona n’uburyo bwa mbere imbere y’izamu ku mupira Iraguha Hadji yarazamuye mu rubuga rw’amahina usanga  Fall Ngagne agiye kuwushyira mu izamu ariko Sebwato aratabara

    7:05′ Abakinnyi babanje ku mpande zombi bari mu kibuga ariko umukino watinze gutangira barimo barakina hagati yabo

    16:51′ Uyu mukino witabiriwe na Uwayezu Jean Fideli wari perezida wa Rayon Sports mu myaka ine ishize aho yavuye kuri uyu mwanya yeguye kubera uburwayi. Ni umukino wa mbere wa Rayon Sports agaragaye yagiye kureba nyuma yuko yeguye kuri izi nshingano

    Abakinnyi 11 ba Rayon Sports babanje mu kibuga; Khadim Ndiaye,Serumogo Ali,Ganijuru Ishimwe Elue ,Yousou Diagne,Omar Gning,Kanamugire Roger,Richald Ndayishimiye, Iraguha Hadji,Fall Ngagne,Ishimwe Fiston na Adama Bagayogo.

    Abakinnyi 11 ba Mukura VS babanje mu kibuga; Nikolas Sebwato, Niyonzima Eric , Rushema Chris, Hakizimana Zubel, Uwumukiza Obed, Nisingizwe Christian, Uwukiza Obed, Nsabimana Emmanuel, Dimbumba Jordan, Abdul Jalilu na Boateng Mensah.

    16:40′ Abakinnyi bo ku mpande zombi basubuye mu rwambariro nyuma yo kwishyushya

    16:21’Imvura yatumye Abafana batinda kwinjira muri Stade

    Uyu ni umukino uri burebwe n’abafana benshi bijyanye nuko amatike yaguzwe aho kugeza mu gitondo hari hasigaye amatike atagera kuri 900 bityo bikaba byari byitezweko nibura izi saha zigera sitade yakubise yuzuye ariko uraranganyije amaso ubona ko nta na kimwe cya 1/2 cy’abantu bayijyamo barageramo. Ibi byatewe nuko mu karere ka Huye haguye imvura nyinshi guhera saa munani z’Amanywa ndetse kugeza ubu ikaba ikigwa 

    16:20′ Abakinnyi b’amakie yombi bari  kwishyusha

    Uyu mukino ugiye gukinwa ikipe ya Mukura VS iri kumwanya wa 8 ku rutonde rwa shampiyona n’amanota 18 naho Rayon Sports yo ikaba iri kumwanya wa 1 n’amanota 36.

    Uyu aba ari umukino ukomeye bijyanye nuko aya makipe yombi afite byinshi ibyo ahuriyeho birimo kuba ari amakipe akuze mu Rwanda aho Mukura VS yashinzwe mu 1963 naho Rayon Sports yo ikaba yarashinzwe mu 1968.

    Usibye ibi kandi aya makipe yombi ahuriye ku kuba yarashingiwe mu ntara y’Amajyepfo aho Mukura VS yashingiwe mu karere ka Huye naho Rayon Sports yo ikaba yarashingiwe mu karere ka Nyanza. Ni mu gihe kandi ahuriye ku kuba ariyo yasohokeye bwa mbere u Rwanda mu mikino Nyafurika yo mu 1982. 

    Rayon Sports icyo gihe yari yatwaye igikombe cya shampiyona naho Mukura VS yatwaye igikombe cy’igihugu. 

    Mukura VS igiye gukina uyu mukino yawukaniye cyane dore ko yazamuye agahimbazamusyi aho buri mukinnyi wayo yamwemereye amafaranga agera ku bihumbi 200 Frw ashobora no kwiyongera mu gihe yaramuka itsinze Rayon Sports.

    Rayon Sports nayo yakaniye irashaka gutsinda uyu mukino dore ko iramutse ibikoze irahita irangiza igice cya mbere cya shampiyona idatsinzwe ,ibintu byaba bibayeho 3 gusa mu myaka 10 ishize..

    Imibare yerekana ko mu mikino 16 iheruka yahuje aya makipe yombi,Mukura VS yatsinzemo imikino 2, Rayon Sports itsindamo imikino 7 naho banganya imikino 7.

    Ubwo abakinnyi ba Mukura VS bageraga kuri Stade

    Ubwo abakinnyi ba Rayon Sports bageraga kuri sitade 

    “>
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150715/live-mukura-vs-igiye-kwakira-rayon-sports-mu-mukino-wimvura-150715.html

  • BPR Bank yasobanuye aho igeze ikemura ikibazo cy'abanyamigabane bayo – #rwanda #RwOT

    Iyi banki yabayeho kuva mu mwaka wa 1975 yasobanuye muri rusange, abanyamigabane bayo 576.245 ari bo bagombaga kuvugururirwa amakuru. Kugeza ubu, abamaze kuyavugururirwa ni 239.531.

    Yashishikarije abanyamigabane bose gukoresha uburyo bwagenwe kugira ngo barangize iki gikorwa, ibasezeranya ko mu rwego rwo kucyihutisha, guhera tariki ya 28 Gashyantare 2025 mu mashami yose hazashyirwaho ikoranabuhanga ribafasha.

    Yasobanuye ko muri iki gihe, ku mashami yose hashyizweho amatsinda yihariye asubiza ibibazo by'abanyamigabane n'abashaka kumenya ibijyanye no kwiyandisha.

    BPR Bank Rwanda yasobanuye ko nyuma y'amezi ane ya mbere ya 2025, hazatangira igikorwa cyo gusuzuma agaciro k'imigabane, hagamijwe gufasha abanyamigabane gusobanukirwa, kuborohereza kuyigurisha cyangwa kuyihererekanya.

    Iyi banki yatangiye kuvugurura amakuru y'abanyamigabane yayo nyuma yo kwihuza na KCB Bank yo muri Kenya mu 2022. KCB Group yabaye umunyamigabane mukuru cyane ko kuri ubu ifite imigabane ingana na 87,56% mu gihe abanyamuryango basanzwe bafitemo 12,44%.

    Kuva muri uwo mwaka, aba banyamigabane basabye guhabwa amakuru ku migabane yabo, ababyifuza bagasubizwa amafaranga bashoyemo, aherekejwe n'inyungu.

    Tariki ya 21 Kanama 2024, Guverineri wungirije wa BNR, Hakuziyaremye Soraya, yabwiye abanyamakuru ko iyi banki hamwe na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi biri gukurikirana iki kibazo.

    Hakuziyaremye yagize ati 'Ni ikibazo cyazamuwe n'abanyamuryango bafite imigabane mike. Ni ikintu BNR iri gukurikirana kandi na Minisiteri y'Imari n'Igenamigambi iri kubikoraho kugira ngo uburenganzira bwabo bwubahirizwe.'

    Yakomeje ati 'Twizeye ko tuzabona ishusho nyayo y'aba banyamigabane bose mu mezi make n'ikizakurikiraho ku bashaka kugurisha imigabane yabo kugira ngo bizakorwe hagendewe ku gaciro kayo, kandi abashaka gukomeza kuba abanyamigabane bagahagararirwa mu buyobozi, uburenganzira bwabo bukubahirizwa.'

    Muri Nyakanga 2024, BPR Bank Rwanda yasobanuye ko yari imaze kuvugurura amakuru y'abanyamuryango 238.868. Bisobanuye ko kuva icyo gihe kugeza ubu, hamaze kwiyongeraho abanyamuryango 663.

    BPR Bank yasobanuye ko amakuru y’abanyamigabane 239.531 amaze kuvugururwa


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/bpr-bank-imaze-kuvugurura-amakuru-y-abanyamigabane-42