Blog

  • Kigali: Station eshatu za Engen zafunzwe burundu – #rwanda #RwOT

    Ni icyemezo cyatangajwe ku wa 13 Mutarama 2025.

    Biteganyijwe ko iki kigo cy'ubucuruzi kizafunga izindi 19 zisigaye bitarenze tariki 15 Mutarama 2025.

    Izi station eshatu za peteroli za Engen zafunzwe imwe iri ahazwi nka poids lourd i Gikondo, mu gihe izindi ebyiri ziri ku Giticyinyoni.

    Gufungwa kw'izi station bitangiye gushyirwa mu bikorwa nyuma yaho Urwego rw'Igihugu rushinzwe kugenzura imikorere y'inzego zimwe z'imirimo ifitiye Igihugu akamaro (RURA) gitangaje ko station zakoraga zitujuje ubuziranenge hamwe n'izikorera mu bishanga zizafungwa.

    Umuyobozi mukuru wa RURA, Evariste Rugigana, yashimangiye ko nta kibazo cy'ibikomoka kuri peteroli kizabaho gitewe no kuba izi station zafunzwe.

    Ati “Tugiye guharanira ko serivisi zikomeza gutangwa neza mu zindi station za lisansi zihegereye, kandi ntitwiteze ko hajyaho umuvundo mwinshi kuko izo station zifite ubushobozi buhagije'.

    Sosiyete icuruza ibikomoka kuri peteroli, Engen yatangaje ko yafunze burundu station eshatu mu Mujyi wa Kigali


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/kigali-station-eshatu-za-engen-zafunzwe-burundu

  • Uzaba ufite igice cyahariwe amakamyo: Igihe imirimo yo kuvugurura umuhanda Kigali-Muhanga izatangirira – #rwanda #RwOT

    Yagaragaje ko ari umuhanda ugiye kuvugururwa mu rwego rwo koroshya urujya n'uruza cyane ko ari hamwe mu hantu hakunze kugaragara umuvundo ukabije w'ibinyabiziga.

    Kabera Olivier yabwiye Abadepite ko uwo muhanda uzaba ufite inzira enye ku buryo hazashyirwaho n'igice cyahiriwe amakamyo manini atwara imizigo bitume kugenda mu muhanda byihuta.

    Yakomeje agira ati 'Imirimo iratangira nko mu kwezi ku Ugushyingo cyangwa Ukuboza uyu mwaka. Tugomba kuwagura ukagira inzira enye […] Muribuka ko dukora uburyo bw'inzira z'amazi tugateganya aho abanyamagare n'abanyamaguru bazanyura. Tuzagira inzira enye, ariko tugire n'izindi zigendamo amakamyo ahazamuka.'

    Yashimangiye ko inzira izashyirwaho igenewe amakamyo ahazamuka igamije koroshya urujya n'uruza rukunze kugaragara.

    Ati 'Kugira ngo atabuza izindi modoka kugenda. Mujya mu bibona ko nk'iyo tuzamuka nka Ruyenzi, iyo dukurikiranye hari nk'ikamyo iri imbere igenda gahoro, twese umurongo uba muremure cyane. Dushaka guteganya indi nzira ku ruhande ahazamuka amakamyo azajya acamo yonyine twebwe abazamuka tukabona uko twihuta.'

    Umuyobozi Mukuru w'Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi (RTDA), Imena Munyampenda, yavuze ko uwo mushinga uzashyirwa mu bikorwa mu buryo bwiza kandi ko ingurane z'aho umuhanda uzanyuzwa zizatangirwa igihe.

    Yagaragaje ko kuri ubu amafaranga azifashishwa mu kubaka uyu muhanda yamaze kuboneka kandi ko imirimo iteganyijwe vuba.

    Mu 2023 ni bwo Inteko Rusange y'Umutwe w'Abatepite yatoye umushinga w'Itegeko ryemeza amasezerano y'inguzanyo ya 120.471.000$, [asaga miliyari 148 Frw] Leta y'u Rwanda yagiranye na Banki ya Koreya y'Ubucuruzi bw'Ibisohoka n'Ibyinjira mu Gihugu, azifashishwa mu kwagura no gusana no gusana muhanda Kigali-Muhanga.

    Aya masezerano yashyiriweho umukono i Busan muri Koreya y'Epfo, ku wa 13 Nzeri 2023, ateganya ko inguzanyo ya 120.471.000$ izishyurwa mu myaka 25. Izatangira kubarwa nyuma y'imyaka 15 ku gipimo cy'inyungu ya 0.01%.

    Igice kizasanwa ku muhanda Kigali-Muhanga kireshya na kilometero 45, na ho igice kizagurwa kikagira inzira enye kireshya na kilometero 12,2.

    Umuhanda ugizwe n'ibice bine uzaturuka Nyabugogo ugere Bishenyi, ahasigaye hakomeze kuba ibice bibiri.

    Gusa bigeze ku Kivumu muri Muhanga gukomeza no mu Cyakabiri ugakomereza mu Mujyi wa Muhanga kugera i Kabgayi naho hazaba hari inzira enye.

    Umuhanda Kigali-Muhanga waherukaga kuvugururwa mu 2000. Ikigo cy'Igihugu gishinzwe Iterambere ry'Ubwikorezi, RTDA, kigaragaza ko uyu muhanda wari warashaje, waragiye ucikamo ibice ahantu hatandukanye.

    Umuhanda Kigali-Muhanga ugiye kuvugururwa

    Abadepite bagaragarijwe ko umuhanda Kigali-Muhanga uzashyirwaho n’igice kizaharirwa amakamyo manini ahazamuka

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ibikorwaremezo, Olivier Kabera, yagaragaje ko imirimo yo kubaka umuhanda Kigali-Muhanga izatangira mu Ugushyingo 2025


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/uzaba-ufite-igice-cyahariwe-amakamyo-hatangajwe-igihe-imiririmo-yo-kubaka

  • Abiga muri ILPD biyemeje kuziba ibyuho biri mu kunganira abafatwa ku ngufu – #rwanda #RwOT

    Ni umuhigo bihaye ku wa 10 Mutarama 2025 nyuma yo guhabwa isomo na Komiseri muri Polisi y'Igihugu uyobora Ubutumwa bwo Kugarura Amahoro muri Centrafrique (MINUSCA), CP Bizimungu Christophe.

    Ni somo ryagarukaga ku buryo bwo kurengera abafatwa ku ngufu, hitabwa ku bimenyetso bya gihanga byifashishwa mu butabera.

    Abahawe iri somo bavuze ko basanze hari icyuho mu buryo bwo gufasha uwahohotewe mu nzira z'amategeko, bityo ko biteguye gutangamo umusanzu.

    Asiimwe Abel usanzwe akora umurimo w'ubwunganizi mu mategeko mu kigo Trust Law Chambers, yavuze ko hari igihe bajyaga bunganira abakiliya babo mu buryo bubahutaza batabizi.

    Ati 'Hari igihe uwahohotewe aza avuga ko bamufashe ku ngufu, tukihutira kubaza niba yajyanywe kwa muganga bakamusuzuma kandi hari ibikomere bigaragara. Ubu twamenye ko umuntu ashobora gufatwa ku ngufu ariko ntihaboneke ibikomere. Ibyo bivuze ko uburyo busanzwe bwo gushakisha ibimenyetso mu buryo bw'amategeko atari bwo bukwiye gukoreshwa ku wafashwe ku ngufu.'

    Yasobanuye ko gukurikiza izo nzira zisanzwe z'amategeko bituma bamwe mu bahohoterwa bareka gushaka ubutabera bitewe n'uko kubazwa ibibazo byinshi badafitiye ibisubizo.

    Me Taima Lydia na we ukora ibijyanye n'ubwunganizi mu mategeko mu muryango Certa Foundation, yavuze ko hari ibyuho bikigaragara mu kurenganura abahohotewe, agaragaza ko hakenewe imbaraga zihuriweho mu kubiziba.

    Yagize ati 'Igihugu cyacu gifite amategeko meza ahana ihohoterwa ariko ishyirwa mu bikorwa riracyarimo ibibazo. Hari nk'aho abacamanza bitewe n'uko babyumva bashobora kubogama. Bashobora gushingira ku kuba uwahohotewe hari ibimenyetso yabuze, yananiwe gusubiza se cyangwa gutanga andi makuru ku wamuhohoteye, agatsindwa urubanza. Abo bacamanza baba bumva bari gukusanya ibimenyetso ariko mu by'ukuri bari kongera guhohotera uwabagannye. Ibyo bituma abenshi mu gihugu bahitamo guceceka kuko baba bumva bagiye kongera guhohoterwa.'

    Yavuze ko ubumenyi yungutse agiye kubwongera mu bushakashatsi we na bagenzi be bari gukora, bazabwifashishe mu guhugura abafite aho bahurira n'abahohotewe bose mu turere umunani umuryango wabo ukoreramo.

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur, yavuze ko abanyeshuri bahawe iri somo bitezweho umusaruro ufatika mu nzego bakoramo.

    Ati 'Abanyeshuri bahuguwe biganjemo abari mu nzego za Leta zifata ibyemezo. Iyo bigishijwe n'umuyobozi nk'uriya muri Polisi, wanakoze ubugenzacyaha igihe kirekire, bibafasha guha ishusho ibyo bakora. Ni n'umwanya wo kugaragaza imbogamizi bahura na zo mu kazi, umwarimu akababwira uko bagomba kwitwara'.

    CP Bizimungu Christophe yasobanuriye abanyeshuri impamvu bagomba kurengera abafashwe ku ngufu mu buryo bwihariye

    Abanyeshuri bahawe iri somo basanzwe bakora ibijyanye n’amategeko

    Umuyobozi ushinzwe amasomo muri ILPD, Bangayandusha Viateur yavuze ko abanyeshuri bahawe iryo somo bitezweho umusaruro ufatika mu nzego bakoramo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abiga-muri-ilpd-biyemeje-kuziba-ibyuho-biri-mu-kunganira-abafatwa-ku-ngufu

  • Hagaragajwe amahirwe ari mu guteza imbere urwego rw'ubwishingizi mu Rwanda – #rwanda #RwOT

    Kugeza ubu umusaruro w'urwego rw'ubwishingizi mu Rwanda ungana na 2.1% by'umusaruro mbumbe w'igihugu, mu gihe impuzandengo mpuzamahanga yakabaye ari 7%.

    Nubwo bimeze bityo, Mbonigaba yagaragaje ko urwo rwego rufite amahirwe menshi yo gutera imbere, mu gihe abarukoramo bavugurura imikorere bakabyaza umusaruro amahirwe ahari.

    Mu mwiherero w'iminsi itatu uherutse kubera i Rubavu w'abakozi ba Zion Insurance Brokers yagize ati 'Ibimaze kugerwaho ni ikimenyetso cy'imbaraga z'abakora muri uru rwego ndetse n'icyizere abakiliya batugirira, wongeyeho guhanga udushya. Dufite umuhate wo guteza imbere uru rwego, dufatirana amahirwe ahari.'

    Mbonigaba yavuze ko bifuza kuba ikigo cya mbere cy'umuhuza mu bwishingizi wigenga mu Rwanda, kandi ko kubigeraho bisaba imbaraga za buri wese.

    Umuyobozi w'Inama y'Ubutegetsi ya Zion Insurance Brokers, yavuze ko umwiherero ari umwanya mwiza wo kwisuzuma no gufata ingamba zigamije guteza imbere urwego rw'ubuhuza mu bwishingizi.

    Zion Insurance Brokers ibera igisubizo abifuza ubwishingizi ibahuza n'ibigo by'ubwishingizi bikorera mu Rwanda nta kiguzi kandi igahagararira inyungu z'ufata ubwishingizi.

    Ubushakashatsi bwa FinScope 2024 bwagaragaje ko Abanyarwanda bagana serivisi z'ubwishingizi biyongereye bava kuri 17% mu 2020 bagera kuri 27%, ni ukuvuga abantu barenga miliyoni 2.1.


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/hagaragajwe-amahirwe-ari-mu-guteza-imbere-urwego-rw-ubwishingizi-mu-rwanda

  • MININFRA yiyemeje kwishyura abaturage bubatse umuhanda wa Bweyeye – #rwanda #RwOT

    Babigarutseho ubwo ubwo Minisiteri y'Ibikorwaremezo yari mu Nteko Ishinga Amategeko, muri Komisiyo y'Imiyoborere, Uburinganire n'Ubwuzuzanye bw'Abagabo n'Abagore, bagiranaga ibiganiro na MININFRA n'ibigo bishamikiyeho, kuri raporo y'Ibikorwa by'Urwego rw'Umuvunyi by'umwaka wa 2023-2024 na gahunda y'ibikorwa by'umwaka wa 2024-2025.

    Abadepite bagarutse ku kibazo cy'amafaranga angana n'ibihumbi 722 Frw amaze imyaka 15 atarahabwa abaturage umunani bo mu Karere ka Rusizi bishyuza ikigo cyabakoresheje mu ikorwa ry'umuhanda mu 2010.

    Uwo muhanda wubakwaga mu Karere ka Rusizi mu Murenge wa Bweyeye na Matyazo-Mudasomwa.

    Ubwo Urwego rw'Umuvunyi rwakurikiranaga icyo ikibazo cy'abaturage umunani baberewemo umwenda n'Ikigo cya ECOBARUS cyabakoresheje, ubuyobozi bwa ECOBARUS bwasobanuye ko bwasize mu Karere ka Rusizi 1.900.000Frw agomba kuvamo ubwishyu.

    Muri raporo Urwego rw'Umuvunyi rwasabye Akarere gukemura ikibazo abaturage bakishyurwa.

    Depite Muyango Mukayiranga Sylivie yavuze ko raporo y'Urwego rw'Umuvunyi bagejejejweho igaragaza ko abo baturage bamaze imyaka 15 bishyuza ibihumbi 722 Frw.

    Ati 'Abaturage baberewemo umwenda w'ibihumbi 722 gusa, hashize imyaka 15 batarishyurwa.'

    Yabajije Minisiteri y'Ibikorwaremezo niba koko ari ubushobozi bwabuze ku buryo hashize icyo gihe cyose batarishyurwa.

    Yagaragaje ko Kompanyi ECOBARIS yakoze umuhanda amafaranga yayahaye Akarere ka Rusizi ariko akibaza impamvu abaturage batishyurwa.

    Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ibikorwa Remezo, Kabera Olivier, yabwiye Abadepite ko icyo kibazo agiye kugikurikirana abo abaturage bakwishyurwa vuba.

    Yagize ati 'Twe turabigira umwihariko, rwiyemezamirimo arabishyura, natabishyura twebwe turabishyura. Iki kibazo ntabwo nari nkizi, ko kinamaze igihe kingana gutya, iyo kampani na yo igomba kugirwaho ingaruka, kuba bari bafite mu nshingano kwishyura ntibabikora mu yandi masoko na bo bibagiraho ingaruka.'

    Kabera yagaragaje ko nta mpamvu yumvikana yatuma umuturage amara igihe kingana gityo atarishyurwa.

    Abadepite bishyurije abaturage bo mu karere ka Rusizi bamaze imyaka 15 bishyuza ibihumbi 700 Frw gusa

    Umunyamabanga wa Leta muri MININFRA, Olivier Kabera, yiyemeje ko abaturage bo mu Karere ka Rusizi bishyiza ibihumbi 700 Frw bagomba kwishyurwa vuba


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/mininfra-yiyemeje-kwishyura-abaturage-bamaze-imyaka-15-bishyuza-ibihumbi-700

  • Minisitiri Dr. Bizimana yasabye ababyeyi kumva akamaro k'urugerero no kurukundisha urubyiruko – #rwanda #RwOT

    Yabitangaje ku wa 13 Mutarama 2025 ubwo yatangizaga ku rwego rw'Igihugu ibikorwa by'urugerero rw'abasoje amashuri yisumbuye biswe Inkomezabigwi mu kiciro cya 12.

    Byatangirijwe mu Karere ka Kamonyi mu Murenge wa Runda, hashyirwa ibuye ry'ifatizo aho intore z'ako karere zizubaka isoko rito, irerero n'inzu izatangirwamo serivisi z'ikoranabuhanga rishingiye kuri internet.

    Dr. Bizimana yavuze ko urugerero rufasha urubyiruko rusoje amashuri yisumbuye kwanga umugayo no gukunda umurimo nk'indangagaciro baba bakwiye gukomezanya, icyakora avuga ko hakiri ikibazo cy'ubwitabire budahagije.

    Ati 'Mu myaka yashize hakunze kugaragara ikibazo cy'ubwitabire buke kandi abana bose basoje amashuri yisumbuye baba bagomba kurwitabira ariko hari abataza. Ni yo mpamvu ubu twazanyemo impinduka yo kubahuriza hamwe muri buri karere mu itorero ryihariye ritegura urugerero ryabaye mu mpera za Ukuboza 2024 rimara iminsi itatu.'

    Yavuze ko byazanye impinduka nziza kuko abanyeshuri babashije gusobanurirwa neza urugerero na gahunda ziteganyijwe babasha kumva ibyo bazakora.

    Yavuze muri uyu mwaka bazakurikirana uko urubyiruko rwitabira n'ibyo rukora bafatanyije n'inzego z'ibanze, aboneraho gusaba ababyeyi kumva neza akamaro k'urugerero bityo bakarukundisha urubyiruko.

    Ati 'Ababyeyi bagomba kumva akamaro ka gahunda y'urugerero kuko iyo bamaze kuyumva bayumvisha abana babo. Nta mubyeyi byashimisha kugira umwana wirirwa imbere ya televiziyo cyangwa kuri telefone kuva mu gitondo kugeza nijoro. Iyo bagiye ku rugerero bibafasha kubona ubundi bumenyi ariko bikanabarinda ibibarangaza bavana ku mbuga nkoranyambaga bitari byiza.'

    Niyonkuru Patience uri mu bazitabira urugerero yavuze ko rubafasha guhugira mu byubaka urubyiruko kandi byubaka b'Igihugu.

    Ati 'Kuza mu rugerero bituma hari izindi ngeso mbi tutajyamo kuko tutazibonera umwanya ahubwo dufatanya n'abandi, nko gufasha abatishoboye. Bidufasha kandi gushyira mu bikorwa ibyo twize kuko harimo nk'ababa barize ubwubatsi bakabukoresha.”

    Akarere ka Kamonyi kamaze imyaka ine yikurikiranya kaza imbere mu kwitabira ibikorwa by'urugerero ku bwinshi, aho muri uyu mwaka gafite abazarukora bose hamwe bangana na 1596.

    Ku rwego rw'igihugu abatangiye urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12 kuri uyu wa 13 Mutarama 2025 ni 69.270, bigateganywa ko bazasoza ku wa 28 Gashyantare 2025.

    MINUBUMWE igaragaza ko kuva mu 2013 urugerero rwatangira, rumaze gukorwa n'abagera ku 559.686.

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascène yasabye ababyeyi kumva neza akamaro k'urugerero bityo bakarukundisha urubyiruko

    Minisitiri w'Ubumwe bw'Abanyarwanda n'Inshingano Mboneragihugu, Dr.Bizimana Jean Damascène ari kumwe na Guverineri w’Intara y’Amajyepfo, Kayitesi Alice, mu gutangiza urugerero ku rwego rw’igihugu. Igikorwa cyabereye mu Karere ka Kamonyi

    Meya wa Kamonyi, Dr. Nahayo Sylvere na we yeretse urubyiruko ibyiza by’urugerero

    Minisitiri Dr. Bizimana ubwo yatangizaga ku rwego rw’Igihugu ibikorwa b’urugerero rw’Inkomezabigwi icyiciro cya 12

    Abari ku rugerero mu Karere ka Kamonyi bazakora imirimo itandukanye nko kubaka isoko rito, irerero n'inzu izatangirwamo serivise z'ikoranabuhanga rishingiye kuri internet

    Akarere ka Kamonyi gafite abazakora urugerero bangana na 1596

    Intore ziri ku rugerero zerekanye ubumenyi zimaze kunguka ku bijyanye n’uburere mboneragihugu

    Ministriri Dr. Bizimana ashimira uwari ahagarariye izindi ntore zo mu Karere ka Kamonyi, ahatangirijwe urugerero rudaciye ingando ku rwego rw’igihugu

    Niyonkuru Patience uri mu bazitabira urugerero rw'Inkomezabigwi icyiciro cya 12 yavuze ko rubafasha guhugira mu byubaka urubyiruko kandi byubaka b'igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/minisitiri-dr-bizimana-yasabye-ababyeyi-kumva-akamaro-k-urugerero-no

  • Perezida Kagame yaganiriye na Bola Tinubu wa Nigeria – #rwanda #RwOT

    Ni amakuru yatangajwe n'Ibiro by'Umukuru w'Igihugu, ku mugoroba wo ku wa 13 Mutarama 2024, mu itangazo ryavugaga ko bahuriye i Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z'Abarabu.

    Aba bayobozi bombi bitabiriye inama ya 'Abu Dhabi Sustainability Week' igamije kurebera hamwe uburyo bwo kongera ubufatanye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, inzitizi zigashakirwa ibisubizo.

    Muri iyi nama, hanafatwa ingamba zigamije guteza imbere ikoreshwa ry'ingufu zisubira kandi zitangiza ikirere.

    Hazanarebwa ku ikoranabuhanga rigezweho, ryafasha ibihugu bitandukanye kurushaho kugana muri uyu murongo wo kurengera ibidukikije no guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    U Rwanda na Nigeria bifatanya mu bya dipolomasi, politiki n'ibindi. Bifitanye amasezerano mu ngeri z'ingenzi zirimo imikoranire mu by'umutekano, ibijyanye no gutwara abantu n'ibintu mu ndege, n'ay'ubufatanye mu bya tekiniki aho abaganga bo muri Nigeria bafatanya n'abo mu Rwanda mu kubungabunga ubuzima bw'abaturage.

    Umubano w'u Rwanda na Nigeria kandi urangwa n'ibintu byinshi birangajwe imbere no gushyigikirana mu ngeri zitandukanye.

    Nko ku wa 29 Gicurasi 2023 Perezida Kagame yifatanyije n'abakuru b'ibihugu n'abandi bayobozi bo hirya no hino muri Afurika no hanze yayo mu birori by'irahira rya Perezida wa 16 wa Nigeria, Bola Tinubu.

    Tinubu yari yatsinze amatora ya perezida yabaye muri Gashyantare 2023, aho yatowe n'abantu miliyoni 8,8 ahita asimbura Muhammadu Buhari wari usoje manda ze ebyiri.

    Biteganyijwe ko Perezida Kagame kandi azitabira ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka 'Zayed Sustainability Prize awards' bigiye gutangwa ku nshuro ya 16.

    Ibi bihembo bitangwa na UAE, bigamije kuzirikana abagira uruhare mu guhanga udushya no kurema ibisubizo bigamije guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe.

    Ibigo bito n'ibiciriritse n'imiryango itegamiye kuri leta ni bamwe mu bahabwa ibi bihembo.

    Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bandi bayobozi n'abakuru b'ibihugu, ku munsi wa mbere w'iyi nama.

    Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu, aho bitabiriye inama ya 'Abu Dhabi Sustainability Week' igamije kongera ubufatanye mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe

    Perezida Paul Kagame yahuye na mugenzi we wa Nigeria, Bola Ahmed Tinubu baganira ku ngingo zitandukanye


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/perezida-kagame-yaganiriye-na-mugenzi-we-wa-nigeria-bola-tinubu

  • Yayihuje namavuko ye! Ibyo wamenya kuri Albu… – #rwanda #RwOT

    Ibaye Album ya kabiri uyu mukobwa agiye gushyira ku isoko nyuma ya 'My Dreams' yamurikiye Abakunzi be muri Nyakanga 2023. Kuva icyo gihe kugeza n'uyu muhanzi iri ku mbuga zitandukanye zicururizwaho umuziki. 

    Bwiza avuga ko mu rwego rwo kuyishyira ku isoko mu buryo bwiza yahisemo kuzamurikira iyi Album mu Mujyi wa Bruxelles mu Bubuligi, ku wa 8 Werurwe 2025.

    Ni mu gitaramo cya mbere agiye kuhakorera, aho azataramana n'abahanzi bavugwamo nka The Ben. Ni igitaramo avuga ko yateguye abifashijwemo na Sosiyete ifasha abahanzi ya Team Production ihagarariwe n'abarimo Justin.

    Bwiza yavuze ko yahisemo kwita iyi Album '25 Shages' 'Kubera ko ngejeje imyaka 25 y'amavuko'. Ati 'Ni impamvu nyinshi zatumye nita Album yanjye '25 Shades' kubera ko kuva nkiri muto, ndi umwana wakuranye inzozi nyinshi cyane numvaga nzageraho kandi nkagera ku ntsinzi mbifashijwemo nanjye ubwanjye, umuryango wanjye, Imana, ndetse n'igihugu cyanjye.'

    Uyu mukobwa yavuze ko ubwo azaba akora iki gitaramo tariki 8 Werurwe 2025, azaba yizihiza imyaka 25 izaba ishize abonye izuba. Ati 'N'iyo mpamvu nzaba ndimo kwizihiza (iyi sabukuru) bimwe mu byo ngenda ngeraho kuva nkiri muto, kugeza uyu munsi mbifashijwemo namwe.'

    Bwiza yatumiye abatuye mu Mujyi wa Bruxelles no mu nkengero kuzitabira igitaramo cye bwite, kandi avuga ko azaba ari kumwe n'abandi bahanzi bakoranye azatangaza mu gihe kiri imbere.

    Umujyanama wa Bwiza, Uhujimfura Jean Claude yabwiye InyaRwanda, ko bajya guhitamo ririya zina ahanini batekereje ku buzima bw'imyaka isatira itatu ishize uyu mukobwa ari mu muziki babihuza kandi n'imyaka 25 izaba ishize abonye izuba.

    Ati '25 Shades twayikoze dushaka kwerekana Bwiza w'imyaka 25 mu mpande z'ubuzima bwose. Bwiza w'umuhanzikazi uyu munsi, Bwiza uba mu buzima bw'abaturage utera ibiti, Bwiza ukoze ubukangurambaga, Bwiza wakinnye mu ikipe y'Igihugu ya Basketball y'abato uyu munsi hakaba hari abandi bamufatiraho urugero. Rero, ni Bwiza w'imyaka 25 mu mpande zose z'ubuzima bwe.'

    Uhujimfura yavuze ko mu myaka 25 ishize Bwiza abonye izuba, harimo urugendo rw'umuziki n'ubuzima busanzwe 'ari nabyo bizumvikana mu ndirimbo 12 zigize Album ye'.

    Bwiza aherutse kubwira Televiziyo Rwanda binyuze mu kiganiro 'Versus', ko ubwo yinjiraga mu muziki Nyina yamusabye guhora yiragiza Imana.

    Ati 'Nibuka cyane inama za mama na data, ubundi data yifuzaga kuzaba umunyamuziki njya kuza muri muzika rero yarambwiye ati ugiye kubaho mu nzozi zanjye kuko nabyifuje kera uzabikore neza ntibizaguhindure uwo uriwe, uzagume mu murongo wawe.'

    'Mama wanjye kubera ko ari umukirisitu cyane yarambwiye ati sinzigere njya kure y'Imana cyangwa ngo njye mu bindi nibagirwe Imana. Nyogokuru yansabye kubahesha ishema.'

    Bwiza ari mu muziki kuva ku wa 29 Mutarama 2019, ndetse ibihangano bye birenga 59 amaze gushyira ku muyoboro we wa Youtube byarebwe n'abantu barenga Miliyoni 28. Ni mu gihe afite aba-Subscribers barenga ibihumbi 339.


    Bwiza yatangaje ko agiye kumurika Album ye ya Kabiri yise “25 Shades”

    Bwiza yavuze ko azataramira mu Bubiligi tariki 8 Werurwe 2025 yizihiza imyaka 25 ishize ari mu muziki  

    Bwiza yavuze ko Album ye yayise “25 Shades” mu rwego rwo kumvikanisha impande zose zigize ubuzima bwe 


    Bwiza aherutse gutangaza ko yaragije Album ye Coach Gael ndetse n’umuhanzikazi Tonzi

    KANDA HANO UBASHE KUREBA INDIRIMBO 'BEST FRIEND' BWIZA YAKORANYE NA THE BEN

    “>

    Source : https://inyarwanda.com/inkuru/150814/yayihuje-namavuko-ye-ibyo-wamenya-kuri-album-25-shades-ya-bwiza-150814.html

  • Abapolisi b'u Rwanda 160 bagiye kujya mu butumwa bw'amahoro muri Sudani y'Epfo – #rwanda #RwOT

    Abapolisi bahawe impanuro n'Umuyobozi mukuru wa Polisi Wungirije Ushinzwe Ibikorwa, CP Vincent Sano, bagize itsinda rizaba ryitwa RWAFPU3-7 ririmo abagore 85 n'abagabo 75.

    Mu butumwa Polisi y'u Rwanda yanyujije ku rukuta rwa X, yavuze ko abahuguwe bagiye gusimbura abari bamaze umwaka mu kazi.

    Iti 'Umuyobozi mukuru wa Polisi wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano arimo guha impanuro itsinda ry'abapolisi 160 rigizwe n'ab'igitsina gore benshi bitegura kujya mu butumwa bw'Umuryango w'abibumbye bwo kubungabunga amahoro mu gihugu cya Sudani y'Amajyepfo. Iritsinda ryahawe impanuro rizasimbura irindi rimaze igihe cy'umwaka muri ubyo butumwa.'

    Iri tsinda ry'abapolisi rishya rizagenda riyobowe na SSP Donata Nyinawumuntu.

    Barasimbura itsinda RWAFPU3-6 rigizwe n'umubare munini w'abapolisikazi, riyoborwa na Senior Superintendent of Police (SSP) Angelique Uwamariya, ndetse muri Nzeri 2024 ryambitswe imidali y'ishimwe ry'akazi.

    Ubwo bambikwaga iyo midali, SSP Uwamariya yashimiye UNMISS, ahamya ko bakomeje gushyira imbaraga nyinshi mu gucunga umutekano w'abaturage b'abasivili, babifatanya n'ibikorwa byo guteza imbere imibereho myiza yabo no kurwanya icyo ari cyo cyose gishobora kubangamira uburenganzira bw'ikiremwamuntu n'ishyirwa mu bikorwa ry'amasezerano y'amahoro, ashimira abapolisi ayoboye uko babyitwayemo badakanzwe n'imbogamizi bagiye bahura na zo.

    Itsinda RWAFPU3-6, mu mwaka rimaze mu butumwa, ryatanze umusanzu wo guhugura abapolisi bo mu gihugu cya Sudani y'Epfo mu byerekeranye no kugarura ituze rusange na tekiniki za Polisi zifashishwa mu bikorwa byo gufata no gufunga abakekwaho ibyaha.

    Itsinda rigiye kujya muri Sudani y’Epfo riyobowe na SSP Donata Nyinawumuntu

    Bahawe impanuro n’Umuyobozi wa Polisi Wungirije ushinzwe ibikorwa, CP Vincent Sano

    Abapolisi bagiye kujya mu butumwa bw’amahoro muri Sudani y’Epfo barimo abagore benshi ugereranyije n’abagabo


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/article/abapolisi-160-bagiye-koherezwa-mu-butumwa-bw-amahoro-muri-sudani-y-epfo-bahawe

  • Perezida Kagame yageze i Abu Dhabi – #rwanda #RwOT

    Umukuru w'Igihugu yakiriwe n'Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y'Ububanyi n'Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan.

    Kuri uyu wa Kabiri, Perezida Kagame ari bwifatanye na Perezida wa UAE, Sheikh Mohamed bin Zayed Al Nahyan n'abandi bayobozi b'ibikuru b'ibihugu, abafata ibyemezo, abahagarariye ibihugu byabo n'abandi bitabiriye iyi nama.

    Perezida Kagame kandi azitabira ibirori byo gutanga ibihembo bizwi nka 'Zayed Sustainability Prize awards' bigiye gutangwa ku nshuro ya 16. Ibi bihembo bitangwa na UAE, bigamije kuzirikana abagira uruhare mu guhanga udushya no kurema ibisubizo bigamije guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe. Ibigo bito n'ibiciriritse n'imiryango itegamiye kuri leta ni bamwe mu bahabwa ibi bihembo.

    Perezida Kagame kandi azageza ijambo ku bandi bayobozi bakuru b'ibihugu, ku munsi wa mbere w'iyi nama.

    Iyi nama ihuriza hamwe abayobozi batandukanye, imiryango itari iya leta, abahanga mu by'ihindagurika ry'ibihe, inzego z'abikorera, abahanga ibishya, abashakashatsi n'abandi.

    Igamije kurebera hamwe inzitizi zigihari mu guhangana n'ingaruka z'ihindagurika ry'ibihe, inzitizi zigashakirwa ibisubizo. Kimwe mu bibazo bikomeye bihari, ni uko igipimo cy'ubushyuhe ku Isi gikomeje kwiyongera.

    Urugero, umwaka wa 2024 ni wo mwaka woherejwemo imyuka myinshi yangiza ikirere, ndetse ni na wo mwaka washyushye cyane kurusha indi yose, kuva ibipimo by'ubushyuhe byatangira gupimwa.

    Muri iyi nama, hanafatwa ingamba zigamije guteza imbere ikoreshwa ry'ingufu zisubira kandi zitangiza ikirere, hakarebwa ku ikoranabuhanga rigezweho, ryafasha ibihugu bitandukanye kurushaho kugana muri uyu murongo.

    Perezida Kagame yageze muri Abu Dhabi muri Leta Zunze Ubumwe z’Abarabu

    Perezida Kagame yagiranye ibiganiro n’Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga, Sheikh Shakhboot Nahyan Al Nahyan

    Perezida Kagame yakiriwe mu cyubahiro gikwiriye Umukuru w’Igihugu


    Source : http://igihe.com/amakuru/u-rwanda/Perezida-Kagame-yageze-i-Abu-Dhabi