Blog

  • Nyuma yimyaka 15, Uncle Austin yongeye gukor… – #rwanda #RwOT

    The Ben yakunze kumvikana cyane ashima uruhare Uncle Austin yagize mu rugendo rwe rw'umuziki nk'umuhanzi wigenga. Ndetse mu myaka 15 ishize bakoranye indirimbo bise 'Tugumane' yamamaye mu buryo bukomeye, ariko kuva kiriya gihe ntibongeye guhurira mu bihangano. 

    Uncle Austin usanzwe ari umunyamakuru wa Kiss Fm, yabwiye InyaRwanda ko bifashe imyaka 15 kugira ngo yongeye gukorana na The Ben ahanini bitewe n'inshingano za buri umwe no kuba The Ben yarakoreraga cyane umuziki muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Yavuze ko iyi indirimbo iri mu zigize Album ye ya nyuma ya Kane agiye gushyira hanze mbere y'uko ahagarika umuziki. Avuga ko ibi byanatumye ahitamo guha umwanya umuhanzi mushya witwa Lloav uririmba muri iyi 'Mon Coeur' yakoranye na The Ben.

    Ati 'Nk'ibisanzwe intego nihaye ni iyo kuzamura abahanzi bashya, niyo mpamvu rero muri iyi ndirimbo yanjye nashyizemo Lloav kandi ubona ko yabikoze neza. Uretse iyi ndirimbo nshyize hanze nakoranye na The Ben, hari n'izindi zirenga ebyiri twakoranye nazo zizasohoka muri uyu mwaka.'

    Ku wa 4 Ukwakira 2024, Uncle Austin wamamaye mu ndirimbo zirimo nka 'Nzakwizirikaho', 'Ndagukunda nzapfa ejo', yifashishije konti ye ya Instagram, yagaragaje ko agiye gusohora Album yise 'London', izina risanzwe rifitwe n'umukobwa we.

    Yavuze ko ashingiye ku bikorwa amaze gukora mu muziki, ndetse n'urugendo rw'abo yagiye afasha mu bihe bitandukanye, iyi Album ishyize akadomo ku rugendo rwe rw'umuziki. Yavuze ko yayitiriye umukobwa we kubera ko 'Iyo utarabyara ntumenya urukundo'. Ati 'Ni igisobanuro cy'urukundo kuri njye.'

    Uncle Austin yavuze ko iyi Album izaba iriho indirimbo 12, ndetse hariho izo yakoranye n'abahanzi banyuranye bo mu bice bitandukanye. Avuga ko abahanzi yifashishijeho ari ubwa mbere bakoranye, kuko atigeze yiyambaza cyane abo bakoranye mu bihe bitandukanye.

    Uyu mugabo yavuze ko iyi Album ayiteguye mu gihe cy'imyaka ibiri, kandi ijonjora ry'indirimbo yakubiyeho ntiryamworoheye, kuko hari nyinshi zasigaye.

    Ati 'Ni Album nagiye nkora ntaragira igitekerezo cy'uko ariyo Album yanjye ya nyuma. Icyabaye ni uko hari indirimbo narangije gukora, nzikura kuri Album none nkaba ntazazisohora, nafashe izindi nongeraho izindi.'

    Indirimbo zarangiye ntabwo zose zajya kuri Album. Mfite indirimbo nka 50, ni ukuvuga ngo nyuma yaho sinzi niba nzazitanga cyangwa nkazigabira abantu.'

    Uyu mugabo usanzwe akorera Kiss Fm, yavuze ko indirimbo ziri kuri iyi Album zakozwe n'abarimo Producer Element, Prince Kiiiz, Roda, Nessim n'abandi bari hagati ya batandatu ndetse n'umunani.

    Yavuze ko ataramenya niba buri ndirimbo iri kuri iyi Album izasohokana n'amashusho yayo 'kuko sindabona amafaranga yo kuzikora zose.


    Uncle Austin yatangaje ko imyaka 15 yari ishize adakorana indirimbo na The Ben ahanini bitewe n'inshingano za buri umwe

     

    Uncle Austin yavuze ko indirimbo yakoranye na The Ben iri mu zigize Album ye ya nyuma ya Kane 

    Uncle Austin yongeye gufata akaboko abahanzi bashya, agaragaza impano ya Lloav waririmbye mu ndirimbo ye

     

    Austin avuga ko agiye gushyira hanze Album ye ya kane izaba ariyo ya nyuma akoze mu rugendo rwe rw'umuziki. Avuga ko idasanzwe kuri we, kuko ipfundikiye umuziki we, kandi ifite igisobanuro kinini kuko yayitiriye umukobwa we 


    KANDA HANO UREBE AMASHUSHO Y'INDIRIMBO 'MON COEUR' YA UNCLE AUSTIN, THE BEN NA LIOAV

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150802/nyuma-yimyaka-15-uncle-austin-yongeye-gukorana-indirimbo-na-the-ben-ifatiye-kuri-album-vid-150802.html

  • Bey Good Foundation ya Beyoncé yatanze inkunga ya miliyari 3,4 Frw mu gusana ibyangijwe n'inkongi y'umuriro i Los Angeles #rwanda #RwOT

    Umuryango Bey Good Foundation, w'Umuhanzikazi Beyoncé, wiyemeje gutanga inkunga y'asaga miliyari 3,4 Frw (miliyoni 3 z'amadolari) mu gufasha abarenganijwe n'inkongi y'umuriro yabereye i Los Angeles muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika.

    Iyo nkunga igamije gufasha mu gusana no kongera kubaka ibikorwa remezo byangijwe n'iyo nkongi, harimo inzu z'abaturage, amashuri, ibikorwa by'ubucuruzi, ndetse n'ibikorwa by'ubuzima byahuye n'ingaruka zikomeye.

    Beyoncé, umwe mu bahanzi bafite izina rikomeye ku Isi, avuga ko ari ngombwa gushyigikira abahuye n'ibyago mu bihe bikomeye nk'ibi. Bey Good Foundation, imaze igihe ishyigikira imishinga y'ubufasha ku rwego rw'Isi, irashaka kugira uruhare mu gufasha abaturage bo muri Los Angeles kubona ubuzima bwiza, ndetse n'ubufasha bwa mbere mu gutabara abagizweho ingaruka n'inkongi.

    Inkunga ya Bey Good Foundation izatangwa mu buryo butandukanye, hakazakoreshwa amafaranga mu gutanga ibikoresho by'ibanze birimo ibiribwa, amazi meza, imyambaro, ndetse no kubaka inzu nshya, byose bigamije kugarura ubuzima busanzwe bw'abaturage.

    Ni inkunga ikomeye, kandi izafasha mu kongera imbaraga mu guhangana n'ingaruka z'inkongi.

    Beyoncé yavuze ko umuryango we uhamya ko ibikorwa byabo bigamije guhuriza hamwe abantu, kugarura amahoro, no gutanga inkunga y'umutima mu bihe by'amage.

    Gushyigikira abarenganyijwe ni intambwe ikomeye, kandi bitanga icyizere ko Los Angeles izasubira mu buzima busanzwe, ubwiza bukarushaho kongera gusubira muri ako Karere.

    Umuryango w'Umuhanzikazi Beyoncé witeguye gutanga inkunga mu gukemura ingorane zatewe n'inkongi i Los Angeles.

    Source : https://kasukumedia.com/bey-good-foundation-ya-beyonce-yatanze-inkunga-ya-miliyari-34-frw-mu-gusana-ibyangijwe-ninkongi-yumuriro-i-los-angeles/

  • Abacururiza mu isoko rya Ngoma bashinje ubuyobozi bw'akarere imikorere idahwitse ibahombya – #rwanda #RwOT

    Isoko rya Kibungo ni rimwe mu masoko amaze igihe kinini, kuri ubu iyo uryinjiyemo usanga hari zimwe mu nzu zisa nabi, izindi zararobotse amasima.

    Abacururiza muri izi nzu z'isoko babwiye IGIHE ko bahura n'ibihombo biterwa no kuva kwazo ndetse n'ibindi bibazo bigendanye no kuba zishaje.

    Uwamahoro Usher ucururiza muri iri soko yavuze ko inzu bakoreramo ziva, sima zikaba zarashaje kandi n'amarange akaba ari aya kera ku buryo bituma bakorera ahantu hari umwanda mwinshi.

    Yavuze ko kandi banafite ikibazo cy'umuriro ushiramo hagashira iminsi ibiri batari bagurirwa undi kuko ngo ugurwa n'ubuyobozi bw'Akarere.

    Furaha Venantie we yavuze ko benshi bakorera muri izi nzu bazijyamo zarangiritse bikaba ngombwa ko bazisanira, bagasiga amarange ndetse bakanasana ibyangiritse byose ariko ngo akarere ntikabasubize amafaranga baba bakoresheje.

    Ati 'Twifuza ko bajya badusubiza ayo mafaranga yacu tuba twakoresheje. Ku bijyanye no kuba inzu ziva rero, zirava cyane cyane nk'ubu njye nometsemo ibintu bihafata, abayobozi baje kuhareba batubwira ko bazahadukorera ariko ntabwo baraza. Ni ibintu biduhombya kuko iyo amazi aviriye imyenda yacu ijyamo ibizinga tugahomba.'

    Kwihangana Promesse we yagize ati 'Hano harava cyane ku buryo amazi ateza ibibazo ku bicuruzwa, twagerageje kwisanira ariko si ibintu birambye. Urumva niba inzu iva amazi akaba yakwinjira mu muceri cyangwa mu kawunga biguteza igihombo, iyo umuriro ubuze iyo minsi ibiri ku mugoroba nta bakiliya tubona kandi binongera abajura. Turasaba ubuyobozi kudukemurira ibi bibazo.'

    Umuyobozi w'Akarere ka Ngoma wungirije ushinzwe Iterambere ry'Ubukungu, Mapambano Nyiridandi Cyriaque, yabwiye IGIHE ko ibibazo byose biri muri iri soko babizi ndetse banashyizeho itsinda ribisesengura, avuga ko bakiri gushaka ingengo y'imari kugira ngo babikemure.

    Yagize ati 'Isoko ryacu ni irya kera rimaze igihe tugenda turisana sana n'ubu tugiye kongera kurisana. Turimo no gushaka igisubizo kirambye cyo kuba twariha abikorera bakaba barikora mu buryo abandi bo mu turere twa Muhanga, Musanze n'ahandi bagiye bakora amasoko yaho, ni umushinga ukiri gutekerezwaho. Abari kurikoreramo rero twababwira ko turi gushaka ingengo y'imari yo kubaterera iryo range, gusana ahava n'ibindi.'

    Visi Meya Mapambano yavuze ko hari abakozi b'Akarere basuye iri soko banamenya ibibazo byose biririmo. Yijeje abarikoreramo ko mu minsi mike bizakemurwa.

    Ku bijyanye n'ikibazo cy'umuriro yavuze ko bagiye gukorana na komite y'isoko ku buryo uzajya ugurwa undi urimo utari washiramo.

    Abacururiza mu isoko rya Ngoma bashinje ubuyobozi bw'akarere imikorere idahwitse ibahombya

    Izi nzu zarangiritse cyane

    Zimwe mu nzu z'iri soko zarangiritse cyane bitewe no kuba ziva


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abacururiza-mu-isoko-rya-ngoma-bashinje-ubuyobozi-bw-akarere-imikorere

  • Hari ukuza izina rye aho gukuza ibyo akora- Senateri Evode ku bayobozi badatinda muri Guverinoma – #rwanda #RwOT

    Ibi yabitangarije kuri Televiziyo y'Igihugu ubwo haganirwaga ku byaranze ikiganiro Perezida Paul Kagame yagiranye n'abanyamakuru mu cyumweru gishize.

    Ku ngingo ijyanye no gusimbuza abayobozi bagize Guverinoma bamwe bataramara kabiri muri izo nshingano, Perezida Kagame yavuze ko impinduka zose zikorwa zishingiye ku nyungu z'abaturage; ibituma igihe abona zikenewe ahita azikora hatitawe ku zindi mpamvu izo ari zose.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko zimwe mu impamvu zituma hari abayobozi muri Guverinoma basimbuzwa batamazemo kabiri, harimo no kuba hari abagirirwa icyizere bagatangira kwirebaho cyane.

    Ati 'Ubundi minisitiri aba ashinzwe gukorera rubanda. Ariko hari ubwo agenda ukagira ngo minisiteri ni iye akayitiranya n'umutungo we. Hari nubwo umuntu aremera mu nshingano noneho agakuza izina rye aho gukuza ibyo akora ngo bigaragare. Ibyo bijya bibabaho mu buyobozi kandi Umukuru w'Igihugu aba abibona'.

    Senateri Uwizeyimana yavuze kandi ko hari abayobozi bananirwa inshingano bitewe no kwizererera cyane mu bumenyi bwo mu ishuri bafite ntibakorane n'abandi.

    Ati 'Ugasanga nk'umuntu araje aje kuba minisitiri ariko yigirira icyizere bikabije adashaka gukorana n'abo asanze. Nyamara hari ibyihutirwaga mu gukora, ibyatangiye n'ibyategereza abo asanze baba bafiteho amakuru. Abantu bakora neza ni abakorerea hamwe nubwo nka ministiri aba ari we uri ku ruhembe kuko ari we perezida yahaye inshingano'.

    Yakomeje ati 'Hari n'abaza bavuye muri kaminuza zikomeye ku Isi bagomba kuba ari abahanga bitewe n'aho bize. Hari igihe aza mu rwego rumurusha imbaraga za politiki ariko rutamurusha ubwenge. Ibyo abantu bajya baza bakabigwamo, intege nke zikaba ari bo zigaragaraho'.

    Senateri Uwizeyimana Evode yavuze ko hari abayobozi muri Guverinoma batamara kabiri bitewe no kwirebaho


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hari-ukuza-izina-rye-aho-gukuza-ibyo-akora-senateri-evode-ku-bayobozi-badatinda

  • Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025, n'Ibiro bya Minisitiri w'Intebe.

    Jean-Guy Afrika asimbuye kuri uyu mwanya Francis Gatare wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika ku wa 20 Ukuboza 2024.

    Yari asanzwe akorera Banki Nyafurika y'Iterambere, African Development Bank.

    Kuva mu 2006-2008 Afrika yari Umuyobozi mukuru ushinzwe guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga mu cyahoze ari Ikigo cy'igihugu gishinzwe ishoramari no guteza imbere ibyoherezwa mu mahanga, RIEPA. Iki kigo cyaje guhuzwa na RDB mu 2008.

    Kuva mu 2008-2010 yagizwe inzobere ishinzwe gusesengura ingamba na politike, umwanya yavuyeho ajya gukorera AFDB, aho yatangiye akora nk'inzobere ishinzwe politike y'ubuhinzi.

    RDB ni urwego rwashyizweho n'Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry'ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry'urwego rw'abikorera.

    Ifite kandi inshingano zo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba bigamije kwihutisha ibikorwa byose by'iterambere ry'ubukungu no gufasha Leta n'urwego rw'abikorera kubigiramo uruhare rugaragara, gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba bigamije guteza imbere ishoramari ry'abenegihugu n'iry'abanyamahanga mu Rwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry'ubukungu.

    Mu bindi ishinzwe harimo gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba bigamije guteza imbere ibijyanye no kohereza ku masoko yo mu karere n'ayo ku rwego mpuzamahanga ibicuruzwa na serivisi byongerewe agaciro, uretse ibiri mu nshingano z'izindi nzego; guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo, kugira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba birebana n'ubukerarugendo no kubungabunga pariki z'Igihugu n'ahandi hantu hakomye mu birebana n'ubukerarugendo.

    Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/jean-guy-afrika-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-rdb

  • DR-Congo ntirimo! Ibihugu bya Afurika bifite… – #rwanda #RwOT

    Ubu bushakashatsi bugaragaza ko Liberia ari yo ifite abaturage benshi bashaka kwimuka, aho 76% by'abaturage bayo batangaje ko bifuza kuva mu gihugu, ikurikirwa na Sierra Leone ifite 75%. Ibindi bihugu bifite umubare munini w'abaturage bashaka kwimuka ni Ghana (65%), Congo-Brazaville (54%) na Nigeria (51%).

    Iri suzuma ritanga amakuru yihariye ku bijyanye n'imigendekere y'ubwiyongere bw’abashaka kuva muri Afurika, rishyira ahagaragara imbogamizi zituruka ku bukungu, umutekano muke ndetse no gushaka amahirwe menshi mu bihugu by'amahanga nk'imwe mu mpamvu zishobora kuba zitera ubwo bwiyongere.

    Dore urutonde rw'ibihugu 10 bya mbere muri Afurika bifite umubare munini w'abaturage bashaka kwimuka:

    1. Liberia – 76%

    2. Sierra Leone – 75%

    3. Ghana – 65%

    4. Congo Brazzaville – 54%

    5. Nigeria – 51%

    6. The Gambia – 50%

    7. Comoros – 48%

    8. Togo – 45%

    9. Eswatini – 45%

    10. Guinea – 44%

    Ibi byarateje impaka ku ngaruka mbi bishobora kugira ku bukungu bw'ibi bihugu.

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150791/dr-congo-ntirimo-ibihugu-bya-afurika-bifite-umubare-munini-wabaturage-bashaka-kwimuka-150791.html

  • Perezida Kagame yagize Jean-Guy Afrika Umuyob… – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki 13 Mutarama 2025. Iki cyemezo Perezida Paul Kagame yagifashe ashingiye ku biteganwa n’Itegeko Nshinga rya Repubulika y’u Rwanda, cyane cyane mu ngingo yaryo ya 112.

    Mu 2022, Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi w’agateganyo w’Ibiro bishinzwe guhuza ibikorwa by’Akarere muri Banki Nyafurika itsura amajyambere. Afite uburambe muri politiki rusange, guhuza ibikorwa by’Akarere, imari ishingiye ku bikorwa remezo, no gutegura imishinga.

    Afrika afite impamyabumenyi ya ‘Master’s’ mu bucuruzi mpuzamahanga na politiki yakuye muri kaminuza ya George Mason.

    Agizwe Umuyobozi Mukuru w'Urwego rw'Igihugu rw'Iterambere, RDB, asimbuye Francis Gatare, wagizwe Umujyanama wihariye muri Perezidansi ya Repubulika na Perezida Kagame ku wa 20 Ukuboza 2024.

    RDB ni urwego rwashyizweho n'Itegeko nº 46/2013 ryo ku wa 16/06/2013. Ifite inshingano zo kwihutisha iterambere ry'ubukungu mu Rwanda hashyigikirwa iterambere ry'urwego rw'abikorera.

    Ifite kandi inshingano zo kugira uruhare mu gutegura no gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba bigamije kwihutisha ibikorwa byose by'iterambere ry'ubukungu no gufasha Leta n'urwego rw'abikorera kubigiramo uruhare rugaragara, gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba bigamije guteza imbere ishoramari ry'abenegihugu n'iry'abanyamahanga mu Rwanda hagamijwe kwihutisha iterambere ry'ubukungu.

    Ifite kandi mu nshingano gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba bigamije guteza imbere ibijyanye no kohereza ku masoko yo mu karere n'ayo ku rwego mpuzamahanga ibicuruzwa na serivisi byongerewe agaciro, uretse ibiri mu nshingano z'izindi nzego; guteza imbere urwego rw'ubukerarugendo, kugira uruhare mu kugena no gushyira mu bikorwa politiki n'ingamba birebana n'ubukerarugendo no kubungabunga pariki z'Igihugu n'ahandi hantu hakomye mu birebana n'ubukerarugendo. 


    Jean-Guy Afrika yagizwe Umuyobozi Mukuru wa RDB

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150795/jean-guy-afrika-yagizwe-umuyobozi-mukuru-wa-rdb-150795.html

  • Real Madrid yongeye gushongorwa n'ikipe ya Barcelona iyereka ko bitari ku rwego rumwe #rwanda #RwOT

    Real Madrid yashakaga kwishyura nyuma y'uko itsinzwe mu mukino wa 'El Clasico' iheruka gukina na Barcelona mu ijoro ryashize, ariko birangira yongeye kugira ipfunwe. Mu ijoro ryo ku cyumweru cyashize, Madrid yatsinzwe na Barcelona ibitego 5-2 mu mukino wa nyuma wa Espagne Super Cup wabereye i Jeddah, muri Saudi Arabia.

    Ibyo byakurikiranye gutsindwa ibitego 4-0 iwayo na Barcelona muri shampiyona ya Espagne mu kwezi ku Ukwakira ku mwaka ushize.

    Kylian Mbappé yashyize imbere Madrid hakiri kare mu mukino wa kabiri, ariko Barcelona yahise ihunga ibitego byatsinzwe na Lamine Yamal, Robert Lewandowski, Raphinha — watsinze ibitego bibiri — na Alejandro Balde.

    Rodrygo yatsinze igitego cya Madrid ku isaha nyuma yuko umunyezamu wa Barcelona, Wojciech Szczesny, yirukanwe hakiri kare mu gice cya kabiri.

    Iyi ni intsinzi ya gatatu kuri Barcelona mu 2025 nyuma yo gutsindwa imikino ibiri yikurikiranya irangiye umwaka ushize.

    Lewandowski yagize ati: 'Ikiruhuko cya Noheri cyadufashije gutekereza ku byo twakoze bibi'. Ati: 'Ubu dushobora gutegereza ko imikino dufite kugeza shampiyona irangiye.'

    Madrid yatsinzwe bwa mbere nyuma yo gutsinda intsinzi eshanu zikurikirana.

    Umutoza wa Madrid, Carlo Ancelotti, yagize ati: 'Byari ijoro ribi.' Ati: 'Birababaje, ntituzabihisha, ariko ni umupira w'amaguru ni ugenda, tugomba kugerageza kwigira kubihombo. Tugomba gutegereza ibiri imbere.'

    Mbappé yari yabuze igihe abo bahanganye bahura mu kwezi kwa Ukwakira ariko atsinda igitego cyiza mu minota itanu mu mukino wabereye kuri stade ya King Abdullah Sports City, aho yatoraga umupira imbere mu gice cya Madrid, yiruka kuri myugariro hanyuma agasanga urushundura, rurangaye.

     

    Source : https://kasukumedia.com/real-madrid-yongeye-gushongorwa-nikipe-ya-barcelona-iyereka-ko-bitari-ku-rwego-rumwe/

  • Toyota yatangaje umushinga wo kubaka 'Woven City', umujyi ushingiye ku ikoranabuhanga #rwanda #RwOT

    Mu 2020, Toyota yatangaje umushinga wo kubaka umujyi bise 'Woven City', umujyi ufatwa nk''laboratwari y'ubushakashatsi bushingiye ku ikoranabuhanga', aho abawutuye bazajya baba aba mbere mu kugerageza ikoranabuhanga rishya ryahakorewe.

    Uyu mujyi w'ikoranabuhanga wubatswe hafi y'umusozi wa Fuji mu Buyapani, ugamije kuba icyitegererezo mu nzego z'ubuzima, imyidagaduro, n'ubuhanga bugezweho.

    Igitekerezo cy'uyu mushinga cyari ukugira ahantu hihariye ho guhanga, gukoreramo ubushakashatsi, no kugerageza ikoranabuhanga ritandukanye, rigashyirwa mu bikorwa rigifite ireme.

    Toyota yashyize imbere intego yo kubaka aho hazajya hakorerwa ubushakashatsi ku bintu bidasanzwe by'ikoranabuhanga, nko guhanga imodoka zitwara zitagendeshwa n'abashoferi, gukoresha robot mu buzima bwa buri munsi, no gukora ibikoresho by'imyidagaduro bishya. Abatuye muri Woven City bazajya baba aba mbere mu kubona no kugerageza ibidasanzwe mbere y'uko byoherezwa ahandi ku Isi.

    Imirimo yo kubaka uyu mujyi yatangijwe mu 2021, bikaba biteganyijwe ko uzaba umusingi wo guhanga iterambere rihamye mu nzego nyinshi, rishingiye ku bushakashatsi n'ikoranabuhanga rigezweho.

    Source : https://kasukumedia.com/toyota-yatangaje-umushinga-wo-kubaka-woven-city-umujyi-ushingiye-ku-ikoranabuhanga/

  • U Rwanda rwitegura kwakira inteko rusange ya 26 y'umuryango EAPCCO #rwanda #RwOT

    U Rwanda ruritegura kwakira inteko rusange ngarukamwaka ya 26 y'umuryango uhuza abayobozi bakuru ba Polisi mu Karere k'Afurika y'Iburasirazuba (EAPCCO), izaba kuva tariki ya 26 kugeza ku ya 31 Mutarama 2025.

    Iyi nteko rusange ni urubuga rukomeye rwo kuganiriraho ibibazo rusange by'umutekano mu Karere, gusangira amakuru, no kongera ubushobozi mu bihugu bigize EAPCCO.

    Izahuriza hamwe abayobozi bakuru ba polisi baturutse mu bihugu 14 bigize uyu muryango, bagamije gushimangira ubufatanye mu guhangana n'impinduka ziteza umutekano muke.

    Insanganyamatsiko y'iyi nama igira iti: 'Gushimangira ubufatanye mu gukumira no kurwanya iterabwoba, ibyaha byambukiranya imipaka n'ibindi byaha by'inzaduka.' Izibanda ku buryo bwo gufatanya guhangana n'ibyaha bikoresha ikoranabuhanga n'ibyambukiranya imipaka, byombi bikomeje kwiyongera no guhungabanya umutekano.

    Inteko rusange ya 26 yitezweho kuba igisubizo gikomeye ku ngamba z'ibihugu bigize EAPCCO mu gushimangira ubufatanye bw'ibanze mu gukumira no kurwanya ibyaha byugarije Akarere.

    Source : https://kasukumedia.com/u-rwanda-rwitegura-kwakira-inteko-rusange-ya-26-yumuryango-eapcco/