Blog

  • Africa News Agency yizihije imyaka 10 iteza imbere itangazamakuru rya Afurika – #rwanda #RwOT

    Iki gikorwa cyabaye ku wa 10 Mutarama 2025 cyaranzwe no gushimira ariko hanaragazwa zimwe mu mbogamizi urwego rw'itangazamakuru rugihura na zo, cyane cyane itangazamakuru rya Afurika.

    ANA yatangijwe mu 2015 igamije gufasha ibitangazamakuru byo muri Afurika n'ibindi mpuzamahanga kubona amakuru yizewe kandi y'umwihariko ku bukungu n'iterambere rya Afurika.

    Ifite amashami mu mijyi 10 yo muri Afurika harimo n'u Rwanda igakorera no mu Burayi.

    Umuyobozi Mukuru wa ANA, Dounia Ben Mohamed, yavuze ko intego nyamukuru y'iki kigo ari ukugaragaza isura nziza ya Afurika, no kwibanda ku iterambere rishingiye ku rubyiruko n'abashoramari b'Abanyafurika, yemeza ko babigezeho, nubwo urugendo rukomeje.

    Yashimiye abafatanyabikorwa bakoranye mu myaka 10 ishize avuga ko ari bo babafashije kugera bageze ubu. Ati 'Mwadufashije kugera ku ntego zacu no guteza imbere itangazamakuru ryo muri Afurika.”

    Uyu muhango wahurije hamwe abafatanyabikorwa ba ANA bo mu nzego zitandukanye nko mu itangazamakuru, inzego za leta, n'iz'abikorera, baganira ku mahirwe n'inzitizi zikigaragara mu itangazamakuru rya Afurika.

    Umuyobozi ushinzwe itumanaho akaba n'Umuvugizi w'Umuryango w'Ibihugu bikoresha Igifaransa, Oria Kije Vande Weghe, yagarutse ku bibazo bikiri mu itangazamakuru ryo muri Africa.

    Mu bibazo yagarutseho birimo nk'ubunyamwuga buke kuri bamwe bakora itangazamakuru, kudakoresha no kutihugura mu bijyanye n'ikoranabuhanga cyane cyane iry'ubwenge bw'ubukorano (AI), inzego z'abikorera zidashora imari mu bitangazamakuru n'ibindi.

    Yagize ati 'Ni ingirakamaro cyane kugira igitangazamakuru gikora kinyamwuga, itangazamakuru rigira uruhare runini muri sosiyete yacu ariko turacyahura n'imbogamizi. Ibintu byo gukura inkuru ahandi ukayandukura bigomba guhagarara mu itangazamakuru, abanyamakuru bakajya gushaka inkuru aho zabereye bagatanga amakuru nyayo yizewe'.

    Yakomeje avuga ko ikoranabuhanga ryiyongereye ku Isi kandi ryageze no mu itangazamakuru ariko hakwiye kumenywa uko rikoreshwa hirindwa ibibazo ryateza mu gihe ryaba rikoreshejwe nabi.

    ANA kandi yamuritse gahunda nshya yiswe ANA school, igamije kongerera ubumenyi abana n'urubyiruko mu bijyanye n'itangazamakuru n'ikoranabuhanga, kumenya amakuru ajyanye n'abana n'urubyiruko, no guhuza urubyiruko n'abana bo hirya no hino cyane ku Isi by'umwihariko muri Afurika.

    Umuyobozi Mukuru wa ANA, Dounia Ben Mohamed, yashimiye abafatanyabikorwa bakoranye n’icyo kigo mu myaka 10 ishize

    Umuyobozi ushinzwe itangazamakuru n'Ubuvugizi bw'Umunyamabanga mukuru wa OIF, Louise Mushikiwabo, Oria Kije Vande Weghe yagaragaje ibibazo bikigaragara mu itangazamakuru nk’ubunyamwuga buke, amikoro make n’ibindi


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/africa-news-agency-yizihije-imyaka-10-iteza-imbere-itangazamakuru-rya-afurika

  • Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia, Shimelis Abdisa #rwanda #RwOT

    Kuri iki Cyumweru, Perezida w'Igihugu cy'u Rwanda Paul Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia yo muri Ethiopia, Shimelis Abdisa, ari kumwe n'itsinda ry'abayobozi bari bamuherekeje. Urugendo rwabo rwari rugamije guteza imbere umubano n'ubufatanye hagati ya Leta ya Oromia n'u Rwanda.

    Mu biganiro byabaye, impande zombi byagaragaje inyota yo gukomeza gushimangira umubano mu nzego zitandukanye zirimo ubukungu, ubuhinzi, ikoranabuhanga, ndetse n'uburezi.

    Perezida Kagame yashimye uruhare rwa Leta ya Oromia mu iterambere rya Ethiopia no mu mibanire myiza y'Akarere k'Afurika y'Iburasirazuba, agaragaza ko u Rwanda rwifuza gukomeza gufatanya mu guhanga ibisubizo byihariye ku bibazo byugarije abaturage b'ibihugu byombi.

    Perezida Shimelis Abdisa na we yashimye iterambere u Rwanda rumaze kugeraho mu nzego zinyuranye, anatangaza ko Leta ya Oromia ishishikajwe no kwigira ku buryo u Rwanda rwubaka igihugu gifite iterambere rirambye.

    Yavuze kandi ko ari ingenzi gukomeza gusangira ubunararibonye no gushyiraho uburyo bwo korohereza ishoramari rihuza impande zombi.

    Ibiganiro byaranzwe no kurebera hamwe amahirwe yo guteza imbere ubufatanye burambye, harimo no gusangira ubumenyi ku bijyanye n'iterambere ry'umuturage. Perezida Kagame yemeje ko u Rwanda rwiteguye gukorana bya hafi na Leta ya Oromia mu kurushaho kubaka umubano ukomeye uzatanga inyungu ku bihugu byombi.

    Perezida Kagame yakiriye Perezida wa Leta ya Oromia, Shimelis Abdisa.

    Source : https://kasukumedia.com/perezida-kagame-yakiriye-perezida-wa-leta-ya-oromia-shimelis-abdisa/

  • Kristina Ozturk, umubyeyi ufite intego yo kugira abana 100 #rwanda #RwOT

    Kristina Ozturk, umubyeyi ukomoka mu Burusiya, amaze kwamamara ku Isi yose kubera uburyo bwo kurera urubyaro rwinshi ku myaka mike. Afite abana 22, aho umwe yabyawe nawe ubwe, mu gihe abandi 21 bavutse binyuze mu buryo bwitwa surrogacy, uburyo umuntu agutwitira.

    Ibi byamuhaye izina mu binyamakuru bitandukanye ndetse no ku mbuga nkoranyambaga, aho benshi bamwita 'Super Mom' kubera umuhate we n'intego afite.

    Kristina, ku myaka ye 26 gusa, arifuza kugira umuryango munini cyane. Intego ye yo kugeza ku bana 100 yatangaje abantu benshi, cyane ko bitoroshye kubigeraho mu buryo bw'amikoro, imitegurire, ndetse n'ubuzima busanzwe bwa buri munsi.

    Nubwo bimeze bityo, Kristina na Alex, umugabo we, bahamya ko bafite ubushobozi bwo kurera abana benshi nta nkomyi.

    Bafite imishinga yo gukoresha uburyo bwa surrogacy mu buryo bwagutse kugira ngo babashe kugera kuri iyo ntego mu gihe gito gishoboka.

    Kristina avuga ko gukunda abana ari yo mpamvu nyamukuru imutera imbaraga zo kugena iyi ntego idasanzwe. Yongeraho ko buri mwana afite agaciro kandi ko ashaka gutanga urukundo no kwita ku bana be bose uko bashobora kuba benshi uko ari kose. Abana bose babaho neza kandi bafite ubuzima bufite gahunda.

    Nubwo benshi bashobora kubona iyi ntego nk'ibintu bidasanzwe cyangwa biboneka gake, Kristina yerekana ko hari abantu bafite ubushake bwo gukora ibirenze ibyo abantu bamenyereye, ndetse akerekana uburyo ubuzima bushobora guhindurwa n'imigambi ishingiye ku rukundo n'ubushake.

    Kristina Ozturk: Umubyeyi ufite intego yo kurera abana 100.

    Source : https://kasukumedia.com/kristina-ozturk-umubyeyi-ufite-intego-yo-kugira-abana-100/

  • Abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n'abo bahuje ibitsina bemerewe kuba abapadiri #rwanda #RwOT

    Kiliziya Gatolika yatangaje ko abagabo bafite ibyiyumvo byo kuryamana n'abo bahuje ibitsina bemerewe kuba abapadiri, igihe cyose bemeye gukomeza kuba ingaragu no kwirinda gukwirakwiza cyangwa kwigisha imyemerere yabo ku bijyanye n'imibonano mpuzabitsina.

    Ibi byatangajwe mu rwego rwo gusobanura neza imyitwarire n'amahame agenga ubupadiri mu Kiliziya Gatolika, harebwa ku ngingo zirebana n'uburinganire, uburenganzira bwa muntu, ndetse n'ubuzima bw'abashaka kwinjira muri ubu buzima bwiyeguriye Imana.

    Kiliziya yashimangiye ko kuba umuntu afite ibyiyumvo by'ubutinganyi bidakwiye kubangamira ububasha cyangwa ubushobozi bwo kuba umupadiri, igihe uwo muntu yiyemeje gukurikiza amahame n'indangagaciro z'ubutagatifu, ndetse no kubahiriza igihango cy'isugi (celibacy).

    Nk'uko byasobanuwe, icy'ingenzi ni uko uwo muntu aba afite ubushobozi bwo kubaho ubuzima bujyanye n'itegeko rya Kiliziya ryerekeye ukwiyegurira Imana, birinda ikintu cyose cyatuma habaho icyuho mu buzima bwabo bwa gikirisitu.

    Umwanzuro nk'uyu wagiye usubizwamo kenshi mu bihe byashize, cyane cyane mu myaka ya 2005 ubwo Papa Benedigito wa XVI yari yerekanye ko abifuza kuba abapadiri bafite ibyiyumvo by'ubutinganyi bagomba kuba bafite ubushobozi bwo kwirinda ibikorwa bijyanye na byo.

    Kiliziya ikomeje kugaragaza ko itirengagiza ukuri ku buzima bw'abantu, ariko ikagumana umurongo w'amahame yayo agenga abiyegurira Imana.

    Abayobozi ba Kiliziya bakomeje gushimangira ko ubutumwa bwabo ari ugukangurira abantu bose kubaha ubuzima bwabo no guharanira kuba intangarugero mu mico, nta kurobanura.

    Gusa, icyo bagomba kumenya ni uko abiyemeje kuba abapadiri bafite inshingano yo kuba abagenga ku byiyumvo byabo ndetse no kwirinda ibikorwa byose byafatwa nk'ibishobora guhindanya izina rya Kiliziya cyangwa kudindiza umurimo w'Imana.

    Ibi bikorwa mu rwego rwo gukomeza gushyira imbere ubutumwa bw'amahoro, ubwiyunge, no kubabarirana, Kiliziya ikaba isanga buri wese afite amahirwe yo gukorera Imana igihe cyose yubahirije amategeko n'amahame yayo.

    Source : https://kasukumedia.com/abagabo-bafite-ibyiyumvo-byo-kuryamana-nabo-bahuje-ibitsina-bemerewe-kuba-abapadiri/

  • Mozambique yahagaritse Pasiporo ya Mondlane uheruka gutsindwa amatora – #rwanda #RwOT

    Abayobozi b'urwo rwego batangaje ko Mondlane uherutse gutaha avuye mu buhungiro, pasiporo ye y'abadipolomate yarangiye kubera ko yeguye nk'umudepite muri icyo gihugu, ubwo yajyaga kwiyamamaza mu matora y'Umukuru w'Igihugu.

    SENAMI ibinyujije mu itangazo yashyize hanze, yavuze ko abakora mu bijyanye no gucunga ibyangombwa by'abinjira n'abasohoka ku kibuga cy'indege cya Maputo (Maputo International Airport) ubwo bangenzuraga ibyangombwa by'uyu muyobozi babonye ko agendera kuri Pasiporo y'abadipolomate kandi itagikora kubera ko yeguye mu Nteko Ishinga Amategeko muri Mozambique.

    SENAMI yavuze ko mu gihe Mondlane yakwifuza Pasiporo isanzwe yayibona nta kibazo.

    Mondlane wari umaze amezi abiri muri Afurika y'Epfo yavuze ko yagarutse mu gihugu cye kugira ngo abe Umukuru w'Igihugu.

    Mondlane ntiyemeye ibyavuye mu matora ya Perezida, yagizemo amajwi 20%, asaba abaturage kujya mu mihanda bakigaragambya nubwo we yahise ahunga.

    Nubwo Mondlane yagaragaje ko habayemo uburiganya mu matora, tariki 23 Ukuboza 2024, Urukiko rushinzwe kurinda Itegeko Nshinga muri Mozambique, rwashimangiye intsinzi ya Daniel Francisco Chapo wo mu ishyaka rya FRELIMO.

    Venâncio Mondlane ubwo yageraga ku kibuga cy’indege avuye mu buhungiro mu gihugu cya Afurika y’Epfo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mozambique-yahagaritse-pasiporo-y-abadipolomate-kuri-mondlane-uheruka-gutsindwa

  • Nyamagabe: Barasaba gusubizwa miliyoni 30 Frw bashoye ariko batabonera inyungu – #rwanda #RwOT

    Abo banyamuryango barenga 300 bageze mu zabukuru bose bahabwa inkunga y'ingoboka.

    Babwiye RBA ko batanze umusanzu kuva mu 2015, koperative yabo itangira maze mu 2016 baguramo inzu y'ubucuruzi ya miliyoni 30 Frw ngo ijye ibafasha kubona icyo bikenuza.

    Bashinja ubuyobozi bw'iyo koperative kubarira amafaranga ku buryo ntacyo iyo nzu ibamariye kuko nta nyungu na nkeya bigeze bayibonamo.

    Mukarusanga Thérèse yagize ati 'Iyo nzu ntituzi amafaranga yinjiza n'asohoka.'

    Mugenzi we, Mutangana Joseph ati 'Iyo nzu twayubatse tugira ngo igire icyo itumarira ku nkunga twahabwaga na Perezida ngo twikenure.Twamaze kuyubaka tugira ngo hari icyo izatumarira ariko nta n'ifaranga na rimwe ndayiryaho. Dukeneye ubuvugizi ngo turebe ko twasaza neza.'

    Abo banyamuryango kandi bavuga ko ubu bifuza ko iyo nzu igurishwa bakagabana ayivuyemo n'inyungu zagiye zivamo kuko bashaje ndetse abandi bakaba bagenda bitaba Imana.

    Uwurukundo Thérèsie ati 'Baduhamagazaga mu nama za buri gihe ntizigire icyo zitumarira uretse kwica imirimo. Ndifuza ko iyi nzu igomba gushyirwa ku isoko tukagabana avuyemo ariko n'inyungu zavuyemo kuva mu 2015'.

    Umuyobozi w'iyo koperative, Mukabera Vestine yavuze ko amafaranga make yagiye ava mu bukode bw'iyo nzu yagiye akoreshwa mu kuyisana, andi ahabwa abari abanyamuryango bagiye basezera.

    Ati 'Hari ibihumbi 560 Frw twahaye abantu 36 bavuye muri koperative yacu. Ayo yose ni amafaranga yavaga kuri iyo nzu kandi kuva mu 2016 nta bwizigame abanyamuryango bagiye batanga, bategereza gusa ava mu bukode kandi iyo tutabonye umukiliya uyikodesha nta handi ava'.

    Umuyobozi wungirije w'Akarere ka Nyamagabe ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Habimana Thadée yavuze ko nk'ubuyobozi bagiye gukurikirana icyo kibazo.

    Yagize ati 'Simpamya ko uko babivuga ari ko byagenze tutarajya gukora ubusesenguzi n'ubugenzuzi ngo tumenye niba ayo mafaranga barayariye. Hari igihe ugenda ugasanga habayemo ibindi bibazo abanyamuryango badasobanukiwe. Tuzagenda turebe ikibazo kirimo tubafashe'.

    Inzu y'ubucurzi bubatse buri munyamuryango yayitangagaho 3500 Frw buri kwezi akuwe ku nkunga y'ingoboka igenerwa abageze mu zabukuru.

    Koperative Imbere Heza VUP Gasaka igizwe n'abanyamuryango bageze mu zabukuru 348.

    Abagize koperative y’abageze mu zabukuru i Nyamgabe barasaba gusubizwa amafaranga bubatsemo inzu ntibabone inyungu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyamagabe-abagize-koperative-y-abageze-mu-zabukuru-barasaba-gusubizwa-miliyoni

  • Ni iki cyihishe inyuma y’imvugo ya Mutesi Jol… – #rwanda #RwOT

    Ku wa Gatanu tariki 10 Mutarama 2025, benshi mu bakurikirana imyidagaduro yo mu Rwanda bakiranye ubwuzu inkuru y’uko Mutesi Jolly ari mu rukundo n’umuherwe wo muri Tanzania.

    Ntibyateye kabiri, Miss Mutesi Jolly yahise atera utwatsi urukundo rwe na Lugumi Saidi ucuruza intwaro? avuga ko Instagram yiwe yibwe bityo uwayibye akaba ariwe wanditse ko ari mu rukundo.

    Ni ubutumwa bwanyujijwe ku rubuga rwa Instagram aho Lugumi yanditse ngo “Warakoze kunkunda.” Hanyuma Mutesi Jolly asubiza agaragaza ko ibintu bimeze neza.

    Nyuma yagiye ku rubuga rwa X avuga ko ibiri kuri Instagram atari ukuri kuko bamwibye konti ye.

    Nyamara nubwo yabivuze atyo, mu byumweru bitanu bishize, uyu mugabo yatanze igitekerezo ku mashusho ya Miss Mutesi Jolly agaragaza agatima hanyuma Jolly nawe amusubirisha akandi gatima.

    Kuri iki Cyumweru tariki 12 Mutarama nabwo, Mutesi yongeye kuvuga ku by’urukundo avugwamo n’uyu muherwe, ashimira abakomeje kumuba hafi muri iki gihe benshi bakomeje kumuvugaho ibyo yita ‘ibihuha, ari nako yihaniza abari kwemeza uru rukundo.

    Ati: “Urukundo ni ikintu cyiza cyane, kandi igihe cyose ruzaza mu buzima bwanjye nzarwakira nta gushidikanya kandi mu buryo bwanjye.”

    Yakomeje abwira abakomeje kumuvugaho inkuru yita ibihuha, bakomeje kumwibasira bavuga ko akundana n’umuherwe, avuga ko yiteguye guhangana na bo, aboneraho no kugaragaza ko atewe ishema n’abakomeje kujya impaka z’uko akundana n’umuntu utunze agatubutse.

    Ati: “Gukundana cyangwa kudakundana n’umuherwe, iyi niyo mpaka yonyine nifuza ko abantu bagira ku mugabo wanjye mu by’ukuri.”

    Said Lugumi ni umucuruzi uzwi cyane ukomoka muri Tanzania. Ni nyiri Sosiyete yitwa Lugumi Enterprises, ikora ibikorwa byihariye mu by'ikoranabuhanga ryifashishwa mu iperereza (forensic ICT services) ndetse no mu gutanga ibisubizo by'imikorere mu bijyanye no gucapa (corporate printing solutions).

    Umutungo nyakuri wa Said Lugumi ntaho utangazwa ku buryo wawumenya, ariko nk'umuyobozi wa sosiyete ikomeye kandi y'icyitegererezo, bikekwa ko afite umutungo ukomeye.


    Mutesi Jolly yagaragaje ko atewe ishema n’urukundo akomeje kuvugwamo n’umuherwe umurusha imyaka 24 


    Lugumi Saidi wateye iya mbere mu guhamya urwo akunda Miss Mutesi Jolly 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150745/ni-iki-cyihishe-inyuma-yimvugo-ya-mutesi-jolly-ku-rukundo-avugwamo-numuherwe-150745.html

  • Uko umukino uri kugenda umunota ku munota;

    43′ APR FC yongeye kurata uburyo ku mupira Niyomugabo Claude ahaye Niyibizi Ramadhan arekura ishoti rinyuze hejuru y’izamu kure

    42′ Dusabimana Jean Claude yeretswe ikarita y’umuhondo ku ikosa yari ikoreye Nshimiyimana Yunusu

    41′ Dushimimana Olivier muzungu akorewe ikosa mu rubuga rw’ikipe ye 

    38′ Rachid Mapoli w’Amagaju FC ahawe booo n’abafana ba APR FC nyuma yuko yari azamutse acenga neza ariko yagera imbere y’izamu akarekura ishoti rinyuze kure 

    36′ Amagaju Fc nyuma yo gusatirwa cyane nayo yarabonye uburyo imbere y’izamu ku mupira Ciza Husen Seraphin yarabonye imbere y’izamu ariko Nshimiyimana Yunusu aratabara

    35′ Nyamukangagira yongeye kurata ikindi gitego cyabazwe! Ruboneka Jean Bosco ahaye umupira Tuyisenge Arsene nawe awushyira kwa Niyibizi  Ramadhan arekura ishoti rikubita igiti cy’izamu maze Dushimimana Olivier agiye gusobyamo biranga

    32′ APR FC irase igitego cyabazwe ku mupira mwiza Dauda Yussif yarahaye Ruboneka Jean Bosco acenga ba myugariro b’Amagaju FC nawe awushyira kwa Tuyisenge Arsene wari usigaranye  n’umunyezamu arekura ishoti gusa Twagirumukiza Clement aratabara

    30′ Mugisha Gilbert aryamye hasi ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yuko atewe umupira mu nda

    27′ Biragaraga ko abakinnyi ba APR FC batari batangira guhuza 100% muri uyu mukino,Aliou Souane yarazamuye umupira muremure ashaka Dushimimana Olivier Muzungu ariko birangira umurenganye

    25′ APR FC ikomeje gushaka igitego hakiri kare, Ruboneka Jean Bosco azamuye umupira muremure abarimo Nshimiyimana Yunusu bagerageza gushyiraho umutwe ariko uba muremure urabarengana

    23′ Tuyisenge Arsene abonye umupira ari mu rubuga rw’amahina arihindukiza arekura ishoti gusa umupira ukubita mu bituza bya Tuyishime Emmanuel umupira ujya muri koroneri itagize icyo itanga

    21′ Pavelh Ndzira afashe umupira wa mbere kuva umukino watangira ku ishoti ryari rirekuwe na Ndayishimiye Edouard

    19′ Nyuma yuko abonye ibyo guhererakanya bitari gukunda uwitwa Aliou Souane afashe umwanzuro arekura ishoti rirerire ari inyuma gusa umupira uragenda unyura hejuru y’izamu kure

    16′ Aliou Souane ahaye umupira muremure Dushimina Olivier Muzungu washoboraga nawe kuwuhindura mu rubuga rw’amahina bikaba byagira icyo bibyara ariko ntiyabikora asubiza inyuma

    12′ Amagaju Fc abonye kufura impande y’umurongo ugabanyamo ikibuga kabiri ku ikosa Niyibizi ramadhan yarakoreye Malanda Destin gusa itewe na Matumona ba myugariro ba APR FC bakura umupira imbere y’izamu nta nkomyi

    10′ Umukinnyi w’Amagaju FC,Nkurunziza Seth  aryamye hasi aho ari kwitabwaho n’abaganga nyuma yuko agonganye nuwa APR FC

    8′ Amakipe yombi nta nimwe irabona uburyo buremereye imbere y’izamu ry’indi, APR FC niyo iri kugerageza guhererekanya ariko ikabikorera mu rubuga rwayo

    5′ Kiza Seraphin yarabonye umupira wa mbere imbere y’izamu rya APR FC ariko Niyibizi Ramadhan aratabaar ahita awumwaka ataragira icyo awumaza

    3’  Ikipe ya APR FC niyo iri guhererekanya umupira igerageza igerageza gushaka aho yamenera

    2′ APR FC ibonye uburyo bwa mbere ku mupira Mugisha Gilbert yarasunikiye mu rubuga rw’amahina  Tuyisenge Arsene nawe aragenda arekura ishoti gusa Twagirumukiza Clement umupira awukuramo

    1′ Umukino utangijwe n’Amagaju FC ariko Dushimimana Olivier ahise awaka Kiza Useni seraphin

    15:00′ Umukino uratangiye

    14:54’Abasifuzi bagiye kuyobora uyu mukino ni Twagiramukiza Abdoul uri hagati,Karangwa Justin(umusifuzi wa mbere w’igitambaro), Nsengiyumva Jean Paul(umusifuzi wa kabiri w’igitambaro) mu gihe umusifuzi wa kane ari Kayitare David.

    14:51′ Amagaju FC agiye gukina uyu mukino ubusatirizi bwayo buyobowe na Kiza Husen Seraphin umaze gutsinda ibitego 8 muri shampiyon mu gihe umukinnyi wa APR FC ufite byinshi ari Mamadou Lamine Bah n’ibitego 3

    14:39′ Uyu mukino ugiye kuba nyuma yuko muri iyi Sitade n’ubundi ku munsi wejo hari hakiniwemo umukino Mukura Vs yatsinzemo Rayon Sports ibitego 2-1

    14:38’Amakipe yombi arimo arishyushya mbere yuko acakiranira mu kibuga

    Abakinnyi 11 ba APR FC babanje mu kibuga;Pavelh Ndzila, Niyomugabo Claude, Aliou Soaune, Nshimiyimana Yunussu, Niyigena Clement, Dauda Yussif, Ruboneka Jean Bosco, Niyibizi Ramadhan, Mugisha Gilbert Dushimimana Olivier na Tuyisenge Arsene.

    Abakinnyi 11 b’Amagaju FC babanje mu kibuga;Twagirumukiza Clement ,Nkurunziza Seth,Shema Jean Baptiste,Dusabe Jean Claude,Matumona Wakonda,Tuyishime Emmanuel,Semageni Cyrille,Rachid Mapoli ,Malanda Destin,Ndayishimiye Eduard na Kiza Husen Seraphin.

    Mu mukino ikipe Amagaju FC iheruka gukina muri shampiyona yatsinzwe na Rutsiro FC ibitego 2-1 naho APR FC yo yatsinze Marine FC ibitego 2-1.

    Uko amakipe yombi ahagaze kugeza ubu, ikipe y’Amagaju FC iri ku mwanya wa 9 n’amanota 18, mu gihe APR FC yo iri ku mwanya wa 2 n’amanota 31.

    Uyu ni uwa Gatatu ikipe y’Amagaju FC igiye gukina na APR FC kuva yakongera gukina icyiciro cya mbere mu mwaka ushize w’imikino nyuma y’uko yari yaramanutse mu Cyiciro cya Kabiri mu 2019.

    Imibare yerekana ko mu mikino 11 ya shampiyona iheruka imaze guhuza aya makipe yombi,APR FC yatsinzemo 8 , Amagaju FC nta n’umwe yatsinzemo mu gihe banganyijemo 3.

    Uyu mukino uhuriranye n’uko Amagaju FC arimo arizihiza isabukuru y’imyaka 90 ibayeho. Iyi kipe iri mu makipe akuze mu Rwanda yashinzwe mu 1935.

    Abakinnyi ba APR FC bishyushya

    Ubwo abakinnyi ba APR FC bageraga kuri sitade 

    Abamaze kugera muri Sitade mpuzamahanga ya Huye biganjemo abafana ba APR FC 

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150756/live-amagaju-fc-yizihiza-isabukuru-yimyaka-90-yakiriye-apr-fc-150756.html

  • Ishuri 'African School of Governance' rigiye gufungura imiryango mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Mu Ukwakira 2023 nibwo iri shuri ryafunguye amarembo i Kigali. Ni ishuri rizajya ritanga amasomo agamije guteza imbere imiyoborere myiza ku Mugabane wa Afurika.

    Biteganyijwe ko umuhango wo kurifungura ku mugaragaro uzaba ku wa Kabiri tariki 14 Mutarama 2025.

    Ryashibutse ku muryango African School of Governance Foundation washinzwe ku bitekerezo birimo ibya Perezida Paul Kagame, Hailemariam Desalegn wahoze ari Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia n'abandi bakuru b'ibihugu bya Afurika.

    Iteka rya Minisitiri w'Uburezi, Nsengimana Joseph, ryemerera African School of Governance, gutangira gukora mu Rwanda, rikanayiha ubuzimagatozi. Rigaragaza kandi ko rizajya ritanga amasomo y'icyiciro cya gatatu cya kaminuza.

    Iri teka ryasohotse ku wa 07 Mutarama 2025, rigaragaza ko rigomba gutangira gukurikizwa ku munsi ryatangarijweho mu Igazeti ya Leta ya Repubulika y'u Rwanda.

    Amosomo iri shuri rizajya ritanga ni ay'icyiciro cya gatatu cya kaminuza mu bijyanye n'Imiyoborere arimo Master of Public Administration [MPA], Master of Public Administration in Natural Resource Governance [MPA-NRG] na Master of Public Administration in Human Development [MPA-HD].

    Hazajya hatangwa kandi amahugurwa y'igihe gito ku bashaka gukarishya ubumenyi mu bijyanye n'imiyoborere.

    Ryitezweho kuzatanga ubumenyi bugamije gufasha Afurika kwigobotora ibibazo bitandukanye bijyanye n'imiyoborere, hahugurwa urubyiruko rutandukanye kugira ngo rugire uruhare kuri ejo hazaza.

    Prof Kingsley Moghalu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Nigeria ni we muyobozi mukuru w'iri shuri.

    Prof. Anna Lucy Mdee usanzwe ari umwarimu muri Kaminuza ya Leeds mu Bwongereza, ni we muyobozi mukuru wungirije ushinzwe amasomo, Nkurunziza Mark nawe akaba umuyobozi ushinzwe ibikorwa n'imari.

    Mu bagize inama y'ubutegetsi y'iri shuri harimo Donald Kaberuka wahoze ari Umuyobozi wa Banki Nyafurika Itsura Amajyambere [BAD], Francis Gatare uherutse kugirwa Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika n'abandi.

    Iri shuri rifite icyicaro mu nyubako yahoze ikoreramo Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, ku Gishushu mu Karere ka Gasabo.

    Prof Kingsley Moghalu wahoze ari Guverineri wa Banki Nkuru ya Nigeria ni we muyobozi mukuru w'iri shuri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ishuri-rya-african-school-of-governance-ryemerewe-gukorera-mu-rwanda

  • Nigute ushobora gusaba Viza yo gusura bwa mbere muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika? #rwanda #RwOT

    Gusaba Viza y'Abanyamerika (B1/B2) bishobora kuba bigoye ku bantu batarabikora mbere. Ariko, kumenya ibisabwa n'intambwe ugomba gukurikiza bishobora kugufasha kubikora neza. Dore amakuru n'intambwe z'ingenzi zo gukurikiza mu gusaba iyi Visa.

    1. Viza yo Gusura (B1/B2) ni iki?
    Viza y'Abanyamerika yo gusura igufasha kujya muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika igihe gito, cyakora ntabwo irenza amezi atandatu (6). Iyi Visa igenewe:

    1.1. Abashaka gusura Amerika ku mpamvu z'ubukerarugendo.
    1.2. Abashaka kugirira uruzinduko rw'ubucuruzi.
    1.3. Abashaka gusura inshuti cyangwa imiryango.

    2. Ibisabwa kugira ngo wemererwe Visa y'Abanyamerika
    Kugira ngo usabe Visa yo gusura, ugomba kuba wujuje ibi bikurikira:

    2.1. Kuba ufite imyaka byibuza hejuru ya 18: Niba usaba visa nkawe ubwawe.
    2.2. Kuba ufite ubushobozi bwo kwifasha: Ugomba kugaragaza ko ufite amafaranga ahagije yo kwirihira uruzinduko rwawe.
    2.3. Kuba ushaka gusubira iwanyu: Ugomba kugaragaza ko udashaka kuguma muri Amerika nyuma y'igihe wemererwa.
    2.4. Kutagira amateka y'ibyaha byambukiranya imipaka: Ntukagire amateka y'ibihano cyangwa ibyaha bijyanye no kwimukira mu kindi gihugu mu buryo butemewe.
    2.5. Kutajya gukora cyangwa kwiga muri Amerika: Iyi Visa ntabwo igenewe abashaka gukora cyangwa kwiga, keretse ufite indi Visa yihariye ibikwemerera.

    3.Inyandiko zisabwa mugihe usaba viza yo gusura Amerika:

    (A) Amakuru y'umuntu:
    A1. Ibisobanuro bya Pasiporo.
    A2. Pasiporo yemewe cyangwa inyandiko y'ingendo ifite byibuze urupapuro rumwe rukirimo umwanya w'inkomoko.
    A3. Kumenyekanisha umuntu ku giti cye.
    A4. Izina ryuzuye (nk'iriri kuri pasiporo neza), itariki y'amavuko, igitsina, ubwenegihugu, hamwe na aderesi n'umubare wa telefone.
    A5. Amateka y'ingendo.
    A6. Amakuru ku rugendo rwose wakoze muri Amerika cyangwa mu bindi bihugu mu myaka 10 ishize.
    (B) Inyandiko zinyongera zunganira:
    B1. Ibaruwa isobanura urugendo rwawe.
    B2. Cover y'ibaruwa isobanura intego y'uruzinduko rwawe ndetse n'ibikorwa uteganya.
    B3. Amafoto ya pasiporo.
    B4. Amafoto ya vuba yujuje ibisabwa.
    B5. Ibaruwa y'ubutumire (niba bihari).
    B6. Ibaruwa y'ubutumire iva ku muryango cyangwa inshuti uri busure muri Amerika.
    B7. Icyemezo cy'imibanire n'igihugu cyawe.
    B8. Ibimenyetso bigaragaza ko ufite aho uhuriye n'Igihugu cyawe, nko kuba ufite akazi, umuryango, cyangwa umutungo.

    3.1.Gusaba Viza yo Gusura Amerika
    1. Uzuza Ibyifuzo, Jya ku rubuga rwemewe rwa Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga rwa Leta Zunze Ubumwe za Amerika, hanyuma wuzuze urupapuro rusaba kuri interineti (DS-160).

    2. Kwishyura Amafaranga ya Viza, Amafaranga asanzwe ya viza y'abashyitsi ni amadorari 160, nubwo bishobora gutandukana bitewe n'ubwenegihugu bwawe.

    3. Tegura Ikiganiro, Nyuma yo kuzuza ibisabwa, uzakenera gutegura ikiganiro kuri Ambasade ya Amerika cyangwa kuri Konsiline( Council).

    4. Tanga Inyandiko zawe, Tanga ibyifuzo byawe hamwe n'inyandiko zishyigikirwa na Ambasade cyangwa Konsiline( Council).

    5. Kwitabira Ikiganiro, Witabire ikiganiro giteganyijwe, aho uzabazwa ibibazo bijyanye n'ubusabe bwawe ndetse na gahunda z'urugendo rwawe.

    3.2. Igihe cyo gutunganya
    Igihe cyo gutunganya Viza yo muri Amerika gisanzwe gitwara ibyumweru 2-4 uhereye igihe watangiriye ubusabe bwawe. Ariko, ibi bishobora gutandukana bitewe n'Igihugu utuyemo, igihe cy'umwaka, cyangwa ibihe byihariye.

    3.3. Kwakira Viza yawe
    Viza yawe imaze kwemezwa, uzakira pasiporo yawe ifite kashe ya viza cyangwa vignette, ikwemerera kujya muri Amerika.

    3.4. Inama Zinyongera
    3.4.1. Saba hakiri Kare: Nibyiza gusaba viza byibuze amezi 2 mbere y'itariki ugomba kugendera.
    3.4.2. Kurikiza amabwiriza Yose: Soma witonze amabwiriza yose yatanzwe kugira ngo wirinde gutinda cyangwa guhura n'amakosa utateganyaga.
    3.4.3. Ubwishingizi bw'ingendo: Ni ngombwa kugira ubwishingizi bw'ingendo mu gihe uzaba uri muri Amerika.
    3.4.4. Icyemezo cy'Ubushake bwo gutaha: Abashinzwe abinjira n'abasohoka bashobora gusaba ibimenyetso bigaragaza ko uteganya gusubira mu gihugu cyawe, nko gutanga itike yo gutaha cyangwa ibimenyetso by'akazi cyangwa isano ry'umuryango mu gihugu cyawe.

    4. Impamvu zisanzwe zo kwangwa viza yo gusura Amerika

    4.1. Amafaranga adahagije yo kwibeshaho mu gihe cyawe: Ntabwo uba ufite ubushobozi bwo kwerekana ko uzabasha kwitunga mu gihe uzaba uri muri Amerika.

    4.2. Kubura ibimenyetso byerekana ubushake bwo gusubira mu gihugu cyawe: Ibi bishobora guterwa n'uko wagaragaje cyangwa se udafite ibimenyetso bihamye by'ubushake bwo gusubira iwanyu, nko kugira akazi, umuryango, cyangwa imitungo.

    4.3. Porogaramu ituzuye cyangwa idahwitse: Gusaba Viza bifite ibyangombwa by'ingenzi bikwiye gutangwa, kandi bitangwa mu buryo bwuzuye kandi bukwiye.

    4.4. Inyandiko mpanabyaha cyangwa kutubahiriza amategeko ya Viza: Kuba waragize amateka yo kutubahiriza amategeko y'ibindi bihugu cyangwa ibijyanye na Viza byakabaye bishobora kuba impamvu yo kwangirwa.

    N.B: Kwitegura neza kandi ugakurikiza izi nama bizagufasha kugira amahirwe menshi yo kubona visa y'Abanyamerika.

    Source : https://kasukumedia.com/nigute-ushobora-gusaba-viza-yabanyamerika-yo-gusura-bwa-mbere-muri-leta-zunze-ubumwe-za-amerika/