Blog

  • Abaraperi bo mu 'Icyumba cya Rap' biyemeje guhindura isura ya Hip Hop #rwanda #RwOT

    Abaraperi bagize uruhare mu gitaramo cyiswe 'Icyumba cya Rap,' cyabereye muri Camp Kigali ku wa 10 Mutarama 2025, bagaragaje ko guhagarika igitaramo bamwe bataririmbye bitaturutse ku makosa ya MA Africa yari yagiteguye, ahubwo byatewe no kutubahiriza gahunda kwa bamwe mu bahanzi.

    Nubwo byabaye uko, bemeje ko bagiye gukora ibishoboka byose kugira ngo iterambere rya Hip Hop rikomeze, banayiheshe isura nshya nziza.

    Diplomate, umwe mu baraperi baririmbye muri iki gitaramo, yiseguye ku bakunzi ba Hip Hop babonye ibitaragenze neza.

    Abinyujije ku mbuga nkoranyambaga, yashimiye abitabiriye igitaramo n'abahanzi bagenzi be. Yongeyeho ko ibibazo byagaragaye bigomba kuba amasomo yo kurushaho kwivugurura no guharanira ikinyabupfura, ubunyamwuga, no gukunda umurimo.

    Yagize ati: 'Imbogamizi zizahoraho ariko ntituzasubira inyuma. Twiyemeje guharanira iterambere rya Hip Hop no kuyambika isura nshya. Icyo gusaba imbabazi ni icyacu, kandi turimo gukora cyane kugira ngo twikuremo ibitaragenze neza.'

    Jay C, undi muhanzi wagaragaye mu gitaramo, nawe yemeye amakosa yabayeho asaba abakunzi babo gukomeza kubashyigikira. Yavuze ko gahunda yari isobanutse, aho buri muhanzi yagombaga kuririmba ku gihe runaka, ariko kutubahiriza ayo masaha byatumye bamwe batabona umwanya wo kwitabira urubyiniro uko byari byateganyijwe.

    Yagize ati: 'Buri muhanzi yari afite igihe cye cyo kuririmba, ariko kubera kudashyira mu bikorwa gahunda neza, hari abatararirimbye uko bikwiriye cyangwa batabonye umwanya wo kwiyerekana ku rubyiniro.'

    Aba bahanzi bagarutse ku kwiyemeza gukosora amakosa yabayeho no gukomeza guharanira iterambere rya Hip Hop. Banakomeje gusaba abafana kutabacika intege no kubafasha muri uru rugendo rwo kubaka umuco w'ubunyamwuga n'ikinyabupfura mu muziki wa Hip Hop.

    Bizeje ko igitaramo cy'Icyumba cya Rap kizakomeza kuba ikitegererezo cyo guteza imbere uyu muziki, hakurwaho ibyo byose byabangamira iterambere ryawo.

    Source : https://kasukumedia.com/abaraperi-bo-mu-icyumba-cya-rap-biyemeje-guhindura-isura-ya-hip-hop/

  • Abagura ubutaka ntibakorere amasezerano imbere ya noteri bashobora kuririra mu myotsi – #rwanda #RwOT

    Urukiko rw'Ikirenga ruherutse gutanga umurongo ko kugira ngo byemezwe ko umutungo utimukanwa watanzwe, hagomba kubaho icyemezo cy'iyandikisha ry'ubutaka gitangwa n'Umubitsi w'impapuro mpamo z'ubutaka, kandi kugira ngo atange cyo cyemezo, agomba gushingira gusa ku masezerano yo kwegurira undi uwo mutungo yakozwe mu buryo bw'inyandiko mpamo.

    Ibi byumvikanisha ko amasezerano yakorwa mu bundi buryo butari ubwo nta gaciro aba afite.

    Ibyo bitandukanye n'uko usanga kenshi Abanyarwanda bagura ubutaka badakunze gushyira imbere gukorana inyandiko imbere ya noteri, ibituma uwaguze ubutaka ashobora kugwa mu bihombo.

    Ibyo Urukiko rujya kubitegeka rwabishingiye ku kirego cyari cyatanzwe muri rwo cyo gusubirishamo urubanza ku mpamvu z'akarengane.

    Mu 2017, Nsanzimana André na Uwankubito Alphonse, wari uhagarariwe n'umugore we Mukangarambe Berthilde, bagiranye amasezerano y'ubugure, maze bemeranya ko Nsanzimana André aguriye Uwankubito inzu y'ubucuruzi iri muri gace ku bucuruzi ka Tyazo, mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, ku giciro cya 23.000.000 Frw, ariko akazayishyura mu byiciro.

    Ibyo byatumye nta hererekanyamutungo ryumvikanyweho ribaho, ku wa 13 Werurwe 2021, Irankunda Esther yaje kurega mu Rukiko Rwisumbuye rwa Rusizi, asaba ko umutungo baguze ubandikwaho we na Nsanzimana kuko bari barashyingiranyweho bahisemo icungamutungo ry'ivangamutungo rusange.
    Urukiko rwaje kubyemeza ariko abaguriwe ubutaka bajuririra icyo cyemezo mu Rukiko Rukuru rwa Rusizi narwo rwemeza ko ikirego cyabo nta shingiro gifite.

    Uwankubito Alphonse na Mukangarambe Berthilde basubirishijemo urwo rubanza mu mpamvu z'akarengane bavuga ko amasezerano yabaye adakwiye guhabwa agaciro kuko atigeze akorerwa imbere ya Noteri kandi ko uvuga ko yaguze atabasha kugaragaza inzira cyangwa uburyo yakoresheje yishyura amafaranga yari yumvikanyweho, kuko ubugure buba bwuzuye igihe ugura yishyuye ikiguzi akabona guhabwa icyo yaguze, kandi ko ibyo bitabayeho.

    Mu kubisuzuma, Urukiko rw'Ikirenga rwasanze amasezerano yarakozwe mu buryo bw'inyandiko bwite nyamara arebana n'ubugure bw'umutungo utimukanwa ugizwe n'inzu, ko kuba atarakorewe imbere ya Noteri ngo yemeze ubwo bugure, atakozwe mu buryo bw'inyandiko mpamo.

    Rwagaragaje ko ayo masezerano nta gaciro afite; bityo ko inkiko zibanza zitagombaga kuyashingiraho ngo zitegeke ko ubutaka iyo nzu yubatsemo bwandikwa ku mazina ya Irankunda Esther na Nsanzimana André.

    Urukiko rw'Ikirenga kandi rwemeje ko amasezerano y'ubugure bw'inzu yabaye hagati ya Uwankubito Alphonse na Nsanzimana André adafite agaciro, rutegeka ko ubutaka buherereye mu Kagari ka Kibogora, Umurenge wa Kanjongo, Akarere ka Nyamasheke, n'inzu irimo bikomeza kwandikwa kuri Uwankubito Alphonse na Mukangarambe Berthilde.

    Ni imirongo kandi yakoreshejwe mu zindi manza zitandukanye mu rwego rwo gukemura ibibazo bisa mu buryo bumwe.

    Uretse ibirebana n'amasezerano ariko hari ibindi ugura ubutaka mu Rwanda aba akwiye kwitondera birimo kumenya niba uwo mugiye kugura ubutaka ari nyirabwo, nta wundi muntu babusangiye, nta tambama bufite, butaratanzwemo ingwate, icyo bwagenewe gukoreshwa n'ibindi bitandukanye.

    Urukiko rw’Ikirenga rwagaragaje ko abagiye kugura ubutaka mu Rwanda bakwiye gukora amasezerano imbere ya noteri


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/impamvu-amasezerano-y-ubugure-bw-ubutaka-atakorewe-imbere-ya-noteri-nta-gaciro

  • Polisi y'u Rwanda yashimye uruhare rw'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukimira ibyaha – #rwanda #RwOT

    Ibi Umuvugizi wa Polisi y'u Rwanda, ACP Boniface Rutikanga, yabigarutseho mu kiganiro yagiranye n'umunyamakuru wa RBA.

    Muri iki kiganiro ACP Boniface Rutikanga yagaragaje ko ubu bufatanye bumaze gutanga umusaruro ugaragara.

    ACP Rutikanga yavuze ko iyi gahunda y'ubufatanye yatangijwe mu 2013 hagamijwe guhuza ibikorwa bya Polisi n'abaturage binyuze muri gahunda ya 'community policing'.

    Urubyiruko rw'abakorerabushake rwatoranyijwe kubera ko ari rwo rugize umubare munini w'Abanyarwanda kandi rukaba ari narwo rufite imbaraga kandi umusanzu warwo umaze kugaragara.

    Ati 'Badufasha mu gukumira no kurwanya ibyaha hirya no hino mu gihugu. Bifatanya n'irondo na Polisi, bakanadufasha mu bikorwa birimo gucunga umutekano mu birori no mu bindi bikorwa bihuriramo abantu benshi, nko kuri stade cyangwa muri gare.'

    Yongeyeho ko uru rubyiruko rutanga amakuru afasha Polisi gukumira ibyaha no gutanga ubutabazi bw'ibanze.

    Ati 'Hari amakuru baduha y'ahantu hashobora kuba hari nk'ikoreshwa ry'ibiyobyabwenge. Baba bazi byinshi kurusha Polisi kuko biba biri mu miryango bahorana nayo no mu matsinda y'urubyiruko baba bari hafi yarwo.'

    Yagaragaje ko polisi ifite gahunda yo gushyiraho amahugurwa kugira ngo uru rubyiruko rurusheho gusobanukirwa inshingano zarwo.

    Urugero ni nko kwigishwa uburyo bwo kurinda ibimenyetso ahabereye ibyaha cyangwa impanuka kugira ngo iperereza rikorwe neza.

    ACP Rutikanga yagize ati 'Turashaka kubigisha kumenya uburyo ahabereye impanuka harindwa kugira habungwabungwe ibimenyetso ndetse n'uburyo bwo gutanga ubutabazi bw'ibanze mu gihe habaye ikibazo, kugira ngo bamenye uko bafasha umuntu mbere y'uko inzego bireba zihagera.'

    Ubufatanye bwa Polisi n'urubyiruko rw'abakorerabushake bwagize uruhare rukomeye mu gukumira ibyaha no guteza imbere umutekano mu gihugu.

    Polisi ishimira uru rubyiruko kubera uruhare rwarwo rukomeye, kandi irushishikariza gukomeza kuba intangarugero mu gufasha abaturage no kubaka u Rwanda rufite umutekano usesuye.

    Polisi y'u Rwanda yashimye uruhare rw'urubyiruko rw'abakorerabushake mu gukimira ibyaha


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/polisi-y-u-rwanda-yashimye-uruhare-rw-urubyiruko-rw-abakorerabushake-mu

  • Passy Kizito yinjiye mu itangazamakuru – #rwanda #RwOT

    Ni ubwa mbere uyu musore kuva yatangira umuziki nk'umuhanzi wigenga agaragaje inyota yo kwinjira mu itangazamakuru. Kuko mu myaka itanu ishize yashyize imbere cyane gukora ibihangano byakunzwe mu bukorwa bukomeye, ariko ntiyari yarigeze atangaza ko mu nzozi afite harimo no gukora itangazamakuru.

    Mu myaka yo ha mbere hari abahanzi bagiye bagerageza gukora itangazamakuru, kandi bahiriwe n'uyu mwuga. Babanjirijwe n'abarimo Luwano Tosh [Uncle Austin] wa Kiss Fm, Bagabo Adolphe wamenye nka Kamichi usigaye abarizwa muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika wakoreye Voice of Africa, Andy Bumuntu wakoreye Kiss Fm aho muri iki gihe akorera Unicef, Platini P wakoreye Isango Star, Karisye Martin [MC Tino] n'abandi.

    Passy Kiziyo yabwiye InyaRwanda, ko ari amakuru meza kuri we kuba yabashije gutsinda ikizamini cyo gukorera Magic FM. Uyu musore ari ku mwanya wa Kabiri, aho abanjirijwe n'umukobwa witwa Uwingabiye Anick wagize amajwi 80 ku ijana; Uwingabiye yari asanzwe ari umukozi wa Kiss Fm, aho yateguye akanatangaza ibitambuka ku mbuga nkoranyambaga za Kiss Fm, yanakoraga ibiganiro binyuranye kuri Radio. Anafite umuyoboro wa Youtube witwa 'Channel 250'. 

    Ku mwanya wa Gatatu mu bakoze ikizamini kuri Magic FM (Magic Fm Producer/Presenter), hariho Umunyamakuru Sebushishi Beaugarad wakoreye RBA mu bihe bitandukanye, ni mu gihe ku mwanya wa Kane, uwatsinze ikizamini ari Migambi Gilbert/Umuhungu wa Mukeshabatware Dismas wamamaye mu ikinamico no mu kwamamaza. Migambi yari asanzwe yumvikana kuri iyi Radio mu biganiro binyuranye birimo ibishamikiye ku muziki n'amakuru.

    Urutonde rw'abakoze ikizamini cyo gukorera Magic FM ruriho abantu 22 babashije gukora ikizamini; abatsinze ni bane, ni mu gihe abatsinzwe ari 18. Ni mu gihe abantu bane bari biyandikishije gukora ikizamini, batabashije kwitabira. Amanota y'abatsinze iki kizamini yagiye hanze ku wa 7 Mutarama 2025.

    Mu myaka ibiri ishize, nibwo Passy Kizito yashyize imbaraga cyane mu ikorwa ry’ibihangano bye, aho yasohoye indirimbo zirimo nka ‘Basi Sori’ yakoranye na Chriss Eazy imaze kurebwa n’abantu barenga Miliyoni 5, ‘Byina’, ‘Golo’, ‘What If’ yakoranye na DiezDola, ‘Sante’ n’izindi zinyuranye.


    Passy Kizito ari ku rutonde rw'abantu bane babashije gutsinda ikizamini cyo gukorera Magic FM 

    Passy Kizito yagize amanota 79% amuhesha amahirwe yo kuba umunyamakuru wa Magic Fm 

    Ni ubwa mbere Passy Kizito azaba yumvikanye ku ndangururamajwi nk'umunyamakuru 

    Anick Uwingabiye wari usanzwe akorera Kiss Fm, yahize abandi agira amanota ya mbere (80%) yamuhesheje akazi muri Magic Fm

    KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'WHAT IF' PASSY KIZITO YAKORANYE NA DIEZDOLA

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150781/passy-kizito-yinjiye-mu-itangazamakuru-150781.html

  • U Rwanda rugiye kwakira inteko rusange ya 26 ya EAPCCO – #rwanda #RwOT

    Inteko rusange ya EAPCCO ni urubuga rwifashishwa mu gusuzuma no gukemura ibibazo rusange byugarije umutekano w'akarere, gusangira amakuru no kubaka ubushobozi mu bihugu bigize uyu muryango.

    Izahuriza hamwe Abayobozi bakuru ba Polisi zo mu bihugu 14 bigize EAPCCO kugira ngo baganirire hamwe ibijyanye no gushimangira ubufatanye mu guhangana n'impinduka mu biteza umutekano muke.

    Ni inteko rusange izaba ifite insanganyamatsiko igira iti 'Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n'ibindi byaha by'inzaduka'.

    Inteko rusange ya 26 y'Umuryango EAPCCO yitezweho gusubiza icyifuzo cy'ibihugu biwugize cyo gufatanyiriza hamwe mu guhangana n'ibyaha byifashisha ikoranabuhanga n'ibyambukiranya imipaka bigenda byiyongera.

    Umuryango wa EAPCCO washinzwe mu 1998, mu nama ya mbere yahuje abayobozi bakuru ba Polisi muri Afurika y'Iburasirazuba yabereye i Kampala muri Uganda, hagamijwe guhuriza hamwe imbaraga z'inzego zishinzwe kugenzura uko amategeko yubahirizwa mu guhangana n'ibyaha ndengamipaka n'ibyifashisha ikoranabuhanga.

    Ibihugu bigize uyu muryango ni 14, ari byo; u Rwanda, Uganda, Kenya, Tanzania, u Burundi, Ibirwa bya Comores, Ethiopia, Eritrea, Djibouti, Sudani, Sudani y'Epfo, Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo, Seychelles na Somalia.

    Mu ntego z'Umuryango wa EAPCCO harimo gushyigikira, gushimangira no kwagura ubufatanye hashyirwaho ingamba zihuriweho zo gukurikirana ibikorwa bigize ibyaha ndengamipaka n'ibindi bifitanye isano nabyo mu Karere.

    Hari kandi gutegura no guhanahana amakuru y'ingenzi ajyanye n'ibyaha kugira ngo bifashe ibihugu bigize umuryango kubikumira, guharanira ko ibikorwa bihuriweho byo kurwanya ibyaha bishyirwa mu bikorwa, kubika neza amakuru ku byaha no gufatanya gukurikirana ibyaha byambukiranya imipaka hifashishijwe uburyo bwose buteganyijwe ku rwego rwa Polisi Mpuzamahanga (Interpol).

    Indi ntego ni gushyiraho ingamba n'umurongo w'amahugurwa agendanye n'igihe hagendewe ku cyerekezo n'umusaruro witezwe ku nzego za Polisi mu karere,

    Mu gihe iyi Nteko rusange ya 26 y'Umuryango wa EAPCCO izaba ibera mu Rwanda, ku nshuro ya mbere hazaba irushanwa rigamije kumurika ibikorwa ku myiteguro y'imitwe ya Polisi zo mu bihugu bigize umuryango ku guhangana n'ibihungabanya umutekano hifashishijwe intwaro na tekiniki 'EAPCCO SWAT Challenge'.

    Iri rushanwa rizaba kuva ku itariki ya 29 kugeza ku ya 30 Mutarama 2025, mu kigo cy'amahugurwa yo kurwanya iterabwoba (CTTC) giherereye i Mayange mu Karere ka Bugesera.

    Amakipe yatoranyijwe mu nzego z'umutekano mu bihugu bigize EAPCCO azarushanwa mu myitozo itandukanye igamije gusuzuma imbaraga z'umubiri, gukorera hamwe ndetse n'ubuhanga bujyanye n'amayeri yo guhangana n'ibihungabanya umutekano.

    Iri rushanwa rizatanga amahirwe yo kwerekana ubushobozi bw'akarere mu guhangana n'ibihungabanya umutekano no kurushaho gusangira ubumenyi hagati y'amakipe azaryitabira.

    Ibihembo bizahabwa amakipe azitwara neza hashingiwe ku kugaragaza ubwitange no kuba indashyikirwa mu guhangana n'ibihungabanya umutekano.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/u-rwanda-rugiye-kwakira-inteko-rusange-ya-26-ya-eapcco

  • Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo? #rwanda #RwOT

    Kuva intambara yatangira guca ibintu mu burasirazuba bwa Kongo, amajwi ashinja ingabo z'u Rwanda uruhare muri iyo ntambara yakomeje kwiyongera, ashingiye gusa ku kugenekereza, no ku birego bya Leta ya Kongo bitagira ibimenyetso, uretse gusa ko abarwana nayo bavuga ikinyarwanda.

    Imwe mu miryango mpuzamahanga, umuntu atatinya kwita 'nyamwongerabibi', ndetse n'abiyita 'impuguke' za Loni zakabaye zifasha ibihugu gukemura amakimbirane, nabo baguye mu mutego w'ikinyoma wa Leta ya Kongo, basohora ibyegeranyo bishinja uRwanda gufasha M23, ngo kuko nta mutwe w'inyeshyamba warusha ingabo za leta ubutwari, disipuline, ubuhanga n'ibikoresho, udashyigiwe byanze bikunze n'igisirikari gikomeye nka RDF, Ingabo z'uRwanda. Ibyo gusa biba bibaye ihame, ko impamvu M23 irusha ingabo za leta imbaraga ari uko iterwa inkunga n'uRwanda.

    Inshuro zose Perezida w'u Rwanda, Paul Kagame, yabajijwe niba koko u Rwanda rufite ingabo muri Kongo, yabajije ba nyir'icyo kibazo impamvu bumva nta kuntu ingabo z'u Rwanda zaba zitari muri Kongo. Kugeza ubu ntawe urasubiza icyo kibazo cya Perezida Kagame, ahubwo bose bahitamo kwigumira mu gihirahiro bishyizemo ubwabo.

    Habuze n'umwe usubiza Perezida Kagame ati, 'Ntawe uRwanda rugomba kubanza gusaba uruhushya mbere yo gufata ingamba zo kwirindira umutekano'.

    Habuze n'umwe ugira ati: 'Nubwo nta bimenyetso dufite, dusanga uRwanda ruramutse rwarohereje ingabo muri Kongo, nta kosa rwaba rufite, kuko rudakwiye kwipfumbata no kurebera, mu gihe leta ya Kongo itahwemye gufasha FDLR mu myiteguro yo gutera uRwanda ngo yongere yimike ubutegetsi b'abajenosideri'.

    Uwagenera Perezida Kagame icyo gisubizo, yakwibutsa amagambo ya Perezida Tshisekedi, wivugiye ko azashyigikira uwo ari we wese uzashaka guhirika ubutegetsi mu Rwanda, ko rero nta kuntu RDF yaba itarafashe ingamba zo kubuza Tshisekedi gushyira mu bikorwa umugambi we.

    Abananiwe gusubiza Perezida Kagame impamvu bakeka ko uRwanda rufite ingabo muri Kongo, kuki batamubwira ko basanga zaba zaragiye guca intege FDLR, ngo itongera kugaba ibitero nk'icyo yagabye mu Kinigi muw'2019, ndetse inzirakarengane zikahasiga ubuzima?

    Nibyo, ni amakosa kwemeza ko ingabo z'igihugu runaka zambutse umupaka zikajya ku butaka bw'ikindi gihugu, utabifitiye ibimenyetso simusiga. Muri Bibiliya ho banavuga ko 'gukeka ari ko kubeshya'. Gusa uramutse uvuze ko nta mpamvu ubona yatuma Rwanda rutega ijosi ngo Tshisekedi na FDLR ye bazaze bateme, hari benshi bashyigikira igitekerezo cyawe.

    Ubutaha Perezida Kagame nakubaza impamvu utekereza ko uRwanda rufite abasirikari muri Kongo, uzamusubize ko ubuzima bw'inkware itabukesha impuhwe z'agaca. Uti: 'Kuba rero n' Abanyarwanda bari mu mahoro n'umudendezo, si ku bw'mbabazi za Tshisekedi, FDLR, P5 , FLN n'abandi bagizi ba nabi, ahubwo ni umusaruro w'ingamba z'ubwirinzi uRwanda rwashyizeho'.

    The post Kuki hari abumva ko nta kuntu u Rwanda rutaba rufite ingabo muri Kongo? appeared first on RUSHYASHYA.

    Source : https://rushyashya.net/kuki-hari-abumva-ko-nta-kuntu-u-rwanda-rutaba-rufite-ingabo-muri-kongo/?utm_source=rss&utm_medium=rss&utm_campaign=kuki-hari-abumva-ko-nta-kuntu-u-rwanda-rutaba-rufite-ingabo-muri-kongo

  • Perezida Kagame yaganiriye na Abdisa uyobora Oromia muri Ethiopia – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, mu itangazo byanyujije kuri X ryavugaga ko impande zombi zaganiriye ku mubano w'ibihugu byombi.

    Shimelis Abdisa wakiriwe na Perezida Kagame ayoboye iki gice cya Oromia kuva muri Mata 2019, ndetse ni umwe mu bajyanama bakuru ba Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed, kuva mu 2018.

    Oromia abereye umuyobozi ni igice kinini cya Ethiopia kiri ku buso bwa kilometero kare zirenga ibihumbi 350, kikagira abaturage bakabakaba miliyoni 40, bangana na kimwe cya gatatu cy'Abanya-Ethiopia bose.

    Ni igice giherereye muri Ethiopia hagati ariko kigafata no ku Burengerazuba bwacyo, kigahana imbibi n'ibindi bice by'iki gihugu cyo mu Ihembe rya Afurika uretse icya Tigray.

    Kizwiho kugira ubutaka bwera, umutungo kamere, kikaba gihingwamo ibyinganjemo ikawa, ariko kigakungahara no ku mabuye y'agaciro nka zahabu, gemstones n'andi.

    Cyakunze guhura n'ibibazo bya politiki, iby'ibiza n'ibindi. Ishyaka rya The Oromo Liberation Front (OLF) rifite n'Umutwe w'ingabo uzwi nka Oromo Liberation Army (OLA) ni rimwe mu mashyaka akomeye muri iki gice ndetse akenshi wakunze kugirana ibibazo na leta.

    OLA yigeze kwifatanya n'inyeshyamba zo mu Majyaruguru mu gace ka Tigray zari zimaze hafi umwaka zirwana n'ingabo za Leta, icyo gihe hari mu 2021.

    U Rwanda na Ethiopia bifitanye umubano mwiza ushingiye ku bwubahane bwa dipolomasi n'amasezerano y'imikoranire igamije guteza imbere abaturage babyo.

    Ibihugu byombi byashyize umukono ku masezerano atandukanye arimo ashingiye ku bufatanye mu by'amategeko, itangazamakuru, siporo, ubukerarugendo, ubuzima, uburezi n'umuco n'ayandi.

    Bifitanye umubano ushingiye ku bufatanye mu nzego zirimo ubuhinzi, ubucuruzi, uburezi kandi bifitanye n'amasezerano y'ubufatanye kuri serivisi z'ingendo zo mu kirere zikorwa na RwandAir na Ethiopian Airlines.

    Mu 2024, u Rwanda na Ethiopia byasinyanye amasezerano y'ubufatanye mu nzego eshanu zirimo ubufatanye mu bya politiki n'ubujyanama, ubucuruzi, siporo, kugabanya ibiza no kubicunga, hamwe n'ubufatanye mu ishoramari.

    Umubano w'ibihugu byombi ushingira no kugenderanira, aho muri Mata 2024 Minisitiri w'Intebe wa Ethiopia, Dr Abiy Ahmed yari umwe mu bari baje gufata mu mugongo u Rwanda ubwo rwibukaga ku nshuro ya 30 Jenoside yakorewe Abatutsi mu 1994.

    Ubwo yari yitabiriye inama ihuza ibihugu bya Afurika na Arabie Saoudite mu 2023, Perezida Kagame yagiranye ibiganiro na Dr Ahmed, na none byari bigamije kwagura umubano w'ibihugu byombi, ndetse no mu 2021 na bwo Umukuru w'igihugu yari yamwakiriye mu ruzinduko rw'iminsi ibiri Dr Ahmed yari mu Rwanda.

    Perezida Kagame yaganiriye na Abdisa uyobora Oromia muri Ethiopia

    Shimelis Abdisa wakiriwe na Perezida Kagame ayoboye iki gice cya Oromia kuva muri Mata 2019


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-abdisa-uyobora-oromia-muri-ethiopia

  • Ese kwa Yampano inkono yahiriye igihe cyangwa… – #rwanda #RwOT

    Ubaze umunsi ku wundi, ni iminsi 12 irashize izina Yampano ritumbagiye rikigarurira imitima y'abantu benshi ahanini bitewe n'uburyo yitwaye mu gitaramo 'New Year Groove and Album Launch' cy'umuhanzi The Ben.

    Mbere y'uko ataramira muri iki gitaramo, umuhanzi Yampano yavuze ko The Ben abaye amutumiye yakora ibintu bidasanzwe muri BK Arena ndetse ku bw’amahirwe ye bigenda neza nk'uko yari yabyitangarije bituma abantu bamubona nk'utica umugambi.

    Nyuma y'uko akoze ibyo bitangaza muri BK Arena, abantu bakomeje kumukurikirana bya hafi ari nako bagenzura ibikorwa bye nk'umuhanzi wari uri kuvugwa cyane.

    Muri iki gihe nubwo ari gito, kenshi byagaragaye ko waba ari umutwaro Yampano yikoreye nyamara nta bitugu bigari byo gutwaraho uyu mutwaro benshi bifuza ariko batazi uko uvuna.

    Ku ikubitiro, umuhanzi Yampano yahise avuga ko atazi Bruce Melodie bituma abantu batangira kumwataka bavuga ko yaba ari ukwihenura kuko uwo Bruce Melodie avuga ko atazi, yanditse kera amusaba ko basubiranamo imwe mu ndirimbo ze.

    Baca umugani ngo 'Umanika agati wicaye wajya kukamanura ugahaguruka'. Nyuma yo kubona ko yakoze amakosa, Yampano yaje kwivuguruza avuga ko abantu bamwumvishe nabi nyamara we yarashakaga kuvuga ko atazi Bruce Melodie.

    Aha byari nyuma y'uko abafana ba Bruce Melodie bamwihakanye ndetse yewe n'aba The Ben batangiye kugira amacyenga bibaza niba adashobora kuzihakana The Ben mu gihe hari indi ntambwe yaba ateye.

    Nyuma yo kuririmbira muri BK Arena, Yampano yagize ibitekerezo byinshi bigamije kubyaza umusaruro ubwo bwamamare bwe harimo gushyira hanze indirimbo akananirwa kuyimenyekanisha muri icyo gihe ahubwo aho ageze akora ibiganiro yakamenyekanishirijemo indirimbo ye agatwarwa uko abamutumiye bashaka.

    Akiva ku rubyiniro, Yampano yahise yisanga yashyize hanze indirimbo yise 'Meterese' yakoranye n'umuraperi Bushali. Iyi ndirimbo yagiye hanze mu buryo bw'amajwi gusa nta mashusho ifite.

    Mu gihe iyi ndirimbo itari yamara akanya ngo abantu bumvirize uburyohe bwayo, Yampano yahise yongera agarura indirimbo ye 'Icyomanzi' yakoze mu mwaka ushize ariko ntiyarebwa nk'abantu benshi cyane.

    Ni indirimbo yongeye kugarura kuri YouTube byibuze atayikoreye amashusho ku buryo benshi mu bafana be bakururwa no kujya kureba amashusho yayo cyane ko benshi mu bahanzi bagiye bakoresha ubu buryo kandi bigatanga umusaruro.

    Si ibyo gusa, Yampano amaze kuririmba mu tubari turenga 3 mu gihe cy'iminsi 12 gusa. Nk'uko bisanzwe, nta muntu wishyurira kwinjira mu kabari ahubwo aragura akongezwa bitewe n'ibyateguwe. 

    Mu gihe wasubira muri BK Arena, wakwica (Wakwemeza nk’uko Yampano yabitangaje mbere yo kwemererwa kujya ku rubyiniro muri BK Arena) bande kandi mubana mu tubari? 

    Bimwe mu byo abakunzi b’umuziki bibaza.

    Igikundiro Yampano yakuye muri BK Arena, yagiye agitambagiza mu tubari dutandukanye muri Kigali aho nyuma byazagorana ko ikindi gihe agiye gukora igitaramo yabona abantu kuko n’ubundi basanzwe bagura byeri bakongezwa umuziki we cyangwa se basangira byeri mu kabari kamwe.

    Nta muntu uteganya igihe inyenyeri ye izakira ariko habaho guteganya uko wayibungabunga mu gihe yaba yatse. Kutagira abamugira inama z'uburyo bwo kubungabunga inyenyeri ye yatse, biri mu biri gukoma mu nkokora Yampano.

    Haba ibiganiro byo gutwika, ibikorwa by'umuziki arimo akora n'ibirori bya hato na hato, ni bimwe mu biri gutuma ikuzo Yampano yari afite riyoyoka gake gake nubwo benshi mu bantu bakimurangamiye ariko siko bose baba babaye abakunzi.

    Ihene iracyahebeba Yampano yayifatirana?

     Yego! Mu minsi 12 ishize gusa ntabwo ari myinshi ku buryo ibyangiritse bitakosorwa. Kwiyumva nk'umuhanzi uhanzwe amaso ndetse ukamenya no kwitwara nk'abo bahanzi, ni bimwe mu byatuma Yampano akomereza ku muvuduko ariho magingo aya.

    Mu gihe yabona amahirwe yo kubona abajyanama mu muziki ndetse hakaba hagira umushoramo amafaranga akamushyira ku rwego (Standard) rwo hejuru, ni umwe mu bahanzi bagaruza vuba ayashowe mu gihe abona ibyo yifuza ngo akore ibintu byiza.

    Kwirinda huti huti no gushaka kwemeza abantu ni bimwe mu bishobora gukora ku muhanzi Yampano kuruta uko yakora bike byiza abantu bakeneye.

    Mu gihe atahindura umujyo wa huti huti, Yampano  ashobora kwisanga yasoromye ibimusumba.


    Yampano aherutse kwandikira amateka muri BK Arena


    Yampano akomeje kugaragaza guhuzagurika cyane mu gihe gito amaze ahanzwe amaso n’abantu bose


    Reba uko Yampano yitwaye mu gitaramo ‘New Year Groove and Album Launch’ muri BK Arena

    “>

    Reba indirimbo 2 zikozwe mu buryo bw’amajwi Yampano yahise ashyira hanze huti huti

    “>

    “>

    Reba indirimbo “Icyomanzi” ya Yampano imaze umwaka hanze
    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150755/ese-kwa-yampano-inkono-yahiriye-igihe-cyangwa-hit-iri-kumuheza-umwuka-150755.html

  • Nyaruguru: Abatishoboye barenga 1000 bari kubakirwa inzu n'ubwiherero buboneye – #rwanda #RwOT

    Akenshi abagorwa no kubona amacumbi muri aka karere ni ababa barasenyewe n'ibiza, bakayoboka inzira yo gusembera cyangwa bagatangira kuba mu nzu zisakaye igice.

    Abandi ni abimuka mu manegeka, ugasanga aho bimukiye ntibabashije guhita bagera ku byangombwa byose nk'ubwiherero bushyitse.

    Uwimana Jeannette wo mu Mudugudu wa Taba, Akagari ka Rwamiko, Umurenge wa Mata, ni umwe muri 40 bahawe amabati 30 buri umwe n'umufatanyabikorwa Compassion International ishami rya Mata, wavuze ko kuva mu 2023 ibiza bimusenyeye ubuzima bukamugora cyane, imvura yajya igwa ikamunyagira n'umuryango we, mu byumba hakajya hahoramo ibyondo.

    Ati “Twaterwaga agahinda n'ubuzima tubayemo, ukumva ntiwifuza uwakugenderera kubera igihunga cyo kwibaza aho wamwicaza cyangwa aho wamuraza kuko hari harasigaye agace gato k'inzu. Nk'ubu mfite umukobwa w'inkumi ariko yahoraga yiganyiriza kubona umushyitsi, kandi abana b'urubyiruko baba bakeneye kugenderana, ukanibaza uti ese bwije akiri hano namwugamisha hehe, ugasanga ni ikibazo.”

    Uwimana, akomeza avuga ko ubu bagiye kongera isuku mu rugo ndetse banerekeze amaboko mu bikorwa by'iterambere kuko bakize imihangayiko yo kuba habi.

    Nsengimana Vincent, wo mu Mudugudu wa Rwamiko, Akagari ka Rwamiko, muri Mata, na we avuga ko ubuyobozi bwabimuye mu manegeka bakajya gutura mu mudugudu.

    Mu bushobozi bwe yagerageje kubaka inzu abanamo n'umuryango we, ariko ntiyahita ashobora kubaka ubwiherero buzima, ari na yo mpamvu yahawe ibikoresho byo kubwubaka birimo amabati, 'fer a beton' na sima byo gutinda ubwiherero ndetse n'urugi rwo kubukinga, agahamya ko bigiye kongera isuku mu rugo rwe.

    Pasiteri Munyanziza Emmanuel, umushumba w'Itorero Inkuru Nziza rya Mata, yabwiye IGIHE ko bafatanyije na Compassion, bihaye intego yo kunganira Akarere mu muhigo wo kubakira abatishoboye ari na yo mpamvu batanze isakaro kuri aba baturage, kugira ngo umuturage akomeze abe ku isonga nk'uko ubuyobozi bukuru bw'igihugu bubyifuza.

    Umuyobozi w'Akarere ka Nyaruguru wungirije ushinzwe imibereho myiza y'abaturage, Byukusenge Assumpta, yavuze ko akarere gafite umuhigo w'inzu 260 ndetse n'ubwiherero bwujuje ibisabwa 787, aho bamaze kubaka uburenze 500, byose bafatanije n'abafatanyabikorwa.

    Ati “Dushima ubufatanye bw'abafatanyabikorwa bibumbiye muri JADF kuko badufasha gushyira mu bikorwa imihigo nk'iyi tuba dufite, yaba amadini n'amatorero nk'iri. Baba bafite abaturage basengera iwabo, ariko bakanafite ibibazo. Kubunganira bakabisobokamo, biba ari iby'agaciro.''

    Kuri iyi nshuro, imiryango 40 niyo yahawe ibyo kubaka ubwiherero, indi miryango 24 ihabwa amabati 810 n'ibindi byangombwa bifasha gusakara, byose bikaba byaratwaye hafi miliyoni 9 n'ibihumbi 800Frw.

    Uwimana Jeannette, ubwo yiteguraga guhabwa amabati 30 n’ibilo 3 by’imisumari byo kujya gusakara inzu ye yari yarasenywe n’ibiza

    Visi Meya ushinzwe imibereho myiza muri Nyaruguru, yavuze ko n’ubwo ibibazo by’abadafite amazu bihora bivuka buri gihe, muri uyu mwaka bafite gahunda yo kubaka amazu 260


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/nyaruguru-abatishoboye-barenga-1000-bari-kubakirwa-inzu-n-ubwiherero-buboneye

  • Ibiribwa bihunitse mu bigega by'u Rwanda byariyongereye cyane mu 2024 – #rwanda #RwOT

    U Rwanda rwashyize imbere gahunda yo kwishakamo ibisubizo, mu nzira yo kwihaza mu biribwa no guhangana n'ibibazo by'amapfa bishobora kwibasira abaturage hashyirwaho ibigega bihunikwamo ibinyampeke bishobora kwitabazwa aho rukomeye.

    Umwaka w'ingengo y'imari wa 2022/2023 wasojwe u Rwanda rufite mu bigega toni 5.837,7 z'ibigori, toni 5.330,03 z'ibishyimbo, toni 122,96 z'umuceri n'ifu y'ibigori ingana na toni 125,2.

    Raporo y'Ibikorwa bya Minagri ya 2023/2024 igaragaza ko ku bufatanye n'ibigo birimo EAX, FAITH, TSC na KY haguzwe toni 29.510,08 z'ibigori na toni 7.281 z'ibishyimbo kandi zihita zihunikwa mu bigega.

    Igaragaza ko kugeza muri Kamena 2024 ibigega by'igihugu byarimo toni z'ibigori 32.736 mu gihe ibishyimbo byari toni 10.405,2.

    Minagri igaragaza ko binyuze muri gahunda yo guhunika ibinyampeke, Leta y'u Rwanda yagobotse ibihugu bya Zambia na Zimbabwe byahawe toni 1000 z'ibigori kuri buri gihugu kubera amapfa yabizahaje.

    Hari kandi ibigori, umuceri n'ibishyimbo byatanzwe mu kugoboka imiryango yagizweho ingaruka n'ibiza mu turere twa Ruhango, Rusizi, na Karongi. Hari na toni 1.909,3 z'ibishyimbo zahawe Urwego rw'Igihugu rushinzwe igorora (RCS), Gereza ya Nyarugenge ihabwa toni 289, iya Rwamagana ihabwa toni 340, iya Huye yahawe toni 242 n'ahandi.

    Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Igororamuco cyo cyahawe toni 609,74 z'ibigori, toni 281,9 z'ibishyimbo, na toni 30 z'ifu y'ibigori na ho toni 95,2 z'ifu y'ibigori yasaranganyijwe mu turere dutandukanye mu gihugu.

    Minisiteri y'Ubuhinzi n'ubworozi igaragaza ko Abanyarwanda bihagije mu biribwa kugeza ubu ari 79,4%.

    Imibare igaragaza ko inganda zitunganya umusaruro ukomoka ku bigori zagemuriwe toni 76.737, uruganda rutunganya ifu y'imyumbati rugemurirwa toni 12.109 mu gihe amata yagemuriwe amakusanyirizo y'amata hirya no hino mu gihugu ari litiro 83,9.

    Urwego rw'ubuhinzi kandi rwagize uruhare rwa 27% mu musaruro mbumbe w'igihugu mu 2023.

    Ibiribwa bitandukanye u Rwanda ruhunitse byariyongereye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/ibiribwa-bihunitse-mu-bigega-by-u-rwanda-byariyongereye-cyane-mu-2024